Blog

  • Manchester City yaguze umukinnyi uhenze kurusha abandi bose muri Premier League #rwanda #RwOT

    Uyu musore w'imyaka 25 yasinye amasezerano y'imyaka 6 ndetse ahabwa nimero 10 yari isanzwe yambarwa na Sergio Aguero wagiye muri Barcelona.

    Grealish akuyeho agahigo ko kugurwa amafaranga menshi n'ikipe yo mu Bwongereza kari gafitwe na Paul Pogba waguzwe miliyoni £89 na Manchester United imukuye muri Juventus muri 2016.

    Uyu kandi abaye umwongereza uhenze kurusha abandi bose kuko akuyeho agahigo ka Gareth Bale waguzwe miliyoni 85 ava muri Tottenham yerekeza muri Real Madrid mu mwaka wa 2013.

    Uyu musore wakiniraga Aston Villa abaye umukinnyi wa 6 uhenze mu mateka y'isi nyuma ya Neymar, Kylian Mbappe, Philippe Coutinho, Joao Felix na Antoine Griezmann.

    Grealish akimara kwerekeza muri City yagize ati 'Nishimiye cyane kwerekeza mu ikipe ya Manchester City.

    City ni ikipe nziza mu gihugu ifite n'umutoza ufatwa nk'uwa mbere ku isi.NI inzozi zibaye impamo kuba muri iyi kipe.Mu myaka 10 ishize batwaye ibikombe bikomeye mu buryo buhoraho.Kuza hano kwa Pep kwabazamuye hejuru cyane kandi umupira iyi kipe ikina urashimishije mu Burayi.

    Gukorana na Pep no kumwigiraho bizaba ari byiza kandi ni ikintu buri mukinnyi wese yifuza.'

    Ubuyobozi bw'ikipe ya City nabwo bwavuze ko bwishimiye kugura Grealish kuko ari umukinnyi ugiye kubongerera imbaraga mu rugamba rwo gukomeza gutwara ibikombe birimo na Champions League yabananiye.



    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/manchester-city-yaguze-umukinnyi-uhenze-kurusha-abandi-bose-muri-premier-league

  • Messi atandukanye na FC Barcelona kubera ubuk… – #rwanda #RwOT

    Messi wageze muri Barcelona mu 2003 muri Kamena, uyu mwaka ni bwo amasezerano ye yageze ku iherezo muri Barcelona ariko nk’uko byari bisanzwe, amasezerano ye kuyongera byarangiye byanze bitewe n’ikibazo cy’amafaranga. 

    Messi yahembwaga Miliyoni 600 z’Amanyarwanda, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Espagne ryari ryasabye iyi kipe ko uyu mukinnyi kugira ngo yandikwe mu bakinnyi bazakina La Liga agomba kubanza kugabanyirizwa umushahara.


    Messi na Barcelona baciye ukubiri 

    Kuri uyu mugoroba ni bwo Barcelona Messi yagezemo afite imyaka 13 yatangaje ko itazakomezanya n’uyu mukinnyi kubera kutumvikana ku mafaranga uyu mukinnyi yahabwaga.

    Barcelona ifite ikibazo cy’amikoro kuva Covid-19 yagera ku Isi aho yagiye igabanya imishahara y’abakinnyi ndetse byagombaga gukomeza no muri uyu mwaka.  Lionel Messi yiyambuye umwenda wa Barcelona amaze kuyikinira imikino 520 ayitsindira ibitego 474 ubu ibisigaye ni amateka. Messi arakomeza kuba ntakipe afite kugeza igihe azabona ikipe yerekezamo mu mwaka ugiye kuza.

    Ku mugoroba w’uyu wa Kane tariki 05 Kanama 2021, FC Barcelona yatangaje ko impande zombi (Messi na Barcelona) zibabaye cyane bitewe n’uko Messi atandukanye n’iyi kipe yamwifuzaga cyane kandi nawe akaba yifuzaga gukomeza kuyikinira. Iyi kipe yashimiye byimazeyo Messi ku kazi keza yabakoreye mu myaka yose amaze muri iyi kipe.


    Messi ntagikomeje gukinira FC Barcelona 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108349/nyuma-yimyaka-18-messi-atandukanye-na-fc-barcelona-kubera-ubukene-impande-zombi-ziricuza-108349.html

  • The Ben, Bruce Melodie, Senderi na Lil G binj… – #rwanda #RwOT

    Kuva kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Kanama 2021 kugera kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Kanama 2021, Sosiyete Nyarwanda y'Abahanzi, RSAU iri mu gikorwa cyo gusaranganya abahanzi amafaranga yavuye mu bantu bazakoresheje ibihangano byabo.

    Ni ku nshuro ya kabiri, RSAU ikoze iki gikorwa. Kuri iyi nshuro iri gukora iki gikorwa ifatanyije na Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco ndetse n'Inteko y'Umuco.

    RSAU yari yateguye ko iki gikorwa kizakorwa ku wa 18 Knama 2021, ariko bitewe n'ingamba zo kwirinda Covid-19 kirasubikwa. Bahuza iki gikorwa no gufasha abahanzi kwizihiza neza umunsi w'umuganura kuri uyu wa Gatanu.

    Ku nshuro ya mbere abahanzi bahawe sheki ziriho amafaranga, kuri iyi nshuro amafaranga azabageraho binyuze kuri nimero za konti zabo.

    Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Binamungu Epaphrodite Umuyobozi Mukuru w'Inama y'Ubuyobozi/RSAU yavuze ko amafaranga azahabwa abahanzi hagendewe ku rutonde (Playlist) igaragaza uko ibihangano by'umwe byakoreshejwe.

    Yavuze ko muri uyu mwaka abishyuye ibihangano by'abahanzi bakoresheje bagera kuri 15 barimo Sosiyete y'Itumanaho MTN Rwanda, Radio Isangano, Restaurant, Hoteli, utubari n'abandi bamaze kumva neza itegeko No 31/2009 ryo ku wa 26/10/2009 rirengera umutungo bwite mu by'ubwenge.

    Uyu muyobozi yavuze ko bakusanyije arenga Miliyoni 18 (18, 122, 096 Frw) azahabwa abahanzi bakorera umuziki mu Rwanda n'abakorera umuziki mu mahanga, ariko basanzwe bakorana na RSAU.

    Binamungu yavuze ko itegeko ribemerera gutangaza nibura abahanzi bane binjije amafaranga menshi biturutse ku bantu n’ibigo bakoresheje ibihangano.

    Ati 'Twanga kuvuga abahanzi binjije menshi ariko twakubwira bane ba mbere turabona Bruce Melodie, turabona Senderi Eric, tukabona The Ben ndetse na Lil G. Nibo twemerewe kuvuga, kubera ko byo turabyemerewe mu rwego rw'ubukangurambaga.'

    Uyu muyobozi yavuze ko amafaranga azasaranganywa hagendewe kuwinjije menshi. Ati 'Oya! ntabwo banganya. Urumva ntabwo bashobora kunganya uwacuranzwe henshi kenshi mu ndirimbo ze nyinshi urumva ni we uzabona amafaranga menshi. Ni ibintu byumvikana rwose.'

    Abahanzi bazasaranganywa amafaranga bagera kuri 981, barimo abakorera umuziki hanze y'u Rwanda 702 n'abakorera umuziki mu Rwanda 279.

    The Ben ni we muhanzi ukorera umuziki hanze y'u Rwanda ufite ibihangano byakoreshejwe na benshi mu bakorana na RSAU Bruce Melodie ni we muhanzi wo mu Rwanda ufite ibihangano byiyambajwe na benshi mu bemeye kujya bishyura ibihangano by'abahanzi  Umuhanzi Senderi Hit ari muri bahanzi bazafata amafaranga menshi muri 18 FrwKarangwa Lionel [Lil G] ni we muhanzi ‘ukiri muto’ winjije menshi muri RSAU

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108347/the-ben-bruce-melodie-senderi-na-lil-g-binjije-menshi-muri-miliyoni-18-frw-zigiye-guhabwa–108347.html

  • Lionel Messi yatandukanye burundu na FC Barcelona kubera ikibazo gikomeye #rwanda #RwOT

    Nubwo ikipe n'umukinnyi bari bamaze kumvikana ndetse bamaze no kumvikana ku mafaranga,byaje guhinduka ku munota wa nyuma kubera ikibazo cy'ubukungu ikipe ifite kitatuma ibasha kumuha ibyo bari bumvikanye.

    Lionel Messi yamaze kurekurwa na FC Barcelona ubu agiye gushaka indi kipe nshya yerekezamo ariko amahirwe menshi aramwerekeza I Paris.

    Itangazo FC Barcelona yashyize hanze rigira riti 'Nubwo FC Barcelona na Lionel Messi bari bamaze kumvikana ndetse hari n'ubushake bwo kongera amasezerano mashya uyu munsi,ibi ntabwo byashobotse bitewe n'amabwiriza ya La Liga yo kwandika abakinnyi.

    Kubera iki kibazo,Messi ntabwo azaguma muri FC Barcelona.Impande zombi zibabajwe cyane kuba icyifuzo cy'umukinnyi n'icy'ikipe bitagezweho.

    FC Barcelona ibikuye ku mutima irashimira umukinnyi [Lionel Messi] kubera umusanzu we mu kuzamura ikipe kandi iramwifuriza ibyiza byose mu hazaza he yaba mu buzima bwe no mu kazi ke.'

    Uyu munsi nibwo Messi na se Jorge ndetse n'abayobozi ba Barca bakoze inama ikomeye bashakira hamwe icyatuma Messi aguma I Camp Nou ariko nta cyavuyemo ahubwo bemeye ko Messi asohoka cyane ko yari yararangije amasezerano.

    Messi yari yemeye kugabanya 50% by'umushahara we ndetse yari yemeye gusinya imyaka 4 kugira ngo arebe ko La Liga yamwandika.Ibi byari bivuze ko ku mushahara yahembwaga ku cyumweru yari gusigarana ibihumbi 250 by'amapawundi gusa.

    Lionel Messi ukomoka muri Argentine, yageze muri FC Barcelone mu 2001 ubwo yari afite imyaka 14 gusa, mu gihe yatangiye gukina mu ikipe nkuru mu 2004.Ibi bivuze ko yari ayimazemo imyaka 20.

    Uyu mukinnyi w'imyaka 34 wayitsindiye ibitego byinshi mu mateka,yifuzaga kuyigumamo ariko ikibazo cy'amikoro gitumye atandukana n'uyu mubyeyi we[Barca] wamureze akamuha buri kimwe.

    Kuwa Gatatu,Neymar Jr yashyize hanze ifoto ari kumwe na Messi,Angel Di Maria, Leo Parades na Marco Veratti,arangije yandikaho ngo “inshuti”.Ibi biraca amarenga ko uyu munyabigwi arerekeza i Paris.


    Messi ari kumwe n'abakinnyi ba PSG gusa

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/lionel-messi-yatandukanye-burundu-na-fc-barcelona-kubera-ikibazo-gikomeye

  • Padiri Buhanga Jean Claude yitabye Imana azize impanuka y'imodoka #rwanda #RwOT

    Padiri Jean-Claude Buhanga wayoboraga Paruwasi ya Cyahinda muri Diyoseze ya Butare yaguye mu mpanuka y'imodoka uyu munsi,hafi y'ibiro by'Akarere ka Nyaruguru.

    Amakuru aravuga ko uyu mupadiri yabonye ikamyo y'Abashinwa mu zikora umuhanda Huye-Nyaruguru, yari ifite ibibazo tekiniki ahitamo guhagarara kugira ngo ihite ahubwo birangira ije igwira ivatiri ye ahita apfa uwo bari kumwe arakomereka. Imana imwakire.

    Iyo mpanuka yabereye ahitwa i Ndago mu Karere ka Nyaruguru, hafi y'isoko, aho abakunze kugenda muri ako karere bazi ku izina rya 'Community Center'.

    Padiri Buhanga yaturukaga i Cyahinda yerekeza i Kibeho, kandi mu modoka yari kumwe na Faratiri Thacien Niyonsaba.

    Nubwo Padiri Buhanga yahise yitaba Imana,Faratiri Niyonsaba we yahise ajyanwa ku bitaro bya Munini.

    Umwe mu babonye iby'iyo mpanuka yavuze ko ikamyo ijya kugwira iyo mogoka yaturutse hakurya yirukanka cyane ndetse ivuza amahoni menshi, ni uko yikubita ku nkengero za kaburimbo (Bordure) z'umukono wayo, maze iragaruka igwira imodoka yarimo Padiri na Faratiri, yari mu mukono wayo.

    Uyu mupadiri azwi na benshi mu banyeshuri bize mu kigo cya Christ Roi kuko yabaye umuyobozi ushinzwe imyitwarire waho.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/padiri-jean-claude-buhanga-yitabye-imana-azize-impanuka

  • Perezida Kagame yahishuye impamvu u Rwanda rwohereje igitaraganya “Special Force” muri Centrafrique #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yagarutse ku mpamvu yatumye u Rwanda rwohereza ingabo zidasanzwe muri Centrafriue kandi rusanzwe rufiteyo izindi nyinshi.

    Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rushakaga ko ubutumwa bwo kugarura amahoro muri iki gihugu bwihuta ariyo mpamvu rutarindira UN.

    Yagize ati “Ingabo zoherejwe muri biriya byiciro bitandukanye zifite inshingano zimwe, zifite inshingano zimwe ariko zisohoza mu buryo butandukanye. Dufite ingabo zavuye mu Rwanda ziri mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye zimazeyo imyaka myinshi.

    Ku rundi ruhande abandi basirikare twohereje hariya binyuze mu masezerano ibihugu byombi bifitanye, boherejwe mu buryo bwo kongerera imbaraga zari zatanzwe mbere.

    Navuga ko mu guhangana n'ibibazo tugomba gukemura aba basirikare boherejwe mu byiciro bibiri, umutwe umwe ushobora kwihuta kurusha undi. Hari amabwiriza atandukanye agenga uwo muvuduko ariko aya mategeko n'ayo ajya gusa ni nk'uko mwese mwakwemeranya ko mugiye gukora ikintu ndetse mukabibona mu buryo bumwe ariko umwe akaba abasha kwihuta kurusha undi.”

    Perezida Kagame yavuze ko Kohereza ingabo zisohoza inshingano vuba byakozwe hakoreshejwe ubushishozi kuko gutegereza ingabo za UN byari gutinda.

    Ati “Hari ukumva uburyo ibintu byihutirwa ubwo twafataga umwanzuro wo kohereza abasirikare binyuze mu bufatanye ibihugu byombi bifitanye. Buri umwe yatekerezaga ko nidutegereza ziriya ngabo zindi bishobora gufata igihe kinini cyo kugera ku ntego ugereranyije n'ishyirwa mu bikorwa ryari rikenewe mu bijyanye n'igihe.'

    'Centrafrique yari igiye kwinjira mu matora, iyi mitwe yari ifite imbaraga kandi isatira umurwa mukuru. Yego abasirikare bari mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye bari bariyo, ndabizi neza ko batashakaga ko ibi biba, ko inyeshyamba zigarurira umujyi wa Bangui zikabuza amatora kuba, wenda hari ibyo bari bakiga murabizi rimwe na rimwe ibintu byo mu biro bigira ingaruka ku myanzuro, ndakeka ko ibi aribyo byabaye.'

    U Rwanda ni kimwe mu bihugu byagize uruhare runini mu butumwa bw'Amahoro bw'Umuryango Abibumbye muri Santarafurika (MINUSCA) kuva mu 2014, by'umwihariko rukaba ruherutse no kohereza itsinda ry'ingabo zishinzwe kunganira ibikorwa byo kugarura umutekano muri iki gihugu binyuze mu bufatanye bw'ibihugu byombi.

    Mu minsi mike ishize, Ubuyobozi bw'Ingabo z'u Rwanda (RDF) bwatangiye kohereza Batayo y'inyongera y'abasirikare 750 mu butumwa bwa MINUSCA.

    Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame na mugenzi we wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra, bakurikiranye isinywa ry'amasezerano ane nk'igihamya cyo gushimangira umubano mwiza usanzwe uhuriweho n'ibihugu byombi.

    Amasezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Kane, tariki ya 5 Kanama 2021 yibanze cyane ku bufatanye mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro; iterambere ry'ubwikorezi; kubungabunga umutekano ndetse n'iterambere mu by'ubukungu.

    Nyuma yo gushyira umukono kuri aya masezerano, Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame na Faustin-Archange Touadéra bashimangiye ko ibihugu byombi bimaze kubaka umubano uhamye.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-kagame-yahishuye-impamvu-u-rwanda-rwohereje-igitaraganya-special-force

  • #COVID19: Mu Rwanda abantu 10 bitabye Imana, abahawe doze ya mbere y’urukingo ni 44,584 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abantu 10 bitabye Imana kubera icyo cyorezo, bituma umubare w’abamaze gupfa bose uba 890. Abitabye Imana ni bagore 4 n’abagabo 2.

    Iyo Minisiteri yatangaje kandi ko ku wa Kane abasezerewe mu bitaro ari 12 mu gihe ababyinjiyemo bashya ari 20, abarembye ni ni 37.

  • Ntibisanzwe! Uruhinja rwavutse rutwite abana b' impanga_ inkuru irambuye #rwanda #RwOT

    Biragoye kwiyumvisha ko uruhinja barusangana umwana mu nda, kandi narwo aribwo rukivuka, gusa ibi byabayeho ubwo uwo mwana w'umukobwa bamusanganaga insoro (fetus) ebyiri mu nda. Ibi byabereye mu gihugu cya Israel.

    Inkuru dukesha ikinyamakuru Jerusalem Post, kivuga ko umwana w'umukobwa wavukiye mu bitaro bya Assuta muri Ashdod yasangannywe insoro ebyiri zapfuye mu nda.

    Akivuka abaganga batunguwe no kubona inda y'urwo ruhinja ibyimbye bidasanzwe, ibi bituma abaganga bakeka ko mu nda y'urwo ruhinja haba harimo ikintu kidasanzwe.

    Ibyo byatumye inzobere z'abaganga ziterana kugira ngo bamenye ikibazo uwo mwana yaba afite bituma bakora ibizamini bya X-ray na Ultrasound, nyuma y'ibyo bizamini abaganga basanze insoro ebyiri mu nda y'urwo ruhinja bahita bapanga operasiyo yo guhita barubaga ngo baruzivanemo, ubundi ibi bibaho ku muntu 1 mu bantu 500,000.

    Umuganga muri ibyo bitaro bya Assuta,Omer Globus avuga ko batunguwe no gusanga uruhinja rutwite impanga.

    Yagize ati:'Twatunguwe no kubona uruhinja ruvukanye insoro mu nda gusa twahise turubaga turuvanamo izo nsoro, ubu rumeze neza.'

    Source : https://impanuro.rw/2021/08/05/ntibisanzwe-uruhinja-rwavutse-rutwite-abana-b-impanga_-inkuru-irambuye/

  • Yaka yavuze ibyamubayeho nyuma yo gusomana na Shaddyboo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Yaka Mwana wamamaye hano mu Rwanda muri filime zitandukanye yavuze ibyamubayeho nyuma yo gutandukana na Shaddyboo mu kiganiro banasomaniyemo.

    Nkuko Yaka yabitangaje yavuze ko nyuma yo gutandukana na Shaddyboo yagiye kubonana n'indyaa nyuma aza kugira ibyago byo kwibwa amadolari 100 yari yahawe na Muchomante wari kumwe na Shaddyboo ubwo bakoranaga ikiganiro. Shaddyboo yavuze ko atazi uwamuteye umwaku kubera ko yibera aya madolari agitandukana na Shaddyboo akaba akeka ko ari Shaddyboo wamuteye umwaku.

    Yaka asomana na Shaddyboo

    Source : https://yegob.rw/yaka-yavuze-ibyamubayeho-nyuma-yo-gusomana-na-shaddyboo/

  • Inzozi zo kugura Messi ku makipe arimo n'ayo mu Rwanda zigiye kuba impamo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu minota mike ishize Ubuyobozi bwa FC Barcelone bubinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabwo arizo Facebook, Twitter na instagram bumaze gutangaza ko Rutahizamu Lionel Messi atazakomezanya n'iyi kipe.

    Nkuko byagaragaye mu itangazo ryashyizwe hanze n'ubuyobozi bwa FC Barcelone, impamvu nyamukuru yo kudakomezanya na Messi mu mwaka w'imikino utaha ni ukubera amikoro make. Ubuyobozi bwasoje bwisegura ku bafana ndetse n'abakunzi ba Barça muri rusange ku bwo kudakomezanya na Messi.

    Lionel Messi atandukanye na FC Barcelone nyuma yo kuyikinira imikino 778, akayitsindira ibitego 672, agatanga passe 268 zavuyemo ibitego ndetse akanayifasha gutwara ibikombe 35.

    Aha twasoza tuvuga ko inzozi z'amakipe arimo n'ayo mu Rwanda zo kugura Messi zaba zigiye kuba impamo.

    Source : https://yegob.rw/inzozi-zo-kugura-messi-ku-makipe-arimo-nayo-mu-rwanda-zigiye-kuba-impamo/