Blog

  • Michael Sarpong wirukanywe na Yanga, yatangiye imyitozo mu ikipe nshya #rwanda #RwOT

    Rutahizamu ukomoka muri Ghana wakiniye Rayon Sports, Michael Sarpong yamaze gutangira imyitozo mu ikipe ye nshya ya Al-Nahda Club yo muri Saudi Arabia.

    Uyu mukinnyi umwaka ushize wa 2020 yari yasinyiye ikipe ya Yanga muri Tanzania aho yasinye imyaka 2 ariko nyuma y’umwaka umwe bahitamo gutandukana kubera umusaruro muke.

    Uyu musore akaba yarahise yerekeza mu ikipe ya Al-Nahda Club yo muri Soudi Arabia aho ari yo yahise asinyira.

    Michael Sarpong akaba yamaze no guhita atangira imyitozo muri iyi kipe yo mu cyiciro cya kabiri.

    Uyu rutahizamu w’imyaka 25, yageze mu Rwanda muri 2018 aje muri Rayon Sports yakiniye kugeza 2020 ubwo yerekezaga muri Tanzania mu ikipe ya Yanga.

    Michael Sarpong(uri inyuma) mu myitozo y’ikipe ye ya Al Nahda

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/michael-sarpong-wirukanywe-na-yanga-yatangiye-imyitozo-mu-ikipe-nshya

  • Kamonyi: Barindwi bafatanywe litiro zirenga 1,000 z’ibikomoka kuri Peteroli bacuruzaga bitemewe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo bose bafatanwe litiro 1,025 za Mazutu na Peteroli, iyo bamaraga kubivoma muri ayo makamyo, babicuruzaga ku mafaranga macye mu bashoferi bo mu Rwanda, bukaba ari ubucuruzi bw’ibikomoka kuri Peteroli butemewe n’amategeko.

    Abafashwe ni Nzabandora Innocent w’imyaka 27 na Ntirenganya Céléstin w’imyaka 38, abo ni bo bari abakoresha b’abana biganjemo abari munsi y’imyaka 18 ari bo Muhoza Olivier w’imyaka 19, Ishimwe Fiston w’imyaka 17, Iraguha Olivier w’imyaka 17, Tuyishimire Jacques w’imyaka 19 na Bizuwiteka Patrick w’imyaka 17.

    Abo ni bo bari bashinzwe kuvoma, kubika no kurinda amavuta yabaga yaguzwe mu makamyo, yagurwaga na Nzabandora na Ntirenganya. Bafatiwe mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Gacurabwenge, Akagari ka Kigembe, Umudugudu wa Mushimba, nk’uko bitangazwa ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire, yavuze ko kugira ngo abo bantu bafatwe byaturutse ku bwumvikane bucye bwa bariya bagabo babiri, bapfuye amafaranga uwitwa Ntirenganya ahamagara Polisi avuga ko hari abantu basinze barimo guteza umutekano mucye mu mudugudu.

    SP Kanamugire yagize ati “Ntirenganya yapfuye amafaranga na mugenzi we Nzabandora barashwana, ahita ahamagara Polisi ya Gacurabwenge avuga ko muri uwo mudugudu hari abantu banywa inzoga mu tubari ndetse n’umuyobozi w’umudugudu arimo kubafungira ubusa. Abapolisi bagiyeyo basanga Ntirenganya yasinze cyane ndetse n’urubyiruko akoresha mu kuvoma no kurinda Mazutu na Peteroli na bo basinze bararwana, abayobozi mu nzego z’ibanze barabafata”.

    SP Kanamugire yavuze ko umuyobozi w’umudugudu wa Mushimba yahise agaragariza abapolisi ikibazo cy’abo bantu n’inzu babikamo biriya bikomoka kuri Peterori, basanga harimo amajerikani 41 n’ingunguru ku ruhande byuzuyemo Mazutu na Peteroli bavomaga mu makamyo.

    Ati “Umuyobozi w’umudugudu yahise agaragaza inkomoko y’ubusinzi n’umutekano mucye bitewe n’abo bantu bacuruza ibikomoka kuri Peteroli rwihishwa. Babibikaga ahahoze sitasiyo yitwa Safari (nyirayo yarayihagaritse ntigikora). Abapolisi bageze mu nzu iri muri iyo sitasiyo basangamo matora bararaho, ndetse barara mu majerikani yuzuye Mazutu na Lisansi”.

    SP Kanamugire yavuze ko ibyo bakoraga binyuranijwe n’amategeko kuko bishobora guteza impanuka bakaba bahira mu nzu ndetse bagatwika abaturanyi.

    Ati “Ubucuruzi bw’ikomoka kuri petero bugira uko bukorwa kandi ubukora akaba afite ibyangombwa, bariya bantu nta byangombwa bafite. Bararaga mu majerikani yuzuyemo mazutu na lisiansi kandi bashobora gucana ikibiriti wenda banywa itabi ikibatsi cy’umuriro kigahura na Mazutu na lisinsi bagashya ndetse bagatwika abaturage bahegereye”.

    Abafashwe bose bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gacurabwenge kugira ngo hakorwe iperereza.

    source : https://ift.tt/3gJUfET

  • Igisupusupu nyuma yo gufungurwa yahise yegura Umuduri ajya muri Studio gukora indirimbo y’ishimwe #rwanda #RwOT

    Nsengiyumva Francois yarekuwe mu cyumweru gishize nyuma y’uko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare rutesheje agaciro icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kiramuruzi rwari rwemeje ko afungwa by’agateganyo iminsi 30.

    Nyuma y’iminsi micye arekuwe, hagaragaye amashusho amugaragaza ari muri Studio ari kuvuza umuduri we akora indirimbo yumvikanamo amagambo y’ishimwe.

    Mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga n’usanzwe areberera inyungu ze, Alain Mukurarinda, agaragaza Igisupusupu asa nk’usubiramo indirimbo yamaze gufatwa amajwi.

    Ubutumwa bwa Mukurarinda buherekejwe n’amagambo atari menshi agira ati 'Isubiriza igihe.' Ku buryo bikekwa ko iyo ndirimo ari ko izaba yitwa.

    Muri iyi ndirimbo iri mu njyana n’ubundi imenyerewe kuri uyu muhanzi, mu nyikirizo agira ati 'Babwire ko ari iyo Mana nziza…'

    Nsengiyumva Francois AKA Igisupusupu, yari yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB tariki 30 Kamena 2021 rwari rumukurikiranyeho ibyaha bibiri birimo icyo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 13 n’icyaha cyo gukoresha umwana imirimo ivunanye.

    Nyuma yakorewe Dosiye ishyikirizwa Ubushinjacyaha na bwo bwahise bumuregera Urukiko rw’Ibanze rwa Kiramuruzi ruza no gufata icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30 ariko yahise ajuririra iki cyemezo mu rukiko rwisumbuye rwa Nyagatare.

    Uyu muhanzi uburana ahakana icyaha avuga ko ntacyabaye, mu cyumweru gishize ni bwo Urukiko yajuririye rwafashe icyemezo cyo kumurekura nyuma yo gusanga impamvu zashingiweho afungwa zidafite ishingiro.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Igisupusupu-nyuma-yo-gufungurwa-yahise-yegura-Umuduri-ajya-muri-Studio-gukora-indirimbo-y-ishimwe

  • Kubera iki Yesu azatwara itorero aryibye nk’umujura? -Pst Desire Habyarimana #rwanda #RwOT

    “kuko ubwanyu muzi neza yuko umunsi w’Umwami wacu uzaza nk’uko umujura aza nijoro. Ubwo bazaba bavuga bati”Ni amahoro nta kibi kiriho”, ni bwo kurimbuka kuzabatungura nk’uko ibise bitungura umugore utwite, kandi ntibazabasha kubikira na hato.” 1 Abatesaloniki 5:2:3. “Dore nzaza nk’umujura. Hahirwa uba maso akarinda imyenda ye, kugira ngo atagenda yambaye ubusa bakareba isoni z’ubwambure bwe.” Ibyahishuwe 16:15

    Nasobanukiwe impamvu Yesu azatwara itorero ameze nk’uryibye! Yesu ntazagaruka ku isi, azaza nk’umujura yibe itorero. Bizaba byagenze bite? Isi izaba irimo kuribyigiramo ahantu, kuburyo benda nko kurifata azahita aryiba aritware!

    Mwibuke ko Yesu asengera abigishwa yagize ati” Mu isi muri n’umubabaro, ahubwo muhumure njye nanesheje isi “. Azaducungura tugeze ahantu…,mbese azadutwara tubikeneye, apana ibi by’abantu birirwa baririmba ibiryo, ubuhanuzi bujya muri Amerika,…

    Itorero rizaba rigeze ahantu sisiteme yaribyize benda nko kurifata Yesu ahite aritwara! Rero igihe itorero tuzaba tuvuye mu isi, azadutwara tumerewe nabi.

    Aho ni ku ruhande rw’itorero, ariko ubu sisiteme y’isi irimo irabyiga itorero kugera aho ryibura! Tekinoloji n’ibindi byose bihari ntugire ngo hari ikindi bigamije, byose bihiga itorero, biganisha ku kwiyerekana kwa Antikiristo. Biganisha ko Antikirisito barimo kumutegurira mu buryo bw’idini rimwe, isoko rimwe, ibintu byose bikorwa mu buryo bumwe nta muntu uzaba afite aho abihungira!

    Abadukurikiye munyumve neza, ntabwo Antikirisito arigaragaza ahubwo barimo baramutegurira ku kigero azigaragaza ntawe uvuga ngo ‘Haya!’ kuko bazaba baratumenyereje: Ibintu byose bikorwa kimwe muri sisiteme, biri ku murongo ku buryo itorero ari ryo rizasigara risigaranye akajagari! Kuko ibindi byo bizaba byubatse mu buryo bwizewe, nta hantu wabicikira.

    Ariko ndagira ngo mbwire abadukurikiye ngo” Muhumure, uko Imana yumvise gutaka kw’Abisiraheli ikumva umuniho wabo ikabatwara ikabakuru muri Egiputa, ni nako izadukura mu isi! Umushinga wa Yesu ntabwo uhomba, amaraso yamennye aracyayakurikirana.

    Pasiteri Desire Habyarimana mu nyigisho zihuza gucungurwa kw’Abisiraheli n’ukw’itorero kuri Agakiza Tv

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Kubera-iki-Yesu-azatwara-itorero-aryibye-nk-umujura-Pst-Desire-Habyarimana.html

  • Perezida wa Zambia yirukanye abayobozi bakuru mu Ngabo n’uwa Polisi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida wa Zambiya, Hakainde Hichilema
    Perezida wa Zambiya, Hakainde Hichilema

    Ku cyumweru tariki 29 Kanama 2021, Perezida Hichilema yatangaje abayobozi bashya b’ingabo za Zambia, izirwanira mu kirere n’izishinzwe izindi serivisi imbere mu gihugu ndetse n’abungiriza babo hamwe n’umuyobozi mukuru mushya wa Polisi.

    Abakomiseri bose ba polisi mu karere bakuwe ku mirimo yabo ariko ababasimbuye ntibahise batangazwa, nk’uko bytangajwe na VOA.

    Perezida Hichilema yavuze ko abahawe imirimo mishya bagomba gukorana akazi kabo umutima ushaka, kandi bagakorera igihugu bashishikaye bubahiriza uburenganzira bwa muntu n’ ubwisanzure byubahirizwa.

    Yavuze ko abapolisi bagomba gukora igenzura rikwiye mbere yo gufunga abakekwaho icyaha kandi ko “ntawe ugomba gufatwa mbere y’uko iperereza rirangira”.

    Hichilema watorewe kuba Perezida wa Zambia mu ntangiriro z’uku kwezi ku ntsinzi itoroshye, mu bihe byashize yakorewe ubugizi bwa nabi na Polisi aho yagiye arangwa no gufatwa agafungwa kenshi nyuma yo kugerageza kuba prezida inshuro eshanu (5) atsindwa, akaza gutsinda ku nshuro ya 6.

    Icyakora Perezida Hichilema yari yaragiye asezeranya ko azakemura ibibazo bikomeye byavugwaga mu nzego z’umutekano.


    source : https://ift.tt/3DmJZvU

  • Platini P yararitse abakunzi be ngo abasusuru… – #rwanda #RwOT

    Platini P muri iyi minsi ufite indirimbo yitwa 'Shimuleta' , benshi bafitiye amatsiko amashusho yayo nyuma yo kumva amajwi yayo, dore ko ariyo ya mbere azaba ashyize hanze nyuma yo gushyira umukono ku masezerano n'ikompanyi yo muri Nigeria izamufasha mu kwagura ibikorwa bye.

    Abinyujije kuri Instagram (ku munsi w'ejo hashize), yagaragaje ko ariwe urasusurutsa abaritabira umukino w'uyu munsi ku isaha yo hagati ya saa kumi na saa kumi n'ebyiri, aho ruraba rwambikanye mu marushanwa y'imikino ya Baskeball, 'Afrobasketball',  hagati y'u Rwanda na Guinee mu nzu ngali y'imikino n'imyidagaduro ya Kigali Arena.

    Platini P yagize ati: 'Ese nabona abantu banjye ejo? Vuga uti yego nzaba mpari, niba uhari vuga uti yego tuzakarage imbavu.' Benshi bakaba bagaragaje ko bazabana n'uyu muhanzi kugeza ubu kubufatanye na One Percent Manager watangiye gusohoka mu bitangazamakuru binyuranye byo muri Nigeria kimwe na ba Burna Boy, WizKid, Patoranking n'abandi.

    Platini yasabye abakunzi be ko barahurira uyu munsi kuri Kigali Arena bakagorora imbavuPlatini mu kinyamakuru kimwe cyo muri Nigeria na WizkidPlatini mu kinyamakuru cya Nigeria bagaruka ku ndirimbo ye 'Shimuleta' batangaza ko yageze hanzePlatini ku rupapuro rumwe na Patoranking

      

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109007/platini-p-yararitse-abakunzi-be-ngo-abasusurutse-uyu-munsi-mu-mukino-wu-rwanda-na-guinee-m-109007.html

  • Perezida Kagame yageneye ubutumwa Ikipe y’Igihugu mbere yo gukina umukino w’ishiraniro muri Afrobasket #rwanda #RwOT

    Minisitiri Aurore Mimosa Munyangaju yagejeje ubutumwa ku ikipe y’Igihugu ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 29 Kanama 2021.

    Ni ikiganiro aba bakinnyi b’u Rwanda bagiranye na Minisitiri mbere y’umunsi umwe ngo bahure n’ikipe y’Igihugu cya Guinea mu mukino w’ishiraniro ushobora gutuma u Rwanda rusezererwa cyangwa rugakomeza muri 1/4 cy’iri rushanwa.

    Minisitiri Aurore yabwiye aba bakinnyi b’u Rwanda ko Perezida Paul Kagame 'abashimira uburyo bakomeje kwitanga bashimisha Abanyarwanda.'

    Ubu butumwa kandi bwibanze ku kamaro ko gukinana icyizere bafite ishyaka ryo guhesha ishema Igihugu cyabo.

    Perezida Paul Kagame usanzwe akunda umukino wa Basketball, nibura 75% by’imikino u Rwanda rwakinnye muri FIBA Afrobasket, yarayirebye dore ko yarebye umukino wa Mbere u Rwanda rwatsinze iya DRC.

    Perezida Kagame kandi yarebye umukinono u Rwanda rwatsinzwemo na Cap Vert mu gihe uwo rwatsinzemo Angola atawurebye dore ko wanabaye ari ku mugabane w’u Burayi mu ihuriro ryiga ku ishoramari rya Africa.

    Biteganyijwe ko umukino wa kamarampaka uhuza u Rwanda na Guinea uza kuba ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 30 Kanama 2021 aho u Rwanda ruza kurara rumenye niba rukomeza cyangwa rusezererwa.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Perezida-Kagame-yageneye-ubutumwa-Ikipe-y-Igihugu-mbere-yo-gukina-umukino-w-ishiraniro-muri-Afrobasket

  • Perezida Kagame yaganiriye na Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed wa Ethiopia #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia ubwo yari akigera mu Rwanda ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali, yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta.

    Twitter y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu w’u Rwanda (Village Urugwiro) igaragaza ko Abakuru b’Ibihugu byombi bagiranye ibiganiro bari kumwe (tête-à-tête) ku ngingo zitandukanye ariko zitahise zitangazwa mu buryo burambuye.

    Itangazo ryo kuri Twitter y’Urugwiro rigira iti “Baganiriye ku ngingo zitandukanye z’ingirakamaro zirimo ibijyanye n’umwihariko w’ibihugu byombi, ibirebana n’Akarere ndetse n’ibirebana n’aho isi igeze kugeza ubu.”

    Nyuma y’uwo mubonano Perezida Kagame yakiriye Abiy Ahmed Ali wa Ethiopia ku meza basangira ifunguro rya nimugoroba.

    Kuva mu mwaka wa 2019 Leta ya Ethiopia ihanganye n’Umutwe w’Inyeshyamba witwa TPLF wavukiye mu ntara yitwa Tigray iri mu Majyaruguru y’Igihugu, bakaba batumvikana ku bijyanye n’uburyo bw’imiyoborere y’icyo gihugu ndetse n’ububanyi n’amahanga cyane cyane Eritrea baturanye.

    Ethiopia kandi ikaba ihora ihanganye n’igihugu cya Misiri na Sudan kuva mu myaka myinshi bishingiye ku mikoreshereze y’Uruzi rwa Nil, kuko ibyo bihugu bitifuza ko Ethiopia ihagarika amazi bikoresha mu buhinzi ikubaka urugomero rwa rutura rutanga amashanyarazi.

    source : https://ift.tt/3t5wV9G

  • Rubavu: Abasabwe umusoro ku butaka butagombye gusorerwa bahumurijwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nzabonimpa Deogratias, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, yabwiye Kigali Today ko abafite ibyo byangombwa by’ubutaka bagomba kubikosoza kandi imisoro baciwe ntibazayitanga.

    Yagize “Abahinze icyayi mu gishanga nta misoro y’ubutaka bishyura, na cyane ko ibishanga ari ibya Leta. uwaba yarahawe icyangombwa muri icyo gishanga mu ibarura rusange iryo ni ikosa, arasabwa kugarura icyangombwa kugira ngo iyo misoro ihanagurwe”.

    Uretse abaturage bahinga icyayi mu mirenge ya Nyundo na Nyamyumba mu Karere ka Rubavu babigaragaje, hari abandi baturage na bo bafite ikibazo cy’ibyangombwa by’ubutaka bifite inyito itandukanye n’imikoreshereze y’igishushanyombonera, basabwa kubikosoza.

    Nzabonimpa avuga ko abaturage bafite ibyo byangombwa batazacibwa amafaranga yo kubihindura cyangwa kwishyura serivisi mu guhinduza, kuko amakosa yakozwe n’ibiro by’ubutaka.

    Abaturage bahinga icyayi mu Mirenge ya Nyundo na Nyamyumba mu Karere ka Rubavu, bari bagaragarije ikibazo cyabo Kigali Today mu nkuru yatambutse tariki 27 Kanama 2021.

    Abaturage bavugaga ko basabwe kwishyura imisoro y’ubutaka bwa Leta buhinzeho icyayi mu bishanga, bakifuza ko iyo misoro yakurwaho kuko igihe icyo ari cyo cyose Leta yashaka ubwo butaka bayibusubiza.

    Kuva umwaka wa 2021 watangira, abahinzi b’icyayi mu Karere ka Rubavu batangiye guhamagarwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro RRA, kibasaba kwishyura ibirarane by’imisoro y’ubutaka bafite.

    Bamwe bari babwiwe ko bafite umwenda w’umusoro urenga miliyoni ebyiri, abandi eshatu, mu gihe hari n’abavuga ko imisoro basabwa iruta kure imitungo batunze.

    Hitimana Gregoire ni umuhinzi w’icyayi mu Murenge wa Nyundo, akaba yarasabwe kwishyura umusoro wa miliyoni n’igice, ariko hajyaho ubukererwe umwenda ukaba miliyoni ebyiri zirenga.

    Hitimana yabwiye Kigali Today ko harimo abo byagizeho ingaruka harimo n’indwara ziterwa no guhangayika nk’imitima.

    Iki kibazo cy’umusoro wakwa abahinzi b’icyayi mu Karere ka Rubavu, abahinzi bafite icyayi mu karere ka Rutsiro bo bavuga ko ntacyo bafite, Hitimana avuga ko nyirabayazana ari ababaruye ubutaka.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwasabye abaturage bafite ibyangombwa by’ubutaka birimo amakosa kubijyana ku karere cyangwa ku mirenge kugira ngo bizakosorwe, na ho abadafite ibyangombwa by’ubutaka buri mu gishanga bamenyeshwa ko ntabyo bakeneye kuko ibishanga ari ibya Leta.

    Gusa bamwe mu baturage bavuga ko icyayi cyatewe hagati ya 1964 na 1972 nta tegeko rigenga imikorehereze y’ibishanga ryari rihari. Bamwe bavuga ko ubutaka Leta yita ubwayo babukomora ku murage w’ababyeyi babo abandi bakaba barabuguze.

    source : https://ift.tt/38m00Ej

  • Ibya Rayon byaba bigiye kujya ku murungo ?…Sadate yahuye na Komite yamusimbuye n’abandi bayoboye #rwanda #RwOT

    Ni umwiherero w’umunsi umwe wabaye kuri iki Cyumweru tariki 29 Kanama 2021 aho komite y’iyi kipe iyobowe na Uwayezu Fidele bahuriye mu nama imwe na bamwe mu bayoboye iyi kiepe barimo Munyakazi Sadate, Murenzi Abdallah, Ntampaka Theogene na Martin Rutagambwa.

    Umuvugizi wa Rayons Sports, Nkurunziza Jean Paul, yavuze ko iriya nama ari 'Ubumwe bw’Aba-Rayon', yabaye kugira ngo bashyire hasi ukudahuza ubundi bimakaze gusenyera umugozi umwe.

    Yagize ati 'Kubera ibintu byagiye biba muri Rayon Sports byo kutumvikana, bakagenda bashyamirana baganiraga uko bakomeza kugira ubumwe, bakagandukira ikipe bakanayifasha bakanafasha n’ubuyobozi, kimwe mu byabaye banakusanyije ubushobozi bwagura abakinnyi, bwakunganira komite.'

    Yavuze ko buri umwe yatangaje ko azagura umukinnyi umwe kandi mwiza kugira ngo ashyigikire iyi kipe yari imaze gusigara inyuma mu kugura abakinnyi.

    Nkurunziza Jean Paul yatangaje ko hari n’abakusanyije miliyoni 10Frw.

    Ati 'Ni igikorwa gitangiye, ababonetse barageza ku bandi batabonetse ibyavuye mu biganiro ku buryo tuzatangira shampiyona turi hamwe.'

    Rayon Sports ifite abakinnyi 13 bafite amasezerano, yaguze abandi bakinnyi 6 iracyashakisha abandi bakinnyi 8.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Ibya-Rayon-byaba-bigiye-kujya-ku-murungo-Sadate-yahuye-na-Komite-yamusimbuye-n-abandi-bayoboye