Blog

  • Umujyi wa Kigali wasobanuye iby'abimuwe Nyabisindu basaba amafaranga y'ubukode – #rwanda #RwOT

    Bamwe muri aba baturage bari basabye Umujyi wa Kigali kubaha amafaranga y'ubukode bw'inzu, bavuga ko batayabonye.

    Abaganiriye na IGIHE bavuze ko bakorewe igenagaciro ry'ibyo bari bahafite ndetse Umujyi wa Kigali wemera kubaha ubukode.

    Mukarurangwa Séraphine wari ufite inzu yabagamo n'izo yakodeshaga mu Mudugudu wa Amarembo II yagize ati 'Baratubwiye turabisinyira dutera igikumwe tunatanga nomero za konti ariko twasabwe gukuramo ibintu byacu tutarabona amafaranga y'ubukode ngo twimuke. Twakuyemo ibyacu kuko bari bagiye kuhasenya ariko amafaranga y'ubukode bw'amezi abiri twemerewe ntayo twabonye.'

    Undi muturage utifuje ko amazina ye atangazwa we yavuze ko 'Ibiciro by'inzu hano bahise babizamura aho twari dutuye bakihasenya. Ubu si uguhenda gusa ahubwo ntiwahabona inzu mu buryo bworoshye, abari bafite amafaranga bahise bazishyura ubu twe bizadusaba kujya mu bindi bice. Kwimuka biratugoye kuko kubona uko wimukana ibintu twabikije aho batasenye biragoye kandi amafaranga batubwiye batarigeze bayaduha.'

    Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine yavuze ko abaturage bahawe amafaranga.

    Ati 'Amafaranga yaratanzwe mu cyumweru gishize, uwaba atarayabona, cyaba ari ikibazo cye ku ruhande rwe. Twamusaba kwegera ubuyobozi akajya kureba ikibazo yaba afite.'

    Ntirenganya yongeyeho ko abo baturage bimuwe muri Nyabisindu ku bwo gutura mu manegeka bo nta cyo bagomba gutegereza.

    Ati 'Icya mbere nta nzu bacyihafite ariko bahafite ubutaka. Igihe ubutaka bwabo bwaba bugiye gukoreshwa hari ikintu bagomba guhabwa ariko mu gihe butakoreshejwe ntushobora kwaka ingurane y'ibyo utatanze.'

    Umujyi wa Kigali washyize umucyo ku mafaranga y’ubukode ahabwa abimuwe mu gace ka Nyabisindu

    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umujyi-wa-kigali-wasobanuye-iby-abimuwe-nyabisindu-basaba-amafaranga-y-ubukode

  • Kayonza: Igishanga cya Rwinkwavu kizatunganywa n'arenga miliyari 20 Frw – #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe iki gishanga cyari gifite hegitari zirenga 2000 ariko gifite igice kinini kidatunganyijwe neza. Kuri ubu iki gishanga kigiye gutunganywa hanongerwe ubuso kigire hegitari 2.442 aho kizaba gikora ku mirenge ya Rwinkwavu, Gahini, Murundi na Mwiri.

    Umuturage witwa Mukamurenzi Alphonsine yagize ati 'Iki gishanga ni kinini cyane, hari aho kera twahingaga ariko ubu hamaze kwangirika ku buryo ubuyobozi bugitunganyije tukongera tukahahinga twabonamo umusaruro mwinshi. Turasaba ubuyobozi rwose ko bwabishyiramo imbaraga.''

    Undi muturage yavuze ko muri iki gishanga baheza umuceri ariko hari igice kinini kidatunganyijwe.

    Ati 'Inaha duhinga umuceri rero baramutse bagitunganyije twawuhinga ahantu hose bikadufasha kwiteza imbere. Nari nsanzwe mfite umurima umwe muto baramutse bagitunganyije rero nakongera ubuso mpingaho.''

    Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko iki gishanga kizatunganywa binyuze mu mushinga CDAT aho bari gukorana na Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi ngo imirimo yo kugitunganya yihute cyane.

    Uyu muyobozi yavuze ko inyigo yacyo yamaze gukorwa kuri ubu hagiye gushakwa uko imirimo yakwihutishwa ku buryo mu mezi make kizatangira gutunganywa.

    Ati 'Leta izagitunganya hanyuma abaturage bakibyaze umusaruro, ibyo twiteze bitandukanye nuko bihagaze uyu munsi kuko umusaruro uziyongera, abaturage bazaba bafite amazi ahagije yo gushyira mu muceri ku buryo ubukungu bw'abaturage buzazamuka cyane.''

    Igishanga cya Kageyo gihera mu Murenge wa Rwinkwavu kigakomeza mu mirenge ya Gahini, Mwiri na Murundi, ni igishanga gifite hegitari zirenga 2442. Biteganyijwe ko imirimo yo kugitunganya izatwara miliyoni zirenga 20$ ikazakorwa mu gihe cy'imyaka ibiri.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza bugiye gukorana na Minagri ngo imirimo yo gutunganya igishanga yihute

    Iki gishanga kigiye gutunganywa ku buryo ubuso buhingwa bwiyongera

    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-igishanga-cya-rwinkwavu-kizatunganywa-n-arenga-miliyari-20-frw

  • U Burusiya bwashinje u Bwongereza kuba inyuma y'ibitero Ukraine iherutse kubugabaho – #rwanda #RwOT

    Ubwo yavugaga ibitero bikomeye Ukraine iherutse kugaba ku Burusiya, birimo ibyasenye ibiraro bya gari ya moshi n'ibyibasiye ibirindiro by'indege za gisirikare, kuva mu ntangiriro z'uku kwezi.

    Yagize ati “Birigaragaza ko ibi byose biri gukorwa na drones z'uruhande rwa Ukraine, ariko nta cyo yari kubasha kwigezaho idafite ubufasha… bw'u Bwongereza.”

    Uyu mudipolomate ibyo yabishingiye ku kuba u Bwongereza ari kimwe mu bihugu bigishikamye ku gutera inkunga Ukraine, nubwo habayeho impinduka kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva Trump yafata ubutegetsi, ndetse atangiza ibiganiro n'u Burusiya bigamije kureba icyakorwa ngo amahoro agaruke.

    ATI “Nubwo nta wamenya, hashobora kuba hakiri intasi za Amerika zigira uruhare muri ibyo bikorwa, ariko u Bwongereza ni bwo 100% bubifitemo uruhare.”

    Mu cyumweru gishize Ambasaderi w'u Burusiya mu Bwongereza, Andrey Kelin, na we yashinje icyo gihugu kuba ari cyo cyagize uruhare muri ibyo bitero bya drones Ukraine iherutse kubagabaho.

    Ati “Ibitero nk'ibi bisaba, tekinoloji ihambaye, amakuru ajyanye n'indangamerekezo, ibintu byakorwagusa n'abasanzwe bafite ibyo ngibyo. Kandi abo ni u Bwongereza cyangwa Amerika.”

    U Burusiya bwashinje u Bwongereza kuba inyuma y’ibitero Ukraine iherutse kubugabaho

    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-burusiya-bwashinje-u-bwongereza-kuba-inyuma-y-ibitero-ukraine-iherutse

  • Impamvu BNR yongereye zahabu mu bwizigame bw'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Zahabu ni umutungo udapfa gutakaza agaciro, ari nayo mpamvu kuva mu myaka ya kera, yakomeje kwizerwa nk'uburyo bwiza bwo kubika umutungo ndetse no gukora ishoramari.

    Kugura zahabu bishobora gukorwa mu buryo butandukanye, ariko ubuzwi cyane ni ukuyigura ku isoko mpuzamahanga.

    BNR, kimwe n'izindi banki nkuru zo mu bihugu by'Akarere ka Afurika y'Iburasirazuba, biri muri gahunda ndende yo gutangira kugura zahabu nk'umutungo wakwifashishwa mu bwizigame n'ishoramari, mu guhangana n'ibibazo by'ubukungu ndetse n'impindagurika ziri kwigaragaza mu miyoborere y'Isi mu byiciro hafi ya byose.

    Ku ruhande rwa BNR, irateganya kugera kuri iyi ntego binyuze mu nzira eshatu. Iya mbere ni ukugura zahabu mu Rwanda, cyane ko uruganda rwa Gasabo Gold Refinery rushobora kuyitunganya ku kigero gikwiriye cya 99,9%.

    Uru ruganda rufite ubushobozi bwo gutunganya umusaruro wa zahabu uri hagati ya toni 8-10 ku mwaka.

    Guverineri wa Banki Nkuru y'u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye, yabwiye Kigali Today ko BNR yatekereje kugura zahabu yatunganyirijwe mu Rwanda.

    Ati “Ntabwo banki zose zigura zahabu ku masoko mpuzamahanga, hari ibihugu mu karere bicukura zahabu, bikayikura mu bayicukura imbere mu gihugu. Bamwe bashobora kuyitunganyiriza mu mahanga, kuko banki z'ibihugu zikenera kugira zahabu ifite icyemezo cy'ubuziranenge, kugira ngo ibarurwe mu cyiciro cy'ubwizigame.”

    Guverineri Soraya yasobanuye ko magingo aya, uruganda rutunganya zahabu mu Rwanda rutaragira ubushobozi bwo gutanga icyemezo kigaragaza ko zahabu rutunganya ifite ubuziranenge bwemewe ku rwego mpuzamahanga (certification), kandi iki cyemezo kikaba ari ingenzi cyane kugira ngo hemezwe ko zahabu yafatwa nk'ubwizigame.

    Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye, yasobanuye impamvu u Rwanda rwifuza kugura zahabu

    Ati “Dutangiye gushora mu kugura zahabu, kandi twarebye ku buryo dushobora kubona zahabu iturutse mu batunganya zahabu bakorera Rwanda ariko abatunganya zahabu bo mu Rwanda ntabwo bafite icyemezo gikenewe, ku buryo yakwemeza ko zahabu ufite itunganyije ku bipimo bikwiriye, kandi ikaba ari zahabu ku kigero cya 99,9%.”

    Uyu muyobozi yashimangiye ko kugira ubushobozi bwo gucukura zahabu, igatunganyirizwa mu Rwanda ndetse ikaba ishobora no kuhabonera icyemezo cy'ubuziranenge, ari ikintu gikomeye ku gihugu.

    Icyakora yashimangiye ko uburyo bwa kabiri BNR iteganyamo kubona zahabu harimo no kuyikura ku isoko mpuzamahanga.

    Ati “Uburyo bwa kabiri ni ukugura zahabu ku isoko mpuzamahanga kuko icuruzwayo. Icyo ni ikintu Banki Nkuru y'u Rwanda yatekerejeho.”

    Guverineri Soraya yavuze ko bitumvikana uburyo ibihugu bya Afurika byakomeza kugura zahabu mu mahanga, kandi biyifite, avuga ko hakenewe “Kubaka ubushobozi ku rwego rw'Umugabane [wa Afurika], kuko Umugabane wa Afurika ufite zahabu nyinshi. Ntabwo byumvikana uburyo mu gihe kiri imbere, twakomeza kugura zahabu hanze ya Afurika kandi tuyifite.”

    Yongeyeho ko mu gihe BNR yagura zahabu, “Banki Nkuru y'u Rwanda ifite inshingano yo kugenzura ko inkomoko ya zahabu waguze izwi, kandi ikaba ifite icyemezo.”

    Hagati aho, igiciro cya zahabu gikomeje kuzamuka kubera uburyo iri kurushaho gukenerwa hirya no hino ku Isi. Ku mpuzandengo, igiciro cya zahabu cyazamutseho 11% mu myaka 20.

    Guverineri Soraya yavuze ko igiciro kizakomeza kuzamuka, ari nayo mpamvu gukoramo ishoramari ari ikintu cyiza.

    Ati “Ni umutungo [wa zahabu] tubona ko uzakomeza kuzamura mu giciro kuko uburyo ukenewe nabyo biri kuzamuka. Ibi bivuze ko wagira inyungu igihe ugurishije zahabu wizigamiye, kandi inyungu irenga 10%. Rero ni ishoramari ryiza.”

    Yongeyeho ko igituma zahabu ikenerwa cyane ari ukubera impinduka zabayeho mu miterere y'ubucuruzi n'ubukungu ku rwego rw'Isi.

    Ati “Icyahindutse ku Isi ni ubukana bw'ibibazo biri kubaho [intambara, ibiza n'ibindi] n'uburyo byagize ingaruka ku bihugu mu gihe kimwe. Ibihugu biri gushaka uburyo bwatuma bigira ishoramari mu nzego zitandukanye.”

    Kubera izi mpinduka, banki nkuru z'ibihugu ziri gushyira imbaraga mu kongera imitungo n'ubwoko bw'imitungo bibitse.

    Ati “Niyo mpamvu uri kubona na banki nkuru z'ibihugu zireba ku mitungo yabyo, bakibaza niba ibyo bafite bihagije, byaba bidahagije bagashaka uburyo bwo kubyongera.”

    “Ku bihugu biri mu nzira y'amajyambere bifite ubwizigame buto, ntabwo byashobokaga gutekereza uburyo bwo kwagura aha amafaranga. Ubusanzwe ashorwa mu kugura impapuro mpeshamwenda za Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyangwa se akabitswa. Ariko iyo ufite ubwizigame bw'amadevize bunini, uburyo utekereza [bwo kuyakoresha] biroroha.”

    Hafi 80% y'ubwizigame bw'u Rwanda bugenzurirwa mu Rwanda, mu gihe mu myaka 15 ishize, hafi 100% bwagenzurirwaga hanze y'u Rwanda. Ibi bitanga amahirwe yo kwihutisha ibyemezo bifatwa.

    Ku bijyanye n'ubucuruzi bwa crypto currency, Guverineri Soraya yavuze ko hari gutegurwa itegeko rizagena imikorere yayo mu Rwanda, ariko avuga ko mu gihe iryo tegeko rigikorwaho, Abanyarwanda bakwiriye kwirinda crypto currency.

    Ati “Ntidushyigikiye ishoramari mu bijyanye na crypto currency cyane cyane ku bacuruzi bato kugeza igihe hazashyirwaho uburyo bwo kurigenzura kugira ngo tuzabe twizeye ko abantu bifuza gushora muri crypto currency bafite ubumenyi kandi bazi icyo ari cyo, hakajyaho n'uburyo bwo kurinda umutungo kugira ngo twirinde abashaka gukora ibidakwiriye birimo ubutekamutwe.”

    Iri tegeko rizagena ibijyanye na crypto currency birimo uwemerewe gukora ishoramari, kubera niba mu Rwanda habera ivunjisha, kurinda abashoramari, kurwanya ubutekamitwe n'ibindi byinshi, bizatuma ubwo bucuruzi burushaho kwizerwa n'Abanyarwanda, bakabushoramo basobanukiwe ibyo barimo neza.

    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impamvu-bnr-yongereye-zahabu-mu-bwizigame-bw-u-rwanda

  • Blandine Uwajeneza: Umukobwa wambara inkweto ndende zo ku rubyiniro agakiza ubuzima bwa bantu mu bitaro #rwanda #RwOT

    Blandine Uwajeneza: Umukobwa wambara inkweto ndende zo ku rubyiniro agakiza ubuzima bwa bantu mu bitaro

    Mu isi yahoze ishingiye ku gutoranya kimwe, Blandine Uwajeneza arayihindura bucece ariko atuje, yerekana ko umuntu ashobora gutambuka ku rubyiniro rwa Milwaukee Fashion Week yambaye inkweto ndende, agasubira ku bitaro agakiza ubuzima. Uyu mukobwa w'imyaka 23 ubu yagize isabukuru yamavuko ku tarik 09 Kamena zaburi mwaka, afite ishusho y'icyerekezo cy'abakobwa b'iki gihe: akomatanya ubuforomo n'imideli, ibyo benshi batekereza ko bidashoboka.

    'Buri gihe mba mvuga nti, 'Nshobora kwambara inkweto ndende no gukiza ubuzima bw'abantu icyarimwe',' avuga asetse, mu ijwi rituje ariko ririmo icyizere kitajegajega.

    Blandine yize ubuforomo ku buryo bwimbitse, ashingiye ku nzozi yagize akiri muto: gufasha abandi, gutanga icyizere n'ihumure aho icyizere gisa n'icyazimye. Umwuga usaba umutima uremereye n'amaboko atiganda. Ibyo byose abihuza n'ubugeni bwo kumurika imideli, aho buri ntambwe kuri runway aba ameze nk'utambagira izina ry'abagore b'Abanyafurika, agaragaza ko ubwiza n'ubushobozi byahurira mu muntu umwe.

    Imbarutso yo kwinjira mu mideli yaje mu buryo budasanzwe. 'Umunsi umwe nifotoje amafoto y'isabukuru yanjye, umufotozi arambwira ati 'Wambera umunyamideli?' Sinari mbyizeye, ariko naravuze nti, 'Kuki se navuga ngo oya?'' Uko niko urumuri rwatangiye kwaka.

    Uwajeneza_blandine afite imyaka 22

    Ubu atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yahasanze ibigeragezo byinshi birimo n'uburyo abirabura ari mbarwa muri uwo mwuga. Ariko aho abandi bashobora gucogora, we yahagize imbarutso yo kwigaragaza. Inkomoko ye yaramubereye isoko y'ishema, atambukira ku rubyiniro nk'uhagarariye umuco we aho u Rwanda rumurika nk'izuba mu ijuru ry'imideli.

    Kuri we, kumurika imideli no kuba umuforomokazi ni nk'amaboko yombi y'umubiri umwe. 'Hari ubwo biba byinshi! Ariko nkunda byombi. Kimwe mu bimfasha ni ukugira gahunda, gutekereza neza no kunywa ikawa. Ni byo bimfasha,' avuga yisekera, nk'uwamenyereye gutembera hagati y'ubuzima n'ubugeni.

    N'ubwo atuye kure, umutima we ntusiga igihugu cye. Yumva indirimbo z'iwabo, ateka ibiryo gakondo, avugana n'umuryango we kenshi. Abaye kure y'igihugu, ariko akakigira hafi ku mutima.

    Uwajeneza, umuforomo werekana imideli ku rwego mpuzamahanga

    Blandine afite inzozi zisobanutse: kwagura ibikorwa bye mu mideli, gutangiza imishinga y'ubuzima no kuba icyitegererezo ku bakobwa bato. 'Wizerere mu nzozi zawe, wishimire urugendo rwawe, ukore cyane, wishimire aho ukomoka kandi ntuzigere ureka inzozi zawe,' ni amagambo asigira urubyiruko.

    Mu birori bikomeye yitabiriye harimo Milwaukee Fashion Week, aho yaserutse nk'umukobwa udahungabanywa n'uburemere bw'inkweto ndende cyangwa ibirimo bitera ubwoba. Nta ndoto imunanira, nta n'imirimo ibiri imuvuna. Kuri we, ubuzima ni runway atambukira agana ku nzozi ze, agaseruka nk'indoto z'ahazaza.

    Uyu mukobwa ntabwo amaze igihe kinini yerekana imideli
    Uyu mukobwa akomatanya kumurika imideli no kuba umuforomo.
    Uwajeneza avuga ko afite intego yo kubera icyitegererezo abandi

    Source : https://kasukumedia.com/blandine-uwajeneza-umukobwa-wambara-inkweto-ndende-zo-ku-rubyiniro-agakiza-ubuzima-bwa-bantu-mu-bitaro/

  • Ubuyobozi bwa Trump bwohereje Ingabo za Marines i Los Angeles #rwanda #RwOT

    Muri iki gihe Perezida Donald Trump muri manda ye ya kabiri yashyize ingabo za US Marines mu mujyi wa Los Angeles, ananasabira kongera ibikorwa byo gufata no kwirukana impunzi zidafite impapuro zemewe. Iyi ngamba — uko iri gutambuka — yarahungabanyije benshi, cyane cyane abayobozi b'aho hateye umutekano n'abaturage b'imijyi imwe n'imwe mu gihugu. Iki gikorwa kandi kimaze gusakara ku mbuga nkoranyambaga no mu bihugu by'amahanga bitandukanye.

    Icyo byatangiriyeho n'icyo bivuga

    Ku wa Mbere, tariki ya 9 Kamena 2025 (USA ibarura ku gihe cya Los Angeles), Ubuyobozi bwa Trump bwatumije abasilikare ba US Marines kuri gahunda yo kuzoherezwa i Los Angeles. Intego yabo yari ukwifashishwa mu gutabara ibibuga bitandukanye by'Ingabo za National Guard zigiye gutumizwa ku buryo bwihuse. Byifuzwaga ko Marines zirinda imitungo ya leta ya federali ndetse zitegure kwitabira imyigaragambyo yakomeje guterwa n'ibyemezo by'ubuyobozi bwo kubakira imigambi yo gukumira no guhana abimukira — cyane cyane abatubahirije amategeko y'imyimukira ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Umubare w'abasilikare kandi ikibasira
    • Hafi za 700 ba 'active-duty Marines' basabwe kuzagera i Los Angeles ku mugoroba cyangwa ku gitondo cyo ku wa Kabiri.

    • Igihe kimwe, ingabo za National Guard zaje kwiyongera zingana n'ibihumbi bibiri (2,000) ziteganyijwe kugera mu mujyi.

    • Aya makuru yakomeje gutangaza rubanda ku wa Gatatu, 10 Kamena 2025.

    Kugira Marines ku butaka bw'igihugu: Igihe n'isoko

    Ibi bikorwa by'igikuba neza biheruka kuba mu 1992 ubwo Perezida George H.W. Bush yiyambazaga Ingabo za leta yigenga mu guhosha imyigaragambyo yagaragaye nyuma y'aho urubanza rwa Rodney King rwasohotse. Ubu na none, Trump ntiyakoresheje 'Insurrection Act' ku mugaragaro, avuga ko ahabwa ububasha n'amategeko kandi ari ku murongo wo guhashya 'rebeliyonu cyangwa akaga k'ukuyoboka ubutegetsi'.

    Uburakari bw'abaturage n'abanyapolitiki

    Bamwe mu bayobozi ba leta ya California — cyane cyane Perezida wa Leta, Gavin Newsom, na meya wa Los Angeles, Karen Bass — baragize inyifato ikaze bakavuga ko iri ari 'ubufatanyacyaha mu bupfura bwa rubanda'. Newsom yanditse kuri X ati, 'These Marines are not political pawns. It's a blatant abuse of power.' Ijambo rye rirazenga agatera ikirego mu maburanwa ngo rihagarike uko Trump yagiye atwara National Guard n'abandi basirikare b'igisirikare cy'igihugu muri iki gikorwa kidasanzwe.

    Imwe mu nkuru zivuga ko gusaba abasilikare biturutse ku butegetsi bwa Trump byabaye nk'umuco wa 'gukoresha ingabo mu bikorwa bya politiki,' ibyo bigatera impungenge nyinshi ku muryango w'ingabo za Amerika.

    Imyigaragambyo irakaze mu mijyi myinshi

    • Imyigaragambyo yatangiye ku Mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki 6 Kamena, inyuma y'aho ICE yakoze igitero cyo gufata abantu batandatu mu kazi bari bafite ibibazo by'imyimukira.

    • Mbere yo koherezwa kwa Marine, abantu basaga ibihumbi bitatu barigaragambye kuri City Hall, inama n'imiryango y'akazi (labor unions), baririmba bakanerekana imbaraga zo kwimukira no kwishyira hamwe.

    • Mu mpera z'icyumweru, mu bice bitandukanye by'u Bushinwa bwa Amerika, harimo San Francisco na Santa Ana (California), Dallas na Austin (Texas), habaye imihindagurikire y'umutekano n'imyigaragambyo.

    • Polisi yakoresheje ibisasu by'amazi, gazi, 'less lethal munitions' harimo n'ibisasu bya flash-bang mu guhangana n'abigaragambye basaga 1000.

    Policy ya ICE n'ibyemezo byo gukomeza 'raids'

    Ministre w'Umutekano w'Igihugu wa Amerika, Kristi Noem, yemeje ko ibikorwa byo gufata impunzi zidafite impapuro bizakomeza, kandi ko biziyongera buri munsi. Yavuze ko 'tuzakora ibikorwa byinshi uyu munsi kurusha ejo', yongeraho ko 'abo bagiye kwigaragambya kandi bagakora ibyaha kuri polisi, byarushaho gukaza imbaraga za ICE mu kubakurikirana.'

    Ingaruka ku mubano hagati ya Leta na Leta zunze Ubumwe

    California yahagurukiye mu rubanza rwa reta, ikavuga ko kohereza Ingabo za National Guard na Marines bitarateweho inkunga n'Umuyobozi wa Leta — Gavin Newsom — bitanyuranyije n'uburenganzira bwa leta kimwe n'amategeko ya federali. Iki cyemezo to

    Dore igice cya mbere cy'inkuru yanditswe mu Kinyarwanda isesengura ku bijyanye no kohereza ingabo za Marines i Los Angeles na gahunda ya Leta ya Trump yo gukaza ibikorwa byo gufata abimukira:

    Ubuyobozi bwa Trump bwohereje ingabo za Marines i Los Angeles, butangaza ko bugiye gukaza ibikorwa byo gufata abimukira

    Intangiriro: Amakuru mashya yatumye igihugu gisakuruka

    Ku itariki ya 9 Kamena 2025, Perezida Donald Trump yatangaje ko yohereje abasirikare b'ingabo zirwanira ku butaka (Marines) mu mujyi wa Los Angeles, muri Leta ya California. Iki cyemezo cyateje impagarara mu baturage ndetse n'abayobozi ba Leta ya California, nyuma y'uko hanatangajwe ko ibikorwa byo gufata no kwirukana abimukira binyuranyije n'amategeko bigiye gukazwa.

    Ni ubwa mbere mu myaka irenga 30 Amerika yongeye kohereza Marines ku butaka bw'igihugu imbere mu gihugu, biturutse ku myigaragambyo n'impaka zivuka ku migambi y'itegeko ry'imyimukira.

    Icyatumye bafata icyemezo cyo kohereza Marines

    Ubuyobozi bwa Trump bwasobanuye ko iki gikorwa kigamije 'guhagarika imyigaragambyo irimo ubugizi bwa nabi' ndetse no 'gukomeza gushyira mu bikorwa amategeko y'imyimukira mu buryo buteguye kandi butavangira umutekano w'igihugu.'

    Abasilikare basaga 700 bo mu ngabo za Marines baroherejwe mu buryo bwihuse muri Los Angeles kugira ngo bafashe Polisi n'ingabo z'igihugu (National Guard) mu rwego rwo gukumira imyigaragambyo ikomeje kwiyongera kubera ibikorwa bya ICE (Immigration and Customs Enforcement) byo gufata abimukira.

    Uburakari bw'abayobozi ba Leta ya California

    Guverineri wa California, Gavin Newsom, yamaganye icyemezo cya Trump, avuga ko ari ugukoresha ingabo mu nyungu za politiki. Yagize ati:

    'Aba basirikare ntabwo ari ibikoresho bya politiki. Kohereza ingabo ku butaka bw'igihugu imbere mu gihugu nta cyemezo cya Guverineri, ni ukwica itegeko kandi ni igikorwa cyo kuburabuza abaturage.'

    Meya wa Los Angeles, Karen Bass, yavuze ko gutera ubwoba abaturage b'abimukira mu buryo bw'intambara bituma abaturage batizera inzego za leta.

    Ingaruka z'iki cyemezo ku baturage

    Hashize iminsi habayeho ibikorwa byinshi bya ICE mu gace ka Southern California, aho abimukira bafatwa mu ngo, ku mihanda ndetse no ku mirimo. Ibi byatumye abigaragambya batangira kuzura mu mihanda ya Los Angeles, San Diego ndetse na San Francisco, bavuga ko 'bakwiriye uburenganzira nk'abandi bose.'

    Mu myigaragambyo yabaye ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize, abantu basaga ibihumbi bitatu bateraniye ku nyubako ya City Hall ya LA, bamagana ibikorwa bya ICE, banasaba ko abimukira bafatwa neza kandi bahawe uburenganzira bwo kwiyambaza inkiko.

    Gahunda yo gukaza 'raids' z'abimukira

    Minisitiri w'umutekano w'igihugu, Kristi Noem, yatangaje ko 'raids' ziziyongera mu migi yose y'Amerika. Yagize ati:

    'Abimukira baje mu buryo bunyuranyije n'amategeko bagomba gusubizwa iwabo. Ntabwo tuzihanganira imyigaragambyo yica amategeko cyangwa ikangisha abakozi ba leta.'

    Abashinzwe ICE bemeye ko bashyizeho gahunda nshya yitwa 'Operation Clean Border,' izajya ikorwa buri cyumweru mu migi minini.

    Ingaruka z'icyemezo cya Trump mu rwego mpuzamahanga

    Ibihugu byinshi byamaganye iki cyemezo. Umunyamabanga w'ububanyi n'amahanga w'u Bufaransa yatangaje ko 'Amerika igarutse ku bihe byo mu 1960 aho abimukira bafatwaga nk'abagizi ba nabi.' Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) ryasabye Amerika gukoresha uburyo bw'amahoro, butabangamiye uburenganzira bwa muntu.

    Igice cya kabiri cy'iyi nkuru (kizakurikiraho) kizibanda ku:

    • Imvo n'imvano y'ubwiyongere bw'abimukira muri USA

    • Uko igitutu cya politiki mu gihugu gishobora kuzana ibibazo by'umutekano

    • Uko abaturage n'amatsinda y'abaharanira uburenganzira bwa muntu bari kwitegura guhangana n'ibi bikorwa

    • Icyo amategeko ya Amerika avuga ku kohereza ingabo imbere mu gihugu

    Source : https://kasukumedia.com/ubuyobozi-bwa-trump-bwohereje-ingabo-za-marines-i-los-angeles/

  • Umugabo uherutse kwicisha umugore we icyuma bapfa 50.000 Frw yafatiwe ku mupaka – #rwanda #RwOT

    Ku itariki 6 Kamena 2025 ni bwo uwo mugabo yishe umugore we wari ufite imyaka 27 bari bamaranye amezi abiri bashakanye mu buryo butemewe n'amategeko.

    We na nyakwigendera bari bagiranye amakimbirane ashingiye ku mafaranga 50.000 Frw batumvikanye uburyo yakoreshejwe.

    Ibyo byabereye mu Karere ka Kicukiro, mu Murenge wa Masaka, mu Kagari ka Gitaraga.

    Uwo mugabo yamwishe akoresheje icyuma amukata umuhogo anamutera icyuma mu mutwe nyuma ahita atoroka.

    CIP Gahonzire yabwiye IGIHE ko ukekwa yahise atangira gushakishwa atabwa muri yombi ku itariki 8 Kamena 2025 ku mupaka wa Gatuna agerageza gutorokera muri Uganda.

    Ati 'Abapolisi bacu bakora ku mipaka turakorana cyane ku cyaha gikomeye nka kiriya kuko tuba dukeka ko uwo muntu ashobora gutoroka. Yagerageje guca ku mupaka wa Gatuna afatwa n'abapolosi bahakorera.'

    CIP Gahonzire yongeyeho ko akimara gufatwa yahise agarurwa i Kigali ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Masaka ndetse yamaze gukorerwa dosiye.

    Uyu mugabo akimara gufatwa yemeye ko ari we wishe umugore we.

    CIP Gahonzire yasabye abantu kwirinda amakimbirane ageza aho umuntu yica undi bapfa amafaranga ndetse abibutsa ko ababikora ntaho bashobora guhungira ubutabera muri iki guihugu.

    Ingingo ya 107 y'Igitabo giteganya ibyaha n'ibihano ivuga ko umuntu wica undi abishaka aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igihano cy'igifungo cya burundu.

    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umugabo-uherutse-kwicisha-umugore-we-icyuma-bapfa-50-000-frw-yafatiwe-ku-mupaka

  • Kigali: Inzu zo mu gace ka Nyabisindu ahagiye kubakwa umudugudu ugezweho zasenywe (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Uwo mushinga ugamije kwimura abatuye mu midugudu ine irimo Nyabisindu, Amarembo I, Amarembo II na Ibuhoro aho kuri ubu gusenya inzu zari zihubatse mu kajagari bigeze kure.

    Ni ibikorwa byatangiye ku itariki 22 Gicurasi 2025 aho abaturage bagiye bakuramo ibyabo hoherezwa imashini zisenya izo nzu.

    Abaturage bari bahatuye bavuga ko bamaze gukorerwa igenagaciro ry'imitungo bari bahafite ariko ko icyari gisigaye ari uguhabwa amafaranga y'ubukode bemerewe n'Umujyi wa Kigali.

    Biteganyijwe ko buri muryango wimuwe mu yari ihafite inzu uzajya uhabwa 100.000 Frw buri kwezi kugeza igihe inzu zo muri uwo mudugudu ugiye kubakwa zuzizurira bakazihabwa. Gusa ku ikubitiro bazahabwa 200.000 Frw y'amezi abiri icya rimwe bazishyura ubukode mu ntangiriro.

    Abaturage bo mu gace katimuwe i Nyabisindu bavuze ko nyuma y'iyimuka rya bagenzi babo, ubu inzu zo gukodesha zahise zihenda cyane ziranahashira ku buryo byasabye kujya mu bindi bice bya Kigali.

    Biteganyijwe ko Umudugudu wa Nyabisindu uzubakwamo amagorofa 58 azaba agabanyijemo inzu 1639.

    Ni inzu zizaba zigezweho zituza imiryango myinshi ku buso buto, hubakwe isoko, hashyirwe amashuri, ibyanya by'imyidagaduro, imihanda n'ibindi bitandukanye.

    Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine yabwiye IGIHE ko abo baturage bakorewe igenagaciro ry'imitungo bari bafite kandi ko kubimura bihita bikurikirwa no kubaka uwo mudugudu ku buryo mu mwaka umwe imirimo yo kuwubaka izaba yarangiye nk'uko biteganyijwe.

    Inzu zasenywe zari zubatse mu buryo bw’akajagari

    Ba nyir’inzu bazana imodoka zo gupakira ibyari mu nzu zabo

    Ibikorwa byo kubaka uwo mudugudu mushya bizahita bikurikiraho

    Bimwe mu bizakoreshwa mu gutangira kubaka uwo mudugudu byatangiye kwegeranywa

    Ahasenywe inzu z’akajagari hagiye kubakwa Umudugudu w’inzu 58 z’amagorofa

    Ahasenywe izo nzu hegeranye n’izindi nzu zubatse neza

    Ahasenywe inzu ni ukuva ku masangano y’umuhanda ya Nyabisindu

    Ahamaze gusenywa ba nyir’inzu bohereza abantu babakuriramo amatafari n’ibindi bikoresho

    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-inzu-zo-mu-gace-ka-nyabisindu-ahagiye-kubakwa-umudugudu-ugezweho

  • CEEAC n'ubundi yari umuryango ugeze aharindimuka – Minisitiri Nduhungirehe – #rwanda #RwOT

    Ibi Minisitiri Nduhungirehe yabitangarije IGIHE ubwo yagarukaga ku byo u Rwanda rushobora guhombera mu kwivana muri uyu muryango.

    Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko kuba u Rwanda rwarikuye muri CEEAC nta kinini rwahombye, kuko wari umuryango umaze igihe urangwa n'imikorere mibi.

    Yagize ati 'Ubundi u Rwanda nta kintu kigaragara rwungukiraga muri uyu Muryango w'Ubukungu bw'Ibihugu bya Afurika yo Hagati, kuko uyu muryango uri mu miryango y'Akarere ya AU idakora neza, hari imishinga myinshi y'ibikorwaremezo, yo kwishyira hamwe, idakora. Rero ntabwo u Rwanda n'ubusanzwe mbere y'uko n'iki kibazo kinaza, rwabonaga inyungu igaragara muri uyu muryango wa CEEAC.'

    Ku birebana n'uko u Rwanda rushobora kuzasubira muri uyu muryango, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko bigoye kuko byagaragaye ko uyu muryango na komisiyo yawo bikoreshwa cyane na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku buryo bigeza n'aho byica amategeko shingiro y'uyu muryango.

    Ubundi u Rwanda ni rwo rwari rutahiwe kuyobora uwo muryango nyuma ya Guinée équatoriale, kuko amahame shingiro ateganya ko ibihugu bisimburana ku buyobozi bw'uwo muryango hakurikijwe inyuguti (alphabet) z'Igifaransa.

    Gusa ibyo si ko byagenze, kuko mu nama ya 26 y'Abakuru b'Ibihugu bya CEEAC yabereye i Malabo ku wa Gatandatu, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yasabye ko u Rwanda rutahabwa uwo mwanya, ibindi bihugu biwugize na byo biwuha umugisha. Ibyo byatumye u Rwanda rufata umwanzuro wo kwikura muri uwo muryango.

    Minisitiri Nduhungirehe ati 'Rero kugira ngo umuryango nk'uyu utubahiriza amategeko yawo u Rwanda ruzawusubiremo byagorana. Ikindi ni uko CEEAC burya na mbere y'uko iki kibazo kiza wari umuryango ugeze aharindimuka, cyane cyane kubera ko hari imishinga myinshi y'iterambere y'ibikorwaremezo itarigeze ishyirwa mu bikorwa.'

    Ati 'Hakabaho ikibazo cy'imiyoborere cyane cyane imiyoborere ya komisiyo, aho Perezida wa Komisiyo akora wenyine, atagisha inama cyangwa adakorana n'abandi bakomiseri, hakaba n'ikibazo rero cyo kugenzura imari, bikaba rero bitangaje kuko kuva mu 2020 nta genzura (audit) rirakorerwa uyu muryango, nk'uko biteganywa n'amategeko, akaba ari na byo bituma n'ibihugu byinshi bitagitanga umusanzu, muri uyu muryango.'

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga yakomeje ashimangira ko 'u Rwanda rwavuye muri CEEAC burundu, tukaba rero tutazawusubiramo.'

    Si ubwa mbere u Rwanda ruvuye muri uyu muryango kuko no mu 2008 rwawuvuyemo ruvuga ko ari ukugira ngo rushyire imbaraga mu yindi miryango rurimo, irimo EAC na COMESA, gusa rwaje kongera kuwugarukamo muri Kanama 2016.

    Inama iheruka u Rwanda rwagombaga guhererwamo umwanya w’ubuyobozi yari yitabiriwe na Minisitiri w’Intebe Nduhungirehe

    Imvugo ntiyari yo ngiro muri CEEAC

    Ubusanzwe CEEAC yari igizwe n'ibihugu birimo Angola, Congo, RDC, Cameroun, Gabon, Tchad, Guinée équatoriale, Centrafrique, u Rwanda, u Burundi na São Tomé-et-Príncipe.

    Ni umuryango washinzwe mu Ukwakira 1983 utangiwe n'ibihugu byari bigize Umuryango w'Ubumwe bw'Ibihugu byo mu Burasirazuba bwa Afurika yo Hagati mu by'Imisoro n'Ubukungu (UDEAC), São Tomé-et-Príncipe, ndetse n'ibyari bigize Umuryango w'Ubukungu w'Ibihugu byo mu Karere k'Ibiyhaga bigari, ari byo iyahoze ari Zaire, u Burundi, ndetse n'u Rwanda.

    CEEAC yamaze imyaka myinshi idakora bitewe n'ibibazo by'amikoro, amakimbirane mu karere k'Ibiyaga bigari, ndetse n'intambara muri RDC, aho ibihugu bimwe binyamuryango byari bishyigikiye impande zitandukanye mu zari zihanganye.

    Mu Ukwakira 1999, uyu muryango wemejwe n'Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, nk'imwe mu nkingi umunani zibumbatiye ubukungu bwa AU.

    Muri zimwe mu ntego za CEEAC harimo guteza imbere no gushimangira ubufatanye bwuzuye kandi burambye hagamijwe kugera ku iterambere ry'ubukungu rihamye kandi rishingiye ku bushobozi bw'ibihugu ubwabyo, gukuriranaho imisoro ku bicuruzwa byinjira muri buri gihugu, gukuraho amategeko agena ingano ntarengwa y'ibicuruzwa byinjira cyangwa bisohoka n'izindi nzitizi z'ubucuruzi.

    Hari kandi intego yo guhuza politiki z'ibihugu bigize uyu muryango mu rwego rwo guteza imbere ibikorwa byawo, cyane cyane mu by'inganda, ubwikorezi n'itumanaho, ingufu, ubuhinzi, umutungo kamere, ubucuruzi, ifaranga n'imari, umutungo w'abantu, ubukerarugendo, uburezi, umuco, ubumenyi n'ikoranabuhanga.

    Uyu muryango wari ufite kandi intego yo kugera ku kwigira nk'umuryango, kuzamura imibereho y'abaturage, kubungabunga ubukungu no guteza imbere umubano mwiza hagati y'ibihugu biwugize, ndetse no gutanga umusanzu mu iterambere ry'umugabane wa Afurika.

    Uyu muryango ugizwe n'ibihugu bikize ku mabuye y'agaciro, ubutaka bukungahaye bwo guhingaho, inganda zikurura abashoramari b'imbere n'abo hanze, ibyari gutuma koroshya ububahirane bw'ibi bihugu bigize uyu muryango byari kugira inyungu nziza kuri buri gihugu n'u Rwanda rurimo.

    Ibi bihugu biri ku buso bwa kilometero kare zirenga miliyoni 6,6, bikaba bituwe n'abaturage barenga miliyoni 200, ibyatuma ubuhahirane butanga umusaruro ku bashoramari batandukanye bo muri ibyo bihugu.

    Umusaruro mbumbe w'ibyo bihugu ubarirwa mu agera kuri miliyari 300$, bishingiye ku bukungahare bwa bimwe mu bihugu mu bijyanye n'ubucukuzi bw'ibikomoka kuri peteroli, ubw'amabuye y'agaciro, ubuhinzi, ndetse n'amashyamba.

    Ibyo byose byumvikanaga nk'ibyari kubyarira umusaruro buri gihugu kinyamuryango harimo n'u Rwanda, ariko uko bigaragara mu nyandiko bihabanye n'uko byagaragaye mu ngiro, bitewe ahanini n'imikorere mibi yagiye iranga uyu muryango nk'uko Minisitiri Nduhungirehe yabisobanuye, ko hari imishinga myinshi yagiye ihera mu mpapuro ntishyirwe mu bikorwa.

    Ati “CEEAC iri mu miryango ya nyuma muri Afurika ikora neza.”

    Yavuze ko ibyo bibazo u Rwanda rwari rwarabyihanganiye, rushishikariye gufatanya n'abandi banyamuryango gushaka ibisubizo byabyo, kugeza ubwo RDC yazanaga iby'ibyo birego mu gihe u Rwanda rwari rugiye gufata umwanya w'ubuyobozi nk'uko biteganywa n'amahame shingiro.

    Yakomeje agaragaza uruhare rwa RDC mu mikorere mibi y'uwo muryango, kuva ku gihe yari iwuyoboye mu 2023, kuko yimye ijambo uwari uhagarariye u Rwanda muri uwo muryango kandi bwari uburenganzira bw'u Rwanda kugiramo ijambo nk'abandi banyamuryango, anavuga ko ari kimwe mu bihugu bidatanga umusanzu kuko ishobora kuba imaze nk'imyaka 10 idatanga umusanzu muri uwo muryango.

    Ubundi buri gihugu kinyamuryango cyasabwaga gutanga 1% ku misoro kinjije ku bicuruzwa byaturutse hanze y'ibihugu bigize uwo muryango, ariko RDC n'ibindi bihugu bimaze imyaka bitabyubahiriza.

    CEEAC imaze igihe irangwa n’imikorere mibi

    Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko bigoye ko u Rwanda rwazasubira muri CEEAC

    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ceeac-yari-umuryango-ugeze-aharindimuka-minisitiri-nduhungirehe

  • RDC yishe amategeko ya CEEAC igamije kwanduza isura y'u Rwanda no kurushotora-Ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri – #rwanda #RwOT

    Inama y'Abaminisitiri yateranye ku wa 9 Kamena 2025, yaganiriye ku cyemezo cyo ku wa 7 Kamena 2025, cyo kuva u Rwanda mu Muryango w'Ubukungu wibihugu byo muri Afurika yo Hagati (ECCAS), maze ishimangira ibi bikurikira:

    Ntabwo byumvikana kandi ntibikwiriye ko ibihugu bigize ECCAS, birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), byiha uburenganzira bwo gukoresha nabi uwo Muryango mu nyungu zabyo bwite bigamije kurwanya igihugu biri kumwe muri uwo muryango.

    Nk'igihugu cyari giherutse kuyobora ECCAS (kuva muri Gashyantare 2023 kugeza muri Gashyantare 2024), Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) yishe ku mugaragaro amahame n'amategeko y'uyu Muryango, igamije kwanduza isura y'u Rwanda ndetse no kurushotora.

    Ibi bikaba byaramenyeshejwe ku mugaragaro ibihugu byose bigize ECCAS, ariko nta cyakozwe ngo bihagarare. lyo mikorere mibi yangiza isura y'u Rwanda, yarakomeje no mu gihe cy'ubuyobozi bwasimbuye ubwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC).

    Intambara yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC), yari yaratangiye n'ubundi mbere y'uko DRC ifata ubuyobozi bwa ECCAS mu 2023, bityo rero iyo ntambara ntiyari ikwiye gushingirwaho mu byemezo biherutse gufatwa.

    Ni ngombwa kwibutsa ko ari igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ubwacyo cyatangije iyo ntambara ubwo cyagabaga ibitero ku baturage bacyo mu mpera z'umwaka wa 2021. Byongeye kandi, DRC ntacyo yafashije intara zayo z'Iburasirazuba maze zigarurirwa n'imitwe y'inyeshyamba yitwaje intwaro irenga 200, igizwe n'iy'imbere mu gihugu, ndetse n'iyaturutse mu mahanga, bikaba bigira ingaruka ku mutekano wibihugu by'abaturanyi.

    Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC), yagiye ikomeza gushyigikira no gutera inkunga umutwe wa FDLR ugizwe n'abasize bakoze Jenoside mu Rwanda, mu bikorwa byinshi bigamije guhungabanya u Rwanda, ibyo byose bikorwa harimo no kwirengagiza kubahiriza imyanzuro 20 y'Akanama k'Umuryango w'Abibumbye gashinzwe Umutekano ku Isi.

    Umwanzuro uheruka w'ako Kanama, ufite nimero 2773, ushinja Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) gutera inkunga no gushyigikira FDLR, ugasaba ko iyo nkunga ihagarara kandi uwo mutwe ushyigikiwe na Kinshasa ukarandurwa burundu. Gukorana n'umutwe wahawe ibihano n'Umuryango w'Abibumbye, bihabanye n'amategeko, inshingano, n'ubufatanye mpuzamahanga.

    Kugaba kenshi ibitero bikomeye byambukiranya umupaka no kurasa ku Rwanda bikozwe na FADRC ifatanyije na FDLR, kimwe n'ukwigamba kwa Perezida Tshisekedi wiyemerera ku mugaragaro ko ategura guhirika Leta y'u Rwanda, ibyo byose binyuranyije n'ingingo ya 3 y'Amasezerano ya ECCAS yerekeye imibanire myiza y'ibihugu by'abaturanyi. Uburenganzira bw'ibihugu byose bigize ECCAS bugomba kubahirizwa uko bwakabaye mu buryo bungana, nta vangura.

    DRC ikwiye kwita ku bibazo bikomeye by'imbere mu gihugu bimaze igihe, aho kwirirwa ishinja ibindi bihugu mu nama mpuzamahanga, ishaka kwihunza inshingano zayo.

    U Rwanda ruzakomeza guharanira amahoro binyuze mu biganiro, no kugira uruhare rwuzuye mu nzira y'amahoro iyobowe n'Abanyafurika ndetse n'izindi gahunda zo guhagaranira amahoro ziriho zishyigikiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'lgihugu cya Qatar.

    Inama y'Abaminisitiri yongeye gushimangira icyemezo cy'u Rwanda cyo kuva burundu mu Muryango w'Ubukungu w'Ibihugu byo muri Afurika yo Hagati (ECCAS).

    . Inama y'Abaminisitiri yemeje umushinga w'itegeko rigena ingengo y'imari ya Leta y'umwaka wa 2025/2026.

    . Inama y'Abaminisitiri yemeje amavugururwa agamije kunoza imyigire mu mashuri yose ya Leta ndetse n'afashwa na Leta ku bw'amasezerano, kugira ngo abanyeshuri bahabwe ubumenyi n'ubushobozi bibategurira gukomeza amasomo no guhatana ku isoko ry'umurimo.

    . Inama y'Abaminisitiri yemeje abahagarariye ibihugu n'lmiryango Mpuzamahanga mu Rwanda bakurikira:

    Abambasaderi Madamu Irene Vida Gala, Ambasaderi wa Repubulika Yunze Ubumwe ya Brezil mu Rwanda, afite icyicaro i Kigali.

    Bwana Gao Wenqi, Ambasaderi wa Repubulika ya Rubanda y'Ubushinwa mu Rwanda, afite icyicaro i Kigali.

    Madamu Aurélie Royet-Gounin, Ambasaderi w'u Bufaransa mu Rwanda, afite icyicaro i Kigali.

    Madamu Nezha Alaoui M'Hammdi, Ambasaderi w'Ubwami bwa Maroc mu Rwanda, afite icyicaro i Kigali.

    Bwana Casper Stenger Jensen, Ambasaderi w'Ubwami bwa Denmark mu Rwanda, afite icyicaro i Kigali.

    Madamu Margaret Gaynor, Ambasaderi wa Ireland mu Rwanda, afite icyicaro i Kampala.

    Abahagarariye Imiryango Mpuzamahanga

    Bwana Habtamu Fuje, Uhagarariye Ikigega Mpuzamahanga cy'lmari (IMF) mu Rwanda.

    Madamu Katia Sorin, Uhagarariye Komite Mpuzamahanga y'Umuryango Utabara imbabare mu Rwanda.

    Prof. Nicaise Ndembi, Umuyobozi w'Ikigo Mpuzamahanga cy'lnkingo (IVI), Ibiro by'Akarere ka Afurika bifite icyicaro i Kigali.

    Inama y’Abaminisitiri yayobowe na Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente

    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rdc-yishe-amategeko-ya-ceeac-igamije-kwanduza-isura-y-u-rwanda-no-kurushotora