Blog

  • U Rwanda rwahawe umwanya w'icyubahiro mu imurikagurisha ry'ikawa ry'i Burayi – #rwanda #RwOT

    Coffee Europe Expo iri kubera i Warsaw muri Pologne. Ni imurikagurisha rihuza abari mu ruhererekane rwo gutunganya ikawa, ndetse n'ikoranabuhanga rikoreshwa muri uru rwego.

    Iri murikagurisha ribaye ku nshuro ya 10, gusa ni ubwa mbere u Rwanda ruryitabiriye.

    Iry'uyu mwaka rizamara iminsi ibiri kugeza ku wa 29 Gicurasi 2025. Ryitabiriwe n'abantu 6000 bo mu bihugu 15.

    Abarenga 100 barimo n'Abanyarwanda ni bo bari kumurika ubwiza bw'ikawa bafite. Ni igikorwa kiri kubera ku buso bwa meterokare 15000.

    Abitabiriye barimo abafite ibigo bicuruza ikawa, abayobozi batandukanye, abahagarariye amahoteli na 'restaurants' zigezweho, abahanga mu gukora ikawa, abayigemura, abayitumiza cyangwa bakayohereza mu mahanga n'abakora ibikoresho byifashishwa mu kuyitunganya.

    Uretse abamurika, iri huriro ry'abatunganya ikawa rizagaragaramo bimwe mu bikoresho bigezweho byifashishwa mu guteza imbere icyo kinyobwa, no kugena ahazaza hacyo bigizwemo uruhare n'ikoranabuhanga rigezweho.

    Ni amahirwe akomeye ku Rwanda by'umwihariko nk'igihugu kimenyerewe ku kugira ikawa ihiga izindi.

    Biteganyijwe ko ruzagaragaza ibyo rukora, ubufatanye n'abantu b'ingenzi bari guteza imbere ibyo bikorwa, no gufasha Abanyarwanda kwagura ibikorwa.

    Ambasaderi w'u Rwanda muri Pologne, Prof Shyaka Anastase, yavuze nta ko bisa kubona u Rwanda rwahawe umwanya w'icyubahiro muri iryo murikabikorwa, yemeza ko ari rwo rwari umushyitsi mukuru.

    Ati 'Ni ikimeyetso gikomeye cy'uburyo u Rwanda ruhabwa agaciro muri iki gihugu. […] Ni ikimenyetso cy'uko iki gihugu cyitaye ku byo dukorana na cyo ndetse ko kibona u Rwanda nk'igihugu kibakirana na yombi ndetse kigashishikariza abacuruzi bacyo kukigana.'

    Prof Shyaka yavuze kandi ko bagaragaje uburyo abashoramari batangariye u Rwanda ku bijyanye no kwimakaza ikoranabuhanga rigezweho, banagaragaza ko bazanatumira Abanyarwanda mu bindi bikorwa biteza imbere ubuhinzi n'ubworozi.

    Yashimiye ubuyobozi bw'u Rwanda by'umwihariko Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi (NAEB), ku muhate wacyo mu gushakira Abanyarwanda by'umwihariko abikorera, amasoko n'abafatanyabikorwa bashya.

    Coffee Europe Expo yabereye mu kigo kizwi nka Ptak Warsaw Expo. Gifite ubuso bwa metero kare ibihumbi 143 imbere mu nzu n'ubundi bwo hanze bungana na metero kare ibihumbi 500, kikakira ibirori 70 buri mwaka byitabirwa n'abarenga miliyoni baba baje gusura n'abamurika ibikorwa bitandukanye barenga 7000 buri mwaka.

    Umuyobozi Mukuru w'Inama y'Ubutegetsi ya Ptak Warsaw Expo, Tomasz Szypuła yagaragaje ko u Rwanda ari umufatanyabikorwa w'icyubahiro muri Coffee Europe Expo.

    Ati 'Bigaragaza ugushyigikirana n'ubufatanye no guteza imbere ibikorwa by'Abanyarwanda muri Pologne n'iby'Abanya-Pologne mu Rwanda.'

    Yavuze ko Ptak Warsaw Expo izakomeza gutumira u Rwanda mu bikorwa bitandukanye mu guteza imbere ubucuruzi bwarwo n'ibyo rwohereza mu mahanga, no guteza imbere ibindi bikorwa by'u Rwanda muri Pologne no mu gace k'u Burayi bwo Hagati.

    Yasabye kandi nka Ptak Warsaw Expo basaba Ambasaderi Shyaka gusinya amasezerano agena ubufatanye bw'ibihugu byombi haba mu bicuruzi n'ishoramari mu bihe biri imbere.

    Ikawa ni kimwe mu bicuruzwa bifite isoko rinini kuko mu 2024 ryabarirwaga agaciro ka miliyari 245$. Biteganywa ko abarenga miliyari banywa ikawa buri munsi, bakanywa byibuze udukombe miliyari 2,25.

    Abayicuruje bakinjiza arenga miliyari 54$ ku mwaka, bigateganywa ko azagera kuri miliyari 78$ mu 2028.

    U Rwanda na rwo rwakomeje guteza imbere ibikomoka ku buhinzi byoherezwa mu mahanga aho mu 2023/2024 byinjirije u Rwanda arenga miliyoni 839,2$.

    Byari byiganjemo ikawa yinjirije u Rwanda miliyoni 78,71$, mu gihe icyayi cyinjije arenga miliyoni 114,88$ mu 2023/2024.

    Igice cya kabiri cyaranze gusura 'stand' y'u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwahawe-umwanya-w-icyubahiro-mu-imurika-ry-ikawa-ry-i-burayi

  • Abagura imodoka za Hybrid baciye leta mu rihumye? – #rwanda #RwOT

    Ntabwo ari ibintu Abanyarwanda bahise bitabira ako kanya, kuko batari bamenyereye imikorere y'imodoka z'amashanyarazi. N'ikimenyimenyi, mu myaka yari yarabanje, imodoka z'amashanyarazi zinjiraga mu gihugu zabarirwaga ku ntoki.

    Nko mu 2018, hari harinjiye imodoka imwe gusa y'amashanyarazi, mu 2019 ziba 10, mu 2020 ziba 19 mu gihe umwaka wa 2021 warangiye zimaze kuba 65. Imyaka yakurikiyeho, kuko nta misoro myinshi zishyuraga, abantu batangiye kuziyoboka, ariko bamwe babikora mu buryo bubahombya.

    Izishaje zatangiye kwiyongera i Kigali

    Umwaka ku wundi, kuva mu 2021, imodoka z'amashanyarazi ziyongera ku bwinshi mu Rwanda. Ubwo ni ukuvuga cyane iza hybrid, zikoresha amashanyarazi na lisansi icyarimwe, ari na zo zayobotswe cyane.

    Inyinshi ziri mu gihugu ni izo muri Koreya y'Epfo zikorwa na Kia na Hyundai, zikurikirwa n'iza Toyota mu gihe izikorwa n'inganda zo mu Burayi ari nke kurushaho.

    Magingo aya 43% by'imodoka zinjira mu gihugu ni iza hybrid, gusa usesenguye neza ushobora gusanga ibyo leta yari yiteze zisonerwa imisoro, bitaragezweho ku buryo bukwiriye.

    Iyo ugeze mu magaraje amwe n'amwe mu Mujyi wa Kigali, usangamo imodoka nyinshi za hybrid zapfuye, batiri zitagikora. Abakanishi basobanura ko abantu benshi bihutiye kugura imodoka za hybrid kuko nta musoro bari bwishyuzwe ariko batatekereje ku buziranenge bwazo.

    Umwe mu bo twaganiriye yagize ati 'Hari abazigura bashaka kugabanyirizwa imisoro gusa, ariko yayigeza i Kigali ikagenda igihe gito, batiri igatangira gupfa, bikaba ngombwa ko ikurwamo igakoresha lisansi bisanzwe.'

    Imibare igaragaza ko nibura 45% by'imodoka za hybrid zinjira mu Rwanda ziba zimaze imyaka iri hagati ya 10 na 14.

    Ibyo bituma inyungu ebyiri leta yari yiteze irimo kugabanya lisansi itumizwa no kurengera ibidukikije itagerwaho kuko u Rwanda ruhinduka ahantu hajugunywa batiri zishaje.

    Umusoro mushya uziyongeraho

    Mu guca intege kwinjiza mu gihugu imodoka za hybrid zishaje, Guverinoma yashyizeho imisoro izatangira gukurikizwa mu mwaka utaha w'ingengo y'imari.

    Iyo misoro irimo ko umusoro ku byatumijwe mu mahanga ungana na 25% uzakomeza gusonerwa izi modoka, hanyuma zishyure TVA ya 18%, n'umusoro ufatirwa wa 5%.

    Undi musoro wongereweho ni umusoro ku byaguzwe uzajya ubarwa bitewe n'imyaka imodoka imaze. Imaze imyaka itarenze itatu izajya yishyura umusoro ungana na 5%, imaze imyaka iri hagati ya 4-7% yishyure umusoro ungana na 10% mu gihe izimaze imyaka iri hejuru y'umunani zizajya zishyura 15%.

    Urebye imodoka nyinshi ziri muri Kigali za hybrid, zakozwe mu myaka ya 2013, 2014, 2015. Bivuze ko niba ari imodoka yo mu 2015, umusoro izajya yishyura uzajya uba ungana na 38% by'agaciro k'imodoka.

    Guverinoma isobanura ko uyu musoro uzatuma abantu bashyira imbaraga mu kugura imodoka za hybrid zikiri nshya hamwe n'iz'amashanyarazi zakomeje gusonerwa.

    Abatumiza imodoka mu mahanga basobanura ko impamvu imodoka nyinshi za hybrid ziri mu Rwanda nyinshi ari izo hagati ya 2011 na 2016, ari ukubera ko ari zo ziba zihendutse ku buryo umuntu agiye kugura ifite ikoranabuhanga rigezweho, yishyura amafaranga menshi kurushaho.

    Uba usanga inyinshi igiciro cyazo kiri hagati y'ibihumbi 10$-15$, mu gihe izo mu myaka ya vuba, ikiguzi kigera mu bihumbi mirongo.

    Guverinoma ishyigikiye cyane izikoresha amashanyarazi gusa

    Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Yussuf Murangwa, yabwiye IGIHE ko mu byari byitezwe imodoka za hybrid zisonerwa umusoro, hari ibyagezweho n'ibitaragezweho.

    Ati 'Ku bijyanye no kurengera ibidukikije, twavuye ku modoka zikoresha lisansi tugera kuri hybrid, ubwo ni ukuvuga ko tuba twagabanyije ariko icyo twabonye ni uko imodoka nyinshi za hybrid ziba zikuze cyane kandi ubushakashatsi bugaragaza ko ubundi batiri baba bateganyije imyaka nk'umunani.'

    'Iyo iyo myaka irenze, batiri zitangira kwangirika, byonyine kuzikuramo bazijugunya bigatera ikibazo ku bidukikije, ntizongere gukora neza, ariya mahirwe yo kuba ari hybrid ntiyongere kuba atanga umusaruro, tukaba dushaka kujya ku mashanyarazi zuzuye.'

    Minisitiri Murangwa yavuze ko abantu bakwiriye kubitekereza neza, bagatangira kugura imodoka z'amashanyarazi nubwo ku ikubitiro ziba zihenze ariko mu gihe gito ni zo zitanga inyungu kurushaho.

    Ati 'Umuntu ashobora kwigora gato akagura imodoka y'amashanyarazi ariko vuba cyane mu mezi atandatu, umwaka umwe n'igice, inyungu ihita igaruka kuko amafaranga ayigendaho agabanuka 80%. Ni ukuvuga amafaranga y'amavuta ugereranyije n'ay'amashanyarazi, bigabanukaho 80%. Ni byo bifitiye inyungu abantu, kandi ibifite inyungu ni byo twakuyeho umusoro.'

    Yavuze ko ku rwego rw'igihugu hari indi nyungu irimo kuko nk'amafaranga akoreshwa mu kugura lisansi n'andi, agabanuka, amadevize igihugu cyakoreshaga akaba make.

    Ati 'Bifite inyungu nini ku bantu ku giti cyabo ariko no ku rwego rw'igihugu.'

    Ntabwo yemera ko ibyo leta yari yiteze ijya gusonera imisoro imodoka za hybrid bitagezweho, kuko hari abungukiye muri iyi gahunda n'abayihombeyemo,

    Ati 'Hari abaguze hybrid nshya, hari abaguze izitari nshya ariko zikora neza, hari n'abaguze izikuze cyane ugasanga inyungu ntiyagaragaye ariko si ibyo gusa, hari hakenewe no kuva mu cyiciro kimwe ujya mu kindi. Niba twari twabanje kureba kuri hybrid, hari inyungu yabonetse, hari n'itarabonetse, hanyuma tukava kuri icyo cyiciro tukajya ku kindi.'

    Toyota RAV4 za Hybrid na zo zikomeje kwiyongera mu Rwanda

    Kia K5 zisigaye zarabaye uburo buhuye

    Abenshi mu batunze Toyota Prius bamaze igihe baririra mu myotsi

    Hyundai Sonata za Hybrid ni nyinshi mu Rwanda

    Hyundai nyinshi za Hybrid ziri mu Rwanda zakozwe hagati ya 2011 na 2016

    Dongfeng ifite imodoka nziza z’amashanyarazi. Leta irashaka ko abantu bakoresha iz’amashanyarazi cyane


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abagura-imodoka-za-hybrid-baciye-leta-mu-rihumye

  • 'FDLR Yari Yaraduhinduye Ingabo Zibakingira Urupfu, Ariko Ubu Twagarutse Iwacu': Abanyarwanda Batahutse Bagaragaje Ubunyamaswa Bwa FDLR #rwanda #RwOT

    Amarira, ihungabana, kwicwa urubozo no kubaho nk'abacakara ni bimwe mu byaranze ubuzima bw'Abanyarwanda 1,156 bari baragizwe imfungwa n'umutwe w'iterabwoba wa FDLR mu mashyamba ya Congo. Nyuma y'imyaka myinshi bari mu buzima bwo ku ngoyi, bagarutse mu Rwababyaye, barakira kandi baratekanye.

    Abo Banyarwanda, baje mu byiciro bibiri binyuze mu bufatanye bwa Leta y'u Rwanda n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR), basangiza amahanga inkuru z'akababaro n'agahinda batewe n'ubugome ndengakamere bwa FDLR, umutwe umaze imyaka myinshi ukoresha iterabwoba, ubwicanyi n'iyicarubozo nk'intwaro yo kwiharira ubutegetsi mu burasirazuba bwa DRC.

    'Baratwifashishaga nk'Ingabo zibakingira, nk'inyamaswa zitagira agaciro'

    Valentine Uwamariya, umwe mu bagore batahutse, yibuka akaga yahuye nako n'abo barikumwe.

    'Barazaga nijoro bagatwara abantu nk'amatungo. Abenshi ntibagarukaga. Nibuka umugabo witwa Dukundane bafashe kumanywa y'ihangu bamujyana, nyuma tuza kumenya ko bamwishe urubozo. Twari mu buzima bwo kwicwa buhoro buhoro.'

    Yaje gutahuka n'abana be batandatu, avuga ko ibyo yabonye ari nk'umuzimu. 'Kubaho munsi ya FDLR ni ukuba mu kuzimu. Umuntu yakubitwaga, yafatwaga ku ngufu, yicwaga nta mpamvu, byose bakabigira nk'ibisanzwe.'

    Marcel Nibishaka we yajyanywe akiri umwana, n'ubu agifite ibikomere ku mubiri no ku mutima.

    'FDLR twari tuyibereye imfungwa. Bakoreshaga abana mu mirwano, abandi bakabahatira gutwara ibikoresho by'intambara. Abasore barashimutwaga, abagore bagafatwa ku ngufu imbere y'abana babo. Nta we wicwaga urupfu ruhita, barakubaga, bakakurebera ushira.'

    Japhet Mushimimana, wari usanzwe ari umworozi, avuga ko no kwibeshya kugaburira abana bawe byari icyaha:

    'Nubwo twari turi muri Congo, ntitwigeze tubaho nk'abantu. Twororaga inka, FDLR ikazaza ikazitwara, igasiga itumazeho ibyo kurya. Twayobotse imisozi, tugira ngo tubone umutekano, ariko aho hose bari bahari. Ni nk'aho isi yose bari bayihinduye gereza.'

    Yongeraho ko nta cyizere cy'ubuzima bari bagifite:

    'Twari twarahindutse abacakara. Kwigaragaza ko uri Umunyarwanda byonyine byari icyaha gihanwa n'urupfu. Ubu ndishimira kuba mu gihugu kigendera ku mategeko, aho umuturage yubahwa kandi agahabwa agaciro.'

    Théogène Inyitaho avuga ko mbere y'uko ataha, bari barabashye ko u Rwanda ari nk'ikuzimu:

    'Baratubwiraga ngo nidutaha tuzicwa, ko Leta y'u Rwanda irimo abantu batwanga. Ariko twari twayobye. Uko twakiriwe, uburyo twahawe ibiribwa, ubuvuzi, n'ubwubahane, byose biradukinguriye amaso. Twari twarapfushije ubumuntu.'

    Minisitiri w'Ibikorwa by'Ubutabazi, Maj Gen (Rtd) Albert Murasira, yavuze ko nta mpamvu n'imwe yatuma abari barazimiye batagaruka.

    'Ntimukagire ubwoba. U Rwanda si igihugu cy'inkiko z'ihorera. Ni igihugu cy'ubumuntu, ubudaheranwa, n'ubwiyunge. Tuzabafasha kwiyubaka no gusubira mu buzima busanzwe.'

    Kugeza ubu, abandi barenga 2,500 bagaragaje ko bifuza gutaha ku bushake. U Rwanda, ku bufatanye na UNHCR, ruri gutegura uko nabo batahuka amahoro.

    Iyi nkuru ni isomo ku isi yose: uko umunyagitugu ashobora guhindura abantu igikoresho cy'urupfu, ariko kandi n'uko igihugu gitekanye gishobora kongera kubaka ubumuntu, icyizere n'ubuzima.

    The post 'FDLR Yari Yaraduhinduye Ingabo Zibakingira Urupfu, Ariko Ubu Twagarutse Iwacu': Abanyarwanda Batahutse Bagaragaje Ubunyamaswa Bwa FDLR appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/fdlr-yari-yaraduhinduye-ingabo-zibakingira-urupfu-ariko-ubu-twagarutse-iwacu-abanyarwanda-batahutse-bagaragaje-ubunyamaswa-bwa-fdlr/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=fdlr-yari-yaraduhinduye-ingabo-zibakingira-urupfu-ariko-ubu-twagarutse-iwacu-abanyarwanda-batahutse-bagaragaje-ubunyamaswa-bwa-fdlr

  • Kamonyi: Perezida wa Njyanama y'Akarere yasabye Abajyanama kwibuka ko bafitanye Igihango n'Abaturage #rwanda #RwOT

    Nyoni Lambert, Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Kamonyi kuri uyu wa 27 Gicurasi 2025 mu nteko y'Abaturage yateraniye mu isantere y'Ubucuruzi ya Gihara, Umurenge wa Runda, yasabye bagenzi be kwibuka Igihango bafitanye n'Abaturage. Yabasabye kandi kubaha umwanya bakabegera, bakumva ibibazo byabo ndetse bakabagira inama ku byerekeye iterambere ndetse no ku buzima bwabo bwite, bakabafasha mu rugendo rubaganisha aheza habubaka kandi hubaka Igihugu.

    Nyoni Lambert, avuga ko iki ari icyumweru cy'Umujyanama bapanga buri mwaka, aho buri mujyanama yegera abaturage akaganira nabo, akabumva ndetse akabafasha gushaka ibisubizo by'ibibazo bihari.

    Avuga kandi ko iki ari icyumweru kigizwe n'ibikorwa bitandukanye bigaragaza ubufatanye bw'abagize inama Njyanama y'Akarere mu bikorwa by'iterambere n'imibereho myiza y'abaturage.

    Perezida Nyoni Lambert/Njyanama Kamonyi.

    Akomeza avuga ko mu busanzwe muri njyanama hari amakomisiyo atandukanye kandi buri yose ikagira igihe imanuka ikegera abaturage hagamijwe kubumva no gufatanya nabo gushaka ibisubizo by'ibibazo bibangamiye imibereho myiza yabo.

    Ashimangira ko kuri iyi nshuro, bose gahunda ari ukumanuka bagahura n'abaturage atari Komisiyo ubwayo imanutse, ahubwo bose hamwe mu mujyo wo kuganira n'abaturage bagamije kumenyana no kumva impumeko yabo.

    Nyoni Lambert, avuga ku bibazo nk'abagize Njyanama bakunda guhura nabyo mu baturage, yavuze ko ibyinshi ari ibibazo by'amakimbirane mu miryango ashingiye ahanini ku butaka, ibibazo by'ibikorwa remezo bitandukanye baba bifuza ko byashakirwa ibisubizo n'ibindi.

    Abaturage mu nteko i Gihara bari bitabiriye.

    Nubwo Njyanama itagira ingengo y'imari iyifasha mu gukemura ibibazo bagezwaho biba bisaba amikoro, Perezida wa Njyanama, Nyoni Lambert avuga ko iyo bagejejweho ibibazo bakemura ibigomba gukemurwa, ibisaba ubundi bushobozi bakabiha abo bireba kandi bagakurikirana ko byakemutse.

    Gusa na none avuga ko ibibazo byose bidakemurwa n'Amafaranga, ko ahubwo hari n'ibiba bisaba kuganira bigahabwa umurongo, hakaba n'ubwo basanga uwari ufite ikibazo yari anagifitiye igisubizo ahubwo atarabonye uwo abwira ngo amutege amatwi, amufashe kugera ku bisubizo bikwiye.

    Ashimangira ko nka Njyanama aribo batora cyangwa bemeza ingengo y'imari y'akarere, ko kandi mu kuyitora bayemeza bagendera ku byifuzo by'ibyo bagejejweho n'abaturage n'ibindi babona bikenewe hagendewe ku murongo wa Politiki y'Igihugu.

    Nyoni Lambert, yasabye abaturage ndetse n'inzego zibanze zibegereye kuva ku muco wa duhishirane utuma rimwe na rimwe hari ibibazo bidakemurirwa igihe ahubwo bikazamenyekana byararenze igaruriro cyangwa se n'inzira zo kubikemura zigoye kurusha uko byakabaye byarakozwe hakiri kare. Yabwiye abaturage ko Njyanama ihari ku bw'umuturage, ko badakwiye kwihererana ibibazo bafite kandi abo kubafasha kubishakira ibisubizo bahari.
    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2025/05/28/kamonyi-perezida-wa-njyanama-yakarere-yasabye-abajyanama-kwibuka-ko-bafitanye-igihango-nabaturage/

  • Abarimo Kagere Medie bari ku rutonde Adel Amrouche yatangaje bazakina na Algérie mu mukino wa gicuti utegura imikino y'igikombe cy'isi 2026 #rwanda #RwOT

    Umutoza mukuru w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Adel Amrouche yamaze gutangaza urutonde rw'abakinnyi 28 bagomba kwitabira umukino wa gicuti uzahuza Amavubi na Algérie tariki ya 5 Kamena 2025, kuri Stade Mohamed-Hamlaoui i Constantine.

    Uyu mukino urimo gutegurwa mu gihe cyemerwe gukinamo imikino mpuzamahanga ya FIFA yo muri Kamena, ukazaba ari ingenzi cyane mu myiteguro y'Amavubi mbere y'uko bakina imikino yo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2026.

    Mu bakinnyi bahamagawe harimo abakinira imbere mu gihugu n'abandi bakinira hanze, barimo amazina asanzwe azwi nka Kapiteni Bizimana Djihad wa Al Ahli Tripoli, Medie Kagere ukinira Namungo FC n'umunyezamu Fiacre Ntwari waKaizer Chiefs FC.

    Uru rutonde kandi rugaragaraho andi mazina y'abakinnyi bashya bakiri bato nka Kayibanda Claude Smith wa Luton Town yo mu Bwongereza, Uwimana Noe Iman wa Virginia Tech Soccer ukina muri USA ndetse na Nkulikiyimana Darryl Nganji wo muri FC Dender EH.

    Amakipe yo mu Rwanda nka APR FC na Rayon Sports ayoboye andi makipe  mu gutanga abakinnyi mu ikipe y'igihugu, aha twavuga nka Ruboneka Jean Bosco wa APR FC na Muhire Kevin wa Rayon Sports.

    Amrouche, wagizwe umutoza mukuru mu ntangiriro za 2025, yavuze ko gukina n'amakipe makuru kandi akomeye kugirango arebe urwego rwMabakinnyi b'Amavubi.

    Ubwo yari mu kiganiro n'itangazamakuru, Adel yagize ati 'Dukeneye umukino ukomeye nk'uwa Algérie kugira ngo turebe uko abakinnyi bacu bahagaze, ndetse tunabone uko dutegura imikino y'ijonjora rya WCQ. Turifuza kureba uburyo twakomeza kubaka ikipe ihatanira ibikombe,'

    Ni umukino uzaba ari isuzuma rikomeye ku Amavubi, aho intego ari uguhatanira kuzitabira igikombe cy'Isi bwa mbere mu mateka.

    Biteganyijwe ko Amavubi azahaguruka mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 30, gusa nta mwitozo n'umwe uzabera mu Rwanda.

    Abanyezamu:

    • Ntwari Fiacre (Kaizer Chiefs FC)

    • Buhake Clement Twizere (Ullensaker/Kisa)

    • Ishimwe Pierre (APR FC)

    Ba Myugariro:

    • Niyomugabo Claude (APR FC)

    • Aly Enzo Hamon (Angoulême CFC)

    • Omborenga Fitina (Rayon Sports)

    • Uwimana Noe Iman (Virginia Tech Soccer)

    • Mutsinzi Ange (Zira Futbol Klubu)

    • Manzi Thierry (Al Ahli Tripoli)

    • Niyigena Clément (APR FC)

    • Nshimiyimana Yunus (APR FC)

    • Kavita Phanuel (Birmingham Legion FC)

    • Ngwabije Brian Clovis (Blois Foot 41)

    Abo hagati:

    • Nkulikiyimana Darryl Nganji (FCV Dender EH)

    • Bizimana Djihad (Al Ahli Tripoli)

    • Mugisha Bonheur (Stade Tunisien)

    • Ruboneka Jean Bosco (APR FC)

    • Muhire Kevin (Rayon Sports)

    • Kayibanda Claude Smith (Luton Town, England)

    • Manishimwe Djabel (Naft Al Wasat)

    Ba Rutahizamu:

    • Nshuti Innocent (Sabail FK)

    • Gitego Arthur (Clube Ferroviário da Beira)

    • Kagere Medie (Namungo FC)

    • Rafael York (ZED FC)

    • Mugisha Gilbert (APR FC)

    • Joeja Kwizera (Rhode Island FC)

    • Biramahire Abeddy (Rayon Sports)

    The post Abarimo Kagere Medie bari ku rutonde Adel Amrouche yatangaje bazakina na Algérie mu mukino wa gicuti utegura imikino y'igikombe cy'isi 2026 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/abarimo-kagere-medie-bari-ku-rutonde-adel-amrouche-yatangaje-bazakina-na-algerie-mu-mukino-wa-gicuti-utegura-imikino-yigikombe-cyisi-2026/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abarimo-kagere-medie-bari-ku-rutonde-adel-amrouche-yatangaje-bazakina-na-algerie-mu-mukino-wa-gicuti-utegura-imikino-yigikombe-cyisi-2026

  • Ngororero: Umuhanda ujya ku Gicumbi cy'Ubunyarwanda ugiye gushyirwamo kaburimbo – #rwanda #RwOT

    Majyambere Silas wo mu Kagari ka Kareba, Mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Karongi yabwiye IGIHE ko kuba uyu muhanda utari ukoze byatezaga umwanda.

    Ati “Abanyeshuri bawunyuragamo bagiye ku ishuri imyenda n'inkweto byabo bikandura. Numara gukorwa isuku iziyongera”.

    Hategekimana Donatien, ukorera mu nzu y'ubwogoshi iri hafi y'uyu muhanda, yavuze ko iyo imvura yabaga yaguye uyu muhanda wuzuragamo ibiziba by'amazi, mu mpeshyi nabwo hakazamo ivumbi.

    Ati “Uwo mukungugu watumukaga ukinjira mu mazu dukoreramo bikaduteza umwanda. Turishimye kuba uyu muhanda uri gukorwa”

    Intebe y'Inteko Yungirije Ushinzwe Ururimi n'Iterambere ry'Umuco, Uwiringiyimana Jean Claude, yavuze ko bishimiye kuba uyu muhanda uri gukorwa.

    Ati “Ahantu h'agaciro, mu rwego rw'amateka habumbatiye iyo hashyizwe igikorwaremezo gituma abantu bahagera ku buryo bworoshye ni ibintu byo gushima”.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Intwari, Impeta n'Imitari by'ishimwe, Nkusi Déo avuga ko uyu muhanda kuba uri gukorwa ari umusaruro w'ubusabe batanze nyuma yo kubona abakeneye gusura Igicumbi cy'Ubunyarwarwanda bibagora kuhagera.

    Ati “Ubuvugizi twarabukoze dufatanya n'izindi nzego, bigera mu nzego zibishinzwe batwemerera kuwukora, uyu munsi rero twishimiye ko batangiye kuwukora, nyuma y'igihe kinini barabitwemereye”

    Nkusi avuga ko batanze ubu busabe nyuma yo kubona ko Umuhanda Karongi-Muhanga uri gukorwa bakumva byaba byiza bijyaniranye.

    Ati “Habanje kubaho imbogamizi yo kwimura no guha ingurane ikwiye abaturiye uyu muhanda, Akarere gakorana na Miniteri y'Imari n'Igenamigambi ingurane ikwiye iratangwa, ubu rero batangiye kubaka umuhanda twabonye ari ibintu byiza bizadufasha cyane”.

    Uyu muhanda ukoreshwa n'abaturage mu bikorwa byabo bya buri munsi, ariko by'umwihariko ugakoreshwa n'Abanyarwanda n'Abanyamahanga baba bafite amatsiko ku Butwari bw'Abana b'i Nyange banze kwitandukanya ubwo bari bagabweho igitero n'abacengezi.

    Mu ijoro rya tariki 18 Werurwe 1997, nibwo abacengezi bagabye igitero ku ishuri ryisumbuye rya Nyange, basaba abanyeshuri kwitandukanya, Abahutu bakajya ukwabo, Abatutsi bakajya ukwabo, abanyeshuri barasubiza ngo “Twese turi Abanyarwanda”.

    Abacengezi babarashe urufaya rw'amasasu n'amagerenade bicamo batandatu. Abo banyeshuri bapfuye n'abakiriho bagizwe intwari ziri mu cyiciro cy'Imena ndetse kuri iryo shuri hagirwa Igicumbi cy'Ubunyarwanda.

    Bamwe mu bari bafite inzu ku muhanda bamaze guhabwa ingurane

    Umuhanda ujya ku Gicumbi cy’Ubunyarwanda watangiye gukorwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngororero-umuhanda-ujya-ku-gicumbi-cy-ubunyarwanda-ugiye-gushyirwamo-kaburimbo

  • Rutsiro: Yagwiriwe n'ibuye arapfa – #rwanda #RwOT

    Ibi byabereye mu Murenge wa Nyabirasi, Akagari ka Ngoma mu Mudugudu wa Gashihe, ku wa 27 Gicurasi 2025.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyabirasi, Mpirwa Migabo yabwiye IGIHE ko uyu mugabo yagwiriwe n'ibuye ubwo bacukuraga indani.

    Ati “Twahawe amakuru n'ubuyobozi bwa DEMIKARU Ltd icukura amabuye y'agaciro ko ubwo bacukuraga mu cyo bita indani, ibuye ryamanukiye uwitwa Alexis Mbarushimana ahita apfa.”

    Yakomeje avuga ko umurambo we woherejwe ku bitaro bya Gisenyi gukorerwa isuzuma.

    Mpirwa Migabo yasabye ko kompanyi z'ubucukuzi zigomba kuba zifite ubwishingizi bw'abakozi zikoresha no gukoresha abakozi bambaye ibiresho bibarinda.

    Abakozi bakora mu bucukuzi bo basabwe kwirinda, bakajya mu ndani bafite ubushishozi kugira ngo hatagira uwo ibuye rigwira cyangwa ngo babe babura umwuka.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsiro-yagwiriwe-n-ibuye-arapfa

  • RwandAir ihanze amaso isoko ry'Abayisilamu bajya mu mutambagiro i Mecca – #rwanda #RwOT

    Ibyo byavugiwe mu muhango wo kwifuriza urugendo rwiza no guha impanuro Abayisilamu 70 bazitabira umutambagiro mutagatifu muri uyu mwaka.

    Ni umuhango wabaye ku mugoroba w'itariki 27 Gicurasi 2025 mbere y'uko bahaguruka ku Kibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Kigali berekeza muri Arabie Saoudite.

    Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n'Amategeko muri RwandAir, Byarugaba Issa mu izina ry'Umuyobozi Mukuru w'iyo Sosiyete, yavuze ko bishimiye kuba umufatanyabikorwa w'Abayisilamu bo mu Rwanda berekeza mu mutambagiro mutagatifu.

    Kuva mu mwaka ushize RwandAir yatangiye gutwara Abayisilamu bo mu Rwanda berekeza i Mecca bibaruhura ingendo bakoraga mbere kuko bategaga izindi ndege zica mu bihugu byinshi.

    Ibyo byatumaga basiraragira mu ngendo bigatuma bagerayo bananiwe abandi barwaye, mu gihe ubu indege ya RwandAir ibagezayo nta handi ihagaze ikanabagarura.

    Byarugaba yavuze ko uko gukorana n'Abayisilamu bo mu Rwanda na bo babyungukiyemo kuko byatumye babona irindi soko ryo gutwara n'abo muri Bénin uyu mwaka.

    Ati 'Muri uyu mwaka twakoranye n'abo mu Rwanda n'abo muri Bénin kandi dufite gahunda yo gukorana n'abandi bo mu bindi bihugu bajya i Mecca. Abo muri Bénin bari benshi barenga 2000 twabatwaye inshuro zirenga umunani kandi tuzanabagarura. Amasezerano dufitanaye ashobora kujya avugururwa buri mwaka tugakomeza gukorana.'

    Mufti w'u Rwanda, Sheikh Musa Sindayigaya yashimye uburyo RwandAir yabagabanyirije ibiciro by'ingendo n'uburyo Igihugu na cyo cyabashyigikiye muri rusange.

    Yasabye Abayisilamu berekeje i Mecca kuzasenga babishyizeho umutima, ariko kandi bakibuka no gusengera bagenzi babo n'Igihugu muri rusange.

    Ati 'Muzibuke gusabira Igihugu cyacu Imana ikomeze igihe gutera imbere no kugira umutekano hanyuma abacyifuriza imigambi itari myiza aho bari hose muzabereke Imana muyisabe ko imigambi yabo iyiburizamo. Muzasabire n'Abayisilamu basigaye na bo bazabashe kujya i Mecca kandi muzitware nk'abagiye mu rugendo rutagatifu.'

    Nyiraneza Ziada uri mu bayisilamu berekeje i Mecca ku myaka 60, yavuze ko ari ibyishimo bikomeye kuri we gukora urugendo rutagatifu kuko ari ukwiyegereza Imana ndetse no gusobanukirwa neza imyemerere ye ya Kiyisilamu.

    Ayi 'Ni umunezero mwinshi kuri ngewe kuko gukora uru rugendo ni imwe mu nkingi ya gatanu mu za Islam. Iyo utarukoze ntabwo biba byuzuye neza. Bizamfasha kwegera Allah no kumenya neza aho Ubusilamu bwakomotse.'

    Biteganyijwe ko abandi bayisilamu bo mu Rwanda umunani barimo abayobozi babo na bo bazerekeza i Mecca ku itariki 30 Gicurasi 2025 mu kindi cyiciro.

    RwandAir niyo yatwaye Abayisilamu bo muri Bénin bagiye mu mutambagiro Mutagatifu i Mecca

    RwandAir yatwaye Abayisilamu bo muri Bénin barenga 2000


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwandair-ihanze-amaso-isoko-ry-abayisilamu-bajya-mu-mutambagiro-i-mecca

  • Gicumbi: Abanyeshuri batandatu n'umwarimu bafunzwe bakekwaho gukubita umunyeshuri agapfa – #rwanda #RwOT

    Aya makuru yamenyekanye kuri uyu wa mbere, tariki 26 Gicurasi 2025, ku isaha ya saa 13:30', mu Murenge wa Miyove, Akagali ka Gakenke ho mu Mugudu wa Museke.

    Umuvugizi wa Polisi mu ntara y'Amajyaruguru, SP. Jean Bosco Mwiseneza, yahamirije IGIHE aya makuru avuga ko uyu munyeshuri bikekwa ko yazize inkoni.

    Ati “Umwana witwa Irasubiza Patrick w'imyaka 13, wari umunyeshuri ku Kigo cya GS. Urumuri bikekwa ko yapfuye azize inkoni yakubiswe n'abanyeshiri bagenzi be babitegetswe n'umwarimu wabo. Abakekwaho gukubita nyakwigendera bikamuviramo gupfa na mwarimu wabo wabategetse kumukubita bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Byumba, mu gihe bakiri gukorwaho iperereza.”

    Umurambo wa nyakwigendera wahise woherezwa ku bitaro bya Byumba gukorerwa isuzumwa mbere y'uko ushyingurwa.

    Yaboneyeho kwibutsa abarimu ko gutanga ibihano bibaza umubiri gukubita abanyeshuri bitemewe.

    Abanyeshuri batandatu na mwarimu wabo bafunzwe bakurikiranyweho gukubita mugenzi wabo bikamuviramo urupfu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gicumbi-abanyeshuri-batandatu-n-umwarimu-bafunzwe-bakekwaho-gukubita

  • Ibyo wamenya kuri Brilliant Tower, inyubako y'Umunya-Singapore iri kubakwa i Kigali – #rwanda #RwOT

    Ni inyubako izaba igeretse inshuro 13 inafite andi magorofa abiri munsi y'ubutaka. Ni iy'umushoramari witwa Brian Choi binyuze mu kigo cye cya Brilliant Holding.

    Ni inzu biteganyijwe ko izatahwa muri Kamena 2026. Brilliant Tower izaba irimo ibyumba by'inama bigezweho, iby'imikino n'imyidagaduro, ibyo kuriramo n'ibindi bitandukanye.

    Izubakwa ku buso bwa meterokare 11.413. Iherereye hafi ya za ambasade nk'iy'u Bwongereza, u Buyapani, u Buholandi, ikaba hafi y'inzu z'ubucuruzi nka Kigali Heights, Radisson Blu Hotel & Convention Centre na Kigali Alliance Business Centre (KABC) n'ibindi.

    Ku gisenge cyayo hazashyirwaho ibikorwa bitandukanye, nka za restaurent, aho abantu baba bidagadura bitegeye Umujyi wa Kigali mu guhe mu igorofa rya kabiri hazashyirwamo 'café' n'ibindi byumba byo kuruhuka.

    Ibiro bizaba biri ku buso bwa metero kare 210 kugeza ku 1.040 kizaba byubatswe mu buryo bugezweho ku bafite ibigo bashaka kubyaza umusaruro amagirwe y'ishoramari mu Mujyi wa Kigali.

    Ambasaderi w'u Rwanda muri Singapore, Jean de Dieu Uwihanganye, yatangaje ko Brian Choi ari no mu mishinga yo gutangiza hoteli izitwa Brilliant Apartment and Hotel, na yo izubakwa mu Mujyi wa Kigali.

    Ati 'Brian yambwiye ishoramari ari gushora mu Rwanda ndetse u Rwanda ruri kumufasha muri ibyo bikorwa bye. Aniteguye gutanga inama ku bashoramari batandukanye bo muri Singapore bashaka kubyaza umusaruro amahirwe y'ishoramari ari mu Rwanda.'

    U Rwanda rumaze kubaka izina mu bijyanye no korohereza abashoramari aho raporo ya Banki y'Isi ku birebana n'uburyo ibihugu byorohereza ishoramari yiswe B-Ready 2024 yarushyize ku mwanya wa Gatatu ku Isi mu bihugu byorohereza gutangiza ishoramari.

    Iyo raporo yatangajwe mu Ukwakira 2024 yagaragaje ko u Rwanda rwaje ku mwanya wa gatatu mu korohereza imikorere y'ishoramari hashingiwe ku mategeko n'uburyo abikorera batangizamo ibigo cyangwa ishoramari, babyaza umusaruro ibikorwa remezo n'ibindi aho rufite amanota 81,31%, rukurikira Georgia ifite 84.75% na Singapore ifite 87,33%.

    U Rwanda na Singapore bikunze gufatanya mu nzego zitandukanye. Bihuriye muri FOSS, umuryango washinzwe mu 1992 n'iki gihugu cyo muri Aziya.

    FOSS ni umuryango uhuriwemo n'ibihugu byo ku migabane itandukanye, aho ibihugu biwugize bifatanya mu kwiteza imbere no guhangana n'ibibazo biba byugarije ibihugu bifite ubuso buto.

    Muri Nzeri 2023 kandi u Rwanda na Singapore byashyize umukono ku masezerano y'ubufatanye mu guteza imbere imibereho myiza y'abaturage no kwimakaza iterambere ry'ubukungu.

    Ambasaderi w'u Rwanda muri Singapore, Jean de Dieu Uwihanganye (iburyo) yahuye na Brian Choi ufite ishoramari i Kigali

    I Kigali hagiye kubakwa inyubako y’Umunya-Singapore izaba igeretse inshuro 15

    Brilliant Tower izaba iherereye hafi ya Kigali Convention Centre

    Brilliant Tower igiye kuzamurwa i Kigali izaba iri ku rwego rwa mbere (Grade A)


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyo-wamenya-kuri-brilliant-tower-inyubako-y-umunya-singapore-iri-kubakwa-i