Blog

  • Itangazo: Uwitwa BYIRINGIRO NIYIGABAyasabye guhindura amazina akitwa BYIRINGIRO NIYIGABA Jean Luc #rwanda #RwOT

    Uwitwa BYIRINGIRO NIYIGABA yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa BYIRINGIRO NIYIGABA Jean Luc mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari amazina yakoresheje mu ishuli. 

    Ingingo z'ingenzi yashingiyeho asaba inzego zibishinzwe guhindura amazina zikaba ziri hano hasi:

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-uwitwa-byiringiro-niyigaba-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-byiringiro

  • Migi yafashe indege asubira muri Tanzania #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kongera amasezerano mu ikipe ye ya KMC FC, Mugiraneza Jean Baptiste[Migi], yafashe indege asubira muri Tanzania.

    Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati, yari asoje amasezerano ye mu ikipe ya KMC muri Tanzania ibarizwa mu Karere ka Kinondoni, akaba yarongereye amasezerano y’umwaka umwe akinira iyi kipe.

    Uyu munsi ku wa Gatanu tariki ya 27 Kanama 2021, akaba yahagurutse mu Rwanda yerekeza muri iki gihugu aho asubiye mu kazi, biteganyijwe ko nagera Dar es Salaam ahita yerekeza Morogoro aho iyi kipe igomba gukorera umwiherero.

    Muri 2019 nibwo Migi yasinyiye KMC amasezerano y’umwaka 1, warangiye muri 2020 ahita yongererwa undi nawo warangiye muri iyi mpeshyi.

    Migi yongereye amasezerano y’umwaka umwe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/migi-yafashe-indege-asubira-muri-tanzania

  • Cristiano Ronaldo yasezeye ku bakinnyi bagenzi be muri Juventus #rwanda #RwOT

    Rutahizamu ukomoka muri Portugal wakiniraga ikipe ya Juventus mu Butaliyani, Cristiano Ronaldo yamaze gusezera ku bakinnyi bagenzi be aho bivugwa ko yerekeje mu Bwongereza mu ikipe ya Manchester City.

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Kanama 2021, uyu mukinnyi w’imyaka 36 yagiye ku kibuiga cy’imyitozo cy’iyi kipe cya Continassa, akaba yahamaze isaha n’igice asezera abakinnyi mbere y’uko batangira imyitozo.

    Uyu mukinnyi akaba agiye kwerekeza muri Manchester City nk’uko Sky ibitangaza ko umuhagarariye, Jorge Mendes yabwiye iyi kipe ko umukiriya we atakifuza gukinira Juventus.

    Uyu rutahizamu wari usigaranye umwaka umwe w’imikino muri Juventus, iramwifuzamo miliyoni 25 z’amayero.

    Juventus ntabwo irakira ubusabe bwa Manchester City buvuga ko yifuza uyu mukinnyi ariko amakuru ahari ni uko mbere y’uko isoko ryo kugura abakinnyi rifunga ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha azaba yamaze gusinyira iyi kipe ibarizwa mu mujyi wa Manchester.

    Manchester City yiteguye gusinyisha uyu mukinnyi amasezerano y’imyaka 2 aho azajya yishyurwa miliyoni 15 z’Amayero ku mwaka.

    Benshi baracyibaza niba koko uyu rutahizamu wakiniye Manchester United ashobora kwerekeza muri mukeba wayo wo mu mujyi umwe, Manchester City.

    Ronaldo yinjiye muri Juventus mu mwaka wa 2018 avuye muri Real Madrid kuri miliyoni 105 z’amapawundi, yayitsindiye ibitego 101 mu mikino 134, batwaranye ibikombe 2 bya shampiyona, igikombe cya Copa Italia ndetse na bibiri bya Super Cup.

    Cristiano Ronaldo yamaze yamaze gusezera kuri bagenzi be

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/cristiano-ronaldo-yasezeye-ku-bakinnyi-bagenzi-be-muri-juventus

  • Nyamasheke : Umwarimu yashatse kwiyahura kuko yanzwe n’umukobwa bendaga kurushinga bamutabara atarabigeraho #rwanda #RwOT

    Iyi baruwa ya Kwihangana Erirc wo mu Mudugudu wa Nyanza, mu Kagari ka Nyarusange muri uriya Murenge wa Bushekeri, yayanditse kuri uyu wa Kane tariki 26 Kanama 2021.

    Uyu usanzwe ari umwarimu wigisha isomo rya Economie na Entrepreneurship ku Rwunge rw’Amashuri rwa Nyanza, yari yatangaje ko agiye kwiyambura ubuzima ariko ngo bamwe mu basanzwe bazi ibye bahise bakeka ko ashaka kubiterwa no kuba yarabenzwe n’umukobwa bendaga kubana nk’umugore n’umugabo.

    Inzego z’ubuyobozi bw’ibanze n’iz’umutekano zimaze kubona iby’ayo makuru yo kwiyahura, zatangiye gushakira hasi hejuru ngo batabare uwo murezi kuko babanje kukumubura.

    Nyuma ni bwo baje gusanga uyu musore w’imyaka 29 ku muntu usanzwe ari inshuti ye ukora akazi k’ubuvuzi.

    Munezero Yvan uyobora Umurenge wa Bushekeri, avuga ko nyuma yo kubona uriya mwarimu icyo bahise batangira kumukorera ari ukumuganiriza ubundi bagategereza ko abohoka akavuga icyari kimuteye gushaka kwiyambura ubuzima.

    Uyu muyobozi avuga kandi ko bahise batangira kumugira inama kugira ngo acururuke ashyire umutima hamwe bityo niba anafite ibibazo yumve ko atari iherezo ry’ubuzima.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Nyamasheke-Umwarimu-yashatse-kwiyahura-kuko-yanzwe-n-umukobwa-bendaga-kurushinga-bamutabara-atarabigeraho

  • Mu rwego rwo kwirinda gutera inda umukunzi we , bikongeraho ko yibagiwe n' agakingirizo , yahisemo gufata umwanzo ugayitse wo gufunga umwenge w' igitsina cye _ inkuru irambuye #rwanda #RwOT

    Mu gihugu cy'Ubuhinde, haravugwa inkuru y'umugabo w'imyaka 25 y'amavuko witwa Salman Mirza, witabye Imana nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina yashyize super glue ku gitsina cye kugira ngo amasohoro adasohoka maze agatera inda umukunzi we.

    Amakuru akomeza gucicikana ku mbuga nkoranyambaga avuga ko , uyu mugabo yafashe umwanzuro wo gukora imibonano mpuzabitsina n'umukunzi we yafunze umwenge w'igitsina cye kugira ngo amasohora adasohoka, nyuma y'uko yari yibagiwe agakingirizo kagombaga kumufasha mu kwirinda gutera umukunzi we inda.

    Aya mahano yabereye mu gace ka Gujarat, aho aba bombi bari muri Hotel, Ngo ubwo bajyaga gukora imibonano mpuzabitsina nk'abantu bari basanzwe bakundana, Salman yashatse agakingirizo arakabura maze ahita afata umwanzuro wo gufunga umwenge w'igitsina cye akoresheje super glue mu rwego rwo kwirinda kuba yatera umukunzi we inda kandi batabiteguye.

    Amakuru akomeza avuga ko aba bombi bari banyoye inzoga nyinshi ndetse n'ibiyobyabwenge bafashe umwanzuro wo gutera akabariro ariko uyu mugabo aza kubura agakingirizo ariyo mpamvu yatumye akora kiriya gikorwa cy'ubusazi ndetse bamwe batatinye kuvuga ko ari igikorwa cy'ubwiyahuzi.

    Umukuru wa Police y'ahitwa Ahmedabad yavuze ko aba bombi bari barabaswe n'ibiyobyabwenge ariyo mpamvu batekereje kuriya ubwo bari bagiye gutera akabariro kuwa 22 Kamena 2021.

    Yabwiye Times of India ati 'Abatangabuhamya benshi bemeje ko Mirza n'umukunzi we bose babaswe n'ibiyobyabwenge, Kubera ko bombi nta bwirinzi bari bafite,umugabo yafashe umwanzuro wo gushyira Super glue ku gitsina cye kugira ngo yizere ko adatera inda umugore we'.

    Nyuma y'umunsi umwe bakoze imibonano mpuzabitsina, Salman Mirza yasanzwe mu bihuru byegereye hoteli yataye ubwenge n'uwo bakorana Firoz Shaik amujyana mu rugo, Ubuzima bwe bwabaye bubi cyane ajyanwa ku bitaro bya Sola Civil aho yaje gupfira bitewe nuko ibice bye by'umubiri byahagaritse gukora.

    Source : https://impanuro.rw/2021/08/27/mu-rwego-rwo-kwirinda-gutera-inda-umukunzi-we-bikongeraho-ko-yibagiwe-n-agakingirizo-yahisemo-gufata-umwanzo-ugayitse-wo-gufunga-umwenge-w-igitsina-cye-_-inkuru-irambuye/

  • Uzi ko kurya 'Hot dog’ bigabanya iminota 36 ku gihe umuntu azamara ku Isi? #rwanda #RwOT

    Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Michigan muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma yo gukora ubushakashatsi ku bwoko bw’amafunguro bugera ku 5853 bareba ingaruka nziza cyangwa mbi ashobora kugira ku wayafashe mu gihe cy’iminota. Bagaragaje ko kurya umugati umwe urimo inyama uzwi ku izina rya 'Hot dog’ bihita bigabanya iminota 36 ku burame bw’umuntu ufashe iryo funguro.

    Ubu bushakashatsi bwasohotse muri uku kwezi mu kinyamakuru cyitwa 'Nature Food’, aho umwe mu babukoze wigisha isomo ry’ubumenyi ku buzima bw’ibidukikije muri Kaminuza ya Michigan, Olivier Jolliet yabwiye CNN ati 'Twashakaga gukora isuzuma ry’ubuzima rishingiye ku biribwa ngo turebe inyungu n’ingaruka ifunguro runaka rishobora kugira.'

    Uretse iyi migati ikunze gushyirwamo inyama zizwi nka 'Saucisson’, ubushakashatsi bwanagaragaje ko kurya inyama zimaze igihe; zaba izabitswe zibanje guterwa umunyu, izibanza gutarwa ku mwotsi cyangwa se izibikwa zibanje guterwa ibinyabutabire runaka na byo bigabanya nibura amasegonda 27 ku gihe umuntu yari kuzarama kuri buri garama imwe yazo ariye.

    Ikindi ubu bushakashatsi bwerekanye ni uko kurya nibura garama imwe y’imbuto bishobora kongera amasegonda atandatu y’uburame ku muntu. Kurya ubunyobwa, imboga, ibiribwa byororokera mu mazi nk’amafi n’injanga bigira ingaruka nziza ku buzima bw’umuntu.

    Jolliet yavuze ko nubwo ubushakashatsi bwabo bwagaragaje amafunguro ashobora kongera cyangwa kugabanya icyizere cy’ubuzima, butagamije guhoza abantu ku nkeke bakora imihiriko ngo bamenye igihe kigiye kugabanuka cyangwa kwiyongera ku buzima bwabo bitewe n’icyo bariye ahubwo bugamije kubafasha kumenya guhitamo amafunguro meza.

    Ikindi cyari kigamijwe muri ubu bushakashatsi nk’uko ababikoze babitangaza, ngo ni ugutuma abantu bagira amakuru ahagije ku biribwa bitandukanye bityo bikaborohereza kumenya impinduka nto bashobora gukora ku ifunguro ryabo rya buri munsi.

    Source: Igihe. Com

    Ese wifuza kugabnya ibinure byo ku nda? Fungura iyi video

    https://youtu.be/Fy3TYAxRPEE

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Uzi-ko-kurya-Hot-dog-bigabanya-iminota-36-ku-gihe-umuntu-azamara-ku-Isi.html

  • RMC imaze gukemura ibirego 360 byaregwagamo abanyamakuru mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Mugisha Emmanuel yagaragaje ko kuva muri 2013 hashyirwaho urwego rw’abanyamakuru bigenzura hakozwe byinshi kugira ngo umunyamakuru ahabwe agaciro birimo no guharanira ubwisanzure bw’itangazamakuru ndetse no guhesha ishema uwo mwuga.

    Mu byakozwe harimo gukurikirana ibirego 360 byaregwagamo abanyamakuru ariko bakoze amakosa yo mu mwuga bakora wo gutara no gutangaza amakuru.

    Ibi byagarutsweho mu mahugurwa yahuje abanyamakuru, abanyamategeko, abacamanza, abagenzacyaha n’abashinjacyaha mu Rwanda agamije kungurana ibitekerezo ku ngingo irebana n’ubwisanzure bw’itangazamakuru, ubwo gutanga ibitekerezo n’ibihano ku warengereye.

    Mu kiganiro cyagarukaga ku bufasha urwego rw’abanyamakuru bigenzura RMC ruha abanyamakuru, cyatanzwe na Mugisha Emmanuel ndetse n’umunyamakuru Muganwa Gonzague, bagaragagaje ko hari intambwe yatewe mu kwisanzura kw’itangazamakuru n’ubwo hakiri n’ibyo kunozwa.

    Muri 2013 nibwo hashyizweho Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura nk’urufite inshingano zo kurinda umunyamakuru, gushyiraho umurongo w’imyitwarire igenga umwuga, imikorere n’ubuvugizi ku bwisanzure bw’itangazamakuru.

    Mugisha yavuze ko kuva uru rwego rwakwemezwa, hari byinshi byahindutse nko kubona ubwisanzure bw’itangazamakuru ndetse no kugabanya imanza za hato na hato zashoraga abanyamakuru mu nkiko.

    Ati “Kera tutari twabona izi nzego, ndibuka ko abanyamakuru bajyaga kwandika inkuru ariko zimwe na zimwe zikabanza guca mu biro by’ubushinjacyaha kureba niba zakwemerwa cyangwa zitemerwa. Amakosa y’abanyamakuru yagaragara ugasanga hajemo inzego z’ubutabera , ubugenzacyaha, CID, n’ubushinjacyaha, bagakoresha amategeko kandi rimwe na rimwe ugasanga ntabwo arengera wa munyamakuru ahubwo ararengera rubanda.”

    Yakomeje agira ati “Ibyo byose byasaga nk’aho bishyize uyu mwuga mu mwanya w’ubwoba, kugeza ubwo uvuga uti sinakora iki kuko ningikora nshobora kwisanga mu manza mpanabyaha.”

    Yagaragaje ko mu mwaka wa 2011 hari ingingo zimwe na zimwe zakuwe mu itegeko, ibyo byose bigaragaza ubushake bwa Leta mu kubaka itangazamakuru riteye imbere mu gukorera abanyarwanda.

    Yongeraho ati “Harimo kuba haramutse habayeho amakosa bitabajyana(abanyamakuru) mu manza mpanabyaha. Kugeza uyu munsi navuga ko imanza hafi 360 zagejejwe muri RMC nta na rumwe rwigeze rugera mu nkiko.”

    Kuba nta rubanza rwajyanwe mu rukiko bisobanuye ko uru rwego rwunze abanyamakuru baregwaga n’ababarega binyuze mu buryo bw’ibiganiro aho kubijyana mu manza.

    Mugisha yagaragaje ko nubwo hari abanyamakuru bakora ibyaha byo mu mwuga bagahita bajyanwa mu nkiko biterwa n’uko biba byabaye ibyaha mpanabyaha bityo bigahita byoherezwa muri nkiko kuko bataba bakibifiteho ububasha.

    Aha hatanze urugero ku banyamakuru batatu bafunzwe bahoze bakorera shene ya Youtube Iwacu TV bamaze hafi imyaka ine bari mu gihome.

    Ku ruhande rw’abanyamakuru, bagaragaje ko hari ibyagezweho kuva uru rwego rwashingwa ariko ko hakiri imbogamizi zirimo zikwiye gushakirwa umuti mu buryo burambye nk’uko Muganwa Gonzague yabigarutseho.

    Ati “Ikintu cy’ingenzi kandi twakibandaho ni uko RMC, nk’urwego rw’abanyamakuru bigenzura, rutangwa mu mutego bika byagaragara ko ari igikoresho cyo gucecekesha(kuniga) abanyamakuru. N’impamvu igihari ni uko, nubwo hari aho rutabikoze neza ariko nibura ruracyafitiwe icyizere.”

    Hari kandi abagaragaje ko uru rwego rukiruma ruhuhaho ku bijyanye n’imikorere ya bimwe mu bitangazamakuru byibasira abantu runaka nyamara ntirugire icyo rubikoraho.

    Abari mu buyobozi bwa RMC bari gusoza manda. Mugisha Emmanuel yagaragaje ko icyorezo cya Covid-19 ari cyo cyabaye intambamyi ngo hakorwe amatora ariko ko mu bihe bya vuba azakorwa.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RMC, Mugisha Emmanuel yavuze ko RMC yabashije gukemura ibibazo bigera 360 guhera mu 2013

    Kugeza ubu RMC iyobowe na Cleophas Barore uri gusoza manda

    Abanyamakuru bagaragaje ko hari ahakiri icyuho mu mategeko agenga umwuga w’itangazamakuru

    source : https://ift.tt/3gF6faF

  • Abanyeshuri 9000 bagiye gusoza amasomo muri UR – #rwanda #RwOT

    Abasoje amasomo ni abo muri koleji esheshatu za UR. Umuhango nyir’izina urabera mu Mujyi wa Kigali ahazwi nka Camp Kigali, witabirwe n’abantu bake batarenze 100 kubera ingamba zo kwirinda Covid-19.

    Abandi baraza kuwukurikira bifashishije ikoranabuhanga ndetse uranatambuka kuri Televiziyo y’Igihugu guhera saa 8:45 kugeza 10:15.

    Ni ku nshuro ya Karindwi Kaminuza y’u Rwanda igiye gushyira ku isoko ry’umurimo abanyeshuri bashya nyuma y’uko ihujwe n’andi mashuri makuru na kaminuza bya leta arindwi.

    Abanyeshuri barenga 9000 nibo bagiye gusoza amasomo yabo muri UR

    source : https://ift.tt/3sSMSQh

  • Nyagatare: Gutera amabuye ku modoka byaturutse ku makosa y’umushoferi wayo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ushinzwe ingendo za Excel mu Ntara y’Iburasirazuba, Nkuranga John Bosco, avuga ko imodoka yahagurutse saa kumi na 15 z’igitondo irimo abagenzi 14. Igeze ku muhanda ujya kuri Hotel ya Epic, ngo umushoferi yahagaritswe n’abagenzi batatu b’abagabo bigaragara ko bari basinze berekeza i Ryabega.

    Bageze ku mudugudu wa Ryabega ngo bishyuye umukozi ushinzwe gutanga amatike wa kompanyi ya Yahoo ukorera Karangazi wari wahawe lifuti, abura ntibumvikana ku mafaranga bamuhaye bararwana.

    Ati “Bageze Ryabega ku mudugudu ba bagenzi niho basigaraga, bahaye uwo mukozi wa Yahoo amafaranga baba ariyo bapfa. Abagenzi bavugaga ko bishyuye 6,000Frs na ho uwo mukozi wa Yahoo akavuga ko bamuhaye 5,000Frs. Nabwo shoferi yababwiye ko bareka akabageza muri gare Ryabega akabona abamuvunjira abandi baranga imirwano iratangira”.

    Nkuranga avuga ko mu kurwana, umwe muri abo bagenzi inkoni ye yafashe mu kirahure cy’aho abagenzi bicara kikameneka, bagahitamo kwiruka bahunga.

    Yagize ati “Mu kurwana ba bagenzi babonye ko ikirahure kimenetse bahitamo kwiruka bahunga, abandi babirukaho ni ko kubatera amabuye ngo batabafata, ibuye rifata ikirahure cy’imodoka cy’inyuma. Urebye birwanagaho naho ntibashakaga kwiba”.

    Nkuranga avuga ko abo bagenzi bamennye ibyo birahure ntawe urafatwa ariko barimo gukurikirana ikibazo.

    Avuga ko ibyabaye ari amakosa ya shoferi kuko atemerewe gushyiramo abagenzi mu nzira no kwakira amafaranga mu ntoki.

    source : https://ift.tt/3sT6fc3

  • Abana 24 b’ingagi bagiye kwitwa amazina – #rwanda #RwOT

    Umuhango wo kwita izina abana b’ingagi ni umwihariko w’u Rwanda, ukaba waratangiye mu 2005, mu rwego rwo kwerekana agaciro ingagi zifitiye igihugu ndetse no gushimira abaturage baturiye Pariki y’Ibirunga, abita ku bayigana n’abaganga bita ku ngagi.

    Kuva mu myaka 16 ishize, abana b’ingagi barenga 328 nibo bamaze kwitwa amazina muri uyu muhango ngarukamwaka.

    Umuyobozi w’Agateganyo w’Ishami ry’Ubukerarugendo mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Kageruka Ariella, yatangaje ko bizeye ko urwego rw’ubukerarugendo rwiteguye guhangana na COVID-19 kuko abenshi bakingiwe.

    Ati “Benshi mu bakora mu rwego rw’ubukerarugendo ubu barakingiwe, bivuze ko ubukerarugendo bwakorwa neza mu gihe kiri imbere.’’

    Urwego rw’Ubukerarugendo ni rumwe mu zahungabanyijwe n’icyorezo cya Covid-19 ku buryo bukomeye bituma n’amafaranga u Rwanda rwinjizaga aturutse muri iyi ngeri.

    Umwaka ushize, u Rwanda rwinjiye miliyoni 121 aturutse mu bukerarugendo make ugereranyije na miliyoni 498$ yari yabonetse mu 2019. Iyo hatabaho Covid-19, igihugu cyari cyarihaye intego yo kwinjiza miliyoni 600$ mu 2021.

    Abasura igihugu nabo baragabanutse kubera iki cyorezo kuva uyu mwaka watangira, abamaze gusura u Rwanda ari ibihumbi 246 mu gihe nko mu 2019 bari 1.059.612.

    Muri uyu mwaka kandi u Rwanda rwakiriye inama n’ibindi bikorwa bihuza abantu 20 byahurije hamwe abantu bagera ku 2500. Ibyo birimo ibikorwa by’imikino birimo iya Basketball ya BAL yinjirije igihugu amafaranga arenga miliyoni 5$.

    Muri uyu mwaka, abana 24 b’ingagi nibo bazitwa amazina

    source : https://ift.tt/38krABy