Blog

  • CECAFA U23: umukino wahuzaga u Burundi na Eri… – #rwanda #RwOT

    U Burundi bwakinaga umukino wa mbere buhura na Eritrea yakinaga umukino wa 2 nyuma y’umukino banganyijemo na Ethiopia ibitego 3 kuri 3.

    Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 46 imvura yagumye kuba nyinshi byatumye umusifuzi w’umukino aba ahagaritse umukino ngo imvura igabanyuke ariko birangira byanze kuko imvura yagumye kugwa ari nyinshi. Umukino wahagaze u Burundi bufite igitego kimwe ku busa igitego cyatsinzwe na Ismail Nshimirimana.

    Ubuyobozi bwa CECAFA bwemeje ko umukino usubikwa ukazasubukurwa kuri uyu wa Gatatu ku munota wa 47  nabwo u Burundi buyoboye n’igitego kimwe ku busa bwa Eritrea.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107779/cecafa-u23-umukino-wahuzaga-u-burundi-na-eritrea-wahagaritswe-ugeze-ku-munota-wa-46-107779.html

  • Umumotari yatunguye umukiriya we yatwaraga muri ibi bihe bya guma murugo. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu mumotari wo mu gihugu cya Uganda utatangajwe amazina yatunguye umukiriya we witwa Mwiza Sophy, uzwi cyane kuri Twitter muri iki gihugu, maze amujyanira ibyo kurya kuko yari amaze iminsi atamubona ngo amutware nk'ibisanzwe.

    Mwiza ni we watangaje ibyabaye kuri Twitter, avuga ko umumotari yamutunguye nyuma y'ibyumweru bitari bike Guma mu Rugo, itangiye.

    Uyu mukobwa avuga ko ' Maze igihe ntakora, mbona umumotari (Boda Boda) anzaniye ibyo kurya. Yari amaze igihe atambona, ahitamo kunzanira ibyo kurya. Umutima wanjye watunguwe. Jya uba umuntu mwiza kuwo ari we wese kuko utamenya igihe uzakenerera umuntu. Ndishimye.'

    My Boda guy has bought me these things after realizing I haven't been working since the lockdown started 🥺❤️.

    My heart has melted. Be nice to everyone you never know when you will need them❤️
    I AM SO HAPPY. pic.twitter.com/iIUB0TwJDK

    — Mwiza Sophy 🇺🇬🇷🇼 (@MwizaSophy) July 16, 2021

     

    Uyu mumotari yamuzaniye ibyo kurya birimo umuceri, isabune n'amakaroni.

     

    Source : https://yegob.rw/umumotari-yatunguye-umukiriya-we-yatwaraga-muri-ibi-bihe-bya-guma-murugo/

  • Mu Rwanda abandi bantu 11 bishwe na #COVID19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abitabye Imana ni abagore babiri b’imyaka 83 (Huye) na 61 (Kigali) n’abagabo icyenda b’imyaka 83 (Nyanza), 80, 61, 44, 42 (Kigali), 75 (Bugesera), 69 (Rusizi), 65 (Muhanga) na 52 (Gicumbi), bakaba bahise buzuza umubare w’abantu 677 bamaze kwicwa n’iki cyorezo mu Rwanda.

    Abarimo kuvurwa bose hamwe ni 16,513.

    Inzego zishinzwe ubuzima zisaba Abaturarwanda baba abakingiwe n’abatarakingirwa gukomeza kwitwararika birinda kwandura cyangwa kwanduza abandi icyorezo cya COVID-19 gikomeje kugaragaza ubukana mu Rwanda n’ahandi ku isi.

  • Mzee Abdul wihakanwe na Diamond Platnumz yongeye kumuha impanuro za kibyeyi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mzee Abdul wihakanywe na Diamond ko atari we Se, yongeye kumuha ubutumwa bwuje impanuro za kibyeyi aho yamwibukije ko adashishikajwe n'iby'isi umuhungu we yaguze kuko nta gaciro bifite mu maso ye bityo ko Diamond atagakwiriye kumera amababa ku by'isi.

    Ni nyuma y'aho uyu muhanzi aguriye imodoka ye nshya kandi ihenze cyane Rolls Royce Cullinan ndetse Abanyatanzaniya benshi bagacika ururondogoro.Ariko nubwo byagenze bityo, ibi byose Se Abdul n'ubwo yamwihakanye, abibona nko kubona ibintu utarigeze unabibona bitambuka mu muhanda ukaba wakwiremereza cyane. Iyi modoka ya Diamond 'Rolls Royce Cullinan' iri mu zihenze kuko igura asaga Miliyoni 330 z'Amanyarwanda.

    Mu kiganiro gito yagiranye na Bongo Touch, uyu musaza yabajijwe impamvu atashishikazwa kugendera mu modoka y'umuhungu we, iri mu zitunzwe na bake cyane mu gihugu, maze mu gisubizo cye, avuga ko ikintu yizera ko ari gito kuri we ni 'isanduku', ishobora gutuma abantu benshi bagutwaraho agasazana nayo. Yavuze ko aricyo kintu cyonyine gisigaye mu buzima bwe yizera kuko ibihenze byose yari yarabibonye mbere n'ubwo atabitunze ariko amaso ye arabizi.

    Uyu musaza wagize ati: 'Ikintu cyonyine gisigaye kuri njye, ntegereje isanduku yanjye gusa, n'ubundi iriya modoka ntabwo bayinshyinguramo, muhungu wanjye reka kuyagara iby'isi biraguruka, ariko isanduku murajyana, rero niyo nizera kandi ntegereje'.

    Source : https://yegob.rw/mzee-abdul-wihakanwe-na-diamond-platnumz-yongeye-kumuha-impanuro-za-kibyeyi/

  • Ronaldinho yatsinze igitego cy’impozamarira u… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukino ukunze kuba buri mwaka ukitabirwa n’abakinnyi baba barakiniye aya makipe, kuri iyi nshuro wabereye mu gihugu cya Isiraheri. Ku ruhande rwa Real Madrid Iker Casillas ni we wari uri mu izamu, Kapiteni ari Roberto Carlos ndetse iyi kipe ikaba yari rimo abandi bakinnyi nka Luis Figo, Ivan Compo na Fernando Sanz.

    Barcelona yari irimo abakinnyi nka Rivaldo, Javier Saviola, Deco na Kizigenza Ronaldinho. Ibitego bya Barcelona byatsinzwe na Ronaldinho na Mateu mu gihe Real Madrid yatsindiwe na Munitis, Perez, De La Red.

    Ronaldinho muri uyu mukino yongeye kwerekana amacenga ye ya cyera yakoreshaga akiri mu kibuga. Aba bagabo bakanyujijeho muri Barcelona bazongera kugaruka mu kibuga mu mpera z’uku kwezi bakina na Manchester United.

    Abafana bagera ku bihumbi 30 nibo barebye umukino

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107782/ronaldinho-yatsinze-igitego-cyimpozamarira-ubwo-real-madrid-yatsindaga-barcelona-107782.html

  • Dore bimwe mu bimenyetso byakwereka ko ubudahangarwa bw'umubiri bwagabanyutse – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubudahangarwa bw'umubiri ni bwo bwirinzi bwawo. Ubudahangarwa nibwo umubiri w'umuntu ukoresha mu kurwanya indwara ziterwa naza mikorobi nka bagiteri, imiyege ndetse na virusi. ikindi kandi ubudahangarwa bw'umubiri ni bwo bugira uruhare runini mu gusukura umubiri w'umuntu ndetse bugasohora mu mubiri ibyatuma umuntu arwara kanseri.

    Gusa nanone hari izind mpamvu zishobora gutuma ubudahangarwa bw'umubiri wawe bucika intege cyane bitewe n'impamvu z'imirire mibi, uburwayi ndetse n'ibindi byinshi. Reka turebere hamwe bimwe mu bishobora kukwereka ko ubudahangarwa bw'umubiri wawe bwagabanutse cyane

    Ibi bintu 5 ni Bimwe mu byakwereka ko ubudahangarwa bw'umubiri wawe burimo kugabanuka:

    Umunaniro

    Kugira umunaniro mwinshi cyane kandi bitari bisanzwe bikubaho ni kimwe mu bintu bizakwereka ko umubiri wawe watangiye gutakaza ubudahangarwa bwawo, hahandi uzasanga usigaye ukora akazi kawe kadasa n'ingufu nyinshi ariko ukumva ufite umunaniro ukabije ndetse ukumva Ubwonko bwananiwe cyane, ikindi ukajya wumva uhora unaniwe kandi mu byukuri nta bintu bidasanzwe wakoze.

    Ubwivumbure bw'umubiri

    Abantu bakunze kugira ubwivumbure bw'umubiri gusa ntabwo bashobora guhuza ikibibatera, hari bamwe mu bantu bagira ibibazo iyo bagiye nko mu muyaga, abandi bakananirwa kwihanganira ivumbi, ibintu bihumura cyane bikabatera ibibazo ndetse
    kujya mu mbeho bikaba ari ikizira kuri bo.

    Abo bantu iyo bagizweho ingaruka nibyo tumaze kuvuga hejuru usanga batangiye kuzana uduheri ku mubiri, kwitsamura, gutukura amaso no kurwara ibicurane, mu gihe ubonye biriya byose bitangiye kukubaho menyako umubiri wawe watangiye gutakaza ubudahangarwa bwawo wakabaye ufite.

    Guhorana indwara zoroje za hato na hato

    Guhora urwaye indwara zoroheje za hato na hato ziterwa na virusi zirimo inkorora, ibicurane ndetse n'indwara zo mu muhogo, ni bimwe mu bizakwereka ko ubudahangarwa bw'umubiri wawe bwamaze kugabanuka cyane kuko uzabona ibintu biri kukubaho bitari bisanzwe bikubaho.

    Ubudahangarwa bwacu akamaro kabwo ni ukuturinda kwandura indwara ziterwa na virusi dore ko inyinshi nta n'imiti zigira, burya itangwa ni iyo kongerera ingufu ubudahangarwa.
    Gukomereka ugatinda gukira

    Ubusanzwe iyo ukomeretse umubiri uhita uhera ubwo utangira kwisana ku buryo nyuma y'igihe runaka ahantu haje igisebe ku mubiri wawe hahita hakira ndetse hagasigara inkovu. Mu gihe uzasanga usigaye ugira ibikomere ku mubiri wawe maze bigatinda gukira vuba uzamenyeko ubudahangarwa bw'umubiri wawe bwatangiye kugabanuka cyane.

    Guhorana indwara ziterwa na mikorobi

    Niba usigaye uhorana indwara ziterwa na mikorobi uzamenyeko ubudahangarwa bwawe bwatangiye gucika integer cyane kuko burya indwara ziterwa na mikorobi tuzirwanya dukoresheje ubudahangarwa bw'umubiri wacu.

    Ubundi ubusanzwe mu mubiri wa muntu ahazengurutswe akanwa hahora mikorobi nyinshi cyane gusa bitewe n'ubudahangarwa umuntu aba afite izo mikorobi ntabwo zishobora kumugiraho ingaruka, gusa mu gihe uzabona watangiye kujya uhitwa, kurwara indwra z'uruhu, kurwara ibisebe, ibisekera ndetse no kubyimba inshinya uzamenyeko ubudahangarwa bw'umubiri wawe bwatangiye gucika integer cyane.

    Mu gihe ubonye bimwe mu bimenyetso twavuze haruguru bigaragaza ko ubudahangarwa bwawe bwatangiye gucika intege, uragirwa inama yo kugerageza kurya indyo yuzuye ndetse n'amafunguro akungahaye kuri za Vitamini zitandukanye kuko bizagufasha kongera ubudahangarwa b'umubiri wawe.

    Source : https://yegob.rw/dore-bimwe-mu-bimenyetso-byakwereka-ko-ubudahangarwa-bwumubiri-bwagabanyutse/

  • Huye: Babiri barwaye Coronavirus bafashijwe gukora ibizamini bya Leta #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Byemejwe n’umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Annonciata Kankesha, ubwo yatangaga amakuru agaragaza uko abanyeshuri bari gukora ibizamini bya Leta bahagaze ku bijyanye n’icyorezo cya Coronavirus, ku wa 20 Nyakanga 2021.

    Uyu muyobozi yagize ati “Aba bana bombi barangije mu mwaka wa gatandatu. Umwe yiga ku ishuri ryisumbuye Regina Pacis riri mu Murenge wa Tumba, undi kuri G.S. Rukira ho mu Murenge wa Huye.”

    Yunzemo ati “Uwo kuri Pacis n’ubundi yari amaze iminsi arwariye mu rugo. Mbere y’uko yemererwa gukora ikizamini cya Leta babanje kumupima kugira ngo barebe niba yarakize, basanga aracyarwaye. Uwiga kuri GS Rukira we bari bayimubonyemo ejo ku buryo yari yanatashye, ariko uyu munsi yemerewe kuza gukora”.

    Aba bana bombi ubu ngo bari gukorera mu byumba byihariye ku bigo n’ubundi bagombaga gukoreraho, bafite n’abakurikirana uko bakora ibizamini, kandi n’ibigo nderabuzima bibegereye biri kubakurikirana.

    Visi Meya Kankesha ati “Bose bafite imbaraga, kandi bari gukora. Bitaweho mu buryo bushoboka.”

    Aba bana kandi ngo ntibahishiriwe ku ndwara bafite, hagamijwe ko bagenzi babo bamenya ko badakwiriye kubegera cyane.

    Icyakora n’ubundi abana muri rusange mbere y’uko binjira gukora ibizamini bibutswa amabwiriza yo kwirinda iyi ndwara iri kugenda irushaho gusakara, n’umubare w’abo yica aho kugabanuka ukaba ugenda wiyongera.

  • Ikibazo cya Vestine na Dorcas cyatumye RIB ibyinjiramo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibibazo byo gutandukana hagati y’abahanzi Vestine na Dorcas bakunzwe mu Rwanda mu ndirimo zo guhimbaza Imana na Irene Mulindahabi cyongeye kuvugwa mu itangazamakuru nyuma y’amakuru avuga ko Urwego rw’Ubugenzacyaha rwacyinjiyemo.

    Hari amakuru avuga ko Urwego rw’Ubugenzacyaha rwakiriye ikirego cya Mike Karangwa urega Irene Mulindahabi ibijyanye no kumuharabika.

    Byatangiye Irene Mulindahabi ashyira hanze itangazo rimenyesha ko sosiyete yashinze MIE itandukanye n’abahanzi “Vestine na Dorcas” bakunzwe mu ndirimbo zo guhimbaza Imana.

    Benshi ntibishimiye iyi nkuru bitewe n’aho babonaga Irene yari amaze kugeza aba bana mu mwaka umwe ndetse indirimbo zabo zikunzwe n’abatari bake.

    Umubyeyi wa Vestine na Dorcas yumvikanye ashinja Irene Mulindahabi gukoresha abana be mu nyungu ze, ndetse akabatwara Channel ya YouTube bitangirije.

    Abantu bakomeje kuyoberwa ufite ukuri, abandi bajya ku ruhande rwa Mulindahabi bamushyigikira akazi yakoze, mu gihe abandi bagiye ku ruhande rw’umubyeyi bashinja Mulindahabi ubwambuzi.

    Murindahabi yumvikanye kuri channel ye ya YouTube avuga akagambane yakorewe ndetse agaragaza n’abakari inyuma ari ho izina Mike Karangwa ryumvikanye muri iki kibazo.

    Mulindahabi yavugaga abagabo babiri ari bo “Mike Karangwa na Nzizera Aimable.” Kuba inyuma yo gutandukana kwe n’abahanzi yari agejeje ku rwego rwiza kandi bafite ahazaza muri muzika nyarwanda mu ndirimbo zo guhimbaza Imana.

    N’ubwo uko amasaha yakurikiranaga ariko habonekaga amakuru mashya ndetse n’abantu batanga ibitekerezo bitandukanye, abashyizwe mu majwi byabagizeho ingaruka zirimo kwibasirwa n’abantu batandukanye babita abagambanyi n’abahemu ndetse n’amazina yabo asanzwe akomeye mu myidagaduro nyarwanda arushaho kwangirika.

    Irene Mulrindahabi mu gihe gito yumvikanye yasubiranye na Vestine na Dorcas, ndetse bakora ikiganiro bari kumwe na mama wabo wirinze kugira icyo atangaza.

    Cyakora n’ubwo imitima ya benshi yiruhukije kubera gukunda aba bana bafite impano kandi barimo kuzamuka neza, Mike Karangwa na we yakoze ikiganiro kigaragaza ko yabeshyewe ndetse aribasirwa mu kibazo avuga ko adafite aho ahuriye na cyo, maze asaba Irene Mulindahabi kumusaba imbabazi bitaba ibyo akamujyana mu butabera.

    Ibirimo kuba bigaragaza ko Irene Mulindahabi atasabye imbabazi cyangwa ngo bumvikane na Mike Karangwa wamaze gutanga ikirego mu bugenzacyaha, abantu bakaba bakomeje gutega amaso igikurikiraho.

  • Munyakazi Sadate arasaba ko kapiteni w'Amavubi yamburwa ubwenegihugu kuberako ari umutinganyi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Munyakazi Sadate abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yasabye ko kapiteni w'ikipe y'U Rwanda ya Basketball y'abakobwa yakwamburwa ubwenegihugu bw'U Rwanda kubera ibikorwa yakoze byo guterera ivi ndetse akambika impeta mugenzi we w'umukobwa.

    Ni nyuma yuko hari hamaze kujya hanze amafoto atandukanye agaragaza uyu mukobwa ari kwambika impeta umukobwa mugenzi we abantu benshi bakabyamaganira kure.

    Ntago ishyano ryacitse umurizo ahubwo Igihugu kibyaye igihunyira ubwo kibarutse ubutinganyi, uwo Capitaine Niyamburwe inshingano et nous demandons la déchéance immédiate et sans condition de la nationalité Rwandaise. Dufite Umuco kdi Igihugu kitagira umuco kiracika.

    — Munyakazi Sadate (@SadateMunyakazi) July 20, 2021

    Ese koko mwebwe murabona iki gikorwa uyu mukobwa yakoze cyo kwambika impeta umukobwa mugenzi we gikwiye mu muco Nyarwanda? Mwaduha ibitekerezo byanyu muciye muri comment section.

    Source : https://yegob.rw/munyakazi-sadate-arasaba-ko-kapiteni-wamavubi-yamburwa-ubwenegihugu-kuberako-ari-umutinganyi/

  • Waruzi ko guseka bigirira umuntu akamaro mu mibereho ye? Dore ibyiza byo guseka mu buzima bw'umuntu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Guseka ni imwe mu myitwarire y'ikiremwamuntu igengwa n'ubwonko. Guseka bikoreshwa nk'ikimenyetso cyo kuba mu itsinda, byerekana kwemerwa no

    gukorana neza n'abandi. Guseka, kimwe no kurira, ni uburyo bwiza bwo kuvana uburozi mu mubiri. Kubera ko ubwenge n'umubiri bifitanye isano, ukoresha imitsi bidasanzwe iyo usetse. Guseka ni umuti mwiza.

    Mu by'ukuri, guseka ni ikintu cy'ingenzi. Kandi byagaragaye ko bitera inyungu nyinshi ku mubiri w'umuntu mu buryo butandukanye nk'uko tugiye kubirebera hamwe muri iki cyegeranyo dukesha Wonderslist.com.

    Dore ibyiza byo guseka ku buzima bw'umuntu:

    Bituma urushaho guhumeka nneza

    Seka cyane, kuko ibitwenge bisukura ibihaha byawe n'umwuka mwinshi kurusha uwo byinjiza, bigatuma ibihaha bikora neza kimwe no gukurura umwuka mwinshi ukarekura undi mwinshi. Ibi ni ingirakamaro cyane cyane ku bantu bafite ibibazo by'ubuhumekero, nka asima.

    Byongera ubudahangarwa bw'umubiri wawe

    Abashakashatsi basanze guseka byongera ubudahangarwa bw'umubiri, bikongera umubare w'uturemangingo T duha ubudahangarwa umubiri. Ibi bituma tudakunda kugira inkorora n'ibicurane. Igabanya kandi byibura imisemburo ine ituma umunaniro (stress) wiyongera. Nyuma rero yo gusekaneza, wumva umeze neza utagihangayitse.

    Byongera imibanire yawe mu rukundo

    Niba ushaka kubona umukunzi cyangwa inshuti nshya, guseka bizagufasha. Abagabo bakunda abagore baseka imbere yabo kandi mu by'ukuri abagore baseka 125% kurusha abagabo.

    Niba kandi usanzwe uri kumwe n'umuntu musangira, guseka ni ikintu cy'ingenzi mu gutuma umubano wawe n'abandi ukomeza gukora neza.

    Bigabanya kwiheba

    Urwenya rumaze igihe kinini rufasha abantu ba_te agahinda cyangwa kwiheba. Guseka bigabanya impagarara no guhangayika, kandi bigabanya no kurakara, ibyo byose bikaba ari ibintu by'ingenzi mu buzima. Mu bushakashatsi bwasohotse muri Geriatrics na Gerontology International, ibitwenge byagaragaye ko bigabanya kwiheba ku barwayi bageze mu zabukuru, bitera ubuzima bwiza no kunoza imikoranire yabo.

    Bigabanya ububabare

    Guseka birekura endorphine ikora neza muri sisiteme yawe ifite imbaraga zirenze urugero rwa morphine. Ubushakashatsi bwakozwe mu Bwongereza bwerekana uburyo iminota 15 gusa yo guseka ishobora kongera kwihanganira ububabare hafi 10% kubera irekurwa rya endorphine mu bwonko. Izi endorphine zitera ikintu gisa na 'High' kidasanzwe, kiganisha ku byiyumvo bishimishije byo gutuza, ndetse no kugabanya ububabare bw'igihe gito.

    Bituma ubaho igihe kirekire

    Dukurikije ubushakashatsi buherutse gusohoka muri Archives of General Psychiatry, abakuze bafite ibyiringiro, abahora biringiye ko ibintu byiza bizaba (aho kuba bibi), ntibakunze gupfa nk'abihebye. Mu by'ukuri, mu bitabiriye ubushakashatsi bafite hagati y'imyaka 65 na 85, abari bafite ibyiringiro kurusha abandi ni 55%. Ntibapfa guhitanwa n'impamvu zose kurusha abantu bihebye.

    Inyungu zo guseka mu mibanire n'abandi

    Guseka birandura. Iyo uzanye ibitwenge byinshi mu buzima bwawe, birashoboka cyane ko wafasha abandi hafi yawe guseka cyane. Mu guteza imbere imyifatire y'abari hafi yawe, ushobora kugabanya urwego rw'imyitwarire yabo kandi birashoboka ko uzamura ireme ry'imibanire myiza uhura nabo.Byongeye, ugabanya urwego rwa stress zawe kurushaho!

    Uko useka n'abandi, birashoboka cyane ko uzibukirwa ku mbaraga nziza n'ibyiyumvo uzana. Ndetse umubano wimbitse (intimate relationships) uzamurwa no guseka, biganisha ku byishimo byinshi n'ubusabane bushimishije.

    Ni siporo y'imbere

    Guseka bishobora kugabanya inda ndetse bigakoresha imyitozo n'intugu, bigatuma imitsi iruhuka. Guseka kandi ni imyitozo myiza ku mutima. Guseka inshuro 100 bihwanye n'iminota 10 ukora imyitozo yo kwiruka kuri za mashini zabugenewe cyangwa kumara iminota 15 unyonga igare.

    Guseka bigufasha kugabanya ibiro

    Guseka nabyo ni imyitozo ngororamubiri nziza cyane. Bitwika karori mu gihe useka. Bishobora kutagaragara nk'ingirakamaro, ariko guseka byongera gutera neza k'umutima kandi byihutisha metabolism. Niba urimo uragerageza kugabanya ibiro, tekereza kongera ibitwenge muri gahunda y'imyitozo ngororamubiri ukora.

    10.Birinda umutima

    Abantu baseka cyane, buri gihe ba_te umuvuduko w'amaraso mukeya ugereranyije n'abantu basanzwe. Iyo umuntu asetse cyane, umuvuduko w'amaraso ubanza kwiyongera, ariko nyuma bikagabanuka ku rwego ruri munsi y'urusanzwe.Umutima wawe ni imitsi, kimwe n'imitsi iyo ari yo yose mu mubiri wawe, irakomera kandi ikora neza mu gihe ukora siporo.

    Guseka bisanzwe ni nko kubona abanyamuryango ba siporo ku mutima wawe. Guseka byagaragaye ko ari ingirakamaro ku buryo amaraso atembera mu mubiri, bityo bikagabanya amahirwe yo kurwara umutima.

    Ubushakashatsi bwerekanye ko iminota 15 yo guseka ku munsi ari ingenzi ku mutima wawe nk'iminota 30 yo gukora siporo inshuro 3 mu cyumweru.

    Source : https://yegob.rw/waruzi-ko-guseka-bigirira-umutu-akamaro-mu-mibereho-ye-dore-ibyiza-byo-guseka-mu-buzima-bwumuntu/