Blog

  • Uko Abanyarwanda bazungukira ku isoko rya carbone rihanzwe amaso – #rwanda #RwOT

    Binyuze mu isoko rya carbone, ibihugu bikiri mu nzira y'amajyambere ari na byo bigira uruhare ruto mu kohereza mu kirere imyuka igihumanya, bigirana amasezerano n'ibikize bikishyura ikiguzi ku bikorwa bigamije kugabanya imyuka ihumanya bityo uwishyuye ntabe akibarwa nk'uhumanya ikirere ku rugero rw'ibyo yaguze.

    Aha hakubiyemo imishinga yo gutera amashyamba, kuyabungabunga ntatemwe cyangwa kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima bishobora gukurura umwuka wa C02 woherezwaga mu kirere. Harimo kandi ibikorwa byose bibungabunga ibidukikije nko gukoresha ingufu zisubira.

    Munyazikwiye yasobanuye uko iki gikorwa kigenda, ati 'Dufate urugero nk'umuntu ukoresha amashyiga atatu, ugashyiramo inkwi ugacana, wabara imyotsi yose yasohotse ukoresheje izo nkwi ushobora gusanga usohora nka gigatonnes 100 za carbone ukavuga ngo uzanye rondereza igabanya ibicanwa ariko ishobora no kugabanya imyotsi yoherezwa mu kirere ikaba yasohora gigatonnes 10. Icyo kinyuranyo cya 90 watumye zitajya mu kirere ni zo ushobora kuba wagurisha.'

    Senateri Mugisha Alexis yabajije icyo abaturage bashobora kungukira muri iryo soko rya carbone u Rwanda rugaragaza ko rihanzwe amaso.

    Yakomeje ati 'Icyo umuntu asigara yibaza, ibiva muri iryo soko rya carbone byunganira bite umuturage w'Umunyarwanda kuba yabasha kugera ku bicanwa mu buryo bumworoheye kurusha ubwo yashoboraga gukoresha mbere y'uko riboneka? Ku buryo byanamutiza umurindi akirinda kuba yakwangiza ibidukikije.'

    Munyazikwiye yasobanuye ko mu Rwanda hari imishinga 19 iri ku isoko rya carbone, 12 muri yo iri mu rwego rw'ingufu, indi ikaba mu bijyanye no gutera amashyamba no kuyavugurura n'ijyanye no kuyungurura amazi.

    Yavuze ko abaturage bunguka byinshi binyuze muri iyo mishinga iba iri ku isoko rya carbone.

    Ati 'Nk'urugero rw'umuntu uje gutanga imbabura za rondereza, tuba twizeye ko agiye gutanga izujuje ubuziranenge, akazitangira ku giciro gito cyangwa ubuntu kuko azagaruza amafaranga yashoye binyuze mu isoko rya carbone.'

    Yavuze ko amarembo afunguye ku bikorera kandi na Leta ishobora gukora imishinga yajyanwa ku isoko rya carbone.

    Ku isoko rya carbone aho uza kugura ari we uba yabishatse, Carbon Credit imwe [toni imwe ya CO2 ihinduye] ifite agaciro k'ari hagati ya 40$ na 80$, ariko hari n'igihe ibiciro bishobora kurengaho mu gihe ibihugu ubwabyo byakwiyumvikanira bitewe n'ubwoko bw'imishinga igiye gukorwa.

    Isoko rya carbone ni kimwe mu bisubizo bizana amafaranga mu rwego rw'ibidukikije, bizafasha u Rwanda kugera ku ntego zo kugabanya iyoherezwa ry'imyuka ihumanya ikirere ku rugero rwa 38% bitarenze 2030.

    Hagaragajwe uko Abanyarwanda bazungukira ku isoko rya carbon rihanzwe amaso


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uko-abanyarwanda-bazungukira-ku-isoko-rya-carbon-rihanzwe-amaso

  • Kwimura Agakiriro ko ku Gisozi birashoboka ariko ntibiri vuba aha – Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali – #rwanda #RwOT

    Ku wa 3 Kamena 2025, IGIHE yasuye ako gakiriro by'umwahariko mu gice giherutse kwibasirwa n'inkongi y'umuriro cya Koperative Adarwa gikorerwamo ibijyanye n'ububaji.

    Nyuma y'iminsi ine icyo gice cyibasiwe bikomeye n'inkongi y'umuriro, kuri ubu ibyangiritse byinshi biracyakurwamo ndetse kongera kuhakorera biracyasaba akazi kenshi karimo no kubaka izindi nyubako.

    Abahakoreraga bavuga ko nta makuru baramenya y'ikigomba gukurikiraho, gusa abenshi muri bo nta bwishingizi bw'ibyo bakoreramo bafite uretse ubw'inyubako ya Adarwa bakodeshaga.

    Bamwe bavuga ko bumva amakuru ko n'igice kitafashwe n'inkongi y'umuriro na cyo cyizasenywa hagatangira kubakwa bundi bushya cyangwa Agakiriro kakimurwa.

    Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, yabwiye IGIHE ko kuri ubu nta gahunda ya vuba yo kwimura ako gakiriro ihari.

    Yagize ati 'Kwimura Agakiriro ka Gisozi ni ibintu bishoboka ariko ntabwo biri vuba aha ngaha. Ibintu bizagenda bijyanishwa n'igihe mu Mujyi wa Kigali ni byinshi kandi ni urugendo rukorwa buhoro buhoro.'

    'Ubu ikintu cy'ingenzi turi gukora ku Gakiriro ko ku Gisozi n'ahandi hahurira abantu benshi ni ukureba ko bubahiriza amabwiriza. Harimo abo usanga barashyizemo ibifite ubushobozi bw'inyubako abandi barasatiriye imihanda kandi byose bigomba kuvaho. Turi kubafasha kubishyira mu bikorwa mu buryo bwihuse.'

    Agakiriro ko ku Gisozi kamaze kwibasirwa n'inkongi inshuro zirindwi kuva mu 2017, ndetse igitera ikizitera gikomeje kuba urujijo.

    Mu mpera za Gicurasi 2025 ubwo gaheruka gushya hahiye igice kinini cyane gitunganyirizwamo ibijyanye n'ububaji ndetse kugeza ubu haracyabarurwa agaciro k'ibyangirikiyemo.

    Agakiriro ko ku Gisozi gaherutse kwibasirwa n’inkongi y’umuriro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kwimura-agakiriro-ko-ku-gisozi-birashoboka-ariko-ntibiri-vuba-aha-umuvugizi-w

  • U Rwanda rugiye gufungura Ambasade muri Algérie – #rwanda #RwOT

    Ibi Perezida Kagame yabitangaje mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru, ubwo yari kumwe na mugenzi we wa Algérie, Abdelmadjid Tebboune.

    Abakuru b'ibihugu byombi kandi bayoboye ibiganiro byahuje amatsinda y'u Rwanda na Algérie, ndetse banakurikira igikorwa cyo gusinya amasezerano y'ubufatanye.

    Ni amasezerano yasinywe mu nzego zirimo ubwikorezi bwo mu kirere, gukuraho visa, itumanaho, Polisi, inganda zikora imiti, uburezi mu mashuri makuru na kaminuza, ubutabera, guteza imbere ishoramari no kwihangira imirimo.

    Abakuru b'ibihugu byombi kandi bagiranye ikiganiro n'itangazamakuru aho bagarutse ku bushake bwabo mu guteza imbere imikoranire hagati y'u Rwanda na Algérie.

    Muri iki kiganiro, ni bwo Perezida Kagame yatangaje ko u Rwanda rugiye gufungura Ambasade muri Algérie. Iki gihugu gisanzwe gifite Ambasade i Kigali kuva mu 2023.

    Perezida Kagame yageze muri Algérie kuri uyu wa Kabiri, aho yagize umwanya wo gusura no gushyira indabo ku Rwibutso rwa Maqam Echahid, mu rwego rwo guha icyubahiro intwari za Algérie, zaguye mu Ntambara yo guharanira Ubwigenge bw'icyo gihugu.

    Mbere y'isinywa ry'amasezerano hagati y'impande zombi, Perezida Kagame yaganiriye na mugenzi we wa Algérie, aho ibiganiro byabo byibanze ku bijyanye no kurushaho guteza imbere imikoranire hagati y'ibihugu bya Afurika, mu nzego zirimo ubucuruzi bwambukiranya imipaka ndetse no gusangira ubumenyi.

    Abakuru b'ibihugu byombi kandi banaganiriye ku bijyanye n'amasomo u Rwanda na Algérie byigiye mu rugendo rutoroshye rwo kwiyubaka nyuma y'amateka akomeye byanyuzemo, arimo Intambara yo guharanira Ubwigenge bwa Algérie ndetse na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

    Mu mpera z'umwaka ushize, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Algérie, Ahmed Attaf, bahuriye i Sochi mu Burusiya, byibanze ku mubano w'ibihugu byombi.

    Algérie n'u Rwanda bifitanye imikoranire mu bijyanye n'umutekano ndetse n'uburezi kuko hari abanyeshuri bava mu Rwanda bajya kwiga muri iki gihugu.

    Umubano w'ibihugu byombi uri mu nzego zirimo ubuzima, ubucuruzi, ishoramari, umutekano, uburezi n'izindi.

    Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rugiye gufungura Ambasade muri Algérie

    Perezida wa Algérie, Abdelmadjid Tebboune, ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru

    Hasinywe amasezerano y’ubufatanye mu nzego zinyuranye

    Perezida Kagame na mugenzi we wa Algérie, Abdelmadjid Tebboune, bayoboye amatsinda y’ibihugu byombi mu biganiro bigamije kurushaho kunoza umubano


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rugiye-gufungura-ambasade-muri-algerie

  • Rurageretse hagati ya Kaminuza y'u Rwanda n'abanyeshuri bayo b'i Busogo – #rwanda #RwOT

    Icyo kibazo cy'abanyeshuri banze gukora ikizamini cyabaye ku wa 30 Gicurasi 2025, ubwo bari bahawe ingengabihe y'ibizamini byagombaga gutangira ku wa 2 Kamena 2025.

    Bamwe mu banyeshuri baganiriye na IGIHE bagaragaje ko bafite ikibazo cy'uko badahabwa amasomo uko bikwiye, aho bagaragaza ko gahunda y'imyigire yabo iba igizwe n'ibice bibiri birimo igice cya 50% biga mu magambo n'igice cya 50% biga bashyira mu ngiro. Iki gice cya kabiri gikorwa iyo abanyeshuri bagiye mu ngendoshuri.

    Umwe yagize ati 'Muri iyi minsi twatunguwe no kubona abayobozi baduhaye ingengabihe yo gukora ibizamini, tubabwira ko tutarasoza kwiga kuko twize mu nyandiko gusa (theory) tutari twajya kubishyira mu ngiro mu rugendoshuri (field visit), tubibasabye batubwira ko nta bushobozi buhari.'

    Yakomeje ati 'Ibyo twarabumvise tubaza bamwe mu bakozi ba BRD kuko ni bo dufitanye amasezerano, batubwira ko iyo umwaka w'amashuri utangiye, bohereza amafaranga y'ubushakashatsi, imenyerezamwuga n'urugendoshuri ku mashami ya kaminuza kugira ngo umunyeshuri yige neza.'

    Yavuze ko bakoranye inama n'abayobozi ba kaminuza, bababwira ko amafaranga bayakiriye ariko kugeza ubu nta yo bafite, bagaragaza ko icyo bashaka ari ukubanza kujya mu rugendoshuri bakabona gukora ikizamini kuko amafaranga bakoresha bazayishyura.

    Abanyeshuri bakomeza bagaragaza ko gusoza kwiga utagiye mu rugendoshuri bigira ingaruka ku bumenyi bavana muri kaminuza, bitewe n'imiterere y'amasomo yabo.

    Umuvugizi wa Kaminuza y'u Rwanda, Kabagambe Ignatius, yavuze ko abanyeshuri bafite iki kibazo bari kuganira n'ubuyobozi bwabo kugira ngo basobanurirwe impamvu nyamukuru yateje iki kibazo, hanaganirwe ku buryo bwo kugikemura.

    Yagize ati 'Abanyeshuri bagiye mu rugendoshuri ariko bumvaga bakwiye kujya ahandi hantu, ariko uko ubuyobozi bwa koleji bubiteganya ni uko bazayijyamo ikindi gihe kitari ubu cyangwa bakayijyano ahatari aho bifuza kujya.'

    Yakomeje avuga ko abanyeshuri bifuza cyangwa baryoherwa no kujya ahantu, bityo ingendoshuri zakorwa ntibabyishimire ari naho habaye intandaro y'iki kibazo, asobanura ko byatewe n'uko aho bateganyirijwe kujyanwa batahashaka.

    Kabagambe yakomeje asobanura ko umunyeshuri atari we wihitiramo aho azajya nk'uko atari we wigenera ibyo yiga n'aho ari bubyigishirizwe, abasaba kudakurikiza ibyabagaho mbere kuko biri guhinduka, aho kuri ubu ingendoshuri zizajya zikorerwa hafi y'ishami umunyeshuri yigamo.

    Ati 'Ingendoshuri zizajya zikorerwa mu gice cy'ishami umunyeshuri yigamo, ubushakashatsi bakora, gufatika kwabyo bihere aho riri, ureke kujya Rusizi uva Busogo, ujye Kirehe n'ahandi. Hera Musanze, Rulindo, Gakenke hafi aho, ni uko gahunda yahindutse.'

    Ubuyobozi bwa Kaminuza y'u Rwanda bwasabye abanyeshuri kubaha ibyo bateganyirizwa aho kumva ko ari bo bigenera ibyo gukora kandi bakwiye kubahiriza amategeko n'amabwiriza abagenga.

    Abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda i Busogo banze gukora ikizami


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rurageretse-hagati-ya-kaminuza-y-u-rwanda-n-abanyeshuri-bayo-b-i-busogo

  • Perezida Kagame yakiriwe na Abdelmadjid Tebboune wa Algérie – #rwanda #RwOT

    Umukuru w'Igihugu yageze muri Algérie kuri uyu wa Kabiri, aho yagize umwanya wo gusura no gushyira indabo ku Rwibutso rwa Maqam Echahid, mu rwego rwo guha icyubahiro intwari za Algérie, zaguye mu Ntambara yo guharanira Ubwigenge bw'icyo gihugu.

    Perezida Kagame yaganiriye na mugenzi we wa Algérie, aho ibiganiro byabo byibanze ku bijyanye no kurushaho guteza imbere imikoranire hagati y'ibihugu bya Afurika, mu nzego zirimo ubucuruzi bwambukiranya imipaka ndetse no gusangira ubumenyi.

    Abakuru b'ibihugu byombi kandi banaganiriye ku bijyanye n'amasomo u Rwanda na Algérie byigiye mu rugendo rutoroshye rwo kwiyubaka nyuma y'amateka akomeye byanyuzemo, arimo Intambara yo guharanira Ubwigenge bwa Algérie ndetse na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

    Iyi Ntambara yo kurwanira Ubwigenge bwa Algérie yatangiye mu Ugushyingo 1954, irangira muri Nyakanga 1962. Ni Intambara yashyize iherezo ku bukoroni bw'u Bufaransa muri Algérie, bwari bumaze imyaka irenga 130 kuko bwari bwaratangiye mu 1830.

    Iyi Ntambara yatangiye ubwo Ishyaka rya 'The National Liberation Front' (FLN) ryagabaga ibitero bizwi nka 'Toussaint Rouge.'

    Impande zombi zaje gushyira umukono ku masezerano yo guhagarika intambara, ku itariki ya 1 Nyakanga, 1962 abaturage b'icyo gihugu bakora amatora ya referandumu, igamije kubahesha ubwigenge. Iyi ntego yo kugera ku bwigenge yagezweho mu minsi ine yakurikiyeho, ku itariki ya 5 Nyakanga, 1962.

    Leta ya Algérie igaragaza ko nibura abantu barenga miliyoni 1.5 baguye muri iyi ntambara.

    Mu mpera z'umwaka ushize, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Algérie, Ahmed Attaf, bahuriye i Sochi mu Burusiya, byibanze ku mubano w'ibihugu byombi.

    Algérie n'u Rwanda bifitanye imikoranire mu bijyanye n'umutekano ndetse n'uburezi kuko hari abanyeshuri bava mu Rwanda bajya kwiga muri iki gihugu.

    Mu Ukuboza 2023, Algérie yafunguye Ambasade yayo mu Rwanda.

    Umubano w'ibihugu byombi uri mu nzego zirimo ubuzima, ubucuruzi, ishoramari, umutekano, uburezi n'izindi.

    Perezida Kagame yakiriwe ku Ngoro y’Umukuru w’Igihugu muri Algérie

    Perezida Kagame yakiriwe mu cyubahiro gikwiriye Umukuru w’Igihugu

    Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we, Perezida Abdelmadjid Tebboune wa Algérie

    Perezida Kagame yaganiriye na mugenzi we wa Algérie, Abdelmadjid Tebboune


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriwe-na-abdelmadjid-tebboune-wa-algerie

  • Hejuru ya 60% y'ibikoreshwa ku nyubako biracyatumizwa hanze – #rwanda #RwOT

    Eng. Delphin Tuyisenge ufite sosiyete yitwa WEMEP wakoze mu mishinga migari irimo kubakisha ibibuga by'imyidagaduro nka Stade Amahoro, BK Arena n'Ikibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Bugesera n'ahandi, yabwiye RBA ko hari ibihombbo batezwa no gutumiza ibikoresho hanze.

    Yavuze ko iyo batumije ibikoresho by'ubwubatsi hanze, usanga bibasaba kwishyura mu madorali kandi amafaranga bakoresha ari Amafaranga y'u Rwanda, bigatuma bishyura amafaranga y'umurengera.

    Yagize ati 'Amafaranga asohoka mu gihugu atumiza ibikoresho hanze mu ruganda rwacu ntabwo bibuze 60% y'akoreshwa ku nyubako yose kugira ngo yuzure, kandi hazamo n'imbogamizi y'uko bidusaba kwishyura mu madorali kandi tuba dufite Amafaranga y'u Rwanda, usanga bidusaba kubanza kuvunjisha bikagutwara igihe kinini.'

    Umusesenguzi mu by'ubukungu, Prof. Egide Karuranga, yasobanuye ko iyo ibitumizwa hanze bikomeje kwiyongera bigira n'ingaruka zikomeye mu gutakaza agaciro k'ifaranga ry'igihugu.

    Yagize ati 'Iyo biriya biva hanze bikomeje kwiyongera ushobora gusanga n'ayo kubyishyura abuze, iyo abuze rero ni ho usanga ibihugu bimwe na bimwe bivuga biti 'reka tubaganye agaciro k'ifaranga ryacu kugira ngo abagura ibintu byacu babashe kubigura kuri make', aho niho bihurira no guta agaciro karyo.'

    Minisitiri y'Ubucuruzi n'Inganda, Prudence Sebahizi, agaragza ko ibikoresha by'ibanze bikoreshwa mu mirimo y'ubwubatsi harimo umucanga, amabuye, sima n'ibindi, ibyinshi muri byo bikorerwa mu Rwanda n'ubwo hari ibigitumizwa hanze.

    Yagize ati 'Ntabwo u Rwanda rugikeneye gukura sima hanze, iyo tuyikuye hanze ni ku bushake bw'umuntu kubera ko inganda ebyiri dufite ziyitunganya uyu munsi zifite ubushobozi bwo gutunganya toni miliyoni 2.5 ku mwaka, mu gihe dukeneye 1.5 ku mwaka mu gihugu hose.'

    Yavuze ko inganda zitunganya sima zimaze kugira ubushobozi burenze ubukenewe mu Rwanda. Avuga ko usanga inyinshi ahubwo yoherezwa hanze bakagurisha byibura 70% mu gihugu gusa.

    Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente, aherutse kuvuga ko mu byiciro by'inganda enye zizibandwaho harimo n'izitunganya ibikoresho by'ubwubatsi.

    Yavuze ko Guverinoma izafasha inganda zikora ibyuma harimo n'ururimo kubakwa mu karere ka Musanze ruzaba rufite ubushobozi bwo gukora ibyuma bingana na toni ibihumbi 300 ku mwaka.

    Yakomeje avuga ko uru ruganda ruzagira akamaro gakomeye mu guhaza isoko ry'imbere mu gihugu mu gutunganya ibikoresho by'ibanze byifashishwa mu zindi nganda zitagombye kubitumiza hanze

    Muri rusange agaciro k'ibintu u Rwanda rutumiza mu mahanga kavuye kuri miliyari zisaga 3$ mu 2017 kagera kuri miliyari zisaga 6$ mu 2024 muri ibyo harimo n'ibikoreshwa mu bwubatsi.

    Kugeza ubu mu Rwanda inganda zikora ibikoresho by'ubwubatsi zirimo inini 38 n'izindi 83 nto n'iziciriritse, aho umusaruro wazo wavuye kuri miliyari zisaga 200 Rwf muri 2017 zigera kuri miliyari 500 Rwf mu 2024.

    Inzobere mu by’ubwubatsi bagaraza ko inyubako itwara 60% by’ikoresho biturutse hanze kugira ngo ibe yuzuye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abahanga-mu-bwubatsi-bavuga-ko-60-y-ibikoresho-bikoreshwa-ku-nyubako

  • Perezida Kagame yunamiye abaguye mu ntambara yo gushaka ubwigenge bwa Algérie – #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame ari muri Algérie mu ruzinduko rw'iminsi ibiri, rugamije gutsura umubano hagati y'ibihugu byombi, mu nzego zitandukanye.

    Iyi Ntambara yo kurwanira Ubwigenge bwa Algérie yatangiye mu Ugushyingo 1954, irangira muri Nyakanga 1962. Ni Intambara yashyize iherezo ku bukoroni bw'u Bufaransa muri Algérie, bwari bumaze imyaka irenga 130 kuko bwari bwaratangiye mu 1830.

    Iyi Ntambara yatangiye ubwo Ishyaka rya 'The National Liberation Front' (FLN) ryagabaga ibitero bizwi nka 'Toussaint Rouge.'

    U Bufaransa bwohereje ingabo ibihumbi mu guhangana n'abaturage ba Algérie barwanira ubwigenge bwabo, bakora ibikorwa birimo iyicarubozo, ihohotera no kwica abaturage, cyane cyane mu rugamba rwo guhanganira Umurwa Mukuru w'icyo gihugu, Alger rwaciye ibintu hagati ya 1956 na 1957.

    Impande zombi zaje gushyira umukono ku masezerano yo guhagarika intambara, ku itariki ya 1 Nyakanga, 1962 abaturage b'icyo gihugu bakora amatora ya referandumu, igamije kubahesha ubwigenge. Iyi ntego yo kugera ku bwigenge yagezweho mu minsi ine yakurikiyeho, ku itariki ya 5 Nyakanga, 1962.

    Leta ya Algérie igaragaza ko nibura abantu barenga miliyoni 1.5 baguye muri iyi ntambara.

    Perezida Kagame yasuye Urwibutso rwa Maqam Echahid rushyinguyemo abaguye mu rugamba rwo guharanira Ubwigenge bwa Algérie

    Perezida Kagame yashyize indabo ku Rwbutso rwa Maqam Echahid mu rwego rwo guha icyubahiro abaguye mu ntambara yo guharanira ubwigenge bwa Algerie

    Perezida Kagame yahaye icyubahiro abaruhukiye mu Rwibutso rwa Maqam Echahid


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yunaniye-abaguye-mu-ntambara-yo-gushaka-ubwigenge-bwa-algerie

  • Impungenge z'Abasenateri ku Banyarwanda barenga 94% batekesha amakara n'inkwi – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho mu biganiro bagiranye na Minisiteri y'Ibidukikije n'Ikigo gishinzwe kurengera Ibidukikije mu Rwanda, REMA, bigamije kurebera hamwe ibikorwa bya guverinoma mu korohereza abaturage kubona ibicanwa bitangiza ibidukikije.

    Senateri Nyinawumuntu Leatitia yagaragaje ko hakenewe ubukangurambaga bukomeye bugamije kwigisha abaturage ibijyanye no gukoresha ibicanwa bitangiza nubwo usanga ibiciro byabyo biri hejuru.

    Senateri Mugisha Alexis yagaragaje ko abaturage bagikoresha ubwo buryo kuko busa n'ububahendukiye ugereranyije n'ibicanwa bitangiza ikirere, asaba ko hagira igikorwa.

    Yasabye ko hakwiye gushyirwaho ingamba zigamije gufasha Abaturarwanda kumva neza impamvu yo gukoresha ibicanwa bitangiza ibidukikije no koroshya uburyo bibonekamo.

    Senateri Uwimbabazi Penine yagize ati 'Gaz irahenda cyane mu Rwanda bikaba binumvikana impamvu abaturage bagikoresha amakara cyane cyane mu mijyi kuko nta yandi mahitamo.'

    Minisitiri w'Ibidukikije, Dr. Uwamariya Valentine, yavuze ko ikibazo cy'ibicanwa kiri mu bihangayikishije cyane mu rugendo rwo kubungabunga ibidukikije.

    Yagaragaje kandi ko ibigo by'amashuri byagaragaye ko byihariye umubare munini w'abakoresha amakara n'inkwi kuko byihariye 45% by'inkwi zikoreshwa mu gihugu kandi nta buryo bifite bwo kubirondereza.

    Yavuze ko gucana inkwi n'amakara bigira ingaruka ku buzima bwa muntu ndetse bikanagira ingaruka ku gusarura amashyamba imburagihe.
    Ati 'Kuba abaturarwanda bagikoresha inkwi n'amakara, nubundi ibiti dutera turongera tugasubira inyuma tukabitema. Ikibazo rero cy'itemwa ry'amashyamba bigaragara ko mu gihe hatabaho izindi ngamba no kugira ubundi buryo bw'ikoreshwa ry'ingufu zo gucana, ikibazo kizakomeza kwiyongera.'

    Yakomeje ati 'Ikibazo cy'ibicanwa bikomoka ku bimera bishobora gutera ibibazo by'indwara z'ubuhumekero, iyangirika ry'amashyamba n'ihumana ry'ikirere bikaganisha ku ngaruka mbi z'ahazaza h'ibidukikije, bikagira uruhare mu ihindagurika ry'ibihe.'

    Yashimangiye kandi ko hakenewe ingengo y'imari itari nke mu kugabanya ibicanwa byangiza ikirere.

    Ati 'Inzira iracyari ndende cyane ndetse hakenewe n'ingengo y'imari nyinshi kugira ngo tubashe kugabanya umubare w'abakoresha inkwi mu guteka ku kigero cya 42% muri 2030. Hakenewe nibura miliyari 1,37$, byose byarebwe.'

    Yasabye abikorera gushora imari muri gahunda yo kubona ibicanwa bitangiza ibidukikije kuko harimo isoko mu buryo bugaragara.

    REG igaragaza ko mu mwaka w'ingengo y'imari ushize ingo zirenga ibihumbi 361 zari zimaze guhabwa amashyiga agezweho arondereza ibicanwa ndetse kuri ubu hateganyijwe uwo mushinga uzagera ku ngo ibihumbi 500.

    Impungenge z'Abasenateri ku baturage barenga 94% mu Rwanda batekesha amakara n'inkwi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impungenge-z-abasenateri-ku-baturage-barenga-94-mu-rwanda-batekesha-amakara-n

  • Spiro yatangiye gutanga moto z'amashanyarazi yemereye Abanyarwanda ku giciro gito – #rwanda #RwOT

    Mu Ugushyingo 2024, Spiro yashyizeho ubwasisi bwa moto y'amashanyarazi izwi nka EKON M3 isanzwe igura hafi miliyoni 2 Frw ariko ikayitanga ku bihumbi 750 Frw, gusa uyishaka agasabwa kubanza kwishyura 75.000 Frw kugira ngo yiyandikishe mu bazayihabwa.

    Bwari uburyo bwo gushyigikira gahunda ya leta yari yashyizeho y'uko guhera muri Mutarama 2025, Guverinoma y'u Rwanda yemeje ko nta moto nshya ikoresha ibikomoka kuri peteroli izongera kwemererwa gutwara abagenzi mu buryo bw'ubucuruzi mu Mujyi wa Kigali mu rwego rwo kwimakaza ubwikorezi butangiza ikirere.

    Ni gahunda yafashije abashaka moto kuzibona byoroshye, ku giciro gihendutse ndetse bikanafasha leta mu guhangana n'imyuka ihumanye yoherezwa mu kirere.

    Spiro yatangaje ko guhera muri Mata 2025, yatangiye gutanga izo moto mu byiciro. Abamaze kwishyura bamaze guhabwa moto ndetse buri munsi itanga moto ku bazikeneye hakurikijwe uko bazisabye.

    Spiro igaragaza ko abasabye mbere ari bo baherwaho mu kubona moto. Ugomba guhabwa moto abanza guhamagarwa n'abo muri icyo kigo hanyuma akabwirwa uko aza gufata moto ye.

    Mu itangazo yashyize hanze, yakomeje iti 'Ku batarahamagarwa, twabamenyesha ko tuzabahamagara bidatinze. Twongereye abakozi batanga serivisi, bahamagara ndetse bakurikirana ibijyanye no guhabwa izo moto.'

    Spiro itangaza ko moto z'amashanyarazi 3.500 ziri mu muhanda. Ni mu gihe izindi 3.515 zatumijwe ndetse muri izo, izingana na 1.656 zamaze kwishyurwa naho 1470 zamaze gutangwa.

    Iki kigo cyiyemeje guteza imbere ubwikorezi bugezweho bwifashisha ibinyabiziga bitangiza ibidukikije, ari na ko buteza imbere ababukoresha kuko bunguka ugereranyije n'abakoresha ibinyabiziga bya lisansi.

    Bikorwa binyuze mu gutanga ibinyabiziga by'amashanyarazi, gufatanya n'abafatanyabikorwa batandukanye barimo na leta, bikajyana no gushyiraho ibikorwaremezo bifasha ibyo binyabiziga, nk'ahasimburizwa batiri za moto, ahashyirirwamo umuriro n'ibindi.

    Uretse moto zikoresha amashanyarazi, Spiro yashoye imari no mu bikorwaremezo bizifasha gukora, aho nko mu Rwanda honyine ifite sitasiyo zifasha mu gusimbuza batiri zirenga 70 ndetse hari n'izindi 56 zigiye kumurikwa.

    Kugeza uyu munsi, iki kigo cyatangiriye iyi mirimo muri Benin na Togo mu myaka itatu ishize, ubu kimaze imyaka ibiri mu Rwanda, kikaba kinakorera muri Kenya, Nigeria, Uganda, Ghana n'ahandi.

    Moto zayo zimaze gukora ibilometero birenga miliyoni 600. Ifite sitasiyo zisimburizwamo batiri zigera kuri 412. Spiro imaze kugabanya imyuka yangiza ikirere ingana na toni ibihumbi 428 ikaba imaze gusimburiza abamotari batiri inshuro zirenga miliyoni 20.

    Spiro ifite moto z'amashanyarazi zirenga ibihumbi 30 mu bihugu bya Afurika ikoreramo. Ifite batiri zirenga ibihumbi 40 ziri gufasha mu kugabanya imyuka yoherezwa mu kirere, igatanga umuriro ubarirwa muri megawatt 100.

    Iki kigo gishimira abakiliya bacyo ku buryo bihanganye ndetse no kuba basangiye n'Abanyarwanda gahunda yo kwimakaza ubwikorezi butangiza, inasezeranya ko itazahwema gutanga serivisi nziza ndetse n'ibicuruzwa byujuje ubuziranenge.

    Spiro ifite moto zirenga ibihumbi 30 mu muhanda

    Moto za Spiro zifite umwihariko wo gufasha uzikoresha kunguka kurusha iza lisansi

    Spiro yatangiye gutanga moto yemereye Abanyarwanda ku giciro gito

    Mbere yo guhabwa moto harebwa niba iri gukora neza

    Moto za Spiro ziri mu biri gufasha u Rwanda kubaganya imyuka yanduza ikirere

    Abatumije moto za Spiro ku giciro gito batangiye kuzihabwa

    Spiro imaze gutanga moto z’amashanyarazi zirenga 35000 mu Rwanda

    Izi moto Spiro iri kuzitangira ibihumbi 750 Frw

    Akanyamuneza ni kose ku bari baratumye Spiro mu 2024. Ubu batangiye kuzihabwa

    Spiro yashyizeho abakozi batandukanye bari gufasha abatumije moto kuzibona


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/spiro-yatangiye-gutanga-moto-z-amashanyarazi-yemereye-abanyarwanda-ku-giciro

  • Rwamagana: Gitifu w'Umurenge yafatiwe mu kabari yasinze, yandika asezera – #rwanda #RwOT

    Iyi baruwa yayanditse mu ntangiriro z'iki cyumweru nk'uko amakuru agera kuri IGIHE abyemeza, nyuma yo kugaragara yasinze anashwana n'abo mu nzego z'umutekano bari bamusanze mu kabari.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yemereye IGIHE ko koko uyu muyobozi yasezeye mu kazi, ariko yirinda kugira ibindi byinshi avuga.

    Yagize ati 'Yego, yasezeye. Ndumva ari ibisanzwe gusezera mu kazi.''

    Umunyamakuru yakomeje abaza uyu muyobozi icyatumye abasezera, avuga ko impamvu yanditse zitajya hanze kuko binyuranyije n'amategeko agenga umurimo ngo kereka ariwe ubyitangarije.

    Ati 'Gusa ibyo yatwandikiye ngo ni impamvu zo kuba hafi y'umuryango we no kuwitaho.''

    Amakuru yizewe agera ku IGIHE yemeza ko mu mpera z'icyumweru gishize, uyu Munyambanga Nshingwabikorwa w'Umurenge, yafatiwe mu kabari yasinze, aza no kugirana ubwumvikane buke n'abo mu nzego z'umutekano.

    Uwaduhaye amakuru yagize ati 'Kuwa Gatandatu nijoro inzego z'umutekano zagiye gufunga akabari, we yari ari kunywera mu kandi byegeranye yasinze. Ni uko arasohoka aserera nabo abaturage barahurura, kandi yari akwiriye kuba intangarugero nk'umuyobozi wahayoboraga.''

    Uyu muyobozi ngo yakuwe aho nta nkuru kuko yari yasinze mu buryo bugaragarira buri muturage wese wari uri aho ngaho.

    Uyu mugabo yari amaze igihe kinini mu nzego z'ibanze, aho yabanje kuba umuyobozi ushinzwe Imiyoborere myiza mu karere, ahava ajya kuba Umunyambanga Nshingwabikorwa mu mirenge itandukanye.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-gitifu-w-umurenge-yafatiwe-mu-kabari-yasinze-yandika-asezera