Blog

  • Haruna Niyonzima yavuze kubyo kuza gukina muri Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gutandukana na Yanga, Haruna Niyonzima yavuze ko atahita avuga aho azerekeza ariko nyuma y’umwaka w’imikino urangiye muri Tanzania abantu bazahita bamenya aho azerekeza.

    Ku wa Kane tariki ya 15 Nyakanga 2021, nibwo Yanga yasezeye kuri Haruna Niyonzima aho batazakomezanya mu mwaka w’imikino utaha.

    Uyu kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, amakuru yahise avuga ko ashobora kuza mu ikipe ya Rayon Sports akaba ariho yakomereza gukina.

    Haruna akaba yatangaje ko atahita avuga aho azerekeza mu gihe umwaka w’imikino muri Tanzania utararangira, ariko nyuma y’uko usozwa bakaba bazahemenya kuko imbaraga zo gukina zo aracyazifite.

    Ati “ntabwo nahita mbitangaza kuko ndacyafite amasezerano muri Yanga kuko turacyafite imikino igera muri 2, umwe ya shampiyona n’umwe ya FA Cup, navuga ko Imana nidufasha tukarangiza amahoro, abakunzi ba Niyonzima, abakunzi b’umupira w’amaguru bagomba kumenya aho nzerekeza kuko ndacyari umukinnyi w’umupira, ndacyafite imbaraga, mfite gahunda zanjye byanze bikunze abakunzi banjye bazabimenya.”

    Ku munsi w’ejo nibwo shampiyona ya Tanzania izasozwa Yanga ya Haruna ikina na Dodoma Jiji, ni mu gihe ifite n’umukino wa nyuma wa FA Cup izahuramo na Simba SC.

    Haruna Niyonzima yavuze ko azatangaza aho azerekeza nyuma y’uyu mwaka w’imikino

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/haruna-niyonzima-yavuze-kubyo-kuza-gukina-muri-rayon-sports

  • Imyiteguro ku munsi ubanziriza Guma mu Rugo yari ishyushye (Amafoto + Video) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muri Gare ya Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali ni hamwe mu habonetse abagenzi benshi bashakaga kwerekeza mu Ntara kugira ngo Guma mu Rugo izabasangane n’imiryango yabo. Muri iyi gare kubona imodoka ntibyari byoroshye ndetse kugeza ku masaha y’umugoroba hakaba hari hakiri abagenzi batangiye gutakaza icyizere cyo kugera aho bashakaga kujya.

    Mu Mujyi wa Kigali hagaragaye ingendo z
    Mu Mujyi wa Kigali hagaragaye ingendo z’aberekezaga mu bice bitandukanye by’aho bashaka ko Guma mu Rugo ibasanga

    Zimwe mu mpamvu zatumye bashaka kuva muri Kigali ngo ni uko akazi bakoraga kahagaze kandi abenshi muri bo bakaba baryaga ari uko bakoze bityo bagasanga gusigara muri Kigali mu gihe cya Guma mu Rugo ubuzima bwarushaho kubakomerera kurusha uko baba bari kumwe n’imiryango yabo.

    Guhera ku wa Kane tariki 15 Nyakanga inzego zitandukanye za Leta zagiye zifasha abashaka kujya mu Ntara babasha kugera aho bagiye bityo bituma hari n’abagenda babimenya nyuma, ari byo byatumye kugeza ku munsi wa nyuma w’ingendo rusange habonetse abagenzi benshi bashakaga uko bagera iwabo.

    Muri abo bagenzi harimo n’abavugaga ko bashaka kwerekeza mu turere tutari muri Guma mu Rugo kugira ngo babe bahakomereza akazi, bityo babashe kubona imibereho.

    Umwe muri bo wari werekeje mu Karere ka Nyamasheke, avuga ko kubera ko arya ari uko yakoze asanga kuguma muri Kigali bitamworohera.

    Ati “Erega iminsi 10 ku muntu iba ari myinshi cyane cyane ko hariya mu gace k’iwacu ntabwo ho hafunze, wenda umuntu yakora n’indi mirimo isanzwe. Ubwo rero kwicara waramenyereye gukora biba ari ikibazo tukaba tugira ngo tugende turebe indi mirimo yo mu rugo kuko iyo ugezeyo ugakomeza indi mirimo birakorohera”.

    Nubwo muri Gare ya Nyabugogo hagaragaraga abantu benshi mu masaha y’igicamunsi kuri uyu wa Gatanu, ubuyobozi bw’inzego zitandukanye za Leta burimo Polisi, Urwego Ngenzuramikorere (RURA) ndetse n’Umujyi wa Kigali, bwabizezaga ko bari butahe kuko abarimo bari bamaze kwandikwa amazina n’aho bagiye kugira ngo bakomeze bashakirwe imodoka zibageza iyo berekeje.

    Ubwo umunyamakuru wa Kigali Today yageraga muri Gare ya Nyabugogo mu masaha ya saa munani z’amanywa, yahasanze abagenzi babarirwa hagati ya 500 na 700 bavugaga ko berekeje mu Ntara zitandukanye.

    Abahaha bibandaga cyane cyane ku biribwa
    Abahaha bibandaga cyane cyane ku biribwa

    Kuri uyu munsi ibinyabiziga na byo byagaragaye ku bwinshi bikora ingendo hirya no hino mu mihanda ya Kigali
    Kuri uyu munsi ibinyabiziga na byo byagaragaye ku bwinshi bikora ingendo hirya no hino mu mihanda ya Kigali

    Hari abagenzi muri Kigali basanze kubona imodoka aho zitegerwa bitaza kuborohera bahitamo kwigendera n
    Hari abagenzi muri Kigali basanze kubona imodoka aho zitegerwa bitaza kuborohera bahitamo kwigendera n’amaguru

    Reba uko umunsi ubanziriza Guma mu Rugo wari umeze muri iyi Video

    Amafoto: Abdul Tarib, Simon Kamuzinzi na Eric Ruzindana

  • Nyabugogo: Ahazwi nko kwa Mutangana hagaragaye abantu benshi bahaha mbere y'uko bajya muri guma mu rugo (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku isoko ryo muri Nyabugogo ahazwi nko kwa Mutangana ndetse n'ayandi masoko hagaragaye abantu benshi bari baje guhaha ibiribwa mbere yuko bajya muri guma mu rugo y'iminsi 10 izatangira ku munsi w'ejo tariki ya 17 Nyakanga 2021 ikarangira tariki ya 26 Nyakanga 2021.

    Amafoto: IGIHE

    Source : https://yegob.rw/nyabugogo-ahazwi-nko-kwa-mutangana-hagaragaye-abantu-benshi-bahaha-mbere-yuko-bajya-muri-guma-mu-rugo-amafoto/

  • Video: Nel Ngabo yagaragaye arimo gusigwa ibirungo by'abagore – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Nel Ngabo wamamaye hano mu Rwanda mu ndirimbo zitandukanye zirimo nka Zoli, Nzahinduka, Mukwakarindwi, Byakoroha n'izindi, yagaragaye arimo gusigwa ibirungo ku munwa bisanzwe bisigwa ndetse binisigwa n'abakobwa ndetse n'abagore nkuko Amashusho dukesha Thecatbabalao abigaragaza.

    Source : https://yegob.rw/video-nel-ngabo-yagaragaye-arimo-gusigwa-ibirungo-byabagore/

  • MINEDUC yatangaje amabwiriza ajyanye n'ikorwa ry'Ibizamini bya Leta ku banyeshuri barangiza icyiciro cya mbere n'icya kabiri by'Amashuri yisumbuye ndetse n'ay'Imyuga n'Ubumenyingiro – YEGOB #rwanda #RwOT

    Minisiteri Y'Uburezi mu Rwanda (MINEDUC) ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter yatangaje amabwiriza ajyanye n'ikorwa ry'Ibizamini bya Leta ku banyeshuri barangiza icyiciro cya mbere n'icya kabiri by'Amashuri yisumbuye ndetse n'ay'Imyuga n'Ubumenyingiro. Ni amabwiriza atangajwe mu guhe habura amasaha make ngo Umujyi wa Kigali n'uturere twa ngo tujye muri gahunda ya guma mu rugo, izatangira kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Nyakanga kugeza ku ya 26 Nyakanga 2021.

    Itangazo ku mabwiriza ajyanye n’ikorwa ry’Ibizamini bya Leta ku banyeshuri barangiza icyiciro cya mbere n’icya kabiri by’Amashuri yisumbuye ndetse n’ay’Imyuga n’Ubumenyingiro. pic.twitter.com/BH6VQy1Xmq

    — Ministry of Education | Rwanda (@Rwanda_Edu) July 16, 2021

    Source : https://yegob.rw/mineduc-yatangaje-amabwiriza-ajyanye-nikorwa-ryibizamini-bya-leta-ku-banyeshuri-barangiza-icyiciro-cya-mbere-nicya-kabiri-byamashuri-yisumbuye-ndetse-nayimyuga-nubumenyingiro/

  • IFOTO Y'UMUNSI: Abantu benshi bazinze utwabo berekeza mu miryango yabo ku munsi ubanziriza Guma mu Rugo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Nyakanga 2021 muri Gare ya Nyabugogo abantu bari uruvunganzoka aho abenshi bari batashye mu miryango yabo aho bavugaga ko iminsi 10 ya Guma mu rugo bashaka kuyimara bari kumwe n'imiryango yabo. Amafoto y'aba bantu bari muri gare ya Nyabugogo niyo mafoto y'umunsi twabakusanyirije kuri uyu munsi.

    Source : https://yegob.rw/ifoto-yumunsi-abantu-benshi-bazinze-utwabo-berekeza-mu-miryango-yabo-ku-munsi-ubanziriza-guma-mu-rugo/

  • Ben Kayiranga yahuriye mu ndirimbo nabahanzi… – #rwanda #RwOT

    Umunyamerika Graham Czach ni we wandikiye Ben Kayiranga amusaba kuririmba muri iyi ndirimbo. Yamwandikiye nyuma yo kureba byinshi bimwerekeyeho, akabona ari umuhanzi mpuzamahanga uri kugwiza ibigwi.

    Graham kandi yafashe umwanya wo kumva indirimbo za Ben Kayiranga, yifuza ko nawe yaririmba muri iyi ndirimbo yatewe inkunga n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku bana, UNICEF.

    Buri muhanzi agaragaramo amasegonda macye muri iyi ndirimbo y'iminota itatu gusa. Ben Kayiranga yabwiye INYARWANDA ko ari ibyishimo bikomeye kuri we kuba yaririmbye muri iyi ndirimbo yahuriyemo abahanzi 123 bo mu bihugu 110 byo ku Isi.

    Ati 'Mu ndirimbo y'iminota itatu gusa kuri njye byankoze ku mutima kubona bampamagara kuva Amerika kunsaba gushyiramo ijwi ryanjye.'

    Iyi kandi yaririmbye Junior Bay wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, Aramide wo muri Nigeria, Adam Ben Ezra wo muri Israel, Graham Czach wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wanatunganyije iyi ndirimbo n'abandi.

    Iyi ndirimbo mu buryo bw'umuziki, amazina y'abahanzi agaragara mu mashusho no mu buryo bw'amajwi yatunganyijwe na Graham Czach, ari naho video yashyizwe.

    Yatunganyijwe na Graham Czach muri studio ya Sliced Tomato Studio yo mu Mujyi wa Los Angeles, inononsorwa na Ted Jensen muri studio ya Sterling Sound yo mu Mujyi wa Nashville, hanyuma itunganywa mu buryo bw'amajwi na Graham Czach.

    Iyi ndirimbo yumvikanamo ibucurangisho by'abanyamuziki barimo Stuart Liddell wo muri Scotland, Richard Bissill wo mu Bwongereza, Ingrid Jensen wo muri Canada, Luke Malewicz wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'abandi.

    Iyi ndirimbo yatangiye gutunganywa kuva ku mezi atanu ashize. Ivuga ku kwiyunga, amahoro no guharanira ko abantu bose babaho kimwe ku Isi.

    Ben Kayiranga ubana n'umuryango we Mujyi wa Orsay hafi y'Umurwa Mukuru w'Ubufaransa Paris umwibuke mu ndirimbo nka 'Uruhimbi' yakoranye na Miss Shanel, 'Nyaruka' na Knowless Butera, 'Isezerano' na Dream Boyz, 'Nahisemo' na Frankie Joe n'izindi nyinshi.

    Ben Kayiranga ari mu bahanzi 123 baririmbye mu ndirimbo 'One Human' ivuga ko abantu bose bafite agaciro kamweBen Kayiranga yavuze ko ari iby'igiciro kinini kuba yararirimbye muri iyi ndirimbo ihuriyemo abahanzi bakomeye ku Isi

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'ONE HUMAN' Y'ABAHANZI 123 BARIMO BEN KAYIRANGA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107636/ben-kayiranga-yahuriye-mu-ndirimbo-nabahanzi-123-bakomeye-ku-isi-video-107636.html

  • Amaze gutakaza ibye byose! Icyo urusengero rw… – #rwanda #RwOT

    Umunyagambiyakazi Princess Shyngle wamamaye muri filimi yaba mu kuzikina no kuzitunganya, yagarutse k'ubuzima butangaje bw'inshuti ye magara umunyamidelikazi n'umukinnyi wa filimi muri Ghana Moesha.Umunyamideli ukomoka muri Gambia wibera ubu muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika akomeje kwibaza icyabaye ku nshuti ye magara Moesha

    Ibi akaba yabivuze nyuma y'amashusho ya Moesha atangaza ko yamaze kugurisha ibintu bye byose akanabikuza amafaranga yose yari kuri konti ye akagurisha imodoka ye ya Range Rover.

    Princess ati: 'Mwaba mwabonye uburwayi cyangwa ibyo yakorewe?' Aha yavugaga Moesha wamaze guhomba umutungo we wose anashyira hanze amajwi yumvikanisha Moesha amubwira ko yahaye ibye byose urusengero.Umunyamideli Moesha benshi bafata nka Kim Kardashian ukomeje guteza urujijo nyuma yo kugurisha ibye byose 

    Akomeza agira ati: 'Kuba byagera kuri uru rwego umuntu akitwara muri buno buryo agafata ibintu bye byose akabitanga ni ikibi'.

    Kubwe, Princess yagize ati: 'Bwa nyuma mvugana n'inshuti yanjye, ntekereza mfite ijwi rye reka ndibasangize, mwaryumva twaganiye hafi amasaha atatu abwira ko yamaze gutanga ibye byose mu rusengero.'

    Akomeza mu kiganiro agaragaza ko atazi neza icyo urusengero rwaba rwaramukoreye.Umunyagana Moesha Umunyagambiya Princess

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107630/amaze-gutakaza-ibye-byose-icyo-urusengero-rwakoreye-umunyamideli-moesha-gikomeje-kuyoberan-107630.html

  • Huye: Abarokotse Jenoside batishoboye bahawe inka, abacuruzi bahombejwe na Covid-19 baragobokwa – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 16 Nyakanga 2021, mu Murenge wa Tumba. Hatanzwe inka umunani naho abacuruzi umunani bahombejwe na Covid-19 buri wese ahabwa ibihumbi 200 Frw. Hari abandi babiri bafite ababo biciwe kuri CHUB muri Jenoside, batewe inkunga y’ibihumbi 500 Frw kuri buri umwe.

    Umuyobozi Mukuru wa CHUB, Dr Sendegeya Augustin, yavuze ko ari igikorwa bagize ngarukamwaka mu rwego rwo gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi no kubafasha kugira imibereho myiza n’iterambere.

    Ati “Ni igikorwa ngarukamwaka kikaba kimwe mu byo dukora mu rwego rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Icya mbere hari ukwibuka, icya kabiri ni ukuyirwanya (Jenoside) ariko icya gatatu ni no kureba abarokotse Jenoside bari mu buzima butari bwiza tukabafasha mu buryo bufatika.”

    Yavuze ko uyu mwaka batekereje kongeraho kugoboka abari bafite ubucuruzi bakagwa mu gihombo kubera icyorezo cya Covid-19.

    Kuva batangira iyo gahunda mu 2014 kugeza ubu bamaze gutanga inka 147 mu mirenge 10 yo mu Karere ka Huye kandi n’igikorwa bazakomereza n’ahandi.

    Uwamurera Letitia yahawe inka, avuga ko korora iryo tungo mu muryango we babiherukaga mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yashimye imiyoborere myiza iri mu Rwanda, yemeza ko agiye kubaho neza we n’abana be kubera ko izabaha amata n’ifumbire.

    Yavuze ko inka yahawe ari isezerano ry’Imana kuko yabonye ikimenyetso kibigaragaza.

    Ati “Inka nahawe ntabwo nshidikanya ko ari isezerano kuko imibare ine iheruka ku iherena ryayo ingana n’imyaka mfite. 1979 ni yo mibare iheruka ku iherena ry’inka bampaye kandi ni bwo navutse. Mfite ibyishimo byinshi, aya marira ni ay’ibyishimo.”

    Kabera Vianney wahawe ibihumbi 200 Frw yavuze ko icyorezo cya Covid-19 cyahombeje ubucuruzi bwe bw’ibirayi, bityo ayo mafaranga ahawe agiye kuyakoresha mu kongera gucuruza.

    Ati “Ubuzima bugiye kongera gukomeza, ubu ngubu ngiye gucuruza nk’uko nacuruzaga ndebe n’indi mishinga nkora kuko amafaranga akora byinshi.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yashimiye ubuyobozi bwa CHUB n’abakozi baho, avuga ko igikorwa bakoze gishimangira ko buzuza inshingano zabo zijyaye n’ubuzima n’imibereho myiza.

    Ati “Ni igikorwa twishimira kuko inshingano zo guharanira ko abaturage b’aho CHUB ikorera bagira ubuzima bwiza biragaragara ko bazirimo neza kandi batanga urugero rwiza ku bindi bigo byose bikorera mu Karere ka Huye.”

    Zimwe mu nka CHUB yatanze mu myaka yashize zarabyaye inshuro zigera kuri eshatu zihindura imibereho y’abazihawe, boroza abandi aho imibare yerekana ko zimaze kurenga 300.

    Ibi bitaro bikora n’ibindi bikorwa birimo gutera inkunga imishinga iciriritse y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, aho kuva mu 2014 kugeza ubu 2021 bamaze gutera inkunga imishinga ya miliyoni 14 Frw.

    Abahawe inka basabwe kuzifata neza kugira ngo zibahe umusaruro mwiza

    Bahawe inka nziza zitanga umukamo

    Guha inka abarokotse Jenoside ni igikorwa CHUB yagize ngarukamwaka

    Kuri iyi nshuro hatanzwe inka umunani ku barokotse Jenoside kugira ngo imibereho yabo ibe myiza

    Ni igikorwa cyakozwe hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19

    [email protected]


  • Minisiteri y’uburezi yasohoye amabwiriza y’ibizamini bya Leta mu bihe bya Guma mu rugo – #rwanda #RwOT

    Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 14 Nyakanga 2021 yafatiwemo ingamba zikomeye zo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 dore ko iki cyorezo gikomeje gukaza umurego mu gihugu. Muri ibyo byemezo hashyizweho Guma mu rugo mu Mujyi wa Kigali n’utundi turere umunani.

    Ayo mabwiriza akimara gusohoka abantu benshi bagize impungenge ku buryo ibizamini bizakorwa, niba koko abanyeshuri baburaga iminsi mike ngo babikore nyuma y’imyaka ibiri bari bamaze amasomo yabo agenda biguru ntege bagiye kongera kubyegeza inyuma.

    Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 16 Nyakanga 2021, Minisiteri y’Uburezi yashyizeho amabwiriza azagenderwaho mu gufasha abanyeshuri gukora ibizamini bya Leta nk’uko byari biteganyijwe.

    Muri iryo tangazo Minisiteri yasabye abanyeshuri bose ko ku wa 19 Nyakanga 2021 bitarenze saa Tatu za mu gitondo bazaba bageze ahateganyijwe gukorerwa ibizamini bagahabwa amabwiriza bazagenderaho.

    N’ubwo ibizamini bizatangira ku wa 20 Nyakanga 2021, ariko gahunda ya Guma mu rugo izaba imaze iminsi itatu itangiye, abanyeshuri rero basabwe kuva mu rugo bambaye impuzankano z’ishuri ndetse bakanitwaza amakarita yabo mu rwego rwo korohezwa mu ngendo aho zibujijwe.

    Hari bamwe mu banyeshuri biga bataha kandi kuva iwabo n’aho biga bakenera gutega, Minisiteri yasabye ko abifuza gutwara abanyeshuri kimwe n’imodoka zisanzwe zibatwara zizasaba uruhushya, zikemererwa kubafasha mu ngendo binyuze mu bufatanye na Polisi y’Igihugu na Minisiteri y’Uburezi.

    Amasaha yo gutwara abanyeshuri mu gitondo ni uguhera saa Kumi n’imwe n’igice (5:30 AM) kugeza saa Tatu n’igice (9:30 AM) na ho amasaha yo gutaha ni ukuva saa kumi (4:00 PM) kugeza saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba (6:00 PM).

    Ku babyeyi bifuza gutwara abanyeshuri bagiye gukora ibizamini bya Leta, bashobora kubikora bakoresheje imodoka zabo mu masaha ateganyijwe ariko bakabisabira uruhushya rutangwa na Polisi y’Igihugu.

    Gusaba uruhushya bizabikorwa unyuze kuri [email protected] bitarenze ku Cyumweru, tariki 18 Nyakanga 2021.

    Mu Turere tutari mu Mujyi wa Kigali, Minisiteri yavuze ko ubuyobozi bwatwo bufatanyije n’abandi bafatanyabikorwa, buzahuza ibikorwa bijyanye n’ingendo z’abanyeshuri, abarimu n’abandi bakozi bajya cyangwa bava ahabera ibizamini bya Leta.

    Ku ruhande rw’abarezi n’abandi bakozi bazafasha mu bizamini bya Leta basabwe kuba bafite amakarita ajyanye n’iki gikorwa, kandi Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) kizakorana n’uturere mu gutanga ikarita iranga abakozi bazafasha muri iki gikorwa.

    -  Nta munyeshuri uzabuzwa gukora ikizamini

    Nk’uko byakunze kugarukwaho n’uruhande rwa Minisiteri y’Uburezi, nta munyeshuri uzavutswa amahirwe yo gukora ibizamini bya Leta kuko n’uzaba arwariye Covid-19 mu rugo cyangwa ku ishuri, Minisiteri ifatanyije n’inzego z’ubuzima n’ubuyobozi bw’ibanze bw’aho atuye azafashwa gukora ibizamini.

    Ibi si bishya kuko no ku bana bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza bafashijwe bashyirirwaho uburyo bwihariye bwatumye bakora ibizamini kandi batanduje abandi.

    Birashoboka ko nk’uko byagenze ku banyeshuri biga mu mashuri abanza, aho abasaga 3000 batakoze byaba no ku bari gusoza ibi byiciro n’ubwo basa naho ari bakuru kandi bazi icyo gukora.

    Minisiteri yahamagariye buri mubyeyi cyangwa urera umwana uzakora ibizamini gukurikirana ko yitabiriye ku gihe no kumuha amafaranga y’urugendo n’ibindi byangombwa bimufasha gukora ibizamini neza harimo n’amafunguro cyane ko restaurants zitemerewe gukora mu bice byashyizwe muri Guma mu rugo.

    Abanyeshuri bazakora ibizamini bisoza amashuri y’icyiciro rusange n’ayisumbuye bashyiriweho amabwiriza abagenga bazubahiriza