Blog

  • Gitega: Umugabo n’umwana we bahiriye mu nzu bari batuyemo – #rwanda #RwOT

    Ahagana saa Tatu z’amanywa yo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 16 Nyakanga 2021, ni bwo inkongi y’umuriro yibasiye urugo rw’uyu mugabo ruherereye mu Kagari ka Kinyange.

    Kalisa wari kumwe n’umwana we nyuma yo kubura uko basohoka mu nzu, umuriro wabatwikiyemo barapfa.

    Iyi nkongi ikimara kwibasira inzu ya nyakwigendera Kalisa wakoraga akazi k’ubwarimu, abaturage bagerageje kuyizimya ndetse na polisi ihita iza irabafasha ariko babisoza uyu mugabo n’umwana we bamaze gupfa.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitega, Uzamukunda Anathalie, yabwiye IGIHE, ko batari bamenya icyateye iyi nkongi.

    Yagize ati “ Nibyo inzu yahiye, umugabo n’umwana we bahiramo gusa ntabwo nahamya ko ari umwarimu nk’uko bivugwa kuko umugore we yari atameze neza ngo atange amakuru.”

    Yakomeje avuga ko Polisi yahise itabara uru rugo rwibasiwe n’inkongi iraruzimya nubwo imodoka zayo zagowe no kurugeramo bitewe n’imiterere y’uyu murenge, aho inzu nyinshi zegeranye kandi inzira zizerekezayo zikaba ari nto cyane.

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye iyi nkongi.

    Inzu yazimijwe ariko abatabaye basanga abari bayirimo bamaze kwitaba Imana

    Umugabo n’umwana we bahiriye mu nzu bari batuyemo ku Gitega mu Karere ka Nyarugenge

  • Rubavu: Gitifu w’umurenge yahagaritswe ashinjwa kwimisha inka umuturage – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Nzabonimpa Déogratias, yemeje aya makuru, avuga ko bamuhagaritse amezi atatu kubera kutubahiriza inshingano ze agatanga amakuru y’ibinyoma.

    Ati “Twamuhagaritse mu buryo bw’imyitwarire, azamara amezi atatu. Akanama kabishinzwe kamusabiye guhagarikwa kuko hari amakosa yakoze mu rwego rw’akazi ubwo yayoboraga Umurenge wa Rugerero. Hari amakuru yatanze mu rukiko bituma umuturage atsindwa urubanza, ayo makuru yayateguriwe n’abandi kuva hasi baramubeshya.”

    Yakomeje avuga ko uyu Gitifu azamara amezi atatu adakora, atanahembwa.

    Ku ruhande rwa Nkurunziza Faustin, avuga ko ibyakozwe bidakwiriye kuko afite ibimenyetso byerekana ko arengana.

    Ati “Ni amatiku ntabwo ari ko biri, ariko muri za ndangagaciro twatojwe umuntu yirinda kuzana ibyo guhangana; iyo umuntu agufiteho ububasha afata icyemezo kiri mu bubasha bwe. Nabahaye ibisobanuro ndangije nshyiraho n’ibimenyetso byose bigaragaza ko ndengana mu nyandiko inzego zose zirabifite, nta kundi ikije uracyakira. Barinda kuvuga ngo umuntu yatsinzwe kubera amakuru namutangiye atari yo, ko ubundi yajuriye babonye ko ayo bo batanze yatumye atsinda?”

    Amakuru atugeraho ni uko umuturage witwa Niyonsaba Vestine wo mu Murenge wa Rugerero yigeze kwibwa inka, noneho iza kuboneka mu rugo rw’uwitwa Nkundabandi Charles, bivamo urubanza yaje gutsindwa biturutse kuri raporo ubuyobozi bw’umurenge bwakoze; yemezaga ko uyu muturage yahawe inka mu 2006 muri Gahunda ya Girinka, mu gihe we yavugaga ko yayihawe mu 2012.

    Ubushinjacyaha bwaje gusaba ko ubuyobozi bw’Akarere bwagaragaza igihe nyacyo uyu muturage yaherewe inka, bigaragara ko yayihawe mu 2013 bituma bahagarika Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge ndetse n’umuturage ahita anajurira muri uru rubanza.

    Nkurunziza Faustin wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanzenze ashinjwa gutanga amakuru atari yo

  • Kamonyi: Batatu bagwiriwe n’ikirombe barapfa – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye ahagana saa Munani z’amanywa yo ku wa Gatatu tariki 14 Nyakanga mu gihe bo bakuwemo saa Moya n’iminota 20 z’ijoro ryo ku wa 15 Nyakanga 2021.

    Abo iki kirombe cyagwiriye barimo uwitwa Ndaruhutse Jean Claude, Nsanzimana Daniel na Mugabe François.

    Ubwo aba bagabo uko ari batatu bagwirwaga n’ikirombe, abakozi b’iyi Koperative n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Rukoma, bahise bagerageza kubakuramo ariko birabananira, bitabaza imashini y’iyi Koperative babageraho hashize umunsi bamaze gushiramo umwuka.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma, Nkurunziza Jean de Dieu, yabwiye IGIHE ko bagerageje gukuramo aba baturage bakimara kugwirwa n’iki kirombe ariko bibanza kubananira bitewe n’uko ahantu kiri hari ubutaka bworoshye.

    Ati “Nibyo barapfuye, cyabagwiriye ku wa Gatatu turabimenya tugerageza kubakuramo n’intoki biratunanira, twitabaza imashini y’abanyamuryango b’iyo Koperative biranga. Twasubiyeyo ejo saa Saba tuba ari bwo tubakuramo saa Moya n’iminota 19 z’ijoro.”

    Yongeyeho ko iyi koperative ikora mu buryo bwemewe n’amategeko, ashimangira ko iyi mpanuka yatewe n’uko iki kirombe giherereye ahantu hari ubutaka bworoshye cyane.

    Imirimo yo gutabara abagwiriwe n’ikirombe yasanze bamaze gushiramo umwuka

  • Ku myaka 13 yari London, Se atunze Miliyari $… – #rwanda #RwOT

    Icyamamare mu muziki Florence Ifeoluwa Otedola yavutse kuwa 11 Ugushyingo 1992 yamamaye nka Dj Cuppy. Ni umu Dj muri Nigeria akaba n'umukobwa w'umuherwe kabuhariwe muri Nigeria Femi Otedola utunze Miliyari 2 z'amadorali.Umunyanijeriyakazi w’icyamamare mu muziki ukomoka mu muryango w'abaherwe nawe akaba umuherwe utunze Miliyari zirenga eshatu mu manyarwanda yakuye mu mwuga we

    Yakuriye mu murwa mukuru wa Nigeria Lagos. Agize imyaka 13, yerecyeje i Londre mu murwa mukuru w'Ubwongereza. Yasoreje amashuri ye ikiciro cya kabiri muri kaminuza ya King's College muri Nyakanga 2014, akomereza muri Kaminuza ya New York mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza aho yatangiriye mu mwaka wa 2015.

    Mu mwaka wa 2014, nibwo yatangiye umwuga wo kuvanga imiziki ku rwego mpuzamahanga ubwo yayoboraga ibihembo bya MTV Afrika byabereye mu mujyi wa gatatu ukomeye muri Afurika y'Epfo witwa Durban.Yamamaye mu kuvanga umuziki k'uruhando mpuzamahanga ubwo yayoboraga ibirori byabereye muri Afurika y'Epfo

    Mu wa 2014 kandi, yashyize hanze uruhurirane rw'indirimbo ze zivangavanze yise 'House of Cuppy' rwaciye ibintu muri London na Lagos mbere y'uko ayishyira hanze muri New York naho igahita ifata indi ntera, adatinze ategura indi ihurije hamwe indirimbo z'abahanzi b'abanyafurika bakora injyana ya Afropop.

    Yahise anatangiza inzu ireberera inyungu z'abahanzi mu mujyi wa London yitwa 'Red Velvet'. Muri Mutarama 2015, ari mubasohotse k'urupapuro rwa mbere rw'ikinyamakuru gisohoka mu buryo bw'umwihariko kinajyamo abantu b'umwihariko cya Guardian Life.

    Werurwe 2015, yatangajwe nk'umu Dj wa mbere mu gikorwa cyabereye mu mujyi w'ubucuruzi wa Dubai kitwa 'Oil Barons Charity' ahita aca agahigo k'umunyafurika wa mbere ugaragaye muri iki gikorwa.Amaze gusohoka mu kinyamakuru rurangiranwa cyandika ahanini ku batunzi n’ibyamamare cya Forbes inshuro zigera kuri ebyiri

    Bidatinze yahise asohoka mu kinyamakuru rurangiranwa cya Forbes mu bagore karundura bakomoka k'umugabane wa Afrika, muri kanama 2015, Cuppy yatangiye kuzenguruka mu bihugu bitandukanye bya Afrika agenda atanga ibyishimo mu muziki mwiza uvangavanze birimo Nigeria, Senegal, Ghana, Kenya, Tanzania, Rwanda, Uganda na Afurika y'Epfo; muri ibi bihugu byose akaba yarafite abaterankunga barimo GTB na Dangote Foundation.

    Bidatinze muri uwo mwaka yahise yinjira mu nzu rurangiranwa y'umuraperi kabuhariwe Jay Z ya Roc-Nation, mu ukwakira 2016 uruvange rw'umuziki we yise 'Cuppy Takles Afrika' akanarwamamaza mu bihugu binyuranye by'isi birimo n'u Rwanda, rwakozwemo filimi mbarankuru ifite Episode zigera k'umunani itangira kujya inyura kuri televiziyo rurangiranwa ya Fox Life Africa.

    Binyuze mu kigega yashinze anakitirira izina rye yabashije kubona Miliyari zirenga 12 mu manyarwanda zo gufasha abana batishoboye

    Mu mwaka wa 2016 yahise atangira gukorera televiziyo ya MTV 2 mu kiganiro cy'umunyamakuru kabuhariwe 'Charlamagne Tha God' n'ikiganiro kindi kitwa 'Uncommon Sense'. Mu mwaka wa 2017 yaje gutunganya zimwe mu ndirimbo zasohotse kuri Ep ya Young Paris zirimo 'Vibe' na 'The Way I am.'

    Mu ukwakira kuwa 13, 2017 yashyize hanze indirimbo ye bwite yitwa Green Light iyi ndirimbo akaba yarayikoranyeho na Tekno. Muri Werurwe kuwa 30 mu mwaka wa 2018, yashyize hanze iyitwa 'Vybe' yakoranye na rurangiranwa mu muziki wa Ghana Sarkodie.Dj Cuppy na Sarkodie umunyagana w’umuraperi uri mu bambere muri Afurika mu njyana ya Hiphop

    Kuwa 24 Kanama 2018 yashyize hanze iyitwa 'Currency' yakoranye na L.A.X.

    Kuwa 05 Ukwakira 2018 yashyize hanze iyitwa 'Werk' yakoranyeho n'uwitwa Skuki.

    Kuwa 19 Mata 2019 ashyira hanze iyitwa Abena yakoranyeho na Kwesi Arthur

    Kuwa 16 Kanama 2019 iyo yakoranye na Zlatan iyitwa Gelato

    Mu mwaka wa 2020 yongeye gusohoka mu kinyamakuru cya Forbes

    Kuwa 28 Gicurasi 2020 yayoboye ikiganiro cya 'Afrika Now Radio' kitwa Beats 1 giterwa inkunga na Apple.

    Kuwa 16 Nyakanga 2020 yashyize hanze indirimbo yitwa Jollof On The Jet yakoranye na Rayvanny na Rema.

    Kuwa 24 Kanama 2020 yatangaje gushyira hanze Album yeDj Cuppy ari kumwe na Tekno banakoranye indirimbo yakunzwe bikomeye

    Maze afatanije na Apple Music batangiza ikiganiro cya radio gikomeye mu myidaduro muri Africa, mu kiganiro yagiranye na Tush Magasine yatangaje ijwi rye nka 'Neo-Afrobeat' ni ukuvuga uruvange rw'injyana ya Electro House na Afrobeats.

    Kuwa 14 Mata 2020, Dj Cuppy yatangaje abinyujije kuri Twitter ko yirira imboga adakunda ibikomoka ku nyamaswa mu bihe bya vuba akaba yarakiriye impano y'imodoka yo mu bwoko bwa Ferrari Portifino ya miliyoni hafi 200 mu manyarwanda yahawe na se akaba yaranahise atangaza ko afite inyubako y'umuturirwa mu bwami bw'ubwongereza mu murwa mukuru London.

    Mu mwaka wa 2018 yatangiye ikigega yitiriye izina rye cyitwa 'Cuppy Foundation' maze mu mwaka wa 2019 mu ugushyingo ategura umusangiro rusange witabiriwe n'abatari bacye ukavamo Miliyari zirenga 12 mu manyarwanda zo gufasha abana batishoboye; amenshi akaba yaratanzwe na Dangote na Se umubyara.

    Cuppy muri Mata 2014, yahawe na Minisiteri y'Ubukerarugendo n'Umuco umwanya wo kuba Ambasaderi w'ubukerarugendo mu gihugu cya Nigeria. Kuwa 20 Werurwe 2018, Cuppy yatangaje ko ari Ambasaderi wa Pepsi maze aba umwe mu byamamare byitabiriye igikombe cy'isi cya 2018 bahagarariye Pepsi.Mu mwaka wa 05 Kamena 2018, Cuppy yatangaje ko yagizwe Ambasaderi wa 'Save The Children UK'.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107628/ku-myaka-13-yari-london-se-atunze-miliyari-2-we-atunze-miliyoni-3-afitanye-indirimbo-na-sa-107628.html

  • Abanyeshuri banduye Covid-19 bazafashwa mu bu… – #rwanda #RwOT

    Muri iri tangazo, Minisiteri y'Uburezi yavuze ko abanyeshuri basabwa kuzajya aho bazakorera ibizamini ku wa mbere tariki ya 19 Nyakanga 2021, bitarenze saa tatu za mu gitondo kugira ngo bamenyeshwe gahunda izagenderwaho n’amabwiriza ajyanye no gukora ibizamini.

    Rivuga ko buri munyeshuri uzakora ikizamini cya Leta wiga ataha agomba kuva kandi agasubira mu rugo yambaye impuzankano y’ishuri kandi afite ikarita y’ishuri imuranga kugira ngo yoroherezwe mu ngendo.

    Abarezi n’abandi bakozi bazafasha mu bizamini bya Leta bagomba kuba bafite amakarita ajyanye n’iki gikorwa.

    Ikigo cy’Igihugu gifite ibizamini bya Leta mu nshingano (NESA) kizakorana n’Uturere mu gutanga ikarita iranga abakozi bazafasha muri iki gikorwa.

    Imodoka zitwara abagenzi n’imodoka zisanzwe zitwara abanyeshuri zizifashishwa mu gutwara abanyeshuri bajya/ bava gukora ikizamini cya Leta zigomba kuba zahawe uburenganzira na Polisi y’Igihugu binyujijwe muri Minisiteri y’Uburezi.

    Uru ruhushya rusabwa binyuze kuri [email protected] bitarenze ku Cyumweru tariki 18 Nyakanga 2021.

    Iri tangazo rikomeza rivuga ko ababyeyi bifuza gutwara abanyeshuri bagiye gukora ibizamini bya Leta, bashobora kubikora bakoresheje imodoka zabo mu masaha ateganyijwe ariko bakabisabira uruhushya rutangwa na Polisi y’Igihugu.

    Amasaha yo gutwara abanyeshuri mu gitondo ni uguhera saa kumi n’imwe n’igice (5:30 am) kugeza saa tatu n’igice (9:30 am); naho amasaha yo gutaha ni ukuva saa kumi (4:00 pm) kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (6:00 pm).

    Mu tundi turere tutari mu Mujyi wa Kigali, ubuyobozi bw’Uturere bufatanyije n’abandi bafatanyabikorwa, buzahuza ibikorwa bijyanye n’ingendo z’abanyeshuri, abarimu n’abandi bakozi bazajya cyangwa bava ahabera ibizamini bya Leta.

    Minisiteri y'Uburezi yavuze ko abanyeshuri banduye Covid-19 bari mu rugo cyangwa abari mu mashuri acumbikira abanyeshuri bazafashwa gukora ibizamini bya Leta mu buryo “bwihariye” ku bufatanye bw’ishuri, inzego z’ubuzima n’ubuyobozi bw’aho umwana atuye.

    Iyi Minisiteri yavuze ko umubyeyi cyangwa urera umwana uzakora ibizamini asabwa gukurikirana ko umunyeshuri yitabiriye ku gihe no kumuha amafaranga y’urugendo mu gihe ajya cyangwa ava aho akorera ibizamini; no kumubonera ibindi byangombwa bimufasha gukora ibizamini neza harimo n’amafunguro.

    Yavuze ko ibizamini bizakorwa hubahirizwa amabwiriza yose yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

    Ku wa Mbere w'iki Cyumweru, abanyeshuri bo mu mashuri abanza bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza. Abanyeshuri babarirwa muri 50 nibo bakoze ibizamini baranduye Covid19.

    Minisiteri y’Uburezi yavuze ko uyu mwaka abarangije amashuri abanza bakoze ibizamini ari 254.678 mu gihe mu mwaka ushize bari 286.087.

    Mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye hazakora abanyeshuri 122, 320, abasoza icyiciro cya 2 cy’amashuri yisumbuye ni 50,888 naho abasoza amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro ni 22,779. Minisiteri y'Uburezi yatangaje ko abanyeshuri banduye Covid-19 bazafashwa gukora ibizamini bya Leta

    Itangazo ku mabwiriza ajyanye n’ikorwa ry’Ibizamini bya Leta ku banyeshuri barangiza icyiciro cya mbere n’icya kabiri by’Amashuri yisumbuye ndetse n’ay’Imyuga n’Ubumenyingiro

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107632/abanyeshuri-banduye-covid-19-bazafashwa-mu-buryo-bwihariye-amabwiriza-ajyanye-nikorwa-ryib-107632.html

  • Element yahishuye ko ari gukorera indirimbo W… – #rwanda #RwOT

    Element mu mwaka umwe amaze atunganya umuziki nka 'producer' mu buryo bw'amajwi amaze kwigarurira imitima y'abatari bake ku buryo byamuhaye kuyobokwa n'abahanzi benshi. Usibye abahanzi ba hano mu Rwanda bamaze kumuyoboka kubera ubuhanga bwe mu kiganiro yatanze kuri 'Yago Show' ikorera kuri youtube yahishuye ko ari gukorera indirimbo ibyamamare birimo Wizkid, Diamond n'abandi.

    Element yahishuye ko ari gukorera indirimbo ibyamamare birimo Wizkid, Diamond n’abandi

    Mu gusobanura iyi ngingo yavuze ko Wizkid we yakunze imikorere ye bityo akohereza abantu bakamuzanira 'project' (indirimbo ikiri gutunganywa) yu'uyu muhanzi bakamubwira ko yifuza ko yayikoraho.Yagize ati: 'Ntabwo turabonana nta nubwo twari twavugana. Gusa abantu banzaniye 'project' ngo hari abantu bifuje ko uyikoraho tu ndayikora'. Yago bagiranaga ikiganiro yamubajije niba abayizanye baramubwiye ko ari iya Wizkid maze amusubiza agira ati: 'Ari no mu bantu bumvise 'production' (uburyo bwo gutunganya indirimbo) yanjye nyine arayikunda [Wizkid]'.

    Wizkid na Davido bari mubo Element ari gukorera indirimbo

    Yakomeje avuga ko nyuma y'uko Wizkid akunze imikorere ye yavuze ko yifuza ko Element yakora kuri iyo 'project' ye maze yohereza abantu barayimuzanira nk'uko yakomeje abisobanura ati: 'Njya kubona nyine abantu barayinzaniye, irimo n'abandi bahanzi wenda ntashaka kuvuga ariko we arimo tu [Wizkid]'.

    Yago yongeye kumubaza niba koko ubu Element mu mashini ye ari gukora kuri project ya Wizkid, maze yongera kubishimangira anaboneraho kuvuga ko atari we wenyine hari n'abandi benshi bakomeye. Yagize ati: 'Usibye nawe harimo abahanzi benshi tu barenze, kandi nizo nzozi nagize kuva kera'.

    Yabajijwe ku zindi project afite ari gukorera ibyamamare nka Davido na Diamond nkuko byagiye bivugwa avuga ko adakunda kuvuga ibintu bitarasoka kuko hari igihe bihinduka gusa ashimangira ko project zibikomerezwa mu muziki zihari ari gukoraho zirimo izabahanzi bo muri Ghana, Africa yepfo, mu Bufaransa n'ahandi.

    Ku mushinga w'indirimbo ari gukorana na Diamond nawo yagize icyo awuvugaho ati: 'Twapanze kubonana tu, twapanze kuzahuza kuko naramusabye ngo aze Country Record mu gihe yaje ino, ambwira ko ari mu bintu byinshi! (…..) yamaze kurikodinga ibintu bikeya ariko buriya nitubonana tuzakomeza tuzahita tubikora tubirangize'.

    Yavuze ko yashimishijwe no kuba abahanzi bakomeye mu bindi bihugu bishimira ibyo akora ashimangira ko abona ari umugisha.

    REBA HANO UKO YABISOBANUYE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107622/element-yahishuye-ko-ari-gukorera-indirimbo-wizkid-diamond-nabandi-bahanzi-bibikomerezwa-k-107622.html

  • #COVID19: Mu Rwanda abakize ni 732, abakingiwe ni 2,639 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abitabye Imana ni abagore bane b’imyaka 79 (Muhanga), 59 (Rubavu), 50 (Rulindo) na 45 (Kigali) n’abagabo batandatu b’imyaka 82 (Nyamagabe), 79 (Musanze) 73 (Rutsiro), 66 (Gicumbi), 41 (Kigali) na 27 (Rubavu), bakaba bahise buzuza umubare w’abantu 626 bamaze kwicwa n’iki cyorezo mu Rwanda.

    Abarimo kuvurwa bose hamwe ni 14,716.

    Inzego zishinzwe ubuzima zisaba Abaturarwanda baba abakingiwe n’abatarakingirwa gukomeza kwitwararika birinda kwandura cyangwa kwanduza abandi icyorezo cya COVID-19 gikomeje kugaragaza ubukana mu Rwanda n’ahandi ku isi.

  • Yaje ije ku isoko! Rayon Sports yasinyishije… – #rwanda #RwOT

    Ku wa gatatu tariki ya 14 Nyakanga 2021, nibwo Rayon Sports yasinyishije umutoza mushya, Masudi Irambona Djuma, amasezerano y'imyaka ibiri, asimbuye Guy Bukasa uherutse gusezera.

    Nyuma yo gusinyisha umutoza, igikurikiyeho ni ukubaka ikipe izahatanira igikombe cya shampiyona umwaka utaha, bagasiba icyuho cyagaragaye muri uyu mwaka w'imikino basoje ku mwanya wa karindwi, byari bibaye bwa mbere mu mateka y'iyi kipe.

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Nyakanga 2021, Rayon Sports yasinyishije abakinnyi batatu bashya bo kuyifasha mu myaka ibiri iri imbere.


    Mu bakinnyi basinye amasezerano y'imyaka ibiri, harimo Mugisha François uzwi nka Master, akaba yakiniraga ikipe ya Bugesera FC, nayo yagezemo avuye muri Rayon Sports, nyuma yo kwigaragaza i Bugesera birangiye agarutse muri iyi kipe ikundwa na benshi 'kurusha izindi muri iki gihugu'.

    Master akina mu kibuga hagati ariko asubira inyuma gufasha ba myugariro.


    Byumvuhore Tresor wakiniraga Gasogi United nawe yasinyiye Rayon Sports amasezerano y'imyaka ibiri, akaba akina mu kibuga hagati ndetse akaba azwiho gukinisha imbaraga nyinshi mu kibuga.

    Rayon Sports kandi yasinyishije Muvandimwe JMV, ukina ku ruhande rw'ibumoso yugarira, akaba yakiniraga ikipe ya Police FC, ariko kuva iyi kipe yagura Rutanga Eric bisa n'aho kubona umwanya wo gukina bitakimworoheye, bikaba byarangiye afashe umwanzuro wo kuyisohokamo yerekeza muri Rayon Sports.


    Uyu mukinnyi wakiniye Gicumbi FC, azwiho gutera neza imipira y'imiterekano ndetse rimwe na rimwe ijya imuhira ikavamo ibitego.

    Rayon Sports kandi mu minsi ishize ikaba yarasinyishije rutahizamu Mico Justin wakiniraga Police FC, NA myugariro Bayisenge Emery wakiniraga AS Kigali.

    Biravugwa ko iyi kipe itarava ku isoko kuko ikeneye kwiyubaka bushya kugira ngo izahatanire ibikombe umwaka utaha w'imikino.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107627/yaje-ije-ku-isoko-rayon-sports-yasinyishije-abakinnyi-batatu-bashya-107627.html

  • Ariel Wayz arebana akana ko mu jisho na Juno Kizigenza amuteye umutoma ukomeye ashimangira urukundo rwabo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Ariel Wayz umaze kumenyekana cyane hano mu Rwanda by'umwihariko mu ndirimbo Away yakoranye na Juno Kizigenza iyi akaba ari n'indirimbo yazamuriyemo izina cyane dore ko yanamuzamuye ku rwego mpuzamahanga, yateye umutoma Juno Kizigenza akoresheje amwe mu magambo avugwa muri iyi ndirimbo.

    Nkuko Ariel Wayz yabitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yatangaje amagambo agira ati ” NAWE UKUNTU UNDEBA YOU WANT ME @junokizigenza “. Ugereranyije mu Kinyarwanda bishatse kuvuga ngo ” Nawe ukunda undeba uba unshaka “.

    Source : https://yegob.rw/ariel-wayz-arebana-akana-ko-mu-jisho-na-juno-kizigenza-amuteye-umutoma-ukomeye-ashimangira-urukundo-rwabo/