Blog

  • Agahuru k'imbwa karagurumanye! Leta y'u Burundi igiye gushyikiriza u Rwanda inyeshyamba 20 zo mu mutwe w'iterabwoba FLN, wa Paul Rusesabagina. #rwanda #RwOT

    Amakuru dukesha urubuga 'Burundi Daily', muri rusange ruzwiho gutanga amakuru yizewe, aravuga ko Leta y'u Burundi igiye gushyikiriza u Rwanda inyeshyamba zibarirwa muri 20 zo muri wa mutwe w'iterabwoba wa FLN.

    Ibi bije bikurikira igikorwa nk'iki Leta y'u Rwanda yakoze mu mpera z'icyumweru gishize, cyo gushyikiriza u Burundi abarwanyi 19 bo mu mutwe wa RED-Tabara, urwanya Leta y' Uburundi, bakaba barafatiwe ku butaka bw'u Rwanda muri Nzeri umwaka ushize wa 2020.

    Burundi Daily iravuga ko inyeshyamba za FLN zigiye koherezwa mu Rwanda zafatiwe mu ishyamba rya Kibira mu byumweru bike bishize, ubwo ziteguraga kugaba ibitero mu Rwanda. Amapeti y'abazoherezwa mu Rwanda ntarashyirwa ahagaragara, kimwe n'umubare ndetse n'ubwoko bw'intwaro bafatanywe.

    Uyu mutwe wa FLN uyobowe n'uwiyise 'Gen JEVA', utaratamba hagati y'amashyamba y'u Burundi n'ayo muri Kivu y'Amajyepfo muri Kongo. Wahoze ukuriwe na Paul Rusesabagina, mbere y'uko gashyiga imushyigura akizanira ubutabera bw'u Rwanda muri Kanama umwaka ushize.

    Yagiye yigamba kenshi ibitero byagabwe mu turere twa Nyaruguru na Nyamagabe mu mwaka wa 2018 na 2019, byanaguyemo abaturage b'inzirakarengane abandi barakomereka, ibyabo birasahurwa ibindi birangizwa. Ibi byaha ni nabyo Paul 'Rusisibiranya' akurikiranyweho, kimwe n'abandi bagaragu be babana muri gereza.

    Imitwe y'iterabwoba ishaka guhungabanya umutekano w'u Rwanda igizwe ahanini n'inzererezi zishoye cyangwa zishorwa mu ntambara zidashoboye kurwana, kuko uretse n'ubumenyi mu bya gisirika, nta n'impamvu bafite yo kurwana.

    Ibi byagiye bibaviramo kwicwa nk'udushwiriri, abandi amagana bagafatwa mpiri, bigaragaza ko mu by'ukuri ari impehe zitazi iyo ziva n'iyo zijya. Si FLN gusa kandi, kuko na P5/RNC ya Kayumba Nyamwasa ndetse na FDLR imaze imyaka mu mashyamba ya Kongo bisigaye ku izina gusa.

    Abo bacakara bo muri FLN ye baje kurushya iminsi mu Rwanda, kimwe na shebuja Rusesabagina, Nsabimana Callixte 'Sankara' na Herman Nsengimana , n' ibindi byihebe biri mu maboko y'ubutabera mu Rwanda.

    Aba bo urubanza rwabo ruzasomwa tariki 20 z'uku kwezi, abaturage bakaba basaba ko bazahabwa igihano ntangarugero, kizatuma n'abandi bishora mu bikorwa byo kuvutsa Igihugu umudendezo babihurwa.

    Amakuru avuga ko hakiri amagana y'inyeshyamba za FLN zikibundabuda mu ishyamba rya mu Kibira, ariko abasesenguzi bagahamya ko iki gikorwa cy'uBurundi gishobora gukurikirwa n'ibindi byinshi, bigamije guhashya burundu aka gatsiko k'abagizi ba nabi.

    Iki gikorwa kandi cyo guhererekanya abanyabyaha hagati y'uRwanda n'u Burundi kiratanga icyizere ko umubano w'ibihugu byombi uri mu nzira nziza yo kuzahurwa, ndetse n'ubushake bw'ibihugu byombi byo kubumbatira umutekano mu karere.

    The post Agahuru k'imbwa karagurumanye! Leta y'u Burundi igiye gushyikiriza u Rwanda inyeshyamba 20 zo mu mutwe w'iterabwoba FLN, wa Paul Rusesabagina. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/agahuru-kimbwa-karagurumanye-leta-yu-burundi-igiye-gushyikiriza-u-rwanda-inyeshyamba-20-zo-mu-mutwe-witerabwoba-fln-wa-paul-rusesabagina/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=agahuru-kimbwa-karagurumanye-leta-yu-burundi-igiye-gushyikiriza-u-rwanda-inyeshyamba-20-zo-mu-mutwe-witerabwoba-fln-wa-paul-rusesabagina

  • Diaspora Nyarwanda mu nzira yo kugira uruhare mu ngengo y'imari y'Igihugu #rwanda #RwOT

    Abashakashatsi mu rwego rw'imari n'impuguke mu by'ubukungu basanga ibihugu bya Afurika bikwiye gushyiraho uburyo bunoze bwo korohereza abenegihugu baba hanze kugira uruhare mu iterambere ry'ubukungu bw'ibihugu byabo.

    Bifatwa n'abashakashatsi mu by'imari  nk'ibisanzwe ko amafaranga yinjira mu gihugu  aturutse  ku benegihugu baba hanze agira uruhare mu iterambere ry'ubukungu, ariko byagera mu bihugu byo munsi y'ubutayu bwa Sahara bikaba umwihariko.

    Umushakashatsi mu by'imari akaba n'umukozi w'urwego rw'igihugu rw'iterambere RDB mu ishami ryo kubaka ubushobozi, Dr Edward Kadozi , arabisobanura.

     Aragira ati 'Twasanze umusanzu wabo ungana na 0.26% by'umusaruro mbumbe w'ubukungu bw'ibihugu buri munsi y'ubukungu bwa Afurika. '

    Mu kiganiro umunyabanga wa leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco Bamporiki Edouard, yagiranye n'abanyarwanda baba mu mahanga tariki 03 Kanama 2021, yashingiye ku birango by'umuco abibutsa ko ari inshingano zituruka ku murage w'abakurambere kugira uruhare mu iterambere ry'igihugu cyabo.

    Bwana Bamporiki ushinzwe umuco yabwiye abanyarwanda baba mu mahanga igitekerezo kiri kunononsorwa cy'uburyo bushya bazajya bagiramo uruhare mu gushyigikira ubukungu bw'igihugu cyabo.

    Yagize ati 'Ubu turi gutecyereza kuzakora porogaramu y'ikoranabuhanga, aho mu kwezi kwa Kanama ko mu myaka ibiri cyangwa itatu iri imbere uzaba wicaye mu Buholandi, ugafata Telefone ukavuga uti ariko u Rwanda rwampaye umwero ngiye kuruganuza.'

     Bwana Bamporiki  yakomeje agira ati 'Tukavuga ngo niba ari ku wa Gatanu w'icyumweru cya mbere cy'ukwezi kwa Kanama kuva Saa Moya  kugera Saa Sita z'ijoro, umuntu ashobora gukura amafara cyangwa amadorali kuri Konti ye akayashyira mu ngengo y'imari y'igihugu nta wundi biciyeho. Abanyarwanda mu masaha nk'atanu bakaba bagira uruhare mu kuba bakubaka  stade runaka, umuhanda runaka.'

    Abashakashatsi mu rwego rw'imari bagaragaza ko amafaranga ava hanze  mu mifuka y'abenegihugu akajya mu bihugu byabo by'inkomoko agira uruhare mu bukungu bw'ibyo bihugu, mu buryo bwagutse harimo no kurinda ifaranga ry'igihugu guta agaciro kandi na rubanda rugufi rubona kuri ayo mafaranga rukabyungukiramo.

    'Buriya ariya mafaranga  adufasha kurinda ifaranga ryacu guta agaciro. Icyo ni ikintu gikomeye cyane kuko iyo agaciro k'ifaranga  gahungabanye  ubukungu bwose burahungabana. Urugo rubona amafaranga avuye hanze mu banyamahanga  ayakoresha kurusha mugenzi we wundi  baturanye utabona ayo mafaranga' Dr Edward Kadozi umushakashatsi mu by'imari niwe ukomeza.

    Nk'uko bigaragazwa n'abashakashatsi, mu myaka 30 ishize amafaranga abanyarwanda baba mu mahanga bohereza mu Rwanda yariyongereye bituma n'uruhare agira mu bukungu bw'igihugu rwiyongera.

     Umushakashatsi Dr Edward Kadozi arabisobanura ashingiye ku ruhare rwayo mafaranga  mu musaruro mbumbe w'imbere mu gihugu.

    Dr Kadozi ati 'Mu 1980 twari  dufite miliyoni 3 z'amadorali yavaga muri Diaspora. Uyu munsi  turebye ku mibare y'umwaka ushize itangwa na Banki y'Isi, twari dufite miliyoni  241 z'amadorali'

    Abashakashatsi n'impuguke mu bukungu bahuriza kukuba ibihugu by'afurika bikwiye gushyiraho uburyo bunoze bwatuma abenegihugu baba hanze barushaho kugira uruhare ruziguye mu iterambere ry'ubukungu bw'ibihugu by'inkomoko.

    Straton Habyarimana impuguke mu bukungu na Dr Edward Kadozi umushakashatsi mu by'imari barasobanura uko byakorwa.

    Impuguke mu by'ubukungu Habyarimana aragira ati 'Iyo hashyizweho uwo murongo wo kuvuga ngo dushyizeho  gahunda inoze, ushaka wese kugira uruhare  dore ahantu ushobora kohereza amafaranga azajya ahagera. Ariko  ukanagaraza uburyo ki uzajya uyacunga, bakazagira ijambo mu kugenzura ibyo ayo mafaranga yakoreshejwe.'

    Dr Kadozi ni umushakashatsi mu by'imari ati 'Ariko ni ibyifuzo by'abadiaspora, usanga rimwe bavuga bati mudushyirireho gahunda zimwe na zimwe zidufasha, tubone amakuru  tuze dushore imari, kuko bose siko baba bafite amakuru.'

    Nabajije abanyarwanda baba hanze uko bakwakira igitekerezo gishya cyo kubereka uko bagira uruhare rw'ako kanya mu gushyigikira ingengo y'imari y'igihugu cyabo, maze Bernard NTEZIMANA uba mu Bushinwa na Niyigena Salim uba muri Turikiya basubiza ko ari igitekerezo cyiza kuko basanzwe babitozwa.

    Bernard Ntezimana uba mu Bushinwa ati 'Igitekerezo cy'uko Diaspora yajya igira uruhare mu gushyigikira (Remittance Contributions) ingengo y'imari y'u Rwanda ni igitekerezo kiza kandi nkuko twabitojwe aho tuba tujya hose, tuba dushaka amaboko y'Igihugu.'

    Salim Niyigena uba muri Turikiya nawe yagize ati 'Njye numva ari igitekerezo cyiza kuko twese turi Abanyarwanda, ni inshingano zacu  twese nk'Abanyarwanda  kugira uruhare mu iterambere ry'igihugu cyacu.'

     Imibare y'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe Abimukira iheruka igaragaza ko abanyarwanda baba hanze mu buryo buzwi ni ukuvuga abafite ibyangombwa barenga ibihumbi 513.

    Tito DUSABIREMA

    The post Diaspora Nyarwanda mu nzira yo kugira uruhare mu ngengo y'imari y'Igihugu appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/08/05/diaspora-nyarwanda-mu-nzira-yo-kugira-uruhare-mu-ngengo-yimari-yigihugu/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=diaspora-nyarwanda-mu-nzira-yo-kugira-uruhare-mu-ngengo-yimari-yigihugu

  • Nyaruguru: Padiri Jean Claude Buhanga yitabye Imana azize impanuka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iyo mpanuka yabereye ahitwa i Ndago mu Karere ka Nyaruguru, hafi y’isoko, aho abakunze kugenda muri ako karere bazi ku izina rya ‘Community Center’.

    Padiri Buhanga yaturukaga i Cyahinda yerekeza i Kibeho, kandi mu modoka yari kumwe na Faratiri Thacien Niyonsaba.

    Imodoka barimo yagonganye n’ikamyo y’Abashinwa barimo gushyira kaburimbo mu muhanda Huye-Nyaruguru, yari yikoreye umucanga, ni uko Padiri Buhanga ahita yitaba Imana, ariko Faratiri Niyonsaba we yari agihumeka, maze ajyanwa ku bitaro bya CHUB i Huye.

  • Abaguzi barasaba leta ko yashyiraho ibihano ku Bacuruzi bakizamura ibiciro bya Cotex #rwanda #RwOT

    Abaguzi barasaba Leta ko yakurikirana abazamura ibiciro by'impapuro z'isuku zikoreshwa n' abagore n'abakobwa zizwi nka 'Cotex' kuko bahendwa n'ibi bikoresho, ababizamura bagahanwa.

    Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro (RRA)giherutse kuburira abacuruzi, kibasaba guhagarika kwishyuza imisoro ku bikoresho by'isuku by'abagore n'abakobwa bizwi nka 'Cotex' n'ibindi, bituma igiciro cyabyo gitumbagira.

    Abagore n'Abakobwa bakomeje kwinubira igiciro gihanitse cy'ibi bikoresho muri ibi bihe by'icyorezo cya Covid-19.

    Kuva muri 2019 leta y'u Rwanda yatangaje ko umusoro kuri ibi bikoresho uvuyeho, ariko ku isoko nta cyahindutse.

    Mu itangazo Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro (RRA) giheruste gushyira ahagaragara, yongeye kwihaniza abacuruzi bari kuba intandaro y'itumbagira ry'ibiciro binyuze mu kwishyuza imisoro kandi ibi bikoresho byarasonewe mu rwego rwo kwirinda ko byahenda.

    Bamwe mu baguzi baganiriye n'itangazamakuru rya Flash baravuga ko ibikoresho byifashishwa n'abagore n'abakobwa bari mu mihango bigihenze.

    Aba bavuga ko nka Cotex ahenshi utayibona ku mafaranga ari munsi ya 800.

    Uwingabire Yvonne yagize ati 'Kuba leta yarakuyeho imisoro abacuruzi bakaduhenda ni akarengane rwose. Ubu ujya ku isoko ugasanga Cotex iragura amafaranga 800Rwf wasubirayo usagasanga ni 1000Rwf.  Bagakwiye gushyiraho ibiciro bihoraho ababizamura bagafatirwa ibihano.''

     Mukaneza Esperance nawe yagize ati 'Ibiciro nibadufashe babigabanye kuko imisoro ya cotex yakuweho. Ahenshi abacuruzi bagurisha uko bishakiye, ibiciro bigakomeza bigahindagurika.''

    Abacururiza mu mujyi wa Kigali babwiye itangazamakuru rya Flash ko umusoro w'ibi bikoresho utakuweho kuko barangura ku biciro biri hejuru nabo bakabizamura, aho usanga barangura cotex ku mafaranga 800 bakayigurisha igihumbi.

     'Nkatwe abacuruzi, iyo tugiye kurangura usanga baduhera ku biciro bishakiye natwe twagurisha tukabizamura kuko tuba twabiranguye biduhenze. Njye mbona igikwiye gukorwa ari uko Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro n'abafite inganda na Minisiteri y'ubucuruzi n'inganda, bajya inama bakajya bashyiraho ibiciro bidahinduka. Ibyo natwe byazadufasha mu kudahenda abakiriya.'' Manishimwe Winnie ni umucuruzi mu mujyi wa Kigali

    Umuyobozi ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa mu ruganda SUPA rukora ibikoresho by'isuku, Jean Bisumbukuboko, avuga ko ibikoresho by'isuku bya cotex  byamanutse bitewe n'uko RRA yakuyeho umusoro wabyo, aho ibiciro byo ku ruganda byavuye ku bihumbi 35 bikagera ku bihumbi 30.

    Bisumbukuboko ati 'Natwe icyo kibazo twarakirebye, tugerageza kugishungura ariko dusanga ntibyumvikana. Abo ni barusahurira mu nduru nziko ibiciro byacu bitigeze bihenda na n'ubu ntituzi impamvu bakomeje kubihenda, ariko kugira ngo icyo kibazo gikemuke twakoranye inama  na Minicom hamwe na MIGEPROF twumvikana ko abantu bareka guhenda abaturage. Kuko leta yigomwe umusoro, natwe aho twari tugeze ibiciro turabimanura tubikura ku bihumbi 35 twari tugezeho tubishyira ku bihumbi 30.'

    Bisumbukuboko yagaragaje ko abazafatwa bacuruza cotex ku biciro bihabanye n'ibyashyizweho bazajya bakurwa ku rutonde rw'abakiriya b'uruganda rwa SUPA.

    Yagize ati 'Abo bazajya bafata babirenzeho bajye babahana, abo bazajya bafata ari abantu bacu bajye babazana tubakure mu mubare w'abakiriya bacu, kuko baba bakora ibihabanye nibyo twifuza.'

     Ibi bikoresho by'isuku bikoreshwa n'abagore n'abakobwa bigurwa ku mapaki, agapaki kamwe karimo udukoresho 10 kagura amafaranga hagati y'amafaranga 800 n'1,000.

    Icyakora ku ruganda bavuga ko Cotex ya macye ari amafaranga y'u Rwanda 300, nyamara ku isoko iya macye ntijya munsi y'amafaranga 500.

    AGAHOZO Amiella

    The post Abaguzi barasaba leta ko yashyiraho ibihano ku Bacuruzi bakizamura ibiciro bya Cotex appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/08/05/abaguzi-barasaba-leta-ko-yashyiraho-ibihano-byabacuruzi-bakizamura-ibiciro-bya-cotex/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abaguzi-barasaba-leta-ko-yashyiraho-ibihano-byabacuruzi-bakizamura-ibiciro-bya-cotex

  • Kamonyi: Abantu 13 barimo abayobozi mu Mudugudu bishe amabwiriza ya Covid-19 barekuwe ku bw'imbabazi #rwanda #RwOT

    Uko ari 13, bose bafashwe ku cyumweru ahagana ku i saa kumi z'igicamunsi. Icumi muri bo ni abo mu Murenge wa Nyamiyaga, mu gihe 3 ari abo mu Murenge wa Musambira. Barekuwe nyuma y'iminsi itanu bafunze, bahabwa inama n'impanuro batahana, nabo biyemeza ko bagiye guca ukubiri no kwica amabwiriza ya Covid-19 kandi ari bo gakabaye urugero rwiza ku bandi.

    Muri aba 10 bafatiwe mu Murenge wa Nyamiyaga, bari mu kabari hamwe n'Umukuru w'Umudugudu witwa Ndayisenga Jean Claude hamwe n'ushinzwe umutekano mu Mudugudu ariwe Nzabahimana Alexis. Bose ni abo mu Kagari ka Kabashumba, Umudugudu wa Ruyumba. Abandi 3 bo bafatiwe Musambira.

    Vice Mayor Uwamahoro aganiziza aba bafatiwe mu kwica amabwiriza ya Covid-19.

    Kuva ku cyumweru ahagana ku I saa kumi ubwo bafatwaga, barekuwe kuri uyu wa Kane bamaze guhabwa inama n'impanuro n'Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza y'Abaturage. Baganirijwe kandi n'ubuyobozi bwa Polisi muri aka karere nabwo bwabasabye kwitwararika bakirinda kwica amabwiriza ya Covid-19.

    Yaba Uwamahoro Prisca, Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'Abaturage, yaba Uhagarariye Polisi mu Karere, bose mu butumwa bwabo kuri aba bantu barekuwe nyuma yo kubabarirwa, amande agasimbuzwa imbabazi, babasabye kwirinda gukerensa amabwiriza yo kwirinda Covid-19 kuko iyo batayubahirije bibagiraho ingaruka, byaba kuri bo ubwabo no mu miryango yabo ndetse n'Igihugu muri rusange.

    Mu ngaruka bahura nazo, uvanyeho icyorezo ubwacyo kitabasha ku bababarira, bibukijwe ko hari ibihano mu rwego rw'amategeko ku bishe cyangwa se barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19. By'umwihariko abayobozi basabwe kuba bandebereho bakirinda gukora ibikorwa bibi nko kurenga ku mabwiriza nkana; kuko iyo batanze urugero rubi bigira ingaruka mu gukurikirana ishyirwamubikorwa ry'ingamba zo gukumira iki cyorezo. Basabwe gukomeza kwitwararika haba aho batuye n'aho bagenda.

    Nyuma yo kurekurwa no kuganirizwa mu nama n'impanuro, aho bibukijwe ububi n'ubukana bw'icyorezo cya Covid-19,  aba bose basabye imbabazi bavuga ko batazongera, ko kandi bagiye kwitwararika bakabera abandi urugero rwiza mu gukumira no kwirinda icyorezo cya Covid-19.

    Mu gihe icyorezo cya Covid-19 gikomeje gucana maremare ndetse bimwe mu bice by'Igihugu bikaba biri muri Gahunda ya Guma mu rugo, Akarere ka Kamonyi nako ni kamwe mu twagiye tigaragaramo ubwandu buri hejuru kugera n'aho kari mu turere Umunani duherutse gushyirwa muri Guma mu rugo nubwo ubu kakuwemo. Kwirinda iki cyorezo bijyana no Guhana intera hagati y'umuntu n'undi, Gukaraba intoki n'amazi meza ndetse n'isabune hamwe no kwambara agapfukamunwa n'amazuru kandi neza.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/kamonyi-abantu-13-barimo-abayobozi-mu-mudugudu-bishe-amabwiriza-ya-covid-19-barekuwe-ku-bwimbabazi/

  • Kigali: Abasaga 800 bari barataye ishuri barigarutsemo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    N
    N’ubwo guta ishuri buri mwaka bibaho ariko uyu wo ufite umwihariko kubera Covid-19

    Bikunze kubaho ko buri mwaka hari umubare runaka w’abana bata ishuri ariko ngo uyu mwaka wa Covid-19 byariyongereye cyane bitewe n’uko amashuri yagiye ahagarara mu bihe bidasanzwe, bituma hari abo byaviriyemo gutwara inda abandi bajya muri gahunda zitandukanye zirimo gukoreshwa imirimo.

    Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko iyo mibare ikubiyemo abigaga mu mashuri abanza ndetse n’ayisumbuye, gusa ngo kugeza magingo aya abanyeshuri 872 bamaze kugarurwa mu ishuri, bariga nk’abandi.

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza n’imiyoborere myiza mu Mujyi wa Kigali, Jean Paul Munyandamutsa, avuga ko iyo abana bari aho batiga hari ibintu byinshi bishobora kuba bya bararura, gusa ngo buri gihe ubuyobozi buba bufite inshingano zo kureba icyabibateye byaba bishoboka bakagarurwa.

    Ati “Nk’ugiye kubyara biba bigoye ko wamugarura mu ishuri, ariko akazi cyangwa uwabaye inzererezi ukora ibishoboka byose ukamwereka yuko akwiye kugaruka mu ishuri. Ni muri urwo rwego tubara abagera kuri 872 twagaruye mu ishuri, tukaba dufite abo tutarashobora kugarura mu ishuri ariko bagwiriyemo ba bana batewe inda tuzagarura bamaze kubyara bagera kuri 430”.

    Munyandamutsa akomeza avuga ko bafite ingamba zitandukanye kugira ngo n’abataragarurwa bazasubizwe mu ishuri, kuko hari ababa bafite ibibazo birenze ubushobozi bw’imiryango ndetse n’imidugudu babarizwamo.

    Ati “Hari n’igihe usanga bafite ingorane zirenze ibyakemurwa n’umudugudu, hari inzira babitangiramo raporo, bigafasha ko ubuyobozi bwisumbuye bukurikirana. Hari abandi baba baragiye mu buzererezi turabafata tukabanza kubajyana aho bagororerwa, umuco baba barataye bakaba abantu bandagaye, hari ingeso ubanza kurandura akongera akaba umwana ukamushakira uko asubira mu muryango yamara gusubirayo ukamujyana mu ishuri, haba haribyo akeneye kubona akabishakirwa akabihabwa”.

    Mu rwego rwo guhangana n’icyo kibazo ngo ubuyobozi buhora bufite inzira zirimo ubukangurambaga nk’uko Munyandamutsa abisobanura.

    Ati “Duhora rero dufite izira z’ubukangurambaga, duhora dufite inzira zo gukoresha amategeko, n’inzira zo kwigisha byose bigenda byunganirana. Tukagira inzego zibikora zirimo abakorerabushake, zirimo n’abakozi ba Leta, rimwe na rimwe hari n’imiryango itari iya Leta ijya ibigiramo uruhare kuko hari abo usanga barabigize igikorwa cyabo cya buri gihe, bituma bagira inzobere basobanukiwe ubuzima bwo mu mutwe bakatwunganira”.

    Zimwe mu mpamvu zituma abana bata ishuri harimo amakimbirane yo mu miryango atuma abana barambirwa kuba iwabo bikabaviramo kuba inzererezi kuko nta handi baba bafite bajya.


  • Ikipe ya FAR Rabat yo muri Maroc yatangaje ko yasinyishije Imanishimwe Emmanuel uzwi nka Mangwende #rwanda #RwOT

    AS FAR, ikipe y'umupira w'amaguru yo mu cyiciro cya mbere muri Maroc yahamije ko yasinyishije myugariro w'umunyarwanda, Imanishimwe Emmanuel Mangwende, amasezerano y'imyaka 3.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 05 Kanama 2021, ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter, AS FAR yahamije ko yamaze kwakira umunyarwanda w'imyaka 26 y'amavuko ukina ku ruhande rw'ibumoso yugarira.

    Imanishimwe Emmanuel yari amaze imyaka ine (4) akinira, APR FC nayo yagezemo avuye muri Rayon Sports yakiniye imyaka ibiri kuva 2015 kugeza 2017

    AS FAR ikaba yasinyishije uyu mugabo amasezerano y'imyaka itatu (3) akinira iyi kipe yo mu murwa mukuru w'ubwami bwa Maroc

    AS FAR ni ikipe y'igisirikare cy'ubwami bwa Maroc, yashinzwe mu 1958, umwaka w'imikino uheruka yabaye iya 3, iyi kipe ibitse ibikombe 12 bya shampiyona, 11 by'igihugu, CAF Champions League y'1985, Confederation Cup ya 2005 n'ibindi

    The post Ikipe ya FAR Rabat yo muri Maroc yatangaje ko yasinyishije Imanishimwe Emmanuel uzwi nka Mangwende appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ikipe-ya-far-rabat-yo-muri-maroc-yatangaje-ko-yasinyishije-imanishimwe-emmanuel-uzwi-nka-mangwende/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ikipe-ya-far-rabat-yo-muri-maroc-yatangaje-ko-yasinyishije-imanishimwe-emmanuel-uzwi-nka-mangwende

  • Kiyovu ni nka Rayon – Ishimwe Kevin wakomoje ku mpamvu atandukana na APR FC, itandukaniro ryayo n’andi makipe #rwanda #RwOT

    Ishimwe Kevin watandukanye na APR FC akerekeza muri Kiyovu Sports bivugwa ko yazize imyitwarire mibi, uyu mukinnyi yahakanye aya makuru avuga ko abantu batagakwiye kumucira urubanza bagendeye ku hahise he kuko ngo yatandukanye n’iyi kipe nk’uko yatandukanye n’andi makipe.

    Mu Kwakira 2020, Ishimwe Kevin yahagaritswe n’ikipe ya APR FC aho byavugwaga ko ari ukubera imyitwarire mibi, muri Mutarama 2021 ahita yerekeza muri Kiyovu Sports.

    Uyu mukinnyi umaze amezi 6 muri Kiyovu Sports, avuga ko ari ikipe nziza ndetse yasanze ari nka Rayon Sports kuko zose zifite abafana benshi

    Ati 'Kiyovu Sports ni ikipe nziza yafasha umukinnyi, ni ukuvuga ngo nshyizemo imbaraga byamfasha, ni ukuvuga ngo Kiyovu Sports imeze nka Rayon Sports ndakeka ni iya 3 ifite abafana benshi ni ukuvuga ngo ushyizemo imbaraga ushaka kujya gukina hanze wajyayo.'

    Agaruka kuri APR FC avuga ko azohora ayibukira ku kuba ari ikipe ikora kinyamwuga ibintu byose bia biteguye ari nacyo gifasha abakinnyi b’iyi kipe.

    Ati 'Ni ikipe nzahora nibukira k’uburyo bakora, APR FC bakora kinyamwuga, ibintu byayo biba biri ku murongo nicyo kintu navuga kiba ari itandukaniro n’andi makipe, ibintu byabo bimeze neza ugasanga ni nacyo gifasha abakinnyi bayo kugira aho bagera.'

    Agaruka kucyo yapfuye n’iyi kipe byatumye atandukana nayo ndetse bikavugwa ko yashwanye n’uyu mutoza aho na we yigeze gutangaza ko uyu mukinnyi yihanganiwe kenshi, Kevin yavuze ko atari byo ari ukubeshya ahubwo ngo abantu bagendera ku hahise he.

    Ati 'Gutandukana si ikibazo cyangwa abo bantu bavuga ibyo ng’ibyo si ikibazo, buriya urabizi mu buzima hari ukuntu umuntu abantu baba bamufata, n’iyo ikibazo kibaye bumva ko ari kwa kundi kandi ibyo ntabwo ari byo umuntu arahinduka, gutandukana kwanjye na APR FC nta kidasanzwe ni nk’uko natandukanye n’andi makipe, ibyo gusuzugura umutoza byo barambeshyera.'

    Umwaka we wa kabiri mu ikipe ya Kiyovu Sports, avuga ko ari ugukora cyane kugira ngo arebe ko yafasha ikipe ye kugira icyo yageraho.

    Yakomeje kandi yibutsa abantu ko we yahindutse ubu ari umugabo ufite umugore, afite umuryango wo kwitaho, niba ibyo byarabaye byararangiye ubu ni mushya.

    Ishimwe Kevin ngo umwaka utaha muri Kiyovu Sportse azaba ameze neza kurusha

    Ngo yatandukanye n’iyi kipe nk’uko yatandukanye n’andi

    Adil yigeze kuvuga ko bamugoragoje

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kiyovu-sports-ni-nka-rayon-ishimwe-kevin-wakomoje-ku-cyatumye-atandukana-na-apr-fc-itandukaniro-ryayo-n-andi-makipe

  • Umunyamakuru Imfurayacu Jean Luc yagizwe umuyobozi muri B&B FM #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru Imfurayacu Jean Luc wari usanzwe akuriye igisata cya siporo kuri Radio B&B FM, yagizwe umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri iyi Radio(Chief Operating Officer).

    Iyi Radio imaze umwaka urenga ishinzwe, aho yashinzwe na Bagirishya Jean de Dieu[Castar] na Bayingana David ari bagize kompanyi ya B&B LTD aho baje kwiyungaho na Umwezi Media LTD.

    Ubusanzwe ibikorwa by’iyi Radio byari mu maboko y’abayobozi b’iyi Radio banayishinze, Bagirishya na Bayingana.

    Mu itangazo iyi Radiyo yasohoye, yavuze ko Imfurayacu Jean Luc yagizwe Chief Operating Officer(COO).

    Bagize bati “ubuyobozi bwa B&B FM Umwezi yishimiye gutangaza ko Jean Luc Imfurayacu nk’umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya B&B FM Umwezi(COO).”

    Jean Luc akaba yari asanzwe akuriye igisata cya siporo kuri iyi Radio ndetse akaba yaranatangiranye n’iyi Radio.

    Jean Luc Imfurayacu yakoreye ibinyamakuru bitandukanye hano mu Rwanda aho yahereye ku Inyarwanda, Radio 10 yavuyeho ajya kuri B&B FM Umwezi.

    Imfurayacu Jean Luc yagizwe umuyobozi wa muri B&B FM

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umunyamakuru-imfurayacu-jean-luc-yagizwe-umuyobozi-muri-b-b-fm

  • Impuguke mu bukungu zirasaba u Rwanda gukoresha neza inguzanyo rufata #rwanda #RwOT

    Impuguke mu bukungu zisanga u Rwanda rukwiye gushyira imbaraga mu gukoresha neza inguzanyo rwaka kugira ngo rutazananirwa kuzishyura mu bihe biri imbere.

    Ni mugihe  Leta y'u Rwanda yashyize ku isoko ry'i Burayi impampuro z'agaciro (Eurobonds) ziyihesha umwenda wa miliyoni $620.

    Impampuro z'agaciro (Eurobonds) U Rwanda rwashyize  isoko ry'iburayi  ,uziguze abagurije Leta.

    Dr. Uzziel NDAGIJIMANA ministiri w'imari  arabisobanura agira ati  'Izo mpapuro rero ziba zifite agaciro, kuko uziguze aba agurije Leta ku nyungu yumvikanyweho no mu gihe cyumvikanyweho.'

    Izi mpampuro z'agaciro Leta y'u Rwanda yashyize ku Isoko ry'iburayi zayihesheje umwenda wa miliyoni $620 uzishyurwa mu myaka 10.

    Ni ku nshuro ya kabiri leta igurishije izi mpapuro kuri iri soko ry'abashoramari Iburayi, nyuma y'izo mu 2013 zayihesheje umwenda wa miliyoni $400 ugomba kwishyurwa bitarenze 2023.

    Uyu mwenda wa miliyoni $620 u Rwanda rwabonye, igice cyawo kizafasha kwishyura umwenda wa 2013.

    Flash.rw yabijije abasesessngura iby'ubukungu icyo bisobanuye kuba u Rwanda rwafashe umwenda rugamije kwishyura undi maze Teddy KABERUKA, impuguke mubukungu asubiza agira ati 'Niko byagenze, leta y'U Rwanda muri 2013, yagiye ku isoko mpuzamahanga  kubera ko yari icyeneye amadorali yo gukora imishinga minini yari ifite, ariyo Convention Center, Rwandair. Muri 2023 rero kubera ko ayo mafaranga yafashwe  ntabwo leta ifite amafaranga yo guhita iyishyura  ngo ivane mu isanduko yayo ihite.'

    Kaberuka akomeje agira ati ' Kubera ko  imishinga yakozwe  ntabwo ari ya mishinga ihise igarura amafaranga. Iyo bigenze gutyo rero igihugu gishyiraho ubundi buryo bwatuma  yabasha kwishyura iyo myenda.'

    Ikindi gice cy'umwenda wa miliyoni 620 z'amadorai u Rwanda ruvuga ko ruzayakoresha mu mishinga yihutirwa yo kuzahura ubukungu bwagushijwe n'icyorezo cya Covid-19.

    Hashize igihe Abanyarwanda bamwe bagaragaza impungenge z'ahazaza batewe n'izamuka ry'urugero rw'imyenda leta ifata.

    Ni impungenge abasesengura ib'Ubukungu bavuga ko zifite ishingiro ku ruhande rumwe ariko ku rundi ruhande ngo kuba abashoramari bakomeje kugirira  ikizere u Rwanda, abaturage ngo nta mpunge bakiwiye kugira.

    Icyakora ngo amafaranga y'inguzanyo igihuhugu cyafashe adakoreshejwe neza cyazagwa mu mutego wo kunanirwa kwishyura.

    Kaberuka arakomeza agira ati ' Ku ruhande rumwe ni impungenge zifite ishingiro kubera ko iyo tuvuze umwenda, tuba tuvuze umutwaro abaturage bagomba  kwikorera kugira ngo bawishyure kuko uwo mwenda uzishyurwa n'imisoro, n'amafaranga aturuka mu gihugu. Uko byagenda kose aba ari umutwaro.'

    Yunzemo agira ati ' Ariko ku rundi ruhande abantu ntibabitinye  cyane kubera ko  kuba abashoramari ubwabo barafashe amafaranga yabo  bakizera ubukungu. Abashoramari burya ku isoko mpuzamahanga bafite abasesenguzi babakorera inyigo bakavuga bati iyi leta iragana he? Uko bigenda kose igihugu iyo gifashe umwenda kigomba kwitwararika ku buryo ya mafaranga icyo yafatiwe gishyirwa mu bikorwa kikabyarira inyungu abaturage.'

    Guverineri wa Banki Nkuru y'u Rwanda John RWANGOMBWA  arizeza abaturage ko igihugu kitazananirwa kwishyura imyenda.

    Rwangombwa yagize ati 'Hari imibare ikoreshwa mpuzamahanga mu kureba ko umwenda w'igihugu urawuremereye ntabwo uzashobora kukwishyura. Kureba ko umwenda utazakuremerera bakoresha, umwenda ku bukungu bw'igihugu ntiyakagombye kurenga 55% nk'uko Minisitiri(Minisitiri Uzziel) yabivuze.Umwaka wa 2020 twari tugeze kuri 32.7%.'

    Impampuro z'agaciro u Rwanda rwatanze ku isoko ry'i Burayi zakuruye abashoramari bakubye hafi gatatu umwenda leta yashakaga, bageza kuri miliyari $1.6.

    Ikigega mpuzamahanga cy'imari, FMI/IMF, kivuga ko ubukungu bw'u Rwanda bwitezwe kuzamuka kuri 5.1% mu 2021, mu gihe bwasubiye inyuma kuri 3.4% mu 2020 kubera ingaruka z'icyorezo cya Covid-19.

    Daniel Hakizimana

    The post Impuguke mu bukungu zirasaba u Rwanda gukoresha neza inguzanyo rufata appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/08/05/impuguke-mu-bukungu-zirasaba-u-rwanda-gukoresha-neza-inguzanyo-rufata/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=impuguke-mu-bukungu-zirasaba-u-rwanda-gukoresha-neza-inguzanyo-rufata