Blog

  • Hafunguwe Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa mbere mu Burayi bw'Amajyaruguru – #rwanda #RwOT

    Ni urwibutso rwafunguwe ku mugaragaro ku wa 4 Kamena 2025 mbere y'igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi cyitabiriwe n'Abanyarwanda batuye muri Finland n'inshuti zabo.

    Ni urwibutso rwafunguwe mu Karere ka Jokiniemi, mu Mujyi wa Vantaa hafi y'Ikibuga cy'Indege cya Finland ndetse hakaba no mu gice ndangamurage gifasha kwibuka muri rusange.

    Rwafashwe nk'ikimenyetso gikomeye mu gusigasira amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ku rwego mpuzamahanga by'umwihariko mu Majyruguru y'u Burayi ahabarizwa ibihugu bya Suède, Norvège, Finland, Denmark na Iceland.

    Perezida wa IBUKA muri Finland, Michel Nshimiyimana, yashimiye byimazeyo Umujyi wa Vantaa n'abaturage bawo uruhare bagize mu kuba urwo rwibutso ruri aho ndetse ashimangira ko atari inyubako gusa ahubwo ari igicumbi cyo gusigasira amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yongeyeho ati 'Uru rwibutso ruje kuvugira abatabasha kwivugira no kubaha icyubahiro bakwiye.'

    Umuyobozi mu Mujyi wa Vantaa, Westlin Henry yavuze ko kwibuka ari intambwe ikomeye cyane mu kwirinda ko ibyabaye byongera kuba no kubaka ahazaza heza.

    Yavuze kandi ko urwo rwibutso ari ubutumwa bukomeye bwo kwifatanya n'Abanyarwanda ndetse n'Isi yose mu kwagamagana Jenoside n'ibyatuma yongera kubaho ukundi ndetse yibutsa abari aho ko Jenoside yakorewe Abatutsi ikwiye kubabera isomo ryo kunga ubumwe no kwirinda urwango.

    Ambasaderi w'u Rwanda mu Majyaruguru y'u Burayi, Dr. Gashumba Diane, yashimiye byimazeyo abaturage n'ubuyobozi bwa Vantaa kuba barafashe umwanya wo gusobanukirwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakiyemeza gufatanya n'u Rwanda ndetse n'Isi yose mu gushimangira ukuri no guha icyubahiro abayiburiyemo ubuzima.

    Dr. Gashumba kandi yamaganye abagoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yihanganisha abayirokotse ndetse ashimira cyane FPR Inkotanyi yayihagaritse ubuzima bukagaruka.

    Kubaka urwo rwibutso byakozwe mu bufatanye bwa IBUKA muri Finland, Ambasade y'u Rwanda mu Majyaruguru y'u Burayi n'Abanyarwanda batuye mu Mujyi wa Vantaa.

    Umujyi wa Vantaa kandi wiyemeje no kuzakomeza kubungabunga urwo rwibutso.

    Umunya-Finland uherutse guhabwa Ubwenegihugu bw'u Rwanda,
    Thomas Elfgren Ramba yashimiwe uruhare mu kumvikanisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi no gutanga butabera mpuzamahanga.

    Yashimiwe by'umwihariko uruhare yagize mu gihe yari ashinzwe iperereza ku byaha Bazaramba François wari warahungiye muri Finland. Yarezwe ibyaha bijyanye n'uruhare rwe muri Jenoside yakorwe Abatutsi byaje no kumuhama akatirwa gufungwa burundu mu 2010.

    Nyuma yo gutaha urwo rwibutso, bakomereje muri gahunda yo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi , yabereye mu Mujyi wa Helsinki.

    Muri icyo gikorwa, Helene Airaksinen wari uhagarariye Minisiteri y'Ububanyi namahanga ya Finland yihanganishije Abanyarwanda ndetse ashima uburyo bataheranwe nyuma ya Jenoside yari yasenye Igihugu n'imitima.

    Airaksinen yijeje abari aho ubufatanye butajegajega mu gutanga ubutabera ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Umuyobozi mu Mujyi wa Vantaa, Westlin Henry (uwa gatatu uhereye ibumoso) yavuze ko kwibuka ari intambwe ikomeye cyane mu kwirinda ko ibyabaye byongera kuba

    Abayobozi mri Finland bari baje kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka no gufungura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi

    Ambasaderi w'u Rwanda mu Majyaruguru y'u Burayi, Dr. Gasumba Diane (uwa mbere ibumoso) yashimye abaturage n'ubuyobozi bwa Vantaa bwasobanukiwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bakiyemeza kuyasigasira

    Igikorwa cyo kwibuka cyitabiriwe n’Abanyarwanda n’inshuti zabo muri Finland ndetse n’abayobozi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hafunguwe-urwibutso-rwa-jenoside-yakorewe-abatutsi-rwa-mbere-mu-burayi-bw

  • IMF yashimye iterambere ry'ubukungu bw'u Rwanda mu 2024, yizeza gukomeza kurushyigikira – #rwanda #RwOT

    Ibi byatangajwe ku wa 4 Kamena 2025, ubwo Inama y'Ubutegetsi ya IMF yari irangije isuzuma rya gatanu ku Rwanda rigendanye na gahunda y'ubufatanye mu ishyirwa mu bikorwa rya politiki (PCI: Policy Coordination Instrument).

    IMF yagaragaje ko ubukungu bw'u Rwanda bwazamutse ku gipimo cya 8,9% mu 2024, bitewe ahanini n'iterambere ry'ubuhinzi, serivisi ndetse n'ubwubatsi. Igipimo cy'izamuka ry'ibiciro cyagumye ku gipimo kijyanye n'intego ya Banki Nkuru y'u Rwanda, ni ukuvuga hagati ya 2% na 8%, bitewe n'ingamba zikomeye zashyizweho ndetse n'ubwiyongere bw'ibikorerwa imbere mu gihugu.

    Nubwo ubukungu bwazamutse, IMF yagaragaje ko icyuho hagati y'ibyinjira n'ibyoherezwa mu mahanga cyariyongereye mu 2024, ariko ububiko bw'amadevize bwagumye ku rwego rukwiriye, bihagije kuba byakwinjiza ibicuruzwa mu gihe cy'amezi 4,7 kugeza mu mpera z'umwaka.

    Isesengura rya IMF ryagaragaje ko mu gihe kiri imbere, Ingengo y'Imari ya Leta izagenda cyane mu bikorwa birimo ishoramari rinini mu mushinga w'Ikibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali gishya, kongera ishoramari muri RwandAir, hamwe n'impinduka mu isanduku y'ubwiteganyirize.

    Imyenda ya Leta iteganyijwe kuzagera ku rwego rwo hejuru mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2025/26, aho intego ya PCI ku bijyanye n'imyenda iteganyijwe kugerwaho mu 2033.

    Umuyobozi wungirije wa IMF akaba n'Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi w'umusigire, Bo Li, yavuze ko ubukungu bw'u Rwanda bwerekanye ubudahungabana, nubwo bwahuye n'ibibazo bitandukanye birimo iby'umutekano mu karere ndetse no guhagarikirwa inkunga zimwe na zimwe.

    Ati 'Gukomeza inzira y'imicungire y'imari ya Leta ni ingenzi mu kurinda ubukungu bw'igihugu no gutuma imyenda iguma ku rugero rwagenwe. Impinduka mu misoro ziherutse kwemezwa ni intambwe ishimishije mu kongera imisoro no kunoza uburyo itangwa. Kugabanya amafaranga akoreshwa no gukurikiranira hafi ibyago by'imari, cyane cyane bituruka ku bigo bya Leta (SOEs) n'imishinga minini y'ishoramari, ni ingenzi.'

    Yakomeje ashima u Rwanda ko rukomeje kugaragaza impinduka muri gahunda ya PCI, zirimo kunoza imiyoborere y'ibigo bya leta, gukoresha ikoranabuhanga mu kunoza ikoreshwa ry'ingengo y'imari, ndetse no kugenzura imikorere ya buri rwego.

    Yongeyeho ati 'Imbaraga u Rwanda rushyira mu gushyiraho gahunda zigamije kubungabunga ibidukikije ishobora kuba ubundi buryo igihugu gishobora kubonamo andi mafaranga yafasha mu iterambere. Kurushaho kunoza imikoranire n'abafatanyabikorwa mu iterambere, ni ingenzi mu rugendo rwo gushyigikira intambwe imaze guterwa no gushyigikira gahunda ndende u Rwanda rwihaye mu iterambere.'

    IMF yashimye iterambere ry'ubukungu bw'u Rwanda mu 2024, yizeza gukomeza kurushyigikira


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imf-yashimye-iterambere-ry-ubukungu-bw-u-rwanda-mu-2024-yizeza-gukomeza

  • U Buyapani: Abana bavuka ku mwaka baragabanyutse bikomeye – #rwanda #RwOT

    Ni ibyasohotse muri raporo yashyizwe hanze ku wa 4 Kamena 2025, igaragaza ko mu 2024, abana bavutse ari 686.061 bakaba baragabanyutseho 5,7% ugereranyije na 2023.

    Minisiteri y'Ubuzima ivuga ko uyu mubare uri hasi cyane ugereranyije n'iyindi myaka yose, kuva iki gihugu cyatangira kubika imibare y'abana bavuka buri mwaka mu 1899.

    Iyi ni inshuro ya 16 yikurikiranya mu Buyapani umubare w'abana bavuka ugabanyuka, bikaba biteye impungege muri iki gihugu kuko babona ko umubare w'abaturage ugenda urushaho kuba muto.

    Minisitiri w'Intebe, Shigeru Ishiba, yavuze ko iki ari ikibazo gikomeye ariko kitavugwaho cyane, gusa yasezeranyije gushyiraho uburyo bushya bwo koroshya akazi bigafasha ababyeyi kurera abana, kugira ngo hatagira abatinya kubyara kubera ko umwanya wo kurera abana ari muto.

    U Buyapani ni kimwe mu bihugu byo muri Asia cyibasiwe n'ikibazo cy'umubare w'abaturage ugenda ugabanyuka ndetse no kugira abaturage bakuze benshi. Ibindi bifite iki kibazo ni Koreya y'Epfo n'u Bushinwa aho bishishikariza abaturage kubyara.

    Impuguke zo zivuga ko guverinoma yashyira ingamba mu gushishikariza urubyiruko gushaka kuruta gushishikariza abasanzwe bubatse ingo kubyara.

    Mu Buyapani urubyiruko rutinya gushaka kubera gutinya kubyara bitewe n'ibibazo by'isoko ry'umurimo, ibiciro biri hejuru ndetse n'abagore bashyize imbere akazi kuruta kumva ko bajya mu rugo bakarera abana.

    Bivugwa ko abaturage b'u Buyapani bashobora kugabanyuka bakava kuri miliyoni 124 bakagera kuri miliyoni 87 mu 2070, 40% byabo bakazaba bafite imyaka irenga 65.

    Umubare w’abana bavuka mu buyapani bakomeje kugabanyuka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-buyapani-abana-bavuka-ku-mwaka-baragabanyutse-bikomeye

  • Amajyepfo: Abantu 21 bakekwaho ibirimo ubujura batawe muri yombi – #rwanda #RwOT

    Abafashwe ni abo mu Turere twa Muhanga ari na ho hafatiwe abagera kuri 16 na Nyaruguru hafatiwe batunu, ku matariki ya 3 n'iya 4 Kamena 2024.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yabwiye IGIHE ko ku wa 3 Kamena 2025, mu Karere ka ka Muhanga, Umurenge wa Shyogwe, mu tugari twa Mubuga na Kinini, hafatiwe abasore 16 bakekwaho ibikorwa byo guhangabanya umutekano birimo n'ubujura.

    Yakomeje avuga ko ibikorwa byo guhiga abakekwaho ibyaha byanabaye mu Karere ka Nyaruguru kuri uyu wa 4 Kamena 2025, aho mu Murenge wa Nyagisozi, Akagari ka Maraba, mu midugudu ya Maraba na Nkima ahafatiwe abasore batanu na bo bakekwaho ibyaha bitandukanye bihungabanya umudendezo w'abaturage aha i Nyaruguru.

    Ati 'Aba bose bafungiye kuri Sitasiyo za Polisi za Nyamabuye, muri Muhanga na Nyagisozi, muri Nyaruguru, kugira ngo bakurikiranwe mu mategeko.'

    Yihanangirije umuntu wese utekereza kwijandika mu byaha kuko bitazabagwa batazabigiriramo amahoro.

    Abafatiwe i Shyogwe mu Karere ka Muhanga bo bari itsinda rinini ry’abantu 16


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amajyepfo-abantu-21-bakekwaho-ibirimo-ubujura-batawe-muri-yombi

  • Bisi z'amashanyarazi zatangiye gukorera mu Ntara y'Iburasirazuba – #rwanda #RwOT

    Izi bisi zizanwa na Sosiyete ya BasiGo zatangiye gukorera ingendo mu Burasirazuba ku wa 4 Kamena 2025, aho zavuye mu Karere ka Kayonza zerekeza mu Mujyi wa Kigali ariko zikazajya zinerekeza no mu bindi bice.

    Umukozi wa BasiGo ushinzwe ibikorwa, Mbanda Adrien, yavuze ko izi bisi zifite uruhare runini mu kurengera ibidukikije kuko zikoresha amashanyarazi 100%. Yavuze ko kandi zinafite imyanya myinshi ku buryo abaturage bicara bisanzuye.

    Ati ''Kuzikoresha bizagabanya imyotsi ihumanya ikirere kandi muzazibona zikora mu mihanda ya hano. Ikindi buri kwezi hari akantu karimo dukoresha ku buryo tumenya iyo ziba zikoresha mazutu uburyo ziba ziri guhumanya ikirere. Ibyo byose ni ibyiza bizanwa n'izi bisi.''

    Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Kayonza bishimiye izi bisi, bavuga ko zigiye kubafasha mu kubarinda imyuka mibi no kugenda mu modoka zifunganye.

    Umwe yagize ati ''Hari abantu bagendaga baruka mu modoka kubera imyuka ya mazutu, ubu rero birarangiye kuko bazajya bagenda mu modoka nziza, ikindi imyanya imodoka zisanzwe zatwaraga ugereranyije n'iyi bisi imyanya yiyongereye.''

    Undi muturage yagize ati '' Ni bisi nziza twinjiramo twisanzuye kandi nta nubwo zinukamo mazutu nk'izindi zari zisanzwe. Ikindi twishimiye ni uko zirimo kamera, ubu umuntu yakwibiramo bakamubona bitandukanye n'izindi modoka zisanzwe.''

    Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco we yavuze ko izi bisi bazishimiye kuko zigabanya imyuka ihumanya ikirere.

    Ati ''Ni bisi ziha amahirwe abafite ubumuga ku buryo binjiramo neza, zikanagabanya imyuka ihumanya ikirere ku buryo ibidukikije bitanga umwuka mwiza, kubera ingano zazo zongera imyanya myinshi ku buryo abaturage bagenda bameze neza.''

    Bisi z'amashanyarazi za BasiGo zifite imyanya 44 y'abagenzi bicaye neza, ikoresha Bateri ku kigero 100%, igabanya nibura kimwe cya kabiri cy'imyuka ihumanya ikirere ugereranyije n'izindi modoka zinywa mazutu. Izi modoka zirimo kandi ibyuma bitanga umuyaga, ikagira ahantu buri mugenzi abasha gucanginga telefone ye.

    Kugeza ubu BasiGo ivuga ko yihaye intego ko buri mwaka nibura izajya igeza mu Rwanda bisi 100 z'amashanyarazi hagamijwe kugabanya imodoka zikoresha ibikomoka kuri peteroli kuko zangiza ibidukikije.

    Bisi z’amashanyarazi zatangiye gukorera i Kayonza

    Izi bisi zizajya zikorera mu bice bitandukanye by’Intara y’Iburasirazuba


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bisi-z-amashanyarazi-zatangiye-gukorera-mu-ntara-y-iburasirazuba

  • Miliyari 680 Frw zizifashishwa mu kubaka amashuri mu myaka itanu – #rwanda #RwOT

    Umwaka wa 2024 wasize mu Rwanda havutse abana barenga ibihumbi 417, bivuze ko buri munsi havukaga abana 1.142.

    Imibare igaragaza ko buri mwaka amashuri mu Rwanda yakira abanyeshuri bashya babarirwa mu bihumbi 500, barimo abagejeje igihe cyo gutangira n'abarengeje igihe batatangiriye igihe.

    Nk'urugero mu 2022/23 abanyeshuri bigaga mu mashuri y'inshuke bavuye kuri 540.998 bagera kuri 605.229 mu 2023/24. Abiga mu mashuri abanza bavuye ku barenga miliyoni 2,8 barenga miliyoni 3 mu 2023/2024.

    Abanyeshuri binjira mu mashuri abanza bari hagati y'imyaka 6 na 11 bageze kuri 148,2% mu 2023/2024 bavuye ku 141% mu mwaka wari wabanje.

    Inyandiko ikubiyemo igenabikorwa ry'imyaka itanu yo guteza imbere uburezi mu Rwanda (ESSP 2024-2029) igaragaza ko hakenewe kubakwa ibyumba by'amashuri birenga ibihumbi 37.463 bigenewe abo mu mashuri y'inshuke, n'abanza gusa.

    Icyiciro cy'inshuke kizubakirwa ibyuma by'amashuri 18.721 buri cyumba kikazubakwa n'arenga miloyoni 16,5 Frw, bivuze ko byose bizuzura bitwaye arenga miliyari 310,48 Frw. biteganyijwe ko aya mashuri azaba afite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri 724.648 ku buryo bazaba biga ari 30 mu cyumba kimwe bitarenze mu 2029.

    Mu mashuri abanza hazubakwa ibyumba by'amashuri 18.742 hagamijwe kugera ku ntego y'abanyeshuri 46 mu ishuri rimwe. Ibyumba 4.090 bizubakwa ahantu hari amashuri make kugira ngo hagabanywe urugendo rurerure bamwe bakora bajya ku mashuri.

    Biteganyijwe ko buri cyumba kizuzura gitwaye miliyoni 16,5 Frw, byose hamwe bikazuzura bitwaye miliyari 378,66 Frw.

    Amashuri ashaje azavugururwa agizwe n'ibyumba 12.402 bizarangira bitwaye miliyari 202,51 Frw kuva mu 2024 kugeza mu 2029.

    Mu mashuri yisumbuye hateganyijwe kubakwa laboratwari 409 za siyansi, imwe irimo eshatu z'amasomo ya siyansi yigishwa mu Rwanda. Imirimo yo kubaka izatwara miliyari 53 Frw.

    Miliyari 51 Frw zizifashishwa mu kugura imfashanyigisho ku bana bo mu mashuri y’incuke

    Imfashanyigisho za miliyari 51 Frw

    Mu biteganyijwe gushorwamo imari harimo imfashanyigisho zo kuva mu mashuri y'inshuke kuzamura.

    Mu mashuri y'inshuke hazagurwa ibitabo, ibikoresho bifasha abana gukina imikino itandukanye n'ibindi bifite agaciro ka miliyari 2,2 Frw mu myaka itanu.

    Mu mashuri abanza hateganyijwe gutangwa ibitabo birenga miliyoni 4,46 Frw, kimwe gifite agaciro ka 5000 Frw. Byose bizatwara miliyari 22 Frw mu gihe abo mu mashuri yisumbuye, ibyiciro byombi bazahabwa ibitabo miliyoni 3,8 Frw kimwe gifite agaciro ka 7000 Frw.

    Mu myaka itanu, biteganyijwe ko abarimu bo mu mashuri y'inshuke n'abanza bazahabwa akazi bagera kuri 3.794, bakazahembwa abarirwa muri miliyoni 55 Frw. Imibare igaragaza ko imishahara y'abarimu bose mu myaka itanu iri imbere izaba ingana na miliyari zirenga 1.580Frw. Abo mu mashuri yisumbuye bazahembwa miliyari 621,5 Frw.

    Gahunda yo kugaburira abanyeshuri bo mu mashuri y'inshuke n'abanza iteganyirijwe miliyari 97,5 Frw, aho buri munyeshuri abarirwa 26.325 Frw. Abo mu mashuri yisumbuye bazagaburirwa n'arenga miliyari 18 Frw na ho abo mu mashuri ya tekinike, imyuga n'ubumenyingiro bakazagaburirwa n'ingengo y'imari ya miliyari 3,55 Frw.

    Ku rundi ruhande amafaranga azakoreshwa mu kugeza internet mu mashuri, kubungabunga ibikoresho no kugura ifatabuguzi rya buri kwezi azagera kuri miliyari 20,6 Frw.

    Iyi nyandiko igaragaza ko umwaka w'amashuri wa 2024/25 uzasiga amashuri afite internet ageze kuri 63%, bikazagera kuri 85% mu 2028/29.

    Amashuri afite amashanyarazi yo ku muyoboro mugari mu 2024/25 azagera kuri 85% na ho nyuma y'imyaka itanu azaba ageze kuri 95%.

    U Rwanda rwihaye intego yo kwita ku burezi bw’umwana akiri muto

    Uburezi bw’abana b’incuke ni kimwe mu byo u Rwanda rushyizemo imbaraga

    Hazubakwa ibyumba by’amashuri birenga ibihumbi 37 bigenewe abo mu y’inshuke n’abanza

    Amashuri yose yukabwa agomba kuba afite ibibuga abanyeshuri bakoresha mu mikino inyuranye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/Miliyari-680-Frw-zizifashishwa-mu-kubaka-amashuri-mu-myaka-itanu

  • Rusesabagina yasubiye mu rukiko ku kirego yakamyemo ikimasa – #rwanda #RwOT

    Rusesabagina yafunguwe muri Werurwe 2023, ahita asubira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho atuye.

    Yari yakatiwe imyaka 25 nyuma yo guhamwa n'ibyaha bishingiye ku bitero umutwe yayoboye wa MRCD/FLN wagabye mu Rwanda mu 2018 na 2019.

    Mu iburanisha rye, Rusesabagina yakunze kumvikana ashinja Leta y'u Rwanda ndetse yikoma bikomeye ikigo cy'indege yari imutwaye, avuga ko cyagize uruhare muri uyu mugambi.

    Ruracyageretse

    Nyuma yo kurekurwa n'inzego z'ubutabera z'u Rwanda, ubu rurageretse hagati ya Rusesabagina n'iki kigo cy'indege kizwi ku izina rya 'GainJet'.

    GainJet ni ikigo cy'ubucuruzi kibarizwa mu Bugiriki, gikora imirimo yo gukodesha indege bwite (private jets). Bivugwa ko umunsi Rusesabagina yisanga mu Rwanda mu buryo atatekerezaga, yari yakoresheje indege y'iki kigo.

    Mu Ukuboza 2020, nibwo Rusesabagina yatanze ikirego mu Rukiko Rukuru rw'i San Antonio muri Amerika, arega GainJet na Constantin Niyomwungere, umugambi wo kumutwara ahantu atazi.

    Nyuma yo gusuzuma ikirego cye, mu 2024, Umucamanza Xavier Rodriguez wo muri uru rukiko rw'i Texas, yagitesheje agaciro. Yavuze ko uru rukiko rudafite ububasha bwo kuburanisha ikigo cyo mu Bugeriki, kuko nta sano yari ihari ifatika igaragaza aho ibyabaye kuri Rusesabagina bihuriye na Texas.

    Rusesabagina yavuze ko urukiko rukwiriye kwakira ikirego cye kuko inzira yo kumutwara yatangiriye i San Antonio.

    Umucamanza yavuze ko nta kimenyetso na kimwe kigaragaza ko GainJet yagize uruhare mu kumvisha Rusesabagina ko akwiriye kuva muri Amerika, kuko nta kiganiro na kimwe yigeze agirana n'iki kigo ubwo yari akiri iwe.

    Urukiko rwa Texas rwashimangiye ko kugira ngo ruburanishe urubanza nk'uru, bisaba ko ibikorwa by'uregwa biba byarayikorewemo. Rwasobanuye ko kuri dosiye ya Rusesabagina, bigaragara ko ibyo ashinja GainJet bishobora kuba byarakorewe ahandi.

    GainJet yateye utwatsi iki kirego, isobanura ko urukiko rwa Texas rudafite ububasha bwo kuyiburanisha kuko ari sosiyete yo mu mahanga, kandi ikaba itanakorera muri iyi Leta.

    Nyuma yo guteshwa agaciro kw'ikirego cyabo, Rusesabagina n'umunyamategeko we, Nicholas Shadowen bajuririye iki cyemezo ku wa Kabiri tariki 3 Kamena 2025.

    Bavuga ko Urukiko rwa Texas rukwiriye kuburanisha uru rubanza kuko GainJet, ivugwa mu kibazo cy'umuturage w'iyi Leta.

    Umunyamategeko wa GainJet, Andrew Harakas, yavuze ko nta kintu na kimwe iyi sosiyete yari izi kuri Rusesabagina na gahunda ze.

    Rusesabagina yasubiye mu rukiko ku kirego yakamyemo ikimasa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruracyageretse-hagati-ya-rusesabagina-n-ikigo-cy-indege-ashinja-uruhare-mu

  • Rusizi: Batangiye gusogongera ku byiza bya moto za Spiro zikoresha amashanyarazi – #rwanda #RwOT

    Babitangaje ku wa 4 Kamena 2025, ubwo Ikigo Spiro gicuruza ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi muri Afurika cyafunguraga ishami mu Karere ka Rusizi.

    Mu myaka itatu ishize Spiro itangiye gukorera mu Rwanda, imaze gutanga moto hafi 4000.

    Ni nyuma y'aho u Rwanda rwihaye intego yo kugabanya moto zikoresha lisansi mu rwego rwo kugabanya imyuka ihumanya ikirere.

    Nsabimana Joseph umaze imyaka itanu ari umumotari, by'umwihariko akaba amaze amezi abiri atangiye gutwara moto ya Spiro, yavuze ko mu byiza amaze kubona kuri izi moto harimo no kumufasha kuzigama amafaranga yakoreshaga mu kumena amavuta agitwara moto zikoresha lisansi.

    Ati “Buri kwezi najyaga mu igaraje nkishyura ibihumbi 12 Frw yo kumena amavuta, urumva ko mu mwaka nishyuraga ibihumbi 144 Frw. Iyo ukoresheje izi moto za Spiro, ayo mafaranga urayizigamira akaguteza imbere.”

    Nsabimana yashimye Leta y'u Rwanda yatekereje kuzana izi moto, avuga ko icyifuzo asangiye na bagenzi be bazikoresha ari uko sitasiyo zongera umuriro muri batiri zagezwa ahantu henshi.

    Umuyobozi w'Ishami ry'Ubucuruzi muri Spiro, Shanton Ngabire, yavuze ko muri uyu mwaka bateganya gutanga moto ibihumbi 25 zirimo n'iziriho igabanyirizwa. Ibi bizajyana no kubaka sitasiyo 400 zifashishwa mu kongera umuriro muri batiri za moto.

    Ati 'Rusizi ni ko karere ka mbere ko mu Ntara y'Iburengerazuba dufunguyemo ishami, mwarakoze guhitamo Spiro. Turateganya kongera sitasiyo nk'uko mwabisabye, ndabizeza ko ahantu hose moto ishobora kugera tuzahashyira sitasiyo, ntabwo tuzaguma kuri kaburimbo gusa.”

    Moto za Spiro zifite umwihariko w'uko zikoranye ikoranabuhanga rya GPS ku buryo umuntu ayikwibye, uhamagara ku cyicaro bakayihagarika aho igeze, nyirayo akajya kuyihafata.

    Umuyobozi w'Ishami rishinzwe guteza imbere Ishoramari n'Umurimo mu Karere ka Rusizi, Nsekarije Venuste, yahaye ikaze Spiro mu Karere ka Rusizi, avuga ko moto zayo ziri mu murongo igihugu cyihaye wo kutangiza ibidukikije.

    Ati 'Abamotari nabashishikariza kuzitabira kuko nk'uko mugenzi wabo yabiduhayemo ubuhamya, izi moto zirunguka ugereranyije n'izikoresha ibikomoka kuri peteroli.”

    Mu turere twa Rusizi na Nyamasheke, hamaze gushyirwa sitasiyo enye zongera umuriro muri batiri z'izi moto, mu bice birimo Bugarama, Kamembe, Ntendezi, Nyamasheke ndetse hari indi igiye kubakwa ku Buhinga.

    Uretse Umujyi wa Kigali, utundi turere tumaze gufungurwamo amashami ya Spiro ni Rwamagana, Kayonza, Muhanga na Rusizi gusa biteganyijwe ko mu gihe cya vuba hazafungurwa andi mashami aharimo mu karere ka Karongi na Musanze.

    Abayobozi batandukanye n’abamotari bishimiye iki gikorwa

    Spiro yafunguye ishami mu Karere ka Rusizi

    Umuyobozi w'Ishami ry'Ubucuruzi muri Spiro, Shanton Ngabire, yavuze ko muri uyu mwaka bateganya gutanga moto ibihumbi 25

    Nsabimana Joseph umaze imyaka itanu ari umumotari, by'umwihariko akaba amaze amezi abiri atangiye gutwara moto ya Spiro, yavuze ko mu byiza amaze kubona kuri izi moto harimo no kumufasha kuzigama amafaranga yakoreshaga mu kumena amavuta

    Abamotari bari bafite akanyamuneza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-batangiye-gusogongera-ku-byiza-bya-moto-za-spiro-zikoresha-amashanyarazi

  • Kwimura Agakiriro ka Gisozi bizakorwa, ikitaramenyekana ni igihe – Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali – #rwanda #RwOT

    Ku wa 3 Kamena 2025, IGIHE yasuye ako gakiriro by'umwahariko mu gice giherutse kwibasirwa n'inkongi y'umuriro cya Koperative Adarwa gikorerwamo ibijyanye n'ububaji.

    Nyuma y'iminsi ine icyo gice cyibasiwe bikomeye n'inkongi y'umuriro, kuri ubu ibyangiritse byinshi biracyakurwamo ndetse kongera kuhakorera biracyasaba akazi kenshi karimo no kubaka izindi nyubako.

    Abahakoreraga bavuga ko nta makuru baramenya y'ikigomba gukurikiraho, gusa abenshi muri bo nta bwishingizi bw'ibyo bakoreramo bafite uretse ubw'inyubako ya Adarwa bakodeshaga.

    Bamwe bavuga ko bumva amakuru ko n'igice kitafashwe n'inkongi y'umuriro na cyo cyizasenywa hagatangira kubakwa bundi bushya cyangwa Agakiriro kakimurwa.

    Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, yabwiye IGIHE ko hari gahunda yo kwimura Agakiriro ko ku Gisozi ikitaramenyekana ari igihe gusa.

    Yagize ati 'Kwimura Agakiriro ko ku Gisozi ni ibintu bishoboka ikitaramenyekana ni igihe. Ibintu bizagenda bijyanishwa n'igihe mu Mujyi wa Kigali ni byinshi kandi ni urugendo rukorwa buhoro buhoro.'

    'Ubu ikintu cy'ingenzi turi gukora ku Gakiriro ko ku Gisozi n'ahandi hahurira abantu benshi ni ukureba ko bubahiriza amabwiriza. Harimo abo usanga barashyizemo ibifite ubushobozi bw'inyubako abandi barasatiriye imihanda kandi byose bigomba kuvaho. Turi kubafasha kubishyira mu bikorwa mu buryo bwihuse.'

    Agakiriro ko ku Gisozi kamaze kwibasirwa n'inkongi inshuro zirindwi kuva mu 2017, ndetse igitera ikizitera gikomeje kuba urujijo.

    Mu mpera za Gicurasi 2025 ubwo gaheruka gushya hahiye igice kinini cyane gitunganyirizwamo ibijyanye n'ububaji ndetse kugeza ubu haracyabarurwa agaciro k'ibyangirikiyemo.

    Agakiriro ko ku Gisozi gaherutse kwibasirwa n’inkongi y’umuriro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kwimura-agakiriro-ka-gisozi-bizakorwa-ikitaramenyekana-ni-igihe-umuvugizi-w

  • Kayonza: Guhinga imboga ku bigo by'amashuri byatumye bazigama miliyoni 88 Frw – #rwanda #RwOT

    Ubu buryo bwo kwihingira imboga n'imbuto ni gahunda yo kwishakamo ibisubizo kwa bimwe mu bigo by'amashuri byo mu Karere ka Kayonza aho byahisemo kwifashiha ubutaka buto bifite bigenda bihingamo imboga aho kuzigura.

    Kuri ubu hegitari 92 ni zo zihingwaho n'ay'amashuri aho asaruramo ibifite agaciro ka miliyoni 88 Frw ku mwaka.

    Umuyobozi w'Urwunge rw'Amashuri rwa Mukarange Gatolika, Habimana Alexandre, yavuze ko ubusanzwe bakoreshaga ibihumbi 50 Frw ku munsi mu guhaha imboga ariko aho batangiriye kuzihinga basigaye bagura imboga z'ibihumbi 15 Frw buri munsi bakazigama ibihumbi 35 Frw.

    Ati 'Mbere twasozaga igihembwe dufite imyenda ya ba rwiyemezamirimo baduha ibyo kurya, ariko ubu dusoza igihembwe tugifite amafaranga menshi kuri konti adufasha mu kugura ibindi bikoresho byinshi byiza.''

    Habimana avuga ko bagenda bakata uturima duto bakaduha amashuri ku buryo buri murima uba ufite abanyeshuri bawitaho umunsi ku munsi ari na byo bituma imboga bahinga zikomeza gutoha.

    Umuyobozi w'Ishuri ryisumbuye rya Nyamirama, Ninahazimana Thélesphore, yabwiye IGIHE ko bo bafite hegitari hafi eshatu z'ubutaka aho bazikoresha mu buhinzi butandukanye burimo ibijumba, imyumbati, urutoki, ibishyimbo kongeraho n'ubworozi bw'inka butuma baha abana amata mu gikoma.

    Ati 'Mu 2023 twishyuraga rwiyemezamirimo miliyoni 12 Frw ku gihembwe mu kutuzanira ibiryo bitaramba birimo imboga, ariko ubu twishyura miliyoni 3 Frw cyangwa miliyoni 4 Frw mu gihembwe. Ubu imboga tuzikura mu murima tugahita tuzikatira kuko twabonye ko kuzihingira ari byo bifite agaciro n'ireme.''

    Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko kugaburira abana ku mashuri bifasha abana mu gukurikirana amasomo adashonje n'imitsindire yabo ikaba yazamuka cyane. Yavuze ko kuri ubu hegitari 92 ari zo ziri guhingwaho imboga n'imbuto nibura zikaba zivaho miliyoni zirenga 85 Frw ku mwaka.

    Ati 'Ubu turi gukorana n'abandi bafatanyabikorwa mu gufasha ayo mashuri kubona imboga n'ibindi nkenerwa, mu mwaka utaha turashaka gufasha ibigo 100 mu kongera ubuso bihingaho ariko turanashimira uruhare rwa komite z'ababyeyi bagiye babigiramo uruhare.''

    Gahunda yo kugaburira abanyeshuri bose ku mashuri yatangiye mu 2020, kugeza mu 2023 yageraga ku bana barenga miliyoni 4. Umwana wiga mu mashuri yisumbuye yishyura 19.500 Frw mu gihe umwana wiga mu mashuri abanza yishyura 975 Frw.

    Ibigo by’amashuri byo muri Kayonza byatangiye kubona inyungu yo kwihingira imboga bikoresheje ubutaka buto bifite

    Amashuri ahinga imboga z’amoko anyuranye

    Habimana yavuze ko mbere bakoreshaga ibihumbi 50 Frw ku munsi mu kugura imboga ariko ubu basigaye bakoresha ibihumbi 15 Frw kuko izindi bazihingira

    Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, asangira n’abanyeshuri b’ikigo cy’icyitegererezo cya Rukara


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-guhinga-imboga-ku-bigo-by-amashuri-byatumye-bazigama-miliyoni-88-frw