Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide, yabwiye IGIHE ko RIB yatangiye iperereza kuri uwo musore, aho ubu 'afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Busasamana.'
Byatangajwe na raporo y'urwo rwego rw'iperereza yagiye hanze ku wa 6 Kamena 2025 nyuma y'iminsi irenga 200 ibyo bibaye.
Kabera wari utuye muri Canada n'umuryango we yarashwe n'abapolisi ku wa 9 Ugushyingo 2024, arasirwa aho yari atuye.
Icyo gihe Polisi yatangaje ko yatabajwe n'umuntu utaravuzwe imyirondoro.
Ubwo polisi yahageraga, yahise ibona Kabera Erixon ihita imurasa urufaya rw'amasasu. Habanje gutangazwa ko habaye kurasana nyuma ivuga ko Kabera atigeze arasa ariko ko yari afite imbunda.
Muri iri perereza rimaze iminsi 200 ritegerejwe n'umuryango wa nyakwigendera, ryagaragaje ko Kabera yari afite igisa n'imbunda mu biganza ngo byatumye abapolisi bakeka ko ari imbunda ya nyayo.
Iti 'Icyo kintu yari afite si imbunda nyayo, ariko cyari gifite ishusho isa neza n'imbunda ya pistol”.
Nubwo hatatangajwe uwatabaje polisi, iperereza ryagaragaje ko ngo yahamagaye avuga ko hari umuntu uri ku mukomangira cyane, afite imbunda kandi ashaka kumwinjirana.
Umuyobozi wa SIU, Joseph Martino, yavuze ko mu isesengura, nta mpamvu igaragaza ko ibyo abapolisi bakoze babikurikiranwaho nk'icyaha.
Ati 'Dushingiye ku isesengura ku bimenyetso, nta mpamvu yumvikana yatuma umuntu yemeza ko hari n'umwe muri bariya bayobozi wagize uruhare mu cyaha kijyanye n'urupfu.”
Nyuma yo kubona ko adafite ubwoba bw'amasasu ngo umupolisi umwe yamukubitishije umuriro w'amashanyarazi (Laser), undi amurasa amasasu arindwi cyangwa umunani ahita agwa hasi yubamye.
Umuryango wa Erixon Kabera wagaragaje ko utanyuzwe n'ibyavuye mu iperereza, wongera gushimangira ko nyakwigendera yari umuntu mwiza ukundwa na bose.
Itangazo ryakomeje rigaragaza ko hari kurebwa uburyo ushobora kwifashisha inzira z'amategeko kugira ngo bashake ubutabera.
Umuryango we wakunze kugaragaza ko yishwe nk'imbwa, ugusaba ko yahabwa ubutabera bukwiye.
Ku rundi ruhande ariko Polisi ya Hamilton yavuze ko izirikana ingaruka urupfu rwa Kabera rwagize ku muryango we, n'umuryango mugari muri rusange, ishimangira ko yiteguye kuwegera no gukorana n'abayobozi b'Umuryango w'Abanyarwanda baba muri Canada mu gushakira hamwe igisubizo.
Mu bapolisi babiri bagize uruhare muri iryo raswa, byasobanuye ko umwe ari we wemeye kubazwa n'inzego z'iperereza mu gihe undi yabiteye utwatsi gusa agatanga ubuhamya bwanditse.
Abayisilamu barenga 600 baturutse muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, mu Mujyi wa Goma, bifatanyije na bagenzi babo bo mu Rwanda mu kwizihiza Umunsi Mukuru w'Igitambo uzwi nka Eid Al-Adha, mu gikorwa cyabereye kuri Stade Umuganda mu Karere ka Rubavu.
Imam w'Umuryango w'Abayisilamu mu Ntara y'Iburengerazuba, Sheikh Iyakaremye Ahmad, yasabye Abayisilamu kunga ubumwe.
yavuze ko uyu munsi mukuru ubibutsa umunsi w'igitambo kandi ko banejejwe no kwizihizanya n'abaturanyi baturutse mu mujyi wa Goma. Ati “Turabibutsa kunga ubumwe no gusenyera umugozi umwe, gufashanya no kubungabunga umutekano w'igihugu ndetse no kwitabira gahunda za Leta.'
Yongeyeho ko kwakira Abayisilamu baturutse i Goma ari ikimenyetso cyo gufatanya.
Ati “Kwakira abarenga 600 baturutse i Goma, bisobanuye ko abaturage bunze ubumwe kandi bizeye umutekano w'u Rwanda, dore ko no mu Mujyi wa Kamembe habarurwa abagera kuri 200 bavuye muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo.”
Abayisilamu barimo n’abaturutse muri RDC bakoreye isengesho ryabo mu Karere ka Rubavu
Imam w'Umuryango w'Abayisilamu mu Ntara y'Iburengerazuba, Sheikh Iyakaremye Ahmad, yasabye Abayisilamu kunga ubumwe
Ibi ubutumwa buje mu gihe ku mbuga nkoranyambaga hamaze iminsi hakwirakwizwa amashusho n'amafoto y'abantu bakomeretse, abaguye mu mpanuka ndetse n'abiyahuye.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, n'uwa Polisi y'u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, bagarutse ku byo abantu bakwiriye kwirinda mu gihe batangaza inkuru z'abantu biyahuye, abaguye mu mpanuka n'abakomeretse.
Dr. Murangira yavuze ko ari ngombwa ko abantu birinda gusakaza impamvu yateye kwiyahura, ati “Abantu barasabwa kureka kwihutira gutanga impamvu y'urupfu, ahubwo bajye bategereza ibyavuye mu iperereza mu rwego rwo kwirinda ko byabangamira iperereza mu buryo bumwe cyangwa ubundi.”
Uyu Muvugizi kandi yongeyeho ko atari byiza gukwirakwiza amafoto y'abantu bapfuye, ati “Si byiza kwihutira gufata no gusakaza amafoto y'abantu bapfuye cyangwa bakomeretse, kuko bitesha agaciro umuntu n'umuryango we kandi bishobora no gutera ihungabana.”
Ku rundi ruhande, Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, abinyujije ku rubuga rwa X, yatangaje ko nubwo gutangaza amakuru ari uburenganzira bw'abantu, ariko bikwiriye gukorwa mu buryo bwiza.
Ati “Tuributsa ko gufata cyangwa gukwirakwiza amafoto n'amashusho y'abantu bakomeretse cyangwa umurambo, by'umwihariko ahabereye impanuka, icyaha, kwiyahura, cyangwa umuntu uri mu kaga, ari imyitwarire itemewe na gato.”
Yakomeje avuga ko “Ibi bikorwa byambura agaciro uwahuye n'ikibazo, bikongera intimba ku miryango yabuze ababo, bivogera ubuzima bwite bw'umuntu ndetse bishobora no gukoma mu nkokora iperereza.”
Yibukije abantu kureka iyi myitwarire, ati “Abantu baributswa guhagarika iyi myitwarire mibi, kuko itesha agaciro umuntu wagize ikibazo n'abagize umuryango we.
Abashinyagurira abiyahuye n’abaguye mu mpanuka baburiwe
Byatangajwe mu nama nyunguranabitekerezo izwi nka 'Rwanda Internet Governance Forum (IGF)' yateguwe n'Ikigo gihagarariye abakoresha murandasi no guteza imbere ibijyanye n'imiyoborere n'imikoreshereze y'indangarubuga ya [.RW], RICTA.
Perezida wa IGF, Robert Ford Nkusi, yavuze ko ashima aho iterambere mu ikoranabuhanga rigeze, ariko hari byinshi bikwiriye gukorwa mu kurushaho guteza imbere ikoranabuhanga no kurisaruramo umusaruro ushimishije.
Ati 'Abanyafurika benshi duha agaciro ibintu bifatika gusa nyamara iby'ingenzi nk'ubumenyi, ibitekerezo, itumanaho bitagaragarira amaso ntibyitabweho. Ibyo biratudindiza kuko nta makuru dufite, duhugiye mu biri aho gusa turasinziriye mu gihe abandi bakataje mu ikoranabuhanga.'
Yongeyeho ubu amakuru asigaye akwirakwira mu buryo bugoye kugenzura, ari nayo mpamvu ibihuha byabaye byinshi ndetse n'ingaruka zibikomokaho zikiyongera.
Yagaragaje ko abakoresha imbuga nkoranyambaga bakwiye kugira amakenga ku makuru yabo bashyira kuri internet kuko bishobora kubagiraho ingaruka.
Ati 'Mumenye ibyo mushyira kuri internet ejo bizabagiraho ingaruka. Abasambana, abicana, abashyira hanze imyanya y'ibanga yabo, byose barabishyira kuri internet. Abantu bakwiye kubika ayo mabanga kuruta uko mubika umutungo wanyu mu mabanki.'
Umukozi mu kigo gishinzwe kurinda umutekano w'ibikorerwa ku ikoranabuhanga, akaba n'umunyeshuri muri AUCA, Mugisha Prince, yasabye urubyiruko kugira inshingano n'uruhare mu gucunga umutekano w'amakuru aberekeyeho.
Ati “Nshingiye no ku makuru amaze iminsi acicikana ku rubyiruko rwisanga hamwe na hamwe rwageze muri byo byago kubera ko rwakoresheje nabi iryo koranabuhanga, hari nk'abo RIB igenda igarura bari baragiye gushaka akazi bakisanga mu icuruzwa ry'abantu. Nabwira urubyiruko ko buri wese afite inshingano yo kugira uruhare mu gucunga umutekano we bwite.”
Ibi babigarutseho kuri uyu wa 6 Kamena 2025, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi cyabereye muri uru rugo ruherereye mu Murenge wa Kamembe, mu Karere ka Rusizi.
Ni igikorwa cyabanjirijwe n'ijoro ryo kwibuka aho izi ntwaza uko ari 43 zagize umwanya urambuye wo kwibuka abo mu miryango yazo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi barenga 300.
Bavugamenshi Verediyana warokokeye mu Karere ka Rubavu, mu buhamya bwe yavuze ko yari afite abana batanu n'umugabo bose bakicwa muri Jenoside, agasigara wenyine mu matongo.
Ati 'Turashimira ubuyobozi bw'igihugu cyacu burangajwe imbere na Perezida Kagame na Jeannette Kagame bashyizeho Ingo z'Impinganzima. Badufashe neza, turarya, turambara, baradusasira, ukeneye amata barayamuha kandi ku gihe.'
Bavugamenshi yashimye gahunda yo kwibuka, avuga ko bimurinda kugira ibitekerezo byinshi mu mutwe ahubwo bigatuma akomera, akumva ko afashwe neza.
Umuyobozi Nshingabikorwa ushinzwe Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Ubudaheranwa, yashimye ubutwari bukomeje kuranga Intwaza, avuga ko ubumwe n'izindi ndangagaciro batoje abato bizahora ari inkingi y'ingenzi mu kubaho kw'Abanyarwanda.
Ati 'Kuko abo bato mwareze, ubu na bo babaye ababyeyi barerera u Rwanda. Babyeyi bacu, ntituzahwema kubaha agaciro, tuzaharanira igituma ubuzima bwanyu burushaho kuba bwiza, tuzakomeza kubavomaho ibyiza n'umurage wanyu, muzakomeza kutubera isoko y'ibyishimo.'
Vincent Munyeshyaka wahoze ari Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, ubu akaba ari umwe mu bagize Ihuriro Unity Club Intwararumuri, yashimye ubutwari bw'Ingabo za FPR-Inkotanyi zahagaritse Jenoside, barangajwe imbere na Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame.
Ati 'Bagize uruhare rukomeye mu kurokora ubuzima bw'Abatutsi no mu kurokora aba babyeyi baturi imbere uyu munsi.'
Munyeshyaka yashimiye Leta y'u Rwanda ikomeje gufasha mu buryo bwose abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye, by'umwihariko abageze mu zabukuru barimo n'ababyeyi b'Intwaza.
Ati 'Twese hamwe dukomeje kurinda igihango dufitanye n'aba babyeyi, ari cyo kubabera abana.'
Umuyobozi Mukuru wa Aegis Trust, Munyantwali Alphonse, yabasobanuriye amateka ya Jenoside, uko yahemberewe n'ingengabitekerezo y'amacakubiri, gusa asobanura ko u Rwanda rushya rutanga icyizere.
Ati 'Ahari umwijima ubuyobozi bwahashyize urumuri, ahari urwango hashyirwa urukundo, kugarura umutekano w'Abanyarwanda n'icyizere cyabo, gucyura impunzi, gukura ubwoko mu ndangamuntu no guha Umunyarwanda agaciro. Kuri ubu nta muntu ukijya hanze ngo agire ipfunwe ryo kuvuga ko ari umunyarwanda.'
Yerekanye uburyo u Rwanda rumaze kugera ahantu hashimishije nubwo urugendo rwo kwiyubaka no kubaka igihugu rugihari ariko akerekana uburyo Abanyarwanda.'
Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyarugenge, Ingangare Alexis, yaragaje ko u Rwanda rwimitse urumuri rw'icyizere no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, aboneraho no kunenga ababyeyi bakiyibiba mu bana babo.
Ati 'Turasaba abantu gutanga amakuru y'abacu bishwe batarashyingurwa mu cyubahiro aho bari kugira ngo bashyingurwe.'
Umuyobozi ushinzwe Abakozi ba Serena Hotel, Eric Mugesera, yavuze ko ntako bisa guhuza urubyiruko rukorera muri Serena Hotel ya Kigali n'iya Gisenyi kugira ko rwige amateka kuko usanga hari nk'ababa bahageze bwa mbere.
Ati 'Iyo bamaze kwiga amateka, bafasha kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, bakarwanya n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko hirya no hino hari abagihari ariko urubyiruko nk'uru rukoresha imbuga nkoranyambaga biraborohera kwerekana ko icyiza gitsinda ikibi.'
Yavuze ko abakozi bakwiye kuba urumuri rumurikira abandi cyane muri iyi minsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, asobanura ko kuba urumuri ari ukurwanya ingengabitekerezo ikomeje kugaragara.
Umuyobozi Mukuru wa Serena Hotel mu Rwanda, Frankline Nyakundi, yavuze ko yatangajwe cyane n'aho u Rwanda rugeze nyuma yo kwikura mu mateka akomeye y'akababaro n'amahano yarugwiriye ariko rukaba rugeze ku iterambere rishingiye ku bumwe, kwihangana no kwizera ejo hazaza.
Mu minsi 100 u Rwanda yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Serena Hotel yifatanya n'Abanyarwanda muri ibi bikorwa byose, aho inaremera abayirokotse kuko mbere y'uko ukwezi kwa Kamena kurangira izagabira inka imiryango icumi y'Abarokotse Jenoside.
Abakozi ba Serena Hotel bafashe umunota wo kuzirikana abarenga miliyoni bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Abakozi ba Serena Hotel basabwe gutanga umusanzu mu kurwanya ingengabiterezo ya Jenoside ndetse n’abayipfobya
Abayobozi n'abakozi ba Serena Hotel iya Kigali na Gisenyi bunamiye Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994
Bamwe mu bayobozi muri Serena Hotel bari bitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi
Abakozi ba Serena Hotel bunamiye Abatutsi bashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Munyanshoza Dieudonne ni we watanze ubutumwa bw’ihumure mu ndirimbo
Umuyobozi Mukuru ushinzwe abakozi ba Serena Hotel, Eric Mugesera ari gushyira indabo ku mva ishyinguyemo Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994
Mukamakombe Charlotte warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari gutanga ubuhamya
Umuyobozi Mukuru wa Serena Hotel mu Rwanda ari gushyira indabo ku mva ishyinguwemo Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994
Umuyobozi Mukuru wa Serena Hotel mu Rwanda, Frankline Nyakundi na Munyentwali Alphonse bari gucana urumuri rw’icyizere
Umuyobozi Mukuru wa Aegis Trust, Munyantwali Alphonse yabasobanuriye abakozi ba Serena Hotel amateka kuva mu itegurwa rya Jenoside kugeza ishyizwe mu bikorwa
Umuyobozi Mukuru wa Serena Hotel mu Rwanda, Frankline Nyakundi atanga ubutumwa bw’ihumure mu gitabo cy’abashyitsi
Umuyobozi Mukuru wa Serena Hotel mu Rwanda, Frankline Nyakundi yavuze ko bazakomeza kugendana n'Abanyarwanda muri uru rugendo rwo kwiyubaka
Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyarugenge, Ingangare Alexis yagaragaje ko u Rwanda rwimitse urumuri rw'icyizere no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside
Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyarugenge, Ingangare Alexis yunamira abazize Jenosode yakorewe Abatutsi mu 1994
Visi Perezida wa Ibuka mu Karere ka Nyarugenge, Serge Rwigamba yagaragaje ko ubutwari bw’Inkotanyi zahagaritse Jenoside bukwiye kwigirwaho n’ibindi bihugu
Uyu mushinga uzafasha abana bari hagati y'imyaka itatu n'itandatu wiswe 'Inkingi y'Ejo' aho uzahugura abarezi n'ababyeyi ku buryo bwiza bwo kwigisha no gutegura umwana witegura gutangira amashuri abanza, cyane cyane binyuze mu mikino.
Uzakorerwa mu turere dutatu. Ni Ruhango, Rubavu na Kayonza. Uyu muryango uzakorana n'ibigo mbonezamikurire 100, uhugure abarezi 300, n'ababyeyi 2.320.
Kabamba Roger ushinzwe Imishinga ya Right to Play mu Rwanda, yavuze ko uyu mushinga wagiyeho kugira ngo wunganire Leta muri gahunda yayo yo kuzamura umubare w'abana biga mu mashuri y'inshuke ukava kuri 35% ukagera kuri 65%.
Akomeza asobanura ko byagaragaye ko mu mikino ari bwo abana bafata vuba kandi ntibarambirwe, ari yo mpamvu bazahugura ababyeyi n'abarezi bigisha abo bana, kubera ko ari ho hakiri icyuho.
Yagize ati 'Haracyari imbogamizi nyinshi, hari abarezi bakigisha bakoresheje uburyo bwa kera bw'imyigishirize butuma umwana yumva yanze ishuri ejo ntazagaruke.”
Hari n'ababyeyi bacyumva ko umwana azaba ajya kwiga yaragejeje imyaka itandatu ntajyane umwana kwiga.
Abatishoboye 12 bo mu Kagari ka Nkingo, Umurenge wa Gacurabwenge ho mu karere ka Kamonyi kuri uyu wa 05 Kamena 2025 bakiriwe mu kigo cy'ishuri rya ESB Kamonyi bataramirwa n'itorero ry'Abanyeshuri mu mbyino zitandukanye. Babaremeye babaha ibiribwa, Amabati yo gusakaza ubwiherero. Mubaremewe, barimo umukecuru bahaye amazi mu rugo(Robine). Hari kandi umugabo bagabiye Inka umwaka ushize watanze ubuhamya bw'uburyo yari yarabaswe n'ibiyobyabwenge, asaba abato kubyirinda.
Padiri Majyambere Jean d'Amour, umuyobozi w'ishuri ryisumbuye rya ESB Kamonyi yashimiye cyane abanyeshuri ku gikorwa cyiza batekereje bakanagishyira mu ngiro, avuga ko ibi bigaragaza umuhate, Urukundo n'ubushake mu kubaka ahazaza heza h'Igihugu bita ku gufasha abakeneye gufashwa kugira ngo bagire ubuzima bwiza.
Mukecuru Karitasi ibyishimo byari nyinshi. Aha yashimiraga Padiri n'abanyeshuri.
Karitasi Kankundiye, Umukecuru w'imyaka 82 y'amavuko utuye mu Mudugudu wa Kamonyi Akagari ka Nkingo ari nawe mu baremewe wahawe amazi mu rugo(Robine) avuga ko yanejejwe n'ibyo aba bana bamukoreye. Ahamya ko aba ari ba Malayika barinzi Imana yamuhaye.
Ati' Ku myaka mfite nibwo amazi ageze mu rugo iwanjye. Nta bantu ngira kuko abanjye baragiye ariko nguma mbana na Yezu na Mariya. None rero aba bana ni Abamalayika Yezu yampaye, ni ba Malayika Murinzi kuri njye. Aba bana ikigero barimo, ibyo bafite bakomeje uru rugendo Yezu nawe Akarubakomereza bazakura neza bakaba ab'umumaro ukomeye'. Akomeza avuga ko ari abo kwigirwaho n'abandi.
Hitirema Sipiriyani, atuye mu Mudugudu wa Kamonyi Akagari ka Nkingo. Ahamya ko aba bana ba ESB Kamonyi n'Ubuyobozi bwabo ari urugero rwiza rw'imibanire ihamye mu banyarwanda ariko kandi bakanaba ishuri benshi bakwigiraho atari amasomo asanzwe yo mu ishuri, ahubwo Umutima w'Urukundo, Ubumwe n'Ishyaka byo gukunda Igihugu baharanira ko buri munyarwanda abaho neza.
Avuga ko mu myaka hafi 7 ishize yari umunywatabi by'umwihariko Urumogi n'ibindi biyobyabwenge ku rwego rwo hejuru ariko ubu ngo yarahindutse, ni ubuhamya bw'ibibi bw'ibiyobyabwenge kuko yari yarabaye imbata yabyo. Yifuza ko nta waba nkawe w'ahahise.
Hitirema, asaba urubyiruko kudahirahira basoma ku biyobyabwenge.
Mu buhamya bwe imbere y'abanyeshuri, Abarezi n'abandi bari muri iki gitaramo cyo guhigura ibyo Abana bahize mu kuremera abatishoboye, yasabye abana n'abandi bose kwirinda ibiyobyabwenge, avuga ko nta kiza na kimwe kibirimo uretse kwangiza ubuzima bw'ahazaza bw'ubikoresha.
Muhire Oreste( Kibogo cya Muhire), Umunyeshuri muri ESB Kamonyi mu mwaka wa 5 mu ishami ry'Amateka, Ubuvanganzo n'ubumenyi bw'Isi avuga ko igikorwa bakoze ari ibikwiye kuranga imigirire ishingiye ku muco Nyarwanda kuko Abanyarwanda barangwaga no gufashanya no gutabarana, ko rero nk'abato ari amashami y'uwo muco asanga udakwiye kuzima kuko hari urufatiro arirwo ubuyobozi bwiza bwitaye ku bato.
Yabasabye kwita ku masomo nk'umuhigo ukomeye wabazanye ku ishuri ariko kandi no gukomeza kurangwa n'Indangagaciro na kirazira by'umuco nyarwanda bizatuma bakomeza kuba ab'umumaro ukomeye ku Gihugu.
Hari abanywa inzoga ariko hakaba n'ababatwa na zo. Benshi mu bo zagize imbata, usanga ari ba bandi binywera iza make, nyamara byagaragaye ko nyinshi muri izo nzoga ziba zitujuje ubuziranenge ndetse zigira ingaruka mbi ku buzima bw'abazinywa.
Mu minsi ishize, Ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n'imiti, Rwanda FDA, cyakuye ku isoko inzoga yitwa Ubutwenge yakundwaga na benshi mu Majyaruguru, ariko ikaba yarakorwaga mu buryo butemewe, kandi itujuje ibipimo by'ubuziranenge.
Iyo ni imwe mu binyobwa byinshi bikorwa bitujuje ubuzirange, aho biba bikoze ahanini mu ruvange rwa alcohol, isukari, ibisigazwa bya tangawizi, ndetse rimwe na rimwe hakongerwamo ibihumuza by'ibikorano.
Izi nzoga zitujuje ubuziranenge cyangwa abandi bita 'iz'inkorano,' zikomeje kwiyongera cyane mu bice by'icyaro, aho usanga zikorerwa mu nganda ntoya zidafite ibyangombwa, cyangwa rimwe na rimwe hari izikorerwa mu ngo.
Umuyobozi w'Ishami rishinzwe kugenzura Ubuziranenge bw'Ibiribwa no Gutanga Ibyangombwa mu kigo cy'Igihugu gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n'imiti, Rwanda FDA, Dr. Nyamwasa Innocent, yabwiye The New Times ko nubwo hari abakora inzoga mu buryo bwemewe n'amategeko, hari abandi benshi bazikora bakanazigurisha nta mabwiriza n'amwe y'ubuziranenge bubahirije.
Yagize ati 'Rwanda FDA igenzura ikorwa n'ikwirakwizwa ry'ibinyobwa bisembuye n'ibindi birimo ibikorwa mu bimera cyangwa ibirimo tangawizu, binyuze mu mabwiriza agenga uru rwego [â¦] abakora ibyo binyobwa basabwa kubanza kubona uruhushya mbere yo kubishyira ku isoko, birimo icyangombwa cy'uruganda bakoreramo, gukurikiza amahame agenga ikorwa ryabyo (GMPs), ndetse no kwandikisha ibicuruzwa nyir'izina.'
Aya mabwiriza akubiye mu nyandiko ebyiri z'ingenzi, harimo iy'amabwiriza ajyanye no kwandikisha no gutanga ibyangombwa by'aho ibiribwa bikorerwa, ndetse n'amabwiriza ku mahame y'imikorere myiza y'inganda (GMPs). Ikurikizwa ry'aya mabwiriza rigenzurwa binyuze mu bugenzuzi buhoraho ku masoko ndetse n'ubugenzuzi butunguranye.
Rwanda FDA igaragaza ko mu nzoga zidafite ibyangombwa hashobora kubamo igipimo cya alcohol gikabije, ndetse kirenze igisanzwe kidateje ikibazo. Ingaruka ku buzima biteza ni nyinshi.
Dr. Nyamwasa ati 'Kunywa ibinyobwa bifite alcohol nyinshi bigira ingaruka mbi nyinshi ku buzima, zirimo kugirwaho ingaruka n'uburozi bw'inzoga, kwangirika k'umwijima, ndetse no kugira ibyago byinshi byo kurwara indwara zidakira.'
'Ibinyobwa bitagenzuwe bishobora no kuba birimo imyanda yangiza ubuzima kubera uburyo bubi biba byatunganyijwe, bikarushaho gushyira ubuzima bw'ababinywa mu kaga.'
Methanol, by'umwihariko, ni ikinyabutabire kigira ingaruka zitandukanye kiboneka mu binyobwa biba byatunganyijwe nabi. Iba mu bwoko bwa alcohol itagira ibara, ariko yangiza, bishobora gutera kuruka, ubuhumyi ndetse bikaba byatera n'urupfu iyo bikoreshejwe ku kigero cyo hejuru.
Abagura ibinyobwa basabwe kuba maso ndetse no kugira amakuru ahagije.
Rwanda FDA isaba abantu kwitondera inzoga ziba mu macupa ya pulasitiki babwirwa ko ziba zavuye hanze ariko zikaba zidafite ibirango byerekana ko byagenzuwe byujuje ubuziranenge, isaba kandi kwirinda izigurishwa ku giciro cyo hasi bikabije ziba mu macupa adafite ibirango cyangwa ateje impungenge.
Nubwo tangawizi ikunze gufatwa nk'ikimera gifasha ubuzima, kuba yongewe mu nzoga ntibisobanura ko ishobora gukuraho ingaruka ziterwa n'imikorere mibi mu ikorwa ryayo cyangwa ngo ikuremo uburozi burimo.'
Uko ibibazo by'ubuzima bishingiye ku kunywa inzoga zirimo tangawizi zitujuje ubuziranenge bikomeza kumenyekana, ubutumwa buva ku nzego zigenzura buvuga ko ku bakora ibyo binyobwa bakwiye gushyira ubuzima bw'abazinywa mbere y'ibindi byose.
Izi nzoga zitujuje ubuziranenge zitera ingaruka zishobora kugera no ku rupfu
Inzoga yitwa Ubutwenge iherutse gukurwa ku isoko na Rwanda FDA