Blog

  • Nzagenda nce bugufi kuko narahemutse- Umutima w'abagore 12 barangije igifungo ku byaha bya Jenoside – #rwanda #RwOT

    Aya ni amagambo ya Mukamazimpaka Cartine urangije igifungo cy'imyaka 30 yakatiwe kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Uyu mugore wari ufungiye muri Gereza ya Nyamagabe yarangije igihano ku wa 30 Gicurasi 2025.

    Yatangaje ko inyigisho bahawe zibategurira gusubira mu muryango zatumye yumva uburemere bw'icyaha yakoze, aracyicuza kandi yiteguye gusaba imbabazi abo asanze no kubana neza n'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yagize ati 'Nzagenda nce bugufi nsabe imbabazi Abanyarwanda bose kuko narahemutse. Niteguye kubana n'abacitse ku icumu rya Jenoside amahoro nta guhutazanya, nta magambo mabi nababwira ndetse n'abandi baturage muri rusange.'

    Vuguziga Drocelle wari umaze imyaka 18 afunzwe na we yahamije ko yiteguye kubana neza n'abo yahemukiye kimwe n'abandi bose muri rusange.

    Yagize ati 'Nta kintu kibi kizaba hagati yanjye n'abo nsanze kuko twarigishijwe bihagije. Nzaharanira kubaka Igihugu no kwiteza imbere mfatanyije n'abandi harimo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.'

    Kominseri w'Agategenyo Ushinzwe Igorora mu Rwego rw'u Rwanda rushinzwe Igorora, SSP Mukantabana Olive yashimangiye ko inyigisho z'iminsi 10 aba bagore bahawe na Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu zabacengeye ku buryo ntaho bahuriye n'abatashye batazihawe.

    Ati 'Ntabwo abantu mwakoze Jenoside mukayihanirwa mugataha mu miryango mwagaruka hano kuko nta cyo inyigisho mwahawe zaba zarabamariye. […]. Mugende mubane neza n'abo musanze ni cyo cyerekezo cya Leta.'

    Umuyobozi ushinzwe Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Ubudaheranwa muri Minubumwe, Uwera Kayumba Alice yabasabye kumva ko bafite inshingano yo kwirinda kongera kugwa mu cyaha, kwemera uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi no kugira uruhare mu iterambere ryabo.

    Yabahaye urugero bagomba kwirinda rw'umugororwa warangije igifungo cy'imyaka 15 mu Igororero rya Nyamasheke ku bw'icyaha cya Jenoside ariko ageze hanze agaragaraho n'ingengabitekerezo yayo bituma yongera gukatirwa igifungo cy'imyaka 18.

    Abo bagore bahawe ibiganiro 14 bikubiyemo inama zibubaka mu mitekerereze, mu iterambere, mu mibanire myiza ndetse bigishwa na politiki z'Igihugu zitanga icyerecyezo cy'imibereho mishya y'Abanyarwanda.

    Igororeo ry'Abagore rya Nyamagabe rigororerwamo abagore gusa harimo n'abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bagera kuri 53.

    Abasigayemo na bo basigaje igihe gito ngo barangize imyaka bari barakatiwe ari yo mpamvu baherewe amahugurwa hamwe kugira ngo bazongere kwisanga mu muryango mugari.

    Kominseri w'Agategenyo Ushinzwe Igorora mu Rwego rw'u Rwanda rushinzwe Igorora, SSP Mukantabana Olive yavuze ko yizeye ko inyigisho abo bagore bahawe na Minubumwe zabacengeye

    Abagore bakenyeye ibitenge hasi ni bo barangije ibihano bararekurwa

    Abagore bakenyeye ibitenge hasi ni bo barangije ibihano bararekurwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nzagenda-nce-bugufi-kuko-narahemutse-umutima-w-abagore-12-barangije-igifungo-ku

  • Impamvu benshi mu Banyarwanda bazahajwe n'ibibazo byo mu mutwe – #rwanda #RwOT

    Imibare ya RBC igaragaza ko Umunyarwanda umwe muri batanu afite ibibazo byo mu mutwe, mu gihe ku rwego rw'Isi habarwa umuntu umwe mu bantu umunani.

    Umuyobozi ushinzwe Ishami ry'Ubuzima bwo mu Mutwe muri RBC, Dr. Gishoma Darius yasobanuye ko muri rusange hari imisemburo yo mu bwonko ikora bitewe n'ibyo umuntu yanyuzemo kandi bigakora no mu buryo bw'uruhererekane mu muryango.

    Ati 'Icy'umwihariko mu Rwanda ni ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi. Uyu munsi zangije abantu ku buryo bigaragara ku bantu bakuru no ku babakomokaho bigatuma byongera uburemere.'

    'Ikindi ni ikoreshwa ry'inzoga rikabije ry'ibiyobyabwenge. Iyo ibyo bije imisemburo y'umuntu itameze neza kubera ya mateka aremereye bihindura imikorere y'ubwonko byose bikongera ibyo bibazo.'

    Yongeyeho ko ikindi gituma imibare mu Rwanda iri hejuru ari amakimbirane yo mu miryango kuko bamwe bafite ibyo bibazo babura aho babihungira bitewe n'uko kutumvikana.

    Ubushakashatsi RBC yashyize hanze mu 2018 bugaragaza ko Abanyarwanda 20,5% by'abatuye Igihugu bafite ibibazo byo mu mutwe.

    Muri abo bantu abagera kuri 23,2% ni abagore mu gihe 16,6% ari abagabo. Abatuye mu mijyi ni bo bugarijwe cyane kuko bagize ijanisha rya 21,3% mu gihe mu cyaro ari 20,3% by'abatuye mu gihugu hose.

    Gishoma yavuze ko Leta iticaye kuko yatangiye ibikorwa bigamije guhangana n'iki kibazo.

    Ati 'Hari gahunda yo guha abantu ubwo buvuzi kwa muganga, gahunda zihuriweho na Minisiteri y'Ubuzima, iy'Abakozi ba Leta n'Umuriro n'amavuriro yigenga zigamije gufasha kugira ngo kwita ku buzima bwo mu mutwe ntibibere kwa muganga gusa ahubwo bibere no mu ngo aho dutuye.'

    Umuyobozi Mukuru akanaba umwe mu bashinze Solid Mind Counselling Clinic, Munderere Sam yavuze ko ibyo biganiro byateguwe mu rwego rwo kwizihiza Umunsi w'Umurimo batanga ubutumwa ku bakoresha bwo kwita ku buzima bwo mu mutwe bw'abakozi babo.

    Yavuze ko asanga abakoresha bakwiye kwita ku bibazo bitagaragara abakozi bafite kugira ngo imibereho yabo igende neza.

    Ati 'Ibibazo tugira hanze y'ubuzima bw'akazi bitagaragara bigira ingaruka mbi mu kazi. Niba umuntu afite ikibazo cyo kurwaza cyangwa gupfusha umuntu, iyo aje mu kazi abona abo bakorana babyitayeho birenze ibyo bakorana mu kazi? Abakoresha n'abakozi bakwiye gufatanya kugira ngo umuntu ufite icyatuma adakora neza akazi biganirweho nta kwihisha cyangwa gutinya.'

    Munderere yongeyeho ko abakoresha bagomba kumenya ko ibibazo byo mu mutwe bigira ingaruka ku buzima bw'abakozi kandi ko iyo bikemutse ari bwo batanga umusaruro.

    Umuyobozi ushinzwe Ishami ry’Ubuzima bwo mu Mutwe muri RBC, Dr. Gishoma Darius yasobanuye ko muri rusange hari imisemburo yo mu bwonko ikora mu buryo runaka bitewe n'ibyo umuntu yanyuzemo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impamvu-benshi-mu-banyarwanda-bazahajwe-n-ibibazo-byo-mu-mutwe

  • Ibintu 10 wamenya kuri Mombasa, umujyi mushya RwandAir igiye gutangizamo ingendo – #rwanda #RwOT

    Kuko Abanyarwanda basura Umujyi wa Mombasa bashobora kwiyongera reka mbarangire bimwe mu bintu utazavayo udasuye.

    Mombasa ni wo mujyi wa kabiri munini muri Kenya nyuma ya Nairobi. Mu 2025 wabarirwaga abaturage barenga miliyoni 1,5.

    Uri ku buso bwa kilometerokare 294 burimo n'ubuso bwa kilometerokare 65 bubarizwa mu mazi na cyane ko ari Umujyi ukora ku Nyanja y'Abahinde.

    Ugira ibice by'ingenzi bitandatu birimo Changamwe, Jomvu, Kisauni, Nyali, Likoni na Mvita, byose biba bifite ababihagarariye mu Nteko Ishinga Amategeko ya Kenya.

    Umusaruro mbumbe uturuka muri Mombasa ungana na miliyari 5.15$, ukaba umujyi ubamo icyashara ku bawukoramo, ibikorwa by'ubukerarugendo, ubucuruzi, inganda na serivisi zo ku cyambu bikaba bimwe mu byinjiza agatubutse.

    Uyu mujyi wari uzwi nka 'Manbasa' izina ry'Icyarabu risobanuye ikirwa cy'intambara, kubera intambara zabereye kuri iki kirwa z'abakoloni barimo Abarabu, Abanya-Portugal, n'Abongereza.

    Niba warigeze wifuza gusura uyu mujyi reka nkwereke bimwe mu bintu icumi ukwiye kumenya, no gusura.

    Fort Jesus

    Fort Jesus ni inzu ndangamurage yemejwe na UNESCO, yubatswe na Abanya-Portugal hagati ya 1593-1596, nk'ahantu ho kwikingira intambara.

    Niba ushaka kubona zimwe mu ntwaro z'intambara zakoreshwaga muri icyo gihe nk'imbunda ziremereye za Cannons, uzasure iyi nzu.

    Inzundangamurage ya Fort Jesus ibitse amateka y’ibihe by’intambara zo mu gihe cy’ubukoloni muri Mombasa

    The Old Town

    Ubwo abacuruzi bo muri Portugal bageraga kuri iki kirwa bubatse inzu zo kubamo n'ibindi byo kubafasha kubaho.

    Igitangaje ni uko izo nzu zigihari kandi zikomeye. Aka gace kerekana uburyo abacuruzi bari babayeho ndetse n'uburyo imyubakire yabo yari iteye imbere muri icyo gihe.

    Umujyi ushaje wa Mombasa werekana uburyo Abanya-Portugal babayeho mu gihe cy’ubukoloni

    Mombasa Tusks

    Ushobora kuba ujya ubona mu mafoto ahantu hari imihanda ibiri ikikijwe n'inkingi ebyiri zimeze nk'amahembe y'inzovu, aho ni muri Mombasa.

    Aya mahembe ni ishusho y'urwibutso rw'uruzinduko Umwamikazi Elizabeth yagiriye muri uyu mujyi mu 1952, ndetse ni ikirango cy'Umujyi wa Mombasa kuko aherereye aho uyu mujyi utangirira.

    Amahembe ya Mombasa ni ikirango cy’uyu mujyi

    Arabuko-Sokoke

    Iri ni rimwe mu mashyamba manini yegereye inyanja asigaye, ndetse rifite amoko arenga 260 y'inyoni n'izindi nyamanswa zihariye.

    Rifite amako atandukanye y'ibiti ndetse rizwiho kuba ryiza kubakunda kujya ahantu hatuje kwidagadura.

    Ishyamba rya Arabuko Sokoke rizwiho kugira amako menshi y’inyoni n’inzovu

    Pariki ya Halley

    Ni agace kazwiho kugira inyamanswa ziganjemo twiga, utunyamasyo, imvubu, imbogo, inyoni, ibinyugunyugu n'ibindi. Izi nyamaswa ushobora kuzisura ukazireba uzegereye yewe zimwe murizo wazigaburira cyane cyane Twiga.

    Kipepeo Projects

    Kipepeo bivuga ikinyugunyugu, aha ni ahantu hororerwa ibinyugunyugu. Kuhasura werekwa uko ibinyugunyugu bibaho uhereye bikiri amagi kugeza bibaye ibinyugunyugu bya nyabyo.

    Kipepeo Project, inzu yororerwamo ibinyugugu

    Mombasa Marine

    Abakunda ibikorwa byo mu mazi hasi n'abafite amatsiko yo kureba uko mu nyanja hasi haba hasa, iyi parike ni igisubizo kuko ifite ubwato bw'ibirahure bugendera ku ndiba y'inyanja, ndetse abazi koga bahabwa amahirwe yo koga bakagera ku ndiba y'inyanja.

    Parike ya Mombasa Marine iguha amahirwe yo kwirebera uko mu ndiba y’inyanja haba hameze

    Kogana na Dolphins

    Kimwe mu bikorwa bishimisha abantu muri uyu mujyi ni ukogana n'amafi manini ya dolphins azwiho gukunda gukina n'abantu, ari mu gace ka Wasini, byaba bibabaje uvuye Mombasa udakoze iki gikorwa.

    Iyo wasuye Mombasa ushobora kogana no gukina na Dolphin

    Mombasa Carnival

    Bitewe n'igihe uzasurira uyu mujyi ushobora kujya mu iserukiramuco ritandukanye. Mu Ugushyingo ni bwo haba iserukiramuco rikomeye rya Mombasa Carnival.

    Riba rigizwe no kwerekana umuco wo muri uyu mujyi nk'imyambarire, imbyino ndetse n'amafunguro.

    Umujyi ushaje wa Mombasa werekana uburyo Abanya-Portugal babayeho mu gihe cy’ubukoloni

    Agace k'amasengesho

    Abakunda gusenga no kwegera Imana na bo ntibibagiranye kuko Mombasa ifite agace kahariwe uyu murimo, aho kagizwe n'insengero z'amadini atandukanye. Iryo usengeramo hose ushobora kwisanga.

    Icyakora mu gihe uzaba ugiye gusura uyu mujyi uzitwaze ibikoresho birinda izuba kuko ni umujyi ushyuha cyane.

    Abakunda gusenga na bo ntibirengagijwe, kuko hari insengero nziza kandi ku madini yose


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibintu-10-wamenya-kuri-mombasa-umujyi-mushya-rwandair-igiye-gutangizamo-ingendo

  • Rusizi: Mu mezi atanu habonetse ibirego 14 by'ingengabitekerezo ya Jenoside – #rwanda #RwOT

    Byatangarijwe mu Nama Mpuzabikorwa y'Akarere ka Rusizi yabaye ku wa 30 Gicurasi 2025.

    Ibyaha by'ingengabitekerezo ya Jenoside byagaragaye muri aka Karere ka Rusizi, harimo gutera amabuye ku nzu z'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, amagambo ashengura imitima y'abarokotse Jenoside, kubahohotera, n'ikirego cy'uwarokotse Jenoside wasanze hafi y'iwe yishwe.

    Umuyobozi wa Polisi y'u Rwanda mu Karere ka Rusizi, SSP Karagire Gaston yavuze ko mu busesenguzi bakoze basanze icyongereye ibyaha by'ingengabitekerezo ya Jenoside ari bamwe mu bayigizemo uruhare bari kurangiza ibihano bakatiwe n'inkiko, bagafungurwa ariko batarigeze bemera icyaha.

    Ati “Abarokotse Jenoside bakwiye kurindirwa umutekano mu buryo bwihariye kuko barazira ko babashije kurokoka batishwe muri Jenoside”.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel yavuze ko ingengabitekerezo ya Jenoside yigishijwe imyaka irenga 100, naho gahunda yo kuyirandura ikaba imaze imyaka 31 itangiye.

    Ati “Kuba tubona abagaragarwaho, ingengabitekerezo ya Jenoside ntabwo biduca intege, ahubwo bitwereka ko tugifite akazi ko gukora. Tugiye gukomeza gushyira imbaraga mu kwigisha abaturage by'umwihariko urubyiruko, tubasaba kwitandukanya n'inyigisho zitari ukuri”.

    Kuva muri Mutarama 2025 kugera muri Gicurasi 2025, mu Karere ka Rusizi hagaragaye ibirego 14 by'ingengabitekerezo ya Jenoside, hafatwa abantu 16.

    Meya Sindayiheba avuga ko bagiye gukomeza kwigisha ubumwe bw’Abanyarwanda

    SSP Karagire yasabye abaturage kugira umuco wo gutangira amakuru ku gihe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-mu-mezi-atanu-habonetse-ibirego-14-by-ingengabitekerezo-ya-jenoside

  • Abari mu manegeka bahawe inzu zigeretse: Ubuzima bw'abatuye Mpazi bwarahindutse – #rwanda #RwOT

    Hari n'aho wabonaga abana bari gukinira mu rugo nk'umubyeyi ukumva amabere yikoze utonsa kubera impungenge ko izo nzu zishobora kubagwaho.

    Kugwa kw'imvura byabaga ari ikibazo gikomeye ku batuye ako gace n'ubuyobozi kuko yashoboraga guhitana zimwe mu nyubako zaho cyangwa ubuzima bw'abahatuye.

    Uko guhangayika ni byo Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali bwashingiyeho bwiyemeza kuvugurura imiturire yo muri ako gace kari mu marembo y'Umujyi.

    Hahise hatekerezwa uko abaturage bahatuye batuzwa mu nzu nziza bitabaye ngombwa ko bahimurwa ndetse hakanaboneka izindi nzu zishobora gutuzwamo abimuhe ahandi hashyira ubuzima bwabo mu kaga.

    Nyuma y'igihe gito hubakwa neza, kuri ubu uhanyuze ushobora kuhayoberwa kuko ahari hazwi nka dobandi n'andi mazina ahatesha agaciro ubu hahindutse Ubwiza Modern Village, umudugudu uzatuzwamo abarenga 680.

    Ni umudugudu ugizwe n'inzu 18 z'amagorofa, aho buri imwe igeretse gatatu (G+3), witezweho kuba icyitegererezo cy'imyubakire ihendutse, ijyanye n'igihe kandi itangiza ibidukukije.

    Abatujwe muri iyi midugudu bagaragaza ko batarotaga kuba mu nzu zigeretse nk'uko Umutoni Clarisse ufite umuryango w'abantu barindwi abivuga.

    Ati 'Twari dutuye ahantu habi pe, hashyira ubuzima bwacu mu kaga. Zari inzu ubona zidakomeye, nk'imvura yagwa ukaryama wumva ko utari bubyuke ntidusinzire, nyuma ni bwo Leta yadutekerejeho iza kutwubakira iyi midugudu.'

    Yakomeje ati 'Ubu twarishimye pe, turashima Nyakubahwa Perezida wa Repubulika watugejeje hano, ntitwari tuzi ko tuzaba mu nzu nk'izi, ko twaryama tugasinzira. Ubu imvura iragwa tukaryama, nta numenya ko bwakeye. Ahantu twavuye ni habi.

    Umutesi Vestine yahawe inzu y'ibyumba bine, n'iyo akoreramo ibikorwa by'ubucuruzi ati 'Ahantu twari dutuye hashyiraga ubuzima bwa benshi mu rupfu, kuko hari igihe Mpazi yuzuye itwara inzu yari hirya n'umugore n'umugabo n'ibyo bari batunze. Umurambo w'umugore twabashije kuwubona ariko uw'umugabo wo ntitwawubonye.'

    Yavuze ko hari igihe ruhurura yuzuraga igasenya inzu, ntaho gucukura ubwiherero kandi hejuru wasangaga hageretseho amapine cyangwa amabuye ari byo bifashe amabati.

    Yerekanye kandi ko babahaye inzu zijyanye n'igenagaciro ry'ubutaka bari bafite kuko hari uwo usanga afite inzu ebyeri cyangwa eshatu bitewe n'ibyo yari atunze.

    Uwimana Denise na we yashimangiye ko yahawe inzu ebyeri, kuri ubu imwe akaba ayikodesha ibihumbi 80 Frw buri kwezi.

    Meya w'Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yavuze ko ubu buryo bugiye kwifashishwa mu bice bitandukanye bikigaragaramo akajagari, asaba n'abikorera kwinjira muri iryo shoramari.

    Hari n’imihanda ya kaburimbo yashyizweho

    Icyapa cyerekana ko hemerewe kugendwa n’ibinyabiziga by’abahatuye

    Imodoka ziremereye ntizemerewe kunyura mu mihanda yo mu mudugudu

    Abaturage bishimira gutura muri etage

    Ibikorwa remezo nk’amashanyarazi n’amazi barabyegerejwe

    Ubwiza Modern Village ni umudugudu wubatswe mu buryo bugezwe

    Umutesi Vestine yahawe inzu y'ibyumba bine n'iyo akoreramo ibikorwa by'ubucuruzi

    Umutoni Clarisse ufite umuryango w'abantu barindwi, yashimye Umukuru w’Igihugu wabatuje aheza

    Uko uyu mudugudu wari umeze mbere yo kubakwa

    Icyapa cyerekana ko hemerewe kugendwa n’ibinyabiziga by’abahatuye

    Isoko rigezweho rya Mpazi Market rizatangira gukorerwamo vuba

    Ibi bikoresho bikozwe mu buryo bugezweho ku buryo bisohora amajwi nk’ay’ibikoresho bya muzika

    Musical Park yubatswe n’Umunya-Israel izafasha mu gukangura ubwonko bw’abana no kubarinda ubuzererezi

    Abana bakunze kuhidagadurira, bikagabanya ubusererezi

    Ifoto igaragaza Mpazi ya kera na Mpazi yubatswe mu buryo buvuguruye

    Amafoto:Nzayisingiza Fidele


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kuva-mu-manegeka-kugera-mu-nzu-zigeretse-impindika-ku-baturage-batujwe-mu

  • Abarinda umutekano basoje amahugurwa, bahawe impanuro zo kwirinda ruswa no kwica akazi – #rwanda #RwOT

    Ibi byagarutsweho mu muhango wo guha aba banyeshuri impamyabushobozi. Abasoje amahugurwa ni abakobwa 46 n'abasore 63.

    Uyu muhango wari witabiriwe na Susurutsa Joseph usanzwe ari Umuyobozi w'Ishuri rya Dicel Training Center, Umuyobozi Mukuru wa Dicel Security Company, Manzi Cedric na SSP Alphonse Ntsinzi wari uhagarariye Polisi y'u Rwanda.

    SSP Alphonse Ntsinzi aganiriza abashoje amahugurwa, yavuze ko bakwiriye kugira umwete mu kazi kabo, bagatekereza ko ikosa rimwe umuntu ashobora gukora ryashyira ubuzima bwa benshi mu kaga.

    Ati 'Ikintu nabasaba ni ukwirinda amakosa. Mwirinde ruswa kuko imunga igihugu, mugire ikinyabupfura kandi mwirinde guhondobera mu kazi, kuko ka kantu wita agakosa gato gashobora gushyira ubuzima bwa benshi mu kaga.'

    Yanashimiye kandi umuhate Dicel Security Company ikomeje gutanga mu gushyira urubyiruko ku isoko ry'umurimo, ayisaba gukomeza iyi nzira no kunoza serivisi itanga kurushaho.

    Susurutsa Joseph usanzwe ari Umuyobozi w'Ishuri rya Dicel Training Center, yavuze ko amahugurwa aba banyeshuri bahawe yizera ko azabafasha kuzuza neza inshingano zabo. Ati 'Amasomo atandukanye bahawe ni abubaka kugira ngo bazacunge neza umutekano.'

    Abasoje amahugurwa bahuguwe mu buryo bakwirwanaho bifashishije amaboko n'amaguru mu gihe byaba bibaye ngombwa bagaterwa batiteguye.

    SSP Alphonse Ntsinzi (uri hagati) yibukije abashoje amahugurwa ko bakwiriye kugira umwete mu kazi kabo, bagatekereza ko ikosa rimwe umuntu ashobora gukora ryashyira ubuzima bwa benshi mu kaga

    Ibyishimo byari byose kuri aba basore n’inkumi

    Abahuguwe berekanye ko ibyo bamaze iminsi bigishwa byabafasha kwirwanaho

    Bamwe mu bayobozi muri Dicel bafata ifoto y’urwibutso

    Abarinda umutekano basoje amahugurwa bahawe impanuro zo kwirinda ruswa no kwica akazi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarinda-umutekano-basoje-amahugurwa-bahawe-impanuro-zo-kwirinda-ruswa-no-kwica

  • Kayonza: Depite Kazarwa yatashye inzu zubakiwe imiryango yari ituye ahacukurwa amabuye y'agaciro – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye ku wa Gatandatu tariki ya 31 Gicurasi 2025 ubwo yifatanyaga n'abaturage bo mu Karere ka Kayonza mu gusoza Umuganda rusange w'uku kwezi wabereye mu Mudugudu wa Muganza mu Kagari ka Nkondo mu Murenge wa Rwinkwavu.

    Muri uyu muganda kandi hanatashywe ku mugaragaro igice cya mbere cy'inzu 10 mu nzu 66 biteganyijwe ko zizubakirwa imiryango yari ituye ahashobora kuyishyira mu kaga kuko aho bari batuye hakorerwa ibikorwa byo gucukura amabuye y'agaciro.

    Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko izi nzu 10 ari icyiciro cya mbere cya 66 zizubakirwa abaturage.

    Yavuze ko buri nzu yuzuye itwaye miliyoni 6.7 Frw. Ifite ibyumba bitatu, ibikoni, ubwiherero n'ibindi nkenerwa byose.

    Mukashyaka Claire wimuwe ahacukurwa amabuye y'agaciro, yavuze ko bajyaga baturitsa intambi bakikanga, abana bato bagahungabana ndetse n'inzu zabo zikangirika.

    Ati 'Nta mashanyarazi twagiraga, twacanaga imirasire none Leta yadutekerejeho ituzana muri uyu mudugudu mwiza, twabonye ko idutekerezaho ubu turayishimira cyane kuko ibikorwaremezo byose bitwegereye ugereranyije n'aho twari turi. Abana bigaga mu bilometero bine ariko ubu ishuri riri hirya yacu gato, kwivuza byari bigoye none ubu twegereye ibitaro.''

    Undi muturage yavuze ko inzu babagamo zari zarasadutse ku buryo batari banemerewe kuzisana agashimira Leta ko yabubakiye inzu nshya kandi zijyanye n'igihe.

    Ati 'Ubu turishimye kuko mbere wategaga moto ya 1500 Frw ugiye kwa muganga none ubu ni ugutambika gake ukaba ugezeyo, abana bacu bari barahahamutse kubera guturikirizwaho intambi buri munsi, ubu baratuje bariga neza.''

    Perezida w'Umutwe w'Abadepite, Kazarwa Gerturde, yavuze ko kubakira imiryango yari iri mu kaga ahacukurwa amabuye y'agaciro bigaragaza uburyo u Rwanda rwishakamo ibisubizo, akaba yaboneyeho gusaba imiryango yahawe inzu kuzifata neza.

    Ati 'Iki gikorwa cyiza cyo kwimura abaturage bigaragara ko ubuzima bwabo bwari mu byago cyangwa se bufite ingorane nyinshi zishobora kubageraho, byerekana ubushake bw'Igihugu cyacu kuko kiba gitekerereza buri wese kugira ngo arindwe icyamuhungabanya.''

    Depite Kazarwa yashimiye abaturage ku gikorwa cyiza bakoze cy'umuganda, ababwira ko ari uburyo bwiza bwo kwishakamo ibisubizo aho batuye. Yashimiye kandi ubuyobozi buri kubakira iyi miryango 66 agaragaza ko bizabafasha gutura aheza nta nkomyi.

    Depite Kazarwa (hagati) yabanje kwifatanya n'abaturage mu muganda

    Abaturage babanje gukora umuganda wo guharura ibyatsi imbere y'inzu zabo

    Wari umuganda usoza Gicurasi 2025

    Buri nzu yatwaye arenga miliyoni esheshatu Frw

    Uyu mudugudu uri kubakirwa abaturage bimuwe ahacukurwa amabuye y'agaciro

    Ni icyiciro cya mbere cy’inzu 10 muri 66 ziteganyijwe kubakwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-depite-kazarwa-yatashye-inzu-zubakiwe-imiryango-yari-ituye-ahacukurwa

  • Africa New Life Ministries yoroje abarokotse Jenoside b'i Bugesera – #rwanda #RwOT

    Abo bakozi baganirijwe ku mateka yaranze Akarere ka Bugesera kuva mu 1959 ubwo Abatutsi batangiraga kwicwa, kugeza mu 1994 ubwo Jenoside yashyirwaga mu bikorwa.

    Banasangijwe amateka y'uko Abatutsi basaga ibihumbi 10 bishwe urw'agashinyaguro n'Interahamwe nyuma y'uko bari bahungiye kuri Kiliziya ya Nyamata bizeye ko ari ho barabona amakiriro.

    Umuyobozi Mukuru wa Africa New Life Ministries, Fred Isaac Katagwa, yasabye Abanyarwanda gushyira hamwe bakubaka igihugu kizira amacakubiri kuko ari byo byagejeje u Rwanda ku mateka mabi yatumye Abatutsi bicwa bazira uko baremwe.

    Ati 'U Rwanda ntabwo ruzubakwa n'amahanga kuko ibyabaye byose babigizemo uruhare kandi ubwo byabaga baricaye bararebera. U Rwanda rwari rwarasenyutse nta muntu wifuza kurugeramo, ariko ubu abantu basigaye bifuza kuza kurusura kandi ibyo byose byagezweho kubera ubuyobozi bwiza bushyize hamwe n'abaturage.'

    Yagarutse ku buryo abakoze Jenoside bashakaga kuzimya u Rwanda ntibyabakundira, agaragaza ko iyo igiti gitemwe kikabona amazi cyongera gushibuka kandi kigashisha.

    Ati 'Ni na ko bimeze ku Rwanda kuko rwarashibutse ndetse ubu rurashishe ariko kurwubaka biracyakomeje. Ntabwo bizakorwa n'umuntu umwe ahubwo twese tugomba gusenyera umugozi umwe kugira ngo tuzagere ku byo twifuza.'

    Yasabye urubyiruko kuba umusemburo w'ibyiza n'impinduka ruharanira kumenya amateka u Rwanda rwanyuzemo, rukarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Meya w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yasobanuye uburyo mbere ya Jenoside, ubutegetsi bwariho bwari bwarimye Akarere ka Bugesera amahirwe yo kubakwamo ibikorwaremezo aho kafatwaga nk'akavumwe.

    Yagize ati 'Mbere ya Jenoside hano hari ishuri rimwe ryisumbuye gusa, ariko ubu habarirwa amashuri arenga 100 ndetse ubu turi mu turere twa mbere mu gihugu mu burezi. Benshi basigaye bashaka kuza gutura inaha. Ibyo byose byatewe n'ubuyobozi bwiza bwunze ubumwe bushyira umuturage ku isonga.'

    Mukarusanga Jeannette warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 wahawe inka, yashimiye Africa New Life Ministries imugabiye, avuga ko inka yahawe igiye kumufasha gukomeza kwiteza imbere.

    Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata rushyinguwemo Abatutsi basaga ibihumbi 45. Abarenga ibihumbi 10 biciwe muri Kiliziya ya Nyamata mu gihe abandi biciwe mu tundi duce dutandukanye tugize Akarere ka Bugesera.

    Africa New Life Ministries yoroje inka imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Umuyobozi wa Africa New Life Ministries, Fred Isaac Katagwa, yasabye urubyiruko guharanira kumenya amateka kugira ngo bashobore guhangana n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside

    Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata rushyinguwemo Abatutsi basaga ibihumbi 45 bishwe muri Jenoside barimo abarenga ibihumbi 10 biciwe kuri Kiliziya ya Nyamata

    Abayobozi, abakozi n’abanyeshuri ba Africa New Life Ministries basangijwe amateka y’uko mbere ya Jenoside, Bugesera yari agace kari harahejwe ariko ubu kakaba kari mu turere buri muntu yifuza guturamo

    Abakozi ba Africa New Life Ministries bashyize indabo ku mva ishyinguwemo Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Baganirijwe amateka y’Umutaliyanikazi witwaga Locateli watabaje avuga ko Abatutsi bari gukorerwa Jenoside mu Bugesera ariko bikarangira interahamwe na we zimwishe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/africa-new-life-ministries-yoroje-abarokotse-jenoside-b-i-bugesera

  • Abarokotse Jenoside beretswe ko bakwiye kwiteza imbere, bagahesha ishema ababo bishwe – #rwanda #RwOT

    Yari mu gikorwa cya Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi n'ibigo byose biyishamikiyeho, cyo kwibuka abari abakozi bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Kabera yashimangiye ko abahakana n'abapfobya Jenoside nta kindi bagamije uretse gusubiza Abanyarwanda inyuma ari yo mpamvu bakwiye kubarwanya batajenjetse cyane cyane abakoresha imbuga nkoranyambaga.

    Yagize ati 'Nk'uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe, ni na ko no kuyihakana byateguwe. Tugomba kurwanya abahakana Jenoside yaba ari abihisha inyuma y'imbuga nkoranyambaga cyangwa mu mbwirwa ruhame n'ahandi.'

    Yakomeje ati 'Tugomba kwibuka ko turiho tubereyeho abandi, rero dufite inshingano zo gukomeza kwibuka, duteza imbere igihugu, twiteza imbere, ndetse duteza imbere imiryango yacu.'

    Komiseri ushinzwe ubushakashatsi, iterambere no kubaka ubushobozi n'ishoramari muri IBUKA, Ndatsikira Evode, yavuze ko kwibuka ari n'umwanya mwiza wo kwibuka imiryango yazimye.

    Akomeza avuga ko Jenoside yatwaye imiryango, ariko yanatwaye abari abakozi b'abahanga bari kuba bafasha igihugu mu iterambere.

    Ndatsikira yavuze ko abakoze Jenoside ubu ari bo bari kuyihakana no kugerageza kugoreka amateka ari yo mpamvu na bo bakwiye gukomeza kubarwanya bivuye inyuma.

    Ati 'Baracyafite umugambi wo kuyikomeza ndetse ntibatinya no kuvuga ko uwatabaye ari we wayikoze. Rero ni umwanya wo kugira ngo tubarwanye abe ari twe twivugira amateka yacu kuko ni ayacu'

    Akayezu Marie Noella uhagarariye abarokotse Jenoside bakoraga mu yahoze yitwa Miniplan yavuze ko kuza kwibuka ababo no kubona aho bahoze bakora bakizirikanwa, bibasubizamo imbaraga.

    Kugeza ubu habarurwa abakozi 106 bakoreraga Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi, yahoze yitwa Miniplan, bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Kabera Godfrey, yavuze ko abarokotse Jenoside bakwiye kwiteza imbere, bagahesha ishema ababo bishwe

    Abakozi ba MINECOFIN basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ndetse banasobanurirwa amateka yose yaranze u Rwanda

    Komiseri ushinzwe ubushakashatsi muri IBUKA, Ndatsikira Evode yavuze ko hakiri urugamba rwo kurwanya abapfobya n’abahakana Jenoside

    Abakozi ba MINECOFIN bunamiye bagenzi babo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

    Abayobozi, abakozi n’imiryango y’abarokotse bafite ababo bari abakozi ba MINICOFIN bahawe ikiganiro ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Abakozi ba MINECOFIN bunamiye abazize Jenoside bashyinguye ku Rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi

    Hubamiwe abahoze ari abakozi ba Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarokotse-jenoside-beretswe-ko-bakwiye-kwiteza-imbere-bagahesha-ishema-ababo

  • Dusabe Thérèse, umubyeyi wa Ingabire Victoire mu baganga banenzwe kubera kwica Abatutsi muri Jenoside – #rwanda #RwOT

    Banenzwe ku wa 30 Gicurasi 2025, ubwo Minisante n'ibigo biyishamikiyeho byibukaga ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Iki gikorwa cyabereye ku kigo nderabuzima cya Butamwa giherereye mu Murenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge.

    Abitabiriye bunamiye Abatutsi barenga 1200 bapfiriye muri iki kigo nderabuzima. Bari bahahungiye bizeye ko baharokokera ariko birangira uwari ukuriye iki kigo ari we ugize uruhare mu kubicisha.

    Mu buhamya Kabanda Ildephonse warokokeye muri aka gace yatanze, yagaragaje uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe n'abari abayobozi batandukanye kandi baturutse mu nzego zitandukanye barimo na Dusabe Thérèse wari ukuriye Ikigo Nderabuzima cya Butamwa.

    Kabanda yavuze ko ubwo Jenoside yatangiraga, Abatutsi bahungiye mu bice bitandukanye ariko baza guhurira hafi y'ibiro bya komini ku wa 10 Mata 1994 biteze ko bahakirira, gusa itsinda ririmo Dusabe ryakoze inama y'uburyo ahubwo babica bakabarangiza. Icyakora uyu mugabo we yari yahunze.

    Ati 'Interahamwe zari mu nama hano ku kigo nderabuzima zasohotse zisanga njyewe namaze kugera ku kibaya hepfo aho duhana imbibi na Kamonyi. Inama isojwe abantu bose bari aho ngaho babirayemo barabica bose.'

    Yakomeje avuga ko ikindi cyatumye Jenoside yakorewe Abatutsi muri Komini Butamwa ikomera ari ukubera ikikijwe n'umugezi wa Nyabarongo aho abantu benshi baroshywemo.

    Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin yavuze ko ari ipfunwe rikomeye ku rwego rw'ubuzima kubona abaganga bari bakwiriye gutabara ari bo bishe.

    Ati 'Kugera aho muganga yitwa muganga w'urupfu ni ipfunwe ku rwego rw'ubuzima rwaba urwari ruriho ndetse natwe dukwiriye kubizirikana kugira ngo ahanditswe amateka mabi nk'ayo twebwe tuzahandike ameza.'

    Gusa yakomeje ashimira n'abaganga bagize uruhare mu kubaka urwego rw'ubuzima nanone kandi abagaragariza ko urugendo rugikomeje rwo guteza imbere ubuzima bw'Abanyarwanda.

    Ati 'Iyo mutahaba ntabwo tuba turi aho turi uyu munsi. Urugendo ruracyakomeza, dukomeze dufashe Nyakubahwa Perezida wa Repubulika gushyira mu bikorwa ibyo yemereye abaturage muri iyi gahunda turimo yo guteza imbere ubuzima bw'Abanyarwanda.'

    Dusabe aba mu Buholandi nubwo yakatiwe n'Inkiko Gacaca mu 2009, aho yahawe igihano cyo gufungwa burundu ku bwo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ubwo abayobozi bo muri Minisiteri y’Ubuzima bunamiraga Abatutsi bashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Butamwa

    Minisitiri Nsanzimana yanenze abaganga bijanditse muri Jenoside

    Kabanda Ildephonse watanze ubuhamya yavuze uburyo Abatutsi bishwe n’abarimo Dusabe nyina wa Ingabire Victoire

    Dr. Nshimirimana Augustin wari uhagarariye IBUKA muri iki gikorwa yashimiye uruhare abakora mu nzego z'ubuzima bagira ku bahura n'ihungabana rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyarugenge, Ingangare Alexis, yasabye abakozi bakora mu rwego rw'ubuzima ndetse n'abaturage gukomeza gushyira hamwe birinda amacakubiri

    Abahagarariye serivisi z'ubuvuzi mu Ngabo z'u Rwanda bitabiriye igikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

    Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima, Dr Yvan Butera na we yitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi

    Simogumwa Stanislas wari uhagarariye imiryango y'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yagaragaje ko icyo gihe abaganga bari barahagaritse ibyo kuvura ahubwo birirwa baca Abatutsi

    Abakozi bakora mu Kigo Nderabuzima cya Butamwa bitabiriye igikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri iki kigo

    Hacanwe urumuri rw’icyizere nk’ikimenyetso kigaragaza ko ibyabaye bitazasubira ukundi

    Urubyiruko rukora mu nzego z’ubuzima rwari rwitabiriye igikorwa cyo kwibuka abahoze bakora muri Minisiteri y’Ubuzima


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dusabe-therese-n-abandi-baganga-b-i-butamwa-bishe-abatutsi-banenzwe