Blog

  • Tshisekedi yakiriye Fayulu nyuma yo kunenga Kabila #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yakiriye umunyapolitiki utavuga rumwe n'ubutegetsi Martin Fayulu, uherutse gusaba ko Joseph Kabila ava mu mujyi wa Goma mu burasirazuba bw'igihugu.

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 6 Kamena 2025, ni bwo Perezida Tshisekedi yakiriye Fayulu i Kinshasa, umurwa mukuru wa RDC.

    Amashusho yashyizwe hanze y'uyu mubonano agaragaza uburyo Perezida yamwakiriye mu buryo bwihariye. Mu gihe abandi bari mu cyumba bamwakirirwamo bamuramutsa basanzwe, Tshisekedi we yamusanganije urugwiro rurenze aramuhobera, yerekana icyizere hagati yabo.

    Ubu bwitane bw'akaboko bubaye nyuma y'ubutumwa Fayulu yari aherutse kugeza ku bayobozi barimo Félix Tshisekedi wamwakiriye, Corneille Nangaa uyobora ihuriro Alliance Fleuve Congo rirwanya ubutegetsi, ndetse na Joseph Kabila Kabange wagaragaye i Goma igice gikunze kuvugwaho kugenzurwa n'umutwe wa M23.

    Mu butumwa bwe, Fayulu yibukije Perezida Tshisekedi ko afite inshingano zo kurinda igihugu n'Abanye-Congo, ku buryo abazavuka ejo batazasanga igihugu kirimo ibibazo bidafite ibisobanuro.

    Fayulu kandi yasabye guhura n'Umukuru w'igihugu mu buryo bw'ibiganiro, ati: 'Ndifuza ko duhura atari ku bw'impuhwe ahubwo ku bw'ibiganiro byimbitse.'

    Bidatinze, Tshisekedi yagaragaje ko yiteguye guhura na we. Umuvugizi we, Tina Salama, yagize ati:
    'Perezida yashimye umuhate wo gukunda igihugu n'ubumwe bwacyo byagaragajwe na Martin Fayulu. Afite ubushake bwo kugirana ibiganiro mu rwego rwo gushakira hamwe ibisubizo by'ibibazo byugarije igihugu.'

    Tshisekedi yakiriye Fayulu nyuma yo kunenga Kabila

    Ibi bibaye mu gihe Martin Fayulu yari aherutse gushinja Joseph Kabila ubugambanyi, amushinja kwifatanya n'abarwanya igihugu. Nubwo yamushinje ibi, yamusabye kandi gukoresha inzira y'ibiganiro aho kujya mu gice kigenzurwa n'umutwe wa M23.

    Hari amakuru ataremezwa neza avuga ko mbere y'uko Fayulu atangaza ibyo ashinja Kabila, yaba yari yarahuye na Tshisekedi mu ibanga, aho bivugwa ko baganiriye ku bufatanye bushobora no kumuhesha umwanya ukomeye muri Leta.

    Ibi byemeza ko uyu mubonano ushobora kuba intangiriro y'impinduka zikomeye muri politiki ya RDC, cyane ko n'ubwumvikane bwaba bwaragezweho mbere ku ruhande rwihishe.

    Na none, Joseph Kabila ntiyacecetse kuri ibi birego bya Fayulu, ahubwo yamusubije agira ati:
    'Ndi Umunye-Congo ufite uburenganzira bwo kugera aho ari ho hose muri RDC, kandi n'i Goma na ho ni muri Congo.'

    Source : https://kasukumedia.com/tshisekedi-yakiriye-fayulu-nyuma-yo-kunenga-kabila/

  • Umuramyi Bosco Nshuti yasohoye indirimbo nshya 'Jehovah' mu gihe yitegura igitaramo gikomeye i Kigali #rwanda #RwOT

    Umuramyi Bosco Nshuti, uzwi cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ari mu rugendo rw'ibitaramo bya 'Europe Tour 2025' biri kubera hirya no hino ku mugabane w'u Burayi, aho ari kwifatanya n'abanyarwanda batuye yo mu gushima Imana binyuze mu muziki. Uyu muramyi ukomeje kwigarurira imitima ya benshi kubera ubutumwa bwimbitse bujyanye n'ukwemera, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Jehovah'.

    Iyo ndirimbo nshya 'Jehovah' ni iy'ubutumwa bukomeye bwo gushima Imana no kuyisingiza nk'isoko y'imigisha n'ibyiza byose.

    Amagambo yayo agaragaza ukwizera n'icyizere cy'umukristo uba yarabonye ineza y'Imana mu buzima bwe bwa buri munsi. Bosco Nshuti avuga ko iyi ndirimbo yayanditse nyuma yo kwitegereza urugendo rwe n'ukuntu Imana yamuhagarariye mu bihe bikomeye, bikamwemeza ko koko ari Jehovah Jireh Imana itanga byose.

    Ati: 'Ni indirimbo yaturutse ku mutima wanjye. Nari maze igihe ntekereza ku bwiza n'urukundo rw'Imana. Nubwo hari byinshi binyura imbere yacu biduca intege, nizeye ko iyi ndirimbo izafasha benshi kongera kwizera no gutuza, bamenya ko dufite Imana itanga, itabara kandi yita ku bana bayo.'

    Umuramyi Bosco Nshuti yasohoye indirimbo nshya 'Jehovah' mu gihe yitegura igitaramo gikomeye i Kigali

    Mu gihe akiri ku mugabane w'u Burayi, Bosco ari no kwitegura igitaramo gikomeye kizabera i Kigali kuwa 13 Nyakanga 2025, cyiswe 'Unconditional Love — Season 2'.

    Iki gitaramo kizabera muri Camp Kigali kikazahuza abakunzi b'indirimbo zo kuramya baturutse impande zose z'u Rwanda ndetse n'abo mu mahanga. Ni igitaramo kizarangwa n'urusobe rw'indirimbo zifite ubuhamya bukomeye, zifasha abantu kwegera Imana no kongera gukomera mu kwizera.

    Abifuza kwitabira icyo gitaramo bashishikarizwa kugura amatike hakiri kare binyuze ku rubuga www.bosconshuti.com, aho hashyizweho uburyo bworoshye bwo kwishyura no kubona itike mu buryo bwihuse.

    Bosco avuga ko yiteguye kuzaririmbira abanyarwanda aturutse ku mutima, abashimira uko bakomeje kumushyigikira mu rugendo rwe rwa muzika, haba mu gihugu imbere no hanze yacyo.

    Yasoje agira ati: 'Nizeye ko icyo gitaramo kizaba umwanya wo kongera kwibuka urukundo rudacika rw'Imana, no gushima ubwitange bwayo. Twese dukeneye gukomeza kwibutswa ko turi ab'agaciro imbere y'Imana, kandi ko urukundo rwayo ari ntagereranywa.'

    Indirimbo 'Jehovah' ubu iraboneka ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki nka YouTube, Spotify, na Boomplay, kandi yakiriwe neza n'abakunzi be ndetse n'abandi bahanzi, bayisanga mu ndirimbo zubaka, zifasha imitima ndetse zifite ireme ryo kuramya ryimbitse.

    Source : https://kasukumedia.com/umuramyi-bosco-nshuti-yasohoye-indirimbo-nshya-jehovah-mu-gihe-yitegura-igitaramo-gikomeye-i-kigali/

  • Imirimo yo gutunganya ibishanga bitanu mu Mujyi wa Kigali igeze kuri 56% (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Ibi bishanga byitezweho guhindura isura y'Umujyi wa Kigali, birimo icya Gikondo kizaba gifite ubuso bwa 162 Ha, icya Nyabugogo kizaba gifite 131 Ha, icya Kibumba cya 68 Ha, icya Rwampara gifite 65 Ha n'icya Rugenge-Rwintare cya 65 Ha.

    Ikigo gishinzwe kurengera Ibidukikije mu Rwanda, REMA, kivuga ko imirimo yo gutunganya ibi bishanga byose igeze kuri 56%, uretse icya Rwampara kigeze kuri 20%.

    Igishanga cya Gikondo gifata igice cya Remera, Kimihurura, Gatenga gihura n'igishanga cya Rugenge rw'intare gifata igice cya Kacyiru n'igice cya Muhima bigahurira n'igishanga cya Muhima ahitwa ku kinamba.

    Naho igishanga cya Kibumba ahahoze UTEXRWA gihuza Umurenge wa Kinyinya, uwa Gisozi ni igishanga cya Nyabugogo gihuza Umurenge wa Muhima ni Gatsata.

    Umukozi wa REMA ushinzwe Porogaramu yo gukurikirana ibikorwa byo kurengera ibidukikije n'urusobe rw'ibinyabuzima, Uwera Martine, yavuze ko ibi bishanga bizaba bifite inzira z'abanyamaguru n'abanyonga amagare zireshya n'ibilometero 58,5.

    Ati'Ibi bishanga bizahindura isura y'Umujyi wa Kigali kuko nibimara gutunganywa bizagarura umwuka mwiza abantu bahumeka. Bizagabanya imyuzure, byongere ubuziranenge bw'amazi, ndetse bifashe mu kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima, hanakoreshwe kandi nk'ahantu ho kuruhukira.

    Mu byibandwaho mu kwagura ibi bishanga harimo gutunganya utugezi turi muri ibi bishanga tugatemba mu buryo bugezweho tunyuze mu nzira zizahangwa, ibidendezi byakira amazi bigabanya umuvuduko w'amazi atemba hagabanywa umwuzure ushobora gusenya ibikorwaremezo.

    Hongerwamo kandi ibiti gakondo bitandukanye bikurwa mu mashyamba cyimeza nka Gishwati, Mukura n'andi bidasanzwe biboneka mu Mujyi wa Kigali, bigamije kwigisha abazajya basura aha hantu kumenya ubwoko bw'ibiti buba mu mashyamba ya cyimeza.

    Nubwo ikigamijwe nyamukuru ari ukubungabunga ibidukikije, muri ibi bishanga hazashyirwamo n'ibikorwaremezo bitandukanye bizafasha ba mukerarugendo bahasura kwidagadura.

    Hazashyirwamo amasomero arimo na internet, ibibuga by'imyidagaduro birimo n'iby'umupira w'amaguru, inzira z'amagare n'abanyamaguru bashaka gukora siporo, kuruhuka no kwidagadura.

    Hazashyirwamo inzu zitandukanye zishobora gutangirwamo amafunguro n'ibinyobwa, izizajya ziberamo imurikagurisha, ahahariwe imikino y'abana n'ibindi.

    Ibi bishanga bizashyirwamo n'ahantu habugenewe abafite ibinyabiziga bashobora kubishyira, bikazagira akarusho ko gukoresha ingufu z'amashanyarazi aturuka ku mirasire y'Izuba.

    Hazashyirwamo utuzu tuzajya dushyirwamo amagare ku bashaka kuyatwara, ameza manini y'abaje mu ngendoshuri, utuzu dutanga amakuru, utubarizwamo amazi yo kunywa, intebe zo kureberaho ibyiza nyaburanga ku bahasura, za gym ku bakunda kugorara imitsi n'ibindi.

    Ibishushanyo mbonera by'ibi bishanga

    Mu Gishanga cya Kibumba hazashyirwamo ibikorwaremezo bifasha abashobora kuhasura

    Ku Gishanga cya Nyabugogo hazashyirwa ikiyaga kizanashyirwamo n’ubwato

    Ku Gishanga cya Kibumba hazashyirwamo n’inzu umuntu ushaka icyo kurya akabibona bitamugoye

    Umugezi wo ku Gishanga cya Nyabugogo ni uko uzaba umeze

    Mu gusana Igishanga cya Kibumba abana ntibarengejwe ingohe

    Imihanda izajya iba ikikijwe n’ibiti aho umuntu azaba ahumeka umwuka ayunguruye

    Mu Gishanga cya Rwintare hazashyirwamo n’inzu yerekanirwamo ibiranga Umuco Nyarwanda

    Zimwe mu nzu zizubakwa mu Gishanga cya Rwintare ni uko zizaba zimeze

    Hamwe hazubakwa uduhanda duhura n’ibiraro byo mu kirere

    Hazashyirwamo n’inzu igaragaza Umuco Nyarwanda

    Uko ni ko mu mezi 18 ari imbere Igishanga cya Gikondo kizaba kimeze

    Abazajya bajya gusura igishanga kivuguruwe cya Gikondo bazajya babona n’amahirwe yo guconga na ruhago

    Mu gishanga cya Rwampara n’ibindi biri gusanwa, hazajya hifashishwa ingufu z’imirasire y’Izuba

    Uko ni ko Igishanga cya Rwampara kizaba kimeze

    Muri ibi bishanga buri bikorwaremezo bizaba bibungabunga ibidukikije

    Ibishanga byakozwe ku buryo uzajya aba agenda ku mihanda izahangwamo, azajya aba yitegeye umugezi unyuramo amazi yayunguruwe

    Imirimo yo gutunganya ibi bishanga mu mujyi wa Kigali igeze kuri 56%

    Urusobe rw’ibinyabuzima ni imwe mu mpamvu ikomeye yatumye ibi bishanga bitunganywa

    Inyoni ziri mu zikunze kubona henshi muri ibi bishanga

    Ibi bishanga bizagira uruhare mu kubungabunga amazi

    Ibikoresho bizakoreshwa mu kubaka ibi bishanga byamaze gutegurwa

    Inzira z’abanyamaguru zizajya ziba zikikijwe n’ibirimo ibiti

    Kimwe mu bizaranga ibi bishanga ni inzira ndende zikoreshwa n’abanyamaguru

    Ibi bishanga biri guhabwa isura nshya

    Inzira z’abanyamaguru ziri gutunganywa mu buryo bwiza

    Ibi bishanga bizatunganywa ku buryo butabangamira ibidukikije

    Abakozi bubaka bari gukorana ishyaka kugira ngo ibi bishanga bizuzure mu gihe cyateganyijwe

    Imirimo yo gutunganya ibi bishanga REMA itangaza ko igeze kuri 56%

    Ibi bishanga biri gutunganywa ku buryo bizahinduka ahantu nyaburanga Abanya-Kigali bashobora gusohokera

    Ahari ibishanga byuzuye ibyondo, hari gukorwa ku buryo hazahinduka ahantu nyaburanga hari amazi asukuye

    Ni ibishanga byitezweho guhindura isura y’Umujyi wa Kigali

    Amazi yo muri ibi bishanga aratangunywa ndetse akayoborwa mu buryo bukwiriye

    Imirimo irarimbanyije muri ibi bishanga bifite ubuso bwa hegitare zirenga 500

    Amafoto: Faustin Nkurunziza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imirimo-yo-gutunganya-ibishanga-bitanu-mu-mujyi-wa-kigali-igeze-kuri-56-amafoto

  • Ecole des Sciences de Musanze yahize ibindi bigo mu kugira abanyeshuri batsinda imibare – #rwanda #RwOT

    Ni irushanwa ngarukamwaka ritegurwa na UR n'abandi bafatanyabikorwa kuva mu 2018 rikitabirwa n'ibigo byigisha imibare byo hirya no hino mu gihugu.

    Abana biga imibare baryitabira bahabwa ibizamini byayo ababitsinze kugeza ku kiciro cya nyuma bakegukana ibihembo.

    Uyu mwaka ibigo byageze ku cyiciro cya nyuma cy'irushanwa ni 41 bihagarariwe n'abanyeshuri 135 ari bo batorayijwemo 15 ba mbere bo mu bigo icyenda bahembwe.

    Abanyeshuri babiri ba mbere babaye abo muri Ecole des Sciences de Musanze ari na ryo shuri ryari rifite abanyeshuri benshi bageze ku cyiciro cyo guhembwa muri iryo rushanwa kuko bari batanu.

    Uwa mbere yahembwe 170.000 Frw, uwa kabiri 150.000 Frw, uwa gatatu ahabwa 130.000 mu gihe abandi bose kugeza ku wa 15 bahawe 100.000 Frw.

    Uwa mbere mu bakobwa n'uwa mbere mu bahungu kandi bahawe mudasobwa imwe imwe na Mastercard Foundation.

    Muri uyu mwaka kandi 'Rwanda Mathematic Competition' yahurijwe hamwe n'irindi ry'imibare ku rwego rwa Afurika y'Iburasirazuba (EAMO), ku nshuro ya gagatu ribaye n'iya kabiri ryakiriwe n'u Rwanda.

    Ni irushanwa ryitabirwa n'abanyeshuri biga imibare mu mashuri yisumbuye batoranywa mu batsinze mu irushanwa ry'imibare mu bihugu byabo mu mwaka uba wabanje.

    Abaritsinze bakomereza ku mu marushanwa nyafurika y'imibare no ku rwego rw'Isi.

    Ryitabiriwe n'ibihugu 10 buri kimwe gihagarariwe n'abanyeshuri barindwi bose hamwe bakaba 70 hahembwamo 11 ba mbere bahize abandi mu manota.

    Uyu mwaka Uganda ni yo yari ifitemo benshi bahembwe kuko bari bane, ikurikirwa n'u Rwanda na Kenya byari bifite batatu buri kimwe n'undi umwe wo muri Ethiopia.

    Uwa mbere yahembwe $170 uwa kabiri $150 uwa gatatu $130 abandi basigaye kuva ku mwanya wa kane bahembwa $100.

    Umuyobozi wa Koleji ya Siyansi n'Ikoranabuhanga muri UR, Dr. Gatare Ignace yavuze ko ayo marushnwa ari amahirwe akomeye mu mibare kuko kuva mu 2018 abarenga 10 yabafashije kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga bahabwa buruse zo kwiga muri kaminuza zikomeye ku Isi zirimo Harvard, MIT, Cambridge n'izindi.

    Dr. Gatare yakomeje ati 'Ibihugu byose byateye imbere ku Isi byifashishije Siyansi n'Ikoranabuhanga. By'umwihariko muri iki gihe imibare irakenewe cyane mu by'Ubwenge Buhangano kandi abo bahanga mu mibare u Rwanda na rwo rurabakeneye'.

    Ndayishimiye Leopold wabaye uwa mbere yabwiye IGIHE ko yitabiriye iryo rushanwa izindi nshuro akomeza gukora cyane kugeza aryegukanye ndetse ko bimuhaye imbaraga zo gukomeza kwiga imibare akagera kure hashoboka.

    Abanyeshuri bitabira irushanwa ry’imibare baturuka hirya no hino mu gihugu

    Umuyobozi wa Koleji ya Siyansi n'Ikoranabuhanga muri UR, Dr. Gatare Ignace yavuze ko ayo marushnwa ari amahirwe akomeye mu mibare kuko abarenga 10 yabafashije kwigaragaza babona buruse muri kaminuza zikomeye

    Ndayishimiye Leopold wo muri Ecole des Sciences de Musanze ni we wabaye uwa mbere

    Abanyeshuri bageze ku cyiciro cya nyuma bahembwe bose


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ecole-des-sciences-de-musanze-yahize-ibindi-bigo-mu-kugira-abanyeshuri-batsinda

  • Kicukiro: Imodoka yari itwaye abanyeshuri yakoze impanuka – #rwanda #RwOT

    Ni impanuka yabaye ahagana Saa Kumi n'Imwe z'umugoroba. Amakuru y'ibanze avuga ko abanyeshuri bane bagendaga iruhande rw'umuhanda, bakomeretse mu buryo bukomeye ndetse n'abari mu modoka bagiye bagira ibikomere bitandukanye.

    Aya makuru yemejwe n'Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yanongeyeho ko iyi mpanuka ikimara kuba, Polisi y'u Rwanda yahise itabara.

    Ati “Polisi yahise itabara, abakomeretse bajyanwa kwa muganga. Harimo n'abakomeretse bikomeye ariko bose bari kwitabwaho.”

    Yongeyeho ko Polisi y'u Rwanda ifatanyije n'izindi nzego barimo gukurikirana abanyeshuri bajyanwe kwa muganga.

    Abakomeretse bahise bajyanwa kwa muganga

    Nyuma y'impanuka Polisi y'u Rwanda yahise ihagoboka

    Imodoka yakoze impanuka yari itwaye abanyeshuri biga kuri Ecole Les Poussins

    Imodoka yari itwaye abanyeshuri yakoze impanuka irangirika cyane


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kicukiro-habereye-impanuka-ikomeye-y-imodoka-itwara-abanyeshuri

  • Me Ibambe yatsinzwe urubanza yarezemo ku ngingo irebana n'ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo – #rwanda #RwOT

    Rwabigarutseho kuri uyu wa 5 Kamena 2025, ubwo hasomwaga icyemezo ku rubanza uyu munyamategeko yatanze agaragaza ko ako gace kabusanye n'ibitegekwa n'Itegeko Nshinga, agasaba ko kahindurwa.

    Iyo ngingo igaragaza ko umuntu wese, ubizi, wifashishije mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa atangaza amakuru y'ibihuha ashobora guteza ubwoba, imvururu cyangwa ihohotera muri rubanda cyangwa ashobora gutuma umuntu atakarizwa icyizere, aba akoze icyaha.

    Agace yasabaga ko kakurwaho ni 'cyangwa ashobora gutuma umuntu atakarizwa icyizere.'

    Urukiko rwagaragaje ko ingingo ya 38 y'Itegeko Nshinga iteganya ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo ndetse n'amasezerano mpuzamahanga u Rwanda rwashyizeho umukono ariko ko Itegeko Nshinga ryashyizeho irengayobora ry'uko ubwo burenganzira bwo gutanga ibitekerezo butagomba kubuza uburenganzira bw'umwenegihugu bwo kugira icyubahiro n'agaciro.

    Rwasobanuye ko icyaha giteganywa n'ingingo ya 39 y'iryo tegeko kigizwe n'ingingo zose zo gutanga amakuru y'ibihuha ashobora gutera ubwoba, imvururu cyangwa ihohotera muri rubanda cyangwa ashobora gutuma umuntu atakarizwa icyizere.

    Rwerekanye ko mu guhana icyo cyaha hari ibintu bine by'ingenzi byitabwaho birimo kuba habaye igikorwa cyo gutangaza ibihuha, kuba byakozwe hifashishijwe mudasobwa cyangwa urusobe rwazo, kuba uwayatangaje yari azi ko ari ibihuha no kuba ashobora guteza ubwoba, imvururu cyangwa ihohotera muri rubanda cyangwa ashobora gutuma umuntu atakarizwa icyizere.

    Urukiko rusanga itegeko ryavuzwe, ryarashyizweho ngo rirengere uburenganzira bwa muntu ku ikoreshwa ry'ikoranabuhanga rishyira umwihariko ku gutangaza amakuru y'ibihuha kandi ko guhana icyo cyaha atari umwihariko w'u Rwanda.

    Nko muri Kenya gihanishwa igifungo cy'imyaka 10 n'ihazabu ya miliyoni 5 z'amashilingi cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Rwagaragajwe ko bikorwa mu rwego rwo kurinda ubuzima bwa muntu, kumwubaha no kumurengera.
    Rwanzuye ko ako gace karegewe katanyuranyije n'itegeko nshinga riteganya ko umwenegihugu agomba kugira icyubahiro n'agaciro bityo ko ibivugwa na Me Ibambe Jean Paul nta shingiro bifite.

    Rwashimangiye ko uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo buteganywa n'Itegeko Nshinga ariko ko bugomba gukoreshwa hadahutajwe uburenganzira bw'abandi.

    Me Ibambe Jean Paul wari mu rukiko nyuma y'umwanzuro yabwiye itangazamakuru ati 'Hajemo ikintu cy'ingenzi kuko bagerageje gusobanura cyangwa gutangaza ni ryari icyaha cyo gutangaza amakuru y'ibihuha gishobora guhanwa? Ni ikintu cyiza kubera ko ubusanzwe bitasobanurwaga, bikaba byatuma umuntu wese yabyuririraho.'

    Yakomeje ati 'Nubwo ingingo itavuyeho ariko basobanuye uburyo icyo cyaha gishobora gukorwamo, impamvu gikwiye guhanwa ndetse n'ibikorwa bikigize.'

    Me Ibambe yatsinzwe urubanza yarezemo ku ngingo y’ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/me-ibambe-yatsinzwe-urubanza-yarezemo-ku-ngingo-ibangamiye-ubwisanzure-bwo

  • RRA yasabye abasora kumenyekanisha avansi ya mbere y'umusoro ku nyungu za 2025 – #rwanda #RwOT

    Iyi avansi irimo kubarwa hashingiwe ku byacurujwe muri Mutarama, Gashyantare na Werurwe mu 2025. Mu kubara iyi avansi, usora ahera ku musoro wishyuwe mu mwaka ushize, akagabanya n'igicuruzo cy'uwo mwaka, agakuba n'igicuruzo cy'igihembwe gisorerwa.

    Komiseri wungirije Ushinzwe Serivisi z'Abasora n'Itumanaho, Uwitonze Jean Paulin, avuga ko abarebwa n'izi nshingano ari umuntu wese wabonye inyungu mu 2024, akaba yaramenyekanishije umusoro ku nyungu muri Werurwe 2025. Aha ntabwo harimo abamenyekanishije zero.

    Ni kimwe n'umuntu wandikishije ubucuruzi mu 2024, akaba yaramenyekanishe umusoro ku nyungu bwa mbere muri Werurwe, 2025.

    Yakomeje ati 'Ni ukuvuga ngo bagomba kumenyekanisha bitarenze itariki 30 Kamena, bagaragaza uburyo bakozemo muri aya mezi atatu ya mbere y'uyu mwaka.'

    Abantu batamenyekanishije umusoro ku nyungu wa 2024, bo baributswa ko ikoranabuhanga ridashobora kwakira imenyekanisha ritahiwe, kandi irya mbere ritaratanzwe. Bityo, basabwa kubanza kumenyekanisha umusoro batamenyekanishije hakiri kare.

    Yakomeje ati 'Utaramenyekanishije, namenyekanishe. Icya kabiri, hari uwamenyekanishije, akamenyekanisha nabi. Ibyo turimo kubona ni uko hari abantu bagendaga bagafata ibyatunze ubucuruzi bwabo bimwe bidafite ibizishyigikira, bagapfa gukubitamo kugira ngo bagabanye inyungu zisoreshwa.'

    Yakomeje ati 'Ibyo turi kubibona, kandi aho kugira ngo umuntu tujye kumugenzura, kumuhana, icyiza ni uko we yaza agakosora imenyekanisha yakoze, hanyuma akishyura umusoro atishyuye, aho kugira ngo abe aritwe tujya kumwibonera kuko ntabwo byaba byiza. Abatarishyuye nabo tubagira inama yo kwishyura kuko ibihano n'inyungu z'ubukererwe bigenda byiyongera uko iminsi ishira.'

    Abadafite ubushobozi bwo kwishyura icyarimwe, bashobora kwishyura mu byiciro, nyuma yo kubisaba.
    Abacuruzi kandi bashishikarizwa ko mu gihe cyo kumenyekanisha, bajya bakorana bya hafi n'babafasha, kuko hari ubwo ubimuharira akamenyekanisha nka zeru kandi akakwaka amafaranga yita ay'umusoro, ingaruka zikazaza nyuma.

    Ikuzo Elise Mireille uyobora Blue Kite Trading and Services Ltd, avuga ko kugira ngo babashe kumenyekanisha mbere y'itariki ntarengwa, ari ibintu bitegura hakiri kare. Ni inshingano ngo buri munyarwanda wese akwiye kwitaho.

    Yakomeje ati 'Nk'ubu turabizi ko tugomba kuba twamaze kwishyura mbere y'itariki 30 Kamena, ubu rero turimo kubitegura kugira ngo tuzishyure mbere y'igihe, kugira ngo twirinde ibihano.'

    'Icyo nashishikariza abacuruzi bagenzi banjye n'abandi bakora imirimo ibyara inyungu, ni ukubitegura hakiri kare, bakaba begeranya amafaranga y'umusoro kugira ngo batazacibwa amande.'

    Ashishikariza abacuruzi bose kujya batanga fagitire za EBM, kugira ngo bijye biborohereza mu kumenya ibyo bacuruje n'umusoro bagomba gutanga.

    Imenyekanisha rikorwa unyuze ku rubuga rwa RRA ( www.rra.gov.rw.) Icyakora, abafite ibikorwa by'ubucuruzi bito, basora mu buryo bukomatanyije, bakoresha *800#, bagakurikiza amabwiriza. Ushobora kwishyura ukoresheje Mobile Money, Airtel, MobiCash, mobile banking cyangwa Internet Banking.

    RRA yasabye abasora kumenyekanisha avansi ya mbere y'umusoro ku nyungu za 2025


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rra-yasabye-abasora-kumenyekanisha-avansi-ya-mbere-y-umusoro-ku-nyungu-za-2025

  • BNR mu nzira zo kugabanya ikiguzi cyo guhererekanya amafaranga kuri telefoni kiba gito – #rwanda #RwOT

    U Rwanda ni kimwe mu bihugu byatangiye kwimakaza ikoreshwa ry'ikoranabuhanga muri serivisi zose ndetse rwifuza ko abantu bakwitabira no guhererekanya amafaranga hifashishijwe telefoni hatabayeho kuyatwara mu ntoki.

    Ni uburyo bugamije koroshya ihererekanya ry'amafaranga no guteza imbere ikoreshwa ry'ikoranabuhanga ariko buracyagaragaramo ingorane zishingiye ku kiguzi cy'izo serivisi.

    Dr. Nsengiyumva yavuze ko mu gihugu gishaka kwimakaza gahunda yo kudakoresha inote cyane, amafaranga ya serivisi akatwa aba akwiye kuba make cyane mu kwirinda guca intege abaturage.

    Ati 'Icyo kibazo kigenda kigabanyuka ariko aho biri ntabwo bishimishije nk'igihugu kiba gifite gahunda yo kugira ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga mu kwishyurana, ayo mafaranga baca kugira ngo umuntu yishyure yari akwiye kuba make cyane mu buryo bushoboka.'

    'Ndavuga make ntabwo mvuga ko adakwiye kubaho kubera ko ibigo na byo biba byakoze ishoramari kugira ngo izo serivisi zishoboke ariko akwiye kuba make ngo adaca intege abantu bazikoresha.'

    Yakomeje agaragaza ko BNR iri gukorana n'ibigo by'imari n'ibyitumanaho ku bijyanye no kugabanya ibiciro byo guhererekanya amafaranga kandi ko ari urugendo rutanga icyizere.

    Ati 'Turi kuvugana n'ibigo bitandukanye kugira ngo turebe uko twabigabanya. Ntabwo navuga ngo bizarangira ejo ariko turi gukorana n'ikigo cyitwa R-switch ku buryo ibyo kwishyurana byose byanyura muri cyo bikagabanya icyo kiguzi.'

    Yavuze ko Leta ishobora kugira uruhare ruto itanga mu kwirinda ko ibigo bitanga izo serivisi bishobora kugwa mu gihombo.

    Ati 'Turi gukora ibishoboka byose kugira ngo ku ruhande rw'umuturage ukoresha izo serivisi igiciro kigabanyuke muri ya gahunda y'uko igihugu kigomba gukoresha iherekanyamafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga.'

    Nyuma yo kubona ko kohererezanya amafaranga no kuyabikura bigifite ikiguzi kiri hejuru, Sosiyete y'itumanaho ya MTN Rwanda yazanye uburyo bwa Momo Pay buhabwa abacuruzi, abamotari n'abandi batanga serivisi.

    Gusa ubwo buryo nabwo kuri ubu ntibugikoreshwa na benshi kuko bavuga ko bakatwa amafaranga agera kuri 0,05% kuri buri gikorwa mu gihe umuntu yohererejwe arenze 4000 Frw.

    Guverineri Wungirije wa Banki Nkuru y'u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva, yatangaje ko hatangiye gahunda yo gusuzuma uko amafaranga akatwa mu gihe abantu bahererekanya amafaranga kuri telefoni yagabanuka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amafaranga-acibwa-mu-kuyahererekanya-kuri-telefoni-akwiye-kuba-make-cyane-bnr

  • Umwana w'amezi 10 wabazwe kanseri y'umwijima yavuye mu bitaro ari mutaraga – #rwanda #RwOT

    Ku itariki 28 Gicurasi 2025 ni bwo abaganga bo muri CHUK babashije kubaga umwana wari urwaye kanseri y'umwijima aho byamaze amasaha icyenda.

    Nyuma y'icyumweru yitabwaho, ku wa 4 Kamena 2025, CHUK yatangaje ko yaserewe mu bitaro kandi ameze neza nk'uko bishimangirwa na Dr. Ndibanje Alain Jules uri mu mu itsinda ry'abaganga bakoze icyo gikorwa.

    Yagize ati 'Umwana yakangutse neza ameze neza aronka. Uyu munsi twafashe icyemezo cyo kumusezerera noneho akomezanye n'abaganga batanga imiti kugira ngo barebe niba hari ubundi bufasha yakenera mu guhabwa imiti ya kanseri.'

    Umuganga utera ikinya abana bakiri bato muri CHUK, Dr. Nizeyimana Françoise yavuze ko nubwo kubaga uyu mwana kari akazi gakomeye ariko byagenze neza kuko nyuma yabyo atigeze ashyirwa ku mashini nk'abandi barwayi.

    Nyina w'uyu mwana utuye mu Karere ka Musanze, Nyirahategekimana Eritha yabwiye RBA ko ubwo buvuzi umwana we yahawe abufata nk'intambwe ikomeye urwego rw'ubuvuzi mu Rwanda rumaze kugeraho.

    Yavuze ko umwana we yatangiye kugaragaza ibimenyetso by'uburwayi afite amezi atatu gusa ariko ko atari kubona ubushobozi bwo kubona ikiguzi cyo kumuvuza agashimangira ko ari ikimenyetso cy'imiyoborere myiza kuba byarashobotse.

    Ati 'Mutuelle de Santé yaramfashije cyane kuba izi opérations zarakozwe ari yo twishyuriraho kandi ni bwo bsuhingizi bwishyura makeya ubundi burahenda. Ni umwana wange byahereyeho kandi byagenze neza biranejeje ndasabira n'umugisha abaganga ba CHUK bakoze uko bashoboye.'

    Uyu mwana wabazwe yakuweho 70% by'umwijima byari bifite ikibazo hasigara 30% byawo udafite ikibazo kandi abaganga bemeje ko ushobora gukora ubuzima bugakomeza.

    Kubaga uwo mwana umwijima ni igikorwa cyamaze amasaha icyenda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umwana-w-amezi-10-wabazwe-kanseri-y-umwijima-yavuye-mu-bitaro-ari-mutaraga

  • Nduhungirehe yashimye icyemezo cy'Ababiligi cyo kuzitabira Shampiyona y'Isi y'Amagare mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ku wa 3 Kamena 2025, Umuyobozi Mukuru w'Ishyirahamwe ry'Umukino w'Amagare mu Bubiligi, Nathalie Clauwaert, yatangaje ko bazitabira iyi Shampiyona y'Isi i Kigali nyuma yo kugisha inama Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ishyirahamwe ry'Umukino w'Amagare ku Isi (UCI).

    Ni icyemezo cyagarutsweho n'abantu batandukanye kuko kuva muri Werurwe uyu mwaka, u Rwanda rwaciye umubano n'u Bubuligi mu bya dipolomasi rubushinja gufata uruhande mu makimbirane abera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse bugakwirakwiza ibinyoma kugira ngo hafatwe ibyemezo bibangamiye u Rwanda ariko byose.

    Mu butumwa yanditse ku rubuga rwa X, avuga ku cyemezo cy'Ishyirahamwe ry'Umukino w'Amagare mu Bubiligi, Minisitiri Nduhungire yavuze ko ari icyemezo cyiza, ashimangira ko Abibiligi bahawe ikaze nk'andi makipe yose.

    Ati 'Icyemezo cyiza kandi kiri mu murongo mwiza. Ikipe y'Amagare y'Ababiligi ihawe ikaze mu Rwanda, nk'andi makipe yose y'amagare.'

    Yongeyeho ati 'Shampiyona y'Isi y'Amagare izabera mu mihanda yo mu Rwanda (tariki 21-28 Nzeri 2025), iya mbere izaba ibereye muri Afurika, izaba ari ibirori bya siporo kandi byishimwe na benshi.'

    Un bonne décision qui va dans le bon sens. L’équipe cycliste belge est en effet la bienvenue au Rwanda, comme toutes les autres équipes cyclistes.

    Le championnat du monde de cyclisme sur route au Rwanda (21-28 septembre 2025), le premier en Afrique, sera certainement une fête… https://t.co/YiiMOEMt8B

    — Olivier J.P. Nduhungirehe (@onduhungirehe) June 5, 2025

    U Bubiligi buri mu bihugu bifite abakinnyi bamaze iminsi bitwara neza muri Shampiyona y'Isi y'Amagare barimo Remco Evenepoel wegukanye isiganwa ryo mu muhanda mu 2022, akanatwara isiganwa buri wese agenda wenyine harebwa ukoresha ibihe bito 'Individual Time Trial' mu 2023 na 2024.

    Hari kandi Umubiligikazi Lotte Kopecky na we watwaye Shampiyona y'Isi y'Amagare mu 2023 na 2024 mu masiganwa yo mu muhanda, mu cyiciro cy'abagore.

    Muri Gashyantare, Soudal-Quick-Step Devo Team yo mu Bubiligi yanze kwitabira irushanwa rya Tour du Rwanda 2025, ivuga ko itizeye umutekano w'u Rwanda bitewe n'intambara yaberaga mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Gusa ntibyabujije ko andi makipe 14 arimo Lotto-Dstny Devo Team yo muri icyo gihugu yitabira kandi iri rushanwa ry'iminsi umunani rikaba mu mutuzo kugeza rirangiye.

    U Bubiligi bwemeje ko buzitabira Shampiyona y'Isi y'Amagare izabera mu Rwanda muri Nzeri

    Minisiteri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yashimye icyemezo cyafashwe n’Ababiligi avuga ko kiri mu murongo mwiza ndetse abaha ikaze mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nduhungirehe-yashimye-icyemezo-cy-ababiligi-cyo-kuzitabira-shampiyona-y-isi-y