Blog

  • Abapolisi 12 bo mu ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi basoje amahugurwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu byo bahaguwe harimo gucubira mu mazi byihuse bagiye gutabara umuntu uguye mu mazi, gucubira mu bujyakuzimu muri metero hagati ya 25 na 30 bagiye gushaka cyangwa gutabara ikintu cyarohamye mu kiyaga, banahuguwe ibijyanye no koga bisanzwe.

    Aya mahugurwa yatangwaga n’abarimu batatu bafite ubunararibonye ku mutekano wo mu mazi, bakomoka mu gihugu cya Israel.

    Umuhango wo gusoza ayo mahugurwa wayobowe n’Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe abakozi n’imiyoborere, DIGP/AP Jeanne Chantal Ujeneza, yari kumwe n’Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi, ACP Elias Mwesigye, hari kandi n’Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Superintendent of Police (CSP) Edmond Kalisa.

    Mu ijambo rye DIGP/AP Jeanne Chantal Ujeneza, yavuze ko inshingano nyamukuru za Polisi y’u Rwanda ari ukurinda umutekano w’abantu n’ibyabo. Uwo mutekano ukaba ugomba gucungirwa ahantu hose harimo no mu mazi, yavuze ko aya mahugurwa yahawe abapolisi yaziye igihe kandi ari ingenzi.

    Yagize ati “Ibikorwa by’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi ni ingenzi kuko biri mu bifasha Polisi y’u Rwanda kuzuza inshingano zayo. Aya mahugurwa kimwe n’andi yose azakurikiraho ari mu murongo wo kongerera ubumenyi n’ubushobozi abapolisi bashinzwe umutekano wo mu mazi, harimo nk ‘ibi mumaze kutwereka bijyanye no gushakisha mu mazi no kurohora abantu cyangwa ibintu byarohamye”.

    Yakomeje agaragaza ko impanuka zikunze kugaragara mu mazi zigahitana ubuzima bw’abantu zikanangiza imitungo yabo zigomba gukumirwa ku rwego rwo hejuru.

    Ati “Hari impanuka n’ibindi byaha bikunze kubera mu mazi, tugomba gukoresha imbaraga zose zishoboka mu kubyirinda no kubirwanya kuko hari ibihitana ubuzima bw’abantu cyangwa bikangiza imitungo yabo. Tugomba kubikumira bitaraba ndetse byanaba tukabirwanya, byose biri mu murongo wo kugeza ituze n’umutekano ku baturarwanda”.

    Umuyobozi wa Polisi wungirije yakomeje avuga ko Polisi y’u Rwanda izakomeza kongerera ubumenyi n’ubushobozi abapolisi mu mashami yayo atandukanye, kugira ngo barusheho gusohoza neza inshingano bafite kandi bakabikora kinyamwuga.

    DIGP/AP yasabye abapolisi barangije amahugurwa kuzakoresha neza ubumenyi bahawe kandi bakazakomeza kurushaho kwiyungura ubumenyi.

    ACP Elias Mwesigye, umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi yavuze ko mu gutoranya abapolisi 12 basoje amahugurwa hari ubushobozi n’ubumenyi bw’ibanze byashingiweho. Ibi bikaba byabafashije kwitwara neza mu mahugurwa bari bamazemo ibyumweru bitandatu.

    Yagize ati” Abo bapolisi batoranyijwe hakurijwe ikinyabupfura no kuba bameze neza mu mutwe no ku mubiri. Bigishijwe ibintu bitandukanye birimo kwibira mu mazi nta bikoresho bifashishije bagiye gutabara umuntu byihuse, amayeri atandukanye ajyanye no koga. Hari kwibira mu mazi ahantu harehare hagati ya metero 25 na metero 30 bagiye kurohora no gushaka ikintu cyangwa umuntu warohamye mu mazi, bigishijwe uburyo bwo gutwara ubwato n’ibindi bitandukanye.

    ACP Mwesigye yashimiye abatoza n’abanyeshuri ishyaka bagaragaje mu gihe cy’ibyumweru bitandatu bari bamaze mu mahugurwa. Abanyeshuri yabasabye gukomeza kwiyungura ubumenyi bityo ibyo bigishijwe ntibazabyibagirwe ahubwo bajye bahora bashakashaka ibindi biyungura.

    Ayo mahugurwa yatangwaga n’abarimu batatu bakomoka mu gihugu cya Israel, bafite ikigo kigenga gisanzwe gitanga amahugurwa nk ‘aya mu bihugu bitandukanye ku isi kitwa Galint Limited.

    Reuben Rosenblat, uwari uhagarariye bagenzi be yashimiye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda kuba bwarabatumiye bakaza gutanga amahugurwa ku bapolisi, amahugurwa ajyanye n’umutekano wo mu mazi. Yavuze ko abahuguwe baranzwe n’ubushake n’umurava avuga ko yizera ko ibyo bigishijwe bizabagirira akamaro ndetse bikagirire n’abaturarwanda bakoresha ibiyaga n’inzuzi.

    DIGP/AP Jeanne Chantal Ujeneza
    DIGP/AP Jeanne Chantal Ujeneza

    PC Tuyizere Bosco umwe mu bapolisi 12 bahugurwaga, bashimangiye ko amasomo bigishijwe atazabapfira ubusa ko ahubwo azabafasha mu gutanga ubutabazi igihe hari impanuka ibereye mu mazi. Bavuze ko ubumenyi bahawe bwaje bwiyongera ku bundi bari basanganywe kuko bose basanzwe bakorera mu ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi (Marine).


    source : https://ift.tt/3xGbxZl

  • COVID-19: Insengero n’ imihango y’ubukwe harimo gusaba byakomorewe, Amasaha ntarengwa y’ingendo yashyizwe saa Mbili #rwanda #RwOT

    Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ingamba nshya zo guhangana na COVID-19 aho insengero zahawe uburenganzira bwo gukora mu gihe bimwe mu bikorwa birimo ubukwe byakomorewe.

    Iyi Nama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 11 Kanama 2021, yayobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

    Nyuma yo gusuzuma imiterere y’icyorezo hanzuwe ko havugururwa ingamba zo gukumira ikwirakwira ry’Icyorezo cya COVID-19.

    Muri zo harimo ko amasaha yo gutaha yavuye saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba ashyirwa saa Mbili z’ijoro.

    Mu myanzuro mishya yatangajwe, yagennye ko insengero zahawe uburenganzira bwo gukora kuko zujuje ibisabwa mu kwirinda COVID-19, zemerewe kwakira 30% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu.

    Inama y’Abaminisitiri kandi yanakomoreye imihango y’ubukwe harimo gusaba, ishyingirwa rikorewe imbere y’Ubuyobozi bwa Leta n’irikorewe mu nsengero. Ibi bikorwa ariko bizajya 'byitabirwa n’abantu batarenze 50.'

    Ikomeza igira iti 'Iyo byabereye ahantu hasanzwe hemerewe gukorerwa ibirori ntibirenza 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateraniye. Abitabiriye iyo mihango bagomba kwerekana ko bipimishije COVID-19 mu masaha 72 mbere y’ibyo bikorwa, kandi bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.”

    Ibikorwa birimo restaurants byakomorewe aho zemerewe kongera kwakira abakiliya ariko ntizirenze 30% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu. Restaurants zakira abicaye hanze zemerewe kwakira abagera kuri 50% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu.

    Ubusanzwe restaurants zakoraga ariko abazigana bagahabwa amafunguro bakayatahana (take aways).

    Ingamba zashyizweho zizubahirizwa mu gihugu hose guhera ku wa 12 Kanama kugeza ku wa 1 Nzeri 2021.

    Ingamba zizubahirizwa mu gihugu hose:

    a. Ingendo zirabujijwe guhera saa Mbili z’ijoro (8:00 PM) kugeza saa Kumi za mu gitondo (4:00 AM). Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa Moya z’ijoro (7:00 PM)

    b. Ibiro by’Inzego za Leta bizakomeza gufungura, ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi batarenze 50% by’abakozi bose, abandi bakozi bagakorera mu rugo, ariko bakagenda basimburana.

    c. Ibikorwa by’Inzego z’abikorera bizakomeza, ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi batarenze 50% by’abakozi bose, abandi bagakorera mu rugo, ariko bakagenda basimburana.

    d. Inama zikorwa imbonankubone (physical conferences) zizakomeza. Umubare w’abitabira Inama ntugomba kurenga 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateranira. Abitabiriye Inama bose bagomba kugaragaza ko bipimishije COVID-19.

    e. Imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zemerewe gutwara abantu batarenze 75% by’umubare w’abantu zagenewe gutwara. Abatwara imodoka zitwara abagenzi barasabwa kugenzura ko amadirishya afunguye kugira ngo zigeremo umwuka uhagije ndetse n’uko abagenzi bahana intera.

    f. Moto n’amagare byemerewe gukomeza gutwara abagenzi. Abatwara moto n’amagare barasabwa kubahiriza amabwiriza yo kurwanya icyorezo cya Covid-19 buri gihe.

    G. Resitora zemerewe kongera kwakira abakiriya ariko ntizirenze 30% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu. Resitora zakira abakiriya bicaye hanze zemerewe kwakira abantu ku kigero cya 50% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu.

    h. Utubari twose tuzakomeza gufunga.

    i. Insengero zahawe uburenganzira bwo gukora kuko zujuje ibisabwa mu kwirinda COVID-19, zemerewe kwakira 30% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu.

    j. Abagenzi bose binjira n’abasohoka mu gihugu bakoresheje Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali bagomba kuba bafite icyemezo cy’uko bipimishije COVID-19 (PCR test) mu gihe cy’amasaha 72 mbere y’uko bahaguruka, kandi bakubahiriza amabwiriza y’Inzego z’Ubuzima yo kwirinda COVID-19.

    k. Ibikorwa by’ubukerarugendo bizakomeza, hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Muri ibyo bikorwa harimo amahoteli, abashinzwe kuyobora ba mukerarugendo (tour operators) na serivisi zo gutwara ba mukerarugendo. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na RDB.

    1. Ibikorwa bya Siporo y’umuntu ku giti cye n’izikorerwa hanze abantu bategeranye bizakomeza. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri ya Siporo.

    m. Ibigo bikorerwamo imyitozo ngororamubiri (gyms and fitness centers) bizafungura mu byiciro. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri ya Siporo.

    n. Imihango y’ubukwe harimo gusaba, ishyingirwa rikorewe imbere y’Ubuyobozi bwa Leta n’irikorewe mu nsengero birasubukuwe, ariko bikitabirwa n’abantu batarenze 50. Iyo byabereye ahantu hasanzwe hemerewe gukorerwa ibirori (licensed event venues), ntibigomba kurenza 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateraniye.

    Abitabiriye iyo mihango bagomba kwerekana ko bipimishije COVID-19 mu masaha 72 mbere y’ibyo bikorwa, kandi bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 (gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, gukaraba intoki, kwambara agapfukamunwa neza).

    o. Umubare w’abitabira ikiriyo ntugomba kurenza abantu 10 icyarimwe. Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 20.

    p. Ibikorwa by’imikino y’amahirwe bizakomeza gufunga.

    Source:Igihe.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/COVID-19-Insengero-n-imihango-y-ubukwe-harimo-gusaba-byakomorewe-Amasaha.html

  • Dore ibyo Mimi yakoreye Meddy ku isabukuru ye (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku ya 07 Kanama 2021 nibwo Meddy yizihije isabukuru ye y'imyaka 32 y'amavuko. Umugore we Mimi yamuteguriye uburyo bwo kumushimishamo ku isabukuru ye y'amavuko maze batemberana mu nyanja ari nako bishimana.

    Source : https://yegob.rw/dore-ibyo-mimi-yakoreye-meddy-ku-isabukuru-ye-video/

  • Umukinnyi ukomeye mu Rwanda uherutse gusezerana yibarutse nyuma y’amezi 2 #rwanda #RwOT

    Uyu mukinnyi uherutse gusinyira ikipe ya Rayon Sport mu masezerano y’imyaka ibiri, yari aherutse gusezerana n’uriya mugore we bakunze kwita Soleil.

    Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 20 Kamena 2021 muri The Manor Hotel mu Mujyi wa Kigali, Muvandimwe yari yatereye ivi Soleil amusaba kumubera umugore undi na we arabimwemerera.

    Icyo gihe Muvandimwe yari yagize ati 'Ni umukobwa utuje, angira inama kandi akunda gusenga. Umuntu aba yarahuye na benshi ariko akunda kungira inama kandi akananshyigikira mu kazi kanjye ka buri munsi.'

    Nyuma y’munsi umwe gusa Muvandimwe na Soleil bahise bajya gusezerana mu Murenge wa Nyakabanda tariki 22 Kamena 22 none bakaba bibarutse umwana w’umuhungu.

    Inshuti za hafi z’uyu muryango, zivuga ko bibarukiye mu bitari by’Akarere ka Gasabo biherereye ku Kacyiru.

    Uyu myugarira ukina ku ruhande rw’ibumoso, yanyuze mu makipe anyuranye arimo Police FC ari na yo yavuyemo yerecyeza muri Rayon Sports.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Umukinnyi-ukomeye-mu-Rwanda-uherutse-gusezerana-yibarutse-nyuma-y-amezi-2

  • Imirenge 10 muri 50 niyo gusa yagumishijwe muri Guma mu rugo #rwanda #RwOT

    Itangazo rya Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu-MINALOC ryakurikiye iry'ibyemezo by'inama y'Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu, ikayoborwa na Perezida Kagame, rigaragaza ko mu mirenge 50 yari imaze iminsi 14 muri Guma mu rugo, icumi gusa niyo yagumishijwemo naho 40 ishyirwa mu buzima busanzwe.

    Dore uko itangazo rya Minaloc ribisobanura:

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/imirenge-10-muri-50-niyo-gusa-yagumishijwe-muri-guma-mu-rugo/

  • Maj Gen Christorão Chume yagaragaje umurava wa RDF nk’iturufu mu kubohoza Cabo Delgado (Video) – #rwanda #RwOT

    Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zimaze iminsi zifatanya mu rugamba rwo guhashya umutwe w’iterabwoba wigaruriye Cabo Delgado. Ni urugamba rusa nk’aho rutanga icyizere kuko izi ngabo zamaze gufata ibice binini byari byarabohojwe n’aba barwanyi.

    Mu kiganiro Umuyobozi w’Ingabo za Mozambique muri uru rugamba rwo kubohoza Cabo Delgado, Maj Gen Christorão Chume, yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’ifatwa ry’Umujyi wa Mocimboa da Praia ufatwa nk’ibirindiro bikuru by’izi nyeshyamba, yavuze ko ari intambwe ikomeye bateye bafatanyije n’Ingabo z’u Rwanda.

    Ati “Mu minsi ibiri ishize yari igice gikomeye cy’ibyihebe, kuri ubu nk’uko mwabibonye turi hano tuganira. Bivuze ko yabohowe kandi tumaze igihe gisatira ukwezi dukorana n’Ingabo z’u Rwanda.”

    Yavuze ko nyuma y’igihe gito batangiye gufatanya n’Ingabo z’u Rwanda muri uru rugamba umusaruro wigaragaza, yemeza ko abasirikare ba RDF n’aba Mozambique bahuriye ku ndangagaciro yo kugira umurava.

    Yakomeje ati “Muri uko kwezi kumwe, ibyagezweho turabibona hano. Twatangiriye Afungi dukorana nk’uko twabikoze duturuka Mueda. U Rwanda rufite abasirikare b’abanyamurava nk’uko Mozambique nayo ifite abasirikare b’abanyamurava. Bafatanyije urugamba kandi ibikorwa byacu birivugira kurusha amagambo nk’uko mubibona uyu munsi twibohoye.”

    Maj Gen Christorão Chume yavuze ko nubwo uyu mujyi wafashwe bitavuze ko urugamba rwarangiye kuko hari ibindi bice bigikeneye kubohozwa.

    Ati “Dufite Mocimboa da Praia yakuwe mu maboko y’ibyihebe ariko iki ni icyiciro cya mbere. Icyiciro cya kabiri ni ukwigira imbere mu bice bindi bigaruriye. Turashaka kubatsinda kugira ngo Cabo Delgado ikurwe mu maboko y’ibyihebe.”

    “Icyo navuga ni uko turi gukora akazi neza dufatanyije. Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zifitanye umubano mwiza. Turi gukorana uyu munsi, ni yo mpamvu turi hano kugira ngo twerekane ko turamutse dushyize hamwe twakora akazi keza.”

    Bimwe mu bindi bice Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique zishaka gukuramo abarwanyi harimo Mbau, Siri One na Siri Two.

    Maj Gen Christorão Chume yavuze ko kugeza ubu atamenya igihe uru rugamba ruzarangirira ngo kuko ibikorwa bya gisirikare bisaba imirimo myinshi irimo n’ubutasi.

    Ku wa 9 Nyakanga 2021, ni bwo u Rwanda u Rwanda rwohereje abasirikare n’Abapolisi 1000 muri Mozambique mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Cabo Delgado.

    Mu gihe cy’ukwezi kumwe zifatanyije n’Ingabo za Mozambique zimaze kubohoza ibice bitandukanye birimo Palma, Awasse, Mocímboa Da Praia, Quionga, Tete, Zambia, Maputo, Nhica Do Rovuma, Quelimane, Chinda na Mumu.

    Bamwe mu baturage bo muri utu duce twamaze kubohozwa batangiye gusubira mu byabo abapolisi b’u Rwanda barabakira, babaha amazi yo kunywa n’ibyo kurya. Bose bagaragaje akanyamuneza kuko bari bamaze igihe kinini no kubona amafunguro ari kuri bo ari ingume.

    Maj Gen Christorão Chume (uri ibumoso) yashimye umurava w’Ingabo z’u Rwanda

    Ingabo z’u Rwanda ziri gukoresha intwaro ziremereye muri uru rugamba rwo kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique

    Abaturage bamwe batangiye gusubira mu byabo. Aha hahuriye bamwe muri bo bahabwa amafunguro n’Ingabo z’u Rwanda ndetse zinabaha ihumure

    source : https://ift.tt/3yETvba

  • Nyarugenge: Umuturage yafashwe agiye kugurisha mu nyuma inkingi z’amashanyarazi – #rwanda #RwOT

    Yabigurishaga mu byo bakunze kwita inyuma (ibyuma bishaje), yafatiwe mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Kigali, Akagari ka Nyabugogo.

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyarugenge, Senior Superintendent of Police (SSP) Eric Kabera yavuze ko uwo mugabo yatanzwe na bamwe mu baturage bamubonye.

    Yagize ati” Umuturage yabonye afite ibyuma bigize inkingi z’amashanyarazi arimo kubigurisha agira amakenga abimenyesha Polisi. Hahise haba igikorwa cyo gushakisha ahita afatirwa mu cyuho afite ibyuma umunani abijyanye kubigurisha nk’inyuma.”

    Amaze gufatwa yavuze ko hari mugenzi we basanzwe bafatanya kwiba bene biriya byuma. Yavuze ko bakunze kubyiba ahitwa Kanogo, mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro. Yavuze ko iyo bamaraga kwiba ibyo byuma bajyaga kubigurisha umukiriya bari bafite ahitwa Kiruhura.

    SSP Kabera yaburiye umuntu wese wangiza ibikorwaremezo kuko bigira ingaruka ku baturage bakanagusha Igihugu mu gihombo hongera gusanwa ibyangijwe. Yasabye abaturage kugira uruhare mu kurinda ibikorwaremezo bakajya bihutira gutanga amakuru.

    Uwafashwe yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gikondo kugira ngo hatangire iperereza hakomeza gushakishwa uwo bafatanyaga kwiba ibyo byuma.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 182 ivuga ko Umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw’inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw’amazi n’inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by’itumanaho cyangwa by’ingufu z’amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

    Ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Ingingo ya 167 yo ivuga ko igihano kikuba kabiri iyo icyaha cyakozwe nijoro cyangwa cyakozwe n’abantu barenze umwe.

    Uyu mugabo yafashwe agiye kugurisha bimwe mu byuma bigize inkingi z’amashanyarazi

    source : https://ift.tt/3lVTJHb

  • Musanze: Umuyobozi mu Kagali yakebwe na mutwarasibo – #rwanda #RwOT

    Inkuru y’ikebwa rya Twagirayezu yamenyekanye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Kanama 2021, ubwo yari agiye kubuza uwo mugabo wari mutwarasibo kubaka inzu nta byangombwa afite, undi agasohokana inyundo n’urukero akarumukebesha ku kiganza cy’iburyo.

    Ibi bikimara kuba Polisi yatabaye ihurujwe n’abaturage barimo n’abanyerondo imuta muri yombi ashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha RIB rukorera kuri Sitasiyo ya Muhoza mu Karere ka Musanze, mu gihe uwakomerekejwe yahise ajyanwa ku Bitaro Bikuru bya Ruhengeri ngo yitabweho.

    Mu gitabo cy’amategeko agenga ibyaha n’ibihano mu Rwanda mu ngingo ya 121, ivuga ko umuntu wese, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu ariko atarenze miliyoni imwe.

    Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye indwara cyangwa kudashobora kugira icyo umuntu yikorera ku buryo budahoraho, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka icumi ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu.

    Iyo byateye indwara idakira, ubumuga buhoraho butuma ntacyo yikorera, kubuza burundu urugingo rw’umubiri gukora no gutakaza igice cy’umubiri, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka icumi ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu.

    Mutwarasibo yasohokanye inyundo n’urukero arukebesha umuyobozi mu kagali wari uje kumubuza kubaka

    source : https://ift.tt/3jKMn6R

  • Mu kiniga cyinshi Nziza Desir yavuze agahind… – #rwanda #RwOT

    Gusa nyuma y'izo nkuru zose, umuhanzi Nziza Desiré yari ataragira ijambo na rimwe avuga ku rupfu rw'umugore we cyane ko byavugwaga ko yari arwaye nyamara ntawe uzi indwara umugore wa Nziza Desire yari arwaye.

    Mu kiganiro na Isimbi Tv, mu marira n'agahinda kenshi, Nziza Desire yahishuye agahinda yagize ko kubura umugore we yakundaga ndetse avuga uburyo yapanze kwiyahura mu ijoro bari bubyuke baza kureba umugore we ngo bamushyingure nawe babashyingurane.

    Ygaize ati: 'Ndibuka iryo joro ko nari napanze kwiyahura, umunsi apfa bamuzanye mu rugo numva ko mu gitondo abantu babyutse baje kugira ngo tumusengere tujye kumushyingura, nashakaga nange babyuke basanga nange nagiye'.

    Akomeza ati: 'kuko ntibyari byoroshye, kuri uwo munsi w'itariki 16 mu ijoro sinzi ukuntu narose ariko ibintu byose byo kwiyahura nari namaze kubitegura.''

    Nziza Desire yavuze ko umugore we yari arwaye Kanseri y'umwijima ariko nawe atabizi ko ariyo arwaye. Yagize ati: ' Yari arwaye ni uko gusa nawe atabimenye kubera ko yatangiye kuremba kuva mu kwezi kwa gatatu. Nakomezaga mbona ari kunanuka noneho mfata umwanzuro wo kuza ubundi nari kuza mu kwezi kwa munani ariko mfata umwanzuro wo kuza bitewe n'urukundo nari mufitiye  nk'umufasha wange ndavuga ngo reka ngewe niyizire mwirwarize'.

    Nziza Desire yakomeje agira ati: 'Icyo gihe rero hari mu kwa gatatu ari nabwo mu kiganiro nahaye InyaRwanda.com icyo gihe navuze ko nzabanza mu Rwanda mbere y'uko njya i Burundi'.

    'Nagiye kumwivuriza nsanga indwara y'iwe yamaze kurenga, yari arwaye kanseri y'umwijima urumva natwe twaragerageje kumuvuza ubuvuzi hari burahari abavura kanseri barahari twagerageje no kujya hanze ntacyo tutakoze abaganga ntacyo batakoze ariko umunsi wari wageze.''

    Nziza Desire yavuze kandi ko umugore we yari yamaze no kumubonera ibyangombwa byose byari kumwerekeza muri Amerika cyane ko nawe ariho atuye. Yagize ati: 'Yari kuza muri amerika kuko uyu mwaka ntabwo wari gushira kuko ibintu byose bikenewe byari byaramaze kuboneka ariko umwaka ntiwari gushyira.''

    Nziza na Bijoux bahamije isezerano ryabo mu Idini ya Islam mu muhango wabaye ku wa Gatanu tariki 16 Ukwakira 2020, mu gace ka Buyenzi Mujyi wa Bujumbura mu Burundi.

    Nyuma yo gusezerana muri Islam, basezeranye kubana byemewe n'amategeko ku wa 07 Ugushyingo 2020 naho ku wa 13 Ugushyingo 2020 bakoze ibirori by'umusangiro n'inshuti n'abavandimwe.

    Mu mpera za 2020, Nziza Désiré yabwiye INYARWANDA, ko yakoze ubukwe na Inarukundo Bijoux bamaze imyaka umunani mu munyenga w'urukundo, rwatangiye bakiri bato.

    Icyo gihe, uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo zirimo 'Kula Kulipa' yavugaga ko kimwe mu byatumye ahitamo kubana akaramata na Bijoux ari uko ari inyangamugayo akaba n'imfura yamurutiye benshi.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108510/mu-kiniga-cyinshi-nziza-desire-yavuze-agahinda-yatewe-nurupfu-rwumugore-we-ku-buryo-umunsi-108510.html

  • Byateguwe na Mimi! Ihere ijisho umunsi Medd… – #rwanda #RwOT

    Mu minota micye ishize Meddy yashyize hanze amashusho agaragaza uko kwizihiza umunsi we w’amavuko byagenze, by’umwihariko, kuba ari wo munsi wa mbere w'amavuko yizihije abana na Mimi nk’umugabo n’umugore byemewe imbere y’Imana n’abantu guhera kuwa 22 Gicurasi 2021.

    Muri aya mashusho, Meddy agaragara atwaye ubwato burimo umugore we, buri ku muvuduko wo hejuru bagenda bareba hamwe mu hantu hatandukanye h'ubwiza nyaburanga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika,  aho uyu muryango mushya utuye.

    Aya mashusho yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yongeyeho amagambo agira ati: 'Uburyo bwiza bwo kwizihiza umunsi w’amavuko n’umugore wanjye'. Yongeraho ko byose byateguwe n’umugore we Mimi.

    Meddy yavutse kuwa 7 Kanama 1989, avukira i Bujumbura mu Burundi. Kuwa gatandatu w'icyumweru gishize, tariki 7 Kanama 2021, nibwo yari yujuje imyaka 32 amaze avutse. 

    Meddy yemeza ko byose byateguwe n’umugore we Mimi byo kujya kurya isi ku mazi k’umunsi w'isabukuru ye y'amavuko.

    KANDA HANO WIREBERE UKO BYARI BYIFASHE K’UMUNSI W’AMAVUKO WA MEDDY

    KANDA HANO WIYUMVIRE UNIREBERE INDIRIMBO IKOMEJE KURYOHERA BENSHI MY VOW YA MEDDY

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108507/byateguwe-na-mimi-ihere-ijisho-umunsi-meddy-yizihiza-isabukuru-yamavuko-bwa-mbere-nyuma-yo-108507.html