Blog

  • Abanyeshuri 106 batangiye ibizamini bya leta barwaye Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Muri rusange abanyeshuri batangiye ibizamini bya leta mu gitondo cyo kuri uyu wa 20 Nyakanga 2021, basaga ibihumbi 195. Barimo ibihumbi 122 bo mu cyiciro rusange mu gihe abarangiza umwaka wa gatandatu ari ibihumbi bisaga 50 naho muri TVET bakaba ibihumbi 22.

    Ikigo gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi mu mashuri abanza, ayisumbuye n’ay’Ubumenyingiro, NESA, cyatangaje ko hari abanyeshuri bagera ku 106, bagiye gukora ibizamini barwaye Covid-19, muri bo harimo abasaga 20 bo mu Mujyi wa Kigali.

    Umuyobozi wa NESA, Dr Bahati Bernard yavuze ko ingamba zashyizweho mu kubafasha, harimo kuba harashyizweho icyumba cyihariye uwo muntu urwaye Covid-19 ajyamo agakoreramo ikizamini ndetse hanashyizweho uburyo bwo kubavana mu ngo zabo no kubasubizayo.

    Ati “Hakozwe ibishoboka kugira ngo hatagira umwana n’umwe wagombaga gukora ikizamini cya leta uvutswa amahirwe n’uko arwaye Covid-19, byarakozwe, amabwiriza yaratanzwe kandi araza gukurikizwa nk’uko byagenze na mbere.”

    NESA igaragaza ko uretse abarwaye Covid-19 bashyiriweho uburyo bwo kwitabwaho no koroherezwa gukora ibizamini n’abandi banyeshuri bose barakora ibi bizamini bari gufashwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo.

    Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr Bahati Bernard yavuze ko abarwaye Covid-19 bashyiriweho uburyo bwo gufashwa

  • Volkswagen Rwanda yatangiye kugerageza imashini zihinga zikoresha amashanyarazi – #rwanda #RwOT

    Herbert Diess ukuriye Inama y’Ubutegetsi ya Volkswagen Group, yatangaje ko iyi mashini ihinga ikoresha amashanyarazi (E-Tractor] “ikora neza” cyane. Ubu mu Rwanda igerageza ryayo riri gukorwa bigizwemo uruhare n’Umuryango w’Abadage wita ku iterambere (GIZ) ndetse na Kaminuza y’u Rwanda binyuze muri Koleji yayo y’Ubumenyi na Siyansi.

    Diess ati “Twatangiye umushinga wo kurengera ubuhinzi, ubuhinzi buzirana n’umwuka uhumanya wa CO2 aho abahinzi bashobora gusaba gukoresha e-tractor bagahabwa n’umushoferi uzobereye mu kuyikoresha.”

    Iyi mashini ikoresha batiri zishyirwamo umuriro bitandukanye n’izari zisanzwe zakoreshaga mazutu cyangwa se lisansi.

    Itsinda rigizwe n’Abanyarwanda, Abanya-Afurika y’Epfo ndetse n’Abadage niryo riri gukora kuri uyu mushinga.

    Iyi mashini ikora imirimo itandukanye uhereye ku gutunganya ubutaka kugera ku gusarura.

    Iyi mashini izajya ikoresha ingufu z’amashanyarazi bitandukanye n’izisanzwe zikoresha lisansi na mazutu

    Igeragezwa riri gukorwa bigizwemo uruhare na GIZ na Kaminuza y’u Rwanda

  • Muhanga: Abacururiza mu isoko rishya barinubira ibiciro by’ubukode bihanitse – #rwanda #RwOT

    Aba bacuruzi barasaba ko ibiciro by’ubukode bishyuzwa buri kwezi byakaturwa kuko ngo bihanitse bagereranyije n’aho bakoreraga mbere.

    Bamwe mu baganiriye na IGIHE, bavuze ko iyo aya mafaranga y’ubukode yiyongereyeho imisoro basanga bakorera mu gihombo.

    Umwe muri aba bacuruzi utarifuje ko imyirondoro ye ijya hanze yagize ati “ Ibihumbi 30 Frw ni amafaranga menshi, ongeraho n’imisoro dusora, abakiliya bagorwa no kugera hano kuko ni kure. Akenshi imboga n’imbuto zirarara zigapfa. Benshi bigira kureba abazunguzayi bakorera hasi, kugaruza n’ayo twashoye na byo ubwabyo biratugora. Bakwiye kutugabanyiriza ubukode.”

    Iby’uyu mucuruzi yavuze abihuriyeho na mugenzi we wavuze ko yishyuye amezi abiri ariko afite impungenge z’uko atazayagaruza.

    Ati “Nishyuye amezi abiri ibihumbi 60 Frw ariko ndanika ibicuruzwa ntawe ubireba kandi hasi mu muhanda hari abacuruza badasora. Umuntu ntiyakurira hejuru aha asize hariya hasi. Amafaranga batwishyuza ni menshi rwose.”

    Aba bacuruzi b’imboga n’imbuto bavuga ko isoko bakoreragamo mbere bishyuraga 8000 Frw ku kwezi.

    Perezida w’abacuruzi mu isoko rishya rya Muhanga, Rukazabyuma Emile, ahuriza ku bivugwa n’aba bacuruzi b’imboga n’imbuto, akemeza ko n’abandi bacuruzi ibi biciro bibabangamiye.

    Ati “Nkanjye aho nkorera ahareba ku muhanda munini Kigali-Huye, nishyura ibihumbi 250 Frw. Twese ntabwo ibiciro tubyishimiye kuko birahanitse, turateganya kwandikira ba nyir’isoko n’akarere bakaba batugabanyiriza ibiciro.”

    Uhagarariye abashoramari bubatse iri soko rya kijyambere bibumbiye mu cyitwa MIG (Muhanga Investment Group), Dushimimana Claude, yabwiye IGIHE ko ikibazo cy’abacuruzi b’imboga kiri kwigwaho, yemeza ko abandi binubira ibiciro ari abagiye ahatari mu rwego rwabo.

    Ati “Ikibazo cy’abacuruzi b’imboga n’imbuto cyo turakizi kandi turi kubyigira hamwe n’abo bireba ngo harebwe uko bagabanyirizwa. Abandi wasanga ari abagiye ahatari ku rwego rwabo babona barimo basubira inyuma bakitwaza ko ibiciro biri hejuru, ibiciro ntabwo ari twe twabigennye twenyine byaganiriweho.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Kayiranga Innocent, yavuze ko mu gushyiraho ibi biciro babanje bakarebera ku yandi masoko agezweho yagiye yubakwa hirya no hino mu gihugu.

    Yavuze ko ikibazo abona ari uko abantu bataramenyera iri isoko, aho kuba ibiciro biri hejuru.

    Ati “Ibiciro bijyaho twarebeye ku masoko agezweho mu mijyi yunganira Kigali nka Musanze na Huye, kubera ibi bihe bya Covid-19 turimo, tutirengagije ko impinduka zigora, bataranamenyera aho bimuriwe, ntibyabuza ko habaho utubazo nk’utwo. Turabasaba gukora bagatuza, abantu bazagenda bahamenya na bo bamenyere, ntabwo ibiciro twabishyizeho tugamije guhombya abaturage, twabikoze ngo bakorere ahantu heza kandi hatekanye.”

    Kayiranga Innocent aburira abacuruzi b’imboga bavuga ko ibiciro bitagabanyijwe bajya gucururiza mu muhanda, kuko ngo batazabarebera bahesha isura mbi umujyi.

    Iri soko rya kijyambere riherereye mu Mujyi wa Muhanga ryubatswe n’abashoramari bihurije hamwe muri Muhanga Investement Group (MIG). Ibiciro byo kurikoreramo byagenwe ku bufatanye bw’akarere, urwego rw’abikorera n’abashoramari baryubatse.

    Muri iri soko imiryango y’ubucuruzi ireba ku muhanda Kigali-Huye ikodeshwa 250,000 Frw ku kwezi, hakaba ahandi hakodeshwa ibihumbi 150,000Frw, 100,000Frw, mu gihe abacuruzi b’imboga n’imbuto bashyiriwemo ameza bishyura 30 000 Frw.

    Ni ibiciro bisa n’ibihanitse kuko mu isoko rishaje ikibanza ku bacuruzi b’imboga n’imbuto cyari 8000 Frw mu gihe abari bafite imiryango bayikodeshaga 25 000Frw.

    Abacururiza mu isoko rigezweho rya Muhanga barinubira ibiciro by’ubukode bavuga ko biri hejuru

  • Intambwe yatewe n’uruganda Masaka Creamery Ltd mu kugabanya ikoreshwa rya ’plastique’ – #rwanda #RwOT

    Uru ruganda ruherereye mu Mujyi wa Kigali mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro, rwatangiye gukora mu 2016, rukora yawurute (yogurts), ikivuguto, amavuta y’inka y’ubwoko butandukanye, fresh Cream, Ghee n’ibindi, byose bikenerwa n’abana ndetse n’abakuru.

    Mu 2019 nibwo hasohotse itegeko ribuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amashashi n’ibikoresho bikozwe muri ’plastique’ bikoreshwa inshuro imwe hagamijwe kurengera ibidukikije.

    Umuyobozi Mukuru w’ uru ruganda, Igiraneza Julie, yabwiye IGIHE ko mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije batangije gahunda yo kugabanya gupfunyika mu bikoresho bikozwe muri plastique hagamijwe kubahiriza iri tegeko.

    Ati “Nyuma y’aho leta isohoreye itegeko rijyanye no kubuza icuruzwa ry’amashashi n’ibikoresho bikozwe muri plastique bikoreshwa inshuro imwe, Masaka Creamery Ltd twatangiye gushaka ubundi buryo twakoresha kugira ngo bizadufashe gupfunyika ibicuruzwa kandi tubashe kugendana na gahunda ya leta yo kurengera ibidukikije. Ubu twatangiye gupfunyika ibicuruzwa bimwe mu bikozwe mu mpapuro kandi bashobora no gukoresha mu rugo.”

    Yavuze ko kuri ubu bari gutekereza uburyo bazagura imashini zishobora gukora ibikoresho byo gupfunyikamo ibicuruzwa ari na ko harengerwa ibicuruzwa.

    Ubushake bwo kureka plastique burahari

    Igiraneza yavuze kandi ko nubwo baba bakora ubucuruzi na bo bifuza gukomeza kujyana na gahunda ya leta yo kurengera ibidukikije.

    Ati “Gukoresha ibikoresho bikozwe muri plastique ntabwo ari byiza ku bidukikije , natwe dukora ubucuruzi ariko ntabwo twakorera ahantu hatubahirizwa uburyo bwo kurengera ibidukikije, natwe rero byatunezeza cyane dukorera ahantu hatangiza ibidukikije.”

    Ku wa 4 Kamena 2021, mu muhango wo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurengera ibidukikije, usanzwe uba tariki 5 Kamena ku rwego rw’Isi Leta y’u Rwanda ifatanyije n’abikorera yamuritse umushinga uzatunganya imyanda ya ‘Plastique’ ikoreshwa inshuro imwe maze igakorwamo ibindi bikoresho mu rwego rwo kurengera ibidukikije.

    Ikizakorwa muri uyu mushinga ni ukubaka uruganda ruzajya rukusanyirizwamo amacupa cyangwa ibindi bikoresho bya ‘Plastique’ bikoreshwa inshuro imwe maze bigakorwamo ibindi bikoresho, aho kubishyira mu muhanda cyangwa mu mirima aho byangiza ibidukikije.

    Urwo ruganda ruzajya rugura iyo imyanda ya ‘Plastique’, aho ufite ikilo kimwe cy’iyo myanda kizajya kishyurwa 90 Frw, bivuze ko ufite ibilo 1000 yakwishyurwa ibihumbi 90 by’amafaranga y’u Rwanda.

    Itegeko N° 17/2019 ryo ku wa 10/08/2019 ribuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashe n’ibikoresho bikozwe muri plastique bikoreshwa inshuro imwe.

    Naho ingingo ya 10 ivuga ko umuntu utumiza mu mahanga amasashe n’ibikoresho bikozwe muri plastique bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa kwamburwa ayo masashe n’ibyo bikoresho no kwishyura ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’inshuro icumi z’agaciro k’ayo masashe n’ibyo bikoresho bikozwe muri plastique bikoreshwa inshuro imwe.

    Masaka Creamery Ltd yatangiye gushaka ibikoresho byo gupfunyikamo bitangiza ibidukikije

    Uru ruganda rufite intego yo guca ibyinshi mu bikoresho bya plastique bapfunyikagamo

  • Musanze: Umurambo w’umukobwa w’imyaka 12 uherutse mu kizamini cya leta wasanzwe umanitse mu giti – #rwanda #RwOT

    Amakuru y’uko Iratuzi Solange wari urangije amashuri abanza yapfuye, yamenyekanye kuri uyu wa Mbere tariki 19 Nyakanga 2021.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimonyi, Nteziryayo Epimaque yavuze ko bagiye gukoresha ibizamini bya muganga ngo hamenyekane neza icyaba cyishe uyu mwana.

    Yagize ati “Nibyo natwe twamenye amakuru ko uyu mwana amanitse mu giti mu ijosi harimo umupira bambara. Twarahageze duhamagara na RIB ngo idufashe. Kuri ubu umurambo wajyanwe ku Bitaro Bikuru bya Ruhengeri ariko muri iki gitondo amakuru bampaye ni uko bagiye kumujyana ku Bitaro bya Kacyiru ngo hakorwe ibizamini bya muganga habe hamenyekana icyaba cyamwishe.”

    Yakomeje avuga ko nta kibazo kizwi uyu mwana yari afite haba mu rugo no muri bagenzi be.

    Ati “Nagerageje kubaza amakuru mu muryango niba nta makimbirane yari arimo ariko nasanze nta kibazo gihari haba mu babyeyi ndetse n’abana, ikindi ni uko no ku ishuri yigagaho nabo bambwiye ko nta kibazo bari bazi kuri uyu mwana.”

    “Igiti cy’avoka bamusanzemo ngo ejo mu gitondo yari yakizindukiyemo ahanura avoka, batunguwe no kubona rero mu masaha yakurikiyeho amanitsemo yapfuye. Bikekwa ko yaba yiyahuye kuko yari afite umupira yambaraga mu ijosi.”

    Yasabye ababyeyi kujya baganira kenshi n’abana babo kugira ngo bamenye neza ibibazo bafite hakiri kare bifatirwe umwanzuro.


  • Ruhango: Hari uwakoreye ikizamini cya Leta kwa muganga nyuma yo kubyara #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w
    Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, ni we watangije ibizamini

    Ibyo ni ibyagaragaye kuri uyu wa 20 Nyakanga 2021, ubwo ibizamini bisoza icyiciro rusange n’icyiciro cya kabiri by’amashuri yisumbuye byatangiraga, abanyeshuri bafite ibibazo byihariye mu Karere ka Ruhango bakaba bashyiriweho uburyo bwo kuborohereza kugira ngo hatagira ucikanwa.

    Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, avuga ko abo banyeshuri bose bitabiriye ibizamni bya Leta kandi abafite ibibazo by’umwihariko bahawe ibizamini kandi bakanagenzurwa ko bakora bisanzuye kugira ngo na bo bazatsinde.

    Habarurema avuga ko uwabyariye kwa muganga arimo gukora ibizamnini nta kibazo kugeza igihe bizasorezwa, na ho ku bana barwaye Covid-19 ngo ubuzima bwabo ntabwo bumeze nabi cyane, ku buryo byaba intandaro yo gutsindwa.

    Agira ati “Yahawe ikizamini kandi arimo gukora nta kibazo, n’umwana arakomeza kumera neza yashyiriweho uburyo bwo kumuha amahirwe yo gukora ikizamini, na ho abana batatu barwaye Covid-19 bose bashyiriweho uburyo bwo gukora ibizamini kandi turimo kubitaho ngo na bo bazatsinde”.

    Rwigaraga Jean Calude uyobora Groupe Scolaire Indangaburezi, hamwe mu hakorewe ibizamini ahamya ko abanyeshuri bize neza mu byiciro byose kandi imyiteguro yakozwe hakorwa ibizamini bitandukanye, birimo n’ibyagiye bikorwa imyaka yashize.

    Asaba abanyeshuri gukora badahubuka kuko ibizamnini bya Leta ari nk’ibizami bisanzwe usibye kuba biba byakozwe hose mu gihugu.

    Agira ati “Twabateguye neza kandi si ubwa mbere bagiye gukora ibizamini bya Leta, ibi bizamini ni nk’ibindi bisanzwe usibye kuba gusa biba bikozwe ku rwego rw’Igihugu, turasaba abana kwitonda bagatuza ubundi bagakora bazatsinda kuko bize neza, turabasaba kandi kurangwa n’ikinyabupfura kugira ngo babashe kugendera ku mabwiriza agenga ikizamini”.

    Muri rusange abanyeshuri hafi 7000 nibo bateganyijwe gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye icyiciro rusange n’icyiciro cya kabiri n’abiga imyuga n’ubumenyi ngiro mu karere ke Ruhango, bari gukorera kuri site 18 mu karere kose.


  • Uruhare rwa buri wese rurakenewe mu kwirinda no gukumira ibiza kugira ngo tugabanye ibihombo bidutera – Minisitiri Kayisire #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by
    Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Kayisire Marie Solange

    Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Kayisire Marie Solange, ahamya ko umuntu wese ku rwego rwe ndetse n’inzego zitandukanye bashyize imbaraga mu gukumira ibiza byafasha kugabanya ingaruka n’ibihombo duterwa na byo ku buryo bugaragara.

    “Nk’urugero, umuntu aziritse neza igisenge cy’inzu ye ashobora gukoresha amafaranga ari hagati y’ibihumbi birindwi n’icumi (7,000 Frw na 10,000 Frw). Kandi iyo igisenge kitaziritse gisenywe n’umuyaga, ku nzu isanzwe y’umuturage usanga hakenewe asaga 250,000 Frw kugira ngo gisanwe.”

    Kugira ngo hubakwe ubudahangarwa ku biza mu nzego zitandukanye, hakenewe gukomeza ubufatanye bw’abaturage n’inzego zitandukanye zaba iza Leta cyangwa iz’Abikorera. By’umwihariko muri iki gihe cy’impeshyi, hakibandwa ku bikorwa bikumira ibiza biterwa n’imvura y’Umuhindo.

    “Ibikorwa by’ingenzi bikwiye gukorwa mu mpeshyi harimo gusana inzu zerekana ibimenyetso byo kuba zasenyuka, kwimuka mu manegeka abantu bakubaka ahagenwe hagenzuwe ko hatateza ibibazo abahatuye, kuzirika ibisenge by’inzu ku bikuta hakoreshejwe impurumpuru cyangwa imikwege,” Minisitiri Kayisire Marie Solange.

    Mu bindi bikorwa bikwiye kwibandwaho muri iki gihe cy’Impeshyi, hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Koronavirusi, harimo gusibura no guca imiferege iyobora amazi mu nzira zabugenewe, guca no gusibura imirwanyasuri ku misozi, guhoma neza inzu, kuzishyiraho fondasiyo hirindwa ko amazi yinjira mu nkuta, gutunganya imikingo yegereye inzu hagabanywa ubuhaname bwayo no gushyiraho uburyo bwo gufata amazi y’imvura akaba yanatugirira akamaro mu mirimo isanzwe yo mu rugo.

    Kuzirika ibisenge neza ni ingenzi kuko birinda ibihombo biterwa n
    Kuzirika ibisenge neza ni ingenzi kuko birinda ibihombo biterwa n’ibiza

    Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi avuga ko mu gihe cy’impeshyi kandi, inkongi z’umuriro haba mu ngo no mu misozi zangiza byinshi bitewe rimwe na rimwe n’uburangare, ndetse n’ibikoresho by’amashanyarazi bishaje cyangwa bidafite ubuziranenge.

    Buri wese agomba guhora agenzura inzu atuyemo akareba niba insinga z’amashanyarazi zimeze neza, akirinda gukoresha ibikoresho bikurura umuriro mwinshi urenze ubushobozi bw’insinga afite. Mu zindi ngamba zikwiye gufatwa mu gukumira inkongi z’umuriro harimo gushyira amashanyarazi mu nzu hifashishijwe ababifitiye ubumenyi kandi bagakoresha ibikoresho byujuje ubuziranenge.

    Abakoresha gazi barasabwa kugenzura umugozi uhuza ishyiga n’icupa rya gazi ko utangiritse, igashyirwa ahantu hari umwuka uhagije hadafunganye, kandi igafungurwa ari uko igiye gukoreshwa gusa kandi n’umuntu mukuru. Abantu kandi barashishikarizwa kugura utwuma tumenyesha ko icupa rihitisha gazi (gas sensor) kugira ngo bibarinde impanuka.

    Abavumvu barasabwa gukoresha imyambaro yabugenewe ntihakoreshwe umuriro mu guhakura, kwirinda gutwika ibiyorero mu mirima ndetse abanywa itabi bakirinda uburangare kugira ngo ridateza inkongi z’umuriro.

    Ibiza bikumiriwe mu nzego zitandukanye z’imirimo nk’ubuhinzi n’ubworozi, imyubakire n’ibindi bikorwa by’iterambere, hagabanuka mu buryo bugaragara n’ingengo y’imari ishyirwa mu gusana ibyangiritse.

    Leta y’u Rwanda ikoresha amafaranga menshi ku bikoresho bitangwa no gusanira abahuye n’ibiza mu kubashakira icumbi iyo amazu yabo yasenyutse burundu, kubashakira aho bongera gutura no gusana inzu zitasenyutse burundu. Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020/2021, hakoreshejwe amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyari 10 muri ibi bikorwa birimo kubaka inzu 11,696 hirya no hino mu Turere twose kandi birakomeje. Mu by’ingenzi byakozwe harimo gushaka ibibanza ahakwiriye guturwa no kubaka inzu ku basizwe iheruheru n’ibiza.

    Muri iki gihe cy’Impeshyi, twese hamwe duharanire gushyira imbaraga mu bikorwa, bikumira ibiza bishobora guterwa n’inkongi z’umurino ndetse n’imvura y’Umuhindo.

  • Nyuma yo gusinya amasezerano, mu minsi 24, umuhanzi Israel Mbonyi arataramira mu gihugu cy'i Burundi #rwanda #RwOT

    Umuririmbyi w'indirimbo zihimbaza Imana, Israel Mbonyi, yemeje ko agiye gukorera ibitaramo mu gihugu cy'i Burundi mu kwezi gutaha kwa Kanama 2021, ni nyuma y'uko uyu muhanzi asinye amasezerano n'abategura iki gitaramo muri icyo gihugu.

    Binyuze ku rubuga rwa twitter rwa Israel Mbonyi yemeje aya makuru ko agiye gutaramira abatuye mu gihugu cy'i Burundi mu mujyi wa Bujumbura guhera ku taliki ya 13 kugeza kuya 15 Kamena 2021.

    Israel Mbonyi yagize ati ' mu myaka ine ishize nabonye ubutumire burenga 100 bwansabye kujya gutaramira i Burundi ariko igihe kirageze, bantu bo mu Burundi birangiye nje'.

    Uyu muhanzi agiye gutaramira mu gihugu cy'i Burundi nyuma yaho mu ncuro nyinshi yagiye atumirwa gukorerayo ibitaramo ariko ntibyakunda.

    Israel Mbonyicyambu ni umuhanzi ukunzwe n'abati bake bo mu ngeri zitandukanye bitewe n'ubutumwa atambutsa mu ndirimbo zo guhimbaza Imana zakunzwe cyane harimo Ku migezi, Urwandiko, Baho, Mbwira ndetse n'izindi.

    Reba hano indirimbo Baho ya Israel Mbonyi :

    The post Nyuma yo gusinya amasezerano, mu minsi 24, umuhanzi Israel Mbonyi arataramira mu gihugu cy'i Burundi appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/nyuma-yo-gusinya-amasezerano-mu-minsi-24-umuhanzi-israel-mbonyi-arataramira-mu-gihugu-cyi-burundi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyuma-yo-gusinya-amasezerano-mu-minsi-24-umuhanzi-israel-mbonyi-arataramira-mu-gihugu-cyi-burundi

  • Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’Abagore ya Basketball watahuwe ko ari umutinganyi akomeje kurikoroza #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa wigaragaje mu mikino yaberaga i Kigali mu cyumweru gishize aho ikipe y’u Rwanda y’abagore muri Basketball yegukanye umwanya wa gatatu mu mikino y’akarere ka 5 yo gushaka tike yo kwerecyeza mu gikombe cy’Afurika.

    Tierra Monay Henderson wafashije ikipe y’u Rwanda kwegukana uriya mwanya wa gatatu, asanzwe akina mu ikipe ya Phoenix Constanta yo muri Romania.

    Kuva kuri uyu wa Mbere tariki 19, ni bwo hakomeje gucicikana amakuru y’uko uriya mukobwa yaterewe ivi n’umukobwa mugenzi we amusaba ko babana undi na we akabimwemerera.

    Izo nkuru zari ziherekejwe n’amafoto agaragaza Tierra Monay Henderson yambaye ikanzu nziza bigaragara ko ari umukobwa ufite ikimero kinogeye ijisho cy’umunyarwandakazi ukwiye, hari umukobwa mugenzi we wamutereye ivi ari kumwambika impeta ubundi bimenyerewe hagati y’umusore n’inkumi bifuza kubana nk’umugore n’umugabo.

    Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bahise bagira iyo babivugaho, barimo Munyakazi Sadate wigeze kuba Perezida wa Rayon Sports akaba akunze gukoresha imbuga nkoranyambaga cyane.

    Sadate wanditse ubutumwa bwinshi kuri Twitter, yagize ati 'Imana yarimbuye Sodoma na Gomora kubera amabi nk’aya, Umuco nyarwanda ntiwemera ibintu nk’ibi, Leta y’u Rwanda ntishobora kurebera ibintu nk’ibi.'

    Yakomeje agira ati 'Ntabwo ishyano ryacitse umurizo ahubwo Igihugu kibyaye igihunyira ubwo kibarutse ubutinganyi, uwo Capitaine Niyamburwe inshingano et nous demandons la déchéance immédiate et sans condition de la nationalité Rwandaise. Dufite Umuco kandi Igihugu kitagira umuco kiracika.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kapiteni-w-Ikipe-y-Igihugu-y-Abagore-ya-Basketball-watahuwe-ko-ari-umutinganyi-akomeje-kurikoroza

  • Ngororero: Yafatiwe mu cyuho acukura amabuye y’agaciro mu kirombe cy’abandi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Yafashwe ahagana saa sita z’amanywa, afatirwa mu Murenge wa Gatumba mu Kagari ka Cyome, Umudugudu wa Mpara ari muri icyo kirombe, akaba yafatanwe ikiro kimwe cy’amabuye yo mu bwoko bwa Beryl, inyundo 2, ipiki 1, igitiyo 1, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko ubuyobozi bw’isosiyete y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ikorera mu Karere ka Ngororero yitwa Ngororero Mining Company (NMC), yari imaze iminsi itanze amakuru ko hari abantu baza mu kirombe kubacukurira amabuye.

    Polisi yahise itegura igikorwa cyo gufata abo bantu aribwo hafatwaga Munyandera abandi bagera kuri 6 baracika.

    Yagize ati “Twagejweho amakuru ko hari abantu bajya kwiba amabuye y’agaciro ya sosiyete y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Mu bikorwa bya Polisi byo kuri uyu wa mbere tariki ya 19 Nyakanga twabashije gufata umwe abandi baracika”.

    CP Karekezi yongeye kwibutsa abaturage ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranijwe n’amategeko buhanirwa, byongeye bariya bo barimo no kuyiba kuko aho bayacukuraga hasanzwe hakorera sosiyete ibifitiye ibyangombwa.

    Ati “Bariya bantu baba bikururira ibyago byo kuba bagwirwa n’ibirombe kuko bajyamo bihishe. Ikindi barahombya ba rwiyemezamirimo babifitiye ibyangombwa, kuko iyo bamaze kuyiba ikiro ngo bakigurisha Amafaranga y’u Rwanda 8,000 kandi bakajya kuyagurisha mu bantu na bo batemewe n’amategeko”.

    Yongeyeho ko ibyo bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro binyuranije n’amategeko bikorwa ahantu hatandukanye mu Karere ka Ngororero, ariko Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego bahagurukiye kubirwanya.

    Uwafashwe yahise ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo akorerwe idosiye, ni mu gihe hakirimo gushakishwa abandi bari kumwe na we.

    Mu ntangiriro z’uku kwezi na none mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Muhororo hari hafatiwe abandi bantu babiri bafite ayo mabuye yo mu bwoko bwa Beryl.

    Itegeko rigena ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri nimero 58/2018 ryo kuwa 13/08/2018, mu ngingo ya 54 ivuga ko umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucukuza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.