Blog

  • Urubyiruko rwashashe inzobe ku buringanire, rusaba Leta kurufata nk’umusingi w’iyi gahunda – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 15 Nyakanga 2021, hifashishijwe ikoranabuhanga, urubyiruko ruhuriye muri uyu muryango n’abandi batumirwa, bagiranye ibiganiro byagarutse ku nsanganyamatsiko igira iti “Uruhare rw’urubyiruko mu kumva neza ihame ry’uburinganire”.

    Ibi biganiro byayobowe na Reuben Mugisha ari na we washinze uyu muryango na Dr. Chaste Uwihoreye na we uyobora umuryango utari uwa leta wita ku bana n’urubyiruko wa UYISENGA NI MANZI (UNM).

    Urubyiruko rwari rwitabiriye ibi biganiro rwabajijwe uko rwumva ijambo Uburinganire ndetse n’uko rubona umunyaryango nyarwanda wumva, ukanashyira mu bikorwa ihame ry’uburinganire.

    Dushime Benigne yavuze ko yumva uburinganire ari uguha abagabo n’abagore amahirwe angana.

    Ati “ijambo uburinganire numva ari uguha amahirwe angana buri wese hatitawe ku gitsina cye, cyangwa ngo bamwe bumve ko imirimo runaka igenewe igitsina gore cyangwa gabo. Hari abantu bacyumva nabi iri hame aho usanga mu byaro abagabo barahariye ibikorwa by’ubuhinzi abagore, ibintu bidindiza iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire”.

    Ngabo Valery we asanga ibikidindiza ihame ry’uburinganire harimo n’imiryango abantu bavukiyemo itubahiriza ihame uko bikwiye.

    Ati “Hari abana bavukira mu miryango aho umugabo akandamiza akanavunisha umugore, ibi bizatuma wa mwana abikurana yumva ko ariko bigenda”.

    Batamuriza Donatha we asanga hari abagore bumvise ihame ry’uburinganire nko kwigaranzura abagabo, maze bigatuma bahohotera abagabo babo, ibintu bidindiza iterambere ry’umuryango.

    Yagize ati “Kera abagore n’abakobwa barahezwaga, bafatwaga nk’abadashoboye ariko ubu bahawe umwanya n’ijambo, hari abagore bamwe usanga bahohotera abagabo babo, maze gutinya ko sosiyete ibita inganzwa abagabo bagapfira mu ruhu, ntibajye kurega. Abanyarwanda bakwiye kumva ko uburinganire atari ukwigaranzura, ahubwo ko ari ugutanga amahirwe angana”.

    Uru rubyiruko rwavuze ko rusanga ari rwo rukwiye gufata iya mbere mu kwigisha abandi ihame ry’uburinganire, babiheraho basaba bagenzi babo, kwifashisha ikoranabuhanga rigezweho nk’imbuga nkoranyambaga mu kwigisha abatarabyumva, cyane cyane abo mu bice by’icyaro.

    Kamaro Moise wari muri ibi biganiro yagize ati “Urubyiruko rukwiye kubyaza amahirwe ikoranabuhanga u Rwanda rwateje imbere, dukwiye kuba ari twe dufata iya mbere mu kwigisha abandi batarabyumva, hari benshi muri twe tucyumva ko uburinganire bureba abagabo n’abagore gusa”.

    Uru rubyiruko rwasabye Leta ko mu byo ikora byose ngo ihame ry’uburinganire ryumvikane hakwiye kurebwa ku rubyiruko, kuko ari rwo Rwanda rw’ejo kuko hatitawe ku bakiri bato bazakura iri hame ritarumvikana. Bakanasaba ko uko hashyirwaho andi matsinda nk’ayita ku bidukikije n’arwanya ibiyobyabwenge hashyirwaho n’afasha urubyiruko kumva neza ihame ry’uburinganire.

    Dr. Chaste Uwihoreye, uyobora umuryango utari uwa leta wita ku bana n’urubyiruko wa UYISENGA NI MANZI (UNM), yasabye uru rubyiruko kuba imbarutso ku bandi mu kumva neza ihame ry’uburinganire.

    Ati ”Mugira amahirwe mwe mwavutse u Rwanda ruha amahirwe angana abakobwa n’abahungu, mukwiye kubyaza umusaruro ayo mahirwe, igihugu cyacu kirafatwaho urugero n’amahanga mu kwimakaza uburinganire. Mufashe abatarabyumva kubyumva, mwifashishe ikoranabuhanga rigezweho mwigisha abandi aho muba n’aho mugenda.”

    Mugisha Reuben washinze akaba n’umuyobozi wa Are Hope Organisation, yasabye urubyiruko kubashyigikira.

    Ati “Twagize igitekerezo cyo gutangiza uyu muryango kugira ngo dutange umusanzu wacu mu kwigisha urubyiruko, bagenzi bacu ni badufashe muri uru rugendo, ariko n’abandi na bo badushyigikire uko bashoboye mu buryo bumwe cyangwa ubundi”.

    Are Hope Organisation yateguye ibi biganiro ni Umuryango Nyarwanda utegamiye kuri leta kandi udaharanira inyungu. Watangijwe n’urubyiruko muri Gicurasi 2020, utangirana n’abantu babiri Mugisha Reuben na Ingabire Alice, hagamijwe gufasha urubyiruko gusobanukirwa neza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina, kwigisha urubyiruko umuco n’amateka by’u Rwanda, uburere mboneragihugu ndetse no gukoresha neza ikoranabuhanga rwihangira imirimo.

    Are Hope Organisation ni umuryango nyarwanda uhuriza hamwe urubyiruko kugira ngo rwishakemo ibisubizo by’ibibazo byugarije sosiyete

    Mugisha Reuben washinze akaba n’umuyobozi wa Are Hope Organisation, yasabye urubyiruko gutanga umusanzu warwo muri gahunda y’uburinganire

    Ibi biganiro byabaye hifashishijwe ikoranabuhanga

    Ibi biganiro byateguwe n’abagize Are Hope Organisation

    Ibi biganiro byateguwe n’abagize Are Hope Organisation

  • Covid-19: EU yakuye u Rwanda ku rutonde rw’ibihugu abaturage babyo bemerewe kujya i Burayi – #rwanda #RwOT

    Uru rutonde ruvugururwa buri gihe, nirwo ahanini rugenderwaho n’ibihugu by’i Burayi mu gihe bifata umwanzuro ku baturage b’ibihugu by’amahanga bashobora kwemererwa kubitemberamo bitewe n’uko ibihugu byabo biri guhangana n’icyorezo cya Covid-19.

    U Rwanda ruvanywe kuri uru rutonde nyuma y’uko guhera muri Kamena uyu mwaka, imibare y’abandura Covid-19 ikomeje kwiyongera. Mu byumweru bibiri bishize, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ubu bwiyongere ahanini buri guterwa na virus yo mu bwoko bwa Delta yamaze kugera mu gihugu.

    Ubu bwoko bwa virusi bwandura ku kigero cyo hejuru ugereranyije n’ubwoko bwa Covid-19 bwari busanzwe.

    Mu gihe u Rwanda rwakuwe ku rutonde rwa EU, igihugu cya Ukraine cyo cyongeweho.

    Urutonde rwa EU rw’ibihugu abaturage babyo bashobora kwemererwa kugenderera u Burayi rwaherukaga kuvugururwa muri Gicurasi uyu mwaka.

    Ahanini rushingira ku makuru y’uko icyorezo cya Covid-19 gihagaze mu gihugu runaka n’ingamba zihari zo guhangana nacyo, ubwizerwe bw’amakuru ya Covid-19 icyo gihugu gitangaza n’ibindi.

    Muri Kamena umwaka ushize nibwo urwo rutonde rwatangiye gukoreshwa, rukaba rugamije guha amakuru ibihugu bigize EU mu gihe bishaka gukomorera abanyamahanga bashaka kubijyamo mu ngendo zisanzwe.

    Ntabwo urutonde rw’ibihugu rwatanzwe na EU ari ihame ko ibihugu bigize uwo muryango birwubahiriza. Mu bushishozi bwabyo bishobora kwemera cyangwa ntibyemerere abaturage b’igihugu runaka kubitemberamo kabone nubwo cyaba kiri ku rutonde.

    Icyakora, nta gihugu kinyamuryango cya EU cyemerewe guha ikaze abaturage b’igihugu kitagaragaye ku rutonde hatabanje kubaho ibiganiro n’izindi nzego zigize uwo muryango.

    U Rwanda rwakuwe ku rutonde rw’ibihugu abaturage babyo bemerewe kujya i Burayi mu gihe batagiye muri gahunda zidasanzwe

  • Hatangajwe inganda n’ibikorwa by’ubucuruzi byemerewe gukomeza gukora mu bihe bya ‘Guma mu Rugo’ – #rwanda #RwOT

    Itangazo rya Minicom rivuga ko nk’uko byatangajwe n’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 14 Nyakanga 2021, mu duce twashyizwe muri Guma mu rugo serivisi z’ingenzi mu rwego rw’ubucuruzi harimo amasoko y’ibiribwa, ubucuruzi bw’inyama, amata n’ibiyakomokaho.

    Harimo ubucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga, abakora imirimo yo kugemura ibicuruzwa, serivisi za ngombwa zitangwa na banki n’ibigo by’imari, serivisi z’ubwishingizi, serivisi za Mobile Money n’ibindi.

    Harimo kandi gutwara ibishingwe na serivisi z’isuku za ngombwa, serivisi za gasutamo, amahoro n’imisoro, ubucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli na gaz ndetse na serivisi z’itumanaho.

    Minicom yavuze ko n’ubwo ubwo bucuruzi bwemewe ariko hari amabwiriza ababukora bagomba kubahiriza arimo ko abakozi b’aho bukorerwa batagomba kurenga 30%, kandi ibikorwa byose bigafunga saa kumi n’imwe z’umugoroba.

    Andi mabwiriza yashyizweho ni uko abacuruzi bose basabwa kuzajya basimburana mu masoko hakurikijwe uko byumvikanyweho n’ubuyobozi bw’amasoko acuruza ibiribwa kandi hubahirijwe n’andi mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

    Minicom ivuga kandi ko ikindi gisabwa abacuruzi ari ukutazamura ibiciro bishingikirije ibi bihe bya guma mu rugo.
    Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa 15 Nyakanga 2021, ubwo bamwe mu bagize Guverinoma basobanuraga amabwiriza mashya yashyizweho Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Béata Uwamaliza Habyarimana, yavuze ko inganda zifite ‘uruhushya’ zizakomeza gukora muri Guma mu Rugo.

    Mu itangazo rya Minicom inganda zemerewe ni izitunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi, ni ukuvuga ibiribwa n’ibinyobwa.

    Izindi nganda zemewe gukomeza gukora muri ibi bihe bya guma mu rugo ni izikora ibikoresho byo kubaka, izikora ibikoresho by’isuku n’isukura [amasabune], ibikoresho by’isuku byifashishwa n’abakobwa n’abagore [sanitary pads], imiti yo gusukura intoki n’imiti yica mikorobe.

    Minicom itangaza kandi ko inganda zikora udupfukamunwa n’ibindi bikoresho byo kwa muganga n’inganda zikora ibyo gupfunyikamo nazo zizakomeza gukora muri ibi bihe abandi bazaba bari muri gahunda ya Guma mu Rugo.

    Mu mabwiriza yashyiriweho inganda harimo kuba kwemererwa gukora bizajya bitangirwa uruhushya na Minicom ndetse abakozi b’uruganda bakaba bazajya bapimwa Covid-19, babifashijwemo n’Ikigo Gishinzwe Ubuzima, RBC, kikazajya kibasanga aho bakorera ku ruganda muri gahunda izajya yumvikanwaho.


  • U Rwanda rwakiriye impunzi n’abasaba ubuhunzi 133 bavuye muri Libya – #rwanda #RwOT

    Bakigera ku kibuga cy’indege bapimwe COVID-19. Minisiteri ishinzwe ubutabazi ibinyujije kuri Twitter, yatangaje ko nibamara kubona ibisubizo bazasanga abandi baje mbere bari mu nkambi y’agateganyo ya Gashora iherereye mu Karere ka Bugesera.

    Impunzi n’abasaba ubuhunzi bazanwa mu Rwanda bakuwe muri Libya hagamijwe kubagoboka, kubafasha no kubashakira ibisubizo birambye bacumbikiwe mu nkambi y’agateganyo ya Gashora.

    Ni nyuma y’amasezerano y’imikoranire yasinywe hagati ya Guverinoma y’u Rwanda, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

    Kuva icyiciro cya mbere cyakiriwe mu Rwanda tariki 26 Nzeri 2019, abagera kuri 648 nibo bamaze kwakirwa. Havutse batandatu mu gihe 263 babonye ibihugu bibakira bibaha ubuhunzi. Abandi 134 bagiye muri Suède, 70 bagiye muri Canada, 46 muri Norvège, 11 mu Bufaransa na babiri mu Bubiligi.

    Ku wa 10 Nzeri 2019 nibwo Guverinoma y’u Rwanda, AU na UNHCR, byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye, atuma rwakira impunzi zituruka muri Libya, aho zageze zishakisha inzira yazambutsa izijyana muri Méditerranée zikagera i Burayi.

    Aya masezerano yasinyiwe i Addis Ababa ku cyicaro cya AU, nyuma y’ubushake Perezida Kagame yagaragaje bw’uko u Rwanda rwakwakira izi mpunzi z’Abanyafurika.

    Izi mpunzi zageze muri Libya zishakisha uko zakwerekeza ku Mugabane w’u Burayi aho zizeraga kubaho neza, kwambuka inyanja ya Méditerranée byaranze ziguma muri Libya ndetse zitangira kugirirwa nabi kugeza ubwo u Rwanda rwamenye ubuzima zibayemo rukiyemeza kuzitabara.

    Ubwo bakirwaga ku kibuga cy’indege hasuzumwa ibyemezo byabo bisaba ubuhunzi

    Abakirwa abenshi baba ari urubyiruko rwavuye mu bihugu byarwo rugiye gushaka amaronko i Burayi ntibikunde

    Bakigera mu Rwanda bapimwe Covid-19 mbere yo kujyanwa Gashora mu karere ka Bugesera aho inkambi iherereye

    Abenshi mu bakirwa baba bafite inzozi zo kugera i Burayi. Abaje mu byiciro bya mbere abenshi babonye ibindi bihugu bibakira

    Abakunze kwakirwa ni abaturutse mu bihugu byo mu Majyaruguru no mu ihembe rya Afurika

    Mu bakirwa haba harimo n’ababyeyi bafite abana

    Amafoto: MINEMA


  • Abagore barifuza ikoranabuhanga rishingiye ku buringanire #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nsanga avuga ko hakwiye uburinganire bw
    Nsanga avuga ko hakwiye uburinganire bw’umugabo n’umugore mu ikoranabuhanga

    Abagore bakoresha ikoranabuhanga bavuga ko hakigaragara ubusumbane bw’abagabo n’abagore mu gukoresha ikoranabuhanga, kubera ko hari iby’umuco wagiye ukumira ku bagore, imyumvire yabo ubwabo yo kwisuzugura no kuba batagera ku mafaranga nk’abagabo ngo bakoreshe ikoranabuhanga.

    Ibindi bituma abagore batagera ku ikoranabuhanga nk’abagabo ni imiterere yabo irimo gutwita, kubyara no kurera ahanini ugasanga umwanya wabo mwinshi uguma muri izo nshingano no kuba umubare w’abagore biga ibijyanye n’ikoranabuhanga ukiri muto ugereranyije n’uw’abagabo.

    Abagore bakoresha ikoranabuhanga bagaragaraza kandi ko iyo basesenguye umusaruro batanga mu kazi baryifashishije uba mwiza kurusha ndetse n’uw’abagabo, bagasaba ko inzego zose zikwiye guhagurukira kwita ku iterambere ry’umugore mu ikoranabuhanga, kugira ngo bunganire abagabo bityo iterambere ry’igihugu rishingiye ku ikoranabuhanga ribashe kugerwaho.

    Sylvie Nsanga, umwe mu bagore baharanira uburenganzira n’iterambere ryabo, avuga ko aho abagore bakoresha ikoranabuhanga byabagiriye akamaro, agasaba kandi ko hakurikijwe gahunda ya Leta y’iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga hakwiye gufatwa ingamba zo guteza imbere abagore, kugira ngo bafashanye n’abagabo kongera umusaruro ukomoka urikomokaho.

    Agira ati “Abacuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga bakwiye kumva ko nibasiga inyuma umugore batazunguka kandi bakoze ibimugeraho bakwinjiza kurushaho, bityo na ya mahirwe angana ku mugabo n’umugore akongera umusaruro”.

    Yongeraho ko abacuruza za Interineti bakwiye gushyiriraho abagore amahirwe yo gukoresha uwo muyoboro bagendeye ku mwanya wabo babona iyo bakitse imirimo, kuko usanga hari igihe bagena cyo gutanga amahirwe kuri Interineti abagore bahugiye mu mirimo yo mu ngo.

    Agira ati “Nkanjye mbona akanya sa yine z’ijoro abana bamaze kuryama, niba hari uburyo bwo gutanga Interineti nyinshi ku bana mu masaha ya kare binakorwe ku bagore mu masaha ya nijoro bakitse imirimo, kuko iyo ayo mahirwe arangiye mbere abagore baracikanwa. Nifuza ko habaho uburinganire mu ikoranabuhanga, ikintu cyose cy’ikoranabuhanga abagore bacyibonemo nk’abagabo, ibyo bizatuma rwa Rwanda twifuza ko rushingira ubukungu bwarwo ku ikoranabuhanga turugeraho ntawe usigaye inyuma”.

    Umuyobozi wa gahunda mu muryango wita ku iterambere ry’ikoranabuhanga (Save Generations Organisation) ,Sandrine Umukunzi, avuga ko imyumvire ku muryango Nyarwanda ikiri ikibazo ku kuringaniza ikoranabuhanga hagati y’abagore n’abagabo, akifuza ko abagabo bakwiye kumva ko umugore afite amahirwe n’uburenganzira mu ikoranabuhanga.

    Umukunzi avuga ko bidakwiye gufatwa nk’igitangaza igihe umugore akoresa ikoranabuhanga kuko nabo barashoboye, kandi kurwanya icyuho kikigaragara ku ikoranabuhanga ku bagore gikwiye gukurwaho hakoreshejwe ubufatanye n’inzego zitandukanye.

    Agira ati “Umubare munini w’abagore ni abahinzi, ni abacuruzi, nibadahabwa urubuga mu ikoranabuhanga bizatuma iterambere ridindira kuko umubare wabo munini ufite akamaro kanini mu iterambere ry’igihugu”.

    Abagore bakoresha ikoranabuhanga kandi bagaragaza ko inzego z’abikorera n’abashoramari mu ikoranabuhanga bakwiye guhindura uburyo bwo guha amahirwe abagore kugira ngo bakomeze gutanga umusazu wabo mu iterambere ryabo n’iry’igihugu muri rusange.


  • Abafite ubumuga bifuza guhagararirwa mu tunama dutanga amasoko #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Imyubakire y
    Imyubakire y’ubu bukarabiro ntiyitaye ku bafite ubumuga, bakifuza ko byakosorwa ndetse n’ahandi hatangirwa serivisi bikaborohera

    Babivuze nyuma yo gukora amagenzura mu mavuriro amwe n’amwe, mu kwezi gushize kwa Kamena, bareba uko abafite ubumuga bakirwa muri Isange One stop Center, bagasanga hari aho amabwiriza agenwa n’ikigo gishinzwe iby’imyubakire mu Rwanda (RHA) mu bijyanye no kubaka inyubako zidaheza, adakurikizwa.

    Nko ku bitaro bya Kibilizi mu Karere ka Gisagara, itsinda rihagarariye abafite ubumuga ryasanze hari imiryango ipima cm 75 na 80 z’ubutambike, nyamara ubundi yagombye kugira cm 90 kugira ngo n’ugendera mu igare igihe ahakeneye serivisi abashe kuhinjira bitamugoye, kuko ngo amagare akenshi aba apima cm 75 z’ubugari.

    Mu bwiherero basanze urugi rufungurirwa inyuma barabishima, kuko bifasha n’ugendera mu igare kwifungurira, ariko na none basanze ahagenewe kwihagarika ku bagabo, ufite ubumuga bw’ubugufiya atahashyikira nyamara haramutse higijwe hasi (kuri cm 60 ziteganywa n’amabwiriza) n’umuremure yahifashisha.

    Mu bwiherero kandi basanze ari hatoya kuko nta metero 2 z’ubugari zihari, mu gihe biteganywa ko bwagombye kugira byibura metero 2 kuri 2 kugira ngo ugendera ku igare abashe kuba yaryinjiranamo, akabasha no gukata bitamugoye igihe agira ngo asohoke.

    Jacques Mugisha, umwe mu bari bagize itsinda rigenzura, avuga ko n’ubwo inyubako barimo yasubiwemo muri 2017 nyuma y’uko amabwiriza y’inyubako zidaheza yasohotse muri 2015, kuhakora ku buryo hadaheza abafite ubumuga bititaweho uko bikwiye. N’ushinzwe iby’amasoko yababwiye ko hari ibyo atari azi.

    Yagize ati “Mu kiganiro twagiranye n’abahakora, batubwiye ko bituruka ku kutamenya igikwiriye gukorwa”.

    Yunzemo ati “Twasanze ari ngombwa ko abahagarariye inyungu z’abafite ubumuga, cyangwa se abafite ubumenyi ku bifasha cyangwa byunganira abafite ubumuga, bagombye kugaragara mu nzego zitandukanye, kugira ngo babashe kwitabwaho mu rwego urwo ari rwo rwose”.

    Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Kibilizi, Jean de Dieu Twizeyimana, we avuga ko ubundi iby’imyubakire y’ibitaro ndetse n’ibigo nderabuzima bireba akarere na Minisiteri, akaba ari bo bakwiye kuzirikana gushyira abaharanira inyungu z’abafite ubumuga muri komite zitanga amasoko. Icyakora ngo kubera ko ari bo barebwa no gusana, baraza kujya babyitaho.

    Agira ati “Ubwo tubimenye, mu kuvugurura inyubako tuzajya dushyira uhagarariye inyungu z’abafite ubumuga mu bashinzwe gutegura amasoko. Ashobora kuba atari umuntu uhoraho mu kanama, ariko igihe bagiye kwiga ibijyanye n’inyubako akaba arimo kugira ngo areba niba ibikenewe byose byubahirijwe”.

    Jacques Mugisha anavuga ko n’ubwo muri rusange hari inyubako nshyashya ubona zisigaye zubakwa bagerageje gukurikizwa amabwiriza yo kudaheza abafite ubumuga, hari utuntu duto duto tutitabwaho, nyamara twitaweho byagirira akamaro abantu bose, kuko ibyifashishwa n’ufite ubumuga, n’utabufite yabyifashisha.

    Urugero ni nk’ahashyirwa ahakirizwa amatara, aho kwihagarika ku bagabo, aho gukarabira intoki akenshi usanga hari hejuru, ku buryo ufite ubumuga bw’ubugufi bukabije we atabasha kuhagera.

    Ubwiherero ndetse n’ibitanda byo mu mahoteri hari aho usanga na byo ari birebire, nyamara byigijwe hasi abantu bose babasha kubyifashisha.


  • Ubutumwa bwa Mugisha Francois ‘Master’ ku bafana ba Rayon nyuma yo kugaruka muri iyi kipe #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kugaruka muri Rayon Sports, Mugisha Francois Master yabwiye abakunzi b’iyi kipe ko yari abakunduye kandi ko aje gutanga umusanzu we kugira ngo bashakira iyi kipe ibyishimo.

    Master yari amaze imyaka 2 ari umukinnyi wa Bugesera FC yagiyemo 2019 avuye muri Rayon Sports.

    Uyu musore wari usoje amasezerano ye akaba yamaze gusinyira Rayon Sports amasezerano y’imyaka 2 azageza muri 2023.

    Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko yishimiye kugaruka muri Rayon Sports kuko yari akumbuye abafana b’iyi kipe aho aje gutanga umusanzu mu kubaha ibyishimo.

    Ati “ngarutse mu rugo. Abafana ba Rayon Sports nari mbakumbuye cyane, ndaje ngo dufatanye gushakira ikipe ibyishimo. Nje gutanga umusanzu wanjye muri Rayon Sports na bagenzi banjye ngo duhe abafana ibyishimo bamenyereye.”

    Uretse aba bakinnyi kandi iyi kipe yasinyishije Niyongira Danny wakiniraga Bugesera FC na Byumvuhore Tresor wakiniraga Gasogi United aho buri umwe yasinye imyaka 2.

    Master yagarutse muri Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ubutumwa-bwa-mugisha-francois-master-ku-bafana-ba-rayon-nyuma-yo-kugaruka-muri-iyi-kipe

  • Muhanga: Abanyeshuri 4 bivugwa ko bifurije Perezida Kagame gupfa baburanye ku ifungwa n'ifungurwa #rwanda #RwOT

    Urukiko rw'Ibanze rwa Nyamabuye kuri uyu wa Kane rwaburanishije ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo ku banyeshuri 4 mu rubanza baregwamo ibyaha bakoreye mu rwunge rw'amashuri rwa Kabgayi A. Batatu muri aba bane rwemeje ko bakomeza gufungwa, undi ararekurwa. Kuwa 13 Nyakanga 2021 nibwo baburanye ifungwa n'ifungurwa ku byaha 5 bakurikiranweho.

    Abanyeshuri 2 kuri 4 bahawe iminsi 30 yo kuba bafunzwe, umwe ahabwa iminsi 15 naho undi, urukiko rwemeza ko nta mpamvu yakomeza gufungwa rutegeka ko ahita afungurwa.

    Aba banyeshuri bakurikiranyweho ibyaha 5 birimo; Gukurura amacakubiri, Gushyiraho umutwe w'abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, Ingengabitekerezo ya Jenoside, Guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda no Kwangiza cyangwa konona ikintu cyundi.

    Ibyo bakurikiranyweho babikoreye mu ishuri aho bigaga i Kabgayi, bikavugwa ko bafashe ifoto y'umukuru w'Igihugu, Paul Kagame mu gitabo bigiragamo bayandikamo amagambo asanzwe yandikwa ku misaraba (RIP) mu gihe cyo gushyingurwa. Binavugwa ko haba hari igitabo cyanditswemo amagambo y'urukozasoni ku ifoto y'umufasha w'Umukuru w'Igihugu.

    Mu rubanza rwaburanishirijwe mu muhezo ku busabe bw'uwunganira bamwe muraba baregwa ibi byaha, ubushinjacyaha bwabasabiye bamwe gufungwa by'agateganyo kubera ko hari ibindi bimenyetso bigikusanywa kugirango byuzuze ibyabonetse mu ifatwa ry'aba banyeshuri.

    Nubwo itangazamakuru ritemerewe kwinjira mu rukiko mu iburanisha ryabo ku ifungwa n'ifungurwa, amakuru avuga ko baburanye bahakana ibyaha 4 muri 5 ariko 2 muri bo ngo bemera icyaha cyo kwangiza cyangwa konona ikintu cyundi.

    Umuyobozi w'Ikigo cy'amashuri cya Kabgayi A, Nshimiyimana Alphonse yabwiye intyoza.com ko aba banyeshuri bafunzwe bafashwe tariki ya 21 Kamena 2021 nyuma y'inama yari yahuje abanyeshuri bose, abarimu ndetse n'umuyobozi w'Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline ndetse n'ubuyobozi bw'ubugenzacyaha (RIB) mu karere ka Muhanga. Avuga ko ibyo bitaga amakosa, nyuma y'iyi nama yarimo ubugenzacyana-RIB, byaje guhinduka icyaha.

    Mu yandi makuru umunyamakuru yabashije kumenya, ni avuga ko umwe muri aba bakurikiranywe n'ubutabera harimo ufite umubyeyi wakoze Jenoside ndetse na se wabo akaba nawe afungiwe icyaha cya Jenoside yahamijwe n'inkiko Gacaca. Gusa hari abavuga ko bidakwiye guhuzwa n'ibyaha bikurikiranyweho uyu uri no mubahawe gufungwa iminsi 30 y'agateganyo.

    Gusa bamwe mu babyeyi bafite abana babo biga muri iki kigo nabo bemeza ko ishuri bigamo rikwiye kuganirizwa kuko barishinja guha amacakubiri urwaho mu banyeshuri bigana mu kigo.

    Aba bakurikiranywe n'ubutabera ngo bari bariyise aba'Pawa' ndetse n'icyo gitabo cyakorewemo ibyaha bakaba barabyanditse. Mu isomwa ry'uru rubanza ku ifungwa n'ifungurwa kuri uyu wa 15 Nyakanga 2021, abaregwa bibukijwe ko bafite uburenganzira bwo kujuririra iki cyemezo mbere yuko urubanza ruburanishwa mu mizi.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/muhanga-abanyeshuri-4-bivugwa-ko-bifurije-perezida-kagame-gupfa-baburanye-ku-ifungwa-nifungurwa/

  • Leta ivuga iki ku bashaka ko abaturage babana na COVID-19 ubuzima bugakomeza? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri w
    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel

    Muri icyo kiganiro, abanyamakuru babajije ibibazo bitandukanye birebana na Covid-19, uko virusi yayo ikomeza kwihinduranya, niba inkingo za Covid-19 zatuma abantu badakomeza kuyandura n’ibindi.

    Umwe muri abo banyamakuru yarabajije ati, “Ese kuki impuguke mu buzima mutashaka uko abaturage babana n’izo virusi, ubuzima bugakomeza?”

    Mu gusubiza icyo kibazo, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yavuze ko hari impungenge mu gihe abantu bakwemera kubana n’izo virusi za Corona zihinduranya kuko ngo imibiri y’abantu ntizakira ku buryo bumwe kandi hari n’ubwo hazaza izikomeye cyane kurusha iziriho ubu.

    Yagize ati “Abantu babana na zo, ariko mu kubana na zo hari abapfa, nanakubwiye nti duhisemo ngo tubane na yo, jye nawe, waba uzi uko biza kukugendekera cyangwa njyewe ninyandura? Kuko tubanye na yo tudapfa ni ikindi kibazo. Kubana na yo turimo gupfa n’abato batangiye gupfa, nibaza ko atari cyo gisubizo twatanga, ntabwo ari wo murongo twafata nk’igihugu”.

    Minisitiri Ngamije yongeyeho ko hari abantu benshi babanje gukerensa indwara ya Covid-19 ariko ubu bakaba batangiye guhindura imyumvire, babona ko iyo ndwara ikaze, kandi ngo iranakaze koko.

    Kuko ngo ntawushobora kumenya uko Virusi zihinduranya n’urwego zishobora kuza mu gihe kizaza zizaba zikazeho, ngo ibyiza ni gukomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda.

    Yagize ati “None turimo kuvuga buriya bwoko bwihinduranyije bwo mu Buhinde cyangwa se ‘Delta variant’ ejo se hazaza ubuhe, bukaze gute se? Twumva rero icyiza ari uko tuguma ku mahame y’ibanze, kwirinda kwandura no kwanduza no gufata ibyemezo byatuma tutagera aho hose, aho inzego z’ubuzima zananirwa kuvura n’umuntu ukeneye kuvurwa, ahubwo tureba ukuntu twagabanya kwanduzanya hagati y’Abanyarwanda ni cyo gituma na Guverinoma yafashe kiriya cyemezo (guma mu rugo mu bice bimwe na bimwe).”


  • Perezida Samia wa Tanzania ageze mu Burundi mu ruzinduko rw’iminsi 2 #rwanda #RwOT

    Perezida Madamu Samia Suluhu Hassan wageze ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga kitiriwe Melchior Ndadaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, yakiriwe na Visi Perezida w’u Burundi, Prosper Bazombanza.

    Uru ruzinduko rwa Madamu Samia Suluhu Hassan mu Burundi, rwari rwatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu Burundi.

    Itangazo ryasohowe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi, ryavugaga ko abakuru b’Ibihugu byombi bazagirana ibiganiro bigamije kurebera hamwe uko ibi bihugu bifitanye umubano mwiza kuca cyera byakomeza gukorana.

    Ibi biganiro kandi ngo bizagaruka ku buryo bwo gushyira mu bikorwa amasezerano asanzwe ari hagati y’ibi bihugu ndetse no gusinya andi mashya.

    Muri nzeri 2020 ubwo Perezida Evariste Ndayishimiye yari amaze igihe gito arahiriye kuyobora iki gihugu, yagiriye uruzinduko rwa mbere muri Tanzania icyo gihe yakirwa na nyakwigendera Dr John Pombe Magufuli wayoboraga kiriya gihugu akaza kwitaba Imana.

    Madamu Samia Suluhu Hassan wahise asimbura Magufuli, akaba agiriye Uruzinduko mu Burundi mu gihe iki gihugu gikomeje kugaragaza ubushake bwo kubana no gukorana n’amahanga.

    Perezida Evariste Ndayishimiye agiye kwakira Madamu Samia Suluhu Hassan nyuma y’umunsi umwe avuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho yaganiriye na mugenzi we Felix Tshisekedi.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Perezida-Samia-wa-Tanzania-ageze-mu-Burundi-mu-ruzinduko-rw-iminsi-2