Blog

  • Ibyitezwe mu ruzinduko Perezida Kagame yagiriye muri Algeria – #rwanda #RwOT

    Umukuru w'Igihugu yageze muri Alger kuri uyu wa Kabiri.

    Muri uru ruzinduko, abakuru b'ibihugu byombi bazagirana ibiganiro bizabera mu Ngoro y'Umukuru w'Igihugu wa Algérie, El Mouradia Palace, nyuma y'ibiganiro bizahuza impande zombi ku mikoranire.

    Aba bayobozi bombi bazagirana ikiganiro n'abanyamakuru.

    Mu ruzinduko rwe i Alger, Perezida Kagame azashyira indabo ku rwibutso rwa Maqam Echahid mu kunamira ababuze ubuzima bwabo mu ntambara yo kurwanira ubwigenge bwa Algérie.

    Azanasura kandi Ishuri ryigisha ibijyanye n'ubwenge buhangano, AI, (ENSIA) ryigamo abanyeshuri batanu b'Abanyarwanda, aho bakurikira amasomo ya 'Artificial Intelligence and Data Science'.

    Perezida Kagame azakirwa kandi mu musangiro wo kumuha ikaze muri iki gihugu.

    Uru ruzinduko rwa Perezida Kagame ni urwa kabiri agiriye muri Algérie. Urwa mbere yarukoze mu 2015.

    Byitezwe kandi ko hazasinywa amasezerano y'ubufatanye hagati y'ibihugu byombi.

    Mu mpera z'umwaka ushize, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Algérie, Ahmed Attaf, bahuriye i Sochi mu Burusiya byibanze ku mubano w'ibihugu byombi.

    Algérie n'u Rwanda bifitanye imikoranire mu bijyanye n'umutekano ndetse n'uburezi kuko hari abanyeshuri bava mu Rwanda bajya kwiga muri iki gihugu gikoresha Icyarabu, Igifaransa n'Igi-Tamazight.

    Mu mwaka w'amashuri wa 2016/2017, Algérie yahaye buruse abanyeshuri 25 b'u Rwanda.

    Kuva mu 1982, u Rwanda na Algérie byasinye amasezerano atandukanye arimo ajyanye n'ubukungu, imibereho myiza y'abaturage; ayo gusangira ubunararibonye mu by'umuco ndetse n'imikoranire n'ayandi.

    Ibihugu byombi byanemeranyije kongera imbaraga zihariye mu bijyanye n'ubuzima, ubucuruzi, ishoramari, umutekano n'uburezi.

    Ubwo Perezida Kagame yari muri Algérie ku nshuro ya mbere, yavuze ko umubano w'ibihugu byombi ugomba kuzanira inyungu abaturage b'ibi bihugu ndetse na Afurika muri rusange.

    Mu Ukuboza 2023, Algérie yafunguye Ambasade yayo mu Rwanda, nk'ikimenyetso cy'ubushake bwo kurushaho kwagura umubano hagati y'ibihugu byombi.

    Hagati aho, Perezida Kagame agiriye uruzinduko muri Algérie mu gihe Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda, Amavubi, iri muri icyo gihugu aho yagiye gukina umukino wa gicuti na Algérie.

    Perezida Kagame yagiriye uruzinduko rwa kabiri muri Algeria kuko urwa mbere yarukoze mu 2015

    U Rwanda na Algeria bisanzwe bifitanye umubano ukomeye mu ngeri zinyuranye

    Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we wa Algeria, Abdelmadjid Tebboune


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyitezwe-mu-ruzinduko-perezida-kagame-yagiriye-muri-algeria

  • Liverpool: Ibyishimo byahindutse amarira ubwo imodoka yagongaga abafana mu birori byo kwishimira igikombe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku wa 26 Gicurasi 2025, mu mujyi wa Liverpool, imodoka yagonze imbaga y'abafana bari mu birori byo kwizihiza igikombe cya Premier League cya Liverpool FC. Iyi mpanuka yabereye ahitwa Water Street, ikomeretsa abantu 47 barimo abana bane, aho 27 bajyanywe kwa muganga, babiri barakomereka bikomeye.

    Umushoferi w'imyaka 53 ukomoka mu karere ka Merseyside yahise atabwa muri yombi. Polisi ya Merseyside yatangaje ko iki gikorwa kitafitanye isano n'iterabwoba kandi cyari icyihariye.

    Liverpool FC na Premier League bihanganishije abakomeretse, banashima ubutabazi bwihuse bwatanzwe n'inzego z'umutekano. Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza, Keir Starmer, n'abandi bayobozi bagaragaje agahinda n'inkunga kuri iyi mpanuka itunguranye.

    Iperereza riracyakomeje, abaturage basabwe kwirinda gukwirakwiza amashusho cyangwa ibihuha bijyanye n'iki kibazo. Ibirori byari byitezweho ibyishimo byahindutse icyunamo.

    Source : https://yegob.rw/liverpool-ibyishimo-byahindutse-amarira-ubwo-imodoka-yagongaga-abafana-mu-birori-byo-kwishimira-igikombe/

  • U Rwanda rugiye gukuba kabiri umubare w'abaforomo basoza amashuri yisumbuye – #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y'isesengura ryakozwe nyuma y'imyaka itatu iryo shami risubijweho, bikagaragara ko abize ubuforomo bakemuye ikibazo cy'ubuke bw'abaganga kigihangayikishije urwego rw'ubuzima mu Rwanda.

    Iyi gahunda yari yarahagaritswe mu 2007, yongeye gusubukurwa mu 2021, hagamijwe kuvuguta umuti w'ibibazo by'ubuke bw'abakozi bo mu nzego z'ubuvuzi barimo abaforomo n'ababyaza.

    Aba mbere muri iyo gahunda nshya barenga 200 basoje amasomo mu mwaka w'amashuri wa 2023/2024, bashyirwa mu bigo nderabuzima bitandukanye mu gufasha mu itangwa rya serivisi z'ubuvuzi.

    Umwe muri abo ni Abayo Benise woherejwe mu Kigo Nderabuzima cya Kayenzi giherereye mu Karere ka Kamonyi.

    Ati 'Nshobora gukorera mu isuzumiro, gutanga imiti, nshobora gukora mu nzu z'ababyeyi, ngakurikirana abagore batwite n'ibindi. Bifasha mu kwihutisha serivisi n'umuturage akabona ko yitaweho.'

    Umuyobozi w'Ikigo Nderabuzima cya Kanyenzi, Ikuzwe Clement, yavuze ko 'Badufasha muri serivisi hafi ya zose, ari ugusuzuma arakora ukabona arabishoboye, gutanga imiti n'ibindi. Hongerewe umubare w'abiga iyi gahunda byafasha mu gutanga serivisi.'

    Umuyobozi ushinzwe imyigishirize mu guteza imbere abakozi muri Minisiteri y'Ubuzima, Dr. Menelas Nkeshimana, yavuze ko ubusanzwe muri iyo gahunda hinjiragamo abari hagati ya 600 na 700 ariko bashaka ko mu mwaka utaha imibare yazamuka byibuze ikagera kuri 1000.

    Ati 'Birasaba ko dufungura andi mashuri mashya. Hari ari gukorerwa isuzuma kugira ngo na yo abashe kwigisha ayo masomo. Hari nk'ikigo nderabuzima cyangwa ivuriro ryabaga rifite umuforomo umwe. Uwo rero akwandikira amanywa n'ijoro.'

    Mu Rwanda hari amashuri 18 yigiisha ubuforomo ku rwego rw'amashuri yisumbuye. Mu mwaka utaha biteganywa ko azongerwa byibuze akaba 24. Umubare w'abo banyeshuri na wo uziyongera byibuze buri mwaka hajye hasoza abanyeshuri 1000.

    Usoje muri iyo gahunda aba afite amahitamo abiri, guhita akomeza muri kaminuza cyangwa akabanza kujya mu kazi, akazakomeza ayo masomo nyuma.

    U Rwanda rufite gahunda yo gukuba abaganga inshuro enye mu myaka ine, ibizarufasha kubona abakora kwa muganga bahagije, abaganga bane bakajya bita ku barwayi 1000 bavuye kuri umwe wita kuri abo barwayi uyu munsi.

    Mu myaka 30 ishize u Rwanda rwakoze uko rushoboye ngo serivisi z'ubuvuzi zitezwe imbere, haba mu kongerera ubumenyi abazitanga no kongera umubare wabo. Nk'ubu abaganga bavuye kuri 30 bagera ku barenga 2500, biba uko no ku baforomo n'ababyaza bavuye kuri 383 bagera ku barenga ibihumbi 15.

    U Rwanda rugiye gukuba kabiri umubare w’abaforomo basoza amashuri yisumbuye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rugiye-gukuba-kabiri-abaforomo-basoza-amashuri-yisumbuye

  • Umwaka wa 2027 ushobora gusiga Abanyarwanda batekesha gaz methane yo mu Kivu – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri uyu wa 3 Kamena 2025 ubwo yaganiraga na Komisiyo y'Iterambere ry'Ubukungu n'Imari hagamijwe kugenzura ibikorwa bya Guverinoma mu korohereza abaturage kubona ibicanwa bitangiza ibidukikije.

    Dr. Uwamariya yagaragaje ko hari intambwe yatewe mu myaka irindwi ishize kuko ubushakashatsi bwa karindwi ku mibereho y'ingo (EICV7) bwagaragaje ko ingo zikoresha ibicanwa bibungabunga ibidukikije mu Rwanda zageze kuri 5,4% mu 2024 zivuye kuri 1% mu 2017.

    Ubushakashatsi bwakorewe ku ngo 15066 bugaragaza ko 75% by'ingo zo mu Rwanda zigitekesha inkwi, mu gihe 18,8% zikoresha amakara. Ingo 0,6% zo zitekesha ibisigazwa by'imyaka bahinze, na ho abatekesha gaz cyangwa biogaz n'amashanyarazi ni 5,4%.

    Ingo ziri mu mujyi wa Kigali zitekesha gaz zingana na 23%, mu gihe izitekesha amakara ari 59% na ho abagitekesha inkwi ni 17%.

    Senateri Mugisha Alexis yagaragaje ko kuba abakoresha gaz bakiri bake bishingiye ku giciro cyayo gikomeje gutumbagira, abaza aho umushinga wo gukoresha gaz methane mu guteka warengeye.

    Minisitiri Dr. Uwamariya yemeje ko uwo mushinga uri mu bihanzwe amaso ko ushobora gutuma umubare w'abakoresha ibicanwa byangiza ibidukikije ugabanuka kuko gaz yaba iboneka mu gihugu.

    Ati 'Icyo twitezeho igisubizo kirambye ni gaz methane yo mu kiyaga cya Kivu yahindurwamo iyo gutekesha kandi aho bigeze uyu munsi biratanga icyizere. Ibi nibiramuka bikunze turabibona nk'igisubizo kirambye.'

    Yakomeje ati 'Byatuma u Rwanda rugabanya ingano ya gaz rutumiza hanze kuko nabyo birahenda ndetse bikanoroshya igiciro cy'ubwikorezi nacyo cyazamutse kuko ihenda rya gaz rijyana n'ibyo byose. Tugize umugisha tukabona gaz yo mu Kivu byagabanya ku buryo bugaragara ikoreshwa ry'ibicanwa byangiza ibidukikije.'

    Yavuze ko biteganyijwe ko gaz methane yazatangira gukoreshwa nibura mu 2027.

    Yavuze kandi ko nimara gutunganywa hazaherwa ku bigo by'amashuri nk'ibikenera ibicanwa byinshi n'ibindi bigo.

    U Rwanda rufite intumbero yo kugabanya umubare w'abakoresha ibicanwa birimo inkwi n'amakara, bikagera nibura ku kigero cya 42% bitarenze mu 2030. Muri iyo gahunda biteganyijwe ko ruzakoresha nibura miliyari 1,37 z'Amadolari.

    U Rwanda kandi ruri kubaka ibigega bya gaz yo gutekesha bibika ibilo miliyoni 15, ibizafasha igihugu kubika ikoreshwa mu rwego rwo kwirinda izamuka rya hato na hato ry'ibiciro.

    Hanateganyijwe kandi gahunda yo gushyiraho uburyo abantu bashobora kujya bagura gaz ku kilo nabyo bishobora kuzafasha mu kuganya ibicanwa biva ku biti.

    Umwaka wa 2027 ushobora gusiga Abanyarwanda batekesha gaz methane yo mu Kivu

    Ibiciro bya gaz yo gutekesha bigenda birushaho gutumbagira


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rushobora-gutangira-gukoresha-gazi-methane-mu-guteka-mu-2027

  • MIFOTRA yatanze ikiruhuko cy'umunsi wa Eid al-Adha – #rwanda #RwOT

    Mu itangazo iyi Ministeri yasohoye kuri uyu wa 3 Kamena 2025, yagize iti 'Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo ishingiye ku iteka rya Perezida No 062/01 ryo ku wa 19/10/2022 rigena iminsi y'ikiruhuko rusange, iramenyesha abakozi n'abakoresha bo mu nzego za leta n'abikorera ko ku wa Gatanu tariki ya 6 Kamena 2025 ari umunsi w'ikiruhuko mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mukuru wa Eid al-Adha.'

    Eid al-Adha, ni Umunsi Mukuru w'Igitambo wizihizwa hazirikanwa igihe Aburahamu yari agiye gutamba umwana we Ismail ho igitambo ariko Imana ikamuha intama mu cyimbo cy'uwo mwana.

    Eid al-Adha wizihizwa mu kwezi kwa Dhul Hijjah, ukwa cumi na kabiri ndetse kukaba n'ukwa nyuma ku ngengabihe y'idini ya Islam. Ni wo munsi utangiriraho umutambagiro mutagatifu uzwi nka Hajj ubera muri Arabie Saoudite i Mecca ukamara iminsi itanu.

    Ni wo Munsi Mukuru uza ku mwanya wa kabiri mu yizihizwa mu Idini ya Islam nyuma ya Eid al-Fitr. Uyu munsi ubanzirizwa n'isengesho rikurikirwa n'igikorwa cyo kubaga amatungo atangwamo ibitambo hagamijwe gushyira mu bikorwa inkingi yo 'gutamba' imwe mu zigize ukwemera mu idini ya Islam.

    Mu bikorwa biranga Abayisilamu ku munsi w'Igitambo harimo n'iby'urukundo nko gufasha abatishoboye. Isengesho ryo kuri uwo munsi rigomba gukorwa kare mu gitondo izuba rikirasa kandi rigahuriza hamwe abantu benshi.

    Kuri uyu munsi uba ari n'ikiruhuko, Abayisilamu bashishikarizwa kurangwa n'ibikorwa by'urukundo, bagafasha abakene, kandi bagahurira hamwe mu isengesho.

    Nyuma y'isengesho, imiryango n'inshuti barahura bakifurizanya ibyiza, bagasurana, bagakemura amakimbirane yaba ari hagati yabo, nyuma bagasangira.

    Amafunguro atekwa aba arimo intama, inka n'ihene ku buryo n'abakene bahabwa kuri ayo mafunguro bakajya kurya mu ngo zabo.

    Uyu munsi utangirwa n'isengesho mu ngo, rigakurikirwa no gutangira kubaga inyamaswa ziza kuribwa nk'igitambo, zigasaranganywa n'inshuti n'abavandimwe uhereye ku bakene, nyuma akaba aribwo ibikorwa byo guteka bitangira.

    Nta muyisilamu uba wemerewe kugira ikintu arya atarava gusenga.

    Amatungo abagwa kuri uyu munsi ni akuze gusa aho amategeko y'idini ya Islam agena ko nk'ihene igomba kuba ifite umwaka, intama ikaba ifite amezi atandatu mu gihe inka igomba kuba ifite nk'imyaka ibiri. Mu bihugu bibamo ingamiya, igomba kuba ifite imyaka itanu.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mifotra-yatanze-konji-y-umunsi-wa-eid-al-adha

  • Abarenga ibihumbi 45 bahawe imirimo mu mushinga Green Gicumbi – #rwanda #RwOT

    Umusaruro w'uyu mushinga wagarutsweho ku wa 2 Kamena 2025, mu kiganiro ubuyobozi bw'Akarere ka Gicumbi ndetse n'ubw'uyu mushinga bwagiranye n'itangazamakuru.

    Umushinga wa Green Gicumbi ushyirwa mu bikorwa n'Ikigega cy'Igihugu cy'Ibidukikije (Rwanda Green Fund).

    Mu ishyirwa mu bikorwa ry'uyu mushinga, hibandwa cyane ku kugabanya ibyago by'abaturage b'Akarere ka Gicumbi ku kwibasirwa n'imihindagurikire y'ibihe n'ibindi bikorwa bigamije kurengera ibidukikije.

    Wagiyeho nyuma ya raporo y'igihugu yakozwe mu 2018 yerekanye ko Akarere ka Gicumbi gafite ibyago biri hejuru mu kwibasirwa n'ingaruka zikomoka ku mihindagurikire y'ibihe.

    Ugabanyije mu bice bine birimo icyo kubungabunga icyogogo cy'umuvumba no guteza imbere ubuhinzi bwihanganira imihindagurikire y'ibihe, kubungabunga amashyamba ku buryo burambye hanagabanywa ibicanwa biyakomokaho, kunoza imiturire yihanganira imihindagurikire y'ibihe no gusangira ubumenyi no kubwinjiza mu mikorere n'imigirire.

    Umushinga Green Gicumbi ukorera ibikorwa byawo mu mirenge icyenda yegereye umupaka igize Akarere ka Gicumbi. Iyi mirenge ni ifite aho ihuriye n'icyogogo cy'Umugezi wa Muvumba, irimo uwa Rubaya, Cyumba, Kaniga, Mukarange, Rushaki, Shangasha, Manyagiro, Byumba na Bwisige.

    Umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yavuze ko ibikorwa bitandukanye by'umushinga wa Green Gicumbi bimaze guha akazi abaturage barenga ibihumbi 45

    Ati 'Ibikorwa by'umushinga Green Gicumbi byatanze akazi ku baturage bacu, aho abarenga 45000 barimo abagore, abagabo n'urubyiruko babonyemo akazi muri iyi myaka itanu ishize umushinga ushyirwa mu bikorwa.'

    Yakomeje avuga ko bifasha abaturage kuko iyo umuturage abonye amafaranga abasha gutanga ubwishingizi bwo kwivuza, kuzigama muri Ejo Heza, kwishyurira neza abana amashuri ndetse no guhindura imibereho y'abagize umuryango we.

    Meya yagaragaje ko nk'ubuyobozi bw'Akarere bwiteguye kandi hari n'ingamba zo gukomeza kurinda no kubungabunga ibikorwa byagezweho n'uyu mushinga wa Green Gicumbi cyane ko ibyinshi muri byo biri mu maboko y'amakorepative y'abaturage.

    Ati 'Uyu mushinga wagize umwihariko wo kuba ibikorwa byinshi byakozwe usanga ahanini biri mu maboko y'amakoperative. Icyo uyu mushinga wakoze wagiye ufasha mu kurema ayo matsinda ndetse kugeza ubu amenshi muri yo afite ubuzima gatozi.'

    'Ikindi ni uko abaturage bacu barahuguwe kandi bafite ubumenyi ndetse banazamuye imyumvire yabo ku buryo bugaragara.'

    Muri rusange imirimo 45000 nayo yafashije guhanga indi mirimo aho irenga 80000 ubu imaze guhangwa n'abaturage biturutse muri ibi bikorwa by'uyu mushinga wa Green Gicumbi.

    Uyu mushinga ugamije kwirinda ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe muri Gicumbi

    Umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yavuze ko ibikorwa bitandukanye by'umushinga Green Gicumbi bimaze guha akazi abaturage barenga ibihumbi 45


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarenga-ibihumbi-45-bahawe-imirimo-mu-mushinga-green-gicumbi

  • Ibihugu Umunani byo ku migabane itandukanye, bigiye guhurira mu Rwanda mu irushanwa ryo Kwibuka ku ncuro ya 31 Genocide yakorewe Abatutsi 1994 #rwanda #RwOT

    Guhera kuri uyu wa kabiri tariki ya 3 Kamena 2025,mu Rwanda hatangira irushanwa ryo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, KWIBUKA WOMEN'S T20 TOURNAMENT 2025.

    Iri rushanwa rigiye gukinwa kunshuro ya 11 rikazitabirwa n'ibihugu 8 nu Rwanda rwa cyenda, Ibyo bihugu bikaba ari Sierra Leonne, Brazil, Zimbabwe, Cameron, Malawi, Tanzania, Nigeria, Uganda nu Rwanda,

    Igihugu cya Uganda nicyo gifite iri rushanwa inshuro nyinshi aho kimaze kuryegukana inshuro 4

    Ikipe y'igihugu ya Kenya niyo ikurikiraho aho yaryegukanye inshuro 3

    Tanzania ikaba ifite iri rushanwa inshuro 2,na u Rwanda rukaba rwaryegukanye inshuro 1.

    MARIE DIANE BIMENYIMANA Kapiteni Wikipe yu Rwanda, Akaba yijeje abanyarwanda kubashimisha iki gikombe kigasigara mu Rwanda,

    BYIRINGIRO Emmanuel ushinzwe ibikorwa muri federation ry'umukino wa cricket, Yavuze ko imyiteguro yiri rushanwa yarangiye, anavuka buri mwaka Ibihugu byiza kwitabira iri rushanwa yinyongera, Anavugako bafite ikizere cyuko rizagenda neza.

    Mbere yuko iri rushanwa ritangira amakipe yose akaba yaganirijwe kumateka yu Rwanda, Uburyo jenoside yateguwe inaashyirwa mu bikorwa, iki kiganiro Kikaba cyatanzwe na Colonel DESIRE MIGAMBI,

    U Rwanda ruratangira rwisobanura na Cameron, Nigeria na Zimbabwe nazo zisobanure imikino izaba kwi saa 09:30,

    Tanzania izisobanura na Sierra Leonne, Mugihe Malawi izisobanura na Brazil Iyi mikino Ikazatanga kwi saa 13:30 Ikazabera kuri stade mpuzamahanga y'Umukino wa cricket ya Gahanga.

    The post Ibihugu Umunani byo ku migabane itandukanye, bigiye guhurira mu Rwanda mu irushanwa ryo Kwibuka ku ncuro ya 31 Genocide yakorewe Abatutsi 1994 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ibihugu-umunani-byo-ku-migabane-itandukanye-bigiye-guhurira-mu-rwanda-mu-irushanwa-ryo-kwibuka-ku-ncuro-ya-31-genocide-yakorewe-abatutsi-1994/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ibihugu-umunani-byo-ku-migabane-itandukanye-bigiye-guhurira-mu-rwanda-mu-irushanwa-ryo-kwibuka-ku-ncuro-ya-31-genocide-yakorewe-abatutsi-1994

  • Minisitiri Bizimana yakurugutuye Gustave Mbonyumutwa washakaga 'kugira abatagatifu' abajenosideri barimo se Shingiro Mbonyumutwa na Ngirumpatse #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana, yasubije Gustave Mbonyumutwa wo muri JAMBO asbl, ishyirahamwe ry'abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, wamushinjaga kumubeshyera no gutoteza umuryango we.

    Gustave yifashishije imbuga nkoranyambaga avuga ko se, Shingiro Mbonyumutwa, nta ruhare yagize muri Jenoside, ndetse ko ibyavuzwe kuri we ari ibinyoma. Yongeyeho ko na Mathieu Ngirumpatse, Perezida w'ishyaka MRND mu gihe cya Jenoside, ngo atari umujenosideri, nyamara inkiko mpuzamahanga zamukatiye igifungo cya burundu kubera uruhare rwe muri Jenoside.

    Minisitiri Bizimana yamusubije amwibutsa ko ari we uri mu rugaga ruhakana Jenoside, ati: 'Vous m'accusez de mensonges et c'est pourtant vous qui en es un.' (Uranyita umubeshyi, nyamara ni wowe uri we).

    Yamusobanuriye ko gusaba umuntu kureka ibikorwa byo guhakana Jenoside no gusubira mu nzira yo kubaka ubumwe n'iterambere atari ugutera ubwoba, ahubwo ari inama ikwiye. Yibukije Gustave ko nyina wa byose, ukuri kw'amateka, kutapfukiranwa.

    Dr. Bizimana yanatangaje ko Shingiro Mbonyumutwa yari Directeur de Cabinet wa Jean Kambanda, Minisitiri w'Intebe wemejwe n'inkiko ko yagize uruhare rukomeye muri Jenoside. Ibyo kandi ngo byanagaragajwe na Shingiro ubwe mu nyandiko y'amadosiye y'Ubuhungiro yasabye mu Bubiligi.

    Yahakanye ibyo Gustave yavuze ko se atigeze avugwa mu rukiko rwa TPIR, avuga ko ari uko atigeze acibwa urubanza, ariko ko bitakuyeho ukuri ku byo yakoze: 'Yaracitse ubutabera bw'abantu, ariko ntiyacitse ukuri ku byaha bye.'

    Ikirenze ibyo, Minisitiri Bizimana yanibukije Gustave ko se yagiye kuri radiyo ku itariki ya 21 Mata 1994, agakangurira Interahamwe gukomeza Jenoside. Ibi bikorwa bya Shingiro, hamwe n'ibyavugiwe i Arusha na Gustave ubwe ashinjura Ngirumpatse, yabitangaje nk'ibimenyetso simusiga by'uburyo JAMBO asbl ikomeje ibikorwa byo guhakana, gupfobya no gutesha agaciro Jenoside.

    Ati: 'Wigeze kuvuga imbere y'urukiko i Arusha ko utigeze ubona Jenoside mu Rwanda, ko wayimenye ugeze i Burayi! Ibyo ni byo bisekeje byatangaje urukiko.' Yongeyeho ko ubuhamya bwa Gustave bwaranzwe n'ibinyoma bitatu bikomeye: guhakana ibyaha bya Ngirumpatse, guhakana ko Jenoside yabaye, no kwemeza ko yayimenye ari uko ageze i Burayi.

    Ku birebana n'iraporo ya CNLG ku mateka ya Jenoside muri Gitarama, aho Gustave avuga ko izina rya se ritagaragaramo, Bizimana yamusubije ko iyo raporo itari igamije gutanga amazina y'abari ku nzitizi zicaga Abatutsi, ariko ko ubwo ubwo bushakashatsi buzashyirwa ahagaragara, barrière yari imbere y'inzu ya se izasobanurwa neza, ishingiye ku buhamya bw'abarokotse n'abahoze mu nterahamwe zayikoreragaho.

    Yashoje amusubiza ko adashobora guhindura Minisitiri mu ishusho ashaka, ati: 'Ushaka Minisitiri w'Ubumwe ugendera ku kinyoma no guhakana Jenoside nkawe? Ntazabaho. Ubumwe bw'Abanyarwanda bushingiye ku kuri kw'amateka n'ubwibutso bw'icyaha cya Jenoside ababyeyi n'abakurambere banyu basize bagize uruhare mu gutegura no gukora.'

    Yanzuye avuga ko ibijyanye na Gustave abisoje aho, kuko umwanya yamuhaye wari munini bihagije: 'Ibyo nkumenyesheje birangiriye aha. Nta mwanya mfite wo guta kuri negationisme yawe. Ndigendeye. Bye.'

    The post Minisitiri Bizimana yakurugutuye Gustave Mbonyumutwa washakaga 'kugira abatagatifu' abajenosideri barimo se Shingiro Mbonyumutwa na Ngirumpatse appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/minisitiri-bizimana-yakurugutuye-gustave-mbonyumutwa-washakaga-kugira-abatagatifu-abajenosideri-barimo-se-shingiro-mbonyumutwa-na-ngirumpatse/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=minisitiri-bizimana-yakurugutuye-gustave-mbonyumutwa-washakaga-kugira-abatagatifu-abajenosideri-barimo-se-shingiro-mbonyumutwa-na-ngirumpatse

  • Rusizi: Barasaba ikusanyamakuru rigamije kumenya Abatutsi biciwe mu Bitaro bya Gihundwe – #rwanda #RwOT

    Babitangarije mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi barimo abari abubatsi ku nyubako y'Ibitaro bya Gihundwe, abari abaforomo mu bigo nderabuzima birebererwa n'ibitaro bya Gihundwe ndetse n'abari abaturanyi babyo bishwe nyuma yo guhungira muri ibi bitaro.

    Mu gihe cya Jenoside, Ibitaro bya Gihundwe byarimo kubakwa. Karangwa Eugene utuye hafi y'ibi bitaro, yabwiye IGIHE ko mu gihe cya Jenoside hari Abatutsi bahungiye mu nyubako z'ibitaro zarimo zubakwa barahicirwa.

    Ati 'Buri mwaka ibi bitaro bitegura igikorwa cyo kubibuka ariko byaba byiza hakozwe urutonde rwabo rukanandikwa ku kimenyetso cy'amateka.'

    Niyonzima Protais ni umwe mu Batutsi biciwe mu Bitaro bya Gihundwe. Umugore we, Uwantege Esperence, yabwiye IGIHE ko ibi bitaro bikwiye gukora ikusanyamakuru hakamenyekana Abatutsi bahiciwe muri Jenoside.

    Ati 'Ubuyobozi bw'Ibitaro burahinduka ariko amateka ntabwo ahinduka. Iryo kusanyamakuru rikozwe byafasha abafite ababo bahaguye mu kubibuka.'

    Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro bya Gihundwe, Mukayiranga Edith yavuze ko bari gukora ikusanyamakuru kugira ngo hamenyekane Abatutsi biciwe mu gace ibi bitaro biherereyemo.

    Ati 'Ndasaba umuntu wese uzi aho Umututsi yajugunywe, haba mu kigo nderabuzima, haba aho ibitaro byari biri kubakwa, haba hafi yabyo, dukeneye kumumenya kugira ngo nawe tuge tumwibuka. Ni igihango dufitiye abacu. Twanamenya n'abashibutse kuri bo nabo tukabakomeza, tuti 'nibahumure ntabwo tugipfuye dufite ubuyobozi bwiza.''

    Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31, Ubuyobozi bw'Ibitaro bya Gihundwe bwunamiye abashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gihundwe bunaremera Kayisire Theophile warokotse Jenoside.

    Ibitaro bya Gihundwe byatangiye kubakwa mu 1993, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byari bikirimo kubakwa.

    Mu bamaze kumenyekana ko babiguyemo harimo uwari Umuganga Mukuru w'Akarere k'Ubuvuzi ka Cyangugu, Dr. Nagapfizi Rulinda Ignace, wiciwe mu Mudugudu wa Murambi byubatsemo. Harimo kandi abari abubatsi ndetse n'ababika ibikoresho byubakishwaga.

    Barasaba ikusanyamakuru rigamije kumenya Abatutsi biciwe mu Bitaro bya Gihundwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-barasaba-ikusanyamakuru-rigamije-kumenya-abatutsi-biciwe-mu-bitaro-bya

  • Ba rwiyemezamirimo bubaka amasoko basabwe kujya bashyiramo n'amarerero y'abana bato – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho n'Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA), Ingabire Assumpta, ubwo yasuraga ECD y'isoko rishya rya Musanze ricururizwamo ibiribwa, ababyeyi barikoreramo ubucuruzi buciriritse bakavuga ko iyo ECD yabafashije gutuma abana babo batabura aho basigara, bakanayiherebwamo indyo yuzuye.

    Ingabire Assumpta yatanze urugero ku musaruro w'iyo ECD, asaba ba rwiyemezamirimo bubaka amasoko n'izindi nyubako zikoreramo abantu benshi kutirengagiza kongeramo ibyumba mbonezamikurire dore ko binagira uruhare mu mu kurwanya igwingira ry'abana, bitewe n'uko bitegurirwamo indyo yuzuye hakanakorerwa ibikorwa bitandukanye byo gukangura ubwonko bw'abana cyane cyane abari munsi y'imyaka itatu.

    Ati ''Icyo twumvikana n'abakoresha cyane cyane PSF natwe ubwacu muri leta ubu turimo turabyisaba ariko hari abadutanze kubigira, muzasure mu Mujyi wa Kigali bafite ECD, mu Urugwiro barayifite, […] imibare iracyari hasi. Ariko nko ku masoko turashaka ko bijya mu bipimo ngenderwaho, umuntu akubaka isoko azi ko azagiraho na ECD.''

    Nizeyimana Françoise ucururiza ibirayi mu isoko ry'ibiribwa rya Musanze, yavuze uburyo atarabona aho asiga umwana we yamujyanaga akirirwa azerera mu isoko, ariko avuga ko ECD y'iryo soko yamuhinduriye ubuzima.

    Ati ''Iyi gahunda ya leta (yo gushyiraho ECDs) ndayishima cyane bikomeye kuko idufatira abana neza […] mbere umwana wanjye yari ameze nk'inzererezi, kubera ko kwirirwa mu isoko ari kwirukanka twataha mu rugo akirirwa ari kwirukanka ku buryo yarya ntahe n'undi mwana ukabona ari kwikunda, ibyo nabyo byamuvuyeho.''

    Ni ubuhamya ahuriyeho na Muhawenimana Shakira wo muri ako gace, wakomoje ku kuntu yabonye aho yiga ubudozi afite umwana w'umwaka n'igihe akabanza kubura aho amusiga, ariko ashima ko yamusize muri iryo rerero akajya kwiga none ubu akaba yaratangiye gukorera amafaranga atunga umuryango we nta nkomyi.

    Umuvugizi w'Urugaga rw'Abikorera mu Rwanda (PSF), Hunde Walter, yabwiye IGIHE ko ikibazo cy'amasoko adafite ibyumba mbonezamikurire by'abana bato (ECDs) bo babibonye kare, ndetse bakabanza gukemura icy'ababyeyi bambukaga umupaka bakajya gukorera ubucuruzi i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bahetse abana badafite ibyangombwa.

    Hunde yavuze ko bubatse ECD yo gusigamo abo bana, ndetse na we akangurira abafite amasoko ko bakwiye kongeramo ibyumba byita ku bana bafite ababyeyi bayakoreramo, kuko byose biri mu nyungu zo kurengera umuryango Nyarwanda n'imikurire myiza y'umwana.

    Umuyobozi Mukuru wa NCDA, Ingabire Assumpta, yasabye abikorera ko bubaka amasoko ntibibagirwe gushyiramo ECDs


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ba-rwiyemezamirimo-bubaka-amasoko-basabwe-kujya-bashyiramo-n-amarerero-y-abana