Blog

  • Rutsiro: Afunzwe akekwaho gusambanya umwana w'imyaka 12 – #rwanda #RwOT

    Ibi byabereye mu Murenge wa Rusebeya, Akagari ka Ruronde mu Mudugudu wa Nyamibombwe, aho icyaha akekwaho yagikoze kuri iyi tariki ya 1 Kamena, ariko atabwa muri yombi mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 2 Kamena 2025.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rusebeya, Niyodusenga Jules mu kiganiro na IGIHE, yahamije aya makuru.

    Ati 'Abana bari bagiye gutashya inkwi zo gucana ari babiri hafi y'ahacukurwa amabuye y'agaciro, bahasanga Nkundiye abaha ku kigage basa nk'abasinda, abereka aho baba baryamye, umwe akanguka amuri hejuru arimo kumusambanya.”

    Uyu muyobozi yakomeje avuga ko uwo mwana yaje kubivuga, ari nabwo uyu musore yatawe muri yombi. Ati “Umwana umwe n'ubwo ari we uvuga ko yasambanyijwe, bose bahise bajyanwa kwa muganga ngo bitabweho na muganga.'

    Niyodusenga yaboneyeho kwibutsa ababyeyi kuba hafi y'abana, cyane cyane abakobwa, bakabigisha kwirinda ibishuko.

    Ukekwaho iki cyaha afungiye kuri RIB Sitasiyo ya Rusebeya.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsiro-afunzwe-akekwaho-gusambanya-umwana-w-imyaka-12

  • Hoteli The Retreat yakiriye Umwami Charles III i Kigali yagurishijwe – #rwanda #RwOT

    Mu 2022 The Retreat niyo yacumbikiye Umwami Charles III (wari ukiri Igikomangoma) hamwe n'umugore we, Camilla, ubwo bagendereraga u Rwanda, bitabiriye inama ya CHOGM.

    Uretse The Retreat yagurishijwe, Heaven Holdings Ltd yanagurishije ibindi bikorwa byayo by'ishoramari yari ifite mu Rwanda birimo Heaven Boutique Hotel na Fusion Restaurant.

    Ibi bikorwa bya Heaven Holdings Ltd byegukanywe na Hemingways Hospitality Group, ikigo cyo muri Kenya, gisanzwe gikora iby'ishoramari mu bukerarugendo.

    Muri Kenya iki kigo nicyo gifite hoteli za Hemingways Nairobi, Hemingways Ol Seki Mara, Hemingways Watamu na Hemingways Eden Residence, gusa ni ubwa mbere kigiye gukorera mu Rwanda.

    Umuyobozi Mukuru wa Hemingways Hospitality Group, Ross Evans, yavuze ko bahisemo gushora imari mu Rwanda kuko barubona nk'igihugu kiri gutera imbere cyane mu bijyanye n'ubukerarugendo bwo mu rwego rwo hejuru.

    Ati 'Twishimiye cyane aya mahirwe kandi twiteguye gukorana n'itsinda ry'abakozi bari gutera imbere kandi bafite Impano ba Heaven and The Retreat. Dushingiye ku izina n'icyizere twubatse, ubunararibonye dufite mu karere ndetse n'abantu tuziranye mu rwego rwo kwakira abantu n'ubukerarugendo, Hemingways iri mu mwanya mwiza wo kubakira ku bigwi bya Heaven, ari nako ishyira ibintu ku rundi rwego muri Kigali.'

    The Retreat ni kimwe mu bikorwa by'ishoramari bya Heaven Holdings Ltd byari bizwi cyane mu Rwanda, cyane ko ari imwe muri hoteli nke z'inyenyeri eshanu ziri mu gihugu.

    Iyi hoteli yafunguye imiryango mu 2018 ishingwa na Josh na Alissa Ruxin, Abanyamerika bakomoka muri Israel.

    Iyi hoteli ifite umwihariko w'uko yatangiriye mu nzu Josh na Alissa Ruxin babagamo, batangira ifite ibyumba bitatu.

    Yakomeje kwagurwa ku buryo ubu ari hoteli y'inyenyeri eshanu y'ibyumba 20.

    Mbere yo gushinga The Retreat, mu 2008 Alissa na Josh Ruxin bari babanje gufungura Heaven Restaurant, ari nayo yaje kubyara Heaven Restaurant & Heaven Boutique Hotel.

    Ku rundi ruhande Hemingways Hospitality Group yinjiye ku isoko mu Rwanda yo ni ikigo cyatangiye mu 1988, aho kugeza ubu cyakoreraga muri Kenya gusa. Cyashinzwe Sir Richard 'Dicky' Evans, Umwongereza ufite ubwenegihugu bwa Kenya.

    Iki kigo cyatangiranye hoteli imwe yari iherereye mu gace ka Watamu. Mu 2012 cyafunguye Hemingways Ol Seki Mara, yakurikiwe na Hemingways Nairobi mu 2013. Iyi niyo hoteli ya mbere y'inyenyeri eshanu iri mu cyiciro cya 'boutique' yari ifunguwe mu murwa mukuru wa Kenya

    The Retreat Hotel yamenyekanye cyane ubwo yakiraga Umwami Charles III mu ruzinduko aherukamo mu Rwanda

    The Retreat Hotel yari iy’ikigo cya Heaven Holdings Ltd

    The Retreat Hotel ni imwe muri Hotel zakira abanyacyubahiro basura u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hoteli-the-retreat-yakiriye-umwami-charles-iii-i-kigali-yagurishijwe

  • BK Insurance yasabye aborozi gushinganisha amatungo yabo – #rwanda #RwOT

    Mu nama Nyafurika y'aborozi b'inka zitanga umukamo, yibanda ku ngingo zitandukanye zirimo ubuzima n'imibereho by'amatungo, kongerera amata agaciro no gushakira inganda z'amata ubushobozi mu bijyanye no kuzagurira isoko, BK Insurance yagaragaje ko ikomeje gufasha abashinganisha imitungo yabo byumwihariko abakora ubworozi bwa kinyamwuga.

    Mu kiganiro yagejeje ku bitabiriye iyo nama, Umuyobozi ushinzwe ubwishingizi bw'ubuhinzi n'ubworozi muri BK Insurance, Eric Ntaganira, yavuze ko kugira ubwishingizi ari ingenzi cyane kuko birinda igihombo uwabufashe cyane cyane mu gihe cy'ibyago n'ibiza bitandukanye.

    Ati'Iyo ufite ubwishingizi uba wumva utuje, turimo turajya mu bworozi bwa kinyamwuga kuko aborozi bashora amafaranga menshi ni byiza rero ko bagomba kuba bafite ubwishingizi bagakorora batekanye.'

    Yakomeje avuga ko kuri ubu BK Insurance bakora ibishoboka byose ngo begereze aborozi serivisi z'ubwishingizi banabasobanurira uko bukora, agaragaza kandi ko abamaze kuyigana ari benshi.

    Ati' Aborozi babanza gusobanurirwa ibyishingirwa n'ibitishingirwa, kuva ku mworozi woroye inka imwe kugeza kuri nyinshi zishoboka tumuha ubwishingizi, kugirango rero abujyemo ni uko aba uri umworozi worora kinyamwuga, kandi imibare y'abamaze kugana iyi serivisi yarazamutse kuko bararenga ibihumbi 20.'

    Ikigo cy'Ubwishingizi cya Banki ya Kigali, BK Insurance, gisanzwe gitanga ubwishingizi butandukanye harimo ubwishingizi bw'ibinyabiziga, ubw'inkongi y'umuriro, ubwishingizi mu bwubatsi, ubworozi n'ubuhinzi ndeste n'ubundi butandukanye.

    Mu isesengura ryakozwe mu gihugu hose mu bahinzi n'aborozi barenga 50% bafata ubwishingizi muri BK Insurance, abagera kuri 98% bagaragaje ko bishimiye iyo serivisi.

    BK Insurance igaragaza ko kuva gahunda ya tekana urishingiwe muhinzi mworozi yatangira, aborozi n'abahinzi bamaze gushumbushwa barenga miliyari 2,5 Frw .

    Umuyobozi ushinzwe ubwishingizi bw'ubuhinzi n'ubworozi muri BK Insurance, Eric Ntaganira yakanguriye aborozi kugana serivisi z’ubwishingizi

    Inama Nyafurika y’aborozi b’inka zitanga umukamo igamije kurebera hamwe uburyo aborozi ba kinyamuga bakongera umukamo

    Eric Ntaganira yahamije ko abahinzi n’aborozi benshi bamaze kugana serivisi y’ubwishingizi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bk-insurance-yasabye-aborozi-gushinganisha-amatungo-yabo

  • U Rwanda rwagaruye abantu 105 bari baracurujwe mu mahanga mu mezi umunani – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho ku wa 2 Kamena 2025 mu kiganiro RIB yagiranye n'itangazamakuru cyagarukaga ku icuruzwa ry'abantu mu Rwanda.

    Ni nyuma y'uko ku itariki 23 Mata 2025 u Rwanda rwacyuye mu gihugu Abanyarwanda 10 bari barajyanywe gucuruzwa mu gihugu cya Myanmar mu gihe abandi batanu hagishakwa uko na bo bacyurwa.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira Thierry yatangaje ko mu bantu 57 bafashwe mbere y'uko bajyanwa gucuruzwa harimo abagore 52 n'abagabo 5.

    RIB ivuga ko impamvu abagore ari bo biganje mu bajya gucuruzwa ari uko abajya gucuruzwa ahanini bakoreshwa uburaya .

    Imibare y'abakumiriwe gucuruzwa mu mahanga yarazamutse kuko kuva muri Nyakanga 2019 kugeza muri Kamena 2024 u Rwanda rwakumiriye abantu 39 bari bagiye gushorwa muri ibyo bikorwa bibi.

    Dr. Murangira yavuze ko imibare y'abashorwa mu bucuruzi bw'abantu hatitabwa ku bwinshi bwabo kuko niyo yaba umuntu umwe ku gihumbi biba bivuze ikintu gikomeye cyane kuko nta muntu ugomba gucuruzwa.

    Ati 'Ububi bw'icuruzwa ry'abantu bugomba kureberwa ku buryo bw'iteshagaciro aho umuntu ahindurwa igikoresho cyangwa agahindurwa igicuruzwa mu nyungu z'undi.'

    Dr. Murangira yasabye ubufatanye mu kurwanya icuruzwa ry'abantu kuko hari bamwe mu bafashwa n'ababyeyi babo kujya muri ubwo bucuruzi cyangwa abantu bo mu muryango.

    Ati 'Kurwanya iki cyaha birimo imbogamizi aho bamwe mu bashaka kujyanywa muri ubwo bucuruzi baba bumva ubabujije amahirwe yo kujya kureba abakunzi beza bari biboneye mu mahanga cyangwa akazi keza bari bahawe.'

    Nubwo abagiye bagarurwa n'abakumiriwe ku kibuga cy'indege inzira yabo yari mu Rwanda ariko, Dr. Murangira yavuze ko mu gihugu nta bucuruzi bw'abantu buhakorerwa uretse gusa kuhanyura.

    Ati 'Mu Rwanda nta bucuruzi bw'abantu buhakorerwa ariko hari abashobora kuhanyuzwa bo mu bihugu duturanye ariko iyo bimenyekanye barakumirwa. Ikindi ni uko u Rwanda ruri mu bihugu bishyira imbaraga kugarura mu rugo abantu bagiye gucuruzwa.'

    Aho Umuvugizi wa RIB yasobanuye ko hari ibindi byaha bishobora kugirana isano n'icuruzwa ry'abantu mu Rwanda.

    Yatanze urugero ku kabyiniro kavumbuwe mu 2024 i Kigali k'ababyina bambaye ubusa agaragaza ko byarimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina mu nyungu z'undi muntu asaba ko ibimeze nka byo Leta itabyihanganira ndetse asaba n'abandi kubyamagana muri rusange.

    RIB igira abantu inama zo kugira amakenga ku babashukisha amahirwe atandukanye mu mahanga kandi bazi neza ko nta muntu bahazi cyangwa indi mpamvu yatuma ari bo batoranywa ngo bahabwe ayo mahirwe.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira Thierry yatangaje ko abantu bari baracurujwe mu mahanga 105 bacyuwe mu mezi umunani ashize

    Abanyamakuru bari benshi mu kiganiro cyagarutse ku bikorwa by’icuruzwa ry’abantu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwagaruye-abantu-105-bari-baracurujwe-mu-mahanga-mu-mezi-umunani

  • Ntabwo u Rwanda rukeneye gutumiza sima hanze-Minisitiri Sebahizi – #rwanda #RwOT

    Minisitiri Sebahizi yavuze ko kuba hari abatumiza sima hanze y'igihugu bidasobanuye ko u Rwanda rufite inganda nke zitunganya sima kuko izihari ku mwaka zitunganya sima iruta ikoreshwa mu gihugu.

    Yagize ati ' Inganda dufite ebyiri za sima uyu munsi zifite ubushobozi bwo gutunganya toni zirenga 2,5 ku mwaka mu gihe mu gihugu dukenera toni 1,5 ku mwaka. Ni ukuvuga ko zifite ubushobozi bwo gutunganya sima dukenera mu gihugu.'

    Sebahizi yavuze ko impamvu hari abavuga ko sima ikorerwa mu Rwanda ari nke ari uko inganda z'imbere mu gihugu hari ingano ya sima zohereza hanze.

    Yakomeje agira ati ' Sima ikorwa n'inganda zo mu Rwanda ntabwo yose igurishwa imbere mu gihugu kuko kuko 70% bya sima batunganya ni yo igurishwa hano hanyuma indi ikoherezwa hanze.

    Enjenyeri Delph Tuyisenge ufite kompanyi y'ubwubatsi agaragaza ko gutumiza hanze ibikoresho by'ubwubatsi biteza igihombo.

    Yagize ati ' Amafaranga asohoka mu gihugu mu gutumiza ibikoresho bitandukanye bkoreshwa mu bwubatsi ntabwo ari munsi ya 60% by'amafaranga yose akoreshwa mu bwubatsi. Kandi kuko bisaba kwishyura mu madevize hazamo izindi mbogamizi z'uko biba bihenze kandi bikanatinda.'

    Ibi bijyana no kwiyongera kw'ingano y'ibitumizwa mu mahanga kuko kuva mu 2017 kugera mu 2024 ibyo u Rwanda rutumiza mu mahanga byikubye kabiri aho byavuye kuri miliyari zisaga 3$ bikagera kuri miliyari zisaga 6$ aho muri byo harimo n'iby'ubwubatsi.

    Kugeza ubu mu Rwanda hari inganda zikora ibikoresho by'ubwubatsi zigera ku 120 aho harimo inganda nini 38 ndetse n'izindi nto n'iziciriritse 82.

    Minisitiri Sebahizi yagaragaje ko sima ikorerwa mu Rwanda ihagije isoko ry’igihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ntabwo-u-rwanda-rukeneye-gutumiza-sima-hanze-minisitiri-sebahizi

  • Ingabo zo muri EAC zigiye gukora ibikorwa biteza imbere imibereho y'abaturage – #rwanda #RwOT

    Ni ibikorwa bigiye kuba ku nshuro ya gatanu aho byabanje kubera mu bihugu birimo Uganda, Kenya, Tanzania n'u Rwanda mu nshuro enye zabanje.

    Muri ibyo bikorwa ingabo zagiye zitanga serivisi z'ubuvuzi, gusana ibikorwa remezo no gukangurira abaturage uruhare mu kubungabunga umutekano n'amahoro arambye.

    Kuri iyi nshuro bizaba hagati ya 29 Kamena na 4 Nyakanga 2025.

    Ubuyobozi bwa EAC buvuga ko ibi bikorwa binatanga ubutumwa bukomeye bw'ubufatanye no gusenyera umugozi umwe.

    Nubwo bimeze bityo ariko mu karere haracyari umwuka utari mwiza ushingiye ku bibazo by'umutekano muke.

    Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yagaragaje ko ibikorwa byo gufasha abaturage bihuriweho n'izi ngabo byaba ikimenyetso cyiza cy'ubufatanye bw'Akarere.

    Ati 'Bigaragaza icyerekezo cy'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba mu kwimakaza umubano ukomeye hagati y'ingabo n'abasivili. Si ibikorwa bya gisirikare gusa, ahubwo ni igikorwa cy'ubumuntu kikaba n'ikimenyetso gikomeye cy'indangagaciro duhuriyeho zo gufatanya, ubumwe no gukorera hamwe abaturage.'

    Yakomeje agaragaza ko umutekano w'ibanze ushingira ku gushakira ibisubizo birambye ibibazo byugarije sosiyete kandi ko ingabo zikwiye kuba ku ruhembe.

    Ati 'Ni ihame duhuriyeho ko umutekano w'ukuri ushingira mbere na mbere ku gushaka ibisubizo birambye ku bibazo n'imibereho bya sosiyete ari nabyo bikunze gukurura amakimbirane ku mugabane wa Afurika.'

    Yakomeje ati 'Kuva ku ndwara z'ibyorezo, inzara ikomoka ku kubura ibiribwa, ndetse n'ibiza biterwa n'ingaruka zo kutabungabunga ibidukikije, ingabo zigomba kuba ku isonga mu gushyira mu bikorwa ingamba zifatika zifasha abaturage mu gushyira mu bikorwa gahunda z'igihugu n'iz'akarere zigamije kuzamura imibereho myiza y'abaturage b'ibihugu byacu.'

    Umukozi mu Bunyamabanga Bukuru bwa EAC, Lt Col Joseph Kimani, yavuze intego y'ibi bikorwa ari ugutuma Akarere gashyira hamwe ndetse n'abaturage bakarushaho kugirana ubufatanye.

    Ati 'Iyo dukorana n'abaturage, turi hafi yabo byongera icyizere batugirira nk'ingabo kandi ibi bikorwa bituma dushyira hamwe nk'Akarere kandi iyo turi gukorera hamwe nka EAC bituma abantu bumva ko hari byinshi twageraho nka Karere.'

    Ashingiye ku bikorwa nk'ibi byabanje guhera mu 2018, yashimangiye ko umusaruro ugaragara nubwo yagaragaje impungenge zishingiye ku kuba ibyo bikorwa byaragenewe igihe gito.

    Mu bihugu bigize EAC, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Somalia ni byo bititabiriye inama y'impuguke mu nzego za Gisirikare iri kwiga uburyo icyo gikorwa kizashyirwa mu ngiro n'uruhare rwa buri gihugu.

    Brig Gen Ronald Rwivanga yagaragaje ko ibikorwa byo gufasha abaturage bishimangira umubano mwiza

    Abahagarariye ibihugu byabo bitabiriye iyi nama bafashe ifoto y’urwibutso

    Hari kwigwa uruhare buri gihugu kizagira muri ibi bikorwa

    Iyo nama yitabiriwe n’abahagarariye ingabo mu bihugu bitandukanye bibarizwa muri EAC

    Ibihugu bya EAC byasabwe gushyira imbaraga mu bikorwa bihuriweho

    Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Rwivanga yagaragaje ko ibi bikorwa byaba ikimenyetso cy’ubufatanye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uko-ibikorwa-byo-gufasha-abaturage-bihuriweho-n-ingabo-zo-mu-karere-byaba

  • Umusaruro w'ibirayi wiyongereyeho 3%, uw'ibijumba n'ibigori uragabanyuka – #rwanda #RwOT

    Iyi raporo ya NISR igaruka ku bijyanye n'uko ubuhinzi buhagaze mu Rwanda, yasohotse kuri uyu wa 2 Kamena 2025.

    Ubusanzwe habaho ibihembwe by'ihinga bitatu, harimo igihembwe cya A (Nzeri-Gashyantare), igihembwe B (Werurwe-Gicurasi), hakaba n'igihembwe C (Kamena-Nzeri).

    Iyi raporo yagaragaje ko umusaruro w'imyumbati wazamutseho 5% ugera kuri toni 542.874. Muri rusange kuri hegitare imwe hasaruweho toni 13,5, ku bahinzi bato, na toni 17,9 kuri hegitari ku bahinzi banini. Ubuso bwasaruweho iki gihingwa bungana na hegitari 40.090, nubwo hari hahinzwe hegitare 247.839.

    Nubwo umusaruro w'imyubati wazamutse, ubuso buhingwaho iki gihingwa bwagabanyutseho 1,3%, ugereranyije n'ubwari bwahinzwe mu gihembwe A 2024. Umusaruro mwinshi w'iki gihingwa wavuye mu turere twa Ruhango, Nyanza, Ngoma, Kamonyi na Kayonza.

    Uretse imyumbati ikindi gihingwa cyazamutse mu musaruro ni ibirayi, aho mu gihembwe A 2025 habonetse toni 475.785, aho nibura kuri hegitari imwe heze toni 7,8. Abahinzi bato bejeje toni 8,7 kuri hegitari, mu gihe abahinzi banini bejeje toni 11,4 kuri hegitari.

    Ubuso bwose bwahinzweho ibirayi muri iki gihembwe bwanganaga na hegitari 54.485, zingana n'izamuka rya 0,8% ugereranyije n'ubuso bwari bwahinzwe mu gihembwe A cya 2024. Ibirayi byeze cyane mu turere twa Nyabihu, Musanze na Burera.

    Umusaruro w'ibigori n'ibijumba waragabanyutse

    Umusaruro w'ibigori wagabanyutseho 5% ugereranyije n'umwaka wabanje, ugera kuri toni 481.246, ibyatewe n'uko ubuso bwabihinzwemo ndetse n'umusaruro ku buso bitahindutse. Umusaruro ku buso ku rwego rw'igihugu wagumye kuri toni ebyiri kuri hegitari, aho abahinzi bato basaruraga toni 1,9 kuri hegitari mu gihe abahinzi banini bo bagezaga kuri toni 4,1.

    Ku bijyanye n'ibijumba, umusaruro wabyo na wo waragabanyutse ku buryo bugaragara, aho ubuso byahinzewemo bwagabanyutseho 13,8% ndetse n'umusaruro wabyo wose ugabanyukaho 5%. Ibi bituma ibijumba biri mu bihingwa ngandurarugo byaragabanyutse cyane kurusha ibindi muri iki gihembwe cy'ihinga.

    Mu Rwanda, urutoki rukomeje kwiharira ubuso bunini bw'ubuhinzi, aho rwatewe kuri hegitari 268.552 muri iki gihembwe. Nubwo rugifatwa nk'inkingi ya mwamba, umusaruro warwo wagabanyutseho 1,3%, uva kuri toni miliyoni 1,3 ugera kuri toni miliyoni 1,28.

    Inyongeramusaruro ku bahinzi bato…

    Iyi raporo kandi igaragaza ubusumbane mu buryo abahinzi bato n'abanini babona inyongeramusaruro. Ibyavuye mu bushakashatsi bigaragaza ko abahinzi bafite ubutaka bunini ari bo babashije gukoresha inyongeramusaruro ku gipimo kiri hejuru cyane kurusha abahinzi bato.

    Imbuto z'indobanure zakoreshejwe n'abahinzi 85,4% bafite ubutaka bunini, mu gihe abahinzi bato bazikoresheje ku gipimo cya 35,9%. Ifumbire mvaruganda yakoreshejwe na 91,9% by'abahinzi banini, abahinzi bato bayikoresha ku kigero cya 62,4%. Ni mu gihe imiti yica udukoko n'indwara yakoreshejwe ku gipimo cya 86,9% n'abahinzi banini, naho abahinzi bato bayikoresheje ni 40,6%.

    Raporo ikomeza igira iti 'Ibi bipimo bigaragaza ko abahinzi bato bagifite imbogamizi mu kubona inyongeramusaruro. Gukemura iki cyuho ni ingenzi mu kugera ku iterambere rirambye ry'ubuhinzi kuri bose.'

    Nubwo ibyavuye muri raporo bigaragaza ibipimo bitandukanye, ubuhinzi mu Rwanda buracyagaragaza imbaraga mu guhangana n'ibibazo. Leta n'abandi bafatanyabikorwa b'ubuhinzi bitezweho gukoresha ibi byagaragajwe kugira ngo bafate ingamba zihamye, cyane cyane mu guteza imbere abahinzi bato no kongera ibikorwa byo kuhira imyaka ndetse na nkunganire ku nyongeramusaruro.

    NISR ivuga ko ubushakashatsi bw'Igihembwe cy'Ihinga bukorwa buri mwaka ku bufatanye na Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, bukaba ari isoko ikomeye y'amakuru y'ingenzi ku bijyanye n'umutekano w'ibiribwa, ikoreshwa ry'ubutaka, n'umusaruro w'ubuhinzi.

    Umusaruro w’ibirayi wiyongereyeho 3% mu gihembwe cy’ihinga cya 2025 A

    Ibirayi n’imyumbati ni bimwe mu bihagaze neza mu musaruro w’igihembwe cy’ihinga cya 2025 A


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umusaruro-w-ibirayi-wiyongereyeho-3-uw-ibijumba-n-ibigori-uragabanyuka-mu

  • Rugezi: Ingabo za Leta zatahukanye igihombo gikomeye mu mirwano na Twirwaneho na M23 #rwanda #RwOT

    Mu bisambu byo mu Rugezi, mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Komine ya Minembwe, hakomeje gutahurwa imirambo y'abasirikare ba Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y'imirwano ikaze imaze iminsi ihabera hagati y'Ingabo za Leta n'imitwe ya Twirwaneho na M23.

    Mu minsi ibiri ishize, abagore bari bagiye guhinga mu bihuru byo muri ako gace, ni bo babonye bwa mbere intumbi z'abasirikare za Leta zari zitatanye mu murima. Ubuhamya bwatanzwe na bamwe muri aba baturage bugaragaza ko imirambo yari myinshi kandi iteye impungenge.

    'Bari abagore benshi bagiye mu murima guhinga, ni bwo basanze intumbi nyinshi z'abasirikare ba Leta y'i Kinshasa aho bari bahingiye,' nk'uko umwe mu batangabuhamya yabitangarije Minembwe Capital News. Yakomeje agira ati: 'Bigiye imbere babona imaiti zirindwi, bakikije umurima naho babona izindi icumi na zitatu. Baje kubona izindi batashye.'

    Uretse imirambo, abaturage banatoraguye intwaro nyinshi zirimo iziremereye nka Mashin Gun, Gatimba, n'amasasu menshi.

    'Batoye n'ibikoresho bya gisirikare, birimo imbunda ya Mashin Gun, Gatimba n'amasasu menshi,' umwe mu batuye aho yabitangaje.

    Aka gace ka Rugezi gatuwe na benshi ariko kakaba karagiye kaba indiri y'imirwano hagati y'impande zitandukanye.

    Mu mezi abiri ashize, umutwe wa Twirwaneho n'uwa M23 bafashe aka gace, bikurikirwa n'ibitero by'Ingabo za FARDC zasubizwaga inyuma kenshi.

    Rugezi: Ingabo za Leta zatahukanye igihombo gikomeye mu mirwano na Twirwaneho na M23

    Gusa kuva ku wa Gatanu w'icyumweru gishize, nta kindi gitero uruhande rwa Leta ruracyagaba muri Rugezi, ibintu benshi bakeka ko bitewe n'igihombo gikomeye baherutse kugeramo.

    Mu gihe imirwano muri Rugezi isa n'iyahagaze, hari andi makuru yizewe avuga ko ingabo z'u Burundi zatangiye kugera mu gace ka Cyohagati, ziturutse Ndondo ya Bijombo ndetse hakaba hari izindi zambutse ziva i Bujumbura. Izi ngabo zitegerejwe mu gikorwa cyo gutera ibirindiro bya M23 na Twirwaneho biri mu Mikenke.

    Ibyo bibaye mu gihe bivugwa ko M23 yohereje abarwanyi benshi mu misozi ya Uvira, nubwo umubare wabo utaramenyekana neza.

    Hagati aho, ihuriro ry'imitwe irimo Wazalendo, FARDC, FDLR, n'ingabo z'u Burundi ryari rimaze guhungira mu gace ka Mirimba, bamwe barambuka umugezi wa Butungi berekeza muri ako gace, cyane cyane abagore n'abana.

    Source : https://kasukumedia.com/rugezi-ingabo-za-leta-zatahukanye-igihombo-gikomeye-mu-mirwano-na-twirwaneho-na-m23/

  • Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagabo bicwa n'indwara y'umutima iterwa n'agahinda kurusha abagore #rwanda #RwOT

    Ubushakashatsi bwakozwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hagati y'umwaka wa 2016 na 2020, bwagaragaje ko indwara y'umutima iterwa n'agahinda kenshi izwi nka Broken Heart Syndrome ikomeje gufata indi ntera, by'umwihariko ku bagabo. Ubu bushakashatsi bwerekanye ko abagabo bapfa bazize iyi ndwara biyongereye inshuro zirenga ebyiri ugereranyije n'abagore, nubwo abagore ari bo benshi barwara iyo ndwara.

    Broken Heart Syndrome, mu ndimi z'abaganga izwi nka Takotsubo Cardiomyopathy, ni indwara ifata umutima igihe umuntu agize agahinda kenshi, igitutu cy'amarangamutima cyangwa ibyago bikabije.

    Iyi ndwara ishobora gutuma umutima ubura imbaraga zo gukomeza gutera neza, bityo bikaviramo uyirwaye urupfu rutunguranye.

    Nubwo abagore, cyane cyane abageze mu zabukuru, aribo benshi bagaragara mu mibare y'abarwara iyi ndwara, ubushakashatsi bwagaragaje ko iyo yageze ku bagabo, ibyago byo gupfa baba biri hejuru cyane.

    Impamvu y'ibi ntabwo irasobanuka neza, ariko abashakashatsi bakeka ko uburyo abagabo bitwara mu gihe cy'agahinda cyangwa stress bushobora kugira ingaruka mbi kurushaho ku mikorere y'umutima.

    Abagabo benshi bagaragaza kutigomwa cyangwa kudashaka kugaragaza amarangamutima yabo mu ruhame, bikaba byabaviramo kwiheba bikabije.

    Ibi bituma stress yabo yigira imbere mu mutima no mu bwonko, bikaba byatuma bafatwa n'iyi ndwara itunguranye. Abagore, ku rundi ruhande, bakunze kugira uburyo bwo kuganira, gusaba ubufasha cyangwa kwitabaza inshuti n'imiryango mu gihe cy'ibyago, bikaba bishobora kubafasha kugabanya ubukana bw'agahinda.

    Ikindi kigaragara ni uko mu gihe abagabo bafashwe n'iyi ndwara, bakunze kutihutirwa kujyanwa kwa muganga cyangwa se kutayibona hakiri kare.

    Ibi byongera ibyago byo gupfa kuko iyo hatabayeho ubutabazi bwihuse, umutima ushobora guhagarara mu gihe gito cyane.

    Abashakashatsi bemeza ko hakenewe ubukangurambaga bwo kwigisha abantu, cyane cyane abagabo, kugira ngo bamenye ko amarangamutima no guhura n'agahinda nabyo bifite uruhare runini mu buzima bw'umutima.

    Basaba kandi ko abantu bagira umuco wo kuganira, gushaka ubufasha no kwitabira gahunda zo kwita ku buzima bwo mu mutwe (mental health) kuko bifitanye isano ya hafi n'umutima.

    Ibi byagaragajwe n'ubushakashatsi bw'Ikigo cyitwa Cedars-Sinai Medical Center gikorera muri Los Angeles, cyagaragaje ko imibare y'abagabo bicwa n'iyi ndwara yiyongereye cyane mu myaka itanu yagenzuwe.

    Iyi ndwara ikunze gufata abantu nyuma yo guhura n'akababaro kadasanzwe nk'urupfu rw'uwo bakunda, gutandukana, kubura akazi cyangwa guhohoterwa mu buryo bw'amarangamutima.

    Nk'uko abashakashatsi babigaragaje, ni ingenzi cyane ko abantu, by'umwihariko abagabo, bamenya ko indwara z'umutima zishobora guterwa n'amarangamutima, bityo bagakora ibishoboka byose kugira ngo bagire ubuzima bwiza mu mitekerereze no mu mibereho.

    Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagabo bicwa n'indwara y'umutima iterwa n'agahinda kurusha abagore n'ubwo aribo bayirwa cyane

    Source : https://kasukumedia.com/ubushakashatsi-bwagaragaje-ko-abagabo-bicwa-nindwara-yumutima-iterwa-nagahinda-kurusha-abagore/

  • Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ku bihumbi by'Abatutsi barokokeye mu nkambi i Kabgayi – #rwanda #RwOT

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa X, Dr. Bizimana yavuze ko ku wa 2 Kamena 1994 ari umunsi utazibagirana kuri benshi, kuko Ingabo za FPR Inkotanyi zarokoye ibihumbi by'Abatutsi bari bagiye kurimburwa n'Interahamwe, Impuzamugambi n'Ingabo za ex-FAR i Kabgayi.

    Dr.Bizimana yanditse ko igikorwa cyo kurokora abo Batutsi i Kabgayi ari cyo cya mbere cyarokokeyemo umubare munini cyane icyarimwe.

    Ati 'Ni yo nkambi yashoboye kurokorwamo Abatutsi benshi icyarimwe nubwo hari abandi benshi biciwe mu nzira bagana i Kabgayi cyane cyane kuri bariyeri yari i Gitarama imbere y'urugo rwa Shingiro Mbonyumutwa.'

    Aha yasobanuye ko mbere hari n'abandi Batutsi batagira ingano bakurwaga mu nkambi ya Kabgayi bakicwa, abandi bakajyanwa gutabwa muri Nyabarongo bajyanywe mu modoka zitwaga otobisi za Leta ariko abasanzwe mu nkambi bose Inkotanyi zabashije kubarokora.

    Yagaragaraje ko ubwo butwari bwo kuri uwo munsi n'indi yaranze urugamba muri rusange butagereranywa ashima Inkotanyi ko na nyuma y'imyaka 31 zigikomeje urugamba rwo kubaka igihugu.

    Ati 'Nkotanyi z'u Rwanda mwarakoze gutabara no kurokora u Rwanda rukaba nyuma y'imyaka 31 rugeze aheza habereye Abanyarwanda. Dukomeze turinde ubumwe bwacu turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside. Abagoreka amateka yacu ntibaduheho.'

    Impunzi z'i Kabgayi zari ahantu hatandukanye hafi ya Kiliziya Gatolika yaho harimo mu kigo cy'amashuri abanza cya Kabgayi A, n'icya Kabgayi B no mu kigo cy'amashuri yisumbuye cya Mutagatifu Yozefu.

    Zari kandi mu Iseminari Nto yitiriwe Mutagatifu Leon, mu Iseminari Nkuru ya Kabgayi, mu kigo cya Mutagatifu Kagwa ahahoze hazwi ku izina rya CND, mu mashuri y'abigiraga gatigisimu, aho bitaga mu Gishumba no mu Bitaro bya Kabgayi.

    Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène yacyeje ubutwari bw’Inkotanyi zarokoye Abatutsi benshi i Kabgayi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-dr-bizimana-yavuze-ku-bihumbi-by-abatutsi-barokokeye-mu-nkambi-i