Blog

  • RDB yimutse nyuma y'ibibazo by'ubuziranenge bw'inyubako yakoreragamo – #rwanda #RwOT

    Itangazo ryashyizwe hanze na RDB mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere rivuga ko yimukiye mu nyubako nshya iherereye ku muhanda KN 69 Street, ahateganye na Cathédrale Saint Michel mu Mujyi wa Kigali.

    Bivuze ko serivisi zose zari zisanzwe zitangirwa ku nyubako ya RDB iherereye ku Gishushu zizakomereza kuri iki cyicaro gikuru gishya.

    Bibaye mu gihe inyubako ya RDB iherereye ku Gishushu yari imaze igihe ivugwaho ibibazo by'ubuziranenge.

    Ku wa 5 Gicurasi 2026, RDB yari yatangaje ko iyo nyubako izafungwa by'agateganyo kubera imirimo yo kuyivugurura, ndetse abakozi bakoreragamo bakamenyeshwa ko bagomba kwimuka.

    Isesengura ngo ryasanze ifite ibibazo, hafatwa ingamba zo gukosora amakosa yari mu myubakire yayo, arimo ayaturutse ku buryo yari yarashushanyijwe n'andi yo mu myubakire.

    Bivugwa ko uko iminsi yagiye ishira, ibibazo byayo byakomeje kugaragara ku buryo byageze aho isaduka.

    RDB yari imaze igihe ikorera muri iyi nyubako iherereye ku Gishushu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rdb-yimutse-nyuma-y-ibibazo-by-ubuziranenge-bw-inyubako-yakoreragamo

  • U Rwanda na Tanzania mu biganiro byo gushimangira umubano – #rwanda #RwOT

    Ibiganiro by'aba bayobozi bombi byabaye ku Cyumweru tariki 26 Nyakanga 2026. Uretse Nduhungirehe, ku ruhande rw'u Rwanda byanitabiriwe na Gisa Teta ushinzwe Afurika muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga na Gen. Patrick Nyamvumba, Ambasaderi w'u Rwanda muri Tanzania.

    Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga y'u Rwanda yatangaje ko ibiganiro byabo byibanze ku 'gushimangira umubano w'ibihugu byombi'.

    Uru ruzinduko rwa Minisitiri Nduhungirehe ruje mu gihe u Rwanda na Tanzania bikomeje ibikorwa bigamije kurushaho guteza imbere imikoranire mu nzego zitandukanye, hashingiwe ku mubano w'ibihugu byombi ndetse no kuba ari ibihugu bihuriye mu Muryango wa Afurika y'Iburasirazuba.

    Ni umubano kandi waranzwe n'ingendo z'abayobozi bakuru b'ibihugu byombi.

    Muri Gicurasi 2026, Perezida Paul Kagame, yagiriye uruzinduko muri Tanzania, aho yagiranye ibiganiro na Perezida Samia Suluhu Hassan.

    Muri urwo ruzinduko, abayobozi bombi baganiriye ku ngingo zirebana no kurushaho guteza imbere imibanire y'u Rwanda na Tanzania, ndetse no gushimangira ubufatanye mu nzego zifitiye inyungu ibihugu byombi.

    Icyo gihe Perezida Kagame yagaragaje ko Tanzania ari umufatanyabikorwa w'ingezi.

    Ati 'Tanzania ni umufatanyabikorwa w'ingenzi k'u Rwanda. Mu myaka myinshi ishize, twateje imbere ubufatanye mu nzego zitandukanye by'umwihariko ubucuruzi n'ubwikorezi mu korohereza u Rwanda kugera ku isoko mpuzamahanga. Perezida nanjye twaganiriye uko twakubakira kuri uwo musingi, mu guharanira ko uburyo bw'imikoranire yacu bubasha kongera ishoramari n'ubucuruzi hagati y'ibihugu byacu.'

    Yakomeje avuga ko 'Dutewe ishema n'intambwe imaze guterwa, tunategereje kandi ishyirwa mu bikorwa ry'imishinga yacu duhuriyeho.'

    Uru ruzinduko rwa Perezida Kagame rwakurikiwe n'urwo mugenzi we, Perezida Suluhu yagiriye i Kigali muri Gicurasi 2026.

    U Rwanda na Tanzania bisanzwe bifitanye umubano ukomeye ushingiye ku kuba ari ibihugu by'ibituranyi, bihuriye mu Muryango wa Afurika y'Iburasirazuba.

    Bifitanye amasezerano y'imikoranire mu bijyanye no mu guteza imbere ubucuruzi, gutwara abantu n'ibintu, ishoramari n'ibindi bikorwa by'iterambere.

    Uretse Minisitiri Nduhungirehe, ku ruhande rw’u Rwanda ibi biganiro byanitabiriwe na Gisa Teta ushinzwe Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga na Gen. Patrick Nyamvumba, Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania

    Minisitiri Olivier Nduhungirehe hamwe na mugenzi we wa Tanzania, Amb. Mahmoud Thabit Kombo

    Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga y'u Rwanda yatangaje ko ibiganiro byabo byibanze ku gushimangira umubano w'ibihugu byombi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-na-tanzania-mu-biganiro-byo-gushimangira-umubano

  • Uganda ishobora kohereza ingabo mu butumwa bwo kugarura umutekano muri Gaza – #rwanda #RwOT

    Umwe mu bayobozi ba Israel yatangaje kuri iki Cyumweru ko inama y'abaminisitiri ishinzwe umutekano muri icyo gihugu yemeje amategeko azafasha uyu mutwe kwinjira muri Gaza.

    Ibi bibaye mu gihe Minisitiri w'Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, ateganya kujya i Washington ku wa 27 Nyakanga 2026, aho biteganyijwe ko azahura na Trump ku wa Kabiri.

    Uyu muyobozi yavuze ko izi ngabo zizaba ziri mu mutwe wiswe 'International Stabilization Force: ISF' uzaba ugizwe n'abasirikare bo mu bihugu bitandukanye, aho hazaba harimo abagera kuri 200 baturuka mu bihugu yise iby'inshuti birimo Uganda na Maroc nk'uko Reuters yabyanditse.

    Aba basirikare bazoherezwa mu bice Israel itagenzura. Abasirikare bose bazinjira muri Ghaza bazakenera uruhushya rwa Israel. Ntabwo haramenyekana igihe uyu mutwe uzatangira koherezwa.

    Gaza imaze imyaka irenga ibiri yangijwe bikomeye n'intambara yakomotse ku bitero byagabwe na Hamas muri Israel ku wa 7 Ukwakira 2023.

    Nyuma y'amasezerano yo guhagarika imirwano yashyizweho mu Ukwakira 2026, Trump yashyizeho gahunda y'amahoro iteganya kongera ubutabazi muri Gaza, gushyiraho ubuyobozi bwa gisivili buyobowe n'Abanya-Palestine, kurambika intwaro k'umutwe wa Hamas ikareka intwaro ingabo za Israel na zo zikavamo.

    Nubwo bimeze bityo, uyu mugambi wakomeje guseta ibirenge, aho itsinda ry'abatekinisiye b'Abanya-Palestine ryagombaga kuyobora Gaza, rizwi, rikiri hanze y'ako gace.

    Israel kuri ubu igenzura hafi 64% bya Gaza, mu gihe hafi abaturage bose bagera kuri miliyoni ebyiri batuye ku gice gito kigenzurwa na Hamas, benshi bakaba baba mu mahema y'agateganyo cyangwa mu nyubako zangiritse kubera intambara.

    Hamas kugeza ubu yanze gushyira intwaro hasi, mu gihe Israel yatangaje ko ishobora kwagura ubuso igenzura muri Gaza bukagera kuri 70% by'ako gace, aho ikomeje kugaba ibitero bya gisirikare hafi buri munsi.

    Kuva Hamas yagaba ibitero kuri Israel igahitana abarenga 1200 abandi ikabashimuta, Israel na yo yahise igaba ibitero simusiga muri igi gice aho baturage barenga ibihumbi 73 bamaze kwicwa n'ibitero bya Israel.

    Gaza yazahajwe bikomeye n’intambara


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uganda-ishobora-kohereza-ingabo-mu-butumwa-bwo-kugarura-umutekano-muri-gaza

  • Uganda ishobora kohereza ingabo mu butumwa bwo kugarura umutekano muri Gaza – #rwanda #RwOT

    Umwe mu bayobozi ba Israel yatangaje kuri iki Cyumweru ko inama y'abaminisitiri ishinzwe umutekano muri icyo gihugu yemeje amategeko azafasha uyu mutwe kwinjira muri Gaza.

    Ibi bibaye mu gihe Minisitiri w'Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, ateganya kujya i Washington ku wa 27 Nyakanga 2026, aho biteganyijwe ko azahura na Trump ku wa Kabiri.

    Uyu muyobozi yavuze ko izi ngabo zizaba ziri mu mutwe wiswe 'International Stabilization Force: ISF' uzaba ugizwe n'abasirikare bo mu bihugu bitandukanye, aho hazaba harimo abagera kuri 200 baturuka mu bihugu yise iby'inshuti birimo Uganda na Maroc nk'uko Reuters yabyanditse.

    Aba basirikare bazoherezwa mu bice Israel itagenzura. Abasirikare bose bazinjira muri Ghaza bazakenera uruhushya rwa Israel. Ntabwo haramenyekana igihe uyu mutwe uzatangira koherezwa.

    Gaza imaze imyaka irenga ibiri yangijwe bikomeye n'intambara yakomotse ku bitero byagabwe na Hamas muri Israel ku wa 7 Ukwakira 2023.

    Nyuma y'amasezerano yo guhagarika imirwano yashyizweho mu Ukwakira 2026, Trump yashyizeho gahunda y'amahoro iteganya kongera ubutabazi muri Gaza, gushyiraho ubuyobozi bwa gisivili buyobowe n'Abanya-Palestine, kurambika intwaro k'umutwe wa Hamas ikareka intwaro ingabo za Israel na zo zikavamo.

    Nubwo bimeze bityo, uyu mugambi wakomeje guseta ibirenge, aho itsinda ry'abatekinisiye b'Abanya-Palestine ryagombaga kuyobora Gaza, rizwi, rikiri hanze y'ako gace.

    Israel kuri ubu igenzura hafi 64% bya Gaza, mu gihe hafi abaturage bose bagera kuri miliyoni ebyiri batuye ku gice gito kigenzurwa na Hamas, benshi bakaba baba mu mahema y'agateganyo cyangwa mu nyubako zangiritse kubera intambara.

    Hamas kugeza ubu yanze gushyira intwaro hasi, mu gihe Israel yatangaje ko ishobora kwagura ubuso igenzura muri Gaza bukagera kuri 70% by'ako gace, aho ikomeje kugaba ibitero bya gisirikare hafi buri munsi.

    Kuva Hamas yagaba ibitero kuri Israel igahitana abarenga 1200 abandi ikabashimuta, Israel na yo yahise igaba ibitero simusiga muri igi gice aho baturage barenga ibihumbi 73 bamaze kwicwa n'ibitero bya Israel.

    Gaza yazahajwe bikomeye n’intambara


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uganda-ishobora-kohereza-ingabo-mu-butumwa-bwo-kugarura-umutekano-muri-gaza

  • Kayonza: Yahuye n'uruva gusenya ubwo nyina yiyahuriraga mu rugo rwe – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 25 Nyakanga 2026 bibera mu Mudugudu w'Umunini mu Kagari ka Cyinzovu mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Agateganyo w'Umurenge wa Kabarondo, Muhinkindi Marie Chantal, yabwiye IGIHE ko uwo mubyeyi yagiye gusura umuhungu we washatse, agezeyo ahahurira na ba mwana we, baraganira biza kurangira ubwo bari bagiye kuryama we abaciye mu rihumye bakeka ko yahise yimanika mu bwiherero.

    Yagize ati 'Uwo mubyeyi yari yagiye gusura umuhungu we washatse ino, bagiye kuryama ntibamenya igihe yagiriye mu bwiherero baje basanga amanitsemo mu gitenge, bamukozeho basanga yapfuye. Twajyanyeyo n'inzego z'umutekano dusanga abo mu muryango we na bo bahageze.''

    Gitifu Muhinkindi yakomeje avuga ko abavukana n'uyu mubyeyi babwiye ubuyobozi ko atari ubwa mbere agerageje kwiyahura kuko no mu minsi ishize yabigerageje ariko ntiyapfa.

    Kuri ubu umurambo w'uyu mubyeyi wahise utwarwa n'abo mu muryango we kugira ngo bamushyingure.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-yahuye-n-uruva-gusenya-ubwo-nyina-yiyahuriraga-mu-rugo-rwe

  • Moctar na France Mpundu bitegura kwibaruka, bakoze ubukwe #rwanda #RwOT

    Umunyarwandakazi France Mpundu n’umukunzi we Moctar, basezeranye imbere y’Imana biyemeza kubana akaramata.

    Ni umuhango wabaye ejo hashize ku wa Gatandatu ubera muri Niger aho Moctar akomoka.

    Bahisemo kubigira ibanga kuko amashusho yafashwe azakoreshwa mu kiganiro ‘Vie VIP’ kiri gutambuka kuri Canal+ Magic.

    Aba bombi bagiye kuzuza umwaka bakundana, bahuriye mu kiganiro ‘Secret Story’ cyabereye muri Afurika y’Epfo, ari na ho urukundo rwabo rwatangiriye ndetse muri iki kiganiro ni ho yamwambikiye impeta.

    Bakomeje kuryoherwa n’urukundo kugeza aho rugiye kuzavamo umusaruro, ni mu gihe bitegura kwibaruka imfura yabo.

    Basezeranye imbere y’Imana

    Baritegura kwibaruka

    Source : http://isimbi.rw/moctar-na-france-mpundu-bitegura-kwibaruka-bakoze-ubukwe.html

  • Rayon Sports yatangiye CECAFA Kagame Cup neza #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yatangiye CECAFA Kagame Cup itsinda KVZ FC yo muri Zanzibar ibitego bibiri ku busa, byayifashije kunganya amanotana Al Hilal SC.

    Iyi CECAFA Kagame Cup yatangiye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, uyu munsi hari hatahiwe itsinda C ririmo Rayon Sports, Tusker FC yo muri Kenya, Al Hilal SC yo muri Sudani, KVZ FC yo muri Zanzibar.

    Iri tsinda ryakiniye muri Stade Amahoro kuri iki Cyumweru. Rayon Sports yatsindiwe na Kameni Herman Junior wagitsinze kuri penaliti ku munota wa 67 ku ikosa ryakorewe Elie Tatu mu rubuga rw’amahina.

    Muhoza Daniel wanjiye mu kibuga asimbura Ibrahim Djingarey ku munota wa 76, ni we waje gutsindira Rayon Sports igitego cya kabiri ku munota wa 79.

    Gutsinda uyu mukino bivuze ko ubu mu itsinda C, Rayon Sports na Al Hilal yatsinze Tusker FC 2-0 zinganya amanota.

    Rayon Sports izagaruka mu kibuga ku wa Gatatu ikina ja Tusker FC mu gihe Al Hilal SC izaba ikina na KVZ FC.

    Kameni Junior yishimira igitego cye

    Muhoza Daniel yatsindiye Rayon Sports igitego cya kabiri

    Byari ibyishimo bikomeye kuri Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/rayon-sports-yatangiye-cecafa-kagame-cup-neza.html

  • Perezida Kagame yaganiriye na Gen Muhoozi ku mutekano w'akarere – #rwanda #RwOT

    Ibiganiro byahuje impande zombi byabereye i Kigali ku wa 25 Nyakanga 2026, ubwo Gen Muhoozi yagiriraga uruzinduko rw'akazi mu Rwanda.

    Biteganyijwe ko muri uru ruzinduko rw'iminsi ibiri, Gen Muhoozi azaganira n'abayobozi bakuru mu Ngabo z'u Rwanda ku kongerera imbaraga umubano w'ingabo z'ibihugu byombi.

    Ubutumwa bwashyizwe kuri konti ya X y'Ibiro by'Umukuru w'Igihugu Village Urugwiro bugira buti 'Perezida Kagame yakiriye Umugaba w'Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba. Ibiganiro byabo byibanze ku mubano ukomeye uri hagati y'u Rwanda na Uganda, amahoro n'umutekano mu karere.'

    Gen Muhoozi yaherukaga mu Rwanda muri Werurwe 2025. Icyo gihe yaganiriye n'abayobozi bakuru mu ngabo z'u Rwanda ku bufatanye bw'impande zombi, asura Ishuri Rikuru rya gisirikare rya Nyakinama riri mu Karere ka Musanze.

    Muri iri shuri, Gen Muhoozi yatanze amasomo ku bufatanye bw'ibihugu bya Afurika mu kubungabunga amahoro n'umutekano.

    Andrew Mwenda (uhagaze iburyo bwa Perezida Kagame) yari kumwe na Gen Muhoozi

    Abayobozi ku mpande zombi banaganiriye ku mutekano n’amahoro mu karere

    Perezida Kagame yaganiriye na Gen Muhoozi ku mubano ukomeye urangwa hagati y’u Rwanda na Uganda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yaganiriye-na-gen-muhoozi-ku-mutekano-w-akarere

  • Ambasade ya Sudani yakoze Umuganda, ihiga kuwugeza i Khartoum – #rwanda #RwOT

    Ku wa 25 Kamena 2026, Abanya-Sudani barenga 150, bifatanyije n'Akarere ka Gasabo gukora umuganda wo kubaka Akagari ka Kabuye, mu rwego rwo kwifatanya n'Abanyarwanda muri gahunda yo kwishakamo ibisubizo.

    Ambasaderi Khalid yavuze ko muri Sudan naho bagira ibikorwa rusange biteza imbere igihugu, ariko ashima gahunda y'umuganda n'uburyo ukorwa mu Rwanda, avuga ko utuma abantu bafatanya kandi bagasabana, by'umwihariko ukaba utuma abantu bose bareshya, aboroheje n'abakomeye bose bagahurira mu gikorwa kimwe.

    Yashimangiye ko n'Abanya-Sudani bari kubyigiraho, kugirango nibasubira iwabo bazajyane uwo muco.

    Yagize ati ' twazanye ngo bige kuri iyi gahunda nziza y'u Rwanda, …kuko urubyiruko rwacu rwifuza kuyigiraho… nibasubira iwabo bashobora kujyana iyi gahunda nziza rwose. '

    Abanya-Sudani na bo bishimiye icyo gitekerezo, bavuga ko Umuganda babonye ari igikorwa cyiza cyongera gukunda igihugu, kigateza imbere ubumwe n'ubufatanye, bigafasha abaturage kubaho mu mahoro bishimye, bakanateza imbere imibereho myiza yabo, bityo bakaba bakwishimira kuwugeza mu gihugu cyabo.

    Umunya-Sudani uba mu Rwanda witwa Ahmed Sufyan Abdalla, yagize ati' njyewe ndabishyigikiye ko tuwujyana iwacu. Umuganda utuma abantu bagira ubumwe kandi bakishimira ubuzima bafite amahoro.'

    Umuyobozi wa kaminuza ya ALU ikorera mu Rwanda, Sidee Dlamini na we yavuze ko Umuganda ushobora kuzagera igihe ukorwa muri Afurika yose.

    Ati ' umunsi umwe mushobora kumva Afurika yose iri gukora umuganda kandi biturutse ku Rwanda…iki gikorwa ni cyiza.'

    Ambasade ya Sudani yatanze ibikoresho bizifashishwa mu bwubatsi no mu bikorwa by'umuganda birimo amasuka, amapiki, ibitiyo n'ingorofani, inifatanya n'abandi kubaka fondasiyo y'akagari.

    Abatuye mu murenge wa Jabana bashimye ubu bufatanye, bavuga ko bibanezeza kubona abanyamahanga na bo biyumvamo inshingano zo guteza imbere igihugu cyabakiriye.

    Ntawukigiruwe Seraphine utuye mu Kagari ka Kabuye yagize ati 'Twishimye kubona abanyamahanga baje kudufasha kubaka akagari kacu, tugafata isuka na bo bakayifata.'

    Ambasade ya Sudani yavuze ko yiteguye kwitabira ibikorwa, gutanga umusanzu no kwigira ku Rwanda.

    Gahunda yo kubaka akagari ka Kabuye yatangirijwe mu muganda

    Ambasaderi wa Sudan mu Rwanda, Khalid Musa Dafalla yabonye umuganda ukwiye kugezwa mu gihugu cyabo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ambasade-ya-sudani-yakoze-umuganda-ihiga-kuwugeza-i-khartoum

  • RCS yasabwe kubyaza umusaruro umutungo wayo upfa ubusa – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri uyu wa 25 Nyakanga 2026, yasozaga ku mugaragaru umwiherero w'abayobozi bakuru ba RCS bamazemo iminsi itatu, mu Ishuri rya Gisirikare ry'i Gako mu Karere ka Bugesera.

    Ni umwiherero wari ugamije gusubiza amaso inyuma no gutekereza ku nshingano abayobozi bafite, urugendo banyuzemo, ibyo bagezeho, imbogamizi bagifite, ndetse n'icyerekezo bakwiye gukomeza kugenderamo mu gutanga serivisi z'Igorora zinoze.

    Muri uyu mwiherero haganiriwe ku ngingo 12 zitandukanye ndetse hafatwa imyanzuro 48 izashyirwa mu bikorwa kugira ngo imikorere y'uru rwego ikomeze gutera imbere mu buryo bwose bushoboka.

    Minisitiri w'Umutekano w'Imbere mu gihugu, Dr. Vincent Biruta, yashimiye Ubuyobozi bwa RCS ku bikorwa bitandukanye bamaze kugeraho byo guteza uru rwego imbere.

    Yabashimiye uburyo bashyize imbaraga mu gukora amavugurura mu magororero atuma serivisi z'igorora zishyira imbere uburenganzira bwa muntu no kugorora aho kwibanda ku guhana.

    Mu bindi RCS yashimiwe harimo no kuba yarashyize imbaraga mu bijyanye no kubaka ndetse no kuvugurura amagororero mu gihugu hose, ibyatumye ubushobozi bwo kwakira abagororwa bwiyongera.

    Dr. Biruta yongeye gushimira RCS ku ntambwe ifatika imaze gutera mu myigishirize y'imyuga n'ubumenyingiro mu igororero kuko byafashije abagororwa kunguka ubumenyi bubafasha kwiteza imbere iyo batashye.

    Ati 'Ubumenyingiro ni ingenzi mu kugabanya isubiracyaha ku bantu bafunguwe kuko bibaha amahirwe yo kwihangira imirimo no kubona akazi.'

    Gusa ku rundi ruhande Dr. Biruta yavuze ko hakiri ibikwiriye gushyirwamo imbaraga cyane cyane ibijyanye no kuzamura umusaruro ukomoka ku bikorwaremezo by'uru rwego.

    Ati 'Nekereza ko hari aho tutari twagera mu bintu bijyanye no kuzamura umusaruro. Tugomba kuganira tukareba uburyo twabinoza dukoresheje uburyo butandukanye, kubera ko RCS ifite ubutaka hirya no hino.'

    Yababwiye ko mu myanzuro bafashe bakwiriye kwita cyane ku bijyanye no kwishakamo ibisubizo, ku buryo ibikorwaremezo uru rwego rufite bizajya bibyazwamo umusaruro.

    Ati 'Dukwiriye gushyiraho igenabikorwa rifatika, tugashyiraho abazabikora n'igihe bazabikorera, hanyuma buri gihembwe tukazajya tureba aho bigeze, ku buryo nitwongera kugira umwiherero nkuyu umwaka utaha tuzareba aho duhagaze.'

    Uyu mwiherero wabaye mu gihe cy'iminsi itatu, wahurije hamwe abayobozi b'amagorero atandukanye baturutse hirya no hino mu gihugu abayobozi bakuriye amashami atandukanye ndetse n'abandi baturutse ku Cyicaro Gikuru cy'Urwego rw'u Rwanda rushinzwe Igorora.

    Minisitiri w'Umutekano w'Imbere mu gihugu, Dr. Vincent Biruta, yashimiye Ubuyobozi bwa RCS ku bikorwa bitandukanye bamaze kugeraho byo guteza uru rwego imbere

    Uyu mwiherero wahurije hamwe abayobozi batandukanye bo muri RCS


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rcs-yasabwe-kubyaza-umusaruro-umutungo-wayo-upfa-ubusa