Blog
-
U Rwanda rwahaye Abanya-Gaza toni 20 z'ibiribwa – #rwanda #RwOT
Ni ku nshuro ya gatatu u Rwanda rutanze inkunga ku banya-Palestine kuva mu 2023, kuko bwa mbere byari byakozwe mu Ukwakira, inshuro ya kabiri bikorwa mu Ugushyingo 2024.
Iyi nkunga yatanzwe binyuze mu Muryango w'abagiraneza, Jordan Hashemite Charity Organization. Yanyujijwe muri Jordanie, igihugu gihana imbibi na Palestine, kinacumbikiye benshi mu banya-Palestine.
Umwaka wa mbere u Rwanda rwari rwatanze toni 16 z'inkunga y'ibiribwa, ibinyobwa n'imiti. Indi nshuro hatanzwe toni 19 z'ibiribwa (birimo ibigenewe abana), imiti n'ibikoresho byo kwa muganga.
U Rwanda rwatanze inkunga igamije gufasha abaturage bo muri Gaza
Indege ya RwandAir itwara imizigo ni yo yagejeje iyi nkunga muri JordanieSource : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwatanze-toni-20-z-ibiribwa-ku-banya-gaza
-
Mu mafoto: Uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Kazakhstan – #rwanda #RwOT
Ku wa 27 Gicurasi 2025 ni bwo Perezida Kagame yatangiye uruzinduko muri Kazakhstan, ahabereye Ihuriro Mpuzamahanga rya Astana.
Nyuma y'umunsi umwe yagiranye ibiganiro mu muhezo na mugenzi we wa Kazakhstan, Kassym-Jomart Tokayev, bisiga hasinywe amasezerano mu ngeri zirimo umutungo kamere, uburezi, ubushakashatsi mu byerekeye isanzure, ubuhinzi, kongera ingano y'ibicuruzwa bigurishwa hagati y'impande zombi n'ibindi.
Perezida Kagame kandi yasuye Ikigo gikora ibyerekeye isanzure (National Space Center) aherekejwe n'Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Isanzure, (Rwanda Space Agency), Gaspard Twagirayezu.
Perezida Kagame kandi yagejeje ijambo ku bitabiriye Ihuriro Mpuzamahanga rya Astana ryatangijwe ku wa 29 Gicurasi 2025.
Perezida Kagame ubwo yakirwaga ku kibuga cy’indege cya Astana
Ni uruzinduko rwari rugamije gushimangira umubano w’ibihugu byombi
Perezida Kagame yakiriwe mu cyubahiro gihabwa abakuru b’ibihugu
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida Kassym-Jomart Tokayev wa Kazakhstan
Perezida Kagame yakiriwe mu biro by’umukuru w’igihugu cya Kazakhstan byitwa ‘Akorda’
Perezida Kagame yaherukaga muri Kazakhstan mu 2015
Perezida Kagame yakiriwe mu cyubahiro gihabwa abakuru b’ibihugu
Perezida Kagame asuhuza itsinda ry’abayobozi bamwakiriye muri Ak Orda Presidential Palace
Perezida wa Kazakhstan Kassym-Jomart Tokayev asuhuza Alice Uwase, Umuyobozi Mukuru wungirije wa RMB
Perezida Kagame yakiriwe n’itsinda ry’abaririmbyi gakondo bo muri Kazakhstan baririmba ‘Rwanda Nziza’
Perezida Kagame yavuze ko ubufatanye ari ingenzi mu iterambere ry’ibihugu byombi
Impande zombi zagiranye ibiganiro bigamije ubufatanye mu iterambere
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida Kassym-Jomart Tokayev, wa Kazakhstan
Itsinda ry’abayobozi baherekeje Perezida Kagame (uhereye iburyo) Umuyobozi Ushinzwe Ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda mu Biro by'Umukuru w'Igihugu, Mauro De Lorenzo; Umuyobozi Mukuru wa RSA, Gaspard Twagirayezu; Umujyanama wihariye muri Perezidansi, Gatare Francis; Umunyamabanga Mukuru wungirije w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubutasi n'Umutekano, Col Jean Paul Nyirubutama; Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Nduhungirehe Olivier; Amb Charles Kayonga uhagarariye u Rwanda muri Kazakhstan, akagira icyicaro i Ankara muri Turikiya; Umuyobozi Mukuru RAEB, Lassina Zerba; Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RMB, Alice Uwase na Irene Zirimwabagabo, Umunyamabanga wihariye wa Perezida Kagame
Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz, Alice Uwase n’Umuyobozi muri Kazakhstan bamaze gushyira umukono ku masezerano y’imikoranire
Hasinywe amasezerano y’ubufatanye mu bya dipolomasi. Ku ruhande rw’u Rwanda yasinywe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe
Akorda ituyemo kandi ikoreramo Perezida wa Kazakhstan, yubatswe mu gihe cy’imyaka itatu, itangira gukorerwamo mu 2004
Umuturage wa Kazakhstan yinjiza arenga ibihumbi 13$ ku mwaka
Astana ni wo mujyi wa kabiri munini muri Kazakhstan, nyuma ya Almaty yahoze ari umurwa mukuru
Perezida Kagame yasuye Ikigo cya Kazakhstan gikora ibyerekeye isanzure (NSC) yerekwa imikorere yacyo
Ubukungu bwa Kazakhstan bushingiye ku mutungo kamere (ibikomoka kuri peteroli na gaz)
Perezida Kagame yasuye National Space Center ya Kazakhstan
Perezida Kagame yasobanuriwe imikorere ya NSC
National Space Center ikorerwamo ubushakashatsi mu bya siyansi, ibishushanyombonera n’ibindi
Perezida Kagame yasuye iki kigo ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Space Agency, Twagirayezu Gaspard
Hanagenzurirwa raporo z’ibigo by’ubushakashatsi
Perezida Kagame n’itsinda ryamuherekeje basobanuriwe byinshi bikorerwa muri iki kigo
Amafoto: Village Urugwiro
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uruzinduko-rwa-perezida-kagame-muri-kazakhstan-mu-mafoto
-
'Rwanda Polytechnic' yatanze impamyabushobozi ku barenga 4500 (Amafoto) – #rwanda #RwOT
Yabigarutseho mu muhango wo gutanga impamyabushobozi kuri aba banyeshuri wabereye muri BK Arena. Byari ku nshuro ya munani iri shuri rishyira ku isoko ry'umurimo abaryizemo.
Rwanda Polytechnic ifite amashami umunani arimo IPRC Gishari College, IPRC Huye, IPRC Karongi, IPRC Kigali, IPRC Tumba, IPRC Musanze na IPRC Ngoma.
Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente, yashimangiye ko amashuri ya tekinike, imyuga n'ubumenyingiro agira uruhare rukomeye mu iterambere ry'Igihugu kandi ko Rwanda Polytechnic iri kugira uruhare rugaragara.
Ati 'Kimwe mu by'ingenzi dushyize imbere muri NST2 ni uguteza imbere uburezi bw'ubumenyingiro buzadufasha kwihutisha iterambere ryacu rituganisha kuba igihugu gifite ubukungu bwubakiye ku bumenyi.'
Yakomeje ati 'Kugira ngo tuzabigereho biradusaba gukomeza kuzamura urwego rw'ubumenyi ariko dufite n'inganda nyinshi cyane zizadufasha kugira ngo tubone akazi.'
Yashimangiye ko guteza imbere imyuga na tekinike ari inkingi ikomeye izafasha igihugu guteza imbere ubukungu bwacyo.
Minisitiri w'Intebe Dr. Ngirente kandi yongeye kwibutsa ko amasomo y'imyuga tekenike n'ubumenyingiro atagenewe abahungu gusa, ahamagarira n'abakobwa gukomeza gutinyuka bakayagana kuko byagaragaye ko atanga umusaruro mu bukungu bw'igihugu.
Yashimye uko abanyeshuri bo muri Rwanda Polytechnic babashije gukora imodoka y'amasiganwa 'cross car' bwa mbere muri Afurika mu mpera z'umwaka ushize.
Ubuyobozi bwa RP butangaza ko mu igenzura bakoze ku banyeshuri barangije amasomo mu mu 2024, basanze 70% bafite icyo bakora.
Barimo 59% bahise babona akazi, mu gihe 11% bakomeje amasomo mu byiciro byisumbuye cyangwa bakaba bari mu kwimenyereza umwuga.
Muri aba kandi harimo 18% bihangiye imirimo ku buryo bashobora kwinjiza nibura ibihumbi 400 Frw ku kwezi.
Umuyobozi Mukuru w'Ishuri Rikuru ry'Imyuga n'Ubumenyingiro (RP), Dr. Sylvie Mucyo, yagaragaje ko aba banyeshuri barangije amasomo, bafite ubushobozi n'ubumenyi mu kugira uruhare mu gushaka ibisubizo no guhanga udushya tuganisha ku iterambere.
Yabasabye gukomeza kurangwa n'imyitwarire myiza, indangagaciro nziza ndetse guharanira kugira uruhare mu iterambere ry'Igihugu muri rusange.
Umunyeshuri wavuze ahagarariye abandi, Sandrine Uwase Habimana, yashimye ko u Rwanda rushyize imbere ubukungu bushingiye ku bumenyi, rukaba igihugu kiri kwihuta mu iterambere kandi ntawe usigaye inyuma.
Umuyobozi Mukuru wa Irembo, Israel Bimpe, yasangije abarangije amashuri, urugendo rwe rwumuganishije ku kuyobora icyo kigo abasaba kudacika intege.
Minisitiri w'Uburezi, Nsengimana Joseph, yavuze ko uburezi ari yo nkingi izatuma u Rwanda rugera ku iterambere rwifuza.
Yasabye abanyeshuri barangije amasomo yabo gukomeza guharanira kuba imbere no kugira uruhare rugaragara mu gushaka ibisubizo ku bibazo sosiyete igihura na byo.
Abarangije amasomo basabwe gukomeza kurangwa n’indangagaciro nzima
Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yavuze ko uburezi ari yo nkingi izatuma u Rwanda rugera ku iterambere rwifuza
Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yavuze ko amashuri ya tekinike atejwe imbere bigira ingaruka nziza ku bukungu bw’igihugu
Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard, yasabye abarangije amasomo kugira uruhare mu iterambere
Abarenga 4500 bize imyuga na tekinike bahawe impamyabushobozi
Ubwo Juno Kizigenza yaririmbaga zimwe mu ndirimbo ze zikunzwe n’abatari bake
Umuyobozi Mukuru wa Irembo, Israel Bimpe, yasangije abarangije amashuri ibyo bakwiye kwitondera
Ibyishimo byabarenze bitera hejuru
Umuyobozi Mukuru wa Irembo, Israel Bimpe, yasangije abarangije amashuri, urugendo rwe rwumuganishije ku kuyobora icyo kigo abasaba kudacika intege
Umuhanzi Juno Kizigenza yataramiye abitabiriye ibi birori
Ababyeyi bari bagiye gushyigikira abana babo
Abanyeshuri barangije amasomo barenga 3560
Abanyeshuri bishimira intambwe bateye
Hari abafataga amafoto y’urwibutso
Abanyeshuri bishimiye kwerekeza ku isoko ry’umurimo
Abakobwa bahamagariwe kwitabira ku bwinshi amashuri y’imyuga na tekinike
Abanyeshuri bagaragaje ko biteguye gutanga umusanzu wabo
Amashuri ya tekinike yagaragajwe nk’inkingi ikomeye mu iterambere ry’igihugu
Abanyeshuri bishimiye gusoza amasomo
Umuyobozi Mukuru w'Ishuri Rikuru ry'Imyuga n'Ubumenyingiro (RP), Dr. Sylvie Mucyo, yerekanye ko abarangije umwaka ushize babonye akazi ku kigero cya 70%
Umuyobozi Mukuru wa RP, Mucyo Sylvie, yasabye abarangije gukomeza kurangwa n’indangagaciro nzima
Ubwo abanyeshuri banyuranye bageraga kuri BK Arena ahabereye ibirori byo guhabwa impamyabushobozi
Abanyeshuri baje bagaragiwe n’ababyeyi babo
Abarangije amasomo yabo bifurije ishya n’ihirwe ku isoko ry’umurimo
Ibyishimo byari byose kuri aba banyeshuriAmafoto: Kwizera Herve
-
Rwabuze gica hagati y'Umunyamakuru Piers Morgan na Ambasaderi wa Israel – #rwanda #RwOT
Morgan ni umwe mu banyamakuru bo mu Bwongereza bamaze igihe banenga Israel ku ntambara yashoye muri Gaza. Asanzwe anengwa cyane ku bwo kutorohera abatumirwa be, akababaza ibibazo ariko ntabahe umwanya wo gusubiza.
Yamubajije ibibazo agaragaza ko Israel imaze imyaka ibiri mu ntambara, ko icyo yashakaga kugeraho itakigezeho, ko ahubwo iri kwica abana.
Ati 'Mumaze kwica abana bangahe?'
Hotovely ati 'Piers, Israel ntabwo iri kwica abana', undi ati 'ndakubaza ni bangahe?', Ambasaderi ati 'Israel ntabwo iri kwica abana, Hamas ikoresha abana nk'intwaro'.
Piers yakomeje aramubwira ati 'mubica umunsi ku wundi', Ambasaderi afatwa n'umujinya atangira kuzunguza umutwe.
Yongeye aramubwira ati 'amagambo yawe ameze nk'igitutsi', undi ati 'oya ntabwo ariko biri'. Piers yahise yongera aramubwira ati 'ukuri ni uko muri kwica abana' maze Ambasaderi yongera kumusubiza ko Hamas ariyo yica abana bana kuko ibikingira ku rugamba.
Ati 'Piers, nakubaza ikintu? Waba usobanukiwe n'ibijyanye n'amategeko mpuzamahanga? […] Israel ntabwo yica ku bushake abana, ibyo birego uhora ubivuga buri munsi, ni ibuhuha, kandi ubizi neza ko turi igihugu kigendera kuri demokarasi, cyita ku burenganzira bwa muntu mu gihe Hamas yitwaza abana kandi ibyo urabizi'.
Piers yageze aho avuga ko yemera ko Hamas ifite ubugome ndengakamere, Ambasaderi aramusubiza ati 'Rero dufashe gutsinda uru rugamba' undi amubaza impamvu azi umubare w'ibyihebe bya Hamas bimaze kwicwa ariko akaba atazi umubare w'abana bapfiriye muri iyi ntambara.
Ati 'Kuki uzi umubare umwe ukaba utazi undi?', undi aramusubiza ati 'ntabwo twigeze tugaba ibitero tugamije kwibasira abasivile, ahubwo biba bigamije ibyihebe.'
Piers Morgan na Ambasaderi Tzipi Hotovely bateranye amagambo rubura gica -
Perezida Kagame yagaragaje isomo u Rwanda rwakuye mu gutereranwa n'amahanga – #rwanda #RwOT
Ni ubutumwa yatanze ubwo yari yitabiriye Ihuriro Mpuzamahanga rya Astana (Astana International Forum), riri kubera mu Mujyi wa Astana muri Kazakhstan.
Ni ihuriro ryatangiye kuba mu 2008 ariko mu 2023 rihindurirwa izina ndetse n'ingingo ziganirwaho zirushaho kwaguka.
Rihuriza hamwe abakuru b'ibihugu, ba rwiyemezamirimo, inzobere mu bumenyi, n'imiryango mpuzamahanga, baganira ku bibazo bikomereye Isi mu bijyanye n'umutekano, politiki mpuzamahanga, ingufu, imihindagurikire y'ikirere, n'iterambere ry'ubukungu.
Iry'uyu mwaka byateganywaga ko rizitabirwa n'abarenga 5000 bo bihugu birenga 50.
Perezida Kagame yavuze ko nyuma yo gutereranwa n'Isi, u Rwanda rwari rwabaye umuyonga rwatangiye kwishakamo ibisubizo byo kwiyubaka ruhereye ku busa.
Ati 'Ni bwo twatangiye kwisuganya, tugerageza kubaka twishakamo ibisubizo, buri wese agatanga uruhare rwe ndetse tugerageza kwiremamo icyo cyizere, ari na cyo cyadufashije kubaka ibigo byagombaga guhaza ibyifuzo by'abaturage.'
Icyakora nubwo u Rwanda rwishatsemo ingufu zo kwiteza imbere no kwiyubaka, Perezida Kagame yagaragaje ko ibyo bitabujije Abanyarwanda gufatanya n'ab'abandi ku Isi na cyane ko abafatanyabikorwa n'inshuti z'u Rwanda barushyigikiye cyane.
Ati 'Icyakora ubwo bufasha ntibwagombaga kugira icyo bumara cyangwa ngo butange umusaruro iyo twe ubwacu tutunga ubumwe ngo dutange uruhare rwacu.'
Mu myaka 31 ishize u Rwanda rwiyubatse mu buryo bugaragara. Nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubukungu bw'u Rwanda bwaganyutseho 50%.
Nko mu 1995, ingengo y'imari y'u Rwanda yari miliyari 56 Frw kandi ubwo inkunga z'amahanga zirenga 90% byayo. Mu mwaka wa 2025/2026 ingengo y'imari yageze kuri miliyari 7.032,5 Frw, ugereranyije na miliyari 5.816,4 Frw yo mu ngengo y'imari ivuguruye ya 2024/2025.
U Rwanda kandi ntabwo rwirengagije ubufatanye mpuzamahanga aho nk'ubu rufite ambasade 49 zikurikirana inyungu zarwo mu bihugu 147 byo ku Isi.
Ikindi ni uko ibihugu 45 bifite ba ambasaderi bafite icyicaro mu Rwanda, rukaba n'umunyamuryango mu miryango mpuzamahanga irenga 200.
Ubufatanye bwa hafi ni ubuheruka bw'u Rwanda na Kazakhstan, aho ibihugu byombi byasinye amasezerano atandukanye, nyuma y'uruzinduko Perezida Kagame ari kugirira muri iki gihugu cyo muri Aziya.
Ni ubufatanye mu nzego zirimo ibya dipolomasi, ikoranabuhanga, uburezi, ubuhinzi, ibijyanye n'imari ndetse n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro by'umwihariko Kazakhstan igiye kujya itumiza Beryllium ituruka mu Rwanda.
Perezida Kagame yagaragaje ko inkunga u Rwanda rwahabwaga ntacyo zari kumara iyo zisanga Abanyarwanda batunze ubumwe
Ihuriro Mpuzamahanga rya Astana ryitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma
Ihuriro Mpuzamahanga rya Astana rizamara iminsi ibiri
Perezida Kagame mu bitabiriye Ihuriro Mpuzamahanga rya Astana -
AMAHEREZO Y'ABABILIGI N'ABARUNDI MU BIBAZO BYA DRC NI AYAHE ? #rwanda #RwOT
Ubwo Abarundi bajyaga muri CONGO bagiye, bagiye gufatanya n'abandi banyamuryango ba EAC bari boherejwe muri CONGO ; icyo gihe M23 yabahaye zone nini bari barafashe. Abarundi icyo bakoze bahamagaye za FARDC, FDLR , Mai Mai, ba wazalendo n'abandi bafatanya mu nshingano TSHISEKEDI yifuzaga; bidatinze batangira kwica abatutsi muri Kivu ; abaturage bahuruza M23 irabatabara irwanya izo ngabo zose .
Tshisekedi yasabye u Burundi kongera imbaraga zo kumutabara amwizeza kumuha byose ; u Burundi bamwoherereza battalion 17, zigeze muri CONGO; M23 irazishwanyaguza. Tshisekedi ntiyashirwa azana ingabo za SADEC ( South Africa, Malawi na Tanzania) barwana na M23; M23 irabatsinda.
Yashatse ingabo z'abanyekongo aziha intwaro nyinshi zihagije, aziha amahugurwa menshi ahagije azohereza kurwanya M23 ziratsindwa , yongeyeho FDLR abaha ibikoresho bihagije, abaha imyambaro myiza, abaha n'imishara abahoreza kurwanya M23 baratsindwa
Tshisekedi n'abandi bayobozi b'izi ngabo bati reka twifatanye twese hamwe na MONUSCOÂ dutere ka M23 ; barabikora maze M23 irabakubita ihita ifata Goma.
Igihe bahugiye muri ibyo Red Tabara itera u Burundi ; ubuyobozi bw'uburundi bushyira induru ku mu munwa Bati: u Rwanda nirwo rufasha Red Tabara.

Izi ngabo zose bariyandayanze bagerageza kurasa u Rwanda ariko barananirwa.
Muri Dipolomasi; Ububiligi bwasezeranije Tshisekedi ko buzakora ibishoboka byose u Rwanda rugahabwa ibihano mpuzamahanga ndetse rugakomatanyirizwa ku isi hose ; maze Tshisekedi na Muyaya bandika inyandiko zuzuyemo ibinyoma bisebya u Rwanda babiha minisitiri w'ububanyi n'amahanga bwa Ababiligi Prévot; ariko mu rugendo rwe aza guhura n'uruva gusenya.
Ubwo Prévot yageraga mu Burayi hose baramubwiraga bati : umuryango wa SADEC na East Africa bemeje imishyikirano hagati y'u Rwanda na CONGO hamwe na CONGO na M23 ndetse Union Africain bemeje abazahagarira iyo mishyikirano waretse tukaba dutegereje ikizavamo ? Prévot ati : Oya ndifuza ko u Rwanda rufatirwa ibihano. Abo mu bihugu by'I Burayi yabaga yagiye kureba bati: genda tuzabireba.
Maze Ububiligi bugira ibindi byago bikomeye ; mu gihe U bubiligi bukiri muri ayo; Doha hatangira imishyikirano ya leta y'u Rwanda na leta ya Congo ndetse Niya Leta ya Congo na M23 ; Imigambi yose Ububiligi bwari bufite yo gusenya no gusabira urwo gupfa u Rwanda icecekera aho.
TRUMP ari nawe uha amategeko ibihugu by'I Burayi aba ahamagaje imishyikirano ya Leta y'u Rwanda niya leta Congo ategeka ko na M23 iganira na Leta Congo; yemera kuzakurikiza imishyikirano yose y'abanyafurika.
Â
Ariko umubiligi ntiyashirwa, abwira Tshisekedi ati ndagufasha kubona imbunda nyinshi ariko sinkuha abasirikare byadukoraho gusa nzagufasha gushishikariza abazagufasha ; akusanya interahamwe zose ziri mu bihugu by'amajyepfo y'afurika n'ahandi ku isi babazana Mu Burundi aho bitegura kwambuka muri DRC, yikoza I Burundi n'ibindi bihugu asabira Tshisekedi inkunga ngo baburizemo amasezerano y'amahoro ya DOHA.
Nubwo Leta y'u Burundi n'Ababiligi barajwe ishinga no gusenya u Rwanda ni ikibazo gikomeye bafite cyo kutigira ku mateka y'ahahise ku ngabo z'u Rwanda ; U Rwanda kuva rwabaho ntirutsindwa kandi n'abarurwanya uyu munsi barabizi kuko ingabo z'u Rwanda nizo zakuyeho ingoma y'igitugu ya Habyarimana yakoraga genocide yakorerwaga abatutsi mu 1994, nizo ngabo zakuyeho umunyagitugu Mobutu, banesha ku manywa y'ingabo z' inyeshyamba zo muri centre Africa zari zarananiye Abafaransa n'abacancuro b'i Burayi
Nizo ngabo zirukanye inyeshyamba zo muri Mozambique zari zananiye ingabo za Mozambique, abacancuro b'i Burayi ni ingabo za SADEC, ni nazo ngabo zarinze umupaka w'u Rwanda I Rubavu ubwo ingabo za FARDC, FDLR, ABARUNDI , Abacancuro , Mai Mai, ba wazalendo n'abandi bari Goma bose barahiye gutera u Rwanda ndetse birageragezwa ariko nta na centimeter bateye ku butaka bw'u Rwanda; amaherezo y'u Burundi n'Ababiligi ni ugutsindwa uruhenu.
The post AMAHEREZO Y'ABABILIGI N'ABARUNDI MU BIBAZO BYA DRC NI AYAHE ? appeared first on RUSHYASHYA.
-
Inzira izafasha u Rwanda kurema abahanga miliyoni mu bya 'coding' – #rwanda #RwOT
Ni mu gihe abandi ibihumbi 500 bazahabwa amahugurwa ahanitse ku ikoranabuhanga.
Hazibandwa ku rubyiruko kuko ruri kuzamuka ku muvuduko uri hejuru, aho imibare y'ibyavuye mu ibarura rusange rya 2022 yerekana ko umubare w'urubyiruko rufite munsi y'imyaka 30 ugera kuri 65,3%.
Bijyanye n'uko ahazaza h'iterambere ry'Isi hashingiye ku iterambere ry'ikoranabuhanga. Nk'agaciro k'isoko ryo gukora porogaramu za mudasobwa kazagera kuri miliyari 1.000$ bitarenze 2028.
Banki y'Isi igaragaza ko urwego rw'ikoranabuhanga mu 2022 rwari rwihariye 15,5% by'umusaruro mbumbe w'Isi.
Bivuze ko niba umusaruro mbumbe w'Isi mu 2022 wari miliyari ibihumbi 105$, urwo rwego rwari rwihariye miliyari ibihumbi 16$.
Imibare igaragaza kandi ko gushyira imirimo ku ikoranabuhanga imwe ikajya yikora (automation) bigizwemo uruhare n'abahanga muri coding bishobora kuzamura umusaruro kugera kuri 40%.
U Rwanda rwabibonye kare maze rushyiraho gahunda izwi nka '1 Million Rwandan Coders (1MRC)'.
1MRC ikurikiranwa n'Inama igamije ikoranabuhanga ridaheza (Digital Inclusion Council: DIC) ku bufatanye na Minisiteri y'Ikoranabuhanga.
Uyu muhigo uzafasha mu kuziba icyuho kijyanye n'ubumenyi mu by'ikoranabuhanga, guhanga imirimo n'indi mishinga iri mu cyerekezo 2050, aho u Rwanda ruzaba rubarizwa mu bihugu bikize.
Intego ni ukubakira Abanyarwanda ubushobozi mu bumenyi bukenewe mu by'ikoranabuhanga, cyane muri iyi Si ikataje mu ikoranabuhanga no kugira u Rwanda igicumbi cy'impano mu by'ikoranabuhanga.
Uretse kurema abaganga, bizafasha no mu kwimakaza udushya mu mirimo itandukanye, no guteza imbere ubukungu bw'u Rwanda bushingiye ku ikoranabuhanga.
Ni gahunda ya leta kandi izafasha mu guhanga imirimo byibuze itari munsi y'ibihumbi 250 buri mwaka. Byose bizagerwaho iryo koranabuhanga ribigizemo uruhare rufatika.
Ifite icyo ivuze ndetse ikenewe mu Rwanda kuko nk'ubu ubushomeri mu rubyiruko rugeze kuri 18,8% bigatizwa umurindi n'uko rwinshi muri rwo nta bumenyi bwifuzwa ku isoko ry'umurimo rufite.
Ikindi ni uko u Rwanda rwiyemeje guha abaturage barwo bari mu gihe cyo gukora bagera kuri miliyoni 8,3, ubumenyi bukenewe ku ku isoko.
Aha ruzaba ruri mu bya mbere byahanze imirimo myinshi, himakazwa imirimo ishingiye ku dushya dutanga ibisubizo ku bibazo abaturage baba bafite ariko hanazamurwa ibijyanye no kwihangira imirimo.
Nubwo ari gahunda idaheza ariko igenewe cyane abari hagati y'imyaka 18 na 35, ibigo mpuzamahanga by'ikoranabuhanga n'abashoye imari mu rwego rw'ikoranabuhanga mu Rwanda.
1MRC izashyirwa mu bikorwa mu buryo butandukane binyuze mu gufasha abantu kubona aho bakura ubumenyi mu by'ikoranabuhanga hatangwa amahugurwa atandukanye, gutanga amasomo atangirwa impamyabushobozi, imenyerezamwuga n'amahirwe y'imirimo ijyanye n'ikoranabuhanga hifashishijwe abafatanyabikorwa batandukanye.
Umwe mu bafatanyabikorwa bari gufasha kugira ngo hahunda ya 1MRC igerweho ni TeKnowledge, ikigo cyibanda ku guteza imbere serivisi z'ikoranabuhanga by'umwihariko iry'ubwenge buhangano, umutekano mu bijyanye n'ikoranabuhanga n'ibindi.
Ubwo yavugaga kuri iyi gahunda, umuyobozi muri iki kigo gifite amashami 19 mu Isi, Yvankester Amaife, yavuze ko mu Rwanda yahabonye ubushake mu bijyanye no kwimakaza ikoranabuhanga uhereye ku nzego zo hasi.
Ati 'Muri TeKnowledge tuzi neza uburyo gushora imari mu kubakira abantu ubushobozi mu bumenyi bw'ikoranabuhanga byafasha mu kugera ku musaruro uhambaye. Ni yo mpamvu 1MRC yanyemeje, ni uguha ibihumbi by'ababyiruka uburyo bwo kubyaza umusaruro amahirwe ahari. Izingiro ry'ahazaza mu bijyanye n'impano mu by'ikoranabuhanga riri mu Rwanda. Dutewe ishema no kuba turi hano.'
Umuyobozi ushinzwe imishinga mu Muryango Mpuzamahanga wita ku Murimo, Fatima Elsanousi, yavuze ko impinduramatwara mu bijyanye n'ikoranabuhanga igamije guteza imbere abaturage, hitabwa ku bushobozi no gutegura uko ahazaza h'umurimo hazaba hameze.
Ati 'Ni inkingi mwikorezi mu kubakira urubyiruko ubushobozi, rugahabwa ubumenyi bukenewe kugira ngo rugire uruhare mu guteza imbere ubukungu bushingiye ku ikorwanabunga.'
Elsanousi yagaragaje ko ILO izirikana akamaro ko guteza imbere ikoranabuhanga mu kwimakaza umurimo unoze, udaheza ndetse unahesha agaciro abawukora.
Ati 'U Rwanda rukomeje kugarahaza ko ruyoboye muri ibi bintu bigizwemo uruhare na gahunda ya 1MRC ifasha abantu kubona ubumenyi bujyanye n'ikoranabuhanga.'
Mu myaka itanu iri imbere u Rwanda ruzaba rufite abahanga mu bya coding barenga miliyoni -
Rubavu: I&M Bank Rwanda PLC yatanze Miliyoni 23 Frw zizafasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT
Muri iyi miliyoni 23 Frw harimo Miliyoni 18 Frw zizakoreshwa mu gutera ingabo mu bitugu abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 16 no mu gutunganya ubusitani bwo ku Rwibutso rwa Komine Rouge, mu gihe izindi Miliyoni 5 Frw zizakoreshwa mu micungire y'imyanda rusange no gushyigikira gahunda y'isuku mu mujyi wa Rubavu.
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Rubavu, Mbarushimana Gerard yavuze ko inkunga y'amafaranga bagenewe na I&M Bank Rwanda PLC izabafasha mu rugendo rwo kwiyubaka no kubungabunga amateka ya Jenoside.
Ati 'Inkunga duhawe na I&M Bank Rwanda PLC ni urugero rwiza rwo kwiyubaka no guteza imbere abarokotse Jenoside mu rugendo barimo rwo kwiyubaka kandi izadufasha kubungabunga amateka yo ku Rwibutso rwa Komine Rouge.'
Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda PLC, Mutimura Benjamin, yavuze ko kwifatanya n'abarokotse Jenoside kwibuka ari inshingano no guharanira amahoro kugira ngo Jenoside ntizongere kubaho ukundi.
Ati 'I&M Bank Rwanda PLC n'ikigo cy'imari ariko dufite inshingano ngari zo kwifatanya n'abanya-Rubavu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Kwibuka no gushima ubutwari bw'abayihagaritse, aho twaje kubafasha mu rugendo barimo rwo kwiyubaka tubabwira ngo bakomere kandi bakomeze gutwaza.'
Yakomeje avuga ko I&M Bank Rwanda PLC ishimira ubutwari bw'Abarokotse, ndetse aboneraho kubasaba gukoresha neza inkunga bahawe kugira ngo izabafashe kuva ku rwego rumwe bajya ku rundi.
Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya I&M Bank Rwanda PLC, Nikhil Rustam Hira, yavuze ko inkunga batanze ari iyo gutera ingabo mu bitugu, ndetse anabizeza ko ubufatanye bwa I& Bank Rwanda Plc n'Akarere ka Rubavu butazarangira.
Ati 'Ubufatanye bwa I& Bank Rwanda PLC n'Akarere ka Rubavu ntibuzarangira, niyo mpamvu twaje kubatera ingabo mu bitugu, tunaboneraho gushimangira uruhare rwacu kugira ngo Igihugu kibemo ubumwe.'
Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper yashimye uruhare rwa I&M Bank Rwanda PLC mu gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati 'Twishimiye uruhare rwa I&M Bank Rwanda PLC rufatika, ibi byose bisobanuye ubumwe kuko iyi nkunga iradufasha gukomeza kongerera agaciro Urwibutso rwa Komine Rouge no gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi gukomeza kwiyubaka, turayirebera kandi mu gusubiza agaciro abari barakambuwe.'
Abakozi ba I&M Bank Rwanda PLC basobanuriwe amateka y’Urwibutso rwa Komine Rouge
Abayobozi b’iyi banki kandi bashyize indabo ku mva
Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda PLC, Mutimura Benjamin yavuze ko kwifatanya n'abarokotse Jenoside kwibuka ari inshingano no guharanira amahoro kugira ngo Jenoside ntizongere kubaho ukundi
I&M Bank Rwanda PLC yageneye Akarere ka Rubavu Miliyoni 23 Frw zo gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
I&M Bank Rwanda PLC yageneye Akarere ka Rubavu Miliyoni 10 Frw zo gutunganya ubusitani ku rwibutso rwa Komine Rouge -
Impungenge z'u Rwanda kuri 80% by'imyanda ikomoka ku bikoresho by'ikoranabuhanga itari ahabugenewe – #rwanda #RwOT
Ni ingingo yagarutsweho mu bukangurambaga bwatangijwe na Enviroserve Rwanda bwiswe 'Kusanya E-Waste' buhuriweho n'inzego zinyuranye zirimo Minisiteri y'Ibidukikije, Minisiteri y'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, GIZ Rwanda n'abandi batandukanye.
Ubu bukangurambaga bwatangirijwe i Kigali ku wa 28 Gucurasi 2025 bugamije gushishikariza Abaturage kurushaho kuvangura imyanda y'ikoranabuhanga n'iy'ibikoresha amashanyarazi n'indi isanzwe, kuko yo igomba kujyanwa ahabugenewe.
Umuyobozi Mukuru wa Enviroserve Rwanda, Mbera Olivier yavuze ko mu Rwanda bafite amakusanyirizo mu turere 24, aho ibikoresho by'ikoranabuhanga n'ibikoresha amashanyarazi bikurwa, bikajyanwa mu Bugesera ahari uruganda rubitunganya.
Yavuze ko ibihagejejwe bivangurwa bimwe bikanagurwamo ibindi bikoresho, ibindi bigatwikwa mu buryo burengera ibidukikije ariko ko umubare w'abaturage babyitabira ukuri muto.
Ati 'Turabizi ko abaturage baba bafite ibikoresho bitagikora mu ngo zabo nk'amapasi, amafirigo, amatelefone n'ibindi bishobora kubateza indwara, bigahumanya abana babikinisha cyangwa bigahumanya ibidukikikije. Ntabwo dushaka ko mubizana kuko bishobora kubateza ibyago ahubwo bigomba kugera ahabugenewe bikanagurwa.'
Mbera yongeyeho ko buri mwaka Enviroserve ibasha kunagura no gutunganya toni ziri hagati ya 1000 na 2000 ku mwaka kandi ko bingana na 80% by'imyanda yose ikomoka ku bikoresho by'ikorabahanga n'ibikoresha amashanyarazi iri mu Rwanda.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Iradukunda Yves yavuze ko u Rwanda nk'Igihugu kiri gukataza mu ikoranabuhanga ari ngombwa cyane kwita ku micungire y'imyanda irikomokaho.
Ati 'Mu gihe dukomeje gutera imbere mu ikoranabuhanga tugomba no gufata inshingano zo kumenya kubungabunga ibidukikije rishobora kwangiza. Gukusanya ni intambwe y'ingenzi mu iterambere ry'ikoranabuhanga itwibutsa ko mu gihe turikoresheje neza tuba tubungabunga ubuzima bwacu, ibidukikije ndetse n'ejo hazaza.'
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ibidukijije, Dr Cyiza Béatrice yavuze ko ubwo bukangurambaga bwo kwita ku myanda y'ikoranabuhanga n'ibikoresha amashanyarazi bumaze igihe ariko ko imibare igaragaza ko abaturage bagisabwa kuzamura imyumvire mu kubyitaho.
Ati 'Kuva mu 2016 twasohoye politiki yo gukusanya neza imyanda ikomoka ku bikoresho by'ikoranabuhanga ndetse mu 2018 hajyaho Enviroserve ndetse hagenda hajyaho n'andi mabwiriza. […]. Turi kugenda twitabira ikoranabuhanga ni byiza ariko se nyuma yaho dukora iki?. Ni ikintu tugomba guhera ubu tukamenya icyo gukora kuko ikoranabuhanga rikomeje kugenda ritera imbere.'
Dr. Cyiza yongeyeho ko muri Afurika hinjira amatoni menshi y'ibikoresho by'ikoranabuhanga harimo n'ibyakoze bidacungwa neza ku buryo abantu bakwiye gutekereza kabiri mu gucunga imyanda ibikomokaho kuko ihinduka uburozi mu gihe runaka kandi ishobora gukurwamo ibindi bikoresho ahubwo.
Hagaragajwe akamaro ko gukusanya imyanda ikomoka ku bikoresho by’ikoranabuhanga
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ibidukijije, Dr Cyiza Béatrice, yavuze ko imibare igaragaza ko abaturage bataritabira ku rugero rwiza gukusanya imyanda y’ibikoresho by’ikoranabuhanga
Umuyobozi Mukuru wa Enviroserve Rwanda, Mbera Olivier yavuze ko abaturage batarumva neza ibijyanye no gukusanya iyi myanda
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Iradukunda Yves yavuze ko u Rwanda nk'Igihugu kiri gukataza mu ikoranabuhanga ari ngombwa cyane kwita ku micungire y'imyanda irikomokaho