Blog

  • Mali : Uwitwaje icyuma yari yiciye Perezida ku musigiti Imana ikinga akaboko #rwanda #RwOT

    Uyu musirikare ukomeye wafashe intebe y’ubutegetsi nyuma yo guhirika ku butegetsi, Ibrahim Boubacar Keita wategekaga kiriya gihugu.

    Col. Assimi Goïta, ubwo yari mu masengesho y’idini ya Islam ajyanye n’umunsi wa Aïd al-Adha ku Musigiti Mukuru w’i Bamako, ni bwo yagabweho igitero n’abantu bitwaje intwaro barimo n’ufite icyuma.

    Nyuma y’isengesho, ubwo Umuyobozi w’Umusigiti yari asohotse hanze gukinja intama, ari bwo abandi na bo bashatse 'gutangaho igitambo Perezida Goïta'.

    Abashinzwe umutekano bahise basohora Perezida Goïta ku buryo ngo ntacyo ashobora kuba yabaye.

    Umwe mu bantu ba hafi kwa Perezida Goïta, yabwiye AFP ati 'Turi gukora iperereza. Umuntu yagerageje gushaka kumuhitana akoresheje icyuma ubwo yari mu Musigiti w’i Bamako uyu munsi.'

    Uyu muntu yongeyeho ko 'Perezida yabashije kuhava ubuzima bwe bumeze neza.'

    Minisitiri ushimzwe imyemerere, Mamadou Koné, asobanura ibyabaye yagize ati 'Umuntu yagerageje kwica Perezida w’inzibacyuho ari mu Musigiti w’i Bamako akoresheje icyuma. Gusa yakumiriwe mbere y’uko agere ku mugambi we.'

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Mali-Uwitwaje-icyuma-yari-yiciye-Perezida-ku-musigiti-Imana-ikinga-akaboko

  • Twigire hamwe Igitabo cya Nehemiya (10) #rwanda #RwOT

    Hanyuma Yuda aravuga ati 'Abikorezi bacitse intege kandi hariho ibishingwe byinshi. Nuko ntitukibashije kubaka inkike.'Abanzi bacu baravuga bati 'Ntibazamenya, ntibazitegereza kugeza aho tuzabatungurira tukabica, tukabuza umurimo gukorwa.' Nehemiya:4:4-5

    Yesu ashimwe!

    Turacyakomeje ya nyigisho yacu twiga igitabo cya Nehemiya,

    Turakomeje tureba abanzi b’umurimo.

    Aha nkuko tubisomye Nehemiya yahuye N’impuha n’iterabwoba rya Satani bituma bamwe mu bayuda bari kumwe na we ku murimo (abikorezi) bacika intege kandi ibishingwe ari byinshi ibi bisobanuye ngo bacitse intege kandi umurimo ugihari.

    Ese wowe uhagaze ute? Iyo uhuye n’impuha cyangwa amagambo, intambara n’ibigeragezo urakomeza cyangwa uraparika ugacika intege?

    Aha niho Satani ajya afatira bamwe akabasubiza mu mitekererereze yabo ya kera abereka intege nke zabo abereka ibishingwe byari byuzuye muri bo bigatuma babura ibyiringiro muri uru rugendo rujya mu ijuru.

    Rimwe na rimwe Satani adutungira agatoki atwereka ibyapfuye n’ibitagenda neza tukibagirwa ko nubwo bimeze bityo ariko hari n’ibyo Imana yakoze muri twe tugomba kuzirikana bigatuma twizera ko iyabanye natwe izongera ikadutabara.

    Aha Nehemiya we icyo yakoze yahamagaye abantu b’imfura.

    Mbibutse ko abera bo mwisi arizo mfura Uwiteka yishimira, ahamagara n’abatware n’abandi bantu bose arababwira ati ntimubatinye mwibuke Uwiteka Umwami ukomeye uteye ubwoba murwanire benewanyu abahungu n’abakobwa n’abagore banyu n’ingo zanyu. Nuko abantu barakomera biyungamo imbaraga baguma ku nkike bakomeza umurimo.

    Bene Data mwirinde byacitse cyane cyane muri iki gihe mwibuke Imana yaduhamagaye ko ari iyo kwizerwa kandi ko hejuru y’imbaraga zose hari Imbaraga z’Imana mwe guta umurimo ahubwo muhagarare neza ku nkike Uwiteka ni we udushoboza. Amen.

    Ev Innocent

    Source : https://agakiza.org/Twigire-hamwe-Igitabo-cya-Nehemiya-10.html

  • U Rwanda ruvuga ko rudakoresha rutanagera ku ikoranabuhanga ryakoreshejwe mu kumviriza mwene Rusesabagina #rwanda #RwOT

    Iri koranabuhanga rishinjwa u Rwanda kuba ryarifashishijwe mu gutata uriya mukobwa wa Rusesabagina kubera uburyo yakunze guhirimbana avuga ko se ari umwere asaba ko yarekurwa.

    Ikigo mpuzamahanga gitahura ibyerekeye ibyaha na ruswa kitwa OCCRP (Organized Crime and Corruption Reporting Project) kivuga ko telephone ya Carine Kanimba yari irimo Pegasus mu gihe cy’amei atandatu kugeza mu ntangiro z’uku kwezi.

    Na none kandi Umuryango Mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa Muntu, Amnesty International watangaje ko Carine Kanimba yumvirijwe kuri telephone ye hagamijwe gutahura ibijyanye n’ubushake yakunze kugaragaza mu byerekeye umubyeyi we Paul Rusesabagina.

    Ikinyamakuru The Guardian dukesha iyi nkuru, gitangaza ko u Rwanda rwahakanye ibyo gukoresha ririya koranabuhanga rwumviriza Carine Kanimba.

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Dr Vincent Biruta yavuze ko u Rwanda rudakoresha ririya koranabuhanga ndetse ko rutanarigeraho.

    Iyi software ya Pegasus yakozwe n’ikigo NSO cy’Abanya-Israel, yifashishwa mu kumviriza abavuga ko baharanira uburenganzira bwa muntu ndetse n’abanyamakuru bakora inkuru zicukumbuye.

    Iri koranabuhanga iyi rigeze muri telephone, rituma umuntu wayishyizemo ashobora kumenya amakuru yose ya nyiri iyo telephone no kuba yajya ku mbuga nkoranyambaga ze.

    Ishyirahamwe Forbidden Stories ryatangaje ko NSO ifite ibihugu by’ibikiliya 11 birimo n’u Rwanda.

    U Rwanda rwakunze guhakana ibyo gukoresha iri koranabuhanga ndetse mu kwezi k’Ugushyingo 2019 Perezida Paul Kagame yavuze ko iri koranabuhanga ryo kumviriza Telefone rihenze cyane ndetse ko n’u Rwanda rutarikoresha.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/U-Rwanda-ruvuga-ko-rudakoresha-rutanagera-ku-ikoranabuhanga-ryakoreshejwe-mu-kumviriza-mwene-Rusesabagina

  • Ruhango : Umunyeshuri wabyaye yakoreye ikizamini cya Leta mu bitaro #rwanda #RwOT

    Mu Rwanda hose kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Nyakanga 2021 hatangiye ikorwa ry’ibizamini bisoza amashuri yisumbuye aho bamwe mu bafite ibibazo byihariye bafashijwe kubyara.

    Hari bamwe bakoze ibizamini barwaye icyorezo cya COVID-19 aho bashyiriweho ahantu hagenwe ho gukorera mu gihe mu Karere ka Ruhango hari umwihariko w’umunyeshuri w’umukobwa w’imyaka 20 wakoreye ikizamini cya leta kwa muganga nyuma yo kubyara.

    Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens avuga ko uriya mubyeyi azafashwa gukora ibizamini aho acumbikiwe hariya ku bitaro bya Ruhango kugeza ibizamini bisoje.

    Avuga ko uriya mubyeyi ameze neza ndetse n’uwo yibarutse kandi ko 'yashyiriweho uburyo bwo kumuha amahirwe yo gukora ikizamini.

    Mu cyumweru gishize ubwo hakorwaga ibizamini bisoza amashuri abanza na bwo hagaragaye ibyihariye aho ubwo umwe mu banyeshuri w’umukobwa wo muri G.S Gasoro mu Karere ka Nyanza, yafashwe n’inda ari mu kizamini cya nyuma cya biriya bizamini.

    Uriya munyeshuri w’imyaka 16 wafashwe n’ibise ubwo yariho asoza ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza, yahise ajyanwa kwa muganga bucya abyara.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Ruhango-Umunyeshuri-wabyaye-yakoreye-ikizamini-cya-Leta-mu-bitaro

  • Komeza icyo ufite ari bwo bugingo #rwanda #RwOT

    'Ndaza vuba, komeza ibyo ufite hatagira ugutwara ikamba ryawe”. Ibyahishuwe 3:11

    Ubutunzi dufite ni ubugingo nk’abakristo, ubugingo dushobora kububura kandi dukwiye kubukomeza kuko bushobora gutakara ndetse no kwibwa, umujura wabutwiba ni Satani, umwanzi Satani ariba yarangiza kwiba akica ndetse akarimbura, ni yo mpamvu dukwiye gukomeza ubutunzi bwacu ndetse tukaba maso.

    Dusome Yuda 1:3″ Bakundwa, ubwo nagiraga umwete wo kubandikira iby’agakiza dusangiye niyumvisemo ko mpaswe no kubahugura, kugira ngo mushishikarire kurwanira ibyo kwizera abera bahawe rimwe, bakazageza iteka ryose”.

    Dusome Umubwiriza 10:1″ Isazi zipfuye zituma amadahano anuka nabi, ni ko ubupfapfa buke bwonona ubwenge n’icyubahiro”. Kuva gato mu mugambi w’Imana cyangwa icyaha wita ko ari gito kirimbura ubugingo.

    Dusome Ezekiyeli 33:12 “Nuko rero mwana w’umuntu, ubwire ubwoko bwawe uti ” Gukiranuka k’umukiranutsi ntabwo kuzamurokora ku munsi w’igicumuro cye, na byo ibyaha by’umunyabyaha ntibizamwica umunsi azahindukira akava mu byaha bye, nyamara ukiranuka ntabwo azabasha kubeshwaho na ko ku munsi azacumura”.

    Yesu naza azareba aho agusanze, duhore turi maso. Yesu azaza kandi ntabwo azatinda. Uwiteka abahe umugisha kandi mbasabiye kurindwa

    Umwigisha: NDINDIRIYIMANA Abel

    Src: cepurhuye.org

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Komeza-icyo-ufite-ari-bwo-bugingo.html

  • Dukwiye kwihana, tukayoboza Imana inzira-Pst Desire Habyarimana #rwanda #RwOT

    “Maze ntegekera kwiyiriza ubusa aho ngaho kuri uwo mugezi Ahava, kugira ngo twicishe bugufi imbere y’Imana yacu, ngo tuyiyoboze inzira idutunganiye twebwe n’abana bacu bato n’ibintu byacu byose, kuko nagize isoni zo gusaba umwami umutwe w’ingabo z’abasirikare n’iz’abagendera ku mafarashi, ngo badutabare ku babisha bacu bari mu nzira, kuko twari twavuganye n’umwami tuti 'Amaboko y’Imana yacu ari ku bayishaka bose ngo abagirire neza, ariko imbaraga zayo n’uburakari bwayo birwanye abayireka bose.' Nuko twiyiriza ubusa, dusaba Imana yacu tuyinginga yemera kutwumvira.” Ezira 8:21-23

    Mu masengesho y’iminsi 10 yateguwe na Agakiza corporation, tugiye kurebera hamwe icyo Imana ituganirije kuri uyu mumsi wa mbere.

    Turi mu bihe bikomeye dukwiye kuyoboza Imana inzira. Koronavirusi itangira twari tuzi ko bizamara kwezi kumwe cyangwa abiri bikarangira none uwmaka ubaye uwa kabiri, byatangiye ari koronavirusi none tugeze aho yihinduranya tugeze kuri Delita kandi irimo irica abantu benshi. Koronavirusi yazanye ibihombo bigiye bitandukanye, ubu aho isi igeze ubukungu bwarajegeye abantu barakena, mu bukungu bimeze nabi! Mu byukuri dukwiye kuyoboza Imana inzira.

    Kubera iki Abisiraheli bagiye mu bunyage?

    Murabizi ko Abisiraheli bamaze imyaka 430 muri Egiputa, hanyuma barataha bamara imyaka 40 mu butayu, cyari igihe gikomeye! Ariko mu butayu, bari bagiye kwigira yo akantu kamwe gusa ko 'Umuntu adatungwa n’umutsima, ahubwo atungwa n’ijambo ry’Imana’. Imana irabihanangiriza, irababwira iti’Nimumara kubaka amazu mukayabamo, mukarya mugahaga ntimuzibagirwe Imana yabatungiye mu butayu iyi myaka uko ari 40. Igitangaje bahise bibagirwa bamara imyaka 400 bica amasabato, nibyo byavuyemo ubunyage bw’imyaka 70. Kujya mu bunyage rero bari barakoze icyaha kitwa 'Kwimura Imana’.

    Abantu muri iki gihe, bari bamaze kwimura Imana mu buzima bwabo. Cyangwa se akamenyero(umuntu amenyera icyo yamenye): Hari igihe umuntu akizwa kubera imyaka myinshi hagera igihe akamenyera Imana. Abakristo benshi bamaze gutinyuka, abantu bamaze kumenyera Imana ku kigero kiri hejuru! Hanyuma ikindi, abantu bamaze kwibagirwa aho Imana yabakuye, birashoboka ko n’ibi bihe turimo kunyuramo harimo ishuri ry’Imana kugira ngo twige icyo Imana ishaka kuvugana natwe. Dukwiye kuyoboza Imana inzira, kugira ngo itwigishe aho dukwiye kunyura.

    Birashoboka ko ibyo turimo kunyuramo birimo imvugo y’Imana, irashaka kutugarura ngo dusubire ku isoko, tukongera gutekereza ko ari yo ifite ijambo rya nyuma ku buzima bwacu. Igihe Abisiraheli rero bageraga Ibabuloni habayeho kwiyanduza:

    Bamwe basenga ibigirwamana, abandi bakira ubuhanuzi bw’ibinyoma buvuga ngo ejo muzataha ntihagire ubatera ubwoba, ba Yeremiya n’abandi babahanuriye barababeshye… Nyamara imyaka yari 70. Ntabwo hano tuzi igihe koronavirusi izarangirira, twabonye iza tujya mu rugo, ntituzi igihe izaragirira.

    Ese ntidukwiye kuyoboza Imana inzira? Ese Imana si yo ifite ijambo rya nyuma ku buzima bwacu? Mutekereze hano, nta mafaranga, nta ntwaro, ibintu byose ntacyo byashoboraga kumara. No muri iki gihe nahoze ntekereza ukuntu ibihugu bikomeye bibitse intwaro za kirimbuzi, ariko koronavirusi nta wayirashe, hari za bombatomike, n’amafaranga ntacyo yakora. Aha dukwiye kuyoboza Imana inzira ku buzima bwacu, ni ikintu cya ngombwa.

    Ba Ezira bava mu bunyage, bageze mu nzira bahuye n’igitero gishaka kubambura

    Muzi ibintu tumaze kwamburwa na koronavirusi? Abantu ntibagisuhuzanya, uhura n’umuntu umukumbuye ukumva ushatse kumuhobera ukabura aho unyura kubera koronavirusi. Ntabwo ari ibyo gusa, n’umunezero w’ubukwe umaze kuyoyoka! Yewe no gushyingura abacu batashye nabyo bisigaye umuntu adashobora gusohora amarangamutima ye yose kuko haba hagiyeyo abantu 30. Si ibyo gusa, n’uburyo bwo gusenga, uburyo bw’imikorere bumaze guhiduka. Koronavirusi imaze guhindura ibintu byose, dukwiye kuyoboza Imana inzira!

    Icyajyanye Abisiraheli mu bunyajye, ni uko bari barakiraniwe bakora ibyaha bibagirwa Imana. Sinahamya ko muri iki gihe natwe tutakiraniwe, ahubwo Imana itubabarire! Abantu baribagiwe binjira mu butinganyi, abantu baribagiwe binjira mu busambanyi, abantu baribagiwe bararya, barya n’iby’imfubyi. Abantu baribagiwe bumva ko gusenga bitakiri ngombwa, aho umuntu yumva akomeye ku giti ke ntamenye ko Imana ari yo ikomeza abantu. Aho abashumba bareba abatu bayoboye bakababaramo amaturo, aho kubara imitima iza kuri Kristo Yesu.

    Dukwiye gufata igihe tukihana, kuko nitutihana umujinya w’Imana uzakomeza. Kimwe mu bintu bishobora gutuma Imana yigarura, ni igihe abantu bihannye. “Nuko mwihane muhindukire, ibyaha byanyu bihanagurwe ngo iminsi yo guhemburwa ibone uko iza ituruka ku Mmwami Imana.” Ibyakozwe n’intumwa 3: 19 niko havuga. Imana ifite umugambi mwiza wo kutugirira neza, ariko dukwiye kwihana.

    Ndakurarikira kutazacikwa n’icyo Imana ishaka kuvugana natwe muri iyi minsi 10 yo gusenga

    Kurikira hano umunsi wa mbere w’amasengesho y’iminsi 10

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Dukwiye-kwihana-tukayoboza-Imana-inzira-Pst-Desire-Habyarimana.html

  • Ikoreshwa rya “Pegasus” ryongeye kurikoroza hinjizwamo n’u Rwanda; Ivumburamatsiko ku butasi n’imikorere yabwo – #rwanda #RwOT

    Iyi nkuru iciye ibintu nyuma y’iminsi mike bivuzwe ko Amerika yumvirije Angela Merkel uyobora u Budage mu gihe cy’imyaka ibiri uhereye mu 2012 kugera mu 2014. Byatumye mu mpera za Gicurasi 2021, we na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, basaba Guverinoma ya Biden ibisobanuro ku bw’ibyo bikorwa.

    Byaje hashize igihe havugwa uburyo ubutasi bwa Amerika bwajagajaze telefoni z’abakuru b’ibihugu bo mu mpande zitandukanye z’Isi mu myaka myinshi ishize.

    Ubutasi n’ibikorwa byose byerekeranye na bwo ni byo tugiye kugarukaho muri iyi nkuru mu buryo bwimbitse, guhera ku byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu Burayi, kugeza n’ino aha iwacu mu Rwanda.

    Ubutasi bwabayeho kuva kera nubwo byatangiye gukaza umurego cyane mu kinyejana cya kane ariko iyo usubije amaso inyuma usanga na mbere y’ivuka rya Yesu, ubutasi bwarakorwaga.

    Ufunguye Bibiliya mu gitabo cya Yosuwa 2:1-24 hari aho igira iti “Yosuwa mwene Nuni yohereza abagabo babiri rwihishwa ngo bajye gutata. Arababwira ati ‘Nimugende mwitegereze igihugu, cyane cyane i Yeriko.” N’uko baragenda binjira mu nzu ya maraya witwaga Rahabu bararamo.’

    Magingo aya, uko Isi iteye birasa n’aho hari bamwe bemerewe gukora ubutasi n’abandi batabwemerewe. Washington Post yatangaje inkuru ndende ivuga ku ikoranabuhanga ryo muri Israel ryifashishwa na za leta mu bikorwa by’ubutasi, inavuga ko hari nimero ibihumbi 50 z’abantu barimo n’abo mu Rwanda za leta zabo ziba zishobora kumviriza.

    Si ubwa mbere ibintu nk’ibi bivuzwe kuko no mu 2019 mu mpera byaravuzwe. Icyo gihe Sosiyete yo muri Israel ikora ’software’ yitwa Pegasus yavuzweho ko ishobora kwinjizwa muri telefoni z’abantu batabizi igaha amakuru ubutasi.​ ​Byavuzwe ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu byayiyobotse, gusa rwaje kubyamagana.

    Bene izi mvugo ni iturufu ikomeye ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika byiyemeje kwifashisha mu guhonda ibindi cyane ibikiri mu nzira y’amajyambere ndetse n’ibindi ifata nk’abakeba birimo u Bushinwa, u Burusiya n’ibindi, ku buryo hari abareba macuri bakibwira ko yo ari shyashya nta nenge.

    Urebye nko mu myaka 20, umubare w’abantu bamaze guhitanwa n’intambara Amerika yashoje ku Isi ntugira ingano, gusa bimeze nk’ibibitse mu kabati kuko bitavugwa. Abakorerwa iyicarubozo muri gereza zayo nka Guantanamo na bo ni uko.

    Byonyine ku ngoma ya Barack Obama, mu mwaka we wa nyuma wa 2016, Leta yari ayoboye yamishe ibisasu binini 26,000 ku bihugu birindwi. Aha turi kuvuga igihe kingana n’umwaka umwe gusa, utongeyeho abaturage b’inzirakarengane byahitanye ndetse n’ibyangijwe. Gusa amakuru nk’aya n’asa na yo ntabwo uyumva avugwa, agirwa ubwiru.

    Iyo bigeze ku butasi ho biba ibindi bindi. Amerika ifite urwego rumwe rw’ubutasi, NSA (National Security Agency) rubumbatiye izindi 16 zikora ubutasi uhereye mu rukora ubutasi mu bya gisirikare, mu gucukumbura ibyaha, mu bukungu, mu ikoranabuhanga n’ibindi.

    Ubwo butasi bwakozwe hirya no hino kugeza no mu Rwanda, ndetse inshuro nyinshi abagiye bashyira amabanga yabwo hanze barabizize. Urugero ni nka Chelsea Manning wahoze mu gisirikare cya Amerika washinjwe guha amabanga y’ubutasi Wikileaks.

    N’ubu Amerika iracyahigisha uruhindu Edward Snowden washyize hanze amabanga ya NSA nubwo u Burusiya bwamuhaye ubuhungiro cyo kimwe na Julian Assange washinze WikiLeaks uba muri Gereza mu Bwongereza, aho mu gihe yaba yoherejwe muri Amerika, uyu mugabo w’imyaka 50 afite ibyago byo kuba yakatirwa igifungo cy’imyaka 175 yose.

    Wikileaks yashinze ni yo yashyize hanze amabanga y’ubutasi arimo n’ubwo leta ya Amerika ikora ku Rwanda. Imwe mu nyandiko za Wikileaks, igaruka ku makuru yakusanyijwe na Ambasade ya Amerika mu Rwanda, igaragaza ubwoko bwa buri umwe mu bagize Guverinoma.

    Ni inyandiko iri mu zitwa ko ari iz’ubutasi mu bya politiki yagiye hanze mu 2008. Iyi yashyizwe hanze mu gihe kimwe n’indi yavugaga ku mirongo ya telefoni abayobozi bakuru b’u Rwanda bakoresha, uhereye kuri Perezida wa Repubulika yaba mu biro, mu kazi, mu rugo n’ahandi cyo kimwe n’abazitaba iyo we atitabye.

    Ubwo inkuru ivuga ko u Rwanda rukoresha ’software’ ya Pegasus yajyaga hanze mu 2019, Perezida Kagame yanenze abavuga ko rwinjira muri telefoni z’abantu, avuga ko ari ikoranabuhanga rudakeneye dore ko rinahenze.

    Ati “Ariko iyaba nanjye ahubwo nari mfite iryo koranabuhanga ariko nanumvise ko rihenze cyane uko nabisomye […] Ntabwo nakoresha ayo mafaranga yose ku muntu uri iyo udafite icyo antwaye, umuntu undwanyiriza mu Bwongereza? Oya, ahubwo mpangayikishijwe na bariya binjirira mu Kinigi bakica abantu.”

    Gusa yavuze ko kuba u Rwanda rwamenya amakuru ku banzi barwo, ari ibintu biri mu burenganzira bwarwo kandi bikorwa n’ahandi.

    Ati “Kuri twe kumenya abanzi bacu ibyo bakora aho bari hose, ni ikintu twakomeje kugerageza gukora kuko biri mu burenganzira bwacu kimwe n’ibindi bihugu byose ku Isi.”

    Ubutasi ni intwaro yifashishwa ku Isi yose mu gutahura ibyaha, bukaba ingenzi cyane kuko bufasha ibihugu bubibera intabaza

    Nta gihugu ku Isi kidakora ubutasi

    Ibihugu byose ku Isi na Vatican itagira igisirikare [urwego rwayo rw’ubutasi rwitwa ‘Santa Alleanza’], bifite inzego z’ubutasi zikora mu ibanga rikomeye kandi zitangwaho amafaranga menshi atagira ingano.

    Ibikize bineka kurusha ibindi, kandi byifashisha ikoranabuhanga rihambaye n’ingengo y’imari itari nto. Nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2019 zari zagennye miliyari 60,2 z’amadolari agenewe ibikorwa by’ubutasi, mu 2020 agera kuri miliyari 62,8 z’amadolari.

    Uko igihugu kineka ni na ko na cyo kiba kinekwa ku rundi ruhande. Chris Simmons wahoze ari Umuyobozi ushinzwe kurwanya ibikorwa by’Ubutasi mu Rwego rw’Ubutasi rw’Igisirikare cya Amerika [Counterintelligence], mu 2017 yatangaje nibura ko icyo gihe hari intasi zirenga ibihumbi 100 zikorera ibihugu biri hagati ya 60 na 80 zose zineka Amerika.

    Kate wakoreye MI6, rumwe mu nzego eshatu (MI5, GCHQ na MI6) z’ubutasi z’u Bwongereza aherutse gutangaza ati “muzatubona hose, muri za gari ya moshi n’ahandi nk’aho”.

    Usibye kohereza mu gihugu abantu bashinzwe ubutasi, hari n’ubundi buryo bwifashishwa mu gutata binyuze muri za Ambasade. Umuyobozi muri Kaminuza ya Buckingham mu kigo cyigisha ibijyanye n’amasomo y’ubutasi, Prof Anthony Glees, yavuze ko “buri Ambasade ku Isi igira intasi”.

    Kuba buri gihugu gikora ubutasi, Glees asobanura ko “hari nk’amahame atanditse” ko guverinoma ziba ziteguye gusa “nk’izirengagiza” ibibera muri za Ambasade. Gusa ayo mahame hari ubwo arengwaho iyo ikintu kinyuranyije n’amategeko kibereye muri Ambasade.

    Urugero ni intasi 23 u Bwongereza buherutse kwirukana ku butaka bwabwo zakoreraga u Burusiya nyuma y’uko Sergei Skripal na we wahoze ari intasi arozwe.

    Kuba ibihugu bizi neza ko hari intasi zibyihishemo, ngo byirinda kuzirukana kuko biba bikeka ko na byo izabyo ziza kwirukanwa. John Blaxland, Umwarimu mu ishuri ryigisha umutekano mpuzamahanga n’amasomo y’ubutasi muri Australia, yagize ati “Buri wese arabikora. Ntushobora kwirukana intasi z’ikindi gihugu kuko uba udashaka ko izawe zirukanwa.”

    Gukora ubutasi nta muntu uba wica, nta n’ikintu uba wangiza, uba wumva amakuru akureba, yaba ay’abacura imigambi yo kukurwanya rwihishwa ndetse hari n’aho intasi zijya kuneka igihugu runaka zikisanga ziri kugiha amakuru ku migambi y’abagizi ba nabi.

    John ukora muri MI6, yigeze kubwira BBC ati “Turi hano kugira ngo dukore ubutasi, tubukora tugamije icyiza, tugamije gutuma igihugu cyacu gikomeza gutekana kandi kigakomeza gutera imbere.”

    Mugenzi we Kate yunzemo ati “Icyo tureba twe ni amabanga, ni bwo bucuruzi bwacu, ni ibyo dukora.”

    Nta gihugu kijya cyemera ko hari abantu bagikoreramo baneka nubwo biba bizwi neza ko bikorwa, iyo hagize ufatwa arafungwa kabone nubwo ibihugu byaba bifitanye ubushuti bungana iki. Urugero ni Jonathan Jay Pollard wafunzwe imyaka myinshi na Amerika nyuma yo kuvumburwa ko ari intasi ya Israel.

    Amayeri n’amagambo akoreshwa mu butasi

    Amayeri akoreshwa mu butasi ni menshi kandi ahora ari ibanga ku gihugu, akanatandukana bitewe n’ikiri kunekwa. Gusa hari amagambo amenyerewe cyane muri iyi ngeri ku buryo abakora ubutasi baba bayaziranyeho. Arimo nk’ijambo ‘HUMINT’ [Human Intelligence] risobanuye ubutasi bwifashisha abantu mu gihe COMINT [Communications Intelligence] ari ubutasi bwifashisha ikoranabuhanga nko kugenzura ubutumwa buturuka hanze y’igihugu n’ibindi.

    ‘IMINT’ [Imagery Intelligence] bwo ni ubwifashisha amashusho ya Satellite, mu gihe ubuzwi nka ‘OSINT [Open Source Intelligence]’ bwo buba bushingiye ku kugenzura inyandiko.

    Kuneka aho ukeka umwanzi ntibifatwa nko kurenga ku mategeko

    Christopher J. Murphy, Umwarimu muri Kaminuza ya Salford yo mu Bwongereza asobanura ko usibye no kuneka ahari umwanzi, nta kibi kiri mu kuneka inshuti yawe kuko na yo iba ibikora.

    Avuga ko inzego z’ubutasi zubakiye ku mahame y’uko inyungu z’igihugu ari zo ziza imbere. Gusa, iryo hame rishobora guhinduka umunsi ku wundi, aho ibyo igihugu kibonamo inyungu uyu munsi bitaba ari byo kizabonamo inyungu ejo.

    Yavugaga ko kuba u Bwongereza na Amerika ari ibihugu by’inshuti bitabujije kuba byanekana, atanga urugero rw’uburyo intasi zavumbuye ko u Bwongereza bwari bufitanye imikoranire na Libya mu gihe cy’intambara ya Iraq.

    Akenshi ibikorwa by’ubutasi muri rubanda bifatwa nk’ibidakurikije amategeko, ariko usanga ibihugu bizi impamvu bibikora, kuko ibyo bikiza biruta kure ibyo byica.

    Nka Amerika usanga itohereza Abanyamerika mu bihugu bitandukanye ngo bajye kuyinekera, ahubwo hari aho yifashisha abenegihugu bakajya bayiha amakuru ku bintu bitandukanye bitari n’umutekano.

    Hari nk’abagenzura iterambere ry’inganda cyangwa se ikoranabuhanga ku buryo baha amakuru ibigo by’ikoranabuhanga muri Amerika.

    Nko mu Bufaransa, CIA ihafite icyicaro mu Mujyi wa Paris. Mu 1993, yanetse byimazeyo ku bijyanye n’ibiganiro byari biri kuba mu gihugu bijyanye n’ibiciro ku masoko.

    CIA kandi yashatse abakozi benshi bakora mu nganda zo mu Budage bigeza n’aho iha akazi umuntu wari usanzwe ari intasi. Byageze n’aho telefoni ya Angela Merkel yumvirizwa bikozwe n’ishami rya CIA riba mu Mujyi wa Berlin.

    Five Eyes, ihuriro ry’ibihugu mu butasi

    Hari ibihugu byinshi byateye imbere mu butasi ari nako bishyiraho ubufatanye mu guhanahana amakuru ku buryo intasi z’igihugu kimwe zishobora no kureba inyungu z’ikindi.

    Ibi nibyo byatumye Australie, Canada, Nouvelle-Zélande, u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byishyira hamwe bikora ihuriro ryishwe Five Eyes aho rihuriyemo inzego z’ubutasi mu by’umutekano za buri gihugu.

    Intasi ntizigira impuzankano. Ushobora kuzisanga mu ruvunganzoka rw’abantu kandi nazo ziri gukora imirimo isanzwe

    Ibihugu byihagazeho mu butasi n’uko bikora

    Ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bufaransa, u Bubiligi n’u Bwongereza ni bimwe mu byihagazeho mu butasi ndetse byifashishwa n’ibindi mu gutanga amahugurwa mu butasi.

    Buri gihugu usanga gifite ibintu ubutasi bwacyo bushyiramo imbaraga, ahanini bitewe n’imiterere, cyangwa kikaba cyarashyizeho izindi nzego zita ku kintu runaka.

    Dufashe urugero k’u Burusiya. Ni kimwe mu bihugu bifite ubutasi buteye imbere, bwibanda cyane ku bikorwa byo kurwanya iterabwoba no kurengera inyungu z’ubucuruzi z’u Burusiya hanze.

    Kuva aho Vladmir Putin agiriye ku butegetsi, urwego rw’ubutasi cyane ubwo hanze y’igihugu ruzwi nka ‘SVR’ cyangwa ‘Sluzhba Vneshney Razvedk’ rwakajije umurego.

    Ubu intasi z’u Burusiya ziri hose ku Isi, zirirwa zihanganye na CIA ya Amerika ari na ko uwo zaciye iryera ibye biba bitangiye kudogera, urugero ni uwahoze ari umwe muri zo, Alexander Litvinenko, uherutse kwicirwa mu Bwongereza.

    Putin avuga ko SVR ari rumwe mu nzego z’ubutasi zikora kinyamwuga, ndetse abenshi bahamya ko ari rwo rwego rutumye u Burusiya ari igihugu cyubashywe ubu.

    ‘MSS’ y’u Bushinwa, ishamikiye kuri Minisiteri y’Umutekano aho yita cyane mu butasi mu by’ubucuruzi n’umutekano w’imbere mu gihugu.

    Hanze y’igihugu intasi z’u Bushinwa ngo biragoye ko umuntu yazivumbura kuko mu gihe ibindi bihugu usanga bijya gushaka amabanga, zo ngo zigenda zibaririza imibare runaka ku buryo ziyihuriza hamwe zigakuramo icyo zikeneye.

    U Buhinde na bwo bufite urwego rukomeye rwitwa “RAW” rwashinzwe mu 1968 aho rureba cyane abantu bashobora guhungabanya umutekano w’igihugu, abakozi barwo biganje muri Pakistan, Sri Lanka, Nepal na Bangladesh.

    ‘MI6’ narwo ni urundi rwego rw’ubutasi rukomeye rw’u Bwongereza ariko rwo rushinzwe gusa kugenzura ibikorwa by’iterabwoba bishobora kugabwa kuri iki gihugu. MI6 iba ineka mu bindi bihugu mu gihe mu gihugu rwagati ho SIS (Secret Intelligence Service) iba iryamiye amajanja.

    Ntiwavuga inzego zikomeye z’ubutasi ngo wibagirwe BND y’u Budage, DGSE y’u Bufaransa, CSIS ya Canada, ASIS ya Australie n’abandi. Ntiwakwigarwa kandi Mossad y’Abanya-Israel.

    Mossad ifatwa nk’urwego rukataje mu butasi ku Isi mu kurwanya iterabwoba dore ko Israel ikikijwe n’ibihugu bitayicira akari urutega.

    Peter Earnest wabaye Umuyobozi Mukuru mu nzu ndangamateka mu by’ubutasi iri i Washington, yigeze kuvuga ati “Twese turi abana ba Mossad”. Kuva yashingwa mu 1951, iza ku isonga mu nzego z’ubutasi zishimwa mu bijyanye n’ubuhanga buhanitse abakozi bayo bafite, ndetse no kugira ibanga.

    Magingo aya, ikoranabuhanga yaba irya telefoni na mudasobwa risigaye ryifashishwa mu butasi mu kugenzura amajwi n’amashusho

    Hari gucura iki iyo u Rwanda rudashyira ingufu mu butasi?

    Ibyago byagwiriye Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2001, cyangwa se kuba wakumva nk’u Bushinwa bwasubiye inyuma mu bihugu bikize ku Isi, ni bimwe mu byaba mu gihe nta butasi buriho mu gihugu icyo ari cyo cyose.

    Kuba nka Perezida wa Haiti Jovenel Moise yarishwe n’abakomando biganjemo abacanshuro mu minsi ishize, iyo Haiti iza kuba yari ifite inzego z’ubutasi zinoze kiriya gikorwa cyari kuburizwamo.

    Ubusanzwe ubutasi ni umurimo ukorwa n’abantu baba basanzwe bafite ibindi bakora, ku buryo nk’umunyamakuru yakora akazi ke gasanzwe ariko akora ubutasi. Ntabwo ari umurimo ukorwa n’abantu bambaye impuzankano runaka ku buryo aho bari bunyure buri wese ahita abamenya.

    Biragoye kubatahura kuko intasi ishobora nko kuba uri umumotari, utwara moto umunsi ku wundi ariko mu muhanda yirwa akatamo hari amakuru runaka ari gushaka.

    Ibigo byinshi bigira intasi, ariko iyo bigeze ku bishinzwe umutekano byo biba mu nshingano zabyo z’ingenzi. Nka Sosiyete zicunga umutekano nka za Isco na GardaWorld zo mu Rwanda, ahandi usanga zikora no mu bundi buryo akazi ko gutata.

    Uburyo inzego z’ubutegetsi zubatse mu Rwanda, byaguha ishusho nyayo y’uko ubutasi muri iki gihe bukorwa. Niba hari ikibazo kibaye mu Isibo, mutwarasibo ahita atanga amakuru mu kanya nk’ako guhumbya, Minaloc iba yabimenye ikamenyesha inzego zirebwa. Ayo makuru atanzwe na Mutwarasibo ashobora kwifashishwa mu bikorwa by’ubutasi.

    U Rwanda rufite inzego z’ubutasi ziyubaka umunsi ku wundi. Hari nk’Urwego rushinzwe iperereza n’Umutekano (NISS); Urwego rw’Ubutasi bwa Gisirikare, J2 (benshi bita DMI – Directorate of Military Intelligence), Urwego rushinzwe Ubutasi mu by’Imari, FIC (Financial Intelligence Centre) n’izindi zibarizwa muri buri rwego rw’umutekano.

    Ni byinshi byari kuba iyo u Rwanda rudashyira imbaraga mu butasi, ngo rukurikirane intambwe ku yindi y’abashaka kurugirira nabi.

    Mu 2010, Polisi y’u Rwanda yatahuye ko hari intwaro zari ziganjemo za gerenade muri Ambasade ya Libya mu Rwanda zashoboraga kwifashishwa mu bikorwa bimwe na bimwe byo gutera amagerenade mu Mujyi wa Kigali.

    Umwe mu bakozi b’iyi Ambasade niwe watanze aya makuru, hanyuma Polisi ikoze iperereza izitahura muri iyo nyubako. Intwaro kandi za Libya zanafashwe no mu bindi bihugu nka Ethiopia. Iyo hatabaho ubutasi, izi ntwaro ziba zarishe inzirakarengane nyinshi.

    Tekereza kandi uko biba byifashe muri Nyungwe ukurikije aho ibintu byari bigeze, iyo u Rwanda rudakurikirana Nsabimana Callixte ‘Sankara’ ngo rumukure muri za Comores.

    Reba ba Laforge Bazeye na Abega bari abayobozi muri FDLR, iyo ubutasi budatahura imigambi bari bari gucurira muri Uganda bagafatwa bageze ku mipaka, ubu birashoboka ko bari kuba bageze kure ishyirwa mu bikorwa ryayo.

    Tutagiye kure kandi, Mudathiru wari uyoboye abarwanyi ba P5 iyo hatabaho ubutasi ngo butahure ko bimuye ibirindiro bagiye kubishyira hafi y’u Rwanda na Uganda; dushobora kuba twari turi kwandika izindi nkuru aho kuvuga iby’iterambere mu Rwanda.

    Ubutasi nibwo bwagejeje Paul Rusesabagina i Kigali, mu gihe yumvaga ko nta muntu wamushyigura ngo amubuze imigambi ye yo kugirira nabi u Rwanda.

    Iyo hatabaho kandi ubutasi ngo busakume buri wese wari mu mugambi w’ibitero bya gerenade muri Kigali mu 2010, nta kabuza umutekano turirimba uyu munsi bamwe tuba tuwubarirwa; n’izi za KCT, amasoko akomeye n’ibindi bikorwaremezo bigezweho, tuba tubisoma mu bitabo by’imishinga gusa.

    Nta gihugu gifite inzego z’ubuyobozi zubatse bikwiye gishobora kubasha kubaho kidafite inzego z’ubutasi. Gukora ubutasi kw’ibihugu si icyaha, nk’uko ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, u Bufaransa, u Bwongereza, Canada n’ibindi bibikora, ni nako u Rwanda na rwo rwemerewe kubikora.

    Kuba hari gusakuzwa cyane ko haba hakoreshwa porogaramu izwi nka Pegasus mu gukora ubutasi kw’ibihugu birimo Maroc, u Rwanda n’bindi, ntabwo bitangaje na mba kuko niba inzego z’ubutasi hirya no hino ku isi ziba zikora byeruye gusa zikarangwa no gukorera mu ibanga rikomeye, nta kuntu zakora zitifashishije porogaramu za mudasobwa runaka nka bimwe mu bikoresho nkenerwa mu kuzuza izo nshingano, nta kintu kirimo gitangaje.

    Ibyiza by’ubutasi ni byinshi, bufasha mu gutanga amakuru y’ingenzi ku buryo nk’igihugu cyitegura hakiri kare ikintu runaka gishobora kubaho mu rwego rwa politiki cyangwa umutekano, kigafata ingamba za nyazo. Ubutasi bwifashishwa nk’umuburo nyawo mu bintu byose.


  • Akanyamuneza ku baturiye irimbi i Nyamirambo bari barazonzwe n’abacuraguzi – #rwanda #RwOT

    Abatuye muri aka gace bavuga ko mbere bakundaga kubona umuriro n’umwotsi nijoro mu irimbi rya Rugarama rimwe na rimwe bakanaribonamo abantu bafite imbabura n’inkoko n’ibindi basa nk’aho bari kurikoreramo imihango yo kuragura, bikabatera ubwoba.

    Kuba aba bantu batakihaerga, byaturutse ku barinzi bashyizwe ku irimbi ku buryo uhaje wese aba afite impamvu yumvikana.

    Byukusenge Antoine, ni umwe mu bavuga ko mbere yatinyaga guca kuri irimbi bitewe n’ibyo yahaboneraga.

    Ati “ Mbere wacaga aha ukabona urumuri rwinshi rw’umuriro rimwe na rimwe ukabona abantu barimo bacanye ubonamo umwotsi mwinshi bikagutera ubwoba. Njye nari nsigaye ntinya guca aha kubera gukeka ko ari abazimu ariko ubu ubona ko byarangiye.”

    Yavuze ko nyuma y’aho muri iri rimbi hashyiriwemo abazamu barirarira ubupfumu bwahacitse.

    Munezeri Alfa ukora akazi ko gushyingura abantu mu irimbi rya Rugarama, na we yemeza ko abacuraguzi n’abapfumu bakundaga kuza muri iri rimbi nijoro bahaciwe n’abazamu.

    Ati “Twakundaga kuhabona abantu baje kuhakorera indi mihango ijyanye n’ubucuraguzi. Hari abazanaga inkoko cyangwa ukabona bazanye za buji bari guterekera ariko nyuma y’uko hashyizwe abazamu ubu nta muntu ugipfa kuhaza.”

    Umuyobozi wa Kompanyi ishyingura abantu mu irimbi rya Rugarama, Uwimbabazi Charles yavuze ko ubu irimbi n’abarituriye batekanye kubera ingamba zafashwe.

    Ati “Twarababonaga rimwe hari abazaga bafite inkoko bafite n’ibindi bintu bitandukanye byifashishwa mu kuragura. Nyuma twashyizeho abazamu ku buryo babarwanyije kugeza ubwo bacitse burundu.”

    Uretse ubupfumu, kurinda irimbi byanaciye n’abajura bakundaga kuza gucukura imva ngo bibe ibyuma bizubakishije.

    Abaturage bavuga ko ubu basigaye bagenda batekanye mu masaha y’umugoroba kubera ko irimbi ryashyizweho abarinzi

    Iyo bwabaga bwije, muri aya marimbi hakundaga kuba hari abacuraguzi baje mu migenzo gakondo yabo, bagatera ubwoba abaturage

  • Meya wa Paris ari i Kigali (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Inama y’Abayobozi b’imijyi ikoresha Igifaransa iteraniye mu Rwanda ku nshuro ya 41, aho byitezwe ko izamara iminsi itatu.

    Mu banyacyubahiro bayitabiriye harimo n’Umuyobozi w’Umujyi wa Paris, Anne Hidalgo, wanasuye ibikorwa bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa 20 Nyakanga 2021.

    Mu bikorwa Meya Anne Hidalgo yasuye harimo ahari agace katunganyijwe kazajya gakorerwamo ubukerarugendo ndetse abantu bashobora no kuzajya baruhukira i Nyandungu.

    Ni ahantu hazagirwa nyaburanga, hari kubakwa umushinga wo guhindura Igishanga cya Nyandungu gikora ku mirenge ya Ndera mu Karere ka Gasabo na Nyarugunga muri Kicukiro, Pariki y’Ubukerarugendo bubungabunga ibidukikije, Eco-Tourism Park.

    Ni umushinga byari biteganyijwe ko urangira muri uyu mwaka ukaba wari uteganyijwe kuzura utwaye miliyari 4.5 Frw. Biteganyijwe ko nurangira uzafasha cyane mu bijyanye no kubungabunga igishanga kugira ngo kigarure ubuzima bwacyo, hakaba n’amahirwe adasanzwe ku bukerarugendo.

    Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije, REMA, gitangaza ko gutunganya iki gishanga bifite akamaro kanini ku rusobe rw’ibinyabuzima kuko hanatewe ibimera by’amoko atandukanye harimo n’ibyifashishwa mu buvuzi gakondo.

    Kuva mu 2006, Umujyi wa Paris utera inkunga imishinga imwe n’imwe mu Rwanda nk’ifasha abana mu myigire n’ibijyanye no kurwanya imirire mibi binyuze mu marerero y’abana.

    Hari nk’umushinga, Umuryango FXB Rwanda uterwa inkunga n’Umujyi wa Paris mu Murenge wa Nyamirambo. Ni umushinga ufasha abatishoboye muri gahunda zitandukanye zirimo kubigishwa imishinga ibyara inyungu, bakanaterwa inkunga y’igishoro cyo kuyitangiza.

    Anne Hidalgo uyobora Umujyi wa Paris kuva mu 2014, yaherukaga mu Rwanda mu 2019, yanasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi. Ni we muyobozi w’ Ihuriro ry’Abayobozi b’Imijyi ikoresha ururimi rw’Igifaransa.

    Ihuriro ry’Imijyi ikoresha Igifaransa, AIMF, nibura buri mwaka rishora miliyoni 10 z’Amayero mu mishinga y’iterambere ishyirwa mu bikorwa n’imijyi iri muri iri huriro mu nzego zitandukanye.

    Buri gihugu gifite umusanzu gitanga ariko ikagira n’abafatanyabikorwa bakomeye nka OIF, ibigo bishamikiye kuri Loni, Banki y’Isi, EU na Fondation Bill & Melinda Gates.

    Meya wa Paris, Anne Hidalgo yasuye umushinga wo kubaka icyanya cy’ubukerarugendo i Nyandungu

    Umuyobozi w’Umujyi wa Paris, Anne Hidalgo yasobanuriwe imiterere y’uyu mushinga uri kubakwa mu Mujyi wa Kigali

    Ubwo yari arangije gusura ahari kubakwa iki cyanya cya Nyandungu, Umuyobozi w’Umujyi wa Paris yaherekejwe ajya gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

    Hidalgo ubwo yari ageze i Nyandugu ahari gutunganywa pariki

    Hidalgo yishimiye uyu mushinga ugamije kubungabunga ibidukikije

    Anne Hidalgo ubwo yasuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

    Anne Hidalgo yunamiye Abatutsi bazize Jenoside bashyinguye ku Rwibutso rwa Kigali ashyira n’ingabo ku mva

    Anne Hidalgo asinya mu gitabo cy’abashyitsi ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

  • Nta kabuza tuzabitsinda: Imihigo y’abiga mu yisumbuye batangiye ibizamini bya Leta – #rwanda #RwOT

    Abanyeshuri basaga ibihumbi 195 ni bo batangiye ibizamini bya Leta kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Nyakanga 2021 nubwo ibice bimwe by’Igihugu biri muri Guma mu rugo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

    Ku rwego rw’igihugu, iki gikorwa cyatangirijwe ku mugaragaro mu Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Saint Joseph Integrated Technical College i Nyamirambo muri Kigali, ahakoreye abanyeshuri 241 bavuye ku bigo bitandukanye.

    Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA, Dr Bahati Bernard, yasabye abanyeshuri gutinyuka bagakora ibizamini batuje kuko babonye umwanya uhagije wo kwitegura.

    Ati “Turizera ko mwabonye igihe gihagije cyo kwitegura, ndabifuriza gutsinda kandi mwumve ko ari ibizamini nk’ibyo musanzwe mukora mu ishuri. Ntimugire ubwoba murabitsinda”.

    Uyu muyobozi yavuze ko abanyeshuri bari mu bice biri muri Guma mu rugo bagomba gufashwa kugera aho bakorera ibizamini ndetse no mu gihe cyo gusubira mu ngo ku biga bataha kugira ngo hatagira ucikanwa n’amahirwe yo gukora ibizamini cyangwa akandura Covid-19..

    Mutatsineza Fabiola, umwe mu batangiye ibizamini yavuze ko biteguye mu bihe bikomeye ariko ko byabateye imbaraga zo gukora cyane kugira ngo bazabashe kwitwara neza.

    Mutatsineza Fabiola, umwe mu batangiye ibizamini yavuze ko biteguye mu bihe bikomeye ariko ko byabateye imbaraga zo gukora cyane kugira ngo bazabashe kwitwara neza.

    Ati “Imyiteguro yo yagenze neza twabonye igihe gihagije cyo kwiga, kugeza aka kanya nta bwoba dufite kandi tumeze neza. Navuga ko tugeze ku rwego rushimije mu masomo yose tuzakora kuko twagize umwanya uhagije.”

    Yavuze ko iki kizami bari bagitegerezanyije amatsiko menshi kuko bagombaga kugikora muri 2020 ariko ntibyakunda akaba ari nayo mpamvu batagomba gutsindwa.

    Ati “Twari dufite ubwoba tubonye ibipimo byongeye kuzamuka gusa tunejejwe n’uko igihe gisohoye tugakora ikizamini cya Leta. Imbogamizi zo ntabwo ari zimwe yaba kumva wigana na mugenzi wawe ejo bakamutwara ngo yanduye Covid-19, kuba twaramaze igihe twebwe(Kigali) turi muri guma mu rugo ku banyeshuri haba hari icyahindutse, babona ko bitari kugenda neza bamwe bagacika integer.”

    Ingabire Olivier we yavuze ko inzira y’inzitane banyuzemo yatumye bishakamo ibisubizo byo gutegura neza ikizamini nta nkomyi.

    Ati “Ntabwo byari byoroshye kandi nta n’ibyoroha, ariko kubera igihe cyari kinini twabonye uburyo bwo kwitegura bihagije ndetse n’uburyo bushoboka bwose tubonye tukabukoresha.”

    I Kigali bashyiriweho imodoka zibatwara

    Bitewe no kuba Umujyi wa Kigali uri muri gahunda ya Guma mu rugo kubera kubahiriza ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, Leta yashyizeho uburyo abanyeshuri bazajya bafashwa kugera aho bakorera ibizamini.

    Umuyobozi wa NESA, Bahati Bernard, yavuze ko hari imodoka 151 ziri kwifashishwa n’abanyeshuri ndetse n’abandi bari kubafasha kugira ngo ikorwa ry’ibizamini rigende neza aho abasaga ibihumbi 16 bagomba gutega buri munsi bagana ku mashuri.

    Yagize ati “Leta yatekereje uburyo ifasha abo banyeshuri bose cyane cyane mu Mujyi wa Kigali aho bakenera gutega imodoka. Ubu hari gahunda iriho yo kubafasha kugera ku masite y’ibizamini ndetse ntabwo ari abanyeshuri gusa hari n’abandi bakozi bari kugira uruhare muri ibi bizamini”.

    Yakomeje avuga ko nta munyeshuri uzacikanwa n’ikizamini bitewe n’uko yabuze amafaranga y’urugendo kubera ko Leta ari yo izishyura ikiguzi.

    Aba banyeshuri kandi bagiye gukora ikizamini cya Leta mu bihe bigoye kubera ko za restaurants mu bice biri muri Guma mu rugo zitemerewe gukora.

    Dr Bahati Bernard yabwiye abanyamakuru ko kugeza ubu ibigo bikorerwaho ibizamini byishyize hamwe bikavugana uko bizafasha abanyeshuri kubona amafunguro.

    Ati “Ibigo byishyira hamwe bikareba uburyo byorohereza abo banyeshuri bari kuhakorera ikizamini yaba ifunguro no mu bundi buryo kugira ngo bataza kuva kuri site bajya mu rugo barushye ugasanga byababangamiye.”

    Ibizamini byatangiye kuri uyu wa 20 Nyakanga 2021 biteganyijwe gusozwa ku wa 27 Nyakanga 2021 ariko abakora ibizamini mu buryo bw’ishyirwa mu bikorwa by’ibyo bize (Pratique) bazahita babitangira.

    Muri rusange abanyeshuri batangiye ibizamini bya leta mu gitondo cyo kuri uyu wa 20 Nyakanga 2021, 195 987. Barimo ibihumbi 122 bo mu cyiciro rusange mu gihe abarangiza umwaka wa gatandatu ari ibihumbi bisaga 50 naho muri TVET bakaba ibihumbi 22 779.

    Abanyeshuri bibukijwe gukomeza kwitwara neza birinda gukopera no kurenga ku ngamba zo kwirinda Covid-19

    Abatangiye ibizamini bijeje ko biteguye kubitsinda neza

    Basabwe gutuza no kumva ko ibizamini bagiye gukora ari bimwe n’ibyo bari basanzwe bakora

    Abanyeshuri ubwo bahabwaga ikizamini bahereyeho bakora

    Mutatsineza Fabiola yavuze ko yiteguye kwitwara neza mu bizamini amaze imyaka ibiri yitegura

    Ingabire Olivier yavuze ko nta rwitwazo kuko babonye igihe gihagije cyo kwitegura

    Abanyeshuri bashyiriweho imodoka zihariye zibageze aho bakorera ibizamini, zikanabacyura (Ifoto: Niyonzima Moise)