Blog

  • Minisitiri Bizimana yavuze ku rubyiruko ruba mu mahanga rubeshya ko rwarokotse Jenoside rugamije indonke – #rwanda #RwOT

    Ibyo yabigarutseho ku wa 10 Kamena 2025, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi cyari cyateguwe n'Impuzamiryango ya Rwanda Peace Partnership igizwe na Never Again Rwanda, Aegis Trust na Interpeace.

    Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko imiryango itegamiye kuri leta yaba iyo mu Rwanda na mpuzamahanga kuva mu ikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi na nyuma yayo itabaye nshyashya kuko bamwe mu bayibagamo na bo bari bafite ingengabitekerezo y'urwango.

    Yatanze urugero ubwo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, i Bruxelles mu Bubiligi ku wa 21-22 Gicurasi 1994 habereye inama yarimo Abanyarwanda n'abanyamahanga bakoreye ONG mu Rwanda, bakora inama igamije kwiga ku byaberaga mu Rwanda n'icyakorwa.

    Banzuye ko ibyabaga atari Jenoside ngo ahubwo ari intambara hagati y'ingabo za Leta na FPR Inkotanyi zikora ubwicanyi ku buryo bungana ndetse ko igikwiye gukorwa ari uko zombi zikwiye kuyihagarika.

    Minisitiri Dr. Bizimana yagarutse ku rubyiruko rurimo abakomoka ku bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, biganje i Burayi bashinga imiryango igamije gutwikira ibyo ababyeyi babo basize bakoze mu Rwanda.

    Ati 'Nka Jambo ASBL igizwe n'abana bakomoka ku bakoze Jenoside. […]. Bashaka uko babeshya ko habayeho Jenoside ebyiri, ko ubuyobozi bw'u Rwanda ari bubi na bwo bwica kugira ngo babashe guhisha ibyaha bya ba se.'

    Yavuze ko bakoresha n'andi mayeri yo gushinga ONG bavuga ko zirengera Uburenganzira bwa Muntu bigatuma abaterankunga bazishimira ariko batazi imigambi y'abazishinze.

    Yakomeje ati 'Badukanye noneho n'indi mvugo yo kubeshya ko barokotse Jenoside. Hari uwitwa Gatebuke Claude na mushiki we Gatebuke Alice baba muri Amerika bashinzeyo ONG yitwa AGLAN babeshya ko barokotse Jenoside.'

    Yakomeje avuga ko ayo ari andi mayeri y'abashaka gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko iyo biyise abarokotse Jenoside bituma abanyamahanga babagirira impuhwe bakabatega amatwi bakeka ko ari byo koko kandi ari ibinyoma.

    Dr. Bizimana yavuze ko we ubwe yikoreye igenzura amenya ko ba Gatebuke bombi bavuka mu Karere ka Rutsiro ahahoze ari Komini Kayove ariko asanga mu muryango wabo nta mututsi wigeze abamo.

    Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène yakebuye urubyiruko ruba mu mahanga rubeshya ko rwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-bizimana-yavuze-ku-rubyiruko-ruba-mu-mahanga-rubeshya-ko-rwarokotse

  • Bibye telefoni zirenga 650 n'arenga miliyoni 30 Frw: Batanu bari barayogoje ab'i Gatsibo na Kayonza bafashwe – #rwanda #RwOT

    Aba basore berekanywe kuri uyu wa 11 Kamena 2025, ku cyicaro cya Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba. Batawe muri yombi ku wa Kabiri, nyuma yo guhigishwa uruhindu.

    Bari bamaze imyaka itatu bakora ubu bujura, aho umukuru muri bo afite imyaka 26 na ho umuto akagira imyaka 19.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Iburasirazuba, SP Twagirayezu Hamduni, yavuze ko aba basore batanu bari bafite itsinda ry'abantu batandatu bakoraga ibikorwa by'ubujura n'urugomo mu turere twa Gatsibo na Kayonza.

    Yavuze ko babiri muri bo bavukana, undi akaba mubyara wabo ndetse n'abaturanyi babo babiri. Umwe muri bo ngo yatorokeye mu gihugu cya Uganda, aracyari gushakishwa.

    Ati 'Bari bafite ibikorwa byo gutega abantu bakabambura kandi barabyiyemerera, babikoreraga hafi y'Akarere ka Kayonza aho bavuga ko babikoze inshuro eshanu, babikorera aho bita kwa Fururu inshuro eshanu no ku muhanda ujya i Ngoma no ku badivantisite ku muhanda ujya i Nyagatare.''

    SP Twizeyimana yavuze ko ibi bikorwa byose babikoraga biyoberanyije bambaye impuzankano z'Abanyerondo n'intwaro gakondo zirimo imihoro, amapiki ndetse n'amabuye yo gutera abantu babaga baje gutabara.

    Yavuze ko nk'uko babyiyemerera bagize uruhare mu bujura bwabaye mu Murenge wa Kiramuruzi tariki ya 22 Mata 2025 aho batoboye inzu ebyiri bahiba telefoni umunani na radiyo. Tariki 3 Gicurasi 2025 bibye mu Murenge wa Gahini ahazwi nka Video aho batwaye telefoni 150, mudasobwa banakomeretsa ushinzwe umutekano.

    Ahandi hantu bibye telefoni 500 bamennye inzu, biba miliyoni 8 Frw banakomeretsa umuturage wari uje gutabara. Mu ntangiriro za Gicurasi bongeye kwiba kuri MTN Rwanda ishami rya Kayonza aho bahibye miliyoni 8 Frw banaterura umutamenwa wari urimo miliyoni 15 Frw banakomeretsa abaturage.

    SP Twizeyimana yavuze ko baburira abantu bose bishora mu bikorwa bitemewe n'amategeko ko nta mahirwe bafite biturutse ku bufatanye bw'abaturage n'inzego z'umutekano abibutsa ko bazajya bafatwa bakabihanirwa.

    Ati 'Ubutumwa duha abaturage twabashimira ku makuru bakomeje kuduha tukaburizamo abagizi ba nabi n'abanyabyaha, turakangurira abijandika mu bikorwa binyuranyije n'amategeko kubireka. Polisi turahari kandi ntabwo tuzabihanganira na rimwe abantu nibayoboke gukora imirimo inyuranye bave mu bujura.''

    Ubu, aba basore bose uko ari batanu bahise bashyikirizwa Ubugenzacyaha kugira ngo bakorweho iperereza bazanagezwe mu nkiko.

    Aba basore bari bamaze kwiba henshi muri Kayonza

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Iburasirazuba, SP Twagirayezu Hamduni, yavuze ko aba basore batanu bari bafite itsinda ry'abantu batandatu barimo abafitanye isano


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburasirazuba-batanu-bibaga-bakoresheje-intwaro-gakondo-bafashwe

  • Minisitiri Bizimana yanenze imiryango nterankunga idakozwa ibyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Ubwo butumwa yabutangiye ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi ku mugoroba wo ku wa 10 Kamena 2025, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ni igikorwa cyari cyateguwe n'impuzamiryango yitwa Rwanda 'Peace Partnership' igizwe n'imiryango itatu itari iya Leta, iharanira kubaka amahoro, ari yo Inter Peace, Aegis Trust na Never Again Rwanda.

    Cyabimburiwe no gusura ingoro y'amateka y'urugamba rwo guhagarika Jenoside iri mu Ngoro y'Inteko Ishinga Amategeko, nyuma gikomereza ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

    Minisitiri Dr. Bizimana yabibukije ko u Rwanda ari igihugu gifite amateka yihariye by'umwihariko aya Jenoside ku buryo abafatanyabikorwa b'igihugu bakwiye kuyubaha.

    Yanenze imwe mu miryango nterankunga idafata ibyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi nk'ikintu cy'ingenzi gikwiye kwitabwaho.

    Ati 'Amateka y'u Rwanda yavuye kure kandi ntabwo ukuri kwayo mukwiye gutinya kukubakiraho […] Ndabivuga mbitsidagira kuko abaterankunga bafite umutima mwiza rwose ariko bashaka gusimbuka icyiciro cy'ukuri cyo kwibuka. Bashaka ko duhita tujya mu bikorwa byo kwiyunga kuko iyo Leta ishyizeho gahunda yo kwiyunga abaterankunga baza bihuta ariko waba ari umushinga wo kwibuka cyangwa uburezi bujyana na byo bagasubira inyuma.'

    Dr. Bizimana yavuze ko ibyo ari nko gushaka gusimbuka igice cy'ingenzi kuko ubwiyunge butabaho budahereye mu mizi.

    Ati 'Hari ukwiyunga kubera ko habayeho Jenoside kandi kugira ngo habeho ubwiyunge nyabwo binyura mu kuri. Ni ukuri kw'ibimenyetso by'amateka birimo no kwibuka ariko abaterankunga bacu ntabwo babikunda. N'iyo tuvuze ko dufite umushinga ujya kwigisha indangagaciro z'umuco nyarwanda kuko Jenoside yashobotse kuko zasenywe, na byo baratubwira ngo ni politiki. Ariko se ubundi politiki nziza yigisha itwaye iki?.'

    Umuyobozi w'Umuryango Inter Peace mu Rwanda, Kayitare Frank, mu izina ry'iyo miryango itatu yahuje imbaraga, yavuze ko gufatanya nk'abigisha gahunda zo kubiba amahoro, bigamije kubafasha na bo kwiyubakamo amahoro.

    Ati 'Abakora muri iyi miryango twashakaga ko basubiza amaso inyuma ntibibande gusa kuri gahunda dufasha abandi. Na bo ni Abanyarwanda duhuje amateka bamwe babonye Jenoside n'abavutse nyuma yayo. Twashakaga ko bafata umwanya wo kureba ibyo birirwa bafasha umuryango nyarwanda ngo babitekerezeho'

    Kayitare yongeyeho ko ubudaheranwa mu Rwanda buri ku kigero cyiza mu muryango mugari ariko byagera ku muntu ku giti cye bikaba ku kigero cyo hasi ku buryo hakwiye gahunda nyinshi zifasha abantu kudaheranwa n'ibikomere ku giti cyabo.

    Minisitiri Dr. Bizimana yanenze bamwe mu baterankunga b'u Rwanda badashyigikira ibijyanye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

    Umuyobozi w’Umuryango Inter Peace mu Rwanda, Kayitre Frank, ashyira ururabo ku mva

    Zihinjishi Monique yatanze ubuhamya bw’inzira y’umusaraba yanyuzemo ngo arokoke Jenoside yakorewe Abatutsi

    Bacanye urumuri rw’icyizere

    Nyuma y’igikorwa cyo kwibuka bafashe ifoto y’urwibutso

    Babanje gusura ingoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside iri mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-bizimana-yanenze-imiryango-nterankunga-idakozwa-ibyo-kwibuka

  • Abaturage bo mu Kagari ka Bwerankori na Kigarama baratakira Leta ko yabubakira ruhurura n'ikiraro bikomeye #rwanda #RwOT

    Abaturage bo mu karere ka Kicukiro, by'umwihariko abatuye mu Kagari ka Kigarama na Bwerankori, baratabaza basaba Leta kububakira ikiraro gihamye kijya gihuza utu tugari binyuze hejuru ya ruhurura ikunze gutenguka cyane, cyane cyane mu gihe cy'imvura.

    Aba baturage bavuga ko iyo ruhurura ititaweho vuba bishobora guteza akaga gakomeye mu minsi iri imbere, birimo kwangirika kw'ibikorwa remezo, impanuka no kudindiza ubuhahirane n'itumanaho hagati y'abaturiye utwo tugari.

    Mu gihe cy'imvura nyinshi, ngo hari abigeze gusigara mu rugo iminsi ibiri cyangwa itatu batabashije kujya ku kazi cyangwa mu isoko, kubera ko amazi aba yabateza impanuka, bityo ko yaba n'ibinyabiziga by'ibinyamitende bihanyura ababitwaye bafite ubwoba ko bagwamo.

    Abaturage bo mu Kagari ka Bwerankori na Kigarama baratakira Leta ko yabubakira ruhurura n'ikiraro bikomeye

    Ibi bikaba bibagiraho ingaruka zirimo igihombo mu bucuruzi, igabanyuka ry'umusaruro w'akazi ndetse no kudindira mu myigire y'abana.

    Nubwo hari icyizere gishingiye ku bikorwa bya Leta byo gukemura ibibazo nk'ibi mu bice bitandukanye by'igihugu, abaturage bavuga ko batewe impungenge n'uko ikibazo cyabo kitarashyirwa ku murongo w'ibikorwa byihutirwa.

    Basaba ko hakorwa igenzura ryihuse kandi hafatwa ingamba z'ako kanya kugira ngo hatisangwa ingaruka zirimbanyije zishobora kwirindwa hakiri kare.

    Bamwe mu baturage ubwo baganiriga na Kasuku Media bavuze ko batewe impungenge nubwo imvura yagabanutse ariko ubutaka bukomeje gutenguka, bityo ikibazo cya ruhurura gishobora kuba intandaro y'impanuka zitunguranye, zishobora no gutwara ubuzima bw'abantu cyangwa kwangiza imitungo y'abantu.

    Abaturage bo mu karere ka Kicukiro, by'umwihariko abatuye mu Kagari ka Kigarama na Bwerankori, baratabaza basaba Leta kububakira ikiraro gihamye kijya gihuza utu tugari binyuze hejuru ya ruhurura ikunze gutenguka cyane, cyane cyane mu gihe cy'imvura

    Aba baturage barasaba ko hakorwa igikorwa cyo kubaka ikiraro kirambye cyane ko na ruhurura nayo igombwa kubakwa, kugira ngo habeho ituze mu buhahirane bwabo n'iterambere rusange ry'Akagari.

    Ikiraro nk'icyo cyafasha kandi mu kwihutisha ubwikorezi n'itumanaho hagati y'utugari twombi, bikarushaho guteza imbere ubukungu bw'abaturage no gukumira icyuho cy'iterambere hagati y'uduce dutandukanye.

    Ikibazo nk'iki si gishya mu duce dutuwemo cyane, ariko abaturage bifuza ko ibibazo bijya bihagera byajya bihabwa umurongo n'igisubizo bitagombye gutegereza ko habaho ibyago bibaye. Bemeza ko gukemura ikibazo cy'iyo ruhurura no kubaka ikiraro cyaba igikorwa cy'ubutabazi, ariko bikanaba igipimo cy'ubuyobozi bwita ku mutekano n'iterambere ry'abaturage babo muri rusange.

    Source : https://kasukumedia.com/abaturage-bo-mu-kagari-ka-bwerankori-na-kigarama-baratakira-leta-ko-yabubakira-ruhurura-nikiraro-bikomeye/

  • Umutwe wa Wazalendo bongereye ubujura bw'ihene mu Bibogobogo #rwanda #RwOT

    Abarwanyi bo muri Wazalendo, bazwi cyane mu bikorwa byo kwiba amatungo y'Abanyamulenge mu gace ka Bibogobogo, bongeye kwibasira ako gace bibamo ihene. Umwe muri bo, ariko, yahise afatwa n'abaturage.

    Mu gitondo cyo ku wa kabiri tariki ya 10 Kamena 2025, ni bwo aba barwanyi bagabye igitero ahazwi nka kwa Sebasaza, banyaga ihene. Ku bw'amahirwe make, umwe muri bo yahise afatwa n'abaturage, bahita bamushyikiriza Ingabo za FARDC zibarizwa muri ako gace.

    Amakuru aturuka aho byabereye avuga ko humvikanye amasasu make mu rukerera, ubwo abo barwanyi batwaraga amatungo.

    Umuturage umwe yagize ati: 'Mu rukerera rwo ku wa kabiri, amasasu yumvikanye yari ay'abarwanyi ba Wazalendo banyaga ihene kwa Sebasaza.'

    Nta mubare nyawo w'ihene zanyazwe watangajwe, ariko hari izagaruwe n'abaturage babashije kuzirukana, ndetse bafata n'umwe mu bagabye icyo gitero.

    Uwo murwanyi wafashwe yavuze ko abayoboye igitero bari bayobowe n'umukomando witwa Nshoreyingabo.

    Bivugwa ko no mu gitero giheruka, aho Wazalendo banyaze inka 10, harimo ebyiri zagaruwe bigizwemo uruhare na bamwe mu basirikare b'u Burundi bafitanye umubano wihariye n'ingabo za Leta ya Congo. N'icyo gitero cyari kiyobowe na Nshoreyingabo.

    Umutwe wa Wazalendo bongereye ubujura bw'ihene mu Bibogobogo

    Nshoreyingabo, uzwiho ibikorwa by'ubugizi bwa nabi, avuka ku babyeyi badahuje ubwoko: se ni Umupfumbira naho nyina akaba Umunyamulenge.

    Yagiye akekwaho uruhare mu bikorwa nk'ibi kenshi, kandi hari aho bivugwa ko adahuza n'abandi barwanyi ba Wazalendo, ndetse rimwe na rimwe akajya asubiranamo na bo.

    Asanzwe ayoboye umutwe we w'abarwanyi ba Mai Mai, ariko iyo Wazalendo bagabye ibitero bigamije kurimbura no gusenyera Abanyamulenge, na we usanga arimo.

    Source : https://kasukumedia.com/umutwe-wa-wazalendo-bongereye-ubujura-bwihene-mu-bibogobogo/

  • Abakozi 21% ni bo gusa bakorana umwete mu kazi – Ubushakashatsi – #rwanda #RwOT

    Raporo ya State of the Global Workplace igaragaza ko abakozi bangana na 21% ku Isi ari bo gusa bagira umwete mu kazi bakora, 62% ntibakiyumvamo, mu gihe 17% ari ba terera iyo.

    Ibi umuhanga mu bijyanye n'imiyoborere mu bucuruzi, Matthew Mathison, mu kinyamakuru Enterprenuer yavuze ko bidaterwa n'ikibazo cy'imishahara cyangwa umutekano mu kazi, ahubwo biterwa n'ubusobanuro akazi gafite ku muntu.

    Akomeza avuga ko abakozi benshi baba bashaka aho bumva ko bafite icyo bamaze n'aho akazi kabo gafite umumaro.

    Yagize ati '50% by'abakozi baba bari gushaka akandi kazi, akazi gafite icyo gasobanuye mu buzima bwabo ndetse n'ibigo bakorera.'

    Mathison kandi yavuze ko abakoresha benshi batekereza ko bereka abakozi babo intego, nyamara nyuma y'inama n'imihigo bumvikanyeho abakozi ntibongera kubona ba bayobozi babo mu bikorwa bya buri munsi mu kazi, ahubwo bongera kubabona babazwa aho ibyo bumvikanye bigeze, imyitwarire n'ibindi.

    Mathison avuga ko ibyo bitera abakozi kudakunda akazi kabo, icyakora avuga ko n'abayobozi benshi bayobora ibigo nta mahugurwa cyangwa ubumenyi buhagije mu bijyanye no kuyobora abakozi baba bafite.

    Yagize ati 'Ubushakashatsi bwa Gallup bwerekana ko 70% byo kugira ngo abakozi bishimire akazi biterwa n'umuyobozi, nyamara benshi muri abo bayobozi nta mahugurwa ahagije baba barahawe. Iyo umuyobozi adasobanukiwe neza intego y'akazi, n'abo ayobora ntibayisobanukirwa.'

    Mathison yagaragaje ko gukundisha abakozi umurimo bitagoye kuko hari abandi bayobozi babikoze. Yavuze ko nk'umuyobozi, ukwiye kujya unyuzamo ukaganira n'abakozi bawe bitari ibijyanye n'akazi gusa, ahubwo n'ubuzima busanzwe kuko ari byo bituma bakwiyumvamo.

    Akomeza avuga ko nyuma y'ibyo ukwiye kubereka akamaro k'imirimo bakora ndetse ukabibashimira, kuko ari bwo bazakora bafite intego kuko bazaba bazi icyo bari gukorera.

    Agaragaza ko abakoresha cyangwa abayobozi babashije gukora ibyo ari bo bafite abakozi bishimiye akazi bakora kandi batanga umusaruro ufatika kuko bakora nk'abikorera.

    Abayobozi ntabwo basabwa ibya mirenge kugira ngo bakundishe abakozi babo akazi, basabwa gusa kugirana umubano uhamye n'abakozi, ndetse bakabereka akamaro k'imirimo bakora, ubundi ibigo byabo bigatera imbere.

    17% by’abakozi bakora akazi batiyumvamo na busa

    Kuganira n’abakozi bizatuma bakwiyumbamo, ndetse bibakundishe imirimo bakora


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abangana-na-21-ni-bo-gusa-bagira-umwete-mu-kazi-bakora-ubushakashatsi

  • Kayonza: Imiryango 620 igiye kubakirwa – #rwanda #RwOT

    Ibi byatangajwe ubwo hatangizwaga imurikabikorwa ry'iminsi ibiri ry'abafatanyabikorwa b'Akarere ka Kayonza 87, na bo biyemeje kugira uruhare muri iki gikorwa.

    Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko kubaka no kuvugurura izi nzu z'abatishoboye batangiye kubifatanya n'abafatanyabikorwa aho bamwe bemeye amabati, abatanze amafaranga ndetse n'abemeye kuzajya bubaka inzu mu rwego rwo kwihutisha iki gikorwa.

    Ati 'Twabaruye abaturage bagera kuri 249 badafite aho kuba ndetse n'inzu zigera kuri 371 zo kuvugurura. Ubu rero turimo gufatanya n'abaturage mu kureba ko twakubakira bariya baturage batishoboye.''

    Umuyobozi w'abafatanyabikorwa mu iterambere mu Karere ka Kayonza, Gahigana Sam, yavuze ko muri iyi ngengo y'imari ya 2024/2025 bashoye arenga miliyari 7 Frw mu guteza imbere imibereho myiza y'abaturage.

    Yavuze ko hari abafatanyabikorwa bishyurira abana amashuri, abigisha abaturage ubuhinzi n'ubworozi, abafasha mu buvuzi n'ibindi bikorwa bitandukanye bigamije kuzamura imibereho myiza y'abaturage.

    SOS Rwanda nk'umwe mu bafatanyabikorwa, yahise itanga amabati 900 ku baturage batishoboye kugira ngo azabafashe mu kuvugurura inzu zabo.

    Umuganwa Claudine utuye mu Murenge wa Gahini wahawe amabati 20 nyuma y'uko yari abayeho asembera, yavuze ko bigiye kumufasha mu kubona aho aba akareka gusembera.

    Yagize ati 'Kubaho usembera, ufite abana batatu byari umutwaro unkomereye cyane, ubu rero bampaye amabati kandi ubuyobozi bwanambwiye ko buzamfasha mu kubaka, ndabashimiye cyane kuko bigiye kumfasha mu kwikura mu cyiciro cy'ubukene.''

    Rwubahuka Sylvain ufite abana umunani we yagize ati 'Kuba nahawe amabati nabyishimiye cyane, nari ndi mu nzu ntoya kandi ishaje cyane ariko ndashimira ubuyobozi bwabonye ko nkeneye isakaro rishya, ubu nanjye ibindi birimo guhoma inzu yanjye ndabyikorera.''

    Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yashimiye abafatanyabikorwa ku ruhare rwabo mu guteza imbere imibereho myiza y'abaturage cyane cyane mu guhanga imirimo mu rubyiruko, abasaba kandi gukomeza kwegera abaturage no kubafasha kwikura mu bukene.

    Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Kayonza bashimiwe ku ruhare bagira mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yashimiye abafatanyabikorwa ba Kayonza

    Bamwe mu baturage bahawe amabati


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-imiryango-620-igiye-kubakirwa

  • Imurikagurisha Mpuzamahanga ry'u Rwanda rigiye kuba ku nshuro ya 28 – #rwanda #RwOT

    Ni imurikagurisha ryitabirwa n'inzego zitandukanye mu Rwanda ndetse n'abamurika baturutse hirya no hino ku Isi.

    PSF yatangaje ko rizatangira ku wa 29 Nyakanga rikazasozwa ku wa 17 Kanama 2025, aho risanzwe ribera i Gikondo.

    Umuvugizi w'Urugaga rw'Abikorera mu Rwanda PSF, Walter Hunde Rubegese, yabwiye IGIHE ko imyiteguro yo kwakira iryo murikagurisha igeze kure, cyane ko bategura bagendeye ku mibare y'ababa baritabiriye umwaka wabanje.

    Ati 'Ubu turi mu cyiciro cyo kwitegura kugira ngo igihe kizagere dushobora kwakira neza abazaryitabira. Ubu tuvugana ubutumire ku bantu bose bitabiriye imurikagurisha ry'umwaka ushize bwamaze kubageraho. Abantu baba baritabiriye umwaka wabanje kenshi ni bo bagenda bagaruka ariko ni na bo bagenda bareshya bagenzi babo.'

    Yavuze ko ubu hatangiye gutangwa ibibanza ku bazitabira imurikagurisha haherewe ku bari basize batanze amafaranga y'ibanze ku bibanza bifuza kuzakoreramo muri Expo2025.

    Ati 'Umwaka ushize hari abantu 50 basize bafashe ibibanza bazakoreramo muri uyu mwaka, ni ukuvuga ko baba barishyuye amafaranga y'ibanze kuri byo bakanagaragaza aho bifuza kuzakorera (booking) tukababikira.'

    Yagaragaje ko ahasanzwe hakorerwa imurikagurisha i Gikondo hari ibibanza 784 nubwo hari abashobora gufata ibibanza birenze kimwe, bikaba byitezwe ko hazitabira abamurika bagera kuri 500.

    Yavuze ko umwaka ushize hari hakiriwe abamurika baturuka mu 20 ariko bizeye ko kuri iyi nshuro ibihugu bishobora kwiyongera.

    Rubegese yavuze ko imurikagurisha mpuzamahanga rigira uruhare rukomeye mu guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda kuko abashoramari usanga bagaragaza ibyo bakora kandi bakaba bagirana imikoranire n'abitabiriye imurikagurisha bo mu bindi bihugu.

    Hari kandi kuba habaho kwigiranaho no kungurana ubumenyi ku mikorere y'ibicuruzwa bitandukanye, gusangira umuco ndetse no kureshya abashobora gushora imari mu gihugu.

    Ati 'Dufite abantu benshi bagiye bamurika ibicuruzwa byabo hano bagakuramo ubufatanye ku buryo ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda bivanwa ku isoko ry'u Rwanda bikajya ku isoko mpuzamahanga. Ni na yo mpamvu iyo turi kurikora tutaryiharira nk'Abanyarwanda gusa dutumira ibindi bihugu byo hirya no hino ku Isi.'

    Yasabye abikorera mu Rwanda kuzitabira ari benshi iryo murikagurisha kuko ribafasha kumenyekanisha ibicuruzwa byabo.

    Ibigo by’imari na byo byitabira imurikagurisha

    Ibigo bya Leta bikunze kwitabira Imurikagurisha, aha ni Irembo yamurikaga ibikorwa byayo umwaka ushize

    Nyirangarama ntasiba mu imurikagurisha mpuzamahanga

    Amafoto: Kwizera Remy Moses


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imurikagurisha-mpuzamahanga-ry-u-rwanda-rigiye-kuba-ku-nshuro-ya-29

  • Wisunga umugabo mbwa mugakubitirwa hamwe, bizwi na Frank Ntwali nyuma yo kwisunga Kayumba Nyamwasa #rwanda #RwOT

    Inkuru zo mu bigarasha muri iyi minsi zihariwe n'isubiranamo rikabije, gutukana ndetse no kwandagazanya, aha twavuga nka Nahimana Thomas na Ntagara ariko harimo n'ababuze umugati aha twavuga nka Frank Ntwali ufite ubukene buvuza ubuhuha

    Mu minsi sihize ntiwari kuvuga umutwe w'iterabwoba wa RNC utavuze Kayumba Nyamwasa na muramu we Frank Ntwali uburyo bari baragize uyu mutwe w'iterabwoba ikiraro bakamiramo abantu bababeshya ngo batange imisanzu izakuraho ubutegetsi bwa FPR.

    Kayumba Nyamwasa yaje gushwana na muramu Frank Ntwali bapfuye imisanzu, amakuru yizewe agera kuri Rushyashya aravuga ko Frank Ntwali nawe yashinze irye shyaka.

    Iyi mitwe Ntwali ayize nyuma y'ubukene bukabije akaba asabiriza muri Afurika y'Epfo. 

    Abaherutse ku mubona muri Restora mubonye akunda kujyamo yitwa 'The Coffee' iherereye ahitwa Centurion muri Afurika y'epfo, baravuga ko yananutse kuburyo aho kubona umubiri wibonera inzira z'amagufa, ngo umubonye, aba abonye inzara nyayo uko imera.

    Muri iyo Restora umunsi umwe yabuze amafaranga yo kwishyura kuburyo yagendaga aterateranya uduceri ngo arebe ko twagwira ayo yagombaga kwishyura, kuburyo yatabawe n'umurundi wamubonye ko asebbye aramwongerera.

    Tubibutse ko mukwezi kwa cyenda 2019 aribwo Frank Ntwali yumvikanye na muramu we Kayumba Nyamwasa bagambanira mugenzi wabo Ben Rutabana kugirango bikubire amadorali ibihumbi makumyabiri yagombaga guhabwa Ben Rutabana kugirango ajye gushinga umutwe witwaje intwaro. Mbere yuko Rutabana abura yari yarabwiye mushiki we Tabita Gwiza ko nagira ikibazo bazabaza Kayumba Nyamwasa kuko niwe bari bafitanye ibibazo.

    The post Wisunga umugabo mbwa mugakubitirwa hamwe, bizwi na Frank Ntwali nyuma yo kwisunga Kayumba Nyamwasa appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/wisunga-umugabo-mbwa-mugakubitirwa-hamwe-bizwi-na-frank-ntwali-nyuma-yo-kwisunga-kayumba-nyamwasa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=wisunga-umugabo-mbwa-mugakubitirwa-hamwe-bizwi-na-frank-ntwali-nyuma-yo-kwisunga-kayumba-nyamwasa

  • RDF yatangaje ko FDLR igizwe n'abarwanyi bagera ku bihumbi 10 – #rwanda #RwOT

    Ni imibare igaragaza ko uyu mutwe ukiriho nubwo hashize igihe ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo buvuga ko utagiteye ikibazo.

    Brig Gen Rwivanga yabwiye IGIHE ko abarwanyi ba FDLR bari hagati y'ibihumbi birindwi n'ibihumbi 10, kandi 'bivanga mu baturage iteka iyo bagabweho igitero'.

    Yakomeje avuga ko babarizwa mu bice bitandukanye bya Kivu y'Amajyaruguru, Kivu y'Amajyepfo no mu ishyamba rya Kibira mu Burundi.

    Abo muri Kivu y'Amajyaruguru ni bo bagira uruhare mu guhungabanya umutekano mu bice by'Amajyaruguru n'Uburengerazuba bw'u Rwanda. Ni mu gihe nk'ishyamba rya Kibira, ryakunze kwifashishwa n'abashaka guhungabanya umutekano w'u Rwanda baturutse i Burundi.

    Mu 2021, abarwanyi 15 ba FLN bateye mu Murenge wa Bweyeye muri Rusizi, baturutse muri iri shyamba, baza kugwa muri 'ambush' y'Ingabo z'u Rwanda bamwe baricwa.

    Hari nyuma y'uko mu minsi mike yari yabanje, abo barwanyi bari bateze imodoka muri ako gace mu bitero byapfiriyemo inzirakarengane z'abasivili.

    Brig Gen Rwivanga yavuze ko FDLR yahungabanyije umutekano w'igihugu mu myaka myinshi ishize, ndetse kuva mu 2022 yagiye igaba ibitero mu Kinigi no mu Karere ka Rubavu.

    Muri Werurwe na Gicurasi 2022 mu mirenge ya Kinigi na Nyange muri Musanze n'uwa Gahunga muri Burera, Ingabo za RDC hamwe n'abarwanyi ba FDLR bateye ku butaka bw'u Rwanda, bakomeretsa abaturage ndetse banangiza imitungo yabo.

    Muri iyo minsi, hari ibindi bikorwa bagizemo uruhare birimo gushimuta abasirikare b'u Rwanda babiri bari ku burinzi byakozwe na FARDC ifatanyije na FDLR.

    Muri Gicurasi uyu mwaka, u Rwanda rwakiriye abaturage bagera ku bihumbi bibiri b'Abanyarwanda bari barafashwe bugwate n'umutwe w'iterabwoba wa FDLR.

    Inshuro zose u Rwanda rwagaragaje ko rubangamiwe n'uyu mutwe, RDC ntiyigeze ibikozwa, ibintu byakuruye umwuka mubi, wagejeje aho uyu muturanyi wo mu Burengerazuba atangira gahunda zo kwifashisha aba barwanyi mu gutera u Rwanda, agakuraho ubutegetsi.

    Brig Gen Rwivanga yavuze ko intambara idashobora gukemura ibibazo by'umutekano muke, ahubwo ko RDC ikwiriye gukurikiza inzira za politiki na dipolomasi, igahagarika imikoranire n'uyu mutwe.

    Iyi ngingo ya FDLR ni imwe mu zo u Rwanda rwagaragarije abahuza mu bibazo by'umutekano mu biganiro byabereye i Doha n'i Washington. Rugaragaza ko RDC ikwiriye guhagarika gukorana n'uyu mutwe w'iterabwoba kuko uhungabanya umutekano warwo.

    Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yatangaje ko abarwanyi ba FDLR ubu bari hagati y’ibihumbi birindwi n’ibihumbi 10


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rdf-yatangaje-ko-fdlr-igizwe-n-abarwanyi-bagera-ku-bihumbi-10