Blog

  • Minisitiri Nkulikiyinka yakanguriye abakozi n'abakoresha gushora ku isoko ry'imari n'imigabane – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ubwo hasozwaga ukwezi kwa Gicurasi kwahariwe ibijyanye no guteza imbere umurimo, mu biganiro byitabiriwe n'abakozi, abakoresha bo mu nzego za leta, iz'abikorera, imiryango itari iya leta, sosiyete sivile n'abandi.

    Ni ibiganiro bya biri no mu murongo wa leta aho muri gahunda ya kabiri yo kwihutisha iterambere u Rwanda rwiyemeje ko mu myaka itanu ruzahanga imirimo ingana na miliyoni 1,25.

    Minisitiri Nkulikiyinka kandi yibukije ko guhanga imirimo bijyana no kwizigama abantu bagashora ahizewe nko mu migabane no mu bindi bigo byashyizweho bibafasha kwimakaza iterambere rirambye.

    Ati 'Nta mafaranga aba make iyo uzigama. Iyo ari make ariko mukayahuza aba menshi agatubuka agashorwa mu mishinga, ba nyirayo bakunguka n'igihugu kikunguka. Ni amafaranga ajya mu bukungu bw'igihugu na ba bandi babura amafaranga y'igishoro bakaboneka. Twese tubyinjiyemo igihugu cyatera imbere n'abizigamye bikaba uko.'

    Nk'uwahisemo kugura impapuro mpeshwamwenda ku Isoko ry'Imari n'Imigabane ry'u Rwanda (RSE) atanga ibihumbi 100 Frw akajya ahabwa inyungu ya 11% ku mwaka iruta izindi zose zitangwa ku wabikije amafaranga muri banki kuko ibyo bigo by'imari bitanga iri hagati ya 8% na 9%.

    Ushaka gushora ahadahomba kandi hizewe na bwo ashobora gushora nko mu Kigega mu Kigega RNIT Iterambere Fund (RIF), aho kwizagamira muri bihera ku 2.000 Frw kandi abanyamigabane bacyo bungukirwa buri mwaka igera kuri 11,78%.

    Minisitiri Nkulikiyinka ati 'Duhindure imitekerereze twizigame kugira ngo dushobore kugira byinshi tubigeraho. Kuva na kera ntabwo umusaruro wawuriraga kuwumara, ahubwo wizigamiraga n'ibizagufasha mu minsi izaza. Icyo kintu tukigarure.'

    Uretse guteza imbere ababikora Minisitiri Nkulikiyinka yagaragaje ko kwizigama bizanaba urufunguzo ku baza gushora imari mu Rwanda kuko babona icyizere abaturage bagirirana, bikazafasha muri gahunda ya leta yo gukuba kabiri ishoramari ritari irya leta, rij kuri miliyari 4,6$ mu 2029.

    Umujyanama mu bya Tekiniki mu Rwego rw'u Rwanda Rugenzura Isoko ry'Imari n'Imigabane (CMA), Dr. Ndahiro James yerekanye ko abantu batagomba kuzigama ari uko bamaze kurya, ahubwo bazigama bakarya ibisigaye.

    Yavuze ko abakoresha baba aba leta n'abikorera bakwiriye gufasha abakozi babo kwizigamira no kubyaza umusaruro amahirwe ari ku isoko ry'imari n'imigabane.

    Ati 'Bakwiriye gufashwa kugira ngo ejo heza habo hazameze neza. Niba umukozi umuhemba 1000 Frw mwagakwiriye kuvugana 100 Frw ukarimuzigamira noneho na we ukamwongereraho 50 Frw. Bizatuma umukozi akora yishimye n'abakoresha babone abakozi bashaka gukora kuko bazi inyungu.'

    Imibare ya Minisiteri y'Ubucuruzi igaragaza ko ibigo by'ubucuruzi bito n'ibiciriritse bigize 98% by'amasosiyete yose mu Rwanda, kandi bikaba bitanga akazi ku bantu barenga miliyoni 2,5.

    Dr. Ndahiro yavuze ko bene ibyo bigo baba bakeneye ibitekerezo by'uko bakora imirimo yabo ibyara inyungu, abantu bakaba bafite inyota yo gushoramo amafaranga ba nyir'ibigo na bo bakaba banoza ibyo bakora.

    Ati 'Ibyo bakora bijye mu mucyo, amakuru yose akajya ahabona, abashoramari na bo bakazana amafaranga. Ku isoko ry'imari natwe twashyizeho gahunda yo gufasha abafite ibyo bigo kunoza imishinga hanyuma bakajya kuyimurikira abafite amafaranga inoze.'

    Umusaruro w'iri soko ry'u Rwanda ry'imari n'imigabane mu 2024 wavuye kuri miliyari 100 Frw, ugera kuri miliyari 129 Frw, bigaragaza ubwiyongere bwa 126% ugereranyije n'umwaka wabanje.

    Ni mu gihe Ikigega RNIT Iterambere Fund (RIF) cyakusanyije miliyari 17,6 Frw y'ubwizigame bw'abanyamigabane bacyo mu 2024 bingana n'ubwiyongere bwa 45,6% ugereranyije n'umwaka wa 2023.

    Dr. Ndahiro agaragaza ko uko gutera imbere kw'ibyo bigo n'ibindi, bigaragariza ushaka gushora ku isoko ry'imari n'imigabane nta kabuza, azunguka ariko akanagira uruhare mu guhamya intego y'u Rwanda y'uko mu 2050 ruzaba rubarirwa mu bihugu bikize.

    Minisitiri Nkulikiyinka yasabye abakozi n’abakoresha kwitabira isoko ry’imari n’imigabane

    Dr. Ndahiro James mu bitabiriye isozwa ry’ukwezi kwahariwe umurimo

    Meya w’Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel yagaragaje ko bakataje mu gufasha urubyiruko kubona akazi

    Minisitiri Nkulikiyinka yitabiriye isozwa ry’ukwezi kwahariwe akazi

    Abakozi, abakoresha, abo mu miryango itari iya leta bo mu Mujyi wa Kigali baganiriye ku bibazo bikibangamiye ihangwa ry’umurimo

    Munyakazi Sadate mu bitabiriye ibiganiro byibanze ku guhanga akazi

    Amafoto: Kwizera Moses


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-nkulikiyinka-yakanguriye-abakozi-n-abakoresha-gushora-ku-isoko-ry

  • Mwimakaze urukundo n'ubumwe – Amb. Nsengimana abwira abanyeshuri ba IFAK – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Gicurasi 2025 nibwo IFAK yibutse abari abarezi, abakozi, abanyeshuri n'abandi bose bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Muri iki gikorwa hanashyizwe indabyo ahari amazina y'abiciwe muri IFAK bose, ubu imibiri yabo ikaba yarashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.

    Umuyobozi wa IFAK, Padiri Jean Bosco Ntirenganya, yavuze ko kwibuka abazize Jenoside ari inshingano n'umwenda Abanyarwanda bafitiye abazize Jenoside. Yavuze ko nk'ikigo cy'ishuri, kwibuka ari ugutoza abana guhangana n'ingengabitekerezo ya Jenoside no gukumira ko ibyabaye byakongera ikindi.

    Ati “Kwibuka ni umwanya wo kwigisha abakiri bato amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bidufasha kandi gukumira icyadusubiza mu mateka mabi no kwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside igaragara mu gihugu no hanze yacyo”.

    Nsengimana Alphonse, wari uhagarariye IBUKA yashimiye IFAK kuba yarateguye iki gikorwa kuko ari umurongo mwiza wo guhangana n'abakomeje gupfobya Jenoside cyane cyane kwigisha abato gukumira Jenoside no guhangana n'abayipfobya.

    Ashingiye ku mateka y'u Rwanda, yagaragaje uko abakoloni b'Ababiligi babaye umusingi w'amateka asharira y'u Rwanda yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Yashimiye ingabo zari iza RPA zabohoye u Rwanda zikanahagarika Jenoside.

    Ati “U Rwanda rwarapfuye ariko rugira n'intwari zongeye kuruzura. Twibaze iyo u Rwanda rutagira amaboko y'abanyarwanda bahagaritse Jenoside kuko yabaye amahanga yose arebera”.

    Amb. Senateri Joseph Nsengimana wari umushyitsi Mukuru muri iki gikorwa, akaba ari n'umwe mu banyeshuri batangiranye na IFAK, yavuze ko yize muri iri shuri ku mpamvu zifitanye isano n'amateka mabi yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi cyane cyane guheza Abatutsi mu mashuri n'irindi hohoterwa.

    Amb. Nsengimana yagarutse cyane ku nyigisho ziva mu dukino tw'abana bato bakina bagaragaza neza icyiza cy'ineza no kugira urukundo aho inabi isimbuzwa ineza.

    Ati “Icyiza gitsinda ikibi ariko kubaka icyiza biragora bifata igihe… umurage mwiza ni uw'urukundo, urukundo nyarwo zuzira inabi'.

    Yavuze ko icyiza kizana ibyiza byinshi kandi ari cyo yifuriza u Rwanda n'abanyarwanda, u Rwanda rufite ubukire kandi rugije abaturage bafite indangagaciro z'urukundo.

    Abanyeshuri ba IFAK baganiriye na IGIHE bashimye leta y'u Rwanda yongeye guhuza abanyarwanda bakaba kuri ubu babana nta kwita ku moko. Bashimira ingabo zari iza RPA zabohoye u Rwanda zigahagarika Jenoside yakorerwaga abatutsi zigakomeza kubaka u Rwanda rwunze ubumwe.

    Abamaze kumenyekana ko baguye muri iri shuri riri ku Kimihurura barenga 85 harimo abarimu, abanyeshuri n'abaturage bari bahahungiye.

    IFAK yakoze iki gikorwa mu gihe abanyarwanda n'Isi yose muri rusange bakiri mu minsi ijana yo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, igahitana ubuzima bw'abasaga miliyoni.

    Umuyobozi wa IFAK, Padiri Jean Bosco Ntirenganya, yavuze ko kwibuka abazize Jenoside ari inshingano n’umwenda Abanyarwanda bafitiye abazize Jenoside

    Amb. Senateri Joseph Nsengimana yasabye abanyeshuri ba IFAK kwimakaza urukundo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mwimakaze-urukundo-n-ubumwe-amb-nsengimana-abwira-abanyeshuri-ba-ifak

  • U Rwanda rugiye gutangira korora inka za Girolando zizava muri Brésil – #rwanda #RwOT

    Inka za Girolando zibaho binyuze mu guhuza ubwoko bubiri bw'inka bwa Gyr na Holstein-Friesian.

    Inka zo mu bwoko bwa Gyr, zizwi nka Zebu zituruka mu Buhinde, zihanganira ubushyuhe bwinshi n'indwara zitandukanye. Ni mu gihe inka zo mu bwoko Holstein-Friesian, zituruka mu Burayi, zizwi cyane ku kugira umukamo utubutse ariko zidashobora kwihanganira indwara zo mu karere.

    Ubwoko bwa Girolando bworowe bwa mbere muri Brésil buzwiho gutanga amata menshi no kwihanganira ubushyuhe n'indwara.

    Brésil ni cyo gihugu gitunganya ku bwinshi inka za Girolando, ndetse hejuru 80% by'amata yaho aturuka mu nka za Girolando.

    Umuyobozi Mukuru Wungirije w'Ikigo gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n'Ubworozi, RAB, Uwituze Solange yagize ati 'Ziberanye n'ikirere cyacu kandi zitanga umusaruro mwiza haba ku nyama no ku mata'

    The New Times yanditse ko u Rwanda rwifuza guteza imbere ubworozi bw'inka za Girolando, nyuma y'uko Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Marc Cyubahiro Bagabe aherutse gusura ikigo gitunganyirizwamo intanga z'inka za Girlando muri Brésil.

    Ni uruzinduko rwari rugamije gushaka uko impande zombi zafatanya hakaboneka icyororo cyiza cy'inka mu Rwanda.
    Bagabe yavuze ko hakenewe ubufatanye n'ibindi bihugu ngo haboneke icyororo gitanga umukamo mwinshi.

    Ati 'Kugeza ubu, umukamo ku nka imwe mu Rwanda uracyari hasi cyane, ugera hafi litiro 10 ku munsi'

    Yahamije ko hari abafite inka z'ubwoko bwiza banazitaho uko bikwiye ku buryo ku munsi zikamwa litiro 40.

    Ati 'Tugomba gukora ibishoboka byose ngo twongere umukamo. Ubwoko bwihanganira ikirere cya Afurika, nka ziriya zo muri Brésill, bushobora kudufasha. Dushobora kuzitumiza aho ari ho hose bafite ikoranabuhanga rigezweho, Brésil ikaba ari hamwe muri ho.'

    Minisitiri Cyubahiro yavuze ko ikirere cy'u Rwanda gisa n'icya Brésil ku buryo abantu n'amatungo boroherwa no kwisanga muri ibyo bice.

    Yashimangiye ko u Rwanda rushyize imbere gahunda yo korora amatungo yihanganira imiterere y'ikirere cy'igihugu.

    Ati 'Tugira amahirwe yo kugira inka z'inyambo z'umwimerere, zikomoka mu karere. Ni ubwoko bw'inka z'ingirakamaro ku gihugu bushobora gutanga uturemangingo twatanga ubudahangarwa ku ndwara ziboneka mu karere. Dushobora kuvanga uturemangingo tw'inyambo n'utw'izindi nka zo mu bindi bice zitanga umukamo utubutse hakavamo icyororo gifite ubudahangarwa kandi zitanga umusaruro.'

    U Rwanda rumaze gushyira mu bikorwa ingamba zitandukanye, zirimo no kunoza ubwoko bw'amatungo, hagamijwe kongera umukamo n'inyama.

    Muri Werurwe 2025, Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda, Edouard Ngirente yatangaje ko umukamo w'amata mu gihugu hose ugeze kuri litiro miliyoni 2,9 ku munsi.

    Ni mu gihe uruganda rutunganya amata y'ifu rw'i Nyagatare rufite ubushobozi bwo gutunganya litiro ibihumbi 650 z'amata ku munsi ariko kugeza ubu rutunganya litiro ibihumbi 292,5 ku munsi kubera ubuke bw'amata rugemurirwa.

    Minisitiri Bagabe (wambaye ishati ijya kuba umweru) yavuze ko inka za Girolando zatanga umukamo mwiza mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rugiye-gutangira-korora-inka-za-girolando-zitanga-umukamo-uhagije

  • Guhanga imirimo ni ingenzi kuri Leta y'u Rwanda – Minisitiri Utumatwishima – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 29 Gicurasi 2025, ubwo hasozwaga icyiciro cya mbere cy'amahugurwa y'ubudozi aho abagera kuri 250 bahawe impamyabushobozi.

    Aya mahugurwa yatangiye mu mpera za Kanama 2024 aho yari amaze igihe cy'amezi atandatu. Yatangiwe mu nganda ebyiri zikora imyenda, ari zo Dikam na C&D ziherereye mu cyanya cy'inganda i Masoro.

    Ibi byashyizwe mu bikorwa bigizwemo uruhare na Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi ku bufatanye n'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi ndetse n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Iterambere, UNDP binyujijwe mu mushinga wa Aguka ushinzwe guteza imbere urubyiruko.

    Abanyeshuri bose bitabiriye iyi gahunda yo kwimenyereza umurimo bahise bahabwa akazi ndetse 80% muri bo bashobora gukoresha imashini z'ubudozi ziri mu bwoko butandukanye harimo n'izikoresha ikoranabuhanga rihambaye.

    Bigishijwe gukoresha imashini zitandukanye zifashishwa mu budozi bwa kinyamwuga ndetse n'uburyo bashobora gutekereza guhanga umwenda bakawukata, bakawudoda nyuma bakaba bawujyana ku isoko bakawugurisha.

    Uwikunda Clarisse uri mu basoje muri iyi gahunda yavuze ko yabaye umushomeri mu gihe cy'imyaka itanu ndetse ko nta cyizere yari afite cyo kuzabona akazi ariko aza kugira amahirwe yo kwitabira aya mahugurwa none ubu amaze kwiteza imbere ku buryo bugaragara.

    Ati 'Naje kwiga nta cyizere mfite kuko n'ubundi ngereranyije n'imyaka yose namaze niga nta kazi mfite numvaga n'ubundi ibyo nje kwiga nta kintu bizamarira. Naraje ndiga, batwigisha imashini zitandukanye, ubwo nibyo byatumye ngenda mbikunda birangira mbimenye mbasha kwiga imashini zo mu bwoko butatu.'

    Minisitiri Utumatwishima yasabye inzego z'abikorera ko bakwiriye gukomeza kugirira icyizere urubyiruko kubera ko aho barwohereje bose bagaragaza umusaruro n'imyitwarire myiza.

    Yakomeje agaragaza uruhare rwa Leta mu gutuma urubyiruko rwivana mu bushomeri.

    Ati 'Kubera ukuntu twasanze urubyiruko rw'u Rwanda rukwiye kubona akazi, twavuze ko buri mwaka kugeza 2029 tuzajya duhanga imirimo ibihumbi 250 ku mwaka, urumva ko twarengejeho, bivuze ngo guhanga imirimo mu rubyiruko ni ingenzi kuri Leta y'u Rwanda.'

    Biteganyijwe ko urubyiruko rusaga 1500 ari rwo ruzafashwa muri iyi gahunda mu byiciro bindi bizakurikiraho.

    Minisitiri Utumatwishima ahemba Mbabazi Jean Bosco wahize abandi

    Umuyobozi w’uruganda C&D Products Group, Gu Jingyong, atanga impamyabushobozi ku banyeshuri bitwaye neza

    Ambasaderi wa EU mu Rwanda, Belen Calvo Uyarra, yashimiye iki gikorwa

    Mukasahaha Diane uyobora Dikam yagaragaje ko ari ingenzi guha urubyiruko amahirwe yo kunguka ubumenyi

    Akanyamuneza kari kose ku banyeshuri bitabiriye iyi gahunda

    Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yavuze ko leta ifite gahunda yo kongera imirimo ihabwa urubyiruko

    Abanyeshuri bagize amahirwe yo kumurika imyenda bikoreye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/guhanga-imirimo-ni-ingenzi-kuri-leta-y-u-rwanda-minisitiri-utumatwishima

  • Ibyaha 10 byiganje mu Karere ka Rusizi – #rwanda #RwOT

    Yabikomojeho mu kiganiro ku ishusho y'umutekano mu Karere ka Rusizi yatangiye mu nama mpuzabikorwa yabaye ku wa 30 Gicurasi 2025.

    SSP Karagire yavuze ko kuva muri Mutarama 2025 kugera muri Gicurasi 2025 mu Karere ka Rusizi hagaragaye ibyaha 571, hafatwa abantu 637.

    Mu byaha 10 byagaragaye ku bwinshi muri aka karere mu mezi atanu ya mbere ya 2025 harimo magendu aho hatanzwe ibirego 212, ubujura hatangwa ibirego 153, gukubita no gukomeretsa haboneka ibirego 113, gusambanya abana hatangwa ibirego 28, kwambuka umupaka binyuranyije n'amategeko haboneka ibirego 27.

    Mu bindi byaha byagaragaye harimo ubucuruzi bw'ibiyobyabwenge bwabonetsemo ibirego 17, ingengabitekerezo ya Jenoside yatanzweho ibirego 14, kwangiza ibikorwaremezo haboneka ibirego 10, amakimbirane yo mu ngo ibirego ibirego umunani, mu gihe hatanzwe ibirego bitatu by'ubwicanyi.

    SSP Karagire yavuze ko ibyaha bya magendu byiganje mu mirenge ikora ku mupaka, agaragaza ko ikibabaje ari uko iki cyaha abaturage baho bacyoroshya bakagifata nk'ubushabitsi busanzwe.

    Ati “Icyaha cy'ubujura kiri kugaragara no mu mirenge y'icyaro, by'umwihariko ubujura bw'amatungo kikaba gitizwa umurindi n'uko raporo zacyo zipfukiranirwa mu kagari, wabaza gitifu ugasanga ntabwo byamugezeho”.

    SSP Karagire yasabye abaturage n'abayobozi b'inzego zegereye abaturage kujya batanga amakuru kare kugira ngo ibyaha bikumirwe bitaraba ndetse n'ibyamaze kuba hatangwe ubutabera bukwiye.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel, yasabye abayobozi b'imidugudu kongera gushyira imbaraga mu ikayi y'umudugudu.

    Ati “Kutamenya amakuru y'abantu binjiye mu mudugudu nabyo biri mu bihungabanya umutekano”.

    SSP Karagire yasabye abaturage kugira umuco wo gutangira amakuru ku gihe

    Meya Sindayiheba yasabye abayobozi b'imidugudu gukoresha neza ikayi y’umudugudu mu kumenya abinjira n’abasohoka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyaha-10-byiganje-mu-karere-ka-rusizi

  • U Rwanda rwungutse isoko rishya ruzajya rwoherezamo ikawa yatunganyirijwe mu gihugu – #rwanda #RwOT

    U Rwanda ni kimwe mu bihugu byitabiriye imurikagurisha mpuzamahanga ry'ikawa ryo mu Burayi (Coffee Europe Expo).

    Coffee Europe Expo yabereye i Varsovie muri Pologne, ihuza abari mu ruhererekane rwo gutunganya ikawa, ndetse n'ikoranabuhanga rikoreshwa muri uru rwego.

    Ni ubwa mbere u Rwanda rwitabiriye iryo murikagurisha ryari ribaye ku nshuro ya 10, icyakora rwari rwahawe umwanya w'icyubahiro, rushimirwa uruhare rwaro mu guteza imbere ikawa.

    Iry'uyu mwaka ryasojwe kuri uyu Kane tariki 29 Gicurasi 2025. Ryitabiriwe n'abantu 6000 bo mu bihugu 15.

    Abarenga 100 barimo n'Abanyarwanda ni bo bamuritse Ikawa n'Icyayi by'u Rwanda.

    Nubwo ari imurikagurisha ryahariwe ikawa, u Rwanda rwanaserukanye n'icyayi ku mpamvu z'uko rwashakaga ko Pologne yasimbura u Burusiya bwaguraga icyayi cy'u Rwanda cyane.

    Ubusanzwe icyayi cy'u Rwanda kigurwa n'ibihugu byo mu Burasirazuba bw'Isi, u Burusiya bukaba nko ku mwanya wa gatatu mu bigura icyayi cyinshi.

    Umuyobozi wa NAEB, Bizimana mu kiganiro na IGIHE yagize ati 'U Burusiya ni bwo bwari imbere mu kugura icyayi cy'u Rwanda binyuze mu imurikagurisha rya Mombasa muri Kenya ariko kubera intambara ya Ukraine ingano bwaguraga yagiye imanuka, dusanga igihugu cyafata uwo mwanya muri biriya bihugu ari Pologne.'

    Yavuze ko icyayi n'ikawa u Rwanda rwajyanye muri Pologne cyakunzwe cyane ndetse akagaragaza ko ari isoko ryiza rishya u Rwanda rwungutse.

    Nubwo ikawa yose iva mu Rwanda iba ifite abayigura, Bizimana yavuze ko iyo habonetse isoko rishya baba baryitezeho ibiciro byiza bijyanye n'aho isoko rigana, noneho Pologne yo ikaba akarusho ko kuba igihugu cyagura ikawa yatunganyirijwe nu Rwanda.

    Ati 'Tuzi ko ibihugu bihinga ikawa kenshi byohereza idakaranze (green coffee) igatunganyirizwa n'ibigo byo mu Burayi. Pologne twayibonye nk'amahirwe y'uko twakoherezayo ikawa yongerewe agaciro mu Rwanda, yasize amafaranga menshi ndetse yatanze imirimo myinshi ku rubyiruko rw'u Rwanda.'

    Yavuze ko nka kwitabira bene nk'ibyo bikorwa bituma bumva uko ibihugu bikora, amategeko n'amabwiriza bigenderaho kugira ngo bishyirwe mu igenamigambi, bizorohereze Abanyarwanda kumenya ibisabwa byose mu kwagura amasoko, no kongera abamurika.

    Ibyo twajyanye byashize rugikubita…

    Mu bitabiriye Coffee Europe Expo harimo na Rusatira Emmanuel uyobora Baho Coffee Company, ikigo cyohereza mu mahanga ikawa, wavuze ko iryo soko rishya ryabatunguye.

    Ati 'Nta muntu watekerezaga ubunini bwaryo n'uburyo ari ahantu heza ho gucururiza. Abantu benshi bari bafitiye amatsiko u Rwanda. Ni ubwa mbere mu mamurikagurusha yose twagiyemo twahawe umwanya munini n'icyubahiro bimeze uku.'

    Rusatira yavuze ko ari isoko ritanga icyizere bikajyana n'uburyo ryahuriwemo n'ibihugu byinshi byo mu Burayi bw'Iburasirazuba, aho bashobora kwaguriramo ibikorwa byabo.

    Ati 'Ni amahirwe adasanzwe kubona abantu bose, ababa abohereza mu mahanga ikawa, abayikaranga bose bateranira aho u Rwanda rwamurikiraga. Abantu bose baragurishije, byose baratwaye. Abantu bafite inyota y'ikawa n'icyayi by'u Rwanda.'

    Mu bitabiriye kandi harimo na Rubayiza Aloys uyobora ikigo cya Rwanda Mountain Coffee Ltd & JAC Coffee Ltd, gihinga ikawa mu Rwanda kikayicuruza mu mahanga.

    Afite umurima wa hegitari eshanu ahingaho ikawa mu Karere ka Huye ndetse akanayitunganyiriza.

    Yaserujanye ikawa yo mu moko atandukanye arimo ikawa idaseye n'iseye, ndetse agatanga n'indi iba ipfunyitse mu dukoresho tuzwi nka 'capsule' ndetse tutangiza ibidukikije.

    Ati 'Ni isoko ryo mu Burasirazuba bw'u Burayi rirakomeye cyane kuko ryihariye 40% by'Isoko y'Isi yose. Njye ikawa ndayitunganyiriza nkayikaranga, nkazishyira no mu dukoresho (capsule) twabugenewe. Hano i Burayi barabikunda, 20% banywa ikawa bifashishije ubu buryo, n'igiciro kiriyongera. Uko umuntu ashaka ikawa ni ko tuyimuha. Nishimiye kuba nitabiriye imurikagurisha.'

    Mu bacururiza ikawa y'u Rwanda mu Burayi harimo na Michael Wyroslak uhagarariye 1000 Hills Products muri Pologne.

    Amaze imyaka irindwi acuruza ikawa yaturutse mu Rwanda, akagaragaza ko ari uburaribonye buhagije, bwatumye bashinga imizi ku isoko ryo mu Burayi, bigatizwa umurini n'ikawa y'u Rwanda ikunzwe cyane.

    Ati 'Twacuruje amatoni n'amatoni y'ikawa mu Burayi. Abantu bari bafite imyumvire mibi ku ikawa y'u Rwanda ariko twayikuyeho tubereka ubwiza n'umwihariko byayo ndetse imyumvire irahinduka ku buryo dufite abantu benshi bayinywa hano.'

    Michael Wyroslak yashimangiye ko uko imyaka ishira indi igataha bongera ingano y'ibyo bacuruza ndetse n'ubwiza bwabyo, byose bigambiriye kumenyereza abo mu Burayi ikawa y'u Rwanda.

    BaBIijyanisha no gufasha Abanyarwanda bitabira amasoko yo mu Burayi. Ati 'Ejo hazaza hacu ni heza mu gihe u Rwanda rukomeje guhinga ikawa yujuje ubuziranenge.'

    Coffee Europe Expo yabereye mu kigo kizwi nka Ptak Warsaw Expo.

    Ptak Warsaw Exp yakira ibikorwa birenga 70 buri mwaka byitabirwa n'abarenga miliyoni baba baje gusura n'abamurika ibikorwa bitandukanye barenga 7000 buri mwaka.

    Abanyarwanda bagurishije ikawa yose bari baserukanye ndetse iba nke

    Abanyamahanga batandukanye bakunze ikawa y’u Rwanda yamuritswe muri Coffee Europe Expo

    Ubwo Rubayiza Aloys uyobora ikigo cya Rwanda Mountain Coffee Ltd & JAC Coffee Ltd yari amaze kugurisha ikawa ituruka mu Rwanda

    Rubayiza Aloys uyobora ikigo cya Rwanda Mountain Coffee Ltd & JAC Coffee Ltd ari kumwe na Rusatira Emmanuel uyobora Baho Coffee Company bitabiriye Coffee Europe Expo

    Ambasaderi w'u Rwanda muri Pologne, Prof Shyaka Anastase ashimira Rusatira Emmanuel uyobora Baho Coffee Company witabiriye imurikagurisha

    Ikawa y’u Rwanda yashize rugikubita muri Coffee Europe Expo

    Ambasaderi w'u Rwanda muri Pologne, Prof Shyaka Anastase ashimira Umunyarwanda witabiriye imurikagurisha ry’ikawa ryo mu Burayi

    Ambasaderi w'u Rwanda muri Pologne, Prof Shyaka Anastase asobanurira abanyamahanga ibyiza by’u Rwanda

    Abanyarwanda bacanye umuco muri Coffee Europe Expo

    Amafoto yaranze wa kabiri wa Coffee Europe Expo

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwungutse-isoko-rishya-ruzajya-rwoherezamo-ikawa-yatunganyijwe-mu

  • Miliyari 1 Frw izakoreshwa muri gahunda ya Girinka mu 2025/2026 – #rwanda #RwOT

    Gahunda ya 'Girinka Munyarwanda', yatangijwe mu mwaka wa 2006, mu rwego rwo kugabanya ikibazo cy'imirire mibi no guteza imbere ubuzima n'imibereho myiza mu Banyawanda.

    Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ubworozi bw'inka bwari bwarahungabanye dore ko bwahereye ku nka 172.000 nazo ziganjemo iza gakondo. Mu 2000 izi nka zari zimaze kwiyongera zigera ku 755.123.

    Mu mbanziriza mushinga w'ingengo y'imari y'umwaka wa 2025/2026 biteganyijwe ko gahunda ya girinka izakomeza aho yagenewe agera kuri miliyari imwe y'amafaranga y'u Rwanda agomba kwifashishwa.

    Girinka yatangijwe hagamijwe kurwanya imirire mibi ndetse no gufasha Abaturarwanda korora no kongera umusaruro w'ubuhinzi biturutse ku gukoresha ifumbire.

    Iyo gahunda yatumye igihugu kizamura umubare w'inka Abanyarwanda boroye aho mu mwaka wa 2024 Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi yabaruraga ko abaturage bo hirya no hino mu gihugu bari bamaze guhabwa inka 452.451 z'umukamo z'ubwoko butandukanye.

    Ibyo byanazamuye umukamo ndetse n'ingano y'amata umunyarwanda anywa iriyongera.

    Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr. Mark Cyubahiro Bagabe, aherutse kugaragaza ko umusaruro w'umukamo mu myaka 14 wikubye inshuro eshatu, aho wavuye kuri toni 334.727 mu 2010 ukagera kuri toni 1.092.430 mu 2024, mu gihe amata umuntu anywa yavuye kuri litiro 37.3 agera kuri litiro 79,9 ku mwaka.

    Mu mwaka wa 2005 mbere gato y'uko gahunda ya Girinka itangira gushyirwa mu bikorwa, umukamo ku mwaka wari toni 142.511.

    Hari kandi izindi gahunda zikomeje gushyirwa mu bikorwa zigamije guteza imbere ubworozi mu Rwanda ndetse no kuzamura umukamo ku buryo uzakomeza kwikuba inshuro nyinshi.

    Muri uwo mwaka kandi biteganyijwe mu gihe nta gihindutse arenga miliyoni 555 Frw azifashishwa mu gutanga amatungo magufi ku baturage.

    Muri rusange iikorwa by'ubworozi bishingiye ku kongera umubare w'amatungo, gukora ubworozi bwa kinyamwuga no kubumenyekanisha nabyo byatekerejweho aho byagenewe ingengo y'imari ya miliyari 11 Frw.

    Binyuze muri iyo gahunda harimo gutera intanga amatungo atandukanye, kongera ibiryo by'amatungo ndetse no guharanira ko umusaruro w'ibikomoka ku matungo wiyongera.

    Hari kandi umushinga wo guteza imbere inka z'umukamo uzakomeza gushyirwa mu bikorwa (RDDP2) ukaba waragenewe miliyari 12,2 Frw, nubwo uzatwara arenga miliyari 75 Frw kugeza mu 2030.

    Binyuze muri gahunda ya Girinka umuturage worojwe na we yoroza abandi

    Miliyari 1 Frw izakoreshwa muri gahunda ya Girinka mu 2025/2026


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/miliyari-1-frw-izakoreshwa-muri-gahunda-ya-girinka-mu-2025-2026

  • Munenga iki? – Hervé Berville na Sonia Rolland babaza abijujutira Visit Rwanda – #rwanda #RwOT

    Bombi bafite ubwenegihugu bw'u Bufaransa ariko ntibibagiwe inkomoko yabo. Batanze igitekerezo mu kinyamakuru La Tribune, gisubiza abantu bamaze iminsi banenga amasezerano u Rwanda rwagiranye n'amakipe arimo Arsenal, PSG, Bayern Munich na Atletico Madrid mu kwamamaza Visit Rwanda.

    Iyo nkubiri yafashe umurego kubera ibibazo byo mu Burasirazuba bwa Congo kugera n'aho abanyapolitiki barimo n'abo mu Bufaransa batangira gusaba ko amasezeno ya Visit Rwanda n'aya makipe ahagarikwa.

    Sonia na Berville bagarutse kuri iki gitutu amakipe yashyizweho asabwa guhagarika amasezerano na Visit Rwanda, bavuga ko batumva impamvu ibyo babikora.

    Bombi bavuga ko amasezerano nk'aya akozwe n'ibihugu bya Afurika, asanzweho, batanga urugero ku yo RDC iteganya kugirana na AS Monaco azaba afite agaciro ka miliyoni 4,8 z'Amayero.

    Bavuze kandi ko Côte d'Ivoire yagiranye ubufatanye na Olympique de Marseille, amasezerano akaba yaratangiye mu 2023 akazagera mu 2030.

    Aya RDC agamije kwamamaza ubukerarugendo bwa RDC mu gihe aya Côte d'Ivoire azasiga hubatswe n'ishuri ry'umupira w'amaguru i Abidjan.

    Basobanura ko icyo aya masezerano agamije atari ukwamamaza ku myenda gusa, ahubwo biri mu murongo mugari wa politiki y'ibihugu yo kumenyekana no guha amahirwe afatika abenegihugu babyo.

    Bati 'None se kuki gahunda ya Visit Rwanda yibasiwe ku buryo budasanzwe? Iri ku myenda y'amakipe nka Arsenal, PSG, Bayern Munich ndetse vuba aha yatangiye kugaragara kuri Atlético de Madrid.'

    'Iyi gahunda yo kwamamaza ubukerarugendo bw'u Rwanda yaramaganywe ituma n'abantu bafata uruhande muri politiki mu Bufaransa, bashinja u Rwanda uruhare mu bibazo biri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.'

    Sonia na Berville bavuze ko nta muntu uhakana uburemere bw'ibibera mu Burasirazuba bwa Congo no kuba hakenewe inzira ya dipolomasi mu gukemura ikibazo ariko ko bitavuze ko kugira ngo bigerweho, politiki y'iterambere igomba kwamaganwa.

    Ati 'Ese dukwiriye kwamagana gahunda igamije guteza imbere ubukungu imaze imyaka bitewe n'uko hari abo idashimisha? Kumva ko [Visit Rwanda] igamije guhisha ibitagenda, ni ukwanga kureba umumaro wayo ko igamije iterambere n'isura ku rwego mpuzamahanga.'

    Sonia na Berville basobanuye ko Visit Rwanda yatangiye mu 2018 mbere y'amakimbirane yo mu Burasirazuba bwa Congo, ko ari ingenzi mu kwamamaza ubukerarugendo bw'u Rwanda.

    Uretse ubufatanye n'amakipe y'umupira w'amaguru, bibukije ko Urwego rw'Iterambere, RDB, rureberera Visit Rwanda rushinzwe gutuma u Rwanda ruba igihugu gikurura amahanga, kandi ko ikorana na Basketball Africa League, Tour du Rwanda ndetse ko u Rwanda ruzakira Isiganwa ry'Isi mu gusiganwa ku magare mu 2025 ndetse hari n'intego yo kwakira Formula 1 Grand Prix.

    Ati 'None se turamagana iki mu by'ukuri? Igitekerezo cy'uko igihugu cyo muri Afurika, kimwe n'ibindi byose, gishobora kubaka iterambere ryacyo binyuze mu bukerarugendo na Siporo?'

    Bavuze ko inyuma y'ubukangurambaga bwa Visit Rwanda hatari intero gusa, ahubwo 'hari imirimo, inyungu, ubuzima. Hari abayobora ba mukerarugendo, abafite amahoteli, abateka, abashoferi, abakira abantu muri hotel, abakozi bo kibuga cy'indege n'abandi bakozi mu ngeri zitandukanye, ibihumbi by'abantu bari mu rwego rumaze imyaka icumi ari rumwe mu zibumbatiye ubukungu bw'igihugu.'

    Kuri Sonia na Berville, abanenga Visit Rwanda ni abacyifitemo imyumvire y'ubukoloni, 'bahora bashaka kugena ibikwiriye cyangwa ibidakwiriye ku bihugu bya Afurika'.

    Bavuze ko amahitamo y'u Rwanda yo kwamamaza ubukerarugendo atari ukwiyamamaza, ahubwo ari amahitamo y'Abanyarwanda yo gukomeza kwiyubaka, nyuma y'imyaka 31 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye.

    Bavuze ko ubukerarugendo bwihariye hafi 10% by'umusaruro mbumbe w'igihugu, ndetse ko bwinjiza arenga miliyoni 600$ ku mwaka, bugatanga n'akazi ku bantu barenga ibihumbi 200.

    Igitekerezo cyabo gishimangira ko ibyo u Rwanda rukora binyuze muri Visit Rwanda, bikorwa n'ibindi bihugu, kandi ko amahame mpuzamahanga yemera ko siporo ishobora kwifashishwa ikazana impinduka, igahuza abantu ku rugero politiki itageraho.

    Bavuze ko bidakwiriye gutesha agaciro umuhate w'igihugu kigerageza kwandika amateka mashya yacyo.

    Bati 'Visit Rwanda si intero. Ni gahunda ihamye, ifite umusaruro yatanze, ifite ibyo itarageraho n'amahirwe y'ibyo yageraho.'

    Bavuze ko idakwiriye kunengwa, ahubwo icyanengwa ni ibyo u Rwanda rutarageraho ubwarwo nk'uko hari ibyo n'ibindi bihugu bitarageraho.

    Hervé Berville ni Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa

    Sonia Rolland yabaye Miss France mu 2000


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/munenga-iki-herve-berville-na-sonia-rolland-babaza-abijujutira-visit-rwanda

  • Agakiriro ka Gisozi kafashwe n'inkongi y'umuriro (Amafoto na Video) – #rwanda #RwOT

    Ni inkongi yatangiye mu masaha ya 4:30 z'igitondo nk'uko abaturage bari bahari babibwiye IGIHE. Nyuma y'iminota itageze ku 10, Ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi ryahise rihagera, ritangira akazi.

    Uko amasaha yagendaga, umuriro wakomezaga kwiyongera ahanini bitewe n'imiterere y'aha hantu. Igice cyabanje gushya, ni igikorerwamo ibikorwa by'ububaji, cyari kirimo imbaho n'indi miti ikoreshwa mu gufatanya imbaho.

    Ako gace kahiye kari karimo kandi matela n'ibindi bikoresho byifashishwa mu gukora imisego y'intebe. Ntabwo bizwi neza icyaba cyateye iyi nkongi.

    Kugeza mu masaha ya Saa Mbili z'igitondo, ibikorwa byo kuzimya iyi nkongi byari bigikomeje, ndetse byageze n'aho hitabazwa imodoka yifashishwa mu kuzimya inkongi ku Kibuga cy'Indege cya Kigali kugira ngo itange umusanzu.

    Usibye ibyangiritse, nta muntu wigeze akomerekera muri iyi nkongi kuko inzego zishinzwe umutekano zahise zihagera zikabuza abaturage kuhegera bajya gukuramo ibikoresho bitarashya.

    Nshimiyimana Alexandre wakoreraga mu Gakiriro ka Gisozi ahahiye, yari ahafite icyumba kirimo utubati, ibikoni n'inzugi.

    Ati 'Ngereranyije ibintu byanjye byangiritse bifite agaciro katari hejuru ya miliyoni 18 Frw kuko ntabwo ubu tuvugana nahita mbara buri kantu, ariko ibyari muri icyo cyumba ntabwo birengeje miliyoni 18 Frw. Ubu hahiye ntacyarokotse nta nubwo wahamenya uretse kubona ibyuma gusa.'

    Kimwe n'abandi benshi bakoreraga muri aka Gakiriro, Nshimiyimana nta bwishingizi yari afite. Ati 'Nta bwishingizi nagiraga ariko nari ndi kubushaka, ubushize nagiye ku bushaka ngiyeyo nsanga igishoro mfite n'ibyo bansaba sinajya mbibona bitewe n'ubushobozi.'

    Iyi ni inshuro ya kane aka gakiriro gafashwe n'inkongi mu gihe kitagera ku myaka ine. Inshuro iheruka hari muri Gicurasi 2023.

    Ikindi gihe kari kahiye hari tariki ya 17 Kanama 2021 ndetse kari kanahiye tariki ya 29 Kamena 2019, mu gihe ku wa 12 Gashyatare 2023 nabwo kafashwe n'inkongi y'umuriro mu gice kibikwamo imbaho.

    🚨𝐀𝐌𝐀𝐊𝐔𝐑𝐔 𝐌𝐀𝐒𝐇𝐘𝐀🚨

    Agakiriro ku Gisozi kibasiwe n’inkongi ikomeye y’umuriro. pic.twitter.com/o2KaQkfchC

    — IGIHE (@IGIHE) May 30, 2025

    🚨𝐀𝐌𝐀𝐊𝐔𝐑𝐔 𝐌𝐀𝐒𝐇𝐘𝐀🚨

    Agakiriro ku Gisozi kibasiwe n’inkongi ikomeye y’umuriro. pic.twitter.com/o2KaQkfchC

    — IGIHE (@IGIHE) May 30, 2025

    Ni umuriro wari ufite imbaraga ku buryo byagoranye kugira ngo uzime

    Ntabwo haramenyekana ikintu cyateye iyi nkongi

    Umuriro wabaye mwinshi ugenda wotorera n’ibindi bice

    Polisi yatabaye hashize iminota mike iyi nkongi itangiye

    Polisi yakoze ibishoboka byose kugira ngo izimye iyi nkongi kuva mu rukerera

    Ibintu byinshi byari muri aka gakiriro byahiye birakongoka

    Kugeza Saa Tatu n’igice z’igitondo, umuriro wari ukiri mwinshi mu bice bimwe na bimwe

    Amafoto: Kwizera Moses


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/agakiriro-ko-ku-gisozi-kafashwe-n-inkongi-y-umuriro-amafoto-na-video

  • Umunya-Tunisia Afhamia Lotfi watozaGA ikipe ya Mukura VS yagizwe Umutoza Mukuru mushya wa Rayon Sports FC #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Gicurasi 2025, nibwo Association Rayon Sports yatangaje ko Umunya-Tunisia Afhamia Lotfi ariwe mutoza Mukuru mushya wa Rayon Sports.

    Nk'uko byatangajwe n'umuyobozi wa Rayon Sports, Thaddée Twagirayezu, yemeje aya makuru ko uyu mutoza ariwe ugiye gutoza Gikundiro.

    Aha yavuze ko uyu mutoza aje gutoza Rayon Sports afite intego zo gufasha iyi kipe gutwara ibikombe.

    Yagize ati 'Turifuza Rayon Sports nshya itwara ibikombe, ishingiye ku mbaraga, icyerekezo no kwitwara neza. Abafana bacu bitegure ikipe ibatera ishema kandi ifite intego ikipe ihatana mu marushanwa y'imbere mu gihugu no muri CAF Confederation Cup.'

    Mu gusoza umwaka w'imikino wa 2024—2025, Perezida Twagirayezu yantangaje ko Rayon Sports Day (Umunsi w'Igikundiro) uzaba ku nshuro ya 6 i Kigali.

    Ati 'Ni umwanya wo kongera guhuza abafana, abakinnyi n'abafatanyabikorwa bacu mu rugendo rwo kongera kugarura Rayon Sports ku isonga,'

    Uyu munsi uteganyijwe hagati ya tariki ya 26 Nyakanga na 9 Kanama 2025 aha kandi akaba yavuze  ko uwo munsi uzasusurutswa n'ikipe y'ubukombe muri Afurika, izatumirwa by'umwihariko.

    Rayon Sports ikomeje imyiteguro y'umwaka w'imikino wa 2025—2026, ndetse yatangiye no gusoza ibiganiro n'abafatanyabikorwa bashya, bazatangazwa mu minsi iri imbere.

    The post Umunya-Tunisia Afhamia Lotfi watozaGA ikipe ya Mukura VS yagizwe Umutoza Mukuru mushya wa Rayon Sports FC appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umunya-tunisia-afhamia-lotfi-watozaga-ikipe-ya-mukura-vs-yagizwe-umutoza-mukuru-mushya-wa-rayon-sports-fc/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umunya-tunisia-afhamia-lotfi-watozaga-ikipe-ya-mukura-vs-yagizwe-umutoza-mukuru-mushya-wa-rayon-sports-fc