Blog

  • Bamwe mu bapolisi ba Uvira baribafashwe na Wazalendo uko byabagendekeye #rwanda #RwOT

    Abapolisi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hamwe n'abasivili bari bafashwe n'inyeshyamba za Wazalendo mu gace ka Uvira bazira kuba Abatutsi, bakorerwa iyicarubozo ndetse banamburwa ibyabo, nk'uko amakuru aturuka muri kariya gace abivuga. Bose hamwe bari icumi na barindwi (17), ndetse nyuma baza kurekurwa nyuma y'iminsi bafunzwe.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 11 Kamena 2025, ni bwo abo bapolisi n'abasivili bahohotewe bikomeye ubwo bari bazamutse imisozi y'i Ndondo ya Bijombo bataha iwabo.

    Bivugwa ko bari bamaze igihe kingana n'ukwezi n'ibyumweru bitatu bari i Uvira, aho bari bagiye gufata umushahara w'ukwezi kwa Gicurasi.

    Bari baturutse mu misozi ya Ndondo ya Bijombo, aho basanzwe bakorera akazi k'igipolisi. Gusa, kubera umutekano muke, babuze uko basubira iwabo, barahaguma kugeza ubwo ingabo z'u Burundi ziri i Uvira zibemereye kubaherekeza.

    Ubwo bazamukaga bagana i Ndondo, bageze ku ma bariyeri ya Wazalendo mu gace ka Majaga, barahagarikwa. Aha ni ho ibintu byatangiye kujya irudubi, kuko ingabo z'u Burundi zari zibaherekeje zatinye gutongana na Wazalendo babaziza ko abapolisi bari kumwe na bo ari Abatutsi, babita abanzi b'igihugu.

    Umutangabuhamya yagize ati: 'Abasirikare b'u Burundi babaherekeje, batinye gukomeza gutongana na Wazalendo. Nta nyungu babonaga zo kubavugira, ngo ni uko bavugira Umunyamulenge.'

    Icyakurikiyeho ni uko aba bapolisi n'abasivili bafashwe, bamunurwa bajyanwa gufungirwa ahitwa Kilibula muri Uvira. Amakuru avuga ko mbere yo kuhagezwa, babanje gukorerwa iyicarubozo; barakubitwa ndetse banamburwa amafaranga y'umushahara bari bipakiye.

    Umutangabuhamya ati: 'Babakubise cyane mbere y'uko babajyana gufungwa. Muri bo hari abakomeretse bikomeye, harimo n'uwatewe icyuma mu mutwe. Gusa baje kurekurwa ku isaha ya saa kumi z'umugoroba.'

    Bamwe mu bapolisi ba Uvira baribafashwe na Wazalendo uko byabagendekeye

    Ahagana saa kumi n'imwe z'umugoroba ni bwo bose barekuwe. Nubwo barekuwe, ihohoterwa rikorerwa Abanyamulenge n'Abatutsi muri rusange mu bice bikiri mu maboko ya Leta ya Congo riri kugenda rifata indi ntera, cyane cyane mu Burasirazuba bw'iki gihugu.

    Hashize imyaka myinshi abo muri ubu bwoko basaba uburenganzira n'impuhwe, ariko ibibazo byabo biracyari ingorabahizi.

    Icyakora, mu bice bigenzurwa n'imitwe ya M23 na Twirwaneho, bivugwa ko hari ituze n'umutekano, ndetse Abanyamulenge bahatuye babayeho mu mahoro.

    Kuri ubu, Abanyamulenge n'abaturage bo mu yandi moko bamaze kubona umuhate wa M23 na Twirwaneho mu guharanira amahoro, basaba ko iyo mitwe yombi yakwihutisha ibikorwa byo kubohoza Uvira n'ibindi bice bikigenzurwa na FARDC n'inyeshyamba zifatanya na yo, kugira ngo bose bagire amahoro arambye.

    Source : https://kasukumedia.com/bamwe-mu-bapolisi-ba-uvira-baribafashwe-na-wazalendo-uko-byabagendekeye/

  • Umutegetsi ukomeye yatangaje umugambi wo kwica Perezida Tshisekedi #rwanda #RwOT

    Umwe mu bayobozi bakomeye muri guverinoma ya Perezida Félix Tshisekedi mu Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Jean Pierre Bemba Gombo, yavuze ko hari umugambi wo kwivugana umukuru w'igihugu uri gutegurwa n'abarimo abayobozi b'amadini.

    Minisitiri Bemba, uyobora Minisiteri y'Ubwikorezi n'Itumanaho akaba na Visi Minisitiri w'Intebe, yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Top-Congo FM.

    Yavuze ko uwo mugambi w'ubugizi bwa nabi urimo gucurwa n'uwahoze ari Perezida Joseph Kabila Kabange, umunyapolitiki Moïse Katumbi ndetse n'abagize Inama Nkuru y'Amatorero muri RDC, izwi nka CENCO.

    Bemba, wahoze ari Minisitiri w'Ingabo, yavuze ko afite ibimenyetso bihagije bigaragaza ko hari igikorwa cyo gutegura igitero kigamije guhirika ubutegetsi no kwica Perezida Tshisekedi.

    Yagize ati: 'Aya makuru nshobora kuyabahamiriza. Ndashinja Hyppolite Kanambe, ari we Joseph Kabila, Katumbi Moïse, ndetse na bamwe mu bayobozi bakuriye CENCO kuba barimo gucura umugambi wo gukuraho ubutegetsi buriho no kwivugana Perezida Félix Tshisekedi.'

    Bemba yakomeje agaragaza impungenge zishingiye ku myitwarire ya bamwe muri aba bavugwaho kuba inyuma y'uwo mugambi, anagaragaza ibikorwa byabo byo kwiyegereza ingabo.

    Ati: 'Amashusho mwarayabonye ubwo Kabila yageraga i Goma, yabanje gusura ikigo cya gisirikare kiri i Rumangabo. Kabila ni umuntu w'intambara kuva igihe yakuraho Mobutu. Ntibumva ko igihugu ari icy'Abanyekongo bose.'

    Bemba yanakajije amagambo, ashinja Kabila kuba intasi y'u Rwanda muri Congo.

    Yagize ati: 'DRC ntizaba ubukoloni, kandi abayituye ntibazaba imbata z'ubutegetsi bw'u Rwanda. Hyppolite Kanambe ni intumwa isigaye ya Leta y'u Rwanda muri RDC, iyobowe na Kagame. Kugaruka kwe mu kibuga ni kubera ubukene, nk'uko umugaba w'ikirenga yabimubwiye.'

    Minisitiri Bemba yanatangaje ko Kabila, Katumbi na bamwe muri CENCO bashishikariza abaturage kwanga ubutegetsi buriho binyuze mu makuru atariyo.

    Umutegetsi ukomeye yatangaje umugambi wo kwica Perezida Tshisekedi

    Yavuze ko bamwe mu bantu bashyirwa imbere muri uwo mugambi ari abahoze ari Perezida b'Inteko Ishinga Amategeko, abanyamabanga bakuru b'ishyaka rya PPRD ndetse n'abahoze ari abayobozi ba za cabinet.

    Yasoje ahamagarira Abanye-Congo kuba maso no kudahwema kurwanya uwo mugambi. Ati: 'CENCO nshinja gutegura ibiganiro bigamije guhirika ubutegetsi no kugambanira Perezida. Ibi biganiro ntibifite inyungu rusange. Dukeneye ubwitonzi.'

    Yibukije ko ubwo yari Minisitiri w'Ingabo, Katumbi yari yaragerageje gukorana n'Abarusiya ngo ahirikire Tshisekedi, ariko bigapfuba. Bityo avuga ko Katumbi agishaka kugera ku ntebe y'ubutegetsi uko byagenda kose.

    Source : https://kasukumedia.com/umutegetsi-ukomeye-yatangaje-umugambi-wo-kwica-perezida-tshisekedi/

  • Twasuye Abasaamyi ku Nkombo; Itorero ryahogoje abantu mu matora (Amafoto na video) – #rwanda #RwOT

    Ku itariki ya 28 Kamena mu 2024, hari hatahiwe i Rusizi. Kimwe mu byo aka karere kaserukanye, harimo Itorero ry'Abasaamyi bo ku Nkombo ribarizwamo abaririmbyi n'ababyinnyi barimo abageze mu myaka 70.

    Iri torero ryaririmbye indirimbo yamenyekanye cyane mu bikorwa byo kwamamaza uwari Umukandida w'Umuryango FPR-Inkotanyi, Paul Kagame. Ni indirimbo bise 'Egana ku Egana.' Iyi ndirimbo bayituye Perezida Kagame mu rwego rwo kumwifuriza kuzatsinda 100%.

    Impamvu bavuga ururimi ushobora kuba udasobanukiwe neza, ni uko nyine ari abo ku Nkombo, umwe mu mirenge 18 y'Akarere ka Rusizi, ikagira umwihariko wo kuba Ikirwa gituwe n'ababarirwa mu bihumbi 18.

    IGIHE yarabasuye, maze Umuyobozi w'iri torero, Rosalie Nabinaga, adusobanurira aho bakuye igitekerezo cyo kuririmba iyi ndirimbo.

    Ati “Umurenge wacu wari waraheze inyuma, nta mashuri twagiraga, nta vuriro twagiraga, nta mazi meza twagiraga, twinyweraga i Kivu ubundi rero cholera zikabona umwanya, ariko Perezida yaduhaye amashanyarazi, aduha Girinka, aduha VUP, adukuriraho nyakatsi, aha hose mwabonye ko nta nyakatsi ihari.'

    Iri torero rigizwe n'abantu barenga 30, biganjemo ababyeyi n'abakecuru bari kugana mu zabukuru, kuko harimo n'abafite imyaka iri hejuru ya 70 na 80.

    Biragoye kumenya igihe iri torero ryatangiriye kuko Nabinaga avuga ko igihe ryashingiwe na we ubwe atakimenya kuko yavutse arisanga. Icyakora yaryinjiyemo mu 1987.

    Uyu mubyeyi, avuga ko imbyino z'iri torero zishingiye ku miterere y'aho rituye, ku Kirwa cya Nkombo kiri rwagati mu Kiyaga cya Kivu.

    Ati 'Inkomoko y'imbyino zacu ni ukoga mu mazi, kubera ko twese dukura twoga mu mazi nubwo ubu iterambere ryatugezeho, Perezida yaduhaye amazi buri wese yoga amazi asukuye, yogera mu nzu, ariko twebwe tubona umuco wacu uturuka mu koga.'

    Umurage wo gusigasira umuco

    Nabinaga avuga ko mu rwego rwo gusigasira umuco wo ku Nkombo, bafite gahunda zirambye zo kwigisha urubyiruko ibijyanye n'izi mbyino.

    Avuga ko uru rubyiruko ruboneka binyuze mu marushanwa yakoreshejwe n'iri torero.

    Agira ati 'Tujya dukoresha amarushanwa, kandi mu kwakira abana bato nk'aba, nta kintu tubasaba kugira ngo binjire.'

    Yanakomoje ku rurimi rwabo, ati “Ururimi rwacu ni Amahavu, atandukanye n'Amashi kuko iyo uri umuntu wavukiye hano ku nkombo, ukajya muri Congo nta n'intambwe ebyiri watera batarakumenya, bakuvugisha amagambo abiri gusa bakaba bakumenye.”

    Yavuze ko ubuzima babayemo bugizwe no gusangira, ati “Ufite soya agasangira n'ufite ibishyimbo, ufite imyumbati agasangira n'ufite amasaka, ni yo mpamvu abantu badakena, gukena ni mu mutwe ntabwo ari mu mafaranga cyangwa mu ntoki.'

    Yashimangiye ko bishimiye uruhare bagize mu kwamamaza uwari Umukandida w'Umuryango FPR-Inkotanyi, Perezida Paul Kagame, ndetse akaba yaratsinze.

    Yagize ati 'Twishimiye ko Perezida Kagame yatowe, ikindi twishimira ni uko atuyoboye neza nk'uko Abanyarwanda twese twabyifuzaga cyane cyane Nkombo. Twebwe twari twarasigaye inyuma ariko tukaba twaragiye imbere no mu bikorwaremezo, nyir'amaso yerekwa bike ibindi akabyibonera ntabwo ari inkuru mbarirano.'

    Abagize Itorero Abasaamyi bavuga ko intego zaryo ari ugukomeza kuryagura cyane cyane baryinjizamo urubyiruko.

    Bamwe mu bagize iri torero bamaze imyaka irenga 30 baririmo

    Itorero Abasaamyi bo ku Nkombo rigizwe n’abakuru n’abato

    Abagize Itorero Abasaamyi bo ku Nkombo bashima uburyo Leta ishyira imbaraga mu guteza imbere Ikirwa cya Nkombo

    Iri torero rigira imbyino zisaba imbaraga

    Abasaamyi bo ku Nkombo ni itorero risigaye ritumirwa mu bice bitandukanye by’u Rwanda

    Imbyino z’Itorero Abasaamyi bo ku Nkombo zirimo izikoresha imbaraga nyinshi

    Itorero Abasaamyi bo ku Nkombo rikoresha ururimi rw’Amahavu

    Itorero Abasaamyi bo ku Nkombo ryiganjemo ababyeyi barimo abageze mu za bukuru

    Imbyino z’Abasaamyi bo ku Nkombo zifitanye isano no koga mu Kiyaga cya Kivu

    Abasaamyi bo ku Nkombo bafite umugambi wo kwakira abakiri bato

    Iri torero rikunze gususurutsa abasura Ikirwa cya Nkombo

    Itorero Abasaamyi bo ku Nkombo rifite ababyinnyi babarirwa muri 30

    Abasaamyi bo ku Nkombo ni itorero ryatangiye kwakira urubyiruko

    Iri torero rikoresha ibikoresho gakondo mu mbyino zaryo

    Imbyino z’Abasaamyi bo ku Nkombo zigaragaza umuco wiganje ku Kirwa cya Nkombo

    Uyu mubyeyi ni umwe mu bamaze igihe kinini muri iri torero

    Ababyeyi bo mu Itorero Abasaamyi bo ku Nkombo rifite abageze mu zabukuru bagira uruhare mu kwigisha urubyiruko

    Amafoto: Kwizera Remy Moses

    Video: Igisubizo Isaac


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/twasuye-abasaamyi-ku-nkombo-itorero-ryahogoje-abantu-mu-matora

  • Umuti witwa Relief wahagaritswe ku isoko ry'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Itangazo rya Rwanda FDA ryo ku wa 11 Kamena 2025 rigaragaza ko binyuze mu igenzura rihoraho ry'ubuziranenge bw'imiti iri ku isoko, yatahuye 'imiti itemewe yitwa “RELIEF” y'ibinini iri mu ngano zitandunye ku isoko ry' u Rwanda.'

    Riti 'Imiti ivura igize ibyo binini irimo 'Diclofenac Sodium, Paracetamol, Chlorpheniramine Maleate na Magnesium Trisilicate'.'

    Rwanda FDA yasabye abinjiza imiti mu gihugu, abayiranguza na farumasi zidandaza zose guhagarika gukwirakwiza no guha abarwayi imiti yose y'ibinini yitwa RELIEF, kandi ingano yose bafitanye mu bubiko igashyirwa mu kato.

    Iti 'Abantu bose barasabwa kutagura no kudakoresha ibi binini byitwa RELIEF kugera igihe hazafatirwa indi cyemezo.'

    Itangazo rihamya ko gukwirakwiza cyangwa gutanga imiti itemewe binyuranyije n'amategeko kandi bihanwa n'amategeko.

    Rwanda FDA yahamije ko uyu muti utujuje ubuziranenge


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuti-witwa-relief-wahagaritswe-ku-isoko-ry-u-rwanda

  • Kigali: Abantu 13 bibaga batoboye inzu batawe muri yombi – #rwanda #RwOT

    Igikorwa cyo kubata muri yombi cyakozwe ku wa Gatatu tariki ya 11 Kamena 2025 ku bufatanye n'izindi nzego hagendwe ku makuru yatanzwe n'abaturage n'ayatanzwe n'abandi batawe muri yombi mbere.

    Abagera kuri barindwi bafatiwe mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Ndera, mu Kagari ka Bwiza, Umudugudu wa Ruhangare.

    Bakurikiranyweho kuba bari barazengereje abaturage babiba amatungo bakayabagira ku gasozi no kubatega bakabambura ibyo bafite.

    Abandi batandatu bafatiwe mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Mageragere, mu Kagari ka Mataba mu Mudugudu wa Gahombo bakaba bakurikiranyweho gutobora inzu z'abaturage bakibamo ibikoresho.

    CIP Gahonzire yabwiye IGIHE ko kujya kubafata byabaye mu rukerera kandi ko aho bari baherereye hari hazwi.

    Ati 'Kubafata iba ari gahunda ihuriweho na Polisi n'inzego z'ibanze n'abandi. Tugenda tuzi aho bari kuko tuba dusanzwe tubafiteho amakuru ko bakora ubujura. Bamwe banabyiyemereye ko babukora.'

    Yakomeje avuga ko abenshi muri bo basanga basanzwe ari inzererezi badafite icyo bakora kigaragara.

    Ati 'Bamwe dusanga batagira n'ibyangombwa utamenya n'aho barara kandi abo ntiwamenya aho bakora. Nk'abo twafatiye i Ndera abenshi ku manywa birirwa bajijisha utamenya ibyo bakora nijoro bakajya kwiba kuko hari abo twasanze mu bihuru saa kumi za mu gitondo.'

    Abo bantu batawe muri yombi nyuma y'ubujura bwumvikanaga mu Murenge wa Mageragere abaturage bataka gutoborerwa inzu no kwibwa imyaka iri mu mirima.

    Naho mu Murenge wa Ndera bategaga abaturage bavuye mu kazi mu nganda bakabambura.

    Mu ntangiriro z'iki cyumweru umuturage wo muri aka gace yibwe ingurube bayibagira mu gihuru batwara inyama.

    CIP Gahonzire yavuze ko guta muri yombi abahungabanya ituze rya rubanda byahagurukiwe kandi ko biri gutanga umusaruro.

    Yagaragaje ko muri Mata na Gicurasi 2025 mu Mirenge ya Jali, Gatsata, Jabana, Ndera na Gisozi muri Gasabo humvikanaga ubujuru n'urugomo bituma Polisi ita muri yombi ababukoraga ku buryo muri Kamena butarongera kuhumvikana uretse muri Ndera gusa.

    No mu Karere ka Nyarugenge kandi ni ko byagenze kuko mirenge ya Gitega, Nyakabanda, Kimisagara, Mageragere na Kanyinya na Kicukiro muri Gatenga, Gahanga na Masaka naho kuva mu mpera za Gicurasi ubujura bwagabanyutse.

    CIP Gahonzire yavuze ko ibikorwa byo gufata abahutaza ituze rya rubanda bikomeje kandi ko hari uduce bazi neza bazabafatiramo, agira inama ababyishoramo kubiharagrika kuko batazihanganirwa ndetse asaba abaturage gukomeza gutanga amakuru.

    Abasore 13 b’i Kigali bakurikiranyweho kwiba batoboye inzu z’abaturage


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-abantu-13-bibaga-batoboye-inzu-batawe-muri-yombi

  • Iburasirazuba: Abarenga 1300 bafatiwe mu bujura mu mezi atanu – #rwanda #RwOT

    Ibi byatangajwe ku wa 11 Kamena 2025 ubwo Polisi y'u Rwanda yerekanaga abantu batanu bakekwaho kujujubya abaturage babiba mu turere twa Kayonza na Gatsibo.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamduni, yashimiye abaturage batanga amakuru ku hantu babona hakunze gutegera abajura, avuga ko mu mezi atanu ashize hari ibikorwa byinshi byakozwe birimo kugaruza ibyari byibwe birimo inka, moto n'ibindi.

    Yagize ati ''Mfashe nk'ikigereranyo cy'amezi atanu ashize hamaze kubaho ubujura 443 bwafatiwemo abantu 518 bashyikirizwa inzego z'ubugenzacyaha n'ubucamanza barakurikiranwa. Hamaze kubaho ubujura bw'amatungo 96 muri aya mezi atanu ahibwe inka 162, izigera ku 119 zaragarujwe, hafashwe abantu 83 bari bagize uruhare muri ubwo bujura bw'inka ubu bari gukurikiranwa.''

    SP Twizeyimana yahamije ko muri aya mezi atanu habaye ubujura bwa moto 44, hibwamo moto 48.

    Izigera kuri 23 zarafashwe mu gihe abantu 41 babigizemo uruhare bafashwe bashyikirizwa ubutabera. Yavuze ko Polisi igira imbogamizi z'uko abiba moto benshi bazibagira mu zindi bigatuma zose zidafatwa.

    Muri aya maezi atanu kandi abantu bashikujwe amashakoshi inshuro 255 ubu bujura bukaba bwarafatiwemo abagera kuri 690 aho byagaragaye mu turere twose ngo kuko aba bajura bategaga abantu bakabambura amasakoshi, telefone n'ibindi bintu byoroshye bitwarwa mu ntoki.

    Ati 'Aba bose rero bafatwa bituruka ku bufatanye butandukanye bwa Polisi n'abaturage tukabasha gufata ababigiramo uruhare. Turasaba abafite imitungo kugira uruhare mu kuyirinda aho gutanga icyuho ku bajura, nibafate ingamba zo kurinda ibyabo hakoreshejwe ikoranabuhanga na camera, abanyerondo ku buryo inzego z'umutekano ziza zibunganira.''

    Polisi y'u Rwanda yasabye abaturage gutanga amakuru y'abantu biba, abateza urugomo n'ibindi bikorwa bibi bibangamiye umutekano w'abaturage ivuga ko itazabyihanganira.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamduni, yavuze ko ubujura bwinshi bwagaragaye ari ubwo gushikuza abantu amasakoshi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburasirazuba-abarenga-1300-bafatiwe-mu-bujura-mu-mezi-atanu

  • Minisitiri Nduhungirehe yacyeje uruhare rw'u Bushinwa mu iterambere rya Afurika – #rwanda #RwOT

    Minisitiri Nduhungirehe yitabiriye inama yo ku rwego rwa za Minisiteri igamije kwihutisha imyanzuro yavuye mu nama yahuje Afurika n'u Bushinwa (Forum on China-Africa Cooperation: FOCAC) yabereye i Beijing muri Nzeri 2024.

    Icyo gihe hanzuwe ko u Bushinwa bwafatanya na Afurika guteza imbere imijyi n'inganda zitangiza ibidukikije, ubucuruzi bukorewe ku ikoranabuhanga, ubumenyi n'ikoranabuhanga by'umwihariko iry'ubwenge buhangano.

    Iyi nama yahuriyemo abayobozi b'u Bushinwa n'abandi bo mu bihugu 53 bya Afurika yabereye i Changsha, mu Ntara ya Hunan iherereye mu Bushinwa bwo Hagati.

    Minisitiri Nduhungirehe yashimiye uburyo umubano w'u Bushinwa na Afurika ukomeje gutera imbere, agaragaza uburyo impande zombi zikomeje kwita ku ntego zihaye mu nzego zitandukanye.

    Ati 'U Bushinwa na Afurika byishimira uburyo umubano wabyo ukomeje gukomera ndetse wubakiye ku bushake bw'impande zombi, ibituma hagerwa ku musaruro ufatika mu nyungu z'abaturage.'

    Yakomeje avuga ko uko umubano wa Afurika n'u Bushinwa urushaho gukomera ari na ko bimeze ku mubano wabwo n'u Rwanda, hashingiwe ku nyungu z'impande zombi.

    Muri iyo nama haganiriwe ku buryo imyanzuro yo mu nama yabaye mu 2024 iri gushyirwa mu bikorwa ndetse harebwa n'imishinga ibyo bihugu byafatanyamo.

    FOCAC imaze imyaka 25 itangijwe. Yatanze umusaruro ufatika mu iterambere ry'impande zombi. Ni bwo bufatanye bunini bugizwe n'ibihugu bikiri mu nzira y'amajyambere.

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga y'u Bushinwa, Wang Yi, yavuze ko mu gihe Isi ikomeje guhura n'ibibazo bitandukanye, Afurika n'u Bushinwa bikwiriye gushyigikirana cyane ndetse ibyo bihugu bikarushaho kwigira aho guhora bihanze amaso ku kimuhana.

    Umubano w'u Bushinwa na Afurika wakomeje gutezwa imbere, aho bwafashije uyu mugabane mu kubaka imihanda ifite uburebure bwa kilometero ibihumbi 100 n'inzira za gari ya moshi zirenga kilometero ibihumbi 10.

    Kuva mu 2000 kugeza mu 2023 byagaragaye ko u Bushinwa bwagurije Afurika miliyari 182,28$, zashowe mu bikorwa byiganjemo ibiteza imbere ubwikorezi, ingufu n'ikoranabuhanga. Mu 2024 ubucuruzi bwa Afurika n'u Bushinwa bwageze kuri miliyari 295$.

    Ni mu gihe umubano w'u Bushinwa n'u Rwanda warushijeho gukomera, ndetse burushaho kugira uruhare mu mishinga y'iterambere nk'uwo kubaka Ibitaro bya Masaka, kubaka urugomero rw'amashanyarazi rwa Nyabarongo II, uw'ikoranabuhanga ryo guhinga ibihumyo rizwi nka Juncao n'ibindi.

    Kuva mu Ugushyingo 2024 kugeza muri Gicurasi 2025, hari amasosiyete yo mu Bushinwa arenga 26 yari amaze kwerekeza amaso ku isoko ry'u Rwanda, ashaka ashaka kwinjira mu ishoramari.

    Mu buvuzi na ho u Bushinwa bufitemo uruhare runini aho nibura kuva mu 1982, bwohereje mu Rwanda abaganga 258 bahageze mu matsinda 21, bavura abaturage barenga ibihumbi 700, barimo abarenga ibihumbi 37 babazwe.

    Ubucuruzi hagati y'u Rwanda n'u Bushinwa na bwo bwageze kuri miliyoni 550$ mu 2023, mu gihe ibyo u Bushinwa bwaguze mu Rwanda byiyongereyeho 86%, ndetse ishoramari ry'Abashinwa mu Rwanda ryageze kuri miliyari 1,2$.

    Minisitiri Nduhungirehe yitabiriye inama yiga ku ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yafatiwe mu nama yahuje u Bushinwa na Afurika

    Umubano wa Afurika n’u Bushinwa umaze imyaka irenga 25

    Inama yahuje abayobozi b’u Bushinwa na Afurika yitabiriwe n’abo mu bihugu 53 bya Afurika


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-nduhungirehe-yacyeje-uruhare-rw-u-bushinwa-mu-iterambere-rya-afurika

  • Dutemberane muri Pink Mango, uruganda rw'u Rwanda rwohereza mu mahanga imyenda irenga miliyoni ebyiri (Video) – #rwanda #RwOT

    Ni uruganda rufite abakozi 1.000 barimo 90% b'abagore, na ho abarenga 95% bakaba mu cyiciro cy'urubyiruko.

    Pink Mango yatangiriye i Lasne mu Bubiligi, mu 2011, itangijwe na Maryse Mbonyumutwa. Yari agamije gufasha abakiliya kubona imyenda ihendutse kandi igezweho.

    Mu 2019 Maryse Mbonyumutwa yifatanyije n'Umushinwa bagura uruganda rwitwaga C and H bahindura izina riba C and Pink Mango, bakora imyenda ijya muri Amerika n'i Burayi.

    Icyakora kuko bari bafite intumbero zitandukanye, Umushinwa agamije ubucuruzi undi ashaka guteza imbere Abanyarwanda, baratandukanye mu 2022 Maryse Mbonyumutwa atangira Pink Mango Asantii Rwanda Ltd.

    Ni uruganda rukorera mu cyanya cyahariwe inganda giherereye i Masoro, aho rufite ibice bibiri, kimwe kizwi nka 'La Manufacture' gikora imyenda myinshi yibanda ku y'imbeho n'ikindi kizwi nka 'L'Atelier' gikora imyenda yisumbuyeho mu biciro aho ushobora kubona ikoti rimwe rigura ibihumbi 800 Frw.

    Rufite abakozi bafite ubunararibonye burenga imyaka 25, bakava mu bihigu bimenyereweho gukora imyenda cyane igezweho nk'u Butaliyani, u Bushinwa, Bangladesh, Sri Lanka, Ethiopia n'ahandi.

    Pink Mango Asantii Rwanda Ltd ifite imashini zidoda zigera kuri 900 zo mu bwoko butandukanye.

    Ifite intego ko mu myaka mike iri imbere izaba yakubye gatatu ubushobozi haba mu byo ikora no mu bakozi bakagera ku 3000.

    Umuyobozi wa Pink Mango Asantii Rwanda Ltd, Ndemezo Dennis ati 'Twibanda ku gukora amakoti y'imbeho. Dukorana n'ibigo bitandukanye byo mu mahanga. Turashaka kubakira ubushobozi abakozi bacu b'Abanyarwanda ku buryo basimbura n'abo banyamahanga.'

    Mu bahawe akazi harimo Tuyishime Fabrice ushinzwe ibijyane no gukora imyenda (production manager). Amaze imyaka hafi icyenda mu mwuga.

    Ati 'Natangiye ntera ipasi. Nyuma y'amezi atatu banyigisha no kudoda nkoresheje imashini zitandukanye. Nyuma nagizwe umuyobozi ugenzura imikorere y'abakozi 40, nyuma nyobora abakozi 400 none ubu ndi umuyobozi ushinzwe gukurikirana ibijyanye no gukora imyenda mu ruganda rwose.'

    Tuyishime Fabrice mu bakozi ba Pink Mango Asantii Rwanda Ltd bagiye guhaha ubumenyi mu Bushinwa

    Ni ibintu ahuje na mugenzi we witwa Umutesi Latifah, ushinzwe ubugenzuzi bw'imyenda. Uyu aba areba ko buri mwenda wakozwe hashingiye ku byifuzo by'abakiliya ndetse nta makosa y'umwuga arimo.

    Ati 'Ninjiye ntazi kudoda ubu ndi umuyobozi. Uretse ubumenyi nungutse n'ubuzima bwanjye bwagiye buzamuka umunsi ku wundi, imibereho iba myiza.'

    Ikoti ry'ibihumbi 800 Frw?

    Uretse gukora amakoti y'imbeho menshi ajyanwa mu Burayi no muri Amerika n'indi myenda itandukanye, muri Pink Mango Asantii Rwanda Ltd hakorerwa imyenda yisumbuye kuri iyo haba mu giciro, n'uburyo ikozwemo.

    Uru ruganda rukorana na 'brands' zitandukanye zizwi mu bijyanye n'imyambaro. Imirimo ikorerwa mu gice cyarwo kizwi nka 'L'Atelier'.

    Rukora imyenda ya 'brand' izwi nka Asantii. Ni imyenda iba igezweho, nk'ikoti rimwe rishobora kugura ibihumbi 800 Frw.

    Rukorana n'abahanzi b'imideli batandukanye bo muri Afurika, hagamijwe kwimakaza ubucuruzi buhuriweho muri Afurika.

    Batangiye gukorana n'ibigo bitandukanye by'imideli (fashion houses) byo muri Ghana no muri Nigeria, intumbero ikaba gukorera isoko ryose rya Afurika.

    Ku munsi iki gice gikora imyenda igera ku 100 ikorwa n'abarenga 80. Ntabwo ari mike kuko ari imwe iba isaba kwitonderwa byisumbuyeho kuko na yo iba yihagazeho mu bijyanye n'igiciro, nawe utekereze ikoti ry'ibihumbi 500 Frw, 700 Frw cyangwa 800 Frw wakumva uburyo ryitabwaho.

    Umwe mu bakozi bakorera muri L'Atelier, ushinzwe ibijyanye no guteza imbere ibicuruzwa, Umuhoza Ange Sybile, yavuze ko bashaka gufasha Abanyafurika batumiza imyenda mu bihugu nk'u Bushinwa, u Butaliyani, Turikiya n'ahandi, kuyibona mu Rwanda.

    Ati 'Ubu dukorana n'abahanga mu guhanga imideli batandukanye. Dufite Abanyafurika baza gukoresha imyenda hano ndetse n'abo mu Burayi twatangiye kuvugana. Dukora imyenda ushobora kubonana 'brands' nka Dior, Yves Saint Laurent n'izindi zikomeye mu Isi.'

    Muhoza yavuze ko umwenda uba ufite igiciro, bijyanye n'ibikoresho bigezweho bakoresha nka coton iri ku rugero rwa 100%, abadozi bafite ubumenyi buri ku rwego mpuzamahanga, na bo tukabaha amahugurwa menshi.'

    Imyenda ikorerwa muri uru ruganda mu gice cya 'L'Atelier', usanga yaragizwemo uruhare n'abo mu bihugu bitandukanye nk'igitambaro cyayo cyarakorewe nko muri Burkina Faso, uhanga uko umwenda uzamera, akaba ari uwo muri Tanzania, umwenda ugateranyirizwa mu Rwanda.

    Igice cya Pink Mango Asantii Rwanda Ltd kizwi nka L'Atelier gifite abakozi barenga 80

    Kalimpinya Queen ushinzwe guhuza uru ruganda n'abakiliya yavuze ko azenguruka ibihugu byinshi, nko mu Budage, u Bufaransa, u Butaliyani, n'ahandi akorana n'inzu zicuruza imyenda kugira ngo babone icyashara.

    Iyo bumvikanye icyo kigo gitanga ibyo cyifuza ku mwenda, ubundi bakagikorera ingano yose gishaka.

    Ati 'Dukorana n'ibigo nka Springfield yo muri Espagne, ibigo nka Teddy Smith cyo mu Bufaransa n'ibindi byinshi. Iyo tumaze kwemeranya n'umukiliya tumusaba ko twakora byibuze imyenda guhera byibuze kuri kontineri.'

    Kuba uruganda ruzirikana ubushobozi bw'abari n'abategarugori rukabaha akazi, rukabubakira ubushobozi mu nzego zitandukanye, biri mu bishimisha uyu mukobwa, bikaba akarusho guteza imbere gahunda ya 'Made In Rwanda'.

    Ati 'Ejobundi duherutse kujya muri Espagne, turi kugenda mu muhanda mpindukiye mbona umuntu wambaye ikoti twakoze. Nahise ngira amatsiko musaba ko nareba, aranyemera ndebye nsanga handitseho Made in Rwanda. Ni ikintu utabasha kwiyumvisha, aho imyenda ikorwa n'Abanyarwanda isigaye yambarwa n'Abanyaburayi.'

    Ubufatanye na SUMEC iri mu za mbere zikomeye muri Aziya

    Mu gukomeza kubakira ubushobozi abakozi barwo, Pink Mango Asantii Rwanda Ltd yohereje abakozi mu Bushinwa mu ruganda rukora imyenda rwa SUMEC Textile & Light Industry Co. Ltd ruherereye mu Mujyi wa Nanjing mu Ntara ya Jiangsu mu Burasirazuba bw'u Bushinwa.

    Rwashinzwe mu 1996 rufite ubushobozi bwo gukora imyenda igera kuri miliyoni 630 ku mwaka ikorwa n'abakozi barenga ibihumbi 13. Ni uruganda rufite amashami mu bihugu birenga 11.

    Tuyishime wagiye mu rugendoshuri mu Bushinwa, yagaragaje ko azahakura ubumenyi butandukanye burimo no kureba uburyo abakozi bake batanga umusaruro mwinshi hisunzwe ikoranabuhanga ndetse bigakorwa mu gihe gito.

    Ati 'Nzabanza ndebe uburyo bakora mbihuze n'umusaruro batanga kugira ngo natwe tuzamure umusaruro w'uruganda rwacu.'

    Mutesi na we bajyanye yagize ati 'Ngiye kureba ibintu byinshi bakoresha ntaramenya bijyanye n'ishami nkoreramo nanjye nzaze mbyigishe abo nyobora.'

    Mu buryo bwo gufasha abakozi gutanga umusaruro, Pink Mango Asantii Rwanda Ltd yashyizeho n'irerero rigezweho kuva ku mezi abiri kugeza ku myaka itandatu. Abana bashakiwe umwarimu, biga mu buryo bugezwego bakagaburirwa indyo yuzuye kandi bagahabwa uburezi bubafasha.

    Pink Mango Asantii Rwanda Ltd ni uruganda rukora imyenda, imyinshi yoherezwa mu mahanga

    Umuyobozi Mukuru wa Pink Mango Asantii Rwanda Ltd, Dennis Ndemezo yavuze ko bafite imashini zidoda zirenga 900

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibijyanye n'ikorwa ry'imyenda muri Pink Mango Asantii Rwanda Ltd, Zang Jiahui, yagaragaje ko SUMEC Textile & Light Industry Co. Ltd yo mu Bushinwa, ari uruganda rwiza rwafasha mu gutanga ubumenyi ku zikizamuka

    Umutesi Latifa aba agomba kureba buri mwenda wose ko uri gukorwa neza

    Umutesi Latifa ni umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’ubugenzuzi bw’ubwiza bw’imyenda muri Pink Mango Asantii Rwanda Ltd

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibijyanye n’ikorwa ry’imyenda muri Pink Mango Asantii Rwanda Ltd, Zang Jiahui, yerekera umukozi uko imirimo ikorwa

    Abakozi b’Uruganda rwa Pink Mango Asantii Rwanda Ltd bagiye mu Bushinwa kwigira ku ruganda rwa SUMEC Textile & Light Industry Co. Ltd

    Uruganda rwa Pink Mango Asantii Rwanda Ltd ruherereye i Masoro mu cyanya cyahariwe inganda

    Abakozi ba Pink Mango Asantii Rwanda Ltd bagaburirwa ku kazi

    Umuyobozi wa Pink Mango Asantii Rwanda Ltd, Dennis Ndemezo yagaragaje ko igice kinini cy’abakozi babo ari abari n’abategarugori

    95% by’imyenda ikorwa na Pink Mango Asantii Rwanda Ltd yoherezwa mu mahanga

    Pink Mango Asantii Rwanda Ltd ikora amakoti y’ab’ingeri zose. Abagore, abagabo, abana n’abakuru

    Rimwe mu makoti y’imbeho akorwa na Pink Mango Asantii Rwanda Ltd

    Kalimpinya Queen ni we ushinzwe abakiliya muri Pink Mango Asantii Rwanda Ltd

    Umuyobozi wa Pink Mango Asantii Rwanda Ltd, Ndemezo Dennis

    Abana bo mu irerero rya Pink Mango Asantii Rwanda Ltd. Ni abana b’abakora muri uru ruganda rukora imyenda

    Pink Mango Asantii Rwanda Ltd yashyiriyeho abana b’abakozi bayo irerero rigezweho

    Pink Mango Asantii Rwanda Ltd ikora imyenda irenga ibihumbi 10 ku munsi

    Iyi myenda yagizwemo uruhare n’abo muri RDC, u Rwanda, Madagascar, Tanzania na Ghana

    Iri koti rigura ibihumbi 800 Frw

    Umuhoza ni imwe mu bareberera bya hafi imyenda ikorerwa mu gice cya Pink Mango Asantii Rwanda Ltd kizwi nka L'Atelier

    Pink Mango Asantii Rwanda Ltd ifite abakozi bafite ubumenyi bubabashishisha gukora imyenda yakwambarwa n’umuntu uwo ari we wese bijyanye n’urwego rwe

    Imyenda yo muri L'Atelier iba ikoranywe ubuhanga buhanitse

    Ku kwezi muri L'Atelier hakorwa imyenda irenga 100

    Uruganda rwa Pink Mango Asantii Rwanda Ltd rufite abakozi bagera ku 1000

    Hafi 90% by’abakozi ba Pink Mango Asantii Rwanda Ltd ni abagore

    Imbere muri L'Atelier ahakorerwa imyenda yihagazeho

    Iyi myenda iba yakozweho n’abahanga mu by’imideli batandukanye bo muri Afurika

    Abakozi ba Pink Mango Asantii Rwanda Ltd bakorera mu gice kizwi nka L'Atelier

    Abakozi ba Pink Mango Asantii Rwanda Ltd bageze mu Bushinwa. Aha bari gutambagizwa uruganda rwa SUMEC Textile & Light Industry Co. Ltd ruri mu za mbere zikomeye muri Aziya

    Umutesi Latifa ari kumwe na bagenzi be bo muri SUMEC Textile & Light Industry Co. Ltd

    Amafoto: Habyarimana Raoul


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dutemberane-muri-pink-mango-uruganda-rw-u-rwanda-rwohereza-mu-mahanga-imyenda

  • Abanyamuryango ba FAA Rwanda basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Uyu muryango wasuye ibice bitandukanye bigize Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, banasobanurirwa amateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi kugeza ihagaritswe.

    Uwashinze uyu muryango akaba n'Umujyanama Mukuru, Mugisha Jean Marie, yagaragaje ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari inshingano za buri Munyarwanda, kubera ko ari ubwo buryo bwo kwiga amateka no guha icyubahiro Abatutsi bishwe muri Jenoside.

    Yagize ati 'Kwibuka ni inshingano za buri muturarwanda wese akaba ari yo mpamvu twaje kugira ngo twunamire abacu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.'

    Akomeza agira ati 'Tuba tugamije kugira ngo dutekereze kuri aya mateka y'urwangano n'ubugome twashowemo na Leta mbi n'ubutugetsi bubi, bwatumye Abanyarwanda bamarana aho Abatutsi benshi bahasize ubuzima.'

    Yakomeje asaba abagize uyu muryango gukomeza gusura uru rwibutso kugira ngo barusheho kumenya amateka bityo bajye babasha gusobanurira abakiri bato amateka y'ibyabaye.

    Ati 'Mukwiriye gusura uru rwibutso kugira ngo murusheho kumenya amateka mu rwego rwo kugira ngo mubone icyo muzabwira abakiri bato.'

    Umuyobozi wa FAA Rwanda, Kimenyi Damien, yavuze ko iki gikorwa cyo gusura urwibutso cyabafashije gukomeza kuzirikana inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yagize ati 'Nk'Abanyarwanda ni ngombwa ko tuzirikana inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yatwaye ubuzima bw'abarenga miliyoni.'

    Famille des Amis Adultes Rwanda ni umuryango washinzwe mu 2023, kugeza ubu ifite abanyamuryango barenga 400.

    Abanyamuryango ba Famille des Amis Adultes Rwanda bagize umwanya wo gusobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Abanyamuryango ba Famille des Amis Adultes Rwanda bagize umwanya wo kunamira Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyamuryango-ba-faa-rwanda-basuye-urwibutso-rwa-jenoside-yakorewe-abatutsi

  • Hoteli Marriott ya Kigali na Four Points By Sheraton Kigali zageneye ishimwe abakozi bazo – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa gitegurwa mu rwego rwo gushimira abakozi ku bw'umurava n'imbaraga bashyira mu kazi. Byabereye mu birori byabaye mu byiciro bibiri, aho muri Hoteli Marriott ya Kigali byizihijwe kuva ku itariki ya 26-30 Gicurasi 2025 naho muri Four Points By Sheraton Kigali biba kuva ku itariki 2-6 Kamena 2025.

    Buri munsi waranzwe n'ibikorwa bishimishije byo gushimira abakozi no kubaka umuco w'ubufatanye n'ubumwe.

    Umuyobozi w'izo hoteli zombi, Aditya Chacko yabwiye aba bakozi ko bazirikana agaciro kabo mu bikorwa bya hoteli kuko badahari nta na kimwe cyashoboka.

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigo Marriott International Inc kibarizwamo ayo mahoteli, Tony Capuano, yavuze ko gusabana n'abakozi mu mahoteli y'icyo kigo ku Isi hose bihoraho mu rwego rwo kwishimana no kugaragaza ko babaha agaciro.

    Ati 'Ku Isi hose abantu bacu turahura tugasangira ibihe byiza nk'ibi byo gusabana namwe, ibyo kugira icyo dutanga ku muryango mugari cyangwa twishimira ibyo twagezeho. Ingufu zubaka muduha no gukorana hagati yanyu n'intego z'amahoteli yacu ni byo bituma abakiliya batugana bakomeza kuhagirira ibihe bitibagirana.'

    Iki cyumweru cyatangiranye n'umunsi wo kwiyitaho wiswe 'TakeCare Day', wibanze ku buzima n'imibereho myiza y'abakozi. Kuri uwo munsi, abayobozi basangiye amafunguro n'abakozi, banabashimira ibyo bagezeho.

    Bukeye bwaho, umunsi wa kabiri wari wiswe 'Spirit to Serve Day' aho wahujwe na gahunda yiswe 'Serve 360' ishishikariza abakora muri Marriott International Inc gukora ibikorwa byo guteza imbere imibereho myiza y'umuryango mugari.

    Kuri uwo munsi, abakozi ba Hoteli Marriott ya Kigali basuye Urugo Mbonezamikurire i Mageragere na ho aba Four Points by Sheraton basura ururi i Batsinda, batera inkunga gahunda ya UNICEF y'Igi Rimwe kuri buri Mwana.

    Umunsi wakurikiyeho wahariwe Umuco n'Ubumwe aho wagarukaga ku bufatanye n'ubwuzuzanye biranga abakozi b'izo hoteli nubwo bakomoka mu mico itandukanye.

    Abo bakozi bigabanyijemo amatsinda ashingiye ku mico itandukanye baturukamo, bambara imyambaro gakondo, babyina banaririmba muri gakondo banasangira ibiryo gakondo bagamije kwerekana ubwiza bw'imico itandukanye bafite kandi ko bubateye ishema.

    Umunsi wakurikiyeho wari uwo kurushanwa, aho waranzwe no kurushanwa mu kwidagadura n'imikino.

    Hakinwe volleyball ndetse banarushanwa kwerekana impano zirimo kuririmba, kubyina, imivugo n'ubugeni.

    Umunsi wa gatanu ari na wo wa nyuma, abakora muri Hoteli Marriott ya Kigali bawizihirije kuri Malaika Garden naho abo muri Four Points by Sheraton bawizihiriza muri Kigali Universe.

    Waranzwe n'imyidagaduro inyuranye irimo umuziki, urwenya, gusabana mu buryo bunyuranye, gutanga ibihembo ku bakozi n'ibindi byose bitari ukwishimira icyo cyumweru gusa, ahubwo no kwishimana muri rusange nk'abakozi ba Marriott International Inc.

    Wari umunsi w’ibyishimo ku bayobozi n’abakozi

    Abakozi bari babukereye

    Bagize umwanya wo kuririmba no kubyina

    Bagize umwanya wo gukina imikino itandukanye irimo volleyball

    Habayeho n’umwanya wo gusangira mu rwego rwo kwishimira ibyagezweho

    Habayeho umwanya wo kwidagadura mu buryo bwimbitse

    Abakozi n’abayobozi bagize umwanya wo kwishimira ibyagezweho

    Abakozi bari bambaye imyambaro igaragaza imico y’ibihugu bakomokamo

    Abakozi ba Hoteli Marriot ya Kigali bafashe ifoto y’urwibutso

    Abafite impano mu mikino itandukanye bagize umwanya wo kwerekana impano zabo

    Aba bakozi bagize umwanya wo gusangiza abandi umuco wabo

    Abakozi ba Hoteli Marriot ya Kigali bari bafite akanyamuneza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hoteli-marriott-ya-kigali-na-four-points-by-sheraton-kigali-zageneye-ishimwe