Blog

  • Kamonyi: Abakora mu Agaciro Development Fund baremeye abarokotse Jenoside – #rwanda #RwOT

    Byabaye ku wa 11 Kamena 2025 mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Abakora mu Kigo cya Agaciro Development Fund babanje gusobanurirwa mu nshamake amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Kamonyi. Nyuma basuye imva ziruhukiyemo inzirakarengane, bashyiraho indabo mu rwego rwo kubaha icyubahiro.

    Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Gacurabwenge, Nshimiyimana Narcise, yavuze ko Jenoside mu makomini atanu yari agize Kamonyi, byageze ku itariki 10 Mata 1994 itaratangira kuko abaturage bari bacyunze ubumwe.

    Byatumye i Kigali hateranira inama itumirwamo ba burugumesitiri b'ayo makomini maze ku itariki 11 Mata 1994 Burugumesitiri Akayezu Jean Paul wa Komini Taba wasaga n'uyoboye bagenzi be ahita atangiza Jenoside ku mugaragaro yicira Umututsi ku biro, yerekana ko ubwo bwoko budakwiye kubaho.

    Ubwo Abatutsi muri komini zitandukanye batangiye guhigwa no kwicwa, abenshi bahungira mu Kiliziya ya Mugina maze Burugumestiri wari uhayoboye abarwanaho kuko atari ashyigikiye Jenoside.

    Ibyo byaje gutuma abandi ba burugumesitiri bafatanyije n'uwari Perefe wa Gitarama bamugambanira aricwa maze za mpunzi zari zahungiye ku Kiliziya ya Mugina, Interahamwe ziziraramo zizica iminsi itatu ndetse ubwicanyi burakomeza.

    Muri icyo gikorwa kandi Agaciro Development Fund yahaye inkunga yo gusana inzu ababyeyi batanu barokotse Jenoside, aho buri umwe yahawe miliyoni 1 Frw.

    Mukandayisaba Lodie utuye i Musambira wapfakajwe na Jenoside, yavuze ko inzu yabagamo yari yarangiritse kuko yayubakiwe mu 1996 kandi nta mikoro yari afite yo kuyisana.

    Ati 'Inzu yanjye yarangiritse bikomeye, yavaga cyane kuko bakiduha inkunga nabumbishije amatafari basa n'abayubatse bundi bushya. Ndashimira cyane abakora mu Agaciro kuko badufashije kongera kwiyubaka kandi twizeye ko ejo hacu hazagenda neza.'

    Umuyobozi Mukuru wa Agaciro Development Fund, Kayinamura Ulrich, yavuze ko baha agaciro kumenya neza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko ari yo ntambwe yo kwirinda ko yasubira.

    Ati 'Buri mwaka duhitamo kimwe mu bice bifite amateka yihariye ya Jenoside yakorewe Abatutsi tukifatanya na bo kwibuka inzirakaregane zazize uko zavutse, tugakomeza abayirokotse kandi tukabatera inkunga.'

    Yongeyeho ati 'Tumaze gusura inzibutso zitandukanye ziri ku rwego rw'igihugu ni yo mpamvu twaje na hano ngo tumenye amateka yaho. Amateka ya hano n'ahandi muri rusange yatwigishije ko tugomba guhaguruka tukamagana ko Jenoside itazongera kuba ahandi ku Isi.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gacurabwenge, Mugiraneza Marthe yashimiye cyane abakora mu Agaciro Development Fund umusanzu wabo mu kwibuka no kwita ku barokotse Jenoside.

    Umuyobozi Mukuru wa Agaciro Development Fund, Kayinamura Ulrich ashyira ururabo ku mva

    Umuyobozi Mukuru wa Agaciro Development Fund, Kayinamura Ulrich yavuze ko baha agaciro kumenya neza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko ari yo ntambwe yo kwirinda ko yazasubira

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gacurabwenge, Mugiraneza Marthe ashyira ururabo ku mva

    Umwe mu babyeyi baremewe ageze mu zabukuru

    Mukandayisaba Lodie utuye i Musambira wapfakajwe na Jenoside yavuze ko inzu yabagamo yari yarangiritse kuko yayubakiwe mu 1996 kandi nta mikoro yari afite yo kuyisana

    Abakora mu Agaciro Development Fund basuye ibice bitandukanye by’Urwibusto rwa Kibuza

    Abakora mu Agaciro Development Fund harimo n’urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Ababyeyi baremewe na bo bari baje kwifatanya n’abakora mu Agaciro Development Fund mu gikorwa cyo kwibuka

    Urwibutso rwa Kibuza ruruhukiyemo abagera hafi ku bihumbi 48


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kamonyi-abakora-mu-agaciro-development-fund-baremeye-abarokotse-jenoside

  • Ibyo nakoze ni ububwa: Kazungu yongeye gutakambira urukiko – #rwanda #RwOT

    Urubanza rwe mu Bujurire rwabaye kuri uyu wa 12 Kamena 2025, aho Kazungu wajuririye igihano yasabaga kugabanyirizwa kuko yaburanye yemera ibyaha akanabisabira imbabazi.

    Urubanza rugitangira Ubushinjacyaha bwabanje gutanga inzitizi ishingiye ku kuba umwanzuro w'ubujurire bwa Kazungu waratanzwe urubanza rumaze amezi atatu ruciwe.

    Kazungu yahamijwe ibyaha birimo ubwicanyi buturutse ku bushake, iyicarubozo, guhisha umurambo no kuwucamo ibice, itwarwa n'ifungiranwa ry'umuntu ritemewe n'amategeko, kwinjira muri mudasobwa cyangwa mu rusobe bwa mudasobwa ku wa 8 Werurwe 2024 akatirwa gufungwa burundu n'ihazabu ya miliyoni 10 Frw no gutanga indishyi z'akababaro za miliyoni 30 Frw.

    Uwari uhagarariye Ubushinjacyaha yavuze ko ubujurire bwatanzwe ku wa 18 Kamena 2024 kandi nyamara kopi y'urubanza yarashyizwe mu ikoranabuhanga ryifashishwa ku wa 09 Werurwe uwo mwaka, bityo ko binyuranyije n'amategeko ubujurire bwabo butakwakirwa.

    Me Murangwa Faustin wunganira Kazungu yavuze ko bari bagaragaje ko bazajuririra igihano ku wa 4 Mata 2024 bityo ko bakurikije ibihe byo kujurira.

    Abajijwe niba baravuze impamvu yo kujurira, Me Murangwa yavuze ko bagaragaje ko bazajuririra ibijyanye n'igihano kandi ko batigeze babihindura.

    Abaregera indishyi na bo bagaragarije urukiko ko ikirego kidakurikije amategeko agenga imiburanishirize y'imanza nshinjabyaha.

    Urukiko rwategetse ko iyo ngingo izasuzumirwa hamwe n'urubanza rwose.

    Kazungu ahawe umwanya yongeye kwemera ibyaha byose aregwa ariko ahakana kwica umusore witwa Kimenyi Yves bari bariganye.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko uwo Kimenyi atari mu bo bwaregeye kandi nta bimenyetso ku rupfu rwe ariko ko nibigaragara hazabaho gutanga ikirego nyuma.

    Kazungu yongeye kubwira Urukiko ko ari we wireze, agafasha urukiko kubona amakuru ku byo yakoze akaba ari byo ashingiyeho asaba kugabanyirizwa ibihano.

    Ati 'Ni cyo nashingiyeho nsaba ko nagabanyirizwa ibihano, ndifuza gusubira muri sosiyete nyarwanda kugira ngo mbashe gufatanya n'abandi Banyarwanda kubaka igihugu cyacu.'

    Yongeye kugaragaza ko ibyo yakoze nta gahato yigeze ashyirwaho ko kwemera ibyaha.

    Yakomeje ati 'Ntabwo ibyo nakoze ari ubugabo ni ububwa, aho imbwa yatambuka sinahatambuka, ndongera gusaba imbabazi umukuru w'igihugu, ndasaba imbabazi guverinoma yose, kuba narakoze ibintu by'umwanda, ndasaba imbabazi ninginga, ababyeyi, abana ku byo nakoze, usaba imbabazi aringinga. Uhana umwana ntakoresha ikibando akoresha umunyafu.'

    Me Murangwa yavuze ko uwo yunganira akwiye kugabanyirizwa agahabwa igihano gito gishoboka gteganywa n'amategeko.

    Yavuze ko hari impamvu nyoroshyacyaha zishingiye ku kuba yemera ibyaha akabisabira imbabazi, kuba ari ubwa mbere yari akurikiranywe ndetse no kuba ataragoye inzego z'ubutabera.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko adakwiye kugabanyirizwa ibihano bitewe n'ibyaha yakoze, uko yabikoze, uburemere bwabyo, ingaruka n'impamvu zatumye abikora.

    Abaregera indishyi bavuze ko igihano cye kidakwiye kugabanywa kuko yari yifitemo ubwicanyi budasanzwe, ubugome bwo ku rwego rwo hejuru bityo ko agarutse muri sosoyete yaba intambamyi ikomeye.

    Kazungu yavuze uko yatangiye kwica

    Kazungu yabwiye Urukiko ko mbere yo kwinjira mu bikorwa byo kwica yari yaratangije ishuri rifasha abana bo mu Murenge wa Remera mu 2009 bari bafite ibibazo by'ubupfubyi.

    Mu 2016 byarahagaze kubera kubura ibyangombwa n'ubushobozi bwo kuzuza ibisabwa.

    Yahise yerekeza gushabikira muri Kenya biranga, aho yacuruzaga Likeri azijyana muri Uganda.

    Mu 2018 ngo abagande bamwambuye ibihumbi 120$ n'ibicuruzwa yari agejeje ku mupaka atangira kugorwa n'ubuzima.

    Yavuze ko ubukene bwamuriye, ubuzima bugakomera bigera aho mu 2021 yahamagaye inshuti ye akayambura, akagira ubwoba ko izamurega.

    Yemeza ko mu 2022 ari bwo yatangiye kwica abantu mu buryo bukomeye no kubambura ariko ngo yabicaga kuko yatinyaga ingaruka z'ibikorwa abakorera.

    Ubushinjacyaha bwongeye kugaragaza ko ibyo bikorwa yabikoraga azi ubwenge, nta biyobyabwenge yakoreshaga kandi na we ni ko abivuga.

    Kazungu yongeye gutakambira urukiko


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ntabwo-ibyo-nakoze-ari-ubugabo-ni-ububwa-kazungu-yongeye-gutakambira-urukiko

  • Ibiciro by'ibicuruzwa n'ibikoresho mu mijyi byazamutseho 6.9% muri Gicurasi 2025 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu kwezi kwa Gicurasi 2025, Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare (NISR) cyatangaje ko ibiciro mu mijyi y'u Rwanda byazamutseho 6.9% ugereranyije na Gicurasi 2024. Iri zamuka ryari hejuru ugereranyije n'iryari ryagaragaye muri Mata 2025, aho ibiciro byari byiyongereyeho 6.3%.

    Ibyazamutse cyane ni ibiciro by'ibiribwa n'ibinyobwa bidasembuye byageze kuri 9.2%, ndetse n'iby'amafunguro n'icumbi byazamutseho 16.6%. Ibiciro by'inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n'ibindi bicanwa byiyongereyeho 3.3%, mu gihe iby'ubwikorezi byazamutseho 3.7%.

    Ugereranyije n'umwaka ushize, ibiciro by'ibicuruzwa bitarimo ibiribwa n'ibikomoka ku ngufu byazamutseho 6%. Ku rwego rw'ukwezi, ibiciro muri Gicurasi byazamutseho 0.6% ugereranyije na Mata, cyane cyane bitewe n'izamuka rito ry'ibiribwa n'ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 0.5%.

    Ibi byose bigaragaza uko ibiciro bikomeje kuzamuka mu mijyi, bikagira ingaruka ku mibereho y'abaturage, cyane cyane ku byo bakenera buri munsi.

    Source : https://yegob.rw/ibiciro-byibicuruzwa-nibikoresho-mu-mijyi-byazamutseho-6-9-muri-gicurasi-2025/

  • Abo muri Kaminuza y'u Rwanda bamuritse imishinga 68 irimo iyo guhanga udushya n'iy'ubushakashatsi – #rwanda #RwOT

    Ni mu gikorwa cyabaye kuri uyu wa 10 Kamena 2025, cyateguwe na Kaminuza y'u Rwanda itewe inkunga n'Umushinga w'Abanya-Suède (Sweden Sverige) usanzwe ukorana na yo mu bikorwa bitandukanye.

    Iyi mishinga yagaragajwe mu Nama Nyunguranabitekerezo ku Bushakashatsi no ku Guhanga Udushya igamije kwagura ibikorwa byabo ndetse no kubimenyekanisha.

    Umwalimu muri Kaminuza y'u Rwanda, wigisha ibijyanye n'amashanyarazi, Fabien Mukundukize yakoze igikoresho cyo gukonjesherezamo amata gikoresheje imirasire y'izuba, aho yavuze ko aya mahirwe yo guhurizwa hamwe atuma ibyo bakora bimenyekana kandi bakabona ko banashyigikiwe.

    Mukundukize yavuze ko iki gikoresho cyo gukonjesha amata gifasha abantu bagifite ubushobozi buke bwo kuba babona ibyuma bikonjesha, ku buryo bworoshye cyangwa no ku bantu bataragerwaho n'amashanyarazi.

    Yavuze ko kizabafasha abantu kutongera guhura n'ikibazo cyo gupfusha amata yabo ku maherere bitewe no kubura uko bayatereka neza mu buryo bwizewe kandi umwanya munini.

    Umujyanama Mukuru mu bijyanye n'Ubushakashatsi muri Ambasade ya Suède mu Rwanda, Katarina Westman yavuze ko bishimishije kubona intambwe Kaminuza y'u Rwanda imaze gutera mu rwego rw'ubushakashatsi ugereranyije n'aho yahoze.

    Ati 'Ibi kubigeraho ntabwo ari ukubera ko iterwa inkunga na Suède ahubwo ni intambwe yihariye ya Kaminuza yafashe ubwayo binyuze muri politiki zayo zo kwigisha neza, guteza imbere ubushakshatsi, guhanga udushya no gukora ibikorwa biteza imbere umuryango Nyarwanda.”

    Yongeyeho ati “Suède imaze imyaka irenga 20 ikorana na Kaminuza y'u Rwanda. Iki ni igikorwa cya kane, kandi ni uburyo bwo gutegura icyiciro cya gatanu. Nk'uko nabivuze, ni imyaka myinshi dukorana, ubu hari n'indi mishinga 17 igikorwa.”

    Umuyobozi wa Kaminuza y'u Rwanda, Prof Kayihura Muganga Didas yavuze ko iki gikorwa kigizwe no kumurika ubushakshatsi bwakozwe, icyavuyemo ndetse n'aho buhurizwa mu gufasha sosiyete.

    Prof. Kayihura yavuze ko ibikorwa by'ubushakashatsi no guhanga udushya bifunguye kuri buri wese wifuza kubikora uri muri Kaminuza y'u Rwanda.

    Ati 'Nko muri 2013, ubushakashatsi twatangazaga ku rwego rw'Isi wasangaga butarenga muri 40 ariko ubu muri uyu mwaka utaranarangira tumaze kurenza 800, gusa n'ubwo bukura gutyo ntituragera aho twifuza ngo twese tube abashakashatsi.'

    Prof. Kayihura yasabye abalimu ba Kaminuza y'u Rwanda kwitabira ibikorwa by'ubushakashatsi kuko bituma barushaho kwigisha neza. Avuga ko uko bazarushaho kuba benshi muri bwo, ari na ko guhanga udushya biziyongera.

    Umuyobozi wa Kaminuza y'u Rwanda, Prof Kayihura Muganga Didas yavuze ko iki gikorwa kigizwe no kumurika ubushakshatsi bwakozwe, icyavuyemo ndetse n'aho buhurizwa mu gufasha sosiyete

    Umujyanama Mukuru mu bijyanye n'Ubushakashatsi muri Ambasade ya Suède mu Rwanda, Katarina Westman yavuze ko bishimishije kubona intambwe Kaminuza y'u Rwanda imaze gutera mu rwego rw'ubushakashatsi

    Abarimu n’abanyeshuri bakora ubushakashatsi muri Kaminuza y’u Rwanda baganiriye

    Hagaragajwe akamaro k’ubushakashatsi

    Hafashwe ifoto y’urwibutso

    Hafashwe ifoto y’urwibutso


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abo-muri-kaminuza-y-u-rwanda-bamuritse-imishinga-68-irimo-iyo-guhanga-udushya-n

  • Dutembere Ikigo cy'Ubutore cya Nkumba kigiye kwakira icyiciro cya 15 cy'Itorero Indangamirwa – #rwanda #RwOT

    Imirimo yo kukivugurura iri kugana ku musozo, ku buryo kizakira iri torero ku itariki 1 Nyakanga, 2025, gifite ibikoresho byiza kurushaho kandi gisa neza.

    Ibice byose by'ingenzi by'iki kigo biri kuvugururwa ndetse ibya mbere byararangiye, aho bitegereje kwakira intore y'iki cyiciro.

    Ubuyobozi bw'iki kigo bwatangaje ko iyi mirimo yo kuvugurura iki kigo ntacyo izahindura kuri gahunda yari isanzwe ihari.

    Bwahamirije IGIHE ko imirimo iri gukorwa ari ijyanye n'amasuku kandi ko itazagira icyo ibangamira kuri gahunda yari iteganyijwe yo kwakira abazitabira itorero uyu mwaka.

    Ati 'Ntabwo turi kuvugurura twagura kugira ngo twongere ikigo, urebye imirimo turi gukora ni 'iy'amasuku kandi biteganyijwe ko izarangirana n'icyumweru gitaha.'

    Batangaje ko imirimo yo kuvugurura ikigo iba mu byiciro kandi igikomeje ariko ntacyo izahindura kuko ibyo bari gukora ubu ari amasuku. Iyi mirimo izarangira muri iki cyumweru, aho bemeje ko gahunda yo kwakira abazitabira itorero ikomeje ndetse iry'uyu mwaka biteganyijwe ko rizatangira tariki 1 Nyakanga 2025.

    Ikigo cy'Ubutore cya Nkumba giherereye mu Karere ka Burera mu Ntara y'Amajyaruguru y'u Rwanda, hakaba hatorezwamo abantu b'ingeri zitandukanye barimo urubyiruko, abakozi n'abayobozi bo mu bigo bya leta n'abandi.

    Inyubako y’Ikigo cy'Ubutore cya Nkumba yahawe isura nshya

    Iyi nyubako yatewe amarangi mashya

    Icyumba cyakira inama cyarateguwe neza

    Mu Marembo y’Ikigo cy'Ubutore cya Nkumba yaravuguruwe

    Ubwiherero bwamaze gutegurwa neza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dutembere-ikigo-cy-ubutore-cya-nkumba-kigiye-kwakira-icyiciro-cya-15-cy-itorero

  • Abo muri Kaminuza ya Pepperdine muri Amerika banyuzwe n'ubutabera bwunga bw'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ibi babigaragaje ubwo basozaga uruzinduko bagiriye ku cyicaro gikuru cya ILPD mu Karere ka Nyanza, ku wa 10 Kamena 2025.

    Mu kiganiro bahawe n'Umuyobozi Mukuru wa ILPD, Dr. Muyoboke Karimunda Aimé, yaberetse umwimerere w'ubutabera bw'u Rwanda aho bugamije kunga kurusha guhana gusa.

    Yifashishije urugero rw'abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, baciriwe imanza n'inkiko za Gacaca, bagahabwa imbabazi zibasubiza mu buzima bw'igihugu, ibyashobotse kandi urwego rw'ubutabera rwari rwarasenyutse haba mbere ya Jenoside kubera ruswa n'umuco wo kudahana ndetse na nyuma yaho gato kuko abakoraga muri urwo rwego bamwe bari barishwe abandi barahunze.

    Ati 'Nyuma ya 1994 kugeza mu 2003, abacamanza bize kaminuza bari 10% gusa, icyo gihe kandi abacamanza bari mbarwa kuko mu mpera za 1994 mu bacamanza 640 bariho mbere, hari hasigaye 237 gusa.'

    Yababwiye ko byasabye kwiyambaza Inkiko Gacaca nk'ubutabera bwunga, zikanafasha kurwanya umuco wo kudana, kuko izindi nkiko zitari burangize imanza ku gihe.

    Ati 'Uyu munsi, u Rwanda dufite ni urwakomotse kuri Gacaca yazanye ubumwe n'ubutabera mu Rwanda.'

    Yanababwiye kandi ko u Rwanda rukiyubaka kandi ko urugendo rugikomeje, abibutsa ko ILPD ari ishyiga ry'inyuma muri urwo rugendo kuko ifasha mu gutoza no guhugura abanyamategeko b'umwuga mu Rwanda.

    Umwarimu wo muri Kaminuza ya Pepperdine, Seth Bambourg, yavuze ko banyuzwe n'imikorere y'ubutabera bwo mu Rwanda bwubakiye ku bumuntu aho guhana gusa, avuga ko yabibonyemo isomo rikomeye.

    Ati 'Imikorere yo mu Rwanda yankoze ku mutima, nahise mbabazwa n'uburyo ubutabera bwacu muri Amerika bwamunzwe no kuba nyamwigendaho, mu gihe mwe mufite ubutabera busana umubano w'abagiranye ibibazo.'

    Yavuze ko iwabo mu nkiko abantu bashyira imbere uburenganzira bwabo birengagije ubw'abandi ndetse n'inyungu zabo gusa, bakirengagiza ko kwikiranura n'uwo bagiranye ikibazo byongera gusana umubano kuko abantu bagakwiye kuba magirirane.

    Naho Karissa Rosas wiga muri iyo kaminuza yavuze ko yongeye gusobanukirwa ko ubutabera ari imbabazi n'ubwiyunge.

    Ati 'Nakunze ubutabera bwo mu Rwanda kuko buhuza abantu mu muryango, ari na bwo bwatumye abakoze Jenoside bagaruka mu muryango.''

    Yakomeje avuga ko ubutabera nk'ubu ari bwo bukenewe muri iyi si kugira ngo abantu barusheho kuba umwe no gufatanya muri byose, yiyemeza kuzabimurikira ab'iwabo.

    Muri uru ruzindo, aba banyeshuri banatemberejwe ibice by'amateka ya cyami mu Karere ka Nyanza, banerekwa imikorere ya ILPD n'uruhare igira mu iterambere ry'amategeko mu Rwanda.

    Kaminuza ya Pepperdine yashinzwe n'Umushoramari George Pepperdine mu 1937 ifite abarenga ibihumbi 100 bamaze kuyigamo aho abarenga ibihumbi 30 bari hejuru y'imyaka 40.

    Ifite amashami atanu ikagira porogaramu z'amasomo zirenga 90 zirimo, uburezi, ubucuruzi, amategeko, siyansi, politiki, iyobokamana n'ibindi.

    Abo muri Kaminuza ya Pepperdine batambagijwe ibice bitandukanye bya ILPD. Aha ni mu isomero

    Abo muri Kaminuza ya Kaminuza ya Pepperdine beretswe ko muri Jenoside abarenga icya kabiri cy’abakozi b’urwego rw’ubutabera baruvuyemo ariko rukaba rwarongeye kwiyubaka

    Abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Kaminuza ya Pepperdine banyuzwe n’imiterere y’u Rwanda

    Nk’abanyeshuri biga amatageko, abo muri Kaminuza ya Pepperdine bakuye amasomo ku rwego rw’ubutabera rw’u Rwanda

    Abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Pepperdine beretswe uburyo urwego rw’ubutabera rw’u Rwanda rwiyubatse nyuma ya Jenoside n’uruhare ILPD ikomeje kubigiramo

    Uwari ahagarariye itsinda ry’aba banyeshuri bo muri Kaminuza ya Pepperdine, Seth Bambourg, yageye impano umuyobozi wa ILPD

    ILPD na yo yagaye abo muri Kaminuza ya Pepperdine impano

    Umwarimu muri Kaminuza ya Pepperdine, Seth Bambourg (iburyo), yashimye ubutabera bwo mu Rwanda bwunga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abo-muri-kaminuza-ya-pepperdine-muri-amerika-banyuzwe-n-ubutabera-bwunga-bw-u

  • Wafashije abahinzi basaga ibihumbi 30, wongera umusaruro w'imboga n'imbuto – Umushinga wa TearFund wasojwe – #rwanda #RwOT

    Uyu mushinga watangiye mu 2020 wakoreraga mu turere tune ari two Bugesera, Kayonza, Rwamagana na Gasabo.

    Watewe inkunga n'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi binyuze muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi (MINECOFIN), ushyirwa mu bikorwa na Tearfund Rwanda ku bufatanye na AEE Rwanda n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi (NAEB).

    Wafashije abahinzi basaga ibihumbi 30 kongera umusaruro w'imboga n'imbuto.

    Umuyobozi Mukuru wa Tearfund mu Rwanda, Dr. Murangira Emmanuel, yavuze ko n'ubwo uyu mushinga watangiye mu gihe kitoroshye cya Covid-19, bitakomye mu nkokora intego nyamukuru wari ufite ari yo guteza imbere abakora ubuhinzi bw'imboga n'imbuto ndetse no kongera ingano y'ibikomoka ku buhinzi n'ibyoherezwa mu mahanga.

    Mu gusobanura uburyo intego zawo zaragezweho, Murangira yavuze ko ibyo bari bariyemeje bawutangira byagezweho ndetse bikarenga igipimo bari biteze.

    Yagize ati 'Mu gutangira uyu mushinga, twari dufite intego yo gufasha abahinzi nibura ibihumbi 30 kandi uwo mubare twawugezeho uranarenga kuko twafashije abahinzi 30,072 harimo urubyiruko 7,268 n'abagore 21,677.'

    Murangira yavuze ko uyu mushinga utazamuye urwego rw'ubuhinzi gusa ahubwo wanagize uruhare mu guteza imbere abahinzi ndetse ko wanongereye ingano y'imboga n'imbuto igihugu cyohereza hanze.

    Yongeyeho ati “Ntabwo wazamuye urwego rw'ubuhinzi gusa ahubwo wanazamuye iterambere n'imibereho by'ababukora batangira gukora ubuhinzi bubyara inyungu bitewe n'uko batangiye gusagurira amasoko haba ay'imbere mu gihugu n'ayo hanze kuko uyu mushinga wongeye hafi 64% by'imboga n'imbuto byoherezwa hanze.”

    Ibi byashimangiwe na Irimaso Jean Bosco uhinga urusenda akanarwongerera agaciro.

    Yagize ati “Mbere nari umuhinzi uhinga bisanzwe ariko nyuma uyu mushinga umaze kuza, wampaye amahugurwa na miliyoni 1 Frw ari yo yamfashije gutangira kwikorera ndetse ubu mfite abakozi 10 bahoraho n'abandi 20 bakora bubyizi. Ubu nanjye mbasha kwihemba nibura ibihumbi 850 Frw buri kwezi.”

    Yakomeje avuga ko uyu mushinga wafashije abahinzi b'imboga n'imbuto kuva ku guhinga ibyo kurya gusa cyangwa ibyo kujyana ku masoko mato bakagera ku rwego bagemura amasoko manini y'imbere mu gihugu no hanze.

    Mugeni Kayitenkore ni umukozi ushinzwe ishyirwa mu bikorwa ry'imishinga muri EU mu Rwanda yavuze ko uyu mushinga wongeye ku buryo bugaragara umusaruro w'imboga n'imbuto.

    Nk'urusenda umusaruro warwo wavuye ku bilo 24,705 ugera ku 867,512 mu gihe umusaruro w'imiteja wavuye ku bilo 87,142 ukagera kuri toni 4,403.097.

    Yakomeje avuga ko n'ubwo umushinga ugeze ku musozo ariko abahinzi bafashijwe mu buryo butandukanye atari ubw'amafaranga gusa ahubwo bahawe n'amahugurwa ajyanye n'uko bukorwa kinyamwuga ku buryo bizeye ko bafite ubushobozi bwo gukomerezaho.

    Yasoje avuga ko hari indi mishinga iri gushyirwa mu bikorwa mu Rwanda harimo uwitwa Kungahara ugamije gufasha abahinzi bato kwihaza mu biribwa no kurwanya imirire mibi, aho ukorerwa mu turere 21 two mu Rwanda.

    Umukozi muri MINAGRI ushinzwe uruhererekane nyongeragaciro ku bikomoka ku buhinzi n'Ubworozi, Mukamugema Alice, yashimiye abagize uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry'uyu mushinga, avuga ko wagize uruhare rukomeye mu kuzamura ingano y'umusaruro w'imboga n'imbuto mu Rwanda.

    Ubuhinzi bw'imboga n'imbuto buri mu bwo Leta y'u Rwanda iri gushyiramo imbaraga ndetse ko buri muri gahunda ya NST2 na PST5.

    Umuryango utegamiye kuri leta wa @Tearfund ku bufatanye n'abafatanyabikorwa barimo AEE, NAEB n'abandi; basoje ku mugaragaro umushinga wo guteza imbere abahinzi bato n'abaciritse bakora ubuhinzi bw'imboga n'imbuto.

    Uyu mushinga wari umaze imyaka itanu, watewe inkunga n'Umuryango… pic.twitter.com/li2XQn2UTn

    — IGIHE (@IGIHE) June 12, 2025

    Umuyobozi wa TearFund mu Rwanda yavuze ko uyu mushinga wafashije abahinzi barenga ibihumbi 30

    Umuyobozi ushinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga muri EU mu Rwanda, Mugeni Kayitenkore, yavuze ko intego bari bihaye zagezweho ndetse ko hari indi mishinga bateganya gukorera mu Rwanda

    Mukamugema Alice ukora muri MINAGRI yavuze ko ubuhinzi bw’imboga n’imbuto buri mu bwo leta yashyizemo imabaraga

    Abahize abandi bahembwe

    Urubyiruko n’abagore bari mu bibanzweho muri uyu mushinga

    Umusaruro w’imiteja wariyongereye

    Umushinga wa Tearfund wari umaze imyaka itanu ukorera mu Rwanda washyizwe ku musozo

    Umusaruro w’urusenda na wo wariyongereye

    Ubuhinzi bw’imboga n’imbuto buri mu bugezweho kandi bubyara inyungu

    Umusaruro w’imboga n’imbuto wariyongereye

    Ubuhinzi bw’urusenda buri mu bwinjiza amafaranga menshi

    Binyuze muri uyu mushinga abahinzi b’urusenda babashije gufashwa kuruhinga no kurutunganya

    Imbuto ziri mu bisigaye byigonderwa na bake

    Abahinzi bigishizwe guhinga kinyamwuga

    Abahinzi bigishijwe uko bita ku musaruro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/wafashije-abahinzi-basaga-ibihumbi-30-wongera-umusaruro-w-imboga-n-imbuto

  • Ingengo y'imari y'u Rwanda yiyongereyeho arenga miliyari 5000 Frw mu myaka 10 ishize – #rwanda #RwOT

    Iyo ngengo y'imari izaba yiyongereyeho miliyari 1,216.1 Frw ugereranyije na miliyari 5,816.4 Frw yari yakoreshejewe mu ngengo y'imari ivuguruye ya 2024/2025.

    Iyo usubije amaso inyuma ubona ko uko imyaka yagiye ishira ari nako ingengo y'imari y'u Rwanda yagiye izamuka.

    Urebye nko mu myaka 10 ishize, ingengo y'imari yagiye yiyongera ku buryo bugaragara kuko mu 2015 yari miliyari 1,768.2 Frw. Iyo uyigereranyije na miliyari 7,032.5 Frw zizakoreshwa uyu mwaka, usanga yariyongereyeho nibura miliyari 5,264.3 Frw.

    Muri uyu mwaka w'ingengo y'imari, ni bwo bwa mbere inyongera ku ngengo y'imari ugereranyije n'umwaka wari wabanje yarenze nimura miliyari 1000 Frw mu myaka 10 ishize.

    Ibi bigaragaza intego n'imishinga migari u Rwanda rufite, cyane ko imirimo irimo nko kubaka Ikibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Bugesera izashyirwamo imbaraga.

    Indi nshuro ingengo y'imari yiyongereye ku kigero cyo hejuru ni mu 2021/2022. Icyo gihe yiyongereyeho miliyari 633,6 Frw, iva kuri miliyari miliyari 3.807 Frw mu mwaka wari wabanje, igera kuri 4,440.6 Frw.

    Icyo gihe nabwo u Rwanda rwari mu rugamba rwo guhangana na Covid-19, aho u Rwanda rwari rukomeje guhangana n'ingaruka zatewe n'icyo cyorezo, zaba izo mu rwego rw'ubuzima ndetse n'ubukungu bwahungabanyijwe na cyo.

    Izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda rijyana n’izamuka ry’ingengo y’imari y’u Rwanda

    Uko ingengo y'imari mu Rwanda yagiye izamuka

    Mu 2016 ni bwo Abadepite bagize Inteko Ishinga Amategeko bemeje ishingiro ry'Umushinga w'Itegeko rigena ingengo y'imari ivuguruye y'umwaka wa 2015/2016, aho byatumye iva kuri miliyari 1,768.2 Frw igera kuri miliyari 1,808.8 Frw.

    Mu mwaka wa 2016/2017, ingengo y'imari yiyongereyeho miliyari 140,6 Frw, bivuze ko yahise igera kuri miliyari 1,948.4 Frw.

    Mu 2017/2018 nabwo ingengo y'imari yiyongereyeho miliyari 140.7 Frw, iba miliyari 2,094.9 Frw, ivuguruwe yongerwaho miliyari 20.5 Frw, igera kuri miliyari 2,115.4 Frw.

    Mu 2018, Inama y'Abaminisitiri yemeje ko ingengo y'imari ya 2018/2019 ingana na miliyari 2,443.5 Frw, gusa iza kuvugururwa hongerwaho miliyari 141 Frw, igera kuri miliyari 2,584.5 Frw.

    Iri zamuka ryarakomeje mu mwaka wa 2019/2020 ubwo hiyongeragaho miliyari 291,7 Frw, icyo gihe ingengo y'imari iba miliyari 2,876.9 Frw, ivuguruwe yongerwaho miliyari 140.1 Frw, igera kuri miliyari 3,017.1 Frw.

    Mu 2020/2021, ingengo y'imari yari igeze kuri miliyari 3,245.7 Frw nyuma yo kuvugururwa yongerwaho miliyari 219.1 Frw, igera kuri miliyari 3,464.8 Frw.

    Umwaka wakurikiyeho wa 2021/2022, ingengo y'imari yavuye kuri miliyari 3.807 Frw igera kuri 4,440.6 Frw nyuma y'uko yavuguruwe ikongerwaho miliyari 633,6 Frw.

    Mu 2022/2023 yageze kuri miliyari 4,764.8 Frw, ndetse mu mwaka ukurikiyeho wa 2023/2024 igera kuri 5,115.6 Frw.

    Umusesenguzi mu by'ubukungu, Teddy Kaberuka, yavuze ko izamuka ry'ingengo y'imari rigaragaza iterambere ry'ubukungu muri rusange.

    Yagize ati 'Uko ubukungu bwiyongera na serivisi Leta iha abaturage ziriyongera kandi bigira ingaruka nziza ku baturage kuko niba ari imihanda, ibilometero biriyongera, niba ari amavururo, umubare w'abaganga uriyongera abaturage bakavurwa.'

    Ni amafaranga yagiye ava mu misoro n'andi mafaranga aturuka imbere mu gihugu, inguzanyo igihugu gihabwa, inkunga n'ibindi.

    Mu ngengo y'imari y'uyu mwaka, amafaranga akomoka imbere mu gihugu azagera kuri miliya 4.105,2 Frw, inkunga z'amahanga ziteganyijwe kugeza kuri miliyari 585,2 Frw na ho inguzanyo z'amahanga zikazagera kuri miliyari 2.151,9 Frw.

    Amafaranga ateganyijwe gukoreshwa mu ngengo y'imari isanzwe azagera kuri miliyari 4.298,4 Frw, azakoreshwa mu mishinga y'iterambere no mu ishoramari rya Leta azagera kuri miliyari 2.637,5 Frw.

    Biteganyijwe ko ubukungu bw'u Rwanda buzazamuka ku kigero cya 7,1% mu 2025 na 7,5% mu 2026 ndetse na 7,4% mu 2027.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ingengo-y-imari-y-u-rwanda-yiyongereyeho-arenga-miliyari-5000-frw-mu-myaka-10

  • Bintou Keita agiye guhura n'AFC/M23 i Goma kuri 12 Kamena #rwanda #RwOT

    Intumwa idasanzwe y'Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye (UN) muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Bintou Keita, ategerejwe mu mujyi wa Goma aho azagirana ibiganiro n'ihuriro AFC/M23, umutwe urwanya ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi.

    Amakuru aturuka mu nzego zizewe avuga ko Bintou Keita azagera i Goma ku wa Kane, tariki ya 12 Kamena 2025, agirana ibiganiro n'abayobozi bakuru ba AFC/M23.

    Keita agiye gusura Goma ahahoze icyicaro cya Monusco, cyaje kwimurwa mu ntangiriro za 2025 ubwo M23 yari yegereje gufata uyu mujyi. Uyu mutwe wakomeje kotsa igitutu ubutegetsi bw'i Kinshasa, ugenzura ibice byinshi by'amajyaruguru y'igihugu.

    Bintou Keita akunze kumvikana ashinja AFC/M23 guhonyora uburenganzira bwa muntu no kubangamira ibikorwa by'ubutabazi.

    Uru ruzinduko rwe rugamije kumenya impinduka zabayeho n'ingaruka z'intambara ku baturage, kugira ngo azageze ayo makuru ku kanama ka UN gashinzwe umutekano, mu nama izaba ku wa 27 Kamena 2025.

    Bintou Keita agiye guhura n'AFC/M23 i Goma kuri 12 Kamena

    Bamwe mu basesenguzi babona uru ruzinduko nk'ikimenyetso cy'uko AFC/M23 ifatwa nk'umwe mu bafatanyabikorwa bashobora kugira uruhare mu kugarura amahoro muri RDC.

    Monusco yagiye ifatanya n'igisirikare cya RDC mu rugamba, mu gutanga imyitozo ya gisirikare, ndetse no mu gutanga amakuru y'ubutasi. Ariko hari aho AFC/M23 igenzura ubu hatekanye kurusha ibice bigenzurwa na Leta.

    Nyuma yo kwigarurira ibice bitandukanye, AFC/M23 yashyizeho abayobozi barimo ba Bourgmestre, Guverineri, n'abandi bayobozi bo mu nzego z'ibanze, mu rwego rwo gukomeza kugenzura no gucunga neza ahari mu maboko yabo.

    Source : https://kasukumedia.com/bintou-keita-agiye-guhura-nafc-m23-i-goma-kuri-12-kamena/

  • Bamwe mu bapolisi ba Uvira baribafashwe na Wazalendo uko byabagendekeye #rwanda #RwOT

    Abapolisi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hamwe n'abasivili bari bafashwe n'inyeshyamba za Wazalendo mu gace ka Uvira bazira kuba Abatutsi, bakorerwa iyicarubozo ndetse banamburwa ibyabo, nk'uko amakuru aturuka muri kariya gace abivuga. Bose hamwe bari icumi na barindwi (17), ndetse nyuma baza kurekurwa nyuma y'iminsi bafunzwe.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 11 Kamena 2025, ni bwo abo bapolisi n'abasivili bahohotewe bikomeye ubwo bari bazamutse imisozi y'i Ndondo ya Bijombo bataha iwabo.

    Bivugwa ko bari bamaze igihe kingana n'ukwezi n'ibyumweru bitatu bari i Uvira, aho bari bagiye gufata umushahara w'ukwezi kwa Gicurasi.

    Bari baturutse mu misozi ya Ndondo ya Bijombo, aho basanzwe bakorera akazi k'igipolisi. Gusa, kubera umutekano muke, babuze uko basubira iwabo, barahaguma kugeza ubwo ingabo z'u Burundi ziri i Uvira zibemereye kubaherekeza.

    Ubwo bazamukaga bagana i Ndondo, bageze ku ma bariyeri ya Wazalendo mu gace ka Majaga, barahagarikwa. Aha ni ho ibintu byatangiye kujya irudubi, kuko ingabo z'u Burundi zari zibaherekeje zatinye gutongana na Wazalendo babaziza ko abapolisi bari kumwe na bo ari Abatutsi, babita abanzi b'igihugu.

    Umutangabuhamya yagize ati: 'Abasirikare b'u Burundi babaherekeje, batinye gukomeza gutongana na Wazalendo. Nta nyungu babonaga zo kubavugira, ngo ni uko bavugira Umunyamulenge.'

    Icyakurikiyeho ni uko aba bapolisi n'abasivili bafashwe, bamunurwa bajyanwa gufungirwa ahitwa Kilibula muri Uvira. Amakuru avuga ko mbere yo kuhagezwa, babanje gukorerwa iyicarubozo; barakubitwa ndetse banamburwa amafaranga y'umushahara bari bipakiye.

    Umutangabuhamya ati: 'Babakubise cyane mbere y'uko babajyana gufungwa. Muri bo hari abakomeretse bikomeye, harimo n'uwatewe icyuma mu mutwe. Gusa baje kurekurwa ku isaha ya saa kumi z'umugoroba.'

    Bamwe mu bapolisi ba Uvira baribafashwe na Wazalendo uko byabagendekeye

    Ahagana saa kumi n'imwe z'umugoroba ni bwo bose barekuwe. Nubwo barekuwe, ihohoterwa rikorerwa Abanyamulenge n'Abatutsi muri rusange mu bice bikiri mu maboko ya Leta ya Congo riri kugenda rifata indi ntera, cyane cyane mu Burasirazuba bw'iki gihugu.

    Hashize imyaka myinshi abo muri ubu bwoko basaba uburenganzira n'impuhwe, ariko ibibazo byabo biracyari ingorabahizi.

    Icyakora, mu bice bigenzurwa n'imitwe ya M23 na Twirwaneho, bivugwa ko hari ituze n'umutekano, ndetse Abanyamulenge bahatuye babayeho mu mahoro.

    Kuri ubu, Abanyamulenge n'abaturage bo mu yandi moko bamaze kubona umuhate wa M23 na Twirwaneho mu guharanira amahoro, basaba ko iyo mitwe yombi yakwihutisha ibikorwa byo kubohoza Uvira n'ibindi bice bikigenzurwa na FARDC n'inyeshyamba zifatanya na yo, kugira ngo bose bagire amahoro arambye.

    Source : https://kasukumedia.com/bamwe-mu-bapolisi-ba-uvira-baribafashwe-na-wazalendo-uko-byabagendekeye/