Blog

  • Ubutaka bwimuweho abo mu manegeka i Kigali buzaba ubwa nde? – #rwanda #RwOT

    Umwaka wa 2023 warangiye imiryango irenga 6000 mu bihumbi 10 yagombaga kwimurwa mu manegeka ivanyweyo ijya gukodesherezwa hanashakwa imidugudu abafite amikoro make bashobora gutuzwamo.

    Abimuwe mu bice bitandukanye bya Kigali harimo abavuye mu Murenge wa Gisozi nk'ahazwi nko mu Budurira no munsi ya Dove Hotel, mu Gatsata n'ahandi.

    Bamwe mu bari bahatuye baganiriye na IGIHE bavuze ko bafite ibyangombwa by'ubwo butaka ariko batazi niba bukiri mu maboko yabo ku buryo babukoreraho ibindi bikorwa cyangwa ngo babugurishe.

    Twagiramungu Joseph wari utuye mu Mudugudu wa Rukeri ku Gisozi ahafite inzu ebyiri yavuze ko nta kindi kintu ashobora kuhakorera.

    Ati 'Nta kintu dushobora kuhakorera kuko n'ababigerageje ubuyobozi bw'inzego z'ibanze bwagiye bubamaganira kure bubabwira ko bitemewe. Ntiwahororera nk'amatungo cyangwa ngo ube wahagurisha kuko hari n'umushoramari witwa Marshal wagerageje kuhatugurira ariko na byo ntibyakunze.'

    Yakomeje agaragaza ko ubuyobozi bw'Umurenge wa Gisozi bwabijeje ko hari ingurane bazahabwa ku buryo bizeye ko Leta izabashakira ubundi buryo baturamo.

    Nyirahirwa Brigitte na we wari utuye mu Mudugudu wa Rukeri wimuwe yari afite umugabo ariko bakaza gutandukana yavuze ko aho bari butuye ubu hari ibibanza bibiri yakabaye yikenuza kuko ubuzima butamworoheye.

    Ati 'Njya mpingamo ibishyimbo ariko muri iyi minsi ubuyobozi bwohereje abantu baza guteramo ibiti by'imigano. Ntabwo bigeze batubaza rero tukumva ubwo butaka butakiri mu maboko yacu.'

    Ndagijimana Jean Baptiste wari utuye mu Kagari ka Nyamabuye mu Murenge wa Gatsata na we avuga ko yari ahafite inzu yo guturamo n'indi y'ubucuruzi. Yavuze ko mu Ugushyingo 2024 ubuyobozi bwahateye ibiti by'ubusitani, muri Mata 2025 bagaruka kubibagara ku buryo bakeka ko hafitiwe indi gahunda na Leta.

    Ati 'Niba hazakorerwa izo gahunda zindi twifuza ko baza bakaduha amafaranga y'ibyo bibanza byacu tugashaka ukuntu twabona ubundi buryo dutura.'

    Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, yabwiye IGIHE ko kuba abo baturage barimuwe ku butaka bari batuyeho bitavuze ko butakiri mu maboko yabo.

    Ati 'Ubutaka bukoreshwa icyo bwagenewe hagendewe ku gishushanyo mbonera ariko kandi ba bantu bimuwe kuko aho bari bari atari aho guturwa haba hari ikindi bwagenewe ariko ntibivuze ko butakiri ubwabo. Ubutaka bwakomeje kuba ubwabo ariko bukoreweho icyo bwagenewe gukoreshwa.'

    Yavuze ko ahatewe ibiti batahabambuye ahubwo ari umuganda babahaye wo kubafasha kuhabungabunga.

    Ati 'Mu Gatsata twahakoze umuganda wo gutera ibiti twanasabye abari bahatuye ko baza tugafatanya. Ibyo biti n'ubundi ni ibyabo kuko iyo bitewe mu butaka bwawe biba ari ibyawe wemerewe no kubisarura niyo byaba ari umuganda wabihateye.'

    Ku kijyanye n'abashaka kugurisha ubutaka bwabo yagize ati 'Buri wese akoresheje icyangombwa cye yegera Umujyi wa Kigali tukareba ushaka kubugura icyo azabukoresha niba cyemewe tukabyemeza cyangwa tukabitambamira. Habonetse umushoramari munini ubushaka na we abanza kutwegera tugasuzuma umushinga ashaka kuhakorera.'

    Yongeyeho ati 'Ntabwo umuntu ukuwe ahashyira ubuzima bwe mu kaga ahabwa ingurane. Haramutse hagiye gukorerwa igikorwa icyo ari cyo cyose ni bwo bahabwa ingurane.'

    Ntirenganya yavuze ko ikindi gishobora gukoreshwa ubwo butaka ku bafite ubushobozi ari ukubaka inzu zikomeye zijyanye n'ubuhaname hafite kuko hamwe bahimuwe ku bw'inzu zubatse nabi ariko bidakuyeho ko hari izindi zishobora kuhubakwa.

    Umujyi wa Kigali ugaragaza kugeza mu ntangiriro za Mutarama 2025 ingo 5.671 zari zimaze kwimurwa mu manegeka mu turere dutatu tuwugize mu gihe izagombaga kwimurwa ari 7.232.

    Abari batuye ahahanamye barimuwe ariko ubu bibaza iherezo ry’ubutaka bwabo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubutaka-bwimuweho-abo-mu-manegeka-i-kigali-buzaba-ubwa-nde

  • BNR yahagurukiye kuziba icyuho hagati y'abagore n'abagabo mu kwitabira serivisi z'imari hifashishijwe telefoni – #rwanda #RwOT

    Ni ubukangurambaga bwateguwe mu rwego rwo kuzamura imibare y'abagore bakoresha serivisi z'imari hifashishijwe telefoni 'mobile money' no kuzamura imibereho myiza y'abaturage muri rusange.

    Igerageza ry'iyi gahunda ryatangiriye mu turere twa Nyaruguru, Nyamasheke, Rulindo na Ngoma aho uyu munsi hamaze guhugurwa 35.000.

    Biteganyijwe ko muri buri karere nibura hazahugurwa abagore 7500 muri mu turere 17 twiganjemo utwo mu bice by'icyaro ariko bukazagera ku bagore 127000.

    Imibare ya BNR igaragaza ko abagore bakiri hasi mu gukoresha serivisi z'imari zikoreshejwe telefoni kuko bari kuri 72% mu gihe abagabo bari kuri 81%.

    BNR kandi igaragaza ko hari abagore barenga miliyoni badakoresha izo serivisi bityo ubwo bukangurambaga bugamije kugabanya icyo cyuho kikigaragara.

    Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y'u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva, waganirije abaturage bo mu Karere ka Gakenke, yagaragaje ko ubwo bukangurambaga bugamije kugabanya icyuho kikirimo hagati y'abagore n'abagabo mu gukoresha serivisi z'imari.

    Ati 'Twasanze nubwo Abanyarwanda basigaye bakoresha uburyo bwa telefoni mu kwishyurana, twasanze ku bagore hakiri ikibazo, ubushakashatsi bwagaragaje ko abagore ari bake mu gukoresha ubu buryo.'

    Yakomeje 'Twatekereje uko twafasha abagore rero mu gihugu ngo bazamuke, ibintu twbonye harimo ko abagore batabona amafaranga buri gihe, konti zabo zidakora zigasnzira, cyangwa abagabo akaba ari bo biharira telefoni kuko umuryango uyitunze ari imwe. Izo ni zimwe mu ngorane.'

    Yavuze ko abagore bazanahugurwa kuri serivisi z'imari ndetse n'uburyo bwo gukora imishinga ibyara inyungu ishobora gutuma bakorana bya hafi n'ibigo by'imari kandi bakoroherwa kugera ku mari.

    Yakomeje ati 'Burya iyo uteje umugore imbere biroroshye ngo igihugu gitere imbere.'
    Muri iyi gahunda, BNR ikorana n'ibindi bigo by'imari bitandukanye bigamije kwegereza Abaturarwanda serivisi zabyo.

    Meya w'Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine, yashimye ubu bukangurambaga bugamije guteza imbere abagore mu gukoresha servisi z'imari, yerekana ko buzatanga umusaruro kandi buzafasha abagore mu kuzamura ubukungu.

    Ati 'Turabona ko uyu mushinga uzatugirira akamaro kanini.'

    Akarere ka Gakenke gatuwe n'abaturage barenga ibihumbi 389 muri bo 50,5% ni igitsina gore.

    Biteganyijwe ko ubu bukangurambaga buzaba bwageze mu turere twose duteganyijwe mu gihe cy'umwaka umwe kandi bwitezweho kuzamura imyumvire kuri serivisi z'imari.

    Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y'u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva, yagaragaje ko ubu bukangurambaga bwitezweho umusaruro

    Meya w'Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine, yashimye ubu bukangurambaga bugamije guteza imbere abagore mu gukoresha servisi z'imari

    BNR yaganirije abagore bo muri Gakenke ku gukoresha serivisi z’imari

    Umukozi muri Equity Bank Rwanda Plc ishami rishinzwe guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, yagaragaje ko abagore bahawe ikaze muri iyi banki

    Abagore bari bishimiye ubu bukangurambaga

    Inzego z’umutekano zari zihagarariwe

    Abagore basobanuriwe impamvu bakwiye kwitabira serivisi z’imari

    Amafoto: Kwizera Herve


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bnr-mu-bukagurambaga-bugamije-gukangurira-abagore-gukoresha-serivisi-z-imari

  • Izo kode zanyu ziteye iseseme-Senateri Uwizeyimana ku mvugo za 'Gogwe' na 'Goyi' zihishe ivanguramoko – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho mu kiganiro itsinda ry'abasenateri bagize Komisiyo y'Ububanyi n'Amahanga, Ubutwererane n'Umutekano ryagiranye n'inzego zitandukanye muri aka Karere zifite mu nshingano kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no guteza imbere ubumwe n'ubudaheranwa bw'Abanyarwanda.

    Abasenateri bari mu bikorwa byo Kugenzura uko ingamba zo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside zishyirwa mu bikorwa, imikorere n'uruhare by'amahuriro y'ubumwe n'ubudaheranwa mu guteza imbere ubumwe n'ubudaheranwa bw'Abanyarwanda no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, no kugenzura uko abarangiza ibihano ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bafashwa gusubira mu Muryango Nyarwanda, kumenya imbogamizi ziri mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n'iziri mu guteza imbere ubumwe n'ubudaheranwa n'ingamba ziteganyijwe zo kuzikuraho.

    Senateri Uwizeyimana Evode uri muri iyi Komisiyo yagize ati 'Hari ibintu twari twarakomeje kumva byari byarakomeje kuvugwa muri aka Karere bya (Gogwe na Goyi)[…], abantu badusobanuriye ko ari ibintu by'amatiku n'ibintu by'inyungu, aho byari byarakomeje guhwihwiswa, ni byinshi twagiye twumva aho umuntu wabaga ashaka gutikura cyangwa ufite ibyo ashaka kwikubira, agatangira kuvuga ko hari ikibazo cy'abagogwe n'abagoyi. Izo kode zanyu ziteye iseseme, kandi twarabisobanukiwe tugenda twabyumvise.'

    Senateri Uwizeyimana Evode akomeza avuga ko bari barakomeje kumujijisha bamubyinisha muzunga ariko nyuma bamusobanurira ko uvuze abagogwe aba avuze Abatutsi, uvuze abagoyi akaba avuze Abahutu.

    Yanaboneyeho gusaba abatuye aka Karere gukorera hamwe, bagasenyera ubugozi umwe kugira ngo babashe kubaka Igihugu gitera imbere.

    Umurinzi w'Igihango, Mudenge Boniface yunga murya Senateri Evode Uwizeyimana na we yahamije ko uburyo buhishe bwo kuvuga ngo Gogwe na Goyi bavuga iby'amoko y'Abahutu n'Abatutsi byakoreshwaga n'abagambiriye inyungu zabo.

    Ati 'Dushimye ko ibintu bya Gogwe na Goyi mwabimenye, byaturyaga kandi mwabibonye neza munamenya n'imvano yabyo, byari byararemwe n'ababikoreshaga mu nyugu zabo bwite. Ibi twari twarabitwererewe.'

    Senari Evode Uwizeyimana yavuze ko imvugo zizimije z’amoko ziteye iseseme

    Abagize Inama Njyanama, inzego zishinzwe umutekano n’abandi bayobozi bitabiriye ibi biganiro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/izo-kode-zanyu-ziteye-iseseme-senateri-uwizeyimana-ku-mvugo-za-gogwe-na-goyi

  • Yiyahuriye kuri etage yo 'Kwa Makuza', asiga yanditse ibaruwa inenga ababyeyi be – #rwanda #RwOT

    Ahagana Saa Kumi zo kuri uyu wa Gatatu, nibwo uyu musore bitaramenyekana akarere akomokamo, yahanutse mu igorofa yo Kwa Makuza. Amakuru avuga ko yinjiye muri iyo nyubako, akajya muri restaurant iri mu igorofa rya 13, akicara wenyine.

    Mu gihe bari bataramwakira, nibwo yasimbutse akagwa hasi mu Imbuga City Walk, akitaba Imana.

    Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, ACP Boniface Rutikanga, yabwiye IGIHE ko iperereza rigiye gukorwa kugira ngo hamenyekane icyaba cyatumye yiyahura. Ntabwo haramenyekana aho yakomokaga.

    Ati 'Amakuru dufite ni uko yagiye muri restaurant iri mu igorofa ya 13 yicaramo ari wenyine hanyuma arasimbuka, agwa hasi ku mbuga imbere y'inyubako ahita yitaba Imana, ubutabazi bwahageze busanga yashizemo umwuka.'

    Ubwo IGIHE yahageraga, yasanze abantu benshi bashungereye n'inzego z'umutekano zahageze, zihita zitwara umurambo. Mu byo yari afite, harimo telefoni n'urupapuro.

    Urwo rupapuro yari yararwanditse ku wa 20 Gicurasi avuga ko arambiwe ubuzima abayemo, asaba imbabazi abo yahemukiye, ashimira abamubaye hafi, agaya ababyeyi be ko batamwitayeho ndetse anabasaba ko bakwita kuri murumuna we.

    Umwe mu baturage twasanze aho byabereye yagize ati 'Twebwe rero twagiye kumva ikintu kiraturitse, turebye dusanga ni umuntu wikubise hasi […] Yari yambaye umupira n'inkweto, ipantalo ariko twabonye ari n'umwana ntabwo twamenya ngo yiyahuye azira iki.'

    Undi yagize ati 'Umuntu wari uri aho yanyuze yambwiye ko bagiye kubona babona umuntu abanyuzeho yihuta ahita asimbuka.'

    Aho uyu musore yiyahuriye hari abantu benshi

    Uyu musore yiyahuye aturutse mu nyubako yo Kwa Makuza

    Abashinzwe umutekano bahise bagera aho uyu musore yiyahuriye mu gihe gito cyane

    Abantu benshi bahise bahurira hafi y’aho uyu musore yaguye

    Imodoka ya RIB yahise igera aho uyu musore yiyahuriye mu gihe gito cyane


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/yiyahuriye-kuri-etage-yo-kwa-makuza-asiga-yanditse-ibaruwa-inenga-ababyeyi-be

  • Kamonyi-Karama: Polisi yataye muri yombi umusore Ukekwaho kwirara mu nsina z'umuturage akararika #rwanda #RwOT

    Umugabo w'imyaka 32 y'amavuko wo mu karere ka Kamonyi, Umurenge wa Karama, Akagari ka Bunyonga, Umudugudu wa Nyenyeri ukekwaho kwirara mu murima w'umuturage agatema insina 36, ibitoki akabitema agashyira hasi bimwe akabyangiza biri ku nsina zihagaze yatawe muri yombi na Polisi y'u Rwanda ikorera mu Karere ka Kamonyi.

    Amakuru intyoza.com ikesha bamwe mu baturage b'aho uyu mugabo ukekwaho ubu bugome yabukoreye, babwiye umunyamakuru ko uyu ukekwa yafashwe kuri uyu wa Kabiri, nta masaha menshi aciyeho hagaragaye ibyabaye.

    Bavuga kandi ko uyu mugabo aturanye n'uwo akekwaho ko yakoreye ubu bugome bwo kujya mu murima akangiza urutoki rwe, aho hari n'insina zari zifite ibitoki birimo ibyari mu gihe cyo gusarurwa, ibyo atatemye ngo bigwe hasi atemye insina, yatemaguye ibitoki bikiri hejuru.

    Aba baturage babwiye kandi umunyamakuru ko uwatawe muri yombi yari umugabo wibana mu rugo wenyine kuko umugore n'abana be ngo bari baramuhunze bakagenda bahunze amahane n'ihohoterwa bakorerwaga kenshi mu rugo. Bivugwa kandi ko yakundaga kugirana amakimbirane y'imbibi n'uwo avugwaho gukorera ibikorwa akurikiranyweho.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye yabwiye intyoza.com ko ukekwa muri ibi bikorwa bibi yatawe muri yombi na Polisi, akaba yahise ashyikirizwa Sitasiyo ya Polisi na RIB I Kayenzi ari nabo bashinzwe Umurenge wa Karama.

    SP Emmanuel Habiyaremye, avuga ko Polisi iburira n'undi wese watekereza gukora ibikorwa bibi nk'ibyo uyu yakoze cyangwa se agakora ibindi bigize icyaha ko Polisi itazamwihanganira, ko n'uwagerageza kwihisha azahigwa kugeza afashwe agashyikirizwa amategeko, agahanirwa ibyo yakoze.

    Uyu ukekwa ari kuri Sitasiyo ya Polisi na RIB ya Kayenzi. Amakuru agera ku intyoza.com ni uko afatwa bamusanganye umuhoro ukiriho amakakama.

    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2025/06/04/kamonyi-karama-polisi-yataye-muri-yombi-umusore-ukekwaho-kwirara-mu-nsina-zumuturage-akararika/

  • Nyamagabe: Hagiye gukoreshwa asaga miliyari 87 Frw mu gukemura ikibazo cy'amazi adahagije – #rwanda #RwOT

    Ni umushinga watangirijwe mu Murenge wa Kibirizi, ku wa 3 Kamena 2025, herekanwa imiyoboro migari y'amazi azubakwa muri aka karere.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand, yagaragaje ko uyu mushinga uje ukenewe kuko mu ngo ibihumbi 92 zituye i Nyamagabe zigizwe n'abaturage ibihumbi 374 , 51% ni bo bafite amazi hafi yabo gusa, mu gihe abaterenga 5% ari bo bayafite mu ngo.

    Uretse kuvoma kure, yanavuze ko hari abaturage batari bake bakivoma amazi mabi, ariko uyu mushinga ukazasiga bishyizweho iherezo.

    Ati 'Dufite ingo zingana na 18% zikivoma amazi yo ku masoko atari meza, tukizera ko hamwe n'uyu mushinga, iki kibazo tuzagisezerera.'

    Bamwe mu baturage bo muri Nyamagabe babwiye IGIHE ko bategerezanyije amatsiko menshi aya mazi kuko bumva azabaruhura imvune.

    Nyirahabimana Chantal, umubyeyi w'abana babiri, utuye mu Murenge wa Kibirizi, yavuze ko aho bavoma ubu bakora urugendo rurenga isaha hanaterera, bikanongeraho ko haba hari amazi make, ibituma bayarwanira.

    Ati 'Nk'ubu izuba ryatangiye kuva, amazi aba aza ari udutonyanga, kuhavoma bisaba gutanguranwa, ubundi hakavoma uw'ingufu. Si twe tuzabona bayatugejejeho, numwa nzakora ibishoboka byose nkayakurura mu rugo.''

    Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo (MININFRA) ushinzwe amazi n'isukura, Maniraruta Gemma, yibukije ko mu ntego za Gahunda yo Kwihutisha Iterambere (NST2), harimo ko amazi azagera muri buri midugudu, ari na yo mpamvu uyu mushinga waje gutanga umusanzu muri Nyamagabe.

    Yakomeje asaba abaturage cyane cyane ababyeyi kuzifashisha aya mazi bazamura isuku, bakaniteza imbere.

    Ati 'Amazi ni iterambere kuko iyo yakwegereye wunguka igihe watakazaga uvoma. Niba wavomaga ijerikani mu isaha, atanu aboneka mu masaha atanu. Amazi nakwegera ukajya uvoma mu munota umwe, amajerikani atanu, uzayabona mu minota itanu, ikindi gihe ukoremo mirimo.'

    Iyi miyoboro izubakwa ku nkunga y'Umuryango Water for People, aho izatanga angana na 50% y'ingengo y'imari izakenerwa, andi atangwe na WASAC Group, Akarere ka Nyamagabe n'abandi bafatanyabikorwa.

    Mu bizakorwa muri uyu mushinga harimo kuvugurura Uruganda rw'Amazi rwa Gisuma rugeza amazi mu Mujyi wa Nyamagabe, hazatangwa ibigega bw'amazi bisaga 500 mu mashuri, hubakwe inganda z'amazi kuri Rukarara na Mberurume, hubakwe imiyoboro y'amazi y'uburebure bwa 1420,6 Km, hubakwe ubwiherero 1300, amashuri 100 n'ibigo by'ubuvuzi 24 nabyo biyahabwe, hatibagiranye amasoko n'abaturage bose.

    I Nyamagabe hatangijwe umushinga wa miliyari 87 Frw ugamije kugeza amazi meza ku baturage bose

    Meya w’Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand, yavuze ko uyu mushinga bawitezeho iminduka zikomeye mu kwegereza abatuye i Nyamagabe amazi

    Umuyobozi Mukuru wa WASAC Group, Prof Munyaneza Omar, yavuze ko mu bizakorwa harimo kongerera ubushobozi uruganda rw’amazi rwa Gisuma ruha umujyi wa Nyamagabe

    Umuyobozi Mukuru wa Water for People ku Isi, Mark Duey, yavuze ko uyu muryango umaze gutanga asaga miliyoni 54 $ mu bikorwa by’amazi mu Rwanda

    Umuyobozi Mukuru muri MININFRA ushinzwe amazi n’isukura, Maniraruta Gemma yavuze ko intego y’igihugu muri NST2 ari ukugeza amazi meza ku baturarwanda bose


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamagabe-hagiye-gukoreshwa-asaga-miliyari-87-frw-mu-gukemura-ikibazo-cy-amazi

  • Agathon Rwasa: 'Amatora ategerejwe mu Burundi si amatora, ni inkinamico ya CNDD-FDD' #rwanda #RwOT

    Umurundi w'umunyapolitiki utavuga rumwe n'ubutegetsi, Agathon Rwasa, yatangaje ko amatora ategerejwe mu Burundi atari amatora nyayo, ahubwo ari inkinamico iteguwe n'ishyaka riri ku butegetsi, CNDD-FDD. Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru, aho yanasabye ko haterana inama yo ku rwego rw'igihugu kugira ngo hatangwe ubutumwa bukomeye buhamagarira ihagarikwa ry'ubutegetsi bwa Perezida Evariste Ndayishimiye abwita 'ubutegetsi bw'igitugu'.

    Rwasa yavuze ko amatora y'abadepite n'abayobozi ba za komine agiye kuba yazamuye umwuka mubi muri politiki y'igihugu kubera uburyo atateguwe mu mucyo. Yagaragaje ko muri politiki y'u Burundi harangwa ibikorwa byo guheza, ivangura, gucecekesha abatavuga rumwe n'ubutegetsi, ndetse no guhonyora uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo mu bwisanzure.

    Yagize ati: 'Aya si amatora. Ni inkinamico yateguwe na CNDD-FDD. Kwiyamamaza kwabo nabyo n'inkimyidagaduro. Nta biganiro mpaka, nta guhangana. Byose bisa nk'ibyamaze gukorwa.'

    Uyu munyapolitiki yemeza ko ibikorwa byo kwiyamamaza bimaze iminsi bikorerwa mu mwuka w'ubwoba, aho abaturage babangamirwa n'Imbonerakure, urubyiruko rushyigikiye ishyaka riri ku butegetsi.

    Ngo ibi bikorwa bigamije gutera ubwoba no gukumira bamwe kugira ngo batitabira amatora cyangwa ngo bagire uruhare mu miyoborere y'igihugu.

    Rwasa kandi yashinje ishyaka rya CNDD-FDD gukoresha inzego zose zishinzwe amatora nk'intwaro zaryo, guhera ku rwego rwo hasi kugeza kuri Komisiyo y'Igihugu yigenga ishinzwe amatora (CENI). Avuga ko ibi bikuraho icyizere cy'amatora asesuye kandi atabogamye.

    Agathon Rwasa: 'Amatora ategerejwe mu Burundi si amatora, ni inkinamico ya CNDD-FDD'

    Yongeyeho ko hari ibikorwa byo gukumira abaturage bamwe, harimo no kubambura amakarita y'itora ku ngufu no kubatera ubwoba cyane cyane mu bice by'icyaro.

    Ibi byose Rwasa abifata nk'ibimenyetso simusiga byerekana ko ubutegetsi buri gukora ibishoboka byose ngo butegeke buhoro buhoro, bunyuze mu nzira zidakurikije amahame ya demokarasi.

    Yashoje asaba ko abanyarwanda, abarundi n'amahanga, batangira kugira ijambo ku byo abona nk'iyica rubozo rya politiki mu gihugu cye, asaba ko hakorwa inama rusange y'igihugu ishobora kuba inzira yo gusubiza ibintu ku murongo.

    Source : https://kasukumedia.com/agathon-rwasa-amatora-ategerejwe-mu-burundi-si-amatora-ni-inkinamico-ya-cndd-fdd/

  • Ibyo Urubyiruko Rugomba Kumenya kuri Ingabire Victoire #rwanda #RwOT

    1. Amavu n'amavuko ya Ingabire Victoire

    Ingabire Victoire yavutse mu 1968, avukira mu yahoze ari Komini Ngororero (ubu ni mu Karere ka Ngororero). Amashuri abanza yayatangiriye mu ishuri ribanza rya Rususa, akomereza mu cyahoze ari Komini Butamwa (ubu ni Umurenge wa Mageragere, mu Karere ka Nyarugenge), aho yimukiye akurikiye nyina, Therese Dusabe, wagiye kuyobora ikigo nderabuzima cya Butamwa kuva mu 1979.

    Icyakora, Ingabire ntiyigeze atsinda ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza. Ibi byatumye adakomereza amashuri yisumbuye no muri kaminuza. Nyina, kubera ubuyobozi yari afite, yamusabiye kwiga imyuga mu kigo cy'ababikira b'Abenebikira kiri mu cyahoze ari Komini Gishamvu, Butare. Aho yize ubudozi, ububoshyi n'imyuga ifasha abagore kwibeshaho.

    2. Uburyo yagiye yinjira mu mirimo no mu buzima bwo hanze

    Mu 1990, Ingabire yabonye akazi mu rwego rw'imisoro n'amahoro (Gasutamo), aho yakoreye muri Kagitumba mbere yo kwimurirwa Gisenyi mu 1992. Icyo gihe, akazi ke karazwi ko yagahawe ku buryo budasanzwe n'umuganga Emmanuel Akingeneye, wari inshuti ya nyina ndetse hari n'abavuga ko babyaranye umwana witwa Uwineza Regine.

    Muri 1993, Ingabire yahungiye mu Buholandi aho yashatse kwiga amashuri, ariko abura ibyangombwa bisabwa (impamyabumenyi) maze yiga amasomo y'imenyerezamwuga mu ibaruramari, aho yaje kubona certificat. Ni nayo mpamyabushobozi ya mbere n'iya nyuma azwiho kugeza magingo aya.

    3. Umugabo we yambuwe ubwenegihugu bw'u Buholandi

    Umugabo wa Ingabire, Lin Muyizere, yambuwe ubwenegihugu n'u Buholandi mu 2014 nyuma yo kugaragara ko yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. N'ubwo yambuwe ubwenegihugu, akomeje gutera ingabo mu bitugu umugore we mu gukwirakwiza inyigisho z'ihakana rya Jenoside.

    4. Yafashije nyina, 'muganga w'urupfu', guhunga ubutabera

    Therese Dusabe, nyina wa Ingabire, yakoze Jenoside i Butamwa aho yakoreraga nk'umuforomokazi. Yicaga abagore batwite b'Abatutsikazi, agakuramo abana akabica abahanaguye ku rukuta. Ingabire yamufashije guhunga, amuha impapuro z'inzira zatumye agera mu Buholandi. Gacaca yamukatiye burundu mu 2009, ariko aracyidegembya.

    5. Se nawe yagize uruhare muri Jenoside

    Pascal Gakumba, se wa Ingabire, yari Burugumesitiri wa Komini Kibirira nyuma ya Jenoside. Mu 1996 yagombaga kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko, ariko iminsi itatu mbere y'irahira, yarafashwe akekwaho uruhare mu iyicwa ry'Abatutsi kuva 1990 kugera 1994. Yarekuwe mu 2002, yisubiza ubuzima mu 2004.

    6. Yayoboye imitwe y'abajenosideri

    Mu 1997, Ingabire yinjiriye RDR, umutwe washinzwe n'abahoze muri Leta yakoze Jenoside n'interahamwe. Yabaye umuyobozi wa RDR ku isi yose guhera mu 2000. Mu 2006, yayoboye FDU-Inkingi, ishyaka ryakomotse kuri RDR, rifite intego yo gukuraho ubutegetsi buriho no kugarura ingengabitekerezo ya Jenoside.

    7. Yahakanye Jenoside ku mugaragaro

    Yagarutse mu Rwanda mu 2010 ashaka kwiyamamaza mu matora y'Umukuru w'Igihugu. Ageze ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, yabajije impamvu hatibukwa n'Abahutu, ibyo byerekanye imyumvire ye yo kuvuga ko habaye Jenoside ebyiri. Yasuye n'imva ya Dominique Mbonyumutwa, umwe mu bashinze Parmehutu — ishyaka ryatangije ivangura ryagejeje ku iyicwa ry'Abatutsi.

    8. Yarafunzwe arafungurwa abisabiye imbabazi

    Mu 2010, Ingabire yatawe muri yombi azira ibikorwa byo guteza umutekano muke, gupfobya Jenoside no gufatanya n'imitwe y'iterabwoba. Yahamijwe ibyaha mu 2012 ahanishwa imyaka 8, nyuma yiyongera igera kuri 15. Nyuma yo kwandikira Perezida Kagame amubabarira, yafunguwe ku mbabazi z'Umukuru w'Igihugu ku wa 15 Nzeri 2018.

    9. Yashinze DALFA-Umurinzi nka gisirikari cya FDU-Inkingi

    Mu mwaka wakurikiye ifungurwa rye, yashinze ishyaka rya DALFA-Umurinzi ngo ritwikire ibikorwa bya FDU-Inkingi. Nta tandukaniro hagati ya Ingabire wa RDR, wa FDU n'uwa DALFA. Buri gihe ni wa wundi uharanira gusubiza u Rwanda mu mwijima w'amacakubiri. Amategeko y'u Rwanda amubuza gushinga ishyaka kubera amateka y'ubucamanza ye.

    10. Akoresha itangazamakuru ryo mu Burengerazuba mu gukwirakwiza ibinyoma

    N'ubwo afite amateka y'ibyaha bikomeye, Ingabire akomeje guhabwa urubuga n'ibitangazamakuru mpuzamahanga nka BBC, CNN na Al Jazeera. Abanyamakuru b'Abanyaburayi bamugaragaza nk'ufunzwe azira ibitekerezo, bakirengagiza uruhare rwe mu gupfobya Jenoside. Ibi bitangazamakuru byamugize intwari, nyamara ni umunyabyaha wagiriwe imbabazi.

    Urubyiruko rw'u Rwanda rugomba kumenya ukuri ku bantu nka Ingabire Victoire. Nta mahoro, ubumwe cyangwa iterambere biva mu buhemu n'ibinyoma. Kumurwanya si ukumurwanya nk'umuntu, ahubwo ni ukurwanya ingengabitekerezo ye, kuko u Rwanda rwubakiye ku kuri, ubutabera n'ubwiyunge.

    The post Ibyo Urubyiruko Rugomba Kumenya kuri Ingabire Victoire appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ibyo-urubyiruko-rugomba-kumenya-kuri-ingabire-victoire/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ibyo-urubyiruko-rugomba-kumenya-kuri-ingabire-victoire

  • Mu mupira w'amaguru, hari igihe ibintu bibera imbere y'amaso y'abantu ariko bikagorana kubisobanura #rwanda #RwOT

    Mu mupira w'amaguru, hari igihe ibintu bibera imbere y'amaso y'abantu ariko bikagorana kubisobanura. Abenshi bati: 'Agapfa kaburiwe ni impongo.' Ni ko byagenze ku mukinnyi w'umufaransa Kylian Mbappé, wahisemo kuguma muri Paris Saint-Germain mu 2023, aho kwerekeza muri Real Madrid, ikipe yari imwifuje cyane, kandi isanzwe ifite amateka akomeye mu mupira w'i Burayi. Ariko se, ibyakurikiyeho ni ibiki?

    Real Madrid yamushakaga, amara igihe ayihakanira, birangira agumye muri PSG. Nyuma yaho gato, Real Madrid itwara igikombe cya UEFA Champions League ya 2023, igaragaza ko idakeneye umuntu umwe ngo ibe ikomeye.

    N'iyo umugani uvuga ngo 'iyo inzovu ebyiri zirwana, ibyatsi ni byo bihababarira', mu gihe abafana ba PSG bari mu gahinda, abafana ba Real bo bari mu munezero.

    Mu buryo bwatangaje benshi, mu 2024, Mbappé yemeye kuva muri PSG, ayivuyemo nyuma yo kuyimaramo imyaka myinshi y'akazi n'ibikombe bitandukanye mu gihugu imbere.

    Ni Amayobera: Mbappé yanze kujya muri Madrid itwara Champions League, PSG ayivamo na yo biba uko — Ubu se Ibrahimovic we byamugendekeye bite?

    Ariko, icyatangaje benshi kurushaho ni uko PSG imaze kumurekura, yahise na yo itwara UEFA Champions League bwa mbere mu mateka yayo. Benshi baravuze bati: 'Iyo amazi atakiri yo, n'ingona irayatera.'

    Icyo gihe havuzwe byinshi, bamwe batangira kubihuza n'amayobera, abandi bati: 'Mbappé yaba ari umuvumo kuri Champions League?'

    Ariko iby'umufaransa Mbappé ntibyari bihagije gusa, kuko hari n'ubundi buhamya bukomeye ku mukinnyi Zlatan Ibrahimović. Uyu mugabo wakiniye amakipe akomeye nka PSG, AC Milan, Inter Milan, Juventus, FC Barcelona, Manchester United na LA Galaxy, ntiyigeze na rimwe atwara Champions League, nubwo yari umwe mu banyabigwi batinyitse ku isi.

    Ese byari umwaku, amahitamo mabi, cyangwa hari n'ikindi kirenze? Abemera imbaraga zitagaragara bo bati: 'Umwaku uragwira, iyo utagusamiye ku ishyiga, ugusamira ku nkangara.'

    Mu mupira w'amaguru, hari igihe ibintu bibera imbere y'amaso y'abantu ariko bikagorana kubisobanura

    Ibrahimović yakundaga kwigamba ko ari 'Imana y'umupira w'amaguru' ariko iyo bigeze kuri Champions League, yagiye anyurwaho n'andi makipe atandukanye, rimwe na rimwe ayavuyemo akayirebera ku ruhande itwarwa n'andi makipe yari agiye ayasize.

    Uko biri kose, ibyo aba bakinnyi babiri bahuriyeho ni ukugira impano idasanzwe, amateka akomeye, ariko bagakomeza guhura n'udushya tudashira.

    Ibyabo bikaba byaratumye bamwe batangira kubihuza n'ibitangaza, cyangwa bakavuga ko harimo iby'isi itagaragarira bose.

    Biracyari amayobera. Ariko nk'uko umugani nyarwanda ubivuga: 'Niyo inzoka yakuruma, urwiri uruhora ucyeka.' Mbappé na Ibrahimović bazahora bibukwa, ariko bazanahora bibazwaho.

    Source : https://kasukumedia.com/mu-mupira-wamaguru-hari-igihe-ibintu-bibera-imbere-yamaso-yabantu-ariko-bikagorana-kubisobanura/

  • Kamonyi-Rugalika: Ni mwe bagenzacyaha ba mbere, mudufashe gutanga ubutabera-Daniel Nteziryayo/RIB #rwanda #RwOT

    Mu nteko y'abaturage yo kuri uyu wa 03 Kamena 2025 yabereye mu Kagari ka Masaka, Umurenge wa Rugalika ho mu Karere ka Kamonyi, Umuyobozi w'Urwego rw'Ubugenzacyaha-RIB Sitasiyo ya Rukoma, Daniel Nteziryayo yasabye abaturage gufasha urwego akorera gutanga ubutabera, abasaba kudaceceka igihe bafite amakuru. Yababwiye kandi ko ibyaha bibera mu muryango biwangiza kandi ko bisenya Igihugu. Kuba hari abafatwa bakekwaho gukora ibyaha bakarekurwa, yababwiye ko ufashwe wese bitavuze ko afungwa ariko ko hari n'abarekurwa kuko abafite amakuru banze kuyatanga.

    Daniel Nteziryayo, yabwiye Abanyamasaka ati' Abagenzacyaha ba mbere ni mwebwe. Ibintu byose twe dukora duhera kuri mwe, amakuru muduha niyo adufasha'. Yakomeje asaba buri wese kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ibyaha, gutanga amakuru neza kandi ku gihe ku bakora ibyaha ndetse n'aho bikorerwa.

    Abaturage mu nteko yabo ku biro by'Akagari ka Masaka/Rugalika.

    Yagarutse kuri bimwe mu byaha bikunze gukorwa, biteza amakimbirane ndetse bikanasenya Umuryango. Muri ibyo harimo; Guhoza ku nkeke, Gukubita no Gukomeretsa hagati y'abashyingiranywe, Gusambanya Abana ndetse n'ibindi byaha usanga ahanini bishingiye ku gukoresha nabi umutungo w'urugo, aho usanga umwe mu babana atamenya uko umutungo ukoreshwa.

    Abitabiriye iyi nteko y'Abaturage, yababwiye ko byinshi mu byaha bikorerwa mu muryango usanga ahanini n'ubundi bifite inkomoko mu muryango kuko ngo niba umuntu yaravukiye mu muryango urimo amakimbirane, asanga intonganya hagati ya Se na Nyina, abona barwana cyangwa se bakora ibindi bibi, akenshi ngo uwo mwana ukuze atyo muri ubwo buzima azamukana ibyo yabonye kurusha ibyo yabwiwe.

    Aha niho yahereye asaba by'umwihariko Ababyeyi n'abarera abana kubera urugero rwiza abo babyara n'abo barera kuko ibyo bakora abana babireba ariyo masomo akomeye bakurana kurusha amagambo bababwira.

    Daniel Nteziryayo/RIB

    Yagize ati' Uwiba ahetse aba yigisha uwo mu mugongo. Iyo urebye, usanga abantu benshi bakora ibyaha nk'ibyo byo mu rugo bifite aho biri gukomoka. Aho usanga ari abana bakuriye mu makimbirane'. Yakomeje ababwira ko nta rirarenga, ko hakiri amahirwe yo guhinduka buri wese akamenya ngo ibintu ari gukorera umugore we, Umugabo we abana barabibona. Ati' Ni musigeho, muri gusenya umuryango, murimo kutwicira umuryango'.

    Yababwiye ko icyaha ari icyaha, ko nta cyiza na kimwe kiva mu gukora ibyaha. Ati ' Icyaha ni kibi, icyaha gisenya Umuryango, Icyaha kigira ingaruka mbi ku muryango Nyarwanda. Ni mureke tureke ibyaha turi bakuru dusige Umuryango muzima uzubaka Igihugu cyacu. Ni muhaguruke dufatanye turwanye ibyo bintu by'amakimbirane yo mu rugo, ni umwanda'.

    Yashishikarije ababana gufata umwanya wo kuganira kuko ari kimwe mu bifasha mu gukemura byinshi mu bibazo umuryango uhura nabyo. Yabibukije kandi ko byinshi mu bibazo usanga mu ngo bifatiye ku kuba abantu bataganira, batavugana nyamara babana.

    Yabasabye kandi ati' Ni mudufashe muduhe amakuru kuko uko turi twese dushyize hamwe nta munyabyaha watujyamo cyangwa ngo akore icyaha agende agaruke agume atyo kandi tumuzi neza, tuzi ibyo yakoze'.

    Daniel Nteziryayo, mu bindi yasabye Abanyamasaka ni ukuzirikana ko Igihugu gishingiye ku muryango. Yababwiye ko ni bagiraa Umuryango muzima, Umuryango uzira intonganya, uzira amatiku n'amacakubiri ayo ariyo yose n'Igihugu kizaba kizima. Ati' Ni mudufashe tugire umuryango muzima utarangwamo icyaha'.

    Nkurunziza Jean de Dieu, Gitifu wa Rugalika yasabye aba baturage ayobora kwitandukanya n'abakora ibyaha n'ibisa nabyo, kwegera ubuyobozi bagatanga amakuru y'ababikora n'aho bikorerwa ariko kandi no kumenya abinjira mu Isibo batuyemo kuko ngo bibabaje kuba abantu baza bakaba ahantu ntawe ubazi.

    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2025/06/04/kamonyi-rugalika-ni-mwe-bagenzacyaha-ba-mbere-mudufashe-gutanga-ubutabera-daniel-nteziryayo-rib/