Blog

  • Agakiriro ko ku Gisozi kafashwe n'inkongi y'umuriro (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Amakuru IGIHE ifite ni uko iyi nkongi yatangiye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu ahagana Saa Kumi n'Igice z'igitondo.

    Abari aho ibi byabereye bavuga ko habanje gushya inyubako zicururizwamo ibitanda n'ibindi bikorwa mu mbaho ziri ku muhanda.

    Icyateye iyi nkongi yangije igice kingana na kimwe cya kabiri cy'aka gakiriro kose ntikiramenyekana.

    Kugeza ubu nubwo Polisi yatangiye ibikorwa byo kuzimya, umuriro uracyari mwinshi. Amakuru ahari avuga ko nta muntu waguye muri iyi nkongi.

    🚨𝐀𝐌𝐀𝐊𝐔𝐑𝐔 𝐌𝐀𝐒𝐇𝐘𝐀🚨

    Agakiriro ku Gisozi kibasiwe n’inkongi ikomeye y’umuriro. pic.twitter.com/o2KaQkfchC

    — IGIHE (@IGIHE) May 30, 2025

    🚨𝐀𝐌𝐀𝐊𝐔𝐑𝐔 𝐌𝐀𝐒𝐇𝐘𝐀🚨

    Agakiriro ku Gisozi kibasiwe n’inkongi ikomeye y’umuriro. pic.twitter.com/o2KaQkfchC

    — IGIHE (@IGIHE) May 30, 2025

    Agakiriro ko ku Gisozi kafashwe n'inkongi y'umuriro

    Polisi yihutiye gutabara no kuzimya iyi nkongi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/agakiriro-ko-ku-gisozi-kafashwe-n-inkongi-y-umuriro

  • Abasirikare babiri b'u Rwanda bapfiriye muri Centrafrique mu 2024 bunamiwe – #rwanda #RwOT

    Ni umuhango wabaye ku wa 29 Gicurasi 2025 witabirwa n'Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres ari nawe watanze iyi midali yitiriwe Dag Hammarskjold.

    Abanyarwanda bahawe iyi midali ni Sergeant Major Fiston Murwanashyaka witabye Imana tariki ya 24 Gashyantare 2024 na Cpl Eliakim Niyitegeka witabye Imana tariki ya 11 Nyakanga 2024. Biciwe mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri Centrafrique (MINUSCA).

    Iyi midali yombi yashyikirijwe Ambasaderi w'u Rwanda mu Muryango w'Abibumbye, Martin Ngoga.

    Muri rusange Loni yatanze imidali ku bantu 57 bapfiriye mu butumwa bw'amahoro bwayo mu bihugu bitandukanye, barimo abasirikare 23, abasivili 33 n'umupolisi umwe.

    Dag Hammarskjöld witiwe iyi midali yabaye Umunyamabanga Mukuru wa Loni wa kabiri kuva muri Mata 1953 kugeza muri Nzeri 1961 ubwo yitabaga Imana, azize impanuka y'indege yabereye muri Zambia.

    Tariki ya 22 Nyakanga 1997, akanama ka Loni gashinzwe umutekano katoye umwanzuro wo gushyiraho imidali yamwitiriwe, mu rwego guha icyubahiro abantu bose bapfira mu butumwa bw'amahoro bw'uyu muryango.

    Abasirikare babiri b'u Rwanda bapfiriye muri Centrafrique mu 2024 bahawe imidali na Loni

    Iyi midali yombi yashyikirijwe Ambasaderi w'u Rwanda mu Muryango w'Abibumbye, Martin Ngoga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abasirikare-babiri-b-u-rwanda-bapfiriye-muri-centrafrique-mu-2024-bahawe

  • Kamonyi: Umusaza w'imyaka 60 yatahanye indaya ipfira iwe – #rwanda #RwOT

    Uyu musaza wari ucumbitse mu Murenge wa Rugarika, Akagari ka Kigese, mu Mudugudu wa Bikamba, yagiye gutabaza ubuyobozi bw'umudugudu yari atuyemo, ku wa 28 Gicurasi 2025 ahagana saa Moya z'ijoro, avuga ko yahuriye n'umuntu w'umugore mu kabari, akamuzana iwe ngo bararane, maze yamugeza mu nzu agahita yikubita ahita ashiramo umwuka.

    Ubuyobozi bw'umudugudu bwihutiye kugera iwe, busanga koko uwo mugore yapfuye, umutwe we uri ku buriri, na ho ikindi gice kiri hasi.

    Abavuganye n'itangazamukuru, batangaje ko uwo musaza yavuze ko uyu nyakwigendera akigera mu rugo, yafashwe n'uburwayi bumeze nk'igicuri, yitura hasi ahita apfa.

    Bavuga ko nyakwigendera yapfuye bataragera ku ngingo yo kuryamana, ariko ababibonye basanze yari asigaranye imyenda y'imbere gusa.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rugarika, Nkurunziza Jean de Dieu, yatangaje ko inzego z'umutekano zatangiye iperereza ngo hamenyekane icyishe uyu mugore.

    Ati 'Icyahise gikorwa ni uguhita bajyana umuntu gusuzumwa, turategereje ngo tumenye icyo iperereza rizatwereka.'

    Kugeza ubu, uyu Semivumbi yahise atabwa muri yombi, mu gihe iperereza rigikomeje.

    Umusaza yacyuye indaya ipfira mu rugo rwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kamonyi-umusaza-w-imyaka-60-yatahanye-indaya-ipfira-iwe

  • Igihugu cyababaye, kizanzamuka bigoranye: Tujyane muri Kazakhstan (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Astana ni wo Murwa Mukuru wa kabiri ukonja kurusha indi ku Isi, inyuma ya Ulaanbaatar, Umurwa Mukuru wa Mongolia.

    Ujya wibwira ko u Rwanda ruri kure y'inyanja, kandi ni byo kuko ruri mu birometero bibarirwa hagati ya 1250 na 1400 ngo ugere ku Nyanja y'Abahinde cyangwa Atlantique. Ariko uvuga aba atarabona kuko umuturage wa Kazakhstan ushaka kugera ku nyanja, bimusaba gukora urugendo rw'ibilometero birenga 1,500.

    Iki ni cyo gihugu cya mbere ku Isi kiri kure y'inyanja, kikaba icya mbere ku Isi kinini mu bidakora ku nyanja. Ni igihugu cya cyenda kinini ku Isi, kikaba icya 17 kidatuwe cyane kurusha ibindi kuko ku buso bwa kilometero kare bungana na 2.724.900, iki gihugu gituwe n'abaturage miliyoni 20 gusa, ari na bwo bwa mbere gituwe n'abaturage benshi mu mateka yacyo.

    Ni igihugu gikubye u Rwanda inshuro 103, gusa mu 2050 ibihugu byombi bizaba biyingayingana mu mubare w'abaturage kuko icyo gihe, iteganyamibare ryerekana ko Kazakhstan izaba ituwe na miliyoni 24, u Rwanda rukazaba rugeze ku barenga miliyoni 22.

    Magingo aya, umugore umwe muri Kazakhstan abarirwa abana 3.3, umubare uri hejuru cyane ugereranyije n'ibindi bihugu bituranye na yo, cyane cyane ibyahoze bigize Leta Zunze Ubumwe z'Abasoviyete.

    Icyakora nubwo umubare w'abana bavuka uri hejuru, umubare w'abaturage uracyari hasi cyane ugereranyije n'ubuso bw'igihugu, kiza ku mwanya wa mbere ku Isi mu kugira ubutaka bwera, kandi bunini ku muturage umwe.

    Muri rusange, ubutaka bwera cyane muri iki gihugu bungana na 11% by'ubuso bwose bw'igihugu, gusa iki gice ubwacyo kiruta u Bwongereza bwose nk'igihugu gituyemo abarenga miliyoni 60.

    Ibi birushaho gutera impungenge iyo utekereje ibihugu nka Uzbekistan ituranye na Kazakhstan, ikagira abaturage miliyoni 35 nyamara ifite ubuso buri munsi ya 20% by'ubwa Kazakhstan.

    Kazakhstan ni igihugu kinini ariko gituwe n’abaturage bake

    Amateka avuna umugongo

    Abaturage ba Kazakhstan, bazwi nka Kazakhstani, babonye byinshi. Kuva ku nzara yahitanye za miliyoni, gutotezwa n'amahanga, kubana n'ingaruka z'ibisasu kirimbuzi, kubura amazi mu gihugu cyabo, kwamburwa ubutaka, amatungo n'uburenganzira, imyaka 100 muri iki gihugu yabaye iy'umusaraba mu buryo bugoye kubwiyumvisha.

    Menshi muri aya mateka afitanye isano n'ubutegetsi bwa Leta Zunze Ubumwe z'Abasoviyete.

    Ahagana mu kinyejana cya 15, u Burusiya bwari bumaze kuba igihugu cyihagazeho, gifite amarere, gishaka kwaguka, kigafata ubutaka bunini.

    Mu Majyepfo y'icyo gihugu, mu gace kari mu twa mbere dufite ubutaka bwera cyane ku Isi, Abarusiya baramanutse, barenga imisozi n'ibibaya bizwi nka Kazakh, binjira mu gace batari bamenyereye, kari gatuyemo abantu bihariye, bafite izina, ururimi, ubwoko n'umuco wabo.

    Abantu basanze aha hantu, bari bazwi nk'Aba-Kazakh, igihugu cyabo kikitwa Kazakh Khanate. Bari batuye hagati y'amazi magari azwi nka 'Caspian Sea' n'imisozi ya Tian Shan mu Burasirazuba. Ni abantu bari batunzwe n'imirimo irimo uburobyi n'ubworozi ndetse n'ubuhinzi.

    Aka gace keraga cyane, kari mu bibazo byo kugabwaho ibitero impande zose, cyane cyane Aba-Mongolia bari bafite imbaraga zidasanzwe muri icyo gihe.

    Bamwe mu bayobozi ba Khazan bahisemo kwiyunga ku Burusiya, kugira ngo buzabarinde ibitero by'abanyamahanga. U Burusiya bwabakiranye yombi, bugenda bwinjira mu buzima bwabo gahoro gahoro, bijya kugera mu kinyejana cya 19 bagenzura ibintu byose, kuva kuri dipolomasi, igisirikare, imiturire n'ibindi.

    Uku kwigarurira agace kabo, byarakaje bamwe mu baturage b'Aba-Khazan, batangiza imyigaragambyo karundura yatangijwe n'umugabo uzwi nka Kenesary Khan. Abarusiya bayisenye bakoresheje imbaraga z'umurengera, batangira no kubona ko ba bantu bitonda, bashobora kuzagira gutya bakigaragambya.

    Kenesary Khan ni umugabo wubahwa cyane muri Kazakhstan kubera uburyo yagerageje guharanira ubwigenge bw’igihugu cye

    Mu rwego rwo guhangana n'iki kibazo, ubuyobozi bw'u Burusiya bwatangiye gukora amavugurura, bukajya bwimura abaturage bavuye mu bice by'u Burusiya na Ukraine, bakajya gutuzwa muri Kazakhstan.

    Uko Abarusiya bazaga gutura ari benshi, ubutaka bwo kororeraho bw'Aba-Khazan bwarushagaho kugabanyuka, bityo ntihabeho kumvikana hagati y'impande zombi.

    Mu Ntambara ya Mbere y'Isi, Abarusiya bahatiye Aba-Khazan kujya kubafasha kurwana, barabyanga, barigaragambya. Umwami w'u Burusiya ntiyabihanganiye kuko hakoreshejwe imbaraga z'umurengera mu guhangana na bo, ababarirwa hagati y'ibihumbi 100 na 270 bahasiga ubuzima.

    Mu mwaka wakurikiyeho, mu Burusiya habaye imyigaragambyo yatumye Ubwami buvaho, hatangira Leta Zunze Ubumwe z'Abasoviyete. Hagati ya 1917 na 1922, Kazakhstan yari igihugu kitagengwa n'u Burusiya, gusa intambara yahuje abashakaga ubwigenge n'abari bashyigikiye u Burusiya yahitanye abari hagati y'ibihumbi 400 n'ibihumbi 750.

    Muri rusange, hejuru 10% by'abaturage bafite inkomoko mu bwoko bwa Khazan, bapfiriye muri izi ntambara.

    Mu 1922, u Burusiya bwari bumaze kugaruka buyobowe na Vladimir Lenin bwongeye kubura amaso, feri ya mbere buyifatira muri Kazakhstan, bwongera kugira ijambo rikomeye muri icyo gihugu, bunashyiraho imiyoborere neza neza nk'iyo bwagenderagaho muri iyo myaka.

    Vladimir Lenin azwiho kuba yarifuzaga ko u Burusiya buyobora Kazakhstan

    Inzara yoretse ingogo

    U Burusiya bukigaruka muri Kazakhstan, bwakomeje gushyira imbaraga muri gahunda yo kwimura Abarusiya bakaza gutuzwa muri icyo gihugu, ari na ko byagendaga ku Banya-Ukraine, icyo gihe yari mu maboko y'u Burusiya.

    Ibi byarimo kuba mu gihe Abanya-Khazakhstan bari barimo kugabanuka kuko abataraguye mu ntambara bahunze, ku buryo mu ibarura rusange ryakozwe mu 1926, Abanya-Khazakhstan bari bagize 58,5% by'abaturage bose b'icyo gihugu, nyamara barahoze ari 100% mbere y'uko Abarusiya bagera mu gihugu cyabo.

    Ku rundi ruhande, umubare w'abandi baturage bavuye mu bindi bihugu warushagaho kwiyongera, aho nk'Abarusiya bazanywe muri icyo gihugu bari bamaze kugera kuri 21% na 14% baturuka muri Ukraine.

    Muri make, igihugu cyari kirimo gutakaza umwimerere wacyo.

    Mu myaka yakurikiyeho, ahagana mu 1936, u Burusiya bwatangije gahunda y'ubuhinzi, yari igamije kongera umusaruro muri icyo gihugu.

    Uko abaturage benshi bafite inkomoko mu Burusiya barushagaho gutura muri Kazakhstan, ni ko Leta y'u Burusiya yarushagaho gufata icyo gihugu nk'igice cyayo. Zimwe muri izo ngamba, harimo ibijyanye no kongera umusaruro w'ubuhinzi.

    Aya mavugurura yategetse abaturage ba Kazakhstan kujya batanga 30% by'umusaruro wabo, ari na ko byagendaga kuri 30% by'ibikomoka ku matungo. Ibi byajyanwaga mu bindi bice birimo u Burusiya, gusa bigasiga abaturage bahinze bakanorora mu byago bikomeye kuko baburaga ibyo kurya.

    Ibi kandi byajyanaga n'uko abaturage basabwaga guhinga igihingwa kimwe, agace katabyubahirije, cyangwa se katagejeje ku musaruro kasabwe, kakabuzwa gukorana ubucuruzi n'utundi duce.

    Ibi byavuyemo inzara karundura yatumye abarenga ibihumbi 600 bahungira mu bihugu birimo u Bushinwa na Mongolia.

    Hagati ya 1926 na 1937, Abarusiya batuye muri Kazakhstan bariyongereye, bava kuri 21% by'abaturage bose b'igihugu, bagera kuri 40%, mu gihe Abanya-Kazakhstan bo bagabanyutse, bava kuri 58.5% bagera kuri 38%. Muri make, icyo gihe bari bake mu gihugu kibitirirwa, ikintu cyari gitandukanye n'uko ibintu byari bimeze ahandi.

    Aba-Kazakh babayeho mu bihe bigoye by’inzara karundura yabicaga umusubizo

    Stalin yahemutse akomeje

    Mu 1941, u Budage bwagabye igitero kuri Leta Zunze Ubumwe z'Abasoviyete. Icyo gihe, hari abaturage bagera ku bihumbi 660 bari bafite inkomoko mu Budage, ariko batuye mu Burusiya, mu gace ka Volga kegeranye na Kazakhstan. Joseph Stalin yahise yohereza abarenga ibihumbi 400 muri Kazakhstan, abandi basubira iwabo.

    Ku rundi ruhande, abaturage ba Kazakhstan basabwe kujya kurwana mu Ntambara ya Kabiri y'Isi, abagera ku bihumbi 600 bahasiga ubuzima. Aba bari 10.7% by'Abanya-Khazan muri rusange.

    Byageze mu 1959, ubushakashatsi bwagaragaje ko abaturage bafite inkomoko mu Budage bari 7% by'abaturage bose ba Kazakhstan, bigera mu 1989 bamaze kurenga miliyoni.

    Mu 1959, abaturage bafite inkomoko muri Kazakhstan bari bamaze kugera kuri 30% gusa, abafite inkomoko mu Burusiya barenga 43% na 8% bafite inkomoko muri Ukraine.

    Nyuma gato y'Intambara ya Kabiri y'Isi, u Burusiya bwari mu isiganwa ryo gukora intwaro kirimbuzi, ndetse mu 1949 butangira kuzigerageza. Kazakhstan ni yo yatoranyijwe kugira ngo ijye ikorerwamo igerageza ry'intwaro kirimbuzi.

    Ibi bikorwa byakorerwaga mu gace ka Semipalatinsk, kajya kungana n'u Bubiligi. Hagati ya 1949 na 1989, muri aka gace hakorewe amagerageza y'intwaro kirimbuzi angana na 456, hafi 25% by'amagerageza yose yakozwe muri icyo gihe.

    Ubushakashatsi bwagaragaje ko abarenga miliyoni 1,5 bagizweho ingaruka n'ibyo bikorwa by'igerageza, cyane ko byakorwaga mu buryo budakurikije amabwiriza yo kwita ku bidukikije.

    Politiki za Joseph Stalin yakenesheje Abanya-Kazakh

    Amazi yahindutse ubutayu

    Ikiyaga cya Aral cyahoze muri bitanu bya mbere binini mu myaka ya 1960, kiruta u Rwanda inshuro zirenga ebyiri, kiri hagati ya Kazakhstan na Uzbekistan.

    Imigezi ya Amu Darya na Syr Darya ni yo yagaburiraga icyo Kiyaga, na yo igaturuka mu misozi ya Pamir na Tian Shan. Urubura rwo muri iyi misozi ni rwo rubyara amazi agaburira Ikiyaga cya Aral.

    Iyo Izuba rivuye, amazi ya Aral ahinduka umwuka akazamuka mu kirere (evaporation), umuyaga ukayatwara uyaganisha mu gice cy'imisozi ya Pamir na Tian Shan, aho agera akongera akaba imvura, igwa muri rwa rubura, bikarema amazi agaburira imigezi ya Amu Darya na Syr Darya, na yo akongera kujya kurema Ikiyaga cya Aral.

    Ibi ni ko byagendaga mu myaka myinshi ishize, gusa mu 1960, Leta Zunze Ubumwe z'Abasoviyete yashatse kongera umusaruro w'ibinyampeke ndetse n'ibireti.

    Ubu buhinzi bukenera amazi menshi, kandi yagombaga guturuka mu migezi ya Amu Darya na Syr Darya, aho amazi yayo yayobejwe, ajyanwa mu mirima hirya no hino.

    Uko ingano y'amazi y'iyi migezi yagabanukaga, ni na ko ingano y'amazi y'Ikiyaga cya Aral yagabanukaga, biza kurangira cya Kiyaga gitangiye gukama, ubu kikaba kimaze gutakaza hejuru ya 90% by'amazi cyari gifite. Mu 1960, hakorerwaga ubworozi butanga umusaruro wa toni 43, magingo aya nta mafi akibonekamo.

    Ahari Ikiyaga cya Aral nta mazi agihari

    Ingano y'umunyu uri mu mazi make asigaye ikubye gatatu ingano yo mu nyanja, ibituma bidashoboka ko amafi yahaba.

    Ahari aya mazi, hahoze hanubatse icyambu, ubu hahindutse ubutayu bwiswe Aralkum. Wa muyaga wahoze ujyana ibicu byakomotse ku mazi yahindutse umwuka, ubu bisigaye bijyana umukungugu wahoze ahari Ikiyaga cya Aral, akaba ari wo ashyitsa muri ya misozi ya Pamir na Tian Shan.

    Ibi bituma rwa rubura ruri kuri iyo misozi rudashobora kurema amazi, ndetse rukaba ruri gushira ku kigero giteye ubwoba, aho umuvuduko rugabanukaho wiyongereyeho 12% ku mwaka, ugereranyije na mbere y'uko amazi y'Ikiyaga cya Aral atangira gukama.

    Uyu mukungugu kandi wangiza ibihingwa biri mu nzira ucamo, ukanduza amazi n'ibindi bitandukanye. Muri rusange ibi byose byagize ingaruka zikomeye ku ihindagurika ry'ibihe n'imiterere y'ubutaka.

    Urubura rwo ku misozi ya Pamir na Tian Shan ruri gushira ku kigero giteye inkeke

    Izanzamuka rihutiyeho

    Kazakhstan ni igihugu cyavuye ahakomeye, kirazanzamuka. Nyuma y'isenyuka rya Leta Zunze Ubumwe bw'Abasoviyete, Kazakhstan yahuye n'ibibazo birimo ibishingiye ku bukungu bwaguye ku rwego rukomeye.

    Perezida wayoboraga Kazakhstan kuva yabona ubwigenge kugeza mu 2019, Nursultan Abishuly Nazarbayev, yashyizeho ingamba zigamije guteza imbere ubukungu n'imibereho myiza.

    Kuva iki gihugu cyabona ubwigenge, kimaze kwakira ishoramari rirenga miliyari 376$ zashowe cyane mu rwego rwo kubyaza umusaruro umutungo kamere w'igihugu, angana na 70% by'ayashowe yose muri Aziya yo mu Burasirazuba bwo Hagati.

    Iki gihugu kiza ku mwanya wa mbere mu kohereza uranium nyinshi ku Isi, ingana na 40% by'icuruzwa yose. Ku rundi ruhande Kazakhstan iza mu bihugu bya mbere bifite amariba ya peteroli aho kiri ku mwanya wa 12 mu kugira peteroli nyinshi n'icya 14 mu kugira gaz nyinshi ku Isi.

    Mu 2024, umuturage umwe wa Kazakhstan yinjizaga nibura 14,778$ ku mwaka, ibituma iki gihugu kiza mu bihugu bifite ubukungu buciriritse, gusa buzamuka ku muvuduko mwiza kuko mu 2024 bwazamutse ku kigero cya 4,8% na 5,1%.

    Izamuka ry'ubukungu rinajyana n'iterambere ry'abaturage aho umugore umwe muri Kazakhstan abarirwa abana 3.3, igipimo kiri ku rwego rwiza kuko umubare w'abaturage uzakomeza kuzamuka, ukazagera kuri miliyoni 24 mu 2050.

    Muri uwo mwaka kandi, Kazakhstan ifite intego yo kuzaba iri mu bihugu 30 bya mbere bikize ku Isi, gusa kugera kuri iyi ntego bizasaba imbaraga nyinshi, zirimo no kugabanya uburyo ishingira cyane ku bikomoka kuri peteroli, dore ko itanga 30% by'imisoro y'igihugu na 50% by'ibyoherezwa mu mahanga.

    Muri rusange, peteroli na gaz bigira uruhare rungana na 35% ku musaruro mbumbe w'igihugu, bikagira uruhare rwa 75% rw'ibyoherezwa mu mahanga byose.

    Impuzandengo y'abaturage b'iki gihugu ni imyaka 25, bisobanuye ko ari igihugu cy'abaturage bato, bafite amahirwe yo kuzakora cyane mu myaka iri imbere.

    Ntabwo ari abaturage bato gusa, kuko abari hejuru ya 98% bazi gusoma no kwandika, ibibahesha amahirwe mu Isi iri ku muvuduko uri hejuru mu iterambere. Iki gihugu kiri mu bya mbere ku Isi bifite umubare uri hejuru w'abazi gusoma no kwandika.

    Mu bijyanye n'ubukerarugendo, Kazakhstan yasuwe n'abarenga miliyoni 15 utabariyemo abagiye muri icyo gihugu mu kazi, cyangwa se guturayo mu buryo buhorayo. Aba basigiye ubukungu bw'icyo gihugu arenga miliyari 2.6$ yinjiye avuye mu bukerarugendo mu 2024, inyongera ya 20% ugereranyije n'umwaka wari wabanje.

    Benshi mu batuye Kazakhstan bari munsi y’imyaka 35

    Kubera umutekano n'iterambere, abaturage barenga miliyoni imwe bafite inkomoko muri Kazakhstan ariko bari barahungiye mu bindi bihugu, bamaze kugaruka iwabo, ubu bakaba bagize hafi 6% by'abaturage bose b'igihugu.

    Iyi ni ingingo gihuriyeho n'ibihugu byinshi bya Afurika, Umugabane cyifuza gutsura umubano na wo ku rwego rufatika. Mu myaka 10 ishize, iki gihugu cyarushijeho kureba cyane uyu mugabane, ndetse uruzinduko rwa mbere rwa Perezida w'icyo gihugu rwabereye muri Afurika y'Epfo mu 2016 ubwo yasuraga icyo gihugu.

    Perezida Paul Kagame yasuye icyo gihugu, aho yakurikiye isinywa ry'amasezerano menshi hagati yacyo n'u Rwanda, ari kumwe na mugenzi we, Perezida Kassym-Jomart Kemeluly Tokayev.

    Perezida Kagame na Perezida Kassym-Jomart Kemeluly Tokayev bakurikiye isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi

    Amasezerano yasinywe n'impande zombi yibanze nzego zirimo ibya dipolomasi, ikoranabuhanga, uburezi, ubuhinzi, ibijyanye n'imari ndetse n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro.

    Harimo kandi ubufatanye mu gukora ubushakashatsi mu Isanzure, aho Perezida Kagame yanasuye Ikigo gikora ibijyanye n'Isanzure muri Kazakhstan, National Space Center.

    Iki gihugu giteye imbere muri iki cyiciro, dore ko ari na ho hari ahantu ha mbere hahagurukiwe na Yuri Gagarin, umuntu wa mbere ku Isi wagiye mu Isanzure, hazwi nka Baikonur Cosmodrome mu 1961. Icyo gihe, iki gihugu cyari kikiri igice cya Leta Zunze Ubumwe z'Abasoviyete.

    Mu Murwa Mukuru w'iki gihugu, Astana, wahoze witwa Nur-Sultan hagati ya 2019 na 2022, ukaba waremejwe nk'Umurwa Mukuru w'Igihugu mu 1997, ibituma uba umwe mu mirwa mikuru mito ku Isi.

    Uyu Mujyi kandi wigeze gutunga amazina nka Akmolinsk, Tselinograd na Akmola. Bamwe mu basura Astana, bakunze kuyigaragaza nk'ahantu hatangaje, kandi ni mu gihe kuko uyu Mujyi wubatse mu kibaya cya Kazakh, kimwe mu bibaya binini ku Isi kandi birambuye, nta kintu cyitambika hagati.

    Ni Umujyi mugari cyane, kandi udatuwe. Gutembera mu bice bimwe na bimwe byawo ushobora gukeka ko turi mu bihe bya Covid-19 kubera uburyo ushobora no kwisanga mu mihanda migari cyane kandi wenyine.

    Umutekano ni ikintu cy'ingenzi muri iki gihugu, ibikorwaremezo bikaba mu bishya biri kubakwa mu gace iki gihugu giherereyemo. Inyubako nka Nurzhol Boulevard , Palace of Peace and Reconciliation, Bayterek Tower na Khan Shatyr ni zimwe mu zizwi cyane muri uyu Mujyi bitewe n'uburyo butangaje zubatsemo.

    Bayterek Tower benshi bita igiti cy’ubuzima butagira iherezo, ni kimwe mu bikorwaremezo bizwi ku rwego mpuzamahanga

    Gusa uretse inyubako nshya kandi zigezweho, Astana ni ishusho y'amateka kuko henshi muri uyu Mujyi uhasanga inyubako zifite ishusho nk'iy'inyubako z'i Moscow mu Burusiya, imbuga ngari ziharanga n'ibindi byerekana ko u Burusiya bwigeze kugira ijambo muri iki gihugu.

    Magingo aya, umubano w'u Burusiya na Kazakhstan ntabwo woroshye. Iki gihugu ni cyo cya kabiri kibamo abaturage benshi bafite inkomoko mu Burusiya, ariko badatuye mu Burusiya. Muri Kazakhstan hari abarenga miliyoni eshatu bafite inkomoko mu Burusiya, inyuma ya Ukraine ifite abarenga miliyoni umunani.

    Dipolomasi idadiye

    Mu 2022, Dmitry Medvedev wigeze kuyobora u Burusiya yaciye igikuba, avuga ko Abarusiya ari bo ba mbere batuye mu Majyaruguru ya Kazakhstan, ari na ho benshi bagituye magingo aya.

    Uyu mugabo yanditse ko Kazakhstan atari igihugu cyujuje ibisabwa, ndetse ko ibice bimwe by'icyo gihugu byahoze ari ibice by'u Burusiya. Aya magambo yakanze abaturage ba Kazakhstan, cyane ko ajya gusa n'ayavuzwe na Perezida Vladimir Putin yakunze kuvuga kuri Ukraine, mbere gato y'uko u Burusiya buyigabaho ibitero.

    Ubu butumwa bwahise busibwa ndetse Medvedev aza kuvuga ko atari we wanditse ubwo butumwa, ahubwo ari abari bigabije konti ye.

    Dmitry Medvedev, inshuti magara ya Perezida Putin, yigeze kuvuga amagambo yarikoroje muri Kazakhstan

    Gusa aya magambo yashimangiye uruhande rugoye rwa Kazakhstan, igomba kubana n'ibihugu byo mu Burengerazuba bw'Isi kuko biyifatiye runini, cyane ko bigura peteroli na gaz byayo, ariko na none ikirinda kubanira nabi u Burusiya ngo hato itazahura n'ibyago Ukraine yahuye na byo, cyane ko hari benshi mu Barusiya bakunze gusaba ko nyuma ya Ukraine, Kazakhstan igomba kuzakurikiraho.

    Mu gihe Isi iri kwigabanyamo ibice, Kazakhstan iri gukina umukino ugoye, aho yifuza kubana na bose amahoro, ndetse ikagomba no kwagura amaboko, ikabana n'ibihugu bitari bisanzwe bicudika cyane, urugero rukaba ibyo muri Afurika.

    Amahirwe ni uko itari yonyine muri urwo rugamba, cyane ko ibindi bihugu nk'u Rwanda na byo birajwe ishinga no kubana na bose, bikajyana no kwagura umubano n'abandi. Ni bimwe by'ibisa bisabirana, ubwo akarenge kakaba ifuni ibagarira ubucuti.

    Amafoto agaragaza ubwiza bwa Astana, Umurwa Mukuru wa Kazakhstan

    Bayterek Tower benshi bita igiti cy’ubuzima butagira iherezo, ni kimwe mu bikorwaremezo bizwi ku rwego mpuzamahanga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/igihugu-cyababaye-kikazanzamuka-bigoranye-tujyane-muri-kazakhstan-amafoto

  • Mugisha Benon yagizwe Umutoza Mukuru wa REG Volleyball Club, mu gihe Patrice Ndaki yagizwe umutoza wa Kepler VC asimbuye Nyirimana Fidèle #rwanda #RwOT

    Umwaka w'imikino muri Volleyball urimo kugana ku musozo aho shampiyona nyirizina yasojwe mu byumweru bibiri bishize aho mu bagabo igikombe cyegukanywe na APR VC naho mu Bagore gitwarwa na Police WVC.

    Nyuma y'ibyo amakipe amwe n'amwe akomeje kwiyubaka aho yatangiye no gushaka abatoza bazakorana mu rwego rwo kwitegura umwaka utaha w'imikino ndetse n'amarushanwa ari imbere.

    Mu mpinduka zikomeye muri shampiyona y'u Rwanda ya Volleyball, Mugisha Benon yatangajwe ku mugaragaro nk'umutoza mukuru mushya wa REG Volleyball Club.

    Uyu mutoza aje muri iyi kipe gusimbura umunya- Cameroon Patrice Ndaki, wahoze ari umutoza mukuru muri REG, yagizwe umutoza mukuru wa Kepler Volleyball Club, asimbuye Nyirimana Fidèle.

    Izi mpinduka zibaye nyuma y'uko REG isoje shampiyona ya 2024/25 ku mwanya wa gatatu, ikegukana umudali w'umuringa (Bronze Medal) ndetse ikanabona itike yo guhagararira u Rwanda mu mikino y'Afrika y'amakipe (African Club Championship) mu mwaka utaha wa 2026.

    Ku rundi ruhande, Kepler Volleyball Club yarangije shampiyona ku mwanya wa kane, yahisemo gutandukana na Nyirimana Fidèle, imusimbuza Ndaki usanzwe amenyereye shampiyona y'u Rwanda kuko ayimazemo imyaka ibiri.

    Ku mutoza Benon Mugisha, wari mu gihugu cya Uganda we agarutse muri REG yigeze gutoza agatwarana nayo shampiyona, igikombe cyo Kwibuka Kayumba, Rutsindura n'ibindi.

    Aje nyuma yaho kandi aheruka gutoza mu ikipe y'iwabo mu gihugu cya Uganda ya Sport-S, akaba aje mu ikipe ya REG aho asanze umukinnyi Ntanteteri Crispin wamaze gusinyira iyi kipe avuye muri Police VC.

    Amakipe yose arimo kwiyubaka yitegura umwaka utaha ndetse by'umwihariko mu cyumweru gitaha hateganyijwe irushanwa ryo kwibuka ku ncuro ya 30 Genocide yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    The post Mugisha Benon yagizwe Umutoza Mukuru wa REG Volleyball Club, mu gihe Patrice Ndaki yagizwe umutoza wa Kepler VC asimbuye Nyirimana Fidèle appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/mugisha-benon-yagizwe-umutoza-mukuru-wa-reg-volleyball-club-mu-gihe-patrice-ndaki-yagizwe-umutoza-wa-kepler-vc-asimbuye-nyirimana-fidele/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mugisha-benon-yagizwe-umutoza-mukuru-wa-reg-volleyball-club-mu-gihe-patrice-ndaki-yagizwe-umutoza-wa-kepler-vc-asimbuye-nyirimana-fidele

  • Nyabihu: Ababyeyi basabwe kugira uruhare mu kurwanya igwingira ry'abana – #rwanda #RwOT

    Ni bimwe mu byagarutsweho kuri uyu wa 29 Gicurasi 2025, ubwo hizihizwaga umunsi wahariwe ingo mbonezamikurire z'abana bato (ECD Day), wari ufite insanganyamatsiko igira iti 'Umwana utagwingiye ishema ry'umuryango.'

    Uyu munsi wizihirijwe mu Kagari ka Kora, Umurenge wa Bigogwe.

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyabihu bwagaragaje ko ibipimo biheruka bigaragaza igwingira mu bana bato muri ako karere riri kuri 28%, ari na ho bahera bavuga ko mu bipimo by'imyaka itanu bategereje uwo mubare uzaba wagaragabanyutse.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyabihu, Simpenzwe Pascal, yasabye ababyeyi gukomeza kugira uruhare mu bikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere imibereho myiza y'umwana, bimurinda kujya mu mirire mibi n'igwingira.

    Ati 'Babyeyi mudufashe, umwana ni uw'ababyeyi kandi byagaragaye ko aho ababyeyi bafatanya kugaburira umwana atagwingira, bigira uruhare mu iterambere ry'urugo, abana bagakura neza kuko iyo bitari ibyo usanga bagwingira. Kandi natwe tuzakomeza gufatanya namwe guhashya imirire mibi.'

    Mu kwizihiza uyu munsi kandi abaturage baganirijwe kuri gahunda z'ingo mbonezamikurire z'abana bato n'imikorere yazo, abana bapimwe imikurire banagaburirwa indyo yuzuye, no gutanga ibikoresho (matera, amashuka) bigenewe ingo mbonezamikurire hagamijwe kunoza serivisi zitahatangirwa.

    Ababyeyi bo muri Nyabihu basabwe kugira uruhare mu kurwanya igwingira n’imirire mibi

    Abayobozi batandukanye bitabiriye umunsi wahariwe ingo mbonezamikurire z’abana bato

    Abana bapimwe imikurire


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyabihu-ababyeyi-basabwe-kugira-uruhare-mu-kurwanya-igwingira-ry-abana

  • Urubyiruko rusaga miliyoni 1,2 rwatangiye guhabwa ubumenyi buzarufasha ku isoko ry'umurimo – #rwanda #RwOT

    Eng. Umukunzi yagaragaje ko amasomo y'ubumenyingiro afite uruhare runini mu guhindura ubuzima bw'urubyiruko, bityo hakenewe ko ababyeyi n'abayobozi bafatanya kurushaho kuyashyigikira no kuyamenyekanisha.

    Ati 'Turi guhamagarira urubyiruko rufite imbaraga, rwaba rwararangije amashuri yisumbuye, kaminuza cyangwa rutarize. Dufite intego y'uko mu myaka itatu cyangwa itanu nta muntu ufite imbaraga uzaba atagira icyo akora.'

    Yongeyeho ko bari guhamagarira urubyiruko ruri hanze rudafite ikintu ruri gukora kandi rufite imbaraga zo gukora, rwo mu byiciro bitandukanye, harimo abarangije amashuri yisumbuye, kaminuza ndetse n'abatarize.

    Ati “Batugane tubafashe kuko twifuza ko mu myaka itatu cyangwa itanu iri imbere nta muntu uzaba usigaye mu gihugu cyacu ufite imbaraga ariko nta murimo wo gukora.'

    Yavuze ko hari gahunda nyinshi ziri gushyirwa mu bikorwa zirimo amahugurwa y'igihe gito, kongerera ubushobozi amashuri y'ubumenyingiro ndetse no gutanga ibikoresho byifashishwa mu kwigisha.

    Eng. Umukunzi kandi yavuze ko bateganya gukora ubukangurambaga bw'icyumweru cyahariwe Imyuga n'Ubumenyingiro kizaba kuva tariki ya 1 kugeza kuya 5 Kamena 2025, aho hazabaho imurikabikorwa, amarushanwa atandukanye, n'ibiganiro bugamije kwerekana no gusobanura akamaro k'Amashuri y'imyuga n'Ubumenyingiro mu iterambere ry'igihugu.

    Urubyiruko rugera kuri miliyoni 1,2 rwatangiye guhabwa ubumenyi buzarufasha ku isoko ry'umurimo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urubyiruko-rusaga-miliyoni-1-2-rwatangiye-guhabwa-ubumenyi-buzarufasha-ku-isoko

  • Israel yacyeje umubano wayo n'u Rwanda, yiyemeza gukomeza kugira uruhare mu cyerekezo 2050 rwihaye – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri uyu wa 29 Gicurasi 2025 ubwo i Kigali haberaga igikorwa cyo kwizihiza isabukuru y'imyaka 77 y'ubwigenge bwa Israel.

    Israel yatangaje ubwigenge bwayo ku ya 14 Gicurasi 1948, iryo tangazo ryasomwe na David Ben-Gurion, wabaye Minisitiri w'Intebe wa mbere wa Israel.

    Ni umunsi w'ingenzi cyane mu mateka ya Israel n'Abayahudi ku isi yose, kuko ugaragaza iherezo ry'imyaka amagana bamaze badafite igihugu.

    Ambasaderi Einat Weiss yavuze ko imyaka 77 ishize iki gihugu kimaze kugera kuri byinshi mu rugendo rw'iterambere, haba mu buhinzi, ikoranabuhanga n'izindi nzego, ashimangira ubufatanye n'u Rwanda.

    Ati 'Israel n'u Rwanda bifitanye amateka yihariye n'ubufatanye bushingiye ku cyizere, iterambere, ubumwe n'icyerekezo kimwe. Twese turi ibihugu bito ku buso, ariko dufite imbaraga n'ubushake bwo guhindura amateka yacu no gukora amateka mashya,'

    Yavuze ko Israel, nubwo ari igihugu gito ku buso imaze kuba ubukombe mu kuba igicumbi cy'ubuhanga n'ikoranabuhanga rihanitse, kandi ko yiteguye gusangiza ubwo bumenyi n'u Rwanda.

    Ati 'Israel izakomeza gusangira ubumenyi bwayo n'u Rwanda, cyane cyane mu bijyanye no kurwanya ihindagurika ry'ibihe, kubona ibisubizo birambye by'amashanyarazi no kwita ku buzima bw'abaturage benshi bari kwiyongera. Twiteguye gufatanya n'abikorera mu mishinga y'ubuhinzi, ikoranabuhanga, ubuvuzi n'ingufu zisubira.'

    Yashimye uburyo u Rwanda rwakiriye impuguke z'Abanya-Israel zifasha mu by'ubuhinzi, gukemura ibibazo byo kuhira, kwigisha urubyiruko no kubaka ubushobozi bw'abikorera, avuga ko byose bigamije kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry'Icyerekezo 2050.

    Yongeye kugaragaza ko igitero cyo ku wa 7 Ukwakira 2023 cyagabwe n'umutwe wa Hamas cyashimangiye ko hari abantu batifuriza ineza Israel bityo ko izakomeza gushyira imbere umutekano wayo.

    Yavuze ko hari abaturage bajyanwe nk'imbohe z'umutwe wa Hamas na nubu bataragarurwa, abifuriza kugaruka amahoro.

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'ubutwererane, Mukeka Clemantine, yashimangiye ko Israel ari umufatanyabikorwa ukomeye mu iterambere ry'Igihugu.

    Ati 'Mu myaka ishize, ubufatanye bwacu bwagiye burushaho gukura kandi njye ubwanjye nabiboneye mu bikorwa by'imikoranire hagati y'inzego za Leta z'ibihugu byombi, imishinga ihuriweho, ndetse no gusangira indangagaciro.'

    Mukeka yagaragaje ko ibikorwa nk'Ikigo cy'Icyitegererezo mu buhinzi kiri ku Murindi, ndetse n'umushinga wa Gabiro Agribusiness Hub, ari ibimenyetso bifatika by'ubufatanye bufitiye inyungu abaturage.

    Yavuze kandi ko no mu bijyanye n'umutekano, u Rwanda na Israel bifitanye umubano wihariye ushingiye ku guharanira amahoro n'umutekano mu gihe Isi ihanganye n'ibibazo byinshi.

    Harimo gufatanya mu mahugurwa, gusangira ubumenyi no gushyira hamwe mu rwego rwo guteza imbere umutekano mu karere no ku rwego mpuzamahanga.

    Hari kandi imikoranire myiza mu ngeri z'ikoranabuhanga, uburezi, ubuzima n'ishoramari rikomeje kwaguka.

    Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss, yashimye umubano wayo n'u Rwanda ukomeje kugenda waguka

    Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss, yagaragaje ko igihugu cye kizakomeza gukorana neza n’u Rwanda

    Daniel yatanze ubuhamya bw’ibyabaye ku muryango we

    Alain Numa, Coach Gael na Intore Massamba mu byamamare byitabiriye iki gikorwa

    Abantu batari bake bitabiriye iki gikorwa

    Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda Plc, Benjamin Mutimura yitabiriye

    Mukeka yashimye umubano mwiza hagati y’ibihugu

    Impuguke muri Politiki Gatete Ruhumuriza na we yitabiriye iyo sabukuru

    Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss, yashimye umubano wayo n'u Rwanda ukomeje kugenda waguka

    Pasiteri Umuhoza Barbara yakirwa na Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss

    Mufti w’u Rwanda, Sindayigaya Mussa ni umwe mu bitabiriye uyu munsi

    Amafoto: Kwizera Herve


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/israel-yacyeje-umubano-wayo-n-u-rwanda-yiyemeza-gukomeza-kugira-uruhare-mu

  • U Rwanda rwakubye gatatu umusaruro w'amata mu myaka 14 – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 29 Gicurasi 2025, ubwo yafunguraga Inama Nyafurika y'Aborozi b'Inka zitanga Umukamo muri Afurika barebera hamwe uko umusaruro w'amata wakongerwa.

    Iyi nama Nyafurika y'abarora inka zitanga umukamo izibanda ku ngingo zitandukanye zirimo kurengera ibidukikije, kugabanya ibyuka bihumanya ikirere, ubuzima n'imibereho by'amatungo, kongerera amata agaciro no gushakira inganda z'amata ubushobozi mu bijyanye no kuzagurira isoko.

    Minisitiri Dr. Mark Cyubahiro Bagabe yavuze ko umusaruro w'amata wiyongera mu myaka 14 ishinze ariko ugereranyije no mu bindi bihugu u Rwanda rukiri hasi mu kugira inka zitanga umukamo uri hejuru ariko kubufatanye n'ibindi bihugu uzagenda uzamuka.

    Ati 'Uburyo bwo gukorera hamwe bwagize uruhare rukomeye mu guteza imbere umusaruro w'amata mu Rwanda. Ubu wiyongereye inshuro eshatu, uva kuri toni 334,727 mu mwaka wa 2010 ugera kuri toni 1,092,430 muri 2024. Mu gihe umuturage umwe yanywaga litiro 37.3 z'amata ku mwaka mu 2010, ubu abarirwa litiro 79.9, bivuze ko kuyabona nabyo kwikubye kabiri.'

    Yavuze ko n'ubwo hari intambwe ishimishije imaze guterwa, hakiri imbogamizi mu guhaza isoko ryo mu gihugu imbere no kongera ubucuruzi bw'amata n'ibiyakomokaho ku rwego mpuzamahanga.

    Ati 'Inka nyinshi dufite hano zirarenga 60% zirimo iza 'Fresian' (Ifirizoni) zishobora kwihanganira ikirere cyacu ariko iraza yagera mu gihugu cyacu yarakamwaga litiro 60 cyangwa 40 igatangira gukamwa 20 kandi wayikoreye ibishoboka byose bivuze ko hari ikiba kibura, ari na byo iyi nama igiye kudufasha gukosora.'

    Umuyobozi Mukuru w'Ihuriro Nyarwanda ry'Aborozi b'Inka zitanga Umukamo, Musime Florence Murungi, yavuze ko aborozi bagomba kwigira ku bateye imbere mu bijyanye no korora inka z'umukamo kuko u Rwanda rufite gahunda yo kongera umukamo ukikuba inshuro eshatu.

    Umukozi muri Bank ya Kigali, ushinzwe ibikorwa by'ubuhinzi n'ubworozi, Winny Ruzindina Gatarayiha yavuze iyi Banki yashyizeho gahunda zitandukanye zo gufasha aborozi harimo gutanga inguzanyo ku ma koperative akusanya umusaruro w'amata aho iyaha inguzanyo igera kuri miliyoni 50 nta ngwate.

    Ati 'Ni inguzanyo ishobora kwishyurwa uko umworozi yishoboye, yaba buri kwezi cyangwa buri gihembwe, bitewe n'uko yinjiza. Dutanga inguzanyo ifite inyungu ya 9% kugeza 18% ku mwaka. Iyi ni inguzanyo igenewe aborozi b'inka bakorana n'amakusanyirizo y'amata, kandi itangwa nta ngwate, hagamijwe kubafasha kongera umusaruro.'

    Perezida w'Ihuriro Mpuzamahanga ry'Aborozi b'Inka zitanga Umukamo, Gilles Froment yavuze ko iyi nama izafasha aborozi guhura n'abashakashatsi batandukanye bakabigiraho byinshi bijyanye no kumenya ubwoko umuntu akwiye bitewe n'aho yororera ndetse n'uburyo bwo kuzitaho.

    Inama Nyafurika y'Aborozi b'Inka zitanga Umukamo 'IDF Regional Conference Africa' yitabiriwe n'abaturutse mu bihugu bitandukanye birimo 15 byo muri Afurika n'ahandi.

    Inama Nyafurika y’Ihuriro ry’Aborozi b’Inka zitanga Umukamo yahuye abarenga 500 baturutse mu bihugu by’Afurika no hanze yayo

    Minisitiri Dr. Cyubahiro Mark yavuze ko Aborozi bo mu Rwanda bakwiye kwigira ku bandi uburyo bwo kwita ku nka zikarushaho gutanga umusaruro

    Perezida w'Ihuriro Mpuzamahanga ry'Aborozi b'Inka zitanga Umukamo, Gilles Froment yavuze ko yashimiye u Rwanda ku bwo kwemera kwakira iyi Nama Nyafurika y’Aborozi b’Inka zitanga Umukamo

    Umuyobozi Mukuru w'Ihuriro Nyarwanda ry'Aborozi b'Inka zitanga Umukamo, Musime Florence Murungi yavuze ko aborozi bagomba kwigira ku bateye imbere mu bijyanye no korora neza

    Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi bo nzego zitandukanye barimo Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Cyubahiro Mark n’aborozi baturutse hirya no hino ku Isi by’umwihariko muri Afurika

    Bank ya Kigali yashyizeho uburyo bwishi bwo gufasha aborozi burimo no kubaha inguzanyo idazaba ingwate

    Bank ya Kigali iri mu bateye inkunga iyi nama mu kurushaho gushyigikira Aborozi bo mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwakubye-gatatu-umusaruro-w-amata-mu-myaka-14

  • 'Rwanda Polytechnic' yatanze impamyabushobozi ku barenga 4500 (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu muhango wo gutanga impamyabushobozi kuri aba banyeshuri wabereye muri BK Arena. Byari ku nshuro ya munani iri shuri rishyira ku isoko ry'umurimo abaryizemo.

    Rwanda Polytechnic ifite amashami umunani arimo IPRC Gishari College, IPRC Huye, IPRC Karongi, IPRC Kigali, IPRC Tumba, IPRC Musanze na IPRC Ngoma.

    Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente, yashimangiye ko amashuri ya tekinike, imyuga n'ubumenyingiro agira uruhare rukomeye mu iterambere ry'Igihugu kandi ko Rwanda Polytechnic iri kugira uruhare rugaragara.

    Ati 'Kimwe mu by'ingenzi dushyize imbere muri NST2 ni uguteza imbere uburezi bw'ubumenyingiro buzadufasha kwihutisha iterambere ryacu rituganisha kuba igihugu gifite ubukungu bwubakiye ku bumenyi.'

    Yakomeje ati 'Kugira ngo tuzabigereho biradusaba gukomeza kuzamura urwego rw'ubumenyi ariko dufite n'inganda nyinshi cyane zizadufasha kugira ngo tubone akazi.'

    Yashimangiye ko guteza imbere imyuga na tekinike ari inkingi ikomeye izafasha igihugu guteza imbere ubukungu bwacyo.

    Minisitiri w'Intebe Dr. Ngirente kandi yongeye kwibutsa ko amasomo y'imyuga tekenike n'ubumenyingiro atagenewe abahungu gusa, ahamagarira n'abakobwa gukomeza gutinyuka bakayagana kuko byagaragaye ko atanga umusaruro mu bukungu bw'igihugu.

    Yashimye uko abanyeshuri bo muri Rwanda Polytechnic babashije gukora imodoka y'amasiganwa 'cross car' bwa mbere muri Afurika mu mpera z'umwaka ushize.

    Ubuyobozi bwa RP butangaza ko mu igenzura bakoze ku banyeshuri barangije amasomo mu mu 2024, basanze 70% bafite icyo bakora.

    Barimo 59% bahise babona akazi, mu gihe 11% bakomeje amasomo mu byiciro byisumbuye cyangwa bakaba bari mu kwimenyereza umwuga.

    Muri aba kandi harimo 18% bihangiye imirimo ku buryo bashobora kwinjiza nibura ibihumbi 400 Frw ku kwezi.

    Umuyobozi Mukuru w'Ishuri Rikuru ry'Imyuga n'Ubumenyingiro (RP), Dr. Sylvie Mucyo, yagaragaje ko aba banyeshuri barangije amasomo, bafite ubushobozi n'ubumenyi mu kugira uruhare mu gushaka ibisubizo no guhanga udushya tuganisha ku iterambere.

    Yabasabye gukomeza kurangwa n'imyitwarire myiza, indangagaciro nziza ndetse guharanira kugira uruhare mu iterambere ry'Igihugu muri rusange.

    Umunyeshuri wavuze ahagarariye abandi, Sandrine Uwase Habimana, yashimye ko u Rwanda rushyize imbere ubukungu bushingiye ku bumenyi, rukaba igihugu kiri kwihuta mu iterambere kandi ntawe usigaye inyuma.

    Umuyobozi Mukuru wa Irembo, Israel Bimpe, yasangije abarangije amashuri, urugendo rwe rwumuganishije ku kuyobora icyo kigo abasaba kudacika intege.

    Minisitiri w'Uburezi, Nsengimana Joseph, yavuze ko uburezi ari yo nkingi izatuma u Rwanda rugera ku iterambere rwifuza.

    Yasabye abanyeshuri barangije amasomo yabo gukomeza guharanira kuba imbere no kugira uruhare rugaragara mu gushaka ibisubizo ku bibazo sosiyete igihura na byo.

    Abarangije amasomo basabwe gukomeza kurangwa n’indangagaciro nzima

    Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yavuze ko uburezi ari yo nkingi izatuma u Rwanda rugera ku iterambere rwifuza

    Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yavuze ko amashuri ya tekinike atejwe imbere bigira ingaruka nziza ku bukungu bw’igihugu

    Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard, yasabye abarangije amasomo kugira uruhare mu iterambere

    Abarenga 4500 bize imyuga na tekinike bahawe impamyabushobozi

    Ubwo Juno Kizigenza yaririmbaga zimwe mu ndirimbo ze zikunzwe n’abatari bake

    Umuyobozi Mukuru wa Irembo, Israel Bimpe, yasangije abarangije amashuri ibyo bakwiye kwitondera

    Ibyishimo byabarenze bitera hejuru

    Umuyobozi Mukuru wa Irembo, Israel Bimpe, yasangije abarangije amashuri, urugendo rwe rwumuganishije ku kuyobora icyo kigo abasaba kudacika intege

    Umuhanzi Juno Kizigenza yataramiye abitabiriye ibi birori

    Ababyeyi bari bagiye gushyigikira abana babo

    Abanyeshuri barangije amasomo barenga 3560

    Abanyeshuri bishimira intambwe bateye

    Hari abafataga amafoto y’urwibutso

    Abanyeshuri bishimiye kwerekeza ku isoko ry’umurimo

    Abakobwa bahamagariwe kwitabira ku bwinshi amashuri y’imyuga na tekinike

    Abanyeshuri bagaragaje ko biteguye gutanga umusanzu wabo

    Amashuri ya tekinike yagaragajwe nk’inkingi ikomeye mu iterambere ry’igihugu

    Abanyeshuri bishimiye gusoza amasomo

    Umuyobozi Mukuru w'Ishuri Rikuru ry'Imyuga n'Ubumenyingiro (RP), Dr. Sylvie Mucyo, yerekanye ko abarangije umwaka ushize babonye akazi ku kigero cya 70%

    Umuyobozi Mukuru wa RP, Mucyo Sylvie, yasabye abarangije gukomeza kurangwa n’indangagaciro nzima

    Ubwo abanyeshuri banyuranye bageraga kuri BK Arena ahabereye ibirori byo guhabwa impamyabushobozi

    Abanyeshuri baje bagaragiwe n’ababyeyi babo

    Abarangije amasomo yabo bifurije ishya n’ihirwe ku isoko ry’umurimo

    Ibyishimo byari byose kuri aba banyeshuri

    Amafoto: Kwizera Herve


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwanda-polytechnic-yatanze-impamyabushobozi-ku-barenga-4500-amafoto