Blog

  • Abapolisi b’u Rwanda 12 basoje amahugurwa abagira intyoza mu gucunga umutekano wo mu mazi – #rwanda #RwOT

    Mu byo bahaguwe harimo kwibira mu mazi byihuse bagiye gutabara umuntu uguye mu mazi, kwibira mu bujyakuzimu muri metero hagati ya 25 na 30 bagiye gushaka cyangwa gutabara ikintu cyacubiye mu kiyaga, banahuguwe ibijyanye no koga bisanzwe.

    Aya mahugurwa yatangwaga n’abarimu batatu bafite inararibonye ku mutekano wo mu mazi, bakomoka muri Isiraheli.

    Umuhango wo gusoza aya mahugurwa wayobowe n’Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe abakozi n’imiyoborere, DIGP/AP Jeanne Chantal Ujeneza; yari ari kumwe n’Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi, ACP Elias Mwesigye, hari kandi n’Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CSP Edmond Kalisa.

    DIGP/AP Jeanne Chantal Ujeneza yavuze ko inshingano nyamukuru za Polisi y’u Rwanda ari ukurinda umutekano w’abantu n’ibyabo, yemeza ko uwo mutekano ugomba gucungirwa ahantu hose harimo no mu mazi.

    Yavuze ko aya mahugurwa yahawe abapolisi yaziye igihe kandi ari ingenzi. Ati “Ibikorwa by’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi ni ingenzi kuko biri mu bifasha Polisi y’u Rwanda kuzuza inshingano zayo.”

    “Aya mahugurwa kimwe n’andi yose azakurikiraho ari mu murongo wo kongerera ubumenyi n’ubushobozi abapolisi bashinzwe umutekano wo mu mazi harimo nk ’ibi mumaze kutwereka bijyanye no gushakisha mu mazi no kurohora abantu cyangwa ibintu byarohamye.”

    Yakomeje agaragaza ko impanuka zikunze kubera mu mazi zigahitana ubuzima bw’abantu zikanangiza imitungo yabo zigomba gukumirwa ku rwego rwo hejuru.

    Ati “Hari impanuka n’ibindi byaha bikunze kubera mu mazi, tugomba gukoresha imbaraga zose zishoboka mu kubyirinda no kubirwanya kuko hari ibihitana ubuzima bw ’abantu cyangwa bikangiza imitungo yabo. Tugomba kubikumira bitaraba ndetse byanaba tukabirwanya, byose biri mu murongo wo kugeza ituze n’umutekano ku baturarwanda.”

    Umuyobozi wa Polisi wungirije yakomeje avuga ko Polisi y’u Rwanda izakomeza kongerera ubumenyi n’ubushobozi abapolisi mu mashami yayo atandukanye kugira ngo barusheho gusohoza neza inshingano bafite kandi bakabikora kinyamwuga.

    Yasabye abapolisi barangije amahugurwa kuzakoresha neza ubumenyi bahawe kandi bakazakomeza kurushaho kwiyungura ubumenyi.

    ACP Elias Mwesigye yavuze ko mu gutoranya abapolisi 12 basoje amahugurwa hari ubushobozi n’ubumenyi bw ’ibanze byashingiweho. Ibi bikaba byabafashije kwitwara neza mu mahugurwa bari bamazemo ibyumweru bitandatu.

    Yagize ati” Aba bapolisi batoranyijwe hakurijwe ikinyabupfura no kuba bameze neza mu mutwe no ku mubiri. Bigishijwe ibintu bitandukanye birimo kwibira mu mazi nta bikoresho bifashishije bagiye gutabara umuntu byihuse, amayeri atandukanye ajyanye no koga, kwibira mu mazi ahantu harehare hagati ya metero 25 na metero 30 bagiye kurohora no gushaka ikintu cyangwa umuntu warohamye mu mazi, bigishijwe uburyo bwo gutwara ubwato n’ibindi bitandukanye.”

    ACP Mwesigye yashimiye abatoza n’abanyeshuri kubera ishyaka bagaragaje mu gihe cy ’ibyumweru bitandatu bari bamaze mu mahugurwa.

    Abanyeshuri yabasabye gukomeza kwiyungura ubumenyi bityo ibyo bigishijwe ntibazabyibagirwe ahubwo bajye bahora bashakashaka ibindi biyungura.

    Abarimu batanze aya mahugurwa bafite ikigo cyigenga gisanzwe gitanga amahugurwa nk ’aya mu bihugu bitandukanye ku Isi kitwa Galint Limited.

    Reuben Rosenblat, uwari uhagarariye bagenzi be yashimiye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda kuba bwarabatumiye bakaza gutanga amahugurwa ku bapolisi, amahugurwa ajyanye n’umutekano wo mu mazi.

    Yavuze ko abahuguwe baranzwe n’ubushake n’umurava avuga ko yizera ko ibyo bigishijwe bizabagirira akamaro ndetse bikagirire n’abaturarwanda bakoresha ibiyaga n’inzuzi.

    PC Tuyizere Bosco umwe mu bapolisi 12 bahugurwaga, yashimangiye ko amasomo bigishijwe atazabapfira ubusa ko ahubwo azabafasha mu gutanga ubutabazi igihe hari impanuka ibereye mu mazi.

    We na bagenzi be bavuze ko ubumenyi bahawe bwaje bwiyongera ku bundi bari basanganwe kuko n’ubusanzwe bose basanzwe bakorera mu ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi.

    Abarangije amahugurwa bahamya ko ubumenyi bahawe ari ingirakamaro kuko bizabafasha gutabara byihuse

    Abapolisi bahuguwe basanzwe bafite ubumenyi bwo gucunga umutekano wo mu mazi

    Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe abakozi n’imiyoborere, DIGP/AP Jeanne Chantal Ujeneza ni we wasoje aya mahugurwa

    source : https://ift.tt/3iGNvJu

  • Akarere ka Musanze kahawe ibikoresho bya miliyoni 55 Frw byifashishwa mu gupima inyubako – #rwanda #RwOT

    Ibi bikoresho birimo ibyifashishwa mu gupima ubukomere bw’ubutaka bugiye kubakwaho, ubw’ibyuma byifashishwa mu bwubatsi, ubw’imvange ya sima n’umucanga byakoreshejwe ndetse n’ibipima urusaku cyane cyane urw’indangururamajwi, ibinyabiziga n’izindi mashini, byose byatanzwe n’Umuryango w’Ubutwererane Mpuzamahanga wa Leta y’u Bubiligi, Enabel ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imyubakire n’imiturire RHA.

    Uwihirwe Roseline, umukozi wa Enabel, yavuze ko byatanzwe bigamije gufasha Akarere ka Musanze kurushaho kugenzura inyubako zihubakwa mbere y’uko zubakwa na mbere y’uko zikoreshwa.

    Yagize ati “Twatanze ibikoresho bitandukanye byifashishwa mu bugenzuzi bw’inyubako kuko hari ubwo zubakwaga zigahabwa ba nyirazo ariko ugasanga igenzura ritabayeho cyangwa rikagorana kugira ngo umenye niba ibyari biteganyijwe ari byo byakozwe, ibi rero bikunda no guteza impanuka ku myubakire kuko hari ubwo usanga ahubatswe hadakwiye cyangwa ibyakoreshejwe ari byo bidakwiye.”

    Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imyubakire n’Imiturire RHA, Rwigamba Vincent, yavuze ko ibi bikoresho bije kongera ubushobozi bw’ibyari bihari bike kandi ko bazabyifashisha no kongerera ubumenyi abakozi bo muri turere twabihawe.

    Yagize ati “Ubundi mbere y’uko batanga uruhushya rwo kubaka bagomba kubanza gusura bakareba ahazubakwa, muri ibi bikoresho harimo ibizabafasha kujya bareba ubutaka bugiye kubakwaho niba bukomeye ku buryo inyubako igiye kuhajya itazateza ikibazo. Hari n’ibigomba kwifashishwa mu gihe iri kubakwa harebwa niba na byo bikomenye.”

    “Hari n’igipima urusaku kuzadufasha kumenya ingano y’urusaku, ubundi abo muri one stop center bakubwiraga ngo muri gusakuza ariko ugasanga haribazwa ngo bashingiye kuki, ibi rero ni byo bigomba gukemuka. Akenshi hatangwaga ibikoresho bigahera mu makarito ariko ubu turi guhugura abazabikoresha ku buryo nta kibazo cyo kudakoreshwa kizagaragara.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’iterambere, Rucyahanampuhwe Andrew, yavuze ko kuba babonye ibikoresho bigezweho bizabafasha gutanga serivisi yihuse kandi inoze ku babagana nk’Akarere karimo umujyi wunganira uwa Kigali kandi ugenda utera imbere uko bwije n’uko bukeye.

    Yagize ati “Twari dufite icyuho mu bikoresho byaburaga muri One Stop Center y’Akarere n’ubumenyi mu kubikoresha, uyu munsi ni amahirwe kuko tubonye ibi bikoresho ariko tukaba tubonye n’abiteguye kuba badufasha mu kubikoresha. Abaturage bazarushaho kubona serivisi yihuse kandi inoze cyane cyane ko Musanze ari Umujyi uri gutera imbere umunsi ku wundi.”

    Ibikoresho biri gutangwa kuri iyi nshuro ni ibizifashishwa mu kugenzura inyubako n’urusaku byatwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 167,bikazahabwa Uturere twa Musanze, Rubavu na Rwamagana.

    Ubuyoboiz bw’Akarere ka Musanze, ubwo bwashyikirizwaga ibikoresho byifashishwa mu gupima inyubako

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’iterambere, Rucyahanampuhwe Andrew, yavuze ko kuba babonye ibikoresho bigezweho bizabafasha gutanga serivisi yihuse

    source : https://ift.tt/3Ayl2vp

  • Umupasiteri yashatse kwigana Yesu Kiristo bimuviramo kubura ubuzima bwe #rwanda #RwOT

    Mu gihugu cya Zambia, haravugwa inkuru y'umugabo witwa James Sakala w'imyaka 22 y'amavuko, wari usanzwe ari umuvugabutumwa mu idini rya Zion Church washatse kwigana ibyo Yesu umwana w'Imana yakoze ariko birangira uyu mugabo abuze ubuzima bwe.

    Nkuko ibinyamakuru bitandukanye byo mu gihugu cya Zambia byakomeje kugenda bibyandika, uyu mugabo Sakala yafashe ikanzu y'umweru ndetse na rugabire arabyambara arangije abwira abayoboke yigishaga ko agiye gukora nk'ibyo Yesu Kiristo yakoze, Yahise asaba aba bayoboke be kumufata bakamuhamba ari muzima kuko nyuma y'iminsi itatu azahita azuka nkuko Yesu yazutse.

    Uyu muvugabutumwa Sakala mbere yo guhambwa ari muzima yabwiye abayoboke be kwegera hafi y'imva yari yicukuriye ubwe maze atangira kubigisha ijambo ry'Imana.

    Sakala yagize ati'Mwese mwegere hino kuko mufite ukwizera gucye mwe, ndifuza ko mumpamba ndi muzima kuko nyuma y'iminsi itatu yonyine nzahita nzuka nkava mu bapfuye nkagaruka ndi muzima nkuko Yesu Kiristo umwana w'Imana yagikoze ndetse nkazahita mba umuntu wa kabiri ubikoze nyuma ya Yesu'.

    Abayoboke be babanje kwanga ibyo abasabye ndetse bamwe muribo bagira ubwoba bwinshi, ariko nyuma baje kwemera ibyo abasabye maze baramuhamba, Uyu Sakala akaba yari asanzwe asanzwe ari umuyobozi mukuru w'urusengero Zion Church ndetse akaba yari n'umuvuzi wa gakondo ndetse n'umupfumu.

    Amakuru akaba avuga ko Sakala yakoze biriya agamije guhinduka umuyobozi mukuru w'abanyabitangaza ku isi, ndetse ngo yizeraga neza ko naramuka azutse akava mu bapfuye azaba abaye umwe rukumbi ubikoze nyuma ya yesu.

    Mbere yuko ahambwa yabajijwe ikimuteye gukora ibyo, avuga ko mbere yuko Yezu abambwa, yavuze ko abazizera izina rye nawe bakamwizera by'ukuri bazajya bakora ibyo yakoze nk'ikimenyetso cyo kumuzirikana.

    Akimara kuvuga ibyo yaragiye aryama mu mva maze bazana ibitiyo baramutaba neza bamurenzaho itaka rimurengaho ndetse abamushyinguye babikoze baririmba indirimbo nyinshi zo murusengero rwe, bavuga amasengesho menshi bategereje igitangaza cy'Imana ariko byose byaje gupfa ubusa kuko atigeze azuka.

    Hashize iminsi itatu Sakala atazutse, Abayoboke be bamwihambiye bihutiye kujya kumutaburura gutaburura kugira ngo barebe niba yaba akiri muzima gusa baje gusanga umugabo yarapfuye kera ndetse kuri ubu abashinzwe umutekano mu gihugu cya Zambia bakaba bakomeje guhiga bukware umuntu wari mu gikorwa cyo guhamba uyu muvugabutumwa wigereranyije na Yesu bikamuviramo urupfu.

    Source : https://impanuro.rw/2021/08/12/umupasiteri-yashatse-kwigana-yesu-kiristo-bimuviramo-kubura-ubuzima-bwe/

  • Rutunga yemeye ko yazanye Abajandarume muri ISAR-Rubona ngo kuko hari hatewe #rwanda #RwOT

    Muri iri buranisha ry’urubanza rw’ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, Ubushinjacyaha bwasobanuye impamvu zikomeye busabira uregwa gufungwa by’agateganyo, aho bwagarutse kuri bimwe mu bikorwa bigize ibyaha akekwaho.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko hari abari abakozi ba ISAR-Rubona bitwa Epaphrodite Kalisa na George Ndamage bari Abatutsi bishwe ku mabwiriza ya Rutunga Venant.

    Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko hari Abatusi bagera ku bihumbi bibiri (2 000) bari bahungiye muri ISAR-Rubona na bo bishwe n’Abajandarume nyuma y’uko bahamagajwe na Rutunga Venant wari umuyobozi muri kiriya kigo.

    Ubushinjacya buvuga kandi ko Dr Rutunga nyuma yo kwicisha bariya bahoze ari abakozi bo muri ISAR-Rubona bavumbuwe n’Abajandarume yari yahamagaje, yahise anabagororera akabaha inka y’ibilo 400 ngo kubera igikorwa bari bamaze gukora.

    Dr Rutunga wahawe umwanya ngo agire icyo avuga, yabwiye Urukiko ko koko yahamagaje Abajandarume ariko ngo yabatumijeho ngo babarinde ngo kuko kiriya kigo cya ISAR-Rubona cyari cyatewe.

    Dr Rutunga yavuze ko bariya bagabo bitwa Epaphrodite Kalisa na Ndamage George abazi ndetse ko bari abakozi ba ISAR-Rubona ariko ko batishwe ku mabwiriza ye ahubwo ko ngo hari ababishe kandi ko babifungiwe.

    Ati 'Keretse niba barabafunguye ngo bazaze kunshinja wenda.'
    Dr Rutunga Venant yanagarutse ku gihembo cy’inka avugwaho kuba yarahaye Abari bamaze kwica Abatutsi muri ISAR-Rubona, avuga ko biriya bitabayeho ndetse anagaruka ku bilo byayo byavuzwe n’Ubushinjacyaha.

    Ati 'Nyakubahwa iyo nka yagiye gutangwa ibanza gupimwa ibilo ?'

    Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko ko Dr Rutunga afungwa by’agateganyo iminsi 30 kugira ngo bukomeze iperereza ndetse bunashake abandi batangabuhamya.

    Me Sebaziga Sophonie wunganira uregwa yavuze ko uregwa adashobora gutoroka ubutabera bityo ko adakwiye gufungwa by’agateganyo.

    Me Sebaziga ati 'Venant ntabwo yasibanganya ibimenyetso adafite.'

    Me Sebaziga yasabye Urukiko ko uwo yunganira yarekurwa by’agateganyo ahubwo urukiko rugategeka ibyo Rutunga yazajya yubahiriza nk’uko biteganywa n’amategeko.

    Urubanza rwo ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo rwahise rupfundikirwa, urukiko rukazasoma umwanzuro tariki 17 Kanama 2021.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rutunga-yemeye-ko-yazanye-Abajandarume-muri-ISAR-Rubona-ngo-kuko-hari-hatewe

  • Abanyarwanda 32 bari bafungiye muri Uganda bagejejwe mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muri aba harimo abagore batanu, abagabo 24 n’abana batatu. Bafatiwe mu turere twegereye umupaka wa Uganda n’u Rwanda.

    Hari abari bamaze amezi abiri bafunze bakekwaho ibyaha bitandukanye, gusa harimo uwafunzwe amezi atatu n’iminsi 10.

    Bose bari bafungiye muri gereza ya Cyamugoranyi muri Mbarara, bamwe bakaba barakuwe muri Mbarara, Makenke, na Ibanda.

    source : https://ift.tt/3yGKYV7

  • Rwanda: Umugabo n'umugore bapfiriye rimwe mu gitanda uruhinja rurarokoka (Inkuru irambuye) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Rutsiro, umwana w'uruhinja yarokotse inkuba yakubise ababyeyi be bombi bari bari kumwe mu buriri bagahita bitaba Imana.

    Amakuru dukesha iSano avuga ko iriya nkuba yakubise ahagana mu ma saa yine zo mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru tariki 08 Kanama 2021. Muhawenimana Samuel w'imyaka 27 n'umugore we Nyiramasengesho Verene w'imyaka 25 bakubitiwe n'inkuba mu nzu iherereye mu mudugudu wa Gisunzu. Aba bombi bari baryamanye n'umwana wabo w'imyaka 2 ariko we ntabwo yigeze yitaba Imana ubwo iriya nkuba yakubitaga Se na Nyina.

    Source : https://yegob.rw/rwanda-umugabo-numugore-bapfiriye-rimwe-mu-gitanda-uruhinja-rurarokoka-inkuru-irambuye/

  • Uganda yarekuye abandi Banyarwanda 32 barimo abana 3 #rwanda #RwOT

    Aba Banyarwanda bakiririwe mu Mupaka wa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare, bahageze mu gitondo ahagana saa moya n’igice (07:30′) bakirirwa ku biro bishinzwe abinjira n’abasohoka.

    Bose uko 32 bagiye bafatirwa mu bice byegeranye n’umupaka uhuza Ibihugu by’u Rwanda na Uganda bimaze iminsi bibanye nabi.

    Bari bafungiye muri gereza ya Cyamugoranyi iherereye i Mbarara muri Uganda dore ko bamwe muri bo banafatiwe hariya i Mbarara.

    Kimwe n’abandi Banyarwanda bagiye bafatwa n’inzego z’umutekano za Uganda zibashinja kuba intasi z’u Rwanda, bagiye bakorerwa ibikorwa bibi by’iyicarubozo.

    Barimo abari bamaze amezi 2 aho inzego za Uganda zabashinjacyaha ibyaha binyuranye byumvikana nk’urwitwazo rwo kugira ngo kiriya gihugu gikomeze imigambi yo kubanira nabi u Rwanda.

    Photo © Kigali Today

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Uganda-yarekuye-abandi-Banyarwanda-32-barimo-abana-3

  • Justin Bieber na Megan Thee Stallion bayoboye… – #rwanda #RwOT

    Ibihembo bya MTV Video Music Awards bizwi ku izina rya VMA’s ni bimwe mu bihembo bikomeye mu mateka y’umuziki wa Amerika ndetse no ku mugabane w’uburayi. Ibi bihembo bikaba bitangwa buri mwaka bitanzwe na televiziyo mpuzamahanga ya MTV yibanda ku muziki mpuzamahanga. Kuri ubu hamaze gutangazwa abahanzi bahatanira MTV Video Music Awards 2021.

    Umuhanzi Justin Bieber akaba ariwe uyoboye abandi kuko ari guhatanira ibi bihembo mu byiciro 7 agakurikirwa n’umuraperikazi Megan Thee Stallion uri guhatana mu myanya 6. Dore uko urutonde rw’abahanzi bari guhatanira ibikombe bya MTV Video Music Awards 2021 ruhagaze:

    Indirimbo zihatana mu cyiciro cy’amashusho meza y’umwaka (Video of the Year)

    -WAP ya Cardi B na Megan Thee Stalliom

    -Popstar ya DJ Khaled na Drake

    -Kiss Me More ya Doja Cat na SZA

    -Bad Habits ya ED Sheeran

    -Montero ya Lil Nas X

    -Save Your Tears ya The Weeknd

    Icyiciro cy’abahatanira umuhanzi w’umwaka (Artist of the Year)

    -Ariana Grande

    -Doja Cat

    -Justin Bieber

    -Megan Thee Stallion

    -Olivia Rodrigo

    -Taylor Swift

    Icyiciro cy’indirimbo nziza y’umwaka (Song of the Year)

    -Mood ya 24k Goldn na Iann Dior

    -Leave the Door Open ya Bruno Mars yafatanije na Anderson Paak

    -Dynamite y’itsinda BTS ryo muri Korea y’Epfo

    -WAP ya Cardi B na Megan Thee Stallion

    -Levitating ya Dua Lipa

    -Driver’s License ya Olivia Rodrigo

    Icyiciro cy’umuhanzi mushya (Best New Artist)

    -24kGoldn

    -Giveon

    -The Kid LAROI

    -Olivia Rodrigo

    -Polo G

    -Saweetie

    Icyiciro cy’indirimbo nziza yahuriwemo n’abahanzi (Best Collaboration)

    -Mood ya 24kGoldn yafatanije na Iann Dior

    -WAP ya Cardi B afatanije na Megan Thee Stallion

    -Kiss Me More ya DOJA Cat afatanije na SZA

    -Laugh Now Cry Later ya Drake yafatanije na Lil Durk

    -Peaches ya Justin Bieber yafatanije na Giveon hamwe na Daniel Caesar

    -Prisoner ya Miley Cyrus afatanije na Dua Lipa

    Icyiciro cy’indirimbo nziza mu njyana ya POP (Best Pop)

    -Positions ya Ariana Grande

    -Therefore I AM ya Billie Eillish

    -Butter y’itsinda BTS

    -Treat People With Kindness ya Harry Styles

    -Peaches ya Justin Bieber na Daniel Caesar hamwe na Giveon

    -Good 4 U ya Olivia Rodrigo

    -Wonder ya Shawn Mendes 

    -Willow ya Taylor Swift

    Icyiciro cy’indirimbo nziza mu njyana ya HIP HOP (Best HIP HOP)

    -WAP ya Cardi B na Megan Thee Stallion

    -Laugh Now Cry Later ya Drake na Lil Durk

    -On Me (Remix) ya Lil Baby na Megan Thee Stallion

    -Said Sum ya Moneybagg YO

    -Rapstar ya Polo G

    -Franchise ya Travis Scott na Young Thug

    Icyiciro cya R&B

    -Brown Skin Girl ya Beyonce yafatanije n’umwana we Blue Ivy,Saint JHN hamwe na Wizkid

    -Leave the Door Open ya Bruno Mars afatanije na Anderson Paak

    -Go Crazy ya Chris Brown afatanije na Young Thug

    -Heartbreak Anniversary ya Giveon

    -Come Through y’umuhanzikazi H.E.R afatanije na Chris Brown

    -Good Days ya SZA

    Abafana bakaba bahawe amahirwe yo gutora abahanzi babinyujije kurubuga rwa MTV.Com aho abahanzi bazarusha abandi amahirwe bazegukana ibihembo bizatangwa ku itariki 12/09/2021 bikazabera muri Barclays Center yo mu mujyi wa New York.

    Src:www.Billboard.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108514/justin-bieber-na-megan-thee-stallion-bayoboye-abahanzi-bahatanira-ibihembo-bya-mtv-video-m-108514.html

  • Chelsea yegukanye igikombe kiruta ibindi yita… – #rwanda #RwOT

    Byasabye Penaliti kugira ngo Chelsea yegukane igikombe kiruta ibindi nyuma y’aho umukino wari warangiye amikipe yombi anganya igitego kimwe kuri kimwe. Uyu mukino ngarukamwaka, ukinwa n’ikipe yatwaye Champions League ndetse n’iyatwaye Europa league, kuri iyi nshuro ukaba wahuzaga Chelsea na Villarreal.


    Abakinnyi babaje mu kibuga; Chelsea: Mendy, Chalobah, Zouma, Rudiger, Hudson-Odoi, Kante, Kovacic, Alonso, Havertz, Ziyech, Werner. Villarreal: Asenjo, Foyth, Albiol, Pau Torres, Pedraza, Trigueros, Capoue, A Moreno, Pino, Dia, G Moreno.


    Villarreal ntabwo yahiriwe 

    Hakim Ziyech ni we wafunguye amazamu ku gitego yatsinze ku munota wa 27 ndetse igice cya mbere kirangira ari igitego kimwe cya Chelsea ku busa bwa Villarreal. Mu gice cya 2 ku munota wa 73 Gerard Moreno yaje kwishyura iki gitego byanatumye umukino iminota 90 irangira amakipe anganya, hitabazwa iminota 30 nayo irangira banganya kugeza bagiye muri Penaliti. Umuzamu wa Chelsea Kepa Arrizabalaga yaje kwinjira mu kibuga ubwo bendaga kutera penaliti, aza no gukuramo penaliti ya Gatandatu yatumye Chelsea yegukana igikombe kiruta ibindi mbere yo gutangira shampiyona.


    Gerard Moreno niwe wabaye umukinnyi w’umukino

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108513/chelsea-yegukanye-igikombe-kiruta-ibindi-yitabaje-penaliti-108513.html

  • Ibihugu bibiri bizakina “AFROBASKET 2021” byamaze kugera mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu minsi 12 gusa, ni ukuvuga guhera taliki 24 Kanama kugeza 05 Nzeri 2021, ibihugu 12 byo ku mugabane wa Afurika bizahurira mu Rwanda muri Kigali Arena, ahazabera imikino ya “FIBA AfroBasket Rwanda 2021”.

    Kugeza ubu ibihugu bibiri ari byo Republika ya Centrafurika yaraye ihageze muri iri joro, ndetse n’igihugu cya Sudani y’Amajyepfo cyahageze ku Cyumweru ndetse abakinnyi bakaba baratangiye imyitozo muri Kigali Arena.

    Republika ya Centrafurika izaba iri mu itsinda B ririmo Tunizia, Misiri, ndetse na Guinea, mu gihe Sudani y’Amajyepfo iri mu itsinda D ririmo Senegal, Cameroun, na Uganda.

    Sudani y’Amajyepfo yabaye iya mbere yageze mu Rwanda

    Republika ya Centrafurika yaraye ibaye igihugu cya kabiri kigeze mu Rwanda

    Usibye ibi bihugu, u Rwanda rwo kugeza ubu ruherereye mu gihugu cya Senegal aho rumaze gukina imikino ibiri ya gicuti, aho uwa mbere rwatsinzwe na Senegal B ku manota 86 kuri 74, naho kuri uyu wa Gatatu batsindwa na Senegal ya mbere ku manota 87 kuri 60.

    source : https://ift.tt/3fZ6nBt