Blog

  • Cristiano Ronaldo yagarutse mu rugo nyuma yi… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Kanama 2021, ni bwo Cristiano yafashe rutemikirere ava i Turin yerekeza i Manchester kurangizanya na Manchester United, nyuma yo gusezera bagenzi be bakinanaga muri Juventus.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, Cristiano yitabiriye imyitozo bisa nkaho yari iya nyuma muri Juventus, aho yakoze iminota 40 gusa, ayivamo anasezera bagenzi be bari bamaranye imyaka itatu muri Juventus.

    Byari byavuzwe ko uyu mukinnyi asezeye Juventus yerekeje muri Machester City, yamushakaga nyuma yo kutabona Harry Kane bifuje muri iyi mpeshyi.

    Amakuru dukesha Sky Sports avuga ko Manchester City yagiranye ibiganiro n'uyu mukinnyi mu magambo gusa, ariko Manchester United yo yazanye ibiganiro bigeretseho miliyoni 28 z'ama-euro kugira ngo ihabwe uyu mukinnyi.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu nibwo ubuyobozi bwa Manchester United bwatangaje ko bwamaze kumvikana na Cristiano ku masezerano y'imyaka ibiri, ndetse banamuha ikaze mu rugo yahozemo babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo.

    Ronaldo w'imyaka 36, yavuze ko yifuza guhindura shampiyona ariyo mpamvu umushakira amakipe,Jorge Mendes yamushakiye umwanya muri City kuri miliyoni £28.

    Mu myaka itanu yakiniye Manchester United, Cristiano yayifashije kwegukana ibikombe 9, birimo bitatu bya shampiyona y'u Bwongereza ndetse n'igikombe kiruita ibindio I Burayi cya Champions League.

    Akinira Manchester United mu 2008, nibwo bwa mbere Cristiano yegukanye Ballon d'Or mu mateka, yanabimburiye izindi Enye zayikurikiye nyuma.

    Mu mikino 292 Cristiano yakiniye Man.United, yayitsindiye ibitego 118.

    Muri iyi mpeshyi, nyuma yo gutangariza ubuyobozi bwa Juventus ko atazakomezanya n'iyi kipe muri uyu mwaka w'imikino, Cristiano yavuzwe mu makipe atandukanye, arimo PSG, Tottenhm, Real Madrid, Manchester City na Man.United.

    Manchester United yahaye ikaze Cristiano wayigarutsemo nyuma y’imyaka 12

    Cristiano yagiriye ibihe byiza cyane muri Manchester United ubwo ayiherukamo mu myaka 12 ishize

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108966/cristiano-ronaldo-yagarutse-mu-rugo-nyuma-yimyaka-12-108966.html

  • Bongeye baramutumira! Gaby Kamanzi ari kubari… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Gaby Kamanzi yadutangarije ko ari kubarizwa muri Cote d’Ivoire. Ati “Ndi muri Côte d’Ivoire nagiye kuririmba muri gahunda yitwa Holy Holiydays, ni gahunda bajya bategura bajya bakora by’umwihariko mu bihe by’ibiruhuko iyo abana bari mu kiruhuko, bimara ukwezi kose, noneho kuwa Gatatu, kuwa Kane no ku cyumweru hakaba ibitaramo byo ku mugoroba n’amarushanwa y’abantu baririmba neza n’ababyinnyi beza, abigisha beza ndetse bajya banatumira amakorali gusa akaza akaririmba…”

    INKURU WASOMA: Igihatse urugendo rwa Gaby Kamanzi uri kubarizwa muri Cote d’Ivoire

    Gaby Kamanzi yunzemo ati “Niyo mpamvu byitwa Holy Holidays, mbega ni ukugira ngo abana bari mu biruhuko babashe kubona ahantu bidagadurira heza kandi hacyeye/hakjijwe ni nka Fesitivale (Iserukiramuco)”. Kuwa kane w’iki cyumweru Gaby Kamanzi yaririmbye mu gitaramo gisanzwe kiba kuri uwo munsi aho abantu binjirira ubuntu, bakareba abahanzi bakunda. Gaby Kamanzi rero ari mu bahanzi bane batumiwe muri icyo gitaramo cyabaye kuwa Kane akaba yararimbye indirimbo ze zitandukanye zihanjemo izo mu Gifaransa nk’uko yabitangarije umunyamakuru wacu.

    Gaby Kamanzi ati “Niyo gahunda y’umwihariko nagiyemo yitwa Gospel Living”. Yaririmbye kandi mu gitaramo cyabaye kuwa Gatanu ndetse biteganyijwe ko azaririmba mu gitaramo kizaba ku Cyumweru tariki 29 Kanama 2021. Igitaramo ‘Gospel Living’ uyu muhanzi yaririmbyemo kuwa Kane, cyatambutse Live kuri Televiziyo LMTV, akaba yaragihuriyemo n’abandi bahanzi batatu bakomeye ari bo: Asaph du Ciel, Mire ndetse na Ami Gnanga. Ibitaramo bya Holy Holidays Gaby Kamanzi yatumiwemo, byatangiye tariki 06 Kanama 2021 bikaba bizarangira tariki 05 Nzeri 2021.

    Si ubwa Gaby Kamanzi atumiwe muri Cote d’Ivore kuko tariki ya 09/02/2021 ari bwo yahagurutse i Kigali yerekeje muri iki gihugu ku butumire bwa Televiziyo ya Gikristo yitwa LMTV. Icyo gihe yabwiye InyaRwanda.com ko yari yatumiwe na “LMTV (yantumiye) ni Christian TV channel igaragara kuri Canal+. Numéro yayo ni 192”, akaba ari nayo yongeye kumutumira kuri iyi nshuro. Usibye Cote d’Ivoire, amaze kugera mu bihugu binguranye ku Isi muri gahunda z’ivugabutumwa birimo; Amerika, Senegali, Tchad, U Bubiligi, U Bufaransa, Uganda, Kenya, DR Congo n’ahandi.

    Gaby Irene Kamanzi amaze gukora indirimbo zinyuranye harimo izamenyekanye by’ikirenga nka ‘Amahoro’ yamukinguriye umuryango w’ubwamamare, ‘Wowe’, ‘Ungirira neza’, ‘Neema ya Goligota’, ‘Arankunda’, n’izindi nyinshi. Ni we muhanzi nyarwanda wa Gospel ufite agahigo ko kuririmba mu bihugu byinshi ku Isi birimo; Leta Zunze Ubumwe za Amerika, U Bufaransa, U Bubiligi, Senegali, Tchad, Kenya, DR Congo, Uganda, Kenya n’ibindi. Si ibyo gusa ahubwo anafatwa nka nimero ya mbere mu bahanzikazi b’abahanga banafite ijwi ryiza mu muziki wa Gospel mu Rwanda.

    Ejo kuwa Kane Gaby Kamanzi yahuriye mu gitaramo n’abahanzi 3 bakomeye

    Gaby Kamanzi ategerejwe mu gitaramo kizaba ku Cyumweru

    Gaby Kamanzi ari mu bahanzi bakomeye mu Rwanda

    REBA HANO ‘DAY BY DAY’ INDIRIMBO NSHYA YA GABY KAMANZI

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108965/bongeye-kumwiyambaza-gaby-kamanzi-ari-kubarizwa-muri-cote-divoire-aho-yatumiwe-mu-bitaramo-108965.html

  • Kaminuza yu Rwanda yatanze impamyabumenyi ku… – #rwanda #RwOT

    Ni mu muhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Kanama 2021, wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga kubera kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

    Uyu muhango wabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali. Ni ubwa mbere iyi Kaminuza itanze impamyabumenyi kuva icyorezo cya Covid-19 cyakwaduka mu Rwanda muri Werurwe 2020.

    Mu kiganiro na Radio Rwanda, Minisitiri w'Uburezi, Dr Valentine Mujawamariya yavuze ko aba barangije bitezweho kuzana impinduka mu mibereho y'Igihugu.

    Ati 'Iyo rero Igihugu gisohoye abantu bageze hafi ibihumbi yenda birenga haba hagomba kugira itandukaniro n'uko byari bimeze. Turabizi turi mu bihe bigoye, ndetse n'iyo urebye n'ibijyanye n'imirimo yaragabanutse ariko aba baba barangije bitezweho kuzana agashya. Guhanga imirimo mishya itari yitezwe.'

    Minisitiri Mujawamariya yavuze ko kuba Kaminuza y'u Rwanda ifite benshi bayirangijemo, umusaruro wagombye kwikuba inshuro nyinshi. Avuga ko bashaka gushyira imbaraga mu mikoranire y'abarangije muri Kaminuza n'abakiri ku ntebe y'ishuri mu rwego rwo guhanga imirimo, kujya inama ndetse no gushaka abaterankunga.'

    Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y'u Rwanda, Prof Lyambabaje Alexandre, yabwiye aba barangije amasomo yabo ko ubumenyi bakuye muri iyi Kaminuza bakwiye kubwifashisha mu kugira uruhare mu kubaka Igihugu no gushyira mu bikorwa gahunda zacyo.

    Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya ni we wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango  Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y'u Rwanda, Prof Lyambabaje Alexandre  Abasaga ibihumbi 9 basoje amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda  Umuhango wo gutanga impamyabumenyi wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga kubera kwirinda Covid-19   Abanyeshuri bahagariye abandi ni bo bari Camp Kigali ahabereye ibirori
    Abanyeshuri bahize abandi bashimiwe


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108961/kaminuza-yu-rwanda-yatanze-impamyabumenyi-ku-basaga-ibihumbi-9-amafoto-108961.html

  • Manchester United yakiranye amaboko yombi Cristiano Ronaldo nyuma y'uko mukeba arangaye #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Manchester United yanze gupfusha ubusa amahirwe yo kwisubiza umunyabigwi wayo Cristiano Ronaldo nyuma y'aho mukeba wayo Manchester City yanze amahirwe yari yahawe n'umushakira amakipe ariwe Jorge Mendes.

    Cristiano Ronaldo yamaze gusezera ku bakinnyi n'umutoza ba Juventus ariko iyi kipe yo mu Butaliyani ntiyigeze yakira ubusabe na bumwe bw'ikipe imwifuza.

    Nubwo City byavugwaga ko bamaze kumvikana,iyi kipe yaje kubivamo ku munota wa nyuma bituma United ihita yinjira mu murongo wo kumushaka cyane.

    Ole Gunnar Solskjaer utoza Manchester United yabwiye abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu ko yakinannye na Ronaldo ndetse ngo amutoje byamushimisha cyane.

    Ati 'ntabwo ntekereza ko Cristiano agiye kuvamuri Juventus.Ariko niba ashaka kuyivamo arabizi ko turi hano.Tumaze igihe tuvugana nawe neza ndetse na Bruno Fernandes aramuvugisha cyane.Azi uko tumwiyumvamo.

    N'umunyabigwi muri iyi kipe,n'umukinnyi mwiza kurusha abandi bose babayeho kuri njyewe uramutse umbajije.Reka turebe Ibiza kumubaho.'

    Ikinyamakuru The Athletic cyanditse ko United iri mu biganiro byimbitse na Ronaldo ndetse nayo yamuhaye imyaka 2 y'amasezerano.

    Mail yo ivuga ko arakorera ikizamini cy'ubuzima I Lisbon ndetse ngo na Sir Alex Ferguson yihamagariye uyu mukinnyi mu gitondo cy'uyu munsi ngo aze mu ikipe bakoranyemo amateka.

    Uyu rutahizamu w'imyaka 36 yamaze gusezera kuri Juventus n'abakinnyi bayo ndetse n'umutoza wayo Massimiliano Allegri nawe yemeje aya makuru.

    Ati “Cristiano Ronaldo yambwiye ejo hashize ko ashaka kuva muri Juventus.Nibyo kandi yarabyemeje.Niyo mpamvu atakoze imyitozo uyu munsi kandi ntazakina umukino w'ejo tuzakina na Empoli.

    Ntabwo narakajwe na Cristiano Ronaldo,arashaka kuva muri Juventus,yakoze amahitamo ye.Agiye gushaka indi kipe nyuma y'imyaka 3 amaze hano.Ni bimwe mu bigize ubuzima.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/manchester-united-yakiranye-amaboko-yombi-cristiano-ronaldo-nyuma-y-uko-mukeba

  • Ibyishimo Old Trafford! Cristiano Ronaldo ateye umugongo umukeba asubira mu rugo #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Manchester United yemeje ko yamaze kumvikana n’ikipe ya Juventus yo mu Butaliyani kuba yagura Cristiano Ronaldo akagaruka Old Trafford aho kujya Etihad kwa Manchester City .

    Ibinyujije ku mbuga zayo, iyi kipe yo mu mujyi wa Manchester yemeje ko yamaze kumvikana na Juventus kuba yagura Cristiano Ronaldo wari usigaje umwaka umwe muri iyi kipe akagaruka muri Manchester United yagezemo 2003 akayivamo 2009 agiye muri Real Madrid batandukanye 2018 ajya muri Juventus mu Butaliyani.

    Si ibyo gusa, iyi kipe yanemeje ko n’ibirebana n’umukinnyi ku giti cye(Personal terms) bamaze kumvikana n’uyu rutahizamu ukomoka muri Portugal

    Ibi byakurikiwe na post bahise bashyira ku rukuta rwabo rwa Twitter baha ikaze uyu mukinnyi wayihesheje igikombe cya Champions League cya 2008 ari nacyo iheruka, bivugwa ko yamutanzeho miliyoni 21 z’amapawundi.

    Yerekeje muri Machester United mu gihe byavugwaga ko ari businyire ikipe ya Manchester City ari yo yamwifuje mbere.

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Kanama 2021, uyu mukinnyi w’imyaka 36 yagiye ku kibuga cy’imyitozo cy’iyi kipe cya Continassa, akaba yahamaze isaha n’igice asezera abakinnyi mbere y’uko batangira imyitozo.

    Uyu mukinnyi byavugwaga ko agiye kwerekeza muri Manchester City nk’uko Sky yabitangazaga ko umuhagarariye, Jorge Mendes yabwiye iyi kipe ko umukiriya we atakifuza gukinira Juventus.

    Ariko amakuru avuga ko Man United ubwo yumvaga ko agiye kujya muri Man City ari bwo yahise ikora ibishoboka byose ngo imusubirane ariko ntajye mu bakeba.

    Ronaldo yinjiye muri Juventus mu mwaka wa 2018 avuye muri Real Madrid kuri miliyoni 105 z’amapawundi, yayitsindiye ibitego 101 mu mikino 134, batwaranye ibikombe 2 bya shampiyona, igikombe cya Copa Italia ndetse na bibiri bya Super Cup.

    Ronaldo yatandukanye Juventus

    Cristiano Ronaldo asubiye muri Manchester United

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ibyishimo-old-trafford-cristiano-ronaldo-ateye-umugongo-umukeba-asubira-mu-rugo

  • Ama G The Black yahakanye yivuye inyuma Miliyari Bruce Melody yahawe na Food Bundle #rwanda #RwOT

    Ibi uyu muhanzi yabivugiye mu kiganiro yagiranye YAGO TV SHOW , aho yabajijwe abantu bamubeshye cyangwa se babeshye bagamije gutwika maze agaruka kubyamamare birimo Bruce Melodie uherutse gusinya kontaro ya miliyari, avuga ko ari ikinyoma. Mubandi yagarutseho harimo na Rocky uherutse kubeshya ko yakoze ubukwe.

    Ama G yagaragaje ko Bruce Melodie amafaranga yavuze yasinyiye angana na miliyari ari ukubeshya agira ati'Bino byo kutubeshya ngo muri gutwika muri gutwika mwitwika bro! uri gutwika ariko uri no kwitwika, iyaba wabimenyaga'

    Yakomeje agira ati: 'Rocky yatubeshye ko yakoze ubukwe, yarabukoze? Ariko kuki mupfukirana ukuri'. Yabajijwe ikintu yahereyho asobanura ko ibya Rocky by'ubukwe byari ugutwika, maze byihuse asubiza agira ati: 'Ni uko Amafoto yasohotse y'ubukwe bwa Rocky ahuye n'indirimbo ya Papa Cyangwe na Social Mula. Iyo ni fact nayisubiraho nkayihagararaho'.

    Yongeyeho ko ikindi yashingiraho ari uko atazi umugore we, mu gihe Rocky we umugore wa Ama G amuzi, atabiciye ku ruhande yamwise umutwitsi.

    Yabajijwe undi wamubeshye cyangwa wabeshye abantu, abwira Yago ko ashaka kumuteranya n'abantu, cyokora bemeranya ko agiye kuvuga ibyo abo bantu babeshye ariko ntavuge amazina yabo. Yahise akomeza ati 'Hari uwatubeshye ko yaguze apartement, nyiri inzu aravuga ati inzu yanjye abana bansajije ngo narayigurishije, yarayikodesheje ukwezi'.

    Bruce Melodie ngo miliyari yavuze yasinye ni ukubeshya

    Yakomeje avuga ku bijyanye n'abakomeje kugenda babeshya ko bagiranye amasezerano n'ibigo bikomeye bikabaha amasezerano y'amafaranga menshi. Aha yagize ati: 'Ibi by'amakontaro byo ntabwo nabivugaho cyane ibintu birebire, ariko man ntaho ziriya kontaro zibaho man! Ntuzambeshye, bibaho umuntu ari kuza akaza akavuga ngo kampani nayikwamamariza, wowe urambwira ngo Nizzo kabose ngo yasinye ngo kontaro ya miliyoni 20 man? Niyo mpamvu njyiye nanjye gusinya tiriyari niba ari uko mushaka, ngo Melodie ngo yasinye miliyari man? Ingengo y'imari hahahaha ariko sha!'.

    Bruce Melodie ubwo hatangazwaga ko yasinyiye miliyari uyu muhango wabereye muri Kigali Convention Center

    Yakomeje avuga ko abantu nk'aba aribo bagiye gutuma abahanzi batazabona amafaranga, kuko hari abazagira ubwoba bwo kwegera abahanzi bavuga ko batabona ubushobozi, kuko wenda aherutse kumva inkuru z'abasinye amamiriyari kandi we wenda afite nka miliyoni 10.

    Undi muntu wakane wamubeshye yavuze ko ari abantu bari mu gakundi kamwe, baherutse kuvuga ko bambaye ibinombe bambaye igice cya miliyoni. Yasabye abantu nk'aba kureka kubeshya rubanda!

    Tariki 25 Kanama 2021 nibwo Bruce Melodie yatangiye gukorana na Food Bundles LTD, ikigo cy'ubucuruzi gikorera kuri internet, kigurira umusaruro abahanzi kikawugeza kw'isoko. Uyu muhango wabereye muri Kigali Convention Center, cyakora ntabwo yavuzweho rumwe cyane cyane ku imbuga nkoranyambaga. Hari abavuze ko ari ugutwika nk'ibimaze iminsi bikorwa muri Show biz.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ama-g-the-black-yahakanye-yivuye-inyuma-miliyari-bruce-melody-yahawe-na-food

  • Abakinnyi 23 batarimo Rafael York nibo Mashami azitabaza kuri Mali #rwanda #RwOT

    Umutoza wikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, yamaze gutangaza abakinnyi 23 azifashisha ku mukino wa Mali na Kenya batarimo umukinnyi wa AFC Eskilstuna, Rafael York utegerejwe na benshi.

    Ni umukino wo mu itsinda E mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar aho Amavubi azakina na Mali muri Maroc tariki ya 1 Nzeri, maze tariki ya 5 Nzeri 2021 azakire Kenya i Kigali.

    Amavubi azahaguruka I Kigali mu gicuku cyo ku wa 29 Kanama 2021 saa saba z’ijoro. Ikipe y’Igihugu izakina na Mali mu gihugu cya Maroc kubera ko nta kibuga na kimwe cyo muri Mali cyahawe uburenganzira bwo gukinirwaho imikino ya 'FIFA World Cup Qatar 2022 Qualifiers.’

    Mashami Vincent akaba yamaze gutoranya abakinnyi 23 agomba kuzifashisha kuri uyu mukino, ntabwo hagaragaramo izina rya Rafael York wa AFC Eskilstuna muri Sweden wari witezwe na benshi.

    Amakuru ISIMBI yabashije kumenya ni uko kubera ko uyu mukinnyi ataragera mu Rwanda nta passport cyangwa ibyangombwa by’u Rwanda afite bityo ko atazakina umukino wa Mali, bazahurira n’abandi muri Maroc ubundi bazane mu Rwanda ashakirwe ibyangombwa ku buryo azakina umukino wa Kenya, tariki ya 5 Nzeri. Gusa andi makuru avuga ko yifuzwa na Angola se avukamo.

    Rafael York kimwe n’abandi bakinnyi barimo Ngwabije Bryan Clovis, Manzi Thierry, Rwatubyaye Abdul, Mukunzi Yannick, Bizimana Djihad baturuka ku mu gabane w’u Burayi bazahurira n’Ikipe y’Igihugu muri Maroc kuko bafite imikino mu makipe basanzwe bakinira. Aba biyongeraho Imanishimwe Emmanuel usanzwe akina muri icyo gihugu cya Maroc.

    Dore abakinnyi 23 umutoza Mashami Vincent azifashisha kuri uyu mukino

    Abanyezamu: Mvuyekure Emery (Tusker FC, Kenya), Ndayishimiye Eric (), Buhake Twizere Clément (Strommen IF, Norway)

    Ba Myugariro: Rwatubyaye Abdul (Shkupi FK, Macedonia), Nirisarike Salomon (Urartu FC, Armenia), Manzi Thierry (FC Dila Gori, Georgia), Omborenga Fitina(APR FC, Rwanda), Imanishimwe Emmanuel(FAR Rabat, Egypt), Bayisenge Emery, Rukundo Dennis (AS Kigali, Rwanda), Rutanga Eric (Police FC), Ngwabije Bryan Clovis (SC Lyon, France)

    Abakina hagati: Niyonzima Olivier, Muhire Kevin, Bizimana Djihad (KMSK Deinze, Belgium), Twizeyimana Martin Fabrice (Police FC, Rwanda), Yannick Mukunzi(Sandvikens IF, Sweden), na Haruna Niyonzima(AS Kigali, Rwanda)

    Ba rutahizamu: Hakizimana Muhadjiri (Police FC, Rwanda), Kagere Medie (Simba SC, Tanzania), Tuyisenge Jacques (APR FC, Rwanda), Byiringiro Lague(APR FC,Rwanda), Twizerimana Onesme(Police FC)

    Mashami Vincent yamaze gutoranya abakinnyi 23 azifashisha kuri uyu mukino

    Rafael York ntazakina umukino wa Mali

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-23-batarimo-rafael-york-nibo-mashami-azitabaza-kuri-mali

  • Cristiano Ronaldo yasezeye kuri bagenzi be bakinana muri Juventus #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Manchester City iri mu biganiro byo gusinyisha umunyabwigwi mu mupira w'amaguru, Cristiano Ronaldo nyuma y'aho Jorge Mendes abwiriye Juventus ko ashaka kwigendera.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu,Ronaldo yabyukiye mu myitozo ya Juventus ayimaramo igihe kigeze ku isaha arangije asezera kuri bagenzi be ababwira ko atazongera guhurira nabo mu ikipe.

    Umutoza wa Juventus,Massimiliano Allegri nawe yemeje ko Cristiano Ronaldo yamaze kumusezeraho.

    Ati “Cristiano Ronaldo yambwiye ejo hashize ko ashaka kuva muri Juventus.Nibyo kandi yarabyemeje.Niyo mpamvu atakoze imyitozo uyu munsi kandi ntazakina umukino w'ejo tuzakina na Empoli.

    Ntabwo narakajwe na Cristiano Ronaldo,arashaka kuva muri Juventus,yakoze amahitamo ye.Agiye gushaka indi kipe nyuma y'imyaka 3 amaze hano.Ni bimwe mu bigize ubuzima.

    Ronaldo w'imyaka 36 ntiyiteguye gukinira Juventus mu mpera z'iki cyumweru kuko agiye gutegereza ko Manchester City imusinyisha amasezerano y'imyaka 2.

    Ronaldo ari mu mwaka wa nyuma w'amasezerano I Turin ndetse iyi kipe yo mu Butaliyani yavuze ko umwifuza agomba kwishyura miliyoni 25 z'amayero (£21.3 z'amapawundi) aho bizayifasha kwikuraho akayabo ka £500,000 yahembwaga.

    Juventus ntirakira ubusabe bwa City kuri Ronaldo ndetse hari inzira ndende kugira ngo aya makipe yumvikane mbere y'uko isoko rifungwa kuwa kabiri.

    Sky Italia ivuga ko City yifuza guha Ronaldo amasezerano y'imyaka 2 hanyuma ikajya imuhemba miliyoni 12.8 z'amapawundi ku mwaka.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/cristiano-ronaldo-yasezeye-kuri-bagenzi-be-bakinana-muri-juventus

  • Perezida Joe Biden yahigiye kwihorera nyuma y'iyicwa ry'abasirikare 13 ba Amerika muri Afghanistan #rwanda #RwOT

    Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Joe Biden yavuze ko azihorera ku bakoze igitero kuri uyu wa kane hanze y'ikibuga cy'indege i Kabul kigahitana abasirikare 13 ba America hamwe n'abasivile batari bake. Bari bakoranye mu cyizere cyo guhungishwa ubutegetsi bw'abatalibani.

    Jenerali Kenneth McKenzie, uyoboye ibiro bya gisirikare muri Amerika yavuze ko hari n'imibare y'abasivile ba Afuganistani bapfuye, abandi bakomerekera muri icyo gitero ashinja umutwe w'iterabwoba wa Leta ya kiyisilamu, witwa ISIS K. Yongeyeho ko bakirimo kwegeranya imibare nyayo y'abapfuye.

    McKenzie nkuko VOA ibitangaza, yavuze kandi ko indege za Amerika zitazahagarika guhungisha abantu bifuza kuva i Kabul nubwo iki gitero cyabaye. Yavuze ko yiteze ko ISIS izagerageza ibindi bitero ariko ko bitazabuza ko igikorwa biyemeje bagisohoza.

    Abiyahuzi babiri bambariye kuri bombe baziturikije hafi y'urwinjiriro rwo ku kibuga cy'indege, rwitwa Abbey hamwe no hafi ya Hoteli ihegereye yitwa Baron, nkuko Jenerali McKenzie yabivuze. Izo bombe kandi zakurikijwe amasasu yarashwe abasivile n'abasirikare. (AFP)

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/perezida-joe-biden-yahigiye-kwihorera-nyuma-yiyicwa-ryabasirikare-13-ba-amerika-muri-afghanistan/

  • Umuhanzi Bahati yahishuye agahinda gakomye yatewe n'urupfu rwa Sandra bakundanye imyaka 6 #rwanda #RwOT

    Urupfu rwa Umumararungu wakinniye muri filime 'Amarira y'Urukundo', 'Akaliza' n'izindi, rwamenyekanye ku mugoroba wa tarki ya 24 Kanama 2021 aho yaguye mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe.

    Ibi uyu muhanzi yabihishuye mu mu kiganiro na ISIMBI Tv , aho yagarutse ku mubano n'urukundo rwe na Sandra bafitanye amateka akomeye mu bihe atazibagirwa ari ibihe by'ubukene bukomeye banyuranyemo umukobwa akanga kumusiga.

    Yagize ati”urupfu rwe rwantunguye, Sandra mu buzima bwanjye namuneye inshuro imwe arwaye, ejobundi, kurwara kwe nibyo bimuvuriyemo urupfu, ariko ukuntu yapfuye byatunguye abantu benshi cyane, kuko umunsi yapfuye nibwo yagombaga kuva kwa muganga. Abamusuye ku wa Gatanu(icyumweru gishize) yababwiraga ko abamusuye bose azabasohokana ubona ari ibintu byoroshye.'

    Yakomeje avuga ko na we yabimenye abikuye kuri staus ya Whatsapp y'umuntu abanza kutabyemera kugeza bamushyize muri Morgue.

    Bahati avuga ko Sandra Umumararungu yari umukobwa wihangana cyane, kuko iyo aba atihangana batari kumarana imyaka irenga 6.

    Ati 'Twese turabizi mu rukundo akenshi abasore tugira amakosa, Sandra ni wa mukobwa wihanganira ikosa ryawe iryo ari ryo ryose, yakubabariraga utaramusaba imbabazi, niba narakundanye na we kuva 2011 kugeza 2017, imyaka 6 yose ntekereza ko kutari ukwihangana kwanjye ahubwo ari ukwihangana kwe, yari wa mukobwa wamenyaga ko agomba kukubabarira nubwo utamusaba imbabazi kugira ngo asigasire urukundo rwe.'

    Yavuze ko igihe bamaranye amuzi neza kuko hari igihe bigeze no kubanaho mu nzu imwe n'ubwo bagiye babihakana mu itangazamakuru.

    Ati 'njye twigeze no kubanaho, hari ibintu byinshi twahakanaga ariko kugira ngo dukomeze twirinde byinshi. Reba umukobwa mwiza nkuriya, nanjye nageze aho nkibaza niba mukwiriye, yashutswe n'abantu benshi bamubwira ko njye ntacyo ndicyo, yashutswe na benshi bamubwira ko hanze aha hari abagabo benshi bafite amafaranga, bamubwira ko abanyamuziki ari indaya ariko akabica hejuru ati reka dukore tubeho.'

    Urukundo rwabo rwarakuze kugeza aho bafata umwanzuro wo gukora ubukwe bakabana bakareka gukomeza kwihishahisha.

    Ati 'nageze aho njye mfata umwanzuro nkurikije uko nabonaga twakundanaga, kuko ni wa mukobwa w'umunyemabaraga, udashobora gucika intege, udashobora kwemera ko na we ubwawe muri kumwe ucika intege, yahoranaga imbaraga zo kumva ko we ari umunyembaraga, mfata icyemezo cyo kumurongora tukabana, tugakora ubukwe, tubiganiraho tubyemeranywaho.'

    'Njya gufata irembo iwabo baramunyemerera ndetse no mu rusengero baraturanga, nyuma habaho impamvu ituma dutandukana, iyo mpamvu sinjya nkunda kuyivugaho cyane, anakiriho sinajyaga nkunda kuyivuga ariko iyo umuhungu ageze ku rwego rwo kuvuga ngo uyu mukobwa ngiye kumushaka, uba waramaze kubona ko azihanganira amafuti ukora na we waramaze kubona ko azihanganira aye.'

    Baje gutandukana bakomeza ubushuti bwabo bisanzwe, n'ibyo bahuriragamo bya sinema aza kubivamo ajya mu bucuruzi ariko akomeza kumuba hafi, yari nk'umujyanama we wihariye ndetse icyo yamubwiraga iyo yagikoraga byagendaga neza.

    Sandra ngo ni we wamutumye aba uwo ari we. Ati 'umunsi umwe yaranyicaje arambwira ngo niba ushaka gutera imbere ngiye kukubwira ibintu 2 uzagenderaho, gabanya ibinyoma wubake ukuri kandi wubahe igihe. Icyo kintu nacyubatse muri njye, ubu biragoye ko wabona njye Bahati nishe igihe cyangwa nakubeshye, niba nkubwiye ngo ndaza, mba ndibuze iyo nkubwiye ngo sinza, ntabwo biba biri bushoboke.'

    Ubwo babanaga mu nzu imwe baje guhura n'ubukene aho baryaga ikiro cy'umuceri iminsi 3, ngo hari ikintu bari baragize ibanga kiri hagati yabo ariko kuko yitabye Imana kukivuga nta kibazo.

    Ati 'hari ikintu cyari kiri hagati yacu, ryari ibanga ryanjye na we gusa, ariko reka nkivuge kuko yagiye, twageze aho njye na we twambara boxer(umwenda w'imbere) imwe, ikambarwa n'ugiye, ibaze gukena ukagera kuri urwo rwego.'

    Umumararungu Sandra ni we waje gushyira Bahati muri Sinema aho ahamya ko iyo ataza kuyijyamo ubu ubuzima buba bumeze nabi.

    Yamugiriye inama yo kujya kwiga Sinema muri Kenya, agaruka ari umwanditsi wa filime ndetse n'umuyobozi wazo(director) ariko adakina, byatumye Sandra ahagarika flime yakinagamo y'Amarira y'Urukundo aza mu ya Bahati yitwa 'Akaliza' ari nayo ya mbere yari yanditse, Sandra yayikinnyemo nk'umukinnyi mukuru.

    Baje gutandukana Sandra ahita ava mu bya Sinema, Bahati we arabikomeza ari nabwo yatangiye kuba umukinnyi. Yahamije ko yanagize uruhare mu igaruka rya Just Family.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umuhanzi-bahati-yahishuye-agahinda-gakomye-yatewe-n-urupfu-rwa-sandra