Blog

  • AMAKURU MASHYA: Ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri yo ku wa 11 Kanama_ inkuru irambuye #rwanda #RwOT

    Inama y' Abaminisitiri yateranye , kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Kanama 2021 , iyobowe na Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame.

    Nyuma y'igihe hirya no hino mu gihugu uduce tumwe na tumwe turi muri gahunda ya Guma mu Rugo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry' icyorezo cya COVID19, nyuma y'isesengura ryakozwe n'inzego z'ubuzima hashyizweho ingamba zikurikira:

    Source : https://impanuro.rw/2021/08/11/amakuru-mashya-ibyemezo-byinama-yabaminisitiri-yo-ku-wa-11-kanama_-inkuru-irambuye/

  • Umugore w'umupasiteri yahishuye uburyo umugabo we amuteza amadayimoni. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore witwa Happiness Nwakamma ukomoka mu gihugu cya Nigeria yatanze ubuhamya bw'ukuntu atagishaka kubana n'umugabo we bahuriye kuri facebook, akaba ashinja uwo mugabo kumuteza amadayimoni nyamara uwo mugabo asanzwe ari pasiteri.

    Umugabo we witwa Divine Okoh, niwe washinze Itorero ryitwa healing grace deliverance ministry, rikaba riherereye muricyo gihugu cya Nigeria. Uyu mugore avuga ko byose hagati ye nuwo mugabo, byatangiriye kurubuga rwa facebook muri comments aba ngo bisanze bateye comment kuri post imwe kuri facebook maze bayiheraho baganira birangira bahuriye muri message.

    Nyuma y'ibi aba baganiriye menshi ndetse barahuza, bigeze aho bemeranya guhura amaso ku maso, sibyo gusa barahuye baramenyana, kandi barishimirana ndetse biyemeza kuzajya kwiyerekana mu miryango yabo. Aba mu gihe bataraganira ngo bamenyane neza ahubwo bihutiye gushyiraho itariki y'ubukwe, ndetse birangira basezeranye mu mategeko. Gusa muri ibi birori umuryango w'umukobwa ntiwari unezerewe na gato biturutse kuri ubwo bukwe bw'igiturumbuka.

    Byageze naho nyina w'umukobwa ataha ubukwe byo kwikiza umwana we ngo adaseba ariko ntiyari abyishimiye na gato. Ntibyatinze aba bakoze ubukwe barabana, nyuma yo kubana haciyemo iminsi ntakibazo bafitanye.
    Ikibazo rero cyaje kuvuka nyuma gato, ubwo umugore yasabaga umugabo gushyira mu bikorwa isezerano yamuhaye mbere yuko babana. Uyu mugore yasabye umugabo kumuha amafranga agasubira kwiga agakomeza amashuri ye, kuko ari isezerano umugabo yari yamuhaye. Amukojeje ibyo gusubira ku ishuri umugabo yahise asimbuka ararahira arirenga abwira umugore ko nta mafaranga yifitiye. Ahubwo umugabo yahise abwira umugore ko agomba kubanza agatwita maze akazasubira ku ishuri nyuma yo kubyara.

    Umugore mu buhamya, yakomeje avuga kandi ko uretse kuba umugabo we atarubahirije ibyo yamusezeranyije, ngo uwo mugore yajyaga arara ahanganye n'abadayimoni mu nzozi, ibi kandi ngo nubwa mbere byari bimubayeho ubuzima bwe bwose. Uyu mugore kandi yavuze ko uwo mugabo we atashobora kwambara ubusa imbere ye n'umunsi n'umwe, ibyo nabyo ngo bikamutera ikibazo gikomeye. Nubwo bakoraga imibonano mpuzabitsina ngo umugabo yabariraga mu gicuku kuburyo umugore atashoboraga kumubona yambaye ubusa na gato.

    Source : https://yegob.rw/umugore-wumupasiteri-yahishuye-uburyo-umugabo-we-amuteza-amadayimoni/

  • Nkeneye ubufasha bwanyu Menya uburyo usho… – #rwanda #RwOT

    Miss Umuratwa Anitha Kate yabwiye InyaRwanda ko abakobwa bose 30 bari gutoranywamo abakobwa 12 ari nabo bazavamo Miss Miss Supranational International 2021 asaba abantu kumushyigikira kugirango abashye kugaragara muri abo ngabo 12.

    Yagize ati: 'Murakoze, kugeza ubu abakobwa 30 bari gutoranywamo abakobwa 12 aho kuri ubu mbakeneyeho ubufasha kugira ngo muntore ndetse munanshigikire kugira ngo nkomeze kuzamura ibendera ry'igihugu cyanjye no kugihagararira neza.''

    Gutora uyu mukobwa ni ukujya muri Apple Store cyangwa Google Playstore ugashaka application ya Miss Supranational ukareba ahanditse u Rwanda ukamuha amahirwe. Bisaba kandi gukomeza gukurikira ibizajya bishyirwa kuri iyi application, kuko hari n'amashusho yo mu matsinda azajya anyuzwaho abakobwa bari mu bikorwa bitandukanye.

    Bisaba kandi gutanga ibitekerezo (comments) no gukunda (like) ubutumwa burimo amafoto y'uyu mukobwa kuri urwo rubuga.

    Miss Supranational International yatangiye ku itariki 5 kanama 2021 izarangira ku itariki 21 Kanama 2021 aho hazamenyekana umukobwa uzasimbura Umunya-Thailand, Antonia Porsild wambitswe iri kamba mu 2019 ariko agakomeza kuryambara kubera ko umwaka ushize irushanwa ritigeze riba.

    Miss Umuratwa Anitha Kate yahagurutse mu Rwanda ku mugoroba wo kuwa gatatu ku itariki 04 Kanama 2021 agera ku kibuga cy'indege cya Kraków Airport ku gicamunsi cyo ku wa Kane umunsi ukurikiyeho yerekeza muri Poland. Mu kiganiro na InyaRwanda, yari yavuze ko yagezeyo amahoro.

    Miss Umuratwa akeneye gushyigikirwa kugira ngo agere muri 12

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108501/nkeneye-ubufasha-bwanyu-menya-uburyo-ushobora-guha-amahirwe-miss-umuratwa-anitha-akaza-mur-108501.html

  • MINALOC yagumishije imirenge 10 muri Guma mu rugo indi 40 ikurwamo #rwanda #RwOT

    Imirenge 10 yo mu turere dutandukanye tw'Igihugu yakomeje gahunda ya Guma mu rugo izagera tariki 31 Kanama 2021.

    Ni mu gihe indi mirenge 40 yakuwemo ikaba yubahiriza amabwiriza mashya nk'uko yashyizweho n'Inama y'Abminisitiri kuri uyu wa Gatatu taliki ya 11 Kanama 2021.

    Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu ivuga ko byatewe n'uko hakigaragara ubwandu bwa COVID19 bukiri hejuru.


    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/minaloc-yagumishije-imirenge-10-muri-guma-mu-rugo-indi-40-ikurwamo

  • Imirenge 10 yagumishijwe muri Guma mu Rugo – #rwanda #RwOT

    Minaloc ivuga ko hari imwe mu mirenge yari imaze igihe muri guma mu rugo yavanywemo mu gihe indi 10 ikomeje kugumamo kugeza ku itariki ya 31 Kanama 2021 kubera ko ikomeje kugira ubwandu bukiri hejuru.

    Iri tangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, rivuga ko imirenge yashyizwe muri guma mu rugo harimo uwa Byimana mu Karere ka Ruhango, uwa Tumba na Gishamvu mu Karere ka Huye.

    Hari kandi imirenge ya Rukara, Murundi, Nyamirama na Mwiri mu Karere ka Kayonza ndetse n’Imirenge ya Muhura, Remera na Kageyo mu Karere ka Gatsibo.

    Minisitiri Gatabazi yavuze ko abatuye muri iyo mirenge yagumishijwe muri guma mu rugo basabwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 yatanzwe n’inzego zishinzwe ubuzima.

    Muri utu turere kandi ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bizakomeza hubahirizwa ingamba zo kwirinda Covid-19, inzego z’ibanze n’iz’umutekano zikaba zasabwe gukurikiranwa ishyirwa mu bikorwa ry’aya mabwiriza.

    Abaturarwanda bakomeje gusabwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 bakaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune cyangwa bakoresha umuti usukura intoki, bakora ingendo ziri ngombwa, bahana intera ndetse bibuka kwambara neza agapfukamunwa n’amazuru.

    Umurenge wa Tumba mu Karere ka Huye ni umwe mu yashyizwe muri gahunda ya guma mu rugo

    source : https://ift.tt/3lWi9jK

  • Abanye-Gabon mu rugendoshuri ku guteza imbere abagore n’imikorere ya Isange One Stop Center – #rwanda #RwOT

    Abayobozi ku mpande zombi kuri uyu wa 11 Kanama 2021, bagiranye ibiganiro u Rwanda rugaragariza iki gihugu gahunda rwimakaje zigamije guteza imbere igihugu, uburinganire no kubaka ubushobozi bw’abakobwa n’abagore muri rusange.

    Minisitiri Prof Bayisenge yagaragaje uburyo u Rwanda rukoresha mu kubaka ubushobozi bw’abagore no kongera umubare wabo mu buyobozi n’inzego zifata ibyemezo muri rusange.

    U Rwanda rushimirwa n’amahanga nk’igihugu cyagiye gishyiraho ingamba n’amategeko bigamije guteza imbere umugore no kumwubakira ubushobozi mu ngeri zose, gusa mu bijyanye n’abikorera birasa n’aho bitarumvikana neza nk’uko bimeze mu nzego za Leta.

    Uretse kuba umugore yarahawe agaciro yari yarambuwe mu gufata ibyemezo, mu nzego z’ubuvuzi, uburezi, ubwubatsi n’ibindi, abagore bashishikarizwa kwihangira imirimo kugira ngo bigire kandi be gutegera amaboko iteka ku bagabo babo ahubwo bafatanye mu iterambere.

    Ibi byose u Rwanda rwabigezeho mu gihe hirya no hino ku Isi bagishakisha icyakorwa ngo uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugabo n’umugore bigerweho.

    Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda riteganya ko mu nzego z’ubuyobozi bwa Leta, abagore bagomba kuba nibura 30% cyangwa kuzamura.

    Mu Rwanda, abagore bangana na 52% by’abaturage bose. Kuri ubu abari mu Nteko Ishinga Amategeko bageze kuri 61.3%. mu gihe mu bagize Guverinoma, abagore ari 53%.

    Minisitiri Prisca Koho Nlend n’itsinda bazanye kandi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, yasuye Isange One Stop Centre ya Kacyiru basobanurirwa imikorere yayo ndetse n’uburyo ikomeje kugira uruhare mu gutanga ubufasha ku bana b’abakobwa bakorewe ihohoterwa.

    Aba bayobozi bakiriwe n’Umunyamabanga wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Kalihangabo Isabelle ndetse n’Umuyobozi w’Ibitaro bya Kacyiru, CP Dr Nyamwasa Daniel.

    Serivisi za Isange One Stop Centre zimaze imyaka 12 zitangiye gutangirwa mu Rwanda. Zikaba zihuriweho n’inzego zinyuranye zirimo Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Minisiteri y’Ubuzima, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) n’izindi.

    Iyo umuntu wakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina ageze kuri Isange One Stop Centre, bumwe mu bufasha ahabwa harimo ubuvuzi, kuganirizwa ndetse no gufashwa mu gutanga ibimenyetso byifashishwa mu butabera.

    Kugeza ubu mu Rwanda hari amashami 44 ya Isange One Stop Centre, akorera mu bitaro bitandukanye.

    Minisitiri Bayisenge na mugenzi we wa Gabon, Prisca bagiranye ibiganiro byihariye

    Minisitiri w’Imibereho myiza n’Uburenganzira bw’Abagore muri Gabon, Prisca Nlend Koho, ari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda

    Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette na mugenzi we Prisca Nlend Koho

    Umunyamabanga Wungirije wa RIB, Kalihangabo Isabelle aganira na Minisitiri w’Imibereyo myiza n’Uburenganzira bw’Abagore, Prisca Koho Nlend

    Umunyamabanga Wungirije wa RIB, Kalihangabo Isabelle; Minisitiri w’Imibereyo myiza n’Uburenganzira bw’Abagore, Prisca Koho Nlend n’Umuyobozi w’Ibitaro bya Kacyiru bagendaga baganira na CP Dr Nyamwasa Daniel

    source : https://ift.tt/3iB25SG

  • Rulindo: Abarimu 3 batawe muri yombi bazira guhembwa amafaranga y’umurengera – #rwanda #RwOT

    Aba barimu batawe muri yombi kugeza ubu bari gukurikirwanwa na RIB, bashyizwe ahantu hihariye mbere yo koherezwa muri kasho kubera ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Kayiranga Emmanuel, yabwiye IGIHE ko amakuru avuga ko abarimu 11 bafungiye mu Kigo cy’ingororamuco cya Tare atari yo ahubwo abafashwe bari mu maboko ya RIB.

    Yagize ati “Ayo makuru si nzi aho abantu bari kuyakura kandi nta mwarimu uri mu Kigo cy’Ingororamuco cya Rulindo. Abarimu bafitwe na RIB bari mu kato aho bajya mbere yo gushyirwa muri kasho. Ni batatu ntabwo ari 11.”

    Aba barimu bakurikiranyweho ibijyanye n’amafaranga babonaga kuri konti zabo ntibayagaragaze.

    Yavuze ko kugeza ubu Umukozi w’Akarere ka Rulindo wari ushinzwe guhemba abarimu yahise atoroka cyane ko akurikiranyweho ubufatanyacyaha. Nyuma yo gutoroka yahise afatirwa ibihano birimo no kwirukanwa mu kazi.

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko ayo makosa yagaragajwe na raporo yakozwe ku micungire y’umutungo w’akarere, kandi ku wa 30 Nyakanga 2021 Umunyamabanga Nshingwabikorwa yabitanzeho ibisobanuro ariko ntibyanyura ubuyobozi.

    Byagaragaye ko bamwe mu barimu bagiye bahembwa imishahara y’umurengera, abandi bagahemberwa urwego rw’amashuri badafite n’ibindi.


    source : https://ift.tt/3ABKYpO

  • Kamonyi: Umukarani akurikiranyweho kwica umucuruzi amuteye icyuma – #rwanda #RwOT

    Icyo cyaha cyabereye mu Mudugudu wa Nyarunyinya ku mugoroba wo ku wa kabiri, tariki ya 10 Kanama 2021. Uwo musore w’imyaka 32 akurikiranyweho gutera icyuma mu gatuza umucuruzi witwa Dusabumuremyi Evariste w’imyaka 23, akamwica.

    Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko uwo mukarani yashyamiranye n’umucuruzi avuga ko yanze kumugarurira 200 Frw nyuma yo kumugurisha icupa ry’inzoga.

    Bamwe mu baturage batuye hafi y’ako gasantere babwiye TV1 ko yamwishe ahagana saa Mbili n’igice z’umugoroba amuteraguye ibyuma mu gatuza no ku ijosi.

    Umwe ati “Nahageze nsanga aryamye mu maraso avirirana yamuteye ibyuma mu gatuza no ku ijosi.”

    Abo baturage bakomeje bavuga babwiwe ko uwo mukarani yaguze inzoga ya 800 Frw maze yishyura uwo mucuruzi inoti ya 1000 Frw yanga kumugarurira 200 Frw batangira gushwana.

    Mu gushwana uwo mucuruzi ngo yagiye kureba Umukuru w’Umudugudu ngo aze amukize uwo mukarani kuko yari yasinze, ariko uwo muyobozi amugira inama yo kujya kuryama ikibazo cyabo kikazakurikiranwa mu gitondo habona.

    Uwo mugabo atashye ngo yasanze uwo mukarani yamutegeye ku nkingi y’isoko rihari ahita amuteragura ibyuma aramwica.

    Umuyobozi w’Agategenyo w’Akarere ka Kamonyi, Tuyizere Thaddée, yavuze ko ukekwaho icyaha yamaze gufatwa naho umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Kacyiru mu Mujyi wa Kigali gukorerwa isuzuma.

    Ati “RIB ni yo ikora iperereza ikamenya ngo intandaro ni iyihe, ariko n’ubwo abantu bagirana ibibazo uko byaba bimeze kose utishimye ashobora kugana ubutabera aho kugira ngo bigere kuri ruriya rwego rw’uko abantu bicana.”

    Abazi neza uwo mukarani ukorera mu Isoko rya Gacurabwenge bavuze ko yarangwaga n’ingeso mbi cyane cyane iyo yabaga amaze gusinda inzoga kandi ngo yavugwaho no kunywa n’urumogi.


    source : https://ift.tt/2VOh8Q7

  • Dr Emile Bienvenu yagizwe Umuyobozi wa Rwanda FDA – #rwanda #RwOT

    Inama y’Abaminisitiri yo kuri uyu wa 11 Kanama 2021, yayobowe na Perezida Kagame ni yo yashyizeho Dr Bienvenu Emile nk’umuyobozi mushya wa Rwanda FDA.

    Itegeko rigena inshingano, imiterere n’imikorere ya Rwanda FDA rivuga ko iki kigo aricyo kigenzura imiti, inkingo, ibiribwa by’abantu n’amatungo byahinduriwe umwimerere n’ibindi bikomoka mu mubiri w’umuntu cyangwa itungo bikoreshwa mu buvuzi nk’imiti, ibyongera n’ibyongerewe intungamubiri.

    Kigenzura kandi ibintu bihumanya, imiti ikomoka ku bimera, ibinoza kandi bisukura umubiri birimo umuti, ibikoresho byo mu buvuzi bw’abantu n’amatungo, itabi n’ibirikomokaho, imicungire y’imiti n’ibiribwa bitujuje ibisabwa, imiti ikorwaho igeragezwa ku bantu no ku matungo.

    Mu bindi iki kigo gishinzwe harimo kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza y’ubuziranenge ajyanye no gukora, kubika, kugurisha, gukwirakwiza, gukoresha, gutumiza no kohereza mu mahanga, ibirango, ibipfunyiko n’ibindi.

    Dr Bienvenu wahawe kuyobora Rwanda FDA ni umuhanga mu bijyanye n’imiti [Pharmacist] aho afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza, Master’s yavanye muri Kaminuza ya Western Cape muri Afurika y’Epfo.

    Afite Impamyabumenyi y’Ikirenga, PhD, mu bijyanye n’Ubuvuzi [Medical Science], yavanye muri Kaminuza ya Gothenburg yo muri Suède.

    Mbere yo guhabwa inshingano nk’Umuyobozi wa Rwanda FDA, Dr Bienvenu yanyuze mu mirimo itandukanye.

    Dr Bienvenu uretse kuba amaze igihe kinini yigisha muri Kaminuza y’u Rwanda, mu Ishami ry’Ubuvuzi, ni n’Umuyobozi ushinzwe guhanga udushya muri iyi kaminuza kuva mu 2017.

    Yigeze no kuba Umuyobozi w’Agateganyo wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe Amasomo n’Ubushakashatsi.

    Dr Bienvenu kandi yakoze muri Kaminuza y’Ubuvuzi ya Muhimbili [Muhimbili University of Health & Allied Sciences] yo muri Tanzania mu 2016.

    Kuva mu 2011 kugeza 2013, yari umukozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC.

    Uyu mugabo ni umwe mu bagize inama z’ubutegetsi mu bigo bitandukanye aho ari Umuyobozi w’Inama y’ubutegetsi mu Kigo gishinzwe Ubuziranenge, RSB, kuva mu 2009 ndetse yabayaye umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi y’Ibitaro bya Gisirikare kuva mu 2012 kugeza 2018.

    Dr Bienvenu ni umushakashatsi wibanda cyane ku bijyanye n’imiti ndetse akaba mu 2006 yarakoranye na Minisiteri y’Ubuzima mu bijyanye no gushyiraho inyandiko y’ibipimo n’amabwiriza ngenderwaho mu buvuzi n’imiti.

    Dr Bienvenu yagizwe Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe kugenzura Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda

    Dr Charles Karangwa ni we wari umaze igihe ari Umuyobozi w’Agateganyo wa Rwanda FDA

    source : https://ift.tt/3sh0uVd

  • Rwamagana: Polisi yarashe uwafashwe mu gicuku yarenze ku mabwiriza ya Covid-19 agerageza kuyirwanya – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Mbere rishyira ku wa Kabri tariki ya 10 Kanama 2021, ubwo uyu musore yafashwe na polisi yarengeje amasaha yo gutaha nk’uko biteganywa n’amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

    Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko uyu musore yari kumwe na bagenzi be bane mu gicuku polisi irabahagarika bagenzi be bariruka we iramufata ariko atangira gushaka kuyirwanya biza kumuviramo kuraswa.

    Meya w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yabwiye IGIHE ko uyu musore yarashwe nyuma yo gushaka kurwanya polisi.

    Ati “Yatashye atinze baramuhagarika arwanya umupolisi, agiye kumwambura imbunda mugenzi we aramurasa.”

    Yakomeje agira ati “Gusa uwo musore yari asanzwe ku rutonde rw’abanywa ibiyobyabwenge n’abitwara nabi kuko yari no mu gifungo gisubitswe cy’imyaka ibiri yakatiwe n’urukiko nyuma yo gukubita no gukomeretsa umuntu.”

    Ibi kandi byashimangiwe n’Umuvugizi wa Polisi Wungirije, CSP Africa Apollo Sendahangarwa wagize ati “Abapolisi bari barimo kugenzura ko abantu bubahirije amabwiriza yo kwirinda COVID-19 kuko bwari bwije izo saha bahura n’abasore barengeje amasaha barabahagarika ngo babafate bariruka ariko bafata umwe.”

    Yakomeje agira ati “Mu gihe bavuze ngo reka tukubaze uri inde uravahe? Aba ateruye umupolisi arakubita aba amushyize hasi imbunda yari yambaye iratakara mugenzi we bari kumwe ari nawe wari umuyobozi we arasa hejuru amasasu abiri ngo amuve hejuru arabyanga bya bindi by’ibyago umupolisi ahitamo kumurasa kuko yabonaga ari bumugirire nabi.”

    CSP Sendahangarwa yaboneyeho kuvuga ko umupolisi yahisemo kurasa uyu muturage bitewe n’uburyo hagiyehagaragara abapolisi bagiriwe nabi barimo uwahoze ari Umuyobozi wa Polisi i Rwamagana bigeze gukubita bamukuramo ijisho.

    Inzego z’ibanze n’iz’umutekano zasabye abaturage kubahiriza amabwiriza aba yashyizweho n’inzego zishinzwe ubuzima ndetse no kwirinda kurwanya abakurikirana iyubahirizwa ry’amabwiriza yashyizweho.


    source : https://ift.tt/3iEnQ3P