Blog

  • Kayonza: Abarenga 40 batawe muri yombi bazira ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro butemewe – #rwanda #RwOT

    Aba baturage biganjemo urubyiruko batawe muri yombi mu cyumweru kimwe. Abafashwe ni abacukura amabuye y'agaciro mu buryo butemewe mu Kagari ka Rwimishinya mu Murenge wa Rukara.

    Muri aka gace uhasanga amashyamba menshi asa n'ayatangiye gucika biturutse ku bakora ubu bucukuzi butemewe bayarimbura bashakisha amabuye y'agaciro.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamduni, yabwiye IGIHE ko kuri ubu Polisi yahagurukiye izi nsoresore zikomeje ibikorwa bibi byo kwangiza ibidukikije, abandi bakanakora urugomo rushingiye ku businzi.

    Yagize ati ' Abarenga 40 nibo tumaze gufata ariko ibikorwa biracyakomeje, abenshi turi gufata ni urubyiruko rwishoye mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro, bakabikora mu buryo butemewe.'

    'Baragenda bakajya mu mirima y'abaturage bakayitera hejuru bashakishamo amabuye y'agaciro, amafaranga bakuyemo barayanywera bagasinda ubundi ugasanga bakora urugomo rwiganjemo gukubita no gukomeretsa n'ibindi byaha.''

    SP Twizeyimana yakomeje avuga Polisi ifatanyije n'abaturage ndetse n'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze batazigera bihanganira abagira uruhare muri ubu bucukuzi butemewe.

    Ati ' Ubutumwa dutanga ni uko tuburira abantu bacukura amabuye y'agaciro mu buryo butemewe n'amategeko kubireka kuko bangiza ibikorwaremezo. Bacukura nta bwirinzi kandi bakanangiza byinshi, rero turababwira ko tutazabyihanganira ni babireke.''

    Kuri ubu abamaze gutabwa muri yombi bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Rukara mu gihe ibi bikorwa bigikomeje hirya no hino muri uyu Murenge.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-abarenga-40-batawe-muri-yombi-bazira-ubucukuzi-bw-amabuye-y-agaciro

  • Ishimwe rya Kwizera wubakiwe mu mushinga 'Green Gicumbi' nyuma yo kugirwa imfubyi n'ibiza mu 2023 – #rwanda #RwOT

    Ni inzu iherereye mu Murenge wa Kaniga mu Karere ka Gicumbi.

    Byabaye mu ijoro ryo ku wa 09 Nzeri 2023. Iwabo bari batuye mu Mudugudu wa Gisunzu, Akagari ka Murindi, Umurenge wa Kaniga.

    Bari umuryango w'abantu batanu. Ni ukuvuga abavandimwe be batatu na nyina. Se yari yarabataye. Nyuma y'iyo sanganya basigaye babayeho nabi kuko nyina wabashabikiraga yitabye Imana, icyizere cyo kubaho kirayoyoka.

    Kwizera avuga ko kuri uwo munsi wamubereye mubi mu buzima, imvura yatangiye kugwa nk'uko bisanzwe nko mu masaha ya Saa Cyenda ariko ikagenda yiyongera cyane uko amasaha yicuma.

    Nyuma bagiye kuryama ariko ibintu bikomeza kuba bibi kubera ko bari batuye mu manegeka umukingo wari uri haruguru y'umuhanda ugwira inzu babagamo.

    Ati 'Ubusanzwe njye na mukuru wanjye twakundaga kuba twagiye kureba umupira ariko icyo gihe nta muntu wagiyeyo. Tugiye kuryama bigeze nka Saa Tatu z'Iioro imvura iriyongera umukingo ugwira inzu twabagamo. Twagerageje kuva mu cyumba dusanga cyakubise igice cyo haruguru y'inzu dutangira gutabaza.'

    Yavuze ko abantu bagerageje gutabara ariko babasha kurokora umwana muto w'umukobwa abandi barimo na nyina barapfa.

    Ubu Kwizera yasigaranye abavandimwe babiri barimo mukuru we na mushiki we muto.

    Binyuze mu mushinga wa Green Gicumbi, Kwizera n'abavandimwe be babiri bahawe inzu yubatswe mu Mudugudu w'icyitegererezo wa Kaniga watujwemo indi miryango yagizweho ingaruka n'imihindangurikire y'ibihe.

    Ni imidugudu yatujwemo imiryango 100 yimuwe ahantu hashyiraga ubuzima bwabo mu kaga, ikaba yubatswe mu buryo burambye, bwihanganira ingaruka zikomoka ku mihindangurikire y'ibihe kandi zikaba zubatswe mu buryo bugezweho, yubatswe mu mirenge ya Kaniga na Rubaya.

    Ibiza byibasiwe Intara y'Amajyaruguru, iy'Iburengerazuba n'Iy'Amajyepfo muri Gicurasi 2023 bihitana abaturage 135, inzu zirenga 2100 zangirika igice na ho izindi 2.763 zirasenyuka burundu.

    Kwizera Gilbert ashimira Green Gicumbi yahaye umuryango we inzu yo kubamo

    Inzu yubatswe n’umushinga wa Green Gicumbi, ni yo yatujwemo abangirijwe n’ibiza

    Izi nzu zubatswe mu buryo yihanganira imihindagurikire y’ibihe kandi zubatswe mu buryo bugezweho


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ishimwe-rya-kwizera-wubakiwe-mu-mushinga-green-gicumbi-nyuma-yo-kugirwa-imfubyi

  • Perezida Kagame yagarutse ku buryo yize bigoye, ashimira abiyeguriye gutanga uburezi ku Banyarwanda – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri uyu 6 Kamena 2025, ubwo yari yakiriye itsinda ryaturutse mu ishuri rya Hope Haven Christian School, rirangajwe imbere na Hollern Susan washinze akaba n'umuyobozi waryo.

    Perezida Kagame yashimiye iri shuri uruhare ryagize mu gutanga uburezi ku Banyarwanda kuko bari babukeneye.

    Ati “Ubwo twatangiraga uru rugendo, hari hakenewe byihutirwa ko abantu babona amahirwe yo kwiga. Ibyo byifuzo ntaho byagiye. Uburezi ntibujya bureka kuba ingenzi.”

    Yagarutse ku rugendo rwe ubwo yigaga bigoye mu gihe yari mu nkambi y'impunzi muri Uganda, ariko ntiyacika intege kuko yari izi icyo ashaka.

    Yagize ati “Ndibuka itangira ryanjye. Nk'umuhungu muto mu nkambi y'impunzi, twigiraga munsi y'ibiti. Twakoreshaga ibibero byacu nk'amakayi ndetse tugakoresha ibyatsi byumye nk'amakaramu.”

    “Ibyo byaduhaye itangira ryiza. Byari bikomeye ariko twari tubizi ko ari cyo kintu cya nyacyo cyo gukora. No muri ubwo buzima bugoye, twumvaga neza agaciro ko kwiga.”

    Umukuru w'Igihugu yongeyeho ko no mu gihe cy'urugamba rwo kubohora igihugu na byo byababereye ishuri.

    Ati “Mu gihe cy'urugamba rwo kubohora igihugu cyacu, twongeye kwibona mu ishuri ritandukanye, icyo gihe, mu mashyamba, twari tukiri kwiga.”

    “Buri ntambwe y'urwo rugendo yari isomo. Intego yo kubohora igihugu cyacu yari mu buryo butandukanye, intego yo kubona ukuri, kuri twe ubwacu, abantu bacu, ndetse n'inshingano zacu.”

    Yakomeje abwira aba bayobozi bo muri iri shuri rya Hope Haven Christian School, ati “Iyo utanga uburezi, ntuba wigisha gusa, uba ufasha abakiri bato kugera ku nzozi zabo no kugena ahazaza h'igihugu cyacu.”

    Hope Haven Christian School ni ishuri rimaze igihe ritanga uburezi bushingiye ku ndangagaciro za gikirisitu no kubaka ubuyobozi bufite icyerekezo, rikorera mu Mujyi wa Kigali.

    Hope Haven Christian School yafunguye mu 2012.

    Uyu munsi, abanyeshuri b'iri shuri baza mu myanya y'imbere batsinda neza ku rwego rw'igihugu, banatozwa kuba abakirisitu beza n'abayobozi beza babereye u Rwanda, Afurika n'Isi yose.

    Mu 2009, ni bwo Susan Hollern yatangiye kumva ubuhamya bugendanye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Nyuma yaje gusura u Rwanda inshuro nyinshi, aza no gufata icyemezo cyo gukurikira inzozi zo gufasha no guteza imbere imiryango n'urubyiruko binyuze mu burezi no mu buhinzi.

    Ku buyobozi bwe, Hope Haven Rwanda yateye imbere cyane, iba umuryango wigisha abanyeshuri barenga 2.000 kandi uha akazi abakozi barenga 250. Susan akorana n'itsinda ry'abarimu n'abahanga mu burezi bafite uburambe bukomeye mu mashuri, za kaminuza no mu rwego rw'abikorera.

    Perezida Kagame yakiriye itsinda ryaturutse muri Hope Haven Christian School

    Perezida Kagame yagarutse ku buryo yize bigoye ubwo yari mu buhunzi ariko ntacike intege

    Hope Haven Christian School ni ishuri ritanga uburezi ku banyeshuri basaga 200

    Perezida Kagame yashimiye Hope Haven Christian School ku ruhare igira mu guteza imbere uburezi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yagarutse-ku-buryo-yize-bigoye-ashimira-abiyeguriye-gutanga

  • Intashyo z'ababwiwe ko igihe basigaje ku Isi bazakimara mu bitaro (Video) – #rwanda #RwOT

    Umunyarwanda yitegereje ibiba ku bantu, aravuga ati umubiri ubyara udahatse.

    Ni bimwe ujya kuryama wari umeze neza ukabyuka ufite ikibyimba ku kuguru, ku mutwe n'ahandi, uwirukaga hafi ibilometero 20 mu isaha, akagendera mu igare ry'abafite ubuzima bwe bwose.

    Tujyinama Wellars ni umwe muri abo bahuye n'isanganya. Amaze hafi imyaka umunani mu bitaro nta cyizere cy'uko azakira. Umubiri w'uyu mugabo wo mu Karere ka Gasabo wose ntukora. Ibice byinshi byuzuye ibisebe.

    Ati 'Nakoraga akazi k'ubukarani i Nyabugogo, nikoreye umuzigo ungwaho ngaramye mpita mba paralysé umubiri wose. Ubu uretse umutwe ibindi bice byose ntibikora. N'agacupa k'amazi sinakifungurira.'

    Tujyinama w'imyaka 34 ufite abana babiri n'umugore, mu 2017 ni bwo ubuzima buzira umuze bwashyizweho akadomo.

    Yari yikoreye ibilo 50 by'ibirayi bimugwaho, inkuru ihinduka ubwo, aramugara kugeza uyu munsi agihanganye n'ingaruka zabyo.

    Yamaze kwakira ko gusubirana ibihe bya mbere ya 2017 bitagishoboka. Uyu munsi ubutunzi bwamushizeho, ubu nta cyo kwishyura afite ndetse bamwe mu bavandimwe ba hafi baramutaye, afashwa n'umugiriye impuhwe.

    Buri masaha abiri aba akeneye umuhindukiza mu rundi ruhande, agakenera umutamika, umugaburira akamujyana mu bwiherero, umukarabya n'ibindi byose kuko we ntacyo yakwishoboza.

    Nubwo Tujyinama yamugaye burundu byarashobokaga ko yatabarwa agakira, ariko amikoro make atuma bidakunda. Yasabwe ko yabona nibura miliyoni 3 Frw ngo abagwe ariko arayabura.

    Ati 'Muri Mata 2024 ni bwo natangiye kubura ubwishyu. Ubu ntabwo nzi aho amafaranga amaze kugera. Umuntu agusura mu mezi abiri nyuma y'aho nta n'ukubaza uko umerewe, n'uwo wahamagara ntiyakwitaba, abandi bagiraneza ni bo batwitaho bakatugaburira.'

    Tujyinama agaragaza ko abonye umufasha kwishyura ibitaro n'imiti byamworohereza.

    Sephora Uwingeneye na we amaze hafi imyaka 17 yivuza ariko byaranze ndetse ntiyabasha kugira aho yigira kuko ahumeka abifashijwemo n'imashini.

    Byatangiye mu 2008 yivuza agataha nyuma mu 2019 acishwa mu cyuma babona uburwayi basanga afite ikibazo cy'ibihaha bitabasha kwakira umwuka wo hanze bibyikoreye, mu 2021 ategekwa kuba mu bitaro burundu.

    Ati 'Muganga yarambwiye ati wihangane wiyakire ubuzima bwose ni hano ku mashini itanga. Inzu baragurishije, ibintu byose baragurishije.'

    Uyu mubyeyi wamazweho ibye byose n'uburwayi, aba yicaranye Bibiliya asoma akakubwira ko nta handi yabona ubwishyu uretse Imana ishobora kumukorera ibitangaza.

    Uwingeneye afite umugabo n'abana batatu, akavuga ko kuko amaze igihe kirekire mu bitaro na we abamusura bagiye bakendera, yishakamo imbaraga zo kubyakira bimwe byo kubura uko agira.

    Umuganga yigeze kumubwira ko hari akuma gashobora kumufasha guhumeka akanagatahana iwe ariko amikoro make aba imbogamizi, ayo mahirwe ayoyoka atyo.

    Uwingeneye ufite imyaka 48 arakomeza ati 'Iyi miti irahenze kandi nta mafaranga nabona yo kwiyishyurira, uyu mwuka mpabwa urahenze kandi ubarwa buri saha. Nshobora kurwana simbe nabona umuti kuko ndimo amafaranga atishyuye. Nariturije Imana izakora ibyayo.'

    Uburwayi bwe bwamusigiye amasomo menshi, agasaba buri wese ugishoboye kubanira abandi neza kuko nta we uzi igihe umubiri ushobora kumuhindukira.

    Ati 'Hari ibyo ntakoze kandi nagombaga gukora ndi muzima. Hari igihe umuntu aguhamagara ntube wamwitaba. Icyo kintu ndagitekereza nkumva uburemere bwa wa muntu wampamagaraga ankeneye.'

    'Hari ubwo nibaza nti ese njye muhamagaye ntanyitabe ntiyaba angereye mu ko namugereyemo? Ndamutse nkize hari byinshi nakosora mu buzima bwanjye.'

    Atanga ku bakiri bazima, ku kubana n'abandi mu mahoro, umuntu akamenya ko aha hanze hari abandi bamukeneyeho ubufasha.

    Ati 'Nanjye sinari nzi ko naba mpumeka umwuka w'umugurano. Byose mu buzima birashoboka. Ubuzima ni gatebe gatoki, ejo urishima ukababara gutyo gutyo. Bakoreshe amahirwe bakiriho.'

    Sephora Uwingeneye amaze imyaka 17 yivuza ibihaha

    Tujyinama Wellars amaze imyaka umunani ingingo zose zidakora

    Sephora Uwingeneye aba asoma Bibiliya mu bitaro

    Tujyinama Wellars agaragaza ko imitungo yose yamushizeho kubera kwivuza

    Sephora Uwingeneye yabwiwe ko ibihe asigaranye byose azabimara mu bitaro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/intashyo-z-ababwiwe-ko-igihe-basigaje-ku-isi-bazakimara-mu-bitaro

  • Miliyari 16 Frw zizakoreshwa mu gushyigikira imishinga 10 igamije kurengera ibidukikije mu 2025/26 – #rwanda #RwOT

    Imishinga yatoranyijwe izasaranganywa aya amafaranga, irimo ituruka mu turere dutandatu no mu nzego za Leta enye, ikubiye mu byiciro bine, harimo igamije kubungabunga ubutaka n'amashyamba, ijyanye n'ibikorwaremezo bihangana n'imihindagurikire y'ikirere, ijyanye no gusubiranya ibishanga no kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima n'ijyanye no kubungabunga no gukoresha neza ingufu zitangiza ikirere.

    Iyi mishinga izaterwa inkunga binyuze muri gahunda yiswe 'Intego', yashyiriweho gufasha u Rwanda kugera ku ntego z'amasezerano y'i Paris, binyuze mu ishyirwa mu bikorwa ry'imishinga igamije guhangana n'imihindagurikire y'ikirere, ndetse no kugera ku ntego z'iterambere rirambye.

    Muri Gashyantare 2023, ni bwo Ikigega cy'Igihugu cy'Ibidukikije (Rwanda Green Fund:RGF) cyatangije iyi gahunda ya Intego, aho ibigo bya Leta, byahawe amahirwe yo gusaba inkunga yo gushyira mu bikorwa imishinga izafasha Igihugu kugera ku ntego zo guhangana n'imihindagurikire y'ibihe.

    Mu 2024 ni bwo icyo kigo cyatangaje imishinga 10 yahize indi, igomba guherwaho mu ishyirwa mu bikorwa ry'uyu mushinga, yitezweho gufasha u Rwanda mu guhangana n'imihindagurikire y'ikirere binyuze mu kugabanya ibyuka bihumanya ikirere.

    RGF yatangaje ko imishinga yemejwe ijyanye n'icyerekezo u Rwanda rwahisemo kwibandaho gifite aho gihuriye na gahunda yo kurengera ibidukikije binyuze mu guhangana no kwirinda ingaruka zikomoka ku ihindagurika ry'ikirere.

    Iyi mishinga yatoranyijwe izaterwa inkunga ingana na miliyari 43,6 Frw, aturutse mu nkunga yatanzwe n'ikigo cy'Abadage gishinzwe Ubufatanye mu Iterambere (KFW), andi miliyari 7 Frw akazatangwa n'ibigo bizashyira mu bikorwa iyo mishinga.

    Miliyari 16 Frw agiye gushorwa mu mishinga igamije kurengera ibidukikije mu 2025/26

    Imishinga 10 igiye kugabanywa miliyari 46,6 Frw

    Imishinga izahabwa inkunga mu bijyanye no kubungabunga ubutaka n'amashyamba irimo uwitwa 'Resilient Nyamagabe: Climate-Smart Initiative,' ujyanye no guhangana n'imihandagurikire y'ikirere mu karere ka Nyamagabe, ukazagendaho angana na miliyari 4,3 Frw.

    Hari kandi uwa 'Akanyaru Sub-Catchment Rehabilitation' ujyanye n'ivugurura ry'amashyamba no gufata neza ubutaka mu cyogogo cy'uruzi rw' Akanyaru mu Karere ka Nyaruguru. Uyu mushinga ukaba uzahabwa inkunga y'agera kuri miliyari 4,6 Frw.

    Undi mushinga uri muri iki cyiciro ni uwitwa 'Empowering Nyamasheke's Vulnerable Communities,' ujyanye no gufasha abaturage b'i Nyamasheke guhangana n'ingaruka z'imihindagurikire y'ibihe. Bikaba byitezwe ko bizongera ubushobozi bw'abaturage bagerwaho n'ingaruka z'imihindagurikire y'ikirere mu Karere ka Nyamasheke. Agaciro k'inkunga izajya kuri uyu mushinga ni miliyari 3,9 Frw.

    'Nyabahanga Sub-Catchment Rehabilitation,' ni undi mushinga na wo uzaterwa inkunga muri iki cyiciro, ujyanye no kubungabunga icyogogo cy'uruzi rwa Nyabahanga mu karere ka Karongi. Agaciro k'iyi nkunga ni miliyari 4,3 Frw.

    Umushinga wa 'Base Catchment: Rehabilitating Landscapes and Building Resilience,' ujyanye no kubungabunga icyogogo cy'umugezi wa Base, na wo ni umwe muri iyo, aho uzafasha mu gusubiranya ubutaka bwangiritse ndetse no kongerera ubushobozi abaturage baturiye umugezi wa Base mu karere ka Rulindo, mu rwego rwo guhangana n'ingaruka z'imihindagurikire y'ibihe. Agaciro ka wo ni miliyari 4,4 Frw.

    Hari kandi umushinga wa 'Muvumba Resilience: Community-Led Adaptation Initiative' ujyanye no kubungabunga icyogogo cya Muvumba, bizafasha abaturage mu guhangana n'imihindagurikire y'ikirere no kwita ku bidukikije, ufite agaciro k'iyi nkunga ni miliyari 4,5 Frw.

    Naho umushinga ujyanye n'ibikorwa remezo bihangana n'imihindagurikire y'ikirere, ni uwitwa 'Climate Resilient Schools' ugamije kubaka ubudahangarwa bw'ibigo by'amashuri ku mihindagurikire y'ikirere binyuze mu kubaka ibikorwa remezo bifite ubushobozi bwo guhangana n'imihindagurikire y'ibihe mu mashuri yo hirya no hino mu gihugu. Ni umushinga ufite agaciro ka miliyari 4,9 Frw.

    Ku bijyanye no gusubiranya ibishanga no kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima, hazaterwa inkunga umushinga wa 'Nyabugogo Wetland Restoration Initiative', ugamije kubungabunga igishanga cya Nyabugogo, watanzwe n'Ikigo cy'Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA). Ni umushinga ufite agaciro ka miliyari 5 Frw.

    Ku bijyanye n'imishinga yo kubungabunga no gukoresha neza ingufu zitangiza ikirere, hazaterwa inkunga umushinga wa 'Greening TVET Schools,' ujyanye no kubungabunga ibidukikije mu mashuri y'imyuga n'ubumenyingiro bizafasha kugabanya imyuka ihumanya ikirere kandi yegereze amazi mu bigo by'imyuga n'ubumenyingiro bya Leta hirya no hino mu Ntara y'Iburasirazuba. Agaciro kawo ni miliyari 3 Frw.

    Undi mushinga ni uwitwa 'Greening RNP: Accelerating Low-Carbon Transformation,' ujyanye no gufasha Polisi y'igihugu mu kurengera ibidukikije. Kwihutisha gahunda yo kugabanya ibyuka bihumanya ikirere bizafasha Polisi y'u Rwanda kuba ikigo kirengera ibidukikije ndetse gikoresha imbaraga nke za Karubone. Agaciro k'inkunga izatangwa muri uyu mushinga ni miliyari 4 Frw.

    Ikigo cy'Igihugu cy'Ibidukikije gitangaza ko iri shoramari rizanye udushya rizateza imbere impande nyinshi kandi rifashe u Rwanda kugera ku ntego zarwo zo kurinda ihumana ry'ikirere.

    Iyi mishinga izafasha mu guhangana n'imihindagurikire y'ikirere, ndetse no kugera ku ntego z'iterambere rirambye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/miliyari-16-frw-zizakoreshwa-mu-2025-26-mu-gushyigikira-imishinga-10-igamije

  • Rutsiro: World Vision yagennye miliyari 2,5 Frw zo gukura mu bukene abarenga 2800 – #rwanda #RwOT

    Abo bagore bagiye gufashwa kwiteza imbere binyuze mu mushinga uzashorwamo 1.773.841$ USD (arenga miliyari 2,5 Frw).

    Bayoboye ingo zikennye kurusha izindi zigizwe n'abantu 2.800 bo mu mirenge ya Mushubati na Gihango yo mu Karere ka Rutsiro.

    Uyu mushinga uzasozwa mu Ukuboza, 2027, ugize icyiciro cya kabiri cya gahunda ya KOICA izwi nka 'KOICA UPG – KIRA WIGIRE' ushyirwa mu bikorwa na World Vision Rwanda. Icyiciro cya mbere cyatangiye mu 2021 kugera mu 2023.

    Mu cyiciro cya kabiri cy'uyu mushinga kandi hazakomeza guherekeza abagore 299 bunganiwe mu cyiciro cya mbere, muri gahunda zo kwigira no kwiteza imbere.

    Bazakomeza kandi gutanga amahugurwa muri gahunda ya Hinduka Wigire na Kora Wigire, ay'ubuhinzi n'ubworozi, kubafasha kurema amatsinda yo kwizigama ko kugurizanya, kunoza ubucuruzi bw'imboga n'imbuto no kubahuza n'amasoko n'ibigo by'imari kugira ngo bakore batere imbere.

    Munezero Vestine utuye mu Murenge wa Gihango, yavuze ko mu myaka itatu y'icyiciro cya mbere cy'uyu mushinga yabashije kugera kuri byinshi yikura mu bukene ku rugero rufatika.

    Ati 'Nabaga mu nzu iteye ipfunwe kandi umugabo yaramparitse. Kuva batubumbira mu matsinda yo kwizigama, inzu narayivuguruye. Naguze inkoko, ihene, inkwavu kandi mbasha kubona amafaranga abana bakajya ku ishuri. Ibi byose mbikoze mu myaka itatu gusa maze muri uyu mushinga.'

    Umuyobozi wa World Vision Rwanda, Pauline Okumu, yashimiye Leta y'u Rwanda ku bufatanye na KOICA, avuga ko icyiciro cya kabiri cy'umushinga kizafasha abaturage mu rugendo rwo gutera imbere.

    Ati 'Tunezezwa no kuba ibi bikorwa byunganira igenamigambi ry'igihugu rigamije guharanira imibereho myiza y'Umuturarwanda. Abaturage bigishijwe kwizigamira binyuze mu matsinda ndetse abandi bakabasha gukora ubuhinzi n'ubworozi bubabyarira inyungu.'

    Umuyobozi Mukuru Wungirije wa KOICA mu Rwanda, Kim Kwonho, yavuze ko bafite intego yo kugira uruhare mu iterambere ry'igihugu.

    Ati 'Igice cya mbere cy'umushinga cyazanye impinduka zikomeye, kuko hari abagore bayoboye ingo bari mu bukene bukabije, hajemo guhindura imirire no kongera ubushobozi mu bukungu no gukomeza gutera imbere muri rusange.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro Wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Uwizeyimana Emmanuel, yashimiye KOICA na World Vision, kuko icyiciro cya mbere cy'umushinga cyafashije abagore kwagura ibyo bakora bakiteza imbere.

    Ati 'Uyu mushinga ni mwiza, wafashije abaturage bacu kwivana mu bukene, mu myaka itatu twabonye impinduka ku baturage bacu bagutse mu byo bakora. Turabasaba ko bakora bakabona umusaruro ushimishije ndetse bagasagurira amasoko mpuzamahanga.'

    Ubwo icyiciro cya mbere cy'uyu mushinga cyasojwe mu 2023, byagaragaye ko mu myaka itatu wari umaze, mu miryango 299 wafashije abaryaga kabiri ku munsi biyongereye bagera kuri 72% bavuye kuri 35%, mu gihe abarya indyo yuzuye bavuye kuri 6,7% bagera kuri 57%.

    Abari bafite ubwisungane mu kwivuza bavuye kuri 83.6% ubu bageze 97%, mu gihe abizigamaga nibura 5.000 Frw ku kwezi bavuye kuri 3% bagera kuri 47% barimo n'abageze ku bwizigame bwA 44.000 Frw ku kwezi.

    Ni mu gihe abatangaga ubwiteganyirize muri Ejo Heza bavuye 0% bagera kuri 69,5%.

    Umuyobozi Mukuru Wungirije wa KOICA mu Rwanda, Kim Kwonho yitabiriye igikorwa cyo gutangiza umushinga ukura ab’i Rutsiro mu bukene

    Ababyeyi bayoboye ingo bo mu Karere ka Rutsiro bishimiye umushinga ugiye kubavana mu bukene

    Umuyobozi Mukuru Wungirije wa KOICA mu Rwanda, Kim Kwonho asuhuza abitabiriye

    Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro Wungirije Ushinzwe Ubukungu n'Iterambere, Uwizeyimana Emmanuel na we yitabiriye

    Abayobozi batandukanye bitabiriye itangizwa ry’umushinga ugamije gukura mu bukene abaturage b’i Rutsiro

    Ababyeyi 599 b’i Rutsiro bayoboye ingo zifite ubukene bukabije bagiye gufashwa kubuvamo

    Mu byo World Vision ikora harimo no gufasha Abanyarwanda guteza imbere ubuhinzi bugezweho

    Ababyeyi b’i Rutsiro bigishwa kwihuriza mu matsinda bakizigama

    Umuyobozi Mukuru Wungirije wa KOICA mu Rwanda, Kim Kwonho, yagaragaje ko biyemeje kugira uruhare rutaziguye mu iterambere ry’Abanyarwanda

    Ababyeyi b’i Rutsiro bagiye gukurwa mu bukene binyuze mu mushinga wa Kira Wigire uzatwara arenga miliyari 2,5 Frw

    Umuyobozi w'Akarere wungirije Ushinzwe Ubukungu n'Iterambere, Uwizeyimana Emmanuel, yashimiye World Vision na KOIKA ku kubatera ingabo mu bitugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsiro-world-vision-yagennye-miliyari-2-5-frw-zo-gukura-mu-bukene-abarenga

  • Imyaka 20 y'ubutegetsi bwa CNDD FDD yoretse u Burundi mu manga ikomeye #rwanda #RwOT

    Ku itariki ya 5 Kamena 2025 u Burundi bwinjiye mu matora y'abagize Inteko Ishinga Amategeko, ariko ni umunsi utabujije benshi kwibaza icyo imyaka 20 y'ishyaka CNDD-FDD ku butegetsi imaze isigiye igihugu. Muri iyo myaka 20, ishusho rusange y'imibereho y'abaturage n'iterambere ry'igihugu igaragaza gusubira inyuma gukabije, bigaterwa ahanini n'ibura ry'icyerekezo cya politiki, imiyoborere mibi y'ubukungu, n'ihagarikwa ry'inkunga n'ishoramari byaturukaga hanze y'igihugu.

    Ishyaka CNDD-FDD ryageze ku butegetsi rishingiye ku masezerano y'amahoro y'i Arusha, yari agamije kugarura ituze no gutangiza inzira y'iterambere rirambye. Ayo masezerano ryayashyize ku ruhande nta gitekerezo gifatika cy'icyazabisimbura, ahasigaye habaho gushyira imbere imigambi n'amavugurura yanditse gusa ku mpapuro, nk'icyerekezo 2025, icyerekezo 2040-2060, n'indi migambi yagiye itangazwa mu magambo gusa itagira ishingiro mu igenamigambi n'ishyirwa mu bikorwa.

    Ubuhinzi, kimwe mu byagombaga kuba inkingi y'iterambere, bwagiye burushaho gusubira inyuma. Umusaruro waragabanutse, ibiciro by'ibiribwa byarazamutse, inzara igeramiye abaturage iriyongera. Muri 2024, u Burundi bwaje ku isonga mu bihugu bifite inzara kurusha ibindi ku isi. Mu gihe ubuhinzi bwari bugize 66% by'umusaruro mbumbe w'igihugu mu 1992, mu 2025 ntiburengeje 28%, ibintu byanatewe no kugabanya ingengo y'imari yabwo kuva kuri 22% kugera munsi ya 7%.

    Inganda z'ubwubatsi n'ibikorwa by'ubucuruzi ntibyigeze bitezwa imbere. Izishingwa mu myaka ya za 1980 zarafunzwe cyangwa zarapfuye burundu. Imishinga myinshi y'iterambere yarapfubye cyangwa yarabaye umuyoboro wa ruswa. Ibigomba gukorerwa imbere mu gihugu, byose bigitumizwa hanze: isukari, ifarini, imiti, imyambaro n'ibikoresho byo mu rugo. U Burundi bwaragumye mu mwanya wa nyuma mu bihugu bikiri inyuma mu nganda muri Afurika.

    Mu myaka 20 ishize, ubukungu bwarangwagamo imiyoborere idahwitse, ubwikanyize mu itangwa ry'amasoko ya Leta, ibikorwa bifite akamaro gake ku baturage, ruswa ikomeye, n'ishoramari rishingiye ku gushingira ku ishyaka aho gushingira ku bumenyi. Raporo za Banki y'Isi n'Ikigega Mpuzamahanga cy'Imari zagaragaje ko ubushobozi buke bwa bamwe mu bakozi ba Leta butuma inkunga z'amahanga zidakoreshwa, bityo amafaranga menshi agasubizwa aho yaturutse.

    Ibikorwaremezo nk'amashuri, amavuriro, imihanda n'amashanyarazi bigeze aharindimuka. Abaturage bake bagerwaho n'amashanyarazi, amavuriro n'amashuri yifashishwa mu burezi n'ubuvuzi bikaba bidafite ubushobozi. Ifaranga ry'igihugu ryataye agaciro ku kigero kiri hejuru ya 300% mu myaka ibiri, ibura ry'amavuta, imiti, n'ibiribwa ntiryigera ricika. Inyigo zigaragaza ko ubukungu bw'igihugu buri mu kaga, nta n'imishinga irambye yo kugikura aho kigeze.

    Ubuhagarike bw'igihugu mu ruhando mpuzamahanga nabwo bwagize uruhare rukomeye mu kwangirika kw'ubukungu. Nyuma y'umwaka wa 2015, aho havutse imvururu za politiki n'ihohoterwa ry'uburenganzira bwa muntu, inkunga z'amahanga zaragabanutse, ishoramari rituruka hanze riragabanuka. Mu gihe hagati ya 2005 na 2016 inkunga z'amahanga zari zarikubwe kabiri, mu 2024 zari zaragabanutse kugeza hafi ku rwego zariho mbere y'uko CNDD-FDD ifata ubutegetsi. Abashoramari b'abanyamahanga baracitse, ndetse n'abo mu gihugu ubwabo bagahitamo gushora imari hanze aho kuyishora mu gihugu cyabo.

    Nubwo abaturage bari bafite ibyiringiro ko amatora ya 2025 yazana impinduka, ukurikije uko Inteko Ishinga Amategeko izaba igizwe, bikomeje kuba igicucu cy'icyifuzo cyabo. Abatavuga rumwe n'ubutegetsi ntibemerewe kwiyamamaza, abaturage babwiwe ko bagomba gutora gusa ab'ishyaka riri ku butegetsi, bityo igitekerezo cy'imiyoborere ishingiye ku bwiganze bw'amarenga y'abaturage gikomeza kuba inzozi.

    Imyaka 20 irashize, abaturage b'u Burundi bakomeje kwihanganira ubukene, inzara, ubushomeri n'icyizere gike cy'ejo hazaza. Bashyirwa imbere n'amasezerano n'amagambo, ariko ibikorwa bifatika byo kubakura mu bukene ntibigaragare. Iyo urebye ishusho y'igihugu uyu munsi, CNDD-FDD ntiyabaye igisubizo cy'iterambere, ahubwo yateje igihugu gusubira inyuma.

    The post Imyaka 20 y'ubutegetsi bwa CNDD FDD yoretse u Burundi mu manga ikomeye appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/imyaka-20-yubutegetsi-bwa-cndd-fdd-yoretse-u-burundi-mu-manga-ikomeye/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=imyaka-20-yubutegetsi-bwa-cndd-fdd-yoretse-u-burundi-mu-manga-ikomeye

  • Ugerayo batangiye kukwita umuzigo – RIB ku icuruzwa ry'abantu – #rwanda #RwOT

    Dr Murangira yabigarutseho nyuma y'uko ku wa 23 Mata 2025 Guverinoma y'u Rwanda yafashije kugarura mu gihugu Abanyarwanda 10 bari barajyanywe gucuruzwa muri Myanmar.

    Yasobanuye ko umuntu ugiye gucuruzwa birangira ateshejwe agaciro, agahindurwa ikintu. Ati 'Umuntu ava ino yitwa umuntu ariko agerayo batangiye kumwita umuzigo.'

    Mu byifashishwa n'abo bagizi ba nabi harimo imbuga nkoranyambaga. Boherereza umuntu ubutumwa buvuga ko batanga akazi, buruse, viza n'ibindi bizezwa ko bizahindura ubuzima bwabo bukaba bwiza.

    Yasobanuye ko ari n'abifashisha abantu baziranye, ugasanga umuntu muziranye ari we utwaye umuvandimwe wawe, abandi bakabeshywa inkundo ukagenda uzi ko usanze umukunzi, mwaranapanze ubukwe na ho usanze umugizi wa nabi.

    Ibyo bamwe bisanga bari mu mirimo y'ubucakara, gukinishwa filimi z'urukozasoni hishyurwa undi muntu ndetse no gukurwamo ingingo zimwe na zimwe z'umubiri.

    Dr Murangira yavuze ko hari n'abo za ambasade zigerageza gufasha guhumuka berekwa ko bashobora kuba bagiye gucuruzwa ariko ntibumve, bikarangira baciye izindi inzira zibafasha kugerayo, nyuma byabakomerana bagatabaza.

    Yavuze ko aho ubu bigeze, mu bacuruzwa harimo n'abajijutse bize ndetse bafite impamyabumenyi, kenshi bigaterwa n'uko baba binangira ntibumve abandi bakabifata nk'aho bitabareba.

    Ati 'Ni kenshi dutanga ubutumwa nk'ubu ariko ugasanga abantu bamwe babifashe nk'aho butari ubwabo bwagenewe abandi. Ubu butumwa bugenewe buri Munyarwanda wese.'

    Kuva mu 2019 kugeza mu 2025 Abanyarwanda 105 bagaruwe bakuwe mu bihugu bitandukanye bari baragiye gucuruzwamo mu mahanga, na ho abandi 57 bo bakumiriwe bari bagiye kwinjizwa muri ubwo bucuruzi mu gihe cy'imyaka itandatu.

    Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry yagaragaje amayeri abacuruza abantu bakoresha


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ugerayo-batangiye-kukwita-umuzigo-rib-ku-icuruzwa-ry-abantu

  • Musanze: Batatu bafunzwe bakekwaho gukubitira umusaza mu kabari agapfa – #rwanda #RwOT

    Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko uyu musaza wari umunyabugeni, yakubitiwe mu Murenge wa Cyuve, Akagari ka Kabeza ho mu Mudugudu wa Kungo, mu ijoro rya tariki 04 Kamena 2025 ahagana Saa 20:30'.

    Umwe mu bagore b'uyu musaza, yavuze ko yamusanze aryamye kuri aka kabari afite ibisebe bitatu, yakomeretse mu gahanga, ku mutwe ahagana inyuma no mu rukenyerero.

    Akomeza avuga ko yagerageje kubaza umuzamu wo kuri aka kabari amubwira ko ari inzoga zamugize ko, nyuma avuga ko yari atashye ahura n'abandi bagabo batatu basubira mu kabari buri wese akoresha ibihumbi 2 Frw.

    Ngo yageze ku muryango bamusaba kwishyura ibihumbi 8 Frw, kandi we ayo yari yakoresheje yari yayishyuye ariko kubera ko yabanje kwanga kwishyurira abo bari bari kumwe, bakiranyeho gake aragenda ariko agaruka yakubiswe.

    Mu marira menshi n'agahinda kavanze n'ikiniga uyu mugore wa nyakwigendera yasabye ko ababikoze bashyikirizwa Ubutabera bakabiryozwa.

    Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Cyuve, Ndayambaje Kalima Augustin, mu kiganiro na IGIHE yahamije ko batatu batawe muri yombi, ndetse iperereza rikomeje ku cyaba cyarateye uru rupfu.

    Ati 'Amakuru twayamenye ejo nimugoroba tuyahawe na muramu we, yaraduhamagaye atubwira ko yakubiswe akajyanwa mu bitaro ariko agapfa arimo kujyanwayo, batatu barimo n'ukuriye akabari, umusekirite na mucoma n'ubwo tutazi neza niba aribo bamukubise barafunzwe mu gihe iperereza rigikomeje, kuko bari mu kabari ariko ntibatange amakuru bagashaka kuyahishira.'

    Akomeza avuga ko umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro bw'Ibitaro bya Ruhengeri.

    Yanaboneyeho kwihanganisha umuryango wabuze umuntu, abasaba ko mu gihe bakorewe urugomo badakwiriye kubanza kwiyunga, ndetse yanasabye abafite ubushabitsi kurushaho kurinda umutekano w'abakiliya.

    Abatawe muri yombi bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-batatu-bafunzwe-bakekwaho-gukubitira-umusaza-mu-kabari-agapfa

  • AFC yahamagaje intumwa zayo zari i Doha muri Qatar #rwanda #RwOT

    Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC), ribarizwamo umutwe wa M23 n'uwa Twirwaneho, ryahamagaje intumwa zaryo ryari ryarohereje i Doha muri Qatar, aho zari zimaze iminsi 30 mu biganiro n'intumwa za leta ya Kinshasa.

    Aya makuru yatangajwe mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane, tariki ya 5 Kamena 2025, agaragaza ko muri iyi minsi ya mbere y'iki cyumweru, intumwa za AFC/M23 ziyobowe na Benjamin Mbonimpa zavuye i Doha zisubira i Goma, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

    Izi ntumwa zahamagajwe mu gihe nta ruhande na rumwe na AFC/M23 cyangwa leta ya Kinshasa ruragaragaza ibyo bemeranyijweho mu biganiro byabereye muri Qatar.

    Mu kwezi kwa kane gushize, impande zombi zari zatangaje ko zemeranyijwe ku ngingo zirimo guhagarika imirwano, kugira ngo ibiganiro bizakomeze mu mahoro n'umutuzo.

    Ibiganiro byari bigamije gusesengura impamvu nyamukuru z'intambara zikomeje mu Burasirazuba bwa Congo, aho impande zombi zari zifite icyizere cyo kugera ku gisubizo kirambye. Banasabye abaturage ba Congo, abayobozi b'amadini n'itangazamakuru gukwirakwiza ayo makuru.

    Ihuriro rya AFC ryahamagaje intumwa zaryo mu gihe hari impungenge ko imirwano ishobora kongera gufata indi ntera mu ntara za Kivu y'Amajyaruguru na Kivu y'Amajyepfo.

    Mu ijoro ryaraye rikeye, ingabo za leta ya Congo zagabye ibitero mu bice bigenzurwa na AFC/M23, hafi y'ikibuga cy'indege cya Bukavu, mu duce twa Katana two muri Teritwari ya Kabare.

    AFC yahamagaje intumwa zayo zari i Doha muri Qatar

    Hanavugwa ibikorwa byo kwisuganya kw'abarwanyi ba M23 mu bice bya Teritwari ya Masisi. Byakurikiye itangazo ry'ubuyobozi bwa M23 ryabwiye abaturage bo muri Teritwari ya Walikale ihakora na Masisi ko bashobora kongera kwigarurira umujyi wa Pinga.

    Nanone, umujyi wa Uvira, usanzwe ukorerwamo n'ihuriro ry'ingabo za leta ya Congo, wakomeje kuba intandaro y'ibitero kuri Twirwaneho n'Abanyamulenge bo mu misozi ya Mulenge. Bivugwa ko AFC ishobora gufata uwo mujyi, nk'uko yagiye ibikora no mu bindi bice, hagamijwe guhosha ibitero biwuturukamo.

    Source : https://kasukumedia.com/afc-yahamagaje-intumwa-zayo-zari-i-doha-muri-qatar/