Blog

  • Filimi 'Detective Chinatown 1900' yerekaniwe i Kigali, bwa mbere muri Afurika – #rwanda #RwOT

    Ubu butumwa bwagarutsweho na Chargé d'Affaire wa Ambasade y'u Bushinwa mu Rwanda, Lin Hang, mu gikorwa cyo kwerekana filime yitwa 'Detective Chinatown 1900'.

    Detective Chinatown 1900 yayobowe na Chen Sicheng ndetse Dai Mo, igaruka ku nkuru ya Qin Fu na Ah Gui badahuje inkomoko, ariko bahanganye na leta n'abantu ku giti cyabo, mu kurwanya akarengane no guharanira ukuri.

    Ubutumwa nyamukuru bw'iyi filime bushingiye ku kamaro ko gufatanya, aho igaragaza ko abashyize hamwe, nubwo baba badahuje inkomoko, bashobora kugera kuri byinshi, cyane cyane birimo no kurwanya akarengane.

    Ni filime yerekanwe bwa mbere muri Afurika, ni imwe mu zikunzwe muri iyi minsi, cyane ko imaze kwinjiza arenga miliyari 1,3$ ku rwego rw'Isi.

    Lin Hang yifashishije iyi filime, agaragaza ko ari ingenzi cyane ko ibihugu byubahana, bigakorera hamwe mu nyungu rusange z'ikiremwamuntu, aho kuba iz'igihugu kimwe gusa cyangwa igice kimwe cy'abantu.

    Yagize ati “Uburinganire n'ubwubahane ni byo shingiro ry'iterambere ry'imico.'

    Uyu muyobozi agarutse kuri ubu butumwa mu gihe ibihugu byiganjemo ibikomeye hirya no hino ku Isi bikomeje kugaragaza imyifatire itari myiza, irimo gushyira amananiza ku bindi bihugu, uko kutumvikana kukabyara intambara.

    Lin Hang yavuze ko kwitandukanya kw'ibihugu hashingiye ku ruhu, imipaka n'ibindi, bigira ingaruka mbi, kandi abihurizaho n'abashakashatsi.

    Nk'ubu Ikigega Mpuzamahanga cy'Imari, IMF, giherutse gutanga umuburo, ko mu gihe ibihugu by'Isi byakomeza guhagarika ibijyanye n'ubucuruzi mpuzamahanga, bishobora kugira ingaruka zirimo igabanuka ry'umusaruro w'ibikorerwa mu Isi ku kigero cya 7%, mu gihe umusaruro mbumbe w'Isi nawo wagabanuka ku kigero kiri hagati ya 2.5% na 7%.

    Lin Hang yatanze umuburo ko gukomeza kwitandukanya ku Isi bizavamo akaga, ati 'Gushyiraho imipaka itandukanya abantu dushingiye ku ruhu, ubwoko, n'ururimi bizavamo urwango, amakimbirane n'akaga.'

    Yavuze ko “Imico ishobora gutandukana mu biyiranga, ariko irangana mu gaciro. Nta mico myiza cyangwa mibi ibaho.”

    U Bushinwa ni kimwe mu bihugu byubahirwa uburyo nacyo cyubaha ibindi, cyane cyane iyo bigeze mu gukorana mu bijyanye na dipolomasi n'ibindi.

    Iki gihugu cyagiye gitangiza imishinga ku rwego mpuzamahanga igamije gufasha Isi gushakira hamwe ibisubizo by'ibibazo biyugarije. Iyo mishinga irimo nka 'Global Civilization Initiative', 'Global Development Initiative' na 'Global Security Initiative' igamije gufasha Isi gushakira hamwe ibisubizo ku bibazo by'umutekano.

    Lin Hang yavuze ko kubaha hagati y'ibihugu ari ishingiro ry'iterambere no gukorana, ashimangira ko nta gihugu gikwiriye kumva ko kiri hejuru y'ibindi.

    U Bushinwa busanzwe bufitanye umubano mwiza n’ibihugu byinshi birimo n’ibiri mu nzira y’amajyambere

    Chargé d’Affaire wa Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, Lin Hang, yavuze ko ibihugu byose bigomba kugira uburenganzira bungana

    Abantu benshi bari bitabiriye igikorwa cyo kureba iyi filime

    Abashinwa batuye mu Rwanda bari mu bitabiriye iki gikorwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/isi-ni-iya-bose-charge-d-affaire-wa-ambasade-y-u-bushinwa-mu-rwanda

  • RDB na RCB mu rugamba rwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside – #rwanda #RwOT

    Bari basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro, mu rwego rwo kwifatanya n'Abanyarwanda bose kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Basobanuriwe amateka yihariye yaranze ako karere mu 1994, cyane cyane ibijyanye n'ahahoze ETO Kicukiro yari yarahungiyemo Abatutsi benshi.

    Ku wa 11 Mata 1994, Ingabo za MINUAR zatereranye Abatutsi barenga 3000 bari bahungiye muri ETO Kicukiro zisubira iwabo zibasigira Interahamwe n'ingabo za Leta zirabica.

    Umuyobozi Mukuru Wungirije w'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB), Juliana Kangeli Muganza, yavuze ko kwibuka ari inshingano za buri munyarwanda ndetse ko bakurikije ibyo basobanuriwe bagiye gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside bivuye inyuma.

    Ati 'Kwibuka ni inshingano zacu, turibuka abacu bazize uko bavutse twiyemeza ko amateka nk'ayo atazasubira ukundi. Dufite kandi inshingano zo gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera.'

    Yakomeje ashimira ubwitange bwaranze Inkotanyi zahagaritse Jenoside kandi ko nk'inzego z'abakomeje guharanira iterambere ry'igihugu bazigiraho byinshi birimo gukunda igihugu, ubwitange no kudacika intege.

    Ati 'Impamvu turi hano twese ndetse n'impamvu tuvuga iterambere ni uko Inkotanyi zitacitse intege.'

    Yakomeje avuga ko urwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro rwibutsa uburyo amahanga yatereranye u Rwanda, ariko rwishakamo ibisubizo Abanyarwanda ntibaheranwa n'agahinda.

    Bayingana Janvier usanzwe ari umukomiseri muri IBUKA, yatangaje ko uretse kuba ibyabereye Nyanza ya Kicukiro bigaragaza ubugwari bw'amahanga, ari no mu hantu hiciwe abantu benshi mu munsi umwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Umuyobozi Mukuru Wungirije w'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB), Juliana Kangeli Muganza ashyira indabo ku mva ishyinguwemo abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1995

    Umuyobozi Mukuru Wungirije w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama (RCB), Candy Basomingera na we yashyize indabo ku mva ishyinguwemo abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

    Bayingana Janvier usanzwe ari umukomiseri muri IBUKA yavuze ko Nyanza ya Kicukiro ari ho hantu hiciwe Abatutsi benshi mu munsi umwe

    Umuyobozi Mukuru Wungirije w'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB), Juliana Kangeli Muganza yavuze ko ibyabereye i Nyanza ya Kicukiro bigaragaza uburyo amahanga yatereranye u Rwanda

    Ubwo abakozi ba RDB na RCB bunamiraga abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguwe mu Rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro

    Abakozi ba RDB na RCB basobanuriwe amateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rdb-na-rcb-mu-rugamba-rwo-kurwanya-ingengabitekerezo-ya-jenoside

  • Nyanza: Unity Club yifatanyije n'Intwaza mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye ku wa 30 Gicurasi 2025, i Mushirarungu, mu Murenge wa Rwabicuma.

    Mu buhamya bw'Intwaza Icyitegetse Joséphine, waturutse mu Murenge wa Mugombwa mu Karere ka Gisagara, yasobanuye uko yiboneye abana be bicwa urw'agashinyaguro, bigizwemo n'uruhare n'Abarundi babaga mu nkambi ya Saga.

    Yashimangiye uburyo Jenoside yari yarateguwe kandi igamije kurimbura Abatutsi, agaragaza ko yarokotse bwari bucye bamwica n'abandi bagore bari kumwe, Inkotanyi zikahagera.

    Icyitegetse yishimiye kubona basoma mu ruhame amazina y'umugabo we n'abana be bishwe muri Jenoside.

    Yagize ati 'Nubwo bamwe ntazi aho baguye kandi nta n'umwe nabashije gushyingura ariko kuvuga amazina yabo biranyubatse.'

    Umuyobozi wa AVEGA ku rwego rw'Igihugu, Kayitesi Immaculée, yashimiye ababyeyi b'Impinganzima ya Nyanza, uko babaye urugero rwiza rw'ubudaheranwa bw'u Rwanda bitewe no kwihangana bagize.

    Ati 'Tubashimira ubutwari bwanyu, kudacika intege no gukomeza kwihangana. Mubereye igihugu, muri urugero rwiza rwo kudaheranwa.'

    Yakomeje ashima ubuyobozi bw'igihugu ku bw'urukundo bagaragariza aba babyeyi, babatekerezaho no kubitaho umunsi ku wundi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Unity Club, Uwacu Julienne, mu izina ry'Umuyobozi Mukuru wa Unity Club Intwararumuri, Madamu Jeannette Kagame, yihanganishije aba babyeyi abibutsa ko batari bonyine.

    Ati 'Twiyemeje kutazigera tubasiga inyuma, tuzakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo mubeho neza, mu cyubahiro no mu rukundo. Ubudaheranwa mutwereka ni isoko y'icyizere n'imbaraga bidufasha gukomeza kubaba hafi.'

    Uwacu yagaragaje uburyo urugo rw'aba babyeyi rurangwa n'ubumwe n'urukundo bikagera no ku baturanyi, bigira uruhare mu gusigasira umurage w'ubumuntu.

    Ati 'Dushima ko munabitoza abato, ni umurage uva ku bakuru ujya ku bato.'

    Uyu muyobozi kandi yageneye ubutumwa bwihariye urubyiruko rwifatanyije n'aba babyeyi, agaragaza ko igihugu kibifuriza ubuzima bwiza, bushyize imbere ubumwe no gukunda igihugu, barwanya ikibi, ivangura, kandi bagakomeza kuba ishusho y'amahoro n'icyizere cy'ejo hazaza.

    Ati 'Bana bacu, murwanye amacakubiri n'ingengabitekerezo ya Jenoside. Kuba mufata umwanya mukaza kwifatanya n'ababyeyi bacu ni igikorwa cy'ubutwari.'

    Uwacu yakomeje asaba urwo rubyiruko kurangwa n'ubushishozi, basakaza ukuri ku mateka y'u Rwanda ku mbuga nkoranyambaga no mu buzima bwa buri munsi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Unity Club, Uwacu Julienne yashimiye ubumuntu bukomeje kuranga Intwaza

    Perezida wa IBUKA mu Karere ka Nyanza, Niyitegeka Jean Baptiste, yagaragaje ko Abanyarwanda bagifite umukoro wo kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside

    Inzego z’umutekano zifatanyije n’Intwaza mu kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Uwacu Julienne acanira umwe mu Ntwaza urumuri rw’icyizere

    Hibutswe n’umugore n’abana ba Munyampundu Innocent (ubanza ibumoso), bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Intwaza Icyitegetse Joséphine yavuze ko yishimiye kumva amazina y’abe bishwe, ubu bakaba basomwa bakibukwa mu ruhame nubwo atazi aho bashyinguwe

    Intwaza zo mu rugo rw’Impinganzima rwa Nyanza zashimiwe ku bwo gukomeza gutwaza no kubera icyitegererezo ababyiruka

    Igikorwa cyo kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi cyitabiriwe n’abana baturanye n’Urugo rw’Impinganzima rwa Nyanza

    Abana n’urubyiruko bari bitabiriye igikorwa cyo kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bavuze ko kuza mu rugo rw’Intwaza bisa ko kujya mu nzu ndangamateka kuko bahakura ubumenyi bwinshi

    Intwaza zashimiwe ko zibanira neza abaturanyi zikanaharanira kurangwa n’ubudaheranwa

    Intwararumuri Kabarebe Espérance na Karega Netty, na bo bafatanyije n’ababyeyi b’Intwaza bo mu rugo rw’Impinganzima rwa Nyanza

    Abarimo Intwararumuri Nyiramirimo Odette na Nyirarukundo Ignacienne na bo bari bitabiriye iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi

    Abo mu miryango y’intwaza bagera kuri 527 bishwe muri Jenoside bunamiwe

    Uwacu Julienne aganiriza umwana witabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi cyabereye mu Rugo rw’Impinganzima rwa Nyanza

    Umuyobozi wa AVEGA, Kayitesi Immaculée yunamira abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakomoka mu miryango y’Intwaza

    Meya wa Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza, Kayitesi Nadine yashimiye Intwaza ku buryo zikomeje kwigisha abato amateka yaranze u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-unity-club-yifatanyije-n-intwaza-kwibuka-jenoside-yakorewe-abatutsi

  • Ahahoze isoko rya Nyabugogo hagiye kubakwa inyubako y'ubucuruzi ya miliyari 16 Frw – #rwanda #RwOT

    Ni inyubako izubakwa na Sosiyete y'ubucuruzi yitwa Tetero Investment Company.

    Izaba yubatse mu bice bitatu aho kubera ubutumburuke bw'ikibanza igice kimwe kizaba kigeretse inshuro icumi, icya kabiri kigeretse inshuro zirindwi mu gihe icya nyuma cya gatatu kizaba kigeretse inshuro eshanu.

    Umuyobozi wa Tetero Investment Company, Kabasinge Barnabe, yagaragaje ko ibikorwa byo kubaka bizatangira mu ntangiriro za Kamena 2025.

    Kabasinge yavuze ko iyi nzu izubakwa mu gihe cy'umwaka umwe urengaho gato aho biteganyijwe ko izatahwa mu mpera za 2026.

    Ati 'Uyu mushinga ugomba kugirira inyungu abaturage cyane cyane abawegereye n'abahaturiye. Sosiyete izubaka iyi nyubako izatanga akazi ku bantu benshi bakora ibintu bitandukanye.'

    Izubakwa ku buso bwa meterokare 2200, yuzure itwaye miliyari 16 Frw.

    Iki kibanza cyari kimaze imyaka myinshi hatazwi icyo kizakorerwaho

    Inyubako igiye kubakwa izuzura itwaye miliyari 16 Frw


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ahahoze-isoko-rya-nyabugogo-hagiye-kubakwa-inyubako-y-ubucuruzi-ya-miliyari-16

  • Niyigena Clément wa APR FC n'uwahoze ari umutoza we Darko Novic mu begukanye ibikombe by'abahize abandi muri Rwanda Premier League 2024-2025 #rwanda #RwOT

    Myugariro wa APR FC, Niyigena Clément, yatowe nk'Umukinnyi Mwiza wa Shampiyona y'u Rwanda ya 2024/25 mu birori byabereye muri Kigali Convention Centre kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 30 Gicurasi 2025.

    Ni igikorwa cyitabiriwe n'abantu batandukanye barimo abashyikirijwe ibihembo kuri uyu mugoroba, abayobozi b'inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n'umupira w'amaguru mu Rwanda ndetse n'abafatanyabikorwa.

    Ibyiciro birindwi byahembwe ni Umukinnyi w'Umwaka, Umutoza w'Umwaka, Umukinnyi Muto wahize abandi, uwatsinze ibitego byinshi, Umunyezamu w'umwaka, igitego cy'umwaka ndetse n'ikipe y'abakinnyi 11 beza b'Umwaka w'Imikino wa 2024-2025.

    Muri buri cyiciro, hari habanje gutoranywa abahataniye igihembo benshi, nyuma hakorwa itora ry'akanama k'abantu 10 barimo abanyamakuru ba siporo, abahagarariye Ishyirahamwe ry'Abatoza mu Rwanda n'iry'Abakiniye Ikipe y'Igihugu 'Amavubi' [FAPA].

    Habayeho kandi n'itora ry'abafana kuri internet.

    Amajwi y'akanama kihariye kashyizweho yari afite agaciro ka 50%, itora ry'abafana rifite 20% mu gihe iry'abo mu makipe ryari rifite 30%.

    Abakandida batatu ba nyuma muri buri cyiciro batangajwe habura umunsi umwe, ni bo bavuyemo abegukanye igihembo.

    Uko ibihembo byatanzwe n'abanyegukanye:

    Myugariro wa APR FC, Niyigena Clement, yegukanye Igihembo cy'Umukinnyi Mwiza w'umwaka w'imikino wa 2024/2025.

    Yagishyikirijwe n'Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri ya Siporo, François Régis Uwayezu na Chairman wa Rwanda Premier League, Mudaheranwa Hadji Youssuf.

    Darko Novic wahoze atoza APR FC yahize abandi batoza mu mwaka w'imikino wa 2024/2025.

    Igihembo cye cyakiriwe na Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa

    Abakinnyi 11 batoranyijwe mu ikipe y'umwaka w'imikino wa 2024/2025.

    Rutahizamu wa Bugesera FC, Ummar Abba, yahembwe nk'umukinnyi wanyeganyeje inshundura inshuro nyinshi.

    Uyu Munya-Nigeria yakinnye imikino 23, atsinda ibitego 17, anaha bagenzi be imipira 6 yavuyemo ibitego.

    Igihembo yagishyikirijwe na Sembagare Jean Chrysostome.

    Nicolas Ssebwato yahembwe nk'Umunyezamu Mwiza w'Umwaka wa 2024/2025.

    Ni igihembo yashyikirijwe na Eric Eugène Murangwa wakiniye Ikipe y'Igihugu 'Amavubi'.

    Useni Seraphin ukinira Amagaju FC ni we wahembwe nk'Umukinnyi Mwiza Muto w'umwaka w'imikino wa 2024/2025.

    Igihembo yagishyikirijwe na Kapiteni wa AS Kigali, Niyonzima Haruna.

    Kagame Vanessa ni we wakiriye igihembo cyahawe umugabo we, Biramahire Abeddy nk'uwatsinze Igitego Cyiza cy'Umwaka.

    The post Niyigena Clément wa APR FC n'uwahoze ari umutoza we Darko Novic mu begukanye ibikombe by'abahize abandi muri Rwanda Premier League 2024-2025 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/niyigena-clement-wa-apr-fc-nuwahoze-ari-umutoza-we-darko-novic-mu-begukanye-ibikombe-byabahize-abandi-muri-rwanda-premier-league-2024-2025/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=niyigena-clement-wa-apr-fc-nuwahoze-ari-umutoza-we-darko-novic-mu-begukanye-ibikombe-byabahize-abandi-muri-rwanda-premier-league-2024-2025

  • Ingo ibihumbi 60 zo mu Rwanda zitunze imodoka zidakoreshwa mu bucuruzi – #rwanda #RwOT

    Bwagaragaje kandi ko ingo zirenga ibihumbi 52 zitunze moto, mu gihe izirenga ibihumbi 490 zitunze amagare.

    Bwagaragaje ko umubare w'abatunze imodoka wiyongereye mu gihe uw'abatunze amagare wo wagabanutseho 2% ugereranyije n'imibare yo mu 2016/2017.

    EICV7 igaragaza ko ko umubare munini w'abatunze imodoka zidakoreshwa mu bucuruzi ari ababa mu Mujyi wa Kigali. Bihariye 8% by'ingo zitunze imodoka zidakoreshwa mu bucuruzi mu Rwanda.

    Intara y'Iburasirazuba ni yo ifite abaturage bafite amagare menshi. Ingo zitunze amagare muri iyi ntara zingana na 29.9%.

    Abo mu Burasirazuba bw'u Rwanda ni na bo bafite moto nyinshi zidakoreshwa mu bucuruzi bwo gutwara abantu, kuko ingo zingana na 3% zitunze bene izo moto.

    Abanyarwanda batunze ibinyabiziga bidakoreshwa mu bucuruzi ni miliyoni 3,2. Muri bo abagera kuri 1,7% ni bo batunze imodoka.

    Ingo zo mu Rwanda zirenga ibihumbi 60 zite imodoka zidakoreshwa mu bucuruzi

    Abanya-Kigali ni bo bihariye umubare munini w’abatunze imodoka zabo bwite zidakoreshwa mu bucuruzi

    Ingo nyinshi zifite amagare ni zo mu Burasirazuba

    Uburasirazuba ni bwo bufite moto nyinshi zidakoreshwa mu bucuruzi bwo gutwara abantu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ingo-ibihumbi-60-zo-mu-rwanda-zitunze-imodoka-zidakoreshwa-mu-bucuruzi

  • Umukinnyi wa karate washakaga kuba Padiri: Ubuzima bwite bwa Guverineri Ntibitura (Video) – #rwanda #RwOT

    Ubu ni umugabo wubatse, wakoreye igihugu mu nzego zitandukanye kandi ukibikomeje. Mu mabyiruka ye yakundaga gukina imikino karate, aho yageze ku rwego rw'umukandara w'umukara.

    Guverineri Ntibitura twaganiriye, atubwira byinshi ku buzima bwe bwite.

    IGIHE: Guverineri w'Intara y'Uburengerazuba ni muntu ki?

    Guverineri Nibitura: Ndi umugabo wubatse ufite umugore n'abana batatu, umwana mukuru afite imyaka 17, umuto afite imyaka 10. Nize amashuri abanza, ayisumbuye nayize muri Seminari nto yo ku Karubanda i Butare.

    Icyiciro cya mbere n'icya kabiri cya kaminuza nacyize muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda (NUR), niga icyiciro cya Gatatu, niga Translation and Interpreting. Nabaye umwarimu imyaka itanu muri Saint Bernadette, nyuma njya gukora akazi ka Leta nkora mu buyobozi bukuru bw'abinjira n'abasohoka.

    Nyuma nza guhabwa inshingano zo kujya gukora muri Ambasade y'u Rwanda mu Bubiligi mpamara imyaka itandatu.

    Nyuma yaho mpindura imirimo, ngaruka mu gihugu nsubira mu kigo nakoragamo, bampa gukora akazi mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Iperereza ariko nshinzwe umutekano w'imbere mu gihugu. Ari ho navuye ubuyobozi bukuru bw'igihugu bunshinga kuza kuyobora Intara y'Uburengerazuba.

    Nk'umuntu wize mu Iseminari, wigeze ushaka kuba umupadiri?

    Iyo ugitangira icyo gitekerezo uba ugifite, twumvaga ko ushobora kwiga mu Iseminari ukaba padiri cyangwa ukaba wakora ibindi ariko njye nabwiye Musenyeri ko nzaba umulayiki mwiza kandi numva ndi umulayiki mwiza.

    Mukimenya ko mwahawe izi nshingano, mwazakiriye mute?

    Nazakiriye neza cyane, kuko buriya icyangombwa ni ugukorera igihugu kandi buriya igihugu wagikorera mu nshingano izo ari zo zose washingwa n'ubuyobozi bukuru bw'igihugu. Icyangombwa ni ukugira ubushake kandi mpora mbufite bwo gukorera igihugu cyanjye, urwego nakoreramo rwose.

    Buriya inzego z'umutekano [n'urwego rw'ibanze] zose ziruzuzanya kuko n'ubundi inzego zose z'ubuyobozi bw'igihugu cyacu zubakiye mu gushaka icyateza umuturage imbere.

    Igihe cyose rero aho ubuyobozi bubona ko ukwiye gutanga umusanzu, njye igihe cyose mba niteguye kuba aho hantu nahakorera nta kibazo rwose. Numva umusanzu wanjye nzakomeza kuwutanga urwego naba ndimo rwose.

    Umunsi wawe uba uteye ute?

    Umunsi wanjye uba ari muremure ariko ukaba uri na mugufi, uba ari muremure kuko uba urimo ibintu byinshi ariko ukaba ari muto kuko urangira vuba.

    Kubyuka ni ibisanzwe isaha yose buriya nabyuka no kuryama ni gacye cyane ndyama ku munsi nabyutseho kubera uba ureba iby'akazi, abaturage baguhamagara, abayobozi mukorana umunsi ku munsi [bagukeneye] ukabona amasaha aragiye.

    Ariko uretse mu byerekeranye n'akazi, ubundi akanya gato nshobora kubona nkora siporo na gym. Kera nigeze gukina karate kandi nari ngeze ku rwego rushimishije, nari mfite umukandara w'umukara. Namaze kumenya ko hano hari n'amakipe [ya karate] nshobora kuzajya nkorerayo siporo y'abasaza, igihe nabonye akanya.

    Mukunda gusoma ibitabo, kureba filime cyangwa ibindi nk'ibyo?

    Ibitabo nkunda kubisoma na filime narazikundaga kera, ku buryo nanaziguraga ariko kubera umwanya n'inshingano nagiye nsa n'ubicikaho gato.

    Mujya mumva umuziki?

    Umuziki nawo uri mu bintu nakundaga. Nanakundaga no kubyina kera, kuko umuziki wo ari ukumva ushobora no gukora akazi wumva n'umuziki no kumva amakuru. Imiziki y'abahanzi Nyarwanda [nkunda harimo] nka ba Bruce Melodie na TomClose.

    Mu bahanzi mwakuze mwumva, ni abahe b'ibihe byose?

    Ba Celine Dion nakundaga kumva imiziki yabo, ba Shakira nakundaga kumva indirimbo zabo.

    Amafunguro abanyura ni ayahe?

    Kuvuga ngo ni amafunguro aya n'aya nkunda birangora cyane, kuko nta kintu mu bintu by'ibiribwa navuga ngo nihebeye cyane, cyakora navuga wenda ifi ariko bitari cyane bya bindi byo kuvuga ngo ntayibonye ntabwo narya.

    Mu by'ukuri nta mafunguro navuga yihariye ngo aya ni yo yanjye rwose. Ifunguro ryose nafata rigomba kuba ririho imboga.

    Ni iyihe nama wagira urubyiruko n'ababyeyi babyiruye?

    Urubyiruko narugira inama yo kugira ikinyabupfura kuko ni cyo kintu cyubakiyeho ibintu byose, ubuhanga wagira bwose udafite ikinyabupfura nta kintu ushobora kugeraho.

    Icya Kabiri ni ukugira umuhate mu cyo ukora icyo ari cyo cyose, ukumva ko niba urimo gukora akazi runaka, niba urimo kwiga, shyiramo umwete wige koko, hanyuma utegereze ejo hazaza hawe kuko urimo utegura ubu, kuko ejo hawe uhategura ubu.

    [Ikindi ugomba] kumva inama z'ababyeyi n'abakuru kuko urubyiruko rukurikiza ibyo rubona ku mbuga nkoranyambaga ntibite ku mpanuro z'ababyeyi, bikarangira bisenye ubuzima bwabo.

    Ku babyeyi, ni ugukomeza guhoza ijisho ku bana. Muri iki gihe hari ibintu byinshi bibarangaza, bishobora kubayobya. Ni uguhozaho bagakomeza gutanga uburere kuko uburezi nyine buvanwa ku ishuri ariko uburere buvanwa mu rugo, ntibakureho ijisho ku bana.

    Abana nibumva inama ababyeyi na bo ntibarangare, bagakurikirana imikurire y'abana, nibwo tuzagira ejo heza nk'igihugu cyacu.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umukinnyi-wa-karate-n-umukunzi-w-umuziki-no-kubyina-ubuzima-bwite-bwa

  • Satellite igiye kwifashishwa mu kugenzura imyubakire muri Kigali – #rwanda #RwOT

    Ni ibyatangajwe na Meya w'Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, wagaragaje ko igeragezwa ryatangijwe muri Mata 2025 riri gutanga umusaruro mu kwifashisha amashusho ya satellite hagenzurwa imyubakire.

    Yerekanye ko guhera muri uko kwezi hamaze gutahurwa inzu zirenga 4800 zubatswe mu buryo budakurikije igishushanyo mbonera. Ubu hari gusuzumwa uko zubatswe kuko hari aho usanga bafite ibyangombwa byo kubaka bagakora ibinyuranye n'ibyo bemerewe n'abubaka nta byangombwa bafite.

    Meya Dusengiyumva yagaragaje ko ubwo buryo buzafasha mu gukemura ibibazo bikomeje kugaragara mu myubakire.

    Ati 'Umujyi wa Kigali washyizeho uburyo budufasha kugira amakuru ku nzu nshya zubakwa, buri cyumweru Satellite iduha amafoto nibura abiri.”

    “Iyo tumaze kubona inzu zubakwa turagenzura, inyubako tukayihuza na sisitemu itanga ibyangombwa tukaniyuhuza n'ubutaka iherereyemo bityo tukamenya ko iyo nyubako iri kuzamuka ifite ibyangombwa kandi iri gukurikiza amategeko agenga imyubakire.'

    Yagaragaje ko ikigamijwe ari ugutanga igisubizo mu guteza imbere imyubakire ijyanye n'ibiteganywa mu gishushanyo mbonera cy'Umujyi.

    Ati 'Hari aho tubona abaturage bazamura inzu nta byangombwa kandi ahantu hatemewe, icyo gihe rero Satellite idufasha kubimenya, bityo ibyemezo bikaba byafatwa inzu itarazamurwa ngo usange yararangiye. Biradufasha kugabanya impaka nyinshi z'abubaka batujuje ibisabwa cyangwa n'abayobozi bamwe mu nzego z'ibanze bashobora kuba babikora mu buryo butari bwo.'

    Umujyi wa Kigali ugaragaza ko muri buri Karere usanga ibyo bikorwa byibanda cyane mu mirenge iri kuzamura imiturire aho muri Gasabo byiganje mu Murenge wa Jabana na Bumbogo, Kicukiro ni muri Masaka mu gihe mu Karere ka Nyarugenge ari i Mageragere.

    Dusengiyumva yashimangiye ko gukoresha ikoranabuhanga bizatuma habaho uburyo bwo gukorera mu mucyo no kurwanya ibyuho bya ruswa byakundaga kuboneka mu myubakire.

    Ati 'Umuturage nta mahitamo afite yo gutanga amafaranga ya ruswa. Ikoranabuhanga ntirirya ruswa, ntiryita k'uwo uri we, turizera ko rizagabanya ibi byuho bya ruswa byagaragaraga mu bayobozi b'inzego z'ibanze.'

    Ibyo kandi bizajyana no kwihutisha itangwa ry'ibyangombwa by'ubwubatsi aho Umujyi wa Kigali uri gutegura uburyo bwo kugabanya iminsi bisaba nibura ntibijye birenza iminsi 10.

    Ku bijyanye n'ahagaragara kubaka mu buryo bunyuranyije n'amategeko cyane, abayobozi b'inzego z'ibanze bazajya babibazwa, banabihanirwe.

    Mu kugenzura ibikorwa by’ubwubatsi aho bizajya bigaragara ko hatujuje ibisabwa hazajya hasuzumwa, inyubako zikurweho hakiri kare


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-hagiye-gutangira-kwifashishwa-satellite-mu-kugenzura-imyubakire

  • Mufitiye umwenda Abanyarwanda – IBUKA ku miryango itari iya Leta yarumye gihwa muri Jenoside – #rwanda #RwOT

    Niyitegeka yagaragaje ko uwo mwenda ushingiye ku guceceka muri Jenoside yakorewe Abatutsi no kuba nta jwi ryayo ryumvikana mu Karere u Rwanda ruhereyemo no ku Isi muri rusange, yamagana abapfobya n'abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yabigurutseho mu gikorwa cyo kwibuka abari abakozi b'Umuryango witwaga Aide et Action waje guhinduka ActionAid Rwanda bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, cyabereye mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana.

    Ati 'Jenoside itegurwa Aide et Action, yari ihari, ibyakorwaga yarabibonaga, irinda ishyirwa mu bikorwa ihari, abishwe bagenda ireba, ariko nta jwi ryayo amateka atwereka yazamuye mu rwego mpuzamahanga ngo igaragaze ko Jenoside irimo gukorwa. Ibyo bibashyira mu cyiciro cyo kuba mufitiye umwenda Abanyarwanda.'

    Yerekanye ko mu gusigasira iterambere n'ubumwe bw'Abanyarwanda, hakenewe imbaraga z'imiryango itegamiye kuri Leta, mu guhashya abahakana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, akenshi baba banayihishemo.

    Yagize ati 'Undi mwenda mutubereyemo ni uwo kuzamura ijwi ryanyu ku ruhando mpuzamahanga, mwamagana abapfobya n'abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n'abagihembera ingengabitekerezo yayo. Ntitwabishyuza kuba twarapfuye muhari ariko irindi ryo twaribishyuza.'

    Yongeye kugaragaza ko hari imiryango iba mu bwihisho bw'Interahamwe, asaba ActionAid Rwanda kutazaba igikoresho cy'abakoze amahano cyangwa abatifuriza ineza u Rwanda.

    Murungi Jeannette ukora muri ActionAid Rwanda, yavuze ko na bo biyemeje gusigasira ubumwe bw'Abanyarwanda kuko ari ipfundo rya byose ndetse ko bazakomeza ibyo bikorwa bihuza Abanyarwanda.

    Ati 'Tugira amatsinda atandukanye aho dukorera, agamije kwizigama no kwiteza imbere, akabamo abarokotse Jenoside n'abandi, byose bigamije kugira ngo umuryango mugari w'Abanyarwanda ubane neza mu mutekano no mu bwuzuzanye.'

    Yongeyeho ko nta muntu n'umwe ukwiye kubereba abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa abahembera urwango, ashimangira ko na ActionAid Rwanda iri muri urwo rugamba.

    ActionAid Rwanda ikora ibikorwa byo gufasha abatishoboye barimo abari n'abategarugori mu kwiteza imbere binyuze mu matsinda. Inafasha Leta mu iterambere ry'ibikorwaremezo nko kubaka ibyumba by'amashuri, amarerero n'ibindi. Ikorera mu turere twa Nyanza, Gisagara, Nyaruguru, Karongi na Musanze.

    Perezida wa IBUKA mu Karere ka Nyanza, Niyitegeka Jean Baptiste, yagaragaje ko imiryango itari iya Leta ifitiye umwenda Abanyarwanda

    ActionAid Rwanda yasuye Urwibutso rw’Akarere rwa Nyanza, basobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Abo muri ActionAid Rwanda bibutse abasaga ibihumbi 30 buruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rw’Akarere ka Nyanza

    Abo muri ActionAid Rwanda beretswe uburyo imwe mu miryango itari iya leta hari umwenda igomba kwishyura Abanyarwanda

    Abakozi ba ActionAid bashyize indabo nku mva ishyinguwemo abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    ActionAid Rwanda yibutse n’abahoze ari abakozi ba Aide et Action 12 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mufitiye-umwenda-abanyarwanda-ibuka-ku-miryango-itari-iya-leta-yarumye-gihwa

  • Hari n'ahazigishirizwa gukora 'drones': U Rwanda rugiye kubaka amashuri 15 y'icyitegererezo – #rwanda #RwOT

    Umwe mu bayobozi aherutse kuvuga ko aho ibihe bigeze kuba ufite Diplôme atari igihamya cy'uko ukwiye guhabwa akazi mbere y'umuntu ufite ubushobozi bwo gukora ikintu neza n'iyo yaba nta gipapuro kibyemeza afite.

    Gahunda ya Leta iteganya ko nibura 60% by'abanyeshuri barangiza icyiciro rusange bakomereza mu mashuri y'imyuga n'ubumenyingiro.

    Biteganywa ko muri buri kagali hazubakwa ishuri ry'imyuga n'ubumenyingiro ryo ku rwego rwa 'Vocational Trainning Center', na ho mu turere hazubakwa amashuri 30 y'icyitegererezo muri iyi ngeri.

    Eng. Paul Umukunzi yabwiye IGIHE ko mu ngengo y'imari ya 2025/26 hazatangira urugendo rwo kubaka amashuri 15 ya mbere y'icyitegererezo azafasha kwigisha amasomo ajyanye n'ikoranabuhanga rigezweho.

    Ati 'Tugiye gutangirira ku [mashuri] ya mbere 15. Yo yamaze no kubona ingengo y'imari, ubwo dutangiye n'ibikorwa byo kuyashyira mu bikorwa ku buryo mu myaka ibiri cyangwa itatu ayo mashuri azaba akora noneho andi akazagenda aza kuko nk'uko NST2 ibivuga, mu 2029 umwaka uzarangira dufite ya mashuri 30.'

    Yashimangiye ko 'Ubu tugiye gutangira gutanga amasoko y'abazubaka mu mwaka w'ingengo y'imari [uzatangira muri Nyakanga 2025] ari ko dutegura porogaramu, ari ko tunagura n'ibikoresho.'

    Amashuri agiye gutangira kubakwa ni ayo mu turere twa Karongi, Bugesera, Rulindo, Ngoma, Kamonyi n'utundi.

    Ati 'Ingengo y'imari yarabonetse, ibibanza byarabonetse ubu tugiye gutangira akazi. Buri shuri muri aya rifite agaciro kari hagati ya miliyoni 8$ na 12$ bitewe na gahunda zizajyamo.'

    Aya mashuri niyuzura azaba afite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri bari hagati ya 450 na 600 bose bazajya biga bacumbikirwa.

    Hazigishishwa amasomo arimo no gukora drones

    Umukunzi yavuze ko mu mashuri y'icyitegererezo hazigishirizwamo amasomo ahanzwe amaso mu gihe kizaza arimo n'ikoranabuhanga ry'ubwenge buhangano.

    Ati 'Dushaka gushyira imbaraga mu ikoranabuhanga rikoreshwa mu bijyanye na drones. Musigaye muzumva ku Isi hose, zirakora mu buzima, mu buhinzi, mu gutwara ibikoresho bitandukanye, mu nama zitandukanye. Ikoranabuhanga rya drones mubona ko ari ryo rishobora guhindura imiterere y'Isi n'imibereho y'abayituye.'

    Yongeyeho ko 'Natwe turashaka gushyira imbaraga mu gutegura inzobere mu bijyanye no gukora za drone, kuziyobora no kuzishyiramo porogaramu mu kazi gatandukanye zigenda zikora.'

    Yashimangiye ko mu bihe biri imbere u Rwanda rukeneye inzobere mu bwenge buhangano kugira ngo rifashe igihugu kujyana n'ikoranabuhanga rigezweho.

    Ati 'Rimwe muri ariya mashuri rero azaba yigisha amasomo ajyanye na AI.'

    Mu yandi masomo azigishwa muri aya mashuri harimo umutekano mu by'ikoranabuhanga, yatangiye kwigishwa muri Rwanda Coding Academy ariko 'turashaka no kugira amashuri y'umwihariko yigisha amasomo y'umutekano mu by'ikoranabuhanga kubera ko ibintu byose byabaye ikoranabuhanga, udafite umutekano mu by'ikoranabuhanga n'ubundi igihugu cyazagira ibibazo.'

    Hari n'amashuri azigisha ubuhinzi bukoresha ikoranabuhanga 'aho tuzaba tutagitumiza ibyo kurya hanze, kandi tugashyira ku isoko umusaruro waturutse ku buhinzi ariko watunganyijwe.'

    Ati 'Dushaka gushyira imbaraga mu kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi, ku buryo tutagurisha umusaruro wacu tugisarura ahubwo tubanze tuwutunganye tuwushyire ku isoko mpuzamahanga.'

    Ibi kandi bizajyana no gukora ibipfunyikwamo ku buryo ibikorerwa mu Rwanda bizajya bigera ku isoko mpuzamahanga upfunyitse mu buryo bwujuje ubuziranenge.

    Hazanigishwa ibyerekeye gukora ama-robbots yifashishwa mu bikorwa bitandukanye birimo inganda n'ibindi bikorwa.

    RTB ihamya ko muri buri murenge hari ishuri ry'imyuga n'ubumenyingiro mu. Ni mu gihe abayarangizamo barenga 70% bahita babona akazi kandi bakakabona byihuse ugereranyije n'abiga amasomo asanzwe.

    Umuyobozi Mukuru wa RTB, Eng Paul Umukunzi yavuze u Rwanda ruri gushyira imbaraga mu mashuri yigisha ikoranabuhanga rigezweho


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hari-n-ahazigishirizwa-gukora-drones-u-rwanda-rugiye-kubaka-amashuri-15-y