Blog

  • Chancelière Angela Merkel yahaye ikaze Perezida Kagame ku biro bye (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Iyi nama yabaye hagati ya tariki 26-27 Kanama 2021, yayobowe na Chancelière Markel, yitabirwa n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma zigize G20, abashoramari, abacuruzi n’abandi bafatanyabikorwa.

    Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye iyi nama Perezida Kagame, yagaragaje ko kuba Afurika yaruguruye amarembo ku bucuruzi n’ishoramari ritanga umusaruro kandi ubucuruzi ari inzira igana ku iterambere.

    Yagize ati “Afurika yuguruye amarembo ku bucuruzi no ku ishoramari ritanga umusaruro kandi ubucuruzi ni inzira igana ku iterambere n’umudendezo.”

    Yakomeje agira ati “Mu Rwanda, twabonye ubwiyongere bw’abacuruzi b’Abadage n’abashoramari. Turabyishimiye kandi twifuje kubona byinshi. Ikibazo kiri imbere yacu ni uguhindura ubushake bukomeye bwa politiki mu bisubizo bifatika bigaragara.”

    Umukuru w’Igihugu kandi yashimiye Chancelière w’u Budage, Angela Merkel, ku bw’iri huriro rigamije guteza imbere Afurika, ashimangira ko ari rumwe mu ngero nyinshi z’uruhare rwe bwite, imiyoborere no gufata ibyemezo bikwiye bikomeje kumuranga.

    Iri huriro rya G20 compact with Africa ryatangijwe n’u Budage mu mwaka wa 2017, ubwo bwayoboraga itsinda ry’ibihugu 20 bikize ku Isi.

    Kugeza ubu ibihugu 12 bya Afurika ni byo biri muri iri huriro ari byo Benin, Burkina Faso, Côte d’Ivoire, Misiri, Ethiopia, Ghana, Guinea, Morocco, Rwanda, Sénégal, Togo na Tunisia.

    Iri huriro riyobowe n’u Budage bufatanyije na Afurika y’Epfo, nka kimwe mu bihugu bigize iry’ibihugu 20 bikize ku Isi.

    Chancelière w’u Budage, Angela Merkel yahaye ikaze Perezida Kagame

    Abakuru b’ibihugu byombi bagendaga baganira

    Moussa Faki Mahamat uyobora Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) ari kumwe na Chancelière w’u Budage, Angela Merkel

    Ibendera ry’u Rwanda ryazamuwe i Berlin mu Budage

    Nyuma y’iki kiganiro hafashwe ifoto y’urwibutso

    Amafoto: Village Urugwiro


    source : https://ift.tt/3jqxebX

  • GS Remera Catholique yahawe ubwiherero bugezweho – #rwanda #RwOT

    Sato Rwanda ni ikigo gisanzwe gikora ubucuruzi bw’ubwiherero n’ibindi bikoresho bifasha mu isuku n’isukura bigezweho. Ubu bwiherero bufite umwihariko w’uko buba bukozwe muri ‘plastique’ kandi bugaterekwa hejuru y’imisarane isanzwe mu rwego rwo kwimakaza isuku no gufasha abana bato bayitinya.

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Kanama 2021, ubwo bagezwagaho ubu bwiherero buzwiho kurwanya umwanda no gukumira indwara ziterwa na wo, abarezi, abayobozi n’ababyeyi barerera muri GS Remera Catholique bagaragaje ko bishimiye iyi nkunga izabafasha guhangana n’ikibazo cy’isuku nke.

    Ubuyobozi bwa Sato Rwanda bwabanje gusobanurira ubw’ishuri n’abarezi mu buryo bwimbitse uko ubu bwiherero bukoreshwa ndetse n’icyo buzafasha abanyeshuri mu myigire yabo.

    Umuyobozi wa Sato Rwanda, Ntaganira Cyrus, yavuze ko bitewe n’umwihariko w’ubwiherero bwa Sato abana bazabasha gutinyuka kubukoresha ndetse n’indwara zishobora guterwa n’umwanda zikumirwe.

    Yagize ati “Kuba twabashije kubatera iyi nkunga, abana bahigira bazagira ubuzima buzira umuze kubera ko za ndwara na ya masazi batazongera guhura na byo. Hano higa abana benshi barenga ibihumbi bibiri, muri bo harimo na ba bandi b’incuke bato. Bamwe batinyaga gukoresha ya misarane yo hanze bafite impungenge ko bashobora kugwamo ariko iyi yacu umwana muto aba ashobora kuyikoresha bimworoheye.”

    Yagaragaje ko umwihariko w’umusarane wa Sato Rwanda, ari imiterere yawo yo kwimakaza isuku bidatwaye amazi menshi kandi mu buryo bworoshye.

    Ati “Sato ikoresha amafaranga make mu kuyisukura, byumvikane ko n’amazi bakoreshaga nayo azagabanuka cyane. Birumvikana ko bizagira umusaruro mwiza cyane ku bana bagana iki kigo.”

    Yagaragaje ko ikindi cy’umwihariko ari uko imisarane ya Sato idakoreshwa mu bice by’umujyi gusa ahubwo no mu cyaro bayiyobotse.

    Impamvu ikoreshwa na buri wese ni uko umusarane wa Sato washyirwa ku wo ari wo wose ngo nubwo waba utindishije ibiti, sima, amakaro cyangwa itaka.

    Umuyobozi wa GS Remera Catholique, Mujawamariya Odette, yavuze ko iyi misarane bahawe igiye kubafasha kunoza isuku.

    Ati “Dutoza abana kugira isuku, ibi rero bizadufasha cyane kuko nta mpumuro mbi izava mu musarani. Baduhaye ibikoresho bidufasha ku buryo gukaraba intoki dukoresha amazi make. Uruhare rwacu ni ukubibungabunga no gutoza abana kubifata neza ndetse n’ibyangiritse tukaba twabisimbuza.”

    Umubyeyi uhagarariye abandi barerera muri GS Remera Catholique, Umutesi Marie Louise, yashimye Sato Rwanda yabatekerejeho, anayizeza ubufatanye mu gushishikariza abatuye mu bice bya Remera kurushaho kwitabira gukoresha ubwiherero bwayo.

    Ati “Isuku ni isoko y’ubuzima kandi abana bizabafasha mu myigire yabo. Ibi bikorwa twabihawe n’umuterankunga ku buntu ariko kugira ngo natwe tumutere ingabo mu bitugu ni uko twagerageza kwishakamo ubushobozi bwo kugira ngo umwana nagira isuku ku kigo anayigire mu rugo. Atazakura umwanda mu rugo akawuzana ku ishuri n’ubundi ntacyo byaba bimaze. Tuzashishikariza n’abandi babyeyi kugira ngo natwe tugire ibi bikorwa bya Sato mu rugo.”

    Kuva Sato yatangira gukorera mu Rwanda mu 2017 yayobotswe n’abatari bake. Kugeza ubu ifite imisarane y’ubwoko butatu kandi igezweho, ifite umwihariko wo kwifunga no kwifungura kandi yakoreshwa aho ari ho hose mu gihugu.

    Ubu bwiherero buzafasha abanyeshuri ba GS Remera Catholique kwimakaza isuku

    Abayobozi n’abarezi bagaragaje ko bishimiye kuba ishuri ryabo ryahawe ubu bwiherero

    Amazi ari mu icupa ashobora gukoreshwa n’abantu barenga 10

    Biyemeje gutangira ubukangurambaga ku gukoresha imisarane ya Sato

    Habayeho gusobanura byimbitse imikorere y’iyo misarane

    Hari n’imisarane yorohereza abageze mu zabukuru cyangwa abafite ubumuga

    Imiterere yayo yorohereza buri wese kuyikoresha

    Kugeza ubu hari ubwoko butatu bw’imisarane ya Sato Rwanda kandi bugezweho

    Umuyobozi wa Sato Rwanda, Ntaganira Cyrus, yasabye abantu gutangira kwifashisha iyi misarane kubera inyungu zitandukanye zibirimo

    Ubwo hatahwaga ku mugaragaro ibikorwa bya Sato Rwanda yahaye amashuri

    Amafoto: Niyonzima Moïse


    source : https://ift.tt/3sVtEJG

  • Hasobanuwe ikabazo cyatumye Rafael York atazakina umukino wa Mali #rwanda #RwOT

    Umukinnyi Rafael York wa Eskilstuna mu cyiciro cya kabiri muri Sweden ntabwo azakina umukino wa Mali kubera ko atarabona ibyangombwa byuzuye bimwemerera gukinira u Rwanda.

    Ku munsi w’ejo hashize nibwo Mashami Vincent yatangaje abakinnyi 23 azifashisha ku mikino ya Mali na Kenya mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru nibwo Mashami Vincent n’abakinnyi yatoranyije bahaguruka mu Rwanda berekeza Agadir muri Maroc ahazakinirwa umukino wa Mali tariki ya 1 Nzeri, ni mu gihe umukino wa Kenya uzaba tariki ya 5 Nzeri mu Rwanda.

    Benshi bahise batungurwa no kutabonaho Rafael York utarakinira u Rwanda umukino n’umwe ahahise hibazwa niba yaba yanze kwitabira ubutumire bw’Amavubi.

    Umuvugizi wa FERWAFA wungirije, Jules Karangwa yavuze ko uyu mukinnyi azaza ariko atazakina umukino wa Mali kubera ko atarabona ibyangombwa byuzuye bimwemerera gukinira Amavubi birimo na Passport y’u Rwanda.

    Ati “Rafael York arahari gusa bitewe n’uko ku mukino wa Mali ibyangombwa bisabwa kugira ngo umukinnyi akine umukino(eligible to play) bizaba bitaraboneka nka passport yatanzwe n’urwego rubishinzwe mu gihugu atayifite, birasaba ko ahura n’abandi muri Maroc hanyuma bakamufotora ndetse bakanafata n’ibikumwe bye nk’uko bisanzwe, hanyuma agahita akina umukino wa Kenya.”

    Biteganyijwe ko uyu mukinnyi no kwinjira mu gihugu cya Maroc azinjirira kuri passport ya Sweden cyane ko yo badasaba visa bitewe n’ubwumvikane bw’ibihugu byombi(Maroc na Sweden), nyuma nibwo hazahita hihutishwa gahunda yo kumushakira ibyangombwa nk’umunyaranda atangire gukinira Amavubi mu buryo bweruye.

    Rafael York uvuka kuri nyina w’umunyarwandakazi na se ukomoka muri Angola, niyitabira ubu butumire bizaba ari ubwa mbere aje kuko ubushize ahamagarwa ntiyaje kubera ko yari yanduye icyorezo Coronavirus.

    Rafael York ntazakina umukino wa Mali

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/hasobanuwe-ikabazo-cyatumye-rafael-york-atazakina-umukino-wa-mali

  • Umutoza w'Ikipe y'Igihugu MASHAMI Vincent yatangaje urutonde rw'abakinnyi 23 azifashisha mu mukino wa Mali #rwanda #RwOT

    Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda Amavubi igiye kwerekeza mu gihugu cya Maroc mu mujyi wa Agadir aho izakinira umukino wa mbere n'Ikipe y'Igihugu ya Mali mu majonjora yo gushaka itike y'Igikombe cy'isi kizabera muri Qatar 2022.

    Amavubi azahaguruka I Kigali mu gicuku cyo ku wa 29 Kanama 2021 I saa saba z'ijoro. Ikipe y'Igihugu izakinira na Mali mu gihugu cya Maroc kubera ko nta kibuga na kimwe cyo muri Mali cyahawe uburenganzira bwo gukinirwaho imikino ya ''FIFA World Cup Qatar 2022 Qualifiers.''

    Umutoza w'Ikipe y'Igihugu bwana MASHAMI Vincent yatangaje urutonde rw'abakinnyi 23 azifashisha muri uwo mukino kimwe n'umukino u Rwanda ruzakiramo igihugu cya Kenya ku wa 5 Nzeri 2021 kuri Stade ya Kigali.

    Abakinnyi barimo NGWABIJE Bryan Clovis, MANZI Thierry, RWATUBYAYE Abdul, RAFAEL York, MUKUNZI Yannick, BIZIMANA Djihad baturuka ku mugabane w'iburayi bazifashishwa harimo abazahurira n'Ikipe y'Igihugu muri Maroc kuko bafite imikino mu makipe basanzwe bakinira. Aba biyongeraho IMANISHIMWE Emmanuel usanzwe akina muri icyo gihugu cya Maroc.

    Ikipe y'igihugu Amavubi Stars izakina na Mali ku wa gatatu tariki ya 1 Nzeri 2021 I saa mbiri za Kigali, nyuma y'uwo mukino Ikipe y'Igihugu izakira Kenya mu mukino w'umunsi wa kabiri mu itsinda E uzabera kuri Stade ya Kigali.

    Abakinnyi bazifashishwa ku mukino wa Mali:

    ABANYEZAMU
    MVUYEKURE Emery
    BUHAKE Twizere Clément
    NDAYISHIMIYE Eric

    AB'INYUMA
    FITINA Omborenga
    RUKUNDO Denis
    RUTANGA Eric
    IMANISHIMWE Emmanuel
    RWATUBYAYE Abdul
    MANZI Thierry
    NIRISARIKE Salomon
    NGWABIJE Bryan Clovis
    BAYISENGE Emery

    ABO HAGATI
    BIZIMANA Djihad
    TWIZERIMANA Martin Fabrice
    MUHIRE Kévin
    MUKUNZI Yannick
    NIYONZIMA Olivier
    NIYONZIMA Haruna
    RAFAEL York

    AB'IMBERE
    KAGERE Medie
    TUYISENGE Jacques
    BYIRINGIRO Lague
    TWIZERIMANA Onesme
    HAKIZIMANA Muhadjir

    The post Umutoza w'Ikipe y'Igihugu MASHAMI Vincent yatangaje urutonde rw'abakinnyi 23 azifashisha mu mukino wa Mali appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umutoza-wikipe-yigihugu-mashami-vincent-yatangaje-urutonde-rwabakinnyi-23-azifashisha-mu-mukino-wa-mali/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umutoza-wikipe-yigihugu-mashami-vincent-yatangaje-urutonde-rwabakinnyi-23-azifashisha-mu-mukino-wa-mali

  • Icyo Imana yakuvuzeho kiruta icyo amateka yamaze kukwandikaho -Dominic Ashimwe #rwanda #RwOT

    Yesu Ashimwe benedata dusangiye gucungurwa muri Kristo Yesu! Amateka ya buri muntu ntacyo ya yahinduraho kuko ntiyayasibanganya nubwo yaba ari mabi gute! (Mu mateka ntibeditinga-Pst Desire niko yavuze). Nubwo bimeze bityo ariko, umuramyi, umuhanzi akaba n’umuririmbyi w’izihimbaza Imana, Ashimwe Dominic agaragaza ko nitudacika intege tuzagera ku cyo Imana yadusezeranyije. Kuko ntibeshya! Dominic ati”

    Hari icyo Imana yakuvuzeho mbere yuko ubaho, hari icyo Imana yibwira ku mibereho yawe ni yo mpamvu igusaba guhora imbere yayo, kugira ngo uhishurirwe urutonde rw’ibyiza igufiteye byose. Kwegera Imana niko kwiza kuri njye nawe.

    Ndakwifuruza ubuzima bwiza bwuzuye imbaraga zo guhangana n’ibikurwanya, ibigoye inzozi zawe, umuhamagaro wawe, ndetse n’ubuzima bwawe.

    Icyo Imana yakuvuzeho kiruta icyo amateka yamaze kukwandikaho! Kiruta ibyo abantu bavuga, kiruta ibyo Satani avuga. Nudacika intege uzagera ku cyo Imana yagusezeranyije. Kuko ntibeshya!

    Umusanzu wawe uroroshye, ni ugusangiza abandi ubu butumwa bwiza bw’ihumure.”

    Dominic Ashimwe niwe wasangije ubu butumwa, by’umwihariko ku bamukurikira kuri Instagram.

    Fungura hano urebe indirimbo: Ndacyagukunda-Dominic Ashimwe

    https://youtu.be/rfnfsaWFAME

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Icyo-Imana-yakuvuzeho-kiruta-icyo-amateka-yamaze-kukwandikaho-Dominic-Ashimwe.html

  • Abantu 9 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 522 barayandura #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu COVID-19 yahitanye abantu 9 mu Rwanda mu gjhe abarwayi bashya babonetse ari 522 bangana na 3.8% by'ibipimo.Abapfuye n'abagore 4 n'abagabo 5.

    Uyu munsi hakingiwe abantu bashya 87,401 bityo abantu bamaze gukingirwa bagera kuri1,425,407 mu Rwanda.Abahawe ibitaro ni 9 mu gihe abasezerewe ari 6.

    Mu gihe u Rwanda rutaragera nibura ku rugero rwa 60% bagomba gukingirwa, buri wese arasabwa kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara neza agapfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n'isabune cyangwa alukolo yabugenewe.

    Inzego z'ubuzima ziraburira abaturarwanda kwitwararika kuko mu Gihugu hari ubwoko bwa COVID-19 yihinduranyije bwitwa Delta bugize hafi 60% y'ubwandu bushya, bukaba bwandura vuba kandi bugatuma abantu banaremba vuba ndetse bamwe bakagira n'ibyago byinshi byo kubura ubuzima.

    Guhera ku wa gatandatu tariki ya 28.08.2021, mu Mujyi wa Kigali hazakomeza gukingirwa gusa abafata doze ya 2 y'urukingo rwa COVID-19 ku bigo nderabuzima n'abageze mu zabukuru basangishwa inkingo mu ngo.

    Abafata doze ya 1 bazamenyeshwa igihe gahunda izakomereza.


    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-9-bahitanwe-na-covid-19-mu-rwanda-abandi-522-barayandura

  • Igor Mabano yasohoye indirimbo Nta kosa iri… – #rwanda #RwOT

    Igor Mabano ashobora kuba ari we muhanzi wa mbere wo mu Rwanda ukoze indirimbo muri iyi njyana. Ndetse, birashoboka ko atari benshi bazi iyi njyana yamamaye kuva mu 1957.

    Ikoreshwa cyane n'abahanzi bo mu mu Bufaransa, Portugal, Cape Verde, Canada, Amajyepfo n'Amajyarugu y'Amerika n'ahandi. Ni injyana benshi bitiranya na Zouk bitewe n'uko zifite imisurire imwe. Benshi bavuga ko Kompa ari mubyara wa Zouk.

    Iyi njyana irangwa no kugenda gacye ariko umuntu akayisangamo akabyina. Mabano yabwiye INYARWANDA, ko yahisemo gukora iyi ndirimbo ye muri iyi njyana kubera ko ari injyana nziza ikunze kwizihira abasanzwe bakunda indirimbo ziri mu njyana ya Kizomba na Zouk.

    Ikindi ngo ni uko yashakaga gukora indirimbo iri mu njyana itandukanye n'izindi ndirimbo ziri kumvikana ku isoko muri iki gihe. Ati 'Hari hamaze igihe hasohoka indirimbo zisa. Wumva ziri mu njyana imwe. Abantu bari bakumbuye kongera kumva ibintu bitandukanye.'

    Iyi ndirimbo 'Nta kosa' yatangiye gukorwa kuva muri Gicurasi 2021. Mabano avuga ko yatinze kubera ko hari abacuranzi bagombaga kuyicurangamo, ku buryo n'umuntu uzayumva ari muri Haiti azumva ko iri mu murongo w'iyi njyana koko!

    Uyu muhanzi avuga ko yakoze iyi ndirimbo no mu rwego rwo kwagura umuziki we. Muri iyi ndirimbo, yaririmbye ku gitekerezo cy'umuntu uba ufite umukunzi ntamuboneho inenge, ku buryo n'iyo abantu babimweretse abyirengangiza.

    Iyi ndirimbo yabaye iya kabiri kuri Album ya Igor Mabano nyuma ya 'For real' yakoranye na The Ben. Ni Album avuga ko ufite umwihariko w'injyana zitandukanye, ndetse ngo izaba iriho indirimbo n'abahanzi Mpuzamahanga.

    Iyi ndirimbo 'Nta kosa' yumvikanamo ibicurangisho birimo piano na gitari byacuranzwe na Shami Nehemie na Solopyves.

    Ni mu gihe mu buryo bw'amajwi yatunganyijwe na Producer Ishimwe Karake Clement n'aho amashusho yakozwe na Meddy Saleh.

    Igor Mabano yasohoye amashusho y'indirimbo 'Nta kosa' iri mu njyana yitwa Kompa yabiciye bigacika muri Haiti 

    Mabano yavuze ko ari gutegura Album ya kabiri yitezeho kurenza umuziki we imipaka, ndetse ngo iriho indirimbo yakoranye n'abahanzi Mpuzamahanga

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NTA KOSA' YA IGOR MABANO

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108968/igor-mabano-yasohoye-indirimbo-nta-kosa-iri-mu-njyana-ikomoka-muri-haiti-video-108968.html

  • Mashami yatangaje abakinnyi 23 bAmavubi baza… – #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Kanama 2021, nibwo Umutoza w'Ikipe y'Igihugu Mashami Vincent yatangaje urutonde rw'abakinnyi 23 azifashisha mu mikino ibiri yo gushaka itike y'igikombe cy'Isi 2022, u Rwanda ruzakina mu ntangiriro z'ukwezi gutaha kwa Nzeri.

    Mu bakinnyi bashya bagaragaye kuri uru rutonde bazaba bakina umukino wa mbere w'irushanwa bambaye umwambaro w'Amavubi, barimo Rafael York, Ngwabije Clovis, Umunyezamu Buhake Clement na myugariro Rukundo Denis.

    Abakinnyi babiri bakina muri Uganda, Nsengiyumva Isaac na Kalisa Jamil bazakinira Amavubi ubwo u Rwanda ruzaba ruhura na Kenya ku mukino wa kabiri wo gushaka itike y'igikombe cy'Isi 2022.

    Abakinnyi barimo Ngwabije Bryan Clovis, Manzi Thierry, Rwatubyaye Abdul, Rafael York, Mukunzi Yannick, Bizimana Djihad baturuka ku mugabane w'i Burayi bazifashishwa harimo abazahurira n'Ikipe y'Igihugu muri Maroc kuko bafite imikino mu makipe basanzwe bakinira, bakiyongeraho Imanishimwe Emmanuel uzwi nka Mangwende ukina muri Maroc.

    Mu ijoro ryo ku itariki ya 29 Kanama 2021, nibwo ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi izerekeza mu mujyi wa Agadir aho izakinira umukino wa mbere n'Ikipe y'Igihugu ya Mali mu majonjora yo gushaka itike y'Igikombe cy'isi kizabera muri Qatar 2022.

    Amavubi Stars azakina na Mali ku wa gatatu tariki ya 1 Nzeri 2021 I saa mbiri za Kigali. FERWAFA izabamenyesha niba uyu mukino uzaca kuri televiziyo mu gihe kidatinze.
    Nyuma y'uwo mukino Ikipe y'Igihugu izakira Kenya mu mukino w'umunsi wa kabiri mu itsinda E uzabera kuri Stade ya Kigali.

    ABAKINNYI 23 BAZIFASHISHWA KU MUKINO WA MALI

    Abanyezamu: Mvuyekure Emery, Buhake Twizere Clément, Ndayishimiye Eric

    Ubwugarizi: Fitina Omborenga, Rukundo Denis, Rutanga Eric, Imanishimwe Emmanuel, Rwatubyaye Abdul, Manzi Thierry, Nirisarike Salomon, Ngwabije Bryan Clovis, Bayisenge Emery

    Mu kibuga hagati: Bizimana Djihad, Twizerimana Martin Fabrice, Muhire Kévin, Mukunzi Yannick, Niyonzima Olivier, Niyonzima Haruna, Rafael York

    Ubusatirizi: Kagere Medie, Tuyisenge Jacques, Byiringiro Lague, Twizerimana Onesme, Hakizimana Muhadjiri

    Abakinnyi 23 b’Amavubi bazakoreshwa ku mukino wa Mali

    Amavubi amaze iminsi mu myitozo yitegura imikino ibiri yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2022 izakinwa mu ntangiriro za Nzeri 2021

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108967/mashami-yatangaje-abakinnyi-23-bamavubi-bazatangiza-urugamba-rwo-gushaka-itike-yigikombe-c-108967.html

  • IBYAKOZWE N'INTUMWA EP#34: Byinshi kuri Gen Innocent KABANDANA ukuriye Ingabo z'u Rwanda ziri muri Mozambike #rwanda #RwOT

    IKIGANIRO IBYAKOZWE N'INTUMWA EP#34 kigaruka kuri Gen Innocent KABANDANA ukuriye Ingabo z'u Rwanda ziri muri Mozambike mu ntambara ya Cabo Delgado! Ese ko bishoboka cyane ko RDF izatsinda Urugamba, Mozambike yo izabasha gutsinda Intambara, hari gukorwa iki ngo abaturage ba Delgado batazasigara nk'abanya Afganisitani bari bariringiye Amerika yaje igatsinda urugamba ariko Abatalibani ubu akaba aribo batsinze Intambara?

    IBYAKOZWE N'INTUMWA EP#35: Gen Innocent KABANDANA uyoboye ingabo za RDF muri Mozambike ni muntu ki?

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/ibyakozwe-n-intumwa-ep-34-byinshi-kuri-gen-innocent-kabandana-ukuriye-ingabo-z

  • VISIT RWANDA igiye kugaragara mu makipe yo mu Butaliyani vuba #rwanda #RwOT

    U Rwanda ruri kuvugana n'amakipe atandukanye mu Butaliyani kugira ngo yamamaze “VISIT RWANDA”nkuko rusanzwe rukorana na PSG yo mu Bufaransa na Arsenal yo mu Bwongereza.

    Mu kiganiro n'abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatanu,Urwego rw'Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) rushyira hanze gahunda iteganyijwe yo Kwita Izina abana b'ingagi 24,nibwo hanatangajwe ko hari amakipe yo mu Butaliyani yifuza gukorana n'u Rwanda mu kwamamaza “VISIT RWANDA”

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier,Yatangaje ko hari ibiganiro biri kuba hagati yarwo n'amakipe yo mu Butaliyani atatangajwe ayo ariyo, nayo yifuza kwamamaza Visit Rwanda.

    Ati 'Hari amakipe ari kuvugana n'u Rwanda arimo ayo mu Butaliyani nayo ashaka kwamamaza u Rwanda. Birerekana ko Visit Rwanda igenda itanga umusaruro.'

    'Hari amakipe yandi ashaka ko twagirana ubufatanye bwo kwamamaza u Rwanda. Nabivuze ntanga urugero rw'uburyo abantu bamaze kubona imikoranire yacu na Arsenal na PSG. Agaseke karapfundikiye, tuzagafungura igihe kigeze.''

    yatangaje ko kuba u Rwanda rushyira amafaranga mu makipe yo hanze narwo rubyungukiramo kuko rubona ba mukerarugendo benshi.

    RDB iherutse gutangaza ko mu mwaka wa mbere w'imikoranire na Arsenal, umusaruro w'ubukerarugendo bw'u Rwanda wiyongereyeho 17% ukagera kuri miliyoni 498$ mu 2019 uvuye kuri miliyoni 425$ mu 2018. Ba mukerarugendo baturutse mu Burayi biyongereyeho 22% na 17% by'umwihariko abaturutse mu Bwongereza.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/visit-rwanda-igiye-kugaragara-mu-makipe-yo-mu-butaliyani-vuba