Blog

  • Alyn Sano yagizwe Ambasaderi wa Davis College… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki 5 Kanama 2021, ni bwo uyu muhanzikazi uherutse gusohora indirimbo 'Hono' yatangaje ko yamaze kugirwa Ambasaderi wa Davis College and Akilah mu gihe cy'amezi atandatu, ashobora kongerwa.

    Gusa, Davis College and Akilah yifashishije Instagram, tariki 16 Nyakanga 2021, yatangaje ko Alyn Sano wasoje amasomo ye mu 2017 ari Ambasaderi wayo.

    Mu magambo ye, Alyn Sano avuga ko ashaka kuba umuhanzi mpuzamahanga, akabera ikitegererezo abakobwa bagenzi be bataritinyuka ngo bumve ko bagera ku nzozi zabo.

    Uyu mukobwa avuga ko ashaka kugaragaza impinduka muri sosiyete abinyujije mu kugaragaza uburyo ubuhanzi bwakoreshwa mu guhindura Isi neza.

    Alyn Sano avuga ko inzozi ze ari ukuzaririmba mu ruhumbirajana rw'ibitaramo bizabera ahantu hatandukanye ku Isi, agahesha ishema Igihugu cye na Kaminuza Davis College and Akilah

    Davis College and Akilah yahisemo Alyn Sano ishingiye ku myitwarire yagaragaje kuva akiri umunyeshuri n'ubu ari mu buzima busanzwe n'ubw'umuziki.

    Imitsindire ye muri Kaminuza, ubushobozi afite mu kuganiriza abandi, kuba ari mu bavuga rikijyana n'ibindi.

    Alyn Sano yabwiye INYARWANDA ko afite shingano zo kumenyekanisha iyi Kaminuza akoresheje inzira zitandukanye.

    Harimo kujya agaragara mu bikorwa bitandukanye by'iyi Kaminuza, gushishikariza abanyeshuri kuyigana, gutanga amasomo 'rimwe na rimwe', kuririmba igihe ari ngombwa muri gahunda z'iyi kaminuza n'ibindi.

    Uyu muhanzikazi yavuze ko kuri ubu ari we Ambasaderi w'iyi Kaminuza. Ati 'Nize muri iyi kaminuza kandi nta nsura mbi mfite hanze aha yatuma ntaba Ambasaderi w'ikigo cy'amashuri cyigisha abantu. Ni ibyishimo rero kuri njye kuba bampisemo.'

    Kuri konti ye ya Instagram, Alyn Sano avuga ko ari umunyahanzikazi wegukanye igihembo cya Best Female Artist 2020 mu bihembo bya Isango na Muzika Awards, akaba na Ambasaderi wa Kaminuza Davis College and Akilah.

    Tariki 18 Kamena 2021, nib wo Davis College and Akilah yatanze impamyabumenyi ku banyeshuri 403 mu mashami atandukanye arimo Information Systems, Buniness Management and Enterpreneurship, Hospitality and Tourism Management.

    Muri Nzeri 2020, icyari Akilah Institute for Women cyahindutse Davis College&Akilah, aho bigisha abakobwa n’abahungu

    Alyn Sano yatangaje ko yagizwe Ambasaderi wa Davis College and Akilah

    Alyn Sano yavuze ko yiteguye gukora ibishoboka byose akamenyekanisha ibikorwa bya Kaminuza yizemo

    Alyn Sano yavuze ko yitegura gushyira hanze indirimbo nshya

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108328/alyn-sano-yagizwe-ambasaderi-wa-davis-college-and-akilah-108328.html

  • Abarembetsi bafite imigambi mibi ku Gihugu – Guverineri Gasana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Guverineri w
    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana

    Yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki ya 05 Kanama 2021, mu nama nyunguranabitekerezo yamuhuje n’abayobozi mu nzego z’ibanze, iz’umutekano, abahagarariye abikorera, imiryango ishingiye ku myemerere n’urubyiruko rw’abakorerabushake mu mirenge ihana imbibi n’uturere twa Gicumbi na Nyagatare.

    Ibyaha bikunze kurangwa mu bice bihana imbibi n’umupaka wa Uganda ni ubufutuzi cyangwa uburembetsi (kwinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu), bitewe n’agace, ndetse na magendu ahanini y’ibicuruzwa.

    Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CP Hatari Emmanuel, yavuze ko abantu bamaze gufatirwa muri ibi byaha 17% ari bo bakomoka mu Karere ka Nyagatare, bivuze ko hari n’abandi babikora baturuka mu tundi tugize Intara y’Iburasirazuba.

    Umuyobozi w’urubyiruko rw’abakorerabushake mu Murenge wa Kabarore, Sebatware Clement, yavuze ko urubyiruko rufite uruhare mu kurwanya no gukumira ibyaha birimo icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, batanga amakuru ku buyobozi.

    Yagize ati “Twebwe urubyiruko dufite uruhare runini mu gukumira ibi byaha ahanini dutanga amakuru ku hantu ibiyobyabwenge bicuruzwa kuko ni twe tugenda cyane rimwe na rimwe tukamenya ababikora kandi natwe harimo abajya kubitunda.”

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana K. Emmanuel, yasabye abayobozi mu nzego zitandukanye mu Karere ka Gatsibo kunoza inshingano zabo zirimo guhuza ibikorwa, kumenyekanisha ibyo bakora, gukurikirana, kugenzura, kwemera kubazwa inshingano no kwishakamo ibisubizo byose bishakira umuturage iterambere.

    Agaruka ku barembetsi, abinjiza magendu n’ibindi byaha byambukiranya umupaka, yavuze ko kuva aho hatangirijwe ubukangurambaga bwo kubirwanya hamaze kumenyekana inzira 70 zifashishwa n’aba bakora ibyaha.

    Yasabye abaturage n’abayobozi mu nzego zitandukanye gufatanya mu kurwanya abarembetsi n’abakora magendu kuko bafite indi migambi itari myiza ku gihugu.

    Yagize ati “Aba bantu bafite indi migambi itari myiza ku gihugu cyacu, utitonze cyane wakwisanga ahabi. Iyi ni gahunda twese hamwe dukwiye gufatanya, abikorera bakabibwira bagenzi babo kugira ngo bakore ibyemewe n’amategeko, abanyamadini na bo begere abaturage babigishe bifashishije ijambo ry’Imana, abayobozi b’Inzego z’ibanze na bo batangire amakuru ku gihe”.

    Imwe mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama harimo ubufatanye bw’inzego, gukaza amarondo, guhana abafatiwe mu burembetsi, magendu n’ibindi byaha byambukiranya umupaka, gukora urutonde rw’abakekwa no gutegura amarushanwa mu mihigo.

  • Umunyamakuru Imfurayacu Jean Luc yagizwe umuy… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Kanama 2021, ni bwo ubuyobozi bwa B&B FM Umwezi bwatangaje ko Jean Luc Imfurayacu yagizwe umuyobozi ushinzwe ibikorwa by'iyi radiyo ndetse bunamwizeza ubufatanye mu kazi ka buri munsi.

    Ubuyobozi bw'iyi radiyo imaze umwaka ishinzwe, bwavuze ko uyu munyamakuru yahawe izo inshingano kuko ari umwe mu batangiranye n'iyi radiyo, bityo ko asobanukiwe neza indangagaciro n'intego bya B&B FM Umwezi.

    Jean Luc Imfurayacu yagizwe Umuyobozi nyuma y'umwaka amaze atangiranye ibikorwa n'iyi radiyo nk'umunyamakuru ubwo yatangiraga kumvikana bwa mbere mu 2020, yerekejeho avuye kuri Radio10 aho yari asanzwe akora ibiganiro bya siporo.

    Uyu munyamakuri ni umwe mu bamaze igihe kirekire akora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda, aho yanyuze ku bitangazamakuru bitandukanye birimo InyaRwanda.com na Radio/TV10.

    B&B FM Umwezi yashinzwe ku bufatanye bw'ibigo bibiri ari byo; B&B Kigali Ltd ya Bagirishya Jean de Dieu [Jado Castar] na David Bayingana ndetse na Umwezi Media Ltd.

    B&B FM Umwezi yibanda ku biganiro by'imikino ku kigero cya 80%, imyidagaduro, amakuru n'ibindi bitandukanye bigafata 20%.

    Jean Luc Imfurayacu yagizwe umuyobozi kuri B&B FM Umwezi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108344/umunyamakuru-imfurayacu-jean-luc-yagizwe-umuyobozi-kuri-bb-fm-umwezi-108344.html

  • Kohereza ingabo muri Centrafrika byari bikenewe cyane -Perezida Kagame #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame yavuze ko kohereza 'Special Forces' muri Centrafrique byari bikenewe cyane kuko kubinyuza mu Ngabo z'Umuryango w'Abibumnye zishinzwe kugarura amahoro muri icyo gihugu (MINUSCA) byari gutinda kandi cyari ikibazo gikeneye igisubizo kihutirwa.

    Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n'abanyamakuru kuri uyu wa 5 Kanama 2021 nyuma yo kwakira Perezida wa Centrafrika, Faustin-Archange Touadéra uri mu ruzinduko rw'iminsi ine mu Rwanda, yagarutse ku butumwa aba basirikare bose bafite muri iki gihugu.

    Perezida Kagame yavuze ko inshingano z'abasirikare u Rwanda rufite muri Centrafrika binyuze mu Muryango w'Abibumbye ari zimwe n'iza Special Forces nubwo zisohozwa mu buryo butandukanye.

    Ati 'Ingabo zoherejwe muri biriya byiciro bitandukanye zifite inshingano zimwe, ariko zisohozwa mu buryo butandukanye. Dufite ingabo zavuye mu Rwanda ziri mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye zimazeyo imyaka myinshi.'

    Umukuru w'igihugu yakomeje agira ati 'Ku rundi ruhande abandi basirikare twohereje hariya binyuze mu masezerano ibihugu byombi bifitanye, boherejwe mu buryo bwo kongerera imbaraga zari zatanzwe mbere.'

    Ikinyamakuru Igihe cyanditse ko Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwohereje Special Forces kuko rwashakaga ko ubutumwa bwihuta kuko amategeko ayigenga atandukanye n'agenga abasirikare bari mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye.

    Ati 'Navuga ko mu guhangana n'ibibazo tugomba gukemura aba basirikare boherejwe mu byiciro bibiri, umutwe umwe ushobora kwihuta kurusha undi. Hari amabwiriza atandukanye agenga uwo muvuduko ariko aya mategeko n'ayo ajya gusa. Ni nk'uko mwese mwakwemeranya ko mugiye gukora ikintu ndetse mukabibona mu buryo bumwe ariko umwe akaba abasha kwihuta kurusha undi.'

    Perezida Kagame yashimangiye ko ubufatanye burambye ku mugabane wa Afurika ari ngombwa kugira ngo ibihugu bibashe kugera ku iterambere.

    Mu Ukuboza 2020 nibwo u Rwanda rwohereje Umutwe w'Ingabo zidasanzwe muri Centrafrika binyuze mu mikoranire isanzwe hagati y'ibihugu byombi.

    Izi ngabo zoherezwa zahawe inshingano zo kubungabunga umutekano n'ibikorwa by'amatora yabaye ku wa 27 Ukuboza 2020.

    AMAFOTO

    Amafoto: Village Urugwiro

    The post Kohereza ingabo muri Centrafrika byari bikenewe cyane -Perezida Kagame appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/08/05/kohereza-ingabo-muri-centrafrika-byari-bikenewe-cyane-perezida-kagame/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kohereza-ingabo-muri-centrafrika-byari-bikenewe-cyane-perezida-kagame

  • Perezida Kagame na Touadéra biyemeje kubaka igisirikare cy’umwuga muri Santarafurika #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ayo masezerano ajyanye no kuvugurura inzego z’umutekano muri Repubulika ya Santarafurika zirimo Igisirikare na Polisi zikaba iz’umwuga, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, guteza imbere ubwikorezi (transport) hakaba n’amasezerano y’ubufasha ndetse n’ay’ubufatanye mu bijyanye n’igenamigambi.

    Perezida Faustin-Archange Touadéra avuga ko u Rwanda ruzafasha cyane Repubulika ya Santarafurika, nk’igihugu gikeneye kwiyubaka gifatiye urugero kuri gahunda z’u Rwanda zijyanye n’ubukungu, kwigira, ubwiyunge ndetse no kubana mu mahoro.

    Yagize ati “Uruzinduko rwacu hano i Kigali ni amahirwe yo kubaka imibanire itajegajega, ndetse no kungurana ibitekero ku bijyanye n’inyungu duhuriyeho ziri ku rwego rw’ibihugu byombi no ku rwego mpuzamahanga”.

    Yavuze ko Repubulika ya Santarafurika itarageramo umutekano kuva yagera ku buyobozi muri 2016, kuko bagifite imitwe y’abarwanyi igera kuri 14.

    N’ubwo Leta ye yagiranye amasezerano y’amahoro n’iyo mitwe, ngo ntibyabujije ko mu mwaka ushize uwari Perezida François Bozizé ayikoresha mu gushaka kuburizamo amatora no guhungabanya inzego ziyobora igihugu.

    Perezida wa Repubulika ya Santarafurika yashimiye u Rwanda cyane ku kuba rutanga Ingabo mu muryango w’Abibumbye zigamije kubungabunga amahoro muri icyo gihugu (zitwa MINUSCA), hamwe n’izindi zagiyeyo ku bw’amasezerano ibihugu byombi bifitanye.

    Perezida Touadéra yashimye kandi ubufasha mu bijyanye no gutwara abantu n’ibintu butangwa na Kompanyi y’indege z’u Rwanda (Rwandair), akomeza ararikira Abanyarwanda kujya gushora imari mu gihugu cye.

    Perezida wa Santarafurika avuga ko yaje gushimira “umuvandimwe” Perezida Kagame ku bufasha butandukanye Abanyarwanda bagenera igihugu cye mu bijyanye n’ubukungu ndetse no kubaka umutekano urambye.

    Ku rundi ruhande, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yavuze ko amasezerano hagati y’ibihugu byombi agira umumaro wo gutabarana mu buryo bwihuse hadategerejwe ubufasha bw’Umuryango w’Abibumbye ngo buza butinze.

    Perezida Kagame yashingiye ku bufasha bw’abasirikare batari muri gahunda ya MINUSCA u Rwanda rwahaye Leta ya Touadéra, agira ati “Ndabizi neza MINUSCA ntabwo yifuzaga ko imitwe y’abarwanyi ifata umujyi wa Bangui, ariko ntabwo yari gutabara vuba kubera uburyo bibanza kunyura mu nzego zo hejuru (za UN)”.

    Perezida wa Repubulika ya Santarafurika uzamara iminsi ine mu Rwanda, biteganyijwe ko mu nzego n’uduce dutandukanye tw’u Rwanda azasura, harimo Ingoro y’Amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu (ku Nteko), hamwe n’umudugudu w’icyigererezo mu Kinigi mu Karere ka Musanze.

  • Baterwa ipfunwe no kujya gushaka udukingirizo ku manywa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hirya no hino mu gihugu hashyizweho ahantu hatangirwa udukingirizo ku buntu
    Hirya no hino mu gihugu hashyizweho ahantu hatangirwa udukingirizo ku buntu

    Byatumye ngo hari abareka gukoresha udukingirizo bitewe no kugira ipfunwe ryo kujya kudushaka ku manywa.

    Abakora umwuga w’uburaya rwihishwa bavuga ko bahisemo kureka kujya gushaka udukingirizo mu gihe batabonye uwo batuma.

    Uwo twise Nyirangirente, utuye i Nyamirambo avuga ko mbere bagikora mu masaha y’ijoro nta kibazo yagiraga, ariko ngo ubu ntiyajya kudushaka bitewe n’uko hari abavandimwe be benshi batuye mu gace kamwe atifuza ko bamenya gahunda ze.

    Ati “Mbere kuko byabaga ari nijoro nagendaga ntawe nikanga ariko ubu sinshobora rwose. Ubwo se hagize uwo mu rugo umbona urumva ntaba mbiteje? Iyo mbonye umujama nshaka umuntu ntuma namubura mbona uwo mujama nta ribi rye duhita tubirangiriza aho, ariko uwo mbona ameze ukuntu mubwira ko ntari mu kazi”.

    Mugenzi we twise Nyirarukundo Ati “Ntakubeshye maze no kwibagirwa uko gukoresha agakingirizo bimera kuko nsingaye ngakoresha gacye bishoboka nk’iyo mbonye nka kigingi nkamutuma ariko usanga tutamara iminsi kuko hari na bagenzi banjye bahita batunsaba tukagabana”.

    Umuryango utari uwa Leta, Kigali Hope Organization, utangira ubuntu udukingirizo ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu Ntara, watangarije Kigali Today ko imibare y’ababagana yagabanutse bitewe n’uko abenshi bakundaga kuza mu masaha ya nijoro.

    Umuyobozi mukuru wa Kigali Hope Organization, Viateur Muragijerurema, avuga ko n’ubwo umubare w’ababagana wagabanutse ariko bahinduye umuvuno ku buryo ubagannye bamuha twinship, bitandukanye na mbere.

    Ati “Twongereye umubare w’udukingirizo twatangaga kuri buri muntu kugira ngo niba hari n’umuntu babanaga ugakeneye abe yakamuha cyangwa tutamushirana mbere y’uko twafunze. Ubundi mbere twatangaga udukingirizo umunani kuri buri muntu, ariko ubu dutanga 30 kuri buri muntu kuko hari abantu bishobora kugora kuva mu rugo bitewe n’aho bari. Igihe rero abitse twinshi bishobora gufasha igihe atabonye uko ava mu rugo akaba yakwirinda”.

    Kigali Hope Organization ifite udukiyosike 5 aho byibuza muri buri Karere ko mu Mujyi wa Kigali hari ahantu hatangirwa udukingirizo, hamwe n’udukiyosike 3 kamwe kari mu karere ka Huye akandi i Rusizi n’i Rubavu.

    Imibare ya Kigali Hope Organization igaragaza ko mu kwezi kwa Kamena 2019 batanze udukingirizo 116,508, naho muri Kamena 2020 batanze 96,848, mu gihe muri Kamena 2021 hatanzwe 184,747 bitewe n’uko bongereye umubare w’utwo batangaga.


  • Perezida wa Centrafrique yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw'iminsi 4 #rwanda #RwOT

    Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra, yatangiye uruzinduko rw'iminsi ine mu Rwanda kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Kanama 2021.Ku kibuga cy'indege yakiriwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga,Dr.Vincent Biruta.

    Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame nawe yakiriye muri Village Urugwiro mugenzi we wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra.

    Bakomereje mu biganiro biri kubera mu muhezo biza gukurikirwa n'isinywa ry'amasezerano ndetse n'ikiganiro n'abanyamakuru.

    Hateganyijwe gahunda nyinshi zirimo isinywa ry'amasezerano atandukanye.

    Muri uru ruzinduko biteganywa ko Perezida Faustin-Archange Touadéra asura Ingoro Ndangamateka y'Urugamba rwo guhagarika Jenoside iri mu nyubako y'Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura, mbere yo kwakirwa mu musangiro na Perezida Paul Kagame.

    Ku wa 6 Kanama 2021 azasura Umudugudu w'Icyitegererezo wa Kinigi uzwi nka 'Kinigi IDP Model Village' watashywe ku wa 4 Nyakanga 2021 ku munsi wo Kwibohora. Ucumbikiye imiryango 144.

    Perezida Faustin-Archange Touadéra yakiriwe ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali na Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga, Dr Vincent Biruta.

    U Rwanda na Centrafrique bifitanye umubano ushingiye ku bufatanye mu nzego z'umutekano n'ubucuruzi.

    U Rwanda ruherutse gutangiza ingendo z'indege zarwo mu Murwa mukuru Bangui, kandi ba Minisitiri b'ububanyi n'amahanga b'ibihugu byimbi baherutse kugendererana.

    Touadéra w'imyaka 63 warahiriye kuyobora Centrafrique muri manda ya kabiri muri Werurwe mu 2021, asuye u Rwanda mu gikorwa gisa nko gushimira uko yafashijwe n'Ingabo z'u Rwanda gucunga umutekano mu matora yamugejeje ku butegetsi aheruka.

    U Rwanda ni umwe mu bagize uruhare runini mu butumwa bw'Amahoro bw'Umuryango Abibumbye muri Santarafurika (MINUSCA) kuva mu 2014, by'umwihariko rukaba ruherutse no kohereza itsinda ry'ingabo zishinzwe kunganira ibikorwa byo kugarura umutekano muri iki gihugu binyuze mu bufatanye bw'ibihugu byombi.

    Muri iki Cyumweru, Ubuyobozi bw'Ingabo z'u Rwanda (RDF) bwatangiye kohereza Batayo y'inyongera y'abasirikare 750 mu butumwa bwa MINUSCA.

    Mu kwezi k'Ukwakira 2019 ni bwo Perezida Kagame aheruka kugirira uruzinduko rw'umunsi umwe muri Santarafurika, we na Perezida Touadéra bakaba barahagarariwe isinywa ry'amasezwerano arimo ajyanye n'ubufatanye mu bya gisirikare, ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro n'ibikomoka kuri Peteroli hamwe n'ajyanye n'ubufatanye mu guteza imbere ishoramari.





    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-wa-centrafriue-yageze-mu-rwanda-mu-ruzinduko-rw-iminsi-4

  • Eddy Kenzo na bagenzi be bakoze impanuka Imana ikinga ukuboko #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Eddy Kenzo uri mu bakomeye cyane mu gihugu cya Uganda yatangaje ko yasimbutse urupfu nyuma y'aho akoze impanuka y'imodoka yakoreye mu muhanda uva i Kampala ugana i Masaka.

    Edrisah Musuuza wubatse izina nka Eddy Kenzo mu muziki wa Uganda,yatangarije ku mbuga nkoranyambaga ze ko imodoka ye yarenze umuhanda iribirindura ubwo bari bageze ahitwa Maya.

    Yagize ati “Twagize impanuka iteye ubwoba.Umuhanda wari utose ndetse unyerera kubera imvura ndetse ubwo twageraga i Maya hari dodane hafi ya sitasiyo yitwa Stabex Petro yatumye imodoka yanjye iyoba inzira.

    Twaguye mu muhanda uri hafi ya Stabex Petro.Ibi byabaye mu gitondo kandi abantu 3 bari mu modoka barokotse nta mvune.Turashima Imana ku bw'Uburinzi.

    Kuri uyu wa Kane tariki 5 Kanama 2021 nibwo Eddy Kenzo yatangaje iby'iyi mpanuka.

    Iyi mpanuka ikimara kuba, abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda bahise bahagera, babwiye itangazamakuru ko yabaye kuri uyu wa Kane tariki 5 Kanama 2021 saa mbili za mu gitondo.

    Iyi mpanuka ikimara kuba, Eddy Kenzo n'abo bari kumwe bahise bajyanwa mu bitaro bya Nakirebe kugira ngo bahabwe ubutabazi bw'ibanze.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/eddy-kenzo-na-bagenzi-be-bakoze-impanuka-imana-ikinga-ukuboko

  • URUGAN’ INKOMERE: Inkuru Ndende y’urukundo #rwanda #RwOT

    Akenshi mu rukundo habamo ibyishimo bidasanzwe kimwe n’uko ibigeragezo iyo byageze mu rukundo ahanini usanga bake aribo babasha kubyihanganira no kubyakira ariko ugasanga abandi bibagora guhagarara ku cyemezo bahisemo cyo kujya mu rukundo.
    Urugana Inkomere ni inkuru mpampo yabayeho, gusa nk’uko bigaragara mu ijambo ribanza ni urukundo rutakunze kurangwa n’inzira itambika kuko akenshi hagiye habonekamo, umunyenga w’urukundo ariko nanone rukanabonekamo inzira y’ahaterera ndetse huzuyemo amahwa atyaye kandi bisaba kuyanyuramo.

    Urugana Inkomere igice cya 1

    Liza kuri ubu ni umugore w’umugabo umwe batarabyarana kuko bakoze ubukwe vuba, ubu akaba atuye i Nyanza ya Kicukiro ho mu Mujyi wa Kigali, akaba akora akazi ko gucuruza muri Super Market (Alimentation). Liza kimwe n’abandi benshi batandukanye, mbere y’uko abana n’umugabo we Kalisa, yabanje kugira amateka y’inzira y’urukondo yanyuranyemo n’umusore bakundanye igihe kitari munsi y’imyaka 5 witwa Nelson. Liza akaba yarakuze ari umwana utamenyereye ibintu by’ikoranabuhanga ndetse n’ibyo gukundana n’abahungu, gusa agakunda gukoresha Facebook ndetse na Instagram. Nubwo Liza yakoreshaga izi mbuga nkoranyambaga ntabwo yari yarigeze ashyiraho ifoto ye n’imwe kuko ngo ntiyakundaga kugaragaza isura ye.

    Liza yaje kujya kuri Facebook yifuza kuganira n’inshuti ze ni uko aza kwisanga yatse ubushuti Nelson (Friend request), maze Nelson aramwemerera, gusa bifata igihe mbere yo gutangira ibiganiro kuko bombi ntibakundaga gukoresha cyane ariko igihe kiza kugera Liza yandikira Nelson nuko batangira ibiganiro.

    Ubwo ibiganiro bya Liza na Nelson kuri facebook bwa mbere byari:
    Liza : hi
    Nelson: Hi

    Hashira icyumweru batongeye kwandikirana

    Nelson: amakuru ki yawe Liza?
    Liza: Ni meza, Amakuru ?
    Nelson: I’m feeling good
    Uranzi se sister ??
    Liza: Wapi ntabwo nakumenye!

    Gusa kuva ubwo nyine ibiganiro bya Nelson na Liza bisa n’ibitangiye gusa ntibyabashije gukurura cyane Nelson doreko nta n’ifoto yari iri account ya Liza ngo nibura abe ariyo imukurura. Nelson akimara kubonako Liza atamuzi yahise acika intege, ariko nyuma asibiye kuri Facebook, aza kurebe abona Liza afite amazina meza cyane yumva unyuzwe nayo mazina. Ibyo rero byabaye impamvu yindi ndamukuru yo gutuma Nelson yifuza kongera kuvugisha Liza. Nelson, yumvaga ko umukobwa ufite amazina meza nk’aya Liza byanze bikunze ari mwiza cyane. Ni uko ibiganiro birongera birasubukurwa nyuma y’iminsi 3.

    Nelson: … Ok! Ubwo ni ugushaka uko twamenyana
    Liza: Yego
    Nelson: None se ko nta foto yawe mbona ?
    Liza: Urayishaka ? ……

    Liza hano yari abonye ihurizo rikomeye kuriwe gusa yagerageje gutanga igisubizo ni uko abasha ku…..

    Ntucikwe igice gikurikira…

    Source : https://imirasire.com/?URUGAN-INKOMERE-IInkuru-Ndende-y-urukundo

  • Perezida Archange Touadéra yageze mu Rwanda, nyuma ya mugenziwe wa Tanzania Prezida Suluhu #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kwakirwa ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, biteganyijwe ko Perezida Touadéra ahita akomereza muri Village Urugwiro, aho yakirwa na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, bakagirana ibiganiro hagati yabo hanyuma bakaza kuganira n’itangazamakuru.

    Biteganyijwe ko Perezida Touadéra asura inzu ndangamurage y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside, iyo nzu ikaba iherereye mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, azanasura kandi Umudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi i Musanze ndetse n’ibindi byiza nyaburanga by’u Rwanda bitandukanye.

    Source : https://imirasire.com/?Perezida-Archange-Touadera-yageze-mu-Rwanda-nyuma-ya-mugenziwe-wa-Tanzania