Blog

  • Ibyo umufana yasabiye abatazi gutandukanya Vestine na Dorcas – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hari abafana benshi b'abahanzikazi Vestine na Dorcas gusa bakaba batazi gutandukanya aba bakobwa ngo bavuge ngo Vestine ni uyu naho Dorcas ni uyu. Umwe mu bafana ba Vestine na Dorcas witwa Rwibutso abinyujije kuri Twitter yatanze igitekerezo cy'uko aba bakobwa bazajya bambara étiquettes (udupapuro) zanditseho amazina yabo ku buryo buri wese uzajya ubabona azajya amenya ngo Vestine ni uyu naho Dorcas ni uyu.

    Vestine na Dorcas

    Source : https://yegob.rw/ibyo-umufana-yasabiye-abatazi-gutandukanya-vestine-na-dorcas/

  • Bizimungu Ally watoje amakipe menshi mu Rwanda yahitanwe n'uburwayi #rwanda #RwOT

    Umutoza Ally Bizimungu watoje amakipe atandukanye mu Rwanda nka Kiyovu Sports, Rayon Sports na Etincelles FC yatabarutse uyu munsi azize uburwayi.

    Bizimungu wari umaze iminsi arwariye muri CHUK, yahitanwe n'uburwayi yari amaranye iminsi cyane ko yatangiye kuremba muri Kamena.

    Bizimungu Ally yatoje amakipe arimo Rayon Sports, Kiyovu Sports, Mukura VS,ATRACO FC, AS Muhanga, Bugesera mu Rwanda, i Burundi yatoje ikipe ya Inter Star no muri Tanzania yatoje mu ikipe ya Mwadui na Alliance. Ally Bizimungu yanatoje mu gihugu cya Uganda.

    Ally yapfuye yari aherutse gutoza Etincelles FC ndetse ayifashije kutamanuka.

    Kiyovu Sports ibinyujije kuri Twitter yanditse ubutumwa bwo gusezera kuri uyu mutoza.Yagize ati Umuryango wa Kiyovu Sports Ubabajwe kandi wifaranyihe n' Umuryango wa COACH ALLY BIZIMUNGU, ALLY yatoje Amakipe menshi na Kiyovu Sports Irimo,Yitabye Imana uyu munsi, Imana imuhe iruhuko ridashira.”

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/bizimungu-ally-watoje-amakipe-menshi-mu-rwanda-yahitanwe-n-uburwayi

  • Umugabo yatunguye benshi ubwo yaturumbukaga mu buvumo yari amazemo imyaka 20 agasanga ku isi hari icyorezo cya Covid #rwanda #RwOT

    Isi imaze igihe kirekire ihanganga n'icyorezo cya Coronavirus, ariko byatunguye benshi kumva ko hari umuntu mukuru yewe w'umuzungu utarigeze amenya ibyacyo kuko amaze imyaka 20 mu buvumo.

    Akimara kugera ahabonwa no kumenyeshwa iby'icyo cyorezo yahise aterwa urukingo rwa COVID19.

    Yitwa Panta Petrovic akaba amaze imyaka 20 yose yibera munsi y'urutare rwo mu musozi wa Stara Planina muri Serbia y'amajyepfo.

    Uyu mugabo yabonetse ubwo yari asohotse agiye guhaha amafunguro amutunga iminsi myinshi mu isoko rya Supermarket hafia aho maze agasanga isi iri mw'ihangana na coronavirus agatungurwa.

    Uyu mwami wo gushyiramo intera wari usanzwe yituriye mu rutare adahura n'abantu yahise atangaza ko byanga byakunda nawe icyorezo cyamugeraho. yagize ati 'cyari no kuza hano mu buvumo bwanjye.'

    Akimara kumenya ibya kino cyorezo yahise asaba guterwa inkingo zuzuye uko ari ebyiri, byaba ari na ngombwa agaterwa urw'inyongera rwa 3

    Abajijwe impamvu yahisemo kwishyira mu kato akajya gutura muri urwo rutare aho yamaze imyaka 20 yose yasubije ati 'Ntago nari ntuje mu mugi, hari umuntu ushobora kukugendaho mu nzira zawe akaba yaba umugore wawe, abaturanyi cyangwa yewe na Police. Nta mutuzo uba ufite mu mugi.' ubu hano nti nta untesha umutwe.

    Uyu mugabo wavumbutse mu buvumo agasanga isi yaratewe n'icyorezo afite imyaka igera kuri 70 harimo 20 yamaze mu buvumo.

    Mu buvumo bwe yari afite aho kuryama n'aho kwicara ndetse naho yari yaragize ubwiherero.

    Source : https://impanuro.rw/2021/08/29/umugabo-yatunguye-benshi-ubwo-yaturumbukaga-mu-buvumo-yari-amazemo-imyaka-20-agasanga-ku-isi-hari-icyorezo-cya-covid/

  • Karongi: Umusore yishe se wabo bapfuye 380 Frw – #rwanda #RwOT

    Uyu musore w’imyaka 20 y’amavuko yabanje kurwana na nyakwigendera Ngoga w’imyaka 25 y’amavuko unamubereye se wabo, bapfa amafaranga yamwishyuzaga, hanyuma aza kuva aho barwaniye agarukana icyuma, ari na cyo yaje kumwicisha bongeye guhura mu nzira.

    Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagali ka Birambo Nkundunkundiye Daniel yavuze ko ubu bwicanyi bwabereye mu mudugudu wa Birambo ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 28 Kanama 2021.

    Ati “Babanje kugirana amakimbirane bapfa amafaranga 380 frw, yishyuzaga Ngoga akayamwima nyuma baje kwikiranura basabana n’imbabazi birarangira. Baraturanye cyane muri metero nka 50, gusa yaje kugarukana icyuma akimutera mu irugu ahita apfa.”

    Nkundunkundiye yavuze ko uwo musore nta rugomo bari basanzwe bamuziho.

    Nkundunkundiye yibukije abaturage ko nta muntu ukwiye kwihanira ko ahubwo umuturage ugize ikibazo kuri mugenzi we agomba kukimenyesha ubuyobozi bumwegereye bukamufasha kugikemura hatabayeho gushyamirana.

    Uyu musore ukekwaho icyaha yafashwe, afungiye kuri RIB sitasiyo ya Gashari mu gihe iperereza rikomeje ngo dosiye ye ikorwe ishyikirizwe ubushinjacyaha.

    Iki cyaha cyabereye mu murenge wa Gashali mu karere ka Karongi

    source : https://ift.tt/2Y7SsDb

  • Rubavu: Ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko basabwe gushyira mu bikorwa gahunda ya ‘EBM kuri bose’ – #rwanda #RwOT

    Ibi byagarutsweho ku wa 28 Kanama ubwo Komiseri Mukuru wa RRA, Bizimana Ruganintwali Pascal yagiranaga ibiganiro na ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko bo mu Ntara y’Iburengerazuba biganjemo abo mu Karere ka Rubavu.

    Ibi biganiro byibanze cyane kuri gahunda ya EBM kuri bose ndetse no kurwanya magendu.

    Bizimana Ruganintwali Pascal yasabye inzego zitandukanye ubufatanye mu gushyira mu bikorwa iyi gahunda no gushyira imbaraga mu kurwanya magendu bahereye mu rubyiruko kuko ari rwo mbaraga z’igihugu. Yashimye urubyiruko rufite ubushake bwo kubahiriza inshingano zo gusora.

    Nyuma yo kumva ibyiza byinshi EBM izabafasha mu bucuruzi bwabo, uru rubyiruko ruri mu bucuruzi rwaretse Komiseri Mukuru wa RRA ko hari imbogamizi zitandukanye zirubuza gukoresha neza rugifite.

    Bagaragaje ko bakigorwa no kuba hari ubwo barangura ku bantu batagira EBM bo bagacuruza batanze fagitire za EBM bikabagora kuba babasha gusora imisoro ku nyungu kuko baba batagaragaza ibyo bacuruje aho byaguriwe.

    Urimubenshi Aimable ufite Supermarket i Karongi yagize ati “Turifuza ko EBM yaba kuri bose, kubera ko iyo itari kuri bose tugorwa no gusora.”

    Munyemana Etienne yavuze ko we na bagenzi be bakorana muri koperative icuruza imyaka iyikuye muri Repubulika Iharanira Demokaras ya Congo, bagorwa no kuba babona fagitire ya EBM muri iki gihugu, bigatuma nabo batabasha kugaragaza uko baranguye.

    Ati “Twebwe ducuruza imyaka tuyivanye mu gihugu cy’abaturanyi cya Congo, biratugora cyane kubona fagitire ya EBM turangura kuko ibicuruzwa byambuka bisorewe mu izina rya Koperative, ubundi buri wese akajya acuruza ibye.”

    Ni ikibazo bose bahuriyeho na Niyomugabo Jean de Dieu utunganya ibikomoka ku byuma, ariko akemeza ko ikoreshwa rya EBM nabo bagiye kurikangurira abo barangura nabo.

    Ati “Twebwe dutunganya ibikomoka ku byuma bitagikoreshwa ariko twagorwaga no kuba abo tugurira batagira EBM ariko kuri ubu tugiye gukangurira ni abandi kuzikoresha kugira ngo tworoherwe no gusora.”

    Komiseri Wungirije akaba n’Umuvugizi muri RRA, Uwitonze Jean Paulin yavuze ko bagiye gukemura ibibazo byagaragajwe n’abacuruzi birimo n’uko bamwe batarabona EBM.

    Ati “Twasabye abacuruzi kubona za nyemezabwishyu za EBM bose n’abatari muri TVA kandi twazanye gahunda nyinshi ariko batubwiye imbogamizi nyinshi nk’abavuze ko bavana ibicuruzwa muri Congo bagakora imenyekanisha ariko hari n’abavuze ko batigeze bazibona kuva mu kwezi kwa mbere ariko twabasabye ko bakomeza kubika inyemezabwishyu z’impapuro.”

    Mu ntara y’Iburengerazuba habarurwa abacuruzi basaga 3,434 bafite Imashini za EBM ariko abazikoresha uko bikwiriye ni 2,744 bivuze ko bakiri ku kigero cya 80%.

    Urubyiruko rwo mu Karere ka Rubavu rwikorera rwasabye Komiseri Mukuru wa RRA gufashwa guhabwa EBM

    Komiseri Mukuru wa RRA, Bizimana Ruganintwali Pascal yasabye uru rubyiruko kumva ko gukoresha EBM mu bucuruzi bwarwo ari inshingano

    Urubyiruko rwihangiye imirimo ruvuga ko rugiye kugira uruhare mu bukangurambaga bw’Imikoreshereze ya EBM

    Nkubito Malki ni umwe muri ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko bagaragaje ko bagifite imbogamizi mu ikoreshwa rya EBM

    source : https://ift.tt/3Bn9lYW

  • Musanze: Mu Kagali kamwe, ibendera ry’igihugu rimaze kwibwa inshuro esheshatu – #rwanda #RwOT

    Amakuru y’iyibwa ry’iri Bendera ryo ku Kagali ka Rungu, yamenyekanye mu ijoro ryo kuwa 27 Kanama 2021 batangira kurishakisha kuko n’umuzamu waharindaga yahise atoroka.

    Nyuma ryaje kuboneka hafi y’Ibiro by’ako kagali mu masaha ya nimugoroba kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Kanama 2021, aho ryari ryahishwe rirambitseho ibuye.

    Ni inshuro ya gatandatu iri Bendera ry’Igihugu riri mu Kagari ka Rungu ko mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze ryibwa ariko muri zo, inshuro eshatu ryarabonetse izindi riburirwa irengero.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gataraga, Kabera Canisius yavuze ko icyo bakeka, ari uko abaryiba baba bagamije guhima umuzamu uharinda.

    Yasabye abaturage kubyirinda kuko gukinisha ibirango by’igihugu bitemewe kandi bihanirwa n’amategeko.

    Yagize ati ” Nibyo ryari ryibwe riboneka ejo nimugoroba aho bari barishyize hafi n’Akagari. Ryari rimaze kubura inshuro esheshatu, ribonetse inshuro eshatu, ryabuze izindi eshatu, ntabwo twari twamenya uwaba yarabikoze, umuzamu yabuze n’ubu ntabwo twari twamubona.”

    Yavuze ko n’iyo abaturage baba bafitanye ibibazo ari byiza kwitabaza ubuyobozi aho guhimana bakora ibinyuranyije n’amategeko.

    Ati “Amakuru dufite ni uko umuzamu yaba yarahavuye gato yagaruka agasanga ryabuze agahitamo guhunga akeka ko bashobora kubimubaza avuga ko byaba ari umuco mubi kuko atari ubwa mbere bibayeho.”

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko umuzamu usanzwe arinda ku Kagari ka Rungu, yajyaga ashyamirana n’urubyiruko rwajyaga ruza gukinira hafi y’aho ibendera riri, akababuza.

    Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda kivuga ko umuntu wese utwara, ushwanyaguza, wangiza cyangwa usuzugura ibendera cyangwa ibimenyetso biranga ubutegetsi bw’ikindi gihugu, bizamuwe cyangwa bishyizwe ahagaragara, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri.

    Ibendera ryo ku Kagali ka Rungu rimaze kwibwa inshuro esheshatu

    source : https://ift.tt/38qSLed

  • Perezida Kagame agiye kwakira Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed – #rwanda #RwOT

    Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed n’itsinda ry’abamuherekeje bageze mu Rwanda kuri uyu wa 29 Kanama 2021; bakiriwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta.

    Uruzinduko rwa Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed mu Rwanda, ruzamara iminsi ibiri.

    Ibiro bya Perezidansi y’u Rwanda, Village Urugwiro, byatangaje bibinyujije kuri Twitter ko Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed ari “buhure na Perezida Kagame kuri uyu mugoroba.’’

    PM @AbiyAhmedAli and his delegation arrived in Kigali, Rwanda for a working visit during which the Prime Minister will be meeting with President Paul Kagame @PaulKagame.

    — Office of the Prime Minister – Ethiopia (@PMEthiopia) August 29, 2021

    Nta makuru arambuye yakomojweho ku bikubiye mu biganiro biza kwibandwaho hagati y’impande zombi.

    Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed, yasuye u Rwanda mu gihe yaruherukagamo mu 2019, icyo gihe yari yitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Urugendo rwe ruje mu gihe igihugu cye kirimo umutekano muke watejwe n’Umutwe wa TPLF mu Ntara ya Tigray.

    Imvururu zo muri Tigray zaguyemo abaturage benshi ndetse ababarirwa mu bihumbi bava mu byabo.

    Tigray ituwe n’abaturage miliyoni esheshatu yugarijwe n’inzara n’ubukene kuko imfashanyo zitabageraho kubera imvururu ziri muri aka gace aho abasaga 400.000 bashonje bikabije.

    Politiki n’ubuyobozi bwa Ethiopia bwajemo agatotsi mu 2019, ubwo Dr Abey Ahmed, Umunya-Oromo wabaye uwa mbere wageze ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe, agerageje guhindura byinshi muri politiki y’iki gihugu cyari kimaze imyaka irenga 30 kiyobowe n’Abanya-Trigay ariko bakwanga kwemera impinduka, bagatangira kwigumura ku butegetsi.

    Perezida Kagame we yagiriye uruzinduko rwa mbere muri Ethiopia ku wa 25 Gicurasi 2018, yari akubutse mu nama ya VivaTech mu Bufaransa. Hari nyuma y’uko Dr. Abiy Ahmed atorewe kuba Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu asimbuye Hailemariam Desalegn weguye.

    U Rwanda na Ethiopia bifitanye umubano mwiza ushingiye ku bwubahane bwa dipolomasi n’amasezerano y’imikoranire igamije guteza imbere abaturage babyo.

    Ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano atandukanye arimo ashingiye ku bufatanye mu by’amategeko, itangazamakuru, siporo, ubukerarugendo, ubuzima, uburezi n’umuco n’ayandi.

    U Rwanda na Ethiopia kandi bikorana mu bijyanye n’ishoramari ndetse abashoramari benshi bayobotse isoko ry’u Rwanda aho bakora mu bijyanye n’inganda, ubwubatsi, serivisi n’ibindi.

    Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed, ubwo yageraga ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe

    Yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta

    Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed, yakiriwe mu cyubahiro gikwiye umunyacyubahiro nka we

    Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed, yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda ndetse biteganyijwe ko agirana ibiganiro byihariye na Perezida Paul Kagame

    source : https://ift.tt/3BqhnQu

  • Gisagara:Abakoze Jenoside n’abayirokotse 450 basoje urugendo rw’isanamutima mu bumwe n’ubwiyunge – #rwanda #RwOT

    Harimo abagera kuri 242 bakoze icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse na 210 bayirokotse. Bose bamaze amezi atandatu bigishirizwa muri Paruwasi ya Magi iherereye mu Murenge wa Mukindo.

    Barimo abari basanzwe basengera muri Kiliziya Gatolika n’abandi bayoboke b’andi madini.

    Kuri iki Cyumweru ni bwo basoje urugendo rw’isabamitima ku bumwe n’ubwiyunge, igikorwa cyayobowe na Musenyeri wa Diyosezi ya Butare, Philippe Rukamba, hamwe na Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, NURC.

    Nyirabizimana Anne Marie warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko yajyaga agenda mu nzira yahura n’abamwiciye, umwe agahunga undi ariko nyuma yo guhuzwa bakabasaba imbabazi batangiye kubana neza.

    Ati “Badusabye imbabazi turazibaha ku buryo dusigaye tubanye neza kandi turasabana. Dusigaye dufatanye imirimo kuko baza no kuduha imibyizi mu ishyirahamwe dufite rihinga urutoki.”

    Niyigaba François wakoze Jenoside yavuze ko akimara kurangiza igihano yaterwaga isoni no guturana n’imiryango yahemukiye irimo n’uwa Nyirabizimana, ariko inyigisho z’isanamitima zamufashije kuruhuka ku mutima.

    Ati “Ntarabasaba imbabazi numvaga mfite isoni kuko icyaha kiraryana. Bamaze kuduhuza nabasabye imbabazi barazimpa numva nduhutse ku mutima. Ubu turagenderana kandi dusangiye ibikorwa dukorera hamwe by’iterambere.”

    Baritunga Joseph wakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko akimara kurangiza igihano yumvaga ku mutima agifite ikibazo cy’uko azabana n’umuryango wa Ngamije Narcisse yahemukiye, akifuza kujya kuwusaba imbabazi.

    Yagiyeyo abasaba imbabazi barazimuha ndetse bamutera n’inkunga yo gusakara inzu yari yaramunaniye. Avuga ko urugendo rw’isanamitima yakoranye nabo rwabafashije gushimangira imibanire myiza.

    Ati “Wasangaga aho turi bamwe biremye igikundi cyabo natwe tukirema icyacu, twabona baganira tukagira ngo ni twebwe barimo kuvuga, ariko aho isanamitima riziye twabaye aba mbere mu kujya kwiga batwigisha amateka kugeza kuri Jenoside. Nyuma yo kwiga tubanye neza kuko twakoze amatsinda dukoreramo ibikorwa biduteza imbere.”

    Ngamije Narcisse na we avuga ko kuba abamwiciye umuryango muri Jenoside yakorewe Abatutsi baramusabye imbabazi, byatumye abana nabo neza.

    Ati “Tubana neza ntakwishishanya kuko tubana no mu matsinda akora ibikorwa by’ubuhinzi bw’urutoki n’imboga. Njyewe numva nishimye kuba nsigaye mbana neza nabo.”

    Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’Ubumwe n’Ubwiyunge muri NURC, Mukayiranga Laurence, yashimiye Diyosezi Gatolika ya Butare uruhare igira mu bumwe n’ubwiyunge w’Abanyarwanda.

    Ati “Turashimira Abakristu bameye kujya muri uru rugendo baba ari abasabye imbabazi ndetse n’abazitanze. Hari igihe tuvuga ngo ni umuhango wo gusoza urugendo rw’isanamitima, mu by’ukuri ntabwo rushobora gusozwa ahubwo tuba turutangiye cyangwa se tumurika intambwe tumaze kugeraho.”

    Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Gisagara, Habineza Jean Paul, yavuze ko gutanga imbabazi no kuzihabwa ari ikintu gikomeye kandi kiruhura, asaba abasoje urugendo rw’isanamitima kutazabyibagirwa.

    Ati “Mu by’ukuri gutanga imbabazi ni ikintu gikomeye ariko kandi ni ikintu kiruhura ugikoze. Imana ibibafashemo kuko muri runo rugendo umuntu ashobora kongera agatsitara akagukomeretsa. Ndashimira buri wese wagize uruhare mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda ariko ndashima cyane aba bavandimwe bagize ubutwari bwo gusaba imbabazi kuko hari abo bibanira.”

    Musenyeri wa Diyosezi Gatolika ya Butare, Philippe Rukamba, yavuze ko gusaba imbabazi no kuzitanga ari ubuzima, asaba abasoje urugendo rw’isanamitima kwirinda ibishobora gutuma basubira inyuma.

    Ati “Gusaba no gutanga imbabazi ni ubuzima bwa buri munsi, ababasha kubigeraho ni ikintu gikomeye. Izi nyigisho dutanga zifasha abantu kubabarirana no gukundana. Ejo hazaza ntihashoboka hatabayeho kubabarira, tugomba kwiga kubabarira kuko tuzi neza ko bitoroshye.”

    Yavuze ko kugeza ubu muri diyosezi ya Butare bamaze kugira Paruwasi zirindwi zakozwemo ibyo bikorwa by’isanamitima mu bumwe n’ubwiyunge kandi bazakomeza kubikora n’ahandi kuko byatangiye.

    Ibikorwa by’urugendo rw’isanamitima mu bumwe n’ubwiyunge byatangijwe mu Rwanda na nyakwigendera Padiri Ubald Rugirangoga muri Diyoseze ya Cyangugu, aho kugeza ubu Paruwasi nyinshi hirya no hino mu gihugu zabiyobotse zikaba zikomeje kubikora zihuza abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi n’abayirokotse.

    Bibiliya bahawe zatanzwe na Bible sosiety in Rwanda nk’inkunga bagenewe yo gusoma ijambo ry’Imana.

    Abakoze Jenoside bapfukamye hasi bongera gusaba imbabazi abo bahemukiye

    Abasoje urugendo rw’isanamitima bacanye urumuri rugaragaza ko batazasubira mu bikorwa bibi byo kwangana

    Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye igikorwa cyo gusoza urugendo rw’isanamitima mu bumwe n’ubwiyunge mu Karere ka Gisagara

    Bahawe Bibiliya kugira ngo bajye basoma ijambo ry’Imana

    Basabwe kutazasubira inyuma ahubwo bagaharanira gukomeza kubana neza birinda icyabatanya

    Musenyeri Rukamba yabasabye gukomeza kubana neza birinda ibikorwa bibi

    Umuhango wo gusoza urugendo rw’isanamitima wayobowe na Musenyeri wa Diyosezi ya Butare Philippe Rukamba

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3sUufLK

  • PM wa Ethiopia aje mu Rwanda kubonana na Kagame avuye muri Uganda kuganira na Museveni #rwanda #RwOT

    Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed wageze ku Kibuga cy’Indege i Kanombe ku gicamunci cyo kuri iki Cyumweru tariki 29 Kanama 2021, yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta.

    Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byahise bitangaza ko Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Dr Abiy Ahmed aje mu Rwanda mu ruzindiko rw’akazi rw’Iminsi ibiri aho biteganyijwe 'Ahura na Perezida Kagame kuri uyu mugoroba.

    Dr Abiy aje mu Rwanda avuye muri Uganda aho kuri uyu wa Gatandatu yahuye na Perezida Yoweri Kaguta Museveni bakagirana ibiganiro.

    Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, Perezida Yoweri Kaguta Museveni yatangaje kuri Twitter ko yakiriye Dr Abiy mu ruzinduko rw’umunsi umwe yagiriye muri Uganda.

    Yagize ati 'Ibiganiro nagiranye na Abiy Ahmed byabaye ingirakamaro. Twumvikanye gukomeza gukorana ku ngingo zirebana no kongera ingufu mu mikoranire haba hagati y’ibihugu byombi, mu karere ndetse no ku rwego mpuzahanga mu birebana n’inyungu rusange.'

    Muri ubu butumwa Perezida Museveni yashyize kuri Twitter, buherekejwe n’amafoto ari kuganira na mugenzi we Dr Abiy bombi ari babiri.

    Dr Abiy asuye ibi bihugu byombi mu gihe cy’umunsi umwe, bimaze igihe bifitanye ibibazo aho byanageragejwe gushakirwa umuti ariko bikaba bitarawubonerwa kugeza ubu.

    Ibi bihugu byombi byagiye bigirana ibiganiro bigamije kuvugutira hamwe umuti w’ibyo bibazo aho hagiye hazamo n’abahuza ari bo abakuru b’Ibihugu nk’uwa DRC, Felix Tshisekedi ndetse n’uwa Angola, João Lourenço.

    UBWO YARI MURI UGANDA

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/PM-wa-Ethiopia-aje-mu-Rwanda-kubonana-na-Kagame-avuye-muri-Uganda-kuganira-na-Museveni

  • Mu rwego rwo kwiteza imbere, Marlon Muhizi na Kamanda Promesse bamenyerewe mu gufata amafoto n'amashusho bishyize hamwe bashinga kompanyi yitwa Elevatix Studio #rwanda #RwOT

    Ni kenshi urubyiruko rugirwa inama yo kwiteza imbere bihangira imirimo kugirango bahangane n'ikitwa ubukene cyangwa ibura ry'imirimo hirya no hino ku isi, kugeza ubu mu Rwanda rumwe mu rubyiruko rwatangiye kumvira izo nama zo kwiteza imbere binyuze mu kwihangira imirimo.

    Urubyiruko rugizwe na Marlon Muhizi Serge afatanyije na Isimbi Promesse Kamanda bashinze kompanyi ishinzwe gufata amashusho ndetse n'amafoto nkuko abo basanzwe babikora umunsi ku munsi by'umwihariko bikaba ari nk'akazi gahoraho.

    Aba bagafotozi nk'uko bakunze kwitwa, mu rwegi rwo kwiteza imbere bishyize hamwe bashinga kompanyi yitwa Elevatix Studio izabafasha kwiteza imbere nk'uko babyiyemeje.

    Mu kiganiro RUSHYASHYA yagiranye n'umwe mubashinze Elevatix yatubwiye uko batangije iyi kompanyi ndetse n'uko bahuye muri uyu mwuga bigeze naho biyemeza guyishinga.

    Kamanda yagize ati 'Ubundi Muhizi twahuye kera nari muzi afotora ariko ni umuntu nubaha cyane niwe muntu wambere wantunganyirije camera mfotora muri seka fest 2018.'

    'Kompanyi ni iyanjye na Marlon Serge Muhizi, igitekerezo ni Serge wakizanye kugirango twishyire hamwe kuko ibi twakoze ni ugushyira imbaraga hamwe kugirango duhuze imbaraga izatubyarira inyungu, tuzaboneraho no gufasha abandi ba photographes kuko izatanga akazi.'

    Promesse Kamanda yavuze ko akunda uburyo Muhizi yitanga ndetse akunda akazi byatumye gushyira hamwe byoroha, yagize ati'Mufata nk'umukozi ukunda akazi rero yaje kuba inshuti yanjye kuburyo ambwira umushinga ntigeze nzuyaza nahise numva ari igitekerezo cyiza.'

    Mu gusoza uyu mwali usanzwe ariwe ufotora umuhanzi Bruce Melodie yasabye urubyiruko kwitabira kwihangira imirimo, ati ' urubyiruko twarushikariza kwikorera no kwihangira imirimo naho abakuba Photography bo ikibuga ni kinini ni karibu.'

    Iri tsinda ry'aba bafotozi busanzwe bafotora ibirori bitandukanye byaba iby'umuntu ku giti cye, iby'umuryango cyangwa se n'aabdni bishyize hamwe, kubakenera kuba nabo bafashwa bna Elevatix Studio nimero wababonaho ni +250788989952, cyangwa ukabandikira kuri Instagram ushakishije elevatix_studio.

    The post Mu rwego rwo kwiteza imbere, Marlon Muhizi na Kamanda Promesse bamenyerewe mu gufata amafoto n'amashusho bishyize hamwe bashinga kompanyi yitwa Elevatix Studio appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/mu-rwego-rwo-kwiteza-imbere-marlon-muhizi-na-kamanda-promesse-bamenyerewe-mu-gufata-amafoto-namashusho-bishyize-hamwe-bashinga-kompanyi-yitwa-elevatix-studio/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mu-rwego-rwo-kwiteza-imbere-marlon-muhizi-na-kamanda-promesse-bamenyerewe-mu-gufata-amafoto-namashusho-bishyize-hamwe-bashinga-kompanyi-yitwa-elevatix-studio