Blog

  • RDF yatangaje ko FDLR igizwe n'abarwanyi bagera ku bihumbi 10 – #rwanda #RwOT

    Ni imibare igaragaza ko uyu mutwe ukiriho nubwo hashize igihe ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo buvuga ko utagiteye ikibazo.

    Brig Gen Rwivanga yabwiye IGIHE ko abarwanyi ba FDLR bari hagati y'ibihumbi birindwi n'ibihumbi 10, kandi 'bivanga mu baturage iteka iyo bagabweho igitero'.

    Yakomeje avuga ko babarizwa mu bice bitandukanye bya Kivu y'Amajyaruguru, Kivu y'Amajyepfo no mu ishyamba rya Kibira mu Burundi.

    Abo muri Kivu y'Amajyaruguru ni bo bagira uruhare mu guhungabanya umutekano mu bice by'Amajyaruguru n'Uburengerazuba bw'u Rwanda. Ni mu gihe nk'ishyamba rya Kibira, ryakunze kwifashishwa n'abashaka guhungabanya umutekano w'u Rwanda baturutse i Burundi.

    Mu 2021, abarwanyi 15 ba FLN bateye mu Murenge wa Bweyeye muri Rusizi, baturutse muri iri shyamba, baza kugwa muri 'ambush' y'Ingabo z'u Rwanda bamwe baricwa.

    Hari nyuma y'uko mu minsi mike yari yabanje, abo barwanyi bari bateze imodoka muri ako gace mu bitero byapfiriyemo inzirakarengane z'abasivili.

    Brig Gen Rwivanga yavuze ko FDLR yahungabanyije umutekano w'igihugu mu myaka myinshi ishize, ndetse kuva mu 2022 yagiye igaba ibitero mu Kinigi no mu Karere ka Rubavu.

    Muri Werurwe na Gicurasi 2022 mu mirenge ya Kinigi na Nyange muri Musanze n'uwa Gahunga muri Burera, Ingabo za RDC hamwe n'abarwanyi ba FDLR bateye ku butaka bw'u Rwanda, bakomeretsa abaturage ndetse banangiza imitungo yabo.

    Muri iyo minsi, hari ibindi bikorwa bagizemo uruhare birimo gushimuta abasirikare b'u Rwanda babiri bari ku burinzi byakozwe na FARDC ifatanyije na FDLR.

    Muri Gicurasi uyu mwaka, u Rwanda rwakiriye abaturage bagera ku bihumbi bibiri b'Abanyarwanda bari barafashwe bugwate n'umutwe w'iterabwoba wa FDLR.

    Inshuro zose u Rwanda rwagaragaje ko rubangamiwe n'uyu mutwe, RDC ntiyigeze ibikozwa, ibintu byakuruye umwuka mubi, wagejeje aho uyu muturanyi wo mu Burengerazuba atangira gahunda zo kwifashisha aba barwanyi mu gutera u Rwanda, agakuraho ubutegetsi.

    Brig Gen Rwivanga yavuze ko intambara idashobora gukemura ibibazo by'umutekano muke, ahubwo ko RDC ikwiriye gukurikiza inzira za politiki na dipolomasi, igahagarika imikoranire n'uyu mutwe.

    Iyi ngingo ya FDLR ni imwe mu zo u Rwanda rwagaragarije abahuza mu bibazo by'umutekano mu biganiro byabereye i Doha n'i Washington. Rugaragaza ko RDC ikwiriye guhagarika gukorana n'uyu mutwe w'iterabwoba kuko uhungabanya umutekano warwo.

    Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yatangaje ko abarwanyi ba FDLR ubu bari hagati y’ibihumbi birindwi n’ibihumbi 10


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rdf-yatangaje-ko-fdlr-igizwe-n-abarwanyi-bagera-ku-bihumbi-10

  • Ipfundo ry'urwango rutera abanyaburayi gusebya u Rwanda mu bitangazamakuru #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe Abanyaburayi nabo mu bihugu byo mu burengerazuba bw'isi muri ba mpatsibihugu, baziko abanyafurika tukiri abacakara babo byagera ku banyaburayi bo baziko tugikoronijwe nabo. Abanyaburayi kugeza n'uyu munsi baracyatekereza ko Afurika ikinyunyuzwa na Mpatsibihugu usibye ko ho ntakwibeshya bafite uretse ko bisanze bibeshye k'u Rwanda. Nyuma yo gusanga u Rwanda, igihugu cyo muri Afurika, kitumva iyi myumvire yabo kikagerageza kubirwanya bagiteraniraho bakoresheje NGOs zabo, itangazamakuru n'imiryango mpuzamahanga, niyo mpamvu ibinyamakuru agahishyi ubyuka mu gitondo ukabona babyutse bandika ku Rwanda.

    Abanyaburayi baziko Afurika igomba guhora iri inyuma idashobora gutera imbere. Abanyaburayi nabo mu bihugu byo mu burengerazuba bw'isi baziko Afurika ntacyo ishoboye gukora, nicyo ikoze ikeneye uruhushya rwabo.

    U Rwanda ntirwemera ibi bitekerezo. Kuri ba Mpatsibihugu n'abanyaburayi bumva ko u Rwanda rutanga urugero ku bindi bihugu by'Afurika rwo kwigira no gukora ibirubereye.

    Urugero nk'Ububirigi, nyuma yo gusanga ko ibyo bwikora muri Kongo Kinshasa bitakunda mu Rwanda, bucumbikiye kandi bukorana nabashaka guhunganaya umutekano w'u Rwanda. Si ibanga kuko yaba Jambo asbl ndetse na FDU Inkingi bikorera m'Ububirigi bisanzuye mu mugambi wabo wo gukora ibikorwa by'iterabwoba mu Rwanda bafatanyije na FDLR, dore ko n'umuyobozi wabo Kayumba Placide yavuye m'Ububirigi akajya kugirana ikiganiro n'abayobozi ba FDLR muri Wlikale muri Kamena 2024.

    Usibye kandi gukorana na FDLR, banabakusanyiriza amafaranga yo kuyifasha kandi byose bigakorerwa k'ubutaka bw'Ububirigi. Ntitwibagiwe kandi nabahakana bakanapfobya jenoside, bose bahawe ikaze kandi bakanafashwa n'uBubirigi.

    Anyaburayi kandi bashyizeho uburyo bwo kwigisha abana bato kuva bavutse kugeza babaye abasaza aho bumva ko nta cyiza kiba muri Afurika babereka amafoto y'abana bishwe na bwaki, abana bishwe n'inzara basa nabi n'abana bambaye ubusa, Abarimu bati nimuteranye ya myenda yanyu ishaje tuyoherereze abana ba Afurika kandi n'icikaguritse ntimuyitinye.

    U Rwanda, rwahagaritse kwinjiza caguwa mu Rwanda, mu rwego rwo guteza imbere ibikorerwa mu gihugu ndetse no kuba u Rwanda rudakwiye kuba indiri ijugunywamo ibyakoreshejwe ahandi nkuko perezida w'u Rwanda Paul Kagame yabivuze mu 2017. Ibintu byababaje abo mu burengerazuba bw'isi, kugeza u Rwanda rukuwe mu masezerano ya AGOA bitewe nicyo cyemezo.

    Inkuru zirimo Rwanda Classified na Hidden Invasion usanga akenshi abazikora batubahiriza ya mahame bigisha mu mashuri kuko kenshi bavugisha uruhande rumwe nabo barimo aho usanga ari abahamwe n'ibyaha bya Jenoside cyangwa ababakomokaho, abazobereye mukuyipfobya, abasize bibye u Rwanda cyangwa ikindi cyaha. Ntabwo umutima wabo ushobora kubakomakonga ko bakwiye kubaza n'abandi banyarwanda.

    Itangazamakuru ryo mu Burengerazuba bw'Isi rikwiye kumva ko gushyira imbaraga mu gusiga icyasha u Rwanda no kuruharabika bavuga ibinyoma bidashobora gutuma rutakarizwa icyizere mu ruhando mpuzamahanga kuko itangazamakuru ryo mu myaka 10 ishize atariryo tangazamakuru dufite uyu munsi, aho uyu munsi kumenya amakuru no kuyagenzura bitakiri ibya bamwe gusa ahubwo buri wese ufite internet ashobora kugenzura niba ibivugwa mu nkuru ari ukuri ashingiye ku bimenyetso.

    Ntabwo abo mu Burayi no mu burengerazuba bw'isi bariyumvisha ko Imbaraga bari basanganywe zo kugena ibyo abantu bagomba kumva no kumenya biva mu itangazamakuru byabo nkuko byahoze, ubu imbaraga zabyo zayoyotse kubera imbugankoranyamba zisigaye zitanga amakuru mu buryo bworoshye.

    Impuguke muby'itumanaho na dipolomasi basobanura ko imbaraga ibihugu bya mpatsibihugu bashyiraga mu itangazamakuru bahonyora ibihugu bya Afurika nta musaruro bigitanga, ari nka bimwe by' ikirondwe cyasigaye ku ruhu inka yarariwe kera.

    The post Ipfundo ry'urwango rutera abanyaburayi gusebya u Rwanda mu bitangazamakuru appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ipfundo-ryurwango-rutera-abanyaburayi-gusebya-u-rwanda-mu-bitangazamakuru/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ipfundo-ryurwango-rutera-abanyaburayi-gusebya-u-rwanda-mu-bitangazamakuru

  • Rutsiro: Bane bakoraga ubucukuzi butemewe batawe muri yombi – #rwanda #RwOT

    Aba bafatiwe mu Murenge wa Ruhango, Akagari ka Gihira mu Mudugudu wa Kararo, mu bugenzuzi bwakozwe, aho amakuru agera kuri IGIHE ari uko bafatanywe bimwe mu bikoresho bakoreshaga birimo ibitiyo, amapiki n'amatindo.

    Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ruhango, Bisangabagabo Sylvestre, yahamirije IGIHE aya makuru avuga ko bose bajyanywe muri transit center ya Murunda kwigishwa.

    Ati 'Ni byo koko twafashe abantu bane bacukuraga amabuye y'agaciro mu buryo butemewe n'amategeko, ubu barimo kwigishwa muri Transit Center i Murunda kugira ngo bagirwe inama ndetse bigishwe birushijeho.'

    Gitifu Bisangabagabo yakomeje avuga ko ibi bikorwa byangiza ibidukikije kandi n'umutekano w'ababyishoramo utaba wizewe kuko iyo hagize ugiriramo ikibazo cy'impanuka nta bwishingizi aba afite bityo basaba ko abaturage babyirinda bakajya gusaba akazi mu bakora ubucukuzi bwemewe.

    Transit Center ya Murunda ubu icumbikiwemo abagabo bagera ku 120 n'umugore umwe.

    Abagabo batatu n'umugore umwe bo mu Karere ka Rutsiro bafungiye muri ‘Transit Center’ ya Murunda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsiro-bane-bakoraga-ubucukuzi-butemewe-batawe-muri-yombi

  • Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy #rwanda #RwOT

    Some parents whose children attend the Early Childhood Development (ECD) of Burera ADEPE ECD say they are grateful to have a safe place to leave their children and go to work. They say that this helps them working with peace of mind, which in turn improves their families' well-being.

    Nsengiyumva Jean Paul, a parent whose child is enrolled at the Burera ADEPE ECD center located in Cyanika Sector, Burera District, says he is very happy to have a place where he can leave his child while he goes to work.

    He says:' This ECD center is very beneficial to parents like us. You bring your kids in the morning and leave them here while you go off to work. Then, you pick them up around 4 PM after your workday, which contributes to the development of the family.'

    Nsengiyumva adds that beyond the safety provided by ECD, also stimulates children's mental development.

    'Bringing kids here helps them become more active and start speaking early because we enroll them while they're still young. Sometimes they surprise you by using a new word they heard from their peers. My child couldn't speak for the first came here, but now He can talk and even when He wants to use the toilet, He can undress Himself.'

    Hagenimana Clementine, another parent with a child in the same ECD center, agrees. She says the center is helpful to both parents and children because it ensures children are well cared for, which helps parents to work peacefully.

    'I leave my child here and go to work with peace of mind because no child has ever been seriously injured here. Even when a child falls ill, you can bring them with their prescribed medication, and the staff will administer it at the appropriate time while you go to work. Without this center, I'd have to stay home and miss work.'

    Maniragena Innocent, a caregiver at ECD Burera ADEPE, says they categorize children based on their ages and developmental stage since they're not all the same age.

    He explains:' Many parents cross the border to Uganda for work, while others work locally. So they bring their children early in the morning, and we start accepting them from 7 AM. While waiting for others to arrive, we play music for them. Then at 8 AM, we group them into different rooms according to their developmental levels, and the day's activities continue until 5 PM.'

    Maniragena also notes that children who attend ECD centers grow up with a love for learning because their brains are stimulated early on.

    Jean Paul Nyandwi, a specialist in childhood disability and special needs at the National Child Development Agency (NCDA), explains that ECD centers are not formal schools but rather places that prepare children for school.

    He says:' An ECD center is not a school for academic learning. Instead, it helps to prepare a child to eventually enter school by stimulating brain development. That's why you'll find toys and songs tailored to their age at the center. It's all part of building what we call 'school readiness.''

    Munyemana Gilbert, Deputy Director General at NCDA, urges parents to monitor their children's development closely in order to protect and support them.
    He says:' Every parent should take responsibility for their child's development in all aspects and take pride in their child's healthy growth.'

    Today, ECD services in Rwanda reach over 78% of children, across more than 31,000 centers. However, around 22% of children are still unreached.
    According to Law No. 71/2018 of August 30, 2018, regarding child protection, Article 3 defines a child as anyone under the age of 18.

    Data from the National Institute of Statistics of Rwanda (NISR) from 2022 shows that there are over 5.8 million children in Rwanda, representing 44.5% of the total population. Among them, more than 2.4 million are under the age of 6, making up 41% of all children and 18% of the overall population.

    ECD Burera ADEPE Buildings.
    Kids.

    Aline Nyampinga

    Source : https://www.intyoza.com/2025/06/11/burera-ecd-burera-adepe-for-enhancing-child-safety-and-family-economy/

  • Gupfobya Jenoside ni ukwica, ntaho bitaniye-Minisitiri Dr Bizimana – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ku wa 10 Kamena 2025, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe n'Imiryango ya Never Again, Aegis Trust na Interpeace.

    Minisitiri Dr Bizimana yahamije ko abakoze Jenoside bakidegembya mu mahanga usanga bari mu matsinda y'abayipfobya n'abayihakana ndetse bagakomeza gukwirakwiza ingengabitekerezo yayo.

    Yasobanuye ko ku ngoma ya Habyarimana Juvenal, imiryango itari iya Leta na sosiyete sivile byinshi byagize uruhare mu itegurwa n'ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yasabye urubyiruko kwitondera imiryango imwe yihisha mu mutaka wo guharanira uburenganzira bwa muntu igapfobya Jenoside cyangwa ikayihakana kandi ikoresheje abari mu kigero cy'urubyiruko.

    Ati 'Aba bubatse sosiyete sivile yica n'abatarakurikiranywe n'inkiko bari muri sosiyete sivile ikomeza Jenoside kuko guhakana, gupfobya ni ukwica. Gupfobya Jenoside ni ukwica, ntaho bitaniye.'

    Dr Bizimana yashimangiye ko ibyo abapfobya Jenoside bakora 'birenze no kwica kuko upfobya we aba azi ububi bwa Jenoside kurusha uwayikoze kuko yayikoze abantu bakicwa ariko ubibona ubu akabona barenze miliyoni bicwa, akumva ko kubica byari ngombwa cyangwa akabitesha agaciro uwo ni mubi cyane kurusha wa mujenosideri.'

    Urubyiruko n'abakuru basabwe gukoresha ikoranabuhanga mu kunyomoza abagoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Minisitiri Dr Biziamana yashimangiye ko abapfobya Jenoside n’abayihakana ntaho bataniye n’abicanyi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gupfobya-jenoside-ni-ukwica-ntaho-bitaniye-minisitiri-dr-bizimana

  • Umupaka wa Rusizi II wimukiye mu nyubako nshya – #rwanda #RwOT

    Babitangaje nyuma y'icyumweru kimwe izi serivisi zimukiye mu nyubako nshya y'Umupaka uhuriweho wa Rusizi II (One Stop Border Post).

    Tariki 5 Kamena 2025, nibwo Guverinoma yashyikirijwe ku mugaragaro inyubako nshya y'umupaka uhuriweho n'u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo wa Rusizi II uhita unatangira gutangirwamo serivisi z'abinjira n'abasohoka zari zisanzwe zitangirwa mu yindi nyubako itajyanye n'igihe.

    Nyiransabimana Alphonsine ukora ubucuruzi bw'imboga n'imbuto yambukiranyije uyu mupaka, yabwiye IGIHE ko bishimiye ko serivisi zatangiye gutangirwa mu nyubako nini ijyanye n'igihe avuga ko bitewe n'uko aho zatangirwaga hari hato hari ubwo baburaga aho bashyira ibicuruzwa byabo.

    Ati 'Kuba uyu mupaka wimukiye mu nyubako nshya ni byiza, kuko izi nyubako nshya urabona ko hisanzuye atari nka hariya bakorega kuko ho hari hato'.

    Iyi nyubako nshya yo ku mupaka wa Rusizi II irimo inzira y'ikoranabuhanga rya e-gate, yihutisha serivisi y'abakeneye kwambuka bava mu gihugu kimwe bajya mu kindi.

    Abakorera muri izi nyubako nshya bavuga ko uretse kuba zisanzuye ndetse hakaba harimo n'ikoranabuhanga rya e-gate, zinafite umwihariko w'uko zizajya zitangirwamo ubusanzwe zatangirwaga mu bihugu bibiri.

    Ubusanzwe umuturage ukeneye kuva mu Rwanda ajya muri Congo yanyuraga mu biro by'abinjira n'abasohoka ku ruhande rw'u Rwanda akerekana kimwe mu bya ngombwa birimo CEPGL, Laissez-passer na Passports, bakamuterera kashe y'uko asohotse mu Rwanda yamara kwambuka umupaka akajya mu biro by'abinjira n'abasohoka ku ruhande rwa Congo bakamuterera kashe y'uko yinjira muri Congo.

    Kuri iyi nshuro izi serivisi zombi zizajya zitangirwa muri iyi nyubako nshya yubatse ku mupaka wa Rusizi II, mu Murenge wa Mururu w'Akarere ka Rusizi.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel, mu kiganiro aherutse kugirana na IGIHE, yavuze ko mu byo barimo gushyiramo imbaraga mu rwego rwo kwihutisha iterambere ry'abaturage n'imibereho myiza yabo harimo n'ibikorwaremezo by'umwihariko ibikorwa byoroshya ubuhahirane hagati y' u Rwanda na Congo.

    Mu Banyarwanda bakoresha cyane umupaka wa Rusizi harimo abagore basaga 3000 bibumbiye mu makoperative 96 acuruza imboga hagati y'u Rwanda na Congo.

    Abakoresha uyu mupaka bishimira ko serivisi ziri kwihuta

    Guverinoma y’u Rwanda yakiriye ku mugaragaro izi nyubako

    Servise z’umupaka wa Rusizi II zatangiye gutangirwa mu nyubako zigezweho


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umupaka-wa-rusizi-ii-wimukiye-mu-nyubako-nshya

  • Kayonza: Uribyiruko runena akazi rwanenzwe – #rwanda #RwOT

    Ibi byatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Kamena 2025 ubwo muri aka Karere haberaga Inteko rusange y'Inama y'Igihugu y'Urubyiruko rw'i Kayonza.

    Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Urubyiruko mu Karere ka Kayonza, Rukundo Pacifique, yavuze ko bafite imishinga myinshi ifite ibikorwa byo kuhira, gucukura amaterasi n'inganda nyinshi ziri kuhubakwa, ariko ko urubyiruko rwinshi rwanga akazi baruha bigatuma bajya gushaka abakozi mu tundi turere abakozi.

    Ati 'Tugira imbogamizi y'urubyiruko rubyuka rugashaka kuzakora akazi ko mu biro gatuma batiyanduza, twabibonye nko mu gucukura amaterasi aho bashatse abakozi bakabura, icyo gihe bagiye kubashaka mu tundi turere nka Musanze na Ngororero tukabona ko ari ibintu bidakwiye.''

    Rukundo yavuze ko no mu ruganda rukora amavuta n'amasabune rwa Mount Meru Soyco bigeze gushaka abakozi bakababura bikaba ngombwa ko bajya kubakura mu tundi turere, agasaba urubyiruko kwikuramo iyo myumvire.

    Ati ' Nta mu rubyiruko rusirimutse rutagira amafaranga kandi amafaranga aboneka mu buryo bwinshi, hari amafaranga aboneka wakoze akazi ko mu biro ariko abakabona ni bangahe? Ntacyo bitwaye kugenda ugakora ubuyede ayo baguhembye ukayazigama ukazayakoresha mu mushinga wawe wifuza, imbaraga ntizibikika nibareke kwanga akazi.''

    Uzarama Alice uri mu rubyiruko rwikorera we yavuze ko igituma bamwe banga akazi gatandukanye bituruka ku kwishyiramo ko ako kazi kaba gatanga amafaranga make, yavuze ko hari n'abandi bishyiramo ko bazikorera ariko ugasanga nta bishoro bafite.

    Manizabayo Norbert utuye mu Murenge wa Kabare we yavuze ko bafite urubyiruko rwinshi rushaka gukira vuba bigatuma akazi gahemba amafaranga make batifuza kugakora.

    Yagize ati 'Dufite urubyiruko kandi rudashaka gukora akazi kagoranye, barashaka akazi keza gatuma bakomeza gusa neza hakiyongeraho imyumvire y'abava ku ishuri bumva ko akazi kari hanze ari akazi ko mu biro gusa, abakiva mu ishuri ntibumva ko bakwiyanduza bashaka amafaranga.''

    Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Harelimana Jean Damascene, yavuze ko koko bafite urubyiruko rutabyaza umusaruro amahirwe ahari, abenshi bakaba abashaka akazi ko mu biro.

    Ati 'Abafite iyo myumvire nababwira ko bakwiriye kubyaza umusaruro amahirwe ahari kandi umurimo wakwita ko uciriritse ni wo ntangiriro y'umurimo wisumbuyeho wakwifuza kuzakora.''

    Kugeza ubu mu Karere ka Kayonza habarurwa urubyiruko rurenga ibihumbi 121, abadafite akazi ni 15,9% mu gihe hari urundi rubyiruko hatazwi icyo bakora n'ibyo bahugiyemo bangana na 34%.

    Urubyiruko rw’i Kayonza rwanenzwe kutemera akazi gakoreshwa ingufu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-uribyiruko-runena-akazi-rwanenzwe

  • Minisitiri w'Intebe Dr. Ngirente yakiriye Itsinda ry'abaturutse mu ikipe ya Benfica yo muri Portugal #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri, Minisitiri w'Intebe, Dr. Ngirente Edouard; Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean-Guy Afrika na Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, bagiranye ibiganiro n'itsinda ry'abaturutse mu Ikipe ya SL Benfica yo muri Portugal ndetse n'abahagarariye Irerero ry'umupira w'amaguru rya Tony Football Excellence Program mu Rwanda.

    Ibi biganiro bagiranye bigamije gushimangira ubufatanye bw'impande zose mu rwego rwo guteza imbere siporo no kuzamura impano z'abato.

    Ibiro bya Minisitiri w'Intebe byatangaje ko ibiganiro byahuje impande zombi byibanze ku kurebera hamwe uko siporo y'u Rwanda yatera imbere binyuze mu kuzamura impano z'abato.

    Byagize biti 'Minisitiri w'Intebe Dr. Ngirente yagiranye ibiganiro n'itsinda rya
    SL Benfica hamwe na Tony Football Excellence Program mu Rwanda. Baganiriye ku gushimangira ubufatanye mu rwego rwo guteza imbere siporo muri rusange, no kuzamura impano z'abato mu mupira w'amaguru.'

    Urugendo rwabaye nyuma y'inama yabereye ku biro bya Minisiteri ya Siporo, ihuriza hamwe iri tsinda, Umuyobozi wa TFEP, Yonat Tony Miriam Listenberg, n'izindi nzego za Leta zikorera hamwe kugira ngo impano z'abana zirusheho gutera imbere.

    Izo nzego zirimo Minisiteri ya Siporo, Minisiteri y'Uburezi, Minisiteri y'Ubuzima, Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB), Kaminuza y'u Rwanda (UR), Umujyi wa Kigali n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Guteza imbere imiturire (RHA).

    Ubufatanye bw'inzego zose bwite wejo kubaka ibikorwaremezo bya siporo ndetse no gutuma u Rwanda ruba umufatanyabikorwa w'amakipe y'i Burayi ashora imari muri Afurika.

    Kugeza ubu TFEP ifite abana batarengeje imyaka 13, 15, 17 na 20, bakurikiranwa bihoraho ndetse bamwe muri bo bagahabwa amahirwe yo kujya gukorera imyitozo mu makipe atandukanye y'i Burayi harimo n'ayo muri Portugal.

    The post Minisitiri w'Intebe Dr. Ngirente yakiriye Itsinda ry'abaturutse mu ikipe ya Benfica yo muri Portugal appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/minisitiri-wintebe-dr-ngirente-yakiriye-itsinda-ryabaturutse-mu-ikipe-ya-benfica-yo-muri-portugal/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=minisitiri-wintebe-dr-ngirente-yakiriye-itsinda-ryabaturutse-mu-ikipe-ya-benfica-yo-muri-portugal

  • Rusizi: Kugurisha ubutaka ku kirwa cya Gihaya byahagaritswe by'agateganyo – #rwanda #RwOT

    Ikirwa cya Gihaya ni kimwe mu birwa byo mu Karere ka Rusizi bituyeho abaturage. Bitewe n'uko iki kirwa cyo mu murenge wa Gihundwe cyabengutswe n'umushoramari ushaka kuhashyira hoteli, hari abaturage bavuganye amafaranga bemera kwishyurwa, abandi barabyanga.

    Iki kibazo ni kimwe mu byo abaturage bagejeje ku Itsinda ry'Abasenateri bagize Komisiyo y'Imibereho y'Abaturage n'Uburenganzira bwa Muntu, rigizwe na Prof Niyomugabo Cyprien na Kanziza Epiphanie.

    Ni muri gahunda abasenateri barimo yo gusura abatuye ku birwa mu rwego rwo kugenzura ibikorwa bya Guverinoma mu guteza imbere imibereho y'abaturage.

    Kadahera Denis yavuze ko we yagiye gushaka uwo mushoramari ngo amugurire yimuke ku kirwa ajye ahamaze kugera ibikorwaremezo, umushoramari amuha ibihumbi 600Frw ku bibanza bibiri.

    Ati 'Ntabwo nayakiriye ahubwo nagiye gushaka ubutaka ahandi ngo ndebe ko nabona ikibanza cy'ibihumbi 600Frw'.

    Nsekanabo ufite ubutaka buri ku buso bwa metero kare 927 yavuze ko ubwo butaka umushoramari yabugeretse miliyoni 3,5Frw.

    Ati 'Aya mafaranga ni make cyane kuko iyo ugiye ahandi usanga ikibanza kimwe kigura miliyoni 3Frw none umushoramari ari kuziduha ku bibanza bibiri'

    Mugarura Bosco ufite ubutaka bwa hegitari 2316 yavuze ko umushoramari yamugeretse miliyoni 5Frw kandi ikibanza kigura miliyoni 10Frw ari kimwe.

    Mukashema Laurence, uhagarariye Inama y'Igihugu y'Abagore yavuze ko Gihaya ibarizwa mu Murenge wa Gihundwe, ufatwa nk'umurenge w'umujyi bityo ko n'ubutaka bwaho bukwiye guhabwa agaciro k'ubutaka bw'ubukerarugendo.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi Wungirije ushinzwe Imibereho myiza y'Abaturage, Mukakalisa Francine yavuze ko abaturage bavuga ko bahabwa intica ntikize atari ubwa mbere bacyumvise kuko ngo bari baherutse kubasura bamwe bakavuga ko ahagije abandi bakavuga ko adahagije.

    Ati 'Uyu munsi rero niba ari uko bari babonye amasura mashya, igice kivuga ko amafaranga bahabwa adahagije cyabaye kinini kurushaho ari byo byatumye dufata umwanzuro w'uko baba baretse tukabanza tukaganira n'umushoramari'.

    Meya Mukakalisa yahamije ko 'Ubusanzwe uyu mushoramari yumvikana n'abaturage, ubuyobozi bugiye kureba igiciro giteganywa n'igenagaciro ry'ubutaka bugereranye n'amafaranga umushoramari yahaga abaturage bumvikanye barebe aho umuturage afite inyungu.'

    Senateri Prof Niyomugabo Cyprien yavuze ko nibamara kwakira ibi bibazo bibangamiye imibereho y'abatuye ku birwa bazakora raporo bakayishyikiriza Komisiyo y'Imibereho n'Uburenganzira bwa muntu imyanzuro ivuyemo igashyikirizwa Guverinoma.

    Ikirwa cya Gihaya gituwe n'abaturage 1256 bari mu ngo 184 ziri ku buso bwa hegitari 120, mu midugudu ya Kinyaga Budorozo.

    Ahaguzwe hamaze gutangira kubakwa

    Visi Meya Mukakalisa yasabye ko kugurisha ubutaka ku kirwa cya Gihaya biba bihagaze

    Abatuye ku kirwa cya Gihaya bavuga ko umushoramari uri kubagurira abaha intica ntikize

    Senateri Prof Niyomugabo Cyprien yavuze ko ibizava mu biganiro bizakurwamo imyanzuro izashyikirizwa Guverinoma


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-kugurisha-ubutaka-ku-kirwa-cya-gihaya-byahagaritswe-by-agateganyo

  • U Rwanda kuva muri CEEAC ntacyo ruhombye ahubwo CEEAC niyo ihombye #rwanda #RwOT

    Guverinoma y'u Rwanda iherutse gufata icyemezo cyo kwivana muri CEEAC (Communauté Économique des États de l'Afrique Centrale), umuryango ugizwe n'ibihugu byo mu burasirazuba bwo hagati bw'Afurika. Uyu mwanzuro wafashwe ku wa 7 Kamena 2025 nyuma y'uko u Rwanda rusuzumye imikorere mibi n'ivangura bikomeje kuranga uyu muryango, by'umwihariko bishingiye ku ruhare rwawo mu bikorwa bihungabanya umutekano n'icyizere mu karere.

    Ku ruhande rw'u Rwanda, kuva muri CEEAC ni intambwe y'ubutwari, kuko ntacyo igihugu gihombye mu muryango ugizwe n'ibihugu bidakora ibifitiye abaturage akamaro. Ni umuryango wagiye urangwamo inama zidindira, impaka zidafite aho ziganisha, ndetse no kuba urubuga rw'ibihugu byamunzwe na ruswa biharira inyungu zabo bwite aho kubaka iterambere n'umutekano w'akarere.

    Raporo yasohowe na Guverinoma y'u Rwanda kuri uyu wa 9 Kamena 2025 yagaragaje ko RDC yakoresheje CEEAC nk'uruhimbi rwo kugirira nabi u Rwanda, igihe cyose yari mu buyobozi bwayo (kuva Gashyantare 2023 kugeza Gashyantare 2024). Muri icyo gihe, RDC yakoze ibikorwa bihonyora amategeko y'uwo muryango, harimo gukwirakwiza ibinyoma, gushyigikira imvugo z'amacakubiri no gukingira ikibaba imitwe irwanya u Rwanda nka FDLR.

    Ibi bikorwa byaramenyeshejwe inzego za CEEAC, ariko nta gikorwa cyafashwe. Ahubwo ibikorwa byo guhungabanya u Rwanda byakomeje, no mu gihe cy'ubuyobozi bushya bw'uyu muryango, bigaragaza ko hari uburangare cyangwa ubumwe bwo gufata CEEAC nk'igikoresho cya politiki giharabika igihugu cyigenga.

    U Rwanda rugaragaza ko ikibazo cyo mu burasirazuba bwa Congo cyatangiye kera, kitaranabaho ko RDC ijya mu buyobozi bwa CEEAC. Bityo, icyo kibazo ntigishobora gukoreshwa nk'impamvu yo kwibasira u Rwanda. Ahubwo RDC niyo yateje intambara ubwo yateraga abaturage bayo mu 2021, ndetse irenga ku nshingano zo guhashya imitwe y'iterabwoba irenga 200 ikorera muri ako karere, harimo na FDLR, ifashwa n'iyo leta nyirizina.

    FDLR ni umutwe umaze imyaka myinshi ushyirwa ku rutonde rw'imitwe y'iterabwoba n'Umuryango w'Abibumbye. Inama y'Umutekano y'ONU yamaze gusohora ibyemezo bisaga 20 bisaba RDC guhagarika gufasha iyo mitwe, nko mu cyemezo cya vuba aha, Résolution 2773, ariko RDC ikomeje kubirengaho.

    Ni mu gihe, ibihugu bigize CEEAC byananiwe kugaragaza ubushishozi bwo guhana ibihugu byica amahame y'umuryango, ndetse bikarenga ku masezerano nk'Ingingo ya 3 yawo isaba ibihugu kugirana ubutwererane n'ubutanya. Kureka RDC yirirwa itera ibisasu mu Rwanda, igatoteza impunzi n'abaturage, ndetse umukuru w'igihugu akavuga ku mugaragaro ko azahirika ubutegetsi bw'u Rwanda, ni uguca ukubiri n'ubunyangamugayo, bigatuma n'umuryango wa CEEAC utakaza icyubahiro.

    Nubwo rwavuye muri CEEAC, u Rwanda rugaragaza ko ruzakomeza gufatanya n'abandi bafatanyabikorwa mu nzira zubaka amahoro, binyuze mu biganiro bihuriweho na Uniyomu y'Afurika, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'igihugu cya Qatar.

    Mu by'ukuri, kuba u Rwanda ruvuye muri CEEAC si igihombo, ahubwo ni intsinzi y'ubwisanzure n'ubudahangarwa. CEEAC niyo yahombye urwego rw'ubunyamwuga, igihombo ku nkingi y'umutekano w'akarere, n'uburyo bwo gufatanya n'igihugu gishingiye ku mahame, ukuri n'ubutabera.

    The post U Rwanda kuva muri CEEAC ntacyo ruhombye ahubwo CEEAC niyo ihombye appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/u-rwanda-kuva-muri-ceeac-ntacyo-ruhombye-ahubwo-ceeac-niyo-ihombye/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=u-rwanda-kuva-muri-ceeac-ntacyo-ruhombye-ahubwo-ceeac-niyo-ihombye