Blog

  • Constant Mutamba: Minisitiri w'Ubutabera wa Congo Usigaye Azwi kurusha Ibikorwa Bye Bibi Kurusha Byiza #rwanda #RwOT

    Mu gihe abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bakomeje gusaba ubutabera buboneye, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu n'Ubutabera, Constant Mutamba, asa n'uwahinduye iyi minisiteri urubuga rwo kwikubira ububasha, gukingira ikibaba abakire n'abanyabyaha, no gusibanganya amajwi y'abashaka impinduka.

    Ubusanzwe, Minisiteri y'Ubutabera yagombye kuba inkingi ya demokarasi n'ubwigenge bw'ubucamanza. Ariko mu gihe Mutamba ayiyoboye, inkiko zisigaye zifata imyanzuro itavugwaho rumwe, aho bamwe mu bacamanza bashinja iyi minisiteri kubahatira guca imanza zishingiye ku nyungu za politiki, aho kwitirira amategeko.

    Ruswa itwikiriye impuzankano y'amategeko

    Biravugwa ko Mutamba ashyira mu myanya abayobozi badafite ubushobozi buhagije cyangwa se bazwiho kunengwa, by'umwihariko abamugaragariza ukwemera kutajegajega. Hari n'amakuru y'uko bamwe mu bacamanza n'abakozi ba minisiteri bahabwa amabwiriza yihariye kugira ngo bafate imyanzuro igamije kugirira akamaro abantu bamwe bo mu rwego rwa politiki n'ubucuruzi, aho gukorera rubanda.

    Ibi bikorwa bishingiye kuri ruswa no kwikunda bimaze kugira ingaruka zikomeye ku cyizere abaturage bafitiye ubutabera, ndetse binabangamiye imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, aho bamwe mu bayobozi bayo bafunzwe cyangwa bagahigwa n'ubutabera bushinjwa ko bwategetswe na Mutamba ubwe.

    Umuyobozi wigaragaza mu magambo kurusha ibikorwa

    Constant Mutamba ni umwe mu bayobozi ba leta bashishikajwe no kwigaragaza ku mbuga nkoranyambaga, aho akoresha cyane cyane urubuga rwa X (Twitter) kugira ngo asobanure ibyo akora cyangwa asubize abamunenga. Icyakora, ibikorwa bikenewe ku rwego rwa minisiteri abiyoboye biragenda bikendera.

    Imanza zirebana n'ibyaha bikomeye nk'iyicwa ry'abantu mu burasirazuba bwa Congo, imfungwa ziborera muri gereza, n'akarengane k'abaturage, zagiye zicecekwa cyangwa zigafungirwa mu kabati, aho abantu bakekwaho ibyaha bakomeza kuba hanze, bamwe banagenerwa imyanya y'icyubahiro n'imitungo ituruka ku misoro y'abaturage.

    Ubutabera bwapfuye cyangwa burasinziriye?

    Ubwo Constant Mutamba yafataga Minisiteri y'Ubutabera, hari icyizere cy'uko ashobora kuzana impinduka zishingiye ku buhanga no ku murava. Ariko uko iminsi ishira niko bigaragara ko ari umwe mu bategetsi bashyira imbere inyungu bwite kurusha iz'igihugu.

    Mu gihe RDC ikeneye ubutabera bwigenga, busubiza ibibazo by'abaturage kandi bugahana abakoze ibyaha hatitawe ku myanya bafite, Minisitiri Mutamba aracyarangwa no gucecekesha abamunenga, kubangamira abanyamategeko bigenga, no kugoreka amategeko uko abyifuza.

    Igihe kirageze cyo kuvugira rubanda

    Uko abaturage bugarijwe n'akarengane, ruswa n'iyicarubozo, niko amajwi yo gusaba impinduka akomeza kwiyongera. Igihe kirageze ngo abayobozi barimo na Constant Mutamba, bamenye ko ubuyobozi budashingiye ku mategeko n'ubutabera buhamye ari nk'inzu yubatswe ku musenyi.

    Ubutabera si impano. Ni uburenganzira. Ariko iyo bwahindutse igikoresho cy'abategetsi, igihugu kiba kiri mu marembera.

    The post Constant Mutamba: Minisitiri w'Ubutabera wa Congo Usigaye Azwi kurusha Ibikorwa Bye Bibi Kurusha Byiza appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/constant-mutamba-minisitiri-wubutabera-wa-congo-usigaye-azwi-kurusha-ibikorwa-bye-bibi-kurusha-byiza/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=constant-mutamba-minisitiri-wubutabera-wa-congo-usigaye-azwi-kurusha-ibikorwa-bye-bibi-kurusha-byiza

  • Nta 'piece' y'umutwe ibaho iyo umenetse- CSP Habintwari aburira abamotari – #rwanda #RwOT

    Babibwiwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Gicurasi 2025, mu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bwahujwe n'ubwo gukoresha 'casques' zujuje ubuziranenge.

    Ni igikorwa cyabereye kuri Sitade ya Nyagatare, ahahurijwe abamotari barenga 1000 berekwa ibibi byo gukoresha 'casques' zitujuje ubuziranenge.

    Ubu bukangurambaga buri gukorwa na Minisiteri y'Ibikorwaremezo na Polisi y'u Rwanda, aho bari kuzenguruka igihugu bereka abamotari 'casques' zujuje ubuziranenge bakwiriye gukoresha.

    Umuyobozi wa Polisi y'u Rwanda wungirije mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, CSP Habintwari Vincent, yavuze ko abamotari bafatiye runini Abanyarwanda benshi ari nayo mpamvu Leta ibitaho umunsi ku munsi.

    Yabasabye gukoresha 'Casques' zujuje ubuziranenge kuko igice cy'umutwe kidashobora gusimbuzwa iyo kigize ikibazo.

    Ati 'Umutwe ntugira 'piece' iwusimbura iyo umenetse biba birangiye. Niyo mpamvu tubasaba kwambara ingofero zujuje ubuziranenge, kuko nizo zishobora kurinda ubwonko bwanyu mu gihe cy'impanuka. Hari abambara 'casques' gusa ngo bagire uko basa cyangwa baboneke neza imbere y'ababagenzura, nyamara iyo 'casques' ari mbi nta cyo imumarira igihe ugeze mu kaga.''

    CSP Habintwari yasabye abamotari b'i Nyagatare kutambara 'Casques' zidafite ubushobozi bwo kurinda umutwe, izishaje cyangwa se izacitse kuko ngo ntacyo zabamarira mu gihe bakoze impanuka.

    Niyomukunzi Gad uri mu bamotari bitabiriye iyi nama, yasabye Polisi kubafasha kurwanya abiyitirira umwuga w'ubumotari kuko ari bamwe mu babasebya baba bambaye 'casques' zitujuje ubuziranenge, hakaba n'abagenda mu muhanda batazambaye.

    Ndizeye Emmanuel we yagize ati 'Nari nsanzwe nambara 'casques' ariko sinarinzi akamaro kayo, ubu nsobanukiwe ko ariyo yonyine yatuma nsigara ndi muzima igihe impanuka yabaye. Niyemeje kujya nambara 'casques' kandi ikomeye.''

    Akarere ka Nyagatare kabarizwamo abamotari barenga 1500 bakorera mu mirenge itandukanye cyane cyane mu Mujyi wa Nyagatare. Kuri ubu u Rwanda rukeneye miliyari 5 Frw zo kuvana ku isoko 'casques' zitujuje ubuziranenge.

    CSP Habintwari yabwiye abamotari ko nta ‘piece’ y'umutwe ibaho, abibutsa ko bakwiriye kuwurinda

    Abamotari bagize umwanya wo gutanga ibitekerezo no kubaza ibibazo

    Aba bamotari beretswe ‘Casque’ yujuje ubuziranenge


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nta-piece-y-umutwe-ibaho-iyo-umenetse-csp-habintwari-aburira-abamotari

  • Intambara yo mu burasirazuba bwa RDC nta ngaruka yagize ku ishoramari mu Rwanda- RDB – #rwanda #RwOT

    Ni ingingo yagarutsweho n'Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean Guy Afrika, mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique.

    Imya irenga 30 irashize u Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwarayogojwe n'ikibazo cy'umutekano muke giterwa ahanini n'imitwe yitwaje intwaro ikorera muri iki gice irimo na FDLR yiganjemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Iki kibazo cy'umutekano muke cyatumye Abanye-Congo babarirwa mu bihumbi biganjemo abavuga Ikinyarwanda bahungira mu bihugu by'abaturanyi birimo n'u Rwanda.

    Iki kibazo cy'ubuhunzi ndetse n'ubushake buke bwa Leta ya RDC mu kugishakira igisubizo nibyo byatumye havuka Umutwe wa M23, uvuga ko uharanira uburenganzira bw'Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda bagiye birengagizwa kenshi n'ubuyobozi bw'igihugu cyabo.

    Kuva mu mpera za 2021 uyu mutwe wubuye imirwano iwuhunganishije n'ihuriro ry'Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC).

    Mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique, Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean Guy Afrika, yabajijwe niba hari ingaruka iyi ntambara yagize ku ishoramari ry'u Rwanda cyane ko ruhana imbibi n'uburasirazuba bwa RDC.

    Mu gusubiza, Jean Guy Afrika yavuze ko nta ngaruka zigaragara mu rwego rw'ishoramari mu Rwanda kubera iki kibazo.

    Ati 'Ndatekereza ko byaba byiza nkoresheje imibare, mu 2024 mu makuru aheruka, twazamutseho 32% mu bijyanye n'ishoramari ryanditswe, tugera kuri hafi miliyari 3,2$, tuvuye kuri miliyari 2,5$. Navuga ko ibiri kuba mu Burasirazuba bwa RDC nta buryo na bumwe byagize ingaruka ku ishoramari ryinjira mu Rwanda kandi uko ni ukuri, twabaha imibare bibaye ngombwa.'

    Yakomeje avuga ko kimwe mu byafashije u Rwanda kutegerwaho n'ingaruka n'iyi ntambara ari ingamba z'ubwirinzi zashyizweho.

    Yavuze ko izi ngamba z'ubwirinzi zatumye abashoramari babona ko u Rwanda ari igihugu gitekanye.

    Ati 'Byagiye bivugwa kenshi mu matangazo yashyizwe hanze na Guverinoma, twafashe ingamba z'ubwirinzi, kugira ngo intambara itarenga imbibi ikagera ku butaka bwacu, ibyo byatanze icyizere mu bijyanye n'ishoramari n'umutekano. Umutekano ukomeje kugaragara mu Rwanda watumye abashoramari babona ko u Rwanda rutekanye, hejuru y'ibyaba biri kuba mu Burasirazuba bwa RDC.'

    Yakomeje avuga ko kugeza ubu hari icyizere ko ibintu bizasubira mu buryo bitewe n'ibiganiro biri kugirwamo uruhare n'impande zitandukanye birimo n'ubuhuza bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Ati 'Ubu inzira y'aho ibintu bigana yarushijeho gusobanuka, ubwo bwoba bushobora kuba bwari buhari mbere ni ubwo mu bihe byashize.'

    RDB yerekanye ko mu 2024 handitswe ishoramari rishya ringana na miliyari 3,2 $, ni ukuvuga arenga miliyari 4528 Frw avuye kuri miliyari 2,4 $ mu 2023.

    Muri iri shoramari irijyanye n'inganda, imari n'ubwishingizi ndetse n'ibijyanye n'imitungo itimukanwa ryihariye 77,9%.

    Ibyo byatumye Umujyi wa Kigali wiharira 75,4% by'ishoramari rishya ryanditswe mu mwaka ushize, ni ukuvuga ko arenga miliyari 2,47$ (arenga miliyari 3493 Frw) yashowe mu mishinga izakorera mu Mujyi wa Kigali.

    Nyuma y'Umujyi wa Kigali hakurikiraho Intara y'Iburengerazuba yashowemo miliyoni 496,2$ yashyizwe mu mishinga itandukanye.

    Mu Burasirazuba hagiyeyo ishoramari rishya ringana na miliyoni 155,4$.

    Ku ruhande rw'Intara y'Amajyaruguru naho hari ishoramari rifite agaciro ka miliyoni 109,8$, mu gihe Intara y'Amajyepfo yashowemo miliyoni 37,8$ ikaba ari nayo yabonye ishoramari rito mu mwaka ushize.

    Ugereranyije n'umwaka ushize ibikorwa by'ishoramari byanditswe byiyongereyeho 23,8%.

    Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean Guy Afrika yavuze ko intambara yo mu burasirazuba bwa RDC nta ngaruka yagize ku ishoramari mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/intambara-yo-mu-burasirazuba-bwa-rdc-nta-ngaruka-yagize-ku-ishoramari-mu-rwanda

  • U Rwanda rwasinye amasezerano yo kohereza amabuye ya beryllium muri Kazakhstan – #rwanda #RwOT

    Byatangajwe kuri uyu wa 28 Gicurasi 2025 nyuma y'uruzinduko Perezida Perezida Kagame yagiriye muri Kazakhstan.

    Ni amasezerano yasinywe hagati y'Ikigo cy'u Rwanda Gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz (Rwanda Mining Board- RMB) n'Ikigo cy'Ubwiteganyirize cya Kazakhstan kizwi nka Samruk Kazyna.

    Umuyobozi Mukuru wa Samruk Kazyna,Nurlan Zhakupov, yavuze ko impamvu y'aya masezerano ari uguteza imbere ubufatanye mu mishinga y'amabuye y'agaciro.

    Ati 'Ni amasezerano atanga amahirwe mashya mu kohereza beryllium, iri mu y'ingenzi cyane akoreshwa mu itumanaho, igisirikare, ibijyanye n'isanzure no mu nganda zikora bimwe mu bikoresho bitandukanye.'

    Yashimangiye ko ayo masezerano azafasha mu guteza imbere ubufatanye bw'u Rwanda na Kazakhstan haba mu by'ubukungu na politiki.

    Uyu muyobozi yavuze ko amabuye azajya atumizwa mu Rwanda bigizwemo uruhare n'ikigo cya Kazakhstan gitunganya ingufu za nucléaire, n'ibindi byuma biboneka hake kizwi nka Ulba Metallurgical Plant.

    Ulba Metallurgical Plant itunganya beryllium ni ishami ry'ikigo cya Kazatomprom kizwiho gutunganya ingufu za nucléaire.

    Kazatomprom iri mu bigo bya mbere mu Isi bitunganya uranium nyinshi ku Isi, aho nko mu 2023 yatunganyije ingana na 20% by'iyo ku Isi yose.

    Ni ikigo cyashinzwe mu 1997, kikagira uruhare mu gutumiza no kohereza uranium nyinshi, ibyuma biboneka hake, n'ibindi binyabutabire byifashishwa mu gutunganya ingufu.

    Ulba Metallurgical Plan ifite ubushobozi bwo gutunganya byibuze toni 1500 za beryllium.

    Beryl ivanwamo beryllium ni ibuye rishashagirana cyane rijya kumera nk'isarabwayi risanzwe.

    Beryllium ivangwa n'ibindi mu gukora ibikoresho bikomeye ariko bitaremereye cyane. Ishonga bigoranye cyane kuko bisaba kugeza ku kigero cy'ubushyuhe cya 1287°C.

    Bisobanuye ko idapfa guhangarwa n'ubushyuhe bwinshi. Ni yo mpamvu gikoreshwa mu bikoresho byifashishwa mu isanzure nk'ibyogajuru, indege, bifasha kuguruka byihuta n'ibindi.

    Ikoreshwa kandi mu gukora intwaro, mudasobwa, telefoni n'ibindi bikoresho bisaba kwihanganira ubushyuhe bwinshi.

    Ni amabuye u Rwanda rukizeho cyane kuko aboneka mu bice hafi ya byose bicukurwamo andi mabuye y'agaciro bikaba akarushyo iyo bigeze mu turere twa Muhanga, Ngororero na Rutsiro, Nyanza, Rubavu, ndetse nk'i Nyanza habonetse ikirombe kinini cyane cya beryllium kitari gifite ba nyiracyo

    Ubusanzwe inganda zikora ibikoresho biva muri beryllium zajyaga kuyikura mu bice byo muri y'Amerika y'Epfo, ariko bikavugwa ko ayo mabuye ari kugenda ashira mu birombe byaho, ari yo mpamvu zerekeje mu bindi bice by'Isi cyane cyane ibyo u Rwanda ruherereyemo.

    Yari amabuye atitabwaho mu myaka yashize ariko nyuma yo mumenywa ko afite uwo mumaro ungana uko yasamiwe hejuru.

    Ubwo yasozaga uruzinduko rwe muri Kazakhstan, Perezida Kagame yavuze ko we na mugenzi we, Kassym-Jomart Tokayev, bagiranye ibiganiro byatanze umusaruro ushimishije, agaragaza ko ibihugu byombi bihujwe n'ubucuti bukomeye bufatwa nk'umusingi mu gukomeza ubufatanye.

    Ati 'Nyuma yo gusinya amasezerano, turajwe ishinga no kwagura amahirwe y'ubufatanye. Ibihugu byacu byiyemeje gusangira ubunararibonye mu nzego zitandukanye nk'ubucuruzi, ikoranabuhanga n'ubuhinzi.'

    Umukuru w'Igihugu yakomeje ashimira ubufatanye bwa Samruk-Kazyna na RMB, avuga ko u Rwanda ruzungukira cyane mu iterambere rya Kazakhstan, by'umwihariko mu mishinga ishingiye ku ihangwa ry'udushya y'icyo gihugu. Ati 'By'umwihariko mu nzego nk'ingufu, ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro no kuyatunganya.'

    Perezida wa Kazakhstan, Kassym-Jomart Tokayev, yavuze ko igihugu cyabo n'u Rwanda byiyemeje guteza imbere ikoreshwa ry'ingufu zitangiza n'umutungo kamere.

    Yavuze ko ibihugu byombi zibafatanya mu mishinga itandukanye ariko ihuriweho mu bucuruzi ndetse n'ishoramari.

    Ati 'Twibanze kandi by'umwihariko ku bijyanye no guhangana n'ihindagurika ry'ibihe no kurengera ibidukikije.'

    U Rwanda rukomeje guteza imbere umusaruro w'amabuye y'agaciro, aho nko mu 2024 ayo rujyana ku isoko ryo hanze wiyongereye kuva kuri miliyoni 373$ mu 2017 ugera kuri miliyari 1,7$ mu 2024.

    Perezida wa Kazakhstan, Kassym-Jomart Tokayev (iburyo) yakiriye mugenzi we w’u Rwanda Perezida Paul Kagame

    Perezida wa Kazakhstan, Kassym-Jomart Tokayev (iburyo) na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame baganiriye ku bufatanye mu nzego zitandukanye

    Perezida Kagame yasuye n’Ikigo cya Kazakhstan gishinzwe iby’isanzure

    U Rwanda na Kazakhstan byasinyanye amasezerano atandukanye arimo n’uko u Rwanda ruzohereza beryllium muri iki gihugu cyo muri Aziya


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwasinye-amasezerano-yo-kohereza-amabuye-ya-beryllium-muri-kazakhstan

  • Winner Rwanda yafunguye icyanya cyahariwe abana – #rwanda #RwOT

    Aha hantu abana bo muri aka gace bazajya bidagadurira hiswe 'Alma Musical Park', aho hashyizwe ibikoresho bishobora gukora nk'iby'umuziki nk'ingoma, piano n'ibindi.

    Umuhango wo gufungura ku mugaragaro iki cyanya, witabiriwe n'Umuyobozi wa Winner Rwanda, Shaul Hatzir, Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss, Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine n'abandi.

    Umuyobozi wa Winner Rwanda, Shaul Hatzir, yavuze ko igitekerezo yagikuye iwabo muri Israel ndetse byanakozwe mu rwego rwo kwitura abanyarwanda.

    Yagize ati ' Ni ibintu bishimishije kubona abana bakina, baryoherwa n'umuziki. Nk'umuntu byanshimishije ndetse ntewe ishema nabyo. Ni igitekerezo cyavuye muri Israel kuko hasanzwe ahantu nk'aha abana bajya bakishimana n'ababyeyi babo ku buntu.'

    Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, yavuze ko ibyishimo by'abana ari ingenzi, anasaba abaturage kuzita kuri iki gikorwaremezo.

    Ati 'Ni ahantu twifuza ko abana bajya bakinira kuko burya ubikora uba wisobanura, wishima kandi ni ingenzi cyane mu buzima bw'abana. Ibi ni bimwe mu bikorwaremerezo biri hano rero turabasaba kuzahacungira umutekano.'

    Yakomeje agira ati 'Twahahizemo kuko ari hafi ya Mpazi, aho dukomeje kubaka amazu bityo abana baho bazabone aho bidagadurira, hiyongera kuri Maison de Jeunes ibegereye. Turasaba abaturage kuzahafata neza nk'ahabo.'

    Umubyeyi wo muri aka gace, Nsekanabo Fabrice yashimiye abagize uruhare mu gutunganya iki cyanya.

    Ati 'Turashimira ubuyobozi bwateguye ahantu hafasha abana kwidagadura. Nk'ababyeyi biratunezeza kubona abana bidagadura kandi ibi bikoresho bizabafasha gusabana, gutinyuka ndetse ngo gufunguka mu mutwe.'

    Ubuyobozi bwa Winner Rwanda butangaza ko bufite gahunda yo kujya bwubaka iki cyanya ahantu habiri hatandukanye mu Mujyi wa Kigali buri mwaka.

    Ubwo iki cyanya cyafungurwaga ku mugaragaro

    Abayobozi batandukanye bafungura iki cyanya ku mugaragaro

    Umuyobozi wa Winner Rwanda, Shaul Hatzir (iburyo) yavuze ko igitekerezo cyo kubaka iki cyanya yagikuye iwabo muri Israel

    Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine yasabye abaturage kuzabungabunga iki gikorwaremezo

    Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss yishimiye iki gikorwa cyane

    Umufasha w’Umuyobozi wa Winner Rwanda, Isimbi Model yagaragazaga akanyamuneza

    Abana ba mbere baganuye icyanya bubakiwe

    Umuyobozi wa Winner Rwanda, Shaul Hatzir yereka abana uko bacuranga

    Akanyamuneza kari kose ku bana

    Iki cyanya cyubatse ruguru ya Maison de Jeunes usubira ku rusengero rwa ADEPR

    Iki cyanya kirimo ibikoresho bitandukanye by’umuziki

    Ibikoresho biri muri iki cyanya byakozwe mu bikoresho gakondo

    Abayobozi batandukanye bafashe ifoto y’urwibutso


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/winner-rwanda-yafunguye-icyanya-cyahariwe-abana

  • Ibihugu bya Afurika byasabwe guha agaciro no gushyigikira umwuga w'ubugenzuzi bwite – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 28 Gicurasi 2025, ubwo yatangizaga ku mugaragaro Inama Mpuzamahanga y'Abagenzuzi Bwite mu bigo byo muri Afrika 'AFIIA 2025', ibaye ku nshuro ya 11, u Rwanda rukaba rwarayakiriye bwa mbere.

    Inama ya African Federation of Institutes of Internal Auditors (AFIIA) yahurije hamwe Abayobozi mu nzego zitandukanye, Abikorera, ndetse n'Abagenzuzi bwite baturutse mu bihugu bitandunye birimo 24 byo muri Afurika n'ahandi, baganira ku ruhare rwabo mu guteza imbere ibihugu byabo na Afurika muri rusange.

    Kabera yavuze ko abagenzuzi bwite ari inkingi ya mwamba mu miyoborere isobanutse kandi ishyira imbere gukorera mu mucyo, kunoza imikorere no kubaka ibirambye.

    Yagaragaje ko abagenzuzi bwite bafasha igihugu kumenya ibitagenda neza, kwirinda imicungire mibi no gukoresha umutungo neza kandi ku buryo bufitiye abaturage n'igihugu akamaro.

    Yagize ati 'Iterambere ry'u Rwanda kuva mu mateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kugera aho rugeze uyu munsi, ntiryabaye impanuka, rishingiye ku myitwarire myiza, gukorera mu mucyo no gukunda gutanga umusaruro. Ndashima uruhare rukomeye abagenzuzi bwite bagize muri uru rugendo.'

    Yakomeje ati 'Turifuza ko ibihugu byose bya Afurika byumva agaciro ko gushyigikira umwuga w'ubugenzuzi bwite nk'uko tubikora mu Rwanda. Bayobozi, mubahe amahirwe, mubatege amatwi, mubongerere ubushobozi, mubemerere kuvugisha ukuri. Dufatanyije, twubake umugabane urimo imiyoborere myiza, aho abaturage bizera inzego zibayobora.

    Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi mu Bagenzuzi Bwite ku rwego rw'Isi, Terry Grafenstine, yavuze ko muri Afurika n'Isi yose hari ikibazo cya ruswa mu bigo bitadukanye bityo abagenzuzi bwite ari bo bafite uruhare rukomeye mu kuyikumira.

    Ati 'Afurika ishobora kwishyira hamwe nk'umugabane, ikanashishikariza urubyiruko kugira uruhare mu miyoborere, ubugenzuzi, gucunga no guteza imbere imikorere myiza, kugira ngo bagire uruhare mu iterambere ry'ibigo byabo no mu muryango mugari, kuko ari byo tugamije mu mwuga wacu.'

    Diakite Mousa witabiriye iyi nama ya AFIIA 2025 aturutse muri Benin, yavuze ko uyu ari umwanya wo gusangira ubunararibonye, gukora ubushakashatsi, no gutanga umusanzu mu guteza imbere imiyoborere myiza, kunoza uburyo bw'igenzura ry'imikorere mu bigo bya Leta n'ibyigenga mu buryo buganisha ku iterambere rirambye.

    Muri iyi nama ya AFIIA 2025 habereyemo isinywa ry'amasezerano y'ubufutanye hagati y'Umuyobozi w'abagenzuzi bwite ku rwego rw'Isi n'uwo ku rwego rwa Afurika agamije gushyira hamwe mu kurushaho guteza imbere uyu mwuga muri Afurika no ku rwego Mpuzamahanga.

    Inama ya AFIIA 2025 yahurije hamwe Abayobozi bo nzego za Leta, iza’abikorera n’abagenzuzi bwite baturutse mu bihugu bitandukanye

    Inama ya AFIIA yitabiriwe n’abantu batandukanye baturutse mu bihugu 24 byo muri Afurika n’ahandi

    Bamwe mu bayobozi bitabiriye inama ya AFIIA 2025 barimo n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi, ushinzwe Imari ya Leta, Kabera Godfrey

    Inama ya AFIIA yitabiriwe n’abarenga 1000 baturutse mu bihugu bitandukanye

    Muri iyi nama hasinywe amasezerano y’ubufatanye hagati y’Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi mu Bagenzuzi Bwite ku rwego rw'Isi, Terry Grafenstine n’Umuyobozi Mukuru wa AFIIA, Ruth Doreen Mutebe

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi, Kabera Godfrey, yavuze ko abagenzuzi bwite bagira uruhare rukomeye mu iterambere bityo bakwiye kwitabwaho

    Umuyobozi Mukuru wa AFIIA, Ruth Doreen Mutebe ari gushyira umukono ku masezerano

    Amafoto: Nzayisingiza Fidele


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kabera-yasabye-ibihugu-bya-afurika-guha-agaciro-no-gushyigikira-umwuga-w

  • Gufatanya mu bushakashatsi mu by'Isanzure, mu bikubiye mu masezerano y'u Rwanda na Kazakhstan – #rwanda #RwOT

    Nko mu bijyanye na politiki, Perezida wa Kazakhstan, Kassym-Jomart Tokayev, yagaragaje ko ibihugu byombi byemeranyije gushyiraho ibiganiro mu bijyanye na politiki.

    Ati “Dufata u Rwanda nk'umufatanyabikorwa wo kwizerwa muri Afurika kandi dufite ubushake bwo kongera ubufatanye. Inama y'uyu munsi yari ifite igisobanuro gikomeye. Nk'abaganiriye ku buryo bwo kongera ubufatanye, twameranyije ku masezerano atandukanye arimo ajyanye no guteza imbere ibiganiro mu bya politiki. Mu minsi iri imbere, abaminisitiri b'ububanyi n'amahanga bazagirana ibiganiro byo ku rwego rwo hejuru.”

    Ibi kandi bizanajyana no gukuraho visa ku badipolomate. Impande zombi kandi zemeranyije gushyiraho amatsinda ahuriweho, azagira uruhare mu guteza imbere ibijyanye n'ubwikorezi hagati y'ibihugu byombi, uburyo bwo gutwara ibintu (logistics) ndetse n'ubucuruzi.

    Abayobozi bombi kandi baganiriye ku bijyanye no kwihaza mu biribwa ndetse n'uburyo umusaruro w'ubuhinzi ukomoka muri Kazakhstan ushobora kugezwa ku isoko rya Afurika. Iki gihugu kiza mu 10 bya mbere ku Isi bifite umusaruro mwinshi w'ibinyampeke.

    Mu 2024, iki gihugu cyasaruye umusaruro w'ibinyampeke ungana na toni miliyoni 26,7, izamuka rya 11,4% ugereranyije n'uko byari byagenze mu mwaka wari wabanje. Iki gihugu cyohereza umusaruro wacyo mu bihugu birenga 80 ku Isi. Urebye nko ku ngano gusa, usanga iki gihugu cyohereza mu mahanga toni miliyoni umunani.

    Uyu musaruro urakenewe muri Afurika kuko uyu Mugabane utumiza nibura hejuru ya 50% by'ingano ukoresha ku mwaka.

    Perezida Tokayev yavuze ko iyi ngingo yaganiriweho, ati “Twasuzumye uburyo bwo kujyana umusaruro ukomoka ku buhinzi wa Kazakhstan ku Mugabane wa Afurika.”

    Hagiye gukorwa ubushakashatsi buhuriweho mu bijyanye n'Isanzure

    Abakuru b'Ibihugu bombi kandi banaganiriye ku bijyanye no guteza imbere ubushakashatsi mu by'Isanzure n'ikoranabuhanga.

    Perezida Tokayev ati “Ibihugu byacu bimaze kugira ubunararibonye mu nzego z'ikoranabuhanga, ubwenge bw'ubukorano ndetse n'Isanzure. Twemeranyije gushyiraho imishinga ihuriweho mu bijyanye n'ikoranabuhanga ndetse no kurwanya ibyaha bikorerwa kuri internet (cybersecurity). Hasinywe amasezerano ahuriweho yo gukora ubushakashatsi mu by'Isanzure.”

    U Rwanda na Kazakhstan kandi byemeranyije ku gushyiraho imishinga ihuriweho iri mu nzego zirimo ingufu zisubira ndetse no gukoresha neza umutungo kamere. Ibi byitezweho kuzazamura ingano y'ubucuruzi bukorwa hagati y'ibihugu byombi ndetse no guteza imbere ibijyanye n'ishoramari.

    Ku rundi ruhande, impande zombi zizakorana mu bijyanye n'imari, cyane cyane ko ibihugu byombi byifuza guhinduka ihuriro rya serivisi z'imari mu bice biherereyemo.

    Mu kugera kuri iyi ntego, hashyizweho uburyo bw'itumanaho hagati y'amahuriro y'imari ya Astana, Umurwa Mukuru wa Kazakhstan, na Kigali.

    Perezida Tokayev yavuze ko bitazagarukira aho kuko ibihugu byombi bifite gahunda yo kurushaho gufatanya mu bijyanye n'imari, ati “Turateganya kurushaho guha imbaraga ubufatanye [bwacu] ku masoko mpuzamahanga y'imari.”

    Hagati aho, ibihugu byombi byiyemeje gufatanya mu bijyanye no guhangana n'imihindagurikire y'ikirere ndetse no kurengera ibidukikije.

    Perezida Tokayev ati “Twashimangiye akamaro ko gusangira ubunararibonye [mu kurengera ibidukikije] ndetse tuganira ku buryo bwo guhuza imbaraga mu gukemura ibibazo bifitanye isano n'ibidukikije.”

    U Rwanda na Kazakhstan kandi bizarushaho gufatanya mu bijyanye no guteza imbere umuco, uburezi ndetse na siyansi. Mu bijyanye n'uburezi, hagaragajwe ko ari ingenzi mu guteza imbere ubufatanye mu bumenyi, gufatanya mu bushakashatsi ndetse no guhererekanya abanyeshuri.

    Ku bijyanye na politiki mpuzamahanga, Perezida Tokayev yavuze ko ibihugu byombi bishyigikiye ibiganiro mu gukemura ibibazo n'amakimbirane ari hirya no hino ku Isi, avuga ko ari ingenzi ko ibihugu byombi byatangira gushyira mu bikorwa amasezerano byashyizeho umukono.

    Perezida Kagame yasuye Ikigo gikora ibijyanye n'Isanzure cya Kazakhstan

    Perezida Kagame yasuye Ikigo gikora ibijyanye n'Isanzure muri Kazakhstan, National Space Center. Ni urugendo rwari rugamije kurebera hamwe uburyo ibihugu byombi byarushaho guteza imbere imikoranire muri uru rwego mu bijyanye n'ikoranabuhanga.

    Muri uru ruzinduko, yari kumwe n'abayobozi barimo Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Isanzure, Rwanda Space Agency (RSA), Gaspard Twagirayezu.

    National Space Center ni ikigo giteye imbere mu bijyanye no gukora ubushakashatsi mu bya siyansi, gukora ibishushanyo mbonera, gukora amagerageza, guhuza ubushakashatsi, kugenzura raporo z'ibigo by'ubushakashatsi, gutanga inama ku Nama y'Igihugu ishinzwe iby'ikirere muri Kazakhstan n'ibindi.

    Iki kigo kandi gitanga ubufasha mu bya tekiniki n'ubumenyi ku bikorwaremezo byo ku butaka no mu Isanzure n'itumanaho mu bijyanye n'Isanzure. Kinafasha kandi mu gukora ibijyanye n'ibidukikije, ubuhinzi, ubutaka, ubutare, amazi n'ibindi bikorwa bishingiye ku butaka.

    Ubufatanye bwa National Space Center ndetse na Rwanda Space Agency bwarushaho gutuma u Rwanda rubona ubunararibonye bw'iki kigo cyo muri Kazakhstan, cyane ko kimaze kubaka ubumenyi muri iki cyiciro.

    Kazakhstan ni igihugu gifite ijambo rikomeye muri Aziya yo Hagati mu rwego rw'ubukungu na politiki. Ifite uruhare rwa 60% mu musaruro mbumbe w'Akarere, uturuka ahanini mu bucuruzi bwa peteroli, gaz n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro.

    Perezida Kagame yagize ati 'Kazakhstan yateye intambwe zigaragara mu iterambere ry'igihugu, zigaragazwa n'uruhare rwiyongera kandi rwubaka igira ku rwego rw'Isi. Ibi byagizwemo uruhare n'ubuyobozi bwanyu ndetse n'umuhate w'abaturage ba Kazakhstan, Bwana Perezida.'

    Umukuru w'Igihugu yamenyesheje Tokayev ko u Rwanda rwishimira kuba umufatanyabikorwa n'inshuti ya Kazakhstan, cyane ko ruzi ko iterambere ryubakira ku miyoborere myiza no gukorana n'abafatanyabikorwa beza.

    Ubucuruzi hagati y'ibihugu byombi bwari bufite agaciro ka 381,700$ mu 2024, mu gihe bwari bufite agaciro ka miliyoni 6,7$ mu 2023. Hagati ya Mutarama na Werurwe uyu mwaka, agaciro k'ubu bucuruzi kageze ku 104,700$, inyongera ya 14.4% ugereranyije n'igihembwe cya mbere cya 2024.

    Perezida Kagame yaherukaga muri Kazakhstan mu 2015.

    Perezida Kagame yasuye Ikigo gikora ibijyanye n'Isanzure muri Kazakhstan, National Space Center

    Perezida Kagame yasobanuriwe bimwe mu bikoresho biri mu Kigo gikora ibijyanye n'Isanzure muri Kazakhstan, National Space Center

    Perezida Kagame yeretswe ibice bigize National Space Center

    Perezida Kagame yakiriwe mu cyubahiro gikwiriye Umukuru w’Igihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gufatanya-mu-bushakashatsi-mu-by-isanzure-mu-bikubiye-mu-masezerano-y-u-rwanda

  • Rwanda Polytechnic igiye gushyira ku isoko ry'umurimo abarenga 4500 – #rwanda #RwOT

    Ibi yabitangaje ku wa 28 Gicurasi 2025, ubwo yari mu kiganiro n'abanyamakuru.

    Dr. Mucyo yavuze ko abagera kuri 4562 bazahabwa impamyabushobozi ari abarangije amasomo mu cyiciro cya mbere n'icya kabiri cya kaminuza mu mashami atandukanye y'Ishuri Rikuru ry'u Rwanda ry'Imyuga n'Ubumenyingiro.

    Yavuze ko 1489 bazahabwa impamyabushobozi y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza.

    Ati 'Dufite igikorwa cyo guha abanyeshuri barangije impamyabumenyi n'impamyabushobozi bangana na 4562. Muri abo abangana na 1489 bazahabwa impamyabushobozi y'icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza.'

    Ni ku nshuro ya munani Ishuri Rikuru ry'Imyuga n'Ubumenyingiro rizaba ritanze impamyabumenyi.

    Mu mwaka wa 2024, abanyeshuri bahawe impamyabushobozi bari 3024, muri abo harimo abakobwa bangana na 29,2% mu gihe abahungu banganaga na 70,8%.

    Dr. Mucyo yavuze ko mu igenzura bakoze ku banyeshuri barangaje amasomo mu mu 2024, basanze 70% bafite icyo bakora. Muri aba harimo 59% bahise babona akazi, mu gihe 11% bakomeje amasomo mu byiciro byisumbuye cyangwa bakaba bari mu kwimenyereza umwuga.

    Muri aba kandi harimo 18% bihangiye imirimo ku buryo bashobora kwinjiza nibura ibihumbi 400 Frw ku kwezi.

    Kugeza ubu Ishuri Rikuru ry'Imyuga n'Ubumenyingiro rifite amashami umunani hirya no hino mu gihugu harimo; RP Gishari College, IPRC Huye, IPRC Karongi, IPRC Kigali, IPRC Tumba, IPRC Musanze ndetse na IPRC Ngoma.

    Abarangiza amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro babona akazi barenga 70%


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwanda-polytechnic-igiye-gushyira-ku-isoko-ry-umurimo-abarenga-4500

  • Ntabwo wayobora udatanga serivisi inoze- Depite Kazarwa ku nzego z'ibanze – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru cyagarukaga ku gikorwa cyo gusura abaturage mu gihugu hose, Abadepite bateguye bagamije gukurikirana ibimaze kugerwaho mu mikorere y'inzego z'imitegekere zegerejwe abaturage mu gutanga serivisi nziza.

    Iki gikorwa cyatangiye kuri uyu wa 28 Gicurasi kugeza ku wa 04 Kamena 2025 mu ntara zose no ku wa 7-8 Kamena 2025 mu Mujyi wa Kigali.

    Perezida w'Umutwe w'Abadepite, Kazarwa Gertrude, yagaragaje ko umutungo wa mbere w'igihugu ari Umuturage, bityo ko akwiye guhabwa serivisi nziza.

    Ati 'Umutungo wacu wa mbere nk'igihugu ni umuturage. Umuturage niyumva anyuzwe kandi amerewe neza tuzaba dufite igihugu cyiza kandi n'ubu dufite igihugu cyiza kuko hari aho twabavanye n'aho bageze ndetse na serivisi zibagenewe zigatangwa neza.'

    Yavuze ko abayobozi b'inzego z'ibanze bakwiye gushyira imbere imitangire inoze ya serivisi kandi zigatangwa mu buryo bwihuse.

    Yakomeje ati 'Imitangire ya serivisi iri mu nkingi z'imiyoborere, ntabwo wayobora udatanga serivisi inoze kandi ku gihe. Iyo bigenze neza byose bigahura, umuturage arishima kandi akumva ashyizwe ku isonga.'

    Yerekanye kandi ko bagiye kujya gusuzuma imitangire ya serivisi mu gushimangira ko umuturage ahora ku isonga kandi ko kigamije kugenzura no gushyigikira imiyoborere idaheza.

    Yagize ati 'Iki gikorwa kirashimangira inshingano y'Inteko Ishinga Amategeko ijyanye no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma no gushyigikira imiyoborere idaheza kandi ishyira umuturage ku isonga, bigira uruhare mu kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry'intego za NST2 n'icyerekezo 2050.'

    Yasabye abayobozi b'inzego z'ibanze kurushaho kwegera abaturage no kubaha serivisi inoze ndetse n'abaturage basabwa kujya bagira umuco wo kunyurwa mu gihe ibibazo byabo byahawe ibisubizo.

    Muri izi ngendo, Abadepite bazasura ahatangirwa serivisi ku rwego rw'Umurenge, harimo serivisi z'ubutaka n'imyubakire, ibiro bishinzwe irangamimerere n'izitangirwa mu ikoranabuhanga rya Irembo basuzuma niba serivisi zitangwa ku buryo bunoze, uko zifasha abazikeneye n'uko byorohera abaturage kuzigeraho.

    Abadepite kandi bazagirana ibiganiro n'abaturage ku ngingo zijyanye n'ubumwe n'ubudaheranwa bw'Abanyarwanda, gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko, kurangiza imanza, imitangire ya serivisi ndetse n'inshingano mboneragihugu Abanyarwanda basangiye mu iterambere ry'igihugu.

    Nyuma y'izo ngendo hakorwa isesengura ryimbitse ku ngendo bakoze n'ibyo bakuyeyo, hagatangwa ibitekerezo by'icyakorwa mu kunoza imikorere ndetse hagatangwa n'imyanzuro igenerwa inzego bireba.

    Biteganyijwe ko bazasura imirenge irenga 200 hirya no hino mu gihugu, kandi ku wa 31 Gicurasi 2025, bazifatanya kandi n'abaturage mu bikorwa by'umuganda rusange mu turere twose mu ntara.

    Perezida w'Umutwe w'Abadepite, Kazarwa Gerturde, yagaragaje ko abayobozi b'inzego z'ibanze bakwiye gushyira imbere abaturage no gutanga serivisi zinoze

    Perezida w'Umutwe w'Abadepite, Kazarwa Gerturde, aganira n’abanyamakuru ku ngendo Abadepite bagiye kugira mu baturage

    Depite Kazarwa yagaragaje ko serivisi ari inkingi y’imiyoborere myiza bityo ko imitangire yayo ikwiye kwihutishwa

    Amafoto: Nzayisingiza Fidele


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ntabwo-wayobora-udatanga-serivisi-inoze-kandi-ku-gihe-depite-kazarwa

  • Kigali: Ibitaravuzwe ku buvuzi bwahawe umwana w'amezi 18 wari umaranye ukwezi igiceri mu nda – #rwanda #RwOT

    Ku wa 26 Mata 2025 ni bwo umwana wo mu Ntara y'Iburasirazuba yamize igiceri gihagama mu nkanka, atangira kugira ibibazo byo guhumeka kuko cyari cyahagamye mu mwanya uhuza inzira y'umwuka n'iy'ibiryo, ibyagombaga kumuhitana iyo adatabarwa vuba.

    Umubyeyi yihutanye umwana we muri bimwe mu bitaro bikuru byo mu Mujyi wa Kigali, abaganga barwana no kugisunika byibuze ngo kimanuke mu nda umwana abone uko ahumeka.

    Umwana yari yazahaye cyane kuko byasabye byibuze amasaha 12 kugira ngo abashe kongera guhumeka neza.

    Icyo giceri cyateje ibindi bibazo kuko umwana yatangiye kuruha imyanda ikanyura mu mazuru indi ikajya mu bihaha, bimutera umusonga abaganga bagombaga kubanza kuvura.

    Bamaze kuvura umusonga no gufasha umwana guhumeka, bumvaga ko byibuze igiceri kirimanura ariko kuko cyari kinini kandi urwungano ngogozi rw'umwana rukiri ruto, biragorana.

    Uyu mwana yamaze icyumweru mu bitaro bikuru, umusonga uvuwe baramusezerera ariko cya giceri kikirimo.

    Ku wa 06 Gicurasi 2025 yasubijwe mu bitaro, hifashishijwe uburyo buzwi nka 'radiologie' bwifashisha imashini harebwa ikiri mu mubiri hasanzwe cya giceri kikiri mu nkanka hejuru.

    Abaganga na bo bagize ubwoba bijyanye n'uko gufasha umwana guhumeka byari byagoranye, bakavuga ko kizimanura mu gifu bamwohereza mu rugo.

    Ku wa 20 Gicurasi 2025 umubyeyi agarutse basanze cya giceri cyageze mu gifu.

    Umwana yahise yoherezwa muri CHUK ngo abagwe, ariko ibyari ukubagwa birahinduka umwana afashwa atabazwe, hifashishijwe uburyo buzwi nka 'endoscopie'.

    Ni uburyo bwifashisha agakoresho kajya kumera nk'agapira (tube) kariho camera kakanyuzwa mu mwenge w'umuntu waba usanzwe nk'amazuru, mu kanwa, mu kibuno, mu gitsina cyangwa ahandi, hagamijwe kureba ikiri imbere mu mubiri.

    Umuganga muri CHUK uzobereye mu buvuzi bwifashisha 'endoscopie', hanyuzwe mu nzira y'urwungano ngogozi, Dr Eric Rutaganda yabwiye IGIHE ko umwana akigezwa mu bitaro habanje kurebwa ko icyo giceri kirimo kugira ngo abagwe bizwi neza, abaganga banamenye n'aho giherereye.

    Byarakozwe ka gapira koherezwa mu gifu gacishijwe mu kanwa, igiceri gisangwamo, Dr Rutaganda agerageza uburyo bwafasha kugikuramo umwana atabazwe.

    Ati 'Ako gapira kaba gafite ikoranabuhanga rigezweho ku buryo ushyiramo ibikoresho kakagenda gafunze kageramo imbere mu mubiri tukagafungura, bigasa nko kuroba ifi. Icyo giceri twacyambitse icyo twagereranya nk'umutego w'ifi, turagitwikira neza tukizamura kinyuze mu kanwa kivamo umwana aratabarwa.'

    Dr Rutaganda yavuze ko byamutwaye iminota nk'itanu, nyuma yo gusinziriza umwana.

    Ati 'Bisaba kuba ufite abasinziriza b'umwuga batera umurwayi ikinya cya rusange kigakora neza. Ibyo ni byo bitinda. Njye gufata icyo giceri byasabye iminota nk'ibiri kugikuramo bifata indi nk'itatu.'

    Uyu muganga yavuze ko gukuramo icyo giceri nta ngaruka mbi byateye umwana kuko mu minota nk'icumi ikinya kimaze kumushiramo yasezerewe mu bitaro.

    Abaganga bo muri CHUK bavanye igiceri cyari kimaze ukwezi mu nda y’umwana w’umwaka umwe n’igice

    Igiceri cyambitswe umutego gisohorwa hanze kinyujijwe mu kanwa

    Byasabye kohereza camera mu nda y’umwana kugira ngo hamenyekane ko koko icyo giceri kirimo

    Iki giceri cyari kimaze ukwezi mu nda y’umwana


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-ibitaravuzwe-ku-buvuzi-bwahawe-umwana-w-amezi-18-wari-umaranye-ukwezi