Blog

  • Dore ibimenyetso biranga umukobwa wakubaka urugo rugakomera – YEGOB #rwanda #RwOT

    Burya uko umukobwa yaba ameze kose ashobora gukunda na we agakundwa cyangwa se ntakundwe, biterwa n'umubona uko amwiyumvamo.

    Gusa nk'uko bikunze kugaragara, hari ibintu biza ku isonga cyane ku buryo umukobwa ubyujuje cyane cyane muri iki gihe, usanga aba yifuzwa cyane n'abasore benshi kugirango ngo bamugire umugore, kuburyo adashobora kugumirwa.

    Muri rusange n'ubwo abasore badakunda kimwe, hari ibyo benshi bahuriraho kandi by'ingenzi biranga umukobwa ushobora kuvamo mutima w'urugo nk'uko bakunze kubivuga.

    Ibi rero ni bimwe mu biranga umukobwa muzima ushobora kubaka urugo rugakomera

    1.Umukobwa ufite ubwiza karemano

    Ni kenshi usanga abakobwa cg abagore bibanda ku bintu bakwisiga mu rwego rwo kongera ubwiza bwabo ku mubiri. Nyamara burya abagabo benshi usanga bakururwa cyane n'umukobwa wifitiye ubwiza karemano, kuko aba azi ko ubwo bwiza iteka azabuhorana.

    Si byiza cyane rero kwishyiraho ibintu birenze ku isura yawe kuko abakobwa ni beza ku kigero gikurura abagabo kabone n'ubwo baba batisize ibyo bintu.

    2.Umukobwa utagira ishyari

    Umukobwa ugira ishyari akenshi usanga arangwa no kugira umushiha kandi no kubana n'abandi biramugora cyane kuko aba yumva abafitiye ishyari. Umukobwa utagira iyi ngeso arakundwa cyane kuko abasore bumvako iyo umukobwa nta shyari agira aba anyurwa n'ibyo afite. Bigatuma rero bumvako igihe bazaba bari kumwe bazaba batuje bakanyurwa n'ibyo batunze.

    3.Ntukabe nyambere igihe cyose guhamagara umuhungu

    Kuri iyi ngingo twababwira ko atari bibi rwose guhamagara umuhungu, ariko wibigira akamenyero ngo uhore umuhamagara kandi ubona we ataguhamagara.

    Burya akenshi iyo ubona umusore atakwandikira cyangwa se ngo aguhamagare, ashobora kuba atakwiyumvamo cyangwa hari ibyo akigenzura.

    4.Umukobwa ushikama ku wo ari we

    Burya umukobwa udahindagurika ngo ahore ahinduka buri kanya, yishimirwa n'abasore cyane kuko imico agaragaza muri icyo gihe iba itanga icyizere.

    Si byiza rero ngo niba uri umukobwa usamarire akaje kose ngo wumve ko ugomba kwitwara nka runaka kuko imyitwarire y'abantu iratandukanye cyane, wazabura ibyo ufata n'ibyo ureka ugahinduka injajwa.

    5.Umukobwa usabana n'inshuti

    Iyo umukobwa azi gusabana n'inshuti ariko akirinda gusamara, bituma akenshi akundwa n'abasore ku buryo bumva bifuje kumugira umugore. Baba bazi ko azabasha kubakirira abashyitsi neza, bagafata inshuti zabo neza ntibabace ku muryango ahubwo urugo rwabo rukibera nyabagendwa.

    Source : https://yegob.rw/dore-ibimenyetso-biranga-umukobwa-wakubaka-urugo-rugakomera/

  • Huye: Abaturage bagaragaje imbogamizi zituma banga kwizigamira muri 'Ejo Heza' #rwanda #RwOT

    Ni mu gihe ubuyobozi bw' akarere bwo buvuga ko abaturage bakwiye kugira umuco wo kwizigama bakagana iyi gahunda kuko hari n'uburyo bwateganijwe bwo kuguza binyuze muri gahunda ya ejo heza. (by Iradukunda Yves)

    Iyo uganiriye na bamwe mu baturage hirya no hino mu bice by'igihugu bakubwira ko gahunda ya Ejo heza ari nziza kuko kwizigama bigirira akamaro nyirabyo mu gihe runaka.

    Gusa ahari bamwe na bamwe bo bavuga ko bitewe n'ubushobozi bwabo bucye ndetse no kudasobanukirwa neza imikorere y'iyi gahunda, ukongeraho no kuba batazi igihe inyungu yayo izabagarukira hari abahitamo kutayitabira bagasaba ko babisobanurirwa urwo rujijo bafite rugashira.

    Umwe yagize ati'ejo heza ntayo nzi ariko bayimbwiye nayimenya.kuko ntamuhuza dufite uduhagararira gahunda ya ejo heza ,turayumva ariko ntayo turajyamo.'

    Aba baturage bakomeza bavuga ko kuba batayibamo biterwa n'ubushobozi buke bafite aho bagira bati' kujya muri ejo heza bisaba ko umuntu aba yifite ku gafaranga ,umuntu aba yagiye ku ndege hakaba nubwo ukabura, ntabwo waba ubonye Magana atanu(500 FRW)ngo ubure kuyagura ubugari bw'abana ngo uyajyane muri ejo heza'.

    Sibyo gusa kandi kuko bakomeza bavuga ko badashobora kuyikemuza tumwe mu tubazo bahura natwo twaburimunsi,nkuko bakomeza babyivugira bati ' nanone umuntu ntagira ikibazo ngo y'amafaranga ayaguze abe yamukemurira ibibazo ahuye nabyo byakokanya.'

    Umuyobozi w'akarere ka Huye Ange Sebutege avuga ko gahunda ya Ejo heza ari nziza kuri buri wese, akanavuga kandi ko hari uburyo umuturage ashobora gusabamo inguzanyo mu gihe ahuye n'ikibazo cyihutirwa ndetse akanashikariza abaturage kwitabira iyi gahunda kuko ari imwe muzizabafasha mu gihe kiri imbere haba kuri bo ndetse n'imiryango yabo.

    Yagize ati 'Gahunda ya ejo heza ni ugutekereza ko muri ubwo bushobozi buke umuntu agenda abona ,mu gihe buzaba butakibasha kuboneka cyangwa mu gihe umuntu atazaba abasha gukora azabaho gute?,kandi iyi gahunda ntikuraho n'izindi abaturage bahura nazo zo kwizigama nk'ibimina, amatsinda kuko ariyo yabafasha gukemura ibyo bibazo bya hato na hato.

    Ikindi, umusanzu yatanze urunguka ,hari nubwo iyo babikeneye amafaranga ashobora kuyasabiraho inguzanyo ,kuyasaba agirango akemure n'ibindi bibazo afite ariko ibyo byose bigakorwa binyuze muri cya cyigega cya Ejo heza. kuzigama ntabwo aricyo wasaguye ahubwo nicyo wigomwe kugirango. kizagufashe mugihe kiri imbere.'

    Kwizigamira binyuze muri Gahunda ya Ejo Heza ni gahunda yashizweho na Leta y'u Rwanda mu mwaka wa 2018 igamije kuzamura igipimo cy'ubwiteganyirize mu gihugu no kuzamura ubukungu bwacyo. Iyi gahunda ikaba ireba buri muturarwanda wese yaba uhembwa umushahara wa Leta, uwikorera ndetse n'abana bari munsi y'imyaka 16 bakazigamirwa kuri konti bashyiriweho n'ababyeyi cyangwa se abishingizi babo.

    Inkuru ya IRADUKUNDA YVES

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/huye-abaturage-bakanguriwe-kwizigamira-muri

  • Nyuma y’imyaka 21 Lionel Messi yatandukanye FC Barcelona #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’umunya-Argentine wakiniraga ikipe ya FC Barcelona muri Espagne, Lionel Messi ntazakomezanya n’iyi kipe bitewe n’imiterere y’amategeko mashya agenga shampiyona y’iki gihugu yashyizeho amafaranga ntarengwa ku mishahara y’amakipe (financial and structural obstacles).

    Ikipe ya FC Barcelona ibinyujije mu itangazo yashyize ku mbuga nkoranyambaga zayo yatangaje ko yaba Messi ndetse na FC Barcelona bari bamaze kumvikana ku ngingo yo kongera amasezerano ariko bagongwa n’ingingo zamwe mu mategeko ya shampiyona y’iki gihugu ibasaba kugira amafaranga batarenza, ahanini yashyizweho bitewe n’ibihe Isi irimo bya Coronavirus, akaba ari mu rwego rwo kwirinda gusesagura.

    Yagize iti 'Nubwo FC Barcelona na Lionel Messi bari bamaze kumvikana kandi impande zombi zishaka gusinya amasezerano mashya, ibi ntibyaba bitewe n’inzitizi z’amafaranga kubera imiterere y’amategeko ya shampiyona (Spanish Liga regulations).'

    'Kubera ibyo, Messi ntabwo azaguma muri FC Barcelona. Impande zombi zibabajwe n’uko ibyifuzo by’umukinnyi n’ikipe bitabashije kugerwaho. FC Barcelona irashimira cyane uyu mukinnyi uruhare yagize mu kuzamura iyi kipe kandi imwifuriza ahazaza heza mu buzima bwe bwite ndetse no mu mwuga we.'

    Lionel Messi w’imyaka 34, yari amaze imyaka 21 muri iyi kipe kuko yayigezemo mu 2000 mu bana kugeza azamuwe mu ikipe nkuru muri 2003.

    Amasezerano ye na FC Barcelona yarangiye tariki ya 30 Kamena 2021, bakaba bari bamaze igihe baganira ngo barebe ko yakongera amasezerano kugera n’aho yari yemeye ko umushahara we ugabanywamo 2 ugererenyije n’ayo yari asanzwe ahembwa ariko nabwo ntibyahura n’imiterere mishya y’ingengo y’imishahara igenga La Liga.

    Muri FC Barcelona y’abana yayikiniye imikino 32 ayitsindira ibitego 11, ikipe nkuru yayikiniye imikino 520 ayitsindira ibitego 474.

    Uyu rutahizamu ufite Ballon d’Or 6, byavuzwe ko ashobora kwerekeza mu ikipe ya Paris Saint Germain mu Bufaransa agasangayo Neymar bahoze bakinana, cyangwa akaba yajya mu Bwongereza muri Manchester City.

    Lionel Messi yamaze gutandukana na FC Barcelona

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nyuma-y-imyaka-21-lionel-messi-yatandukanye-fc-barcelona

  • Ntewe ishema no guhagararira igihugu cyamby… – #rwanda #RwOT

    Umuratwa Anitha Kate wegukanye ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2021 yahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali kiri i Kanombe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Kanama 2021. Aherutse kubwira INYARWANDA ko afite acyizere cyo guhesha ishema igihugu uko bikwiye.

    Kugeza ubu Miss Umuratwa yamaze kugera muri Pologne aho yitabiriye irushanwa rya Miss Supranational International 2021, irushanwa azahuriramo n'abakobwa barenga 30 baturutse mu bihugu bitandukanye by'isi.

    Mu kiganiro kigufi yagiranye na InyaRwanda yavuze ko urugendo rwagenze neza ndetse ko yishimiye guhagararira igihugu cyamubyaye kandi ko azagihagararira uko bikwiye. Yagize ati: “Urugendo rwagenze neza rwose, kandi niteguye neza guhagararira igihugu cyanjye cyambyaye uko bikwiye.''

    Gutora Umuratwa Anitha Kate ni ukujya muri Apple Store cyangwa Google Playstore ugashaka application ya Miss Supranational ukareba ahanditse u Rwanda ukamuha amahirwe. Bisaba kandi gukomeza gukurikira ibizajya bishyirwa kuri iyi application, kuko hari n'amashusho yo mu matsinda azajya anyuzwaho abakobwa bari mu bikorwa bitandukanye.

    Bisaba kandi gutanga ibitekerezo (comments) no gukunda (like) ku butumwa bw’uyu mukobwa kuri urwo rubuga. Uyu mwaka iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 12 aho rizahuriza hamwe abakobwa barenga 60 ariko ubu abamaze kwemeza ko bazitabira baragera kuri 38.

    Mu bazitabira harimo uwo muri Peru, Kenya, u Buhinde, Argentine, Suriname, Slovakia, Ghana, u Buyapani, Panama, Canada, Iceland, Namibia, Espagne, Brésil, Nepal, Croatia, u Bushinwa, Bahamas, u Bwongereza n'abandi.

    Miss Supranational International izatangira tariki 5 kugeza ku wa 21 Kanama 2021 aho hazamenyekana umukobwa uzasimbura Umunya-Thailand, Antonia Porsild wambitswe iri kamba mu 2019 ariko agakomeza kuryambara kubera ko umwaka ushize irushanwa ritigeze riba.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108345/ntewe-ishema-no-guhagararira-igihugu-cyambyaye-miss-umuratwa-anitha-yageze-muri-pologne-am-108345.html

  • Impamvu u Rwanda rwohereje ‘Special Forces’ muri Centrafrique kandi rufiteyo abandi basirikare – #rwanda #RwOT

    Mu Ukuboza 2020 nibwo u Rwanda rwohereje Umutwe w’Ingabo zidasanzwe muri Centrafrique binyuze mu mikoranire isanzwe hagati y’ibihugu byombi. Izi ngabo zoherezwa zahawe inshingano zo kubungabunga umutekano n’ibikorwa by’amatora yabaye ku wa 27 Ukuboza 2020.

    Abagize Special Forces bageze muri Centrafrique bahasanga abandi basirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri iki gihugu.

    Ni ibintu byibajijweho kuko bamwe batumvaga impamvu u Rwanda rushobora kohereza muri Centrafrique abasirikare bafite ubutumwa busa n’ubwihariye mu gihe rwari rusanzwe ruhafite abandi.

    Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 5 Kanama nyuma yo kwakira Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra uri mu ruzinduko rw’iminsi ine mu Rwanda, yagarutse ku butumwa aba basirikare bose bafite muri iki gihugu.

    Perezida Kagame yavuze ko inshingano z’abasirikare u Rwanda rufite muri Centrafrique binyuze mu Muryango w’Abibumbye ari zimwe n’iza Special Forces nubwo zisohozwa mu buryo butandukanye.

    Ati “Ingabo zoherejwe muri biriya byiciro bitandukanye zifite inshingano zimwe, zifite inshingano zimwe ariko zisohoza mu buryo butandukanye. Dufite ingabo zavuye mu Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye zimazeyo imyaka myinshi.”

    “Ku rundi ruhande abandi basirikare twohereje hariya binyuze mu masezerano ibihugu byombi bifitanye, boherejwe mu buryo bwo kongerera imbaraga zari zatanzwe mbere.”

    Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwohereje Special Forces kuko rwashakaga ko ubutumwa bwihuta kuko amategeko ayigenga atandukanye n’agenga abasirikare bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye.

    Ati “Navuga ko mu guhangana n’ibibazo tugomba gukemura aba basirikare boherejwe mu byiciro bibiri, umutwe umwe ushobora kwihuta kurusha undi. Hari amabwiriza atandukanye agenga uwo muvuduko ariko aya mategeko n’ayo ajya gusa ni nk’uko mwese mwakwemeranya ko mugiye gukora ikintu ndetse mukabibona mu buryo bumwe ariko umwe akaba abasha kwihuta kurusha undi.”

    Ntitwari gutegeka Ingabo za Loni

    Perezida Kagame yavuze ko nyuma yo gusesengura aribwo basanze bikenewe ko hakoherezwa abandi basirikare basohoza inshingano vuba.

    Ati “Hari ukumva uburyo ibintu byihutirwa ubwo twafataga umwanzuro wo kohereza abasirikare binyuze mu bufatanye ibihugu byombi bifitanye. Buri umwe yatekerezaga ko nidutegereza ziriya ngabo zindi bishobora gufata igihe kinini cyo kugera ku ntego ugereranyije n’ishyirwa mu bikorwa ryari rikenewe mu bijyanye n’igihe.”

    “Centrafrique yari igiye kwinjira mu matora, iyi mitwe yari ifite imbaraga kandi isatira umurwa mukuru. Yego abasirikare bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bari bariyo, ndabizi neza ko batashakaga ko ibi biba, ko inyeshyamba zigarurira umujyi wa Bangui zikabuza amatora kuba, wenda hari ibyo bari bakiga murabizi rimwe na rimwe ibintu byo mu biro bigira ingaruka ku myanzuro, ndakeka ko ibi aribyo byabaye.”

    Perezida Kagame yakomeje avuga ko nubwo u Rwanda rwari rufite abasirikare muri Centrafrique, rutashoboraga kubaha amategeko kuko bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye.

    Ati “Kandi ntitwashoboraga gutanga amategeko ku basirikare bacu bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye kubera ko bari munsi y’amategeko yawo[…] ntitwashoboraga gukora ibyo.”

    “Twabashije koherezayo abasirikare binyuze muri iyi gahunda mu buryo bwihuse hagamijwe gusohoza inshingano Umuryango w’Abibumbye wagakwiye kuba ukora ariko bakaba baragendaga gake, uko niko amabwiriza abagenga abitegeka, sinabihindura, Perezida Touadéra ntiyashoboraga kubihindura ariko hari hari ikibazo gikeneye gukemurwa byihuse.”

    “Special Forces” ni umutwe w’igisirikare wihariye, uba urimo abantu batojwe byihariye. Ni wo woherezwa kuri Operasiyo zihariye, aho rukomeye, muri make ujya ahari umwanzi wigize kabushungwe.

    Abawujyamo batoranywa mu bandi basirikare basanzwe ariko hagendewe ku bintu byinshi birimo ubushobozi bwa buri umwe, yaba mu mirwanire, ubumenyi yihariye cyangwa se mu gutanga amabwiriza.

    Nyuma yo gutoranywa, barongera bakoherezwa mu myitozo imara amezi atandatu, umwaka cyangwa se imyaka ibiri bitewe n’aho bakenewe kuzakora mu kazi kabo ka buri munsi.

    Akenshi iyo boherejwe mu kazi, bakunze gukora mu matsinda y’abantu bake, ku buryo nk’abasirikare 600 bashobora gukwira umujyi wose kandi bagahashya umwanzi mu gihe gito kandi mu buryo bwapanzwe neza.

    Aba boherejwe muri Centrafrique bafite inshingano zikomeye zo gucunga umutekano, no gukora akazi kose gashoboka mu gihugu ku buryo gikomeza gutekana.

    Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwohereje ‘Special Force’ muri Centrafrique kuko rwashakaga ko ubutumwa bwo kugarura amahoro muri iki gihugu bwihuta

    Special Force y’u Rwanda yitwaye neza mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Centrafrique

    Ingabo z’u Rwanda zimaze kugarura umutekano mu duce dutandukanye twa Centrafrique

  • Perezida Kagame yakiriye Touadéra wa Centrafrique muri Village Urugwiro (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra, yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 5 Kanama 2021. Akigera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta.

    Uyu Mukuru w’Igihugu cya Centrafrique yageze mu Rwanda aherekejwe n’abayobozi bakuru mu nzego zitandukanye.

    Biteganyijwe ko Perezida Touadéra agirana ibiganiro byihariye na mugenzi we w’u Rwanda ndetse barakurikirana isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye n’imikoranire mu nzego zitandukanye.

    Perezida Touadéra aranasura Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside iri mu nyubako y’Inteko ku Kimihurura, mbere yo kwakirwa mu musangiro w’Umukuru w’Igihugu ku mugoroba.

    Ku wa Gatanu, tariki ya 6 Kanama 2021, Perezida Touadéra, azasura Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi watashywe ku wa 4 Nyakanga 2021, ukaba ucumbikiye imiryango 144, ufite ishuri ryisumbuye, urugo mbonezamikurire rw’abana, ikigo nderabuzima n’ibindi bikorwa remezo.

    Mu ruzinduko rwe mu Rwanda, Touadéra azasura ahantu nyaburanga hatandukanye harimbishirijwe kurengera ibidukikije no guteza imbere ubukerarugendo.

    Urugendo rwa Perezida Touadéra ruje nyuma y’amasaha make u Rwanda rwohereje batayo y’izindi ngabo 750 zijya kunganira izisanzwe mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Centrafrique. Ni ukuvuga ko kugeza ubu, u Rwanda rufiteyo batayo eshatu zishinzwe kubungabunga amahoro n’umutekano muri Minusca.

    Uretse kuba u Rwanda rufite abasirikare bari mu butumwa bwa Loni, mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu Ukuboza 2020, umutwe w’ingabo z’u Rwanda udasanzwe ni wo wacunze umutekano mu gihe hari ubwoba bw’uko inyeshyamba zazambya ibintu.

    KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO MENSHI

    Amafoto: Niyonzima Moïse


  • Perezida Touadéra yatangiye uruzinduko rw’iminsi ine mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Akigera ku kibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Kigali, Perezida Touadéra yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Dr Vincent Biruta.

    Touadéra w’imyaka 63 warahiriye kuyobora Centrafrique muri manda ya kabiri muri Werurwe mu 2021, asuye u Rwanda mu gikorwa gisa nko gushimira uko yafashijwe n’Ingabo z’u Rwanda gucunga umutekano mu matora yamugejeje ku butegetsi muri iyo manda.

    Ni amatora yabaye mu mpera z’umwaka ushize, icyo gihe ubwoba bwari bwose ko inyeshyamba zigometse ku butegetsi bwe zishyigikiwe na François Bozizé wahoze ayobora iki gihugu zishobora gutuma aba mu mvururu.

    U Rwanda rwohereje ingabo zigize umutwe udasanzwe “Special Force”, zicunga ibiro by’itora byose, zikurikirana amanywa n’ijoro ko nta kintu na kimwe gihungabanya umutekano ndetse ziburizamo ibitero by’inyeshyamba bitandukanye.

    Byatumye amatora arangira neza, umwaka na wo usozwa mu mahoro kugeza n’aho ibikorwa byo gutangaza amajwi na byo bibaye mu mahoro.

    Usibye uwo mutwe, Ingabo z’u Rwanda ziri muri Centrafrique kandi mu butumwa bw’amahoro bwa Loni. Nizo zirinda Palais de la Renaissance, Ingoro y’Umukuru w’Igihugu muri Centrafrique, iherereye mu Mujyi rwagati ahitwa 1er arrondissement munsi y’umusozi wa Gbazabangui hafi y’ahitwa PK 0 (Point kilométrique 0) ni ukuvuga ni aho batangirira kubara ibilometero biva mu Mujyi rwagati.

    Abasirikare b’u Rwanda barinda kandi Perezida Touadéra mu rugo rwe bwite. Nibo barinda abagore be babiri, Brigitte Touadéra na Tina Touadéra.

    Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Perezida Touadéra yabwiye IGIHE ko igihugu cye ari cyo cyasabye u Rwanda koherezayo ingabo zo kubungabunga amahoro nyuma yo kubona ko hashobora kwaduka imvururu zikomeye zashoboraga no kuburizamo amatora.

    Ati “Ndashaka gushimira byimazeyo Perezida [Kagame] ku bw’umuhate yasubizanyije ubusabe bwacu, nitwe twabisabye [kohereza ingabo] kuko twabonaga ibintu bikomeye. Byabaye ngombwa ko dusaba ibihugu by’inshuti ko bidutera ingabo mu bitugu mu kubungabunga amahoro muri aya matora kuko ari igikorwa cy’ingenzi mu buzima bwa demokarasi y’igihugu cyacu.”

    Centrafrique ni igihugu gikize ku mutungo kamere, gusa miliyoni 5,1 z’abagituye si abashabitsi bakomeye kuko usanga byinshi mu byo bakenera bituruka mu mahanga cyane muri Cameroun.

    Ubu cyafunguriye imiryango u Rwanda binyuze mu masezerano ibihugu byombi byagiranye y’ubufatanye mu ngeri zirimo umutekano n’ubucuruzi aho nk’Abanyarwanda bazajya boroherezwa kubona ibyangombwa byo gukora, abafite inganda bagasonerwa imisoro mu gihe kiri hagati y’imyaka umunani n’icumi.

    Mu ruzinduko rwa Touadéra, ibihugu byombi birasinyana andi masezerano y’ubufatanye nyuma y’ibiganiro byo mu muhezo hagati ya Perezida Kagame na mugenzi we.

    Touadéra araza kandi kwakirwa mu musangiro uteganyijwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane.

    Araza kandi gusura ingoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi iri ku Kimihurura mu Nteko Ishinga Amategeko.

    Ku wa Gatanu, ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe, azasura Umudugudu w’Icyitegererezo wa Musanze watashywe ku wa 4 Nyakanga 2021 ku munsi wo Kwibohora. Utujwemo imiryango 144, ufite Ikigo cy’Ishuri ryisumbuye, Irerero, Ikigo Nderabuzima n’ibindi bikorwaremezo.

    Azasura kandi ibindi bikorwa bitandukanye by’ubukerarugendo mbere yo gusoza uruzinduko rwe ku wa 8 Kanama.

    Dr Vincent Biruta aha ikaze Touadéra mu Rwanda mu ruzinduko yatangiye rw’iminsi ine

    Perezida Touadéra asuhuza abayobozi batandukanye bagiye kumwakira ku kibuga cy’indege

    Perezida Touadéra yahawe ikaze mu Rwanda, igihugu gisanganywe umubano wihariye na Centrafrique

    Abasirikare b’u Rwanda baramutse bakereye guha ikaze Touadéra muri Village Urugwiro

    Touadéra yageze mu Rwanda ahagana saa tanu n’igice, ahita akomereza muri Village Urugwiro aho yabonanye na Perezida Kagame

    Ibendera ry’u Rwanda n’irya Centrafrique yazamuwe mu gushimangira umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi

    Amafoto ya IGIHE : Moise Niyonzima


  • U Rwanda ntirwatereranye Centrafrique: Icyo uruzinduko rwa Perezida Touadéra i Kigali ruvuze – #rwanda #RwOT

    Uru ruzinduko rw’iminsi ine ruteganyijwe ku wa 5-8 Kanama 2021. Perezida Touadéra nagera i Kigali arakirwa na Perezida Paul Kagame, bagirane ibiganiro byihariye mbere yo gukurikirana isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye n’imikoranire mu nzego zitandukanye.

    Perezida Touadéra azasura Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside iri mu nyubako y’Inteko ku Kimihurura, mbere yo kwakirwa mu musangiro w’Umukuru w’Igihugu.

    Ku wa Gatanu, tariki ya 6 Kanama 2021, Perezida Touadéra, azasura Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi watashywe ku wa 4 Nyakanga 2021, ukaba ucumbikiye imiryango 144, ufite ishuri ryisumbuye, urugo mbonezamikurire rw’abana, ikigo nderabuzima n’ibindi bikorwa remezo.

    Mu ruzinduko rwe mu Rwanda, Touadéra azasura ahantu nyaburanga hatandukanye harimbishirijwe kurengera ibidukikije no guteza imbere ubukerarugendo.

    Urugendo rwa Perezida Touadéra ruje nyuma y’amasaha make u Rwanda rwohereje batayo y’izindi ngabo 750 zijya kunganira izisanzwe mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Centrafrique. Ni ukuvuga ko kugeza ubu, u Rwanda rufiteyo batayo eshatu zishinzwe kubungabunga amahoro n’umutekano muri Minusca.

    Uretse kuba u Rwanda rufite abasirikare bari mu butumwa bwa Loni, mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu Ukuboza 2020, umutwe w’ingabo z’u Rwanda udasanzwe ni wo wacunze umutekano mu gihe hari ubwoba bw’uko inyeshyamba zazambya ibintu.

    Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda wigisha ibijyanye na Politiki Mpuzamahanga, Dr Ismaël Buchanan, yabwiye IGIHE ko kuba u Rwanda rwarafashije mu kubungabunga no gucunga umutekano mu gihe cy’amatora nka kimwe mu bikorwa by’ingenzi mu kubaka igihugu kigendera ku mategeko, ari ibintu bifite igisobanuro.

    Yagize ati “U Rwanda rwagerageje kuguma kuri Centrafrique, mu gihe cy’amatora kugira ngo agende neza ni u Rwanda rwabigizemo uruhare, ngira ngo murabona ko kugeza uyu munsi umutekano ukomeje kugaruka muri kiriya gihugu.”

    “Ntabwo u Rwanda rwigeze rutererana Centrafrique mu gihe ibihugu byinshi na biriya by’abaturanyi ntibigira uruhare mu kugarura amahoro n’umutekano muri kiriya gihugu.”

    Perezida Touadéra muri Gashyantare 2021 yijeje Abanyarwanda ko amahirwe yose ahari mu gihugu aribo azahabwa mbere y’abandi

    Uruzinduko rwa Touadéra, andi mahirwe ku bikorera

    U Rwanda na Centrafrique bisanganywe imikoranire mu bucuruzi no korohereza abashoramari mu ngeri zitandukanye.

    Muri Gashyantare 2021, ni bwo RwandAir yatangiye gukorera ingendo muri Centrafrique, ibintu byagabanyije amasaha y’urugendo akava kuri 15 akagera kuri atanu n’igice gusa, kandi ikaba ihakorera ingendo ebyiri mu cyumweru.

    Ku wa 21 Mata 2021, abashoramari na ba rwiyemezamirimo bo mu Rwanda baherekejwe n’ubuyobozi bw’urwego rw’abikorera bagiriye uruzinduko muri icyo gihugu bagirana ibiganiro na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Urwego rushinzwe iterambere rwaho, urushinzwe imisoro n’urwa za gasutamo.

    Iyo hatabaho inzitizi z’icyorezo, uyu munsi i Bangui haba hari ibigo bikomeye by’Abanyarwanda ariko n’ubundi bari mu ngamba nyuma yo guhabwa ikaze.

    Indi nzitizi yabaye ikibazo cy’inzu zidahagije ndetse zitanameze neza i Bangui, aho kuri ubu hari Umunyarwanda wahawe isoko ryo kubaka inyubako zigezweho muri uwo mujyi. Muri izo nyubako harimo izizakoreramo ibiro, ibigo by’ubucuruzi, inzu mberabyombi, amaduka n’ibindi.

    IGIHE yamenye ko uwo mushoramari ari Nsabimana Jean ufite Ikigo cya JF Investment Ltd gikora ubwubatsi kiri gukora imirimo yo kubaka inyubako zigezweho i Bangui. Kugeza ubu habarurwa abakozi 25 b’Abanyarwanda bari gufatanya n’abubatsi bo muri Centrafrique.

    Mu bigo byamaze gutera intambwe yo kujya gukorera muri izo nyubako harimo Ikigo Pan African Logistics, gifasha abacuruzi kuvana no kujyana ibicuruzwa mu mahanga binyuze muri serivisi z’ubwikorezi bwo ku butaka, mu mazi, mu ndege no kumenyekanisha ibicuruzwa.

    Umuyobozi wa Pan African Logistics, Nyarwaya Shyaka Michael, yavuze ko bamaze kwitegura no kwagurirayo ibikorwa.

    Ati “Twe nka Pan African Logistics rero nk’izo nzu z’ibiro dukeneye iyo gukoreramo kuko bidahindutse muri Nzeri 2021, tuzaba twarangije gufungura ishami muri uriya Mujyi. Mu bushobozi dufite tugomba gutangira muri uko kwezi kwa Cyenda.”

    “Isoko rirahari, hari abakozi ba Loni bagera mu bihumbi 18, hari n’Abanyarwanda bazakenera kujya gucuruzayo, hari n’abo turi kuvugana kuri ubu bamaze gufungura ibigo muri kiriya gihugu ku buryo natwe tugomba gutangira vuba tukajya tubafasha kubatwarira ibicuruzwa byabo.”

    Kugeza ubu hari Abanyarwanda bishyize hamwe bashinga ikigo cyitwa IFA [Investissement Future Africain], aho bari gukusanya amafaranga yo gukora ishoramari ryagutse muri Centrafrique.

    Urwego rw’Abikorera, PSF, ruvuga ko kugeza ubu abikorera benshi bamaze kugera muri Centrafrique ndetse kuri ubu ruteganya gufungurayo ishami rizafasha Abanyarwanda bakorerayo.

    Umuvugizi wa PSF, Ntagengerwa Théoneste, yagize ati “Abanyarwanda batangiye gushora imari muri Centrafrique hari n’ibigo by’Abanyarwanda byatangiye gukorerayo, ndetse natwe nka PSF turateganya gushyirayo ishami rizajya ribafasha, vuba aha ngaha turaba twatangiye.”

    “Navuga ko kugeza ubu ibyo twari dukeneye byose barabidukoreye kuko abacuruzi bose bamaze kujyayo bavayo bishimiye uburyo bakirwa, babona ko ibyo bakeneye byose bizaboneka. Igikurikiyeho ni ukureba uko twajya tugirana imikoranire yihariye n’abikorera bo muri kiriya gihugu.”

    Mu kubyaza umusaruro ayo mahirwe, kuri ubu hari n’abandi Banyarwanda batangiye ubworozi mu masambu yo muri Centrafrique, barimo abororerayo inka, abatangiye kujya mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, abarimu bo muri Kaminuza bateganya kujya kwigishayo n’abandi.

    Shyaka avuga ko kuva we n’abandi bikorera bava muri Centrafrique yagiye yakira Abanyarwanda benshi bamusaba ubujyanama ku bijyanye no kujya gukorera muri icyo gihugu kandi abenshi yamaze kubahuza n’ubuyobozi ku buryo nabo biteguye kujyayo.

    Ifuni ibagara ubucuti ni akarenge

    Kuri Perezida Touadéra, i Kigali hamaze kuba mu rugo kuko mu 2016, yari mu bakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bitabiriye Inama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ndetse no mu 2019, ku butumire bw’u Rwanda yitabira Ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 yari ishize rubohowe.

    Ku rundi ruhande kandi, mu Ukwakira 2019 Perezida Kagame yagiriye uruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe muri Centrafrique rwasojwe ibihugu byombi bishyize umukono ku masezerano y’imikoranire mu bijyanye n’igisirikare, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, peteroli no guteza imbere ishoramari ndetse n’ishyirwaho rya komisiyo ihuriweho n’impande zombi.

    Icyo gihe Perezida Kagame yakiriwe ku meza na Perezida Touadéra, aho yanahawe umudali w’icyubahiro witwa ‘Grand Croix de la Reconnaissance’, umuyobozi w’Umujyi wa Bangui amushyikiriza urufunguzo rwawo nk’ikimenyetso cy’uko yagizwe umuturage w’icyubahiro wawo.

    Dr Buchanan yavuze ko kugenderana kw’abakuru b’ibihugu byombi bifite igisobanuro haba muri politiki n’umubano uhuriweho.

    Kuri we, ngo Perezida Touadéra nubwo azaba aje i Kigali mu ruzinduko rw’akazi ndetse byitezwe ko hari n’amasezerano azasinywa, ngo impamvu nyamukuru imuzanye ni ugushimira u Rwanda kuko rwakomeje kuba igihugu cya hafi.

    Ati “Centrafrique yagaragaje ko yifuza ko u Rwanda rwayifasha ikarwigiraho kuzahura ubukungu. Uru ruzinduko icyo rushatse kuvuga ni ugushimangira no gushyira mu bikorwa ya politiki yo kwigira ku Rwanda.”

    Yakomeje agira ati “Uru ruzinduko rero ruranasobanura ko Centrafrique ije kugaragariza u Rwanda ibyishimo ifite. Murabizi ko Perezida Kagame bamuhaye umudali ndetse hari na bamwe mu basirikare b’u Rwanda bahawe imidali. Biragaragara rero ko impamvu nyamukuru y’uru ruzinduko harimo no gushimira.”

    Umuvugizi wa PSF, Ntagengerwa, we avuga ko uru rugendo ari igihamya ku bikorera n’abashoramari b’Abanyarwanda kuko bibaha ubutumwa bw’uko gushora imari muri Centrafrique bishoboka.

    Ati “Uru rugendo ni amahirwe, kuko hari byinshi bamwe bamaze kugerayo ariko buriya kugira ngo umuntu abashe gukora ubucuruzi mu kindi gihugu ni uko haba hariho imikoranire myiza hagati y’ibihugu kugira ngo wizere ko ibyo ukora bizabona umutekano, kuko n’abakuru b’ibihugu ubwabo baba barimo kuganira. Ibi ni nk’ubutumwa biha Abanyarwanda ko gushora imari hariya byishimiwe.”

    Yavuze ko uru rugendo rushimangira ko icyemezo abikorera bafashe cyo gushorayo imari muri Centrafrique cyiganwe ubushishozi kandi gishyigikiwe.

    Perezida Touadéra arashaka ko abashoramari b’Abanyarwanda bamufasha kubyaza umusaruro amahirwe y’iterambere, bagakora ubuhinzi bugezweho mu gihugu cye kuko uretse kuba kitabona ibiribwa bihaza abaturage bacyo, ubutaka bwacyo bufite ubushobozi bwo guhaza ibindi bihugu cyane nk’ibiri mu bice by’ubutayu biri mu Majyaruguru yacyo.

    Mu bindi Perezida Touadéra yamaze kugaragaza ko byakorwamo ishoramari ritanga umusaruro, harimo urwego rwa banki, ari na rwo nkingi ya mwamba yo guteza imbere urwego rw’abikorera muri rusange, urwego rw’inganda, runakubiyemo urw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro aboneka ku bwinshi muri icyo gihugu.

    Inkuru bifitanye isano:

    -  Amahirwe ahishe muri Centrafrique, igihugu cyahaye u Rwanda ubutaka bwa hegitari ibihumbi 200 (Video)

    -  Abanyarwanda binjiye ku isoko rya Centrafrique: Ibyo bemerewe ku bashaka gushora imari (Video)

    Mu 2016 Faustin Archange Touadéra yari mu Rwanda aho yari yitabiriye Inama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yabereye i Kigali

    Mu 2019 ubwo Perezida Faustin Archange Touadéra yitabiriye isabukuru y’imyaka 25 yo kwibohora. Aha yari yakiriwe na Amb Dr Sezibera Richard wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane

    Perezida Kagame na Perezida Touadéra bagendaga basuhuza abaturage bagaragazaga akanyamuneza mu duce dutandukanye i Bangui

    Perezida Touadéra yambika Perezida Kagame umudali w’ishimwe nk’umuturage w’indashyikirwa w’Umujyi wa Bangui

    RwandAir yatangiye ingendo zayo muri Centrafrique zikorwa kabiri mu cyumweru

  • Burera: Intandaro yo gushwana hagati y’Akarere na rwiyemezamirimo wubatse igorofa kagategeka ko isenywa – #rwanda #RwOT

    Iyo gorofa yari imaze gutwara miliyoni 30 Frw, yayubakaga mu Mudugudu wa Ryaruhirima, Akagari ka Nyamugari mu Murenge wa Nemba mu Karere ka Burera.

    Dushimirimana yatangiye kubaka iyo gorofa mu mpera za 2020 ariko iza guhagarikwa n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera buvuga ko yubatse mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera bwatangaje ko Dushimirimana yubatse nta ruhushya afite, byongeye yubaka ahantu hari hateganyijwe kunyuzwa umuhanda kandi ari mu manegeka, nubwo rwiyemezamirimo we abihakana avuga ko yubatse ahateganyijwe kubakwa.

    Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, yagize ati “Icya mbere yubatse nta cyangombwa afite, ntabwo tuzi impamvu atigeze asaba icyangombwa, ikindi yubatse mu mbago z’umuhanda ahari gucishwa umuhanda wa kaburimbo. Yahagaritswe n’Ubuyobozi bw’Umurenge ku itariki 12 Werurwe yanga guhagarara.”

    Yavuze ko nyuma yo guhagarika Dushimirimana no kumuca amande ya 50.000 Frw, banamusabye gukuraho ibyo yari amaze kubaka ntiyabikora.

    Ati “Bamusabye ko ahagarara agakuraho n’ibyo yubatse kuko yubatse binyuranyije n’amategeko kandi nta muntu wubaka atasabye uburenganzira. Yewe n’itsinda ry’akarere, abakozi ba One Stop Center n’umukozi wa RTDA, bagiyeyo baraganira bakora raporo na we ubwe ayisinyaho ariho komite nyobozi yahise ifata umwanzuro.”

    Rwiyemezamirimo Dushimirimana ntiyemera ko yubatse ahatemewe ngo kuko iyo biba bimeze gutyo atari kubona icyangombwa cy’ihererekanyabutaka ry’aho hantu kuko yahaguze n’abandi mu mpera za 2020, agatangira kubaka mu Ugushyingo nubwo ihererekanya ry’ubwo butaka ryakozwe muri Gashyantare 2021 imirimo irimbanyije.

    Icyakora uyu mukobwa, yemera ko yatangiye kubaka igorofa rye nta cyangombwa cyo kubaka arabona, gusa aho yari agiye kubaka ngo ni ahagenewe imyubakire.

    Yagize ati “Iyo umuntu yubatse nta cyangombwa itegeko riteganya ko acibwa amande agahabwa icyangombwa, ntekereza ko kuba baranciye amande bari bafite uburenganzira bwo kuba baza bakayikuraho iyo koko babona ko nubatse ahantu hatemewe. Kuba naravuye mu kwezi kwa gatatu bikaza kugera mu kwa gatandatu, ndahamya ko bari bazi neza ko nta kibazo.”

    Dushimirimana avuga atubatse mu manegeka kuko icyangombwa cy’ubutaka cy’aho kigaragaza ko hagenewe guturwa, byongeye hakaba hari n’izindi nyubako zahubatswe vuba aha.

    Yavuze kandi ko aho yubatse iyo gorofa hari hasanzwe izindi yasenye, we akavuga ko hashobora kuba hari ibindi biyihishe inyuma.

    Akarere kamushinja kubaka ahantu hari imbago z’ahazagurirwa umuhanda uri munsi y’iyo nyubako ukanashyirwamo kaburimbo.

    Dushimirimana we avuga ko inyubako ye iri kure y’umuhanda kandi ngo iyo haza kubaho ko uzahubakwa, ihererekanyabutaka ntiryari gukunda.

    Itegeko rigenga imihanda mu Rwanda rivuga ko ubutaka bweguriwe imihanda ya Leta n’iy’Uturere, urwego rwa mbere bubarwa hafashwe metero 22 uhereye muri kimwe cya kabiri cy’umuhanda ku mihanda yo mu rwego rwa mbere na metero 12 ku mihanda yo mu rwego rwa kabiri ari na rwo uyu wo muri Burera uzaba ubarizwamo.

    IGIHE yageze aho iyi nzu ya Dushimirimana yari yubatse. Mu bipimo byifashishije metero, byagaragaye ko nibura yubatse muri metero 27,5 uvuye ku ruhande rwa ruguru y’umuhanda.

    Munsi yayo kandi hari abandi bantu bahafite izindi nzu batigeze babarirwa mu bazahabwa ingurane kubera umuhanda.

    Dushimirimana yakomeje agira ati “Nahise njya kwishakira amakuru muri RTDA, nti ‘Ese iyo umuntu yubatse mu mbago z’umuhanda mubibwirwa n’iki? Bati, ‘icya mbere aho hantu haba haratanzwe ingurane, aba ari ku rutonde rw’abigeze guteganywa bazabaguranira’. Nuko nzana n’umwirondoro w’abantu naguze na bo ngo ndebe niba bari no ku rutonde rw’abo bazagura na bo ndababura.”

    Amakuru yo mu Kigo cy’Igihugu cy’Imicungire n’Imikoreshereze y’Ubutaka agaragaza ko iki kibanza gifite UPI 11086 giherereye mu Mudugudu wa Ryaruhirima mu Kagari ka Nyamugari mu Murenge wa Nemba giherereye ahagenewe guturwa.

    Nyuma yo kwandikirwa n’akarere asabwa gusenya ibyo yubatse, Dushimirimana yahise yitabaza izindi nzego zirimo Intara n’abadepite bahagarariye urubyiruko mu nteko.

    Ati “No muri sisiteme ubwabyo bahita babikwereka. Ikindi kimenyetso ni uko hari inzu zigera ku munani ziri munsi yanjye zitizigeze zihabwa ingurane, ni gute bagomba guhita kuri izo zose bakaza ku yanjye ya cyenda izo batarazibaruye?”

    Impuguke mu igenagaciro ku mitungo itimukanwa, Niyonsega Jean Paul umaze igihe muri uyu mwuga kuko awukora kuva mu 2012, yabwiye IGIHE ko ubusanzwe iyo havutse ikibazo nk’iki gikemurwa hakurikijwe amabwiriza asanzwe.

    Yagize ati “Ubundi hari ibintu bibiri bibaho, icya mbere hari ukuba ku gishushanyo mbonera hateganyirijwe kubakwa, icyo gihe uwubatse adafite uruhushya acibwa amande akaka ibyangombwa. Icya kabiri iyo hatateganyirijwe kubakwa arahagarikwa agacibwa amande agakuraho ibikorwa bye.”

    Dushimirimana avuga ko impamvu yatumye asabwa gusenya ibyo yubatse, ari ubwumvikane buke afitanye n’abayobora akarere.

    Ati “Ikintu mbona nazize ni ukutumvikana kwa komite nyobozi. Hari inama twajyaga dukorana nkaba narababwiye ukuri kwa kundi muba muri gusasa inzobe. Ikindi ni amashyari.”

    Nubwo Dushimirimana avuga ibyo, Meya wa Burera we ahamya ko nta kibazo afitanye n’uyu rwiyemezamirimo kandi n’iyo cyaba gihari hari izindi nzego bireba zabikemura.

    Yavuze ko ibyo yazize ari ukutubahiriza amategeko agenga imyubakire, akubaka igorofa ahatemewe nta n’ibyangombwa yabanje gusaba.

    Ati “None se hari ibibazo dufitanye ko ari njye uhagarariye akarere? Ayo ni amatiku. Hari n’akarengane, hari inzego zishinzwe gukurikirana ibyo by’akarengane, ibihuha byo yabijyana muri RIB wenda ni yo yabisesengura ariko njye ibyo by’ibihuha ntabwo tubigenderaho. Tugendera ku bintu byanditse kandi n’abatekenisiye batangamo inama.”

    Meya Uwanyirigira akomeza avuga ati “Yubatse nta ruhushya. Murabizi itegeko risaba ko ushaka kubaka abanza gusaba uruhushya, noneho n’inzu ye ugiye kureba, urwego irimo tugiye mu byiciro by’imyubakire urasanga ko hari n’ibindi yakwiye kuba yujuje. Icya kabiri arubaka mu mbago z’umuhanda, icya gatatu inzu ye iri mu manegeka kandi ntabwo twareba umuturage yubaka inzu ishobora no kuzateza ibibazo.”

    Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Burera, Izamuhaye Jean Claude, aherutse kuvuga ko iki kibazo bacyakiriye kandi boherejeyo komisiyo ngo igikurikirane ikazatanga igisubizo mu gihe cya vuba.

    Rwiyemezamirimo wasabwe n’Akarere ka Burera yavuze ko iyi nyubako yari imaze gutwara miliyoni 30 Frw

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera buvuga ko iyi nyubako iri mu manegeka ndetse ikaba ikwiye gusenywa kuko iri mu mbago z’umuhanda

    Dushimirimana ashinjwa gutangira kubaka iyi nyubako adafite ibyangombwa

  • Amarangamutima ya Platini wemejwe bidasubirwa… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro n'abanyamakuru cyabereye Abuja mu gihugu cya Nigeria ari naho hemerejwe umuhanzi nyarwanda Platini nk'umuhanzi mushya ugiye gutangira urugendo rushya n'iyi nzu, abari batumiwe muri icyo kiganiro bahaye umugisha urugendo rwa Platini.

    Nk’uko byatangajwe na Pulse Nigeria ku rukuta rwayo rwa instagram rukurikirwa n'abarenga miliyoni eshatu basobanuye ibikubiye mu masezerano Nemeye Platini yagiranye na One Percent Management Services byavugiwe mu kiganiro n'abanyamakuru.


    Ku rubuga rwa instagram rwa Pulse Nigeria ubutumwa bashyizeho buragira buti ''Agahigo gashya k’amasezerano hamwe na one percent international management services. Umuririmbyi mpuzamahanga mu njyana ya Afropop Platini Nemeye uzwi nka Platin P yakoze agahigo ko gusinya amasezerano na One percent international management services”.


    Ibi byatangarijwe mu kiganiro  n’itangazamakuru mu buryo bwo kumenyekanisha iki gikorwa mpuzamahanga muri Abuja.

    Uhagarariye abamukurikira abantu ibikorwa by’iyi kompanyi, bwana Mike Obienyo yasobanuye ko intego yabo ari ukuzamura iyi nzu ifasha abahanzi ndetse n’abahanzi ku rwego rwo hejuru, mu gihe yanasezeranyije gukorana na bamwe mu bafite amazina akomeye mu isi y’umuziki.

    Yagize ati “Intego yacu ikomeye ni ukubaka ikiraro muri Afrika ndetse no hanze yayo binyuze mu buvumbuzi, guteza imbere imyudagaduro ndetse n’ubukerarugendo n’umuco”.


    Platin P uzwi cyane mu magambo agira ati “Tsinda cyangwa upfe”, avuga ko umuziki ari wo umuha ibyishimo kandi yiteguye kubisakaza ku isi hose. Yasoje agira ati “Umuziki ni ibintu bwanjye, mbikora ntakurambirwa kandi ni byo bimpa ibyishimo. Niteguye guhindura isura y’umuziki ku isi yose kandi nshaka gukoresha uyu mwanya nshimira abandeberera kuba barabonye ko nkwiriye kujya muri iri tsinda”.

    Nyuma y'icyo kiganiro n'abanyamakuru cyabereye i Abuja muri Nigeria, mu kiganiro umuhanzi Platini yahaye InyaRwanda yavuze uko yakiriye gukorana amasezerano n'ikigo mpuzamahanga cya One Perecent. Yagize ati ''Murakoze cyane. Gukorana na One Percent management ni ikigo mpuzamahanga nizera y’uko mu gihe turi gukorana nzagera kuri byinshi, ni ukubisengera ntabe amasezerano gusa ahubwo bikaba ari ibintu bizaca mu buryo.''

       

    One Percent Management nayo yari yanditse ubutumwa busa n'ubwa Pulse yemeza aya makuru isobanura ibikubiye mu kiganiro n'abanyamakuru ku bijyanye n'amasezerano bagiranye n'umuhanzi Nemeye Platini.

     

    Platini yiyemeje gukora amateka ku Isi mu ruhando rwa muzika

    REBA HANO INDIRIMBO ‘ATANSIYO’ YA PLATINI P

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108338/amarangamutima-ya-platini-wemejwe-bidasubirwaho-nkumuhanzi-ugiye-gukorera-umuziki-we-muri–108338.html