Blog

  • Umubyeyi wa Chriss Eazy yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 13 Kamena 2025, nibwo inkuru ibabaje yasakaye ku mbuga nkoranyambaga ko umubyeyi wa Chriss Eazy, umwe mu bahanzi b'abahanga kandi bakunzwe cyane mu Rwanda, yitabye Imana.

    Aya makuru yemejwe na Junior Giti, usanzwe ari umujyanama (manager) wa Chriss Eazy, ndetse unareberera inyungu ze mu bya muzika. Yatangaje ko uyu mubyeyi yitabye Imana aguye mu bitaro byo mu Mujyi wa Kigali aho yari arwariye iminsi mike ishize.

    Junior Giti yavuze ati: 'Nibwo, twabuze umubyeyi wa Chriss Eazy. Turasaba abantu bose gukomeza kumuba hafi muri ibi bihe bikomeye byo kubabara no gushengurwa n'iyi nkuru.'

    Nubwo impamvu nyayo y'urupfu rwe itaratangazwa ku mugaragaro, amakuru yizewe avuga ko yari amaze iminsi arwaye.

    Umuryango wa nyakwigendera nturagira icyo utangaza ku bijyanye n'itariki n'ahazabera umuhango wo kumuherekeza bwa nyuma, ariko harateganywa ko uzatangazwa mu masaha ari imbere.

    Chriss Eazy, ubusanzwe witwa Chris Hatagekimana, ni umwe mu bahanzi bazamukiye mu njyana ya Afrobeat na Kinyatrap, akaba yaramenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo zakunzwe nka 'Inana', 'Amashu', 'Fasta', n'izindi. Inkuru y'urupfu rw'umubyeyi we ibaye igihombo gikomeye ku buzima bwe bwite n'umwuga we wa muzika.

    Abakunzi ba muzika Nyarwanda, inshuti, ndetse na bagenzi be mu ruganda rw'imyidagaduro, bakomeje kugaragaza akababaro kabo binyuze ku mbuga nkoranyambaga, aho bandika amagambo y'ihumure n'inkunga y'amasengesho kuri we n'umuryango we.

    Biteganyijwe ko Chriss Eazy azatangaza ubutumwa bwe bwihariye ku mbuga nkoranyambaga mu gihe yumva abishoboye, nyuma yo kwihangana no kwakira iyi nkuru ikomeye.

    Umubyeyi wa Chriss Eazy yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu
    Aya makuru yemejwe na Junior Giti, usanzwe ari umujyanama (manager) wa Chriss Eazy, ndetse unareberera inyungu ze mu bya muzika

    Source : https://kasukumedia.com/umubyeyi-wa-chriss-eazy-yitabye-imana-mu-gitondo-cyo-kuri-uyu-wa-gatanu/

  • Amato abiri yarohamiye mu kiyaga cya Tumba, 32 bahasiga ubuzima #rwanda #RwOT

    Amato abiri yakoze impanuka mu kiyaga cya Tumba, mu ntara ya Équateur muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, abantu 32 bahasiga ubuzima.

    Aya makuru yatangajwe n'imiryango itegamiye kuri Leta (Sosiyete Sivile), ivuga ko amato yavaga ku nkombe ya Bikoro, ku gice cy'iburasirazuba bw'iki kiyaga, ku mugoroba wo ku wa Gatatu, atwaye abantu benshi cyane, kandi n'ikirere cyari kimeze nabi.

    Sosiyete sivile yo muri iyo ntara yagize iti: 'Abatangabuhamya bavuze ko abagenzi bari benshi cyane mu bwato.'

    Nubwo iyo sosiyete ari yo yatangaje aya makuru, ntiyigeze itangaza umubare nyawo w'abari bari mu bwato. Gusa amakuru yaje gutangazwa yemeza ko bari abantu 132, muri bo 32 bagapfa.

    Byavuzwe ko impamvu nyamukuru y'iyo mpanuka ari umuhengeri mwinshi watewe n'imvura nyinshi yari iri kugwa ubwo impanuka yabaga, bigatuma amato yombi arohama.

    Ibikorwa by'ubutabazi ntibyabaye byihuse, kandi ngo n'igihe byageragejwe, habuze ibikoresho bikenewe. Muri ibyo bikoresho harimo amakoti y'ubutabazi ndetse n'ubwato bushobora gufasha mu gutabara.

    Mu gihugu cya RDC, impanuka zo mu mazi zikorwa kenshi kubera gutwara abantu n'ibintu byinshi birenze ubushobozi bw'ubwato, ndetse rimwe na rimwe biterwa n'uko ubwato buba bushaje, butujuje ubuziranenge.

    Amato abiri yarohamiye mu kiyaga cya Tumba, 32 bahasiga ubuzima

    Source : https://kasukumedia.com/amato-abiri-yarohamiye-mu-kiyaga-cya-tumba-32-bahasiga-ubuzima/

  • France Football ishobora kongera gutanga Super Ballon d'Or #rwanda #RwOT

    Ikinyamakuru France Football cyo mu gihugu cy'Ubufaransa gitegura ibirori bikomeye bitangirwamo igihembo cya Ballon d'Or, igihembo gihabwa umukinnyi w'umupira w'amaguru wigaragaje ku rwego rwo hejuru ku Isi mu gihe cy'umwaka w'imikino.

    Iki gihembo gifatwa nk'icy'icyubahiro gikomeye mu mupira w'amaguru, gihatirwa n'abakinnyi b'ibyamamare ku Isi hose.

    Mu cyumweru gishize, France Football cyatangaje amakuru atunguranye avuga ko gishobora kongera gutanga igihembo cya Super Ballon d'Or, igihembo kidasanzwe kimaze gutangwa inshuro imwe gusa mu mateka y'umupira w'amaguru, ubwo cyaherekezaga icyubahiro cyihariye kuri Alfredo Di Stéfano mu mwaka wa 1989.

    Uyu ni umwe mu bakinnyi b'ibihe byose bakiniye ikipe ya Real Madrid ndetse n'igihugu cya Argentine.

    Igihembo cya Super Ballon d'Or gitandukanye n'icy'Ballon d'Or isanzwe kuko cyo kigenerwa umukinnyi wafashije cyane umupira w'amaguru kurusha abandi mu buryo bwagutse, bushingiye ku bikorwa bye mu myaka myinshi, igitinyiro afite, intsinzi yagezeho ku rwego mpuzamahanga n'uruhare rwe mu guteza imbere umukino w'umupira w'amaguru.

    France Football ishobora kongera gutanga Super Ballon d'Or

    Kugeza ubu, France Football ntiratangaza igihe cyangwa aho ibi birori bizabera, ariko amakuru aravuga ko bishobora kuba mu minsi ya vuba, cyane cyane mu gihe ibihembo bya Ballon d'Or bizaba bitangwa.

    Bimwe mu byamamare bishobora kuzirikanwa kuri iki gihembo harimo nka Lionel Messi, Cristiano Ronaldo, ndetse na Zinedine Zidane kubera uruhare rwabo rukomeye mu mupira w'amaguru.

    Kongera gutanga Super Ballon d'Or byatanga amateka mashya ndetse bikarushaho guha ishema abakinnyi babaye ibirangirire mu mupira w'amaguru, banagize uruhare rukomeye mu guhindura uyu mukino kuba ugezweho.

    Byitezwe ko ibi bishobora kongera isura y'ibihembo bya France Football no guha icyubahiro gikomeye ba rwiyemezamirimo b'umupira bagaragaje impano idasanzwe.

    Source : https://kasukumedia.com/france-football-ishobora-kongera-gutanga-super-ballon-dor/

  • Ingabo za Leta za RDC zasatiriye agace ka Rugezi mu gitero #rwanda #RwOT

    Ihuriro ry'ingabo zirwanirira ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo ryazindutse ritera ibisasu mu gice cya Rugezi, giherereye mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Komine ya Minembwe, mu Ntara ya Kivu y'Amajyepfo.

    Ni mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 13 Kamena 2025, ubwo ingabo za FARDC, FDLR, FDNB n'inyeshyamba za Wazalendo barashe amasasu menshi mu duce tumwe tw'aho bita mu Rugezi.

    Umutangabuhamya wabwiye Kasuku Media yagize ati: 'Hari haramutse amahoro, ariko hashize akanya gato twumva ihuriro ry'ingabo za Congo ritangiye kurasa ibisasu.' Yongeyeho ati: 'Bari kurasira ku w'ihene, kwa Didas no kuri Nyakirango.'

    Nk'uko uyu mutangabuhamya yakomeje abivuga, ngo ubwo 'gusharinga' kw'ingabo za Leta kwarimo gukorwa ku buryo burimo kuraswamo n'imbunda ziremereye, nubwo atari mu rugero rurenze nk'urw'igihe giheruka ubwo izi ngabo zagabaga igitero kuri Twirwaneho na M23.

    Ibi bikorwa bikomeje kugaragaza ko ingabo za Leta zishaka kongera kugaba ibitero bikomeye kuri iyi mitwe yombi, isanzwe igenzura igice cya Rugezi.

    'Ibi biratwereka ko bashaka kongera gutera,' uwo muturage yakomeje.

    Ingabo za Leta za RDC zasatiriye agace ka Rugezi mu gitero

    Ku wa mbere w'iki cyumweru, ibi bitero byari byongeye kwibasira utu duce, aho amakuru avuga ko byatwaye umunsi wose.

    Mu mirwano yo mu cyumweru gishize, umutwe wa Twirwaneho n'uwa M23 bashoboye gusubiza inyuma izi ngabo, bamwe mu barwanyi ba RDC bakahasiga ubuzima, harimo umusirikare w'u Burundi wari ufite ipeti rya Captain, ndetse n'undi wa FDLR wapfuye afite ipeti rya Major.

    Agace ka Rugezi gakunze kuba indiri y'imirwano, aho iyi mitwe ibiri Twirwaneho na M23 ibarizwa mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC), yayigaruriye mu kwezi kwa gatatu 2025. Ingabo za Leta zagerageje kenshi kuhigarurira ariko ntibihirwe.

    Source : https://kasukumedia.com/ingabo-za-leta-za-rdc-zasatiriye-agace-ka-rugezi-mu-gitero/

  • Ibicuruzwa bimwe byasonewe umusoro, ku bindi uragabanywa: Impinduka muri politiki y'imisoro mu 2025/26 – #rwanda #RwOT

    Ibi yabitangaje kuri uyu wa 12 Kamena 2025, ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko umushinga w'itegeko rigena ingengo y'Imari ya Leta y'umwaka wa 2025/26.

    Minsitiri Murangwa yavuze ko izi mpinduka muri Politiki y'imisoro ziteganyijwe mu mwaka wa 2025/26, zigamije gukomeza kuzahura ubukungu, guteza imbere inganda z'imbere mu gihugu no kuringaniza ibipimo by'imisoro n'ibihugu byo mu karere ka Afurika y'Iburasirazuba.

    Ati 'By'umwihariko izi politiki zigamije gufasha umuturage kugura ibikenerwa by'ibanze, guteza imbere ibikorerwa iwacu 'Made in Rwanda', kudahererekanya amafaranga mu kwishyura, kwihutisha gahunda yo kuzahura ubukungu mu buryo burambye, ndetse no guteza imbere ibikorwa by'ubukungu bibungabunga ibidukikije.'

    Yavuze ko mu rwego rwo kwihutisha ikoreshwa ry'imodoka zifashisha ingufu z'amashanyarazi no kugabanya ibyuka bihumanya ikirere bituruka ku gukoresha ibinyabiziga bikoresha ibikomoka kuri peteroli, imodoka zikoresha ingufu z'amashanyarazi n'izifite moteri mbonerabyombi na moto zikoresha amashanyarazi zizakomeza gusonerwa umusoro wa gasutamo.

    Yongeyeho ati 'Mu gihe dukomeje kwakira inama mpuzamahanga ndetse no guteza imbere urwego rw'ubukerarugendo, imodoka zifite agaciro kari hejuru y'ibihumbi 60$, zizoroherezwa imisoro.'

    Ni mu gihe imodoka zitumijwe hanze zifite agaciro katarenze ibihumbi 60$, zizishyura amahoro ya gasutamo y'ibihugu bigize EAC ya 25% n'indi misoro yose isabwa. Ibirengeje ako gaciro byo ntibizishyura umusoro w'inyongera.

    Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi kandi yongeyeho ko hazoroherezwa abasora ku bicuruzwa bimwe na bimwe by'ingenzi, aho hari ibizasonerwa amahoro ya gasutamo, ku bindi ugabanywe.

    Umuceri utumizwa mu mahanga uzishyura amahoro ya gasutamo ku gipimo cya 45%, aho kwishyura 75% yishyurwa mu karere u Rwanda ruherereyemo, ingano nta mahoro ya gasutamo zizishyura mu gihe hishyurwaga 35%, isukari izishyura amahoro ya gasutamo ku gipimo cya 25% aho kuba 100%, na ho amavuta yo guteka azishyura umusoro wa 25% aho kwishyura 35%.

    Ibicuruzwa bitumizwa mu mahanga bicururizwa mu iguriro ryashyiriweho abakora mu nzego z'umutekano, nta mahoro zizishyura mu gihe zari kwishyura 25%.

    Imashini zikora imihanda, nta mahoro ya gasutamo zizishyura mu gihe zari kwishyura 10%, imodoka zitwara imizigo ku bushobozi buri hejuru ya toni eshanu ariko butarengeje toni 20 zizishyura 10% aho kuba 25%, izitwara imizigo ku bushobozi burenze toni 20, zizishyura 10% aho kuba 25%.

    Imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange bari hejuru ya 25 zizishyura amahoro ya gasutamo ku gipimo cya 10% aho kuba 25%, imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange 50 cyangwa bari hejuru, nta musoro wa gasutamo zizishyura.

    Imashini nini n'ibikoresho bikoreshwa mu budozi bw'imyenda n'inkweto zizishyura 0% aho kuba 10%.

    Ibicuruzwa biri ku rutonde rw'ibikoresho by'ibanze bikenerwa mu nganda, nta musoro bizishyura, aho kwishyura 10%, 25% na 30% bitewe n'ibyo bikoresho ibyo ari byo.

    Ibikoresho byifashishwa mu guhererekanya amafaranga mu buryo bw'ikoranabuhanga, birimo amakarita ya banki, utumashini twifashishwa n'abacuruzi mu kwishyurwa, nta musoro bizishyura mu gihe byari kwishyura 25%.

    Uretse ibyoroherejwe imisoro ya gasutamo, Minisitiri Murangwa yavuze ko hari n'ibyawongerewe, hagamijwe guteza imbere 'Made in Rwanda', no kurengera inganda z'imbere mu gihugu.

    Ati 'Mu rwego rwo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, imyenda ya caguwa izishyura amahoro ya gasutamo angana n'amadolari ya Amerika 2,5 ku kilo, aho kwishyura 35%, na ho inkweto za caguwa zizajya zishyura amadolari ya Amerika 5 ku kilo, aho kwishyura 35%.'

    Amafaranga ateganyijwe kwinjira mu Ngengo y'Imari ya Leta y'umwaka wa 2025/26 agera kuri miliyari 7.032,5 Frw, angana na miliyari 4.105,2 Frw azava mu misoro n'amahoro,

    Minisitiri Murangwa yasobanuye impinduka ziteganyijwe muri politiki y’imisoro mu 2025/26

    Biro y’Umutwe w’Abadepite, ubwo Inteko yagezwagaho umushinga w’itegeko rigena Ingengo y’Imari ya Leta

    Biro ya Sena mu gihe cyo kugezwaho Ingengo y’Imari ya Leta ya 2025/26


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibicuruzwa-bimwe-byasonewe-umusoro-ku-bindi-uragabanywa-impinduka-muri-politiki

  • Miliyari 850 Frw yagenewe kubaka ikibuga cy'indege cya Bugesera – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri uyu wa 12 Kamena 2025, mu kiganiro kigufi yagiranye n'abanyamakuru, nyuma yo kugeza ku nama ihuriweho n'imitwe yombi y'Inteko Ishinga Amategeko, umushinga w'ingengo y'imari ya Leta y'umwaka wa 2025/26 n'ingamba z'ubukungu mu gihe giciriritse.

    Minisitiri Murangwa yavuze ko umushinga umwe mu minini iri muri iyi ngengo y'imari, ari uwo gutangira neza kubaka Ikibuga cy'Indege cya Kigali kiri mu Bugesera.

    Ati 'Twabanje gukora inyigo igihe runaka, twakoze ibikorwa by'ibanze na bwo mu gihe kitari gito, ariko ubu hari isezerano ryo kurangiza kucyubaka mu 2028. Mu by'ukuri, uyu mushinga uzatangira gushyirwa mu bikorwa neza muri uyu mwaka w'ingengo y'imari.'

    Agaruka ku mafaranga yagenewe iyo mirimo yo kubaka icyo kibuga cy'indege, yavuze ko 'Kugeza ubu ni agera kuri miliyoni 600$, ariko nk'uko mubizi dufite abandi bafatanyabikorwa, barimo Qatar…mu iteganyamigambi twateganyije miliyoni 600$ ariko mu ishyirwa mu bikorwa ni bwo tuzabona mu by'ukuri uko ibintu bihagaze.'

    Minisitiri Murangwa yavuze ko kuri ubu byamaze kwemezwa ko imirimo yo kubaka icyo Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali gishya kiri i Bugesera, yose izarangira mu 2028. Kikazaba gifite ubushobozi bwo kwakira abantu miliyoni 7 ku mwaka.

    Ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko n'ubundi, Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, yavuze ko imirimo yo kubaka iki kibuga igeze hagati ya 25% na 30%. Imirimo yo kubaka inzira z'indege, imihanda n'inzira z'amazi yararangiye, hakaba hagezweho icyiciro cyo kubaka inzu, ibizasiga gihaye akazi abarenga 6000.

    Mu 2019 ni bwo Qatar Airways yafatanyije n'u Rwanda hemezwa ko izagira imigabane ingana na 60%, muri iki kibuga biteganywa ko kizuzura gitwaye arenga miliyari 1,3$ nk'uko imibare yo mu 2019 ibigaragaza.

    Muri Mutarama 2025, Perezida Kagame yavuze ko hari byinshi biri gukorwa bijyanye n'amasezerano u Rwanda rwasinyanye na Qatar mu kubaka Ikibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Bugesera no kugura imigabane ingana na 49% muri RwandAir, ko ibyinshi bigeze ku musozo.

    Minisitiri Murangwa yavuze ko hateganyijwe miliyoni 600$ muri uyu mwaka, azakoreshwa ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, i Bugesera

    Biteganyijwe ko imirimo yo kubaka iki kibuga cy’indege, izarangira mu 2028


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/arenga-miliyari-850-frw-mu-ngengo-y-imari-ya-2025-26-azakoreshwa-kibuga-cy

  • RCS yasabwe gufasha abo igorora kuzibukira ingengabitekerezo ya Jenoside – #rwanda #RwOT

    Ibi yabivuze ku wa 11 Kamena 2025, ubwo abayobozi n'abakozi ba RCS, bari mu gikorwa cyo kwibuka abari abakozi n'abagororwa bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yabifatanyije no gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

    Ndatsikira yavuze ko gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali bizafasha RCS kurushaho kunoza inshingano zayo, ndetse bibafashe kugorora abagororwa bakoze Jenoside bagifite ingengabitekerezo guhinduka.

    Yagize ati 'Abenshi bari aha basobanuriwe amateka ndetse berekwa n'ibimenyetso by'ibyabaye, rero bagomba kugenda bagasobanurira abagifite ingengabitekerezo cyane mu bo bagorora, na bo bakamenya ko ibyo bavuga bihabanye n'ukuri, kugira ngo twese tugire umujyo umwe wo kuvuga ngo Jenoside ntizongere kubaho ukundi.'

    RCS yasuye ibice byose bigize Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali basobanurirwa amateka ya Jenoside kuva itegurwa kugeza ihagaritswe.

    Umuvugizi wa RCS, CSP Kubwimana Thérèse, yavuze ko mu bakozi bazanye higanjemo abakiri bato kugira ngo basobanukirwe amateka ababyeyi babo baciyemo ndetse babafashe gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Yagize ati 'Urubyiruko ruri mu gihe gikomeye cy'ikoranabuhanga, aho amakuru asohoka aba ari menshi, rero tubasaba gusura urwibutso bakaganiriza abantu bakuru badafite ingengabitekerezo ya Jenoside, kugira ngo babasobanurire bamenye ibyo bafata n'ibyo barwanya kuri iryo koranabuhanga.'

    Umukozi muri Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Bizimana Christian, yavuze ko kwibuka ari ugusubiza agaciro abishwe Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse no gufata mu mugongo imiryango itaragize amahirwe yo gushyingura ababo bazize Jenoside.

    Yagize ati 'Kuva mu 1959 kugeza mu 1994 Abatutsi barishwe ariko ntibashyinguwe, ndetse n'imiryango yabo ntiyagize amahirwe yo kubashyingura. Abashyinguwe aha ni abagiye bakurwa mu byobo n'ahandi, kuza kubibuka gutya ni ukubasubiza agaciro bambuwe nk'abantu ndetse no gukomeza imiryango igifite intimba yo kuba itaragize amahirwe yo gushyingura ababo.'

    Kugeza ubu hibukwa abakozi 18 bahoze bacunga gereza bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, baguye mu bice bitandukanye by'igihugu.

    Abakozi ba RCS basabwe kwigisha abagororwa bakazibukira ingengabitekerezo ya Jenoside

    Abakozi ba RCS bunamiye Abatutsi barenga ibihumbi 250 bazize Jenoside bashyinguwe mu Rwibutso rwa Kigali

    Igikorwa cyo kwibuka abishwe muri Jenoside cyitabiriwe n’abo mu miryango y’abahoze ari abakozi ba RCS

    Abakozi ba RCS bibutse abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe na RCS, hacanywe urumuri rw’icyizere

    Komiseri ushinzwe ubushakashatsi muri IBUKA, Ndatsikira Evode, yifatanyije na RCS kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Umukozi muri Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Bizimana Christian, yunamira abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rcs-yasabwe-gufasha-abo-igorora-kuzibukira-ingengabitekerezo-ya-jenoside

  • Abacuruzi bakomeye mu Majyaruguru n'Iburengerazuba benga inzoga z'inkorano bikitirirwa abaturage bahagurukiwe – #rwanda #RwOT

    Ibyo byatangajwe ku itariki 11 Kamena 2025 mu nama yahurije hamwe inzego zitandukanye zirebwa n'icyo kibazo mu ntara z'Amajyaruguru n'Uburengerazuba.

    Ikibazo cy'inzoga zitujuje ubuziranenge zivuzwe igihe muri izo ntara ebyiri hagashyirwa mu majwi cyane abo mu Muhora wa Vunga ukora ku turere twa Nyabihu, Gakenke na Musanze.

    Nubwo abaturage bakunze gushyirwa mu majwi ko ari bo benga izo nzoga, Guverineri Mugabowagahunde yavuze ko bamenye ko ari abacuruzi bakomeye bazenga ari nyinshi kandi bagiye guhagurukirwa.

    Yagize ati 'Iyo ukurikiranye uwo muturage bavuga wenga inzoga zuzuye fuso buri munsi ureba urutoki yaba azikuramo ukarubura. Dushaka kumenya abo bantu bakora ubucuruzi bihishe batazwi. Mu tugari no mu midugudu dufite amakuru kandi abo bantu bari mu bucuruzi ahubwo twabafasha gushaka ibyangombwa bagakora mu buryo bwemewe.'

    Inama ziga kuri icyo kibazo zabaye kenshi zigenda zifata imyanzuro yo kugikemura ariko ikibazo kikaba ishyirwa mu bikorwa ryayo.

    Abitabiriye iyo nama banenze uburyo bagiye bemeza ibintu ntibikorwe gusa Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco yabwiye RBA ko kuri iyi nshuro hashyizweho igihe ntarengwa n'ibihano.

    Yagize ati 'Ishyirwa mu bikorwa ry'imyanzuro twafashe rirareba Intara y'Iburengerazuba n'iy'Amajyaruguru kandi twashyizeho noneho n'igihe buri mwanzuro runaka ugomba kuba washyizwe mu bikorwa. Twongeyemo n'ikindi kintu cy'uko abadashyira iyo myanzuro mu bikorwa bazabihanirwa by'intangarugero.'

    U Rwanda rwahagurukiye cyane ikorwa ry'inzoga zitujuje ubuziranenge kuko zigira ingaruka ku buzima bwa muntu zishobora no kumwambura ubuzima.

    Abo bayobozi kandi bavuze ko bagiye gukurikirana ikibazo cy'inganda zenga ibinyobwa zikomeje gufunga imiryango kubera imisoro zashyiriweho ariko zikaba ari zo ziyishyura gusa kandi hari izindi zenga bimwe zo zitayishyura zakomeje gukora.

    Rwanda FDA igaragaza ko mu nzoga zidafite ibyangombwa hashobora kubamo igipimo cya alcohol gikabije kandi biteza ibibazo ku buzima bw'abantu.

    Umuyobozi w'Ishami rishinzwe kugenzura Ubuziranenge bw'Ibiribwa no Gutanga Ibyangombwa mu kigo cy'Igihugu gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n'imiti, Rwanda FDA, Dr. Nyamwasa Innocent aherutse kuvuga ko 'Kunywa ibinyobwa bifite alcool nyinshi bigira ingaruka mbi nyinshi ku buzima, zirimo kugirwaho ingaruka n'uburozi bw'inzoga, kwangirika k'umwijima, ndetse no kugira ibyago byinshi byo kurwara indwara zidakira.'

    Rwanda FDA isaba abantu kwitondera inzoga ziba mu macupa ya pulasitiki babwirwa ko ziba zavuye hanze ariko zikaba zidafite ibirango byerekana ko zujuje ubuziranenge, isaba kandi kwirinda izigurishwa ku giciro cyo hasi bikabije ziba mu macupa adafite ibirango cyangwa ateje impungenge.

    Abacuruzi bakomeye bo mu Majyaruguru no mu Burengerazuba bivugwa ko benga inzoga z’inkorano bikitirirwa abaturage bahagurukiwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abacuruzi-bakomeye-bo-mu-majyaruguru-no-mu-burengerazuba-benga-inzoga-z

  • Indege ihindutse igicaniro cy'abantu 242: Umuyaga w'urupfu mu kirere cy'u Buhinde. #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, isi yose yatunguwe n'inkuru y'akababaro y'uko indege yo mu bwoko bwa Boeing 787 Dreamliner, yari itwaye abantu 242, yakoze impanuka ikomeye mu Buhinde 🇮🇳, hafi y'akarere ka Ahmedabad, mu ntara ya Gujarat. Iyi mpanuka yabaye igihe indege yari imaze kuguruka isaha n'iminota 38, igiye kugwa mu gihugu cy'u Bwongereza.

    Ibyabaye n'uko byagenze

    Indege yahagurutse ku kibuga cy'indege kizwi nka Sardar Vallabhbhai Patel International Airport, kiri i Ahmedabad, mu burengerazuba bw'Ubuhinde. Ubuyobozi bwa kompanyi y'indege ntabwo bwahise butangaza amazina y'isosiyete yari itwaye iyo ndege, ariko amakuru y'ingenzi yemeza ko ari indege y'indege mpuzamahanga yari ifite gahunda yo kujya ku kibuga cya Gatwick mu Bwongereza.

    Iyi ndege yari imaze gukora urugendo rwa kilometero zirenga 1200 mu gihe cy'isaha n'iminota 38 ubwo abagenzi bari mu ndege batangiraga gutangarira urusaku rutari rusanzwe ndetse n'umwuka mubi mu cyumba cy'abagenzi. Bamwe mu bari bayirimo babashije kohereza ubutumwa bugufi bwa nyuma kuri telefone bavuga ko hari ibintu byasa n'ibitenda byacitse, ibikoresho bya tekinike bikagaragaza ibibazo bikomeye.

    Nyuma y'iminota mike, indege yahise iva mu murongo wayo wo kuguruka neza, igwa ahantu hatuye hitaruye gato umujyi wa Ahmedabad. Icyari indege yuzuye ibyishimo by'abari bagiye mu biruhuko cyangwa ku kazi, yahindutse umusozi w'ibyuma bipfundikiwe n'imiriro, umwotsi n'amarira y'ababuze ababo.

    Umubare w'abari muri iyo ndege

    Nk'uko byatangajwe n'inzego z'ubuyobozi bw'indege mu Buhinde ndetse n'inzego z'iperereza, iyi ndege yari itwaye abantu 242. Muri bo, Abahinde 169, Abongereza 53, Umunyakanada 1, n'Abanya-Portugal 7. Harimo kandi abakozi 12 b'indege barimo abapilote 2 n'abanyonzi 10 bashinzwe gufasha abagenzi mu rugendo.

    Iperereza ry'ibanze rivuga ko kuva indege yahita igwa hasi ku buryo butunguranye, hari impungenge zikomeye z'uko nta n'umwe muri abo bantu bose yaba yararokotse. Umuyobozi w'inzego z'umutekano wemeje ko imibiri 111 ariyo imaze kuboneka, ariko bikaba bigoye cyane kumenya ideni ry'abari muri iyo ndege bitewe n'uko bamwe bashyizwe mu mibiri yahiye cyane.

    Uburyo ubutabazi bwatangiye

    Inzego z'umutekano z'igihugu cy'u Buhinde, zirimo Polisi, abashinzwe kurwanya inkongi ndetse n'igisirikare cy'igihugu, bahise bagera aho iyo mpanuka yabereye. Abaturage batuye hafi y'aho iyi mpanuka yabereye ni bo batangiranye ibikorwa by'ubutabazi, bagashakisha abasigaye mu bikoresho byangiritse. Abatangabuhamya bavuze ko bumvise urusaku rukomeye, hakurikiraho imyotsi miremire n'inkongi.

    Ubwo inzego z'ubutabazi zahageraga, zasanze indege yahiye hafi ya yose. Ibice bimwe na bimwe by'indege byari bikiri gushya, bikagorana gukuramo imibiri. Inzego z'ubuzima n'ubutabazi zasabye imashini zitandukanye zirimo izikurura ibyuma, amamodoka y'abazimya umuriro ndetse n'ibikoresho byo gushakisha abantu bari mu bintu byahiye.

    Ibyatangajwe n'abategetsi

    Minisitiri w'Ubwikorezi bw'Indege mu Buhinde, Rajiv Kumar, yatangaje ati:

    'Turababajwe cyane n'iyi mpanuka yabaye mu gitondo. Turacyashakisha amakuru yose y'ukuri ku bijyanye n'icyateye iyi mpanuka. Kugeza ubu, twabonye imibiri y'abantu 111, bikaba bikekwa ko bose bashizemo umwuka. Inzego z'umutekano n'ubutabazi ziracyakora uko zishoboye ngo zibonere umuryango wose amakuru y'ukuri.'

    Perezida w'u Buhinde nawe yasohoye itangazo ryo kwihanganisha imiryango yabuze abayo, avuga ko ari umunsi w'agahinda ku gihugu cye, anasezeranya ko hazakorwa iperereza ryimbitse ngo hamenyekane icyateye iyi mpanuka.

    Icyaba cyateye impanuka kiracyagoranye kumenyekana

    N'ubwo hakiri kare cyane kugira ngo hamenyekane icyateye impanuka, bamwe mu basesenguzi b'iby'indege bavuga ko bishoboka ko byaba byatewe n'ikosa rya tekinike cyangwa imiterere y'ikirere itari isanzwe. Hari amakuru avuga ko iyo ndege ishobora kuba yaragize ikibazo mu mashini yitwa pressurization system, ibasha kugenzura umwuka mu ndege igihe iri mu kirere.

    Abandi bakomeje gukeka ko ikibazo gishobora kuba cyaraturutse ku muyaga mwinshi cyangwa ubushyuhe bukabije, dore ko akarere k'Ubuhinde kazwiho ubushyuhe bwinshi cyane mu gihe cy'impeshyi. Inzego z'ubushakashatsi zitegereje kubona black box y'iyo ndege (akamashini kabika amakuru y'urugendo n'imvugo z'abapilote) kugira ngo hatangwe amakuru yizewe.

    Uko impanuka yakiriwe ku isi yose

    Kuva iyi nkuru yasohoka, ibihugu byinshi byagiye bigaragaza akababaro n'impuhwe byihariye kuri iyi mpanuka. Mu Bwongereza, aho indege yari yerekeje, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga yavuze ko bahangayikishijwe n'abaturage babo 53 bari muri iyo ndege, anashima ubutabazi bwatanzwe na Leta y'u Buhinde.

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Canada nawe yavuze ko igihugu cye cyari gifite umuturage umwe muri iyo ndege, kandi ko bagiye gufatanya n'inzego z'Ubuhinde ngo haboneke ibisobanuro kuri iyi mpanuka.

    Umuryango w'Abibumbye (Loni) nawo watangaje ko uhangayikishijwe n'ubuzima bw'abantu b'abasivili baguye muri iyo mpanuka, usaba ko hakorwa iperereza ryigenga kandi rifite umucyo kugira ngo hatazabaho ikosa nk'iri mu minsi iri imbere.

    Ababuze ababo baratakambira ubutabera n'ukuri

    Mu bitaro byakiriye imibiri, haravugwa amarira n'intimba by'abagize imiryango y'abari mu ndege. Bamwe bari bategereje ababo ku kibuga cy'indege cya Gatwick mu Bwongereza, abandi bakiriye inkuru mu masaha ya kare binyuze kuri telefone cyangwa televiziyo.

    Madamu Priya Singh, umwe mu bagize umuryango w'abari muri iyo ndege, yatangaje ati:

    'Murumuna wanjye yari agiye kwiga mu Bwongereza. Twavuganaga akigera ku kibuga cy'indege. Ntabwo nzi niba ari mu mibiri 111 cyangwa niba agishakishwa. Icyo dusaba ni ukuri, ubutabera, no kugira ngo tuzashyingure abacu mu cyubahiro.'

    Ubutumwa ku bantu bose bateganya ingendo z'indege

    Abayobozi b'inzego z'ubwikorezi basabye abaturage kwihangana no gukomeza gukurikiranira hafi amakuru ku birebana n'iyo mpanuka. Banasabye abantu bose bateganya gukora ingendo mu ndege gutegereza icyemezo cy'inzego z'umutekano ku birebana n'iby'umutekano w'indege zo muri ako karere.

    Amakompanyi menshi y'indege y'amahanga yahise atangaza ko agiye gusuzuma indege zayo zo mu bwoko bwa Boeing 787, cyane cyane izakoraga mu misusire imwe n'iyakoze impanuka.

    Icyizere cy'iperereza

    Kugeza ubu, ibihugu bifite abaturage bari muri iyo ndege byatangaje ko byiteguye gufasha mu iperereza ryimbitse ry'iyo mpanuka. Hari icyizere ko igihe black box izaba ibonetse, hamenyekana uko urugendo rw'iyo ndege rwagenze n'icyabaye mbere y'uko igwa hasi.

    Inzego z'Ubuhinde zemeje ko hazakoreshwa ubuhanga buhanitse mu gushakisha ibisigazwa byose bishobora gutanga amakuru, ndetse ko hazashakwa impuguke mpuzamahanga mu gutanga inkunga y'ubumenyi.

    Iyi nkuru turayikurikirana, turakomeza kubagezaho ibindi bizagenda bimenyekana ku mpanuka y'iyi ndege.

    Source : https://kasukumedia.com/indege-ihindutse-igicaniro-cyabantu-242-umuyaga-wurupfu-mu-kirere-cyu-buhinde/

  • Ibyo nakoze ni ububwa: Kazungu yongeye gutakambira urukiko – #rwanda #RwOT

    Urubanza rwe mu Bujurire rwabaye kuri uyu wa 12 Kamena 2025, aho Kazungu wajuririye igihano yasabaga kugabanyirizwa kuko yaburanye yemera ibyaha akanabisabira imbabazi.

    Urubanza rugitangira Ubushinjacyaha bwabanje gutanga inzitizi ishingiye ku kuba umwanzuro w'ubujurire bwa Kazungu waratanzwe urubanza rumaze amezi atatu ruciwe.

    Kazungu yahamijwe ibyaha birimo ubwicanyi buturutse ku bushake, iyicarubozo, guhisha umurambo no kuwucamo ibice, itwarwa n'ifungiranwa ry'umuntu ritemewe n'amategeko, kwinjira muri mudasobwa cyangwa mu rusobe bwa mudasobwa ku wa 8 Werurwe 2024 akatirwa gufungwa burundu n'ihazabu ya miliyoni 10 Frw no gutanga indishyi z'akababaro za miliyoni 30 Frw.

    Uwari uhagarariye Ubushinjacyaha yavuze ko ubujurire bwatanzwe ku wa 18 Kamena 2024 kandi nyamara kopi y'urubanza yarashyizwe mu ikoranabuhanga ryifashishwa ku wa 09 Werurwe uwo mwaka, bityo ko binyuranyije n'amategeko ubujurire bwabo butakwakirwa.

    Me Murangwa Faustin wunganira Kazungu yavuze ko bari bagaragaje ko bazajuririra igihano ku wa 4 Mata 2024 bityo ko bakurikije ibihe byo kujurira.

    Abajijwe niba baravuze impamvu yo kujurira, Me Murangwa yavuze ko bagaragaje ko bazajuririra ibijyanye n'igihano kandi ko batigeze babihindura.

    Abaregera indishyi na bo bagaragarije urukiko ko ikirego kidakurikije amategeko agenga imiburanishirize y'imanza nshinjabyaha.

    Urukiko rwategetse ko iyo ngingo izasuzumirwa hamwe n'urubanza rwose.

    Kazungu ahawe umwanya yongeye kwemera ibyaha byose aregwa ariko ahakana kwica umusore witwa Kimenyi Yves bari bariganye.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko uwo Kimenyi atari mu bo bwaregeye kandi nta bimenyetso ku rupfu rwe ariko ko nibigaragara hazabaho gutanga ikirego nyuma.

    Kazungu yongeye kubwira Urukiko ko ari we wireze, agafasha urukiko kubona amakuru ku byo yakoze akaba ari byo ashingiyeho asaba kugabanyirizwa ibihano.

    Ati 'Ni cyo nashingiyeho nsaba ko nagabanyirizwa ibihano, ndifuza gusubira muri sosiyete nyarwanda kugira ngo mbashe gufatanya n'abandi Banyarwanda kubaka igihugu cyacu.'

    Yongeye kugaragaza ko ibyo yakoze nta gahato yigeze ashyirwaho ko kwemera ibyaha.

    Yakomeje ati 'Ntabwo ibyo nakoze ari ubugabo ni ububwa, aho imbwa yatambuka sinahatambuka, ndongera gusaba imbabazi umukuru w'igihugu, ndasaba imbabazi guverinoma yose, kuba narakoze ibintu by'umwanda, ndasaba imbabazi ninginga, ababyeyi, abana ku byo nakoze, usaba imbabazi aringinga. Uhana umwana ntakoresha ikibando akoresha umunyafu.'

    Me Murangwa yavuze ko uwo yunganira akwiye kugabanyirizwa agahabwa igihano gito gishoboka gteganywa n'amategeko.

    Yavuze ko hari impamvu nyoroshyacyaha zishingiye ku kuba yemera ibyaha akabisabira imbabazi, kuba ari ubwa mbere yari akurikiranywe ndetse no kuba ataragoye inzego z'ubutabera.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko adakwiye kugabanyirizwa ibihano bitewe n'ibyaha yakoze, uko yabikoze, uburemere bwabyo, ingaruka n'impamvu zatumye abikora.

    Abaregera indishyi bavuze ko igihano cye kidakwiye kugabanywa kuko yari yifitemo ubwicanyi budasanzwe, ubugome bwo ku rwego rwo hejuru bityo ko agarutse muri sosoyete yaba intambamyi ikomeye.

    Kazungu yavuze uko yatangiye kwica

    Kazungu yabwiye Urukiko ko mbere yo kwinjira mu bikorwa byo kwica yari yaratangije ishuri rifasha abana bo mu Murenge wa Remera mu 2009 bari bafite ibibazo by'ubupfubyi.

    Mu 2016 byarahagaze kubera kubura ibyangombwa n'ubushobozi bwo kuzuza ibisabwa.

    Yahise yerekeza gushabikira muri Kenya biranga, aho yacuruzaga Likeri azijyana muri Uganda.

    Mu 2018 ngo abagande bamwambuye ibihumbi 120$ n'ibicuruzwa yari agejeje ku mupaka atangira kugorwa n'ubuzima.

    Yavuze ko ubukene bwamuriye, ubuzima bugakomera bigera aho mu 2021 yahamagaye inshuti ye akayambura, akagira ubwoba ko izamurega.

    Yemeza ko mu 2022 ari bwo yatangiye kwica abantu mu buryo bukomeye no kubambura ariko ngo yabicaga kuko yatinyaga ingaruka z'ibikorwa abakorera.

    Ubushinjacyaha bwongeye kugaragaza ko ibyo bikorwa yabikoraga azi ubwenge, nta biyobyabwenge yakoreshaga kandi na we ni ko abivuga.

    Kazungu yongeye gutakambira urukiko


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyo-nakoze-ni-ububwa-kazungu-yongeye-gutakambira-urukiko