Blog

  • Urugendo rwa Dr. Imanishimwe wateye ibiti gakondo kuri hegitari 78 mu kurengera urusobe rw'ibinyabuzima – #rwanda #RwOT

    Dr. Imanishimwe Ange uvuka mu Karere ka Nyamagabe mu Murenge wa Tare, ahegereye Pariki y'Igihugu ya Nyungwe, ni umwe mu bafashe iya mbere muri uru rugamba, aho kuri ubu afite igisa na pariki y'ibiti n'ibyatsi bya gakondo. Amaze gutera ibiti kuri hegitari 75.

    Ubu yatoranyijwe mu bantu 18 ku Isi bakoze ibikorwa by'indashyikirwa mu kubungabunga ibinyabuzima, atsindira igihembo azahabwa binyuze muri Kinship Conservation Fellows Program. Ni igihembo azahererwa muri Leta ya Washington muri Amerika muri Nyakanga 2025.

    Uyu mushakashatsi ku rusobe rw'ibinyabuzima n'iterambere ry'abaturage, urugendo rwe rwo gukunda urusobe rw'ibinyabuzima ruhera mu 2012.

    Icyo gihe yashinze ikigo kibungabunga urusobe rw'ibinyabuzima kikanateza imbere abaturage cyitwa BIOCOOP cyaje guhinduka umuryango utari uwa Leta witwa BIOCOOR mu 2020.

    Muri uwo mwaka yahise aba imfura ya Youth Connekt, ahembwa 3.500.000 Frw na Minisiteri y'Urubyiruko.

    Yaje gukora muri Pariki y'Igihugu ya Nyungwe ayobora ba mukerarugendo akorera Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Iterambere muri (RDB), umushahara ahembwe akawukoresha mu bikorwa byo kurengera ibidukikije.

    Mu 2015, Dr. Imanishimwe yatsindiye kujya muri Porogaramu yashyizweho na Barack Obama (Mandela Washington Fellowship).

    Yahuguwe mu masomo ya politiki n'imiyoborere muri University of California Berkeley, ibyatumye ahura na Perezida Obama wamushimiye ibyo yakoreye abaturiye Pariki ya Nyungwe akoresheje ibihaboneka.

    Ibi yabibangikanyije no kuminuza mu masomo y'ibidukikije, ndetse n'amahugurwa mu kigo cy'Abanyamerika kibungabunga urusobe rw'ibinyabuzima (The Nature Conservancy), akomereza n'ahandi nko mu Budage, Suède, Ethiopia, Kenya, n'ahandi.

    Nyuma y'isesengura yakoze, Dr. Imanishimwe yasanze bimwe mu bituma abantu bangiza Pariki ya Nyungwe, ari ugushakamo imiti baburiye ahandi, bituma atangira gutera ibyatsi n'ibiti gakondo ku buso bwa hegitari enye. Nyuma yabyaguriye ahandi henshi muri Nyamasheke, Nyamagabe, Nyaruguru na Huye.

    Ati ''Tureba ahari ubutaka bwangiritse nk'ahari inkangu cyangwa hangijwe n'abantu ku migezi tukahatera ibiti cyangwa ibyatsi, bigafata ubutaka, bikagarura ubuturo bw'ibinyabuzima binagabanya imyuka yangiza ikirere.''

    Dr. Imanishimwe kuri ubu afite ibigo bitatu birimo icyitwa Nyungwe Conservation Leadership Center na Nyungwe BioInnovation Centre bihugura abaturage mu bijyanye no kwita ku rusobe rw'ibinyabuzima ndetse na Nyungwe EcoVillage cyakira kikanacumbikira ba mukerarugendo.

    Mugendashyamba Emmanuel w'imyaka 42, avuga ko yabaye mu buhigi imyaka 14, agakurwamo na BIOCOOR. Yajyaga muri Nyungwe agiye guhiga no gushaka ubuki, akamaramo nk'icyumweru.

    Ati ''Dushimira BIOCOOR yatuvanye mu buhigi, kuko aho kutwungura bwaraduhombyaga.''

    Kuri ubu, Umuryango BIOCOOR ufite abakozi 35 bahoraho n'abadahoraho 3200.

    Kuva yatangiza BIOCOOR, Dr Imanishimwe agaragaza ko amaze gutanga arenga miliyari 4 Frw nk'imishahara, amafaranga yafashije abaturage kwiteza imbere.

    Dr. Imanishimwe Ange yishimira ko ibiti n’ibyatsi bya gakondo yateye abantu batabyumva, ubu byatangiye gutanga umusaruro

    Aha hatewe igiti cyitwa umusekera na cyo kiri mu bya gakondo

    Muri Nyungwe BioInnovation Centre bakunda kwita Botanical Garden iyo uhageze wumva umutuzo nk’uwo muri pariki

    Abasura aka gace, banyurwa n’uburyo izi nzu zubatsemo buhesha agaciro ibimera

    Aha hari guterwa ibiti byitwa Imisamanzuki

    Dr. Imanishimwe yashinze Nyungwe Eco Village yakira ba mukerarugendo

    Dr. Imanishimwe Ange avuga ko ibikorwa bye bijyana n’ubukangurambaga mu baturage bugamije kubakundisha ididukikije

    Ibikorwa bya Dr. Imanishimwe byose biba bikikijwe n’urusobe rw’ibyatsi n’ibiti bya gakondo

    Icyatsi cyitwa Mbatama, bivugwa ko kera imboga zakundwaga n’abo hambere

    Iri shyamba rya gakondo, Dr Imanishimwe yariteye kuva mu 2019

    Iki giti kiri mu bya gakondo biboneka hake ku Isi

    Mu guhesha agaciro ibyatsi, hubatswe inzu ikikizwa ibisigazwa by’ingano bagurira abaturage, aho iyi nzu, icyumba kimwe kukiraramo ari 100 $

    Mu gisa na pariki Dr Imanishimwe yihimbiye, yanubatsemo inzu zikundwa na ba mukerarugendo

    Maniraga Yves uyobora abagana Nyungwe Eco Village yashinzwe na Dr. Imanishimwe

    Muri Nyungwe Eco-Village, bitaye ku bimera cyane aho no mu macumbi hagaragaramo ibyatsi

    Nubwo na ho hasa na pariki, ariko iyo uhari uba witegeye Pariki y’Igihugu ya Nyungwe

    Nyuma y’imyaka irindwi gusa ibi byatsi n’ibiti bitewe, ubu habaye nka pariki

    Dr Imanishimwe yanashize ikigo gifasha mu gutanga amahugurwa yo kubungabunga ibidukikije


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urugendo-rwa-dr-imanishimwe-umaze-gutera-ibiti-gakondo-kuri-hegitari-78-mu

  • Kaminuza y'u Rwanda na Rwanda Polytechnic byahawe ububasha bwo kwishakira abakozi – #rwanda #RwOT

    Ni icyemezo cyasohotse mu Igazeti ya Leta yo ku wa 3 Kamena 2025. Iyo sitati yihariye itandukanya ibyo bigo bitanga ubumenyi n'ibindi bya leta bisanzwe ku bijyanye n'uburyo bwo gushaka abakozi, kubazamura mu ntera n'ibindi.

    Kuri ubu amashuri makuru na za kaminuza bya leta byemerewe kwishakira abakozi binyuze mu buryo butandukanye byaba amapiganwa cyangwa gushyiraho abakozi ako kanya.

    Bitandukanye n'uko mbere byari bimeze kuko byasabaga gukurikiza sitati rusange igena abakozi ba leta bose, aho hashyirwaho itangazo abantu bose bagapiganwa utsinze agahabwa akazi rimwe na rimwe ugasanga umuntu ukenewe mu kigo runaka si we uhawe akazi.

    Ni icyemezo cyitezweho kunoza ibijyanye no gushaka abakozi muri ibyo bigo, bikanafasha no kubona abanyamwuga byihuse bidasabye gutegereza igihe kinini.

    Bizafasha mu gukemura n'ibindi bibazo bitandukanye byagongaga ibyo bigo mu bijyanye no gushaka abakozi.

    Umuyobozi Mukuru wa UR, Prof. Kayihura Muganga Didas, yabwiye The New Times ati 'Imirimo yo gushaka abakozi no kubazamura mu ntera ubu igiye kwibanda ku buryo bwihariye bwashyizweho bijyanye n'ibikenewe na kaminuza.'

    Uyu muyobozi yashimangiye ko amabwiriza yari asanzwe hari ubwo yatumaga iyi kaminuza itabona abakozi ikeneye bijyanye n'inzego bashakwamo, akagaragaza ko ubu bisobanutse ndetse bizajya bikorwa hashingiwe ku bikenewe haba mu myigishirize ubushakashatsi, no gushyigikira abakozi.

    Umuyobozi wa RP, Dr Sylvie Mucyo, na we yagaragaje ko uburyo busanzwe basabwaga gukurikiza bwatumaga batabona abakozi bakeneye, bigatuma gahunda yo guteza imbere imyuga n'ubumenyi ngiro Igihugu cyihaye.

    Ati 'Bijyanye n'uko Rwanda Polytechnic yibanda ku bijyanye n'imyuga n'ubumenyingiro, kubona abakozi bafite ubumenyi n'ubunararibonye twifuza byagoranaga cyane. Icyakora iyi sitati yihariye igiye kubyoroshya cyane.'

    Iyi sitati yihariye kandi izajyana n'ibindi bishya bijyanye no kuzamura mu ntera abakozi, aho umukozi azajya azamurwa mu buryo buzwi nk'impagarike bijyanye n'uburyo yatanze umusaruro mu gihe runaka.

    Ibi bivuze ko umukozi ashobora kuva ku rwego runaka wenda ari umwarimu akagirwa umuyobozi ushinzwe amasomo.

    Biteganyijwe ko uwazamuwe muri ubwo buryo nagezwa ku rwego rwa nyuma mu buryo bw'impagarike azajya azamurwa mu buryo buzwi nk'intambike, bimwe uba ufite ishingano runaka ugahabwa izindi ariko ziri ku rwego rumwe.

    Iyi gahunda nshya biteganyijwe ko izashyirwa mu bikorwa byuzuye mu myaka ibiri. Biteganyijwe ko izafasha mu kongerera abakozi umurava, hagabanywe ibijyanye no guhindagura akazi bya buri kanya ari na ko byongera ireme ry'uburezi muri rusange.

    Umuyobozi Mukuru wa UR, Prof. Kayihura Muganga Didas yagaragaje ko sitati yihariye izabafasha kubona abakozi bafite ubumenyi kaminuza yifuza

    Umuyobozi wa RP, Dr Sylvie Mucyo, yagaragaje ko sitati nshya yihariye izabafasha kubona abakozi b’abanyamwuga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ur-na-rp-byahawe-ububasha-bwo-kwishakira-abakozi

  • Umunya-Kenya Laban Korir n'Umunyarwandakazi Niyonkuru Florence begukanye Kigali International Peace Marathon #rwanda #RwOT

    Indirimbo yubahiriza igihugu 'Rwanda Nziza' yongeye kuririmbwa muri 'Kigali International Peace Marathon' nyuma y'imyaka itatu, mu gihe Umunya-Kenya, Laban Korir, yongeye kwegukana iri rushanwa nyuma yo kuba uwa mbere muri Full Marathon y'ibilometero 42,1 mu bagabo.

    Ni ku nshuro ya kabiri yikurikiranya Laban yegukanye iri rushanwa ryabaga ku nshuro yaryo ya 20 kuva mu 2005.

    Uyu mwaka ryari ryiyandikishijemo abantu 14.480 mu byiciro bitatu birigize aho 1314 biyandikishije muri Full Marathon, 1836 biyandikisha muri Half Marathon naho 11.730 biyandikisha muri 'Run for Peace'.

    Iri rushanwa ritegurwa n'Ishyirahamwe ry'Imikino Ngororamubiri mu Rwanda (RAF) ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo, uyu mwaka ryari rifite insanganyamatsiko igira iti 'Isi yose i Kigali na Kigali ku Isi yose!'

    Ni ku nshuro ya kabiri ryabaye riri ku rwego rwa gatatu rw'amarushanwa akomeye ku Isi 'Global Elite Label Status', ndetse ryongeye kugaragaramo abakinnyi bari mu 100 ba mbere ku Isi.

    Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana; Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RCB, Candy Basomingera; Perezida wa RAF, Col (Rtd) Kayumba Lemuel; Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire; Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo, Christine Nkulikiyinka n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi, Irere Claudette, bari mu bayobozi bitabiriye isiganwa mu cyiciro cya 'Run For Peace' kireshya n'ibilometero 10.

    Umunya-Kenya, Laban Kipngetich Korir, yabaye uwa mbere muri Full Marathon y'abagabo yakoresheje amasaha abiri, iminota 18 n'amasegonda 26. Yakurikiwe na mwenewabo Langat Kipkirui naho Umunya-Ethiopia, Tadese Mamo Temechachu aba uwa gatatu.

    Umunyarwanda Nizeyimana Alexis usanzwe ukinira Ikipe ya Nyaruguru AC, yabaye uwa gatanu akurikiye undi Munya-Kenya. Hitimana Noël wari mu Ikipe y'Igihugu hamwe na Ntirenganya Fidèle, ntiyakinnye kubera uburwayi.

    Teresiah Omosa na we wo muri Kenya, yegukanye 'Kigali International Peace Marathon 2025' muri Full Marathon y'Abagore, akoresheje amasaha abiri, iminota 37 n'amasegonda 12.

    Muri iki cyiciro kitarimo umukinnyi n'umwe w'Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda, uwa kabiri yabaye Chala Kebene wo muri Ethiopia naho uwa gatatu aba Jeruto Ivyne Lagat wo muri Kenya.

    Umunyarwandakazi Niyonkuru Florence yegukanye umudali wa Zahabu muri Half Marathon y'Abagore nyuma yo gukoresha isaha, iminota 13 n'amasegonda 57 ku ntera y'ibilometero 21,9.

    Yakurikiwe na Musabyeyezu Adeline wari we Munyarwanda uheruka kwegukana uyu mudali mu 2022 naho Vivian Jepkogei wo muri Kenya aba uwa gatatu. Mu marushanwa, haririmbwa indirimbo yubahiriza igihugu cy'umukinnyi wegukanye umudali w'umwanya wa mbere.

    Mu bakinnyi umunani ba mbere bahembwe muri iki cyiciro, harimo Abanyarwandakazi batandatu. Abandi batari mu myanya ibiri ya mbere ni Uwizeyimana Jeanne Gentille wa kane, Imanizabayo Emeline wa gatanu, Ibishatse Angélique wa gatandatu na Uwiduhaye Théophila wa karindwi.

    Umunya-Kenya Njoroge Derrick Chege ni we wegukanye umudali wa Zahabu muri Half-Marathon ya 'Kigali International Peace Marathon 2025', aho yakoresheje isaha imwe, iminota itanu n'amasegonda 23.

    Umunyarwanda Bigirimana Théophile usanzwe ukinira New Athletics Star, yabaye uwa gatatu akurikiye Kamutwire Gilbert wo muri Uganda.

    Nkurunziza Emmanuel wakinnye ku giti cye yabaye uwa gatanu, Nsabimana Jean Claude w'Ikipe y'Igihugu aba uwa gatandatu naho Nizeyimana Sylvain wa APR AC aba uwa munani.

    Umukinnyi wegukanye Full Marathon mu bagabo n'abagore yahawe ibihumbi 20$ [asaga miliyoni 28 Frw]. Uwa kabiri ahabwa ibihumbi 15$ naho uwa gatatu atwara 7500$.

    Uwa kane yabonye 5000$, uwa gatanu abona 3000$ mu gihe kuva ku wa gatandatu kugeza ku wa munani bahawe 2000$, 1500$ na 1000$.

    Mu basiganwe Igice cya Marathon [ibilometero 21,098], uwa mbere mu bagabo no mu bagore yahawe 5000$ [asaga miliyoni 7 Frw].

    Uwa kabiri yabonye 4000$, uwa gatatu ahabwa 3000$. Kuva ku mwanya wa kane kugeza ku wa munani bahawe 2000$, 1000$, 800$, 500$ na 400$.

    IGIHE

    The post Umunya-Kenya Laban Korir n'Umunyarwandakazi Niyonkuru Florence begukanye Kigali International Peace Marathon appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umunya-kenya-laban-korir-numunyarwandakazi-niyonkuru-florence-begukanye-kigali-international-peace-marathon/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umunya-kenya-laban-korir-numunyarwandakazi-niyonkuru-florence-begukanye-kigali-international-peace-marathon

  • Urukomatane rw'ibibazo bituma urubyiruko rwinshi rwishora mu biyobyabwenge – #rwanda #RwOT

    Dr. Dusingize yasobanuye ko ikigare, amakimbirane, kuburira umwanya abana mu miryango, ibibazo by'ubuzima no gushaka kwinezeza aribyo nyirabayazana yo kwishora mu biyobyabwenge.

    Ati 'Uru rukomatane rwose rutuma urubyiruko rwinshi ruhindura imitekerereze bityo rukisanga mu biyobyabwenge.'

    Ubushakashatsi bwakorewe mu turere turindwi mu mwaka ushize, bwerekanye ko mu myaka itanu Abanyarwanda bangana na 21.306 ari bo bivurije mu mavuriro hirya no hino mu gihugu kubera ikibazo cy'ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge.

    Ubwo bushakashatsi kandi bwerekanye ko 56,5% y'urubyiruko ruri hagati y'imyaka 13 na 24 rwanyoye inzoga byibura rimwe mu buzima bwabo naho 15,4% bazinyoye ari nyinshi mu gihe gito.

    Bwerekanye ndetse ko 5,3 % by'urubyiruko rwari rwarakoresheje ikiyobyabwenge cy'urumogi.

    Buvuga kandi ko ibiyobyabwenge bikunze gukoreshwa birimo inzoga ku rugero rwa 50.6%, itabi riri ku 10,6% ndetse n'urumogi rufite 5,3%.

    Dr. Dusingize Marie Paul yavuze ko urubyiruko rwinshi rwishora mu biyobyabwenge kugira ngo rwemeze bagenzi barwo bari kumwe mu kigare.

    Ati 'Rimwe na rimwe ni ugushaka kwinezeza no guhunga ibyo bibazo nyamara bikarangira batagarutse ahubwo babaye imbata.

    Yerekanye kandi ko kugira ngo ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe, nk'agahinda gakabije, ihungabana n'ibindi bishobora gutuma urubyiruko rukoresha ibiyobyabwenge nk'uburyo bwo kwivura, bityo bigasaba gutanga ubuvuzi buhagije.

    Zimwe mu nama yatanze harimo gushyiraho gahunda zo kwigisha urubyiruko ibijyanye n'ingaruka z'ibiyobyabwenge no kuruha ubumenyi bwo kurufasha gufata ibyemezo bizima.

    Yongeyeho ko hakenewe kongera ubukangurambaga mu rubyiruko, ababyeyi bagahwiturwa bityo bagaha abana babo umwanya aho kubaharira abakozi kubera akazi kenshi.

    Hari kandi kugana ibigo bitanga ubufasha ku bafite ibibazo bituruka ku gukoresha ibiyobyabwenge, ndetse n'ubufatanye mu kubahiriza ingamba za leta zo kwirinda no gukumira ikwirakwizwa ryabyo mu gihugu.

    Ati ''Inama za mbere ziragirwa ababyeyi. Bakwiriye kurushaho kwegera abana babo , aho ku barutisha akazi, naho urubyiruko rwitabire siporo.'

    Yasoje agira avuga ko urubyiruko rwose rutazabona uruha akazi, arushishikariza kwihangira imirimo kuko iyo ufite icyo ukora aricyo ubwonko buhugiraho.

    Umushakashatsi mu bijyanye n'imitekerereze n'imibanire ya muntu, Dr. Dusingize Marie Paul, yagaragaje zimwe mu mpamvu zishora urubyiruko mu biyobyabwenge


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urukomatane-rw-ibibazo-ibituma-urubyiruko-rwinshi-rwisanga-mu-biyobyabwenge

  • Miliyoni 80 Frw ku gihembwe: Ab'i Gicumbi bakomeje guhindurirwa ubuzima n'ubuhinzi bw'ikawa – #rwanda #RwOT

    Mu 2023/2024 ikawa yinjirije u Rwanda miliyoni 78,71$. Uretse ibyo ubushakashatsi butandukanye bwerekanye ko abanywi n'ikawa baba bafite ibyago bike byo kurwara indwara zifata umwijima, diabetes yo mu bwoko bwa kabiri n'ibindi.

    Abahinzi b'ikawa bo mu Murenge wa Bwisige mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y'Amajyaruguru bashimangira ko binyuze mu mushinga wa Green Gicumbi, imibereho yabo yatangiye guhinduka aho kugeza ubu basigaye bakirigita ifaranga abandi ikabafasha kwishyurira abana amashuri.

    Perezida wa Koperative Dutubure Kawa Gihuke, Habyarimana Diogène, avuga ko kubera uburyo ahantu batuye hateye hari imisozi ihanamye cyane ku buryo nta kintu cyaheraga.

    Byaterwaga n'uko ibyo bahingaga byose byatwarwaga n'isuri ariko binyuze muri 'Green Gicumbi' bashishikarijwe guhinga ikawa, ubu basigaye binjiza miliyoni 80 ku gihembwe.

    Ati 'Ikawa yahinduye ubuzima bw'abantu batuye hano. Nk'ubu iki giti ku gihembwe gishobora kuvaho ibilo bigera kuri 12. Ubu ikilo kiri kugura 800 Frw. Dufite ibiti ibihumbi 100. Iyo ukoze imibare ubonamo arenga miliyoni 80 Frw.'

    Habyarimana yakomeje avuga ko na we yiteje imbere cyane ko ubu abasha kwishyura amafaranga y'ishuri ku gihe ndetse abana batakibirukana.

    Ati 'Kuva natangira guhinga ikawa nta mwana wanjye bongeye kwirukana, kubera ko bajya ku ishuri amafaranga yose narangije kuyishyura.'

    Uwingabire Marie Thérèse na we ni umuhinzi w'ikawa wabitangiye mu 2020. Kugeza ubu amaze kugera ku biti by'iki gihingwa birenga 3000.

    Yagaragaje ko umusaruro akura mu buhinzi bw'ikawa wamufashije kuvugurura inzu ye yari ishaje ishyira ubuzima bwe mu kaga.

    Habiyaremye François Xavier, ushinzwe ubuhinzi bw'ikawa n'icyayi mu mushinga Green Gicumbi, yagize ati 'Tujya gutera ikawa twari dufite intego yo kongera agaciro ubutaka kubera ko aha hantu hahanamye kandi ubu buhaname bwatumaga nta musaruro wavaga mu bihingwa byahingagwamo.'

    Koperative Dutubure Kawa Gihuke ifite abanyamuryango bagera ku 137 bahinga kuri hegitari 40.

    Umuyobozi w'Umushinga Green Gicumbi, Kagenza Jean Marie Vianney ari gufatanya n'abahinzi gusoroma ikawa

    Abahinzi b’ikawa b’i Gicumbi bagaragaza ko ikomeje kubateza imbere

    Habiyaremye François Xavier, ushinzwe ubuhinzi bw'ikawa n'icyayi mu mushinga Green Gicumbi, yavuze ko intego nyamukuru yo gutera ikawa muri aka kagari ka Gihuke yari ukongerera agaciro ubutaka

    Habyarimana Diogène avuga ko kuri ubu yishyurira abana be amafaranga y'ishuri mu mafaranga akura mu buhinzi bw'ikawa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/miliyoni-80-frw-ku-gihembwe-ab-i-gicumbi-bakomeje-guhindurirwa-ubuzima-n

  • Twibaza niba koko Congo ishaka amahoro – Minisitiri Nduhungirehe – #rwanda #RwOT

    Ibi Minisitiri Nduhungungirehe yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y'Igihugu kuri uyu wa 8 Kamena 2025.

    Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko mu gihe u Rwanda ruri kwitabira inzira zigamije gushaka amahoro no gukemura ibibazo biri hagati y'ibihugu byombi, RDC yo isa n'iri mu nzira itandukanye kuko ikora ibihabanye n'ibyo.

    Ati “Kuba Congo ihora mu miryango mpuzamahanga no mu miryango y'akarere, irega u Rwanda hirya no hino, na byo ni ikibazo kuko turi mu biganiro biganisha ku mahoro, muribuka ko Perezida wa Repubulika yabonanye na Perezida Tshisekedi i Doha muri Qatar ku itariki ya 18 Werurwe, muribuka ko nanjye ubwanjye nagiye i Washington gusinya amahame aganisha ku masezerano y'amahoro na mugenzi wanjye wa Congo, ubu ngubu tukaba turi no mu biganiro byo kugira ngo tuzumvikane ku masezerano y'amahoro.

    “Turimo turakora ibyo bigamije amahoro mu karere, ariko mu gihe kimwe Congo ikaba izenguraka Isi yose isabira u Rwanda ibihano, ibyo rero ni ibintu bitumvikana, ahubwo tukaba twibaza niba koko Congo ishaka amahoro.”

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga kandi yasobanuye ku cyemezo u Rwanda rwafashe cyo kwikura mu muryango w'Ubukungu w'Ibihugu byo muri Afurika yo Hagati (CEEAC).

    Ku wa Gatandatu ni bwo u Rwanda rwafashe umwanzuro wo kwkiura muri uyu muryango nyuma y'inama yabereye i Malabo, aho byari biteganyijwe ko ari rwo ruhabwa kuyobora uyu muryango ariko RDC ikabyitambika.

    Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, rigaragaza impungenge ku buryo RDC, ifatanyije n'ibindi bihugu bimwe na bimwe bigize CEEAC, yakoresheje nabi uwo muryango ku nyungu zayo bwite.

    Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ubusanzwe mu masezerano shingiro y'uyu muryango biteganywa ko mu kuyobora uyu muryango hakurikizwa uko ibihugu bikurikirana hagendewe ku nyuguti (alphabet) z'Igifaransa, bityo u Rwanda rukaba ari rwo rwari rutahiwe kuyobora.

    Ati “Rero nyuma ya Guinée équatoriale hari u Rwanda, ariko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yaje ivuga ko u Rwanda rutagomba kuyobora, kubera ngo kuba rwarateye Congo.”

    “Ibyo ngibyo mbere na mbere ni ibintu bitangaje, kuko Congo mu bihugu byose nta gihugu na kimwe igomba kurega, n'iyi ntambara bavuga yo mu Burasirazuba bwa Congo yatejwe na Congo ubwayo, kuko Congo ni yo ishyigikira uyu mutwe wakoze Jenoside wa FDLR, ni yo ishyigikira imitwe yitwaje intwaro y'Abanye-Congo ya Wazalendo n'iyindi, ni Congo yazanye abacancuro binyuranyije n'amahame mpuzamahanga.”

    Yongeyeho ko RDC yateye u Rwanda inshuro nyinshi, nko mu 2019 mu bihe bya RUD Urunana, mu 2022 yarateye inshuro nyinshi, ndetse no mu gihe giheruka cy'intambara ya Goma, yavuze ko icyo gihugu cyarashe ibisasu mu Rwanda bigahitana Abanyarwanda 16, abandi barenga 160 barakomereka, ndetse inzu zirenga 200 zangizwa na byo.

    Ati “Rero kuba uyu muryango wa CEEAC waremeye gukoreshwa na Congo kugira ngo wemere yuko ubuyobozi bwa Guinée équatoriale bukomeza undi mwaka kuko ngo hagomba umwanya wo guperereza no kugenzura iby'ibi birego bya Congo ni ibintu tutashoboraga kwihanganira, ni yo mpamvu twavuye muri uwo muryango.”

    Minisitiri Nduhungirehe yakomeje asobanura ko uwo muryango wari usanzwemo ibibazo by'imikorere mibi, birimo perezida wa Komisiyo udakorana n'abandi bakomiseri, ibibazo byo kutishyura amafaranga asabwa, ibibazo byo kutagira ubugenzuzi bw'ikoreshwa ry'umutungo n'ibindi byinshi, ati “CEEAC iri mu miryango ya nyuma muri Afurika ikora neza.”

    Yavuze ko ibyo bibazo u Rwanda rwari rwarabyihanganiye, rushishikariye gufatanya n'abandi banyamuryango gushaka ibisubizo byabyo, kugeza ubwo RDC yazanaga iby'ibyo birego mu gihe u Rwanda rwari rugiye gufata umwanya w'ubuyobozi nk'uko biteganywa n'amahame shingiro.

    Yakomeje agaragaza uruhare rwa RDC mu mikorere mibi y'uwo muryango, kuva ku gihe yari iwuyoboye mu 2023, kuko yimye ijambo uwari uhagarariye u Rwanda muri uwo muryango kandi bwari uburenganzira bw'u Rwanda kugiramo ijambo nk'abandi banyamuryango, anavuga ko ari kimwe mu bihugu bidatanga umusanzu kuko ishobora kuba imaze nk'imyaka 10 idatanga umusanzu muri uwo muryango.

    Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko bitumvikana ukuntu RDC izenguruka izabira u Rwanda ibihano kandi byitwa ko hari ibiganiro by’amahoro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/twibaza-niba-koko-congo-ishaka-amahoro-minisitiri-nduhungirehe

  • Rutsiro: Umugabo yasanzwe mu mugozi amanitse yapfuye – #rwanda #RwOT

    Byabereye mu Murenge wa Boneza, Akagari ka Nkira ho mu Mudugudu wa Munanira, ku mugoroba wo ku wa 7 Kamena 2025 mu masaha y'umugoroba.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Boneza, Munyamahoro Muhizi Patrick, yabwiye IGIHE ati 'Twamenye ayo makuru ku gicamunsi cy'ejo hashize, abo mu muryango we n'abaturanyi bahamya ko nta makimbirane akabije yarangwaga muri urwo rugo. Gusa iperereza riracyakomeje.'

    Gitifu Munyamahoro yasabye abaturage kujya abatanga amakuru ku gihe, haba hari ibibazo ubuyobozi bukabafasha kubikemura bitaragera ubwo umuturage abura ubuzima.

    Umurambo w'uwo mugabo wajyanywe mu buruhukiro bw'Ibitaro bya Murunda gukorerwa isusumwa mbere y'uko ushyingurwa.

    IGIHE yamenye ko asize umugore n'abana batanu ndetse mu muryango we nta makimbirane yaharangwaga, uretse uburwayi yari afite bw'igicuri.

    Ibiro by’Akarere ka Rutsiro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsiro-umugabo-yasanzwe-mu-mugozi-amanitse-yapfuye

  • AFC/M23 yamaganiye kure raporo ya Amnesty International iyishinja kugirira nabi abaturage – #rwanda #RwOT

    Ni ibirego AFC/M23 ivuga ko bishingiye ku mpamvu za politiki ndetse nta shingiro bifite na cyane ko bishingiye ku binyoma.

    Amnesty International igaragaza ko M23 ikomeje kutubahiriza amahame y'uburenganzira bwa muntu mu mijyi igenzura irimo uwa Goma na Bukavu yabohoye mu ntangiro za 2025.

    Raporo ya Amnesty International igaragaza ko AFC/M23 iri kwica, ikanakorera iyicarubozo ndetse ikarigisa bamwe mu mfungwa ifite.

    Uyu muryango ugaragaza ko abo yafashe ikomeje kubafata nabi cyane bigakorerwa aho bafungiye mu bice bya Goma na Bukavu.

    Icyakora AFC/M23 igaragaza ko ibyo ari ibinyoma bigamije kuyisiga icyasha, gukomeza guha urwaho amakuru atari yo mu Karere no kwirengagiza intambwe ikomeye imaze guterwa mu kugarura umutekano mu bice igenzura.

    Ku wa 30 Gicurasi 2025, iri huriro ryagaragaje raporo yaryo ishingiye ku makuru ya nyayo y'ibibera mu Burasirazuba bwa RDC.

    AFC/M23 igaragaza ko mu bikorwa byo kubohora Goma na Bukavu, abajenosideri bo muri FDLR n'indi mitwe nka Wazalendo barwanaga ku ruhande rwa RDC biyambuye imyambaro ya gisirikare bigira abasivili bacengera mu baturage.

    Iyo mitwe yahishe intwaro mu baturage, mu bigo by'amashuri n'ahandi, bituma ibice bibarizwamo abasiviri biba isibaniro ry'intambara. Ni ibintu M23 igaragaza nko kutubahiriza amategeko mpuzamahanga ajyanye no kurengera abantu.

    AFC/M23 igaragaza nubwo bimeze bityo, ibyo byose Amnesty International yabiteye umugongo ntiyabyitaho muri raporo yayo yakoze, ibigaragaza uburyo uwo muryango ubogama.

    Mu gushakira umutekano abaturage AFC/M23 yagize uruhare mu bikorwa bitandukanye byo kugarura amahoro mu bice bitandukanye bigize iyo mijyi, aho abarwanyi b'iyo mitwe byakekwaga ko bihishe.

    Byajyanye kandi no gukomeza gushyira imbaraga mu gukusanya intwaro zari zanyanyagijwe mu baturage, bigakorwa hirindwa ingaruka byagira mu baturage no gukomeza kurinda umutekano mu gihe iyo mitwe ikomeje ibitero shuma.

    Mu bice AFC/M23 igenzura hatewe intambwe nini, ubuzima buragaruka. Ubugizi bwa nabi bwashyizweho iherezo, aho ubu abaturage bishyira bakizana haba no mu masaha y'ijoro, ndetse intwaro hafi ya zose zari zashyizwe mu baturage zirakusanywa, amahoro arahinda, binajyana no korohereza abari mu bikorwa by'ubutabazi.

    Ni intambwe ikomeye, icyakora ikomeje kwirengagizwa n'imiryango igamije inyungu zayo nka Amnesty International, na cyane ko ibyo bibeshyuza uburyo iyo miryango ihora igaragaza AFC/M23 nk'abanyamakosa badashakira ineza abaturage.

    AFC/M23 kandi yahakanye ibyo gutwika Gereza ya Munzenze iherereye mu Mujyi wa Goma, mu Ntara ya Kivu y'Amajyaruguru.

    Ku wa 27 mbere y'uko iri huriro riharanira uburenganzira bw'Abanye-Congo rifata Umujyi wa Goma, muri iyi gereza hadutse inkongi benshi baratoroka, abarenga 4400 barayirokoka. Ni ibikorwa byatwerewe AFC/M23.

    Nyuma Ibiro bya Loni bishinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu byagaragaje ko abagore 165 bishwe bigizwemo uruhare n'imfungwa zatorotse Gereza ya Munzenze.

    Umunyamabanga wa AFC/M23, Delion Kimbulungu, yagaragaje ko Amnesty International ipfa gushinja abantu gusa, itanabanje kugenzura neza igihe ibyo ivuga byabereye. Ati 'Ibyabereye muri Gereza ya Munzenze byabaye mbere y'uko AFC/M23 ihagera.'

    Uretse ibyo AFC/M23 yakomeje kugaragaza ubunyamwuga buke bw'iyo miryango ikomeje kugendera mu kwaha kw'ubutegetsi bwa RDC yakomeje kugaragaza ko abaturage barenga 3000 bishwe ubwo Goma yabohorwaga.

    AFC/M23 ivuga ko amakuru yagenzuwe agaragaza ko habonywe abantu 874 bishwe hagati ya tariki ya 02 na tariki 12 Gashyantare 2023. AFC/M23 yemeza bo bishwe n'amasasu yavaga ku rugamba yari ihanganyemo n'Ihuriro ry'Ingabo za RDC aho kuba ubwicanyi bwateguwe nkana.

    Ubwo yagaragazaga ibyavuye muri raporo yakozwe, Kimbulungu yakomeje ati 'Iyo mibare yindi bavuga ni iyo bahimbye ku mpamvu za politiki.'

    AFC/M23 kandi yanagarutse ku mvugo za Dennis Mukwege uherutse kubwira France 24 ko abagize iri huriro ari abicanyi, igaragaza ko ari imvuGo ziri mu murongo wa RDC wo kugaragaza uyu mutwe mu ishusho mbi no gukomeza kuyobya rubanda.

    Umwe mu nzobere mu bijyanye n'umutekano yanenze raporo ya Amnesty International igaragaramo kubogama gukabije, ndetse no kwirengagiza ibikorwa by'ubugizi bwa nabi Leta ya RDC igirira abaturage bayo.

    Ati 'Bigaragara ko habayeho guteshuka ku kureba ku mpande zombi mu buryo bungana. Ibyo bituma uburyo bwakoreshejwe mu kugenzura iyubahirizwa ry'uburenganzira bwa muntu bunengwa.'

    Mu ijoro ryo ku wa 27 Mutarama 2025 ni bwo AFC/M23 yafashe Umujyi wa Goma nyuma ku wa 16 Gashyantare iri huriro ritangaza ko ryatabaye byuzuye abaturage ba Bukavu batereranywe n'ihuriro ry'ingabo za RDC.

    Nyuma hakurikiyeho ibikorwa byo kurinda abaturage no guhagarika ibikorwa by'ubugizi bwa nabi, aho abaturage bicwaga bigizwemo uruhare na Leta yari ikwiriye kubarinda. Ni ibintu bitabonwa neza n'ab'i Kinshasa n'imiryango ikorera mu kwaha kwabo.

    M23 yamaganiye kure raporo ya Amnesty International iyishinja kugirira nabi abaturage


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/m23-yamaganiye-kure-raporo-ya-amnesty-international-iyishinja-kugirira-nabi

  • Urubyiruko ruzafashwa kwiga mu Burusiya: Ibikubiye mu masezerano ya Afri-Global na MAL Group yo muri Uganda – #rwanda #RwOT

    Nyuma y'aya masezerano yasinyiwe i Kigali, Michael Shyaka Nyarwaya uyobora Afri-Global Cooperation Program Ltd yagaragaje ko iyo mikoranire ishimangira icyerekezo gihuriweho cy'ahazaza ha Afurika.

    Yashimangiye ko ibyo bakora bikunze kwibanda cyane ku rubyiruko kuko iterambere rya Afurika ari rwo rigomba gushingiraho.

    Ati '98% by'ibikorwa byacu bigenewe urubyiruko, kuko twemera tudashidikanya ko iterambere ry'umugabane wacu rishingiye ku rubyiruko rufite ubushobozi.'

    Ayo masezerano azashingira ku bikorwa bihuriweho birimo gushinga imishinga y'urubyiruko, kubaka imbuga z'ubucuruzi mpuzakarere, gutangiza uburyo bwo guhanga udushya n'uburyo burambye bwo kubona inkunga.

    Shyaka yavuze ko ibyo bikorwa bijyanye n'intego z'u Rwanda zo kongera umusaruro mbumbe ku muturage, zigomba gutangizwa vuba binyuze mu gukangurira urubyiruko kwizigamira, gushora imari no kwihangira imirimo.

    Perezida MAL Group, Abel L. Mboni, yashimangiye ko urubyiruko ari inkingi ya mwamba mu iterambere ry'Afurika ari nayo mpamvu yahisemo gukora ibikorwa bigamije kuruteza imbere.

    Yavuze ko afite gahunda zitandukanye zigamije iterambere ry'urubyiruko, harimo gufasha abanyeshuri bagera kuri 500 kubona buruse zo kwiga muri Kaminuza zo mu Burusiya, cyane cyane mu buvuzi n'ubukungu.

    Ati 'Tugomba gufasha urubyiruko gutangira imishinga yabo, kuko Leta zacu ntizishobora gutanga imirimo kuri bose,'

    Icyo kigo kandi kizatanga ubufasha bw'amafaranga n'ubujyanama mu ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano no gutanga inkunga y'ibanze ku mishanga itandukanye.

    Impande zombi ziteganya ko ubwo bufatanye buzabyara ibigo by'ubucuruzi by'urubyiruko, ihuriro ry'amasoko mpuzakarere, gahunda z'imari zidashingiye ku nguzanyo ziremereye, ndetse n'amahuriro y'abashoramari b'urubyiruko muri Afurika.

    Abakozi ba Afri-Global Cooperation Program Ltd na Sosiyete ya MAL Group nyuma yo gusinya amasezerano y’ubufatanye

    Afri-Global Cooperation Program Ltd na Sosiyete ya MAL Group biyemeje no gufasha urubyiruko gushaka ubumenyi mu bihugu byateye imbere birimo n’u Burusiya

    Amasezerano yasinywe hagati ya Afri-Global Cooperation Program Ltd na Sosiyete ya MAL Group yo muri Uganda arimo no kubakira ubushobozi utubyiruko mu buryo bw’amikoro

    Afri-Global Cooperation Program Ltd na Sosiyete ya MAL Group yo muri Uganda byinjiye mu bufatanye bujyanye no kubakira urubyiruko ubushobozi

    Urubyiruko rufite imishinga itandukanye rwasinye amasezerano arufasha kuruteza imbere

    Michael Shyaka Nyarwaya uyobora Afri-Global Cooperation Program Ltd ashyira umukono ku masezerano


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urubyiruko-ruzafashwa-kwiga-mu-burusiya-ibikubiye-mu-masezerano-ya-afri-global

  • Rotary Club Kigali Virunga yabonye umuyobozi mushya yiyemeza kongera umubare w'abanyamuryango – #rwanda #RwOT

    Uyu muyobozi yahawe izi nshingano mu muhango wabereye muri Kigali Serena Hotel.

    Rotary International ni Umuryango Mpuzamahanga utari uwa Leta ukora ibikorwa by'ubugiraneza birimo gufasha abatishoboye, gushyigikira serivisi ziteza imbere imibereho myiza y'abaturage nk'amazi meza, kurwanya indwara z'ibyorezo no gutanga umusanzu mu bikorwa bigamije guteza imbere abaturage.

    Perezida ucyuye igihe, Dunia Jacqueline, yashimye abanyamuryango bawo ku rugendo bakoranye mu gihe cy'umwaka, asaba mugenzi we yahaye inkoni kuzakomereza muri iyo nzira nziza yo guharanira impinduka.

    Perezida mushya wa Rotary Club Kigali Virunga, Peter Malinga, yashimye abanyamuryango bamugiriye icyizere cyo kubabera umuyobozi, n'abo bazafatanya kuyobora muri uyu mwaka bashyizwe mu nshingano.

    Yashimangiye ko kuri manda ye azibanda ku ngingo eshatu z'ingenzi zirimo kubakira urubyiruko ubushobozi, ibikorwa byita ku mibereho myiza y'abaturage no kuzamura umubare w'abanyamuryango.

    Ati 'Nzibanda ku nkingi eshatu z'ingenzi zirimo kubakira urubyiruko ubushobozi, ikintu gikomeye nabonye ku buyobozi bw'uwambanjirije, ndashaka kugendera rero muri uwo murongo. Turashaka kubona urubyiruko rukura rukavamo abayobozi beza b'ejo hazaza.'

    'Ikindi nzubakiraho ni ibijyanye no gufasha sosiyete kwishakamo ibisubizo. Ikindi ni iterambere rya Club yacu. Ubu dufite abanyamuryango 87 ariko hari amahirwe menshi ko twakaguka kandi icyo kizabaho.'

    Yakomeje agaragaza ko binyuze mu kongera umubare w'abanyamuryango, bazakomeza kugendana n'umuco wo kubaka club idaheza kandi isenyera umugozi umwe.

    Uwashinze Kaminuza yigenga ya Kigali ULK, Prof Balinda yahembwe nk'uwakoze ibikorwa byiza bigamije guteza imbere uburezi. Uyu muyobozi yashimangiye ko yatangije kaminuza agamije gufasha Abanyarwanda n'Abanyafurika kubona uburezi bufite ireme.

    Umushoramari Mbundu Faustin yashimye ibikorwa bya Rotary mu Rwanda n'uburyo bifasha mu iterambere ry'imibereho myiza y'abaturage, yemeza ko na we azakomeza kuyishyigikira mu bikorwa byayo.

    Yasabye kandi buri wese ufite uburyo, gufasha mu guteza imbere uburezi mu rwego rwo kubaka igihugu gifite ubukungu bushingiye ku bumenyi.

    Guverineri w'Akarere ka 9150 u Rwanda rubarizwamo, Sussane Eleasoe Behle Zoung-Kanyi, yashimye ibikorwa bya Rotary y'u Rwanda na Rotary Club Kigali Virunga mu guteza imbere imibereho myiza y'abaturage.

    Yabasabye kandi gukomeza kurangwa n'indangagaciro nziza ziranga abanyamuryango ba Rotary zirimo gushyira hamwe mu guharanira iterambere.

    Rotary Club Kigali Virunga yashimye abafatanyabikorwa bayo barimo NCBA Bank yatanze miliyoni 10 Frw, Prime Insurance yatanze miliyoni 3 Frw, IGIHE, Old Mutual n'abandi batandukanye.

    Peter Malinga yagizwe Umuyobozi wa Rotary Club Kigali Virunga

    Rugera Jeannette na we yari mu bitabiriye

    Rugege Andrew yitabiri iki gikorwa

    Peter Malinga wagizwe umuyobozi wa Rotary Club Kigali Virunga, yavuze ko yifuza kongera abanyamuryango

    Hashimwe uruhare rwa buri wese mu bikorwa bitandukanye bya Rotary Club Kigali Virunga

    Guverineri w'Akarere ka 9150 u Rwanda rubarizwamo, Sussane Eleasoe Behle Zoung-Kanyi, yasabye gukomeza umurongo w’ibikorwa byiza

    Abafatanyabikorwa bashimiwe ku ruhare rwabo

    Umushoramari Mbundu Faustin yashimye ibikorwa bya Rotary mu Rwanda

    Peter Malinga yambitswe umudali uranga abayobozi muri Rotary

    Ubwo Peter Malinga yahabwaga ubuyobozi

    Guverineri w’Akarere ka 9150, Rotary y’u Rwanda ibarizwamo yashimiwe

    Prof Balinda Rwigamba watangije ULK yagaragaje ko yari afite intumbero zo gufasha abanyafurika kubona ubumenyi

    Perezida ucyuye igihe, Dunia Jacqueline, yasabye umusimbuye gukomeza guharanira impinduka nziza kuri sosiyete

    Akanyamuneza kari kose ku bitabiriye iki gikorwa

    Ni igikorwa cyitabiriwe n’abantu batandukanye

    Abafatanyabikorwa batandukanye bashyigikiye Rotary Club Kigali Virunga

    NCBA Bank Rwanda yatanze inkunga muri iki gikorwa

    Uwayoboye ibirori byo kwimika umuyobozi mushya wa Rotary Club Kigali Virunga

    Habayeho umwanya wo gukata Cake

    Amafoto: Munyemana Isaac


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rotary-club-kigali-virunga-yabonye-umuyobozi-mushya-yiyemeza-kongera-umubare-w