Blog

  • Amikoro make yatumye komite nyobozi ya As Muhanga yegura #rwanda #RwOT

    Abari bagize komite nyobozi y'ikipe y'akarere ka Muhanga, AS Muhanga beguye ku mirimo yabo kubera umusaruro muke ndetse n'amikoro make ashyirwa muri iyi kipe

    Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Kanama 2021, nibwo ibaruwa y'ubwegure yatangiye gusakara mu itangazamakuru

    Abagize iyi komite bavugako, amikoro make ashyirwa muri As Muhanga ariyo ateza umusaruro muke, uteye ipfunwe akaba ari nawe wateye aba bagabo kwegura.

    Aba bagabo beguye AS Muhanga yaramaze kumanuka mu cyiciro cya kabiri, nyuma y'imyaka itatu yari imaze ivuye yo, mu mwaka ushize w'imikino AS Muhanga yawusoje Idatsinzwe cyangwa ngo inganye umukino n'umwe.

     

    Abagize Komite beguye ni Bwana Ndayisaba Jean Damascène wari prezida, Ntivuguruzwa Séverin wari visi perezida, Bisangabagabo Yousouf wari umunyamabanga na Irambona Robert wari CEO.

    Komite ya As Muhanga ibaye komite y'ikipe y'akarere ya Gatatu yeguye mu byumweru bitatu bishize, nyuma y'iya Espoir FC ya Rusizi n'iya Musanze FC y'akarere ka Musanze gusa izi ebyiri zo basubijwe mu nshingano.

    The post Amikoro make yatumye komite nyobozi ya As Muhanga yegura appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amikoro-make-yatumye-komite-nyobozi-ya-as-muhanga-yegura/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amikoro-make-yatumye-komite-nyobozi-ya-as-muhanga-yegura

  • Yamenyekanye muri Saa Moya ya Bruce Melodi… – #rwanda #RwOT

    Indirimbo ya Meddy yashyize hanze kuwa 22 Nyakanga 2021 yitwa 'My Vow' ikomeje kuryohera abatari bacye mu bice binyuranye by'isi ndetse imaze guca uduhigo dukomeye tutaragirwa n'undi muhanzi nyarwanda uwo ari we wese.

    Kuri ubu, umwe mu bahanzikazi bafite impano idasanzwe, Jobami, yafashe umwanya ayisubiramo neza avugira abari n'abategarugori 'ibyari byarabananiye' kandi banyuzwe n'iyi ndirimbo wasangaga hirya no hino umukobwa areba umugabo we ati: 'Imana yampaye umugore mwiza.'

    Interuro itangira iyi ndirimbo kuko Meddy yayikoze nk'umugabo utera imitoma umugore we, uwitwa Jobami akaba yatangiye agira ati: 'Imana yampaye umugabo mwiza' mu buryo bwo guha abakobwa n'abagore  bakunze iyi ndirimbo 'inzira yo kuba batomora abagabo babo'.

    No mu bindi bice by'indirimbo yagerageje kubishyira ku murongo utuma ab'igitsina gore baganira n'abakunzi babo bakoresheje uburyo bwe naho ab'igitsina gabo nabo bagakomeza gukoresha uburyo bwagenwe n'indirimbo nyayo Meddy yakoze.

    Bamwe mu bumvise iyi ndirimbo barimo n'umunyamakuru umenyerewe mu myidagaduro kandi urambyemo, Ally Soudy, bagaragaje kwishimira iyi mpano, Ally Soudy we yongeraho ubusabe ku bafite amazu atunganya umuziki n'abajyanama ko iyi mpano itabacika.

    KANDA HANO WUMVE SAA MOYA YASUBIWEMO NA JOBAMI

    Soudy yagize ati: 'Ndamutse mfite Label nasinyisha uyu mwali kabisa! Hagize ukora aka geste koko muri za label zacu'  si ubwa mbere uyu mukobwa akoze ibintu nk'ibi kuko n'indirimbo yitwa 'Saa Moya' ya Bruce Melodie nayo yayisubiyemo bikanyura abatari bacye.

    KANDA HANO WUMVE MY VOW YASUBIWEMO NA JOBAMI

    “>

    Ari mu bahanzikazi bafite ijwi ryiza ugenda asubiramo indirimbo zinyuranye zo hanze n'izo mu Rwanda ariko by’umwihariko iyitwa Saa Moya niyo imaze kurebwa n’abantu inshuro nyinshiKu mbuga nkoranyambaga hose akoresha Jobami (Instagram, Facebook na Twitter)

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108502/yamenyekanye-muri-saa-moya-ya-bruce-melodie-jobami-yongeye-gufasha-abigitsina-gore-asubira-108502.html

  • Rayon sport yaburiye ikipe zishaka gusinyisha Kwizera Olivier – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu minsi ishize ni bwo uwari umunyezamu w'ikipe ya Rayon Sports ndetse n'ikipe y'igihugu Amavubi Kwizera Olivier yatangaje ko asezeye gukina umupira w'amaguru,

    Icyo gihe uyu mukinnyi wari mubibazo bitandukanye birimo no gufungwa yavuze ko awuhagaritse ku mpamvu ze bwite.

    Benshi bakurikirana byahafi umupira w'amaguru mu Rwanda bagiye bavuga ko hari ibyaba byihishe inyuma  y'isezera rya Kwizera Olivier muri Rayon Sports, aho bamwe barabihuzaga no kuba hari andi makipe yaba yaramwifuje yaba ayo mu Rwanda ndetse no hanze y'u Rwanda.

    Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda, Perezida w'ikipe ya Rayon Sports yashimangiye ko Kwizera Olivier ari umukinnyi wabo wabasinyiye amasezerano y'imyaka ibiri, akaba asigaje umwaka umwe.

    Amasezerano ya Kwizera Olivier agomba gutangira ku munsi wa mbere wa shampiyona ya 2020/2021, akazarangirana n'umunsi wa nyuma w'irushanwa ryaba irya Ferwafa, CAF cyangwa FIFA mu mwaka wa kabiri w'amarushanwa uzakurikira uwa mbere yatangiriyeho amasezerano ye.

    Ibi ubuyobozi bw'ikipe ya Rayon Sports buvuga ko Kwizera Olivier akiri umukinnyi wayo ubafitiye amasezerano y'umwaka muri ibiri yari yarabasinyiye.

    Source : https://yegob.rw/rayon-sport-yaburiye-ikipe-zishaka-gusinyisha-kwizera-olivier/

  • Impamvu #Messi yahisemo kwambara nimero 30 muri #PSG @PSG_inside – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma yuko Messi asinye amasezerano y'imyaka 2 ishobora kongerwa mu ikipe ya PSG — Paris Saint-Germain, ku munsi w'ejo nibwo yahawe nimero azambara akaba ari nimero 30 yifuzaga kwambara.

    Ibi byatunguye benshi kuko benshi bari bateze  biteze ko ahita afata nimero 10 nk'iyo yambaraga muri FC Barcelona ndetse amakuru avuga ko Neymar bakinanye muri FC Barcelona yari yemereye ubuyobozi n'uyu mukinnyi ko azamuha iyi nimero ariko akaza.

    Lionel Messi yanze iyi nimero (10) avuga ko yifuza nimero ze za kera yahereyeho akinira FC Barcelona yaba 30 cyangwa 19.

    Messi ku giti cye ngo yifuzaga nimero 30 yahereyeho akizamuka muri FC Barcelona nkuru muri 2003 mbere y'uko muri 2006 yambara nimero 19 yavuyeho afata nimero 10.

    Umunyezamu w'umusimbura wa Paris Saint Germain, Alexandre Letellier wambaraga nimero 30 akaba yemeye gutakaza iyi nimero ayiha Lionel Messi kuko ari yo yifuzaga.

     

    Messi azajya yambara nimero 30

    Source : https://yegob.rw/impamvu-messi-yahisemo-kwambara-nimero-30-muri-psg-psg_inside/

  • Cyore

    Ejo igiciro cy'imyenda Messi azambara kikimara gushyirwa hanze habaye ibintu bidasanzwe bitaraba ku mukinnyi n'umwe ku isi.

    Mu nkuru twari twababwiye ko imyenda Messi azambara muri PSG igura asaga ibihumbi ijana y'U Rwanda. Amakuru dukesha Footy accumulators atubwira ko PSG ikimara gushyira hanze igiciro cy'iyi myenda Messi azambara, iyi myenda yahise igurwa yose irashira nta munota n'umwe ushize.

    Source : https://yegob.rw/cyore%F0%9F%98%B3-dore-ibyabaye-ubwo-umwenda-messi-azambara-muri-psg-washyirwagwa-hanze/

  • Myugariro wa Rayon Sports yibarutse imfura ye #rwanda #RwOT

    Myugariro wa Rayon Sports, Muvandimwe JMV yibarutse imfura ye na Umwari Rurangwa Irene [Soleil] ni nyuma y’amezi 2 basezeranye imbere y’amategeko.

    Mu ijoro ry’ejo hashize ku wa Kabiri nibwo uyu muryango wibarutse imfura yabo y’umuhungu.

    Bibaye nyuma y’uko tariki ya 22 Kamena 2021 bari basenzeranye imbere y’amategeko mu murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge.

    Hari nyuma y’uko tariki ya 20 Kamena 2021 Muvandimwe yari yateye ivi asaba Soleil ko yazamubera umugore, ni mu biirori byabereye muri The Manor Hotel iherereye i Nyarutarama

    Muvandimwe JMV ni myugariro ukina ku ruhande rw’ibumoso, akaba aheruka gusinyira ikipe ya Rayon Sports imyaka 2.

    Muvandimwe yibarutse imfura ye

    Umuryango wa Muvandimwe na Soleil uri mu byishimo

    Bari bamaze amezi 2 basezeranye imbere y’amategeko

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/myugariro-wa-rayon-sports-yibarutse-imfura-ye-6272

  • Inzozi z'umunyabugeni Uwezo watangiye gukora ubugeni yikinira nyuma bikamugaburira – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uwezo Gilbert, umunyabugeni w'imyaka 28 y'amavuko, yavuze uko yatangiye gushushanya ataziko bizamutunga gusa kuri ubu biramutunze ndetse afite n'indoto zo kwagura ubugeni bwe bukagera ku ruhando mpuzamahanga.

    Mu kiganiro Uwezo yagiranye na YEGOB yatubwiye ko yatangiye gushushanya kera gusa mu mwaka wa 2018 nibwo yatangiye kubikora nk'umunyamwuga (professionel) nyuma yuko yari amaze gusezera akazi yakoraga muri icyo gihe. Kuri ubu abikora nk'umunyamwuga aho akoresha amazina ya @uwezo_art.

    Uwezo yakomeje avuga ko kuva yasezera akazi yakoraga agatangira gukora ubugeni bwo gushushanya nk'umunyamwuga yahise atangira kubona ko ari umwuga mwiza ndetse uzanamubeshaho. Yongeyeho kandi ko kugeza ubu ubugeni bwe hari ikintu bumaze kumugezaho dore ko ari nabyo birimo kumuha umugati muri iki gihe.

    Mu gusoza, Uwezo Gilbert yatubwiye ko afite indoto zo kuzashinga gallery ye ndetse no kwagura ubugeni bwe ku buryo @uwezo_art izamenyekana ku isi yose binyuze mu gukora ibihangano byiza kandi bifite ubudasa (creativité).

    Source : https://yegob.rw/inzozi-zumunyabugeni-uwezo-watangiye-gukora-ubugeni-yikinira-nyuma-bikamugaburira/

  • Nkunda Miss Naomie , Ibyo wamenya kuri Miss Houssina Urujeni uri guhatanira ikamba rya Miss AfricaFrance #rwanda #RwOT

    Urujeni Houssina ni umunyarwandakazi w'imyaka 21 uba mu Bufaransa aho yagiye afite imyaka 2 ajyanye n'ababyeyi be ubu niho baba, akaba avuka mu karere ka Musanze.

    Uyu munyarwandakazi waherukaga mu Rwanda muri 2017, ari mu irushanwa ngarukamwaka ritora umukobwa uhiga abandi uburanga mu Banyafurika batuye mu Bufaransa(Miss Africa France).

    Ku kiganiro yagiranye na Isimbi Tv avuga ko yabigiyemo kubera ko akunda ibintu by'ubwiza ndetse ko akunda kureba n'andi marushanwa arimo na Miss Rwanda.

    Ati 'nkunda amarushanwa y'ubwiza, ndavuga nti kubera iki njyewe ntajyayo ko ari ibintu nkunda, ndeba Miss Rwanda, Miss France ndavuga ngo reka njyeyo.'

    Agaruka kuri Miss Rwanda yavuze ko muri ba Nyampinga bose bagiye babaho uwo yakunze ari Nishimwe Naomie wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2020.

    Ati 'By'umwihariko nkunda Nyampinga w'u Rwanda 2020, Nishimwe Naomie ndamukunda cyane, kubera ni mwiza, ibintu yakoze, ibitekerezo yatanze narabikunze.'

    Ngo inzozi afite ni ukwegukana iri kamba ubundi akagaragaza u Rwanda mu Bufaransa kuko hari ibintu byinshi batazi ku Rwanda.

    Ati 'Inzozi zanjye nifuza ko nazaba Nyampinga wa Africa France 2021 kugira ngo ngaragaze igihugu cyanje kuko nasanze mu Bufaransa hari ibintu byinshi batazi ku Rwanda (…) u Rwanda ni igihugu cyiza dufite ingagi, imisozi, abakobwa beza, umuco…'.

    Urujeni ufite nimero 9 muri iri rushanwa rigeze muri ½ aho bazanyura imbere y'akanama nkemurampaka tariki ya 9 Ukwakira 2021 i Paris, ahanganye n'abakobwa barimo abo muri Mali, Tchad, Côte d'Ivoire, Guinée-Bissau, Cameroun, Cap Vert na Nigeria

    Miss Urujeni yavuze ko akunda Yvan Buravan
    Kumushyigikira nugukora like kuri iyi ifoto ye

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/nkunda-miss-naomie-ibyo-wamenya-kuri-miss-houssina-urujeni-uri-guhatanira

  • Bijoux wo muri Bamenya yerekanye umusore wamutwaye umutima (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Munezero Aline wamamaye nka Bijoux wo muri Bamenya yagaragaje ko ari ku Rukundo n'umuhanzi Lionel Sentore.

    Abinyujije kuri story ya instagram ye, Bijoux yatangaje amagambo agira ati ” To love is nothing, to be loved is something. But to love and to be loved, that's everything. ❤️I Love You❤️ @lionel_Sentore “. Ugenekereje mu Kinyarwanda, bishatse kuvuga ngo Gukunda ni ubusa ariko gukundwa ni ikintu gikomeye. Gukunda no gukundwa ni ibintu byose. Ndagukunda @lionel_sentore. Lionel akibona amagambo Bijoux yanditse yahise amusubiza agira ati ” Nirwogere rwo rwaduhuje “.

    Bijoux na Lionel baherutse guhurira mu kiganiro bakoranye na Isimbi Tv.

    Source : https://yegob.rw/bijoux-wo-muri-bamenya-yerekanye-umusore-wamutwaye-umutima-amafoto/