Blog

  • Ibintu ukwiye kugendera kure niba ari ubwambere winjiye mu rukundo. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Urubuga Elcrema rutangaza ko hari ibyo umuntu ukiri mushya mu rukundo akwiye kwiga kugendera kure, kuko bishobora kumuteranya n'umukunzi we bataramarana kabiri.

    1.Kudasura umukunzi wawe utabimumenyesheje

    Bamwe bibeshya ko kwinjira mu rukundo n'umuntu ari igisobanuro cy'uko wamumenye bihagije ndetse wanamusura uko wishakiye ndetse wanamutungura wabishatse.ibi sibyo kuko ugomba kubanza ukabimumenyesha kuko n'abashakanye iyo umwe aje undi ari mu cyumba abanza kumukomangira.

    2.Kwirinda kwaka umukunzi wawe amafaranga ku munsi wa mbere.

    Burya nuramuka watse umukunzi wawe amafaranga umukunzi wawe mu minsi ya mbere y'umubano wanyu azakwitiranya n'umukuzi wa menyo,wowe ukwiye kwirinda bikomeye utitaye ku buremere bw'ikibazo ufite.

    3. Kutanywa inzoga nyinshi (ku bakunda agatama)

    Nuramuka cyane ku munsi wa mbere usinze ukandavura imbere y'umukunzi ni gihamya y'uko utiyubaha kandi nta n'agaciro wiha,uramutse ubikoze ndakubwiza ukuri ko umubano ufite gusenyuka mu minsi ya mbere mukiwutangira.

    4.Kutihutira kugaragaza urukundo rwanyu ku mbuga nkoranyambaga

    Abenshi bakunze kwibeshya guhita bereka abantu bose ko bari mu rukundo n'umukunzi uyu n'uyu aribyo bizatuma umubano wabo ukomera, ibi sibyo kuko nutangira gushyira amafoto y'umukunzi wawe kuri Facebook no kuri instagram nta mishinga y'igihe kirekire muragirana urakeka nimusenya mutarabigeraho bigenda bite? tekereza kure.

    5.Kutaganiriza umukunzi wawe ibiganiro wagiranye n'uwo mwahoze mukundana

    Gerageza gusiba mu mutwe wawe ibiganiro mwagiranaga n'umukunzi wa mbere y'uwo muri kumwe kuko nutabikora uzisanga urimo umuzana mu biganiro urimo kugirana n'umukunzi wawe mushya mushya ukurizemo kumutera agahinda.

    Source : https://yegob.rw/ibintu-ukwiye-kugendera-kure-niba-ari-ubwambere-winjiye-mu-rukundo/

  • Mike Karangwa yareze M Irene muri RIB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru Mike Karengwa ukorera BTN TV yareze mugenzi we Murandahabi Irene uzwi nka M Irene wa Isibo TV kubera kumutangazaho ibinyoma bigatuma bamutuka.

    Iki kirego gishingiye ku kuba M Irene yaratangaje ko Mike Karangwa ari umwe mu bantu bihishe inyuma yo kuba abahanzikazi Vestine & Dorcas baratandukanye na M Irene Entertainment(MIE) abereye umuyobozi.

    Tariki ya 6 Nyakanga nibwo M Irene yatangaje ko yatandukanye n’abahanzikazi baririmba indirmbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine & Dorcas.

    Nyuma y’iyi baruwa nibwo haje guhita kandi hasohoka ibaruwa y’umubyeyi w’aba bana aho yashinje M Irene uburiganya aho yatwaye abana be Cano ya YouTube(YouTube Channel), gushuka abana be, kubarya amafaranga n’ibindi.

    M Irene na we akaba yaraje guhita afata iya mbere asobanura uko ikibazo giteye aho yavuze ko Nziza Aimable utegura 'Rwanda Gospel Stars’ ari we wihishe inyuma y’uyu mugambi wo kugira ngo atandukane n’aba bana maze abafate abe ari we ureberera inyungu zabo

    Uretse ibi kandi, mu butumwa yanyujije kuri Instagram yagaragaje ko hari igikundi kirimo umunyamakuru Mike Karengwa, Nziza Aimable na Benoit bihishe inyuma yo gutandukana kwe n’aba bana ariko ababwira ko mu Rwanda nta muntu urengana ko ibyo byose bamusaba abitanga(channel n’ayo mafaranga bavuga) ariko bakareka kwangiza ibintu yiyubakiye.

    Mike Karangwa akaba atarishimiye kuba yarazanywe muri ibi bibazo we avuga ko ntaho ahuriye nabyo ndetse atanaziranye n’uyu muryango, kuko byatumye n’abantu benshi bamwifatira ku gahanga.

    Akaba yahisemo gutanga ikirego mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB) aho yavuze ko yasebejwe n’uyu munyamakuru bikamugiraho ingaruka kuko byatumye abantu bamwibasira bakamutuka.

    RIB yemeje ko yamaze kwakira iki kirego ndetse hatangiye n’iperereza kugira ngo hakusanywe ibimenyetso byose.

    Ubutumwa bwa M Irene avuga kuri Mike Karangwa

    Ikibazo cya M Irene na Vestine & Dorcas cyafashe indi ntera

    Mike Karangwa yatanze ikirego muri RIB

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/mike-karangwa-yareze-m-irene-muri-rib

  • Hashobora kuba impinduka zikomeye mu mikino y'igikombe cy'Isi mu gihe cya Vuba. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Perezida w'Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Africa Dr. Parice Motsepe, yemeje ahamye ko ashyigikiye igitekerezo cyatanzwe n'igihugu cya Arabia Saudite, cyuko igikombe cy'isi cyahindurirwa igihe cyajyaga kibera aho kuba buri myaka ine, ahubwo kikaba buri myaka ibiri, ni igitekerezo cyatanzwe mu nteko rusange ya FIFA iheruka.

    Motsepe uyobora CAF ku mwanya yagiyeho muri uyu mwaka, yavuze ko uyu ari umwanzuro wizweho mu nama iheruka y'abayobozi ba CAF yabaye mumpera z'icyumweru gishize. Yavuze ko igikombe cy'isi kigiye gikinwa buri myaka ibiri afurika yabyungukiramo cyane. Yavuze ko kandi kuzana iki gikombe buri myaka ibiri, byakuba kabiri inyungu FIFA ikura muriki gikombe, bityo bigatuma n'abanyamuryango bayo babona kurizo nyungu.

    Motsepe avuga ko akanyungu kose k'inyongera Africa yakura muriri rushanwa rya buri myaka ibiri, kafasha mu kuzahura imiberehpo y'umupira w'amaguru muri Africa, ihagaze habi cyane mu bihugu byinshi. Icyakora Motsepe ntabwo yasobanuye ukuntu Africa ishobora kwakira igikombe cy'isi, kandi nubundi hasanzweho irushanwa riba buri myaka ibiri ry'igikombe cya Africa ndetse na CHAN nayo iba buri myaka ibiri, ntasobanura ukuntu ibihugu bya Africa byakwikura muri uru rugamba rutoroshye rwo guhora mu mikino yo gushaka ticket buri mwaka.

    Muri 2013 CAF uwayoboye umupira w'amaguru muri Africa yahinduye igihe igikombe cya Africa cyajyaga kibera, ntabwo hahinduwe igihe cy'imyaka ibiri ahubwo hahinduwe imyaka kugira ngo kitazakomeza gukubitana nicy'isi. Nubwo byavugwaga ko amakipe ya Africa atabasha kugera kure bitewe nuko agera mu gikombe cy'isi avuye no mucya Africa, ibi ntacyo byahinduye ku myitwarire y'amakipe ya Africa dore ko kugeza nubu ntayirabasha kugera nomuri ½.

    Perezida wa CAF Motsepe, yakomeje avuga ko nyuma yuko FIFA ifashe umwanzuro kuriki cyifuzo cya Arabia Saudite, amarushanwa yo muri Africa nayo azahita ahindurirwa ingengabihe bityo bikabasha kugendana n'amategeko mashya y'igikombe cy'isi mu gihe byazaba byahinduwe.

    Source : https://yegob.rw/hashobora-kuba-impinduka-zikomeye-mu-mikino-yigikombe-cyisi-mu-gihe-cya-vuba/

  • Rwanda: umunyeshuri wari uherutse gukora ikizamini cya Leta yasanzwe mu giti yitabye Imana. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umwana w'umukobwa wari uherutse gukora ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza, witwa Iratuzi Solange w'imyaka 12 wo mu Mudugudu wa Nyiramuyenzi, Akagari ka Buramira mu Murenge wa Kimonyi, mu Karere ka Musanze yasanzwe amanitse mu giti cy'avoka ahambirijwe mu ijosi umupira yambaraga.

    Amakuru y'uko Iratuzi Solange wari urangije amashuri abanza yapfuye, yamenyekanye kuri uyu wa Mbere tariki 19 Nyakanga 2021.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kimonyi, Nteziryayo Epimaque yavuze ko bagiye gukoresha ibizamini bya muganga ngo hamenyekane neza icyaba cyishe uyu mwana.

    Yagize ati ' Nibyo natwe twamenye amakuru ko uyu mwana amanitse mu giti mu ijosi harimo umupira bambara. Twarahageze duhamagara na RIB ngo idufashe. Kuri ubu umurambo wajyanwe ku Bitaro Bikuru bya Ruhengeri ariko muri iki gitondo amakuru bampaye ni uko bagiye kumujyana ku Bitaro bya Kacyiru ngo hakorwe ibizamini bya muganga habe hamenyekana icyaba cyamwishe.'

    Yakomeje avuga ko nta kibazo kizwi uyu mwana yari afite haba mu rugo no muri bagenzi be.

    Ati 'Nagerageje kubaza amakuru mu muryango niba haba nta makimbirane yari arimo ariko nasanze nta kibazo gihari haba mu babyeyi ndetse n'abana, ikindi ni uko no ku ishuri yigagaho nabo bambwiye ko nta kibazo bari bazi kuri uyu mwana.'

    'Igiti cy'avoka bamusanzemo ngo ejo mu gitondo yari yakizindukiyemo ahanura avoka, batunguwe no kubona rero mu masaha yakurikiyeho amanitsemo yapfuy. Bikekwa ko yaba yiyahuye kuko yari afite umupira yambaraga mu ijosi.'

     

     

     

     

     

     

     

     

    Src: igihe

    Source : https://yegob.rw/rwanda-umunyeshuri-wari-uherutse-gukora-ikizamini-cya-leta-yasanzwe-mu-giti-yitabye-imana/

  • 'Guceceka kw'abanyabwenge gutuma injiji ziyongera' -Nelson Mandela #rwanda #RwOT

    Mu gihe igihugu cya Afrika y'Epfo cyari gihanganye no kwigobotora ingoyi y'ubugome bwa ba gashakabuhake , Nyakwigendera Nelson Mandela wabaye impirimbanyi ikomeye muri urwo rugamba yagize ati:' Guceceka kw'abanyabwenge bituma injiji ziyongera'. Aha yashishikarizaga abanyakuri kuzamura ijwi, aho kurekera urubuga inkozi z'ibibi. Iyi mvugo ye yakanguye benshi, baravuga, barandika, maze ikibi kibura ijambo.

    Ibi bihuye neza n'ibihe u Rwanda rwanyuzemo, ndetse n'ibyo n'ubu rukirimo, aho usanga abasenya biharira urubuga, bagakwiza mu bantu ibitekerezo by'uburozi, ikinyoma cyabo gihawe intebe. Ubu bwo biraneze cyane, aho usanga abanzi b'u Rwanda badasiba mu bitangazamakuru mpuzamahanga no ku mbuga nkoranyambaga bakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, basebya u Rwanda n'Abayobozi barwo, abenshi muri twe turebera, aho twateye hejuru tukabanyomoza, tukabatamaza.

    Kugeza n'aho bapfobya bakanahana Jenoside yakorewe Abatutsi, twese tuzi ko abenshi muri bo ari abayigizemo uruhare, ntiduhagurukire rimwe ngo tubarwanye. Koko ninde Munyarwanda ushyira mu gaciro utumva ko ari inshingano ze kwamagana FDLR n'indi mitwe y'iterabwoba . Koko izi nyangabirama zikwiye kugira ijambo aho turi?

    Nguko uko za Jambo Asbl, inshyanutsi nka Ingabire Victoire, Bernard Ntaganda, Thomas Nahimana n'abarwayi barembaye mu ngirwashyaka Ishema, Twagiramugu Faustin usazanye amateshwa , Gasana Anastase n'abandi bagome, bahawe rugari kuri za BBC na VOA bagoreka amateka yacu, tukabifata minenembwe. Nguko uko ba Niyonsenga Dieudonné wiyita Cyuma Hassan, Agnès Uwimana, Eric Bagiruwubusa, Ntwari John Williams n'indi mizindaro y'abashaka gutobera u Rwanda, bitwikira ubwisanzure mu gutanga'ibitekerezo', bakadutwikira tubarebera ngo tutavaho twiteranya.

    Abanyarwanda bafite umuco wa'ntiteranya'ukwiye gucika. Ikibi kikamaganwa ku mugaragaro, kuko iyo ugihishiriye, uwo mugizi wa nabi yibwira ko akurusha imbaraga maze si ukwangiza agashyekerwa. Nyamara si uko abashobora gucecekesha izi nyangabirama babuze cyangwa badafite ibitekerezo, ahubwo bumva bitabareba, bakabiharira abandi nk'aho ingaruka z'amagambo y'interahamwe n'ibigarasha bo zitabareba.

    Uku guceceka no kwanga kwiteranya, nibyo byorora abavuga amahomvu. Kurwanya abasenya nitubiharira gusa Rushyashya, Dr J. Damascène Bizimana, Tom Ndahiro, Ingabire Marie Immaculée, Damien Nkaka, Camarade Rubangura,Sharibabaza, Seth Niyogakiza n'abandi badatinya 'kuzibya' amahomvu ya David Himbara, Claude Gatebuke, Freeman Bikorwa, Chaste Gahunde, Sylivia Mukankiko, Judi Rever, Michella Wrong n'izindi nkotsa-nkunguzi, nibyo bizatuma injiji ziyongera nk'uko Nyakwigendera Nelson Mandela yasize abivuze.

    Ntawe ukwiye guterwa isoni no kwiyama abavuzanduru baturogera urubyiruko. Mucyo twese twange abadutobera amateka, twamagane amateshwa yabo tubinyujije mu bikorwa, mu mvugo no mu nyandiko, kandi buri gihe ukuri kuratsinda.

    Muri Rushyashya, twe ntituzadohorwa n'ibitutsi by'imburaburere, ikaramu na micro byacu nizo ntwaro zizanesha abadashakira ineza u Rwanda n'Abanyarwanda.

    The post 'Guceceka kw'abanyabwenge gutuma injiji ziyongera' -Nelson Mandela appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/guceceka-kwabanyabwenge-gutuma-injiji-ziyongera-nelson-mandela/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=guceceka-kwabanyabwenge-gutuma-injiji-ziyongera-nelson-mandela

  • Umugabo wanjye yabaswe n'inzoga| Iyo ngerageje kumugira inama aranga ngo ndashaka kumukontorola| Mungire inama – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mwaramutse! Ndifuza ko mungira inama pe muraba mukoze, ndi umugore ndubatse mfite umugabo 1 n'umwana umwe1. Nubatse mbishaka pe ntagahato kabayeho kumpande zombi,nabanye n'umugabo wange muri 2018, ariko nyuma y'amezi abiri umugabo yabaye umusinzi hahandi iyo yajyaga mukabari yitahiraga mugitondo zibika, mbese guhera ubwo buri kwezi yaranywaga agataha murukerera. Kuko nahise nsama natekerezaga kubivamo nkahita ntekereza kumwana nzabyara atari kumwe na se, nkomeza kurwaza ndihangana, nkajya muganiriza mugitondo asindutse nyamara we akumva ko ngo nshaka kumucontrola. Byarakomejeeee, ndabyara kugura umwenda w'umwana nkabanza gusakuza akabyuka ajya mukazi nyamara namubwira nti umwana yambaye ubusa ntanyumve. Gusa nyumaa yaje kugenda agabanya akajya mukabari ariko noneho agataha nka saa munani saa cyenda, gutyo, ikibazo mfite mbona ntaterambere duteze pe kuko iyo abonye ifaranga ntatekereza kuzigama ahubwo wee kunywa nibyo ashyira imbere ubwo kwicuza ni mugitondo. Mungire inama y'icyo nakora
    ariko hagati aho ahora anshinza ngo simwubaha ngo mbanshaka kumutwara nkaho ari umwana wange, ngo nshaka kumucontrola ngo kandi ntibyavamo.
    Murakoze.

    Source : https://yegob.rw/umugabo-wanjye-yabaswe-ninzoga-iyo-ngerageje-kumugira-inama-aranga-ngo-ndashaka-kumukontorola-mungire-inama/

  • Min. Gatabazi yizeje ubutabera umutarage wagaragaye mu mashusho ahondagurwa n’abanyerondo #rwanda #RwOT

    Ni amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abanyerondo bakubita umuturage bamukurura hasi nta mpuhwe na mba bashyiramo.

    Uwitwa Niyonsenga Dieudonne uzwi nka Cyuma Hassan ukunze kuvuga ko ari Umunyamakuru uvugira rubanda rurengana, na we yashyize aya mashusho kuri Twitter, asaba abarimo Minisitiri kugira icyo bakora kuri kiriya kibazo.

    Ubutumwa bwa Cyuma Hassan buherekeje ariya mashusho, bugira buti 'Nyakubahwa Gatabazi Jean Mari Vianney ibi bintu bikomeje gufata indi ntera mukwiye kubihagurukira, aya mashusho aragaragaza abanyerondo bahondagura umuturage.'

    Ubu butumwa kandi yabusangije Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, agira ati 'mukwiye kugira icyo mukora mukakibwira abantu kuko birakabije cyane.'

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney mu gusubiza ubu butumwa bwo kuri Twitter, na we yifashishije Twitter, yavuze ko iki kibazo kiri gukurikiranwa.

    Hon Gatabazi Jean Marie Vianney Yaboneyeho kwibutsa abakoresha nabi inshingano bafite bagahutaza rubanda, kubihagarika kuko abazabifatirwamo bazajya babihanirwa.

    Yagize ati 'Turakomeza kwibutsa abayobozi ko tutazigera twihanganira uwo ari we wese uhohotera umuturage. N’ubwo yaba afite ikibazo icyo aricyo cyose hakoreshwa uburyo budahutaza.'

    Mu ntangiro z’uku kwezi, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Hakuzimana Valens, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhondo mu Karere ka Gekenke n’abandi bari kumwe bagaragaye ku mashusho ku mbuga nkoranyambaga bakubita umumotari.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Min-Gatabazi-yizeje-ubutabera-umutarage-wagaragaye-mu-mashusho-ahondagurwa-n-abanyerondo

  • Messi yagiriye ibihe byiza muri Miami n’umuryango we, asinyira abana 'autographs'(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kwegukana igikombe cya Copa Amerika, Argentine itsinze Brazil ku mukino wa nyuma, Lionel Messi yagiye mu kiruhuko we n’umuryango we aho bagiriye ibihe byiza muri Miami.

    Uyu rutahizamu witezwe kongera amasezerano muri FC Barcelona yo muri Espagne, yari kumwe n’umugore we, Antonela n’abahungu babo batatu, Thiago, Mateo na Ciro.

    Ifoto imwe igagaragaza umugore we, Antonela ari kumwe naThiago w’imyaka 8 na Mateo w’imyaka 5.

    Indi foto igaragaza Messi ari kumwe na Mateo ndetse na Ciro w’imyaka 3 bari mu mazi.

    Muri ibi biruhuko yafashe n’umwanya aganira n’abana bakiri bato bari bari hafi yaho bagiriye ikiruhuko, bari ku kibuga cy’umupira bamwe bambanye jersey ye abandi bambaye imyenda isanzwe anabasinyira 'autographs’ kuri iyo mipira.

    Messi n’abahungu be bato

    Umugore wa Messi n’abaunu bakuru

    Umugore wa Messi

    Lionel Messi muri Miami

    Umuryango wose

    Yabasinyiye ku mipira

    Yagize umwanya wo kuganira n’abana bakiri bato

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/messi-yagiriye-ibihe-byiza-muri-miami-n-umuryango-we-asinyira-abana-autographs-amafoto

  • Umunsi wo gufata icyemezo – Cristiano Ronaldo yasize benshi mu rujijo #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’umunya – Portugal ukinira ikipe ya Juventus yasize benshi mu rujijo ubwo yashyiraga hanze ifoto igaherekezwa n’amagambo avuga ko ari umunsi wo gufata icyemezo, benshi bakibaza icyo ari cyo, gusa bikekwa ko ari ahazaza he.

    Uyu rutahizamu ari mu mwaka we wa nyuma mu ikipe ya Juventus mu Butaliyani, benshi baribaza aho azerekeza cyangwa niba azasohoka muri iyi kipe nyuma y’umwaka w’imikino wa 2021-2022 arangije amasezerano ye.

    Cristiano Ronaldo ntacyo yafashije abakunzi be kuko yakomeje kubashyira mu rujijo, gusa bisa n’aho we yamaze gufata umwanzuro w’ibizaba mu mwaka utaha w’imikino.

    Ku ifoto aheruka gushyira ku rukuta rwe rwa Instagram, yaherekejwe n’amagambo agira ati “umunsi wo gufata icyemezo!”, ntabwo yigeze asobanura icyemezo icyo ari cyo ariko bivugwa ko kirebana n’ahazaza he mu mupira, ko yaba yamaze kwemeza niba azasohoka muri iyi kipe cyangwa azayigumamo.

    Manchester United ni umwe mu makipe yavuzwe ko yasubiramo, ni mu gihe binavugwa ko na Paris Saint Germain nayo yamwegereye.

    Cristiano Ronaldo haribazwa icyemezo yafashe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umunsi-wo-gufata-icyemezo-cristiano-ronaldo-yasize-benshi-mu-rujijo