Blog

  • U Rwanda rwikuye muri CEEAC – #rwanda #RwOT

    Ni umwanzuro wafashwe nyuma y'inama yabereye i Malabo kuri uyu wa Gatandatu, aho byari biteganyijwe ko arirwo ruhabwa kuyobora uyu muryango ariko RDC ikabyitambika.

    Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, rigaragaza impungenge ku buryo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ifatanyije n'ibindi bihugu bimwe na bimwe bigize Umuryango w'Ubukungu w'Ibihugu byo muri Afurika yo Hagati (CEEAC), yakoresheje nabi uwo muryango ku nyungu zayo bwite.

    Rivuga ko byongeye kugaragara no mu Nama ya 26 y'Abakuru b'Ibihugu bya CEEAC yabereye i Malabo, aho uburenganzira bw'u Rwanda bwo kuyobora uyu muryango ku buryo buhererekanywa, nk'uko biteganywa n'ingingo ya gatandatu y'amasezerano shingiro y'uyu muryango, bwirengagijwe ku bushake hagendewe ku byifuzo bya RDC.

    Riti 'U Rwanda rwari rwarabigaragaje mu ibaruwa igenewe Umuyobozi w'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ruyobora icyo gihe, rwamagana ukwirengagizwa mu buryo bunyuranyije n'amategeko kwakozwe mu nama ya 22 yabereye i Kinshasa mu 2023, ubwo RDC yari iyoboye. Guceceka no kutagira igikorwa byakurikiyeho, bigaragaza ko uyu muryango wananiwe gukurikiza amategeko awugenga.'

    Rikomeza rigira riti 'U Rwanda rwamaganye uburyo uburenganzira bwarwo buteganywa n'amategeko shingiro ya CEEAC burimo bwirengagizwa. Bityo, nta mpamvu n'imwe rubona yo gukomeza kuba muri uyu muryango ugendera ku mikorere inyuranyije n'amahame awungenga n'inshingano.'

    Muri Gashyantare 2023, u Rwanda rwahejwe nu nama ya 22 y'uyu muryango yabereye i Kinshasa, biturutse ku mabwiriza ya Perezida Tshisekedi wayoboraga uyu muryango.

    Amakuru avuga ko ibibazo bishyamiranya impande zombi byakunze kugaragara mu nama za CEEAC, ndetse ku wa 4 Kamena 2025 hari habaye inama yo ku rwego rwa ba Minisitiri yari igamije kunga u Rwanda na RDC, ariko iki gihugu gitsimbarara ku mugambi wo kwitambika iby'uko u Rwanda rwahabwa ubuyobozi bwawo. U Rwanda rwari rwavuze ko nibikomeza gutyo rugomba kuva muri CEEAC.

    CEEAC igizwe n'ibihugu birimo Angola, Congo, RDC, Cameroun, Gabon, Tchad, Guinée équatoriale, Centrafrique, u Rwanda, u Burundi na São Tomé-et-Príncipe.

    U Rwanda rwikuye muri CEEAC kubera ibihugu biyigize bitubahiriza amategeko ayigenga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwikuye-muri-ceeac

  • Abagize Rotary Club Rwanda basuye Urwibutso rwa Ntarama, biyemeza kwigisha ukuri n'amahoro – #rwanda #RwOT

    Abanyamuryango ba Rotary Club Rwanda basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama ku wa 6 Kamena 2025 mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Basuye ibice bitandukanye bigize urwibutso basobanurirwa amateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi by'umwihariko mu Bugesera nk'ahantu hajyanwaga Abatutsi ngo bazaribwe n'isazi ya Tetse.

    Abanyamuryango ba Rotary Club Rwanda banashyize indabo ku mva ziruhukiyemo abarenga 5000 mu Rwibutso rwa Ntarama ndetse barabunamira.

    Umwanankabandi Mathilde yatanze ubuhamya bw'uburyo yarokokeye i Ntarama ku Kiliziya yaguyemo imbaga y'Abatutsi no mu rufunzo rwa Cyugaro ahazwi nka CND haguye abataramenyekana umubare.

    Umwanankabandi yasobanuye uburyo we n'ababyeyi be bimuriwe mu Bugesera n'abandi Batutsi benshi ngo bazahagwe, ubuzima bugoye babayemo kugeza mu 1994 bishwe ndetse n'uburyo nyuma ya Jenoside yiyubatse akagira undi muryango.

    Guverineri wungirije w'Akarere ka 9150 muri Rotary International, Carole Karema yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bitanga isomo rikomeye ku bagikomeza gupfobya amateka yayo.

    Ati 'Ubuhamya bwa Mathilde bwatwubatse cyane kandi burashimangira amateka yabaye koko. Hari abagihakana Jenoside harimo no mu bihugu duturanye ariko ubuhamya bwe bwaduhaye imbaraga zo gukomeza kwigisha ibyabaye no kwigisha abantu kwimakaza amahoro kurusha ibindi byose.'

    Karema yongeyeho ko ubuhamya nk'ubwo ari amasomo akomeye ku banyamuryango ba Rotary International bava mu bihugu bitandukanye kuko bubigisha gukundana hatitawe ku ibara ry'uruhu, ubwenegihugu cyangwa indi mimerere badahuje.

    Guverineri w'Akarere ka 9150 u Rwanda rubarizwamo muri Rotary International, Suzanne Behle Zoung-Kanyi yavuze ko ubuhamya ku kuroka Jenoside burimo amakuru aremereye kuyakira yigisha abantu gukundana kugira ngo ibyabaye bitazasubira.

    Yagize ati 'Ubwo hari ubuzima hari n'icyizere kuko abantu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi barabihamya. Ubutumwa ntanga ni uko mu by'ukuri dukeneye guharanira amahoro.'

    'Mu nguni zose z'ubuzima dukwiye gutekereza icyatuzanira amahoro n'ubwiyunge. Icyo nabonye ni uko abantu hano bagerageje kudaheranwa n'amateka mabi banyuzemo ubu bashaka kubana mu mahoro mu gihugu cyabo.'

    Suzanne yongeyeho ko abagikahana cyangwa bagapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi aho bari hose ku Isi bakwiye kubanza gusura u Rwanda kuko hari ukuri n'ibigaragaza ubukana Jenoside yakoranywe.

    Rotary Club y'u Rwanda igizwe na Clubs 12 zikorera hirya no hino mu gihugu.

    Ibarizwa mu Karere ka 9150 muri Rotary International, kagizwe n'ibihugu 10 birimo u Rwanda, u Burundi, Cameroun, Congo Brazzaville, Gabon, Guinée Equatoriale, RDC, Centrafrique, Tchad na Sao Tomé & Principe.

    Iyahoze ari Kiliziya ya Ntarama ubu na yo yabaye urwibutso

    Ubuyobozi bw’Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama bwasobanuriye abagize Rotary Club Rwanda amateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Bunamiye Abatutsi bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama banashyira indabo ku mva

    Umwanankabandi Mathilde yavuze ko Abatutsi boherejwe mu Bugesera ngo bazahashirire

    Guverineri wungirije w'Akarere ka 9150 muri Rotary International, Carole Karema yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bitanga isomo rikomeye ku bagikomeza gupfobya amateka yayo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abagize-rotary-club-rwanda-basuye-urwibutso-rwa-ntarama-biyemeza-kwigisha-ukuri

  • Amafoto: Rayon Sports yasinyishije myugariro w'i Bumoso, Musore Prince wakiniraga Vitalo'O FC y'i Burundi #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu, nibwo ikipe ya Rayon Sports yongeye kugaragaza uburyo yiteguye neza umwaka utaha w'imikino wa 2025/26, isinyisha umukinnyi wa mbere muri iri soko ariwe Musore Prince.

    Uyu myugariro Prince Michel Musore w'imyaka 26 ukomoka mu Burundi, yakiniraga ikipe ya Vital'O FC biravugwa ko aje kongera imbaraga mu bwugarizi bw'iyi kipe dore ko yari isanzwe ihafite umukinnyi umwe.

    Musore yabaye umukinnyi wa mbere watangajwe ku mugaragaro muri iri soko ryo mu Rwanda ritegura umwaka w'imikino wa 2025-2026, ahita yandika amateka nk'umukinnyi utangije ku mugaragaro isoko ry'igura n'igurisha ry'abakinnyi mu gihugu.

    Amakuru ava mu ikipe yakiniraga, uyu Myugariro Musore azwiho umuvuduko, imbaraga ndetse n'uburambe ku rwego mpuzamahanga, akaba agiye kongerera Rayon Sports imbaraga ku ruhande rw'inyuma.

    Kuba Rayon Sports ariyo yatangije iri soko biragaragaza imbaraga itangiranye yitegura imikino mpuzamahanga ya CAF Confederation Cup izitabira mu mezi ari imbere.

    Nk'uko Rayon Sports yabitangaje uyu Myugariro w'imyaka 26 yasinye amasezerano y'imyaka 2 akinira Gikundiro.

    The post Amafoto: Rayon Sports yasinyishije myugariro w'i Bumoso, Musore Prince wakiniraga Vitalo'O FC y'i Burundi appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amafoto-rayon-sports-yasinyishije-myugariro-wi-bumoso-musore-prince-wakiniraga-vitaloo-fc-yi-burundi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amafoto-rayon-sports-yasinyishije-myugariro-wi-bumoso-musore-prince-wakiniraga-vitaloo-fc-yi-burundi

  • Umuvuzi utazi amateka y'igihugu ntashobora kuvura ibikomere byacyo – Inama zahawe abakora mu rwego rw'ubuzima – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa bitabiriye ku wa 6 Kamena 2025, ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

    Urugaga rw'Abahanga mu by'imiti, Urugaga rw'Abaganga n'Abaganga b'Amenyo, Inama y'Igihugu y'Abaforomokazi, Abaforomo n'Ababyaza n'Urugaga rw'abakora imyuga ishamikiye ku buvuzi, bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

    Umuyobozi w'Urugaga rw'Abaganga b'Amenyo, Col (Rtd) Dr. Afrika Gasana Guido, yabwiye abakozi bo mu nzego z'ubuvuzi ko bafite inshingano yihariye yo kurwanya no kwamagana abagoreka amateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo, by'umwihariko Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yashimangiye ko kwibuka bidakwiye kuba igikorwa cy'umugenzo gusa, ahubwo ari inzira ikomeye yo gusigasira ubumwe bw'Abanyarwanda no kubaka icyizere cy'ejo hazaza.

    Ati 'Ni yo mpamvu dufite inshingano zo kwamagana imyumvire ya bamwe igoreka amateka, kwirinda kwirengagiza ukuri ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kwirinda gutesha agaciro ubukana bwayo no kugira uruhare mu kunyomoza abatangaza amakuru y'ibinyoma no kwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside aho ikigaragara hose.'

    Yashishikarije urubyiruko kurangwa n'indangagaciro nyarwanda, kwirinda urwango n'amacakubiri no kugira uruhare mu kubaka igihugu kizira ivangura n'urwango.

    Komiseri muri IBUKA, Dr. Augustin Nshimiyimana, yahamije ko kwibuka ari ubuzima, kuko bifasha kongera kubaka ubumwe bw'Abanyarwanda no komora ibikomere by'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yongeyeho ko kwibuka ari umusingi w'ubumwe n'ishingiro yo guhangana n'ingengabitekerezo ya Jenoside, kandi bisubiza agaciro Abatutsi bazize Jenoside.

    Dr. Nshimiyimana yashimangiye ko abarokotse bafitanye igihango gikomeye na Perezida Paul Kagame n'ingabo zari iza FPR-Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, zikabahesha ubuzima n'icyizere cyo kubaho.

    Ati 'Abarokotse tugomba guhobera ubuzima twahawe, tukabukomeraho, tukabubungabunga kandi tukaba ku isonga mu kubaka igihugu cyunze ubumwe, kirangwa n'amahoro n'ubutabera.'

    Senateri Prof. Dusingizemungu Jean Pierre yagaragaje ko amahame igihugu cyiyemeje kugenderaho ari isoko y'ubumwe, amahoro n'ubutabera.

    Ati 'U Rwanda rwiyemeje kuba igihugu gishingiye ku kuri, ku bumuntu no ku mateka adafifitse. Ayo mahame yanditswe si imirongo y'amategeko gusa, ni umurongo ngenderwaho wo kubaka ejo hazaza twifuza.'

    Yibukije ko aya mahame remezo agize igihango cya Leta n'abaturage bayo, cyane cyane ku gukumira no guhana icyaha cya Jenoside, kurwanya ihakana n'ipfobya byayo no kurandura burundu ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Prof. Dusingizemungu yasabye abakozi bo mu nzego z'ubuzima kurushaho kumva ko kuvura atari ukurwanya indwara z'umubiri gusa, ahubwo ko bisaba kwiyumvamo amateka, kuyasobanukirwa no kuyasangiza abandi.

    Ati 'Umuvuzi utazi amateka y'igihugu ntashobora kuvura ibikomere byacyo. Kuvuga amateka ni igice cy'ubuvuzi; ni umuti utangwa mu ijambo rikiza.'

    Umuyobozi ushinzwe Imiyoborere ya Serivisi z'Ubuvuzi n'iz'ubuzima rusange muri Minisiteri y'Ubuzima, Dr Rukundo Athanase yasabye abakozi bo mu nzego zinyuranye z'ubuvuzi gukomeza kugira uruhare rugaragara mu guhangana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi n'abagoreka amateka y'ukuri.

    Yagize ati 'Tugomba kwibuka ko turi abaganga b'umubiri n'imitima. Tugomba guharanira ko abarokotse Jenoside bahabwa serivisi z'ubuvuzi zifatika, harimo n'ubufasha mu mitekerereze no mu mibereho, kugira ngo bagire ubuzima bwuzuye n'icyizere cyo gukomeza kubaho.'

    Ingaga zishamikiye kuri Ministeri y'Ubuzima ni zo murinzi w'amategeko, icyubahiro n'ishema by'umwuga wabo, zikanarengera ubuzima rusange bw'abaturage. Zibungabunga ubusugire bw'amahame yerekeye imyifatire myiza, ubwangamugayo n'ubwitange bya ngombwa mu mirimo yabo, zinareba ko abazigize bose bubahiriza ibyo bashingwa n'umwuga, kimwe n'amategeko n'amabwiriza abagenga.

    Umuyobozi w'Urugaga rw'Abahanga mu by'Imiti DCG (Rtd) Stanley Nsabimana yunamira Abatutsi bishwe muri Jenoside

    Umuyobozi uhagarariye Abayobozi Bakuru b’ibitaro mu Gihugu Dr. Ayingeneye Violette yunamiye inzirakaregane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi

    Shema Fabrice, Umuyobozi w’Ikigo nyafurika gikwirakwiza imiti, yunamiye inzirakarengane z’Abatutsi zishyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

    Senateri Prof Dusingizemungu Jean Pierre yashyize indabo ku mva

    Hacanywe urumuri rw’icyizere rushimangira icyerekezo gishya u Rwanda rwihaye nyuma ya Jenoside

    Komiseri muri IBUKA, Dr Nshimiyimana Augustin, yasabye abakora mu buvuzi kumenya amateka y’igihugu

    umuyobozi w’urugaga rw’abahanga mu by’imiti DCG (Rtd) Stanley Nsabimana ubwo yashyikirizaga IBUKA inkunga yagenewe Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

    Umuyobozi w’Urugaga rw’abakora imirimo ishamikiye ku buvuzi Korukire Noel yanditse ubutumwa mu gitabo cy’abashyitsi ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

    Umuyobozi w’Urugaga rw’Abaganga n’Abaganga b’Amenyo, Dr Afurika Gasana Guido, yasabye abakora mu buvuzi kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

    Abayobozi batandukanye batandukanye bitabiriye iki gikorwa kigamije gusubiza agaciro bambuwe ubuzima bazizwa uko bavutse

    Dr Rukundo Athanase yasabye abakora ubuvuzi guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside

    Depite Sibobugingo Gloriose yashyigikiye ingaga zishamikiye kuri Minisiteri y’Ubuzima mu gikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

    Dr Rukundo Athanase yasabye abakora ubuvuzi guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside

    Abitabiriye bongeye kwibukiranya amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside, biyemeza ko itazasubira


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakora-mu-rwego-rw-ubuvuzi-biyemeje-kurwanya-ingengabitekerezo-ya-jenoside

  • Nyagatare: Abanyeshuri bateze abarimu barabakubita – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 4 Kamena 2025 ahagana Saa Kumi n'imwe z'umugoroba, ubwo hari harangiye umupira w'amaguru wahuzaga abiga mu mwaka wa Kabiri w'amashuri yisumbuye n'abigaga guhera mu mwaka wa Kane kugeza mu mwaka wa Gatandatu.

    Abiga mu mwaka wa Kabiri ngo ntibishimiye imisifurire kuko batsinzwe 1-0 bituma batega abarimu babo mu nzira barabakubita.

    Umwe mu barimu uri mu bakubiswe yabwiye IGIHE ko basohotse ikigo ari abarimu batandatu, bageze hanze bahasanga abana bafite inkoni, abarimu babiri muri bo bahise biruka.

    Ati 'Twari batandatu babiri babonye batwatatse ni abasaza barirutse, twe twari tugiye kwirukanka umwe bamutangije icyuma kimufata mu mutwe arakomereka cyane, undi bagiye kukimutera dukinga amaboko.'

    Uwakomeretse yahise ajyanwa kwa muganga adodwa mu mutwe ubuyobozi bumusaba kujya gutanga ikirego kugira ngo ababigizemo uruhare babihanirwe.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rwimiyaga, Bagabo John, yabwiye IGIHE ko nta muntu n'umwe uratabwa muri yombi, ko umwarimu yamenye wakomeretse ari umwe.

    Ati 'Abarimu twabagiriye inama ko batanga ibirego hanyuma inzego zishinzwe iperereza zikabikurikirana. Ni urugomo rw'abana, bateze abarimu ntabwo ari ubundi bugizi bwa nabi.''

    Gitifu Bagabo yavuze ko ubusanzwe abanyeshuri bakwiriye kugira ikinyabupfura nta mpamvu yo gutinyuka abarimu babo kugeza n'aho babakubise.

    Yavuze ko inzego z'umutekano zizakora iperereza uwabigizemo uruhare wese akabihanirwa.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-abanyeshuri-bateze-abarimu-barabakubita

  • Imirimo yo kubaka ibigega bya gas yo gutekesha igeze kuri 60% – #rwanda #RwOT

    Muri Gicurasi 2020, Guverinoma yasinye amasezerano yo kubaka ibigega bya gas bifite ubushobozi bungana na 17.100 m3 (8.550 Mt) i Rusororo, ayo masezerano aza kuvugururwa muri Nyakanga 2021 ariko imirimo yo kubaka itangira mu 2022.

    Kuri ubu imirimo yo kubyubaka igeze kuri 60%; biteganyijwe ko muri Nyakanga 2026 bizaba byatangiye gutanga umusaruro ufatika.

    Ni umushinga witezweho guteza imbere gahunda y'igihugu yo guhindura uburyo bw'ikoreshwa ry'ingufu, hagamijwe kugabanya ikoreshwa ry'ibicanwa bikomoka ku biti, guteza imbere ubuzima rusange no kongera ubushobozi bwo guhangana n'ihindagurika ry'ibihe.

    Ubwo yari imbere y'Abasenateri, Minisitiri w'Ibidukikije, Dr. Uwamariya Valentine, yavuze ko ibyo bigega bizafasha mu kongera ingano ya gas yifashishwa mu guteka.

    Ati 'Ibyo bigega birimo kubakwa mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo, byitezweho kuzajya bigoboka igihugu igihe habaye ikibazo cyatuma gas u Rwanda rukura hanze itabonekera igihe.'

    Yakomeje ati 'Gahunda turimo ni ukubaka ibigega bibika gas yo gutekesha, buriya tuvuze ngo abantu babonye ubushobozi bagiye gukoresha gas ushobora gusanga tudafite gazi ihagije ariko dufite ibigega byadufasha kuyizigama.'

    Yavuze ko ukwiyongera kw'igiciro cya gas gikubiyemo ibintu byinshi birimo kuba idorali ku isoko ryarazamutse no guhenda kw'ibintu ku isoko mpuzamahanga.

    Uyu mushinga wakozwe mu byiciro bibiri aho icyiciro kibanza kigomba kurangirana n'umwaka wa 2025.

    Igice cya kabiri biteganyijwe ko kizaba kirangiye burundu muri Nyakanga 2026.

    Visi Perezida w'Ihuriro ry'Abikorera mu bijyanye n'ingufu z'amashanyarazi mu Rwanda (Energy Private Developers), Uwizeye Jean Claude, yagaragaje ko uyu mushinga ari igikorwa gikomeye kizasiga u Rwanda rufite ubushobozi bwo kubika litiro miliyoni 17 za gas yo gutekesha.

    Yavuze ko imibare igaragaza ko u Rwanda ruzaba rukeneye litiro miliyoni 230 za gas mu 2029.

    Uwizeye yagaragaje ko hakenewe inzira nyinshi zo kubona inguzanyo zihendutse cyane kugira ngo abikorera barusheho kugira uruhare mu mishanga nk'iyo igamije kugabanya ibicanwa bitangiza ibidukikije.

    Ubushakashatsi bwa karindwi ku mibereho y'ingo (EICV 7) bwashyizwe ahagaragara n'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare (NISR), bugaragaza ko 75% by'ingo zo mu Rwanda zikoresha inkwi mu guteka, 18% zigakoresha amakara naho 5,4% zikoresha gas.

    Mu Mujyi wa Kigali, ingo zitekesha gas ni 23%, izitekesha inkwi ni 17% mu gihe izitekesha amakara ziri ku kigero cya 51%.

    Uyu mushinga uri gushyirwa mu bikorwa ku bufatanye bwa Leta n’abikorera witezweho byinshi

    Ibigega biri kubakwa ngo bitange umusanzu mu kuzigama gas yo guteka

    Ibyo bigega bizafasha mu guhangana n’izamuka rya hato na hato ry’ibiciro

    Biteganyijwe muri Nyakanga 2026 imirimo yose izaba yararangiye

    Ahari kubakwa ibi bigega ni hagari ku buryo imodoka zizajya zoroherwa no kuhajya

    Biteganyijwe ko imirimo y’icyiciro cya mbere izarangirana na 2025

    Hubatswe n’inyubako zizakoreshwa n’abayobozi

    Ibi bigega biri kubakwa i Rusororo

    Imirimo yo kubaka ibi bigega irarimbanyije


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imirimo-yo-kubaka-ibigega-bya-gazi-yo-gutekesha-igeze-kuri-60

  • Kamonyi-Rugalika: Umukozi wa RIB yahaye ikigwa imiryango ibana idasezeranye anabahishurira ibanga rikomeye ryo kurambana #rwanda #RwOT

    Daniel Nteziryayo, Umuyobozi w'Urwego rw'Ubugenzacyaha-RIB Sitasiyo ya Rukoma yabwiye Abanyarugalika n'abandi, by'umwihariko imiryango ibana itarasezeranye byemewe n'amategeko, ko iyo mibanire yihisha amategeko ibashyira mu byago by'uko hari aho bazayakenera nayo abereke ko atabazi. Yabahishuriye kandi amabanga atatu y'imibanire myiza ishobora gutuma abasezeranye birinda'GATANYA(DIVORCE)'.

    Aganira n'abaturage bo mu Kagari ka Masaka, Umurenge wa Rugalika ho mu Karere ka Kamonyi mu nteko y'Abaturage, Daniel Nteziryayo yabwiye abashakanye, by'umwihariko Abagore babana n'Abagabo batagira Isezerano ryemewe n'amategeko ko bari mu byago. Ati' Iyo utasezeranye n'Umugabo hari uburenganzira bumwe na bumwe wibuza'.

    Daniel Nteziryayo/RIB

    Yababwiye ko iyo ubayeho utyo hari aho atakira amategeko akabura ingingo ikurengera kuko nawe wayateye umugongo. Ati' Nkatwe mu mategeko, hari igihe uza ukambwira ngo umugabo aguhoza ku nkeke! Twajya mu mategeko tugasanga….,kuko itegeko rivuga ko ari uguhoza ku nkeke abashyingiranywe, tugasanga ntimwashyingiranywe!. Tugatangira kugoragoza dushakira ahandi…,yamukubise se!?. Wajya kureba ugasanga ntamukubita ariko ibyo amukorera byica umutima, ariko wareba mu mategeko ukabura aho ubishyira kuko nyine itegeko uwo rivuga wagombye kuba uri we siko waryiyeretse, nti rikuzi'.

    Yakomeje abagira inama ati' Ukwiye gusezerana mukabana mu buryo buzwi n'Amategeko!. Niba mwizerana murabuzwa n'iki gusezerana!? Habura iki kugira ngo abantu bubake urugo basezeranye'?. Yakomeje ababwira ko uko bajya kure y'Amategeko ariko nayo hari ibyo bayakeneraho bakabibura kuko bayihishe.

    Abaturage mu nteko yabo ku biro by'Akagari ka Masaka.

    Daniel Nteziryayo, yakomoje ku mahame akwiye kuba aranga abashyingiranywe, abubatse ingo ndetse abaha ingero z'amahame atatu nawe ubwe avuga ko ariyo agenderaho ko kandi kugeza ubu abona ko ariwo musingi ukomeza urugo n'indahiro yagize igihe asezerana, ko byafasha abubatse.

    Yarababwiye ati' Ubundi nta rugo rwakabaye rubaho rutagira amahame!. Mbakopeze ku yanjye…!? Bavugira hejuru bati yegoo!. Reka mbabwire ayanjye mahame ngira!. Mfite Amahame atatu ngenderaho kandi mu myaka mfite mbona amfasha. Irya mbere ni uko kuri njye kuko umugore wanjye twasezeranye, kuri njyewe GUKORA DIVORCE( Gutandukana) SI AMAHITAMO. Kubera ko rero atari Amahitamo, nshakisha ingamba, impamvu izo arizo zose zituma hataboneka ikibazo icyo aricyo cyose cyatuma tuzakora Divorce( Dutandukana)'.

    Ihame rya kabiri, ati' Njyewe nafashe ihame rivuga ngo NJYEWE N'UMUGORE WANJYE NZAKORA IBIMWUBAHISHA, aho ntari nzakora ibimwubahisha, yaba ahari cyangwa adahari, aho ndi hose ngakora ibimwubahisha ku buryo ntawe uzavuga ngo dore uriya ni umugabo wa runaka ari kugenda akata imitego(yandika umunani) mu muhanda cyangwa bavuge ngo twamusanze ari muri Lodge(ahabarizwa amacumbi) cyangwa se ari kurwana, kuko ibyo ndabizi ntibimwubahisha'. Yageze aha ukumva mu nteko cyane abagore barajujura..!.

    Ageze ku ihame rya Gatatu, yagize ati' Ihame rya Gatatu ni uko ABANA BANJYE NGOMBA KUBABERA IKITEGEREREZO. Ni ibyo!. Ese muranyumva, turi kumwe?, ni ayo atatu kandi njye numva ampagije ndumva nta kindi nzarenzaho'.

    Daniel Nteziryayo/RIB

    Aha niho yahereye abaza abagabo n'abagore ati' Ese ibintu ukora buriya umwana wawe abaye abikoze wakumva ari byiza?, wakwishima!? Ubuzima ubamo, umwana wawe abikoze…!, Niko mwa bagabo mwe!, mwumva mwabera abana banyu ikitegererezo!?. Ni byiza niba mwumva yababera ikitegererezo, ariko niba atari byo wibwira umwana wawe gukora ibyo wowe udakora kuko Ibikorwa byigisha kuruta kuvuga…, kuvuga tuzi kuvuga pe! ariko icyambere gikomeye ni uko ugira ibikorwa byigisha'.

    Daniel Nteziryayo, umukozi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha-RIB akaba umuyobozi wa Sitasiyo ya Rukoma, yasoje agira inama abashakanye kugirirana ibanga, kutishyira ku karubanda ngo usange iby'urugo babijyanye ku mbuga nkoranyambaga cyangwa mu bo bitareba kuko ubwabyo biba bizagira ingaruka mbi mu bihe bizaza, yaba kuri bo cyangwa ku babakomokaho. Yabagiriye inama yo kwicara hamwe bagacoca ibibaremereye, bakajya inama zubaka byakwanga bakaga amategeko bagatandukana mu mahoro ntawe uhutaje undi, buri umwe agakomeza inzira y'Ubuzima ashaka ariko akibuka ko Abana bahari ari abe.

    Gitifu Nkurunziza Jean de Dieu uyobora Umurenge wa Rugalika, yashyizeho ake!, asaba ababana kugira ibanga ry'Urugo, kubana mu mahoro birinda intonganya n'ibindi byaba intandaro yo gusenyuka k'Umuryango. Yabagiriye inama ko aho babona byabananiye aho kwitaranga ku gasozi bakwegera Ubuyobozi.

    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2025/06/07/kamonyi-rugalika-umukozi-wa-rib-yahaye-ikigwa-imiryango-ibana-idasezeranye-anabahishurira-ibanga-rikomeye-ryo-kurambana/

  • Right To Play yatangije umushinga uzafasha abana ibihumbi 10 gutangirira ishuri ku gihe – #rwanda #RwOT

    Uyu mushinga uzafasha abana bari hagati y'imyaka itatu n'itandatu wiswe 'Inkingi y'Ejo' aho uzahugura abarezi n'ababyeyi ku buryo bwiza bwo kwigisha no gutegura umwana witegura gutangira amashuri abanza, cyane cyane binyuze mu mikino.

    Uzakorerwa mu turere dutatu. Ni Ruhango, Rubavu na Kayonza. Uyu muryango uzakorana n'ibigo mbonezamikurire 100, uhugure abarezi 300, n'ababyeyi 2.320.

    Kabamba Rodgers ushinzwe Imishinga ya Right To Play mu Rwanda, yavuze ko uyu mushinga wagiyeho kugira ngo wunganire Leta muri gahunda yayo yo kuzamura umubare w'abana biga mu mashuri y'inshuke ukava kuri 35% ukagera kuri 65%.

    Akomeza asobanura ko byagaragaye ko mu mikino ari bwo abana bafata vuba kandi ntibarambirwe, ari yo mpamvu bazahugura ababyeyi n'abarezi bigisha abo bana, kubera ko ari ho hakiri icyuho.

    Yagize ati 'Haracyari imbogamizi nyinshi, hari abarezi bakigisha bakoresheje uburyo bwa kera bw'imyigishirize butuma umwana yumva yanze.”

    Hari n'ababyeyi bacyumva ko umwana azaba ajya kwiga yaragejeje imyaka itandatu ntajyane.

    Akomeza ati 'Ni yo mpamvu rero twashyizeho uyu mushinga kugira ngo dutange umusanzu wacu twigishe abo barezi n'ababyeyi uburyo bwo kwigisha abana bagakunda ishuri.'

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA), Ingabire Assumpta, yavuze ko hari ibibazo bikigaragara mu burezi bw'ibanze birimo abarimu badafite ubumenyi buhagije bwo kwita ku bana bafite ubumuga, bityo ko kugira ngo bikemuke, abarezi n'ababyeyi bagomba kurushaho guhugurwa.

    Yagize ati 'Tugomba gukangurira ababyeyi kurushaho kwitabira ibigo mbonezamikurire ndetse tugashyira imbaraga mu guhugura abarezi haba abashya n'abasanzwe kugira ngo twizere ko ubumenyi batanga bufasha abana bose gukunda kwiga.'

    Uyu mushinga uzamara imyaka itatu, uzaba ukubiyemo kongera ibigo mbonezamikurire mu turere uzakoreramo ndetse utange ibikoresho bifasha abana kwiga.

    Inkingi y’Ejo ni umushinga ugamije kongera umubare w’abana bitabira uburezi bw’ibanze ndetse n’abana bagira ku ishuri ku gihe

    Umushinga wa Inkingi y’Ejo uzahugura abarezi n’ababyeyi ku buryo bwo gukundisha umwana kwiga binyuze mu mikino

    Umuyobozi wa Right To Paly mu Rwanda, Amadou Cissé, yavuze ko biyemeje gufatanya n’u Rwanda gufasha abana kwitabira ishuri hakiri kare

    Kabamba Roger yasobanuye ko Inkingi y’Ejo izafasha no kongera umubare w’ibigo mbonezamikurire


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/Right-To-Play-yatangije-umushinga-uzafasha-abana-ibihumbi-10-gutangirira-ishuri-ku-gihe

  • Ahavaga toni 8 hari kuva izirenga 30: Imbuto z'ibirayi zigezweho zahinduye ubuzima i Musanze – #rwanda #RwOT

    Imbuto aba bahinzi bari kwishimira ko yera cyane bazihawe n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi (RAB) n'abafatanyabikorwa bacyo.

    Umuyobozi wa Koperative Dukomezubuzima, Sinzabaheza Jean Damascene, yavuze ko bashimishijwe no kuba barahawe imbuto zigezweho zibasha gutanga umusaruro mwinshi zinihanganira imihindagurikire y'ibihe.

    Yagize ati 'Nk'abantu bafite ubumuga twanze gukomeza kuba umutwaro kuri leta duhitamo kwibumbira hamwe, dukora ubuhinzi. Izi mbuto zigezweho zizadufasha kwihuta mu iterambere. Mbere kuri hegitari imwe twasaruraga toni ziri hagati y'umunani na 12 ariko ubu nyuma yo guhinga iyi mbuto turi gusarura toni ziri hagati hagati ya 30 na 40.'

    Ntabanganyimana Dorothée utuye mu Murenge wa Kinigi yavuze ko kuba umunyamuryango wa Koperative Dukomezubuzima byamuhinduriye ubuzima akiteza imbere binyuze mu bufatanye bw'Abanyamuryango.

    Ati 'Ubu mfite inyana nakuye muri iyi koperative kandi nkurikije umusaruro dutangiye kubona nyuma yo guhinga iyi mbuto igezweho nizeye ko bigiye kuba byiza kurushaho.'

    Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga no guhanga udushya mu Ihuriro ry'Ibigo bikora ubushakashatsi mu buhinzi byo muri Afurika y'Iburasirazuba no Hagati, Joshua Okonya, yavuze ko bishimiye ko imbuto batanze yeze neza ndetse ko yatanze umusaruro mwinshi ugereranyije n'uko bari babyiteze.

    Umushakashatsi muri RAB, Dr. Nduwayezu Anastase, yavuze ko mu moko 11 y'ibirayi baherutse kumurika ubwoko bwa Cyerekezo na Ndamira buri mu bwagaragaje ko butanga umusaruro mwinshi ndetse bukanihanganira ubushyuhe n'ubukonje kuko bushobora kwera mu tundi turere dutandukanye tw'igihugu.

    Dr. Nduwayezu yavuze ko hari andi moko abiri y'imbuto zigezweho bari kugerageza kugira ngo zizaze kunganira izisanzwe zihari mu rwego rwo gukomeza kongera umusaruro w'ibirayi.

    Yavuze ko batangiye gukora imbuto zikorewe mu Rwanda ku buryo mu myaka iri imbere bitazaba ari ngombwa gutumiza imbuto z'ibirayi mu mahanga.

    Imibare ya RAB igaragaza ko ubwoko bwa Cyerekezo iyo buhinzwe bukitabwaho neza bushobora gutanga umusaruro ungana na toni 30 kuri hegitare mu gihe Ndamira ishobora no kwera mu Burasirazuba itanga toni hagati ya 25 na 30 kuri hegitari naho imbuto yitwa Kazeneza yo itanga hagati ya toni 30 na 40 kuri hegitari.

    Umugozi umwe w’ibirayi ishobora kuvaho ibilo birenga bibiri

    Umuyobozi wa Koperative Dukomezubuzima yavuze ko aho bahinze ibilo 180 bahasaruye toni imwe n’igice

    Kuri meterokare imwe hasarurwa hagati y’ibiro bitandatu n’umunani

    Ab’i Musanze bari mu byishimo ku bw’imbuto nshya bahawe yera cyane

    Imbuto igezweho yahinzwe ibasha kwihanganira imihindagurikire y’ibihe

    Ahasarurwaga toni 8 z’ibirayi ubu hari kuva toni 30 nyuma yo guhinga imbuto igezweho

    Abahinzi bibumbiye muri Koperative Dukomezubuzima ihereye mu Karere ka Musanze bishimira umusaruro babonye nyuma yo guhinga imbuto igezweho


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ahavaga-toni-8-hari-kuva-izirenga-30-imyato-y-ab-i-musanze-ku-mbuto-z-ibirayi