Blog

  • Menya ibikubiye mu ruzinduko rwa Touadéra mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muri Nzeri 2019 ubwo Perezida Kagame yahuriraga na Perezida Faustin-Archange Touadéra i New York muri Amerika
    Muri Nzeri 2019 ubwo Perezida Kagame yahuriraga na Perezida Faustin-Archange Touadéra i New York muri Amerika

    Biteganyijwe ko nyuma yo kwakirwa ku Kibuga cy’indege cya Kanombe nk’uko bigenda ku bakuru b’ ibihugu, Touadera akomereza muri Village Urugwiro aho abanza kuganira na Perezida Kagame w’u Rwanda mu muhezo, nyuma bakaza kuganira n’abandi bayobozi bazana nawe baturutse muri Santrafurika.

    Nyuma y’aho, abo bakuru b’ibihugu burakurikira isinywa ry’amasezerano atandukanye, hakurikireho kugirana ibiganiro n’itangazamakuru.

    Nyuma y’aho, biteganyijwe ko Perezida Touadera azasura inzu ndangamurage y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside, iyo nzu ikaba iherereye ku ngoro y’inteko ishinga amategeko.

    Tariki 6 Kanama 2021, Perezida Touadera azasura Umudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi watashywe ku mugaragaro tariki 4 Nyakanga 2021, ukaba utuyemo imiryango 144, ishuri ryisumbuye, ikigo mbonezamikurire, ikigo nderabuzima, n’ibindi bikorwa remezo.

    Perezida Touadera azanasura ibyiza nyaburanga bitandunye mu Rwanda, mbere y’uko asubira mu gihugu cye tariki 8 Nyakanga 2021.

    Perezida Touadera araba ari Perezida wa Kabiri usuye u Rwanda muri iki Cyumweru, kuko aje akurikira Perezida Samia Suluhu wa Tanzania wasuye u Rwanda muri ntangiriro z’iki Cyumweru mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri.

    U Rwanda rusanzwe rufite ubufatanye na Santrafurika binyuze mu bikorwa byo kubungabunga amahoro n’ umutekano muri icyo gihugu, ndetse icyo gihugu cyafunguye imiryango ku bikorera kugira ngo barebe amahirwe y’ishoramari ari yo, bityo bashoreyo imari yabo.


  • Perezida Archange Touadéra yageze mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kwakirwa ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, biteganyijwe ko Perezida Touadéra ahita akomereza muri Village Urugwiro, aho yakirwa na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, bakagirana ibiganiro hagati yabo hanyuma bakaza kuganira n’itangazamakuru.

  • Ijambo rya mbere Imanishimwe Emmanuel yavuze akigera mu ikipe ye nshya. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Myugaruro Imanishimwe Emmanuel bita Mangwende yatangaje ko yiteguye guha FAR Rabat ibyo afite byose, nyuma yo kumwerekana nk'umukinnyi wayo mushya.

    Ku munsi w'ejo ni bwo iyi kipe y'Ingabo za Maroc yerekanye Mangwende nk'umukinnyi wayo mushya, nyuma yo kumugura abarirwa muri Frw miliyoni 430 imukuye muri APR FC.

    FAR Rabat ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yahaye Mangwende ikaze, iti: 'Ikaze Imanishimwe Emmanuel, umukinnyi wa kabiri dusinyishije ukina inyuma ibumoso, ku myaka 26 y'amavuko ni Umunyarwanda waturutse muri APR FC.'

    Mu mashusho y'umunota n'amasegonda 52 FAR Rabat yasohoye nyuma yo kwerekana Mangwende, uyu mukinnyi, yumvikana agira ati: 'Nitwa Imanishimwe Emmanuel, ndi umukinnyi wa ASFAR, mfite imyaka 26 kandi nkina inyuma ku ruhande rw'ibumoso.'

    'Ndi hano, nishimiye cyane kuba ndi hano muri ASFAR, nzatanga buri bushobozi n'imbaraga zanjye muri iyi kipe kugira ngo izamuke. Ndashimira buri umwe, ndabifuriza ibyiza muri iki gihugu, muri iyi kipe. Dima- ASFAR.'

    Mangwende yerekanwe nk'umukinnyi wa FAR Rabat nyuma yo gutsinda ikizamini cy'ubuzima.Mbere yaho yari yabanje gutambagizwa mu nzu y'iyi kipe, yerekwa ibikombe byose yegukanye birimo 12 bya Shampiyona ya Maroc, 11 by'Igihugu, kimwe cyo mu cyiciro cya kabiri, bine bya Super coupe ya Maroc, kimwe cya CAF Champions League na kimwe cya CAF Confederation Cup.

    Amakuru avugwa ko Imanishimwe Emmanuel azajya ahembwa n'iriya kipe asaga Frw miliyoni 5.7 buri kwezi.

    Source : https://yegob.rw/ijambo-rya-mbere-imanishimwe-emmanuel-yavuze-akigera-mu-ikipe-ye-nshya/

  • IBYAKOZWE N'INTUMWA EP#30: Byinshi ku masezerano ya Arusha yarangiriye mu mpapuro gusa #rwanda #RwOT

    Ikiganiro IBYAKOZWE N'INTUMWA EP#30 kiragaruka ku masezerano y'Amahoro ya ARUSHA yasinywe taliki 04/08/1993 yo guhagarika intambara, kuvanga ingabo no gusangira ubutegetsi hagati ya FPR Inkotanyi na Leta ya Habyarimana!

    Aya masezerano yasinywe na Col Kanyarengwe Alexis ku ruhande rwa FPR, ba Gen Maj Habyarimana Juvenal wari Perezida w'u Rwanda ariko ntiyamara n'amezi 10 atarashwanyuka! Byagenze gute ngo amasezerano yatangaga ikizere arangire igihugu ari imiborogo? Hari ibivugwa n'ibitavugwa! Tubane muri iki kiganiro.

    IBYAKOZWE N'INTUMWA EP#30: Col KANYARENGWE na Gen Maj HABYARIMANA Juvenal basinya amasezerano ARUSHA:

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/ibyakozwe-n-intumwa-ep-30-byinshi-ku-masezerano-ya-arusha-yarangiriye-mu

  • Musanze: Hari abanyamahanga bakomeje gusura Umudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abasura uwo mudugudu bose bashima ibikorwa by
    Abasura uwo mudugudu bose bashima ibikorwa by’ingabo z’igihugu cy’u Rwanda

    Mu kwezi kumwe uwo mudugudu ufunguwe ku mugaragaro, abashyitsi biganjemo inzego za Gisirikare baturutse mu bihugu binyuranye, bakomeje gushima uburyo uwo mudugudu wahinduriye abaturage ubuzima, biturutse ku bufatanye bw’abaturage n’ingabo z’u Rwanda, dore ko uwo mudugudu wubatswe ku bufatanye bwa Leta n’Ingabo z’igihugu, umutwe ushinzwe inkeragutabara.

    Honorable OCZ Mushinguri Kashiri, Minisitiri w’Ingabo mu gihugu cya Zimbabwe, wari uyoboye itsinda ry’abayobozi mu nzego zinyuranye muri Zimbabwe, ubwo basuraga uwo mudugudu bari kumwe na Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda, Maj Gen Albert Murasira, ku wa Kabiri Tariki 03 Kanama 2021.

    Nyuma yo gutambagizwa uwo mudugudu n’umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Andrew Rucyahana Mpuhwe, bishimiye ubwiza bwawo.

    Abanyamahanga bakomeje gukorera ingendoshuri muri uwo mudugudu, basura ibikorwa binyuranye
    Abanyamahanga bakomeje gukorera ingendoshuri muri uwo mudugudu, basura ibikorwa binyuranye

    Bishimiye ubuzima bwiza bw’abawutuye, nyuma yo gusura ibikorwa binyuranye birimo Ikigo mbonezamikurire, Ishuri ry’incuke n’ibindi, bishimira ibikorwa by’iterambere Ingabo z’u Rwanda zikomeje kugeza ku baturage.

    Minisitiri w’Ingabo muri Zimbabwe ati “Ni ibyo gushima kuba ingabo z’u Rwanda zikomeje kwegereza abaturage iterambere, nabonye ibikorwaremezo binyuranye kandi byubatse neza cyane, birategurira umuturage iterambere rirambye”.

    Ni nyuma y’uko na none, uwo mudugudu wari uherutse gusurwa n’umugaba mukuru w’Ingabo mu gihugu cya Angola, General Egidio Santos, ubwo yari kumwe n’Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, ku itariki 28 Nyakanga 2021.

    Abana bishimira gutaha iwabo mu nzu zigezweho, iyo bavuye kwiga
    Abana bishimira gutaha iwabo mu nzu zigezweho, iyo bavuye kwiga

    Mu bikorwa basuye muri uwo mudugudu, birimo Agakiriro, Ikigo mbonezamikurire cy’abana, Ikigo nderabuzima, amashuri n’amacumbi agezweho yubakiwe abaturage.

    Abo bashyitsi bagarutse ku bufatanye bw’ingabo z’u Rwanda n’abaturage, aho Gen Egidio yagize ati “Ibi bikorwa Ingabo z’u Rwanda zikomeje kugeza ku baturage birerekana urukundo ntagereranywa Ingabo zikunda abaturage, nabonye inyubako nziza, amashuri, amavuriro byerekana uruhare rw’Ingabo z’u Rwanda mu mibereho myiza y’umuturage”.

    Uretse abakuriye ingabo mu bihugu binyuranye, uwo mudugudu kandi ugenda usurwa n’abayobozi banyuranye mu rwego rw’isi aho bagera bakishimira, bavuga ko bahigiye byinshi bizabafasha kuzamura iterambere ry’abaturage mu bihugu byabo.

    Abashyitsi bakomeje gusura umudugudu wa Kinigi
    Abashyitsi bakomeje gusura umudugudu wa Kinigi

    Ni umudugudu ucumbikiye imiryango 144, yari ituye mu kajagari muri ako gace ka Kinigi, ahadakunze korohera umuturage kubaka, dore ko ari agace karangwa n’amakoro.

    Ibyo bikorwa remezo muri uwo mudugudu birimo inzu 144 zigenewe amacumbi y’abaturage, Agakiriro, ikigo nderabuzima, amashuri mu byiciro binyuranye, imihanda, byose byatwaye agera kuri Miliyari 27 z’Amafaranga y’u Rwanda.

    Bashimye urwego ikoranabuhanga rimaze kugeraho mu mashuri yo mu mudugudu wa Kinigi
    Bashimye urwego ikoranabuhanga rimaze kugeraho mu mashuri yo mu mudugudu wa Kinigi
    Urugo mbonezamikurire rukomeje gusurwa
    Urugo mbonezamikurire rukomeje gusurwa


  • Umunyamakuru Jean Luc wa B&B FM Umwezi yahawe inshingano nshya #rwanda #RwOT

    Bikubiye mu itangazo ryasohowe n’ubuyobozi bw’iyi radio B&B FM Umwezi, rivuga ko Jean Luc Imfurayacu wari usanzwe ari Umunyamakuru usanzwe yagizwe umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa by’iyi Radio.

    Iri tangazo kandi rinavuga imyato uyu musore w’Umunyamakuru ko azi byimbitse ubuzima bw’iki gitangazamakuru yahawemo umwanya wo ku rwego rw’ubuyobozi.

    Iri tangazo rivuga kandi ko yakomeje gusigasira indangagaciro za kiriya gitangazamakuru. Riti 'azi kandi intego yacu kandi afite ubunararibonye bwa kinyamwuga bizafasha iki kigo kugera ku cyerekezo n’intego byacyo.'

    Risoza rivuga ko ubuyobozi bw’iki gitangazamakuru buzakomeza kuba hafi uyu munyamakuru wahawe inshingano nshya haba mu kumuha inkunga ubundi bumwifuiza amahirwe masa.

    Jean Luc Imfurayacu wahawe inshingano nshya muri iyi radio imaze umwaka itangiye gutambutsa ibiganiro, yanyuze mu binyamakur binyuranye aho yakoze kuri Radio 10 aho ari na ho yavuye yerecyeza muri B&B FM Umwezi.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Umunyamakuru-Jean-Luc-wa-B-B-FM-Umwezi-yahawe-inshingano-nshya

  • Kamonyi: Babiri bafatiwe mu cyuho bagerageza guha ruswa umupolisi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire, yavuze ko gushaka gutanga iyi ruswa byaturutse ku kuba hari moto abapolisi bari bamaze amezi abiri bafatiye mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Runda basanga irimo amadeni y’amande angana n’ibihumbi 635Frw, nk’uko bitangazwa ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

    Nyiri moto yabonye ayo mafaranga atazayabona, yatangiye gushaka uko atanga ruswa kugira ngo umupolisi wayifashe ayimusubize.

    SP Kanamugire yagize ati “Moto yafatanwe Nsanzipfura kuko yayikoreshaga ubumotari, yafatiwe mu Karere ka Kamonyi. Nsanzipfura yabonye amaze gufatwa abitekerereza Nzanana (umusekirite mu bamotari mu Mujyi wa Kigali), Nzanana yamubwiye ko aziranye n’umupolisi wayifashe, amubwira gushaka Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100 bakabimugiramo ikarekurwa”.

    SP Kanamugire akomeza avuga ko guhera tariki ya 3 Kanama 2021 saa saba z’amanywa, Nzanana yatangiye guhamagara umupolisi wari wafashe moto amubwira ko hari amafaranga ashaka kumuha akabarekurira moto yafashe. Umupolisi yaramwemereye, basezerana aho baza guhurira akayamuha, gusa umupolisi yari yateguye uburyo baza gufatirwa mu cyuho bazanye ayo mafaranga.

    Ati “Umupolisi yakomeje kuvugana na Nzanana bumvikana aho amusanga mu Karere ka Kamonyi. Habanje kuza Nsanzipfura azanye ruswa ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50 kuko ngo yari yabwiye Nzanana ko atabona ibihumbi 100 kuko na we yari yamuhaye ibihumbi 30 kugira ngo amuteretere umupolisi”.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yavuze ko Nsanzipfura yafatiwe mu cyuho arimo gutanga iyo ruswa, yafashwe saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri uwo munsi. Amaze gufatwa hahise haza na Gakara nawe ahita afatwa.

    SP Kanamugire yibukije abantu bagifite imyumvire yo kumva ko bazajya baha ruswa abapolisi, ko ruswa ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi Polisi y’u Rwanda ikaba iri mu nzego zishinzwe kurwanya ruswa, yabibukije ko uzajya agerageza guha ruswa umupolisi azajya ahita amwifatira ako kanya.

    Abafashwe baremera icyaha bakanagisabira imbabazi, bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Runda kugira ngo bakorerwe idosiye.

    Itegeko n°54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa Ingingo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

    Ibihano bivugwa mu gika cya 2 cy’iyi ngingo ni na byo bihabwa umuntu wese utanga cyangwa usezeranya gutanga, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu kugira ngo hatangwe cyangwa hadatangwa serivisi.

    Iyo ibikorwa bivugwa mu gika cya mbere n’icya 3 by’iyi ngingo byakozwe kugira ngo hakorwe ikinyuranyije n’amategeko, igihano kiba igifungo kirenze imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse, yakiriye cyangwa yatanze.

  • Mangwende yahawe ikaze muri ASFAR yo muri Maroc avuga imigabo n’imigambi bye #rwanda #RwOT

    Uyu wahoze akinira APR FC imaze imyaka ibiri itwara ibikombe bya Shampiyona idatsinzwe umukino n’umwe, yerecyeje muri Maroc muri iki cyumweru aho yari agiye mu ikipe ya ASFAR ifite ibigwi muri Maroc.

    Nyuma y’iminsi micye yerecyeje muri Maroc, uyu mukinnyi wari mu bakomeye muri APR FC, yahawe ikaze muri iriya kipe yo muri Maroc ubundi avuga icyo agiye kuyifasha.

    Mu mashusho yatambutse ku mbuga nkoranyambaga z’iriya kipe, agaragaza Mangwende yakirwa n’abana babiri bakamuhereza indabyo ubundi agatambagizwa mu cyumba kibitsemo ibikombe by’iriya kipe na we akagenda abisuzuma areba n’igihe igihe babyakiriye.

    Aya mashusho asozwa n’ubutumwa bwa Imanishimwe Emmanuel aho agaruka ku myaka ye ndetse n’umwanya akinaho ubundi akavuga ko yishimiye kuba umukinnyi wa ASFAR.

    Ati 'Nzatanga buri bushobozi n’imbaraga zanjye muri iyi kipe kugira ngo izamuke. Ndashimira buri wese, ndabifuriza ibyiza muri iki gihugu, muri iyi kipe.'

    Mangwende w’imyaka 26 y’amavuko, bivugwa ko yaguzwe ibihumbi 130 USD ubwo ni ukuvuga Miliyoni 130 Frw, we ubwe akaba yarahawe ibihumbi 300 USD bingana na miliyoni 300 Frw masezerano y’imyaka itatu ubundi akajya ahembwa 5,700 USD angana namiliyoni 5,7 Frw buri kwezi.

    UBWO YAHAGURUKAGA MU RWANDA

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Mangwende-yahawe-ikaze-muri-ASFAR-yo-muri-Maroc-avuga-imigabo-n-imigambi-bye

  • Rihanna yabaye umugore wa mbere muri Muzika ukize ku Isi #rwanda #RwOT

    Rihanna ubu arabarirwa umutungo wa miliyari irenga y'amadorari, akaba n'umugore ukize kurusha abandi muri muzika ku isi, nk'uko bitangazwa na Forbes. Iki cyamamare muri pop kibarirwa agaciro ka miliyari $1.7, mu gihe kompanyi ye ikora ibikoresho byo kunogereza uburanga bw'abagore Fenty Beauty ibarirwa agaciro ka miliyari $1.4

    Ibisigaye ku mutungo we biva ahanini kuri kompanyi ye Savage x Fenty, ikora utwambaro tw'imbere tw'abagore ibarirwa agaciro ka miliyoni $270. Undi mutungo usigaye ni uwo avana muri muzika no gukina filimi.

    Rihanna nkuko BBC ibitangaza, ubu ni uwa kabiri inyuma ya Oprah Winfrey nk'umugore ukize cyane mu bijyanye n'imyidagaduro.

    Rihanna, amazina ye nyakuri ni Robyn Fenty — yafunguye Fenty Beauty mu 2017 afatanyije na kompanyi y'imirimbo ihenze LVMH. Icyo gihe, yavuze ko intego y'ibikorwa bye ari ukuneza 'buri mugore wese uko ateye' atangirana amoko 40 y'ibyo gusiga uburanga, ibintu icyo gihe bitari byitezwe.

    Kubera uko ibicuruzwa bye byakunzwe byaganishije ku cyo bise 'Fenty Effect' aho kompanyi zindi zikora nk'ibyo byabaye ngombwa ko zagura ibicuruzwa zakoraga byo kunoza uburanga.

    Fenty Beauty yinjije arenga miliyoni $550 mu mwaka wayo wa mbere, nk'uko bivugwa na LVMH. Gusa business zose za Rihanna ntabwo zamuhiriye.

    Rihanna n'umukunzi we A$AP Rocky baherutse kuboneka bari gufata amashusho y'indirimbo yabo.

    Mu ntangiriro z'uyu maka, uyu mukobwa w'imyaka 33 yumvikanye na LVMH bafunga ishami rya Fenty rikora imyenda nyuma y'imyaka itageze kuri ibiri rikora.

    Rihanna ukomoka ku kirwa cya Barbados yagurishije kopi zirenga miliyoni 250 za muzika ye, ariko kuva mu 2016 ntarasohora album y'indirimbo. Gusa aherutse kuboneka ari gufata amashusho y'indirimbo yakoranye n'umusore w'inshuti ye,'Umuraperi' A$AP Rocky.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/rihanna-yabaye-umugore-wa-mbere-muri-muzika-ukize-ku-isi/

  • Ruhango : Abagore 2 bakora uburaya bagundaguranye bapfa umugabo bombi batasezeranye #rwanda #RwOT

    Iyi nkundura y’abagore, yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Kanama 2021 ndetse umwe muri bo yageze aho afata icyemezo cyo kujya kugura urwembe ubundi arukatisha mugenzi we.

    Mukanyandwi Rosine wakatishijwe urwembe avuga ko uyu mugabo yaje kumusura ubundi baza kumva umugore witwa Irene abinjiranye mu nzu kugera aho yaje gukatagura n’inzembe uyu witwa Mukanyandwi amusanze mu nzu ye.

    Ati 'Narenganye kuko umuntu yansanze mu nzu iwanjye, mfite ubwoba ko yanyanduje ubwandu kuko abufite.'

    Mukanyandwi avuga ko uwo mugabo yari yaje kumusura ngo baganira ku bijyanye n’umubano kuko uwo mugabo yari yarabimusabye undi amubwira ko bazafata umwanya bakabitekerezaho, ngo yari yaje gufata umwanzuro.

    Abaturanyi ba Mukanyandwi bavuga ko uriya mugore wakatishije mugenzi we inzembe yavuye mu wundi Mudugudu akaza kurwana muri Gataka, ngo bombi ariko basanzwe bakora umwuga wo kwicuruza uzwi nk’uburaya.

    Uyu ati 'Bose ni indaya kandi buri muntu yemerewe gucuruza ibye kandi umugabo yemerewe kugura aho yumva ibiryoshye biri.'

    Umwe mu bacyecuru bari ahabereye iki gikorwa yavuze ko bibabaje n’ubwo abo bombi bicuruza ariko Mukanyandwi yakorewe ihohoterwa agakatishwa n’inzembe ku buryo hari n’ubwoba ko yaba yamuteye indwara.

    Ati 'Niba umugore yaje agasanga umugabo ari aha ngaha kandi batarasezeranye nta n’umwana bafitanye nta mpamvu yo gukora ibi, umugabo ubwe ngo yarivugiye ngo uriya mugore nta kigenda mu buriri, dufite n’ubwoba ko ziriya nzembe zamutera na SIDA kuko uriya asanzwe ayivugwaho.'

    Abaturage bo mu Mudugudu wa Gataka bavuga ko uriya mugore witwa Irene agomba guhanwa kuko yateye Umudugudu wabo akarenga agakata n’inzembe Mukanyandwi.

    Bati 'Icyo tureba ni ukugira ngo umuntu aterwe mu rugo rwe asangwe mu nzu bamukomeretse n’inzembe, turasaba ko arenganurwa kuko iri ari ihohoterwa yakorewe kuko kugeza ubu yabuze uko ajya kwivuza kuko nta bushobozi afite.'

    Amakuru avuga ko bariya bombi baje kugezwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ruhango nyuma bombi bakarekurwa bagasaba ko Mukanyandwi yajya kwivuza ariko abaturage bakavuga ko ibyo Polisi yakoze atari byo ko uriya Irene wakatishije mugenzi we inzembe yari akwiriye guhanwa n’amategeko.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango, Nemeyimana Jean Bosco, avuga ko iby’iriya nkuru y’umugore wakatishije mugenzi we izembe yayimenye abibajijwe na BTN TV.

    Yagize ati 'Ngiye kubikurikirana menye amakuru yabyo, BTN ubwayo ni yo yampaye inkuru, ubundi abaturage iyo bagize ibyo bapfa baregera ubuyobozi ariko nta kirego cyabo kugeza uyu munsi mfite.'

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Ruhango-Abagore-2-bakora-uburaya-bagundaguranye-bapfa-umugabo-bombi-batasezeranye