Blog

  • Abana 24 b’Ingagi bagiye kwitwa amazina #rwanda #RwOT

    RDB yasohoye itangazo rirarika rikanatumira abatuye Isi kuzakurikirana uyu muhango ukomeye, gitangaza ko iki gikorwa kizaba tariki 24 Nzeri ubwo hazaba hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga w’Ingagi.

    Kivuga kandi ko kuva iki gikorwa Kwita Izina abana b’Ingagi cyatangira muri 2005, hamaze kwitwa abana 328 barimo 24 bari bahawe amazina umwaka ushize wa 2020.

    Mu muhango nk’uyu w’umwaka ushize na wo wari wabaye tariki 24 Nzeri 2020, wakozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga kubera icyorezo cya COVID-19 cyari cyugarije Isi nubu kigihari.

    Icyo gihe iki gikorwa cyatambutse ku bitangazamakuru by’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru RBA aho benshi mu bakirebye bishimiye uburyo cyakozwe.

    Benshi kandi banyuzwe n’uburyo abakinnyi ba Arsenal barimo n’abakomeye nka kapiteni wayo Pierre-Emerick Aubameyang.

    Icyo gihe Hector Bellerin yise umwana w’ingagi IRIZA bivuga umwana wavutse ari uwa mbere, Pierre-Emerick Aubameyang yise umwana w’ingagi IGITEGO, na Bernd Leno wise umwana w’ingagi MYUGARIRO.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Abana-24-b-Ingagi-bagiye-kwitwa-amazina

  • Umusore yibagiwe agakingirizo akoresha super glue,ibyamubayeho nyuma birababaje. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore wo mu gihugu cy' u Buhinde yashyize ubuzima bwe mu kaga, nyuma yo gushyira kole ifatisha ibintu( super glue) ku myanya ye y'ibanga ngo adatera inda umukunzi we kuko ntagakingirizo yari yitwaje.

    Salman Mirza yavumbuwe n'incuti ye yataye ubwenge mu gihuru hafi y'inzu y'amagorofa i Juhapura.Ubwo uyu musore w'imyaka 25 yagarurwaga iwe, ubuzima bwe bwarushijeho kuba bubi ahita ajyanwa mu bitaro.

    Amakuru avuga ko uyu musore ubwo yari yajyanye n'umukunzi we muri hoteli ngo bishimishe babuze uburyo bwo kwirinda kuko nta gakingirizo bari bafite.Mu gihe bagiye kuryamana, bahuye nikibazo cyo kutagira ubwirinzi.

    Aho kugira ngo babone agakingirizo, ahubwo bakoresheje kole ifite ingufu nyinshi kugira ngo bafunge igitsina uyu musore w'imyaka 25 ifunze kugira ngo hatabaho gutera inda itateganyijwe.

    Umupolisi mukuru wo mu mujyi wa Ahmedabad abinyujije ku kinyamakuru Times of India yagize ati: 'Abatangabuhamya benshi bavuze ko Mirza ari kumwe n'uwahoze ari umukunzi we, bombi bari barabaswe n'ibiyobyabwenge, bagiye muri hoteri Juhapura.bakoresheje epoxy bayishyira kubugabo bwuyu musore kuko nta gakingirizo bari bafite.'

    Kubera ko nta bwirinzi bari bafite, bahisemo gushyiramo iyi super glue ku bugabo bwe kugira ngo adasama.

    Abaganga bo mu bitaro bya gisivili bya Sola bagerageje uko bashoboye kugira ngo bavure uyu musore, nyamara ubuzima bwe ntibwakomeje kumera neza kuko uyu musore yaje gupfa azize kunanirwa kw'ingingo nyinshi zumubiri we nk'uko ibinyamakuru byo muri kiriya gihugu byabyanditse.

    Source : https://yegob.rw/umusore-yibagiwe-agakingirizo-akoresha-super-glueibyamubayeho-nyuma-birababaje/

  • IFOTO Y'UMUNSI: Hon.Bamporiki na madamu we baryohewe n'ibiruhuko i Burayi #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'umuco,Minisitiri Edouard Bamporiki,yifashishije urukuta rwe rwa Twitter rukurikirwa n'abarenga ibihumbi 84 yasangije abamukurikira amafoto atatu amugaragaza ari kumwe n'umugore we bari mu biruhuko I Burayi.

    Muri aya mafoto,harimo iyo ari mu mazi hagati bigaragaza ko ari umuhanga mu koga na cyane ko nta n'ikoti abantu bogana yari yambaye gafasha abantu kutarohama.

    Ayo mafoto yayaherekeje amagambo ari mu Kinyarwanda kizimije cyane bituma bamwe mu bamukurikira bavuga ko ari urundi rurimi atari ikinyarwanda bazi.

    Yagize ati “Nyiratsibura w'abera umu, nsanze ahiga uw'iwacu umwo, naniwe kurenza amaso iri riba yujuje yijuse! Gusa mpasanze umukiro nditsa nti Imana izo. Akira intashyo nkomoye aha imana zereye, kubibuka rya joro ryabujije umusinga gusinzira ubu mwashima. Twasubiye mu nzira y'abazima. Heme u Rwanda”.

    Ubu butumwa bwe bugaragaza ko yaryohewe n'ibiruhuko arimo hanze y' u Rwanda. Yavuze ko yahasanze amazi magari cyane aruta ayo mu Rwanda, akaba yananiwe kuyarenza ijisho.

    Abagize Guverinoma bose bari mu kiruhuko kizarangira kuwa 31 Kanama 2021 akaba ariyo mpamvu abarimo Bamporiki bagiye kuruhukira hanze.



    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/ifoto-y-umunsi-hon-bamporiki-yaryohewe-n-ibiruhuko-i-burayi

  • Gatera Edmond umunyamakuru wa RBA mu irangamimerere ntakiri ingaragu, yagiye mu murenge, Amafoto #rwanda #RwOT

    Gatera Edmond , Umunyamakuru wa RBA , yamaze gusezerana mu mategeko n' umukunzi we Mukarugamba Geneviève ubu bombi bakaba ari umugore n' umugabo mu irangamimerere ry' u Rwanda.

    Mu mpera z' ukwezi kwa Mata , icyo gihe hari ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 25 Mata 2021, nibwo umunyamakuru w' imikino wa RBA Gatera Edmond yasabye umukunzi we Rugamba Geneviève bamaze imyaka umunani bari mu munyenga w' urukundo ko yamubera urubavu rwe maze undi na we abimwemerera atazuyaje.

    Kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Kanama 2021, nibwo Umunyamakuru Gatera yasezerana mu mategeko n' umukumzi we Geneviève ni imihango yabereye mu Karere ka Nyanza.

    Gatera na Geneviève bamenyanye ubwo basozaga amashuri yisumbuye mu 2013, kuko bombi bavuga ko urukundo rwabo rwatangiye ubwo bari bari mu ngando, biza gukomera none ubu kuri iki Cyumweru tariki ya 29 Kanama 2021 nibwo hateganyijwe imihango y' ubukwe bwaba bombi.

    Dore amafoto agaragaza Gatera yambika impeta umukunzi we.

    Source : https://impanuro.rw/2021/08/27/gatera-edmond-umunyamakuru-wa-rba-mu-irangamimerere-ntakiri-ingaragu-yagiye-mu-murenge-amafoto/

  • Ibishingwe nibitangira kugurwa hari abiyemeje kujya babicunga cyane ngo abandi batabyiba #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT


    Gusa abasesengura iby’iyi gahunda basanga ikigoranye gushyirwa mu bikorwa, bitewe n’uko hari ibishingwe byinshi kugeza ubu bidashobora kugira ikindi kintu cy’agaciro byakorwamo.

    Ku wa Kabiri w’iki cyumweru Minisiteri y’Ibidukikije yatangije umushinga w’imyaka itatu uzashorwamo amayero miliyoni enye (ararenga miliyari enye z’amanyarwanda), ukaba ugamije gutunganya ibishingwe biva mu Mujyi wa Kigali bigakorwamo ibindi bintu by’agaciro aho kumenwa ku kimoteri cy’i Nduba.

    Biteganyijwe ko abikorera bazateza imbere uyu mushinga bagomba kujya batanga amafaranga ku baturage babahaye ibishingwe, aho kugira ngo abantu bajye bishyura abatwara ibishingwe nk’uko bisanzwe.

    Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya yagize ati “Twifuza ko n’abaturage bacu baba bamwe mu bikorera, bakajya batandukanya(bavangura) imyanda iva mu ngo zabo, tuzagera n’aho, aho kwishyura ngo badutwarire imyanda ahubwo bazajya batwishyura kugira ngo badutwarire imyanda, kuko tuzajya tuba tubahaye imari, utanze imari rero ugomba kuyibyaza umusaruro ugaruka mu rugo”.

    Umuturage witwa Bandora utuye ku Gisozi mu Karere ka Gasabo yumvise iby’uyu mushinga, avuga ko mu gihe ibishingwe byatangira kugurishwa, nta kongera kubimena cyangwa kubitereka ahabonetse hose.

    Bandora yagize ati “Ukurikije ubukene abantu bafite, agafuka k’ibishingwe wajya ukaraza mu mbere, hariya muri ‘salon’ kuko ukarekeye hanze bakiba, ariko uzi amafaranga agura ikiro cy’ibirayi wowe!”

    Ku rundi ruhande ariko abakozi n’abayobozi b’ibigo bitwara ibishingwe baganiriye na Kigali Today, bavuga ko batarasobanukirwa neza uburyo uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa.

    Umwe mu bakozi ba Koperative Indatwa Gitega IGC (wanze ko amazina ye atangazwa) avuga ko yabyumvise, ariko ngo nta cyo barasobanurirwa ku bijyanye n’uwo mushinga ugamije kwishyura abaturage aho kubishyuza mu gihe batanze ibishingwe.

    Yagize ati “Narabyumvise ariko ntabwo twari twabisobanukirwa neza, ariko dufite aho tubarwa haba muri REMA, mu Mujyi wa Kigali na RURA, byanze bikunze bazadutumira mu nama batubwire ibigezweho tubifatire umurongo”.

    Umuyobozi w’Ikigo COOPED na cyo gitwara ibishingwe kikanatunganya bimwe muri byo hakavamo ibindi bintu bifite umumaro, Buregeya Paulin we avuga ko ibishingwe abaturage bashobora kuba bakwishyurwa atari byose nk’uko babikeka.

    Buregeya avuga ko imyanda ibora (ikomoka ku biribwa n’ibyatsi) n’ubwo we ayitaba mu kimoteri ikavamo ifumbire, ngo nta muntu wayigura keretse kuyitangira ubuntu.

    Avuga ko kugurisha imyanda itabora nk’ikomoka ku myenda yashaje, imifariso, inkweto, pamperisi, ibikapu, ibikinisho n’ibindi, atari ibya hafi kuko kugeza ubu nta kintu kiraboneka umuntu yabikoresha.

    Buregera yakomeje agira ati “Ntiwibeshye ko uzagurisha ibishishwa by’ibitoki cyangwa iby’amashu, uzagurisha ibyuma, pulasitiki (wabanje kuyisukura neza) cyangwa izi ‘emballage’ bapfunyikamo imigati”.

    Ibigo bitwara ibishingwe bivuga ko hagikenewe gutegura abaturage, kugira ngo bamenye uburyo bashobora kuvangura imyanda bafite mu ngo zabo ndetse n’igihe gahunda yo kuyigura izatangira gukurikizwa.

    source : https://ift.tt/2UPgtgU

  • Dore ibikubaho iyo unyoye amazi akonje cyane – #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe iyo ahantu hashyushye abantu bifashisha amazi akonje, bakayanywa mbere yo kurya nyuma cyangwa mu kandi kanya bitewe n'uko babyifuza. Kunywa amazi akonje cyane rero uri kurya , mbere cyangwa nyuma byamaze kugaragara ko biteza ibindi bibazo. Reka turebere hamwe zimwe mu ngaruka ziva ku kunywa amazi akonje cyane.


    1.      Amazi akonje cyane atera umwuma

    Ahari wajyaga wibaza impamvu urwara umwuma mu gihe cy'izuba kandi umaze kunywa amazi. Impamvu ni iyo.

    2.      Gukora igogora biragorana cyane

    Amazi akonje cyane byagaragaye ko atuma igogora rikorwa nabi cyane. Iyo ufashe amazi akonje uri kurya, mbere, cyangwa nyuma, uba wangirije umubiri, ugasanga urura ruto n'umuyoboro utwara amaraso mu mubiri birabangamiwe cyane. Amazi akonje abangamira imyunyu ngugu bikagorana mu igogora ry'amafunguro wafashe.

    3.      Ugira ikibazo mu buhumekero

    Kugira ikibazo mu buhumekero ni ingaruka akenshi iterwa no kunywa amazi akonje cyane.

    4.Birabangama

    Ntabwo wagiriwe inama yo kunywa amazi akonje nyuma y'imyitozo ngororamubiri. Abantu bakunda kujya aho baterura ibyuma, bagirwa inama yo kujya kure y'amazi akonje cyane.

    Kuba amazi akonje agira ingaruka zimwe na zimwe , ntibisobanuye ko ari mabi ku mubiri wacu kuko nk'uko twabivuze haraguru, amazi agize 99% by'amaraso yacu. Birasaba kwitonda kandi nugira ikibazo icyo aricyo cyose, usabwa kwegera muganga ukivuriza ku gihe. Kwirinda biruta kwivuza.

    Inkomoko: Content created and supplied by: Esiama (via Opera News )

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108946/dore-ibikubaho-iyo-unyoye-amazi-akonje-cyane-108946.html

  • Intsinzi y’u Rwanda yaraje neza Abanyarwanda yatumye Min. Aurore agira ati 'Hahiye' #rwanda #RwOT

    Ni intsinzi ya Kabiri aho u Rwanda rwatsinze Angola amanota 71 kuri 68 bigatuma rukomeza kuyobora itsinda rurimo dore ko wari umukino wa kabiri rutsinze nyuma yo gutsinda DRC.

    Iyi ntsinzi yatumye benshi mu Banyarwanda bagaragaza ibyishimo batewe n’abakinnyi b’Ikipe y’u Rwanda yagaragaje ishyaka ryo guharanira iriya Ntsinsi.

    Minisitiri wa Siporo ukomeje gukurikirana iyi mikino ya FIBA Afrobasket, yanyujije ubutumwa kuri Twitter, ashimira bariya basore b’u Rwanda.

    Yagize ati 'Ibi ni byo kwimana u Rwanda ndabarahiye ! Muduhaye ibyishimo ! Hahiye [ashyiraho uturangabyiyumviro tw’umuriro] Gahunda nta yindi Tubatsinde.'

    Ni ubutumwa bwashimishije benshi biganjemo urubyiruko aho bagarutse cyane kuri ririya jambo Minisitiri Aurore yakoresheje 'Hahiye' rimenyerewe mu rubyiruko muri iki gihe aho bakunze kurigaragaza iyo bagaragaza ibyishimo bagira bati 'harahiye koko.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Intsinzi-y-u-Rwanda-yaraje-neza-Abanyarwanda-yatumye-Min-Aurore-agira-ati-Hahiye

  • Perezida Kagame yitabiriye inama ya G20 Compact With Africa ibera mu Budage #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame na Macky Sall wa Senegal bahuriye muri iyi nama bagirana ibiganiro
    Perezida Kagame na Macky Sall wa Senegal bahuriye muri iyi nama bagirana ibiganiro

    Iyi nama kandi yanitabiriwe n’abandi bakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bo ku mugabane wa Afurika ikaba iyoborwa na Minisitiri w’Intebe w’u Budage (Chancellor) Angela Merkel.

    Ambasade y’u Budage mu Rwanda yatangaje ko Angela Merkel ari we watumiye Perezida Kagame muri iyo nama y’iminsi ibiri ibera i Berlin.

    Ni inama igamije guhuza intumwa za Afurika n’u Burayi mu rwego rwo kurebera hamwe uko bafatanya mu bikorwa by’iterambere.

    Abitabiriye iyi nama bariga ku ishoramari muri Afurika ariko baganire by’umwihariko ku buryo iryo shoramari ryakorwamo muri ibi bihe by’icyorezo cya COVID-19.

    Inama y’ihuriro rya G20 Compact with Africa ryatangijwe n’u Budage mu mwaka wa 2017 ubwo bwayoboraga itsinda ry’ibihugu 20 bikize ku isi.

    Kuri ubu ibihugu 12 byo ku mugabane wa Afurika ni byo biri muri iri huriro. Ibyo ni Benin, Burkina Faso, Côte d’Ivoire, Misiri, Ethiopia, Ghana, Guinea, Maroc, u Rwanda, Senegal, Togo, na Tunisia.

    Iri huriro riyobowe n’u Budage bufatanyije na Afurika y’Epfo na yo iri mu bihugu 20 bikize ku isi.


    source : https://ift.tt/2WuAavl

  • Turemerako twari twagasomye ariko ntabwo twari twasinze _Bamwe mu Bashoferi bafashwe na Polisi #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bashoferi 16 bafashwe na Polisi y' u Rwanda ikorera mu mujyi wa Kigali , ubwo berekwaga itangazamakuru kuwa 26 Kanama 2021, bamwe muri abo bashoferi bavuga ko bari basomye ku gacupa ariko bagahakana ko batari basinze.

    Nk' uko Polisi y' u Rwanda dukesha iyi nkuru ibivuga, igikorwa cyo kwerekana aba bashoferi itangazamakuru cyabereye mu Murenge wa Rwezamenyo wo mu Karere ka Nyarugenge.

    Umushoferi w'umunyarwanda wafashwe na Polisi yavuze ko koko yafashwe atwaye imodoka yanyoye inzoga afatirwa i Kinyinya mu Karere ka Gasabo, gusa ahakana ko atari yasinze.

    Yagize ati 'Nibyo kunywa agasembuye bishobora kuba ikizira igihe umuntu yaba adandabirana ariko njye ntabwo nari nasinze. Gusa nyine abapolisi bamfashe ntwaye imodoka nanyoye inzoga, barampimye basanga ndengeje ibipimo byagenwe n'amategeko 0.8.'

    Yasabye imbabazi avuga ko nyuma yo guhanwa atazongera gutwara ikinyabiziga yanyoye inzoga n'iyo yaba ari akarahuri kamwe.

    Undi na we ukomoka muri Tanzania , Shabana Ramadhan , we yemeye ko yakoze amakosa abisabira imbabazi. Ati 'Njye nafashwe kubera ko nakoze impanuka yoroheje ubwo nari ndimo gusubira inyuma ikamyo igonga ku ivatiri nibwo Polisi yamfashe bapimye basanga nanyoye ku nzoga ariko sinari nzi ko mu Rwanda bitemewe gutwara imodoka wanyoye. Ndabisabira imbabazi kandi sinzabyongera.'

    Umuvugizi wa Polisi wungirije, Chief Superintendent of Police (CSP) Africa Sendahangarwa Apollo yibukije abaturarwanda cyane cyane abashoferi b'ibinyabiziga ko Polisi y'u Rwanda ipima uwatwaye ibinyabiziga yanyoye ibisindisha idapima ubusinzi.

    Yagize ati' Nk'uko bisanzwe Polisi ibuza abantu gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha birenze ibipimo itegeko riteganya 0.8. Iyo birenzeho ashobora guteza impanuka mu muhanda zikaba zatwara ubuzima bw'abantu.'

    CSP Sendahangarwa yavuze ko kuba hakiri abantu bafatwa batwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha bishobora kuba bituruka kuri kamere ya muntu. Yasabye abagifite iyo kamere kuyireka kandi bakibuka ko iyo kamere izabakoresha ibyaha.

    Ati' Kuba abantu batabicikaho njye mbona ari kamere y'umuntu ku giti cye aho avuga ati reka nyinywe wenda ndaza kugira amahirwe ntibamfate. Bamwe bibagirwa ko ibyo bakoze ari icyaha gifite n'ibihano, usibye ko hari n'abo dufata ugasanga bari biteguye guhanwa mbese bakoze icyaha nkana.'

    Umuvugizi wa Polisi wungirije yagarutse ku bantu bamara gufatwa ugasanga bajya impaka bavuga ko basomyeho ariko batasinze. Yabibukije ko Polisi icyo ikora ari ugupima uwanyoye ku bisindisha ko idapima ubusinzi. Yabagiriye inama yo kwirinda gusoma ku bisindisha igihe cyose bazi ko bari butware ibinyabiziga kuko hari n'igihe yaba afite uburwayi atazi yatangira gutwara ikinyabiziga bikamugiraho ikibazo gikomeye.

    Source : https://impanuro.rw/2021/08/27/turemerako-twari-twagasomye-ariko-ntabwo-twari-twasinze-_bamwe-mu-bashoferi-bafashwe-na-polisi/

  • Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi wa Banki y’Ishoramari y’u Burayi – #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yageze mu Budage kuri uyu wa 26 Kanama 2021, aho yitabiriye iyi nama izwi nka izwi nka ‘G20 Compact with Africa (CwA)’, ihuriza hamwe abayobozi b’ibihugu bya Afurika, ibigize G20, abashoramari, abacuruzi n’abandi bafatanyabikorwa.

    Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’abayobozi batandukanye, barimo Perezida wa Sénégal, Macky Sall; Umuyobozi w’Umuryango kENUP Foundation ndetse n’Umuyobozi Mukuru w’Uruganda Siemens South Africa, Sabine Dall’Omo.

    Mu bandi baganiriye n’Umukuru w’Igihugu harimo Werner Hoyer, wigeze kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Budage ushinzwe u Burayi, kuri ubu akaba ari Perezida wa Banki y’Ishoramari y’u Burayi kuva mu 2012.

    EIB ibinyujije kuri Twitter yagize iti “Perezida Werner Hoyer yahuye, anaganira na Perezida Kagame i Berlin.”

    EIB isanzwe ikorana n’u Rwanda kuva mu 2000, mu mishinga itandukanye igamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no kuzamura ubukungu by’umwihariko binyuze mu nguzanyo n’inkunga iyi banki igenda itera u Rwanda.

    Mu 2018, EIB yasinyanye n’u Rwanda amasezerano y’inguzanyo ya miliyari 46,8 Frw, agamije kwifashisha mu mushinga wo kubaka uruganda rutunganya amazi mabi mu Mujyi wa Kigali.

    Ubwo hasinywaga ayo masezerano, Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel, yatangaje ko iyi nguzanyo izakoreshwa mu cyiciro cya mbere cy’uyu mushinga kizatwara miliyoni 96 z’amadolari ya Amerika, ukaba witezweho gusigasira ubuzima bwiza no kubungabunga ibidukikije.

    Iti “Kigali ni umwe mu mijyi ya Afurika irimo gutera imbere cyane, gushora imari mu mishinga y’amazi n’isukura ni ingenzi mu kongera ubuzima bwiza no kugabanya ibihumanya.”

    Icyo gihe Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya EIB muri Afurika, Aziya na Amerika y’Amajyepfo, Maria Shaw-Barragan, yavuze ko umushinga wo gutunganya amazi mabi muri Kigali uzagirira akamaro benshi cyane, bakagira ubuzima bwiza kandi ukagabanya amazi ahumanye ajya mu migezi akabangamira ibinyabuzima biyibamo.

    Yakomeje avuga ko aya masezerano azatanga umusanzu mu ntego z’iterambere rirambye, zirebana n’ubuzima, imibereho myiza, imijyi imeze neza n’amazi meza n’isukura.

    Yagize ati “Uyu mushinga urakora no ku ihindagurika ry’ikirere, uzatuma habaho igabanuka ry’imyuka ihumanya ikirere. Ni ikintu cyiza ku Isi yose kuko dusangiye ikirere, mureke dushyire hamwe kugira ngo ugere ku ntego yawo.”

    Banki y’Ishoramari y’u Burayi, European Investment Bank (EIB), iteganya kandi gufasha Umuryango kENUP Foundation, mu gutera inkunga ibikorwa byo gukorera inkingo mu bihugu byo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

    Mu minsi ishize, Holm Keller, Umuyobozi Mukuru w’Umuryango kENUP Foundation, utera inkunga ibikorwa birimo ubushakashatsi no guhanga ibishya mu rwego rw’ubuzima, yagiriye uruzinduko i Kigali rutegura gutangira gukorera inkingo n’imiti mu Rwanda.

    Icyo gihe Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yabwiye IGIHE ko bagiranye ibiganiro biganisha ku kureba uko mu Rwanda hatangira gukorerwa inkingo, kureba ibisabwa n’uburyo byakorwamo.

    Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Werner Hoyer uyobora Banki y’Ishoramari y’Abanyaburayi

    source : https://ift.tt/38eMAd2