Blog

  • Ndatsinze negukanye Umuringa Isezerano Igor… – #rwanda #RwOT

    Mu kanya gato ubwo yashyiraga hanze amafoto y’iminsi ibiri y’amateka mu buzima bwe, avuze ibigwi umukunzi we anagaragaza ko yishimye bikomeye ndetse abonye 'umuringa' we.

    Igor Mabano yagize ati: “Mbonye Umwamikazi nakunze , ndatsinze negukanye Umuringa. Ni igihe kitari gito nkutegereje Nyamibwa yanjye, none wa munsi narotaga urageze, mbonye urubavu rwanjye nari narabuze.”

    Akomeza yerekana ko n'ubwo yategereje igihe kirekire, 'rwa rwandiko yandikiye amashuka mu ndirimbo yitwa gutyo rutari urw'ubusa ndetse yuzuye rwose' ati: “Ubu nduzuye, ndanyuzwe, ntazindi Mpaka. Maze rero Rukundo rwanjye nkuhaye ubuzima bwose nsigaje ino.”

    Yongeraho ati: 'Ikindi kandi, ubu kuva none ndakomerezaho, ntuzicwa n'irungu ibyo ndabirahiye. Nzakuririmbira izitarahimbwa, nkucurangire urwo nkukunda unyurwe, NONE N'EJO IBE ARI NJYE NAWE Nyamibwa yizihiye urugo.”

    Igor Mabano yambitse impeta umukunzi we, amusaba ko bazabana, mu mezi abiri ashize. Kuwa 27 Kanama 2021, nibwo basezeranye imbere y’amategeko, nyuma kuwa 28 Kanama mu birori byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye, arasaba anakwa umukunzi we.

    Mu bari bamuherecyeje, harimo Ishimwe Clement nyiri Inzu y’umuziki ya Kina Music uyu muhanzi Igor abarizwamo. Mu bamuherekeje kandi, harimo Yvan Buravan, Andy Bumuntu na Nel Ngabo mu babashije kugaragara mu mafoto yashyizwe hanze kugera ubu.Igor Mabano arebana akana ko mujisho n’'umuringa' we Umuryango mushya wa Igor Mabano na Marraine na Parrain wari wabaye Ishimwe ClementIgor Mabano n’umugore we imbere y’amategeko, yamaze no gusaba akanakwa umwamikazi w’umutima we Igor Mabano ukiri muto mu myaka, nyamara mu myidagaduro ishingiye ku muziki, amaze kwandika izina rikomeye yaba mu gukoresha ibicurangisho no mu kuririmba. Aha yarahiriraga kubana n’umugore weUmugore wa Igor Mabano mu mategeko arahirira kubana n’umugabo we ubuziraherezo.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109003/ndatsinze-negukanye-umuringa-isezerano-igor-mabano-yahaye-umukunzi-we-amafoto-109003.html

  • Nyanza FC ishaka gukina ikiciro cya mbere, ya… – #rwanda #RwOT

    Nyanza FC, ikipe ikina ikiciro cya Kabiri mu Rwanda, yamaze kubona umutoza mushya Muhoza Jean Paul, wigeze gutoza Etoile de L’Est nayo ikina iki ikiciro cya Kabiri.

    Jean Paul Muhoza yari amaze umwaka atoza mu kiciro cya mbere muri Congo, aho yari umutoza wungirije mu ikipe ya Dauphin noir. Uyu mutoza kandi, yaherukaga mu Rwanda atoza ikipe ya Etoile de L’Est aho, yarwanaga intambara yo kuzamuka mu kiciro cya mbere ariko bikanga. Umwaka w’imikino 2015-2016 Muhoza yatozaga ikipe ya Pepinier FC, anayizamura mu kiciro cya mbere. Muhoza yinjira mu mwuga byari mu 2007, ubwo yatozaga ikipe ya Unity FC iri mu kiciro cya 3, ayizana mu kiciro cya kabiri.

    Ntirenganya Frederick, umunyamabanga uhoraho wa Nyanza FC

    Nk'uko twabitangarijwe n’umunyamabanga uhoraho wa Nyanza FC, Frederick Ntirenganya, yatubwiye ko mu nshingano uyu mutoza yahawe harimo kuzamura abana b’i Nyanza, guteza imbere umupira waho no kuzamura iyi kipe mu kiciro cya mbere.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109001/nyanza-fc-ishaka-gukina-ikiciro-cya-mbere-yabonye-umutoza-mushya-imusaba-kuzamura-umupira–109001.html

  • I Kigali: Ubukwe bupfiriye mu rusengero intambara irarota – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu mujyi wa Kigali, ubukwe bwapfiriye mu rusengero. Ni nyuma yuko umukwe wari ugiye gusezerana ngo yari afite umugore wundi babyaranye abana 5 ndetse muri abo 5 ngo harimo 2 uwo mugabo yatwaye akabamwimaho uburenganzira.

    Nkuko amashusho dukesha Afrimax Tv abigaragaza, uyu mubyeyi wabyaranye n'uyu mugabo ngo yahamagawe ku munsi w'ubukwe n'inshuti ye imubwira ko umugabo babyaranye agiye gukora ubukwe. Uwo mubyeyi yahise yitegura vuba vuba kugirango aze kugera aho umuhango wo gusezerana uri bubere. Akihagera yinjiye vuba vuba ari nako arira anavuga cyane asaba ko uwo mugabo babyaranye yamuha abana be yajyanye akabirerera kuko adashaka ko abana be babaho nk'imfubyi kandi ahari.

    Umubyeyi yagaragaje agahinda kenshi

    Nyuma y'amarira ndetse n'agahinda k'uyu mubyeyi, Abageni bahawe akanya ko kwiherera bashyirwa mu cyumba gusa nyuma y'igihe baje gusohokamo. Umugeni yari yinjiyemo yambaye agatimba gusa mu gusohokamo yaje yatwikuruwe.

    Urusengero rwahisemo kudasezeranya aba bageni kubera ikibazo cy'uriya mubyeyi maze ibyari ubukwe bihinduka ibindi bindi. Abageni barataha ndetse n'abari bitabiriye ubukwe nabo barataha.

    Abageni bahise bataha

    Source : https://yegob.rw/i-kigali-ubukwe-bupfiriye-mu-rusengero-intambara-irarota/

  • Ibyo Ndimbati yabwiwe nyuma yo kugaragaza ko agiye kubyarana na Bijoux. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyarwenya Uwihoreye Jean Bosco Mustafa uzwi nka Ndimbati yabwiwe amagambo atandukanye n'abafana be ubwo yashyiraga hanze ifoto agaragaza ko yiteguye umwana agiye kubyarana na Bijoux wo muri Bamenya.

    Ni ifoto yashyize kuri Instagram bigaragara ko ari filime bitegura gukinana.Kuri iyi foto yagaragaye nk'umugabo urimo kwita ku mugore we utwite,maze yandikaho ati' twiteguye umwana wacu vuba,ariko manaaaa'

    Mu batanze ibitekerezo babonye iyi foto, hari uwavuze ati' ariko iki kigabo ubu kiba kiri mu biki?'

    Undi yagize ati:' Bijoux yabaye nka voka yo mu isoko ,buri wese abasha kumukozaho intoki.'

    Undi yamubajije uko umugore we abibona ati' ahubwo hagiye gushya,uhubwo se buriya umugore wawe uzamukira ra?''

    Source : https://yegob.rw/ibyo-ndimbati-yabwiwe-nyuma-yo-kugaragaza-ko-agiye-kubyarana-na-bijoux/

  • Ba nyirinsengero zitarafungurwa bakomeje gusaba ko nabo bakomorerwa. #rwanda #RwOT

    Insengero zimaze igihe kingana n’umwaka n’igice, abazisengeragamo n’abayobozi bazo barasaba inzego zibishinzwe ko hakorwa igenzurwa ryimbitse maze izujuje ibyo zasabwe nazo zikaba zakomorerwa kubera ko ngo ibyo hari aho bitarakorwa.

    Icyakora kuri iyi ngingo urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB, ruvuga ko insengero zitaruzuza ibirebana no guhangana na COVID 19, izo ngo nta nagahunda yo kuzifungura iriho.

    Nkuko babitangarije Radio Rwanda, aba bayobozi n’abayoboke babo mu byifuzo byabo ikigarukwaho ni uko bafungurirwa insengero, dore ko hari n’abavuga ko batazi impamvu badafungurirwa kandi ibisabwa byose harimo n’ibijyanye no guhangana na COVID 19 byose byarakozwe. Bati”

    Ibyo twamenyeshewe ko bisabwa twarabyubahirije, kuko murabona urukarabiro hariya hanze ruriho za robine ushyiraho intoki amazi akizana. Murabona intebe twagerageje kuzigabanya mu rusengero dushyiramo ntera, murabona ko hagati y’umuntu n’undi harimo hafi metero ebyiri.”

    “Urabona yuko hashize umwaka n’amezi ajya kuba nka 7-8 tudasenga, tukumva yuko rero natwe twafungurirwa kuko n’izindi nsengero iyo tugiyemo tubona ko nta kintu zirushije uru rwacu, ni nayo mpamvu tunabyibazaho. Ahubwo wenda tukavuga tuti ese, abashinzwe kuba badufungurira ni iki cyakorwa ngo babe badufubgurira! “

    Undi yagize ati” Nibyo dukeneye cyane yuko dufungurirwa, abizera b’itorero bakomeza gusengera mu ngo nabo bibaza impamvu badafungurirwa! Ntibayizi(impamvu badafungurirwa). Ariko mu bigaragara abizera baritanze bakora ibishoboka byose, icyo twari dukeneye ni uko natwe twafungurirwa.”

    Umukuru w’urwego rw’imiyoborere RGB Usther Kayitesi avuga ko amabwiriza yo kwirinda COVID19 yaje yiyongera ku yandi yari asanzwe ajyendanye n’isuku n’umutekano mu nsengero, bikaba biri mu byatumye gahunda yo gufungura insengero itihuta.

    Ati” Ntabwo bishoboka ko bafungurirwa batujuje ibisabwa ari mu rwego rw’amategeko, ari no mu rwego rw’ubuzima! Ariko urusengero ruba rutujuje ibisabwa, ntabwo aba ari urusengero. Ngira ngo mvuge ntya”Ibyo byo nta wategereza gufungurirwa urusengero atujuje ibisabwa! Ahubwo uwujuje ibisabwa birumvikana ko agomba gusaba twese tukareba aho icyorezo kituganisha abantu bagashobora guhura.

    Uko insengero zifungurwa ni nako abantu bashobora guhura, kandi mu by’ukuri turabizi ko bifite icyo bimariye abemera benshi.”

    Kugeza ubu nta mibare ihamye itangwa y’insengero zimaze gukomorerwa, icyakora RGB ivuga ko mu mujyi wa Kigali hamaze gufungurwa hejuru ya 70%, ni mu gihe mu ntara ho hamaze gufungurwa hagati ya 30% na 50%. RGB igatanga ikizere ko gahunda yo gukingira abaturarwanda benshi izasiga nyinshi mu nsengero zifunguwe, nk’uko n’izindi serivise zizafungurwa.

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ba-nyirinsengero-zitarafungurwa-bakomeje-gusaba-ko-nabo-bakomorerwa.html

  • Abayoboye Rayon Sports n'abayifite bahuje imbaraga mu kuyisubiza igitinyiro #rwanda #RwOT

    Uyu munsi Komite ya Rayon Sports yongeye guhuriza hamwe abayiyoboye batangira urugendo rwo kwiyunga no guhuriza hamwe imbaraga mu kubaka Rayon Sports ikomeye kandi itwara ibikombe.

    Mu guhamya intambwe ikomeye igana ku bwiyunge, bamwe mu bayoboye Rayon Sports batacanaga uwaka mu minsi ishize bemeye kwicarana baganira ku mishinga yo kubaka iyi kipe ibahuza.

    Aya makuru dukesha umunyamakuru wa B&B FM UMWEZI aravuga ko abarimo Martin Rutagambwa, Prosper Muhirwa, Sadate Munyakazi n'abandi batandukanyebayoboye iyi kipe bari muri iyi nama yayobowe n'umuyobozi wa Rayon Sports Jean Fidèle Uwayezu.

    Abari mu nama bateranyije agera kuri Miliyoni 10, hanaboneka umwe wemera kugurira ikipe umukinnyi 1.

    Aba bihaye gahunda yo gukomeza kuganira no kwegera abandi bakunzi b'ikipe ya Rayon Sports bakaba bayifasha.

    Rayon Sports iteganya kongeramo abakinnyi 6 byibura bakomeye (Ubu ifite muri rusange abakinnyi 19).

    Umutoza Djuma Masoud wari warwaye yarorohewe ubu vuba barateganya gusubukura imyitozo.

    Nyuma yo kugarura umutoza Masudi Juma,Rayon Sports yaguze abakinnyi barimo Muvandimwe JMV,Byumvuhore Tresor na Mugisha Francois uzwi nka Master.Kugeza ubu iri gushaka abakinnyi bakomeye bo hanze y'u Rwanda ihereye kuri Muzamiru Mutyaba ukinira Express FC.

    Muri iyi minsi,abafana ba Rayon Sports bari kwikusanya ngo bafashe ikipe kugura abakinnyi nyuma yo gukusanya hafi Miliyoni eshatu (2.850.000 Frw) mu minsi ibiri ngo hishyurwe umwenda ikipe yabo yari ibereyemo Nishimwe Blaise (1.420.000 Frw).



    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/abayoboye-rayon-sports-n-abayifite-bahuje-imbaraga-mu-kuyisubiza-igitinyiro

  • Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Umukuru w’Igihugu yakiriye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed n’itsinda ryamuherekeje mu biro bye ku Kacyiru.

    Ibiro bya Perezidansi y’u Rwanda, Village Urugwiro, byatangaje bibinyujije kuri Twitter ko Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed bagiranye “ibiganiro byihariye.’’

    Nta makuru arambuye yatangajwe ku bishobora kuba bikubiye mu ngingo aba bombi bibanzeho.

    Minisitiri w’Intebe, Dr Abiy Ahmed n’itsinda ry’abamuherekeje bageze mu Rwanda kuri uyu wa 29 Kanama 2021; bakiriwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta.

    Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed, yasuye u Rwanda mu gihe yaruherukagamo mu 2019, icyo gihe yari yitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Urugendo rwe ruje mu gihe igihugu cye kirimo umutekano muke watejwe n’Umutwe wa TPLF mu Ntara ya Tigray.

    Imvururu zo muri Tigray zaguyemo abaturage benshi ndetse ababarirwa mu bihumbi bava mu byabo.

    Tigray ituwe n’abaturage miliyoni esheshatu yugarijwe n’inzara n’ubukene kuko imfashanyo zitabageraho kubera imvururu ziri muri aka gace aho abasaga 400.000 bashonje bikabije.

    Politiki n’ubuyobozi bwa Ethiopia bwajemo agatotsi mu 2019, ubwo Dr Abey Ahmed, Umunya-Oromo wabaye uwa mbere wageze ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe, agerageje guhindura byinshi muri politiki y’iki gihugu cyari kimaze imyaka irenga 30 kiyobowe n’Abanya-Trigay ariko bakwanga kwemera impinduka, bagatangira kwigumura ku butegetsi.

    Perezida Kagame we yagiriye uruzinduko rwa mbere muri Ethiopia ku wa 25 Gicurasi 2018, yari akubutse mu nama ya VivaTech mu Bufaransa. Hari nyuma y’uko Dr. Abiy Ahmed atorewe kuba Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu asimbuye Hailemariam Desalegn weguye.

    U Rwanda na Ethiopia bifitanye umubano mwiza ushingiye ku bwubahane bwa dipolomasi n’amasezerano y’imikoranire igamije guteza imbere abaturage babyo.

    Ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano atandukanye arimo ashingiye ku bufatanye mu by’amategeko, itangazamakuru, siporo, ubukerarugendo, ubuzima, uburezi n’umuco n’ayandi.

    U Rwanda na Ethiopia kandi bikorana mu bijyanye n’ishoramari ndetse abashoramari benshi bayobotse isoko ry’u Rwanda aho bakora mu bijyanye n’inganda, ubwubatsi, serivisi n’ibindi.

    Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed watangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda

    Bagiranye ibiganiro byihariye

    Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed

    Perezida Paul Kagame na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed, banafashe ifoto y’urwibutso

    Amafoto ya Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed, agera i Kigali

    Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed, ubwo yageraga ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe

    Yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta

    Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed, yakiriwe mu cyubahiro gikwiye umunyacyubahiro nka we

    Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed, asanzwe ari inshuti y’akadasohoka y’u Rwanda

    Amafoto: Village Urugwiro


    source : https://ift.tt/3kxNJ57