Blog

  • Nyagatare: Wa mu Dasso wanizwe n'uwitwa Safari na Gitifu w'akagari bahagaritswe #rwanda #RwOT

    Ni inkuru imaze iminsi irikoroza ku mbuga nkoranyambaga aho hakwirakwijwe amashusho y'umukozi w'Urwego rwunganira uturere mu gucunga umutekano Dasso wo mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Karangazi warwanye n'umusaza witwa Safari George.

    Ibi byabaye ubwo aba bayobozi bari muri gahunda yo kugenzura abaturage baragira ku muhanda kandi bibujijwe; muri iryo genzura baje guhura n'inka z'umuturage barashyamirana Dasso aza kwiruka ajya gufata umusaza witwa Safari ari nawe nyir'izo nka, mu kugundagurana birangira uwo musaza anize Dasso, aratabaza.

    Aya mashusho yakurikiwe n'abayateyemo urwenya ku mbuga nkoranyambaga abandi bagasaba ko abagaragaye muri iyi mirwano babihanirwa ngo kuko bari gusebya imiyoborere myiza y'u Rwanda.

    Amakuru agera kuri IGIHE dukesha iyi nkuru avuga ko bamwe mu bayobozi bagize uruhare muri iyi mirwano bose bahagaritswe mu kazi mu gihe Safari we ngo agikurikiranwa n'inzego z'umutekano.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudien, yahamirije IGIHE amakuru avuga ko abo bayobozi bahagaritswe ari impamo.

    Yavuze ko mu bahagaritswe harimo Dasso wagaragaye mu mashusho ndetse n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Musenyi na we wayagaragayemo.

    Yagize ati 'Bahagaritswe mu kazi nyuma yo gukoresha imbaraga z'umurengera. Gitifu w'Akagari ni we wahagaritswe hamwe na Dasso wagaragaye mu mashusho arwana na we bose bahagaritswe.'

    Meya Mushabe yasabye abayobozi bo mu nzego z'ibanze kwirinda gukoresha imbaraga z'umurengera ahubwo bagakora akazi kabo kinyamwuga.

    Ati 'Abayobozi ntibakwiriye gukoresha imbaraga z'umurengera, bakwiriye gukora inshingano zabo kinyamwuga, birashoboka ko ikibazo cyari kinahari kuko bari bagiye mu gukemura ikibazo ariko iyo hajemo abantu kutumva neza ikibazo hari izindi nzego babwira zikabafasha.'

    Yavuze ko abaturage na bo bitabaha uburenganzira bwo kwigomeka kuri gahunda za Leta ngo kuko ibyabaye byose byatewe n'umuturage wari uragiye mu muhanda.

    Meya Mushabe abajijwe ku bivugwa ko Safari yaba yarahise atabwa muri yombi agafungwa, yavuze ko 'inzego zibishinzwe ziri kumukurikirana'

    Meya Mushabe yasabye abaturage kwitwararika bagakurikiza amategeko bakirinda kuyangiza.

    Inkuru ya IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/nyagatare-wa-mu-dasso-wanizwe-n-uwitwa-safari-na-gitifu-w-akagari-bahagaritswe

  • Kigali: Gutanga urukingo rwa mbere rwa Covid-9 byasubitswe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Itangazo RBC yanyujije kuri Twitter kuri uyu wa Gatanu, riravuga ko guhera ejo ku wa Gatandatu tariki 28 Kanama 2021, mu Mujyi wa Kigali hazakingirwa gusa abafata urukingo rwa kabiri, mu gihe hagitegerejwe ko haboneka izindi nkingo, bityo gukingira abatarabona urukingo na rumwe bisubukurwe.

    Iyo mpinduka ngo itewe n’uko ibyiciro by’abaturage b’Umujyi wa Kigali byari biteganyijwe gukingirwa mu gihe cy’ibyumweru bibiri bitabiriye cyane, ku buryo imibare yateganywaga gukingirwa buri munsi yikubye inshuro zirenga ebyiri.

    Iryo tangazo rikomeza rivuga ko abafata urukingo rwa kabiri bazakomeza kujya ku bigo nderabuzima, uretse abasheshe akanguhe n’abafite impamvu zigaragara zituma batabasha kugera aho bakingirirwa.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze, Lt Col Dr Mpunga Tharcisse, yavuze ko iyo gahunda yasubitswe mu Mujyi wa Kigali gusa, ko ahandi abakingirwa bwa mbere bikomeza.

    Yakomeje avuga ko abagombaga gukingirwa, ni ukuvuga mu cyiciro cyo guhera ku myaka 18 batagezweho, ko uko inkingo zizagenda ziboneka bazamenyesherezwa igihe bazakingirirwa kuko gahunda ikomeje.

    source : https://ift.tt/3mFApOI

  • Kaminuza y'u Rwanda yahaye impamyabumenyi abanyeshuri ibihumbi bisaga umunani #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'uburezi, Dr Valentine Uwamariya, yitabiriye uyu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku nshuro ya 7 muri kaminuza y'u Rwanda, aho abanyeshuri 8,908.

    Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y'u Rwanda, Prof Lyambabaje Alexandre, yasabye abasoje amasomo kuzaharanira gukomeza kuba ab'ingirakamaro ku miryango yabo, igihugu cyabo ndetse bakibuka ko Kaminuza y'u Rwanda ikibakeneye.

    Abanyeshuri barangije ni abo mu koleji 6 agize kaminuza arimo:College of Arts & Social Sciences, College of Agriculture, Animal Science & Veterinary Medicine, College of Business & Economics, College of Medicine & Health Science, College of Education, College of Science & Technology.

    Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yashimye abarangije amashuri umuhate bagiye bagaragaza nubwo bize mu bihe bigoye byo guhangana n'icyorezo cya Covid-19.

    Ati “Turi hano uyu munsi nubwo twakabaye twarabikoze umwaka umwe mbere. Bamwe bashobora kubyita ko ari igihe cyatakaye, abandi bakabyita igihe cyashize. U Rwanda rwahisemo kubyita igihe cyo kwiga no kubona imbaraga zikenewe kugira ngo tubeho mu isi idateguza.

    Yanashimiye ababyeyi, abibutsa ko igihugu kibakeneye mu gukomeza kuba hafi y'aba bana.

    Ati 'Tubashimiye ko mwabyaye neza, mukarerera igihugu neza none umusaruro ukaba ugaragaye, ariko nanone turacyabakeneye. Iyi ni intangiriro.'

    Dr Uwamariya yakomeje ashimangira ko Guverinoma izakomeza kuba hafi UR mu gutanga uburezi bufite ireme.

    Ati ” Guverinoma y'u Rwanda irashaka gutanga inkunga ikenewe. Dufite ibyiringiro byinshi kimwe n'ubuyobozi bwa UR. Guverinoma izakomeza guha imbaraga kaminuza yu Rwanda mu buryo bwose bufite ireme kandi bufite akamaro.

    Abanyeshuri bahagarariye abandi babashije kwitabira uyu muhango mu gihe abandi bawukurikiye hifashishijwe ikoranabuhanga.




    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/uburezi/article/kaminuza-y-u-rwanda-yahaye-impamyabumenyi-abanyeshuri-ibihumbi-bisaga-umunani

  • RDB yatangaje igihe izakorera umuhango wo “Kwita Izina” #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB), rwatangaje ko Umuhango wo kwita izina ku nshuro ya 17 uzaba ku wa 24 Nzeri 2021. Ni umuhango uzahurirana n'Umunsi Mpuzamahanga wo kubungabunga Ingagi.

    Uyu mwaka uyu muhango uzaba hifashishijwe ikoranabuhanga mu kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID-19. Abana b'ingagi 24 nibo bazitwa amazina.

    Mu kiganiro n'abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatanu, Umuyobozi mukuru ushinzwe ubukerarugendo muri RDB,Ariella Kageruka,yavuze ko abazita amazina batoranyijwe mu nzego zitandukanye, mu byamamare muri siporo, abahanzi, abanyamahanga b'inshuti z'u Rwanda ndetse n'abakora mu rwego rwo kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima.

    Yagize ati: 'Nk'uko byagenze mu mwaka ushize, umuhango wo Kwita Izina w'uyu mwaka uzaba hifashishijwe ikoranabuhanga mu kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID-19… Mu gihe tukiri mu bihe bikomeye, turashimira abakora mu rwego rw'ubuzima ku kazi gakomeye bakoze mu guhangana n'iki cyorezo. Hashize umwaka ubukerarugendo bwacu bwongeye gufungura, iyo hatabaho ubufatanye bwabo n'Urwego rw'Abikorera mu bukerarugendo ibyo ntibyari gushoboka.'

    '[…] Mu bazita amazina y'ingagi harimo abantu batandukanye, harimo ibyamamare muri siporo, harimo abafatanyabikorwa batandukanye, abakora mu kubungabunga ibidukikije, mu rwego rw'ubuzima, abanyacyubahiro batandukanye, inshuti z'u Rwanda, abakora mu nzego zitandukanye ari iz'abikorera, ari iz'ubuzima, n'izindi.'

    Uyu muhano ugiye kuba ku nshuro ya 17 ni wo wa kabiri uzaba hifashishijwe ikoranabuhanga ritanga amahirwe yo gukurikiranwa n'abantu benshi mu Rwanda ndetse no ku Isi yose bitewe n'uko uzaba uca kuri Televiziyo y'Igihugu, unyura kuri murandasi ndetse no mu bindi bitangazamakuru bitandukanye.

    Kuva igikorwa cyo “Kwita Izina” abana b'Ingagi cyatangira muri 2005, hamaze kwitwa abana 328 barimo 24 bari bahawe amazina umwaka ushize wa 2020.

    Mu mwaka ushize nabwo,uyu muhango wakozwe mu buryo bw'ikoranabuhanga kubera icyorezo cya COVID-19 cyari cyugarije Isi nubu kigihari.

    Iki cyorezo cyahungabanyije ibirori byari bisanzwe bikorwa mu Kwita Ingagi amazina kuko hazaga ibyamamare bitandukanye bikazita.

    Mu bibukwa baheruka harimo uwahoze ari umutoza wa Manchester United Louis Van Gaal,ubu utoza ikipe y'igihugu y'Ubuholandi,umunyamideli Naomi Campbell,n'abandi.

    Mu mwaka ushize,abakinnyi ba Arsenal barimo n'abakomeye nka kapiteni wayo Pierre-Emerick Aubameyang bise ingagi amazina

    Hector Bellerin yise umwana w'ingagi IRIZA bivuga umwana wavutse ari uwa mbere, Pierre-Emerick Aubameyang yise umwana w'ingagi IGITEGO, na Bernd Leno wise umwana w'ingagi MYUGARIRO.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/rdb-yatangaje-igihe-izakorera-umuhango-wo-kwita-izina

  • Mashami Vincent yatangaje abakinnyi 23 azakoresha ahangana na Mali na kenya #rwanda #RwOT

    Amavubi yatangajwe azahaguruka I Kigali mu gicuku cyo ku wa 29 Kanama 2021 I saa saba z'ijoro. Ikipe y'Igihugu izakinira na Mali mu gihugu cya Maroc kubera ko nta kibuga na kimwe cyo muri Mali cyahawe uburenganzira bwo gukinirwaho imikino ya ''FIFA World Cup Qatar 2022 Qualifiers.''

    Umutoza w'Ikipe y'Igihugu bwana MASHAMI Vincent yatangaje urutonde rw'abakinnyi 23 azifashisha muri uwo mukino kimwe n'umukino u Rwanda ruzakiramo igihugu cya Kenya ku wa 5 Nzeri 2021 kuri Stade ya Kigali.

    Abakinnyi barimo NGWABIJE Bryan Clovis, MANZI Thierry, RWATUBYAYE Abdul, RAFAEL York, MUKUNZI Yannick, BIZIMANA Djihad baturuka ku mugabane w'iburayi bazifashishwa harimo abazahurira n'Ikipe y'Igihugu muri Maroc kuko bafite imikino mu makipe basanzwe bakinira. Aba biyongeraho IMANISHIMWE Emmanuel usanzwe akina muri icyo gihugu cya Maroc.

    Amavubi Stars azakina na Mali ku wa gatatu tariki ya 1 Nzeri 2021 I saa mbiri za Kigali. FERWAFA izabamenyesha niba uyu mukino uzaca kuri televiziyo mu gihe kidatinze.

    Nyuma y'uwo mukino Ikipe y'Igihugu izakira Kenya mu mukino w'umunsi wa kabiri mu itsinda E uzabera kuri Stade ya Kigali.

    Urutonde rwavuzwe hasi ruziyongeraho NSENGIYUMVA Isaac na KALISA Jamil ubwo u Rwanda ruzaba ruhura na Kenya.

    ABAKINNYI BAZIFASHISHWA KU MUKINO WA MALI

    ABANYEZAMU

    MVUYEKURE Emery
    BUHAKE Twizere Clément
    NDAYISHIMIYE Eric

    AB'INYUMA

    FITINA Omborenga
    RUKUNDO Denis
    RUTANGA Eric
    IMANISHIMWE Emmanuel
    RWATUBYAYE Abdul
    MANZI Thierry
    NIRISARIKE Salomon
    NGWABIJE Bryan Clovis
    BAYISENGE Emery

    ABO HAGATI

    BIZIMANA Djihad
    TWIZERIMANA Martin Fabrice
    MUHIRE Kévin
    MUKUNZI Yannick
    NIYONZIMA Olivier
    NIYONZIMA Haruna
    RAFAEL York

    AB'IMBERE

    KAGERE Medie
    TUYISENGE Jacques
    BYIRINGIRO Lague
    TWIZERIMANA Onesme
    HAKIZIMANA Muhadjiri

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/mashami-vincent-yatangaje-abakinnyi-23-azakoresha-ahangamuramali-na-kenya

  • Ama G yanze kuripfana, avuze amagambo akomeye kuri Bruce Melodie na Rocky. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuraperi Ama G the Black yavuze kuri Rocky na Bruce Melodie avuga ko Bruce Melodie abeshya ko yasinye amasezerano ya milliyari ari ibinyoma.

    Aganira na YAGO TV SHOW Ama G yabajijwe abantu bamubeshye cyangwa se babeshye bagamije gutwika maze agaruka kubyamamare birimo Bruce Melodie uherutse gusinya kontaro ya miliyari, avuga ko ari ikinyoma. Mubandi yagarutseho harimo na Rocky Kirabiranya uherutse kubeshya ko yakoze ubukwe.

    Ama G muri iki kiganiro hari aho yagize ati: 'Bino byo kutubeshya ngo muri gutwika muri gutwika mwitwika bro! uri gutwika ariko uri no kwitwika, iyaba wabimenyaga'

    Yakomeje agira ati: 'Rocky yatubeshye ko yakoze ubukwe, yarabukoze? Ariko kuki mupfukirana ukuri'. Yabajijwe ikintu yahereyho asobanura ko ibya Rocky by'ubukwe byari ugutwika, maze byihuse asubiza agira ati: 'Ni uko Amafoto yasohotse y'ubukwe bwa Rocky ahuye n'indirimbo ya Papa Cyangwe na Social Mula. Iyo ni fact nayisubiraho nkayihagararaho'.

    Yongeyeho ko ikindi yashingiraho ari uko atazi umugore we, mu gihe Rocky we umugore wa Ama G amuzi, atabiciye ku ruhande yamwise umutwitsi.

    Yabajijwe undi wamubeshye cyangwa wabeshye abantu, abwira Yago ko ashaka kumuteranya n'abantu, cyokora bemeranya ko agiye kuvuga ibyo abo bantu babeshye ariko ntavuge amazina yabo. Yahise akomeza ati 'Hari uwatubeshye ko yaguze apartement, nyiri inzu aravuga ati inzu yanjye abana bansajije ngo narayigurishije, yarayikodesheje ukwezi'.

    Yakomeje avuga ku bijyanye n'abakomeje kugenda babeshya ko bagiranye amasezerano n'ibigo bikomeye bikabaha amasezerano y'amafaranga menshi. Aha yagize ati: 'Ibi by'amakontaro byo ntabwo nabivugaho cyane ibintu birebire, ariko man ntaho ziriya kontaro zibaho man! Ntuzambeshye, bibaho umuntu ari kuza akaza akavuga ngo kampani nayikwamamariza, wowe urambwira ngo Nizzo kabose ngo yasinye ngo kontaro ya miliyoni 20 man? Niyo mpamvu njyiye nanjye gusinya tiriyari niba ari uko mushaka, ngo Melodie ngo yasinye miliyari man? Ingengo y'imari hahahaha ariko sha!'.

    Source : https://yegob.rw/ama-g-yanze-kuripfana-avuze-amagambo-akomeye-kuri-bruce-melodie-na-rocky/

  • Agahinda ka Bajeneza wasabwe kwica umwana we udasanzwe, umugabo we akaburirwa irengero. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umubyeyi witwa Bajeneza Liberata, wabyaye umwana ufite umutwe udasanzwe avuga ko yatereranywe n'umugabo we wamwihakanye amaze kwibaruka.

    Bajeneza Liberata n'umugabo we basangiye urukundo rukomeye kugeza yibarutse uyu mwana ufite imiterere idasanzwe, bamwe bamushinyagurira ngo ni ikivejuru.

    Mu kiganiro uyu mubyeyi yagiranye na Afrimax English kuri Youtube yavuze ko umugabo akibona babyaye uyu mwana yahise amutererana.Avuga ko abandi bana yabyaye mbere bari bameze neza bafite imiterere isanzwe.Liberata avuga ko ntakibazo cyabaye mugihe cyo gutwita, ndetse ko yari ameranye neza numugabo we kugeza ubwo yafashwe n'ibise akamujyana kwa muganga kubyara. Ariko, kimwe numugabo we, abaganga batunguwe no kubona umwana Bajeneza Liberata yibarutse.

    Umugabo we yararakaye cyane ahakana ko uwo mwana atari we maze ava mu bitaro agenda ubutagaruka.

    Liberata yaje kubona umugiraneza wambwitayeho kugeza akize neza.Gusa yari afite umutwaro wo kwita ku ruhinja hamwe n'abandi bana — kubagaburira, kubarihira amafaranga y'ishuri n'izindi nshingano mu gihe nta kazi yari afite.

    Abantu bamugiriye inama yo kwica uyu mwana ariko avuga ko atakwihekura nubwo umwana yaba adasanzwe gute, yazanywe mu isi kandi ntashobora kumwica nkuko abivuga.

    Uyu mwana ahora arira ,ibintu bikomeza kumushengura kuko atabasha kumenya ikibazo afite, Liberata avuga ko ababazwa nabatuka umwana we bamwita 'ikivejuru'.

    Source : https://yegob.rw/agahinda-ka-bajeneza-wasabwe-kwica-umwana-we-udasanzwe-umugabo-we-akaburirwa-irengero/

  • Umunyarwanda umaze imyaka 30 agendana inzuki ku mubiri we yavuze ibanga yakoresheje. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyarwanda Ndayisaba umaze imyaka irenga 30 abana n'inzuki avuga ko yatangiye kigiye imbaraga zo kuzikontorora kuva kera akiri muto.

    Uyu mugabo akaba amaze kumwamara cyane mu gace atuyemo kubera ubushobozi bwe bwo kugendana inzuki ku mubiri we zitamudwinga.

    Uyu mugabo uhamya ko ari umwami w'inzuki yavuze ko amaze imyaka 30 yose agendana n'inzuki.

    Usibye kuba yarabaye icyamamare avuga ko yinjiza amafaranga akura mu kugurisha ubuki kandi afasha abantu barumwe n'inzuki.

    Muri videwo yo kuri YouTube yakozwe na Afrimax, Ndayisaba wiyita umwami w'inzuki yasobanuye ko kugira ngo utu dukoko tutamuruma yabanje kumenya gufata umwamikazi winzuki hanyuma zikamwirundaho aho kumudwinga.

    Avuga ko iyo amaze gufata umwamikazi wazo, izindi nzuki ziramwegera maze zikamwirundaho ndetse zikagenda zimutondagira umubiri wose.

    Kubera ko Ndayisaba amaze kwamamara,ngo iyo abantu batewe ninzuki baramwegera ,akabasha kuzibakiza bakamwishyura ndetse afite imizinga imwinjiriza aho agurisha ubuki.

    Source : https://yegob.rw/umunyarwanda-umaze-imyaka-30-agendana-inzuki-ku-mubiri-we-yavuze-ibanga-yakoresheje/

  • Nkunda gutecyereza kure mbere yo kugira icyo… – #rwanda #RwOT

    Sarkodie aherutse gukora Album yitwa 'No Pressure' yakoranye n'abandi bahanzi bo mu gihugu cya Ghana n'abanyamahanga batandukanye baturuka muri Africa, Uburayi n'Amerika.

    Kuri ubu ari muri 'Kenya' nyuma yo kuva muri 'Nigeria' aho akomeje gahunda y'ibitaramo bitandukanye byo kwamamaza umuzingo mushya. Yahishuye ko amafaranga menshi yakoreye bwa mbere mu muziki yayaguzemo ubutaka, uyu muraperi ukomoka mu gihugu cya Ghana.

    Yagize ati:: 'Ndibuka amafaranga ya mbere menshi nakoreye mu gitaramo, birasekeje cyane byari kandi na none wari umwanzuro ukomeye k'umuntu wakomeje akorana imbaraga nyinshi mu gihe kirekire, kubyiyumvisha ko ngomba kuyafata yose nkayaguramo ubutaka.'

    Abajijwe niba ubwo butaka yaguze n'ubu bukiri ubwe yagize ati:'Ahantu naguze ubu hateye imbere ariko ndacyahafite ubutaka bwanjye, ni heza hari amazu y'imiturirwa ariko  ni kure y'ahantu nsigaye mba, nyamara buracyari ubw'agaciro kuri njye.'

    Muri iki kiganiro kandi Sarkodie yasobanuye uko akoresha amafaranga akorera umunsi k'uwundi aho yagaragaje ko adakunda kugura amamodoka ahubwo akunda gushora amafaranga ye mu bintu bifite inyungu.

    Agira ati:'Sinkunda gutakaza amafaranga yanjye ku mamodoka, n'iyo ngize iyo mbona nziza mbiha igihe kugira ngo nyigure, kuko mba numva ari ibintu bidafite agaciro bitanumvikana, sintunze imodoka nyinshi.'

    Yongeraho ati:'Nkunda kubanza gutecyereza kure mbere y'uko ngira icyo ngura, ndi wa muntu wahoze ndwana no kuba ntakigera ngwa mu bihombo.'

    Sarkodie mu mwaka wa 2020 byavugwaga ko atunze akayabo ka Miliyoni 10 z'amdorali. Muri uyu mwaka bivugwa ko umutungo we wiyongeye cyane aho kugeza ubu abarirwa muri Miliyoni 15 z'amadorali.

    Sarkodie muri Kenya aha yari kumwe na Khaligraph Sarkodie muri Nigeria ubwo yakoraga igitaramo cyo kumva Album ye 'No Pressure' aha yari kumwe Iyike, Phyno na RudeboyDavido na Sarkodie ubwo aheruka muri Nigeria aba bombi kandi bakaba banahuriye mu muryango mugari wa Sony Music

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO YA SARKODIE YITWA ROLLIES IRI KURI ALBUM NSHYA YE  ‘NO PRESSURE’


     

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108956/nkunda-gutecyereza-kure-mbere-yo-kugira-icyo-ngura-sarkodie-yahishuye-ko-amafaranga-ya-mbe-108956.html