Blog

  • Rulindo : Umusaza yishwe n’inka yari avuye kugura imutsinda mu nzira atarayigeza mu rugo #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Nyakanga 2021 ubwo uyu musaza witwa Nkekabahizi Claver yari kumwe n’umugore we bavuye kugura ririya tungo ariko bagera ahantu hari ishyamba iriya nka ishaka kubacika mu gihe umusaza yayitazaga yahise imugusha ahantu habi ahita apfa.

    Ubuyobozi bw’ibanze bwihutiye kumenyesha Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwahise rujyana umurambo w’uriya musaza mu bitaro bya Rutongo kugira ngo ukorerwe isuzuma.

    Ubuyobozi bw’Inzego z’Ibanze muri uriya Murenge wa Tumba, buvuga ko ariya makuru bwayamenye ahagana saa munani z’amanywa mu gihe uriya musaza yapfuye saa saba.

    Jean Bosco Manirakiza uyobora Umurenge wa Tumba, yagize ati 'Urebye icyateye urupfu rwe cyane ni uko yabaye nk’uhunga iyo nka yitura hasi. Birakekwa ko iyo nka yaba yamusunitse amanuka muri iryo shyamba akubita umutwe ku giti, n’ubwo bitaremezwa n’inzobere z’abaganga.'

    Uyu muyobozi yaboneyeho kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera by’umwihariko umugore we kuko yabonye urupfu rw’umugabo we bikaba bishobora kuba byamuhungabanyije.

    Yaboneyeho gusaba abaturanyi b’uyu muryango kuwuba hafi, bakawufata mu mugongo cyane ko ibi bibazo bibaye mu bihe bitoroshye by’icyorezo cya COVID-19.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rulindo-Umusaza-yishwe-n-inka-yari-avuye-kugura-imutsinda-mu-nzira-atarayigeza-mu-rugo

  • Sarpong yanze gusanga bagenzi be mu mwiherero #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kubabarirwa kubera ikibazo cy’imwitwarire mibi yari yagaragaje, rutahizamu wa Yanga, Michael Sarpong wakiniye Rayon Sports, yanze gusanga abandi mu mwiherero bitegura umukino wa nyuma wa FA Cup bazakinamo na Simba SC mu mpera z’iki cyumweru, amakuru avuga ko ari uko yamenye ko n’ubundi azirukanwa.

    Mu ntangiriro z’ukwezi gushize kwa Kamena, nibwo umutoza w’iyi kipe, Nesredine Nabi yasabye ubuyobozi bw’iyi kipe ko buhana abakinnyi barimo Michael Sarpong n’umunyezamu Metacha kubera imyitwarire mibi, aba bakaba barasanganga Lamine Moro mu bihano.

    Mu ntangiriro z’uku kwezi, umuvugizi wa Yanga, Hassan Bumbuli yavuze ko bamwe mu bakinnyi bari bahagaritswe kubera imyitwarire mibi ibihano byarangiye(Sarpong na Lamine Moro), ni mu gihe ikibazo cy’umunyezamu cyo cyari kikirimo kwigwaho. Gusa yanavuze ko Sarpong ngo yababwiye ko afite imvune

    Uyu mukinnyi nubwo yababariwe ngo ntabwo ari kumwe n’abandi mu mwiherero bitegura umukino wa Simba SC mu mpera z’iki cyumweru, ubuyobozi ngo ntibuzi impamvu, ni mu gihe Lamine Moro we yamaze kugera mu bandi.

    Umuvugizi wa Yanga, Hassan Bumbuli yabwiye Global Publishers ko batazi ikibazo Sarpong afite.

    Ati “Sarpong ntabwo aragaruka mu kazi nyuma yo kubabarirwa. Ibyo kumwirukana ntabyo nzi.”

    Amakuru avuga ko uyu rutahizamu umaze gukina umwaka umwe muri 2 yasinye, yamenye ko ari ku rutonde rw’abakinnyi iyi kipe izirukana ari nayo mpamvu yanze gusubira mu bandi, ndetse ngo yanamaze kuyandikira ayimenyesha ko nibamwirukana bazamwishyura ibihumbi 30 by’Amadorali.

    Sarpong Yanga ntabwo izi aho ari

    Source : http://isimbi.rw/siporo/sarpong-yanze-gusanga-bagenzi-be-mu-mwiherero

  • Bitunguranye Byiringiro Lague ashobora kugaruka muri APR nyuma yo gutsindwa igerageza mu Busuwisi #rwanda #RwOT

    Uyu musore wari wasezeye abakunzi ba APR mu minsi ishize ubwo yerecyezaga mu Busuwisi, aho yari yabonye ikipe yitwa Neuchatel Xamax yo mu cyiciro cya kabiri.

    Gusa uyu musore ubwe yitangarije ko yatsinzwe igerageza muri iriya kipe yo mu cyiciro cya kabiri yagombaga kumutangaho akayabo ka miliyoni hafi 130 Frw.

    Nubwo Byiringiro Lague yatsinzwe igerageza ariko yari yakinnye umukino wa gicuti iriya kipe Neuchatel Xamax yari yakinnyemo na FC Thun ndetse ikanayitsinda igitego 1-0.

    Byiringiro Lague utarongeye kugaragara mu yindi mikino y’iriya kipe, yatangaje ko yatsinzwe igerageza muri iriya kipe.

    Hari hamaze iminsi hacicikana amakuru avuga ko iriya kipe yamwifuje kuyikinira mu gihe cy’amezi atandatu ariko APR FC ikabitera utwatsi.

    Mu butumwa Lague yanyijije kuri Instagram yavuze ko ibi bivugwa kuri APR ko yamwimye amahirwe atari byo.

    Ati 'Si ko bimeze, ahubwo amahirwe nabonye ntabwo nayabyaje umusaruro cyangwa ngo nyakoreshe neza. Bivuze ko natsinzwe igeragezwa nari nagiyemo atari APR FC yabigizemo uruhare.'

    Yakomeje agira ati 'Ndizeza abakunzi banjye ko aho bitagenze neza nahabonye, aho imbaraga zanjye nke ziri nahabonye, mbasezeranya ko ngiye gukosora aho bitagenze neza, andi mahirwe nzongera kubona ko nzayabyaza umusaruro.'

    Hatagize igihinduka Byiringiro Lague yazakina Shampiyona y’u Rwanda mu ikipe ya APR FC yanafashije kwegukana igikombe giheruka.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Bitunguranye-Byiringiro-Lague-ashobora-kugaruka-muri-APR-nyuma-yo-gutsindwa-igerageza-mu-Busuwisi

  • RIB yakiriye ikirego cya Mike Karangwa urega Mulindahabi Irene kumuharabika.   #rwanda #RwOT

      Ikibazo cyo cyari cyateye itandukana ry'abahanzi Vestine na Dorcas na Irene Mulindahabi cyongeye kuvugwa mu itangazamakuru ndetse amakuru avuga ko Urwego rw'Ubugenzacyaha rwacyinjiyemo.
      Amakuru atugeraho aravuga ko Urwego rw'Ubugenzacyaha RIB rwakiriye ikirego cya Mike Karangwa urega umujyanama wa Dorcas na Vestine Irene Mulindahabi ibijyanye no kumuharabika, Aya mahari hagati y'aba bombi yatangiye ubwo Irene Mulindahabi ashyira hanze itangazo rimenyesha ko sosiyete yashinze MIE itandukanye n'abahanzi 'Vestine na Dorcas' bakunzwe mu ndirimbo zo guhimbaza Imana.

      Abanyarwanda n'abakunzi b'umuziki benshi ntibishimiye iyi nkuru bitewe n'aho babonaga Irene yari amaze kugeza abo bana mu mwaka umwe ndetse indirimbo zabo zikunzwe n'abatari bake, Umubyeyi wa Vestine na Dorcas yumvikanye ashinja Irene Mulindahabi gukoresha abana be mu nyungu ze, ndetse akabatwara Channel ya YouTube bitangirije, Abantu bakomeje kuyoberwa ufite ukuri, abandi bajya ku ruhande rwa Mulindahabi bamushyigikira akazi yakoze, mu gihe abandi bagiye ku ruhande rw'umubyeyibashinja Mulindahabi ubwambuzi, Murindahabi yumvikanye kuri channel ye ya YouTube avuga akagambane yakorewe ndetse agaragaza n'abakari inyuma ari ho izina Mike Karangwa ryumvikanye muri iki kibazo.

      Mulindahabi yavugaga abagabo babiri ari bo Mike Karangwa na Nzizera Aimable, Kuba inyuma yo gutandukana kwe n'abahanzi yari agejeje ku rwego rwiza kandi bafite ahazaza muri muzika nyarwanda mu ndirimbo zo guhimbaza Imana, N'ubwo uko amasaha yakurikiranaga ariko habonekaga amakuru mashya ndetse n'abantu batanga ibitekerezo bitandukanye, abashyizwe mu majwi byabagizeho ingaruka zirimo kwibasirwa n'abantu batandukanye babita abagambanyi n'abahemu ndetse n'amazina yabo asanzwe akomeye mu myidagaduro nyarwanda arushaho kwangirika, Irene Mulrindahabi mu gihe gito yumvikanye yasubiranye na Vestine na Dorcas, ndetse bakora ikiganiro bari kumwe na mama wabo wirinze kugira icyo atangaza.

      Cyakora n'ubwo imitima ya benshi yiruhukije kubera gukunda aba bana bafite impano kandi barimo kuzamuka neza, Mike Karangwa na we yakoze ikiganiro kigaragaza ko yabeshyewe ndetse aribasirwa mu kibazo avuga ko adafite aho ahuriye na cyo, maze asaba Irene Mulindahabi kumusaba imbabazi bitaba ibyo akamujyana mu butabera, Ibirimo kuba bigaragaza ko Irene Mulindahabi atasabye imbabazi cyangwa ngo bumvikane na Mike Karangwa wamaze gutanga ikirego mu bugenzacyaha, abantu bakaba bakomeje gutega amaso igikurikiraho.

    Source : https://impanuro.rw/2021/07/21/rib-yakiriye-ikirego-cya-mike-karangwa-urega-mulindahabi-irene-kumuharabika/

  • Rubanguka Steve ukinira Amavubi yahinduye iki… – #rwanda #RwOT

    Rubanguka Steve w’imyaka 24 y’amavuko ni umunyarwanda wari umaze umwaka mu ikipe ya AE Karaiskakis yo mu Bugereki gusa kuri iki gicamunsi tariki 20 Nyakanga 2021 yahinduye icyerekezo aho yasinye amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa, atangwaho amafaranga angana na Miliyoni 100 z’Amanyarwanda.


    Rubanguka arwanira umupira n’umukinnyi wa Mozambique 

    Rubanguka Steve aheruka guhamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi yari mu mikino yo gushaka tike y’igikombe cy’Afurika kizabera muri Cameroun, u Rwanda rukaba rwarahuye na Mozambique na Cameroun aho yabanje mu kibuga ku mukino wa Mozambique.


    Rubanguka akiri muri AE Karaiskakis FC mu kiciro cya 2 mu Bugereki 

    Ermis Aradippou FC ni ikipe ikina ikiciro cya mbere muri shipure (Cyprus) ikaba iri ku mwanya wa 12 mu makipe 14 ifite amanota   24  mu mikino 26 aho ubu iri mu kiciro cy’amakipe 8 arwana no kutamanuka.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107776/rubanguka-steve-ukinira-amavubi-yahinduye-ikipe-atanzweho-akayabo-ka-miliyoni-100-107776.html

  • Hashize imyaka 7 yitabye Imana: Juliana Kanyo… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri uyu muhanzikazi yifashishije urubuga rwa Twitter maze agaragaza ko hashize imyaka 7 abuze umuhungu we Keron Raphael Kabuga amwifuriza gukomeza kuruhukira mu mahoro. Yagize ati: 'Nta munsi washira ntagutekereje cyangwa ngo nkukumbure. Ruhukira mu mahoro ndagukunda iteka muhungu wanjye'.


    Yongeyeho ko ubu uyu munsi imyaka ibaye 7 abuze uyu muhungu we witabye Imana azize uburwayi bwa Asthma. Keron Raphael Kabuga wari ufire imyaka 11, yaguye mu biganza bya se Amon Lukwago mu bitaro bya Aga Khan biherereye Nairobi muri Kenya muri Nyakanga 2014.

    Uyu mubyeyi w’imyaka 40 nyuma yo kubura uyu mwana we, yagize umugisha wo kubyara undi muhungu yise Taj.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107773/hashize-imyaka-7-yitabye-imana-juliana-kanyomozi-yavuze-amagambo-akomeye-ku-muhungu-we-yab-107773.html

  • Eddy Kenzo Makasaka Kids imukoreye amateka az… – #rwanda #RwOT

    'Masaka Kids', ni itsinda ry'abana babyina indirimo zitandukanye cyane ingande n'izindi ziba zikunzwe kandi ziba zibyinitse. Mu ndirimbo Masaka Kids bagejeje ku rundi rwego, ni iya Eddy Kenzo yitwa 'Tweyagale', iyi ndirimbo yandikiye amateka nyirayo aho ubu yamaze kuzuza abantu Miliyoni 100 bayirebeye ku rukuta rwa Youtube.


    'Tweyagale', abantu bakunda muzika banayikurikiranira hafi yabanyuze mu matwi k'uburyo bw'amajwi n'amashusho y'aba bana ba 'Masaka kids Africana'. Eddy Kenzo mu byishimo bikomeye yeretse urukundo abantu anabashimira gushyigikira igihangano cye cyesheje agahigo cyikagira Miliyoni 100 kuri Youtube.

    Eddy Kenzo, ubusanzwe ni umuhanzi ukurirwa ingofero muri Uganda no muri Afurika y'iburasirazuba, niwe muhanzi kandi wa mbere ufite abo twakwita abafatabuguzi (Subscribers) benshi k'urukuta rwe rwa Youtube bagera kuri Miliyoni imwe n'ibihumbi Magana arindwi n'imisago. Kuba 'Tweyagale' iciye agahigo kuri youtube birasaba abandi bahanzi gukora udushya mu ndirimbo no gusohora igihangano gikangaranya abanyamuziki muri Afurika kugira ngo bazese cyangwa bakureho agahigo ka Eddy Kenzo.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107768/eddy-kenzo-makasaka-kids-imukoreye-amateka-azatuma-abandi-bahanzi-babira-ibyuya-mu-kuyesa-107768.html

  • Amatsiko ari kugana kumusozo! Igihe kiregere… – #rwanda #RwOT

    Meddy niwe muhanzi nyarwanda 'wa mbere ukunzwe' ku mbuga nkoranyambaga yaba kuri instagram, youtube, facebook n'izindi zinyuranye. Indirimbo ye Slowly iri muri nkeya muri Afrika zabashije guca agahigo ko kurebwa na Miliyoni 50 kandi n'ubu ikaba ikomeje kuzamuka aho igeze kuri Miliyoni 51 z'abamaze kuyumva no kuyireba.

    Mu minsi ishize, aherutse kuzuza abantu bagera ku bihumbi magana arindwi aba icyamamare cya kabiri giciye aka gahigo mu Rwanda kuri instagram. Kwandika ijambo 'Meddy' ku mbuga nkoranyambaga uhita ubona ibisubizo bitagira ingano 'bigaragaza urukundo' afitiwe n'abakunzi b'umuziki.

    Rumwe mu rukuta runyuzwaho amakuru y'iki cyamamare n'abafana be b'akadasohoka bazwi nk'inkoramutima nta kindi gikomeje gucicikana kuri rwo nk'ijambo mpererekanya butumwa rya 'Marry me' indirimbo biteganijwe ko izajya hanze mu bihe bya vuba n'amagambo amwe azumvikamo akaba nk'ayaciweho amarenga.

    Agira ati: 'Ndatecyereza urenze, nsekera mwana nkunda (Oh la la), ngaho ngwino unyegere (yego sha), uri umwamikazi wanjye Sheba, reka mbe, reka mbe uwawe wenyine nzagukunda nguteteshe.'

    'Marry me' akaba atari yo ndirimbo yonyine ikomeje kugaragazwa ko izasohoka yaba n'abafana yaba na Meddy nyir'izina, kuko hari n'indi y'isezerano yagiranye n'umukunzi yitwa 'My Vow' nayo biteganijwe ko izajya hanze mu bihe bya vuba nkuko byemezwa n'uyu muhanzi abinyujije ku rukuta rwe rwa youtube, aho akomeje kuyivugaho byinshi kandi akemeza ko mu gihe  nyacyo abakunzi b'umuziki bazaryoherwa.

    Ubutumwa bwa Meddy avuga ku ndirimbo ye 'My Vow'

    Mu butumwa bwe yagize ati: 'Igihe kiregereje! Isezerano ryanjye, muzaryoherwa naryo.' Avuga ku ndirimbo ze by'umwihariko iyo yise 'My Vow' yakozwe na Lick Lick mu buryo bw'amajwi bigaragara ko irajya hanze mu bihe bya vuba nk'uko nyirubwite akomeje kubitangaza.

    Meddy wamaze gutangaza ko igihe cyegereje agashyira hanze indirimbo zizanyura abatari bacye uhereye kuri ‘My Vow’

    KANDA HANO WIYUMVIRE SLOWLY IKOMEJE KUBICA BIGACIKA WANAKORA SUBSCRIBE KURI CHANNEL YA MEDDY NIBA UTARAYIKORA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107766/amatsiko-ari-kugana-kumusozo-igihe-kiregereje-ubutumwa-bwa-meddy-avuga-ku-ndirimbo-ye-yise-107766.html

  • Umuslay yashatse kwibagisha ngo akurure abagabo birangira ahasize ubuzima. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore w'umushinwa usanzwe ari ikimenyabose ku mbuga nkoranyambaga yagize ibyago umubiri we uhagarika gukora ubwo yarimo kwiyongeresha ibice 3 by'umubiri ku munsi umwe.

    Madamu Xiaoran w'imyaka 33,yahuye n'uruva gusenya ubwo yarimo kwibagisha umubiri we birangira bimuviriyemo urupfu.

    Uyu mugore yakoze amahitamo y'ubwiyahuzi kuko ku munsi umwe yashatse kwibagisha ibice by'umubiri 3 icyarimwe birangira ahasize ubuzima.

    Xiaoran arakunzwe cyane mu Bushinwa kuko akurikirwa n'imbaga y'abantu 130,000 ku rubuga rwo mu Bushinwa rwitwa Sina Weibo.

    Uyu mugore yari yahisemo kwihindura ibice by'umubiri we no kongereshaamabere mu ntara ya Zhejiang ndetse yemera gusinya ku mpapuro zivuga ko ingaruka zamugeraho ntawe ukwiriye kuziryozwa.

    Nyuma yo kubagwa,umubiri we wananiwe gukomeza gukora niko gupfa yishwe no gushaka ubwiza ku buryo bukabije.

    Ivuriro ryakoreraga madamu Xiaoran ryemeye amakosa ryakoze yo kwemerera uyu mugore ibyo yashakaga bituma abayobozi bahita barifunga.

    Umuryango wa nyakwigendera wakamejeje aho uri gusaba ibi bitaro impoazamarira y'ama Yuan 920,000.

    Muri gicurasi nibwo uyu mugore yasuye iri vuriro agirwa inama yo kwibagisha amaboko,mu rukenyerero n'inda ndetse no kongeresha amabere.

    Uyu mugore yemeye gukoresha ibi bintu byose icyarimwe bituma amara amasaha 5 abagwa byatumye nyuma y'iminsi 2 atangira kumva uburibwe budasanzwe no kunanirwa guhumeka.

    Yihutiye kwa muganga igitaraganya ariko nyuma y'umunsi umwe bimwe mu bice by'umubiri we bihagarika gukora byatumye ajyanwa mu bitaro by'indembe.

    Source : https://yegob.rw/umuslay-yashatse-kwibagisha-ngo-akurure-abagabo-birangira-ahasize-ubuzima/

  • Ubushakashatsi bwerekanye uko bigendekera umutima w'umuntu ukunda kunywa ikawa cyane. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubushakashatsi bw'abahanga mu by'indwara z'umutima bwerekanye ko kunywa ikawa bigabanya ibyago byo gutera cyane kwawo.

    Hagendewe ku byavuye mu nyigo yakorewe ku barenga ibihumbi 36 bamaze imyaka itatu banywa ikawa hagasuzumwa n'uko ibyago byo gutera k'umutima byanganaga; hanzuwe ko byagiye bigabanuka.

    Umwarimu muri Kaminuza ya California akaba n'umwe mu bakoze ubwo bushakashatsi, Dr Gregory Marcus, yavuze ko uko umuntu agira akamenyero kunywa ikawa bigenda bimugabanyiriza ibyago byo kuba umutima watera cyane.

    Ati 'Buri gikombe cya ikawa kinyowe by'akamenyero gituma habaho igabanuka rya 3% ku byago byo kuba umutima watera cyane.'

    Iyo nyigo yavuguruje izari zisanzwe zakozwe mu myaka ya kera, zerekanaga ko ikawa yongera ibyago byo gutera cyane k'umutima.

    Marcus yakomeje ati 'Ubusesenguzi bw'inyigo 201 bwagaragaje ko kunywa ikawa mu rugero bigira akamaro cyane kurusha uko byagira ingaruka.'

    Ubwo bushakashatsi bwemeje ko mu bindi ikawa ishobora gufasha umubiri harimo kugabanya ibyago byo kurwara cancer, diabète, indwara z'umutima n'imitsi ndetse n'ibyago byo gupfa muri rusange.

    Source : https://yegob.rw/ubushakashatsi-bwerekanye-uko-bigendekera-umutima-wumuntu-ukunda-kunywa-ikawa-cyane/