Blog

  • Amaze guha akazi abarenga 100: Intumbero ya Cyubahiro washinze ikigo cy'ubwubatsi ku myaka 20 – #rwanda #RwOT

    Icyakora iyo mitekerereze Cyubahiro Paterne yayiteye umugongo kare. Yamaze kwigobotora ubushomeri abigejejweho no gutinyuka agahanga akazi, nyuma y'amezi abiri gusa avuye ku ntebe y'ishuri.

    Mu myaka itatu atangije ikigo cy'ubwubatsi, amaze guha akazi abakozi basaga 100 ndetse yabahaye arenga miliyoni 700 Frw nk'igihembo cy'imirimo bakoze.

    Cyubahiro Paterne ni umufundi wabyize mu mashuri yisumbuye na kaminuza mu kitwaga IPRC Huye, yasoje icyiciro cya mbere cya kaminuza mu 2022.

    Ari gusoza yagiye kwimenyereza umwuga, maze aho yakorega bashima imikorere ye bashaka kumugumana, ariko kuko yari yariyemeje kwihangira imirimo asezera ako kazi ajya kwikorera.

    Avuga ko asa n'uwatangiriye ku busa kuko yashinze 'Falcon Veracity Group', akoresha mudasobwa ya Positivo na yo yatiraga inshuti ye, akajya ayifashisha mu bikorwa byo gushushanya imbata z'inzu agurisha, gupima ubutaka, gutanga inama mu bwubatsi no kubaka inzu ikuzura, ari na byo akora n'ubu.

    Ikiraka cya mbere yakoze ni ishuri yashushanyije maze ahembwa ibihumbi 300 Frw, bimutera umuhate wo gukomeza. Ubu ageze ku bushobozi bwo gushyira mu bikorwa imishinga ibarirwa muri za miliyari kandi ikagenda neza.

    Ati 'Nishimira ko ubu mfite abakozi batatu bahoraho mu biro byanjye bahembwa atari munsi y'ibihumbi 300 Frw ku kwezi, kandi dushyize ku mpuzandengo nibura, abakozi nakoreshe mu bice bitandukanye barenga 100, bahembwe asaga miliyoni 700 Frw.'

    Cyubahiro ubu abarura inyubako zirenga 10 amaze guhagararira mu bice bitandukanye by'igihugu birimo Kigali, Huye, Musanze na Rubavu aho yabashije no guha imenyerezamwuga abanyeshuri bagera kuri 50.

    Ati 'Icyanteye gutinyuka mbere na mbere ni uko numvise mfite ubumenyi buhagije nakuye mu ishuri, nagera no hanze ngasanga buri gukoreshwa. Bituma ntinyuka n'ubwo byari bigoye.'

    Akomeza avuga ko kuba rwiyemezamirimo w'umwubatsi ukiri muto bibamo imitego, kuko kubona 'umuntu ukwizera akaguha ibintu bye bya miliyoni zirenga 100 Frw bidapfa gukunda ariko kandi byarashobotse.'

    Ati 'Umuntu ahera ku tuntu duto ashushanya bikazagera igihe bakabona ko ushoboye bakakwegurira umushinga mugari nko kubaka inzu ndende zigeretse. Ubu hari umushinga w'inzu ya miliyari 1 Frw nateruye ubwanjye, nkumva ko byose mbikesha gutinyuka.'

    Mu mishanga migari afite, harimo uwo kuzubaka umudugudu w'inzu zigeretse i Mbazi, mu Mujyi wa Huye, kuko yifuza ko na ho hajyana n'igihe, ubu igishushanyombonera akaba akigeze kure.

    Yiteguye kukimurikira abafatanyabikorwa barimo abashoramari n'ubuyobozi, inzu imwe yo guturamo izaba igura miliyoni 35 Frw.

    Mu biro bya Cyubahiro harimo mudasobwa zihagije ndetse n’abakozi bafatanya

    Cyubahiro aba akurikirana ko imishinga ye igenda neza

    Bigitangira Cyubahiro ntiyari yizeye neza niba hari umukire uzamuha ibikoresho bye ngo amwubakire bijyanye n’uko yari akiri muto

    Cyubahiro Paterne uyobora Falcon Veracity Group, afite gahunda yo kumurikira Akarere ka Huye, umushinga wo kubaka umudugudu w’inzu zigeretse ahitwa i Mbazi

    Cyubahiro aganira n’umwe mu bafundi akoresha, bajya inama y’icyakorwa

    Cyubahiro amaze iminsi ashushanya umudugudugu ugezweho wazubakwa i Mbazi ya Huye

    Cyubahiro yibuka ko ikiraka cya mbere yabonye cyari icyo gushushanya ishuri bakamuhemba ibihumbi 300 Frw

    Cyubahiro afite intego zo kugera kure

    Cyubahiro arashaka kubaka imidugudu igezweho i Huye

    Umuyobozi w'ishami rishinzwe iterambere ry'ubucuruzi no guhanga imirimo mu Karere ka Huye, Dukundimana Cassien, ashima ibikorwa bya Cyubahiro Paterne kuko bigaragaza imbaraga z’urubyiruko


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amaze-guha-akazi-abarenga-100-intumbero-ya-cyubahiro-washinze-ikigo-cy

  • Ibintu bitanu bitangaje ku nyanja – #rwanda #RwOT

    Buri tariki ya 8 Kanama, ni Umunsi Mpuzamahanga wo kuzirikana ku kamaro k'inyanja, aho abatuye Isi bongera kugira umwanya wo kwigira hamwe uburyo bwo kuzibungabunga, cyane ko ari ipfundo ry'ubuzima.

    Ni ku nshuro ya 33 uyu munsi wizihizwa, aho washyizweho n'Umuryango w'Abibumbye mu 1992. Muri rusange, ibihugu birenga 100 bikora ku nyanja, mu gihe hejuru ya 90% by'ubucuruzi mpuzamahanga bunyura mu nyanja.

    Muri make, inyanja ni umutima w'ubuzima bw'abatuye Isi, nubwo ibikorwa bya muntu birimo imyanda ya pulasitiki bikomeje kubangamira urusobe rw'ibinyabuzima biri mu nyanja.

    Tugiye kurebera hamwe ibintu bitanu bidasanzwe ku nyanja.

    1. Inyanja zigize 71% by'ubuso bw'Isi

    Inyanja zigize 71% by'ubuso bw'Isi, zikiharira hejuru ya 97% by'amazi yose ari ku Isi. Ahantu kure hazwi mu nyanja ni mu birometero 11 by'ubujyakuzima, bikekwa ko habata ubuzima.

    Mu nyanja kandi habamo amoko menshi y'ibinyabuzima, bimwe muri byo usanga bitazwi cyane n'abantu kuko batagize amahirwe yo kubikoraho ubushakashatsi.

    Tukiri ku bushakashatsi, ubukorerwa mu nyanja ni bumwe mu buke buhari ku Isi, aho usanga hari byinshi bitazwi ku miterere n'urusobe rw'ibinyabuzima biri mu ndiba y'Isi.

    2. Inyanja ni ingombyi y'ubuzima

    Bitekerezwa ko inyanja icumbikiye nibura hagati ya 50% na 80% by'urusobe rw'ibinyabuzima biri ku Isi. Impamvu umubare utazwi neza ni uko hari ibimenyetso byagiye bigaragaza ko mu nyanja harimo ibindi binyabuzima, ariko bikaba bitaremezwa mu buryo budasubirwaho.

    Ibimera biba mu ndiba y'inyanja bigira uruhare rudasanzwe mu kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima, kuko bitunga nibura 25% by'ibinyabuzima byose biba mu nyanja, nubwo byihariye 0.1% ubuso bw'inyanja muri rusange.

    Icyakora hejuru ya 50% by'ibi bimera bimaze kwangirika kuva mu 1990, ahanini bigizwemo uruhare n'ubushyuhe bw'amazi y'inyanja bwakomeje kwiyongera.

    Ku rundi ruhande, nibura 33% by'ahantu hazwi kuba amafi menshi ku Isi, hakorerwa uburobyi burengeje urugero, ibigira ingaruka ku rusobe rw'ibinyabuzima mu nyanja kuko bituma ibindi binyabuzima bitungwa n'amafi bigirwaho n'izo ngaruka.

    3. Inyanja igabanya ubushyuhe ku Isi

    Inyanja zifata 30% by'umwuka ya CO2 ituruka ku Isi, mu gihe inafata hejuru ya 90% y'ubushyuhe burengeje ikigero gikenewe ku Isi. Nk'ubu mu myaka irenga 150 ishize, ingano ya acide iri mu nyanja yiyongereyeho 30%.

    Ibi bituma abantu tugira ubuzima bwiza, ariko ni ikibazo ku binyabuzima byo mu nyanja, kuko CO2 nyinshi ituma acide yo mu nyanja yiyongera, bikagenda uko no ku bushyuhe.

    Mu bice bimwe na bimwe, ibi byatangiye kugira ingaruka zirimo igabanuka ry'amafi, aho usanga umusaruro wayo waragabanutseho hejuru ya 20%.

    4. Inyanja idufasha guhumeka

    Nibura hagati ya 50% na 80% bya oxygen abantu bahumeka, ikomoka mu nyanja. Inyanja itanga oxygen nyinshi ku Isi kurusha amashyamba, atanga ingana na 28%.

    Ibi bigirwamo uruhare na 'phytoplankton' yakira urumuri rw'Izuba ikaruhinduramo umwuka wa oxygen, ikawohereza mu kirere, tukawuhumeka.

    Gusa 'phytoplankton' itanga umusaruro neza iyo amazi y'inyanja adashyushye cyane, kandi amazi y'inyanja ari kurushaho gushyuha buri mwaka. Ibi bituma ingano ya 'phytoplankton' ibishobora kuzagira ingaruka zikomeye ku ngano ya oxygen iri ku Isi mu myaka iri imbere.

    Abashakashatsi bavuga ko nubwo 'phytoplankton' yagabanukaho 1% gusa, ingaruka byagira ku Isi zaba ari nyinshi.

    5. Inyanja ni urutirigongo rw'ubukungu bw'Isi

    Uretse kuba inzira inyuzwamo hejuru ya 90% by'ubucuruzi mpuzamahanga, inyanja ihishemo ubukungu bufite agaciro karenga miliyari 1500$, bushingiye cyane ku burobyi, ubukerarugendo n'ubwikorezi bwo mu mazi.

    Abantu barenga miliyari eshatu babona ibyo kurya kubera inyanja, aho nk'uburobyi bukorerwa mu nyanja, butanga 17% bya protein zose zikoreshwa ku Isi.

    Ku bihugu bito nka Maldives, usanga hejuru ya 30% by'umusaruro mbumbe wose uturuka mu nyanja.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibintu-bitanu-bitangaje-ku-nyanja

  • RFI mu nzira zo kwagurira ibikorwa mu bihugu 12 bya Afurika – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi Mukuru wa RFI, Lt Col (Rtd) Dr. Karangwa Charles yabwiye IGIHE ko kuri ubu abaturage, inzego n'ibigo nyafurika bigana icyo kigo bikeneye servisi zacyo bikomeje kwiyongera.

    Abo bakigana ariko baza nk'abakiliya ku giti cyabo kuko nta mikoranire yihariye iri hagati y'u Rwanda n'ibihugu abo bakiliya baturukamo ku bijyanye na serivisi z'ibimenyetso bya gihanga baba baje gusaba muri RFI.

    Ibyo ni byo byatumye bimwe mu bihugu atifuje gutangaza amazina bisaba ko habaho imikoranire na RFI kugira ngo serivisi zayo zigere ku bazikeneye muri ibyo bihugu mu buryo buboroheye.

    Lt Col (Rtd) Dr. Karangwa yagize ati 'Muri Afurika, tumaze kwagura umubare w'ibihugu bikoresha serivisi zacu kuko ibigera kuri 12 byaduhaye ubusabe bwo gukorana. Ubusabe twabugejeje ku buyobozi bukuru bw'igihugu turi kubikoranaho kuko bisaba amikoro, hari n'ibikorwa bya RFI byazajya gukorerwa muri ibyo bihugu.'

    Uwo muyobozi yasobanuye ko iyo mikoranire niyemezwa, bitazaba bivuze ko RFI igiye gufungura amashami muri ibyo bihugu, ahubwo hazafungurwa ibiro bizajya bikusanyirizwamo ibyo abakiliya basabira serivisi noneho bizanwe i Kigali, ibisubizo byabyo bazabibonere kuri ibyo biro.

    Ati 'Muri ibyo bihugu twajya dushyiraho ahantu ho kujya dukusanyiriza ibyo abakiliya bakeneyeho serivisi noneho kuko indege za RwandAir zijyayo, zikabizanira rimwe tukabipima. Ibisubizo nibijya bimara kuboneka tuzajya tubishyira muri 'system' yacu babibonere ha handi babitangiye bitabaye ngombwa ko baza i Kigali.'

    Lt Col (Rtd) Dr. Karangwa yongeyeko ko abakiliya b'Abanyafurika baza mu Rwanda kwaka serivisi za RFI kuri ubu babarirwa mu bihumbi 20 bo mu bihugu bitandukanye.

    RFI yashinzwe mu Ukwakira 2016 ari Laboraratwari y'u Rwanda y'Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n'Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera ariko nyuma iza kwaguka iba ikigo gitangirwamo serivisi 12 zitandukanye mu by'ibimenyetso bya gihanga.

    Ni cyo kigo cyonyine muri Afurika gitangirwamo izo serivisi icya rimwe kuko ibindi bihugu kuri uyu mugabane usanga mu nzego zabyo hari nka laboratwari ipimirwamo kimwe mu bimenyetso bya gihanga ibindi bikajya gupimirwa ahandi.

    Umuyobozi Mukuru wa RFI, Lt Col (Rtd) Dr. Karangwa Charles yavuze ko ibihugu 12 byabasabye ko bakwagurirayo ibikorwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rfi-mu-nzira-zo-kwagurira-ibikorwa-mu-bihugu-12-bya-afurika

  • Imbamutima z'abo mu muryango wa Nirere wahawe iby'arenga miliyoni 22 Frw na FPR-Inkotanyi – #rwanda #RwOT

    Nirere Jeannette yapfuye tariki 25 Kamena 2024, nyuma yo gukomerekera mu muvundo wabaye tariki 23 Kamena 2024 mu bikorwa byo kwamamaza.

    Abanyamuryango ba FPR biyemeje kuzafasha umuryango yari atunze. Uwo muryango wahawe inzu, ugurirwa isambu, ndetse ugabirwa inka n'ibindi, byose bifite agaciro k'arenga miliyoni 22 Frw.

    Umubyeyi wa Nirere, Barihenda Emmanuel, mu kiganiro na IGIHE, yashimye Umuryango FPR-Inkotanyi wakomeje kumuba hafi.

    Ati 'Ndashimira Perezida Paul Kagame na FPR-Inkotanyi muri rusange. Bambaye hafi ubwo nari ngeze mu bibi, baranyubakiye, bampa inka ndetse n'isambu yo guhinga, ntacyo nabanganya.'

    Umunyamabanga wa Komite Nyobozi y'Umuryango FPR-Inkotanyi mu Ntara y'Iburengerazuba, Uwanyirigira Roseline, yavuze ko Nirere yatabarutse gitwari nk'Umunyamuryango wa FPR Inkotanyi ukomeye ku nshingano.

    Ati 'Ibi byose rero turi kubikora mu gukomeza gufasha no gusigasira imibereho myiza y'abasigaye. Umuryango FPR-Inkotanyi uzakomeza gufasha umwana we abone amata amukamirwa, kwishyurirwa amashuri n'ibindi.'

    Ku wa 23 Kamena 2024, ni bwo Paul Kagame nk'Umukandida wa FPR Inkotanyi yari yiyamamarije kuri Site ya Gisa mu Rugerero, ahari hateraniye abaturage benshi baturutse mu turere twa Rubavu, Nyabihu na Rutsiro.

    Icyo gihe Umukuru w'Igihugu yavuze ko Abanyarwanda barenze amateka mabi ku buryo uwashaka kubatandukanya atabishobora.

    Inzu yubakiwe umuryango wa Nirere waguye mu bikorwa byo kwamamaza FPR-Inkotanyi

    Igikoni n’ubwogero by’inzu yubakiwe umuryango wa Nirere

    Barihenda Emmanuel n’umugore we bari kumwe n’umwana Nirere Jeannette yasize

    Barihenda Emmanuel, Umubyeyi wa Nirere Jeannette avuga ko Umuryango wa FPR Inkotanyi wamubaye hafi kuva yabura umukobwa we

    Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bashyikiriza abo mu muryango wa Nirere inkunga babageneye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imbamutima-z-abo-mu-muryango-wa-nirere-waguye-mu-kwamamaza-fpr-inkotanyi-wahawe

  • Impungenge ku Banyarwanda biga bakuze – #rwanda #RwOT

    Raporo ya Minisiteri y'Uburezi y'ibikorwa byakozwe mu mwaka w'amashuri wa 2022/23 igaragaza ko umubare w'abanyeshuri batangira amashuri abanza ugenda wiyongera kuko ubwitabire bw'abajya mu mashuri abanza bwavuye kuri 141,2% bukagera hejuru ya 148,2% mu 2023/24.

    Abanyeshuri bafite imyaka yo kwiga mu mashuri abanza bavuye kuri 94,3% mu 2022/23 bagera kuri 95% mu 2023/24.

    Imibare igaragaza ko abana bigaga mu mashuri y'inshuke mu 2023/24 barenga ibihumbi 605 barimo 75,2% bafite hagati y'imyaka itatu n'itanu ari na yo myaka ijyanye n'iki cyiciro.

    Ku biga mu mashuri abanza harimo abarenga miliyoni 3, ariko 60,9% ni bo bafite imyaka iri hagati y'itandatu na 11 y'abagomba kuba biga muri iki cyiciro, abandi barayirengeje.

    Abafite imyaka iri hagati y'itatu n'itanu biga mu mashuri abanza barenga 50.191.

    Abarenga ibihumbi 292 biga mu mashuri abanza bafite imyaka iri hagati ya 15 na 17, mu gihe abafite imyaka iri hagati ya 18 na 22 barenga ibihumbi 36 bakiga mu mashuri abanza na ho abanyeshuri bafite imyaka irenga 22 bagera ku 2027.

    Ikibazo cy'abanyeshuri barangiza icyiciro kimwe bafite imyaka myinshi ugereranyije n'iyateganyijwe gikomeye mu mashuri yisumbuye kuko nko mu cyiciro rusange harimo abanyeshuri 598.860 ariko 137.841 bangana na 23% ni bo bafite imyaka iri hagati ya 12 na 14 yagenewe kwiga muri icyo cyiciro.

    Mu mashuri yisumbuye, abafite imyaka iri hagati ya 15 na 17 babarwa nk'abakabaye bayigamo bageze kuri 46.730 mu banyeshuri 196.384 bari muri icyo cyiciro.

    Abo mu mashuri ya tekinike, imyuga n'ubumenyingiro (L3-L5) bari mu kigero cyo kwiga muri iki cyiciro bangana na 25,5% na ho abiga mu mashuri makuru y'imyuga n'ubumenyingiro bangana na 15.543 barimo 50,2% gusa bafite imyaka iri hagati ya 18 na 22 y'abakwiye kuba bahiga.

    Abigaga mu mashuri makuru na za kaminuza zigisha amasomo atandukanye mu 2023/2024 bagera ku 114.931 ariko abari mu kigero cyo kwiga muri iki cyiciro, ni ukuvuga abafite hagati y'imyaka 18 na 22 ni 28.328 gusa.

    Ku rundi ruhande ariko abanyeshuri bata ishuri baragabanyutse bagera kuri 4,7% mu mwaka w'amashuri wa 2023/2024 bavuye kuri 6,8% mu wari wabanje. Iyi raporo igaragaza ko abahungu ari bo bava mu mashuri kurusha abakobwa.

    Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Yusuf Murangwa, aherutse gutangaza ko abana batarangiza amashuri n'abayatindamo bashobora kuba inzitizi ku bukungu bw'igihugu.

    Ati 'Iyo abana batarangije amashuri, bibangamira ubukungu kubera ko ntabwo tubona abakozi bashoboye gukora neza. Binabangamira abo bantu bose batarangije amashuri ku giti cyabo. Iyo umuntu atarangije amashuri nubwo yashaka kwikorera biramugora kugira ngo abare neza ibyo akora, ateganye neza, abyandike neza, byose biramugora.'

    Minisitiri Murangwa avuga ko Leta izakomeza gukora ishoramari mu kongera ibyumba by'amashuri mu bice bitandukanye by'igihugu, gushaka abarimu no kuzamura ireme ry'uburezi ndetse no gufasha ababyeyi n'abana kugira ngo bagume ku ishuri.

    Biteganyijwe ko mu myaka itanu iri imbere, u Rwanda ruzubaka ibyumba by'amashuri birenga ibihumbi 37, bizatwara arenga miliyari 680 Frw, hakazasanwa ibindi bishaje birenga ibihumbi 12 na byo bizuzura bitwaye miliyari 202,51 Frw kuva mu 2024 kugeza mu 2029.

    Abanyeshuri benshi biga mu mashuri yisumbuye bafite imyaka irenze ibyiciro bigamo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-biga-bakuze

  • Karongi: Uwarokotse Jenoside uherutse gutwikirwa yashumbushijwe – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje ubwo yashyikirizwaga inkunga yagenewe n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guhugura Abakozi ba Leta, (Rwanda Management Institute, RMI).

    Ni nyuma y'aho tariki 14 Gicurasi 2025, Saa Saba z'ijoro abagizi ba nabi binjiye mu rugo rwe ari kumwe n'umwuzukuru we, bakamusaba gukingura ngo bamwice, undi akababera ibamba, bakagerageza kumutwikira mu nzu.

    Mu kiganiro na IGIHE, uyu mubyeyi wo mu Mudugudu wa Mwunguze, Akagari ka Kamina yavuze ko abo bagizi ba nabi bahise batwika ibikoresho byo mu nzu birimo matela, ibiringiti n'ibindi byari mu ruganiriro kugira ngo bahiremo cyangwa bicwe n'imyotsi.

    Ati 'Nahise ntabaza, abo bagizi ba nabi bariruka. Ibyo bikimara kuba abaturage n'ubuyobozi bagiye bansura bakanganiriza, barampumuriza, hari n'abampaye ubufasha.'

    Mukamana w'imyaka 55 usanzwe afite ubumuga bw'ingingo, yavuze ko inkunga ahawe na RMI agiye kuyikoresha nk'igishoro, agatangira ubucuruzi bw'ibiribwa.

    Umuyobozi wa RMI, Mulindahabi Charline, yavuze ko bagize igitekerezo cyo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Bisesero, ariko banifuza kugira uwarokotse Jenoside baremera.

    Ati 'Tumaze kumubona no kumva inkuru ye, twasanze ari umuntu koko wari ukeneye ubu bufasha muri iki gihe, kubera ko usibye kuba yararokotse Jenoside, mu minsi yashize yagize n'ibibazo byo guterwa n'abagizi ba nabi'.

    Umuyobozi Wungirije w'Akarere ka Karongi, ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Ntakirutimana Julienne, yabwiye IGIHE ko bakimenya iyi nkuru basuye uyu mukecuru baramuhumuriza, inzego z'ubuyobozi n'abaturage biyemeza kumurindira umutekano.

    Ati 'Ubu urugo rwa Mukamana Pelagie rufite abantu basimburana biyemeje kumurindira umutekano kuko na nyuma yo gutwikirwa, abo bagizi na ba nabi bageraje no kwica ihene ye, bayitera inkota ariko ntiyapfa, ubu viterineri yarayivuye iri gukira'.

    Abakozi n'abayobozi ba RMI nyuma yo kuremera Mukamana Pelagie, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Bisesero bashima ubutwari bwo kwirwanaho bwaranze Abatutsi bo mu Bisesero.

    Mukamana wo mu Karere ka Karongi yahawe inkunga nyuma yo gutwikirwa ibikoresho n’abagizi ba nabi

    Visi Meya Ntakirutimana yashimiye RMI yaremeye Mukamana Pelagie ikanasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Bisesero

    Umuyobozi wa RMI yashimye ubutwari bw’Abatutsi bo mu Bisesero birwanyeho bigatuma hari bamwe muri bo barokoka

    Abakozi ba RMI nyuma yo kuremera uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi uherutse gutwikirwa basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Bisesero


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-uwarokotse-jenoside-uherutse-gutwikirwa-yashumbushijwe

  • Umwihariko w'Ikigo cy'icyitegererezo kizigisha iby'umutekano w'ikoranabuhanga – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho mu nama nyunguranabitekerezo izwi nka 'Rwanda Internet Governance Forum 2024- RIGF', yigira hamwe imikoreshereze ya internet.

    Iyi nama itegurwa n'Ikigo gihagarariye abakoresha murandasi no guteza imbere Indangarubuga y'u Rwanda [RW], RICTA, igahuriza hamwe inzego za Leta n'iz'abikorera zifite aho zihuriye n'ikoranabuhanga n'abo mu burezi.

    Kuri uyu wa 5 Kamena 2025, Ubuyobozi bwa NCSA bwatangaje ko muri gahunda yo gukomeza guteza imbere ikoranabuhanga n'umutekano w'amakuru, mu Rwanda hagiye gufungurwa ikigo cy'icyitegererezo cyigisha ibirebana n'umutekano mu by'ikoranabuhanga.

    Ni ikigo kizajya gitanga amasomo ajyanye no gucunga umutekano mu by'ikoranabuhanga, kikazajya cyiyatanga ku baturutse mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika.

    Hagaragajwe ko kuri ubu hari gukorwa ibikorwa byo kwandika abashaka kongera ubumenyi mu bijyanye no gucunga umutekano w'amakuru mu by'ikoranabuhanga ndetse ko mu mezi abiri ari imbere gishobora gufungura imiryango nta gihindutse.

    Iki kigo cyigisha ibirebana n'umutekano w'ikoranabuhanga, Cyber Academy, kigiye gutangizwa kizaba ari icyitegererezo mu karere mu gutanga ubwo bumenyi ku bakora mu rwego rw'ikoranabuhanga.

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ikoranabuhanga, Iradukunda Yves, aherutse gusobanura ko icyo kigo kizakorera muri Kaminuza y'u Rwanda, Ishami ry'Ikoranabuhanga, CST.

    Icyo gihe na we yari yavuze ko imirimo yo gutunganya aho kizakorerwa irimbanyije kandi ko biteze ko uyu mwaka uzarangira cyatangiye gutanga amasomo.

    Ati 'Ni ikigo gishinzwe kuzamura ubumenyi ku bijjyanye n'umutekano mu by'ikoranabuhanga, bazajya bakorana n'abandi kandi dushaka ko kiba ikigo cy'icyitegererezo mu karere muri ibyo. Bisobanuye ko n'abantu bo hanze bashobora kuhaza mu bijyanye no guhabwa ayo mahugurwa.'

    Yasobanuye ko ari ikigo kizaba gitanga amahugurwa ku bakora mu rwego rw'ikoranabuhanga hagamijwe gukarishya ubumenyi no kubwongera mu birebana no gucunga umutekano w'ikoranabuhanga.

    Ikigo cy'icyitegererezo cyigisha ibirebana n'umutekano w'ikoranabuhanga kigiye gufungura imiryango


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ikigo-cy-icyitegererezo-cyigisha-ibirebana-n-umutekano-w-ikoranabuhanga-kigiye

  • Nduhungirehe yasobanuye impamvu imyitwarire ya CEEAC idakwiriye – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje nyuma y'uko u Rwanda rufashe umwanzuro wo kuva muri CEEAC kubera uburyo ibihugu biwugize biwukoresheje nabi, bishaka kurukumira.

    Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y'inama yabereye i Malabo ku wa Gatandatu, aho byari biteganyijwe ko ari rwo ruhabwa kuyobora uyu muryango ariko RDC ikabyitambika.

    U Rwanda rwagaragaje impungenge z'uko RDC ifatanyije na bimwe mu bihugu bigize CEEAC, yakoresheje nabi uwo muryango ku nyungu zayo bwite.

    Impamvu ni uko uburenganzira bw'u Rwanda bwo kuyobora uyu muryango ku buryo buhererekanywa, bwirengagijwe ku bushake hagendewe ku byifuzo bya RDC.

    Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko iyo myitwarire ibabaje, cyane ko mu minsi ishize habayeho ibiganiro bitandukanye bigamije guhosha umwuka mubi uri hagati ya RDC n'u Rwanda bigizwemo uruhare n'ibindi bihugu.

    Yibukije ibiganiro byahuje Perezida Paul Kagame na Félix Tshisekedi ku wa 18 Werurwe 2025 bikabera i Doha muri Qatar ndetse bigatanga icyizere, agaruka no ku biganiro bikomeje hagati y'impande zombi bigizwemo uruhare na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Ati 'Ariko DRC ikomeje kuzenguruka mu miryango itandukanye yaba iyo mu karere n'iyo ku rwego mpuzamahanga igereka ibibazo byayo ku Rwanda ndetse ikarusabira ibihano.'

    Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye uburyo u Rwanda rukomeje kugira uruhare mu gushaka icyazana amahoro mu Karere, binyuze mu masezerano y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, EAC na SADC ndetse hakiyongeraho n'ibiganiro bya Washington na Doha.

    Icyakora yerekanye ko u Rwanda rutazemera ko RDC ikoresha imiryango y'ubukungu nka CEEAC mu nyungu zayo, na cyane ko ibyo bihabanye n'amahame ndetse n'intumbero uyu muryango ugamije.

    Ati 'CEEAC ntabwo ikwiriye kwivanga mu bibazo byo mu Burasirazuba bwa RDC mu gihe biri gukemurwa n'indi miryango ibiri ari yo EAC na SADC ku buhuza bwa Perezida wa Togo, Faure Gnassingbé of Togo washyizweho n'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.'

    Ibyo bibaye mu gihe muri Gashyantare 2023, u Rwanda rwahejwe mu nama ya 22 y'uyu muryango yabereye i Kinshasa, biturutse ku mabwiriza ya Perezida Tshisekedi wayoboraga uyu muryango.

    Icyo gihe u Rwanda rwahise rwandikira ibaruwa Umuyobozi w'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe rwamagana ukwirengagizwa mu buryo bunyuranyije n'amategeko kwakozwe muri iyo nama, icyakora ntihagira igikorwa.

    CEEAC igizwe n'ibihugu birimo Angola, Congo, RDC, Cameroun, Gabon, Tchad, Guinée équatoriale, Centrafrique, u Rwanda, u Burundi na São Tomé-et-Príncipe.

    Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko CEEAC itagomba kwivanga mu bibazo byo mu Burasirazuba bwa RDC kandi hari indi miryango iri kubikemura

    Ku wa 18 Werurwe 2025 Emir wa Qatar yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi

    Minisitiri Nduhungirehe ntiyumva uburyo RDC ikomeje kuzenguruka mu miryango itandukanye isabira u Rwanda ibihano kandi mu minsi ishize barasinye amasezerano aganisha ku mahoro arambye

    U Rwanda rwagaragaje ko CEEAC idakwiriye kwivanga mu bibazo byo mu Burasirazuba bwa RDC mu gihe hari indi miryango iri kubikemura


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nduhungirehe-yashimangiye-ko-u-rwanda-rutazikorera-umutwaro-w-ibibazo-bya-rdc

  • Inkuru ya Mugwaneza uri gufasha Abaturarwanda kubona amakara batangije ibidukikije – #rwanda #RwOT

    Ubushakashatsi bwa karindwi ku mibereho y'ingo (EICV7) bwagaragaje ko ingo zikoresha ibicanwa bibungabunga ibidukikije mu Rwanda zageze kuri 5,4% mu 2024 zivuye kuri 1% mu 2017.

    Ubushakashatsi bwakorewe ku ngo 15066 bugaragaza ko 75% by'ingo zo mu Rwanda zigitekesha inkwi mu gihe 18,8% zikoresha amakara.

    Icyo cyuho kiri mu byatumye Mugwaneza yifashisha ubumenyi yahawe mu ishuri atangiza umushinga wo kubyaza imyanda ingufu.

    Ni umushinga akorera mu Karere ka Musanze. Yawutangije mu 2024. Akora imashini ziri ku bushobozi butandukanye, nk'imwe ikora ibilo 80 mu isaha, ikora ibilo 100 mu isaha n'izindi bijyanye n'ibyifuzo by'umukiliya.

    Nk'iyo mashini ishobora gukora ibilo 80 mu isaha, iba yabikoze mu bilo nka 100 by'imyanda. Ikilo cy'amakara kimwe akigurisha ari hagati ya 240 Frw na 300 Frw.

    Ibikoresho byose abikura mu Rwanda. Bimufata ukwezi kugira ngo imashini imwe ibe irangiye, ariko arashaka kongera ubushobozi kugira ngo imashini imwe izajye irangira mu minsi nka 14.

    Imashini itunganya amakara angana n'ibilo 80 mu isaha ayigurisha miliyoni 3 Frw, akagaragaza ko atari menshi kuko iyo binganya ubushobozi itumizwa mu Bushinwa iba ifite agaciro ka miliyoni 8 Frw.

    Ati 'Imashini ikora ibilo 100 by'amakara mu isaha igura miliyoni 3,5 Frw n'iyo umukiliya yashaka ikora ibilo 200 twayikora kuko ubumenyi turabufite.'

    Kugeza ubu imyanda bayikura mu dukiriro dutandukanye two mu gihugu aho akura ibarizo, ibisigazwa by'umuceri byo akabikura ahera icyo gihingwa nko mu Bugarama i Rusizi n'ahandi.

    Bifuza ko mu myaka iri imbere baba bafite uruganda muri buri karere rufasha ibigo by'amashuri kubona amakara bidahenzwe kandi bitangirije ibidukikije.

    Agaragaza ko byibuze mu 2026/2027 azaba yarabonye ubushobozi buhagije bwafasha ibigo by'amashuri nka 16 kubona ingufu zo gutekesha batisunze gas cyangwa ibindi bicanwa.

    Ati 'Nararebye mbona hari ikibazo cyo kubona ingufu zo gutekesha. Kandi ingufu zihariye 38% mu kwangiza ikirere. Natekereje ko nakora iyo mashini noneho mfasha ibigo by'amashuri bitandukanye kuko usanga ari byo bikoresha inkwi nyinshi. Ni imashini zihenda kuzikora ariko nagiye mfashwa no kwizigama nkabona igishoro.'

    Mugwaneza Egide yakoze imashini zifasha Abaturarwanda kubona amakara batangije ibidukikije


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ikiganiro-na-mugwaneza-ukomeje-gufasha-abaturarwanda-kubona-amakara-batangije

  • M Hotel yashimiwe umusanzu itanga mu iterambere rya serivisi – #rwanda #RwOT

    Ibi byagarutsweho ku wa 5 Kamena 2025 mu imurikagurisha ry'ibikorwa by'abize imyuga n'ubumenyingiro ryabereya muri nka Camp Kigali.

    Ni imurikagurisha M Hotel yari ifitemo umuryango aho yasobanuriraga abayigana ibyo ikora by'umwihariko ibyo abize imyuga n'ubumenyingiro bashobora guhabwamo akazi.

    Munyanziza Eugène ukuriye ishami ry'ubukerarugendo n'amahoteli muri RTB yavuze ko M Hotel ari umwe mu bafatanyabikorwa beza haba mu gutegura amasomo yigishwa ndetse no gutanga imenyerezamwuga.

    Ati 'M Hotel mu gutegura integanyanyigisho dukoresha turakorana ikaduha inzobere mu nzego zitandukanye bakadufasha mu isesenguramwuga.'

    'Idufasha kandi mu kuduhera abalimu amahugurwa bakaza muri hoteli yabo kabaha amahugurwa y'umwuga ndetse n'ibindi byitwa kwigira ku murimo aho baduhera imenyerezamwuga abasoje kwiga bagatinda kubona akazi bakaza kwiyibutsa.'

    Munyanziza yongeyeho ko abo baha imenyerezamwuga banabaha akazi ku buryo ari umwe mu bafatanyabikorwa bashimira cyane.

    Ati 'Ubu bufatanye ni ntagereranywa ntitwabona uko tuyishimira kuko idufasha ku rugero rwo hejuru.'

    Umuyobozi w'Ishuri ryitwa Hotel Talent School ryigisha amasomo y'igihe gito mu by'amahoteli no kwakira abantu, Edwin Nuwagaba yavuze ko M Hotel ari imwe muri hoteli zibahera akazi benshi.

    Yagize ati 'Abanyeshuri bacu bimenyereza umwuga tubohereza mu bigo bitandukanye ariko M Hotel mu gihe tumaze dukorana imaze kuduhera imenyerezamwuga abagera kuri 58 ndetse bamwe babahaye akazi by'umwihariko abatunganya ikawa yabo abenshi bari abanyeshuri bacu'.

    Umuyobozi ushinzwe gushaka amasoko n'igurisha muri M Hotel, Uwase Miriam yavuze ko iyi hoteli y'inyenyeri enye yishimira kuba igira uruhare mu gutanga umusanzu wabo mu guteza imbere urwego rw'amahoteli no kwakira abantu mu Rwanda.

    Ati 'Twishimira ko turi abafatanyabikorwa ba RTB kuko tugira imikoranire inyuranye haba mu kwakira abanyeshuri bashaka guhugurwa ndetse no kubaha imenyerezamwuga iwacu kuko ntitwakira abantu gusa dufasha n'abantu kugira ubwo bumenyi.'

    Uwase yongeyeho ko iyi hoteli yishimira kuba imaze gutera intambwe ifatika mu kwakira abantu mu gihe cy'imyaka itanu imaze kuko yagiye yakira abashyitsi bitabiriye ibikorwa mpuzamahanga bikomeye byabereye mu Rwanda nka CHOGM kandi banyuzwe na serivisi bahawe.

    Abakozi ba M Hotel basobanuriraga ababagana bose serivisi batanga

    Munyanziza Eugène ukuriye ishami ry'ubukerarugendo n'amahoteli muri RTB yavuze ko M Hotel ari umwe mu bafatanyabikorwa beza b'urwo rwego haba mu gutegura amasomo yigishwa

    M Hotel yashimiwe uburyo ifasha mu kwigisha abanyeshuri bakora mu rwego rwa serivisi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/m-hotel-yashimiwe-umusanzu-itanga-mu-iterambere-rya-serivisi